Upload
others
View
1
Download
0
Embed Size (px)
Citation preview
INGAMBA ZO GUHANGANA N'INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N' AHO U
RWANDA RUGEZE RUYIHASHY A
Intangiriro
Abahanga mu gucukumbura icyaha cya Jenoside, berekanye ko Jenoside ikorwa ishingiye ku
mugambi wo kumaraho abantu bose cyangwa se igice cyabo hashingiwe ku ibara ry'uruhu,
ubwoko, idini, cyangwa se ubwenegihugu. Nyamara, umugambi w'abajenosideri si ukwica
abantu gusa, ahubwo baba bagamije no guhakana ko abo bantu bigeze kubaho no kubahanagura
mu mateka y'isi. Urugero: Ni amagambo Colonel Tewonesiti BAGOSORA yavugiye Arusha
mu Ukuboza 1993, avuga ngo: "Ndatashye, nsubiye mu Rwanda, ngiye kubategurira imperuka
(=yavugaga Abatutsi)".
Ingengabitekerezo ya Jenoside, igirwa kandi igaragazwa n'abantu batandukanye, an
Abanyarwanda n'abanyamahanga, Imiryango mpuzamahanga yaba ihuje za Leta cyangwa itari
iya Leta, haba abantu ku giti cyabo cyangwa abakorera iyo miryango. Bakoresha uburyo
butandukanye mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Niyo mpamvu, ingamba zo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi
zisaba imbaraga nyinshi n'ubufatanye bw'abafatanyabikorwa batandukanye haba abo mu
Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ingamba kandi zigomba gushingira ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, zihereye ku
ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwayo nk'imwe mu ngaruka za Jenoside.
I. Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'imwe mu ngaruka za
Jenoside.
Nyuma y'uko mu Rwanda hishwe abantu barenga miliyoni, bikajyana no gusenya igihugu no
gusenya ubumwe bw' Abanyarwanda, Jenoside yasize umurage mubi w'ingengabitekerezo ya
Jenoside, igenda ikaza umurego, ariko inahindura isura uko imyaka igenda ikurikirana.
1
Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi igenda yagura amarembo, cyane cyane mu karere k'ibiyaga
bigari, kubera ko abakoze Jenoside ari nabo bagenda bayisakaza mu bihugu bihana imbibi n'u
Rwanda, aha twavuga nka FDLR, RUD-Urunana n'indi mitwe igizwe n'abakoze Jenoside mu
Rwanda muri 1994, ndetse na bamwe biyita abanyepolitiki bose bakaba bahuriza ku ntego imwe
yo gukomeza gukwiza mu Rwanda, mu Karere no mu mahanga ya kure urwango rushingiye ku
moko no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda isakara mu karere k'ibiyaga bigari ni nako igira
ingaruka ku mibanire y'ibihugu duturanye kuko ibikorwa bibi bifitanye isano na Jenoside hari
abadatinya kubyitirira u Rwanda bagamije kwikuraho uruhare rwabo muri ibyo bikorwa, kandi
bagamije guha ingufu abasize bahekuye u Rwanda. Iyo myitwarire ishingiye ku
ngengabitekerezo ya Jenoside iba igamije no guhungabanya umutekano w'abanyarwanda,
kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bwiza bafite no guhesha isura mbi Igihugu n'abagituye mu
rwego mpuzamahanga.
Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi itoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe
bafite ibikomere bikomeye ku mubiri no ku mutima basigiwe na Jenoside.
Ni ngombwa ko hashyirwa mu bikorwa ingamba zikomeye zo guhangana n'ingengabitekerezo
ya Jenosode, hakoreshejwe cyane cyane ubukangurambaga mu rubyiruko, guhana
abagaragaweho ibikorwa by'ingengabitekerezo, no gushyigikira gahunda zose zubaka ubumwe
bw' Abanyarwanda.
II. INGAMBA ZO GUHANGANA N'INGENGEBITEKEREZO YA JENOSIDE
Hari ingamba zitandukanye kandi zuzuzanya zafasha mu kurwanya ingengabitekeerzo ya
Jenoside. Zimwe murizo ni izi zikurikira:
II.I Kubungababunga ibimenyetso ya Jenoside
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibimenyesto byinshi byibutsa amateka yihariye ya
Jenoside byashyizweho. Ibimenyetso byinshi bishyinguwe mu nzibutso za Jenoside, nk'imibiri
2
yamaze gushyingurwa, ndetse n'itarashyingurwa, hakaba n'ibikoresho byakoreshwaga
n'abishwe muri Jenoside, ndetse na zimwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi.
Mu Rwanda hari inzibutso nyinshi hose mu Gihugu, ndetse no mu mahanga, zikaba
zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Izo nzibutso zitabwaho n'inzego
zinyuranye, Uturere, na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside. Hari n'abatera nkunga baza
bunganira ingengo y'imari ya Leta mu gufata neza inzibutso.
Mu bihugu duturanye nka Uganda na Tanzaniya naho hari inzibutso zishyinguwemo abazize
Jenoside. Muri Uganda hari inzibutso Golo, Lambu, na Kansesero. Muri Tanzaniya hari
urwibutso i Ngala. Hari kandi n'ibindi bimenyetso bigenda bishyirwa ahantu habugenewe
(nk'ahiciwe abantu bakaba batahashyinguwe, abatawe mu mazi no mu birombe, ...), mu mijyi
imwe n'imwe y'Iburayi naho hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi (ingero: Woluwe
Saint Pierre mu Bubiligi, Dieulefit, Toulouse, Paris, Cluny mu Bufaransa, ...). Ndetse no ku
cyicaro cy'Umuryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba Arusha muri Tanzaniya, no ku cyicaro
cy'Umuryango w'Ubumwe bw' Afurika, Addis-Abeba muri Etiyopiya, hari inzibutso za Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kuko ari uburyo bwo guha
icyubahiro abazize Jenoside, ariko ni n'intwaro igomba gukoreshwa mu kurwanya abantu
bagifite ingengabitekerezo ya Jenosode kuko baba bifuza ko ukuri kwasibangana, bityo
bakikuraho uruhare rwabo ndetse bakaba banatekereza gutegura indi Jenoside turamutse
tudakomeje kuba maso ngo turwanye imigambi yabo mibi.
Gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi binajyana no kurushaho gutegura ibiganiro
n'inama zo kwibuka, kwitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka, no kwitabira gahunda
zo kwibuka muri rusange.
Buri muturarwanda wese agomba kumva ko afite inshingano yo kubungabunga amateka
y'Urwanda muri rusange n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko, akarwanya uwaba
wese afite umugambi mubi wo gusibanganya mu buryo ubwo- aribwo bwose cyangwa se gufata
nabi ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
3
11.2 Kwigisha urubyiruko amateka y'u Rwanda
Abenshi mu rubyiruko rw'ubu ntibamenye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ingaruka zayo
barazizi. Hari ababuze imiryango yabo, inshuti n'abandi bavandimwe. Hari urubyiruko rufite
ababyeyi n'abavandimwe babo bakoze Jenoside, ubu bakaba bayifungiwe cyangwa bararangije
ibihano byabo. Hari urubyiruko ruri mu mahanga kubera ko ababyeyi babo babahunganye
bakaba babaha amakuru atariyo bagamije guhisha uruhare bagize muri Jenoside. Hari
n'urubyiruko rwumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi avugwa ariko ntiruyasobanukirwe
neza, bityo bamwe bakagumana ibibazo, kandi arirwo Rwanda rw'ejo.
Kwigisha urubyiruko amateka si ukurusubiza mu byashize bibi, ahubwo ni ukurufasha kumenya
aho ibintu bitagenze neza, kugira ngo rwubake ejo hazaza harwo ruzi neza ibyo rugomba
kwirinda kandi rurusheho kumva akamaro ko kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kubaka muri iyi
myaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ibi ni ngombwa ko bikorwa kuko iyo bidakozwe n'abafite ubushake bwo kubaka Igihugu
bikorwa n'abafite ingengabitekerzo ya Jenoside, baba bashishikajwe no gusenya Igihugu ndetse
no gutanya Abanyarwanda.
Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babikora bakoresheje uburyo bwinshi harimo
n'ubwo urubyiruko rukunze gukoresha nka Internet, Facebook, What's up, Twitter n'ibindi.
Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bashingira ku binyoma no gushyira urujijo mu
bantu cyane cyane mu rubyiruko.
Amashuri akwiye guteganya imfashanyigisho ziha umwanya amateka y'Igihugu, agasobanurwa,
kandi iri somo rikigishwa mu byiciro byose by'uburezi.
Ariko izi nyigisho na none zatangwa zinyuze no mu bundi buryo butari amashuri nk'ibiganiro
mbwirwaruhame, inyigisho zitangwa n' Amadini zihabwa abayoboke bayo.
Imiryango itari iya Leta n'amadini bikorera mu Rwanda n'abafatanyabikorwa babo bagomba
kumva ko ari inshingano yabo gukomeza kugira uruhare no kuba umuyoboro mu kurwanya
abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba babikorera mu Rwanda cyangwa mu
mahanga.
4
Mu rwego rwo gukorneza kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
hagomba kugaragazwa no gusobanura ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,
gukomeza kwihesha agaciro dushyira irnbere ubunyarwanda, gushirnangira iharne ry'ubumwe
bw'abanyarwanda kugirango umuryango nyarwanda ukorneze kurangwa no gukunda igihugu no
guharanira inyungu z'u Rwanda n' Abanyarwanda.
Ibigo by'amashuru n'inzego z'ibanze n'indi rniryango itari iya Leta yashyigikira urubyiruko
rushaka gushinga clubs zo kurwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo mu rubyiruko ruri mu
Rwanda, no rnu bihugu by'amahanga.
11.3 Guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba imbere mu Gihugu
no mu Mahanga.
Guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bigornba gukorwa binyuze mu
bushakashatsi, ubutabera, ububanyi n'amahanga, itangazamakuru n'izindi nzego.
11.3.1 Mu bantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenosode, harimo abashakashatsi mu
mashuri makuru na za Kaminuza n'abashakashatsi bigenga.
Ni ngombwa ko ubushakashatsi bwerekana igihe cyose imiterere y'ingengabitekerezo ya
Jenoside n'uburyo igenda yigaragaza uko imyaka igenda ikurikirana.
Bamwe mu barirnu ba za Karninuza zo rnu mahanga n'abashakashatsi, nka FilipReyntjens,
w'umubirigi, Bernard Lugan w'umufaransa, bavuga ko Jenoside itateguwe, ko ahubwo yatewe
n'izindi mpamvu nk'ihanurwa ry'indege ya Habayarirnana. Hari n'abanyarwanda baba mu
mahanga nka Dr Shimamungu Eugene, na Profeseri Munyakazi Leopold, bornbi birirwa
bigisha amahanga ko rnu Rwanda nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ikorwa. Abo bose
basakaza ingengabitekerezo yabo bakoresheje ibitabo, ibiganiro mbwirwaruhame, na internet.
Gukora ubushakashatsi kuri Jenoside ni ngornbwa bukanatangazwa, rnu nyandiko ngufi, mu
bitabo, ndetse no kuri internet. Nkuko byagaragaye rnu bushakashatsi bunyuranye,
ingengabitekerezo ikorwa hifashishijwe ibitabo, inyandiko mu itangazamakuru n'ibiganiro
mbwirwaruhame. Kurwanya ibikorwa nk'ibi bisaba ko haboneka ibindi bitabo n'inyandiko
bibeshyuza ibivugwa n'abapfobya Jenoside, Hagamijwe guhangana n'abapfobya jenoside
5
=
bakoresheje inyandiko n'itangazamakuru, abanyarwanda nabo bakwiye kwandika ibitabo
birwanya guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikandikwa mu ndimi zikoreshwa
cyane ku isi kandi bigakwirakwizwa mu mahanga yose ku buryo bigera ku bantu benshi
bashoboka uhereye muri za kaminuza, amashuri makuru, Imiryango mpuzamahanga n'ahandi.
Muri uyu mwaka wa 2016, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside yateguye kandi
yoherereza amabwiriza yo gukora ubushakashatsi iyashyikiriza za Minisitiri n'ibigo
bizishamikiyeho, Uturere, ibigo byigenga, cyane cyane ibyariho muri 1994. Ubu bushakashatsi
nibukorwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi azarushaho kumenyekana yifashishwe
mu kuvuga ukuri kwayo no kunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ngombwa gutanga amakuru ku bikenewe kwandikwaho, bikigishwa mu Rwanda no mu
mahanga.
11.3.2 Ubutabera
Ibi bizagerwaho ari uko habaye ubufatanye hagati y'inzego zinyuranye, hakorwe isesengurwa
ry'ireme ry'ubwo bushakashatsi n'umusanzu butanga mu guhangana na Jenoside
n'ingegabitekerezo yayo. Ubufatanye bw'amashuri makuru na za Kaminuza n'ibigo
by'ubushakashatsi byo hanze mu kumenyekanisha ukuri, gutegura ibiganiro mbwirwaruhame mu
mahanga mu kugaragariza amahanga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ni bimwe mu
bizakoreshwa mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Byaragaragaye ko bimwe mu bihugu by'iburayi, cyane cyane Ubufaransa, bikoresha ubutabera
mu nyungu za politiki hagamijwe kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abacamanza b'abahezanguni babiri, Jean-Louis Bruguiere w'Umufaransa na Fernando Andreu
Merelles w'Umwespanyolo, ntibatinye gushyira icyaha ku bahagaritse Jenoside, bakanarokora
abantu. Ibi nibwo bwa mbere byabaye mu mateka y'isi, nyuma ya Jenoside yakorewe
Abayahudi. Ibi ru ibyo kwamaganwa, imitekerereze nk'iyi igahinduka, ubutabera
mpuzamahanga ndetse n'ubwa buri gihugu, bugashingira ku rnategeko aho gushingira ku nyungu
za politiki.
6
--- - ----
Ibi tunabisanga mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) aho
rwakunze guha ijambo abo rwitanga inzobere, hamwe n'abunganiraga abajenosideri, rubaha
umwanya wo gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Jenoside. Ibi byanabaye intandaro yo kugira
abere ba ruharwa bazwi mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nka
Protais Zigiranyirazo wari perefe wa Ruhengeri, Jerome Bieamumpaka wari Minisitiri
w'ububanyi n'amahanga, Andre Ntagerura wari Minisitiri w'itumanaho no gutwara abantu,
Casimiri Bizimungu wari Minisitiri w'ubuzima, Justin Mugenzi wari Minisitiri w'inganda,
Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w'umurimo, Emmanuel Bagambiki wari Perefe wa
Cyangugu, n'abandi.
Jenoside ni ieyaha ndengakamere eyibasira inyoko muntu, ariko ibihugu bimwe ntibiha agaeiro
Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bieumbikira abayikoze, bikanga no kubaeira imanza eyangwa
kubohereza mu Rwanda. Ikindi ni ugusaba ibihugu dufitanye umubano gushyira umukono ku
masezerano yo guhererekanya abakekweho ieyaha eya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo.
Umuryango w'Abibumbye mu mwanzuro 2150 (2014) wo ku wa 16 Mata 2014 w'Akanama
gashinzwe amahoro ku isi wamaganye abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi unasaba ibihugu
biwugize gushyiraho gahunda z'uburezi zikumira ibyo byaha. Ni muri urwo rwego Leta y' u
Rwanda ikomeje gusaba ibihugu bitarashyira mu mategeko yabyo Itegeko rihana ieyaha eya
Jenoside, Ipfobya, n'ihakana ryayo kubyihutisha kuko icyaha eya Jenoside kitagira imipaka.
11.3.3Itangazamakuru
Itangazamakuru ni umuyoboro ufite uruhare runini mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside ndetse no
guhangana n'ingaruka zayo. Ariko itangazamakuru na none rikoreshwa n'abakwirakwiza
ingengabitekerezo ya Jenoside, nk'uko byagaragaye mu myaka ishize, muri Film ya Jane Corbin,
Rwanda's Untold Story, aho yakusanije abasanzwe bazwiho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya
Jenoside maze akabaha urubuga rwo gukwiza ibinyoma kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no
kuyipfobya no kuyihakana.
7
Hari n'abitwaza uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashatse kugira ngo bashyire
ahagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside. Uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka
bugira aho bugarukira cyane cyane iyo bubangamiye uburenganzira bw' abandi bantu. Guha
ijambo abakoze Jenoside cyangwa ababavugira ni ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,
nk'uko byagenze igihe umunyamakuru w'umwongereza (ITV News) yasanze KAMBANDA
Jean wari Minisitiri w'Intebe wa Leta yakoze Jenoside agahabwa urubuga rwo kuvuga ko ari
umwere, kandi ubwe yariyemereye mu Rukiko rw' Arusha muri 1998 ko we na Leta yayoboraga
aribo bateguye kandi bashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi bose
bo mu Rwanda.
Urubyiruko rw'u Rwanda n'abandi Banyarwanda bagomba kwifashisha ikoranabuhanga
rigezweho mu kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kunyomoza
ibyandikwa bivuga ibinyoma ku Rwanda.
11.3.4 Ububanyi n'amahanga
U Rwanda ruzakomeza gusaba ibindi bihugu gushyiraho amategeko ahana icyaha cy'ipfobya
n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ngombwa kandi gushimangira ko kurwanya
jenoside n'ingengabitekerezo yayo ari imwe mu nkingi ikomeye yo kubangubanga amateka
y'Igihugu cyacu, bityo n' Abanyarwanda baba mu mahanga bakaba bagomba kugira uruhare mu
kuyirwanya.
Abanyarwanda bose bagomba kwamagana imiryango mpuzamahanga, harimo n'ifite amashami
mu Rwanda, irangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyarwanda kandi ntibagomba kuba
igikoresho cy'abaterankunga bo hanze bagamije kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
III. AHO U RWANDA RUGEZE RUHANGANA N'INGENGABITEKEREZO YA
JENOSIDE
8
Kuva muri 1995, ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka kugeza ubu. Nk'ukobyagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na Komiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, abantu benshibagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hafi 83 % basabye imbabazi, bemera uruharerwabo, bagaragaza ko bashyigikiye gahunda zose zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.Hafi 85% by'abanyarwanda biyemerera ko bagize ubutwari bwo kwiyunga n'ababagiriye nabi.(Rwanda reconciliation barometer, October 2010, Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge).Na none mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside,ingengabitekerezo yagiye igabanuka kuva muri 1995 kugera ubu ku gipimo cya 83.9%. Ahoingengabitekerezo isigaye ni hake, ku gipimo kiri hasi ya 10%. (etat de l'ideologie du genocideau Rwanda: 1995-2015, Kigali 2016).
Nta washidikanya ko uku kugabanuka kw'ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye kurigahunda nziza za Leta zigera ku banyarwanda bose. Leta y'u Rwanda ikomeje gushimangiraihame ry'ubumwe bw'abanyarwanda kugirango umuryango nyarwanda ukomeze kurangwa nogukunda igihugu no guharanira inyungu z'u Rwanda n' Abanyarwanda.
Leta y'Ubumwe yagaraje ibikorwa by'indashyikirwa, twavuga ubutabera bwunga, gushyirahoamategeko abereye abanyarwanda, iterambere rigera kuri bose, n'umutekano usesuye. Ibibyakozwe n'abanyarwanda barangajwe imbere n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame uhoraushakira abanyarwanda icyabateza imbere. Ibi ni nabyo bituma u Rwanda ruba igihugucy'icyitegererezo muri Africa no ku isi hose. Ni ngombwa ko gahunda nziza zose zikomeza, burimunyarwanda akazishyigikira, ubu no mu gihe kiri imbere. Uyu ni umurage mwiza dukwiyekuzaraga igihugu cyacu n'abazadukomokaho
Umusozo
Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikintu kibi kimunga imibanire y'abantu, kuko iba ishingiye
kuri Jenoside. Abakoze Jenoside cyangwa se inshuti zabo ni nabo bakomeza gukongeza iyo
ngengabitekerezo bizeyeko umunsi umwe bazasubirana imbaraga zo kongera gukora Jenoside.
Nyamara, uretse gutsemba abantu no gusenya igihugu nta kindi Jenoside n'ingengabitekerezo
yayo byamariye abayikoze cyangwa se bagikongeza iyo ngengabitekerezo.
Politiki mbi ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yasenye u Rwanda, Abanyarwanda
bagomba kwimakaza politiki ishingiye ku miyoborere myiza aho buri wese afite amahirwe
angana n'ay'undi mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.
Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ugushyigikira gahunda za Leta zose ziganisha
Igihugu aheza, no kubaka ubumwe n'ubwiyunge bushingiye ku bunyarwanda.
9