30
IMPYIKO

IMPYIKO. IMPYIKO NZIMA IKORA ITE ? Umurimo n’imikorere y’impyiko ni myinshi. Burya ibyinjiye mu muntu biba birimo intungamubiri hakabamo n’imyanda isabwa

Embed Size (px)

Citation preview

IMPYIKO

• IMPYIKO NZIMA IKORA ITE ?• • Umurimo n’imikorere y’impyiko ni myinshi. Burya

ibyinjiye mu muntu biba birimo intungamubiri hakabamo n’imyanda isabwa gusohoka ikajya kumenwa. Bisaba umurimo wihutirwa wo gutandukanya iyo myanda n’izindi ntunga mubiri, bitabaye ibyo byaremerera imihore, izindi ngingo, bikanduza amaraso . Ahanini impyiko nizo zishinzwe gusohora imyanda iri mu mubiri .

• -Imwe inyura mu ruhu igasohokera inyuma• -indi myanda inyura mu bihaha igasohokera mu

mwuka duhumeka• -indi ikanyura mu mara ukayituma.• -indi myanda igasohokera mu misuzi

• -indi myanda igasohokera mu mwanda igihe wituma .

• Umurimo w’impyiko n’ugusohor’imyanda, byatuma bivugwa ko ariyo itunganya amaraso, kandi ikabonez’ingingo zose. Kand’imyanda yose igasohokera aho yagenewe. Impyiko ishinzwe no kumimina no gukamura imyanda yuzuye mo amazi adakenewe .

• IBIMENYETSO BY’UKO IMPYIKO IRWAYE : • • Nkuko tumaze kubona umurimo w’impyiko wuko

ishinzwe gusohor’imyanda no kubonez’ingingo ; iyo inaniwe gukor’uwo murimo mu kanya gato gusa umubiri wose umererwa nabi cyane. Impyiko ikorana cyane n’umutsi munini wo mu kiziba cy’inda maze igatunganya amaraso y’impagarike yose . Ifite udutsi milioni nyinshi two

• kuyifasha uwo murimo. Utwo dutsi nitwo dusakasaka imyanda mu maraso nubwo ifite ubushobozi bwo kurwana k’umubiri wundi, igihe kijya kigera nayo igacogora, icogojwe no guhora ihanganye n’urugamba izaniwe na gahunda mbi y’umuntu. Ibiyigora n’ibi bikurikira :

• IBITERA IMPYIKO KURWARA• -gukoresh’imiti cyane• -ibyo kurya bikangur’umubiri• -imyanda imaze igihe kirekire mu

mubiri• -kury’inyubaka mubiri nyinshi• -kutiyuhagira maze imyanda

ikabur’uko isohoka mu ruhu cyangwa mu bihaha

• -guhora ukorer’umurimo ahantu hatager’umwuka mwiza.

• Ibi byose bivuzw’ahangaha biri muri zimwe mu mpamvu zibujije abantu benshi kugir’impyiko nziza kandi zikora neza. Iyo impyiko zikora neza, n’imiyoboro y’inkari, n’uruhago n’imiyobora ntanga ikora neza, inkari zihinduka umweru kandi ntiziryane.

• Hariho n’izindi mpamvu zishobora gutera uburwayi bw’impyiko

• -imyanda yo mu menyo• -indwara zo mu muhogo• -indwara zo mu maguru

• IBIMENYETSO BY‘IMPYIKO ZIRWAYE

• Hariho ibimenyetso byerekana neza ko impyiko z’umuntu zidakora neza :

• -kubyimbagirana ibirenge cyangwa ibitsike

• -umunaniro ujyanirana n’umutwe wa buri gihe

• -guhoran’iseseme• -guhoran’indwara y’umuriro(grippe)• -gukunda kurakazwa n’ubusa

• -kuribwa n’umutsi wo mw’itako ugafata n’umugongo

• -gucumbagira rimwe na rimwe• -inkari zigiye gutukura• -gucik’umugongo no kugir’inyota

nyinshi• -kubura kw’imbaraga buri gihe• -kugwa agacuho mu bwenge

• Amoko y’indwara z’impyiko :• Impyiko n’ebyiri mu muntu, imwe iba iburyo

indi ikaba ibumoso. Impyiko ziteye k’umugongo aharinganiye n’urukenyerero, k’urugingo rwa gatatu rw’uruti rw’umugongo. Nicyo gituma uzirwaye akunda gucik’umugongo. Impyiko iremwe nk’ibishyimbo, iyo igiye igabanuka iba ntoya nyirayo amererwa nabi. Ishobora no kuba nini cyane n’ubundi nyirayo akamererwa nabi

• Impyiko y’iburyo ishinzwe gukorana n’umwijima , n’umukamba w’amara, impyiko y’iburyo niyo ikorana n’urura rubika umwanda mbere yuko umuntu ajya kwituma.

• Naho impyiko y’ibumoso yo ishinzwe guhererekanya n’umutwe umwe m’urwagashya, kandi niyo ihuza neza ibyitwa pancréas na rate, byombi biba mu ruhande rw’ibumoso. Impyiko zombi zishinzwe kunyunyuza amazi zikayanyuza mu mitsi yabigenewe zikayageza mu ruhago . Hejuru ya buri mpyiko, hariho akanyama gato haringaniye naho intakara iba, utwo tunyama twitwa “glandes surrénales”. Dushinzwe ibi bikurikira :

• gukwiriranya amazi n’umunyu mu mubiri• gukwiriranya inyubaka mubiri, bikarinda umuntu

kuribwa no kugurumana ingingo• umurimo wo gukwiriranya ibikenewe mu myanya

ishinzwe ibyara ry’abagabo n’abagore.• Niyo ikwiraranya n’ibyitwa adrenaline , iyo

bibonetse mu mubiri , amaraso arashyuha umubiri ukisana kandi nyirawo akiyumvamo imbaraga n’ubushake bw’imibonano. Abarwaye imyanya ya “surrénales”, bagira imibonano yo guhendahenda. Iyo sirenale niyo itanga “oestrogènes”. Iyo estrojene iyo ibuze mu mubiri :

• -abagore bashobora kubur’imihango • -cyangwa ikaboneka ariko ikaryana• -gucura k’umugore igihe kitaragera• -abagabo bashobora kuribwa mu

mara, kwishimagura, kunanirwa imibonano bashobora no kurwara indwara yitwa “adenome de la prostate

• Abantu bose babuze estrojene bagira amaraso akenye, kugabanuka k’umwijima, imyuna iva kenshi, indwara y’amagufka, kubyimba, inyama ibika abasirikare yitwa “rate”, kugir’umuriro ugenda ugaruka, ubudari aribgo konda cyane. Sirenale zitanga na “progestérone” ishinzwe kurera ibyitwa “ovaire”, kandi iyo zibonetse bihagije umugore ashobora gusama naho umugabo yagira intanga zihagije. Ifite na “androgènes” zibereyeho gutandukanya ibitsina. Ifite na “cortisone” ishinzwe kurind’impyiko n’izindi nyama zegeranye hamwe n’izindi ntunga mubiri nyinshi.

• zimwe mu ndwara z’impyiko n’uko zivurwa :

• 1.Lithiase urinaire : iyo ndwara iterwa no kwipfundikanya kw’intungamubiri zimwe na zimwe zagombaga gukwirakwizwa aho zikenewe, nyuma zagera ahantu har’amazi zikibumbabumba,zigahinduka akabuye. Ako gashobora kumvikana ukoresheje intoki. Gashobora kungana n’umusenyi, cyangwa kakuzura ikizibacyinda. Imiti igiye kuvura hano umurimo wayo n’ukurinda umubiri kurwara iyo ndwara, ndetse kandi ishobora gusohora utwo tubuyenge ni henshi hakunda kuboneka iyo ndwara yo kwipfundikanya kw’amaraso akamera nk’utubyimba.

• Imiti n’iyi ikurikira:• Karoti : bitewe n’uko karoti ikungahaye muri

vit. A ituma ururenda rwo mu mpyiko rukomera, bikabuza kwipfundikanya kw’amaraso. Ishobora kuribwa ari mbisi, cyangwa ukanywa umutobe

• wayo. Mu mutobe umuntu ashobora kuyivangamo umutobe w’indimu(citron) cyangwa umutobe wa pome “umutapuwa” ukanywa igice cy’ikirahuri cyangwa ikirahuri ibyo bigakorwa igihe kirekire kingana n’ukwezi.

• Indimu isharira (citron) : umutobe wayo ubuza kuremwa kw’iyo misenyi yo mu ngingo , ishobora no kuyisohora . Mu ndimu harimo vit.K. Ibuza kwifatanya kw’ayo maraso nicyo gituma ibarirwa mu byo kurya bivura impyiko . Gukamurira indimu imwe mu mazi ukayanywa hasigaye igice cy’isaha ukarya bigakorwa mu minsi icyenda wikurikiranije. Ibyiza n’ukuvanga mo ibiyiko 2 by’ubuki ubundi ukajya ubikora rimwe na rimwe.

• Igisura :kuvuguta cyangwa ugasekura , ukavanga n’amazi make . Ukanywa ikirahuri kimwe mu gitondo n’ikindi kumanywa. Ushobora no gutogotesha litiro 1 y’amazi, ugashyiramo ifu y’igisura yuzuye ibiyiko 3, ukabitogotesha iminota 15. Ukanywa udukombe 3 duto (tasse) cyangwa igice cy’ivere, ku munsi igihe kirekire. Igisura gihanagura ibisigazwa by’indurwe byagiye bitakara aho bitagenewe, kuko iyo bihujwe nibyo byipfundikanya

• Onyo (oignon) : iki gitunguru cya onyo nacyo gishobora gusohora iyo myanda yipfundikanije, ishobora gukoreshwa hamwe n’indimu icagaguye. Ishobora no kuvangwa n’amavuta ya soya, amavuta y’ibihwagari, ndetse n’amavuta y’elayo. Ibiyiko 2 birahagije igihe cyose ugiye kuvanga aya mavuta na onyo n’indimu. Ni byiza

• Pomme : iri tunda ritera kwihagarika neza. Kunywa ikirahuri 1 cy’umutobe wayo mu gitondo buri munsi ugakamuriramo n’umutobe wa karoti ibyo bishobora kuvura iyi ndwara kandi ukagir’ubuzima bwiza. No kurya pome 1 buri munsi iminsi 6 wikurikiranije urikurya n’ibindi . Waba urembye ukarya 3 mu munsi ,2 mu cyumweru

• N.B : ibi byose tugiye gutondekanya ahangaha bifite umumaro kur’iyi ndwara :

• -imbuhu 20 ,mu gitondo izindi ku mugoroba

• kurya ikiyiko 1 cy’inkeri cyangwa inkeri 6, iminsi 3 wikurikiranije

• -umusatsi w’ibigori, gutogotesha iyo misatsi muri litiro 1 y’amazi. Ukanywa ibirahuri 2 mu munsi ukanywa ibindi 2 ku manywa 3 buri cyumweru ; wirinde kubikora nijoro.

• .Infection urinaire :Iyi ndwara igizwe n’ubwandure bufata mu nzira zishinzwe kwihagarika.Iyo myanda ishobora gutuma hasohoka amashyira.

• -Kumva washima imyanya ndanga- gitsina• -Kubabara mu gihe cy’imibonano• -uburyane bwinshi mu myanya ndanga-gitsina• -ibisebe cyangwa uduheri mu myanya

ndanga-gitsina• -kubyimbagirana kw’igitsina• -cyangwa utubyimba dutoduto tubonwa

biruhanije•

• N.B.Iyi ndwara n’imiterere yayo inyuranye, ishobora guterwa n’impamvu zinyuranye ariz’izi zikurikira :

• -imyanda ivuye ku mubiri, ishobora kwinjira mu mubiri binyuze mu mibonano mpuza bitsina

• -izi ndwara ushobora no kuzanduzwa n’abazirwaye binyuze mu mibonano mpuza bitsina, cyangwa usangiye n’abayirwaye bakarya badakarabye intoki zabo nicyo gituma izi ndwara zitwa ibyuririzi.

• Umuti uvura zimwe muri zo :• Tunguru sumu : ishobora kwirukana imyanda

yibumbiye hamwe yo mu mara, no kuboneza inzira zo kwihagarika. Ivura n’indwara y’impyiko yitwa cystite hamwe na pyélo néphrite. Tunguru sumu ishobora kuribwa itya :

• *gucagagura uduheke 4 ukavanga mu byokurya . Urwo rugero n’urw’umuntu mukuru kuva ku myaka 10, n’uduheke 2 ku mwana.

• *gutogotesha akarayi 1 kose , muri litiro y’amazi ukanywa ibirahuri 3 bito ku munsi, 3 mu cyumweru.

• Ibyatsi byitwa urwiri : iki cyatsi kimara uburyane bwose, bushingiye k’umugongo, mu kiziba cy’inda no mu myanya ndanga-gitsina. S’ibyo gusa gikiza no kubyimba ingingo, kuribwa imitsi n’uburyane bufata uduce tumwe na tumwe , urwiri ruvura indwara zandura ziter’umuriro nka grippe, ibicurane, iseru, kubyimba mu mihogo(ibigogo,amashamba, kubyimba mu maraka, ushobora kunanirwa kumira, kubyimba mw’ijosi) izi ndwara zifata kuva ku bana kugeza ku bantu bakuru.

• Uko umuti w’urwiri utegurwa : gutogotesha imizi y’urwiri muri litiro 1 y’amazi (icupa n’igice) wab’urembye ukanywa . Ikirahuri 1 mu gitondo, ikindi saa 6 ikindi nimugoroba, ikindi 1 ugiye kuryama ; ukabikora 3 mu cyumweru waba utarembye ukanywa ibirahuri 2. Urugero rw’umwana muto nuko anywa igice cy’ikirahuri (1/2) cy’urugero rw’urugero rw’umuntu mukuru naho uruhinja n’igice (1/2) cy’urugero rw’umwana cyangwa ¼(kimwe cya kane) cy’umukuru

• 3.Icyatsi cyitwa Thym :iki cyatsi gitera kwihagarika neza kandi cyica imyanda y’indwara zo nzira yo kwihagarika. Iki cyatsi cyitwa time gikora n’ibindi byinshi, cyongera imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose. Kera abantu bo mu misiri babisigaga intumbi ngo zitabora nyuma byagaragaye ko ikiza indwara zo kubora mu ngingo z’umuntu.

• -Time yica mikrobi y’igituntu• -ikiza gutobagurika umubiri, no kubyimbagirana bibanzirizwa no

kuribwa n’umugongo nk’uwa malaria, no kubyimba ururimi • -ikiza mugiga• -umusonga• -ibisebe byo mu muhogo• Umurimo wa time ushingiye mu kwica imyanda iboneka mu• -gifu no mu mara• -mu myanya ishinzwe guhumeka • -mu myanya ishinzwe kwihagarika

• -mu muhogo n’ururimi• -n’imyanya ishinzwe ibyara• Time yongera ingabo z’abasirikare bo mu mubiri

ikonger’imbaraga mu mpagarike y’umuntu yose, ikongera ubuhanga no guha ubuzima intekerezo, ikiza indwara ziterwa n’amaraso agenda buhoro.

• Ikiza : -umunaniro n’intege nke• -itera gufata mu mutwe• -ikiza kubura amahoro mu ntekerezo• -itera gusinzira neza• -irinda abantu kurakazwa n’ubusa• -irinda umwuka mubi mu nda• -itera imbaraga imyanya inoza ibyo kurya • -iboneza amara• -itera kuryoherwa

• Ushobora kuyitogotesha mu mazi meza, ukayirambika aharwaye, ikavura izi ndwara zikurikira :

• -intandamyi• -rubagimpande• -umugongo• -intakara• -gucumbagira bitewe n’umutsi wo mw’itako witwa nerf

sciatique• -time ikiza indwara yo kuribwa ibikanu, kenshi bigakunda

guhengama ukananirwa kwinyeganyeza.• -ikiza ibisebe byananiranye, ibisebe binyenya, n’ibihushi

byifashe nk’ibiceri by’amafaranga bifata ku ntoke no mu mutwe.• -ikiza ubuheri cyangwa uwariwe n’inda cyangwa imbaragasa.• -Iyo uyisize mu mutwe ibuza umusatsi gupfuka.•

• Reba uko ikoreshwa : • gutogotesha udutwetwe twayo muri litiro y’amazi cyangwa ibiyiko

2 by’ifu yayo ukanywa ibirahuri 3 bitoya ku munsi ukabikora igihe kirekire.

• Gutogotesha nk’ubwa mbere bikamara umwanya munini, hagasigara amazi make . Ayo mazi ukayajundika mu kanwa. Ariko litiro 1 ukayishyiramo ibiyiko 7 by’ifu ya time, ayo mazi ukayogesha mu kanwa, warangiza

• ugasoma andi ukayajundika iminota 5. Ubikora igihe kirekire, ibi nibyo bishinzwe kuvura indwara zo mu kanwa no mu muhogo .

• Gutogotesha time ukiyuhagiza ibyatsi byayo cyangwa ugapfukira utwo twatsi ahakurya, ku mugongo, mu kiziba cy’inda, no kw’ijosi.

• • N.B : No ku muntu wese time irakanewe kuko yonger’imbaraga

z’inkingiramubiri

• Gutegeka 7: 12, 15

• Niwumvira ayo mateka ukayitondera, ugakora ibyo agutegeka, bizatuma uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira. Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose.