7
Institute of National Museums of Rwanda Southern Province-Huye SH 1 RD 2 P.O. Box: 6397 Kigali Tel: 0783379597/0730741093 www.museum.gov.rw Discover your Museums, Cherish your Heritage Ikambere Newsletter Issue no: 13 Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku muco. “Amata agira gitereka” twiyibutse uburyo amata yatunganywaga kera. Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha neza ikoranabuhanga muri ibi bihe amashuri afunze. CONTENTS: IKAMBERE MUSEUM NEWS Quarterly Newsletter of the Institute of National Museums of Rwanda ************* July - September 2020 ***********

Ikambere Newsletter Issue no: 13 - museum.gov.rw · Institute of National Museums of Rwanda Southern Province-Huye SH 1 RD 2 P.O. Box: 6397 Kigali Tel: 0783379597/0730741093 Discover

  • Upload
    others

  • View
    0

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

  • Institute of National Museums of Rwanda

    Southern Province-HuyeSH 1 RD 2

    P.O. Box: 6397 Kigali

    Tel: 0783379597/0730741093www.museum.gov.rw

    Discover your Museums, Cherish your Heritage

    Ikambere Newsletter Issue no: 13

    Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye

    ku muco.

    “Amata agira gitereka” twiyibutse uburyo amata yatunganywaga kera.

    Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha neza ikoranabuhanga muri ibi bihe amashuri

    afunze.

    CONTENTS:

    IKAMBEREMUSEUM NEWS

    Quarterly Newsletter of the Institute of National Museums of Rwanda

    ************* July - September 2020 ***********

  • URUBYIRUKO RURAKANGURIRWA KUBYAZA UMUSARURO UBUKERARUGENDO BUSHINGIYE KU MUCO.

    Pg1

    Ubukerarugendo bushingiye ku muco ni kimwe mu bice bigize ubukerarugendo, cy-igatandukanira n’ibindi mu kuba cyibanda ahanini ku muco ndetse n’amateka by’ igihugu.U Rwanda rwashyize imbaraga cyane mu bukerarugendo nk’ imwe mu nkingi za mwamba zigize ubukungu bw’u Rwanda. Binyuze mw’ Ishami ry’ ubukerarugendo ri-barizwa mu kigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere (RDB); ari nacyo Kigo gishinzwe ku-menyekanisha ndetse no guteza imbere ibikorwa byose by’ubukerarugendo mu gihugu. Ikigo cy’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda (INMR) kiri muri Minisiteri y’ Urubyiruko n’ Umuco (MYCULTURE). Ni cyo Kigo gifite inshingano nyamukuru yo gukora ubushakasha-ti, kubungabunga, kumenyekanisha no guteza imbere ibiranga umurage ndangamuco.

    Urubyiruko, ari nabo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda, rurakangurirwa kubyaza umu-saruro ubukerarugendo bushingiye ku muco mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu, bahanga ibikorwa bibinjiriza amafaranga, cyane cyane ko hari imiyoboro myiza y’ ub-ufasha yagiye ishyirwaho na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, nk’amashuri yigisha ubukerarugendo yaba ayisumbuye, Amakuru na za Kaminuza (Ecole Secondaire St Patrick,IPRC/Kitabi, UTB, Akillah Institute), Ibigo bitanga imirongo ngenderwaho k’uwifuza gukora umushinga k’ ubukerarugendo bushingiye ku muco (INMR, RDB), ibigo bitanga inkunga y’ ubufatanyabikorwa (Mastercard foundation- Hanga Ahazaza, GIZ- Eco emploi project), banki n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo kubafite imishinga yizwe neza (BK, I&M Bank, Inkomoko). Leta yanashyizeho Ikigo cyishingira imishinga y’urubyiruko, kugirango babone amahirwe yo kubona inguzanyo mu bigo by’Imari (BDF).

    Nk’uko byagiye bigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’ igihugu usibye In-goro z’ Umurage umunani dufite mu gihugu cyacu, u Rwanda runafite ahantu ndan-gamurage (Heritage sites) mu duce dutandukanye tw’ u Rwanda, tutibagiwe Inzi-ra za bamukerarugendo (Cultural Trails) zigenda zihuza ahantu ndangamurage hamwe na hamwe. Ikindi nuko abantu ku giti cyabo ndetse n’ Uturere bagiye batung-anya ahantu ndangamuco (Cultural Centers). Ibyo bikorwa byose bizamura ubukun-gu bw’ Akarere bibarizwamo, ariko na none bikanahindura imibereho y’ abahaturiye.

    Twagiranye ikiganiro n’ Umwe mu rubyiruko rwiteje imbere binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku muco, Bwana Mbonimpa Théodore washinze ikigo cyitwa “Beyond the Go-rillas Experience” giherereye mu Kinigi/ Musanze akaba ari nawe muyobozi mukuru wacyo. Adusangiza ku bikorwa by’ ikigo abereye umuyobozi, yagize ati: “Ni ikigo nashinze maze kubona amahirwe ari mu bukerarugendo bushingiye ku muco atajya abyazwa umusaruro. Maze kubibona naricaye nshyira ku murongo ibikorwa nakora by’ ubwo bukerarugendo by-ambyarira inyungu, hamwe n’abaturage bazaba begereye icyo kigo. Serivise duha ba mukera-rugendo baza batugana ni nko kubabyinira imbyino nyarwanda, kubabarira inkuru zijyanye n’umuco ndetse n’amateka nyarwanda, kwigisha umuco n’imibereho y’abanyarwanda, ku-batembereza mu nzira za ba mukerarugendo zigenda zihuza ahantu hafite amateka, kubaga-burira indyo gakondo n’ibindi n’ibindi bifite igisobanura ku muco n’amateka nyarwanda”.

  • Pg2

    Izo serivise zose zivuzwe haruguru zatumye abaturage bo mu Karere ka Musan-ze, Umurenge wa Kinigi ari naho bahakorera biteza imbere mu buryo bugaraga-ra cyane cyane ko amafaranga bakura muri ako kazi abatunze. Si ibyo gusa, kuko ikigo “Beyond the Gorillas Experience” cyoroje imiryango amatungo, cyubakiye ubwi-herero imiryango ituriye icyo kigo, hagiye kandi kuzura ishuri ry’incuke rizajya ry-igiramo abana baturiye ako gace, n’ibindi bikorwa bindi biteganyijwe kuzakorwa.

    Yakomeje agira ati “Ibikorwa mu bukerarugendo bushingi-ye ku muco birahari ntibiteze kurangira, ahubwo urubyiruko nirushyire-mo imbaraga rukore rwiteze imbere kandi runateze imbere abaturage”.

    Ifoto: Mbonimpa Théodore washinze Beyond the Gorillas Experience

    Ifoto: bimwe mu bikorwa bya Beyond the Gorillas Experience

    Rubyiruko amahirwe ari mu biganza byanyu, mwegere ibigo byavuzwe haruguru bibafashe, dufatanye kubaka u Rwanda twifuza binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku muco.

    Yanditswe NaKAMASONI Alice

  • Pg3

    “Amata agira gitereka” twiyibutse uburyo amata yatunganywaga kera.

    “Amata agira gitereka” ni umugani w’ ikinyarwanda werekanaga agaciro n’ akamaro amata y’inka yari afite mu Rwanda. Ukoreshwa mu gusobanura ko amata agira uko ategurwa kandi adapfa kunywerwa ahabonetse hose.

    Mu Rwanda rwa Gihanga, inka yari itungo rifite akamaro gakomeye cyane, yari ikimeny-etso cy’ ubutunzi, ubukire ndetse n’ubuhangange. Ibi byatumaga amata y’inka agira umu-maro mwinshi mu mibereho ya buri munsi y’ umunyarwanda ndetse akanubahwa.Ni muri uru rwego tariki ya 17 Nzeli 2020, mu Ingoro y’Umurage w’ Amateka y’ Abami mu Rukari i Nyanza hateguwe igikorwa cyo kwibutsa abantu uyu mumaro ndetse n’imirimo yakorwaga bayatunganya. Aha tweretse abadukurikiye uko bakamaga, kuvuza, gucunda no kwavura amavuta y’ inka/ ikimuri.

    Uko amata yatunganwaya

    Umuntu watunganyaga agatereka amata, yagombaga kuba afite isuku mu bikoresho ya-koreshaga ndetse no kuri we ubwe. Turebeye nko mu miryango yabaga yifashije cyangwa i bwami, habaga inzu yitwa iy’ amata. Iyi nzu yabagamo umukobwa w’isugi watoranywa-ga mu buryo bwihariye akaba atagira imiziro cyangwa ubusembwa, maze akaba ashinzwe imirimo yose yo gutunganya amata y’i bwami.Umushumba iyo yacyuraga inka isaha yo gukama igeze, yakamiraga mu gicuba, abana bakamisha bakayabuganiza mu byansi byabaga biteretse ku ruhumbi. Aya mata y’ inshy-ushyu yashoboraga guhita anyobwa, cyangwa se agaterekwa igihe gito akazanyobwa ari ikivuguto.

    Hakoreshwaga invuzo igashyirwa mu mata y’ inshyushyu, agaterekwa mu gihe cy’ imim-insi mike hakazabonekamo ikivuguto. Ikivuguto kandi cyaracundwaga hakavamo amavuta y’ inka /ikimuri, nayo yakoreshwaga mu buryo butandukanye: kuyisiga ku muburi, kuvura imvune cyangwa se kuyatekesha ibiryo.

  • Pg4

    Umumaro w’ amata.

    Kuva kera na kare, amata afite umumaro munini mu muryango nyarwanda. Ni isoko y’imibereho myiza kuko muri yo harimo intungamubiri nyinshi bityo uway-anyweye byamurindaga kurwaragurika.

    Amata yahuzaga imiryango. Umuryango utunze wakamiraga udatunze cyangwa utishoboye mu rwego rwo kubafasha kubaho neza. Mu gushyigikira umuryango wagize ibyago cyangwa ibirori, bagabirwaga inka ikamwa.Igihe cyo gushyingirwa, umukobwa yahabwaga na ba nyirasenge amata igihe agi-ye kuva iwabo, ndetse anageze iw’umugabo niyo yahabwaga mbere. Ibi byakorwa-ga mu rwego rwo kumwifuriza uburumbuke n’ubuzima bwiza aho agiye kubaka.

    Mu minsi ya none amata aracyari isoko y’ ubukungu. Imiryango itifashije igenerwa inka ziyikamirwa muri gahunda ya leta yiswe: Girinka. Izi nka zikamirwa abagize uyu muryango kugira ngo birinde imirire mibi n’ indwara itera, baboneramo kandi ifumbire ibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

    Amata yaba inshyushyu, ikivuguto cyangwa ibiyakorwamo ari byo amavuta y’ inka na fromage byose biragurishwa bikinjiza amafaranga.

    Alice EudoxiePRO/INMR

    Ifoto: Teta Ndenga Nicole, Nyampinga w’umurage 2020 ari kumwe n’umwe mu babyeyi berekana uko bacunda amata

  • Pg5

    Mu gihe amashuri na bimwe mu bikorwa bikomeje gufunga kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda COViD_19, urubyiruko rukomeje gutungwa agato-ki mu kudakoresha neza no kutabyaza umusaruro ibikorwa by’ikoranabuhanga bihari. Mu bukangu-rambaga butandukanye bwakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’ibigo biy-ishamikiyeho, bagiriye inama urubyiruko muri ru-sange, abanyeshuri bari mu rugo by’umwihariko, inama ku buryo bakwiriye kwitwara muri ibi bihe bitoroshye. Ibi bihe byiganjemo ikoreshwa ku

    Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha neza ikoranabuhanga muri ibi bihe amashuri afunze.

    rwego rwo hejuru ry’ikoranabuhanga, cyane cyane murandasi, n’imbuga nkoranyambaga.

    Ese koko ikoranabuhanga rifite uruhare mu gusigasira umurage Ndangamuco?Iyi ni imwe mu nsanganyamatsiko zaganiriweho mu ruhererekane rw’ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho. Ibiganiro byatam-butse kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda. Ibiganiro byose byatanzwe byari byubakiye ku nsanganyamatsiko rusange yiswe: “Umuco n’Amateka mu Rubyiruko”Ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko cyavuzwe haruguru cyateguwe n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda gitambuka kuri Televiziyo Rwanda taliki ya 1 Nzeli 2020, gitambuka kandi kuri Radio Rwanda taliki ya 6 Nzeli 2020.

    Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga muri rusange, ni kimwe mu bikunze kutavugwaho rumwe, aho bamwe bakunze kugaragaza ko urubyiruko rubikoresha nabi ku buryo byabagiraho ingaruka, naho abandi bakavugako bishobora kuba bumwe mu buryo bwabyara amafaranga.Umurage ndangamuco ugizwe n’ibintu bitandukanye bishobora kumenyekanishwa, ndetse bikanacuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga.Uyu murage w’abaturage batuye mu gace cyangwa se mu gihugu runaka ugizwe n’ ufatika n’udafatika, ukaba ukomoka ku bisekuru, maze ugahererekanywa uko ibisekuru bigenda bisimburana. Harimo:

    -Umurage ndangamuco ufatika (wimukanwa cg utimukanwa: amashusho, ibisigaratongo, amazu ya kera ahatse amateka, ahantu ndangamurage harangwa n’ibintu bitandukanye nk’amariba, amashyamba, imisozi... ;-N’umurage ndangamuco udafatika (inkuru zihererekanyije, imigenzo n’imiziziririzo, imi-hango gakondo, imbyino, imigani migufi n’imigani miremire, ibisakuzo, amazina y’inka, imikino gakondo n’ibindi. -Umurage ukomatanyije, ugizwe n’ umurage ndangamuco n’umurage kamere. Hari kandi n’umurage uri munsi y’amazi.Madamu Pamela Mudakikwa ni umwe mu rubyiruko rukunze kugaragara cyane mu ba-koresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urubuga rwa twitter. We na Bwana Viv-aldi Ngenzi umukozi mu kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’ Umurage w’ u Rwanda bagaragaje ko hifashishijwe ikoranabuhanga, urubyiruko rwabasha gukora ubushakashatsi bityo rukame-nya byinshi ku byaranze amateka n’umuco by’abanyarwanda binyuze mu mfashanyigisho n’inyandiko zitandukanye.

  • Pg6

    Ibi bikaba ari uburyo bwiza bwo gusigasira no kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda, n’amakuru atandukanye ajyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku umuco n’amateka, ndetse no kubisigasira.banagaragaje kandi ibikwiye gushyirwamo imbaraga byanabyara amafaranga, urubyiruko rukwiye guhanga udushya nka porogaramu za mudasobwa zakoreshwa mu bukerarugendo bushingiye ku umuco, kumurikira abari kure ibijyanye n’umuco n’amateka by’u Rwanda, kubyaza umusaruro ahantu ndangamurage/ndangamateka n’ibindi.. Ibi bikaba byafasha cyane cyane muri iki gihe ubukerarugendo bwazahaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ingendo zaba mukerarugendo baturuka mu bihugu bitandukanye zaragabanutse cyane, dore ko n’ahenshi zahagaze burundu tutibagiwe ko n’ingendo hagati mu gihugu zagabanutse cyane.

    Ese iri koranabuhanga ridakoreshejwe neza ryagira izihe ngaruka mu rubyiruko?Aba bombi bagaragaje ko ikoranabuhanga ridakoreshejwe neza rishobora kugira ingaruka zitandukanye mu rubyiruko, aho rushobora kwigana imico y’ahandi bityo umuco nyarwan-da ugatakaza ireme. Ibikunze gutungwa agatoki ni imyambarire n’imigirire itandukanye itajyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.Hamaze iminsi kandi hagaragara Ubushukanyi n’ubwambuzi bukorwa binyuze muri izi nzira, harimo nkokwizeza urubyiruko akazi, imibereho myiza mu bihugu by’amahanga, ubucuruzi n’ibindi.... Hari kandi na rumwe mu rubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana ibiganiro bitajyanye n’ikigero rurimo harimo nk’amashusho y’urukozasoni n’ibindi bintu bitandukanye cyane n’umuco nyarwanda.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa remezo n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yo kwihutisha iterambere, kunoza serivisi no kwihan-gira imirimo. Hagati aho urubyiruko rugomba kumenya neza ibirufitiye akamaro, rukaba-sha gushungura byinshi binyuzwa mu miyoboro y’ikoranabuhanga kugirango rutayobywa, cyane ko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye yashyizeho inzego zitandukanye zifasha urubyiruko kwiyubaka badatatiye umuco w’igihugu cyacu. Ibi kandi birimo amahirwe atandukanye yo kwiteza imbere.

    Rubyiruko, tegura ejo hazaza h’u Rwanda mushingiye ku ikoranabuhanga ridatatira umuco w’igihugu.

    Mugwaneza Jean Paul