16
Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018 Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: befl[email protected] [email protected] Website: imenanews.com Ikinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore No 27 Gicurasi, 2018 Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore Abanyamigabane ba I&M Bank bagiye kugabana arenga miliyari 2 Frw y’inyungu Iherezo ry’iminsi ntarengwa 60 Amerika yahaye u Rwanda ku kibazo cyo guca caguwa Kuki abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura abandi bagasezererwa? Abadepite batoye itegeko ryemera ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana 1000 Frw Ubutaka bwo ku nyanja Djibouti yahaye u Rwanda nta umusaruro buratanga

No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

  • Upload
    others

  • View
    0

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

1 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

No 27 Gicurasi, 2018 Ikinyamakuru Giharanira Iterambere ry’Umugore

Abanyamigabane ba I&M Bank

bagiye kugabana arenga miliyari 2

Frw y’inyungu

Iherezo ry’iminsi ntarengwa 60

Amerika yahaye u Rwanda ku kibazo cyo guca caguwa

Kuki abayobozi b’Uturere bakomeje

kwegura abandi bagasezererwa?

Abadepite batoye itegeko ryemera ubucuruzi

bw’intwaro mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo

kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana

1000 Frw

Ubutaka bwo ku nyanja

Djibouti yahaye u Rwanda nta

umusaruro buratanga

Page 2: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

2 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

AMAKURU

Abadepite batoye itegeko ryemera ubucuruzi

bw’intwaro mu Rwanda

Komeza ku urup.4

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye

itegeko ryerekeye intwaro, aho ryemerera abantu kuba bakora ubucuruzi bwazo mu iduka mu Rwanda.

Ni itegeko rifite ingingo 74, risobanura uburyo umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, uburyo umuntu ashobora gusaba gutunga imbunda n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye itangazamakuru ko igishya kiri muri iri tegeko ni uko umuntu wujuje ibisabwa ashobora kuba yacuruza intwaro cyangwa akagira uruganda ruzikora mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba umuntu yashobora gucuruza intwaro cyangwa yagira n’uruganda ruzikora ibyo ngibyo ni ibintu ubu ngubu byemewe bifunguye.”

Yanakomeje agira ati "Ikindi gishyashya kitari kiri muri iri tegeko, ni uko ubu ngubu izi ntwaro abantu bashora no kuzicuruza, umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, umuntu ashobora no kugira uruganda ruzikora mu Rwanda. Ubu ngubu iri tegeko ryabyemeye."

Yavuzeko Polisi y’Igihugu ari yo ishinzwe kugenzura ibijyanye n’ubwo bucuruzi ndetse no kubitangira uburenganzira.

Gucuruza intwaro mu Rwanda byari bikenewe ?Abajijwe niba kwemera ubwo bucuruzi ari ikintu Abanyarwanda bifuzaga ku buryo basaba ko bijya mu itegeko, kikaba kigamije kugira ibibazo gikemura, Uwizeyimana yagize ati “Buriya igihugu gishobora kureba aho ibindi bihugu

bigeze, kikareba kikavuga ngo ariko turabura iki twebwe? Hari ukuntu abantu bakunda kwibaza ko amategeko buri gihe agomba kuva mu gitutu cya sosiyete, leta ni leta itekereza, ireba aho ibindi bihugu bigeze, ni leta ishaka kuba icyitegererezo kandi muzi ko turi icyitegererezo ku bihugu byinshi. Twebwe tukareba tukavuga ngo reka dufate iya mbere mu kugira itegeko nk’iri kuko ntabwo nibaza ko abaturage ari bo baturusha gutekereza ku buryo buri gihe tugomba gukora itegeko ari uko babivuze. “

Yunzemo ati “Twebwe turi abantu bareba ngo igihugu ibipimo (standards) gishaka kuba kiriho ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku ruhando mpuzamahanga ni ibihe?”

Ibisabwa umuntu ku giti cye kugira ngo yemererwe

gucuruza intwaroIri tegeko rivuga ko kugira ngo umuntu yemererwe gucuruza intwaro agomba kwandikira ibaruwa ibisaba Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze, akomekaho kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ye.

Agomba kandi kuba ari inyangamugayo; kuba afite nibura afite imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko; kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, kuba agaragaza ko afite ububiko bw’intwaro bufite umutekano; kugaragaza ibyangombwa by’ubucuruzi; kuba adakorana n’imitwe y’iterabwoba cyangwa n’umuntu ukora iterabwoba ku giti cye.

Rinavuga ko Inama y’Abaminisitiri ari yo yemeza ko umuntu yakora

ubucuruzi bw’intwaro.Rinasobanura ko ucuruza

intwaro adashobora gushyira ahagaragara mu iduka rye intwaro irenze imwe kuri buri bwoko bw’intwaro acuruza. Izindi ntwaro ziguma mu bubiko rusange aho ziteranyirizwa mbere yo gushyikirizwa umuguzi.

Iteka rya Perezida ni ryo zizagena ibyerekeye ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda.Ku bijyanye no gutunga imbunda, Uwizeyimana yavuze ko iri tegeko rirondora ibyo usaba kuyitunga agomba kuba yujuje, Polisi ikabigenzura yasanga ari ngombwa ikayimuha.

Muri Leta zunze za Amerika hakunze kuvugwa ibibazo biterwa n’uko hari abaturage bafite intwaro ku bwinshi bigatuma hari ubwicanyi bukunze kuhavugwa.

Uwizeyimana yavuze ko nta mpungenge biteye mu Rwanda, aho umuntu uzajya ahabwa imbunda Polisi izaba yamukoreye igenzura ryimbitse.

Yagize ati “Impungenge zo kuvuga ngo hari ibiba muri Amerika, n’umuntu ufite umuhoro yakwica, ntabwo ntekereza ko kuvuga ngo umuturage, umuntu yahawe intwaro twarebye ko umuntu abanza kugenzurwa, bakareba impamvu ashaka gutunga intwaro, baragenda bagasha amakuru, bakareba uyu muntu ni muntu ki, ese iyi ntwaro arayishakira iki? Niba ari umucuruzi akavuga ati ‘ndi umucuruzi mfite amafaranga wenda ni iyo kwirinda’, barabisesengura bakareba ko intwaro icyo ayishakira atari iyo gukoresha ibyaha.”

Uyu muyobozi yanavuze ko iri tegeko rireba intwaro

Page 3: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

3 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

Ijambo ry’ibanzeRwakazina

atorewe gusimbura

Nyamurinda ku buyobozi bwa

Kigali

Ubutaka bwo ku nyanja Djibouti yahaye u Rwanda nta umusaruro buratanga

Madamu Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora umujyi wa Kigali yanikiye ubwo bari bahanganye, asimbuye Pascal Nyamurinda uherutse kwegura kuri uyu mwanya

Rwakazina atowe mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu, Uyu muyobozi atowe ku bwiganze bw’amajwi 141 atsinze Murekatete Henriette bari bahanganye we wagize amajwi 8 gusa.

Marie Chantal Rwakazina yatorewe mu murenge wa Nduba muri Gasabo yamamajwe ku ikubitiro, Uyu mudamu yabaye umukozi muri Larga, yari umukozi w’umuryango w’abibumbye mu ishami ry’iterambere.

Marie Chantal yaje yambaye umushanana n’agapira ka Rose. Afite imyaka 45 arubatse afite umugabo n’abana 2 umuhungu n’umukobwa.

Marie Chantal Rwakazina abaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali wagatatu kuva iyi manda yatangira mu ntangiriro za 2016.

Iyi manda yatangiranye na Mukaruliza Monique wakuwe kuri uyu mwanya akajyanwa kuba ambasaderi muri Zambiya, asimburwa na Nyamurinda Pascal nawe uherytse kwegura tariki 11 mata uyu mwaka wa 2018 .

Rwakazina yiyamamaza yahigiye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kinogeye abaturage b’ubushobozi butandukanye. Ikindi yahigiye ni ukugira Kigali umujyi w’ubukerarugendo abawugenderera bakabona ahantu henshi ho kwidagadurira.

Ikindi yavuze ni uko azatera inkunga amakoperative ndetse anahoga ko azateza imbere isuku.

- Ubwanditsi

Abadepite babajije Minisitiri w’Ubucuruzi

n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, impamvu hashize imyaka isaga ine ubutaka Djibouti yahaye u Rwanda butabyazwa umusaruro nyamara ubwo rwo rwayihaye mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali iri kubukoreraho.

Muri Werurwe 2013, nibwo Ambasaderi Nsengimana Joseph uhagarariye u Rwanda muri Djibouti, ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, yagiriye uruzinduko muri Djibouti mu rwego rwo gusinya amasezerano y’ihabwa ry’ubutaka bungana na hegitari 20 ku cyambu cya Djibouti, ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku nyanja Itukura.

Ubwo butaka bwitezweho gufasha u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, mu

bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugui ariko kugeza n’ubu nta gikorwa kibyara inyungu kirabukorerwaho.

Mu cyumweru gishize, ubwo Minisitiri Munyeshyaka yashyikirizaga abadepite imbanzirizamushinga y’itegeko rigenga amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Djibouti n’u Rwanda, bamubajije impamvu ubwo butaka butabyazwa umusaruro uko bikwiye mu gihe umugambi wari uhari kwari ukubuhuza n’ubwo icyo gihugu kihafite busaga ha 451, bikarufasha kwagura ubucuruzi bwo mu mazi.

Depite Kalisa Evariste yavuze ko kubyaza umusaruro ubwo butaka byajemo ibibazo kuva cyera ariko Djibouti yo ubutaka bungana na Ha 10 u Rwanda rwayihaye i Kigali bwatangiye gubyazwa inyungu.

Uretse ubwo butaka

bw’impano hari n’ubundi bungana Ha 40, u Rwanda ruheruka kugurayo, bwose hamwe uko ari Ha 60 nta musaruro burabyazwa nk’uko Itangazamakuru ryabivuzeho.

Asubiza ikibazo, Minisitiri Munyakazi yagize ati “Ku ikubitiro twasinye amasezeraho n’ikigo cy’Abashinwa ‘Tourchroad International Holding Group’ cyagomba gutunganya ubwo butaka ariko nyuma uwo mushoramari aza guhagarika amasezerano; Twasanze nta bushobozi buhagije afite bwo gutunganya buriya butaka, biba ngombwa ko dushaka undi mushoramari.”

Munyeshaka yabwiye iki kinyamakuru hari abashoramari batatu bahawe isoko ryo gutunganya ubutaka bwose, umushinga ukaba ugisuzumwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB). - Ubwanditsi

Page 4: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

4 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

AMAKURU

Abadepite batoye itegeko ryemera ubucuruzi

bw’intwaro mu RwandaIbikurikira urup. 2nto, aho ngo ntaho rihuriye n’intwaro nini cyangwa indege z’intambara.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbundaIri tegeko risobanura ko gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

Polisi y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.

Ibya umuntu agomba kuba yujuje agahabwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Itegeko ryemerera uruhushya umuntu wujuje ibi bikurikira :• Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo

bunyuranyije n’amategeko;• Abagenzi bafite icyemezo

cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa;

• Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.

Mu byo asabwa kuba afite harimo n’ icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe.

Agomba no kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda.

Umusoro utangwa mu bucuruzi bw’intwaro biteganyijwe ko ugenwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko rigenga imisoro.

Imenyekanisha ry’irasaBIteganyijwe ko utunze imbunda yo kwitabara akayirashisha, agomba guhita abimenyesha mu nyandiko ibiro bya Polisi y’u Rwanda bimwegereye, kopi yayo ikagenerwa ubuyobozi

bwa Polisi y’u Rwanda.Utunze imbunda yo

guhiga cyangwa iya siporo, nawe atanga raporo y’imikoreshereze yayo ku buyobozi buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mugihe cy’amezi atandatu.

Kwandarika cyangwa guta intwaroUmuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, itegeko rivuga ko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000) ariko atarenze ibihumbi magana atanu

(500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000).

Gukoresha imbunda mu buryo butemewe

Kurasa cyangwa gukoresha imbunda mu buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n’amategeko; gutera ubwoba umuntu cyangwa kwangiza umutungo ukoresheje imbunda nta mpamvu igaragara; gutunga umuntu imbunda nta mpamvu igaragara, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ariko atarenze miliyoni 3 cyangwa kimwe

gusa muri ibyo bihano.Itegeko rinavuga ko

aba akoze icyaha uwanga kwereka ababishinzwe, imbunda, ibyangombwa byayo cyangwa uwanga kuyishyikiriza ubuyobozi bubishinzwe igihe yabitegetswe.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana) ariko atarenze ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.

Umuntu wese utunze cyangwa ugendana imbunda agomba kugenzura ko ifunze kandi ibitse neza ku buryo idashobora kwirasisha ubwayo.

Biteganyijwe ko iri tegeko rizava mu Mutwe w’Abadepite rishyikirizwa Perezida wa Repubulika kugira ngo arishyireho umukono, risohoke mu igazeti ya leta, ribone gukurikizwa.

- Mutesa Bernard

Page 5: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

5 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

KWIBUKA JENOSIDE

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside

mu kurwanya abayihakanaMadamu Jeannette

Kagame yashimye

uruhare rw’abanditsi mu kumenyekanisha amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’umusanzu mu guhangana n’abakomeza kuyihakana no kuyipfobya mu zindi mpamvu.

Kuri iki Cyumweru nibwo abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bahuriye mu kiganiro n’abanditsi, Café Littéraire, mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, cyibanze ku kwemerwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego mpuzamahanga.

Cyagizwemo uruhare n’abahanga barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Umuhanga mu ndimi uba mu Bufaransa, Dr André Twahirwa n’Umwanditsi w’Umubiligi, Albert Toch, kiyoborwa n’impuguke mu Iyigandimi, Dominique Celis.

Madamu Jeannette Kagame wagendaga avuga kuri buri umwe mu batanze ibiganiro, yashimye uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndi umwe mu bakunzi bihariye b’izi Café Literaire, zagura imitekerereze yacu nk’abasomyi, nkaba nshishikariza abategura ibi bikorwa kubikomeza kuko byongera imbaraga mu buzima bushingiye ku muco n’ubwenge ku giti cyacu no ku gihugu cyose.”

Yanakomoje ku Mwanditsi Albert Toch wakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, wanafatanyije na mugenzi we Philippe Brewaeys mu kwandika igitabo “Traqueurs de génocidaires”, kigaruka ku gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera.

Yagize ati “Wagize neza Toch kuba umwe mu bagira uruhare mu gushyira ahabona ikibazo cy’abatinda kwemera cyangwa abahakana Jenoside ku rwego mpuzamahanga.”

Madamu Jeannette Kagame yanashimiye by’umwihariko Dr André Twahirwa wamubereye umwarimu mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati “Ndashimira abatanze ibiganiro muri uyu mugoroba w’ingenzi, barimo André Twahirwa wanyigishije mu mashuri yisumbuye. Uku guhura hagati y’umwarimu n’umunyeshuri ni

iby’agaciro.”Dr Bizimana yasobanuye

ko Jenoside yateguwe ndetse ko kugeza no mu 1990, ibihugu bikomeye byari bimaze kubona ko ishobora kuzabaho, hashingiye ku nyandiko abadipolomate bari mu Rwanda bagiye bandikira abakuru babo. Gusa na nyuma y’imyaka 24 ibaye ngo hari abantu n’ibihugu

bakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Dr Twahirwa yagarutse ku buryo bukoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akenshi ababikora bagiye bakoresha inyito Jenoside ntibashimangire ko yakorewe Abatutsi, abandi bakabyita Jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Gusa muri Mata uyu

mwaka Umuryango w’Abibumbye watoye umwanzuro wemeza ko ku wa 7 Mata ari ‘‘Umunsi wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994’’, bikuraho urujijo rwatumaga hari abakomeza kubyita Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu, cyangwa indi nyito.

Yakomeje agira ati “Uguhakana Jenoside ntabwo ari ugutanga igitekerezo, ni icyaha. Iyo abantu bahakana Jenoside, bakoresha inyito zidakwiye. Iyo umuntu arwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside agomba gukoresha imvugo nyayo kuko nitwe tugomba kubigiramo uruhare.”

Hari abapfobya Jenoside mu zindi nyunguAlbert Toch wakoze muri TPIR, yavuze ko uru rukiko rwakoze ibishoboka mu gushakisha abantu bashinjwa uruhare mu mugambi wo gutegura

Komeza ku urup. 6

Page 6: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

6 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

KWIBUKA JENOSIDE

Ibikurikira urup. 5

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside

mu kurwanya abayihakanaJenoside, mu nyandiko 90 zakozwe zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha, 85 bagafatwa.

Yavuze ko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bahuraga n’imbogamizi zikomeye, zirimo ko wasangaga gushakisha abantu bigoye, ugasanga “bajya ahantu bigoye kuzababona, rimwe bigaterwa n’uko bari abasirikare, cyangwa se ko ari ibihugu bibakingira ikibaba.”

Dr Bizimana yavuze ko mu gukomeza guhakana Jenoside harimo impamvu za politiki n’ibigendanye n’amikoro zituma hari abajya mu guhakana no gupfobya Jenoside ngo bakomeze kubaho.

Yakomeje agira ati “Hari impamvu za politiki kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu mateka maremare y’u Rwanda, kandi ingengabitekerezo yayo yahereye kera. Hari inyungu z’abagize uruhare mu kubiba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside bakiyikomeyeho, navuga nk’ibihugu byakolonije u Rwanda nk’u Bubiligi.”

Yakomeje agira ati “Hari n’impamvu z’ubukungu, kubera ko hari imiryango myinshi itari iya leta ibeshwaho no gusohora raporo zisebanya ziterwa inkunga. Zibona ko raporo zerekana ko mu Rwanda habaye Jenoside nta mafaranga zizahabwa, ariko nihaba hari iziganisha mu bibi bazayahabwa.”

“Ikindi ni uko hari za leta zashyigikiye ubutegetsi bwaje kuba ubw’abicanyi, izo leta zikaba zidashaka kwemera uruhare rwazo. Mu kubihakana zigomba gusibanganya ibimenyetso cyangwa zikabigoreka.”

Hakenewe amategeko ahana iki cyaha hoseDr Bizimana yavuze ko kugira ngo abantu bahakana n’abapfobya Jenoside bashobore kugezwa imbere y’ubutabera mu gihugu icyo aricyo cyose bisaba ko haba hari itegeko rigaragaza ko igikorwa abo bantu bakoze kigize icyaha, aho bari.

Yagize ati “Nicyo gikunze kuba ikibazo kuko mu bihugu

byinshi by’amahanga ntabwo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rirashyirwa mu mategeko abihanira nk’icyaha. Ubu imbaraga inzego z’igihugu cyacu ziriho zikoresha, ni ukugira ngo ibyo bihugu byose bishyireho amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.”

Dr Bizimana yavuze ko nko mu 2014 Akanama k’Umuryango

w’Abibumbye kasabye ibihugu byose gushyiraho ayo mategeko ahana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhana umutwe wa FDLR.

Ubu iri tegeko ryashyizweho mu Bufaransa, mu Busuwisi ho leta yaniyemeje gutera inkunga amashyirahamwe agira uruhare mu kurwanya abahakana Jenoside, mu Butaliyani, ndetse ubu mu Bubiligi hari umushinga w’itegeko watangijwe na bamwe mu badepite rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Dr Twahirwa uba mu Bufaransa yavuze ko ari ikintu gikomeye kuba iri tegeko ryarabonetse, kuko ubundi hari Jenoside imwe gusa ihanirwa guhakana no gupfobya, ariyo Jenoside y’Abayahudi ryo mu 1990.

Ikiganiro nk’iki giheruka ku wa 14 Mata 2018, ubwo CP Daniel Nyamwasa yamurikaga igitabo cye ‘Le Mal Rwandais’. CNLG ivuga ko yihaye intego yo gukomeza kwegera urubyiruko hirya no hino, ngo rwumve ibyo abanditsi b’Abanyarwanda banditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Bonnette G.

Hari za leta zashyigikiye

ubutegetsi bwaje kuba ubw’abicanyi, izo leta

zikaba zidashaka kwemera uruhare

rwazo

Page 7: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

7 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU

Abanyamigabane ba I&M Bank bagiye kugabana arenga miliyari 2 Frw y’inyungu

Nyuma y’umwaka umwe I&M Bank ishyize

imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, abanyamigabane bayo bagiye kugabana inyungu ingana na miliyari 2.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo imigabane yose leta yari ifite muri I&M Bank ingana na 99 030 400 bihwanye na 19.81% by’iyi banki, yashyizwe ku isoko, aho buri wese yashoboraga kuyigura ku isoko ry’imari n’imigabane umwe ubarirwa amafaranga 90 y’u Rwanda.

Mu nama ngarukamwaka y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa Mbere, abanyamigabane ba I&M Bank, bemeje ko guhera kuwa 4 Kamena 2018, bazatangira guhabwa amafaranga 5.16 y’inyungu ku mugabane umwe bingana na 40% by’inyungu yose umugabane wungutse kugeza kuwa 31 Ukuboza 2017, ingana n’amafaranga 12.92.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bill Irwin, yasobanuye ko umwaka ushize inyungu ya Banki nyuma y’umusoro ari miliyari 6.8, abanyamigabane bakaba bazagabana ibingana na 40% andi asigaye agakoreshwa mu mishinga banki ifite irimo n’uwo kubaka icyicaro cyayo gikuru.

Yagize ati “Hari igishoro runaka dusabwa kuba dufite, hari imishinga dufite minini nko kubaka icyicaro gikuru

cya banki, hari ibyo tugomba guhindura mu ikoranabuhanga dukoresha.”

Iyi nyungu ku migabane izatangwa havuyeho umusoro ku nyungu wa 5%.

Kubaka icyicaro gikuru cya I&M Bank bizatwara miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika naho ibijyanye n’ikoranabuhanga bitware miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko kugeza ubu imigabane icuruzwa ku isoko ari iyo Leta y’u Rwanda yagurishije ingana na 19.81% bya banki, kandi ubu nta gahunda

ihari yo kuyongera.Umuyobozi w’isoko

ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Célestin, avuga ko umugabane wa I&M Bank wagiye ku isoko ugurishwa 90 Frw, ubu ukaba ugeze kuri 95 Frw.

Avuga ko imaze guhinduranywa hagati y’abantu ingana n’imigabane miliyoni 17.5 bingana na 6.5% by’iyashyizwe ku isoko. Iyahinduranyijwe ifite agaciro karenga miliyari ebyiri.

Inteko Rusange ya I&M Bank kandi yemeje ko iyi banki ihindura izina ikava kuri I&M Bank Rwanda Ltd, ikaba I&M Bank Rwanda Plc. Umuyobozi Mukuru wayo, Robin Bairstow, yasobanuye ko ijambo ‘Plc’ ryasimbuye Ltd, rivuze ko itakiri iy’abantu ku giti cyabo ahubwo ari iy’abanyamigabane benshi.

Raporo y’ibaruramari igaragaza ko umutungo mbumbe wa I&M Bank, ari miliyari 260 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba wariyongereyeho 26%. Amafaranga yabikijwe yiyongereyeho 30%, angana na miliyari 209 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini bitewe no gushaka abakiriya bashya barimo abanyeshuri n’ababitsa banini.

Inguzanyo zose zatanzwe ziyongereyeho 32.3% zingana na miliyari 149.6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inyungu mbere y’imisoro ingana na miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Kaikai

Umugabane wa I&M Bank

wagiye ku isoko ugurishwa 90

Frw, ubu ukaba ugeze kuri 95

Frw

Page 8: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

8 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

ITOHOZA

Kuki abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura abandi

bagasezererwa?

Abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura ku mirimo yabo

umusubirizo ku mpamvu bandika mu mabaruwa y’ubwegure ko ari izabo bwite, nyamara bamwe muri bo ntibitinde kugaragara ko ibyo batangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ntibikiri igitangaza kumva Umuyobozi w’Akarere, umwungirije n’abandi batangaza ko beguye ku mpamvu zabo bwite, nyuma y’amasaha make cyane bamwe bagatabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha runaka.

Urugero rwa hafi ni urw’uwahoze ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse, weguye avuga ko ari impamvu ze bwite bucyeye bwaho atabwa muri yombi akekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya

Jenoside.Kuva amatora y’Abayobozi

b’Uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibakiri mu kazi. Mu myaka ibiri gusa bamwe baregujwe abandi baregura.

Ku ikubitiro heguye uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable. Amezi 16 yari ahagije ngo abe arekuye inshingano kuko yashyikirije ibaruwa b’ubwegure bwe Perezida w’Inama Njyanama kuwa 20 Kamena 2017.

Nubwo yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel, yavuze ko Udahemuka n’ubundi yagombaga kweguzwa bitewe n’uko yari yarananiwe

kubahiriza inshingano ze no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama.

Yagize ati “We avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko icyo nakubwira ni uko yabikoze kuko yabonaga ko hari ibitagenda neza. Hari ibibazo byari gutuma Njyanama imukuraho. Mu by’ukuri hari ikibazo n’abayobozi, njyanama, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze babibonaga ko ari cyo cyari gisigaye.”

Njyanama yatangaje ko Udahemuka yagaragayeho intege nke mu bijyanye n’ubuyobozi kuko yananiwe kuyobora ikipe bakoranaga. Yari amaze iminsi asiba inama Njyanama ngo atabazwa ibijyanye n’inshingano ze.

Uyu mwera wakomereje i Rubavu, aho nyuma y’amezi 18 gusa uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka

Rubavu Sinamenye Jérémie, nawe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe.

Mbere gato y’uko yegura, yabanje gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2017 azira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Yaje kurekurwa ariko n’ubundi birangira atanze ibaruwa y’ubwegure bwe kuwa 29 Kanama 2017.

Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 16 Ugushyingo 2017, nyuma y’amezi 21 atowe, uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere Mugisha Philbert, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’Akarere batanu, bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’iminsi ibiri atawe

muri yombi, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yarateranye yirukana Mugisha muri Njyanama, bivuze ko yari akuwe no ku buyobozi bw’Akarere kuko umuyobozi wako agomba kuba ari muri Njyanama.

Igihe yirukanwaga, Umuyobozi wa Njyanama Ndahindurwa Fiacre yabwiye Itangazamakuru ko Mugisha yari yarananiwe gutanga umusaruro yari yitezweho.

Yavuze ko Akarere kitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko inshuro ebyiri zikurikirana kajya gusobanura ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Gusa mu Ukuboza, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwaje gutegeka ko Mugisha arekurwa, kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bihamya ko yakoze ibyaha

Komeza ku urup 9

Page 9: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

9 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

ITOHOZA

Kuki abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura abandi

bagasezererwa?Ibikurikira urup 8yakurikiranwagaho.

Ibyo kwirukanwa kw’Abayobozi b’Uturere byageze muri Ruhango muri Werurwe bisiga uwari Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, n’abari bamwungirije bombi, ni ukuvuga uwari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Epimaque Twagirimana n’uw’Imibereho Myiza, Annonciata Kambayire, barirukanwa.

Icyo gihe Umuyobozi w’Inama Njyanama, Jérôme Gasasira Rutagengwa yabwiye Itangazamakuru ko bazize kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Ibyo kwegura ntibyarangiriye aho kuko hagati ya taliki 11 na 14 Gicurasi 2018, Akarere ka Nyabihu nta muyobozi n’umwe muri Nyobozi y’Akarere kari gafite, kuko bose bari barasezeye ku mirimo yabo mu bihe bitandukanye.

Muri Nyabihu hatangiye hegura uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry”ubukungu, Antoine Mugwiza, hakurikiraho Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere Ngabo James.

Uko kwegura muri ako Karere byashyizweho akadomo n’uwari umuyobozi wako UwanzwenuweThéoneste n’uwari umwungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukansanga Clarisse (wahise atabwa muri yombi).

Iminsi ibiri nyuma gusa aba Nyabihu beguye, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric nawe yahise atanga ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko ari impamvu ze bwite.

Harerimana yemereye Itangazamakuru ko nta mpamvu yindi yamuteye kwegura. Yagize ati “Nakoreye byinshi Akarere,

umuntu ashobora kumva ananiwe agashaka guhindura akazi, ariko ni impamvu zanjye zinteye kwegura.”

Kwegura mu buyobozi bw’Inzego z’Ibanze si ikibazo cy’uturere cyangwa imirenge gusa, kuko mu buryo butunguranye kuwa 10 Mata 2018, uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda yeguye ku mpamvu na we yise ize bwite.

Ni nyuma y’amezi 14 agiye kuri uwo mwanya, ubwo yari asimbuye Mukaruriza Monique wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije nabo beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2018 nabo ku mpamvu bwite. Baje bakurikira Nyobozi yose y’Akarere ka Gicumbi yo yategetswe kwegura.

Muri rusange abayobozi b’Uturere umunani n’uw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije (Vice-mayors) umunani ntibakiri mu mirimo bari baratorewe kumaramo imyaka itanu, bashoboraga kongera kwiyamamariza nyuma yayo.

Kwegura cyangwa kwirukanwa si ikibazo cya vuba kuko guhera mu 2006 hashingwa Uturere dushya muri gahunda yo Kwegereza Ubuyobozi Abaturage, mu bayobozi b’Uturere 30 batangiranye natwo, babiri bonyine nibo babashije kuyobora imyaka icumi igizwe na manda ebyiri.

Abo ni uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki, amadini na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Undi ni uwahoze ayobora Akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi. Kuri ubu Karekezi ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball

mu Rwanda.Mu mpera za 2015 uwahoze

ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas, yabwiye Itangazamakuru ko mu 48% by’Abayobozi b’Uturere beguye kandi bagasiga uturere mu bibazo byinshi.

RALGA yemeza ko hari igituma beguraUmuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, RALGA, Ngendahimana Ladislas yabwiye Itangazamakuru ko nta wahatira abayobozi kuguma mu kazi igihe bo bumva bashaka gusezera.

Avuga ko usibye kuvuga impamvu bwite ntawigeze abegera ngo abagezeho ikibazo yahuye nacyo mu kazi kigatuma yegura.

Gusa yifashishije urugero rw’uwari Umuyobozi wa Rubavu, Sinamenye Jérémie, Ngendahimana yavuze ko uyu muyobozi yari ananiwe ko byari ngombwa ko yegura.

Yagize ati “Njye ikibazo nkibona mu byiciro bitatu; hari abirukanwe, hakaba abananiwe gukora ibyo bari bitezweho bagasezera, hakaba n’abandi tugomba gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye impamvu zihishe inyuma yo kwegura kwabo.”

Yakomeje agira ati“Mu by’ukuri, umuntu ufashe umwanzuro wo kwegura aba afite impamvu ibyihishe inyuma n’ubwo aterura ngo ayivuge. Uretse bariya bahagaritswe n’Inama Njyanama, hari n’abegura barimo bakorwaho iperereza, babona bamaze kwitaba nko kuri Polisi cyangwa kuri RIB inshuro ebyiri, bagahitamo kwegura kugira ngo ataramuka afunzwe akiri mu mirimo ibyo yakoze bikitirirwa urwego ayoboye.”

Ngendahimana yashimagiye ko inyuma y’icyo abayobozi bita kwegura ku mpamvu bwite haba hari inshigano bananiwe kuzuza ngo n’ubwo batabyerura.

Transparency International ishyigikiye ko abayobozi beguzwa

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwada (TI Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, abona ko icyo bita ‘impamvu bwite’ koko ari impamvu bwite.

Abisobanura agira ati “njyewe impamvu mbyemera, aba yeguye kubera ko hari amakosa yakoze, haba hari inshingano atujuje, ariko urumva niwe nyirabayazana. Iyo mpamvu yose yabiteye ni iye niwe iturukaho, reka rero impamvu ze bwite tujye

tubyumva gutyo.”Akomeza avuga ko igihe

umuntu ahawe imirimo ntayuzuze neza, akwiye kwegura n’iyo atabyibwiriza abandi bakwiye kujya babimwibutsa.

Yagize ati “Ahubwo twebwe ntabwo biragera ku rwego bikeneweho, muri biriya bihugu byateye imbere ntubona ko umuntu bamuvugaho akantu na gato uwo munsi akegura nta nurabimuhamya ko byabaye? Ni ngombwa ko tumenyera natwe uwo muco, tukamenya ngo niba umuntu adashoboye inshingano ze navemo, niba atabyibwirije abandi nibabimwereke bamufashe bati rwose ukwiriye kuva aha ngaha, njye nta kibazo bintera na gitoya.”

Nyuma y’iyegura n’isezererwa ry’abayobozi batandukanye, hagiye hatorwa abasimbura abatakiri mu mirimo. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi, Rwakazina Marie Chantal, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, Habarurema Valens, atorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

Biteganyijwe ko ku wa 29 Kamena 2018, hazaba amatora yo gusimbuza abaherutse kwegura mu turere twa Nyabihu na Rusizi.

- Ubwanditsi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Fancis Kaboneka. (Photo/ File)

Page 10: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

10 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

MU MAHANGA

Page 1 ifite amabara ku gifuniko 400,000 Frw

Page 1 Ifite amabara ku mpapuro hagati 300,000 Frw

Page 1 idafite amabara 300,000 Frw

Page 1/2 ifite amabara 200,000 Frw

Page 1/2 idafite amabara 150,000 Frw

Marketing: Tel: +250-0788442058

Ibiciro byo kwamamaza muri Journal Imena

Mu buryo budasanzwe umwimukira yatabaye umwana wari ugiye

guhanuka kuri etaje ya kane Bufaransa

COMITE DE REDACTIONPROPRIETAIRE &DIRECTEUR DE PUBLICATION: Florence UwamariyaUmwanditsi Mukuru: Mutesa BernardAbanyamakuru: Gasirikare Yves, Nadine, BonetteTel: +250789799834/ 0788790294Email: [email protected] [email protected]/

[email protected]

Website: www.imenanews.com

Mamoudou Gassama umwimukira ukomoka muri

Mali ari gushimagizwa mu Bufaransa kubera gutabara umwana wari ugiye guhanuka muri etaje ndende mu mujyi wa Paris mu bufaransa.

Amashusho ya Mamoudou Gassama ari gutabara uyu

mwana yakwirakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Gassama yavuye ku ibaraza ajya ku yindi mu mwanya utageze ku munota ahita afata uwo mwana wari ugiye kugwa.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatumiye Gassama mu biro bye I

Champs Elysee kuri uyu wa mbere amushimira ku giti cye.

Anne Hidala umuyobozi w’umujyi wa Paris nawe yashimiye uyu mwirabura avuga ko yakoze igikorwa cy’ubutwari anavuga ko yamuhamagaye kuri telefoni

akamushimira.Ufite ububasha ku mashusho

ya facebbok yavuze ko uyu mwana igihe yari ku igorofa ya kane Gassama yamufashe akamushyira ahantu atagira icyo aba.

- Ubwanditsi

Page 11: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

11 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUKUNGU

Iherezo ry’iminsi ntarengwa 60 Amerika yahaye u Rwanda ku kibazo cyo guca caguwa

Mu mezi abiri ashize nibwo Perezida Donald Trump yatangaje ko mu minsi 60 Amerika izahagarika inyungu u

Rwanda rwakuraga muri gahunda ruhuriramo n’ibihugu bimwe bya Afurika, bikemererwa koherezayo ibicuruzwa bimwe bitatswe imisoro, AGOA.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 29 Werurwe 2018 mu ibaruwa Trump yoherereje Inteko Ishinga Amategeko, ko iminsi 60 nishira ntacyo u Rwanda ruhinduye kuri gahunda zarwo zikumira caguwa, inyungu zarwo muri AGOA zizavaho. Iyo minsi irarangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Gicurasi.

Agoa yashyizweho na Amerika igamije kongerera imbaraga ubucuruzi bw’ibihugu bya Afurika, ngo bigeze ku isoko ryayo ibicuruzwa bigera ku 6500, hakagenda hasuzumwa ibipimo bituma igihugu cyakirwa muri iyo gahunda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yabwiye Itangazamakuru ko nubwo hatekerezwaga ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika, biracyameze uko byari biri hagitangazwa kurufatira ibyemezo.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo u Rwanda sirwo rufata icyemezo, icyemezo gifatwa na Amerika kandi twakomeje kugaragaza ko twiteguye ibiganiro nta kibazo. Ubu rero bimeze nk’uko byari bimeze, nta cyahindutse.”

Abajijwe niba hari ibiganiro byabaye, Munyeshyaka yakomeje agira ati “Kereka kuganira na Ambasaderi mushya wa Amerika ariko bimeze nk’uko byari bimeze mbere. Umwanzuro wa nyuma bari batarawufata, bari batugaragarije ko mu minsi 60 bazawufata, dutegereza ko haba ibiganiro. Ntabwo navuga ko byabaye bigari, twerekanye icyo dutekereza nk’igihugu,”

Ni iki gikurikira?Ubwo Trump yatangazaga ko umwanzuro wa

nyuma uzatangazwa mu minsi 60, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yashimangiye ko gukuraho u Rwanda muri AGOA ari icyemezo kiri mu bubasha n’uburenganzira bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na Itangazamakuru, Minisitiri Munyeshyaka yakomeje agira ati “Ubwo iminsi 60 yageze ngira ngo nibwo bafata icyemezo noneho ariko nibo bakivuga ntabwo ari twe tukivuga.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minicom, Robert Opirah, aheruka kuvuga ko kuvana u Rwanda muri AGOA bitafatwa ko hari igikuba cyacitse, kuko AGOA yashyizweho mu 2000 nk’impano kuko nta biganiro byabayeho ngo hagenwe icyo buri gihugu kizatanga kugira ngo ibeho.

Ikindi ngo ntibyakwitwa igihombo kuko nubwo ibyo bicuruzwa byajyaga muri Amerika bidaciwe imisoro, nibiyishyirirwaho ntibivuze ko u Rwanda rutazabijyana ku isoko rya Amerika.

Yakomeje agira ati “Icyo tugiye guhomba ni 2% y’ibyo twohereza mu mahanga biri muri AGOA. Twohereza hagati y’ibicuruzwa bya miliyoni hagati ya 25 $ na miliyoni 40 $ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ibyo 2 % gusa nibyo bijyanwa muri gahunda ya AGOA, ibindi byose bijyanwa mu buryo busanzwe bigasorerwa.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imaze gutera intambwe mu kubaka urwego rw’inganda zikora imyenda kuko mu mwaka ushize umusaruro wazo wazamutseho 21 % n’inyungu ivamo izamuka ho 14%.

Ibihugu byo mu karere byatereranye u RwandaUmwanzuro watangiranywe n’ibihugu byose bya EAC bishaka kubaka inganda z’imyenda n’inkweto, ngo bizabashe guca caguwa kugeza mu 2019. Ku wa 1 Nyakanga 2016 u Rwanda rwazamuye imisoro, ku myenda yambawe uva ku madolari 0.2 ku kilo ugera kuri 2.5$, naho ku

nkweto zambawe uva kuri 0.2 $ ugera kuri 5 $ ku kilo.

Amerika yabaraga ko guca caguwa burundu muri EAC bishobora gutuma abanyamerika ibihumbi 40 babura akazi n’inganda zimwe na zimwe zigahomba, havuka ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe ry’inganda zituganya caguwa (Secondary Materials and Recycled Textiles Association, SMART).

Raporo y’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, mu 2015, yerekana ko muri EAC honyine haje 13% bya caguwa yoherejwe ku Isi hose, ifite agaciro ka miliyoni274 $. Byongeye, 67 % by’abaturage muri EAC baguze imyenda ku masoko ya caguwa.

Amerika yahise izanamo ko ishobora gufata ibihano maze ibihugu bimwe byisubiraho, bitandukanye n’u Rwanda rwashimangiye ko rudashobora guteza imbere inganda zikora imyeda rwarahaye rugari caguwa.

Intumwa ya Amerika Ishinzwe Ubucuruzi ivuga ko Trump atazavanaho inyungu za Tanzania na Uganda kuko byateye “intambwe ziganisha ku gukuraho imisoro ku myenda n’inkweto

byambawe byinjizwa mu gihugu, byemera no kudahagarika izinjizwa mu gihugu.”

Nka Kenya ifite ishingiro kuko ifite n’inyungu zikomeye muri AGOA, kuko mu gihe ibyo yohereza muri Amerika muri iyo gahunda byabarirwaga muri miliyoni 600 $ mu 2017, u Rwanda rwo rwabaraga muri miliyoni 43 $.

Caguwa yasenye inganda za AfurikaNubwo imibare yerekana ko aka karere kamaze kuba isoko rya rutura ry’imyenda yambawe, siko byahoze kuko ibihugu bimwe bya Afurika byahoranye inganda zikomeye ariko nyuma y’ibibazo zanyuzemo na caguwa yinjiye ku isoko ihendutse bidasanzwe, byazisize aharindimuka.

Nko muri Ghana, ahagana mu 1980 inganda zari zikomeye ariko nyuma y’uruvangavange rw’imyambaro ku isoko, zarashegeshwe ndetse ziva ku gutanga imirimo ku bantu 25,000 mu 1977 bagera ku 5000 mu 2000.

Ibihugu by’Afurika biri kongera kwisuganya, harimo n’u Rwanda rumaze kugira ibigo 22 bikora imyenda n’udukiriro dutandatu.

- Ubwanditsi

Inshuro ya 24 Iposita yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsiIPosita ku nshuro ya 24 yibutse abakozi bayo baziz Jenoside yakorewe Abatautsi . Umuhango wo kwibuka abakozi bayo, umuhango ukaba watangijwe n’igikorwa cyo gusura ingoro y’amateka iherereye ku kimihirura mu nteko ishingamategeko ( CND) ku bakozi n’abashyitsi b’Iposita, berekwa ndetse banasobanurirwa bimwe mu byaranze Genocide n’uburyo yahagaritswe na bamwe mu banyarwanda b’intwali bari bayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame wari umugaba w’ingabo z’inkotanyi, bamaze gusura iyo nzu bakomereza ku cyicaro cy’iposita mu umuhango nyir’izina wo kwibuka.

Mu ijambo ry’Umuyobozi mukuru w’Iposita Bwana Kayitare Celestin ,yagize ati: “ Nk’umukuru w’uyu umuryango ndagirango mbahe ikaze muri uyu muhango wo kwibuka abakozi bacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, mbahaye ikaze muri rusange muri iki kigo cyacu.

Mu buhamya bwatanzwe

n’uwarokotse Jenoside akaba n’umukozi w’Iposita wanahakoze mbere yayo Bwana Emmanuel Niyongira, wahatangiye mu mwaka w’i 1989. Yagarutse ku itotezwa we na bagenzi be b’abatutsi bakorewe, kandi bakarikorerwa na bagenzi babo bakorana, avuga ku kintu cy’ivangura ryabaga mu kazi haba mu itangwa ry’imyanya y’abayobozi cyangwa se kujya mu mahugurwa ko itegeko ryavugaga ko umututsi agomba kuba 1% ,aho yatanze urugero ko niba mu myanya 300 y’abayobozi umututsi yagombaga kuba umwe gusa.

Madame Anne Marie na mugenzi we wahuguwe na CNLG Uwimana Hassan, bibanze ku mateka mabi yagiye arangwa mu banyarwanda, ingengabitekerezo yo kuziko kugeza n’ubu ikirangwa mu babyeyi bamwe bakiyigaburira abana babo, asobanura Jenoside.

Bwana Hassan yagize ati : Ndashimira cyane ubuyobozi bw’Iposita bwateguye iki gikorwa, bugashyiramo akantu keza ko kujya

gusura ahari amateka y’intwali zahagaritse Jenoside, nabonye hano mu bakozi higanjemo urubyiruko, nagirangago mbabwire ko ibi byiza turimo bitikoze! Byakozwe na bamwe mu banyarwanda babaye intwari, baritanga bamena amaraso yabo kugirango bakize abatutsi bicwaga muzaharanire kwitwa Intwari”. Intumwa ya CNLG Madame Anne Marie, yaboneyeho akanya ko gushishikariza abarokotse ndetse n’uwundi wese utarahigwaga ufite ibyo azi kuri Jenoside yakorewe

abatutsi ko yakwandika, bityo amateka yacu ntazazime.

Umunyamabanga wa Minisitiri muri Minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga, Bwana Emmanuel Habumuremyi mu ijambo rye yibanze gushimira, Cyane cyane ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka w’i 1990, bishingiye ku karengane kagiye karangwa mu Rwanda mu myaka ya za 57,59… kugeza 94.

- Uwamaliya Florence

Page 12: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

12 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

POLITIKI

U Rwanda rwashyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko

rusange rya AfurikaU Rwanda rwashyikirije

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, (AfCFTA), ku wa 26 Gicurasi 2018.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ni we washyikirije izo mpapuro Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu cyemeje burundu ayo masezerano; rukurikiye Kenya na Ghana byashyikirije AU izo nyandiko ku wa 10 Gicurasi 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwanatanze impapuro zemeza burundu amasezerano ya Abuja, yemerera urujya n’uruza rw’abantu, ruba igihugu cya mbere kizishyikirije AU.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU ku wa 21 Werurwe 2018.

Aya masezerano yemejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU yashyizeho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya

Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Aya masezerano ni imwe muri gahunda z’ibanze mu kwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo 2063, itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya.

Biteganywa ko azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

- Ubwanditsi

U Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu gishyikirije AU inyandiko zemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rya Afurika. (Photo/ Net)

Amasezerano ashyiraho

isoko rusange rya Afurika

(AfCFTA) yasinyiwe i

Kigali mu nama y’abakuru

b’ibihugu bigize AU ku wa 21

Werurwe 2018

ITANGAZO

Page 13: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

13 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

AMAKURU

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigiye kuvugururwa gihuzwe

n’ubushobozi bw’umuturage

Gonzague R. (Photo/ Imena)

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu zikomeje guhuriza ku mavugururwa agiye gukorwa ku

gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kigena uko imyubakire mishya igomba kuba iteye bijyanye n’icyerekezo igihugu kiri kuganamo.

Igishushanyo mbonera cyagiye ahagaragara mu 2013, kigaragaza uburyo umurwa mukuru w’u Rwanda uzagenda uhindurwa gahoro gahoro bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu, intego ari uko mu 2040 umujyi uzaba umaze kunoga.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu hatorwaga Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’umujyi, Me Rutabingwa Athanase, yavuze ko uyu muyobozi atowe mu gihe umujyi wa Kigali ufite inshingano ikomeye yo gushyira mu bikorwa icyo gishushanyo.

Gusa ngo rimwe na rimwe hari impamvu zituma abaturage batacyishimira bakagira ukwiganyira mu kugishyira mu bikorwa, bigasobanura neza ko abayobozi bagomba kwegera abaturage no kubasobanurira ubwiza bwacyo.

Meya mushya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko nta kintu kidasanzwe azanye, gusa ngo hari icyo azakora mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Icyo gishushanyo mbonera kigomba kunogera abaturage b’ubushobozi butandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali. Icyo ngira ngo nicyo numva nanjye nzazanamo umusanzu, ndebe uko twakwitwararika ko abaturage

bafite ubushobozi butandukanye bisanga mu Mujyi wa Kigali bakawutura bakawishimira.”

Agaruka ku ivugururwa ry’iki gishushanyo riri guteganywa, Meya Rwakazina yavuze ko iyo gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa hari igihe igera ikavugururwa ngo ijyane n’ibihe, cyane harebwe nk’aho Umujyi wa Kigali ugeze.

Yakomeje agira ati “Iyo abantu bateganya, hari ibishya bigenda bivuka abantu baba bataratekereje, niyo mpamvu igihe cyari kigeze ko kivugururwa kandi nk’uko mwabyumvise na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko biri muri gahunda.”

“Icyo navuze nk’umuhigo ni uko abaturage b’ubushobozi butandukanye, bose bibona muri icyo gishushanyo

mbonera, uko kiri ubu cyangwa uko kizavugururwa. Niwo musanzu wanjye numva nzitwararika kandi nzatanga nka Meya mushya w’Umujyi wa Kigali.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuba hari abaturage bagera ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera bakiganyira, harebwa impamvu zabyo binyuze mu kuganira nabo no kubereka ibyiza byacyo, kuko iyo hari ukwiganyira biba bishoboka ko icyo kintu batacyibonamo.

Mu byo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, nawe yagaragaje ko bikeneye kwitabwaho, harimo ikibazo cy’imyubakire bigendanye n’igishushanyo mbonera.

Yagize ati “Hari gahunda zo kureba uko twatunganya uyu mujyi mu bijyanye n’imiturire dushingiye ku gishushanyo

mbonera, ariko noneho ngira ngo hatangiye na gahunda yo kureba uburyo cyavugururwa, ariko hakiyongeraho no kureba uko twatunganya by’umwihariko imiturire cyane cyane ku misozi izengurutse umujyi wa Kigali.”

“Hari ibigenda bikorwa ariko dukeneye uko twafatanya kugira ngo tubungabunge ibidukikije ariko tunaramira n’ubuzima bw’abaturage bamwe bashobora kuba baragiye guturayo ariko bikaba bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Kigali yuje imyidagaduroMeya Rwakazina yavuze ko mu byo

azashyiramo imbaraga mu myubakire, harimo kugira Umujyi wa Kigali ukurura ba mukerarugendo ariko n’abawutuye bakisanga bakisanzura.

Yakomeje agira ati “Ngira ngo nta gishyashya ndi buvuge, abagenderera Umujyi wa Kigali n’abawutuye bagakwiye kubona ahantu h’ubukerarugendo batagombye kujya kuhashaka hanze y’umujyi.”

“Bakagombye kubona ahantu henshi ho kwishimisha mu buryo butandukanye, hari ugukina, kureba umuziki, amakinamico, ibyo biri muri bimwe bituma abatuye umujyi ndetse n’abawugenderera bataza gukora ubucuruzi gusa ariko bagira n’ubwisanzure iyo batuye mu mujyi.”

Mu bindi uyu muyobozi yasabwe gushyiramo imbaraga, harimo gusana imihanda no kuyagura kugira ngo ifashe mu kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.

Gasirikare Yves

UDPR ikomeje guhugura abanyamuryango bayo kubijyanye n’itoraIshyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na demokarasi UDPR muri gahunda yo guhugura abanyamuryango bayo batangiriye mu Bugesera, Muhanga na Karongi babakangurira abarwanashyaka babo kwitabira amatora ateganyijwe y’Abadepite.

Ayo mahugurwa akaba yaratangijwe n’umuyobozi w’ishyaka Nizeyimana Pio.n’abagenzi be, harimo Senatri MUKANKUSI Perrine na Gonzague R. umushyitsi w’icyubahiro watanze inyigisho kubijyanye n’imyitegure y’amatora kuko ari nzobere mu gutanga ibiganiro bijyanye n’amatora n’imyitwarire anibutsa abanyamuryango amahame y’Ishyaka.

- Uwamaliya FlorenceHon. MUKANKUSI Perrine. (Photo/ Imena)Chairman UDPR, Nizeyimana Pio. (Photo/ Imena)

Page 14: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

14 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMIYOBORERE MYIZA

Ruhango: Minisitiri Mukabaramba yiyemeje kwikurikiranira Komite

Nyobozi nshyaUmunyamabanga wa Leta

muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba yiyemeje kwikurikiranira imikorere ya Komite nyobozi nshya y’Akarere ka Ruhango.

Dr, Mukabaramba yabivugiye mu muhango wa guhererekanya ububasha hagati ya Komite nyobozi nshya y’Akarere ka Ruhango n’uwari Umuyobozi w’agateganyo ku wa tariki 25 Gicurasi 2018.

Dr. Mukabaramba yavuze ko bakwiye gukorera hamwe kandi bakagaragaza ibibazo bafite,kugira ngo bafashwe kubikemura amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Nzabikurikiranira kuko iyo umuntu agitangira akazi aba ahuzagurika,

iterambere ryaraje ushobora no kuboherereza ubutumwa bugufi ubabaza uko biri kugenda, cyangwa wanyura

nka hano ugiye ahandi ukanyura aha ukareba uko Komite nyobozi iri gukora akazi kayo.”

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Ruhango mu migabo n’imigambi ye ngo gukorera hamwe n’ikipe bajyanye mu buyobozi bushya,ni kimwe mu byo ashyize imbere kugira ngo hatazabaho ikosa ryo kongera kwegura muri ako Karere.

Ati “Nzakorana na bagenzi banjye nk’ikipe kandi ngiye kumva ibibazo byari biri aha ngerageze kubimenya kugira ngo hatazabaho kongera kwegura nk’ibyabaye.”

Ashingiye ku bunararibonye akuye mu kazi yari asanzwe akora k’umutekano n’iperereza, Habarurema avuga ko gukorera ku gihe bizatuma abasha guhangana n’ingaruka zo gutanga serivisi zitanoze ku bayobozi batubahiriza igihe cyangwa bakorana ubunebwe.

- Kayitare

Ibibazo by’itangamakuru bigiye kubonerwa igisubizoUbuyobozi bwa Sendika ‘RMU

(Rwanda Media Union), buravuga ko ibibazo biri mu mwuga w’itangazamakuru bikomeje kurishora aharindimuka bigiye kubonerwa ibisubizo, binyuze mu kuganira n’abahuriye muri uyu mwuga barimo abanyamakuru n’abafite ibigo by’ibitangazamakuru hano mu Rwanda.

Ibi ni ibyagarutsweho tariki 5 Mata 2018, mu kiganiro nyungurana bitekerezo cyahuje itangazamakuru n’Ubuyobozi bwa Sendika ‘RMU’ (Rwanda Media Union) ihuje abakora mu mwuga w’itangazamakuru barimo abanyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibigo bikora itangazamakuru

Mwitende I-Kabod, Umwarimu muri kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda yasobanuye ko ubundi Sendika ibaho ahanini ihuje abantu bahuje ibibazo, ndetse n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo mu rwego rwo guharanira uburenganzira runaka baba baharanira.

Agaruka ku mpamvu nyamukuru

y’iyi sendika ya ‘Rwanda Media Union’, Nsabimana Jean Claude, umuyobozi wayo yavuze ko bajya kuyitekereza bari bagamije kurebera hamwe uburyo ibibazo biri mu bakora umwuga w’itangazamakuru baba abanyamakuru ndetse n’abafite ibigo by’itangazamakuru, byabonerwa umuti kandi hakanarebwa n’uburyo bwo kuzamura imibereho yabo.

Yagize ati “Iyi sendika

yatangiye muri 2016 aho twari tumaze kubona ikibazo kiri mu itangazamakuru, ikibazo cy’imibereho y’abanyamakuru aho twavugaga duti kuki abanyamakuru aribo birirwa bavugira abandi, bagaragaza ibibazo bibera ahandi ariko ugasanga twebwe ubwacu ntidufite urwego rutuvugira ibibazo cyane cyane ibirebana n’imibereho ugasanga nibo bafite imibereho mibi nibo

batagira umushahara, nibo batagira amasezerano (Contract), nibo batagira ubwiteganyirize n’ibindi byinshi”

Yakomeje agira ati “Aho rero niho twaje gufata umwanya turavuga duti reka dushyireho urwego ruduhuza rugamije kurebera hamwe uburyo twakwifasha natwe ubwacu kugaragaza ibyo bibazo niho twashyizeho urwego rwa Sendika ya Rwanda Media Union tuyitangiza muri 2016”

Jean Claude kandi avuga ko iyi sendika yabo ifite gahunda yo kuganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru n’izindi nzego zose bireba zirimo na Leta byose bikaba mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo

RMU (Rwanda Media Union yatangiye muri 2016, kuri ubu imaze kugira abanyamuryango 68 barimo abanyamakuru n’abayobozi b’itangazamakuru bahuriye mu mugambi umwe wo guhashya abashaka kuyisenya.

- Uwamaliya Florence

(Iburyo) Nsabimana Jean Claude na Mwitende I-Kabod. (Photo/ Imena)

Page 15: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

15 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

IMIKINO

Handball: U Rwanda rwegukanye Igikombe

cya Zone 5 muri UgandaIkipe y’Igihugu y’u

Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino

wa Handball kuri iki Cyumweru yegukanye igikombe cy’Akarere ka Gatanu itsinze Uganda yakiriye irushanwa ibitego 32-27.

U Rwanda rwabonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu nyuma yo gusezerera Kenya muri ½ ruyitsinze ku bitego 31-20 harimo icyenda bya Nshimiyimana Alexis wigaragaje cyane, ruhahurira na Uganda yakiniraga imbere y’abafana bayo yari yasezereye Ethiopia ku bitego 35-21.

Ku mukino wa nyuma, u Rwanda rwatangiye ruri hejuru cyane igice cya mbere kirangira rutsinze ibitego 20-11 ariko mu cya kabiri ntirworoherwa abasore ba Uganda barutsinda ku bitego 16-12 gusa ku giteranyo cy’umukino u Rwanda ruza imbere n’amanota 32-27 n’ubundi Nshimiyimana Alexis akaba yaje ku isonga mu batsinze ibitego byinshi kuko yinjije 10 wenyine.

Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Kigali kuri uyu wa Mbere saa kumi n’imwe z’umugoroba izanywe n’imodoka.

- Ubwanditsi

U Rwanda rwabonye itike yo

kujya ku mukino wa nyuma ku wa

Gatandatu nyuma yo gusezerera Kenya muri ½

ruyitsinze ku bitego 31-20

Page 16: No 27 Gicurasi, 2018 Abadepite batoye itegeko ryemera ...€¦ · Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwo kwandika kuri Jenoside mu kurwanya abayihakana M adamu Jeannette Kagame

16 . Journal IMENA Vol. 27 Gicurasi, 2018

Florence Uwamariya Tel: +250789799834 / 0788790294 Email: [email protected] [email protected] Website: imenanews.comIkinyamakuru Imena giharanira iterambere ry’umugore

UBUTUMWA

Chez Vivian ni mu isoko rya Nyarugenge muri etage ya 2 umuryango wa 3 (F2/3)

Dukora decoration y’ubwoko bwose, kwambika abageni, gutegura amakwe na salle z’inama, dukodesha amamodoka y’ubukwe tukanafotora. Na sonorization tukaba tuyitanga mwifuza ibyo byose mwaduhamagara kuri numero Tel : +250 787256883/ 788353266