8
N O 019 Mutarama - Werurwe - 2019 UMUKOZIWALETA NPSC National Public Service Commission Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta Toll free: 3999, P.O Box 6913 Kigali; Website: www.npsc.gov.rw ; e-mail: [email protected], Twitter:@ npscrwanda, Facebook: National Public Service Commission Rwanda. YouTube: National Public Service Commission. Commission Nationale de la Fonction Publique Umwiherero w’Inama y’Abakomiseri n’abagize Inama y’Ubuyobozi ya Komisiyo: umwanya wo kwisuzu- ma no gushyiraho umurongo utu- ma Komisiyo igera ku nshingano zayo.

UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

  • Upload
    others

  • View
    1

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

NO 019 Mutarama - Werurwe - 2019

UMUKOZI WA LETA NPSC

National Public Service Commission

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta

Toll free: 3999, P.O Box 6913 Kigali; Website: www.npsc.gov.rw ; e-mail: [email protected], Twitter:@npscrwanda, Facebook: National Public Service Commission Rwanda. YouTube: National Public Service

Commission.

Commission Nationale de la Fonction Publique

Umwiherero w’Inama y’Abakomiseri n’abagize Inama y’Ubuyobozi ya Komisiyo: umwanya wo kwisuzu-ma no gushyiraho umurongo utu-ma Komisiyo igera ku nshingano zayo.

Page 2: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

Umujyi wa Kigali: Icyumweru cya-hariwe Abakozi ba Leta n’inama

nyunguranabitekerezo

2Komeza urup.3

IBIRIMOUmujyi wa Kigali: Icy-umweru cyahariwe Aba-kozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo. Urup......2-3;

Igihano cyo kwirukana Umukozi wa Leta wa-koze amakosa mu kazi

n’uko cyandikwa.Urup......4-5;

Kuba Umukozi utangi-ye akazi bwa mbere mu Nzego za Leta arahira

bimaze iki? Urup.6

Umwiherero w’Inama y ’ A b a k o m i s e r i n’Ubuyobozi bwa Komisiyo: Umwanya wo kwisuzuma no gush-yiraho umurongo utu-ma Komisiyo igera ku nshingano zayo. Uruop.7.

Chief Editor: PSC

Editorial committee:

GAKIRE KABEHO Viviane

TWAGIRAYEZU Jean Baptiste

Content & Design Producer:

Alice NAMBAJE

Copyright: PSC 2019

Kuva ku itariki ya 11/12/2018 kugeza ku itariki ya 12/12/2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta yakoreye icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kiga-li, mu Karere ka Gasabo.

Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abakozi ba-korera ku Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Ikigo cy’amashuri cya “FAWE Girls School” n’ Ibitaro bya Kibagabaga.

Muri iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta, Komisi-yo yasobanuye uko Aba-kozi ba Leta bashakwa, uko bashyirwa mu myanya, kurahira kw’abakozi bashya mu kazi ka Leta, gusinya imihigo no gukora isuzumabushobozi, ibiruhuko bigenerwa Umukozi wa Leta, imyitwarire mboneza-murimo y’Umukozi wa Leta mu kazi na nyuma yo kuva mu kazi Leta, ibihano bishobora guhabwa abakozi ba Leta, ubujurire bw’abakandida cyangwa Abakozi ba Leta, ihagarikwa ry’agateganyo ku mukozi wa Leta, gu-hanagurwaho ubuse

mbwa nyuma y’igihano no kuva mu bakozi ba Leta.

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo ko abakandida batamenyeshwa igihe cyo gukora ibizamini cyangwa bakamenyeshwa ikizamini batinze nta mwanya uhari wo kwitegura,Abakozi ba Leta badahabwa ikiruhu-ko cy’umwaka, abafite ibirarane by’imishahara bituruka ku kuba hari aba-kozi ba Leta bahabwa amabaruwa abashyira mu myanya ariko ntibahite bahembwa n’abakozi boherezwa kwiga umukozi yagaruka agasanga yarasimbujwe.

Inama nyunguranabite-kerezo

Igikorwa cy’icyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta cyashojwe n’inama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize. Iyi nama ikaba yarakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hifashishijwe ikoranabu-hanga rya ̎Video -conference̎.

Iyi nama nyungurana-

Page 3: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

3

Umujyi wa Kigali: Icyumweru cyahariwe Aba-kozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo

Ibikurikira urup. 2

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Mujyi wa Kigali

bitekerezo n’Umujyi wa Kigali yari igamije kurebera hamwe ishusho y’Umujyi wa Kigali mu bijyanye no gushaka no gucunga Abakozi, n’ ibitekerezo n’ibyifuzo byavuye mu cyumweru cyahariwe Abakozi ba Leta aho Komisiyo ya-gendereye Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya “FAWE Girls school” n’Ibitaro bya Kibagaba.

Mu bitekerezo byatanzwe n ’aba fa t anyab iko rwa bo mu Mujyi wa Ki-gali harimo kongera

igihe cyo gukorana inama nyunguranabitekerezo Komisiyo ikorana n’Intara zose n’Umujyi wa Kigali, gutanga umurongo ku kwihutisha isimbuzwa ry’umwarimu n’Umuganga bavuye mu kazi kuko uburyo bikorwa harimo im-bogamizi, kuvugurura itegeko rigenga DAS-SO kugira ngo ibijyan-ye n’amakosa n’ibihano bibagenerwa binozwe, no kwihutisha guhu-za “databank” n’igihe cy’igeragezwa ku barimu.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe

n’imyanzuro izafasha Umujyi wa Kigali hari-mo ko Umujyi n’Uturere bagiye kwita ku myitwarire mboneza-murimo y’abakozi no gushyira mu biko-rwa ku gihe imyanzuro ya Komisiyo, Umujyi n’Uturere bagiye kujya bategura amahu-gurwa kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi badategereje ayo bazahabwa n’abandi

Alice Nambaje.

Page 4: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

4

Igihano cyo kwirukana Umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi n’uko cyandikwa

Komeza urup.5

Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta itegan-ywa n’Itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 mu ngingo yayo ya 76 ite-ganya ko Ibihano byo mu rwego rw’akazi bihabwa abakozi ba Leta biri mu nzego ebyiri (2). Ibihano byo mu rwego rwa mbere byerekeye amako-sa yoroheje, naho ibyo mu rwego rwa kabiri byerekeye amakosa aremereye.

Ibihano byo mu rwego rwa mbere bigizwe no ku-gawa no kwihanangirizwa mu gihe ibyo mu rwe-go rwa kabiri harimo gukerererwa kuzamurwa mu ntera, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze ame-zi atatu (3) adahembwa no kwirukanwa burundu.

Ingingo ya 77 y’Itegeko rimaze kuvugwa haru-guru mu gika cyayo cya kabiri iteganya ko uburyo bwo gukurikirana ikosa ry’umukozi no kumuha-na, bikorwa mu nyandiko. Byaba se bihagije kwandikira umukozi wa-koze ikosa ryatuma yiru-kana ko yirukanwe burundu mu bakozi b’urwego cyangwa rwa Leta?

Sitati Rusange igen-ga Abakozi ba Leta mu

ngingo yaryo ya 82 iteganya ko Iteka rya Perezida rigena uburyo bw’imihanire y’abakozi ba Leta.

Iryo Teka rya Perezi-da No 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga Ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi rireba abakozi ba Leta bose uretse abagengwa n’amategeko ateganya ukundi uburyo bw’imihanire nk’uko bikubiye mu ngingo ya kabiri y’iryo Teka.

Iri Teka mu ngingo ya 4 igaragaza amahame agen-derwaho kandi agomba kubahirizwa mu guhana ikosa mu kazi. Bigaraga-zwa neza ko gukurikirana no guhana ikosa biko-rwa mu nyandiko nkuko byagarutsweho haru-guru na Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta.

Mu gusubiza ikibazo cyibajijwe, Iteka rya-vuzwe haruguru ritanga igisubizo cy’uburyo ibaruwa ikwiriye kuba ikubiyemo ibintu bibiri by’ingenzi. Ingingo ya 24 y’iryo Teka iteganya ko Igihano cyose gitangwa mu buryo bw’ibaruwa aho umuyobozi ubifi

tiye ububasha agaragariza umukozi mu buryo burambuye ikosa ya-koze n’ingaruka zaryo.Kutabikora gutyo ngo ibaruwa yirukana umu-kozi igaragaze ikosa cyangwa amakosa ya-koze ndetse ngo hagara-gazwe n’ingaruka zaryo cyangwa zayo bishobo-ra kuba intandaro yo ku-vuga ko umukozi yirukanwe mu buryo bun y u r a n y i -je n’amategeko.

Isesengura ry’imanza inzego za Leta ziregwa n’abakozi ba Leta mu nkiko zikanatsindwa, ryagaragaje ko hari aba-kozi batsinda kubera ko mu ibaruwa ibiru-kana mu kazi itagaragaza amakosa birukani-we n’ingaruka zayo.

Kuba umukozi yatsinda kubera impamvu imaze kuvugwa ntibisobanura ko amakosa aba atara-baye, ahubwo bisobanu-ra ko mu kumwirukana ingingo ya 24 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gu-tanga Ibihano ku ba-kozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi iba itarubahirijwe, biga-

Page 5: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

5

Igihano cyo kwirukana Umukozi wa Leta wakoze amakosa mu kazi n’uko cyandikwa

tuma urwego rwa Leta rwatsinzwe ruhomba umwanya rwatakaje rujya mu manza, amakosa ada-hanwe kandi yarakozwe, amafaranga rutanga no kugaragaho isura y’uko rudacunga neza abako-zi kandi mu by’ukuri ari uko rutitaye gusa ku ku-bahiriza iriya ngingo.

Ese birashoboka ko umuyobozi yakubahiriza ingingo zose zigize Iteka rya Perezida No 65/01 ryo kuwa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gu-tanga Ibihano ku bako-zi ba Leta bakoze ama-kosa mu kazi, ku buryo

urwego ayoboye rushowe mu manza rwabasha gutsinda umu-kozi wareze?

Nk’uko byagarutsweho hagururu, isesengura rya-kozwe ku manza inzego za Leta ziregwamo n’abakozi ba Leta ryagaragaje ko hari inzego zubahiriza neza iryo Teka kuva mu-gusaba umukozi ibisoba-nuro, kumumenyesha ko bidafite ishigiro ku gihe, kugisha inama Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa, kugisha inama Minisitiri (MIFOTRA), gutanga igihano mu gihe

kigenwa n’iri Teka ny-uma yo kugirwa inama, gushyikiriza umukozi bi-reba ibaruwa imuha igihano akagaragaza ko yayakiriye no kubika neza ibimenyetso bigize ikosa umukozi yakoze bikamuviramo ibihano n’ibindi. Izo nzego za-showe mu manza ziratsinda ndetse zimwe zihabwa amafaranga n’inkiko ajyanye no gushorwa mu manza ku maherere.

Ibaruwa ikubiyemo igi-hano cyo kwirukanwa ikwiye kuba yandikirwa umukozi bireba igara-gaza neza ikosa yakoze n’ingaruka zaryo nk’uko byavuzwe haruguru. Bi-rakwiye ko hashingirwa no ku ngingo z’amategeko zashingiweho yaba ari iziha Umuyobozi ubu-basha bwo guhana, ingingo zashingiweho ibihano bitangwa, amahame ashingirwaho mu gutanga ibihano aho biri ngo-mbwa, impamvu zongera cyangwa zigabanya ubu-remere bw’ikosa n’ibindi byose byafasha kumva neza ikosa ryakozwe n’ingaruka ryateje.

Fernand NKURUNZIZA

Bwana Nkurunziza Fernand, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubu-jyanama mu Myitwarire no Gukemura Amakimbirane.

Page 6: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

6

Kuba Umukozi utangiye akazi bwa mbere mu Nzego za Leta arahira bimaze iki?

Kurahira k’umukozi wa Leta biteganyijwe n’ Itegeko Nshinga rya Re-pubulika y’ u Rwanda na Sitati Rusange in-genga Abakozi ba Leta.

Indahiro ifite agaci-ro gakomeye mu muco nyarwanda igaraga-za ko uyikoze aba yemeza ko ibyo agiye gu-kora azabikora neza.

Indahiro ikorwa n’Umukozi wa Leta kuva ku wo ku rwego rwo hasi kugera k’uwo ku rwego rw’ Ubuyobozi bwo he-juru, ariko indahiro zabo zikaba zitandukanye. Abakozi ku rwego ru-tari urw’ Ubuyobozi bukuru barahira hash-ingiwe ku itegeko rib-agenga ari ryo Sitati Ru-sange Igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya cumi mbere yo gutangira akazi kandi imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha, naho Abayo-bozi Bakuru bagenwa n’ itegeko bo barahira indahiro iteganywa n’ Itegeko Nshinga rya Re-pubulika y’ u Rwanda mu ngingo yaryo ya mirongo itandatu na gatatu (63).

Sitati Rusange igen-

ga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya cumi na rimwe (11) igena uburyo ukora indahiro agomba kuba yitwaye aho ivuga ko azamura akaboko ke k’ iburyo, ak’ ibumoso gafashe ku ibendera ry’ Igihugu ubundi akavuga indahiro. Iyi ngingo ya cumi na rimwe(11) kandi igena uko Umukozi wa Leta ufite ubumuga bw’ amaboko bi-tyo akaba adashobora gu-fata ibendera kugira ngo arahire bararimwambika na we agakora indahiro. Indahiro ikorwa n’ Umuko-zi wa Leta wese ugengwa na Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, uretse uwigeze arahira mu rwego runaka ukaruvamo ukajya mu rundi rwego ku mwanya w’ abakozi basanzwe barahira indahiro iteganywa na Sitati Rusange Igenga Abakozi ba Leta.

Umukozi yongera kurahira gusa iyo agiye mu cyiciro cy’ imyanya y’ Ubuyobo-zi Bukuru ari bo bagen-erwa indahiro itandukanye n’ iy’ abakozi basanzwe iteganywa n’ Itegeko Nshinga rya Repubulika.

Indahiro kandi ntireba Abakozi bakorera ku ma-

sezerano yaba ay’ igi-he kigufi cyangwa ay’ igihe kirekire kuko bagengwa n’ itegeko ry’ umurimo mu Rwanda .

Mu muhango wo kura-hiza Umukozi mushya watangiye inshingano zo gucunga ibikore-sho (Logistics Officer), Madame Angelina Mu-ganza Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yasobanuye ko indahiro n’ imihango iyiherekeza bigenwa n’ amategeko bigomba gukorwa uko bitenganyi-jwe, kandi buri mukozi wa Leta wese agahara-nira gushyira mu bikorwa ibyo yarahiriye bagako-rana ubupfura n’ umu-rava, bagakunda akazi, bakakagira akabo kugi-rango umusaruro igihugu kibatezeho bawutange neza kandi ku gihe nku-ko baba barabirahiriye.

Abakozi ba Komisiyo by’Umwihariko bago-mba gukorana umwete inshingano zabo, kandi bakazino-za kinywamwuga.

Alice Nambaje

Page 7: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

7

Umwiherero w’Inama y’Abakomiseri n’abagize Inama y’Ubuyobozi ya Komisiyo: umwanya wo kwisuzuma no

gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo.

Ku nshuro ya karindwi, umwiherero wahu-je Inama y’Abakomiseri n’Abayobozi ba Komisi-yo ishinzwe Abakozi ba Leta, wari ufite intego rusange yo kwisuzuma no gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo.

Umwiherero ukaba war-asuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero wabaye umwaka ushize kuva ku itariki 15 kugeza 17 Mata 2018; umushinga w’imbonerahamwe nshya y’imyanya y’imirimo wa Komisiyo n’umushinga wa gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2019/2020.

Muri uyu mwiherero kandi hantanzwe ibiganiro

ku bijyanye no guteza ubunyamwuga imbere mu bakozi ba Leta byatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gut-sura Ubuziranenge (RSB).

Nk’uko byasobanuwe mu mwiherero imyanzuro yafashwe mu mwihere-ro w’umwaka washize itarashyirwa mu bikorwa izakomeza gukurikiranwa, ku bijyanye n’umushinga w’imbonerahamwe nshya y’imyanya y’imirimo wa Komisiyo inama yawutan-zeho ibitekerezo bigamije kuwunoza, naho umushin-ga wa gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2019/2020, inama yawutanzeho umwanzuro ko Komisiyo iza-suzuma uburyo izakorana

n’Abaterankunga kugi-rango ibashe kurangiza neza inshingano zayo.

Muri uyu mwiherero, Komisiyo yagiranye ibiganiro na Minisi-teri y’Abakozi ba Leta n’umurimo guteza imbere ubunyamwuga mu bakozi ba Leta. Mu kiganiro Madamu Comfort MBABA-ZI, Umuyobozi Muku-ru ushinzwe imicungire n’Iterambere ry’Abakozi mu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ya-garagaje ko hari ntam-bwe imaze guterwa mu shimangira iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye n’imicungire y’Abakozi ba Leta, ashimangi-ra ko ubufatanye bwa Komisiyo na Mifotra buzageza iyi nshingano ku kigero gishimishije.

Abitabiriye umwihere-ro bagiranye kandi ibiganiro n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura Ubuziranenge hafatwa umwanzuro ko Komisiyo izagirana ina-ma n’ Iki kigo kugira ngo harebwe uburyo hashyirwaho ibipimo bi-zashingirwaho mu gute-za imbere ubunyamwu-ga mu Nzego za LetaImyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero izafa-sha Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta ku-noza inshingano zayo.

Alice Nambaje.

Bwana Samuel MPORANZI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura Ubuziranenge

Page 8: UMUKOZI WA LETA NPSC National Public Service Commission

Toll free: 39 99, P.O Box 6913 Kigali; Website: www.npsc.gov.rw ; e-mail: [email protected], Twitter:@npscrwanda, Facebook: National Public Service Commission Rwanda. YouTube: National Public Service

Commission.