61
AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMAHAME REMEZO YA ISLAM

  • Upload
    elan

  • View
    169

  • Download
    3

Embed Size (px)

DESCRIPTION

AMAHAME REMEZO YA ISLAM. AMAHAME REMEZO YA ISLAM. Byateguwe na Sheikh Musa Sindayigaya Kuwa 15/04/2011 Tel: 0788856906 0728856906 Email: moussa200211351 Website: www.ijwi-islam.org. AMAHAME YA ISLAM. AL-ISLAM : - PowerPoint PPT Presentation

Citation preview

Page 1: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Page 2: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Byateguwe na Sheikh Musa Sindayigaya Kuwa 15/04/2011Tel: 0788856906 0728856906Email: moussa200211351Website: www.ijwi-islam.org

Page 3: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMAHAME YA ISLAMAL-ISLAM:Bisobanuye kwicisha bugufi kuzuye ku mategeko y’Imana, ukiyemeza

kuyumvira no kuyisenga yonyine rukumbi ugamije gushimwa imbere yayo yonyine kandi ukitandukanya n’ibangikanya Imana (SHIRKI) n’abarikora.

Imana yaravuze iti:“Uzashaka indi dini itari Islam iyo dini ntizakirwa (ntizemerwa) kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo”. Qor’ani

4: 85

Ubuyisilamu bw’umuntu ntibushobora kuzura kereste yemeye akanashyira mu bikorwa inkingi z’ubuyisilamu zose uko ari eshanu iyo aretse inkingi imwe aba asenye idini yose.

Islamu ifite amahame remezo buri muyislamu agomba gusobanukirwa neza kugirango ubuyislamu bwe bwuzure, ayo mahame ni menshi amwe yitwa inking za Islamu andi akitwa inking zo kwemera n’ibindi biyashingiyeho umuyislamu agomba gusobanukirwa akayemera akanayashyira mu bikorwa

Page 4: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AL-IMANI “KWEMERA”IBISOBANURO• Kwemera bisobanuye: Kuvugisha ururimi, umutima ukabyemeza ndetse

n’ibice by’umubiri byose bigakora ibyo bitegetswe n’Imana.• Kwemera rero kuriyongera bitewe n’ibikorwa byiza umuntu aba arushaho

gukora bimwegereza Imana, kimwe n’uko kwemera k’umuntu gushobora kugabanuka bitewe n’ibyaha yakoze arengera amategeko y’Imana.

• INKINGI ZO KWEMERA• Kwemera kubatswe kunashingiye ku mahame atandatu arinayo intumwa

n’abahanuzi baje gushimangira ndetse n’ibitabo byose byahishuwe n’Imana byaje gusobanura no kwemeza aya mahame ariyo yitwa “INKINGI ZO KWEMERA”.

• Bisobanuye ko ntawe ushobora kuba umwemera nyakuri wuzuye keretse yemeye izi nkingi zose mu buryo bwagaragajwe na Qora’an n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kandi umuntu waramuka ahakanye cyangwa agashidikanya ku nkingi imwe muri izi nkingi uwo yaba asohotse mu bemeramana akaba abaye umuhakanyi.

Page 5: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INKINGI ZO KWEMERA– Kwemera Imana imwe Rukumbi– Kwemera abamalaika b’Imana– Kwemera ibitabo by’Imana– Kwemera intumwa z’Imana– Kwemera umunsi w’imperuka– Kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana.

• • Izi nkingi zo kwemera rero zishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani

Ntagatifu ndetse n’inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

• Naho muri Qor’ani, twavuga aho Imana yagize iti:• “Yemwe abemeye Imana, nimwemere Imana. intumwa yayo, igitabo yahishuriye

intumwa Muhammadi n’igitabo yahishuye mbere ya Muhammadi kandi uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n’umunsi w’imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane”. QOR’ANI 4:136

Page 6: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d :Inkingi zo kwemeraNaho mu mvugo z’intumwa y’Imana Muhammad (Imana

imuhe amahoro n’imigisha), izi nkingi zo kwemera zishimangirwa n’imvugo izwi ku izina ry’ibiganiro byabaye hagati y’intumwa y’Imana na malaika DJIBRILU, ubwo yazaga ku Ntumwa y’Imana mu ishusho y’umugabo akabaza Intumwa y’Imana ku bintu ku kwemera, maze Intumwa y’Imana isubiza ko kwemera ari:

• “Kwemera Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko byose biva ku Mana”. Al-Bukhariy Vol 2: p.97,

Mus-lim Hadith No. 2658

Page 7: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

UBUMWE BWA ALLAH “TAWUHID” TAWUHID bisobanuye guharira Imana amasengesho, ibi bikaba ishingiro

ry’imyemerere ya Islam ishingiye k’ubumwe bw’Imana,kandi ikaba ariyo nshingano ya mbere Intumwa n’Abahanuzi bahawe yo kugeza ku bantu ko bagomba gusenga Imana imwe rukumbi yonyine bakitandukanya n’ibigirwamana, ibi bishimangirwa na Qor’ani aho Imana igira iti:

“Twohereje kuri buri muryango Intumwa kugirango ibabwire iti: Nimusenge Imana imwe rukumbi mwitandukanye n’ibigirwamana”. Qor’ani 16:36

Ibyo bikaba bisobanuye ko ALLAH (IMANA) wenyine ariwe ufite umwihariko wo gusengwa no kugaragirwa, gusingizwa, guhigira, kwiringirwa, kwizera, gutinya n’ibindi.

AL-IBADAT(KUGARAGIRA IMANA NO KUYISENGA YONYINE RUKUMBI)AL-IBADAT: Ni ijambo rikubiye hamwe ibyo Imana ikunda byose ikanabyishimira

byaba ibikorwa cyangwa imvugo ibigaragara n’ibitagaragara; ingero:Ibikorwa bigaragara: Gusali, gutanga amaturo, n’ibindi…Ibikorwa bitagaragara: Gusiba, kwiringira, kwizera…

Page 8: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Kuki Imana yaremye abantu n’amajini?

• Ntabwo Imana yaremye ibi biremwa bibiri nta mpamvu, ntabwo yabiremeye kurya no kunywa, kwishimisha, gukina, cyangwa guseka, ahubwo yabiremeye ikintu gikomeye aricyo gusenga no kugaragira Imana yonyine, ibyo biremwa bikamenya iyo Mana ntibiyibangikanye n’icyo aricyo cyose, bikayikuza, bikayumvuira bikora icyo aricyo cyose yabitegetse gukora binirinda icyo aricyo cyose yabujije no kwitondera imbibi yabishyiriyeho ntibizirenge. Imana yaravuze iti:

• “Nta kindi naremeye amajini n’abantu uretse kugirango bangaragire (bansenge)”. QOR’ANI 51:56

Page 9: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMOKO YA TAWUHIDTAWUHID igizwe n’amoko atatu:• Tawuhid Rububiyat.• Tawuhid Al uluhiyat.• Tawuhid Al asmai wa swifat.TAWUHID RUBUBIYAT:Ni uguhararira Imana ibikorwa byayo ukemera ko ariyo yonyine

yabikoze kandi nta mufasha.Ingero z’ibikorwa by’Imana: kurema, bisobanuye ko Allah ari we muremyi w’ibiremwa byose ni nawe ubiha amafunguro, ni we utanga urubyaro, ni we ugusha imvura, ni we utanga ubuzima n’urupfu ni nawe mugenzuzi wa buri kintu cyose.

Uwakwizera ko hari undi ushobora gukora kimwe mu bikorwa Imana yihariye aba ayibangikanyije mu bikorwa byayo.

Page 10: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AMOKO YA TAWUHID• TAWUHID AL ULUHIYAT:Ni uguharira Imana ibikorwa by’abagaragu bayo (amasengesho). Bisobanuye

ko Imana (ALLAH) ariyo ifite umwihariko wo gusengwa yonyine ntacyo ibangikanywe nacyo kandi ayo masengesho ntaho anyujijwe haba ku bantu, Intumwa cyangwa Abamalayika. Imana igomba guharirwa ubusabe (ADUAU), ibitambo, kwiringirwa, n’ibindi bikorwa igomba gukorerwa yonyine rukumbi, uwagira undi utari Imana akorera kimwe muri ibyo bikorwa yaba ayibangikanyije mu kuyisenga.

TAWUHID AL ASMAI WASWIFAT:Ni uguharira Imana amazina meza n’ibisingizo byiza bizira inenge.Ni ugushimangira ibyavuzwe byose n’Imana yisingiza ubwayo n’ibyo

yasingijwe n’Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) nta kugereranya Imana n’ibiremwa byayo, ahubwo tukabyemera nk’uko byavuzwe ko ari ibisingizo biberanye n’ubutungane bwa ALLAH n’icyubahiro cye kandi tudahakanye ibyo bisingizo.

Page 11: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

IBANGIKANYAMANA (SHIRKI)

SHIRKI: Bisobanuye kubangikanya Imana n’ibindi bintu byaba abantu,ibishushanyo, ibibazanyo n’ibindi yaremye.IBANGIKANYA RIGIZWE N’IBICE BIBIRI:Ibangikanya rikuru (SHIRKI AK’BARU)Ibangikanya rito (SHIRKI ASW’GAR)IBANGIKANYA RIKURU:Bisobanuye: Kubangikanya Imana n’ikindi icyo aricyo cyose mu

masengesho.Iki rero nicyo cyaha gihambaye kurusha ibindi, Imana ntabwo ikibabarira

keretse umuntu upfuye yarakicujije burundu, naho umuntu ugipfiriyemo uwo azinjira mu muriro utazima ubuziraherezo kandi ijuru kuri we ni ikizira ntashobora kuzarijyamo. Imana iragira iti:

“Ubangikanyije Imana yamuziririje kuzajya mu ijru, icyicaro cye ni mu muriro kandi abanyamahugu ntibazabona ababatabara”. Qor’ani 5:72

Page 12: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Ingaruka z’ibangikanyamana rikuru

1. Ubangikanyije Imana, ibikorwa bye byose byiza birahanagurika akazaba iteka mu muriro, nk’uko Imana yavuze iti:

“N’abahanuzi iyo baza kubangikanya Imana, ibyo bakoraga byari kuba impfabusa“.Qor’ani 5:88

2. Upfanye iyi shirki atarayicujije Imana ntimubabarira kandi ijuru kuri we ni ikizira, ariko uwicujije ubudasubira arababarirwa.

Ingero z’ibangikanyamana rikuru:Gusaba abapfuye, kwambaza no gupfukamira ibishushanyo,

kubibagira, guterekera, kuraguza, gucirira amashitani na za nyabingi, kubandwa n’ibindi.

Page 13: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

KURAGURA NO KURAGUZAKuragura no kuraguza ni icyaha gikomeye cyane kuko ari ibangikanyamana.

Imana yasezeranyije abayibangikanya n’icyo aricyo cyose ko nta mbabazi zayo bateze mu gihe bapfuye batari bicuza. Imana iragira iti:

“Ntabwo Imana ibabarira uyibangikanyije, ariko ibabarira ibindi byaha bitari ibyo (ibangikanya) k’uwo ishatse” Qor’ani 4:48

Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Uzajya kumupfumu akagira icyo amubaza, ntabwo azakirirwa Iswala ze iminsi mirongo ine (40)”.

Na none Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye, azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa Muhamadi”.

Hari n’izindi mvugo z’Intumwa y’Imana zitugaragariza ko kugana umupfumu ari icyaha ndengakamere, zikaba zitwigisha ibi bikurikira:

• -Abapfumu ni abahakanyi kuko bigamba ko bazi ubumenyi bw’ibyihishe.• -Kugana abapfumu ni icyaha ndengakamere no kwemera ibyo bakubwiye ni

uguhakana Imana n’igitabo cyayo (Qur’an).

Page 14: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Kuki Imana yaziririje kujya mu bapfumu?

• Kujya mu bapfumu ni ibigaragaza ko ubagannye ataba yiringira Imana, ahubwo aba yiringira abo bapfumu yibwira ko hari icyo bamumarira mu byo Imana itamugeneye.

• Impamvu yindi ni uko abapfumu mu mikorere yabo baterwa inkunga na shitani ikaboherereza zimwe mu ngabo zayo kugira ngo zibatere inkunga. Ariko na bariya bapfumu ntabwo bagera kuri ruriya rwego keretse babanje guhakana Imana no gukora ibyaha ndengakamere, bikura ubikoze mu idini bikamugira umuhakanyi.

• Kubera iki abantu bagana abapfumu?• Kutagira ukwiringira kwuzuye.• Kutihanganira igeno ry’Imana.• Kwibwira ko abapfumu bazi ubumenyi bw’ibyihishe• Gushaka kugera ku ntego banyuze mu nzira z’ubusamo nko gushaka

imitungo, umunezero, urukundo, kwivuza uburwayi runaka n’ibindi…

Page 15: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Ni gute umuntu aba umupfumu?

Kugira ngo umuntu abe umurozi, ni amasezerano agirana na SHAY’TWANI, nko kuba uyu ushaka gukora uwo murimo hari ibyaha bikomeye cyane akora arakaza Imana birimo ibangikanyamana, noneho Shitani ikamufasha muri ako kazi ikanamwumvira mubyo yifuza.

Ayo masezerano umurozi aba yagiranye na SHAY’TWANI, ni uko uyu murozi asabwa gutanga ikiguzi mu myemerere ye, cyane cyane iyo uwo murozi yemeraga Imana.

Iyo amasezerano twavuze haruguru yamaze gushyirwa mu bikorwa, ni uko uyu murozi agira ibindi asabwa kugira ngo akazi ke kabe katangira ; mubyo asabwa, harimo kuba yitarura abantu akaba yajya ahantu hadatuwe kandi hari umwanda mu gihe bumvikanyeho n’ayo mashitani, noneho hari amagambo asabwa kuvuga akubiyemo guhakana Imana mu buryo bugaragarira uwo ariwe wese, ndetse muri ayo magambo haba hakubiyemo gukuza Shitani. Umurozi aba azi ubwo buryo uko bukoreshwa neza cyane.

Mu bindi bikorwa ategekwa gukora, ni uko yandika imwe mu mirongo ya Qor’ani, akoresheje amaraso y’imihango y’abagore cyangwa amasohoro y’abagabo, agatawadha akoresheje inzoga, agakora isuku yo mu musarane (kwistanji) akoresheje amata.Iyo amaze gukora ibyo bikorwa byose, nibwo SHAY’TWANI imwoherereza amwe mu MAJINI, kugira ngo ajye amufasha mubyo yifuza gukora anamutere inkunga.

Ibi rero ni ibangikanyamana rikomeye cyane, ukoze ibyo aba ari umuhakanyi nta gushidikanya.

Page 16: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Ese biremewe kwiga uburozi?

Kwiga kuroga ni ubuhakanyi, kubera ko kubwiga ntibyagerwaho keretse habanje kwiyambaza amashitani no kuyagaragira no gukora ibyaha bikomeye cyane.

Ntibyemewe ku mwemera mana ko yakwiga ubwo bumenyi, yaba ari ukubwiga kugira ngo azabukoreshe, cyangwa kubwiga kugira ngo azabwirinde. Bigaragarira muri Qor’ani aho Imana yagaragaje ko ukoze icyo gikorwa cyo kubwiga ari umuhakanyi

Ese biremewe kokwivuza uburozi hakoreshejwe uburozi cyangwa akavurwa n’abarozi?

Ntabwo byemewe habe na gato, bigaragarira mu mvugo y’Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’imigisha, biturutse kuri DJABER Imana imwishimire yaravuze ati:“Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha yarabajijwe mu kurogora hakoreshejwe uburozi, arasubiza ati:”ICYO NI IGIKORWA CYA SHITANI”.

Page 17: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

IBANGIKANYAMANA RITO

Ni ibangikanya rigabanya imyemerere y’urikoze, ariko ntirimukure mu idini. Iryo bangikanya rito ni ryo riganisha umuntu ku ibangikanya rikomeye.

Ukoze igikorwa cy’ibangikanya rito ntabwo ibikorwa bye byiza byose biba imfabusa, ahubwo igikorwa kiba impfabusa ni icyo aba yakozemo iryo bangikanya rito.

• Urugero: - Gukora igikorwa wategetswe n’Imana kandi unagamijemo kugira ngo ushimwe n’abantu nko gusari, gusiba, gutanga amaturo kugirango abantu bakubone banagushime. Ibyo ni ibangikanya rito kuko ari

• ugukorera ijisho, icyo gikorwa urikozemo kiba ari impfabusa ariko ntabwo byangiza ibindi bikorwa byiza byakibanjirije.Ariko ibangikanyamana rikuru ryo ryangiza ibikorwa byiza byose bikaba impfabusa

Page 18: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INKINGI ZA ISLAM NI ESHANU (5) ARI ZO:

• Inkingi ya mbere:• UBUHAMYA BUBIRI (Guhamya ko nta yindi mana iriho kandi

ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi (ALLAH) ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y’Imana n’Umugaragu wayo.

• Aya niyo magambo umuntu avuga yinjira mu idini ya Islam (Mukugandukira ALLAH), kandi aya magambo nirwo rufunguzo rw’Ijuru (AL-JANNAT).

• Ukoze ibikorwa byiza atayavuze bizamubera impfabusa ku munsi w’imperuka Imana izamushyira mu muriro utazima azawubemo ubuziraherezo.

Page 19: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Ibisabwa n’ubuhamya bwa mbere

Kugirango ubuhamya bwa mbere (LA ILAAHA ILLA LLAHU) bugirire uwarivuze akamaro hari ibyangombwa umunani (8) bisabwa aribyo:

• Ubumenyi (AL-ILMU) buzira ubujiji.• Icyizere (AL-YAQIIN) kizira gushidikanya• Kwakira (AL-QABUUL) kuzira kugononwa• Guharira Imana ibikorwa (AL-IKHLAAS) kuzira kubangikanya• Kwicisha bugufi (AL-INQIYAAD) kuzira kwigomeka• Ukuri (AL-SIDIQI) kuzira uburyarya.• Gukunda (AL-MAHABA) kuzira urwango.• Guhakana ibigirwamana cyangwa icyo aricyo cyose gisengwa kitari

Imana (AL-KUFRU BITWAGHUUT) n’imyemerere iyo ariyo yose icisha ukubiri na TAWUHID (Iyoboka Mana).

Page 20: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

IBISABWA N’UBUHAMYA BWA KABIRI• Ubuhamya bwa kabiri ni uguhamya ko Muhamadi ari Intumwa y’Imana n’umugaragu wayo. Buri

muntu uhamya ko Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa hari ibintu agomba kuba yujuje kugirango ubwo buhamya bumugirire akamaro kandi bwemerwe n’Imana aribyo:

• Kuba kumwemera ari itegeko: bisobanuye kwemera ko ibyo yavuze byose ari ubutumwa bwaturutse

ku Mana (ALLAH).• Kuba kumwumvira ari itegeko, bisobanuye ko iyo udakurikije uko yakoze ibikorwa byawe ntibyakirwa.• Kumukunda no gukunda umuryango we.• Kwemera ko we yarinzwe gukora ibyaha kuva mu bwana kimwe n’izindi ntumwa n’Abahanuzi.• Kuba ubutumwa bwe bwarabaye ubwo gusoza ubuhanuzi, nta muhanuzi nyuma ye nta n’Intumwa

izoherezwa nyuma ye kuzageza ku munsi w’imperuka n’abazagaragara bazaba ari abahanuzi b’ibinyoma.

• Kuba ubutumwa bwe ari rusange kubatuye isi bose mugihe izindi ntumwa zoherezwaga aho zikomoka cyangwa mu muryango wazo gusa.

• Kumusabira impuhwe z’Imana n’imigisha ni ngombwa kuri buri mwemera.• Kwemera ko we yasohoje ubutumwa mu buryo bwuzuye ntacyo yasize atagejeje ku bantu mubyo

yahishuriwe n’Imana.• Kumenya icyubahiro cye n’urwego rwe ko nawe ari umuntu n’umugaragu w’Imana nta gukabiriza

cyangwa kurengera, nk’uko abantu bakabirije ndetse bakarengera ku ntumwa y’Imana Issa (YESU) bagera aho bamwise Imana.

Page 21: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

IBIVANA UMUNTU MURI ISLAM:

• Hari ibikorwa umuntu ashobora gukora cyangwa imvugo ashobora kuvuga bikamuvana muri Islam burundu agahinduka umuhakanyi, ibyo ni:

• Kubangikanya Imana (SHIR’KI NKURU)Ibi binyuranyije n’ijambo LA ILAAHA ILLALLAHU (Nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa

mu kuri uretse Imana imwe rukumbi), ibi byose bivana umuntu muri Islam, Imana yaravuze iti:

“Mu kuri ubangikanyije Imana, uwo yamuziririje kuzajya mu ijru, icyicaro cye ni mu muriro kandi abanyamahugu ntibazabona ababatabara”. Qor’ani 5:72

• Gushyira hagati yawe n’imana umuhuza unyuzaho ubusabe n’amasengesho.• Utemera ko ababangikanya Mana ari abahakanyi cyangwa agashidikanya ku buhakanyi

bwabo cyangwa akemera inzira yabo aba abaye umuhakanyi.• Kugira imyemerere yuko indi nzira itari idini ya Islam (Kugandukira Imana) iboneye kurusha

Islam cyangwa ko hari undi muyoboro utari uw’ubuhanuzi bwa Muhamadi utunganye kuwurusha.

• Uwagira icyo atishimira cyangwa yanga kucyo aricyo cyose mu mvugo z’Imana (AYAT) cyangwa iz’Intumwa (HADITH) zemewe aba abaye umuhakanyi.Imana iravuga iti:

“Impamvu bahakanye ni uko banze ibyo Imana yahishuye bituma Imana yangiza ibikorwa byabo”. Qor’ani 47:9.

Page 22: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Ibivana umuntu muri Islam”

• Gukerensa (Gukinisha) no kwambura agaciro amagambo y’Imana cyangwa ay’Intumwa y’Imana cyangwa icyakozwe nayo n’ubwo waba wikinira, nabwo uba ubaye umuhakanyi. Imana iravuga iti:

• “Babwire uti: ese murakerensa (murakinisha) Imana, ibimenyetso byayo n’Intumwa yayo? Ntimugire impamvu mutanga kuko mumaze guhakana nyuma yo kwemera kwanyu”. Qor’ani 9:65

• Gukoresha amarozi nk’inzaratsi n’ibindi, kwiringira abarozi, kuyishimira, kuyashyigikira ni ubuhakanyi

• Gusebya QURU-AN ntagatifu uhakana umurongo umwe cyangwa myinshi muri yo, kuba wavuga ko QURU-AN ari amagambo y’umuntu, kuzirura icyo yaziririje no kuziririza icyo yaziruye ubizi, kugira icyo wongeramo cyangwa ugabanya nabwo uba uhakanye.

• Kwanga bimwe mu bisingizo by’Imana cyangwa amwe mu mazina yayo, kwitirira Imana inenge zitaberanye n’icyubahiro cyayo, kuyishushanya n’ikindi mu biremwa byayo uba uhakanye.

• Kwemera ko Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) Atari umusozo w’Intumwa, nko kwemera abiyita Abahanuzi n’Intumwa nyuma ye ubisobanukiwe, ibyo nabyo bivana umuntu muri Islam.

• Kwirengagiza burundu idini ya Islam ukabaho utayisobanukirwa utanashyira mu bikorwa amategeko yayo

Page 23: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INKINGI YA KABIRI : ISWALA

• Iswala: ni ibikorwa bijyanye n’imvugo bitangizwa na TAKBIRATUL IHRAM bigasozwa na SALAAM.

Umwanya iswala ifite muri Islam• Iswala eshanu buri munsi, ni itegeko kuri buri muislamu ugejeje igihe cy’ubukure

yaba ari umugabo cyangwa se umugore uretse umugore cyangwa umukobwa bari mu mihango n’igihe umugore ari mu bisanza kugera igihe bisukuriye

Umubare w’Iswala z’itegeko.Imana yategetse Iswala mu ijoro rya “AL IS’RAA na MIRAJI” (Kuzamurwa

kw’Intumwa mu ijuru) nta muhuza hagati ye n’Imana , Iswala z’itegeko kuri buri muyislamu ni eshanu, arizo:

• DHUHURI : Iswala ikorwa ku manywa• AL ASW’RI : Iswala ikorwa kugicamunsi• AL MAGH’RIBI : Iswala ikorwa ku mugoroba• AL ISHAA : Iswala ikorwa nijoro.• AL FAJ’RI : Iswala ikorwa mu rukerera

Page 24: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Guhakana no kureka iswala.

Umuntu uhakana ko iswala ari itegeko, aba abaye umuhakanyi, Umuntu uretse iswala burundu aba ari umuhakanyi wavuye mu idini ye ya Islamu. Naho usari rimwe na rimwe ubundi akabireka uwo si umuhakanyi ahubwo ni umunyabyaha kandi aba akoze icyaha gihambaye hamwe n’uko aba ahuguje roho ye harimo no kuba agomeye Imana n’Intumwa yayo.

Mu mvugo yakiriwe na JABIR (Imana imwishimire), Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:“ Itandukaniro hagati y’umuntu no kubangikanya Imana n’ubuhakanyi ni ukureka iswala”. Yakiriwe na Muslim.

Inkurikizi k’uhakana akanareka burundu Iswala.• Mugihe ari muzima: Ntiyemerewe gukomeza kubana n’umugore we igihe umugore we

ari umuislamukazi, kandi nta nubwo aba akimugenga, ntaburenganzira aba anafite ku burere bw’abana, ntabwo azungura ababyeyi be igihe bo ari abaislamu, itungo yabaze riba ari ikizira, kandi nta nemerewe kwinjira ku butaka butagatifu bw’iMaka kubera ko aba ari umuhakanyi.

• Igihe yitabye Imana: ntiyozwa, ntiyambikwa “isanda” ntibamusarira, ntashyingurwa mu marimba y’abaislamu, kubera ko atari umwe muri bo, nta nubwo asabirwa impuhwe z’Imana, abiwe ntibamuzungura, kandi Imana izamuhanisha umuriro.

Page 25: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

IBIHE BY’ISWALA

• AdhuhuriIgihe cy’iswala ya kumanywa (ADHUHURI) ni ku manywa kuva igihe izuba

rirenze gato umurongo wo hagati kugeza igihe igicucu cya buri kintu cyangwa cy’umuntu kiba kireshya nawe.

• Al As’riIgihe cy’iswala yo ku gicamunsi (AL AS’RI) gitangira igihe igicucu cya buri kintu

cyangwa cy’umuntu kiba kireshya nawe kugeza igihe izuba ribereye umuhondo.

Kubagize ikibazo kikageza izuba rijya kurenga. Iyi swala nayo nibyiza kuyihutisha• Umubare w’ibice by’iyi swala ni bine (RAKA 4) • Al Magh’ribIgihe cy’iswala yo ku mugoroba (AL MAGH’RIB) gitangira izuba rirenze kugeza

ibicu bitukura birenze.Ni byiza ko iyi swala yihutishwa kuko igihe cyayo ni gito.

Page 26: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Ibihe by’Iswala”• Al Ishaai• Igihe cy’iswala ya nijoro (AL ISHA’I) gitangira kuva igihe ibicu

bitukura birenze kugeza hagati mu ijoro. Kubagize impamvu ni ukugeza umuseke ugiye gutambika.

• Nibyiza ko iyi swala icyerezwa bakayisali mu gihe cyayo cya nyuma iyo bikoroheye ntibinakubuze gusali JAMAAT.

• Sub’hi (Al Faj’ri)• Igihe cy’iswala yo mu museso (SUB’HI) gitangira igihe

umuseke utambitse kugeza izuba rirashe.• Ni byiza ko iyi swala yihutishwa ukayisali ku gihe cyayo cya

mbere umuseke ugitambika.

Page 27: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

GUFATANYA ISWALA EBYIRI:

Kugirango umuntu yemererwe gufatanya iswala ebyiri agomba kuba afite imwe mu mpamvu zikurikira:

• Urugendo• Umurwayi bigora gusali buri swala ku gihe cyayo, yemerewe guhuza

ADHUHURI na ALASRI cyangwa MAGH’RIB na ALISHAI.• Abari mu iswala y’imbaga mu ijoro ririmo imvura, ibyondo imbeho

n’imiyaga bikabije, bemerewe guhuza MAGHRIBI NA ISHAI ku gihe cya Maghribi ariko bakuzuza iraka zisanzwe.

• Uhorana amaraso akabije yarenze ibihe bye by’imihango bisanzwe n’ufite uburwayi bwo gutonyanga kw’inkari zidakama, abo nabo bemerewe guhuza iswala ebyiri mu gihe kimwe mu rwego rwo kuborohereza.

• Ufite ubwoba ku buzima bwe, ubw’ab’iwe n’umutungo we, nawe yemerewe guhuza iswala ebyiri ku gihe kimwe.

Page 28: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

GUFATANYA ISWALA EBYIRI NTA MPAMVU.

Allah yategetse iswala eshanu buri munsi kandi buri swala igenerwa igihe cyayo igomba gukorwamo uyikoze mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma yacyo uba ukoze icyaha.

Allah yaravuze ati: “ Iswala ni itegeko ku bemeramana kandi rifite igihe ryagenewe”.Qur’an 4: 103

• Ntibyemewe na gato gufatanya iswala ebyiri mu gihe kimwe nta mpamvu yemewe yagaragajwe n’amategeko y’Idini, nk’ imvura, urugendo n’uburwayi nk’uko zasobanuwe mu bitabo by’amategeko. Bityo ntibyemewe kubikora mu buryo busesuye igihe cyose ugahuza iswala ebyiri nta mpamvu zemewe ufite kuko ibyo ni ukunyuranya n’ imigenzo y’ Intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’ imigisha), kuko yajyaga akora buri swala yose ku gihe cyayo,nk’uko bigaragazwa n’imvugo ze nyinshi ndetse n’ibikorwa bye, ibyo nibyo byaranze Intumwa Muhamadi mu buzima bwe bwose ndetse ni nabwo buryo Malayika Djibrilu yamwigishije bwo gukora iswala eshanu zose imwe imwe ku gihe cyayocya mbere n’icya nyuma gisoza, maze arangije aramubwira ati: Iswala ikorwa hagati y’ibi bihe byombi(Ikibanza n’igihera).

Page 29: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Gufatanya Iswala ebyiri nta mpamvu”

• Icyitonderwa: Nk’uko bishimangirwa na Ibnu Abas(Allah amwishimire) mu mvugo ye iboneka mu bitabo bya swahih albukhariy na swahih Muslim,Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha)iri I Madina yigeze gusali iraka umunani icya rimwe( iza Dhuhri n’iza Asri) inasali izindi zirindwi icya rimwe(iza Magrib n’iza Ishai) nta bwoba buhari nta mvura nta n’urugendo ariho)). Swahih al Bukhariy na Swahih Muslim

• Ikibazo: Ese iki gikorwa cy’Intumwa kigaragaza ko guhuza iswala ebyiri byemewe mu bihe byose mu buryo busesuye?

• Igisubizo: Iki kibazo cyasubijwe na Ibnu Abasi ubwe ubwo yabazwaga icyo Intumwa yari igamije, maze arasubiza ati: Intumwa yashatse kutabangamira no kutagora abantu be (Ummat).

• Abamenyi basobanuye ko iyi mvugo igaragaza ko Intumwa yabikoze kubera impamvu yindi itari ziriya zisanzwe ariko nayo yari ibangamiye abasangirangendo uwo munsi.

Page 30: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Gusesengura imvugo ya Ibnu Abas• Iyi mvugo ya Ibnu Abas na none yasobanuwe nawe ubwe nk’uko

byashimangiwe na Imamu Anasaiy mu gitabo cye cyitwa Sunanu na Imamu Ashawkaniy mu gitabo cye cyitwa Naylul awtwari n’abandi bamenyi bagaragaje ibisobanuro byatanzwe na Ibnu Abasi ko yavuze ko gufatanya iswala kw’Intumwa Muhamadi kwavuzwe hano ari ugufatanya mu ishusho igaragarira abantu ariko mu kuri iswala yose Intumwa yayikoze mu gihe cyayo mu buryo bukurikira: Yakoze swalatu Dhuhri mu gihe cyayo cya nyuma kiri hafi kurangira ayirangiza icya Asri kimaze kwinjira ahita asali Asr’i mu gihe cyayo cya mbere,uko ni nako byagenze kuri Magribi na Ishai aho yakoze Swalatul magrib ku gihe cyayo cya nyuma kiri hafi kurangira ayirangiza igihe cya Ishai kimaze kwinjira nayo ahita ayikora mu gihe cyayo cya mbere, izi shusho zombi zagaragarira abantu ko ari ugufatanya iswala ebyiri nyamara mu kuri buri swala yakozwe ku gihe cyayo

Page 31: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Gusesengura imvugo ya Ibnu Abas”

• Imamu Shawkaniy yaravuze ati: Ibnu Abas ntabwo yigeze avuga ko Intumwa yigeze ibisubiramo ikindi gihe ahubwo ikigaragara ni uko Intumwa yabikoze rimwe.

• Imamu Tir’midhiy yaravuze ati: Abamenyi bose bemeranyije ko bitemewe gufatanya iswala mu buryo busesuye keretse habayeho impamvu yemewe nk’imvura, urugendo, uburwayi n’izindi zemejwe n’abamenyi mu bitabo by’amategeko y’Iswala bitewe n’ibihe bikomeye umuyislamu yaba agezemo bidashoboka gukora iswala ku gihe cyayo akemererwa gufatanya nk’umuganga waba ari kubaga umurwayi bigafata amasaha menshi kandi bidashoboka gusubika icyo gikorwa nko gufatanura abana bavutse bafatanye kuko bijya bitwara amasaha menshi, mu bihe nk’ibi uwo muganga yemerewe gufatanya iswala kubera ibihe by’amaburakindi arimo.

Page 32: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “ Gusesengura imvugo ya Ibun Abas

Iyo niyo mpamvu yatumye Intumwa Muhamadi ifatanya Iswala nta rugendo, nta mvura nta n’ubwoba arimo kugirango yerekane ko hari izindi mpamvu zikomerera abantu bakaba babikenera nk’uburwayi kuko bwo butavuzwe muri iriya mvugo ya Ibnu Abas mu zitari zihari n’iyo twatanze ho urugero rw’umuganga uri kubaga umurwayi n’izindi zishobora kuba zinarenze izi zavuzwe mu buremere.

UMWANZURO:

Nk’uko byasobanutse hejuru, Iswala yose igomba gukorwa yonyine ku gihe cyayo yagenewe, bityo ntabwo kirazira(haramu) gufatanya iswala ebyiri no kubigira akamenyero ku buryo umuntu azifatanya uko ashatse keretse hari impamvu yemewe n’idini, iyo niyo nzira y’Intumwa Muhamadi mu bikorwa bye n’imvugo ze, ndetse ni nawo murongo w’abasangirangendo b’Intumwa bose uhereye ku bayobozi bane (Khulafau) bayoboye abayislamu nyuma y’Intumwa Muhamadi n’abandi basangirangendo muri rusange bose bumvikanye ko bitemewe gufatanya iswala ebyiri keretse hari impamvu yemewe n’idini.

Page 33: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INKINGI YA GATATU: GUTANGA ZAKAT(Amaturo)

Zakat bisobanuye igeno runaka rifatwa mu mitungo runaka rigahabwa abantu runaka.

Amaturo (ZAKAT) ni inkingi ya gatatu mu nkingi za Islam, Imana yayitegetse abemera, kugira ngo ibe iyo gusukura imitungo yabo no gufasha abakene n’abandi bafite Impamvu zo gufashwa no kwimakaza umubano mwiza hagati y’abakire n’abakene.

Imitungo itangirwa ZakaAmatungo: ingamiya, inka, ihene n’intama.Ibikomoka mu butaka: peteroli, amabuye yandi y’agaciro atari Zahabu na FezaZahabu na FezaIbihingwa bipimwa bikanahunikwa.Amafaranga anyuranye akoreshwa muri ibi bihe.Ibintu byose bigenewe gucuruzwa• Imitungo yari yaratabwe cyera ba nyirayo batazwi(RIKAZU)

Page 34: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INKINGI YA KANE N’IYA GATANU• INKINGI YA KANE: IGISIBO CY’UKWEZI KWA RAMADHAN• Igisibo: bisobanuye kwigomwa no kureka kurya, kunywa n’imibonano mpuzabitsina n’uwo

mwashakanye n’ibindi byose byatuma umuntu asiburuka, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze hagambiriwe kwiyegereza Imana.

• INKINGI YA GATANU :UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU (HIDJA)• HIDJA bisobanuye kugana ingoro y’Imana iri i MAKA, ukahakorera imigenzo yahateganyirijwe

ugamije kwiyegereza kwiyegereza Imana.• Hijat ni inkingi ya gatanu mu nkingi zigize Islam, ikaba ari itegeko kuri buri muyisilamu utari

umucakara, ugimbutse, ufite ubwenge utari umusazi kandi ufite ubushobozi bw'ibisabwa, Hija itegetswe inshuro imwe mu buzima.

• Utegetswe gukora hijat: Utegetswe gukora umutambagiro mutagatifu ni ufite ubuzima bwiza, kuburyo ashobora gukora urugendo akaba afite uburyo bwo kugerayo kandi afite n'impamba yamushoboza gukora imigenzo yose irebana na Hijat akanagaruka, agomba kuba kandi nta myenda afite akaba yanasigiye umuryango we ibiwuhagije.Ufite ubushobozi bw'umutungo n'imbaraga, agomba kwikorera Hijat ku giti cye; naho ufite ubushobozi bw'umutungo ariko nta bushobozi bw'umubiri afite, ategetswe gushaka umukorera Hijat akamuha ibikenewe ariko uwo nawe agomba kuba yaramaze kwikorera hija ye.

Page 35: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

GUKUNDA NO KUBAHA ABAGORE B’INTUMWA MUHAMAD N’ABASANGIRANGENDO BAYO

1. IBYIZA N’AGACIRO K’ABAGORE B’INTUMWA MUHAMAD MURI ISLAM:• Abagore b’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ni

abantu bafite icyubahiro n’agaciro gakomeye muri Islam, buri muyislam wese atagetswe kubakunda no kububaha kubera icyubahiro cyo kuba abagore b’Intumwa y’Imana, ndetse kububaha no kubakunda ni mubiranga abemera nyakuri.

• Gutuka no gusebya uwo ariwe wese mu bagore b’Intumwa y’Imana nka AISHA na HAFSWA (bombi Imana ibishimire) n’abandi, Ni icyaha gikomeye cyane, ndetse umwemera wese agomba kububaha no kubakunda kuko ari ababyeyi b’abemeramana nk’uko bigaragazwa na Qur’an ntagatifu aho Imana yagize iti:

“Intumwa (Muhamadi) niyo ifite agaciro ku bemeramana kurusha roho zabo kandi abagore b’Intumwa y’Imana ni ababyeyi b’abemera...”. Qur’an 33:6

Page 36: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abagore b’Intumwa”

Ni nayo mpamvu bitari byemewe ko umwemeramana yashyingiranw n’uwo ariwe wese mu bagore b’Intumwa y’Imana nk’uko atashyingiranwa na nyina umubyara, ibyo nabyo bigaragaza icyubahiro cy’abagore b’Intumwa y’Imana, nk’uko Imana yabivuze iti:

“Ntimwemerewe kubuza amahoro Intumwa y’Imana, ntimunemerewe gushyingiranwa n’ abagore be nyuma ye mu bihe byose kuko ibyo ni icyaha gihambaye ku Mana”. Qur’an 33:53

Page 37: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

2. IBYIZA N’AGACIRO K’ABASANGIRANGENDO B’INTUMWA MUHAMAD (Imana ibishimire)

• Umusangirangendo (UMUSWAHABA) ni muntu ki?• Umusangirangendo bisobanuye umuntu wese wabonye Intumwa

Muhamadi (amahoro y’Imana amubeho), akayemera (akaba umuyisilamu), kandi agapfa akiri umuyisilamu.

• Abasangirangendo b’Intumwa Muhamad bari inyangamugayo, bubahaga cyane Imana n’Intumwa yayo, bitangiye idini y’Imana bafasha Intumwa y’Imana mu kuyamamaza no kuyiteza imbere, bakoresheje imitungo yabo n’imitima yabo. Ibyiza byabo Imana yabivuzeho henshi mu mirongo ya Qur’an ndetse no mu mvugo z’Intumwa y’Imana nyinshi zigaragaza ibyiza n’agaciro kabo, ibyo byose rero bitegeka umwemera mana nyakuri kubakunda, kubishimira, no guhora abasabira ibyiza ku Mana.

Page 38: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu

Imana yavuze byinshi muri Qur’an bigaragaza ibyiza n’agaciro k’abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi mu idini ya Islam, muri byo Imana iragira iti:

Imana yaravuze iti: “ Imana yishimiye abameramana igihe baguhaga ukuboko ko kugushyigikira muri munsi y’igiti kandi izi ibiri mu mitima yabo(ko babikoze kubera gukunda Imana n’Intumwa yayo) maze ibamanurira ituze inabagororera intsinzi ya bugufi”.Qur’an 48:18.

Uyu murongo wa Qur’an uragaragaza uburyo Allah yavuze ibigwi by’abaswahaba kandi kuvugwa neza n’Imana biba ari ubuhamya nyabwo kuko izi ibyihishe n’ibigaragara kandi uwo yishimiye mu buzima bwe ntibishoboka ko yazapfa atari umwemera kuko Allah amwishimira azi neza iherezo rye ko azapfa akishimiwe n’Imana,kandi Allah ntiyishimira abahakanyi n’abangizi.

(Reba igitabo cyitwa : Aswawaiq almuhriqat)

Page 39: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

Umusangirangendo witwa Djabir Mwene Abdillah( bombi we na Se Allah abishimire) yaravuze ati: “ Icyo gihe twari abasangirangendo igihumbi na maganane(1400)”.

Reba Sahih al Bukhariy, Hadith numero 4154

Intumwa Muhamad yaravuze iti: “ Ku bushake bw’Imana nta n’umwe mu bampaye ukuboko kwe mu nsi y’igiti uzajya mu muriro”.Sahih

Muslim, hadith numero 2496.Imamu Ibnu Hazmi yaravuze ati: Abo Allah yatubwiye ko yabishimiye

ashingiye ku byo azi mu mitima yabo akanabamanurira ituze, nta n’umwe wemerewe kwifata cyangwa gushidikanya ku bunyangamugayo n’ukwemera kwabo”. ( Reba igitabo cyitwa: Alfaswlu fil milali

wannihali,vol 4,page 148.

Page 40: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

• Na none Allah yaravuze ati: “ Muhamadi ni Intumwa y’Imana, n’abari kumwe nawe (Abasangirangendo) ni inkazi ku bahakanyi bakagirirana impuhwe hagati yabo, ubasanga bunama(Rukuu) bubama(Sidjida) bagamije gushaka ibyiza by’Imana no kwishimirwa nayo ikimenyetso cyabo kigaragara mu buranga bwabo kubera kubama, ibyo nibyo bigwi byabo Imana yabavuzeho mu gitabo cya Tawuratu, naho ibigwi byabo Imana yabavuzeho mu gitabo cya Injili ni nk’igiti(Intumwa Muhamadi) cyameze amashami n’imizi(Abaswahaba) iragikomeza kirashinga maze gihagarara ku ruti rwacyo neza gishimisha abahinzi kubera ubwiza bwacyo(Abaswahaba bakomeje Intumwa Muhamadi maze irakomera mu kwamamaza Idini ya Allah),ibyo Imana yabikoze kugirango ibakoreshe mu kurakaza abahakanyi…”. Qur’an 48:29

Page 41: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

• Uyu murongo uragaragaza ko agaciro n’ ubunyangamugayo bw’abasangirangendo b’Intumwa Muhamad katavuzwe muri Qur’an gusa ahubwo ibyiza byabo byavuzwe no mu bitabo Imana yahishuriye Intumwa zabanjirije Muhamadi bavugwamo ko bazaba barangwa n’ibi bigwi byavuzwe bivuze ko abakurikiye ziriya Ntumwa bagasoma biriya bitabo bemeraga ko Intumwa Muhamad izaza nyuma ikagira abasangirangendo barangwa n’ibyo bigwi.Imamu Ibun Aljawziy yaravuze ati: “Ibi bigwi bivuzwe muri uyu murongo ni iby’abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi bose nta n’umwe uvuyemo”. Reba igitabo cyitwa Tafsir ibun Kathir ku bisobanuro by’iyi Ayat.

Page 42: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

Muri iyi mirongo ivuzwe hejuru Imana iragaragaza abayislamu bakwiye guhabwa mu minyago yafashwe ku rugamba, abo bayislamu barimo ibice biatatu bikurikira:

Icya mbere: Abakene b’abimukira bavuye I Maka bajya I Madina Icya kabiri: Abari ba kavukire b’I MadinaIcya gatatu: Ni abemeramana bazabaho nyuma y’ibyo bice bibiri ari bo twe

n’abandi, abo rero Imana yabategetse gusabirano gukunda bariya bemeramana b’ibice bibiri bababanjirije mu kwemera kandi byombi ni iby’abasangirangendo.

“Naho abaje nyuma yabo, bategetswe kuvuga bati “Nyagasani tubabarire ibyaha byacu, unababarire abavandimwe bacu babandi batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzashyire mu mitima yacu urwango kuri babandi bemeye, Nyagasani Mana yacu ni wowe nyirimbabazi nyirimpuhwe”. Qur’an 59:10

Page 43: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

• Uyu murongo wa Qur’an uragaragaza ko umwemeramana wese ategetswe gukunda gusabira abasangirangendo, akanasaba Imana ko imurinda urwango n’umutima mubi kuri bo.

• Ayisha(Allah amwishimire yaravuze ati: “ Abantu bategetswe gusabira abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi ahubwo barabatuka”. Reba swahihi Muslim, hadith

numero 3022

• Mudjahid yavuze ko Ibnu Abas yavuze ati: Ntimugatuke abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi, kuko Allah yabishimiye anategeka kubasabira kandi azi neza ko bazakimbirana hagati yabo”. (Reba igitabo cyitwa Min’haju sunat vol 2,page 14, Fadwailu swahabat cya

Ahmad).

• Imana yaravuze iti: “Ariko Intumwa n’abemeye hamwe nayo(Abasangirangendo), bitangiye idini bakoresheje imitungo yabo na roho zabo, abo nibo bafite ibyiza kandi nibo bazakiranuka. Imana yabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi bazaribamo igihe cyose, iyi ni intsinzi ihambaye”. Qur’an 9:88-89

Page 44: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “Agaciro k’Abaswahaba muri Qur’ani Ntagatifu”

Imana yaravuze iti: “Na babandi babaye aba mbere mu kuba abayisilamu aribo ba muhajiruna (abimutse bava i Makka bahungira i Madina) naba Answaru (abari batuye i Madina) n’ababakurikiye mu byiza, Imana yarabishimiye nabo barayishimira, yanabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyo ni intsinzi ihambaye”. Qur’an 9:100

• Umwanzuro w’imirongo ya Qur’ani yavuzwe hejuru:Iyi mirongo ya Qur’an ntagatifu n’indi itavuzwe hano, iragaragaza

ubunyangamugayo, ibyiza n’agaciro Imana yahaye abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi kugeza ubwo itangaje ko yabishimiye nabo bakayishimira, ibyo byose birerekana ko bafite icyubahiro n’agaciro gakomeye muri Islam, kuko batatswe n’Imana ibazi neza kandi icyo Imana ivuze niko kiba kiri, bityo buri mwemera wese ategetswe kubakunda no kubishimira mu mutima we. Kandi ibyo nibyo biranga abemera mana bazaza nyuma yabasangirangendo, kuko Imana yabategetse ko bagomba kubasabira no kwirinda kubagirira urwango.

Page 45: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AGACIRO K’ABASANGIRANGENDO MU MVUGO Z’INTUMWA MUHAMADI

Intumwa Muhamadi yavuze byinshi bigaragaza agaciro n’urwego rw’abasangirangendo, muri byo hari aho yagize ati:

a) Imrani Ibnul huswayni(Allah amwishimire) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)yavuze iti: “ Abeza muri Ummat yanjye ni babandi twabanye (abasangirangendo), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-ina), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-i Tabi-ina), Imrani Ibnulhuswayni ageze aha yaravuze iti: Sinzi niba Intumwa Muhamadi nyuma yo kuvuga abo yabanye nabo yaravuze icyiciro kimwe cyangwa ibyiciro bibiri cyangwa bitatu”. Iyi hadithi iboneka mu gitabo cya Swahihul Bukhariy hadith numero 3650 na Swahihu Muslim

hadithi numero 2535

Page 46: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “AGACIRO K’ABASANGIRANGENDO MU MVUGO Z’INTUMWA MUHAMADI”

b) Abi Saidi(Allah amwishimire) yaravuze ati: Umunsi umwe higeze kubaho intonganya hagati ya Khalid Ibnul Walid na Abdurahmani ibun Awufi maze Khalid abwira nabi Abdurahmani IbunAwufi, Intumwa y’Imana iravuga iti: “Ntimugatuke umwe mu basangirangendo banjye(ababaye abayislamu ba mbere), kuko n’ubwo umwe muri mwe (Binjiye idini nyuma) yatanga ituro rya zahabu ingana n’umusozi wa Uhudi ntiyaba agejeje ku byuzuye ikiganza cy’ibyatanzwe n’umwe muri bo nta n’icya kabiri cyacyo”. Iyi hadithi

iboneka mu gitabo cya Swahihul Bukhariy hadith numero 3673 na Swahihu Muslim hadithi numero 2541

ISESENGURA RY’IYI HADITHI:Aho Intumwa yabwiye Khalid Ibnulwalid iti : “Ntimugatuke n’umwe mu

basangirangendo banjye” kandi na Khalid nawe ari umusangirangendo biratwereka ko urwego n’agaciro ka Abdurahamani Ibun Awfi byari birenze ibya Khalid kuko Abdurahamani Ibun Awfi ni umwe mu basangirangendo babaye abayislamu mbere bakanaharanira Idini kuva mbere y’ibihozwa rya Makah mu gihe Khalid we yari atari yaba umuyislamu ahubwo arwanya Idini.

Page 47: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AGACIRO K’ABASANGIRANGENDO MU MVUGO Z’INTUMWA MUHAMADI

Ubwo se niba Khalid nawe w’umusangirangendo yarabwiwe ayo magambo aremereye atya kuko yabwiye nabi umusangirangendo witwa Abdurahmani wamutanze kwitangira idini no kuyiharanira ariko bose ari abasangirangendo b’Intumwa, ubwo se umuntu usanzwe wabayeho mu gihe bya nyuma yabo nkatwe watinyuka gutuka cyangwa kuvuga nabi abasangirangendo we yabwirwa amagambo aremereye gute?!!! Birumvikana ko ibye byaba birenze urugero.

na none Intumwa Muhamadi yagaragaje agaciro k’abasangirangendo ubwo uwitwa hatwibu ibun abi baltaa yatwaraga amabanga y’abayislamu ayashyiriye abahakanyi, ni bwo Intumwa yohereje abasangirangendo babiri ngo bamukurikire bamwake urupapuro yahishe mu myambaro ye, baragiye bararumwaka nawe baramuzana bamugejeje imbere y’Intumwa Muhamadi, Umar ibun alkhatwab abwira Intumwa ati” reka tumwice kuko ni umunafiqi, Intumwa ibwira Umar iti: mumureke, wabwirwa n’iki ko hari Allah yarebye abantu barwanye urugamba rwa badri akababwira ati: ibyo muzakora byose nzabibababarira”.

Iyi hadithi iboneka mu gitabo cya Swahihul Bukhariy hadith numero 3983 na Swahihu Muslim hadithi numero 2494

Page 48: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

AGACIRO K’ABASANGIRANGENDO MU MVUGO Z’INTUMWA MUHAMADI

• Umar Ibun Alkhatwab (Allah amwishimire) yavuze ko Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Mwubahe abasangirangendo banjye kuko nibo beza muri mwe”. Iyi hadithi iboneka mu

gitabo cya Sunanu Ibun Madjah Vol 2 page 64, n’icya Ahmad Vol 1 Page 18, n’icya Al hakim vol 1 page 114.

• Na none Intumwa yagaragaje agaciro k’Abasangirangendo bari batuye I Madina(Al Answaru) igira iti:

• “Ntawe ubakunda usibye umwemera nta n’ubanga uretse indyarya (Umunafiq)”.Iyi hadithi iboneka mu gitabo cya Swahihul Bukhariy na Swahihu Muslim

• Nyuma yo kubona iyi mirongo ya Qur’an ntagatifu n’imvugo z’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zigaragaza ibyiza by’abaswahaba, tuvanyemo ko ari icyaha gikomeye kubatuka no kubasebya, kuko ari ukuvuguruza Imana n’Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Page 49: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

INGARUKA MBI ZO GUSEBYA ABAGORE B’INTUMWA N’ABASANGIRANGENDO BAYO KU IDINI YA ISLAM

Gutuka nogusebya abagore n’abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) bifite ingaruka n’inkurikizi zikomeye zigamije gusenya Islam, muri zo twavuga:

1.Usebya cyangwa agatuka abagore b’Intumwa cyangwa abasangirangendo bayo, aba atutse anasebeje cyane Intumwa y’Imana anayishinjije ubuganzwa, kuko yananiwe gushyira abagore bayo kuri gahunda y’Imana, ko kandi yananiwe gutunganya uburere bw’abasangirangendo yabanye nabo, bityo akaba yaratsinzwe mu kubategura kandi ariwe mwalimu wabo,kandi ububi bw’abanyeshuri bugaragaza ububi bw’umwarimu. Bivuzeko iyo Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iza kuba intungane nabo bari gutungana. ibyo sibyo rero, kuko Intumwa y’Imana ariwe rugero rwiza ku biremwa byose mu gutinya Imana no kuyubaha, ubwo rero ntiyananirwa gutunganya abagore be n’abasangirangendo be.

Page 50: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “INGARUKA MBI ZO GUSEBYA ABAGORE B’INTUMWA N’ABASANGIRANGENDO BAYO KU IDINI YA ISLAM”

Imamu Maliki yaravuze ati: Abantu batuka bakanasebya abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi, ni abashatse guharabika Intumwa Muhamadi birabananira maze bahitamo guharabika no gutuka abasangirangendo be kugirango abantu bajya bavuga bati: Muhamadi yari mubi, kuko iyo aba mwiza atinya Imana n’abasangirangendo be bari kumufataho urugero bakaba beza”. Reba igitabo cyitwa Aswarimu Almaslul page 580

Page 51: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “INGARUKA MBI ZO GUSEBYA ABAGORE B’INTUMWA N’ABASANGIRANGENDO BAYO KU IDINI YA ISLAM”

• Usebya abagore b’Intumwa y’Imana akanabagira abangizi, aba avuze ko Intumwa y’Imana ubwayo yari umwangizi, kandi ibyo ntibishoboka, kuko Intumwa yari urugero rwiza mu gutinya Imana ku batuye isi bose , kandi Imana yavuzeko abagore batunganye bahabwa abagabo batunganye n’abagabo batunganye bagahabwa abagore b’intungane, nk’uko Imana ibigaragaza muri Qur’an igira iti: “Abagore b’abanyabyaha bakwiranye n’abagabo b’abanyabyaha, n’abagabo b’abanyabyaha bakwiranye n’abagore b’abanyabyaha, naho abagore b’intungane bakwiriye abagabo b’intungane, n’abagabo b’intungane bakwiriye abagore b’intungane...”. Qur’an 24:26

Page 52: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Cont’d “INGARUKA MBI ZO GUSEBYA ABAGORE B’INTUMWA N’ABASANGIRANGENDO BAYO KU IDINI YA ISLAM”

• Gutuka abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi biganisha mu gushidikanya ku busugire bwa Qur’an ntagatifu n’imigenzo(Sunnah) y’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kuko aribo babitugejejeho; niba rero bari abangizi n’abanafiki cyangwa abahakanyi nk’uko bamwe babibita , ibyo bisobanuye ko tugomba kugira amakenga no gushidikanya kubyo batugejejeho, ubwose ni gute twakwizera igitabo cya Qur’an n’imvugo z’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) byose twagejejweho n’abaswahaba mugihe baba bari abangizi?!!

• Ibyo rero nibyo bigamijwe n’abanzi ba Islam mu gutuka, gusebya no kwandarika abagore n’abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kugirango batuvanemo icyizere n’igitinyiro dufitiye Qur’an n’imigenzo y’Intumwa y’Imana Muhamadi, nitumara kubishidikanya ho kandi aribyo soko ya Islam, nawe urumvako nta buyisilamu buzaba busigaye, iyo rero niyo ntego bagamije kugeraho.

Page 53: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

UMWANZURO

Muvandimwe kunda wubahe abagore b’Intumwa y’Imana n’abasangirangendo bayo, kuko ibyo ni mu biranga abemeramana nyakuri, kandi witandukanye n’ababatuka bakabasebya, kuko ibyo ari ugusenya Islam idini y’Imana.

Imamu Ahmad yaravuze ati; “Nubona umuntu uvuga nabi umusangirangendo uzashidikanye ku buyislamu bwe”. Iyi

mvugo iboneka mu gitabo cyitwa Albidayat wanihayat Vol 8 page 142

Imamu Abu NUAYIM YARAVUZE ATI : “ Nta muntu ukurikirana aho abasangirangendo bagiye bakosa akibanda ku gushakashaka aho banyereye nk’abantu uretse uwageragejwe umutima we n’Idini ye”.

Page 54: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati y’abasangirangendo

• Kubera ko abasangirangendo bafite aho bahuriye n’Idini ya Islamu kandi

kububaha no kubakunda bikaba ari mu bigize imyemerere ya Islamu, ushaka gukora ubushashakashatsi ku mateka y’amakimbirane ntabwo agomba kwitandukanya n’imyemerere yo kuba abasangirangendo ari inyangamugayo kandi bafite agaciro n’icyubahiro Imana n’Intumwa yayo yabahaye.

• Imwe mu mirongo migari igomba kumuyobora ni iyi ikurikira:• 1. Kumenya ko gushakashaka ku bibazo byabaye hagati yabo no kubitangaza

atari yo myemerere ya Islamu, ahubwo icyo umuyislamu asabwa ni ukwifata no kwirinda gucukumbura ibyabaye hagati yabo cyane cyane iyo agiye kubibwira no kubyigisha abantu badafite ubushobozi buhagije bwo kubyakira mu buryo bwiza bukomeza kurinda icyubahiro cy’abasangirangendo,kuko abo aba agiye kubabera ibigeragezo byo kwambura agaciro abasangirangendo,ubwo rero ntibikwiye mu ivugabutumwa kwibanda ku kwigisha abantu bakiri bashya mu myemerere amateka no gucukumbura ibyabaye hagati y’abasangirangendo.

Page 55: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati

y’Abasangirangendo

Aliy mwene Abi Twalib(Allah amwishimire yaravuze ati: “ Mujye mubwira abantu ibyo ubwenge bwabo bushobora kwakira neza, ese murashaka ko abantu bavuguruza Imana n’Intumwa yayo?”.

2. Iyo gushakashaka ku byabaye hagati y’abaswahaba bikenewe, ni ngombwa gushishoza no kumenya neza inkomoko y’ibibavugwaho kuko hari byinshi bahimbiwe n’abashaka gusenya Islamu.

3. Iyo usanze inkomoko y’ibibavugwaho itunganye, wowe nk’umwemera ugomba kubyakira ko babikoze ku muhate wabo babona ko ariko kuri wenda bikabyara icyo batagambiriye, kandi uko niko byagenze mu bibazo byose byavutse hagati yabo usanga barabayemo amatsinda atatu:

Page 56: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati

y’Abasangirangendo

• Itsinda rya mbere: rishingiye ku bushioshozi ryabonye ko uruhande runaka ari rwo ruri ku kuri kandi ko urunyuranyije narwo rwigometse, bityo iryo tsinda ryumva ko rigomba gufasha uruhande ribona ko riri mu kuri bakarwanya uruhande babona ko rwigometse kandi ibyo kuri bo babonaga ko ari itegeko ry’idini.

• Itsinda rya kabiri: Naryo ryabonye ko uruhande rundi ari rwo ruri ku kuri, bityo basanga bagomba kwifatanya narwo mu kurwanya uruhande rundi kuko kuri bo babonaga ko urwo ruhande rundi rwigometse kandi kurwanya abigometse ku kuri babonaga ko ari itegeko ry’Idini.

• Itsinda rya gatatu: Ni iryo byayobeye ribura uruhande ryabona ko riri ku kuri, bityo ryiyemeje kwitandukanya n’impande zombi ririfata ryirinda kujya muri ibyo bibazo kuko ryasanze ritajya kurwanya abayislamu ritari ryabona uruhande ruri ku kuri rukwiye guterwa inkunga mu kurwanya urwigometse.

Page 57: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati

y’Abasangirangendo

Dushingiye kuri ibi bice by’amatsinda yaranze abasangirangendo mu makimbirane yabaye hagati yabo biragaragara ko ibyababayeho bitari bigambiriwe kuko buri ruhande rwabonaga ko ruri ku kuri mubyo rukoze, bityo ibyo ntabwo byabambura ubunyangamugayo n’agaciro kabo muri Islamu kuko bakoresheje umuhate bakora icyo babonaga kuribo gikwiye, ubwo rero nta cyaha bakoze nk’uko Intumwa Muhamadi yashimangiye ko ukosheje yakoresheje umuhate nta cyaha yandikirwa ahubwo yandikirwa igihembo kimwe mu gihe abona ko ibyo akoze ari byo by’ukuri.

Intumwa Muhamad yaravuze iti: “ Iyo umucamanza akoresheje umuhate mu gushaka ukuri agaca urubanza rw’ukuri abona ibihembo bibiri, naho iyo akoresheje umuhate mu gushaka ukuri agaca urubanza rutari rwo ariko we abona ko ari ko kuri abona igihembo kimwe”.

Page 58: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati y’Abasangirangendo

Ikindi twakwibutsa ni uko umubare w’abasangirangendo bagiye muri ayo makimbirane ari mukeya cyane ,

Abdullah mwene Ahmad yavuze ko Muhamadi Ibun Sirin yavuze ati: “ Fitina(amakimbirane) yabayeho abasangirangendo bageze ku bihumbi icumi, ariko abitabiriye ayo makimbirane ntibarenze ijana ntibanageze kuri mirongo itatu”.

4. Kumenya ko nyuma y’ibyo bibazo abasangirangendo bababajwe bikomeye n’amakimbirane yababayemo bakicuza ku byabaye banavuga ko batari bazi ko byagera aho byageze.

Page 59: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati y’Abasangirangendo

Ingero: Ayishat (Allah amwishimire) yaravuze ati: Nagiye ngirango abantu nibambona barareka gukimbirana , ntabwo nigeze ntekereza ko hari bube imirwano, iyo nza kubimenya sinari kubikora”.

• Imamu Shaabiy yaravuze ati : Twalha(Allah amwishimire) amaze kwicwa Aliy(Allah amwishimire) yaramuhanaguye amukuraho ibitaka mu buranga bwe maze aravuga ati: “ Birandemereye kukubona uryamye hasi, agahinda kanjye ngatuye Imana, ubwo yatangiye kurira n’abari ku ruhande rwe bose bararira maze Aliy aravuga ati: Iyo nza kuba narapfuye mbere y’imyaka makumyabiri singere kuri uyu munsi”.

Page 60: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

Imirongo migari igomba kuyobora umuyislamu ukora ubushakashatsi ku makimbirane yabaye hagati y’Abasangirangendo

Muawiyat nawe, ubwo bazaga kumubikira urupfu rwa Aliy, yaricaye aravuga ati: INNA LILLAHI WA INAA ILAYHI RAJIUN, atangira kurira cyane, maze umugore we aramubaza ati: Ejo waramurwanyaga none ubu urarira ko yapfuye? Muawiyat aramusubiza ati: ceceka wowe ntabwo uzi igihombo ummat igize cyo kubura ibyiza bye, ubumenyi bwe n’ubushishozi bwe”. Reba igitabo cyitwa Albidayat wannihayat Vol 8 page 15 n’iya 133

Aka gahinda bagize no kubabazwa n’ibyabaye hagati yabo biragaragaza ko batari babigambiriye batanazi ko bizagera aho byageze.

5. Kumenya ko abasangirangendo batari intungane zitagira icyaha kuko nabo bari abantu bagombaga gukosa, gusa ibyiza byabo bakoze no kwicuza kwabo bibaha kubona imbabazi z’Imana.

Page 61: AMAHAME REMEZO YA ISLAM

UMUSOZO

MURAKOZE GUTEGA AMATWI

ALLAH AZABIBAHEMBEREALHAMDU LILLAH