12
TUMENYE LITURIJIYA Y’ICYUMWERU GITAGATIFU Icyumweru gitagatifu ni iminsi irindwi ibanziriza umunsi mukuru wa Pasika. Muri icyo cyumweru, abakristu bazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari waramuzanye wo gucungura bene muntu. Icyo cyumweru gitagatifu gitangirana n’Icyumweru cya mashami banakunze kwita Icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani, kikagera kuri Pasika nyirizina. Kuri mashami, twibuka igihe Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga itabarika y’abantu bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo, bagira bati "Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani" (reba Mt 21, 9; Yoh 12, 13), ariko nyuma y’igihe gito bagatangira kumuvugiriza induru ngo "Nabambwe ku musaraba!" (Mt 27, 22-23). Mu cyumweru gitagatifu, tuzirikana cyane ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, ndetse na liturijiya y’Ijambo ry’Imana ikabishimangira kurushaho. Iminsi yo kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatatu mutagatifu igenda irushaho kutwinjiza muri iryo yobera ry’ububabare bwa Kristu, washenguwe no kugambanirwa n’umwe muri ba 12 yari yaritoreye ngo babane na we, maze abagira inkingi za Kiliziya ye. Guhera kuwa Kane mutagatifu, haba liturijiya yihariye. Uwa Kane Mutagatifu: Misa y’amavuta Matagatifu Abakristu benshi, cyane cyane abo muri paruwasi irimo icyicaro cy’umwepiskopi (Katederali), bamenyereye ko guhera kuwa Kane mutagatifu, muri liturijiya ibintu bitangira guhinduka ku buryo bugaragara. Kuri uwo munsi haba misa ebyiri: imwe mu gitondo (ari nayo bita Misa y’Amavuta matagatifu ya Krisma), indi nimugoroba (ari yo Misa y’Isangira rya nyuma, mu kilatini bakayita “Cena Domini”). Abaza mu misa ya Krisma, bamenyereye kubona abasaserdoti benshi (abasaserdoti bose bakorera ubutumwa muri diyosezi) bakikije umwepiskopi mu misa, kandi nyuma y’inyigisho y’umwepiskopi bakanasubira mu masezerano yabo (icyakora hari n’aho iyi Misa y’amavuta iba mbere y’uwa Kane Mutagatifu). Bituma abakristu benshi bibwira ko iminsi y’inyabutatu ya Pasika yatangiye. Nyamara si ko biri : inyabutatu ya Pasika itangirana na Misa y’Isangira rya nyuma ikageza ku cyumweru cya Pasika nimugoroba. Misa ya Krisma ni misa itangirwamo umugisha w’amavuta y’abarwayi, ay’abigishwa na Krisma ntagatifu, bigakorwa n’Umwepiskopi. Bayita misa ya “Krisma” kubera agaciro kihariye ayo mavuta matagatifu afite, ugereranyije n’ariya mavuta yandi. N’imihango ikorerwa kuri ayo mavuta arimo ubwoko 3 iratandukanye: koko rero, mu gihe amavuta y’abarwayi n’ay’abigishwa ahabwa umugisha (bénediction), Krisma yo iratagatifuzwa (consécration). Amavuta ya Krisma niyo akoreshwa mu masakramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti. Misa ya Krisma ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubumwe abasaserdoti bafitanye n’Umwepiskopi wabo, ikaba n’ikimenyetso cy’ubumwe bw’urugaga rw’abasaserdoti bahuje diyosezi, bayobowe n’Umwepiskopi, ari na we uhagarariye Kristu Umusaserdoti mukuru. Muri iyo misa, n’ubwo abasaserdoti basubira mu masezerano yabo nyuma y’inyigisho y’Umwepiskopi, maze n’abakristu bakabasabira, si misa y’iremwa ry’ubusaserdoti , kuko iri sakramentu nk’uko turi buze kubibona, ryaremwe na Kristu ubwe mu Isangira rya nyuma, amaze kurema Ukaristiya, igihe yagiraga ati :«(…) Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye» 1

TUMENYE LITURIJIYA Y’ICYUMWERU GITAGATIFU · 1. Uwa kane Mutagatifu nimugoroba (Misa y’Isangira rya nyuma) Misa yo kuwa Kane mutagatifu nimugoroba ni yo itangira Inyabutatu ya

  • Upload
    others

  • View
    23

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

TUMENYE LITURIJIYA Y’ICYUMWERU GITAGATIFU

Icyumweru gitagatifu ni iminsi irindwi ibanziriza umunsi mukuru wa Pasika. Muri icyo cyumweru, abakristu bazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari waramuzanye wo gucungura bene muntu. Icyo cyumweru gitagatifu gitangirana n’Icyumweru cya mashami banakunze kwita Icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani, kikagera kuri Pasika nyirizina.

Kuri mashami, twibuka igihe Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga itabarika y’abantu bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo, bagira bati "Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani" (reba Mt 21, 9; Yoh 12, 13), ariko nyuma y’igihe gito bagatangira kumuvugiriza induru ngo "Nabambwe ku musaraba!" (Mt 27, 22-23). Mu cyumweru gitagatifu, tuzirikana cyane ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, ndetse na liturijiya y’Ijambo ry’Imana ikabishimangira kurushaho. Iminsi yo kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa gatatu mutagatifu igenda irushaho kutwinjiza muri iryo yobera ry’ububabare bwa Kristu, washenguwe no kugambanirwa n’umwe muri ba 12 yari yaritoreye ngo babane na we, maze abagira inkingi za Kiliziya ye. Guhera kuwa Kane mutagatifu, haba liturijiya yihariye.

Uwa Kane Mutagatifu: Misa y’amavuta Matagatifu

Abakristu benshi, cyane cyane abo muri paruwasi irimo icyicaro cy’umwepiskopi (Katederali), bamenyereye ko guhera kuwa Kane mutagatifu, muri liturijiya ibintu bitangira guhinduka ku buryo bugaragara. Kuri uwo munsi haba misa ebyiri: imwe mu gitondo (ari nayo bita Misa y’Amavuta matagatifu ya Krisma), indi nimugoroba (ari yo Misa y’Isangira rya nyuma, mu kilatini bakayita “Cena Domini”). Abaza mu misa ya Krisma, bamenyereye kubona abasaserdoti benshi (abasaserdoti bose bakorera ubutumwa muri diyosezi) bakikije umwepiskopi mu misa, kandi nyuma y’inyigisho y’umwepiskopi bakanasubira mu masezerano yabo (icyakora hari n’aho iyi Misa y’amavuta iba mbere y’uwa Kane Mutagatifu). Bituma abakristu benshi bibwira ko iminsi y’inyabutatu ya Pasika yatangiye. Nyamara si ko biri : inyabutatu ya Pasika itangirana na Misa y’Isangira rya nyuma ikageza ku cyumweru cya Pasika nimugoroba.

Misa ya Krisma ni misa itangirwamo umugisha w’amavuta y’abarwayi, ay’abigishwa na Krisma ntagatifu, bigakorwa n’Umwepiskopi. Bayita misa ya “Krisma” kubera agaciro kihariye ayo mavuta matagatifu afite, ugereranyije n’ariya mavuta yandi. N’imihango ikorerwa kuri ayo mavuta arimo ubwoko 3 iratandukanye: koko rero, mu gihe amavuta y’abarwayi n’ay’abigishwa ahabwa umugisha (bénediction), Krisma yo iratagatifuzwa (consécration). Amavuta ya Krisma niyo akoreshwa mu masakramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti.

Misa ya Krisma ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubumwe abasaserdoti bafitanye n’Umwepiskopi wabo, ikaba n’ikimenyetso cy’ubumwe bw’urugaga rw’abasaserdoti bahuje diyosezi, bayobowe n’Umwepiskopi, ari na we uhagarariye Kristu Umusaserdoti mukuru. Muri iyo misa, n’ubwo abasaserdoti basubira mu masezerano yabo nyuma y’inyigisho y’Umwepiskopi, maze n’abakristu bakabasabira, si misa y’iremwa ry’ubusaserdoti, kuko iri sakramentu nk’uko turi buze kubibona, ryaremwe na Kristu ubwe mu Isangira rya nyuma, amaze kurema Ukaristiya, igihe yagiraga ati :«(…) Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye»

1

(Luka 22, 19. Reba na 1 Kor 11, 23-26). Bityo rero, Ukaristiya n’Ubusaserdoti ni amasakramentu y’impanga kandi afitanye isano ikomeye kuko yavukiye rimwe, ahimbarizwa hamwe: ni mu Isangira rya nyuma, ku mugoroba w’uwa Kane mutagatifu. Uwashaka kwifuriza abasaserdoti muri rusange umunsi wabo nyabyo, bihuye n’ukuri kwa liturijiya n’ukw’amateka, yabikora muri uriya mugoroba w’uwa Kane Mutagatifu kuko ariho Isakaramentu ry’Ubusaseridoti rikomoka …

Iminsi y’inyabutatu ya Pasika (Triduum pascal)

Iminsi y’Inyabutatu ya Pasika ni iyihe? Ikorwamo iki?

Iminsi y’inyabutatu ya Pasika itangira kuwa Kane mutagatifu nimugoroba, mu Misa y’Isangira rya nyuma, ari naho twibuka iremwa ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaseridoti, igasozwa n’Icyumweru cya Pasika (mu masengesho ya nimugoroba).

Reka turebere hamwe ibiteganyijwe muri iyo minsi y’inyabutatu ya Pasika.

1. Uwa kane Mutagatifu nimugoroba (Misa y’Isangira rya nyuma)

Misa yo kuwa Kane mutagatifu nimugoroba ni yo itangira Inyabutatu ya Pasika. Niyo Misa bita iy’Isangira rya nyuma rya Nyagasani, ubwo mu rukundo rwe rwinshi yakunze abe, araye ari budupfire, yiyemeje kubakunda byimazeyo (Yh 13, 1), ari nabwo yatanze umubiri we ho ikiribwa, amaraso ye ayatanga ho ikinyobwa, kandi agategeka abigishwa be ngo bajye babikora bamwibuka: nguko uko yaremye Ukaristiya n’Ubusaserdoti. Muri make, iyo misa nk’uko tubisanga mu gitabo cya liturijiya cyitwa “Cérémonial des évêques1, no 297”, yibutsa ibintu bitatu by’ingenzi: Iremwa ry’Ukaristiya, iremwa ry’Ubusaserdoti bw’Isezerano rishya, ndetse n’Urukundo ruhebuje Yezu yakunze abe kugeza ku ndunduro.

Iremwa ry’Ukaristiya, rihora ritwibutsa Pasika ya Nyagasani, ubwo yitanzeho Igitambo cy’Isezerano rishya kandi rizahoraho iteka. Kuwa kane Mutagatifu, Yezu yakoze igitangaza gikomeye cyo gusogongeza abigishwa be ku izuka rye, kuko umubiri wa Kristu bahawe, si umubiri We wari ugiye kubatangirwa gusa, ahubwo ni n’Umubiri wa Kristu wazutse (anticipation de la Résurrection du Seigneur). Mu bwenge bwa muntu ntibyumvikana, byakirwa gusa n’umutima wasobanukiwe ko nta kinanira Urukundo rw’Imana, cyane cyane urwagurumanaga

1 Igitabo cy’Imihango ya liturijiya iyobowe n’Umwepiskopi (Cérémonial des évêques) ni cyo gitabo usangamo ibijyanye n’imihango yose ya liturijiya ikorwa muri Kiliziya, ibikoresho bikenerwa, uburyo iyo mihango ikorwa n’uko abayikora bagomba kwitwara (gestes et attitudes). Inyandiko-rebero (Editio typica) y’icyo gitabo yitwa mu kilatini “Cæremoniale Episcoporum”, ikaba yaratangajwe n’ibiro bya Papa bishinzwe ibijyanye na liturijiya mu mwaka wa 1984, ivugururwa mu myaka ya 1985 na 1995. Si igitabo gikoreshwa n’Umwepiskopi wenyine, cyangwa se mu mihango ayoboye gusa, ahubwo abashinzwe liturijiya muri rusange (abasaserdoti, abadiyakoni, abahereza n’abasomyi) bagombye kumenya ibigikubiyemo. Impamvu cyibanda kuri liturijiya iyobowe n’Umwepiskopi, ni uko Kiliziya yemera ko liturijiya y’icyitegererezo (forme standard de la liturgie) ari iba iyobowe n’Umwepiskopi, nk’Umusaserdoti mukuru n’Umushumba wa diyosezi. Icyakora iki gitabo cy’ingirakamaro ntikirahindurwa mu Kinyarwanda, kiboneka akenshi mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza.

2

mu mutima wa Yezu kuri uriya mugoroba w’uwa Kane mutagatifu. Ibyo ni nabyo Kiliziya ishimangira mu mihango ikurikira misa y’uwo mugoroba, aho irarikira abakristu Ugushengerera Isakaramentu ritagatifu ku buryo bw’umwihariko. Kandi koko birakwiye kugumana na Yezu kuri uwo mugoroba yatwihayeho ifunguro, araye ari budupfire, ntitumutererane mu gihe asambishwa n’agahinda kubera twe (Reba Luka 22, 44), ahubwo tukagerageza kuba maso hamwe na We “nibura isaha imwe” (Reba Matayo 26, 40). Aho bishoboka abakristu barashengerera kugeza igicuku kinishye, kandi uroye usanga nta gukabya kurimo, kuko kuri uriya munsi Nyagasani yaduhaye impano ikomeye, aturemera Isakaramentu ry’Ukaristiya : kuva icyo gihe, ibanga rya Pasika duhorana na ryo, nk’aho byose byakabaye aka kanya.

Yezu amaze kwiha abe ho ifunguro, araye ari budupfire, yasengeye ijoro ryose mu murima wa Getsemani: icyo gihe, umurimo

wo kuducungura wari ugeze ahakomeye (Reba Mt 26, 36-46)

N’ubwo bigoye kubonera imvugo amabanga akomeye nk’ayo, ariko Kiliziya ibwiriza abana bayo gusingiza Nyagasani no kumuririmbira, We wigize ifunguro rihoraho ku bamwemera. Mu ndirimbo nyinshi z’Ukaristiya zikoreshwa muri liturijiya y’uwo mugoroba, hari iyamamaye cyane muri Kiliziya kandi imaze iminsi itari mike: ni indirimbo yo mu kilatini bita “Pange lingua” yahimbwe na Mutagatifu Tomasi wa Akwini ahagana mu kinyejana cya 13, ikaba yarashyizwe mu kinyarwanda (adaptation) na nyakwigendera Padiri Matiyasi Gahinda wo muri Diyosezi ya Nyundo, ayita “Huguka uririmbe!”. Abakristu benshi bamenyereye agace kayo ka nyuma gusa, kuko ariko gakunda gukoreshwa iyo basoza isengesho ryo gushengerera. Ubwiza bw’iyo ndirimbo bugaragarira mu magambo ayigize asa n’aho avuga mu ncamake, na none ku buryo bw’abasizi, amabanga yose tuzirikana kuwa Kane mutagatifu nimugoroba.

Dore iyo ndirimbo uko iteye:

Pange, lingua, gloriosi (Mt Tomasi wa Akwini)

Pange, lingua, gloriosi Corporis mysterium, Sanguinisque pretiosi, quem in mundi pretium fructus ventris generosi

Huguka uririmbe (P. Matiyasi GAHINDA)

1. Huguka uririmbe amayobera y’Umubiri mutagatifu n’ay’amaraso yadukijije n’Umwana w’Umubyeyi wahebuje akaba n’Umwami w’abantu bose

3

Rex effudit Gentium. Nobis datus, nobis natus ex intacta Virgine, et in mundo conversatus, sparso verbi semine, sui moras incolatus miro clausit ordine. In supremae nocte cænae recumbens cum fratribus observata lege plene cibis in legalibus, cibum turbae duodenae se dat suis manibus. Verbum caro, panem verum verbo carnem efficit: fitque sanguis Christi merum, et si sensus deficit, ad firmandum cor sincerum sola fides sufficit. Tantum ergo Sacramentum veneremur cernui: et antiquum documentum novo cedat ritui: praestet fides supplementum sensuum defectui. Genitori, Genitoque laus et jubilatio, salus, honor, virtus quoque sit et benedictio: Procedenti ab utroque compar sit laudatio. Amen.

2. Yaratwihaye,

yigira umuntu kubera twe abyarwa n’Umubikira utagira inenge; Yabaye hano munsi hamwe n’abantu agiye gutaha asezera neza

3. Ku mugoroba

ari ku meza hamwe n’abantu be yarangije iby’amategeko arahindukira yiha ba cumi na babiri abiha ho ifunguro rizabatunga

4. Jambo yigize umugati

yigize ifunguro ku bubasha bw’ijambo rye gusa ahindura divayi amaraso ye; Ibyo ni ibitumvikana umutima mwiza urabishima ubitewe no kwemera

5. Nitwunamire isakramentu ritagatifu Isezerano rya kera ryacaga amarenga nirikurwe n’irishya ukwemera kujye kuturangiriza ibinanirwa n’ubujiji bwacu

6. Data na Mwana nibasingizwe

nibashimwe nibogezwe hose nibatinywe bayobokwe n’Ubakomokaho nasingizwe na We nka bo bombi. Amina.

Mu misa y’Isangira rya nyuma, Kiliziya isingiriza Nyagasani nanone Isakramentu ry’Ubusaserdoti yayihangiye, kugira ngo ibanga rya Pasika rigaragarira mu Isakaramentu ry’Ukaristiya ntiribe umwihariko w’abasangiye na Yezu icyo gihe gusa, ahubwo rihoreho muri Kiliziya ari nk’iyobera rya Pasika rihora risubirwamo buri munsi, kugeza igihe isi izashirira (re-présentation et actualisation du mystère pascal). Birakomeye kwiyumvisha ukuntu Imana yakwizera bene muntu bene ako kageni, ikabaragiza isaro ry’agaciro gakomeye nk’ubusaserdoti bwa Kristu. Nicyo gituma kuri uwo mugoroba kandi, Kiliziya inazirikana by’umwihariko iby’urwo rukundo ruhebuje Kristu yakunze abe, kandi akabakunda byimazeyo (Yh 13, 1) kugeza ku ndunduro. Ikimenyetso gikomeye cyo kwicisha bugufi Yezu yakoze yoza ibirenge by’abigishwa be (Yoh 13, 5), kigenura iby’urwo rukundo rutagira umupaka Nyagasani yakunze abe, ariko kikanerekana uburyo Nyagasani yifuzaga ko abasaserdoti b’Isezerano rishya bamera: ntibagomba kuba abatware bagaragirwa, ahubwo nibo bagomba kugaragira abo bashinzwe, ndetse bakagera n’aho kuboza ibirenge! Nubwo bikomerera abatari bake (uhereye no kuri ba nyirubwite) kwakira iyo myumvire-mpinduramatwara Yezu yazanye mu be, by’umwihariko kuri uriya mugoroba, Kiliziya

4

yo ikomeza guhamya ko ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo no kwicisha bugufi Kristu yatanzeho urugero. Yabigiriye kugira ngo abo yitoreye babe aba mbere mu kumukurikiza: nicyo gituma mu misa Umwepiskopi (cg umusaserdoti) na we akora uwo muhango wo koza ibirenge abantu 12 bashushanya intumwa za Yezu.

Papa Fransisko yoza ibirenge abakristu ku wa Kane Mutagatifu

Muri make :

Kuwa Kane mutagatifu mu misa ya nimugoroba, niho tuba twinjiye mu minsi y’inyabutatu ya Pasika.

Tuzirikana by’umwihariko urukundo ruhebuje Nyagasani yadukunze rukageza aho kutwitangira wese, akatwihaho Ifunguro ridutungira ubuzima bwa roho, kandi agasangiza Intumwa ze (n’abasimbura bazo) ku busaserdoti bwe ari nabwo busaserdoti bw’Isezerano rishya, kugira ngo Ukaristiya ijye ihimbazwa igihe cyose bamwibuka, bityo ibanga rya Pasika turihorane iteka.

“…Arahindukira yiha ba cumi na babiri, abiha ho ifunguro rizabatunga!”

5

2. Uwa Gatanu mutagatifu

Kuva kera muri Kiliziya, kuwa Gatanu mutagatifu nta misa iba. Ni umunsi Nyagasani Yezu yitanzeho igitambo cyuzuye, “yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba” (Fil 2, 8). Ivanjili itubwira ko ibyo byujujwe ahagana ku isaha ya cyenda (Reba Mk 15, 34): niyo mpamvu kuri iyo saha, haba imihango yibutsa ububabare n’urupfu by’Umwami wacu Yezu Kristu. Hari benshi bagira akamenyero keza ko gukora Inzira y’umusaraba, mbere y’imihango nyirizina yo kwibuka ububabare bwa Kristu iteganyijwe muri liturijiya y’uwo munsi. Gukora Inzira y’umusaraba, ni ukugerageza gukurikira Kristu mu nzira yanyuze ajya kudupfira, kugira ngo turusheho kuzirikana urukundo rwinshi yadukunze rwamugejeje aho ngaho.

Imihango ya liturijiya iteganyijwe kuri uwo munsi igizwe n’ibice bitatu: Kwamamaza Ijambo ry’Imana, kuramya umusaraba, n’Isangira ritagatifu.

Ijambo ry’Imana ryibanda ku kwerekana ko Kristu wemeye kubabara, ndetse akabambwa ku Musaraba, ari we wari warahanuwe kuva kera nk’Umugaragu w’Imana wemera kumvira, agacishwa bugufi bitavugwa, agashinyagurirwa, bigeza ndetse n’aho “imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu (…) nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro (...)”, akaza gupfira mu gihirahiro, kugira ngo arokore imbaga (Reba Izayi 52, 13-53, 12). Nyamara Kristu uwo wemeye kubabara atyo, ni we Muherezabitambo mukuru utuvuganira imbere y’Imana: “yageragejwe muri byose kimwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha (…) aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.” (Reba Heb 4, 14-16; 5, 7-9). Ivanjili isomwa uwo munsi yo, ni iy’ibabara rya Nyagasani uko yanditswe na Yohani (Yh 18, 1-19, 42).

“Imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu, (…) nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe

nta n’igihagararo cyamutera igikundiro (...)” (Iz 52, 14; 53, 2)

6

Kuramya umusaraba ni umuhango ukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye icyo giti twaronkeyeho agakiza. Umusaraba ubwawo nk’igiti, nta gaciro wifitemo, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaromani, wari ugenewe abagiranabi bahabwaga igihano cyo kwicwa urukozasoni kubera ibibi babaga bakoze. Nyamara kuva Kristu yawubambwaho, Umusaraba ufite agaciro gakomeye cyane mu maso y’abakristu, ku buryo kuva kera cyane bahisemo ko uba ari cyo kimenyetso kibaranga aho bari hose, kugeza n’ubungubu: niyo mpamvu uwusanga mu kiliziya n’ahandi abakristu basengera, mu bigo by’abihayimana, mu ngo z’abakristu, ndetse abenshi bakanawambara (by’umwihariko abihayimana).

Ibyo byose biterwa n’uko Kiliziya yasanze Umusaraba wa Kristu ari wo wonyine mizero rukumbi kandi nyakuri ya muntu iyo ava akagera, yaba uwemera cyangwa se utemera. Indirimbo ya kera y’ikilatini ikoreshwa mu Gisibo yitwa “Vexilla regis prodeunt” (Reba igitabo cy’amasengesho cyitwa Liturgie des heures II, p.20) ibivuga neza, aho ku gitero cyayo cya 6 igira iti: “O crux, ave, spes unica!” = “Ndakuramutsa Musaraba, wowe mizero rukumbi!”.

Gusa, ibyo ntibikuraho ko iyobera ry’Umusaraba rikomeza kutubera ingorabahizi mu kuryakira, ndetse rikaba n’urusitariro ku batari bake (scandale de la croix), kuko rihishura ubuhanga n’urukundo by’Imana bidateze kuzinjira uko byakabaye mu bwenge bwa muntu. Na none, aha ntihakora ubwenge mbere na mbere, hakora umutima, urukundo n’ukwemera. Ni nayo mpamvu usanga abaciye bugufi aribo bacengera neza iri banga, kurusha abaminuje bitabaza ubwenge bwabo ngo bubafashe gusobanukirwa, ariko bikaba iby’ubusa!

Umusaraba wa Kristu, ni yo mizero rukumbi ya Muntu

3. Uwa Gatandatu mutagatifu

Kimwe no kuwa Gatanu mutagatifu, kuwa Gatandatu mutagatifu nta misa iteganyijwe (Reba Igitabo cya Misa, urup. 278, no 1). Gusa, kubera ko ahenshi abakristu bamenyereye gukora Igitaramo cya Pasika ku gicamunsi cy’Uwa gatandatu mutagatifu (akenshi kubera impamvu z’umutekano), bituma hari abibwira ko kuwa Gatandatu mutagatifu haba misa y’Igitaramo cya Pasika. Sibyo. Gushyira Igitaramo cya Pasika kuri ariya masaha tuvuze haruguru, ni amaburakindi, kuko liturijiya iteganya ko “icyo gitaramo kiba nijoro, ntigishobora gutangira

7

butaragoroba; kandi kirangira mbere y’urukerera rw’icyumweru” (Reba Igitabo cya Misa, urup. 299: Igitaramo cya Pasika no 3; n’igitabo cyitwa Cæremoniale Episcoporum no 333).

Kuwa Gatandatu mutagatifu, Kiliziya yirirwa izirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani. Nyuma y’urupfu rwa Kristu, abigishwa be bumvise ko byose birangiye. Bagereranyaga ububasha, ibimenyetso binyuranye yari yarabagaragarije nk’Umuhanuzi ukomeye, n’ukuntu apfuye urukozasoni nta no kugerageza kwirwanaho, bagasanga bitajyanye. Agahinda n’intimba byari bibuzuye umutima, bigaragazwa na ba bigishwa bajyaga Emawusi babwiye Yezu wazutse (batamumenye) bijimye mu maso bati “(…) twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli (…)!” (Lk 24, 21). Kuwa Gatandatu mutagatifu, kimwe n’izo ntumwa n’abigishwa ba Yezu, Kiliziya yirirwa izirikana n’ishavu ryinshi urupfu rwa Yezu. Ni umunsi mu Kiliziya urangwa ahanini n’ituze ndetse no kuzirikana, kuko umwijima uba wasakaye, urumuri rw’Izuka rutarahinguka…

Nyamara kandi, no muri uwo mwijima w’uwa Gatandatu mutagatifu, muri icyo “gicucu cy’urupfu”, byose ntibyari byarangiye… Kiliziya mu nyigisho zayo z’uruhererekane, yakomeje kwemeza ko Umubyeyi Bikira Mariya icyo gihe ari we wenyine wasigaranye urumuri rw’Ukwizera, maze muri iyo nkubi y’umuyaga w’ububasha bw’ikuzimu araribundikira, yanga ko rizima. Nubwo ku musaraba umutima we wahuranyijwe n’inkota nk’uko umusaza Simewoni yari yarabimuhanuriye (reba Lk 2, 35), ntiyigeze ashidikanya ko Umwana we yanesha urupfu, bityo asigarana wenyine amizero ya Kiliziya, mu gihe ku bandi bose byasaga n’aho byarangiye. Niyo mpamvu kuwa Gatandatu mutagatifu Kiliziya irangamira by’umwihariko uwo Mubyeyi: kuri uwo munsi w’umwijima ubuditse, aho Urumuri rwasaga n’urwatsinzwe n’umwijima, Kiliziya yari ikivuka yasigaye yihishe mu Mutima mutagatifu wa Bikira Mariya, kuko ari ho hari hasigaye icyezezi cy’Ukwizera. Ni nayo mpamvu uwo Mubyeyi Kiliziya imwubaha cyane cyane kuwa gatandatu: kumwegurira uwo munsi, byaturutse kuri uriya wa Gatandatu mutagatifu.

Munsi y’Umusaraba, hari “utarigeze ashidikanya” ko Kristu yatsinda urupfu!

8

Igihe cya Pasika (Temps pascal)

Igihe cya Pasika ni igihe cya liturijiya gitangirana n’Igitaramo cya Pasika kikageza ku munsi mukuru wa Pentekosti.

1. Igitaramo cya Pasika

Igitaramo cya Pasika ni cyo gihatse ibindi bitaramo byose muri Kiliziya: ku bakristu, ni ijoro ryo gutegereza Izuka rya Nyagasani bari maso (niyo mpamvu abaza mu gitaramo, aho bishoboka bagomba kuba bafite amatara y’amatabaza: reba Igitabo cya Misa, urup. 299, no 6), ariko iryo zuka rinahimbarizwa muri icyo gitaramo nyine. Misa y’Igitaramo cya Pasika, iteka iba ari iy’icyumweru cy’Izuka rya Nyagasani (Reba Igitabo cya Misa, urup. 299, no 4). Niyo mpamvu nta washidikanya kuvuga ko Igitaramo cya Pasika ari wo munsi mukuru ukomeye kuruta iyindi yose muri Kiliziya. Bigaragazwa n’ubwinshi ndetse n’ubwiza bw’imihango ikorerwa muri icyo gitaramo udashobora gusanga ahandi muri liturijiya. Dore muri make ibikorerwa muri icyo gitaramo n’igisobanuro cyabyo:

a) Imihango y’urumuri rwa Pasika

Liturijiya y’Igitaramo cya Pasika itangira amatara yose azimije. Muri make, Kiliziya iba ikiri mu cyunamo cy’urupfu rwa Kristu, umwijima uba ugikwiriye hose, ariko icyezezi cy’urumuri rw’Izuka kiba gitangiye kugaragara (kuko nyine ari ijoro Umwami wacu Yezu yazutsemo), ku buryo buhoro buhoro urumuri rugenda rwiyongera, byageraho rukisesura hose: nibyo bishushanywa n’urumuri rw’itara rya Pasika, rikongezwa ku muriro wateguwe rigatangira ryaka ryonyine, maze uko umutambagiro ugenda ugana mu kiliziya, itara rya Pasika rikagenda rikongeza andi matara abakristu bitwaje, rikaza kugera kuri altari amatabaza yose abakristu bafite mu ntoki yamaze gukongezwa. Uko umutambagiro ugenda ugana altari, niko umudiyakoni agenda ashyira itara rya Pasika hejuru, agatera ati: “Urumuri rwa Kristu!” Abakristu bagasubiza bati: “Dushimiye Imana!”

Iryo tara rya Pasika kimwe n’amatabaza abakristu baba bitwaje, afite igisobanuro gikomeye: ko urumuri rwa Kristu rugomba kwirukana umwijima byanze bikunze, n’ubwo uba ukibuditse. N’ubundi mu gucana itara rya Pasika, umuyobozi w’imihango aravuga ati: “Urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo niruvane umwijima mu mitima no mu bwenge”! Iyo bishobotse liturijiya y’Igitaramo cya Pasika igatangirira igihe gikwiye, ni ukuvuga nijoro nk’uko biteganywa, ubwabyo kubona urumuri rw’itara rya Pasika, n’imuri z’amatabaza abakristu baba bafite mu ntoki ari byo byonyine bibonesha muri uwo mwijima ubuditse, ubona bitagira uko bisa!

Iyo itara rya Pasika rigeze ku gitereko cyaryo kuri altari, nibwo bacana andi matara yo mu kiliziya (usibye ayo kuri altari, kuko yo acanwa bagiye kuririmba Gloria). Icyo gihe hakurikiraho Indirimbo yamamaza Pasika (ari yo bita “Exsultet” mu kilatini), ikaririmbwa n’umudiyakoni (iyo ahari). Indirimbo yamamaza Pasika ni igisingizo kirata urukundo rw’Imana rwigaragarije ku buryo bw’agatangaza mu ijoro rya Pasika, ubwo Kristu yazukaga mu bapfuye, bityo akirukana umwijima w’icyaha n’urupfu gikurura, agasakaza hose Urumuri, akimika ingoma y’Urukundo, ubutabera n’amahoro. Iyo ndirimbo ihimbye ku buryo bujimije, umuntu yavuga ko ari incamake

9

y’amateka y’ugucungurwa kwacu, ariko byose birebewe mu ndorerwamo y’Izuka rya Kristu, n’umukiro ryatuzaniye.

Igishya Izuka rya Kristu ryazanye, nk’uko iyo ndirimbo ibivuga idategwa, ni uko n’ibyari umuvumo byahinduwemo umugisha, biturutse ku bubasha bukomeye bw’urukundo rwa Kristu! Nicyo gituma Kiliziya itinyuka kuririmba “ubwiza” bw’iryo joro (dore ko ubundi nta byiza by’ijoro, ahubwo haririmbwa umucyo) kuko ari “ryo ryashoboye kumenya ryonyine igihe n’isaha Kristu yazutseho akava mu bapfuye!” (Reba Igitabo cya Misa, urup. 306)

Si ukurata “ijoro” gusa, ahubwo mu Gitaramo cya Pasika, yifashishijije inyigisho za Mutagatifu Augusitini, Kiliziya irareba igasanga n’icyaha cya Adamu, iki tuvuga ko cyadukururiye umuvumo, cyarabaye ingirakamaro, ikacyita “icyaha gihire”! Igira iti: “Mbega cyaha cya Adamu ngo uraba ngombwa, wowe wagombye guhanagurwa n’urupfu rwa Kristu! Mbega icyaha gihire, cyo cyagombye guhagurutsa Umucunguzi nk’uwo kandi w’agatangaza!” (Reba Igitabo cya Misa, Indirimbo yamamaza Pasika, urup. 305). Nguko Ukwemera kwa Kiliziya!

b) Imihango y’Ijambo ry’Imana

Undi mwihariko wa misa y’Igitaramo cya Pasika, ni uko liturijiya y’Ijambo ry’Imana ifata umwanya urambuye! Koko rero, muri icyo gitaramo gihatse ibindi, “hateganyijwe amasomo icyenda: arindwi yo mu Isezerano rya kera, n’abiri yo mu Isezerano rishya (Ibaruwa n’Ivanjili).” (Reba Igitabo cya Misa, urup. 310, no 20). N’ubwo ku mpamvu ibonereye ikoraniro ry’abakristu amasomo yo mu Isezerano rya kera ashobora kugabanywa, liturijiya y’uwo munsi itegeka ko “muri iryo gabanya, birinda gukabya, kuko igice cy’ingenzi cy’iki Gitaramo cya Pasika ari ukwibanda ku gusoma Ijambo ry’Imana.” (Igitabo cya Misa, urup. 320, no 21). Mu masomo yo mu Isezerano rya kera akoreshwa uwo munsi, iry’ingenzi cyane ridashobora kubura, ni iryo mu Gitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 14, 15-15, 1) rivuga uburyo Uhoraho yarokoye by’agatangaza Umuryango we (Israheli) awambutsa Inyanja y’umutuku. Mu by’ukuri, iryo somo niryo risobanura Pasika icyo ari cyo: “Pasika” byavuye ku ijambo ry’igihebureyi “pesah” risobanura “kwambuka”. Nk’uko Abayisiraheli bambutse Inyanja itukura, bakava mu gihugu cy’ubucakara (Misiri) bagana mu gihugu cyiza basezeranyijwe (Kanahani), ni nako Izuka rya Kristu (cyangwa se Pasika ye) ritwambutsa rituvana mu mwijima w’icyaha rikatujyana mu rumuri rw’abana b’Imana, rituvana mu rupfu (nk’uko Kristu na We yarutsinze: reba Ivanjili iteganyijwe) rikatujyana mu bugingo bw’iteka. Ibyishimo bya Pasika bigenda byisesura uko amasomo agenda yegera Ivanjili y’Izuka: bitangirana n’indirimbo y’igisingizo twita “Gloria” iririmbwa nyuma y’isomo rya nyuma ryo mu Isezerano rya kera. Icyo gihe nibwo inzogera n’ingoma byongera kuvuga mu kiliziya. Ibyo byishimo bisakara nyuma yo gusoma Ibaruwa (Rom 6, 3-11): icyo gihe baririmba “Alleluya” ya Pasika, ari nayo ibanziriza Ivanjili y’Izuka rya Kristu. “Alleluya” ni ijambo ry’igihebureyi risobanura ngo “Dusingize Imana!”

c) Imihango ya Batisimu

Igitaramo cya Pasika gifitanye isano yihariye n’Isakramentu rya Batisimu: koko rero, Batisimu n’Ukaristiya umuntu yavuga ko ari yo masakaramentu ya Pasika ku buryo bw’umwihariko. Ku bijyanye na Batisimu, Pawulo mutagatifu abitwibutsa agira ati: “Ntimuzi se ko

10

twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.” (Rom 6, 3-4)

N’iyo nta Batisimu nyirizina iteganyijwe mu Gitaramo cya Pasika, habaho imihango yibutsa abakristu Batisimu bahawe, irimo guha amazi ya Batisimu umugisha, gusubira mu masezerano ya Batisimu, no gutera abakristu amazi y’umugisha. Mu gihe cyose cya Pasika, Batisimu itangwa hakoreshejwe amazi yahawe umugisha mu Gitaramo cya Pasika2.

d) Imihango y’Igitambo cy’Ukaristiya

Imihango y’Igitambo cy’Ukaristiya ikorwa uko bisanzwe, mu byishimo by’Izuka rya Nyagasani. Si “ibisanzwe bya misa”, ahubwo ni misa idasanzwe, kuko iyo misa y’Igitaramo cya Pasika ari yo shingiro rya misa zose: koko rero, igihe cyose n’ahantu hose, iyo haturwa Igitambo cy’Ukaristiya, ni Pasika ya Nyagasani iba yamamazwa. Ibyo byishimo bikomoka muri ririya joro ry’Izuka rya Kristu.

2. Ku Cyumweru cya Pasika

Ku cyumweru cya Pasika, kuwa mbere w’isabato, ni wo twita mu by’ukuri “Umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye.” Ni umunsi w’akataraboneka ku bakristu, Umunsi basingiriza Imana Data ko “yabugururiye amarembo y’ubugingo bw’iteka, ibigirishije Umwana wayo w’ikinege watsinze urupfu maze akazuka” (Reba Isengesho ry’ikoraniro ryo kuri Pasika, Igitabo cya Misa, urup. 327). Nyamara ibyo byishimo bya Pasika biba byatangiriye kandi bikisesura ku buryo bwose mu Gitaramo cya Pasika, niyo mpamvu nta mihango ya liturijiya yindi yihariye iba mu misa yo ku Cyumweru cya Pasika, ahubwo hakomeza ibyo byishimo by’Izuka rya Nyagasani.

«Nazutse, turacyari kumwe, Alleluya!»

2 Reba igitabo Cæremoniale Episcoporum no 372 b 11

Umunsi mukuru wa Pasika urakomeye cyane! Ni na wo shingiro ry’indi minsi mikuru yose ihimbazwa mu Kiliziya, nk’uko twabivuze kuva mu ntangiriro y’iyi nyandiko. Ndetse nta watinya kuvuga ko ari wo munsi wonyine uhimbazwa muri liturijiya umwaka wose: burya mu guhimbaza Noheli, Ukwigaragaza kwa Nyagasani cyangwa se Pentekosti; mu guhimbaza iminsi mikuru inyuranye kandi ikomeye y’Umubyeyi Bikira Mariya n’iy’abatagatifu, ibanga rya Pasika (ni ukuvuga Misa) ni ryo riba iry’ibanze muri liturijiya y’iyo minsi mikuru. Ndetse n’amasakaramentu yose abanzirizwa na Batisimu, isakaramentu rya Pasika by’umwihariko.

3. Indi minsi mikuru ijyanye n’igihe cya Pasika

Umunsi mukuru wa Pasika nk’uko tumaze kubibona, urakomeye cyane muri liturijiya ya Kiliziya. Ibyo bigaragarira mu buryo uhimbazwa, ndetse n’igihe bimara. Koko rero, uretse Umunsi mukuru wa Pasika ubwawo, n’iminsi 8 ikurikiraho (octave de Pâques) nayo ihimbazwa nka Pasika nyirizina, Pasika ikomeza guhimbazwa mu byumweru 6 bikurikiraho, byose hamwe bikaba ibyumweru 7. Muri make umuntu yavuga ko Pasika yitegurwa iminsi 40 (Igisibo), igahimbazwa iminsi 50 (Igihe cya Pasika), yose hamwe ikaba iminsi 90 (amezi 3) !

Padiri Philibert NKUNDABAREZI Diyosezi ya Ruhengeri Komisiyo ya Liturijiya

12