16
This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 55100664, Email: [email protected]. Printed by The New Vision Umwaka VI: No 305, 19-25 Nyakanga, 2008, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 55100664. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Urup..10 Abofisiye ba RDF bashobora kujyanwa Arusha Urutonde rw’abihayimana biciwe i Gakurazo (Kabgayi) Abantu 50 bakomeye mu Rwanda Itegeko nshinga Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza Politiki Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPR Indirimbo Sankara kuri Assiel Kabera, Ruzindana Ibitekerezo bya Tom Ndahiro ku nyandiko y’Umuseso

Umwaka VI: No 305, 19-25 Nyakanga, 2008, B.P 4353 Kigali …jkanya.free.fr/umuseso310708.pdf ·  · 2008-08-03arasanga ibyavamo byose aban-yarwanda bakwiye kubimenya ntibakomeze

Embed Size (px)

Citation preview

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 55100664, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Umwaka VI: No 305, 19-25 Nyakanga, 2008, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 55100664. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Urup..10

Abofisiye ba RDF bashobora kujyanwa

Arusha

Urutonde rw’abihayimana biciwe i Gakurazo (Kabgayi)

Abantu 50 bakomeye mu Rwanda

Itegeko nshingaKagame

n’abazamusimbura barakwepeshwa

imanza

PolitikiIkinyoma ku bucuruzi

bwa FPR

IndirimboSankara kuri Assiel Kabera, Ruzindana

Ibitekerezo bya Tom

Ndahiro ku nyandiko

y’Umuseso

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. �

Abasirikare ba RDF bafashwe bashobora kujyanwa Arusha

Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ku wa 11 Kamena 2008, bwa-

taye muri yombi abasirikare batatu bakuru b’ingabo z’u Rwanda nuwa kane ariko we wasezerewe mungabo. Abo ni Brigadier General Wilson Gumisiriza, Major Wilson Ukwishaka, Capt John Butera na Capt (RTD) Dieudonné Rukeba. Ubwo bushinjacyaha bubarega icy-aha cyo kwica abihayimana bagera kuri 13 ba Kiliziya Gatolika ahitwa Gakurazo hafi y’i Kabgayi kuwa 05 Kamena 1994.Aba basirikare bakaba bafun-zwe nyuma yaho icyifuzo cyabo cyo kurekurwa by’agateganyo cyangiwe n’urukiko rwa gisiri-kare. Brigadier General Wilson Gumisiriza kimwe na Major Ukwishaka Wilson barezwe kuba ntacyo bakoze ngo babuze Captain John Butera na Capt Dieu Donne Rukeba kwica abo bihayimana (command respon-sibility) mu gihe abo bacap-tain babiri bo bemeye icyaha. Urubanza nyirizina rukaba ruza-tangira kuburanishwa mu mizi yarwo mu minsi iri imbere.

Bashobora kujyanwa Arusha

Hagati aho, urukiko mpuzama-hanga mpanabyaha ku Rwanda ruri Arusha, ruratangaza ko ru-fite ububasha bwo kuzaburani-sha abo basirikare mu gihe urwo rukiko ruzasanga urubanza rwa-bo mu Rwanda ruzaba rutara-kurikije amategeko (fair trial in compliance with the internation-al standards).Umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko, Hassan Bubacar Jallow yatangarije itangazamak-uru mpuzamahanga ku wa 12 Kamena 2008 ko urwo rubanza nirudakurikiza amategeko, urwo rukiko ruzahamagaza abo basiri-kare rukababuranisha. Yakomeje avuga ati:“Ifatwa ry’aba basiri-kare natwe twarigizemo uru-hare, haba mu iperereza, ndetse tuzakomeza gukurikiranira hafi urubanza rwabo kugeza rurangi-

►Bafashwe kubera igitutu cya Vatican►Kiliziya gatolika irasaba ko baburanishirizwa hanze►Jallow ati: “u Rwanda rubaburanishije nabi, bajyanwa Arusha”

ye”. Yongeyeho ko urukiko rwa Arusha rurusha ububasha inkiko zo mu Rwanda. Twakwibutsa ko Leta y’u Rwanda ariyo yasabye kuburanisha urwo rubanza.Hagati aho ariko, Kiliziya gato-lika yo irasaba ko abo basirikare baburanishwa n’abanyamahanga mu Rwanda cyangwa se bagat-warwa kuburanishwa hanze, cy-ane cyane n’urukiko mpuzamah-anga rwa Arusha.Arkiyepiskopi wa Kigali Mgr. Taddée Ntihinyurwa yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga kuwa 12 Kamena 2008 ko abi-hayimana ba Kiliziya gatolika bishwe, nta butabera bazabona kuko abo basirikare bazaba ba-buranishijwe na bagenzi babo ba-koranye. Yongeraho ati: “Byari ngombwa ko abo basirikare baburanisha n’abanyamahanga cyangwa se bakaburanishirizwa mu mahanga”. Muri abo bihay-imana bishwe harimo n’uwari Arkiyepiskopi wa Kigali Mgr. Vincent Nsengiyumva.

Igitutu cya Vatican

Amakuru yizewe agera ku kin-yamakuru Umuseso yemeza ko ifatwa rya bariya basirikare ry-aturutse ku gitutu cya Kiliziya gatolika. Ayo makuru akomeza avuga ko Vatican yokeje igi-tutu urukiko mpuzamahanga rw’Arusha kugira ngo rufate abasirikare ba RDF bagize uru-hare mu iyicwa rya bariya bihay-imana.Umukozi wo mu rwego rwo he-juru w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ariko wadus-abye ko amazina ye twayagira ibanga (abifitiye uburengan-zira) yadutangarije ko umush-injacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha, Hassan Bubacar Jallow, yaje mu Rwanda akagira inama Perezida Kagame ko aho kugira ngo urwo rukiko rutange manda za bariya basirikare, Leta y’u Rwanda ikwiye kubafata, ik-ababuranisha, bityo Vatican iga-cururuka.Uwo mukozi yakomeje adutan-gariza ko Perezida Kagame yijeje Jallow ko Leta y’u Rwanda izaba-

fata mu gihe cya vuba. Iyo akaba ariyo mpamvu Hassan Bubacar Jallow, kuwa 09 Kamena 2008, yijeje akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ama-horo n’umutekano ku isi ko abo basirikare bagiye gufatwa. Nyuma y’iminsi ibiri, kuwa 11 Kamena 2008, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwahise bubata muri yombi.

Ifatwa ryabo rivuze iki?

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994, imiryango mpuzama-hanga iharanira uburenganzira bwa muntu, amwe mu mahanga ndetse n’abahoze ari abasirikare ba APR ariko bahunze igihugu, bakomeje kuvuga ko ingabo za-hoze ari iza APR zakoze ibyaha by’intambara birimo kwica aba-sivili, ariko ubuyobozi bwa APR bwakomeje kubyamagana.Uwari umushinjacyaha mu-kuru w’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, umusuisikazi witwa Carla Del Ponte, nawe yatangaje ko ingabo za APR zakoze ib-yaha by’intambara (war crimes) ariko Leta y’u Rwanda yahise imwamagana kugeza naho im-

wima uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda (entry visa) ndetse igacana ubufatanye n’urukiko rw’Arusha.Umwe mu bahoze ari abasirikare ba RDF ubu wahunze igihugu, Lt Abdul Ruzibiza, nawe yatan-gaje ko ingabo za APR zakoze ibyaha by’intambara ariko abay-obozi ba RDF bahise bamuhin-dura umusazi. Umugaba mukuru w’ingabo, Gen James Kabarebe we yatangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ko Ruzibiza yirirwaga muri sick bay yoza ibisebe by’inkomere, bityo ntab-wo yari kumenya ibyo ingabo zarwanaga zakoraga.Noneho ariko, abari abasiri-kare bakomeye ba APR, (ubu ni RDF) bagera kuri batatu bamaze gufatwa. Babiri muri bo bemeye icyaha cyo kwica abihayimana.Ibi bivuze ko yaba Perezida Paul Kagame, yaba Gen James Kabarebe, yaba n’abandi bateget-si b’u Rwanda batandukanye, babeshyaga abanyarwanda nde-tse n’amahanga. Bikaba bivuga ko ibyo iyo miryango mpuzama-hanga cyangwa abantu nka ba Ruzibiza Abdul bavugaga byari ukuri (ku byaha by’ubwicanyi

bwakozwe na APR).Ifatwa ry’aba basirikare kandi rishobora guhindura amateka mu Rwanda, cyane cyane ko babiri muri bo bemeye icyaha. Mu iba-zwa, bashobora kuzavuga by-inshi bishobora gutuma ishene iba ndende, hagafatwa n’abandi benshi.Ifatwa ry’aba basirikare kandi ri-garagaza ingufu za Kiliziya gato-lika. Mu gihe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana yivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi mu ntambara, Kiliziya gatolika, ikoresheje imbaraga (influence) zayo, itumye abacyekwaho ko bishe abihayimana bayo bagezwa imbere y’ubutabera. Ibi bikaba bivuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushaka uburyo intambara y’ubutita hagati yayo na Kiliziya gatolika yarangira kuko Kiliziya gatolika ifite im-baraga zikomeye kandi yazi-garagaje. Twakwibutsa kandi ko u Rwanda rukomeje gutunga agatoki Kiliziya gatolika kubera uruhare Leta ivuga ko yagize muri jenoside yo mu 1994.

Didas M. Gasana

Imbere ya ndemeye: babiri baremeye, babiri baratsemba

Ubutabera

Urup. �No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urutonde rw’abihayimana biciwe i Gakurazo (Kabgayi)

ku wa 05 Kamena 1994

1. S.E Mgr. Tadeyo Nsengiyumva yishwe afite imyaka 45. Yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi

mu Rwanda.

2. S.E Mgr. Visenti Nsengiyumva yishwe afite imyaka 58.

Yari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi.Kigali.

3. S.E Mgr Joseph Ruzindana yishwe afite imyaka 51. Yari umwepiskopi wa

Diyosezi ya Byumba.

4. Mgr. J.M.V Rwabirinda yishwe afite imyaka 33. Yari igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’umwarimu mu iseminari

nkuru ya Kabgayi

5. Mgr. Innocent Gasabwoya yishwe afite im-yaka 74. Yari yungirije Padiri

mukuru wa Paruwasi ya Kamonyi

6. Padiri François Xavier Muligo yishwe afite imyaka 39. Yari Padiri mukuru wa Basilika

ntoya ya Kabgayi

7. Padiri Emmanuel Uwimana bitaga Chicago yishwe afite imyaka 31. Yari

umuyobozi wa seminari into ya Kabgayi

8. Padiri Sylvestre Ndaberetse yishwe afite imyaka 45. Yari Econome

Général wa Diyosezi ya Kabgayi

9.Padiri Bernard Ntamugabumwe yishwe afite imyaka32. Yari ahagarariye

amashuri gatolika mu cyahoze ari intara ya Gitarama.

10. Padiri Fidèle Gahonzire yishwe afite imyaka 28. Yari

uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabgayi, akaba na Aumônier w’ibitaro bya

Kabgayi.

11. Padiri Alfred Kayibanda yishwe afite imyaka 45. Yari

uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabgayi, akaba na Aumônier w’urubyiruko muri

Diyosezi ya Kabgayi.

12 Padiri Dennis Mutabazi yishwe afite imyaka 79. Yari

uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyundo

13. Supérieur Général Jean Baptiste Nsinga yishwe afite imyaka 48. Yari umukuru w’umuryango w’abafurere b’abayozefiti(ifoto ye ikaba

itarabonetse)

Ubutabera

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. �

Ubwanditsi

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Igitekerezo

Dore Uko Tubibona

Uko mbyumvana Didas M. Gasana

Kuva mu 1994, bamwe mu bategetsi bakuru b’u Rwanda barimo na

Perezida Kagame bakunze gush-inja u Bufaransa kuba bwaragize uruhare mu itsembabatutsi ryo mu Rwanda. Uko bashinjaga u Bufaransa ni nako u Bufaransa bwakomezaga kubihakana, ahub-wo bwo bushinja FPR kuba ariyo yahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana. Umubano w’ibihugu byombi wa-komeje kurangwa n’urwikekwe rwinshi kugeza mu mwaka wa 2006 ubwo Leta y’u Rwanda yas-hyiragaho komisiyo yigenga yo gu-cukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu itsembabatutsi ryo mu Rwanda. Nyuma yaho gato, umucamanza w’umufaransa witwa Jean Louis Bruguière, yasohoye impapuro zi-fata abayobozi bakuru b’u Rwanda 9, barimo na Perezida Kagame, abarega kuba aribo bahanuye in-dege yahitanye Habyarimana. Leta y’u Rwanda yahise icana umubano n’u Bufaransa, ifunga ambassade yayo i Paris, ihita yirukana abari bahagarariye u Bufaransa i Kigali.Iyo komisiyo yari ikuri-we na Jean de Dieu Mucyo. Ikaba kandi yarimo Brig. Gen. Jerôme Ngendahimana nka Visi Président, Professeur Kagabo José, Geraldine Bakashyaka, Dr.Jean Paul Kimonyo, Jean Damascene Bizimana na Alice Rugira.Iyo komisiyo ikaba yaragombaga kurangiza akazi kayo muri Gicurasi 2007, ariko inama y’abaminisitiri ikaza kuyongerera manda icyo gihe.Mu kwezi kw’Ugushyingo 2007 nibwo Perezida w’iyo Komisiyo yashyikirije raporo abayobozi ba-kuru b’u Rwanda batanu, aribo Perezida Paul Kagame, Polisi Denis, Visi Perezida w’inteko ishinga am-ategeko- umutwe w’abadepite wari uhagarariye Alfred Mukezamfura, Perezida w’inteko ishinga, Vicent Biruta, Perezida w’inteko ish-inga amategeko- umutwe wa Sena, Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Aloysie Cyanzayire. Ni ukuvuga ko hashize amezi hafi arindwi iyo raporo isohotse.Ikibazo gikomeje kwiba-zwa, ni impamvu iyo raporo idashyirwa ahagaragara.Abanyarwanda benshi tumaze ku-ganira kuri icyo kibazo bafite by-inshi batekereza kandi bateze kuri iriya raporo. Immaculee Kanyange, ukora mu muryango umwe uhara-nira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akaba yaracitse ku icumu ry’itsembabatutsi, we ayiteger-ezanyije amaboko yombi. Yagize

Kuki raporo ya Komisiyo yitiriwe Mucyo idashyirwa ahagaragara?

ati: “Ibyo u Bufaransa bwakoze narabibonaga. Ntegereje ko iriya raporo ishyirwa ahagaragara tu-kareba ukuri kuyirimo baze byas-hoboka tukarega u Bufaransa mu rukiko mpuzamahanga rw’i Lahe”.Mu gihe Kanyange we ariko asa n’uzi ko iyo raporo izagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jeno-side, Ngendahayo Ferdinand we arasanga ibyavamo byose aban-yarwanda bakwiye kubimenya ntibakomeze kwicishwa amatsiko.Ariko kandi, hari abanyarwanda basanga hari ikintu cyihishe inyu-ma yo kudashyira ahagaragara iriya raporo. Umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko ukomoka mu ishyaka rya PL wa-ganiriye n’Umuseso yagize ati: “Hari amakuru mfite avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo kudashyira ahagaragara iriya raporo kubera inyungu za politiki. Hari ibihugu bikomeye byasabye u Rwanda ku-dashyira ahagaragara iriya raporo, birimo gushakisha kunga u Rwanda n’u Bufaransa. Kuyisohora bikaba byasubiza iyo gahunda irudubi.” Twakwibutsa ko mu minsi ishize havugwaga amakuru yuko u Bubiligi bwasabye Leta y’u Rwanda ko bwabunga n’u Bufaransa. Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru, akaba yaratangaje ko nta kibazo afite kuba hari igihugu gishaka kunga u Rwanda n’u Bufaransa.Ubuhamya butandukanye bwagiye butangwa, bwagiye bugusha ko u Bufaransa bwagize uruhare ru-ziguye n’urutaziguye muri jenoside yo mu 1994, ari nayo mpamvu ayo makuru yatanzwe n’uwo mudepite ashobora kuba ari ukuri. Umwe mu batangabuhamya b’imena akaba ari umushakashatsi w’umufaransa, Jacques Morels, yatanze ubuha-mya ko Perezida w’u Bufaransa uriho ubu, Nicolas Sarkozy, yari azi gahunda zose zo gutera inkunga y’amafaranga azakoreshwa muri jenoside yo mu Rwanda. Icyo gihe akaba yari Minisitiri w’imari w’u Bufaransa. Yagize ati: “Amafaranga ya Leta yakoreshejwe kuziba icyuho cya kompanyi y’ubwishingizi ya Leta kubera gutera inkunga Leta yakoze jenoside yo mu Rwanda ariko Sarkozy, nka Minisitiri w’imari, yararuciye ararumira.”Morels akaba kandi yarabwiye komisiyo ko Sarkozy yatangaje, muri Kamena 1994 ko ‘Operation Tourquoise’ igamije gutabara abari bugarijwe n’intambara nyamara Morels akavuga ko Sarkozy yari azi neza ko Tourqoise yashyiri-weho kurinda abari ku ngoma y’abatabazi bagashobora guhun-gira muri Congo. Mu buhamya

bwe kandi, Morels yavuze ko afite impapuro zemeza ko Leta y’abatabazi yahaye avanse Captain Paul Barril ingana n’amadolari million ebyiri muri Mata 1994 yo kugura intwaro ibinyujije muri Banque Internationale de Genève.Ubundi buhamya bugaragaza uru-hare rw’u Bufaransa ni nko kuba komisiyo yarabwiwe ko uwa-hoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand atari arwaye muri Mata 1994 ku buryo atari ashoboye kuyobora igihugu nkuko byakomeje kuvugwa. Ibyo bikaba byaragaragajwe n’amabarwa hagati ya Mitterand n’abakuru b’ingabo z’u Bufaransa mbere no mu gihe cya jenoside. Ubwo buhamya buvu-ga ko nubwo Mitterand yagize can-cer operation ku wa 18 Nyakanga 1994, yari afite ingufu n’ubwenge bwo kuyobora u Bufaransa no kumenya ibibera mu Rwanda. Kuba Mitterand yarasuye Uzbekistan na Turkmenistan muri Mata 1994 n’Afurika yepfo ku wa 4 Nyakanga 1994 no kuba yaritabiriye inama ya G8 ku wa 10 Nyakanga ni ibigaragaza ko atari arwaye cyane.Hari kandi abandi bashakashat-si bazwi cyane ku isi nka Linda Melvern wahaye komisiyo ubu-hamya ko uwari umunyama-banga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Boutros Boutros Ghali, yari azi gahunda zose zo gutegura jenoside mu Rwana nde-tse akaba yari azi neza uruhare rw’u Bufaransa ariko akinumira.Ibi byose, niba aribyo, kimwe n’ubundi buhamya bwatan-zwe n’abantu batandukanye, ari Leta y’u Rwanda, Leta y’u Bufaransa ndetse n’amahanga, bose bazi neza ko bizagwa nabi u Bufaransa bityo kuba iyo raporo yagirwa ibanga bikaba bishoboka.Niyo kandi bitaba aribyo, abat-egetsi bakwiye kwiyumvisha ko aribo batuma abanyarwanda ba-gira ibyo bitekerezo cyangwa se banabyemera kubera ko bat-inze kuyishyira ahagaragara. Abategetsi b’u Rwanda bari bakwi-ye kumenya ko iriya komisiyo yas-hyiriweho abanyarwanda kandi ya-koresheje imisoro y’abanyarwanda mu gusohoza inshingano zayo. Nta mpamvu n’imwe yatuma bashy-ira abanyarwanda mu gihirahiro. Niba koko inyungu za politiki zaba zararuse inyungu z’ubutabera nkuko uwo mudepite abivuga nubwo ntawabyemeza, byaba bib-abaje kandi abanyarwanda bak-wiye kubyamagana bibaye aribyo.

Cell phone: 05109103E-mail: [email protected]

Ku wa 16 Nyakanga 2008, nibwo abade-pite bemeje ingingo zigize ivugurura ry’itegeko nshinga. Ibi kandi bikaba

atari itegeko risumba ayandi mu Rwanda ri-hinduwe kuva ryatorwa mu mwaka wa 2003. Twakwibutsa ko ubwo ryaherukaga kuvu-gururwa ari igihe habagaho impinduka mu miterere y’inzego za leta, hagabanwa intara n’uturere tugize igihugu.

Birasanzwe nubundi ko itegeko nshinga kim-we n’andi mategeko n’amateka avugurur-wa ariko ivugururwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda riranengwa ibintu bikomeye bibiri.

Icya mbere nuko nyuma y’imyaka itanu gusa iri tegeko ritowe, rimaze kuvugururwa inshuro nyinshi. Kimwe mu biranga kandi binatandu-kanya itegeko nshinga n’andi mategeko nuko riramba. ntabwo ripfa kuvogerwa, rihindagur-wa uko abantu babishatse kose.

Icyakabiri nuko noneho kur’iyi nshuro ari akarusho. Havuguruwe ingingo zigera kuri mirongo itanu. Igikwiye kwibazwa ni niba izo ngingo zose muby’ukuri abaturage baba ba-zishimiye. Nubwo abadepite ari intumwa za rubanda, bityo bakaba banabatecyerereza, itegeko nshinga ry’igihugu n’ikintu gikomeye cyane kuburyo abaturage aribo bagomba kuryitorera. Ntibyumvikana nabusa ukun-tu habaho ivugururwa rya kimwe cya kane cy’itegeko nshinga abaturage batabyemeye, ngo banaryitorere. Ibi bitera impungenge cy-ane mu gihugu nk’u Rwanda aho usanga bito-roshye ko inteko ishinga amategeko yasubiza inyuma cyangwa se yakwanga kwemeza ibyo isabwe na guverinoma. Nibikomeza bitya, mu myaka itanu iri imbere, itegeko nshinga aban-yarwanda batoye mu 2003 rizaba ryarasim-buwe ryose.

Ivugururwa ry’itegeko nshinga rikwiye gukorwa

n’abaturage

Urup. �No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Akarengane

Nkuko bimaze kumeny-erwa ko mu Rwanda abanyamakuru bigenga

badakunzwe kubera inshingano zabo zo kugaragariza abanyar-wanda ibintu bitagenda neza muri Leta kandi yo itabyifuzaga, nyuma y’amananiza menshi abo banyamakuru bagiye bashyir-waho na Leta, ikigezweho ubu ni ukubambura ubwenegihugu ku-gira ngo batazongera kuvugira ku butaka bw’ u Rwanda.Nyuma ya Robert Mukombozi wakoreraga ikinyamakuru cyitwa The Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda wambu-we ubwenegihugu akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe 2008, Mugisha Furaha, umuyobozi wungirije wa sosiyete Rwanda Independent Media Group (RIMEG) yandika ikanakwirak-wiza ibinyamakuru Umuseso, The Newsline na Rwanda Championi, nawe yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 12 Nyakanga 2008. Akaba yarirukanwe n’abakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, bemeza ko ari umutanzaniya.Hari ku wa gatandatu, mu ma saa kumi za mu gitondo ubwo Mugisha Furaha yaterwaga mu rugo iwe ku Kacyiru n’abantu bane bambaye imyenda isanzwe bakamutwara bamubwirako bagiye kuganirira ikibazo cye mu biro hanyuma aka-za kwisanga ku Rusumo (umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya).

Intangiriro

Mugisha Furaha ufite imyaka 36, kimwe na bagenzi be bo mu run-gano rwe, yavukiye kandi akurira muri Tanzania. Yaje gutahuka mu Rwanda mu mwaka wa 1995, ahab-wa indangamuntu (No 16117) mu mwaka wa 1997. Mugisha akaba yarakoze mu miryango mpuzamah-anga itandukanye nka International Rescue Committee na Lutheran World Federation mbere yuko yin-jira mu itangazamakuru mu 2003. Kuva mu 2004, Mugisha yari umuyobozi wungirije wa RIMEG. Akaba kandi yari umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga mu Rwanda (AJRI).Leta y’u Rwanda yatangiye kuvuga ko Mugisha atari umunyarwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yas-abaga urwego rushinjwe abinjira n’abasohoka ko bamuha uruhushya rw’abajya mu mahanga (passport) rushya kuko urwo yari yarahawe mu mwaka wa 1999 rwari rwacyuye igihe. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwanze kumuha pa-siporo, rukomeza kumurindagiza rumubwira ko hari utubazo duto

ariko tuzakemuka. Kuva icyo gihe, Mugisha yakomeje gukurikirana ikibazo cya pasiporo ye ariko nti-yayibona.

Mu mwaka ushize, nibwo ikiba-zo cya Mugisha cyafashe isura nshyashya. Abakozi b’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) baje kumuhamagaza ku biro, bamuhata ibibazo byereker-anye n’ababyeyi be. Nyuma yaho gato, idosiye yaje gushyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge (case No: RP 0265/07/TB/NYG), ubushinjacyaha bumurega gu-koresha inyandiko mpimbano kugira ngo abone ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nyamara iby-angombwa bye byose (pasiporo n’indangamuntu) byaratanzwe n’ubutegetsi. Mugisha yitabye urukiko ku wa 04 Ukwakira 2007, urubanza rwimurir-wa ku wa 22 Mutarama 2008. Asubiyeyo ku wa 22 Mutarama 2008, asanga urukiko rutakoze. Ubwanditsi bw’urukiko bwamu-tangarije ko azongera agahamaga-zwa. Kuva icyo gihe, Mugisha ntabwo yigeze yongera guhamaga-zwa. Ubushinjacyaha bukaba bwari bwasabiye Mugisha Furaha igifun-go cy’imyaka ibiri.Leta y’u Rwanda, nyuma yo gu-sanga nta buryo yakuraho Mugisha Furaha ubwenegihugu bwe hifash-ishijwe ubutabera, yahisemo kwi-rengagiza amategeko, yirukana Mugisha mu Rwanda.Muri rusange, iyirukanwa rya Mugisha ni imwe mu nzira za Leta

zo kwigizayo abanyamakuru batay-isingiza. Muri uyu mwaka wonyine, Leta y’u Rwanda imaze kumenesha abanyamakuru batatu: Bonaventure Bizumuremyi w’Umuco, Robert Mukombozi na Mugisha Mugisha.

Umugambi wari ukumwica

Ku mugoroba ushyira igitondo Mugisha Furaha yafatiweho, umwe mu bakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda witwa Bayingana Leo akaba yara-hamagaye Mugisha Mugisha, (bari baziranye), akamusaba ko bahurira Car Wash, ariko mu by’ukuri akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi Mugisha.Bayingana akaba yaragejeje Mugisha Furaha iwe mu rugo ku Kacyiru mu ma saa sita za nin-joro. Nyuma yaho gato, amakuru Umuseso ukesha umwe mu ba-zamu baturanye na Mugisha avuga ko haje abantu batatu bambaye gi-sivile bari mu modoka, bagaparika hafi yo kwa Mugisha, bagatangira kurira igipangu cya Mugisha ariko bagateshwa n’irondo.Kuba Mugisha yarageze mu rugo, abo bakozi b’ishami ry’abinjira n’abasohoka bagahita bamutera mu rugo, ni ibigaragaza ko ari Bayingana wababwiye ko ageze mu rugo.Mu ma saa kumi za ninjoro, nibwo abo bantu bagarutse, bari mu ma-modoka abiri, imwe ya pick up ifite plaque numero RAA 659 V na Toyota Carina ifite plaque nu-

mero RAB 049 A, bakomanga kwa Mugisha ariko ntibakingurirwa. Bakomeje gukomanga, bigeze mu ma saa kumi n’imwe n’igice, nibwo bakinguriwe, bavuga ko bashaka Mugisha, bamubwira ko bamutwaye kuri CID Kacyiru, ariko Mugisha yaje gutangariza Umuseso ageje-jwe muri Tanzania ko bamutwaye mu biro by’abinjira n’abasohoka ku Kacyiru, bagatangira kumuhata ibibazo ku bya pasiporo ye ariko we akanga gukora statement kuko ikibazo kiri mu rukiko.Nkuko Mugisha yakomeje abi-tangaza, ubwo bahise bamushyira mu modoka ku ngufu, bamutwara Tanzania. Mugisha akaba yaratan-garije Umuseso ko yatwawe n’uwitwa David.Umuyobozi wa RIMEG, Charles Kabonero, wabonanye na Mugisha Mugisha Car Wash, we yemeza ko gahunda yari iyo kumwica. Charles yatangarije uyu munyamakuru ati: “nta na rimwe Mugisha yigeze aha-magazwa kuri polisi cyangwa se mu rukiko ngo yange kwitaba, kuba abo bantu barashakaga kumushimuta saa munani z’ijoro biragaragaza ko bashakaga kumwica”.Umunyamakuru mugenzi wa Mugisha Furaha, Didas Gasana, bari kumwe Car Wash bakaba baratandukanye Mugisha ageze iwe, nawe asanga umugambi wari ukumwica. Avugana n’uyu munya-makuru, Gasana yagize ati: “Niba umugambi wari ukumwirukana mu Rwanda, kuki bagiye kumufata saa munani z’ijoro mu gihe nta na rim-we yigeze yanga kwitaba polisi”?

Intwaro ya kabiri: Uburozi

Amakuru agera ku Museso avuga ko hari gahunda yo kwica aban-yamakuru b’Umuseso basigaye hakoreshweje uburozi. Umwe mu nshuti z’Umuseso ukora mu nzego zishinzwe umutekano yatangarije Umuseso ko iyo gahunda yeme-jwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, zirimo CID na DMI.Ibi bikaba byemezwa n’umuyobozi wa RIMEG, Charles Kabonero, mu kiganiro n’uyu munyamakuru. Kabonero yagize ati: “Ayo makuru yangenzeho kandi simbishidikan-yaho kuko urebye ibyabaye kuri Mugisha, Mukombozi, n’abandi, usanga Leta ntacyo itakora kugira n ngo isenye burundu itangazamaku-ru ryigenga mu Rwanda.Kabonero yakomeje adutangariza ko bumwe mu burozi buzakoresh-wa mu kwivugana abanyamakuru ari ubwitwa RISIN, buva mu byit-wa Castor oil, nayo iva muri Castor

beans. Akomeza avuga ko abanya-makuru bagomba kwitonda kuko amwe mu marozi ashobora gukore-shwa yica nyuma y'igihe kirekire. Amwe mu mayeri azakoreshwa harimo kunyuza ayo marozi ku ba-bakoreramu ngo zabo. Twakwibutsa ko kuva mu mwaka wa 1994, Leta yakoresheje inzira nyinshi ngo isenye itangazamakuru ryigenga zirimo gutera ubwoba abanyamakuru, kubahimbira ib-yaha, gufunga, kubima amatangazo yamamaza n’ibindi.

Umuseso na Rujugiro mu rwisumbuye

Hagati aho, urubanza ubushinja-cyaha ndetse na Tribert Ayabatwa Rujugiro baregamo abanyamakuru babiri b’Umuseso aribo Charles Kabonero na Didas Gasana (No RP 0233/07/TB/NYG) ruzaburanishwa ku wa 07 Kanama 2008, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.Ibi bije nyuma yaho abo ban-yamakuru bombi bajuririye igi-hano cy’igifungo cy’umwaka umwe ariko gisubitswe mu my-aka ibiri n’amande ya miliyoni imwe y’amafaranga bari bara-katiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuwa 29 Mutarama 2008.Kabonero na Gasana bakaba baregwa ubusebanyi n’ibitutsi. Ubushinjacyaha na Rujugiro bak-aba bavuga ko abo banyamakuru bakoze ibyo byaha mu nkuru ban-ditse kuri Rujugiro mu Museso No 283, ivuga ko Rujugiro ashakishwa n’ubutabera bw’Afurika yepfo ku-bera kunyereza imisoro.Ushingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’Afurika y’epfo gishinzwe imisoro (South African Revenue Services) ndetse n’amakuru yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’epfo, Umuseso watangaje ko Tribert Ayabatwa Rujugiro ashak-ishwa n’ubutabera bw’igihugu cy’Afurika yepfo kubera ibyaha big-era kuri 57 birimo kunyereza ama-faranga ya Leta y’Afurika y’epfo agera hafi ku marand miliyoni 57, ahwanye na Miliyari eshatu hamwe na Miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda (3,420,000,000Frw).

[email protected]

Abanyamakuru bigenga kwamburwa ubwenegihugu, kurogwa

•Mugisha Furaha yavukijwe ubwenegihugu bwe

Urwamubyaye ruramwihakanye: Furaha Mugisha

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. � Politiki

Mu ivugururwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda riherutse kwemezwa

n’abadepite, Perezida Kagame n’abandi bazayobora u Rwanda, bararindwa kuzisanga mu bibazo nk’ibya ba Fredirick Chiluba cyang-wa Bakili Muluzi, nyuma yo kuva ku butegetsi. Ku wa 16 Nyakanga 2008, nibwo abade-pite bemeje ingingo zigize ivugurura ry’itegeko nshinga, zirimo ingingo zi-gira ziti: “Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika ri-kanagena ibihabwa abakuru b’Igihugu bacyuye igihe. Icyakora, iyo Perezida wa Repubu-lika yakatiwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshin-ga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe.Uwahoze ari Perezida wa Repubulika utakiri ku murimo ntashobora guku-rikiranwaho ibyaha bivugwa mu gika kibanziriza iki gihe aba atarabikuriki-ranyweho akiri mu murimo.”Muri iyo ngingo ya 115, mu kuvugu-rura itegeko nshinga ryari ryatowe n’abaturage, abadepite bashyimangiye ko Perezida wa Repubulika ucyuye igihe, atakurikiranwaho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kwica bikomeye kandi nkana itegeko nshinga amaze kuva ku butegetsi. Ni ku nshuro ya gatatu, itegeko nshin-ga ry’u Rwanda rimaze imyaka itanu gusa ritowe n’abaturage rivugururwa. Ku nshuro ya mbere ryavuguruwe hashakishwa uburyo Aloysea Cyanzai-re yagirwa Perezida w’urukiko rw’iki-renga, bwa kabiri, ni nyuma y’ihinda-gurika (ivugurura) ry’imiterere y’inta-ra zigize igihugu, ubu noneho hakaba haravuguruwe ingingo mirongo itanu zose. Kuri izo nshuro zose, abaturage

Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza

ntibabajijwe, ahubwo abadepite nibo bemezaga ibyo guverinoma ishaka. Tukiri kuri Perezida wa Repubulika, mu itegeko nshinga rishya, hongewemo ko ari umugaba mukuru w’ikirenga w’In-zego z’Igihugu zitwaza intwaro. Mu zindi ngingo zavuguruwe harimo kuba abacamanza n’abashinjacyaha bagiye kujya bahabwa manda z’igihe runaka kimwe n’abanyapolitiki nk’aba-depite, abasenateri na Perezida wa Re-pubulika. Nkuko bigaragara muri iryo vugurura, ingingo za 142 na 161 z’itegeko nshin-ga nazo zaravuguruwe hiyongeramo manda z’abacamanza n’abashinjac-yaha. Mu ivugurura, mu ngingo zon-gewemo ku bacamanza baragira bati: “Perezida w’Urukiko Rukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubu-curuzi bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa rimwe gusa.Perezida w’Urukiko Rwisumbuye, Visi

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze bashyi-rirwaho igihe cya manda y’imyaka ine (4) gishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubucaman-za...” Naho ku bashinjacyaha, bara-gira bati; “Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, bashyirirwaho manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe gusa.Abashinjacyaha bayobora Ubush-injacyaha ku rwego Rwisumbuye bashyirirwaho manda y’imyaka ine (4) ishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha…” Izi ngingo zijyanye no kugenera ab-acamamanza n’abashinjacyaha manda, zikomeje kuvugisha menshi abanyamat-egeko cyane cyane abunganira aba-buranyi mu manza, basanga ari igikorwa cya politiki kigiye gutuma ubwigenge n’ubwisanzure buke bw’ubutabera bu-rushaho kubura. Umwe mu banyamat-egeko twavuganye kuri icyo kibazo ya-gize ati:

“Ubu noneho birarangiye, n’ubwigenge buke bwariho buvuyeho. Umucamanza azajya aca imanza azi neza ko niy-igenga, atazahabwa indi manda, bose bazakora baharanira gushimisha ishy-aka FPR, kugira ngo babone izindi manda, kuko nubwo bavuga inama nk-uru y’ubucamanza, FPR niyo ihitamo abajyamo.” Undi we yagize ati:“Ni ibi-he bibi cyane u Rwanda rwinjiyemo mu rwego rw’ubutabera. Nta handi ndabi-bona ku isi. Ubutabera ubu bubaye politiki.” Ni benshi batishimiye ziriya mpinduka, cyane cyane ingingo zijy-anye no kugenera manda abacamanza. Ku ngingo yo kudakurikirana Perezida amaze kuvaho, benshi basanga ari ikiba-zo gikomeye kuko ukurikije imbaraga Perezida aba afite, ntawatinyuka ku-mukurikirana ndetse n’abagombye ku-bikora akaba ariwe ubashyiraho bakaba batamutinyuka. Umunyapolitiki umwe ukomoka mu ishyaka rya PSD, was-abye ko atatangazwa kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati: “N’ubu kuba bene ziriya ngingo zemejwe n’inteko ni ukubera gutinya Kagame kuko bigaragara ko ariwe uzikeneye, ubwabyo akaba ari ikimenyetso cyuko akiri ku butegetsi ntawamuhangara mu nzego zose uretse n’abaturage.” Uko abanyamategeko n’abandi ba-kurikiranira hafi bakomeza kwinubira izo ngingo ebyiri, ni nako abaturage muri rusange bibaza impamvu abade-pite batasabye ko bene iryo vugururwa rikomeye rituma hafi kimwe cya kane cy’itegeko nshinga rivugururwa. Icyifuzo cya benshi mu bo Umuseso wavuganye nabo ni uko bene ziriya mp-induka zagombye kubazwa abaturage itegeko rikemezwa bushya.

Charles B. Kabonero

►Abanyamategeko ntibishimiye ko abacamanza n’abashinjacyaha bagiye kugenerwa manda

►Abadepite bavuguruye ingingo 50 zose z’itegeko nshinga abaturage batabajijwe

Karugarama aracyingira ikibaba Kagame n'abazamusimbura

Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza

Kalibata yirukanye Umunyarwanda mu gihugu cye

Igitutu cya Vatican cyatumye RDF yemera ibyaha byakozwe mu ntambara

Intagondwa zivuagnye ing-abo za RDF muri Darfur

Umucamanza wa ICJ ar-ashaka guta muri yombi Perezida Bashir kubera Jenoside ya Darfur

Gahunda y'UBUDEHE yegukanye igikombe mpu-zamahanga

Urup. �No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Igitekerezo

IBIMBABAZAna Charles B. KABONERO

Ese ninde wababwiye ko Kabera Assiel yari mukuru wanjye? Ni uko mumu-kindura amanywa ava, ngo bizace

iyo byagaciye…” Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu ndirimo, umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa RDF, Thomas Sankara yise; “Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe.” Nyuma yo kumva iyo ndirimbo ya Sankara, biragoye kwiyumvisa ko hari ingoma y’u Rwanda itazasiga (mu mateka yayo) indirimo z’agahinda-indirimbo zivuga ubugome, urwango n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abategetsi. Thomas Sankara, umusirikare w’inkotanyi wari ufite ipeti rya ‘Staff Sergent’, ubu akaba ari mu buhungiro, yasohoye indirimo, ituma umuntu yibaza byinshi ku Rwanda, inatuma abanyarwanda barushaho kwiheba. Muri iyo ndirimo, Sankara, aributsa impfu zikomeye z’abantu (harimo abanyapolitiki n’abasirikare) bishwe mu buryo budasobanutse cyane cyane nyuma y’intambara ku butegetsi bwa Kagame-harimo uwahoze ari umujyanama wa Perezida, Assiel Kabera ndetse na Majoro Alex Ruzindana,

Sankara ati; “Ninde wababwiye ko Kabera Assiel ari mukuru wanjye…?”

umusirikare wishwe mu mwaka wa 2002. “...ese ni iki cyababwiye yuko Ruzindana, nawe ari inshuti yanjye? Twasangiraga akabisi n’agahiye...none munsize iheruheru, none nanjye murashaka no kunyica.” Aho Sankara aravuga kuri nyakwigendera Majoro Alex Ruzindana, umusirikare urupfu rwe rwavugishije abanyarwanda byinshi ku bwicanyi mu Rwanda. Thomas Sankara, mbere yo guhunga, yarafunzwe, ahanini azira umuvugo yahimbye avuga ibitagenda mu gihugu, aza gucika umunyururu, arahunga. Sankara, mu ndirimbo ye avuga kuri Rwigema Gisa, amwita ‘umutabazi udasimburwa’, ubundi akagira ati; “Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe…nzababuza kububera umushumba…nzahora urwango mwabikoranye…nzabaziza n’ubugome mwabicishije”.Uwo muhanzi w’umusirikare, akomeza avuga uburyo mu Rwanda, intwari ari abahekuye igihugu, intwari nyazo zikaba zararubuzemo ijambo, igitekerezo usangana n’abandi banyarwanda iyo bavuga ku kibazo cyo gushyira abantu bakekwaho jenoside mu butegetsi n’imyanya ya politiki.

Indirimbo ya Sankara igaragaza ibitekerezo biri mu mitwe y’abanyarwanda bakwifuje kuvuga, bikagibwaho impaka, ariko bidashoboka mu Rwanda, kuko nta bwisanzure buhari. Hano, simvuga ibijyanye na jenoside, ahubwo ndavuga cyane cyane iyicwa ry’abantu nka Assiel Kabera, Alex Ruzindana, n’ibindi. Mbere yo gufungwa no guhunga, Sankara ari mu bantu bagerageje kuvugira mu gihugu-kuvuga ibitagenda, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku mugaragaro, mu mivugo, indirimbo n’ibindi, ariko nyine ku mpamvu z’uko ubutegetsi bwa FPR butari bwiteguye kwihanganira ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, Sankara yisanze mu gihome, ubu akaba ari mu buhungiro. Ikimenyetso cy’uko uburyo abantu nka Sankara, Ben Rutabana, n’abandi bafashwemo ari intandaro y’ubwoba abanyarwanda bahorana, ni uko imfu z’abantu nka Kabera, Ruzindana n’abandi benshi, ntawe ukizivugaho, uretse nyine mu ndirimo z’abo, nabo bamaze guhunga. Mu gihe gishize Umuseso wanditse inkuru ku iyicwa rya Kabera n’uburyo iperereza Perezida Kagame yari yarasezeranyije ritakozwe. Imaze gusohoka, abanyamakuru

bayanditse; Charles Kabonero na Mugisha Furaha, baterwa ubwoba bikomeye, n’izindi ngorane ntiriwe mvuga zibageraho. Mu Rwanda, iyo ubutegetsi buhakana ko abantu batatewe ubwoba, ibikorwa nk’ibyo byakorewe abantu nka Sankara, Rutabana, barabyibuka?Ingaruka zabyo bazitekerezaho? Ngarutse ku nteruro yanjye ya mbere se, mu by’ukuri,hari ingoma mu Rwanda itazasiga indirimo z’agahinda nk’izo za Sankara? Indirimo zo mu gihe cy’icyunamo zibutsa ububi bw’ingoma ya Habyarimana, none ku ya Kagame, ba Sankara batangiye, FPR ikigera ku butegetsi-birababaje!

Ikimenyane n’amanyanga mu itangwa ry’amasoko muri Civil Aviation Authority

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso aravuga ko urwego rushinzwe iby’indege za gisivile mu

Rwanda (Civil Aviation Authority) rwatanze isoko ry’amafaranga miliyoni magana ane (400.000.000 Frw) mu buryo budakurikije amategeko. Iryo soko ni iryo gusimbura igikoresho bita lug-gage dispenser, kivana imizigo aho binjirira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, kiyijyana aho ipangirwa mu ndege.Amakuru Umuseso ukesha bamwe mu bantu bakora ku kibuga cy’indege cya Kanombe ariko badutakambiye ko tudashyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano w’akazi kabo, avuga ko iryo soko ryahawe John Museminari, umugabo wa Minisitiri w’umubanyi n’amahanga Rosemary Museminari, hakoreshe-jwe ikimenyane, bidaciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko cyitwa Rwanda Public Procurements Authority. Iki kigo kikaba cyarahoze cyitwa National Tender Board.Umwe muri abo bakozi ba Civil Aviation Authority twavuganye yongeyeho ati: “Usibye no kuba iryo soko ritaraciye muri Rwanda Public Procurement Authority, nta n’ubwo ryaciye no muri komite interne/ internal committee ya CAA ishinzwe amasoko.”Ayo makuru kandi akomeza avuga ko ikiguzi cy’icyo cyuma cyazamuwe cyane (inflated price) ndetse ko bitari na ngombwa kugura igishyashya kuko icyari kiriho cyashoboraga gusanwa, nti-hatangwe akayabo kangana gatyo. Undi mukozi uzobereye iby’icyo gikoresho yagize ati: “Aho kugira ngo bagure icyuma gishya kandi ku gici-

ro cyo hejuru bikabije, bari gusana igisanzwe ku mafaranga make. Niyo biba kugura igishyashya, amafaranga miliyoni ijana (Frw100.000.000) arahagije kukibona.”Iryo soko rikaba ryaratanzwe igihe Major Joshua Mbaraga yari agikuriye Civil Aviation Authority, ubu akaba yarasimbuwe na Lt. Col. Richard Masozera.

Nta makosa nakoze- Maj. Joshua MbaragaMajor Joshua Mbaraga ariko we avuga ko nta makosa yabaye mu itangwa ry’iryo soko, ndetse ko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority.Avugana n’Umuseso, Mbaraga yagize ati: “Nta makosa nakoze. Iryo soko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority.”Gusa, ntacyo Joshua Mbaraga yigeze adutangariza ku kibazo cyuko agaciro cy’icyo gikoresho kaza-muwe bikabije (inflated price) ndetse n’impamvu byabaye ngombwa ko hagurwa ikindi. Umuseso wabajije Joshua Mbaraga gihamya yuko iryo soko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority, asubiza Umuseso ko ibyo wabibaza uwamusimbuye, Lt Col Richard Masozera.

Ayo makuru ntayo mfite- Lt Col MasozeraLt Col Richard Masozera we yatangarije Umuseso ko ayo makuru ntayo afite kandi atari no mu gi-hugu.Avugana n’Umuseso kuwa 09 Kamena 2008, Masozera yagize ati: “Ayo makuru ntayo mfite.

RIP: Maj. Alex Ruzindana

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. � Isesengura

Ku isi hose, mu buzi-ma bw’igihugu, uretse abaturage, umutungo

n’ibindi, habamo inzego ny-inshi, abayobozi benshi ibigo n’ibindi bituma igihugu kibaho gikora imirimo inyuranye, ha-fatwa n’ibyemezo, ibikomeye n’ibyoroshye. Hari inzego ziko-meye, iziciriritse, n’izisanzwe. Ariko, muri ubwo buzima bw’igihugu, habamo abantu umuntu yavuga ko bakomeye, baba bari inyuma y’ibyemezo by-inshi bifatwa. Mu Rwanda bene abo ni bande? Ni bantu ki bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda? Mu numero eshatu zikurikira, 305, 306 na 307), ikinyamakuru Umuseso kirabagezaho abantu 50, bakomeye mu Rwanda, baza ku isonga mu bafata ibyemezo bikomeye, kuko aribo bagize ip-fundo ry’ingoma iriho. Muri abo, harimo abazwi cyane, abatazwi bitewe n’akazi bakora, abashob-ora kumvikana nk’abantu ba-sanzwe (ku banyarwanda) ariko ukurikije imbaraga bafite mu kazi, baza kuri uru rutonde;

1- Perezida Paul KagameKu mwanya wa mbere, haza Perezida Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’uRwanda, akaba Perezida w’ishyaka riri ku buteget-si, RPF ndetse nkuko bizwi akaba n’Umugaba w’ingabo (RDF) w’ikirenga. Mu gihe hari ibihugu usanga Perezida w’igihugu atege-ka ariko ahanini ibyemezo byinshi bifatwa n’abandi bambari be, ito-hoza Umuseso wakoze rigaragaza neza ko Kagame ari umuperezida ukurikiranira hafi ibibera mu gi-hugu ayobora, ibyemezo byinshi bikomeye bifatwa bikaba bimu-turukaho cyangwa se bikamun-yuzwaho. Afite mbaraga nyinshi mu gihugu n’ishyaka ayobora, ku buryo mu ishyaka ho, usanga ib-yemezo byinshi bifatirwamo ari we ubifata, abandi bakabitangaza gusa. Nkuko ayoboye izo nzego-ur-wego nyubahiriza-tegeko na RPF, muri byinshi, usanga anayoboye abarimo mu gufata ibyemezo.

2- Lt. Col. Dr, Emmanuel NdahiroKu mwanya wa kabiri, ito-hoza ry’Umuseso rigaragaza ko hakurikiraho, umusirikare w’ipeti rya Liyetona Koloneri, akaba n’umuganga, Dogiteri Emmanuel Ndahiro. Imbaraga uyu mugabo uyobora ishami ri-kuriye inzego z’umutekano mu gihugu (NSS), afite n’ikimenyetso gikomeye cy’uko uRwanda ari

Abantu 50 bakomeye mu Rwanda

igihugu gishingira ahanini ku mbaraga z’igisirikare (military strength). Yamaze igihe kirekire ari Umujyanama wa Kagame ku by’umutekano, ariko n’ubwo afite ipeti ridakanganye ukurikije aban-di, aza ku mwanya wa kabiri mu bantu bafata ibyemezo mu buzi-ma bunyuranye bw’igihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu nzego z’umutekano, gutanga imirimo, politiki muri rusange, ububanyi

n’amahanga n’ibindi.

3- Gen. James Kabarebe: Ku mwanya wa gatatu, haza Jenerali James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF. Uyu musirikare wazamutse igitaraganya nyuma y’intambara, kugeza uyu munsi ari mu bantu batatu batinyitse mu gihugu mu buzima bwacyo bwose kuko ari mu bafata ibyemezo cyane mu rwego rwa gisirikare (urwego rwubahwa cyane mu Rwanda), politiki, umutekano n’ibindi.

4- James Musoni:Mu gihe abantu batatu ba mbere bose ari abasirikare, babiri ba-kurikiye Kagame akaba ari abantu bamaze igihe hafi ye (kuva mu ntambara yo kubohoza u Rwanda mu 1990), ku mwanya wa kane ubu haza Minisitiri w’Imari, James Musoni. Uyu mugabo, ntiyakome-jwe n’ubu ntakomejwe no kuba Minisitiri wa Minisiteri ikomeye y’imari, kuko imbaraga afite mu ishyaka riri ku butegetsi azima-ranye igihe, kuva aho, yagiriwe icyizere cyo kuba umujyanama wihariye wa Kagame, muri RPF. Kimwe na James Kabarebe, yaza-mutse igitaraganya nkuko twagiye tubigarukaho ava ku buyobozi bwo hasi muri minisiteri y’urubyiruko, nyuma y’igihe gito akaba ari minisitiri w’imari n’igenamigambi, umwanya wari ufitwe na Donald Kaberuka, ubu uyobora banki nya-furika itsura amajyambere (ADB).

Muri FPR nk’ishyaka, nyuma ya Kagame, niwe munyembaraga ukurikiraho. Kugeza ubu, muri FPR, abakurikiranira hafi ibiyib-eramo, bemeza ko afata ibyemezo byinshi, kandi bikomeye kurusha umunyamabanga mukuru wayo. Uretse mu miyoborere, imbaraga ze zishingiye ku kuba ariwe ugen-zura ikigega cya FPR (kirimo imitungo ya Tri-star n’ibindi).

5- Janet Kagame;Uyu mufasha wa Perezida Kagame aza ku mwanya wa gatanu. Ari mu bantu, benshi bemeza ko iyo uri ku ruhande rwe (agushyigikiye), wa-hangarwa na bake muri iki gihugu. Mu kugereranya imbaraga abafa-sha ba ba Perezida muri Afurika bafite, Janet Kagame ahabwa amanota menshi n’abakurikiranira hafi politiki y’uRwanda mu mizi. Kugeza ubu nubwo agaragara gusa mu bijyanye no kurwanya SIDA no kwita ku mpfubyi n’abana, im-baraga ze zinumvikana muri poli-tiki n’ubundi buzima bw’igihugu.

6- Gen. Jack Nziza;Uyu mugabo nubwo umuntu ya-vuga ko imbagara ze zagabanutse ukurikije uko yari akomeye mu myaka yashyize, akiri umuyobozi w’ishami ry’ubutasi (DMI) mu Rwanda, aracyari mu bantu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, cyangwa se bagishwa inama kuri bimwe cyane cyane mu rwego rwa politiki y’imbere mu gihugu. Jack Nziza, izina rye ntirishobora ku-bura mu bikorwa bya politiki biko-meye mu Rwanda nk’amatora, itangwa ry’imirimo ya politiki, iyirukanwa ry’abayobozi n’ibindi kuko ari umusirikare witabazwa cyane n’abanyapolitiki ba FPR mu gufata ibyemezo bya politiki. Afite uburambe muri urwo rwe-go. Mu busanzwe ubu ayobora urwego rwa politiki muri RDF.

7-Francois Ngarambe;

Uyu niwe wihishe inyuma y’icyo umunyamakuru umwe yigeze kwi-ta; “Iterabwoba rya Sekiritariya”. Ukurikije imvugo ikoreshwa cy-ane n’abanyamuryango n’abakada (cadres) ba FPR, mu Rwanda wagi-ra ngo hari sekiritariya (Secretariat) imwe gusa. Bimaze kumvikana neza ko iyo umuntu akubwiye ko afite gahunda kuri Sekiritariya, utamubaza ‘Secretariat’ iyo ariyo, uhita umenya ko yatumijwe na Mzee Francois Ngarambe cyang-wa undi muntu umuhagarariye. Ubivuga, abivugana akanyamune-za iyo abitezeho inkuru nziza cy-angwa ukabona yishisha, ubwoba ari bwose iyo azi ko yatanzwe. Icyo ni ikimenyetso cy’ububasha Ngarambe afite mu gihugu cy-ane cyane ko mu batinya uwo mugabo usangamo n’abayobozi n’abayoboke b’andi mashyaka. Kuri bamwe ariko, ngo aba yubahi-riza ibyemezo by’abandi bakomeye twavuze nka Perezida Kagame, James Musoni na Jack Nziza.

8- Mary Gahonzire; Ku mwanya wa munani, ni umutegarugori, Mary Gahonzire, Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu. Muri Polisi, aza ku mwanya wa mbere, mu rwego rw’umutekano muri rusange, akaba ari mu bantu batanu ba mbere bako-meye mu gufata ibyemezo, ari nayo mpamvu aza mu bantu umunani ba mbere bakomeye mu gihugu.

9- Protais Musoni;Uyu mugabo wakomeje kuza-muka kuva ku mwanya wa Perefe wa Kibungo, akaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu anyuze mu kuyobora Umujyi wa Kigali, n’ubunyamabanga bwa Leta ku miyoborere myiza, niwe pfundo ry’imiyoborere ya buri munsi y’igihugu ku bijyanye n’inzego z’ubutegetsi zisanzwe. Ni nayo mpamvu kuri ba Meya, abayobozi b’imirenge, intore, n’abandi, afat-

wa nka visi-Perezida w’igihugu. Musoni hamwe n’abantu nka Jack Nziza (Nomero 6), nibo bagize im-iyoborere y’abasiviri mu Rwanda.

10- Tewonesite Mutsindashyaka;Uyu mugabo wamenyekanye cy-ane ayobora umujyi wa Kigali, ubu akaba ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, aza ku mwanya wa cumi mu bagishwa inama mu gufata ibye-mezo mu gihugu. By’umwihariko, Mutsindashyaka aza ku isonga mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abacitse ku icumu n’ubuzima bwabo mu gihugu. Muri urwo rwego, aza ku isonga mu bantu Perezida Kagame ategaho ibi-tekerezo ku byemezo byafatwa. Ni umwe mu bayobozi, benshi batazi imbaraga afite n’icyizere afitiwe, ariko mu banyapoli-tiki, aho ahagera, harazwi cyane.

11- Chrysologue Karangwa: Kubera urwego akuriye rw’amatora, Mzee Karangwa, wahoze ayob-ora ikigo cy’igihugu gidhinzwe bushakashatsi n’ikoranabuhanga, IRST, nyuma akayobora Kaminuza y’u Rwanda (UNR) ndetse na KIST, yagize imbaraga nyinshi muri FPR kuko abika amabanga men-shi. Karangwa ubu yaninjiye mu bantu 20, bagize komite y’igihugu ya FPR, anayobora komisiyo mu ishyaka riri ku butegetsi. Ubu nawe ari mu bantu bafite ububasha buko-meye mu ishyaka no mu gihugu.

12- Gen. Fred Ibingira; Uyu musirikare uzwi cyane, mu buryo benshi batazi afite ububasha n’imbaraga muri politiki cyane cy-ane mu mujyi wa Kigali. Kubera ko mu Rwanda umutekano ushy-irwa imbere muri byinshi, Ibingira ari mu bantu badasigwa inyuma

kkkkkKomeza p9►

Paul Kagame Emmanuel Ndahiro James Kabarebe James Musoni Janet Kagame Jack Nziza Francois Ngarambe Mary Gahonzire

Urup. �No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Abantu 50 bakomeye mu RwandaIsesengura

igihe hafatwa ibyemezo bikomeye muri politiki, itangwa ry’imirimo n’ibindi. Mu Mujyi wa Kigali, bamwe bamufata nk’umujyanama ukomeye wa Kirabo Aisa, uy-obora umujyi cyane cyane mu birebana no gupanga gahun-da z’abatuye umujyi. Mu bihe bikomeye nk’amatora, usanga yitabazwa kurusha n’abagombye kuba babifite mu nshingano.

13- Sekoko Hatari;Ni izina bamwe bumvise vuba. Kuri bamwe, ni umucuruzi ukize gusa, ariko abakurikiranira hafi bazi neza ko bitewe n’umutungo munini n’imari acunga mu bu-curuzi bufite isano ya hafi cyane n’ibukuru na FPR, Hatari Sekoko ni umwe mu bantu bakomeye mu Rwanda mu rwego rw’umutungo. Sosiyete ye ya Doyelcy, niyo ya-hawe ikibanza cy’ahahoze gare y’amamodoka yatwaraga ibihum-bi by’abaturage muri Kigali. Ari mu banyamigabane ba mbere ba RIG, akaba aza no ku isonga mu bashomari barimo gushora imari nyinshi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Nkuko nabivuze ariko gucunga no gushora iyo mari ku mazina ye bigaragara ko ari icyizere yagiriwe n’ibuku-ru, bimuhesha agaciro n’im-baraga ziremereye mu gihugu.

14- John Mirenge; FPR ni ishyaka rikize cyane nkuko Perezida Kagame aherutse kubi-tangaza. Umutungo wayo mwin-shi ubu uri mu bigo bibiri aribyo; Tri-star na Prime Holdings. Mu icungwa ry’uwo mutungo harimo n’amabanga menshi. Mirenge, ubu uyobora ikigo cya Electrogaz, aho niho icyizere cye kizira. Ari mu bantu baza ku isonga mu gucunga ibya FPR (Prime Holdings). Mbere yaho nabwo, yahoze ahagarariye imigabane yitwa iy’uRwanda muri MTN Rwandacell, mu yandi magambo ahagarariye inyungu

za FPR kuko iyo migabane y’u Rwanda muri MTN ari iya sosi-yete yabo ya Tri-star. Mirenge rero kubera izo nshigano agirir-wamo icyizere, amaze kuba umwe

mu bantu bakomeye ibukuru no mu byemezo bifatwa akaba afitemo ijambo kurusha benshi.

15- Tribert Rujugiro;

Uyu nawe ni umunyemari uzwi cya-ne mu gihugu. Kubera amafaranga afite, ishoramari afite mu Rwanda n’ibindi, Rujugiro ni umwe mu ba-nyamuryango ba FPR bakomeye,

Birakomeza mu nomero y’ubutaha..

Ushaka kutwandikira aduha ibitekerezo, yakwandika kuri;

[email protected]

Mu mwaka ushize, umu-ryango nyamerika ukuri-kiranira hafi iby’ihinda-

gurika ry’ikirere watangaje ko mu Rwanda hazaba inzara mu mpera z’umwaka ushize ndetse no mugice cya mbere cy’uyu mwaka, cyane cyane mu burengerazuba, iburasira-zuba ndetse n’amajyepfo.Uwo muryango, witwa Famine Early warning Systems, watangaje ko ahanini ibyo bizaterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa mu Rwanda, biza-tuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka.Kuwa 17 Nzeri 2007, Umuseso wabajije Anastase Murekezi, wari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, uko abona ibyo byatangajwe na Famine Early Warning Systems, ariko ntiyagira icyo atubwira.Kugeza ubu ariko, ikigaragara ni uko ibyo uwo muryango watangaje by-abaye impamo, ikibazo kikaba kwiba-za impamvu Leta itafashe ingamba hakiri kare kuko yari yaraburiwe.Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa na essence riravugisha abanyarwanda menshi, birimo no gutabaza Leta ko yabarinda abacuruzi bavuga ko baza-mura ibiciro uko bishakiye. Itohoza ry’ikinyamakuru Umuseso ryasanze ibiciro by’ibiribwa hafi ya byose byaruriye bikabije kuva mu ntan-giriro z’uyu mwaka, mu gihe ibindi biciro nka essence byikubye kabiri uko byaguraga mu mwaka ushize.Mu masoko atandukanye Umuseso wasuye, mu gihe abagurisha ibiri-bwa bo barira bavuga ko nta nyungu babona, benshi mu baguzi bo bara-

Izamuka ry’ibiciro:

Abaturage baratabaza Leta●Famine Early Warning Systems yabitangaje mu mwa-ka ushize, ariko Leta ntiyafata ingambavuga ko nta bushobozi bafite bwo gu-hangana n’ibiciro muri ayo masoko.Akinkamiye Epiphanie, ni umwe mu baguzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kicukiro aje guhaha kuwa 06 Kamena 2008. Mu kiganiro twagiranye, yadu-tangarije ko ibiciro by’ibiribwa big-eze aho binanira abaguzi, yongeraho ati: “Niba nta gikozwe, nkurikije uko ibiciro bizamuka uko bwije n’uko bucyeye, imbabura nzayimanika.”Nkuko abacuruzi bo muri iryo soko babitangarije Umuseso, ikilo cy’inyama cyavuye ku mafaranga 1200 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafaranga 1500, ikilo cy’ibirayi cyavuye ku mafaranga 95 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafar-anga 110, ikilo cy’umuceri cyavuye ku mafaranga 500 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafaranga 700, ikilo cy’umunyu cyavuye ku mafar-anga 260 ubu kigaba kigura 300 naho ikilo cy’ifu y’imyumbati cyavuye ku mafaranga 150 ubu kikaba kigura 200.Si ibyo gusa, nkuko abo bacuruzi ba-komeje babidutangariza, ilitiro y’ubuto yavuye ku mafaranga 1000 ubu ikaba igura amafaranga 1200 naho ikilo cy’isukari kikaba cyaravuye ku mafa-ranga 600 ubu kikaba kigeze kuri 800.Enoch Mwitirehe nawe ni umwe mu baguzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kicukiro. We yatangarije Umuseso ko izamuka ry’ibiciro ry-

atumye umuryango we uhitamo kurya kabiri ku munsi mu gihe mbere baryaga gatatu ku munsi. Yakomeje yongeraho ati: “Nubwo Leta yavanye-ho imisoro ku biribwa byose bihing-wa mu Rwanda kandi bigacururizwa mu Rwanda, ntacyo byatanze kuko ibiciro bikiri hejuru cyane.” Asoza asaba Leta kugira icyo ikora, ibiciro bikamanuka, usibye ko atabwiye Umuseso icyo yumva Leta yakora.Ernestine Uwase nawe ni umu-guzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kabeza kuwa 07 kamena 2008. Amaganya ye ntaho atandukaniye n’ay’abo twasanze mu isoko rya Kicukiro. Akarusho ke ni uko we ye-meza ko abacuruzi buriza ibiciro uko bishakiye. Yagize ati: “I Gisenyi, aga-fuko k’ibirayi k’ibilo mirongo itanu ntabwo kagura amafaranga arenze 2500 mu gihe mu mujyi kagura 5500, reba nawe ikinyuranyo cy’amafaranga 3000. Ubu se ibigo bya Leta bishinzwe kurengera abaguzi nka RURA bikora iki mu gihe abaturage bakomeje kwi-girizwaho nkana?” Yakomeje asaba Leta ko yatabara abaguzi, ibuza abacu-ruzi kuzamura ibiciro uko bishakiye.Umwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kabeza ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye, we asanga abaguzi bavuga ibyo batazi, akaba yemeza ko nubwo abaguzi barira ayo kwarika ko bahendwa, abacuruzi

nabo nta nyungu bavanamo. Aganira n’Umuseso kuwa 07 Kamena 2008, yagize ati: “Hari impamvu ebyiri ituma ibiciro bizamuka. Iya mbere ni izamuka ry’ibiciro bya petrol bi-tuma ingendo zihenda. Iya kabiri ni umusaruro muke. Twe ibiciro dushy-iraho tubyumvikana na Leta, ntabwo dushyiraho ibiciro uko twishakiye kose ahubwo natwe nta nyungu tu-bonamo.” No mu yandi masoko atan-dukanye Umuseso wasuye nk’isoko rya Kimisagara, naho ni uko bimeze.

Essence yo yikubye kabiriItohoza ry’ikinyamakuru Umuseso ry-asanze ibiciro by’ibikomoka kuri pe-teroli byo byarikubye kabiri ku isoko mpuzamahanga. Mu mwaka ushize, Barrel imwe (litiro 117) ubu iragura am-adolari 135 (hafi Frw70.000), inshuro ebyiri uko yaguraga mu mwaka ushize.Mu Rwanda, litiro ya peteroli na ma-zutu ubu igeze ku mafaranga 892, mu gihe yaguraga amafaranga 799 mu kwezi gushize. Kerosene yo yavuye ku mafaranga 721 ubu ikaba igura amafaranga 814. Ku wa 06 Kamena 2008, Leta y’u Rwanda yafashe icy-emezo cyo gukuraho imisoro yose y’ibikomoka kuri Peteroli ariko ntab-wo byatumye ibyo biciro bigabanuka.

Didas M. Gasana

byashimangiwe n’uko FPR yanze kumwitesha, akaba yarinjijwe mu bayobozi bakuru ba FPR (aba-gize komite y’ishyaka ku rwego rw’igihugu-NEC), mu mpera z’umwaka wa 2006. Imari ni ki-mwe mu bintu bituma FPR iko-mera kandi ikomeje kubakiraho ingufu, bityo abantu nka Rujugiro bahakura imbaraga batanga umu-sanzu munini mu ishyaka no mu bundi buryo, bahavana imbaraga zikomeye, bakagishwa inama mu gufata ibyemezo bikomeye muri urwo rwego, ndetse n’amabanga.

Paul Kagame Emmanuel Ndahiro James Kabarebe James Musoni Janet Kagame Jack Nziza Francois Ngarambe Mary Gahonzire

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. 10Amakuru

Bwana Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUSESO.Bibayengombwa kubandikira.

Mbitewe n’inyandiko “VOA na BBC: Impamvu abaturage ba-bakunda, ubutegetsi bukabarwanya” (UMUSESO No 303, yo ku wa 22-28 Mata 2008 p. 9) Muri iyo nyandiko, hari ibyamvuzwe-ho, hakaba ni ikibazo cy’imyandikire, kirimo n’uko nyirayo atashatse ku-menyekana. Kudashaka gushyira izina ku nyandiko ifashe igice cyose cy’urupapuro rwa A3, nta n’ifoto, bifite impamvu. Natekereje ko uwayanditse atari umunyamakuru ahubwo ari umucengeza matwara (propagandist), bityo akanga ko izina rye rihuzwa n’ibitekerezo bi-gayitse. Nafashe umwanya wo ku-bisoma, kubisobanukirwa noku-bisesengura, kuko inyandiko nk’iyi isobanyiriza itangazamakuru.

Ibyamvuzweho

Umwanditsi yashatse kugaragaza ko amaradiyo ya VOA na BBC adakwiye kubazwa ibijyanye no guha urubuga abajenosideri n’abahakana bakanap-fobya jenoside. Kugirango umwanditsi yerekane ko ayo maradiyo arengana, akavuga ko no mu Rwanda hari aba-haye urubuga abajenosideri ariko ntibabibazwe. Yantanzeho urugero rw’abahaye urubuga abahakana jeno-side, aribo Matata Joseph na Mushayidi Deo. Uyu mucengezamatwara yemeje ko koko abo bantu bahakana cyangwa bapfobya jenoside. Ni byiza, kuko ntacyo yabeshye. Ni ukuvuga ngo azi Matata na Mushayidi. Aho dutandu-kanira ni uko atabagayira ibyo bakora, ahubwo akamamaza ababaha urubuga. N’ubwo koko naganiriye nabo, uko ibiganiro byagenze n’uko byarangiye ntacyo yabivuzeho kandi ari ngom-bwa. Navugiye mu ruhame nsobanura impamvu badakwiye guhabwa ijambo. Natangarije Muruhame impamvu nem-eye kuvugana n’abantu nka Matata. Nemeye kwihangana ngo abumva icyo kiganiro bamenye neza abo bantu, bina-tume bibaza impamvu abanyamakuru b’abanyarwanda bakorera amaradiyo nka BBC-Gahuzamiryango na VOA, batagira isoni zo gutambutsa amajwi n’ibitekerezo by’abantu bakwiza ur-wango mu nsakazamajwi. Ibyo nashak-aga nabigezeho, kuko abakurikiye ibyo biganiro bamenye icyo abo bantu bahatse. Nyuma y’icyo kiganiro nagi-ranye na Matata, nkamuca kuvugira Muruhame, byasubukuye ikibazo cya BBC Gahuzamiryango, n’uyiyobora ubu, MUGENZI Ally Yusufu. Ibiganiro byabaye intandaro y’inyandiko mbahereye kopi, ngo mwumve neza ko ndi umuturage, ariko utabarirwa mubihanganira ibitekerezo biroga abantu. Izo nyandiko ni amabaruwa nandikiye MUGENZI, n’iyo nandiki-

ye abayobozi ba ORINFOR na Radio 10. Ibaruwa nandikiye ORINFOR na Radio 10, nayimenyesheje SENA y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kur-wanya ingengabitekerezo ya jenoside. Muri iyo baruwa, nk’umunyamakuru nshima ko Radiyo BBC “igira amaku-ru meza idutangariza kubera ubush-obozi n’ubwisanzure bwo kuyatara no kuyatangaza”. Sinibanze ku gusesen-gura amakuru meza iyo radiyo itan-gaza, kuko bisanzwe mu nshingano zayo. Ikibazo cyatumye nandika ni ibiganiro n’amakuru bagira yan-duza ubwenge akanarwaza imitima. Abo nandikiye nabasabye kwibutsa abayobora BBC akamaro ko “kugira ubwisanzure bugira umupaka” kugira ngo abenyegeza “urwango rwatugejeje kw’irimburabwoko” babuzwe ubwisan-zure. Nashoje mbasaba ko ibyemezo bikaze “bikwiye kuba none, kuko by-agombye kuba byarakozwe ejo hash-ize”. Iyo nyandiko yasohotse mbere y’uyu MUSESO, mbageneye kopi.Itangazamakuru si ruhurura

Kuvuga ko abanyamakuru ba BBC na VOA “batinyuka” bagatambutsa ib-itekerezo by’ababa baragize uruhare muri jenoside cyangwa abayipfobya n’abayihakana ariryo tangazamakuru ni ugusebya uwo mwuga. Kwemeza ko “abaturage” batagaya ahubwo bishimira ikibi bagakunda abagikora, ni ikosa ridasanzwe n’igitutsi ku bantu bafite umutimanana. Gutinyuka, aha byari bikwiye kumvikana nko gukora ibidakwiye gukorwa. Uwabyanditse arabeshya abantu abahamagarira kuy-oboka iyo ngengabitekerezo. Hari aho avuga ko ntawukurikirana umun-yamakuru wahitishije ibitekerezo by’ubugome. Ngo “umunyamakuru siwe wabibazwa”.Umunyamakuru yi-gishwa cyangwa se atozwa kumenya vuba ibidakwiriye mu makuru atan-gaza. Ibiganiro byinshi n’amakuru ayo maradiyo ahitisha biba byateguwe. Cyane cyane ibiganiro. Umunyamakuru aba yagize igihe gihagije cyo gushun-gura ibidakwiriye agasigaza ibikwir-iye, cyangwa ibyo ashaka agasigaza ibyo adashaka. Ndetse rimwe ibifite akamaro akaba aribyo bivamo. Abo bakwiza ibitekerezo by’urwango baba bakeneye urubuga, bataruhawe ntabwo uburozi bubari mu mitwe bwakwira. Itangazamakuru ryiza, ni irigerageza uko rishoboye rigatara kanda rigatan-gaza amakuru menshi, mu mpande zose. Itangazamakuru ryiza ni iriv-uga ibitagenda rikavuga n’ibigenda. N’ubwo inkuru mbi iryohera abasomyi cyangwa abumva radiyo n’abareba tel-evisiyo, inkuru y’ibyiza byagezweho n’uburyo byagezweho ni inyigisho iba ikenewe. Umunyamakuru mwiza ni utabogama mu gihe ashaka inkuru iri ahari amakimbirane n’impaka. Yegera impande zose akararama. Ariko,

igihe cyose, umunyamakuru yir-inda kuba umuyoboro w’ibitekerezo byose yumvise, cyane cyane ibibi. Hari aho umunyamakuru agomba kubogama. Iyo bigeze mu kurwanya ikibi umunyamakuru agomba kubog-amira ku ruhande rw’abarwanya ikibi. Mu gihe hari ukurwanya je-noside n’ingengabitekerezo iyihem-bera, umunyamakuru ntiyajya hombi. Habaye kurwanya iterabwoba, umun-yamakuru nyawe ntashobora kwihand-agaza ngo avuge ko nta ruhande afite. Agomba kuba mu ba mbere bakangurira abantu kumenya ububi bw’ibyo bintu kugirango ingufu zo ku-birwanya ziboneke. Itangazamakuru rikaba umurongo wo kurwanya ikibi, no gushyigikira icyiza. Kubiba ur-wango no gushyigikira jenoside birarwanywa, bigahanwa. Ntabwo bishyigikirwa. MUGENZI Ally Yusuf usanzwe aha ijambo abantu cyangwa abahagarariye amashyirahamwe ap-fobya cyangwa yamamaza jenoside, azi ko ari bibi. Amakosa ayakora abizi. Abaturage Vs Abategetsi

Umutwe w’inyandiko ntabwo uvuga ko abaturage bakunda amaradiyo.Iyo urukundo ruba urw’amaradiyo hari kwandikwa “VOA na BBC:Impamvu abaturage ba[ya]kunda,ubutegetsi buka[ya]rwanya”. Yakoresheje amagambo “ba[ba]kunda”, na “buka[ba]rwanya”. Icy’ingenzi kuri we ni abanyamakuru bahitisha ibitekerezo ashaka, na ba nyirabyo. Umwanditsi ntiyitaye kuri ayo maradiyo. Icyo atekereza kandi ashyira imbere ni abantu abona ko aribo bahagarariye inyungu ze n’izo abo yita abaturage babangamiwe n’abategetsi.Uwanditse yaremye ibice bibiri bitajya bihura cy-angwa bitagomba guhura. Hari ubuhe-zanguni, abaturage ku ruhande rumwe, n’Abategetsi ku rundi. Uko yabigenje cyangwa uko yabigezeho ntabyereka-na ngo bisobanuke. Kugirango umuntu agere aho yandika avuga impamvu abantu (bamwe kandi bose) bakunda ikintu kimwe abandi bakacyanga kugeza ubwo bakirwanya, ni uko hari ubushakashatsi bwimbitse aba yakoze. Haba hakwiye kugaragazwa uburyo ibyo bice bibiri bidahuza, n’uburyo yabivumbuye cyangwa yageze kuri uwo mwanzuro. Iyo bitabaye ibyo, ni uko uwo muntu afata ibyo yemera, kandi asanga hari abo babihuje, akum-va ko isi ari we. Waba utari kimwe na we ukaba uri umwanzi.Umwanditsi yagaragaje ko hari igice kinyurwa n’amakuru n’ibiganiro by’ayo maradi-yo abiri. Ati: “...kuva kera ntibyigeze binyura benshi mu bategetsi b’i Kigali.” Akanavuga ko bigaragazwa n’abategetsi banyuranye. Ngo ariko akaba (amakuru y’ayo maradiyo) “...akunzwe cyane n’abanyarwanda.” Abishimangira avuga ngo kuba “aban-yarwanda” bazirikana isaha y’amakuru

y’ayo maradiyo andi akibagirana, bi-tuma abavuga ayo makuru mu kinyar-wanda “batarebana neza n’ubutegetsi.” Akongeraho ko mu yandi magambo “icyo abaturage bayashakaho” ari cyo “ubutegetsi buyaziza”. Ushobora gutekereza ko uwanditse yari mu cyo-gajuru kimwereka kimwohereza ibi-pimo by’ibyishimo n’iby’akababaro! Kubw’uyu mwanditsi, umuturage” ni nawe munyarwanda. Umutegetsi si umunyarwanda. Nko kwerekana ko bi-datangaje kubona abategetsi butifuriza icyiza umuturage/umunyarwanda. Ibyo abaturage bakunda ubutegetsi bukabyanga, ngo ni “amakuru ashy-ushye kandi asesenguye...politiki, ibiyiberamo, amakuru y’iwabo mu butegetsi, ubutabera,uburenganzira bwa muntu n’ibindi.” Uwanditse avuga ko ngo icyo abantu bakundira aya ma-radiyo, ari uko atinyuka, akavuga ibit-agenda, akanaha ijambo abantu bose (abategetsi n’abatavuga rumwe nabo). Ngo ibyo akaba ari yo nshingano y’umunyamakuru n’itangazamakuru akaba ariko rikorwa. Abaturage/abanyarwanda ngo bakundira ayo maradiyo gutinyuka, no “guha ijam-bo no kwisanzura mu bitekerezo kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.” Ngo ibyo akaba aribyo ayo maradiyo apfa “n’ubutegetsi bwa Kagame” uwandika avuga ko bwahisemo int-waro yo guca intege ayo maradiyo, “ko baha ijambo abajenosideri...abapfobya jenoside...” Aha icyo ashojerejeho, ni uko “abaturage” ari nabo “abatavuga rumwe n’ubutegetsi”. Bivuga ngo ubutegetsi yita ubwa Kagame buriho buhanganye n’uwitwa umuturage wese.Ashimangira igitekerezo cye avuga ko ari “bya bindi” bigerekwa ku muntu wese “uvuze ibidashimishije ubuteget-si.” Kuvuga ko hari abanyamakuru cyangwa abandi bantu bakwiye guku-

rikiranwaho jenoside cyangwa ko hari abakataje mu mugambi w’abapfobya n’abahakana jenoside, ngo ni “ibi-menyetso by’uburyo leta ya Kigali idashaka kwihanganira abavuga ibiny-uranye n’ibyo bemera, ishaka kweme-za abantu.”Nyuma y’ibi niho nageze nkumva ko umwanditsi w’iyi nkuru ari umucengeza matwara ndetse ko ari nacyo cyari igitekerezo cy’ingenzi yari afite. Ufite icyo agaya amatangazo amwe n’amwe ya BBC cyangwa VOA aba ari hamwe n’ubutegetsi, uyamira bunguri cyangwa uyakoresha muri politiki akabarirwa mubaturage/aban-yarwanda, cyangwa abantu. Kuli we abaturage bakunda abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kubw’uyu mwan-ditsi kuvuga ko hari abajenosideri n’abapfobya icyo cyaha, ni ibinyoma, bigatuma yerura akavuga ko ibyo ari urwitwazo rwo gucecekesha abanya-politiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Iyo ni imvugo usangana abajenosideri n’abashyigikiye iyo ngengabitekerezo. Ni ikintu kigezweho. Ibi biri mubyo nanditse nsobanuro amahano akorwa na radiyo BBC- Gahuzamiryango, bikaba biri no mu mvugo z’abantu bakwiza iyo ngengabitekerezo. Ikibitera, kandi nzagaragaza, ni uko bamwe muri abo banyamakuru bitwa ko bakundwa n’abaturage urutagira umupaka, bagize uruhare mu kwigi-sha urwango rwateguraga jenoside y’abatutsi mu 1994. Ikindi nzerekana ni uko hari imiryango n’abandi bantu bakwiriye hirya no hino ku isi, babiko-ra mu rwego rwo kurwana n’ikimwaro, no gukomeza gushyigikira no kwamamaza ubugome ku mugaragaro.

Ndahiro TomTel: 08302014

E-mail: [email protected]

Ibitekerezo bya Tom Ndahiro ku nyandiko y’Umuseso

Uzampamagare mu cyumweru gi-taha kuko ntari mu gihugu.” Umuseso ariko wongeye kumuhamagara nyuma y'icyumweru, telefoni ye igendanwa ntabwo yacagamwo. Kugeza tujya mw'icapiro, ntitwongeye gushobora kuvugana nawe.

Sinamenya niba ryaraciye muri RPPA- SeminegaUmuseso wavuganye na Augustus Seminega, umuyobozi mukuru wa Rwanda Public Procurements Authority, kuwa 25 Gicurasi 2008, umubaza niba koko iryo soko ry’akayabo ryarany-uze mu kigo ayoboye nkuko am-ategeko abiteganya, ariko adusubiza ko amasoko aca muri Rwanda Public

Procurements Authority ari menshi cyane ku buryo atamenya niba n’iryo soko ryaraciyemo cyangwa se ritaraci-yemo.Yongeraho ati: “Mwazaza kuri Rwanda Public Procurements Authority tukaba-fasha kureba niba iryo soko ryaraci-yemo cyangwa se niba ryaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.” Ibi ariko ntabwo Rwanda Public Procurements Authority yabyuba-hirije kuko Umuseso wagiyeyo kuwa 02 Kamena 2008 ndetse no kuwa 03 Kamena 2008 ariko abakozi baho bavuga ko umuyobozi wabo ari mu nama ataboneka. Nta mukozi waho wabashije guha Umuseso ibisobanuro washakaga

Didas M. Gasana

Ikimenyane n’amanyanga mu itangwa ry’amasoko muri Civil Aviation AuthorityBikurikira urup. 7

Urubuga rw'Abasomyi

Urup. 11

Nkuko bimenyerewe muri uru Rwanda iyo umuteget-si avanywe ku buyobozi

asimbwuzwa undi uzanye am-atwara n’amabwiriza mashya. Yamara gushyikirizwa ubuyobozi agashyiraho ibye, ibyakozwe na mugenzi we bigahindagurwa kaka-hava ukagira ngo ntiyabikoze mu nyungu z’igihugu. Na none usanga wa muyobozi wa mbere yarahinduranywe n’abari abajyanama be n’abandi bakor-anaga maze ugasanga abaturage ba-giranye amasezerano n’ubuyobozi bwacyuye igihe bajujubijwe nkana n’ubuyobozi bushya, buri wese agasigara yibaza niba hari icyo am-ategeko avuze cyangwa niba uwo muyobozi mushya we ataba azi aka-maro k’ayo masezerano kuko nta mategeko amureba.Urugero rwa hafi rukaba ari urwa Bwana Mutsindashyaka Théoneste wahoze ayobora umujyi wa Kigali akaza gusimburwa na Madame Aisa Kirabo Kakira. Mutsindashyaka Théoneste akaba yarahinduye by-inshi muri uyu mujyi mu miturire, ibirebana n’amamoto akora taxi, imyambaro y’abacuruza za tuvu-gane, guca akajagari, mu buryo bwo kugaragaza isuku y’umujyi

Vision 2020 ya Mutsindashyaka n’ iya Kirabo ntibivuga rumwe

►Koko ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye ubwatsi nibwo buhagwa ►Abubakiwe na Mutsinashyaka, Kirabo abirukanye atabahaye n’impamba bakaba batangiye kuyatamo kuko ubuyobozi bushya burimo kuyaku-bura hatitawe ku mategeko, ku gaciro k’ayo makiosque, imibereho ya banyirayo ndetse n’amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bwacyuye igihe. Rumwe mu ngero nyinshi umuseso wakurikiranye, ni urw’ amakiosque atatu yari mu Kiyovu, haruguru y’umuhanda umanuka Peyaje. Ayo makiosque akaba yari aya ba Bwana MURINDAHABI J. Damascène , RWIGARA Assinapol na SAFARI Alex. Nkuko amasezerano bagi-ranye n’umujyi wa Kigali uhaga-rariwe na Bwana Mutsindashyaka Théoneste abigaragaza, ba nyiri ayo makiosques bagiranye amasezerano y’agateganyo talikiya 16/07/2004. Aya masezerano bakaba barayagi-ranye kuri iyo tariki yavuzwe ha-ruguru ariko bakaba barahawe ayo makiosque ku italiki 03/3/2005. Ingingo ya kabiri ikaba ivuga ngo:

07/10/2007, mu ibaruhwa ban-dikiwe n’umuyobozi w‘Akarere ka Nyarugenge, abitegetswe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali .Bahise bihutira kuwandikira bawu-saba ko amasezerano bagiranye yakwubahirizwa, hanyuma kuva icyo gihe bakaba nta gisubizo ba-hawe, nta n’icyo bigeze bakorerwa cyangwa bamenyeshwa. Nyuma ku wa 19/06/2008 bashidutse ush-inzwe gukuraho ayo makiosques abahagaze hejuru nta n’integuza kuko yababwiye ko nibatayakuraho we agaruka kuyikuriraho mu gi-tondo ku munsi ukurikiye. Mu gihe barimo gushaka uko barenganurwa ,Akarere ka Nyarugenge kahise kamwoherezanya n’abapolisi bara-basohora, bagatangira gupakira ibintu byabo batanabajijwe uko by-anganaga cyangwa amafaranga bari bamaze gucuruza, ibintu byabo bi-pakirwa nk’ibya ba bandi bacuruza mu muhanda ku gataro birengagije ingingo ya kabiri n’iya gatatu bya-vuze haruguru. Ibintu byabo byat-wawe ahantu bataramenya na n’ubu, kiosques inzogera zihita zirenga.Mu kiganiro umunyamakuru yabashije kugirana n’ubunganira (avoka) Ntigurirwa Francois asohoka aho Umuvunyi mukuru akorera, yamu-tangarije ko nyuma yo kumusaba ko yashyiraho ake kugira ngo iryo hohoterwa n’iyicwa ry’amategeko ryahagarikwa, Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yamuhaye ibaruwa yo guhagarika iryo senywa kuko nawe yasanze harimo akarengane. Ntacyo byamaze ariko kuko iba-ruwa yasinywe barangije gusenya no gutwara ibicuruzwa by’abakiriya be. Icyagaragaye nu uko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwateguye icyo gikorwa mu mpera z’icyumweru

kandi bazi ko izindi nzego ziba zida-kora. Mu mvugo ihumuriza abase-nyewe yagize ati: “nubwo mbonye ibaruwa ihagarika iki gikorwa inzo-gera zirenze, nta kibazo kuko izam-fasha mu kubatsinda mu rukiko”.Umuseso washatse kugira icyo wa-vugana n’abo ba nyakubahwa ariko telefone zabo ntizabasha kuboneka kuko bashobora kuba bari bagiye kwita ingagi. Ariko wabashije ku-vugana na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bari aho batasha-tse ko amazina yabo ashyirwa ahag-aragara, bawutangariza ko bakeka ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko ayo makiosque ari ku muhanda Perezida anyuramo. Abaturage bari aho bashungereye bati: “guseny-erwa byaramenyerewe kuva muri Genocide, ubu byabaye nk’umukino ushatse arasenya apfa kuba abishy-igikiwemo, haboneka amakosa agasaba imbabazi nta kindi, uwa-hohotewe akimenya”. Barongeye bati: “none se urabona ko ababikoze batazi neza ko ba nyirayo batafashe

imyenda mu ma banki kandi bakaba banazi ko ingwate ya banki yari ayo makiosque? Wibwirako banki itazabishyuza se?, ubuse abari ba-tunzwe nazo urabona bazabaho bate niba hejuru y’iryo deni ari nako kazi kari kabatunze muri iyi mibereho ya Kigali nawe utayobewe isigaye ihenze kurusha Paris?! Ese ibyabo byapakiwe hatabaye ibarura byo ubona bizahabwa akahe gacaciro? Ubundi se bari kubishyira he ko nta handi bari beretswe?” Abandi baturage bo baragize bati: “ese urabona kuriya gusenya huti huti nta kibazo kibyihishe inyuma? Banze gukora expropriation kuko usibye nuko ba nyiri kiosque nyuma yo kububakira, bongeyeho amafaranga arenga miliyon nk’eshatu, haba-zwe ibigize ziriya kiosque, nubwo habarwa ku gaciro k’uy’umunsi ko amafaranga yabyo atangana na kari-ya kayabo baciwe, uretse ko banyiri kiosque bari barabyemeye kuko nta kundi bagira(nibarire bihanagure nt akundi byagenda kuko wenda bo byaba ari ubwambere bibagezeho)”. Ibi bibazo bikaba byakagombye guhagurukirwa amazi atari yarenga inkombe, hatirengagijwe ko Leta ari iy’abaturage kandi ko iyo umutur-age ababaye nayo byakabaye uko .Munyandiko bandikiwe n’umujyi wa Kigali ndetse n’izavuye mu Karere bakaba zivuga ko izo ki-osque zigomba kuvaho kuko ziteje umutekano muke ku bazigana no ku bagenzi ngo kuko ziri hagati y’imihanda ibiri. Umuseso ukaba uzakomeza gutangariza abaso-myi bawo, ibindi bibazo byatewe n’imisimburanire y’abayobozi bita-bonerwa ibisubizo kandi ubona ko bituruka ku miyoborere idasobanu-tse.

Byatwawe nkaho bitagira ba nyirabyo

Viziyo 2020: Mutsindashyaka Objectif 80: Kirabo Kacyira

Basohowe n'ingufu zakabarengeyewa Kigali. Bimwe muri ibi bikor-wa byashimwe n’amaso y’abantu, ingaruka z’ibindi zerekezwa iyo mu nkiko. Abantu benshi bibuka uburyo yasenye ibyo yise ibyari n’amakontineri (kiosque) yavugaga ko adahuje ni icyerekezo cya vision 2020, agategeka ba nyirayo kuy-avanaho huti huti ndetse akazana andi mashya akwiranye n’icyo cy-erekezoAkaba yaragombaga kubakwa n’umujyi wa Kigali, agaterekwa ahabereye icyo cyerekezo maze abayashaka kandi babifitiye ubush-obozi bakayagura akayabo ka mili-yoni esheshatu (6.000.000FRW) kuri kontineri nini na miliyoni es-hatu n’igice (3500.000FRW) ku ga-toya. Nkuko rero umwera uturutse ibukuru ngo bucya wakwiriye hose, benshi barabyitabiriye baguza ama-banki akayabo bagashyikiriza umu-jyi wa Kigali bagirana amasezerano asobanutse, ububakira uko bigomba n’ahaberanye nawo; none aho in-goma zihinduriye imirishyo bamwe

No 305, 30 Kamena - 08 Nyakanga 2008

ufite kiosque azitabira kwishyura imisoro yose iteganywa n’itegeko kuva igihe ahereweho imfunguzo za kiosque ye.Mu ngingo yayo ya gatatu ikaba ivuga ngo :igihe icyo aricyo cyose nyuma y’imyaka itanu (5ans )umu-jyi wa Kigali uzakenera umwanya kiosque iteretsemo, uzawisubiza nta ngorane, nyirayo ahabwe ah-andi ayitereka cyangwa ingurane y’agaciro izaba ifite muri icyo gihe (expropriation) .

Bati: Iyo twica rimwe muriyo twe twari guhanwa!Ayo ni amwe mu magambo yavug-waga na ba nyiri ayo ma kiosques mu kababaro kenshi barebera uko ibicuruzwa byabo bitwarwa (bisa-hurwa), bijyanwa aho batazi, ubwo umunyamakuru w’umuseso yajyaga gukurikirana iyi nkuru, hakaba hari ku wa 21/06/2008.Mu kiganiro bagiranye nabo, ba-mutangarije ko iby’iryo seny-erwa babimenyeshejwe taliki ya

Richard [email protected]

mob.:08803414

Akarengane

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. 1� Igitekerezo

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku

itariki ya 2 Mata 2008, kimwe mu bintu yashoboye gushyira ahaga-ragara abantu bibazagaho cyane, ni ubucuruzi bw’ishyaka riri ku butegetsi.Perezida Kagame yemeye ko ishy-aka riri ku butegetsi ricuruza kandi ko rizakomeza gucuruza. Perezida Kagame yashimangiye kandi ko ubucuruzi FPR ikora bu-gendera ku mategeko, kandi ko nta ‘favor’ buhabwa, ahubwo ko FPR igerageza no gushora imari yayo ahantu bamwe mu bacuruzi baba bakinubira gushorayo imari, kubera inyungu z’igihugu.Mbere y’icyo kiganiro cya Perezida Kagame, aho yemeye ko FPR ikora ubucuruzi butandukanye kandi ikaba inakize, umwe mu bayoke ba FPR yagiranye impaka n’umwanditsi w’iyi nkuru, avuga ko FPR nta bucuruzi ikora. Kuba uwo muyoboke wa FPR atari azi ko ishyaka abereye umuyoboke rikora ubucuruzi, ni kimwe mu bintu bi-garagaza ko ubucuruzi FPR ikora budakorerwa mu mucyo ngo abay-oboke bayo bose babumenye.

Ikinyoma mu bucuruzi bwa FPRIkinyoma cya mbere kigaragara mu bucuruzi bwa FPR nk’ishyaka rya politiki, gitangirira mu kwandiki-sha amasosiyete yayo. Amasosiyete yitwa ko ari aya FPR yose yandits-we ku mazina y’abantu, ku buryo mu rwego rw’amategeko nta mun-yamuryango wa FPR ufite uburen-ganzira bwo kubaza ku mutungo wa FPR. Nkuko Perezida Kagame, ari nawe Perezida wa FPR yabitan-gaje, umutungo FPR ifite wako-motse ku misanzu yagiye itangwa n’abanyamuryango b’ishyaka. Cyakora kugeza ubu abo ban-yamuryango b’ishyaka ntabwo bazi uwo mutungo uko usigaye ungana, ntabwo banafite aho babibariza kubera ko umutungo usigaye wan-ditswe ku bantu bamwe bagiriwe icyizere n’abayobozi bakomeye muri FPR.Nkuko umuntu yavuga ko FPR yaba intagarugero mu gukorera mu mucyo kubera ko ariyo iyoboye igihugu, umuntu yakwibaza uko abo bayoboke ba FPR bagiriwe icyizere cyo kuba bahabwa ububa-sha bwo kwandikwaho imitungo ya FPR babonetse. Ese baratowe? Bashyizweho gusa? Nande?Ikindi ni uko, abayoboke ba FPR bagikomeza gutanga imisanzu yabo, n’ubwo icyo amafaranga batanga akora batajya bagitangarizwa.

Kubeshya muri politike bi-remewe?Nta munyapolitike ushobora kubwira umuturage ko yemerewe

Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPRGucuruza kwa FPR biteza imbere igihugu?

kubeshya. Ariko iyo bigaragaye ko ishyaka riyoboye politike y’igihugu ririmo kubeshya abaturage byafat-wa bite? Urugero rwa mbere rwatangwa hano, ni isosiyete izwi ko ariyo ya mbere ikomeye ya FPR, Tri-Star Investment Company. Iyi sosi-yete ivugwa ko ishobora kuba iri mu masosiyete akize cyane mu Rwanda, niba atari nayo ya mbere mu masosiyete akize. Tri-Star niyo ifite imigabane myinshi muri MTN Rwandacel, ikaba kandi yari ifite imigabane myinshi muri BCDI (ubu Ecobank) n’ibindi bigo biko-meye. Ivugwa kuba ari nayo ny-ina w’amasosiyete yose avugwa ko ari aya FPR. Cyakora iyo Tri-Star n’ubwo hari abantu bazi ko ari iya FPR, mu buryo bwemewe n’amategeko ni iya Madamu Masozera Claudine ayifatanyije na Butera Aimable.Mu nama idasanzwe y’iyo sosi-yete yateranye ku itariki ya 22/04/1997, igizwe n’abantu bane, Kabaija Ephraim, Ben Rugangazi, Ruzindana Methode, na Nyaruhirira Jean Marie, Ruzindana Methode na Kabaija Ephraim batanze imiga-bane yabo bayiha Ben Rugangazi na Nyaruhirira Jean Marie.Nkuko inzandiko zishobora gu-habwa agaciro imbere y’amategeko z ib igaragaza , ku itariki ya 16 G a s h y a n t a r e 2006, inteko idasanzwe y’iyo sosiyete yarat-eranye, igizwe n’abantu 4 aribo Ben Rugangazi, C l a u d i n e M a s o z e r a , Butera Aimable na Nyaruhirira Jean Marie (bari boherejwe na FPR?). Mu myanzuro yafashwe abantu babiri bari bafite imigabane muri iyo sosiyete aribo Ben Rugangazi na Nyaruhirira Jean Marie ba-hisemo kugurisha imigabane yabo yose, maze yegukanwa na Butera Aimable na Masozera Claudine. Ubu Tri-Star, imbere y’amategeko, ni ya Claudine Masozera na Butera Aimable. Abanyamuryango ba FPR nta burenganzira bahabwa n’amategeko bwo kuba bagira icyo babaza. Niba koko iyo sosiyete atari iy’abo bantu babiri, icyo ni kimwe mu binyoma bya FPR mu bucuruzi. Ariko niba ari iyabo mu by’ukuri, FPR nta cyaha ifite!Kuri iyo tariki kandi nibwo Butera Aimable yaguze imigabane ya Ben Rugangazi mu ruganda rwitwa Rwanda Metal (ntabwo ruzwi cy-ane, ariko rushyirwa mu majwi cyane ko rushinzwe gucukura amabuye y’agaciro haba ari muri

Congo-Kinshasa cyangwa mu Rwanda, ba nyirarwo nibo babi-subiza). Ubusanzwe abari bafite imigabane muri urwo ruganda ni Ben Rugangazi na Masozera Claudine, noneho Rugangazi ahita-mo kugurisha na Butera Aimable. Iyo Rwanda Metal nayo iri ku ru-tonde rw’amasosiyete y’ubucuruzi avugwa ko ari aya FPR.

Indi sosiyete nayo ishobora kuba yikoreye icyo kinyoma cya FPR, ni isosiyete y’ubwubatsi yitwa Real Contractors. Iyo sosiyete ubusan-zwe yitwaga Premier Contractors. Ku itariki ya 20 Mutarama 2006, abafite imigabane muri Premier Contractors aribo Tri-Star ihagari-we na Ephrahim Turahirwa na NPD-Cotraco ihagarariwe na Jean Pierre Gashagaza bahisemo guhin-dura izina ry’iyo sosiyete bayita Real Contractors. Aha twabibutsa kandi ko na NPD Cotraco nayo ivugwa ku rutonde rw’amasosiyete ya FPR. Muri make ni uko niba koko ayo masosiyete ari aya FPR, atari ay’abantu bayanditsweho, FPR itangira ubucuruzi bwayo, yatan-giranye ikinyoma kuva ku kwan-dikisha amasosiyete, ubu ishobora kwisanga ari ngombwa gukomeza-nyana n’icyo kinyoma kugeza umutego ushibutse. Hari abakunze

gukoresha imvugo ivuga ko iyo utangiranye ikinyoma, bigusaba gukomeza kubeshya mu bintu by-inshi.

Ingaruka z’ikinyoma mu bucuruzi bwa FPRPerezida Kagame yemera ko FPR ikora ubucuruzi yari arimo gu-subiza ikibazo cyari cyabajijwe n’umunyamakuru. Uwo munya-makuru yari yabajije ikibazo nawe yagejejweho n’abashakashatsi batu-rutse hanze y’u Rwanda, bashakaga kumenya niba ubucuruzi bwa FPR nta ngaruka zitari nziza bwagira kuri politiki y’igihugu. Cyakora umuntu yitegereje neza asanga ingaruka ziriho ku mpande ebyiri: ku miyoborere myiza y’igihugu no ku miyoborere myiza y’ishyaka rya FPR.Duhereye ku miyoborere y’ishyaka, Kagame kuba yaremeye ko ubucu-ruzi bwaturutse ku misanzu yatang-waga n’abanyamuryango ba FPR, bimenyesha ko abo banyamuryango bafite uburenganzira bwo kumenya uko amafaranga batanze yakore-shejwe. Niba ishyaka ryarahisemo ko amafaranga abyazwamo umusa-ruro, abarigize bagomba kumenye-shwa uko uwo musaruro ubyaz-wa, inyungu iboneka na gahunda y’uburyo iyo nyungu izakoreshwa, kugira ngo bakomeze bigomwe batange n’andi. Ubu, ubwo igihe cy’amatora cyegereje, FPR ira-cyakusanya amafaranga kuva mu banyamuryango bayo. Hari aho bahabwa umubare w’amafaranga agomba kuboneka buri kwezi, ata-boneka ubishinzwe akaba ari mu bibazo.Cyakora nyuma ya Perezida Paul Kagame kwemera ko ishyaka rikora ubucuruzi, bamwe mu ban-yamuryango ba FPR bahise bibaza impamvu bagitanga imisanzu kan-di FPR ikora ubucuruzi, yunguka. Abandi bibajije ushinzwe amasosi-yete y’ubucuruzi bwa FPR mu ishyaka ni nde, yashyizweho nande, ahembwa ate, isosiyete ihombye uwabibazwa ni nde?Umwe mu banyamuryango ba-komeye ba FPR utarashatse kwi-vuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yatangarije um-wanditsi w’iyi nkuru ko mu 1997, muri congres ya FPR, umwe mu banyamuryango bayo yashatse ku-menya uko umutungo wa FPR un-gana. Icyo gihe Perezida Kagame yari ataraba Perezida wa FPR, ariko yahisemo kumusubiza amubwira ati “ushaka kumenya uko umutun-go wa FPR ungana azaze abinyiba-rize nzabimubwira.” Ni ukuvuga ko atari ibintu bivugirwa imbere y’abanyamuryango bose, bamwe bashinzwe gutanga amafaranga

ariko ntabwo bakwiriye kumenya uko yakorehsejwe.Imwe mu masosiyete avugwa ko ari aya FPR yahombye mbere, ni isosiyete y’ubucuruzi yitwa Artel International s.a.r.l. Mu nama idasanzwe yateranye ku itariki 9 Gashyantare 2007, irimo abantu bane gusa, Semwaga Angel, Butera Aimable (ntabwo bitangaje kuba yaragaragayemo) Rugege Andrew na Ndahiro Faroh, bafashe icye-mezo cyo gutanga imigabane yabo yose bakayiha Leta y’u Rwanda ifatanyije na RITA. (Ntabwo bi-garagara niba baratangaga imfash-anyo cyangwa barayigurishije). Nkuko bigaragara mu igazeti ya leta, nyuma y’impaka ndende bim-we mu byemezo byafashwe ni im-igabane 17 ya Semwaga Angel ya-hawe leta y’u Rwanda, imigabane 17 ya Butera Aimable nayo yahawe leta y’u Rwanda, imigabane 33 ya Rugege Andrew nayo yahawe leta n’imigabane 32 ya Ndahiro Faroh nayo yahawe leta. Nkuko bigarag-ara, umugabane umwe wa Ndahiro Faroh wo wahawe RITA.Bimwe mu bintu bimenyerewe, ni uko Leta igurisha ibigo byayo (privatization) ariko nta kintu kizwi cya Leta gihabwa ikigo n’abantu bari basanzwe bagifitemo imiga-bane. Leta nayo imaze guhabwa iyo kado yahise ihindura izina rya sosiyete iyita New Artel s.a.r.l. Icyo gihe Leta yari ihagarariwe na Albert Butera.Igitangaje cyane ni uko Inteko ish-inga amategeko yo mu Rwanda itigeze ibaza uko ibyo bintu bya-genze, ngo n’abaturage banyeshwe niba ari inkunga bamwe mu ban-yarwanda bahaye igihugu.RWACOF, isosiyete irangura iko-hereza ikawa hanze nayo iri mu masosiyete avugwa kuba ari aya FPR. Igitangaje kuri iyo sosiyete ni uko ku itariki ya 17 Nyakanga 2000, inteko idasanzwe y’iyo sosi-yete yateranye, ariko n’ubwo yat-eranye yari igizwe n’umuntu umwe gusa, Maitre Haguma Jean. Maitre Haguma yateranye wenyine muri iyo nama, ahagarariye isosiyete yit-waga AFRIPRODUCE Ltd yari if-itemo imigabane 297, kandi akaba anahagarariye undi muntu witwaga Lele Douglas AITKEN wari ufite-mo imigabane 3. Ibyemezo bya-fashwe kuri uwo munsi byafashwe mu nama y’umuntu umwe, Maitre Haguma. Cyakora, kubera ko bi-vugwa ko isosiyete ari iya FPR, bivugwa ko yafashe ibyemezo yari yabwiwe gufata.Guceceka kw’inteko mu bikorwa nk’ibyo kwagaragaye cyane mu gikorwa cya Rwandair Express.

KomeKomeza ku rup 14

Abadepite bo mu Rwanda ari nabo bashinzwe guhagararira abatur-age, ntabwo bashobora gusubiza ikibazo niba Rwandair ari iya Leta cyangwa ari iy’ibyo bigo byigenga.

Francois Ngarambe

Urup. 1�No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Ubuzima Isesengura

Urubuga rw’abasomyiIkinyamakuru Umuseso buri gihe cyandikirwa n’abasomyi ibintu bitandukanye, ariko hashize igihe amabaruwa twandikirwa n’abasomyi, tutayatangaza uko ameze, kubera ubwinshi bwayo, nubwo twageragezaga gukurikirana ibibazo bavuga. Guhera muri iyi nomero, tuzajya dutangaza amabaruwa yanyu uko yakabaye (ariko turabasaba ko yaba ari magufi). Andika wohereze kuri email;[email protected]

Ku bwanditsi bw’Umuseso, mbandikiye iyi nyandiko ahanini kubera ko mu

gihugu cyacu, byabaye umuco ko abayobozi bacu (guhera hasi kugera kuri Perezida Paul Kagame), iyo birukanye umutegetsi ku mwanya runaka badashobora gutangaza impam-vu yavanyweho, ahubwo uga-sanga hakwira inkuru nyinshi, kandi mu by’ukuri nk’abaturage dufite uburenganzira bwo ku-menya ukuri. Muri uko guhisha kandi ahanini usanga hihishemo ibintu bitari byiza, abategetsi bdashaka ko abaturage bamenya. Nyamara, bakavuga ko leta iriho ikore-ra mu mucyo, ubutegetsi ari ubw’abaturage n’ibindi. Mu mu minsi ishize, abayobozi batatu bakomeye ba polisi y’igihugu bi-rukanywe ku myanya yabo; nda-vuga Komiseri mukuru Andrew Rwigamba (reba ifoto), umuy-obozi w’ishami ry’ubugenzacyaha, Costa Habyara na Lambert Sano,

Ese koko Rwigamba na bagenzi be bazize Madamu Rwigema?

wayoboraga ikigo cya Gishari. Minisitiri w’umutekano yaje kwemeza ko birukanywe ariko avuga ko Perezida afite uburen-ganzira bwo kudatangaza impam-vu. Ntabwo nshaka kujya impaka k’ububasha bwa Perezida, ariko na none ntibyumvikana impamvu baba babibisha. Hagati aho ariko hari amakuru avuga ko abo bagabo bazize isoko bahaye sosiyete irimo umufasha wa nyakwigendera Fred Rwigema. Bivugwa ko ari sosiyete yahawe

isoko kuri iriya nzu irimo kuvu-gururwa yahoze ari iya Felicien Kabuga. Ayo makuru avuga ko Janet Rwigema amaze no kwitaba Komiseri mukuru wungirije Mary Gahonzire enshuro nyinshi kuri icyo kibazo cyaba cyarabaye ny-irabayazana yo kwirukanwa kwa Andrew Rwigamaba n’abagenzi be. Ese nibyo? Niba aribyo se, nib anta gipfipfitse kirimo, kuki batavuga ukuri ku makosa arimo? Ni uko ari Janet Rwigema gusa se? ntabwo aribyo se? ukuri ni ukuhe? Inzego zacu zikwiye ku-jya zishyira ahagaragara ukuri. Mu bindi bihugu, iyo Perezida yirukanye abantu afite ibyo abagi-riza, abishyira ahagaragara kugira ngo abaturage barusheho kumu-girira ikizere, naho hantu ibintu byose bikorerwa mu bwiru; ni imikorere mibi rimwe iba inarimo akarengane.

Amazina yasabye ko adatan-gazwa

Ku bwanditsi bw’ikinyamakuru Umuseso dukunda cyane; tubandikiye tugira ngo tub-

agezeho, tunageza ku buyobozi bi-reba akababaro dutewe n’ubuyobozi bwa LOTO S.A.R.L, sosiyete yinjiza akayabo k’amafaranga muri za tom-bola iciye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ikaba yarahisemo kwambura abakozi bayo, ubu bamaze amezi agera kuri atatu batishyurwa umushahara. Kugeza ubu, umushahara abakozi ba LOTO baheruka ni uwo mu kwezi kwa Gashyantare, nawo wishyuwe mu bice, amwe muri Gashyantare, andi muri Werurwe. Hejuru y’ibyo, hari abakozi (abanyarwanda barangije muri kaminu-za) bari bamaze iminsi bakora muri LOTO, nyuma bahabwa ibizamini, ababitsinze babwirwa ko bagiye kuza-murwa mu ntera bakajya gukorera ku biro bikuru, none ubu bamaze ukwezi n’igice, kuva muri Mata, 2008, bat-egereje, kandi bakuwe ku mirimo ba-koraga mbere, bategereza kuzamurwa. Abo bategereje kuzamuka n’abandi ba-kiri mu kazi bose bahuriye ku kibazo cyo kudahembwa, nyamara bafite kon-

Ninde watabara aba-kozi ba LOTO?

taro (contract) z’akazi zitarahinduka. Umuyobozi w’ikigo, umukameruni, Philipe Brizoua, abakozi bamubajije ibi bibazo byombi igihe kirekire, aka-vuga ko biri hafi gukemuka, ariko icyo gihe cyose kirashize. Ikibabaje cyane ni uko batigeze babwira ubuyobozi ikibazo cyabaye, gituma badahembwa. Ntitwiriwe tuvuga ibyo kutishyurira abakozi amafaranga y’ubwiteganyirize (CSR) n’ubwishingizi bw’indwara, biri muri kontaro.Abandi bayobozi barimo n’ab’abanyarwanda, bo bigaragara ko baba bahembwa barinumiye ntacyo bavuga. None, abakozi baheze mu gi-hirahiro. Sosiyete ntibazi nyirayo ngo bamubaze, ntibazi amaherezo yabo. Ninde watabara abo banyarwanda? Minisiteri ireberera LOTO hari icyo yakora? Abanyamigabane ba LOTO twumvise barabizi? Ninde bireba? Icyakora inzego z’igihugu zishinzwe kurwanya akarengane, zadufasha, kuko ni ikibazo gikomeye.

Umukozi wa LOTOAmazina yahishwe bisabwe

Mwanditsi mukuru w’Umuseso, nasomye nitonze inkuru mwan-

ditse mu kinyamakuru Umuseso numero 304, ifite umutwe ugi-ra uti; “u Rwanda ntiruhaha ku bakerarugendo bihagije”. Narayikunze cyane. Ni inkuru yuzuyemo ukuri, reka bya bin-di abantu birirwa bavuga ngo murasebanya. Tugomba kwiga kubaha ukuri. Imwe mu mpamvu wagaragaje ni imikorere y’amabanki yo mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye no kuba adakoresha amakarita (Credit cards). Icyo ni ikibazo gikomeye, kandi twagiye tubona inkuru zamamaza zivuga ko ama-karita agiye gutangira gukoresh-wa, ariko nta gakuru kabyo ubu. Ni ikibazo gikomeye cyatumye

Ikoranabuhanga duhora tu-ririmba ririhe?

nibaza no ku bindi byinshi bivu-guruza indirimbo abanyarwanda birirwamo ko ari aba mbere mu ikoranabuhanga mu karere. Iryo koranbuhanga ririhe? Ese ikoranabuhanga riv-ugwa na Leta, ridatezwa im-bere n’abikorera ku giti cyabo nk’amabanki, ni ikoranabuhanga ki? Ubwo se icyo turirimba ni za mudasobwa zihabwa amashuri, hamwe batazi no kuzikoresha? Ni imirongo ya interineti y’ibigo bya Leta na za minisiteri itabaho amakuru, bafungura ikibera aho? Abanyarwanda turavuga cyane kurusha uko dukora. Ya mvugo y’uko imvugo ari yo ngiro, ntitu-bereye, kuko turabeshya, tukirari-ra. Leta igomba kujya igenzura ikareba niba ibyo ivuga, bijyanye n’ibikorwa bigaragarira abantu

naho ubundi, amagambo araruta ibikorwa. Ngarutse ku by’ubukerarugendo, ayo mabanki koko akwiye kwi-vugurura nkuko mwabivuze, imitekerereze y’abanyarwanda nayo igomba guhinduka, abay-obozi nabo bakarushaho kwereka abaturage (niko kuyobora) uburyo bakwihangira imirimo, baga-haha ku byo leta iba yabegereje, nk’abakerarugendo. Ndi mu ban-tu bemera ko uriya mutegarugori Rugamba akora akazi ke, ariko nkuko Umuseso wabitangaje, ku-bona amafaranga ku bakerarugen-do ahanini ni uburyo abikorera ku giti cyabo babijijukiwemo.

Emile Ruberwa [email protected]

Mbere na mbere, mbaje ku-bashimira ko mutangiye ku-tugezaho amakuru acukum-

buye (nk’itohoza mwakoze ku matora y’abadepite ataganyijwe mu Rwanda), amakuru ubundi tubona ahandi mu bitan-gazamakuru byo hanze, mu Rwanda tukaba tutabibonaga. Birumvikana ariko ko bene ririya tangazamakuru rihenda, mu Rwanda ibitangazamakuru bikaba bitabyishoboza buri gihe, kubera amikoro. Imibare yagaragajwe n’itohoza mwakoze ku matora irababaje cyane ku gihugu, benshi bemeza ko demokarasi igenda ish-ingamo imizi. Igisubizo ariko (kuri iyo mibare), mwari munagifite mu yindi nkuru ya Jean Paul Tuyisenge, aho yagize ati; “Demokarasi ibatijwe irindi zina iba itakiri demokarasi.” Ntabwo ndi mu bantu baba-jijwe, ariko iyo mbazwa mba narongereye umubare w’abantu badashishikajwe n’ayo matora kubera impamvu nkuko nabivuze zikubiye mu nkuru ya Tuyisenge yuko mu Rwanda demokarasi yatabatijwe amazina. Iyo ‘demokararsi Concenseulle’, nkuko uwo mwanditsi yayise, nta demokarasi irimo. Amatora yo mu Rwanda, sinavuga ko ari na politiki, ni agahomamunwa gusa. Nk’ubu,

Icyo navuga ku matora mu Rwanda

aho ntuye, birirwa bakoresha amanama yitwa aya FPR, ariko urebye n’abantu b’ayandi mashyaka bayajyamo baga-habwa n’imirimo kuko batinya kuvuga ko ari abakombozi, aba PL n’andi mashyaka barimo. Ubwo bwoba babutewe n’abitwa abayobozi b’inzego z’ibanze, badahwema kugaragaza ko kutaba muri FPR ari uk-wanga igihugu. Amatora abantu bajyamo bafite ubwoba, bajya no gutora abantu bahitiwemo n’abategetsi, ntacyo babaziho, si amatora, abanyarwanda bagomba ku-gira ubutwari bwo kuvuga ibintu uko biri. Mbabazwa n’uriya musaza Karangwa, birirwa bakoresha amakosa akuze, yari az-wiho ubunyangamugayo. Reba amatora yo muri Amerika, uko ari-mo gutegurwa, ipiganwa ririmo, n’ibindi. Nubwo turi muri Afurika, byinshi mu byo abanyamerika bakora, tutarabigeraho, iki-garagaza ko tuzanabigeraho ni iki? Ntacyo. Ndashimira Umuseso, washoboye kwereka ishusho nyakuri y’uko abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi batishyimye nkuko abayobozi babibeshya. Ahasigaye, ni aha.abanyapolitiki.

Emmanuel KayitareUmusomyi w’Umuseso

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. 1�

Kugeza kuri uyu munota, ntabwo umuntu yamenya niba Rwandair Express ari iya Leta, iya FPR cy-angwa iy’abantu ku giti cyabo. Abadepite nabo bakagombye kubibaza kugira ngo umutungo w’abanyarwanda utaburiramo baracecetse.Nkuko kandi im-papuro zahabwa agaciro n’inzego z’ubutabera zibyerekana, ku itariki ya 28/08/2002, noteri w’u Rwanda yashizeho umukono ku rupapuro rwerekana ko Rwandair Express s.a.r.l cyangwa Rwandair s.a.r.l ari isosiyete yigenga (atari iya Leta). Abayifitemo imigabane ari “Nyarutarama Developers s.a.r.l, isosiyete yaje guhinduka NPD-Cotraco, nayo ivugwa ko ari iya FPR hamwe na Silverback Cargo Freighters s.a.r.l. indi sosiyete nayo ivugwa kuba ari iya FPR. Nkuko igazeti ya Leta ibyer-ekana, Nyarutarama Developers ifitemo imigabane 77 ihwanye n’amafaranga 385,000 Frw, naho Silverback Cargo Freighters if-itemo imigabane 23 ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 115,000 Frw. Mu gusinya muri ayo masezerano y’ubwumvikane, Nyarutarama Developers yari

ihagarariwe na Ben Rugangazi (hari uwo bitangaje?) naho Silver Back Cargo Freighters ihagara-riwe na Gus Murangira. N’ubwo bikirimo kuvugwa ko Rwandair ari iya Leta, mu mategeko ntabwo ari byo, ifite banyirayo. Abadepite bo mu Rwanda ari nabo bashinzwe guhagararira abaturage, ntabwo bashobora gu-subiza ikibazo niba Rwandair ari iya Leta cyangwa ari iy’ibyo bigo byigenga. Muri rusange, ingaruka mu miyoborere myiza y’ishyaka ni uko, bamwe mu baturage basanga ishyaka rya FPR rishobora kuba rifite umutungo, ariko uwo mu-tungo ukaba uzwi n’abantu bake cyane, akaba ari nabo bashobora kuvugwa ko ari FPR. Abandi ba-sigaye baherekeza gusa. Ni uku-vuga haramutse habayeho ama-tora yo gushaka umuntu muri FPR wakwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, atavuye muri abo bantu bake bazi umutun-go wa FPR, yakwiyamamaza nta mafaranga afite. Ikibabaza bamwe mu banyamuryango ba FPR, ni ibi-vugwa ko imitungo myinshi ihaga-rariwe n’abasirikare, kandi bate-merewe no kujya mu mashyaka ya politike.Ingaruka zo mu miyo-borere myiza y’igihugu ni uko bi-

garagara ko gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya Leta (Privatization) yahinduye isura, iba gahunda yo kwegurira FPR ubucuruzi.N’ubwo Perezida Kagame yatangaje ko nta ‘favor’ ubucuruzi bwa FPR buhabwa, ibimenyetso byinshi bigaragaza ko zihari. Urugero aha natanga ni urwa The New Times. Isosiyete ya The New Times yandika ibin-yamakuru The New Times ham-we n’IZUBA, ifatwa nkaho ari isosiyete yigenga. Mu kiganiro umuyobozi wa The New Times Ignatius Rweyemaho Kabagambe yatangarije ikinyamakuru cy-itwa ET yavuze ko ikinyamakuru The New Times cyatangiye mu 1995 gitangijwe na FPR, ariko ngo iza kukigurisha n’abantu ku giti cyabo, aribo Ndahiro Alfred, umujyanama wa Perezida ku bijy-anye n’itangazamakuru na Oscar Kimanuka umuyobozi mukuru wa ORINFOR.Yakomeje atangaza ko ukuriye inama y’ubutegetsi bw’icyo kin-yamakuru ari Joseph Bideri (ubu niwe muyobozi mukuru wacyo, icyo gihe yari umuyobozi wa ORINFOR). Abandi yatangaje ko bari mu nama y’ubutegetsi ni Himbara David ukora muri

Prezidansi hamwe na Console Rusagara wari guverineri wungiri-je wa Banki Nkuru y’igihugu. Nubwo bivugwa ko ari isosiyete yigenga, The New Times izwi ko ari iya FPR. ‘Favor’ Perezida Kagame yahakanaga ku bucuruzi bwa FPR ishobora gupimirwa kuri The New Times. Mu gihe ibindi binyamakuru binanirwa gukora kubera kubura amatangazo yo kwamamaza aturuka muri Leta, The New Times niyo iyahabwa yose. Mu gihe ibindi binyamak-uru byigenga bijya gucapishiriza Kampala mu Bugande, The New Times n’IZUBA byo bihabwa umwanya wo gucapishiriza mu icapiro rya Leta, muri ORINFOR. Ntabwo ari ‘Favor’? Umuntu uwo ari we wese yasubiza icyo kibazo. Niba atari ‘favor’ ni ukuvuga ko ari kubera ko nyiri The New Times nkuko Kabagambe abivuga, ari Oscar Kimanuka, kandi akaba ari nawe uyoboye ORINFOR, conflict of interests. Cyakora muri make The New Times ni ya FPR, favor ibona nizo n’andi masosiyete yose y’ubucuruzi ya FPR abona, yaba ari mu kubona amasoko no koro-herezwa gukora.Muri make, FPR kubera ko ari ryo shyaka riri ku butegetsi, rifite

Public Sector yose, hanyuma in-agira n’igice kinini cya Private Sector, uhereye ku gucuruza amata n’amazi (Inyange), za res-taurant (Boubon Coffee), ububaji (Mutara Enterprise), ubwubatsi (Real Contractors), gukora imi-handa (NPD-Cotraco), itumanaho (MTN) n’ibindi byinshi bigaraga-ra ko birimo amafaranga.Ibyo bintu bikorwa bisubiza inyuma Secteur Privée (Private Sector), bikanakuraho akama-ro ka Privatisation. Urugero ni Imprimerie Nationale du Rwanda igurishwa na Leta ikagurwa na Tri-Star ya FPR. Ibyo byateza imbere igihugu ? Tubihange amaso ! Hagati aho ingaruka mbi z’ubu bucuruzi bwa FPR zatangiye kwigaragaza. Amasosiyete yari asanzwe akorera mu Rwanda mbere yuko iri shyaka ritangira gucuruza, amwe amaze gufunga imiryango, andi aragenza akaguru kamwe, kubera guhomba cyangwa kunanizwa. Urugero rutari kure ni urwa RWANDEX yananiwe guhangana na RWACOF mu bucu-ruzi bwa kawa na BENALCO ubu yimuriye ubucuruzi bwayo mu bi-hugu duturanye.

Mugisha [email protected]

(+250) 08354808.

Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPRBikurikira urup 12

Ku italiki ya 10/06/2008 umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyihuse cyo gusen-

yera Madamu Bugingo Jeanne utuye mu kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Nkuko ibaruwa y’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dr. Aisa kirabo Kacyira yo ku wa 10/06/2008 yandikiye umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ibigaraga-za, yasabye ko hateganywa aba polisi bo gusenya kiosque yubatse mu mbago z’umuhanda mu murenge wa Nyamirambo aho bita ku ryanyuma. Cyakora nkuko twabitangarijwe n’abaturage b’aho iyo kiosque yubatse; icyo gikorwa cyarananiranye nyuma yuko abaturage bigaragambije bagatera amabuye abari baje gusenya iyo ki-osque ku mpamvu batangarije umuseso ko nyiri kiosque arimo kurengana bite-we n’akagambane. Nyuma yuko icyo gikorwa gisubijwe inyuma n’abaturage, umuyobozi w’umujyi Aisa Kirabo yan-dikiye akarere ka Nyarugenge ku wa 11/06/2008, abategeka ko “kiosque ya Bugingo Jeanne igomba guhita yimurwa aho yubatse bitewe n’uko yegereye umuhanda bishobora kuvi-ramo umutekano muke w’abayigana. “Kubera iyi mpamvu ndasaba ko bita-renze uyu munsi taliki ya 11/06/2008 iyo kiosque igomba kuba yakuweho.” Aya ni amwe mu magabo ari mu iba-

Umujyi wa Kigali wasenyeye Bugingo Jeanne ku maherere

ruwa umuyobozi w’umujyi wa Kigali yandikiye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge. Muri iyo baruwa nanone, Kirabo yanditse avuga ko “umunsi w’ejo, hari n’abakozi b’akarere baje kwitambika imbere y’ibyemezo byari byafashwe n’abagenzuzi b’umujyi wa Kigali kuri kiosque yavuzwe haruguru, nabo bagomba guhanwa kubera uburyo bitwaye imbere y’abaturage”.Nkuko byategetswe n’umuyobozi w’umujyi Aisa Kirabo, ku italiki ya 11/062008 ahagana mu ma saa kumi (16h00), Akarere kifashishije abapolisi basenyeye umuturage Bugingo Jeanne. Mu gikorwa cyo gusenya, umuseso warahageze uvugana n’abantu batan-dukanye harimo n’abaje gusenya iyo kiosk.

Akarere kabaye igikoresho,kica ama-sezerano, karenganya umuturageNkuko bigaragara mu ibaruwa umuy-obozi w’akarere yandikiye Madamu Bugingo Jeanne yo kuwa 31/01/2008, ashingiye ku ibaruwa yo kuwa 12/07/2007, isaba uburenganzira bwo kubaka kiosque ya kijyambere ahari hasanzwe indi kiosque ye mu murenge wa Nyamirambo, akagari ka Kivugiza, ashingiye kandi kuri raporo yakozwe n’abatekenisiye b’akarere, igaragaza ko nta mbogamizi ziri aho yifuza kwubaka, umuyobozi w’akarere yatanze uburenganzira asaba kandi ko

Bugingo Jeanne yihutira kugirana ama-sezerano n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge. Ku itariki ya 21/05/2008 umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yasinyanye amasezerano na Madamu Bugingo Jean. Muri ayo masezerano, hari ibyasabwaga n’akarere kugirango hubakwe kiosque zibereye umujyi. Ayo masezerano na none ateganya ko uburyo bwo guke-mura impaka zavutse mu iyubahiriza ry’ayo masezerano ari ubwumvikane. Baramutse batumvikanye hakifashish-wa inkiko zibifitiye ubushobozi. Cyakora muri ibyo byose nta na kimwe cyubahirijwe. Ahubwo, ku itariki ya 27/05/2008, umujyi wa Kigali wandi-kiye Bugingo Jeanne umusaba guhita ahagarika kubaka kiosque kubera im-pamvu eshatu. Gusatira umuhanda, ikibazo cy’inzira afitanye n’umuturanyi we, no kubaka ibitandukanye na plan iri kuri chantier. Bongeyeho n’icyitonderwa aho bavugaga ko Bugingo Jeanne azongera gusubukura imirimo yo kubaka ari uko ibyo bibazo birangiye. Nkuko Jeanne ubwe abyitan-gariza, yabonye abakozi b’umujyi baje kumusenyera bitwaje urwandiko rwan-ditswe uwo munsi hatitawe ku mpamvu zose zerekana ko afite uburenganzira bwo kubaka iriya kiosque. Umukozi w’Akarere witwa Yves wari uhagarariye icyo gikorwa cyo gusenya yanze kugira icyo atangariza ikinya-

makuru umuseso. Cyakora umwe mu bapolisi bari bahagarikiye icyo gikorwa yatangarije umuseso ko byabagoye cyane gusenya iriya kiosque kuko abaturage babateye amabuye mu rwego rwo kunaniza icyo gikorwa kandi nde-tse ko babigezeho ku munsi wa mbere kuko abapolisi bagasubirayo igikorwa cyo gusenya kiosque kitagezweho dore ko yari yaje no kuri uwo munsi. Uyu mupolisi nkuko yabitangarije uyu mu-nyamakuru, yavuze ko kiriya gikorwa kirimo akarengane kagaragara kandi gakorwa n’abafata ibyemezo. Ibi yabi-vuze ku giti cye. abaturage bavuganye n’umuseso kuri iki kibazo bavuga ko kiriya gikorwa kigaragaza ko ufite ingufu mu Rwanda ashobora kurenganya umuntu kandi bikarangira. Batangarije umuseso ko ikibazo cy’iriya kiosque kigaragaramo akarengane kagaragarira wese. Twabajije nyiri kiosque Madamu Bugingo Jeanne, mu marira n’agahinda kenshi, yabwiye umuseso ko ikibazo gihari ari uko umuturanyi we atifuza ko iriya kiosque ibaho kuko byatuma habaho irushanwa mu bucuruzi kuko uwo muturanyi ahafite alimentation. Yatangarije umuseso ko akarengane ke kashingiye ku ngufu uwo muturanyi afite muri bamwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali. Uvugwa cyane muri iki kibazo n’uwitwa Asiimwe Lauben.Twahamagaye Asiimwe Lauben kuri

telefoni ye igendanwa atubwira ko Bugingo Jeanne afite ibyangombwa bim-wemerera kwubaka kiosque, ariko ko habayeho kwibeshya kw’abatekinisiye. Twamubajije icyo abatekinisiye bibeshyeho avuga ko umujyi wa Kigali uzubakwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera (master plan), bityo hariya hatanzwe kwubakwa kiosque nta kintu kigomba kuhubakwa. Nkuko biga-ragara mu ma baruwa ndetse n’imvugo z’abayobozi, usanga impamvu zo guse-nya iriya kiosque zitandukanye kandi zitumvwa kimwe. Bikaba bitera kwiba-za impamvu nyakuri yatumye basenya iriya kiosque. Twahamagaye umuyobozi w’Akarere Rutayisire Origène kugira ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Bugingo Jeanne, atubwira ko ibyo bintu twabishakira umwanya kuko ngo yari mu nama. Twahamagaye abayobozi batandukanye bo mu mujyi wa Kigali barebwa na kiri-ya kibazo banga kugira ibyo batangaza. Igihe cyose twahamagaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madamu Aisa Kirabo Kacyira, ntiyitabaga telefoni ye ahubwo yayoherezaga (divert) ku yindi. Mbere y’uko tujya mu icapiro, twame-nye ko umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasuye aho iyo kiosque yari yubatswe cyakora ntitwashoboye kumenya niba hari icyo byahinduye ku byemezo bya-fashwe byo gusenya iyo kiosque.

Yassin Tusingwire

Akarengane

Urup. 1�No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Le bureau du Secteur Santé de la Coopération Allemande au Rwanda sou-haite recruter deux Conseillers Techniques pour les districts

DESCRIPTION DES TACHES

Le Conseiller Technique aura pour tâche entre autre Appuyer l’unité de santé et l’hôpital de district dans l’identification des besoins prioritaires et dans la planification annuelle des activités, Aider à organiser, coordonner et superviser les formations, les sensibi-lisations et autres activités de santé au niveau des districts, Faciliter l’établissement ou renforcement d’une synergie entre Hôpital de District et Unité de Santé, Participer à des réunions du Comité de Santé du district et si possi-ble dans des réunions de gestion de l’hôpital de district pour discuter des problèmes, organisationnels, évaluer l’état d’avancement des pro-grammes et le niveau de la qualité des soins au niveau du District, et envisager les mesures à entreprendre pour faire face aux problèmes identifiés. Aider à identifier et lever les faiblesses dans la gestion en général et des fonds et autres avoirs accordés par la Coopération Allemande en particulier.Représenter la GTZ dans le Joint Action Forum du district et dans les réunions du comité de santé du district… en fera rapport à la GTZ et

au district.

Profil recherchéDiplôme de Maîtrise en Santé PubliqueExpérience avec les institutions internationales œuvrant pour le déve-loppementConnaissances prouvées dans le secteur sanitaire et maitrise des struc-tures décentraliséesConnaissances de la gestion des institutions sanitaires et Notions des procédures administratives et des procédures comptablesFlexibilité et capacité à travailler dans un environnement multi culturel et multi dimensionnelExcellent niveau d’organisation et sens de communication avec très bonne maîtrise du français, de l’anglais et du kinyarwandaEtre prêt à être basé à Musanze dans la province du Nord ou à Huye dans la province du Sud avec des voyages fréquents à Kigali.Les dossiers de candidature comprenant la lettre de motivation, CV, co-pies certifiées des diplômes, attestations et/ou recommandations, etc.

Adressés au Coordinateur du Secteur Santé de la Coopération Allemande au Rwanda doivent parvenir au bureau de la GTZ Santé, sis à Kiyovu 2, av. Paul VI, ou à l’adresse email: [email protected] au plus tard Jeudi le 31 Juillet 2008 à 16h00’.

••

Recrutement

Coopération Allemande en SantéBureau au R RRRRR

2, av. Paul VI B.P. 59 / Kigali TEL. : (00250) 50 37 36 FAX : (00250) 50 28 69E-mail GTZ : [email protected] E-mail DED : [email protected]

Kwamamaza

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008Urup. 1� Kwamamaza

Roto Plastic Tanks Ibigega bishya by’amazi Roto bikorwa

muri Plastiki n’abahanga b’inzobere mu ikoranabuhanga ryo guhunika amazi. Iyo bavuze

Ibigega Roto, jya wumva ikintu gikomeye, gihendutse, kandi gisukuye. Roto kandi ni

ibigega bidakenera gukanikwa, biterekwa mu buryo bworoshye kandi biberanye n’ahantu

hose. Ibigega Roto mu bigo by’amashuri, mu bikingi by’ubworozi, mu nganda no mu bitaro, ku

nsogero z’amazu, ku mashantiye y’ubwubatsi, mu mago........ mbese ntaho Roto itakoreshwa.

Niyo mpamvu Ibigega by’amazi Roto bikoze muri Plastiki bimaze kwamamara muri Afrika

y’Iburasirazuba.