24
IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO CY’UBUMUGA Igitabo cy’amashusho

IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

  • Upload
    others

  • View
    4

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO CY’UBUMUGA

Igitabo cy’amashusho

Page 2: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

©2014 FEDERATION HANDICAP INTERNATIONAL.

Imfashanyigisho igenewe abakangurambaga ku kibazo cy’ubumuga

Iki gitabo cyateguwe na FEDERATION HANDICAP INTERNATIONAL.

Iki gitabo cyakwirakwijwe na Troupe de Personnes Handicapees Twuzuzanye ku nkunga ya FEDERATION HANDICAP INTERNATIONAL binyuze mu mushinga DLI/RBC (Développement local inclusif /Réadaptation à base communautaire).

Uwashushanyije: Jean de Dieu Munyurangabo

Icapa ryakozwe na Kibondo Editions LTD.

Kwandukura cyangwa gukoresha amashusho yo muri iki gitabo, bisaba uburenganzira bwanditse bwa FEDERATION HANDICAP INTERNATIONAL.

Page 3: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

GUSHIMIRA

Mu gutegura iki gitabo cy’amashusho, hari abantu banyuranye babigizemo uruhare rukomeye. Turashimira cyane cyane abafatanya bikorwa bohereje bamwe mu bakozi babo mu nama zinyuranye zari zigamije gutegura iki gitabo.

Turashimira na none abandi bose badufashije mu kunonosora iki gitabo, cyane cyane abagisomye bagashyiramo ubugororangingo.

Turashimira by’umwihariko abaterankunga ku bufatanye bwabo haba mu rwego rwa tekiniki ndetse no mu buryo bw’amafaranga yatumye izi nyigisho zigera ku baturage, ngo baharanire ko abafite ubumuga bagira uruhare muri gahunda zose z’ubuzima.

Page 4: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

IRIBURIRO

Iki gitabo cy’amashusho, ni imfashanyigisho igenewe abakangurambaga ku kibazo cy’ubumuga, kigamije gufasha uhugura abafite ubumuga kubasobanurira uburenganzira bwabo, ko bashobora kwigirira akamaro kukagirira imiryango yabo ndetse no kukagirira igihugu cyabo.

Muri rusange, iki gitabo kizafasha guhindura imyumvire kuko abantu benshi bakunze kwibwira ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu utagize icyo yakwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we. Akenshi usanga abafite ubumuga benshi nabo bafite bene iyo myumvire.

By’umwihariko, iki gitabo kizafasha guhindura imyumvire y’abafite ubumuga kugirango bamenye ko hari icyo bashobora kwimarira, ko bafite icyo bamarira imiryango yabo ndetse n’igihugu cyabo.

Page 5: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Imikoreshereze y’iki gitabo cy’amashusho

Iki gitabo cyagenewe gukoreshwa n’uwahuguriwe guhugura abantu bafite ubumuga kugirango basobanukirwe ko bashobora kwigirira akamaro, kukagirira imiryango yabo, ndetse n’igihugu cyabo. Umwihariko w’iri tsinda nuko rigizwe n’abantu bafite ubumuga butandukanye ababona n’abafite ubumuga bwo kutabona kandi b’ibitsina byombi.

Dore bimwe mubyo uhugura agomba kwitwararika:Ku bantu babona, niba ari umwe cyangwa babiri, tereka imfashanyigisho aho igaragara neza.• Niba ari benshi kandi babona, hagarara ahantu buri wese ashobora kubona neza amashusho kandi ukore ku • buryo abafite ubumuga bwo kutabona nabo bagira indangurura majwi ibayobora.Hitamo amashusho ajyanye n’ingingo wifuza ko muganiraho.• Ku babona, erekeza uruhande ruriho ishusho ku bakurikirana ikiganiro, naho uruhande ruriho amagambo • urwiyerekezeho.Kora ku buryo abo ubwira bagira uruhare mu kiganiro ubabaza ibibazo bimwe na bimwe.• Shishikariza abari mu kiganiro kujya impaka, ujye ubashima igihe bavuze ibitunganye kandi ubakosore niba ari • ngombwa, nyuma mufatanye gufata umwanzuro.

Icyitonderwa:

Zirikana ko igitabo cy’amashusho kigomba kubera abari mu kiganiro igikoresho gishimishije, kibafasha • gusobanukirwa n’ibyo ubabwira aho kubabera impamvu yo kurangara cyangwa gusakuza.Ni ngombwa gutegura imfashanyigisho zose zagenewe abafite ubumuga zo kunganira iki gitabo bityo buri wese • hakurikijwe ubumuga afite, abashe gusobanukirwa n’isomo.

Page 6: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO Y’INTANGIRIRO

Page 7: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO Y’INTANGIRIRO

Iyi shusho irimo ibice 2 icyo hasi n’icyo hejuru: Iragaragaza iki mu gice cyayo cyo hejuru?:• Umubyeyi utwite arimo aranywa imiti ivuye mu icupa rishushanyijeho igihanga. Uwo muti urabujijwe.• Umugabo aratera umugore urushinge ku itako: ni magendu• Hari imodoka yakoze impanuka, igusha abantu. Bamwe barabaterura babajyana kwa muganga abandi baracyari munsi yayo

Mutekereza iki kuri iyi shusho ? Muratekereza ko ibyo byose bishobora gutera ubumuga ?• Ubumuga bumwe bushobora kuvukanwa bitewe no kudakurikiranwa neza ku umubyeyi utwite, imiti ya gihanga,…• Ubundi bumuga bushobora kuza mu gihe cyo kuvuka k’umwana, mu gihe yatinze kuvuka, kubura umwuka mu gihe cy’ivuka, kubyarira mu rugo, …• Ubumuga buza nyuma yo kuvuka bitewe n’impanuka z’ubwoko bwose, gushya bitewe n’umuriro, uburwayi bwagira ingaruka ku mikorere y’umubiri ( mugiga,…), kudakingirwa, kwiteza inshinge za magendu,…• Kugira ubumuga si umuvumo: Ubumuga bwose bufite impamvu ibutera.

Iyi shusho iragaragaza iki mu gice cyayo cyo hasi? Abantu bane:• Umwana ufite umutwe munini, kandi arata inkonda. Amaboko ye n’amaguru nabyo ntibimeze neza. Afite ubumuga bwo mu mutwe.• Umugabo uhagaze ku mbago, afite ukuguru kumwe, ukundi kwacikiye mu ivi• Umugabo ugenda n’agakoni imbere ye. Ntabona• Umwana uri mu ntebe y’igare

Mutekereza iki kuri iyi shusho? Muratekereza ko abo bose bafite ikibazo cy’ubumuga?• Ubumuga buratandukanye• Hari ubumuga bw’ingingo• Hari ubumuga bwo mu mutwe• Hari ubumuga bw’ibyumviro ( kutabona, kutumva no kutavuga)

Mutekereza ko hari uburyo bwo kwirinda ubumuga?• Imigenzo myiza imwe n’imwe yagabanura ikibazo cy’ubumuga :• Kwikingiza kw’ababyeyi batwite, kubyarira kwa muganga, kugenzura impinja (bikozwe n’ababyaza) mu gihe umwana akivuka, kwirinda gufata imiti utandikiwe na muganga cyangwa kuyifata nabi mu gihe utwite, gufata indyo yuzuye mu gihe utwite, kwirinda impanuka z’ibinyabiziga, …

Page 8: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA MBERE

Page 9: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA MBEREIyi shusho iragaragaza iki ?

• Umuryango wasuye undi muryango bari kumwe n’abana babo• Abantu bariho barafata amafunguro basangirira hamwe• Iruhande rwabo hari igare ryagenewe abafite ubumuga• Umwe mu bana bari aho afite amaguru yanyunyutse• Iryo gare rishobora kuba ari irye• Uwo mwana arasa n’uwishimiye kuba ari kumwe n’abandi. Abo bari kumwe barasa n’abamwakiriye neza hagati yabo

Muratekereza ko ariko bimeze ku bantu bose bafite ubumuga?

• Abana/Abantu bamwe bafite ubumuga ntibitabwaho n’imiryango yabo, cyangwa abaturanyi babo• Bamwe ntibemererwa gusangira n’abandi bagize umuryango wabo

Mutekereza ko kuba batakirwa biterwa n’iki? Ese ibyo birasanzwe (birakwiye)?

• Ni ukubera ko abantu batinya ko babanduza• Ni ukubera ko abantu batazi neza icyo babakorera• Ntabwo bisanzwe. Abafite ubumuga bagomba gufatwa nk’abandi bose. Itegeko naryo rivuga ko bagomba kubahwa.Muramutse mubonye ikibazo giteye gityo mu muryango wanyu cyangwa mu baturanyi banyu mwakora iki?• Kubagira inama yo kwakira umuntu ufite ubumuga, akaba yasangira nabo kandi agasabana nabo• Kubimenyesha umukuru w’umudugudu, ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda zose z’umuryango nyarwanda

Page 10: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA KABIRI

Page 11: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA KABIRIIyi shusho iragaragaza iki ?• Hari abana bakina mu kibuga• Abana batatu b’abakobwa barasimbuka umugozi. Umwe muri bo uzunguza umugozi afite imbago. Ukuguru kwe kumwe kuranyunyutse.• Abana babiri b’abahungu barakina n’ibikinisho by’imodoka. Hari imbago ibarambitse iruhande. Harimo umwe wacitse ukuguru kumwe.

Iyo mbago ishobora kuba ari iye• Abandi bana baratembereza ibiziga cyangwa barakina umupira hafi yabo

Muratekereza iki kuri iyi shusho ? Mutekereza ko abana bafite ubumuga bashobora gukina n’abandi ?• Abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi• Bakeneye gukina kugira ngo bagire icyo biyungura mu mibereho, nk’abandi• Bakeneye guhura n’abandi bana kugirango bige kubana n’abandi

Mutekereza ko abana bafite ubumuga babona uko bakina n’abandi bana ?• Abana bamwe ntibemererwa kuva mu rugo• Abana bamwe kandi bahezwa n’abandi bana. Muramutse mubonye umwana ufite ubumuga uri wenyine, mwakora iki ?• Kwegera uwo mwana kugira ngo menye impamvu ari wenyine• Kureba abandi bana bari hafi aho kugira ngo menye impamvu uwo mwana bamusize wenyine, no kubasobanurira ko uwo mwana ari umwana nk’abandi, kandi ko akeneye gukina nk’uko nabo babikeneye.

Kubafasha gukina nawe.• Kubimenyesha umuyobozi w’ibanze, Ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda zose z’umuryango nyarwanda.

Page 12: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA GATATU

Page 13: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Iyi shusho iragaragaza iki ?

• Ni abanyeshuri bari mu ishuri. Umwarimu ahagaze hagati mu ishuri• Abanyeshurri bateze amatwi neza umwarimu• Umwe mu banyeshuri ari kwandika ku kibaho• Uwo munyeshuri afite ingwa mu kiganza cy’ibumuso. Ukuboko kwe kw’iburyo kuranyunyutse.

Mutekereza iki mu kureka umwana ufite ubumuga akajya mu ishuri ?• Birasanzwe• Abana bose bagomba kujya mu ishuri. Ni uburenganzira bwabo, kandi ni inshingano za buri kigo cy’amashuri kubakira.• Usibye ubumuga bumwe na bumwe, abana bose bafite ubumuga bagomba kwiga mu ishuri• Amashuri yabugenewe akenshi aba ari kure, ni byiza ko umwana yagana ishuri rimwegereye n’ubwo bwose ryaba ari ishuri risanzwe, aho kugira ngo ntageyo. Wenda ntazamenya byose, ariko azamenyeraho kubana n’abandi.

Azamenya no kwiyubakamo ubushobozi.• Abana benshi bafite ubumuga bashobora kwiga nk’abandi bana bari mu kigero kimwe cy’imyaka• Kubera ko bamwe muri bo bashobora kuzahura n’ikibazo cyo gukora imirimo y’amaboko igoranye, ni byiza ko bagira ubumenyi buhagije buzatuma babasha gukora imirimo yo mu biro, kwigisha,…..

Mbese abana bose muturanye bajya mu ishuri ? Niba hari abatajyayo mwakora iki ?• Kugira inama ababyeyi ko bajyana abo bana mu ishuri• Kubimenyesha umuyobozi w’ibanze, ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda zose z’umuryango nyarwanda

ISHUSHO YA GATATU

Page 14: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA KANE

Page 15: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Iyi shusho iragaragaza iki?• Umubyeyi ajyanye umwana we ku kigo nderabuzima• Uwo mwana afite akaboko k’iburyo kanyunyutse. Afite n’ubumuga ku birenge

Umugabo ufite ubumuga bwo kutabona agiye ku kigo nderabuzima.•

Mbese uwo mubyeyi akwiye koko kujyana uwo mwana ufite ubumuga kwa muganga?• Yego abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi• Bafite uburenganzira bwo kuvuzwa nk’abandi• Ni inshingano z’umubyeyi kwita ku buzima bw’abo bana• Abana bose bagomba gukurikiranwa n’ikigo nderabuzima

Ese birashoboka ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yijyana akigeza kwa muganga? Yego umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwijyana kwa muganga nta kibazo.•

Mutekereza ko abana bose bafite ubumuga bagira amahirwe yo kubona ubwo burenganzira bwo kuvuzwa?• Oya, bamwe ntibitabwaho n’imiryango yabo mu kuvuzwa, kabone n’iyo baba barwaye• Imiryango imwe n’imwe ikennye, yishyurira amafaranga yo kwivuza abana badafite ubumuga bonyine

Mwakora iki mubonye ikibazo giteye gityo?• Kugira inama abo babyeyi ko uwo mwana akwiye kwitabwaho nk’abandi• Kubimenyesha umuyobozi w’ibanze, Ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda z’umuryango nyarwanda.

ISHUSHO YA KANE

Page 16: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA GATANU

Page 17: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Iyi shusho iragaragaza iki?

• Umugabo n’umugore n’abana 4, baraganira kandi bishimye. Ni umuryango• Muri abo bana harimo umwe ufite amaguru yanyunyutse. Hari ibyo aganira na mushiki we bibasetsa aho bicaye bisanzuye iruhande rwa mama wabo.• Uwo mwana nawe aragaragaza umunezero mu maso ye. Kandi arasa n’uwisanzuye mu muryango we.• Ababyeyi babo, n’abandi bana nabo bose barisanzuye kandi bamuhaye umwanya hagati yabo.

Mutekereza iki ku bijyanye n’uko abana bafite ubumuga babasha kwisanzura neza mu miryango yabo, bagakundwa nk’abandi bana bo muri uwo muryango?

• Birakwiye• Buri mwana wese afite uburenganzira bwo gukundwa kugirango abeho neza, abashe no kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza. Ababyeyi bafite inshingano zo gukunda abana babo bose ntawe bavanguye• Ntibikwiye ariko kandi ko ababyeyi bafata uwo mwana nk’umwana ugomba kwitabwaho birengeje urugero rw’abandi. Kuko bituma nanone uwo mwana ntacyo yemererwa gukora mu rugo, bityo agakura ntacyo ashoboye kwimarira

Mutekereza ko ari ko bimeze mu miryango yose ifite abana bafite ubumuga?

• Abana bamwe bafite ubumuga ntibakunzwe kimwe n’abandi bana bo mu muryango wabo• Abana bamwe bafite ubumuga usanga imiryango yabo yarabatereranye, itabitayeho na gato• Imiryango imwe n’imwe ihisha abana babo bafite ubumuga, kugirango hatagira umenya ko bamufite.

Muzi umwana waba ufite ubumuga watereranwe n’iwabo? Ni iki Umuryango nyarwanda wakora kugirango umufashe?• Kwegera umuryango we no kubaganiriza ku burenganzira bw’abana, cyane cyane ubwo gukundwa• Kubimenyesha umuyobozi w’ibanze, Ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda zose z’umuryango nyarwanda.

ISHUSHO YA GATANU

Page 18: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA GATANDATU

Page 19: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Ikarita ya gatandatu

Iyi shusho iragaragaza iki ?• Umugabo ufite ukuguru kwacitse yicaye imbere y’ameza acururizaho. Ariho aracuruza imbuto.• Umugore umwe ariho aramugurira inanasi. Umugabo umwe wikoreye agatebo nawe avuye guhahirayo

Mutekereza iki ku muntu ufite ubumuga kandi agacuruza ? Mutekereza ko kumugurira ibintu ntacyobyatwara ?• Nta kibazo, birasanzwe• Buri wese agomba gukora kugira ngo abone amafaranga atuma abasha kugira aho atura, kugira icyo arya, no kwita ku muryango we.

Ni UBURENGANZIRA kugira umutungo• Abantu bafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora umurimo runaka• Ubumuga ntabwo bwandura. Kugurira umuntu ufite ubumuga rero ntacyo byatwara.• Kenshi imibereho y’abantu bafite ubumuga iragoye. Kubagurira ibintu rero ni uburyo bwo kubatera inkunga, no gutuma badasabiriza.

Muzi umuntu ufite ubumuga kandi ucuruza? Ese hari igihe mujya kugurayo ibintu?Reka abantu basubize

Muzi umuntu ufite ubumuga usabiriza kandi mubona ko yashobora kuba yacuruza? Muratekereza ko umuryango nyarwanda hari icyo wamufashaho?• Umuryango nyarwanda ushobora kuganira nawe kugirango barebere hamwe icyamushishikaza.• Kwegera kandi Ushinzwe za koperative byaba ngombwa kugirango abashishikarize kwitabira amakoperative ahari.

ISHUSHO YA GATANDATU

Page 20: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA KARINDWI

Page 21: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Iyi shusho iragaragaza iki ?• Hari umugabo n’umugore bari guhinga mu murima.• Umugabo afite ubumuga bwo kutagira ukuguru.• Iruhande rwe hari imbago zegetse ku giti. Zishobora kuba ari ize kuko afite ukuguru kumwe, ukundi kwacikiye mu ivi.

Mutekerekeza ko umuntu ufite ubumuga yakora imirimo iyo ari yo yose?• Abantu benshi bibwira ko umuntu ufite ubumuga nta kintu yakwimarira cyangwa ngo akimarire abandi. Bibwira kandi ko umuntu ufite ubumuga ari uwo gufashwa gusa. Banibwira ko abantu bafite ubumuga bakwiye no gusonerwa imirimo yose muri rusange.• Abantu bamwe bafite ubumuga nabo ubwabo niko batekereza.• Abantu bafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gukora umurimo runaka, ndetse no guhinga, akitunga agatunga n’umuryango we.• Bafite kandi ubushobozi bwo gukora n’imirimo rusange izamura igihugu. Urugero: umuganda, ubudehe, ...

Muzi umuntu waba ufite ubumuga ukora bene iyo mirimo? Akora mirimo ki?Ha abantu umwanya basubize icyo kibazo

Muzi umuntu waba ufite ubumuga wasonewe gukora imirimo rusange? Ni nk’iyihe?Ha abantu umwanya basubize icyo kibazo

Muzi umuntu ufite ubumuga utagira icyo akora haba no mu rugo iwe? Muzi impamvu ibimutera? Ni iki umuryango nyarwanda wakora kugira ngo umufashe?• Kumugira inama yo gushaka umurimo yabasha gukora hakurikijwe ubumuga afite • Kubimenyesha umukuru w’umudugudu, Ushinzwe guha abafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda zose z’umuryango nyarwanda.

ISHUSHO YA KARINDWI

Page 22: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

ISHUSHO YA MUNANI

Page 23: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi

Iyi shusho iragaragaza iki ?• Hari itangazo ritanga akazi rimanitse ku kigo cya barwiyemezamirimo. Umuzamu w’ikigo araryereka abantu

bahanyura. Muri abo bantu harimo umutegarugori ufite ubumuga,• Uwo mutegarugori aragendera ku mbago. Ukuguru kwe kw’iburyo kwaranyunyutse

Mutekereza iki kubijyanye no guha umuntu ufite ubumuga akazi ?• Birasanzwe. Birakwiye• Buri muntu wese akeneye amafaranga atuma abona aho atura, icyo kurya, no gutuma abasha kwita ku

muryango we. Ni uburenganzira bwa buri wese bwo kugira uruhare ku mahirwe yo kubona akazi• Abantu bafite ubumuga bashobora gukora umurimo runaka, nk’abandi• Mu itangwa ry’akazi, iyo abantu batsinze ikizamini cy’akazi ufite ubumuga agomba guhabwa amahirwe

mbere y’abandi. Ni ngombwa ko ibikoresho bikoreshwa mu kazi byashakwa hitawe ku kibazo cy’abafite ubumuga muri ako kazi. Urugero: imashini yo kudoda y’umuntu ufite ikibazo cy’ubumuga bw’akaguru, igomba kuba imwemerera gukoresha ibiganza gusa.

• Imirimo imwe n’imwe y’amaboko ishobora kuba igoranye, ariko akazi ko mu biro ko karashoboka. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane ko abantu bafite ubumuga bakagombye kujya mu ishuri, bakagira ubumenyi buzatuma babasha gukora imirimo yo mu biro, kwigisha,…

Muzi umuntu waba ufite ubumuga ufite akazi ? Akora kazi ki ?Ha abantu umwanya basubize icyo kibazo

Muzi umuntu ufite ubumuga udafite akazi ? Muzi impamvu adafite akazi ? Ni iki umuryango nyarwanda wakora kugira ngo umufashe ?• Kumugira inama yo kureba ushinzwe amakoperative• Kubimenyesha umuyobozi w’ibanze kugirango arebe icyo yamufasha

ISHUSHO YA MUNANI

Page 24: IMFASHANYIGISHO IGENEWE ABAKANGURAMBAGA KU KIBAZO …hi-rwanda.org/wp-content/uploads/2018/12/Boite-a... · ISHUSHO YA MBERE Iyi shusho iragaragaza iki ? • Umuryango wasuye undi