Upload
others
View
61
Download
0
Embed Size (px)
Citation preview
1
1 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
REPUBULIKA Y’ U RWANDA
MINISITERI Y’ UBUREZI
ISHURI RY ‘UBUMENYI RYA MUSANZE
AGASANDUKU K’IPOSITA 92 RUHENGERI
TEL 0788643839
AMABWIRIZA NGENDERWAHO MU RUGO RW’ISHURI RY’UBUMENYI RYA MUSANZE
Kugirango dutange uburezi bufite ireme n’uburere bushingiye ku ndangagairo nyarwanda
biganisha ku iterambere, urugo rwa Ecole des Sciences de Musanze rwashyizeho
amabwiriza agenga imyifatire n’imikorere by’abanyeshuri.
Aya mabwiriza agamije gutoza abanyeshuri kugira umurava, kurangwa n’ikinyabupfura,
kugira urukundo, kubaha Imana kwiyubaha no kubahana ndetse no kugira umuco wo
gukunda igihugu.
Amabwiriza ni meza rero kuko azafasha abanyeshuri kugira uruhare mu iterambere
ryabo. Azabarinda guhuzagurika kandi abafashe gufata icyerekezo cyiza, kwisuzuma buri
gihe no gukorera ku ntego.
Twibuke neza ko ari “Urugo rwaragijwe umubyeyi Bikiramariya” Ibi bizafasha
abanyeshuri barererwa mu rugo rwacu kuzaba abana b’ururmuri koko bazigirira akamaro
ndetse bakakagirira n’igihugu mugihe kizaza.
Mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa (mission) n’icyerekezo (vision) by’Urugo rwa
E.Sc.MUSANZE - Notre Dame de l’Etoile bigerweho, ni ngombwa kugira umurongo
ngenderwaho ushingiye kuri God fearing, Human values and Rwandan culture, no
gukorana umurava n’ubwitange.
Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa ko habaho imyitwarire myiza (Discipline) mu
byiciro byose by’abagize urugo rwa E.Sc.MUSANZE, ari byo abanyeshuri, abarezi
(teaching staff), n’abandi bakozi bose b’urugo (support staff).
Nyuma yo kubiganiraho no kubyumvikanaho n’abo bireba bose, mu Ishuri ry’Ubumenyi
rya Musanze hashyizweho amabwiriza akurikira :
IGICE CYA MBERE : AMABWIRIZA AREBA ABANYESHURI
2
2 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
UMUTWE WA 1 : IMYIGIRE Y’ABANYESHURI N’IMIBEREHO MU RUGO
1.1. AMASOMO NO GUSUBIRA MU MASOMO KW’ABANYESHURI
1.1.1. AMASOMO
Ingingo ya 1
Buri munyeshuri agomba kubahiriza ingengabihe y’amasomo n’isubiramo ryayo. Iyo
ngengabihe ngenderwaho itegurwa buri mwaka (uretse ko ishobora guhindurwa igihe
cyose bibaye ngombwa), ikamenyeshwa abanyeshuri.
Ingingo ya 2
Igihe cyose bari mu ishuri (class), abanyeshuri basabwa kwakira neza ababagana,
babaramutsa (bahagurutse) kandi mu kinyabupfura.
Ingingo y 3
Abanyeshuri bagomba kurangwa n’ubwitonzi, bakurikira neza kandi bakagira uruhare mu
masomo; kandi bakoresha ururimi rusabwa mu myigishirize ya buri somo.
Ingingo ya 4
Nta munyeshuri wemerewe gusiba isomo, imikoro, ikizamini n’andi masuzuma aba
yateguwe, nta mpamvu izwi n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ingingo ya 5
Buri munyeshuri agomba kugira ikayi ya buri somo, kandi akandika ibyo yigishwa na
mwalimu wa buri somo yigishwa.
Ingingo ya 6
Iyo umwarimu adahari, Umunyeshuri uhagarariye abandi mu ishuri abimenyesha
ubuyobozi bw’ishuri bufite amasomo mu nshingano, cyangwa undi muyobozi, nyuma
y’iminota itanu isomo ritangiye.
Ingingo ya 7
Ingengabihe yo kwisubirishamo amasomo yizwe (prep) igomba kubahirizwa na buri
munyeshuri kandi igihe cyose.
Ingingo ya 8
3
3 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Birabujijwe kunakira (gukopera) cyangwa kubigerageza mu kizamini cyangwa irindi
suzumabumenyi.
Ingingo ya 9
Impuzankano y’ishuri (Uniform) igizwe n’ibi bikurikira:
- Ku bahungu: Inkweto z’umukara, amasogisi y’umweru, ipantalo y’ubururu (bleu
ciel) idasongoye, umukandara w’umukara, ishati y’umweru iriho ikirango
cy’ishuri (insigne), cravate, n’isaha yambarwa ku kuboko.
- Ku bakobwa: Inkweto z’umukara, amasogisi y’umweru, ijipo y’ubururu (bleu
ciel) igeze munsi y’amavi, ishati y’umweru iriho ikirango cy’ishuri (insigne),
cravate, n’isaha yambarwa ku kuboko.
Icyitonderwa:
1) Buri munyeshuri agomba kuba afite imipira nibura ibiri y’ishuri, uw’amaboko
maremare n’ijire, uw’amaboko maremare ukaba wambarwa gusa igihe bigaragara
ko koko hakonje, cyangwa igihe yabiherewe uburenganzira n’umwarimu
cyangwa undi muyobozi w’ishuri.
2) Buri munyeshuri agomba kwambara iyi myambaro atebeje ishati, kandi ifite
isuku.
3) Buri munyeshuri agomba kugira nibura impuzankano ebyiri (2 pairs).
1.1.2. IMYIGIRE Y’ ABANYESHURI KU GITI CYABO
Ingingo ya 10.
Kwiga bucece kw’abanyeshuri ni itegeko igihe cyose abanyeshuri bari kwisubirishamo
amasomo, kandi bibera mu mashuri basanzwe bigiramo, buri wese yicaye mu mwanya
we.
Ingingo ya 11.
Nta munyeshuri wemerewe kugendagenda hanze y’ishuri yigamo mu gihe cyo
kwisubirishamo amasomo
Ingingo ya 12.
Ibijyanye no gusobanurirana (etude explicative) bikorerwa mu byumba by’amashuri
byabugenewe, kandi mu mutuzo nta rusaku.
1.1.3. ISOMERO
Ingingo ya 13
4
4 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Isomero ry’ishuri riba rifunguye ku masaha yateganyijwe n’umukozi urikoramo
n’ubuyobozi bushinzwe imyigire kugira ngo ababikeneye basome ibitabo bakore
n’ubundi bushakashatsi.
Ingingo ya 14
Nta wemerewe gukura igitabo mu Isomero atabyemerewe n’Ushinzwe Isomero, kandi
igitabo gitiwe kigomba gufatwa neza; kikazatirurwa kimeze uko yagihawe (nta
kucyangiriza nko kucyandikamo, kugica, kucyanduza…)
Ingingo ya 15
Nta munyeshuri wemerewe kwinjira mu bubiko bw’ibitabo atabiherewe uburenganzira
n’Ushinzwe Isomero.
Ingingo ya 16
Mu isomero hagomba kurangwa umutuzo. Umunyeshuri yinjira mu isomero yambaye
impuzankanoy’ishuri. Kirazira kwinjirana umupira uwariwo wose, igihe icyaricyo cyose
mu isomero.
Ingingo ya 17
Nta wemerewe kwinjirana ibikapu cyangwa ibindi bitabo keretse aje kubitirura.
Ingingo ya 18
Nta munyeshuri wemerewe gutira ibitabo birenze ibigenwe, kandi ibitabo bitiwe
bitirurwa bitarenze ibyumweru bibiri.
1.1.4. IBIRUHUKO BIGUFI
Ingingo ya 19
Mu turuhuko dutoya ntabwo abanyeshuri bemerewe kwiga, ahubwo bajya hanze
bakaruhuka.
Ingingo ya 20
Ku minsi y’ikiruhuko, abanyeshuri bashobora kumva Radio, kureba Televiziyo,...
Abanyeshuri ntibemerewe gutunga ibikoresho (electronic) nk’amaradiyo, amatelefone,
n’ibindi kuko bakoresha iby’ishuri.
1.2. AHAFATIRWA AMAFUNGURO
Ingingo ya 21
Buri munyeshuri wese agomba kuba ari aho bafungurira ku bihe byateganyijwe.
5
5 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingoya 22
Mu nzu bafunguriramo abanyeshuri baba bavanze kandi bari mu matsinda. Amashuri aba
avanze mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ubumwe n’imibanire myiza ku ishuri.
Ingingo ya 23
Abanyeshuri bakikije ameza amwe basangira amafunguro yabateganyirijwe. Bagomba
kugaragaza ikinyabupfura n’isuku bayobowe n’ubahagarariye kuri ayo meza.
Ingingo ya 24
Buri munyeshuri agomba kugira ibikoresho bya ngombwa ku meza (isahani, igikombe,
icyuma, ikanya) biba byarateganyijwe n’ishuri.
Ingingo ya 25
Buri munyeshuri agomba kugerera ahafatirwa amafunguro ku gihe kandi nta wemerewe
kubura ku meza ariraho.
Ingingo ya 26
Buri munyeshuri agomba kurira ku isahani ye no kunywesha igikombe cye; nta
banyeshuri barenze umwe bemerewe gusangirira ku gikoresho kimwe.
Ingingo ya 27
Ntibyemewe rwose kwinjira mu nzu y’amafunguro atari igihe cyo gufata amafunguro.
Ingingo ya 28
Abanyeshuri bashinzwe iby’amafunguro bafatanyije n’abayobozi bashinzwe umutungo
w’ishuri, bamenya ko buri munyeshuri yabonye ifunguro rye koko, bakanakurikirana
ishyirwa mu myanya ry’ibintu, abanyeshuri, n’isuku aho bafatira amafunguro.
Ingingo ya 29
Nyuma ya buri funguro, abanyeshuri bakora isuku y’aho barira bakurikije ingengabihe
itegurwa n’abashinzwe inzu y’amafunguro.
Ingingo ya 30
Buri funguro ritangizwa rikanarangizwa n’isengesho . Abanyeshuri batangirira kandi
bakanarangiriza rimwe gufata amafunguro.
6
6 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 31.
Inzu ifatirwamo amafunguro igomba kuba ifunze buri gihe atari amasaha yo kurya.
Ingingo ya 32
Birabujijwe kuzana n’abandi bantu bo hanze mu nzu ifatirwamo amafunguro.
Ingingo ya 33
Ntibyemewe kuzana ibiribwa bivuye hanze y’urugo mu nzu y’amafunguro (imigati,
imbuto, ...). Ntibyemewe kandi no kubirira ahandi hantu aho ari ho hose mu rugo.
Ingingo ya 34
Nta mafunguro yihariye ahabwa abanyeshuri. Ufite uburwayi busaba amafunguro
yihariye agirwa inama yo kujya kwiga aho yiga ataha iwabo.
1.3. AHO ABANYESHURI BARARA
Ingingo ya 35.
Aho abanyeshuri barara ni ahantu ho kuruhukira. Ni yo mpamvu basabwa kujya kuryama
bacecetse. Abanyeshuri basabwa kandi kugira isuku y’uburiri n’ibindi bikoresho by’aho
barara.
Ingingo ya 36.
Aho abanyeshuri barara haba hafunze ku manywa, ariko hashobora gufungurwa igihe ari
ngombwa.
Ingingo ya 37.
Nta munyeshuri wemerewe kurarana n’undi, kuryama ku buriri bw’undi cyangwa kujya
mu byumba atararamo.
Ingingo ya 38.
Kujya mu buryamo bw’uwo mudahuje igitsina ni ikizira.
Ingingo ya 39.
Ntibyemewe kwinjiza abantu bo hanze y’urugo aho abanyeshuri barara.
7
7 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 40
Birabujijwe gukorera indi mirimo (gufura, koga, kwigira, gusoma, kurya, kuganira…)
aho barara.
Ingingo ya 41.
Nta munyeshuri wemerewe gusigara aho barara igihe abandi bavuyemo, atabiherewe
uruhushya n’abashinzwe imyifatire. Umunyeshuri urembye abifashwamo n’ukuriye
icyumba bararamo, bakabimenyesha ubuyobozi maze bakajya no kwa muganga w’ishuri.
Ingingo ya 42
Birabujijwe rwose guca mu madirishya y’aho barara. Abanyeshuri bashaka kujya aho
barara mu masaha atarateganyijwe babisabira uruhushya. Birabujijwe kandi kunyuza
ibintu mu madirishya y’aho barara.
Ingingo ya 43
Birabujijwe kandi birahanirwa kuzana ibiribwa aho barara. Abanyeshuri bashinzwe
abarwayi mu rugo bazanira amafunguro bagenzi babo barwaye igihe cyo gufungura
kigeze.
Ingingo ya 44
Nta munyeshuri wemerewe kurara hanze y’ishuri (aho ari ho hose) cyangwa iwabo,
ubuyobozi bw’ishuri butabizi.
1.4. ISUKU N’IMIRIMO Y’AMABOKO
1.4.1. ISUKU KU MUBIRI
Ingingo ya 45
Isuku ni isoko y’ubuzima. Buri munyeshuri asabwa kugira isuku ihagije ku mubiri we.
Ingingo ya 46
Buri munyeshuri asabwa gukaraba umubiri wose nibura inshuro imwe ku munsi.
Ingingo ya 47
Ntibyemewe gutizanya ibikoresho by’isuku (Urugero: Indobo, Igitambaro cy’amazi,
Uburoso bw’amenyo, n’ibindi)
Ingingo ya 48
Buri munyeshuri agomba kwambara imyambaro ifuze kandi inanuye
8
8 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 49
Birabujijwe rwose kwambara: Ibikomo n’amaherena, ingofero, imyenda yacitse, imyenda
idafite ibifungo, inkweto n’imyenda ishaje cyane. Birabujijwe kandi guhindura imisatsi
no kuyitereka, kwitera amarangi (Maquillage) no gutereka inzara n’ubwanwa.
1.4.2. ISUKU MURI RUSANGE
Ingingo ya 50
Abanyeshuri bose basabwa kugira uruhare mu mirimo y’amaboko yose ikorerwa mu rugo
rwa E.Sc. MUSANZE; ari ijyanye no kongera umusaruro (school garden), isuku n’ibindi.
Ingingo ya 51
Ahafatirwa amafunguro hagomba kugirirwa isuku ihagije; hakoropwa buri gihe
abanyeshuri barangije kurya. Ibikoresho byo ku meza bigomba gusukurwa neza nyuma
yo gukoreshwa, kandi bigatondekwa neza; buri gikoresho mu mwanya wacyo.
Ingingo ya 52
Ubwiherero ni ahantu h’ingenzi hakeneye isuku ya buri gihe; bugomba rero gukorerwa
isuku nibura inshuro eshatu ku munsi, kandi hagakoreshwa isabuni n’imiti byabugenewe.
Ingingo ya 53 Aho abanyeshuri barara hagomba kurangwa n’isuku: ibitanda bishashe neza byorosheho
couvre-lit bahabwa n’ishuri, inzitiramibu zimanitse, nta kwanikamo imyambaro, nta
kwanika inkweto ku madirishya, nta nkweto za sport zigomba kugeramo cyangwa se
izindi zanduye.
Ingingo ya 54 Aho abanyeshuri bigira: ishuri rikorerwa isuku buri munsi, nta kwandurisha ikibaho
inyandiko zidafite akamaro, gutagaguza ibipapuro mu ishuri n’inyuma yaryo, kwandika
ku ntebe, ku nzugi no ku nkuta.
Ingingo ya 55 Birabujijwe kujugunya ibipapuro ahabonetse hose atari mu bikoresho byabugenewe
(Poubelle). Birabujijwe kunyura mu busitani no gucagagura cyangwa kwangiriza indabo.
Ingingo ya 56 Inzu mberabyombi n’ahandi hose abanyeshuri bateranira hagomba buri gihe gusukurwa,
hakurikijwe ingengabihe iba yatanzwe n’abahashinzwe.
Ingingo ya 57 Kutitabira umurimo, gukererwa, gukorana ubunebwe, gutsiba (guhushura), kugandisha
abandi no kutarangiza neza umurimo bifatwa nk’imyitwarire mibi (indiscipline)
9
9 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 58
Abanyeshuri bose barebwa n’isuku n’ifatwa neza ry’ibikoresho by’ishuri, bisubizwa mu
myanya yabyo nyuma yo gukoreshwa.
Ingingo ya 59
Imirimo yo mu rugo ikorwa hakurikijwe amatsinda y’abanyeshuri yashyizweho
n’ababishizwe mu rugo.
1.5. GUSOHOKA NO GUTEMBERA HANZE Y’ISHURI
Ingingo ya 60
Ntibyemewe kurenga imbibi z’ishuri nta ruhushya.
Ingingo ya 61
Muri week-ends no ku minsi y’ibiruhuko, abanyeshuri bajya hanze y’urugo ari uko
babiherewe uruhushya. Mu biruhuko bito biri hagati y’amasomo abanyeshuri baguma mu
kigo.
Ingingo ya 62
Iyo bibaye ngombwa (rimwe mu gihembwe), abanyeshuri bahabwa uruhushya rwo kujya
hanze y’urugo kugira ngo babe bagura ibikoresho bakeneye. Icyo gihe bagenda bambaye
impuzankano yagenwe n’ishuri.
Ingingo ya 63
Ibindi bihe abanyeshuri bashobora kujya hanze ni nk’igihe bagiye muri Siporo, imbyino ,
Imikino, Missa,... baba baherekejwe n’umwe mu bayobozi.
Ingingo ya 64.
Umunyeshuri ukuriye itsinda (muvoma, club, ikipe,...) iyi n’iyi amenyesha ubuyobozi ko
bazasurwa cyangwa bazasura akabikora icyumweru mbere, kandi buri tsinda ntirisurwa
inshuro zirenze imwe mu gihembwe.
Ingingo ya 65
Uretse igihe abanyeshuri bagiye gukina, igihe bahawe uruhushya rwo gusohoka hanze
bagomba kuba bambaye impuzankano y’ishuri.
10
10 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
1.6. ISURWA N’IMPUSHYA BY’ABANYESHURI
Ingingo ya 66
Abanyeshuri bemerewe gusurwa ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi kuva saa saba
kugeza saa kumi n’imwe (13:00 – 17:00). Hari indi mpamvu idasanzwe isaba ko
umunyeshuri yasurwa ku wundi munsi bitangirwa uruhusa n’umuyobozi w’ishuri.
Gusura abanyeshuri mu gihe gitandukanye n’ibyavuzwe haruguru, ntibyemwe
Ingingo ya 67 Nta munyeshuri wemerewe gusurwa n’umuntu udafite ikarita yo gusura (visit card),
Ingingo ya 68 Abanyeshuri baganirira n’ababasuye mu mwanya wabateganyirijwe.
Ingingo ya 69
Abanyeshuri baherekeza ababasuye bakabageza ku marembo y’ishuri, ntibemerewe
kubageza hanze y’urugo.
Ingingo ya 70
Abasuye abanyeshuri ntibemerewe kuzana ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi bitemewe ku
ishuri
Ingingo ya 71
Amakuru arebana n’ibintu bidasanzwe biba byabaye mu rugo (Iminsi mikuru, urupfu,
impanuka, uburwayi bukomeye,...) abanza kumenyeshwa ubuyobozi bw’ikigo
mberey’uko bimenyeshwa abanyeshuri.
Ingingo ya 72
Nta munyeshuri wemerewe gutaha iminsi mikuru I wabo cyangwa ahandi mu gihe
cy’amasomo
Ingingo ya 73
Amabaruwa abanyeshuri bashaka kwohereza hanze agomba kuba ariho imyirondoro
yuzuye, akazanwa ku biro by’ushinzwe imyifatire ku wa mbere.
Ingingo ya 74
Amabaruwa yandikiwe abanyeshuri anyura mu buyobozi bw’ikigo mbere y’uko ahabwa
umunyeshuri
Ingingo ya 75
11
11 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Amabaruwa azanwe n’abanyeshuri, abarimu cyangwa abandi bakozi ashyirwa mu biro
bishinzwe imyifatire maze akaza gushyikirizwa ba nyirayo.
1.8 .UBUZIMA
Ingingo ya 76
Buri munyeshuri agomba kuba afite ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé, MMI,
RSSB, ....)
Ingingo ya 77.
Iyo uburwayi butunguranye, umunyeshuri ajyanwa aho Muganga w’urugo akorera maze
akaba ari we umwitaho.
Ingingo ya 78.
Umunyeshuri ajya kwivuriza mu mavuriro yo hanze ari uko abiherewe uburenganzira na
Muganga w’ishuri, kandi igihe avuyeyo akamwereka impapuro yivurijeho.
Ingingo ya 79 Kirazira kwivuza magendu: gusuzumwa no kunywa imiti biturutse ahatazwi
n’ahatemewe na Leta.
Ingingo ya 80 Umunyeshuri wese arasabwa kudahishira uburwayi yaba afite ubwo aribwo bwose, cyane
cyane iyo bumumazeho igihe kinini.
Ingingo ya 81
Abanyeshuri bari mu muryango utabara imbabare (Croix-rouge) mu rugo, bita ku
murwayi bamuzanira icyo kurya. Umuryango w’umunyeshuri uza kunganira urugo igihe
umunyeshuri arimo kwivuriza ku bitaro (hospitalized).
Ingingo ya 82
Igihe ivuriro ry’ishuri cyangwa ibitaro byegereye ishuri bidashoboye kuvura uburwayi
bw’umunyeshuri ni bwo ahabwa uruhushya rwo kujya mu rugo iwabo, ishuri rimaze
kuvugana n’ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera.
Ingingo ya 83.
Uretse igihe uburwayi butunguranye, amasaha yo kwivuza mu ivuriro ry’ishuri agomba
kubahirizwa.
12
12 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
….. SIPORO N’IMYIDAGADURO
Ingingo ya 84
Buri munyeshuri ategetswe gukora siporo mu gihe cyabugenewe, kandi buri wese
agomba kugira itsinda abarizwamo.
Ingingo ya 85.
Buri mwana agomba kwitabira siporo yambaye imyambaro yabugenewe
Ingingo ya 86. Umuyobozi wa buri kipe (captain) niwe ubazwa ibikoresho biba
byahawe ikipe ayoboye.
Ingingo ya 87.
Mu gihe cy’amafilimi, ibirori binyuranye nk’ikinamico, imbyino n’ibindi abanyeshuri
bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye ituma buri wese abikurikira neza.
Ingingo ya 88.
Amafilimi n’ibindi bitaramo bigomba kubanza gusuzumwa n’itsinda ribifitiye
ubushobozi mbere y’uko yerekwa abanyeshuri.
Ingingo ya 89
1.10. IMIBANIRE N’IMICO MYIZA Y’INGENZI
Ingingo ya 90
Nyuma y’amasomo abanyeshuri bashobora guhabwa n’abarimu ibindi bisobanuro
ku masomo bize cyangwa ubundi bufasha mu rwego rw’uburere n’uburezi. Ibishingiye
ku bucuti bwihariye ntibyemewe.
Ingingo ya 91
Imibanire y’abanyeshuri n’abarimu, abandi bakozi bo mu rugo kimwe n’undi muntu
Uvuye hanze y’urugo, igomba kurangwa n’ikinyabupfura no kubahana. Abanyeshuri
bagomba kumenya ko abato basuhuza abakuru bwa mbere, maze na bo bakabasubiza.
Ingingo ya 92
Abanyeshuri nabo bagomba kugira ikinyabupfura n’ubwubahane hagati yabo (mu ishuri,
aho barara, ku murimo, ….)
13
13 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 93
Kirazira gukwirakwiza inyandiko cyangwa ibihuha bigambiriye guhungabanya
umutekano w’urugo.
Ingingo ya 94
Kirazira gutukana, kurwana, gukubita cyangwa gukomeretsa ubigambiriye.
Ingingo ya 95
Kirazira kurangwa n’ingengabitekerezo iyo ariyo yose isenya ubumwe bw’urugo
rw’ishuri n’abanyarwanda muri rusange
Ingingo ya 96
Agakungu hagati y’abanyeshuri babiri kaganisha ku irari ry’umubiri ntikemewe ;
ubusambanyi ni ikizira.
Ingingo ya 97
Ibitabo n’ibinyamakuru birimo inkuru ziteye isoni bidatanga uburere bwiza ntibyemewe
mu rugo.
Ingingo ya 98
Guhungabanya gahunda, gushyamirana n’abandi, guharabika no gusesereza cyangwa
kwiyenza ku bandi n’indi myifatire idahwitse birahanirwa.
Ingingo ya 99
Abanyeshuri basabwa guterana inkunga hagati yabo mu bihe byose haba mu byago
cyangwa mu byishimo. Muri urwo rwego buri munyeshuri atanga umusanzu wo gufasha
mugenzi we mu gihe yahuye n’ibibazo by’ubukene, uburwayi cyangwa urupfu rw’uwo
bafitanye isano ya hafi (umubyeyi/umurera cyangwa umuvandimwe).
Ingingo ya 100
Buri munyeshuri asabwa kubaha mugenzi we no kubaha inzego z’ubuyobozi
bw’abanyeshuri.
Ingingo ya 101
Buri munyeshuri asabwa kubaha ibikoresho bya mugenzi we. Kirazira gufata igikoresho
icyo aricyo cyose cya mugenzi wawe (Bamwe bita kwitiza) utabiherewe uburenganzira,
kuko bifatwa nk’ubujura.
Ingingo ya 102
Kirazira kunywa cyangwa gukoresha ibisindisha n’ibiyobyabwenge mu rugo rwa E. \Sc.
Musanze
14
14 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Ingingo ya 103
Kirazira kuryagaguzwa: kugura ibyo kurya bicishijwe mu madirishya, biguriwe ku
bibuga by’imikino n’ahandi hose umunyeshuri ahuriye nabyo.
…. UMUTUNGO RUSANGE
Ingingo ya 104
Inyubako, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikoresho byateganyirijwe abanyeshuri bigomba
kubahwa kandi bigafatwa neza.
Ingingo ya 105
Uwangije cyangwa agatakaza igikoresho cy’ishuri biturutse ku burangare bwe niwe
ugisanisha cyangwa akakigura.
Ingingo ya 106
Nta munyeshuri wemerewe gusohokana igikoresho cy’ishuri hanze yaryo cyangwa
kugikura aho kibarizwa atabiherewe uburenganzira, kuko bifatwa nk’ubujura
Ingingo ya 107
Nta munyeshuri wemerewe gusarura imbuto cyangwa indi myaka iri mu busitani
bw’ishuri atabiherewe uburenganzira.
… IYOBOKAMANA, MOUVEMENTS NA ZA CLUBS
Ingingo ya 108
Buri munyeshuri yemerewe gusengera mu idini rye ku munsi iryo dini risengeraho ariko
mu masaha agenwa n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ingingo ya 109
Nta mwana wemerewe guhindura idini keretse amaze kubyumvikanaho n’ababyeyi be /
abamurera, n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ingingo ya 110
Buri munyeshuri agomba kwitabira no kubaha ibikorwa byose by’iyobokamana
biteganwa n’urugo (Misa z’iminsi mikuru y’ishuri, Amasengesho yo gutangira ibikorwa
bitandukanye, imyiherero, ingendo nyobokamana, n’ibindi)
Ingingo ya 111
Ahantu hasengerwa n’ibimenyetso ndangakwemera byose bigomba kubahwa
Ingingo ya 112
Gusiba kurya (Fasting) nta burenganzira butanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri ntibyemewe.
Ingingo ya 113
15
15 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Nta banyeshuri basengera mu idini cyangwa itorero runaka bemerewe gutumira umuntu
wo hanze ngo aze kubwiriza batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ingingo ya 114
Buri munyeshuri wese agomba kugira movement na club abarizwamo kandi akubahiriza
gahunda zazo nk’uko ubuyobozi bw’ishuri buziteganya.
Ingingo ya 115
Buri club cyangwa mouvement igomba kugira ibikorwa bifatika by’urukundo, bya
gitumwa n’iby’amajyambere abanyamuryango bahuriramo.
Ingingo ya 116
Umutungo w’abasengera hamwe (idini cyangwa itorero), Club cyangwa Mouvement
ukoreshwa ku bwumvikana bw’abanyamuryango babiherewe uburenganzira n’ubuyobozi
bw’ishuri
Ingingo ya 117
… IZINDI NGINGO ZIHARIYE
Ingingo ya 118
Ibikorwa bigamije inyungu z’umuntu ku giti cye ntibyemewe mu rugo.
Ingingo ya 119
Abanyeshuri ntibemerewe kwibikira amafaranga, bayabitsa ushinzwe umutungo w’ishuri
cyangwa undi muyobozi bihitiyemo, bakajya bayahabwa igihe bagiye kugura ibikoresho
bakeneye. Ishuri ntirirebwa rero n’ibibazo byo kwibwa amafaranga kw’abanyeshuri
batabikije.
Ingingo ya 120
Nta munyeshuri wemerewe kubyuka nijoro abandi baryamye ngo agiye kwiga.
Ingingo ya 121
Kirazira kubeshya no kubeshyerana
Ingingo ya 122
Kirazira guhisha, guhishira no gufatanya ibikorwa bibi.
UMUTWE WA II. IBIHANO N’IBIHEMBO
Ingingo ya 96
16
16 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
Kutubahiriza amabwirizwa amaze kuvugwa haruguru birahanirwa hakurikijwe
uburemere cyangwa isubiramo ry’amakosa.
Ingingo ya 97
Ibihano biteganijwe ku makosa atandukanye ni ibi bikurikira:
- Kwihanangirizwa mu magambo.
- Guhabwa imirimo y’amaboko.
- Gukurwaho amanota y’imyifatire.
- Kohereza umunyeshuri akajya kuzana ababyeyi (cyangwa abamurera).
- Kwirukanwa by’agateganyo no kwihanangirizwa imbere y’ababyeyi.
- Kwirukanwa burundu.
Ingingo ya 98
Ibihano bijyanye n’imirimo ikorerwa mu rugo, ubuzima bwo mu mashuri, kwiga ni
mugoroba, biteye ku buryo bukurikira:
IBIHANO BIJYANYE NO GUSIBA AMASOMO
- Gusoma ibindi bitajyanye n’isomo ririmo kwigwa: gutakaza amanota 3 y’imyifatire no
guhabwa undi murimo ujyanye n’imyigire.
- Kuryama ku ntebe bifitanye isano n’agasuzuguro mu ishuri: Gukurwaho amanota 2
y’imyifatire.
- Guhangana kw’abanyeshuri babiri: Gukurwamo amanota 2 y’imyitwarire.
- Gusohoka mu isomo nta ruhushya ahawe: Gukurwamo amanota 2 y’imyifatire.
- Kwanga gukora ibazwa rito (quiz): Guhabwa zeru no gutakaza amanota 8 y’imyitwarire
+ umukoro / umurimo ujyanye n’imyigire.
- Kugera ku ishuri ukerewe mu ntangiriro z’umwaka / z’igihembwe nta mpamvu izwi:
Gukurwaho amanota 5 y’imyitwarire, gutumwa ababyeyi no guhabwa umurimo
w’amaboko wo gukora.
- Gukoresha nabi cyangwa kwangiriza igitabo cy’ishuri: Gutakaza amanota ari hagati ya
5-10 bitewe n’uko ikosa ringana.
- Kunakira / gukopera, cyangwa ushaka kubikora, gukorera ikizamini mugenzi wawe:
Kubona zeru no gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire. Iyo ari ikizamini kirangiza
igihembwe, umunyeshuri ntakora ibizamini bisigaye ahubwo ahita yoherezwa mu rugo
akazagaruka mu gihembwe gikurikiyeho. Iyo asubiyemo, yirukanwa burundu.
- Guhisha cyangwa kudatanga impapuro z’ikizamini: Guhabwa zero, kuvanwaho
amanota 8 y’imyitwarire no guhabwa umurimo ujyanye n’amasomo y’ishuri.
- Kudasuhuza umwarimu mu ishuri: Kuvanwaho amanota 5 y’imyitwarire + umurimo
ujyanye n’amasomo.
- Gusubiza wicaye: Gukurwaho amanota 2 y’imyitwarire.
- Kutambara impuzankano: Gukurwaho amanota atatu (3) igihe cyose umunyeshuri
afashwe + umurimo ujyanye n’amasomo.
- Gusubizanya agasuzuguro: Gukurwaho amanota 5 y’imyitwarire.
- Gusiba amasomo nta mpamvu (iminsi iri munsi ya 15): Gukurwaho amanota 10,
koherezwa mu rugo kumarayo iminsi irindwi (7) no gutumwa ababyeyi.
17
17 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
- Gusiba amasomo iminsi irenga cumi n’itanu (15) ikurikiranye nta mpamvu izwi:
Gukurwa ku rutonde rw’abanyeshuri b’urugo rwa E.Sc.MUSANZE.
- Kubeshya: Gukurwaho amanota 2 + umurimo w’amaboko.
- Guteza akavuyo mu isengesho ubigambiriye: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire +
gutumizaho ababyeyi. Iyo umunyeshuri asubiyemo iri kosa yirukanwa by’agateganyo
iminsi 7.
- Guhindura imisatsi uko wishakiye : Gukurwaho amanota 5.
- Kwambara ibikomo n’imyenda ifite imifuka ibyimbye: Gukurwaho amanota 5
y’imyitwarire.
- Kugira imyenda iri mu kajagari, ifite n’umwanda: Gukurwaho amanota 3
y’imyitwarire.
- Kuzana ibiribwa mu kigo ubivanye hanze yacyo: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire
+ kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7 + umurimo w’amaboko.
- Gukubita no gutuka umwarimu: Kwirukanwa burundu.
- Kutagira icya kabiri cy’amanota y’imyitwarire ku mwaka wose: Kwirukanwa burundu.
IBIHANO BIJYANYE N’AHO BAFATIRA AMAFUNGURO
- Kurira ku meza atari ayawe: Gukurwaho amanota 2
- Kutagira ikinyabupfura ku meza : Gukurwaho amanota 2
- Kutagira isuku ku meza : Gukurwaho amanota 2
- Gusangira murenze 1 ku isahani 1 : Gukurwaho amanota 5
- Ubujura bw’ibikoresho byo ku meza : Kugarura ibyo bikoresho, gukurwaho amanota 8
y’imyifatire, kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo hakurikijwe uburemere
bw’ikosa.
- Gukererwa kujya gufungura : Gukurwaho amanota 2 y’imyifatire, kwirukanwa
by’agateganyo mu minsi 7 cyangwa gutumizaho ababyeyi bitewe n’uburemere bw’iri
kosa.
- Gusiba amasomo iminsi 15 uhereye igihe amashuri yatangiriye nta mpamvu izwi :
kwirukanwa burundu.
1.2. IBIHANO BIJYANYE NO KUBURA MU ISHURI MU KWIGA KWA
NIMUGOROBA
- Kwigira hanze nta ruhushya : Gukurwaho amanota 2 y’imyitwarire.
- Gutuma abandi batiga mu mutuzo : Gukurwaho inota 1 igihe cyose umunyeshuri
afashwe.
- Kujya kwigira mu ishuri ritari iryawe nta ruhushya : Gukurwaho amanota 2 igihe cyose
umunyeshuri afashwe.
- Gusuzugura/kudakurikiza amabwiriza y’umwarimu : Gukurwaho amanota atanu (5)
y’imyifatire + kwirukanwa by’agateganyo bitewe n’uburemere bw’iri kosa.
18
18 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
1.3. IBIHANO BIJYANYE N’IMIBANIRE
- Kwangiza cyangwa gutakaza igitabo cy’ishuri : Kuriha inshuro 2 agaciro (ikiguzi)
cy’igitabo + gukurwaho amanota 8
- Ubujura bw’igitabo : Kugarura igitabo cyangwa kwishyura inshuro 2 ikiguzi cy’igitabo,
kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo iminsi 7 bitewe n’uko ababyeyi
babyitwayemo.
- Gutunga ibikoresho bibujijwe (Cameras, Radios, ibikoresho bifotora, …) : Gutanga
icyo gikoresho, gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire no gutumaho ababyeyi.
- Gushyamirana no kurwana : Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire, cyangwa / no
gutumizaho ababyeyi, kwirukanwa burundu cyangwa by’agateganyo iminsi 7 bitewe
n’uburemere bw’ikosa.
- Kuzana aho barira ibiryo bivuye hanze y’ishuri : Gukurwaho amanota 5 + kwirukanwa
by’agateganyo iminsi 7 + umurimo w’amaboko no gutumizaho ababyeyi.
- Kurira hanze y’inzu bariramo : Gukurwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko.
- Kugura no kurya ibiribwa bidakwiye kandi bitemewe (ibinywanyi, imigati, biscuits,…)
hanze y’ishuri : Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire, kwirukanwa by’agateganyo
iminsi 7 no gutumaho ababyeyi.
1.5. IBIHANO BIREBANA N’AHO BARARA
- Kujya mu byumba by’abakobwa uri umuhungu cyangwa mu by’abahungu uri
umukobwa : Kwirukanwa burundu.
- Kujya mu cyumba utararamo nta ruhushya: Gukurwaho amanota 3
- Gusomera no kwigira aho barara n’ijoro: Gukurwaho amanota 2
- Kunyura mu madirishya y’aho barara: Kuherezwa mu rugo iminsi irindwi (7),
kuvanwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko + kuriha amande y’amafaranga
ibihumbi bitanu (5.000Frw)
- Kunyuza ibintu bimwe na bimwe mu madirishya y’aho barara: Kuvanwaho amanota 10
+ umurimo w’amaboko no kwishyura amande y’amafaranga 5000Frw.
- Kubangamira abandi aho barara nijoro: Gukurwaho amanota 3 igihe cyose
umunyeshuri afashwe + igihano cy’umurimo w’amaboko.
- Gucumbikira umuntu utazwi aho abanyeshuri barara: Kwirukanwa burundu.
1.6. IBIREBANA N’IMIRIMO IKORERWA MU RUGO
Kubura / kudakora ku murimo wateganyijwe: Gukurwamo amanota 3 buri gihe
umunyeshuri afashwe muri iryo kosa.
Kudakora umurimo wateganyijwe inshuro zirenze 3 : Gukurwaho amanota 10
y’imyitwarire + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7.
1.7. IBIREBANA NO GUSOHOKA HANZE Y’URUGO
- Kujya hanze y’urugo nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 no gutumizaho ababyeyi
19
19 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
bitewe n’uburemere bw’ikosa.
- Kujya mu kabari: Ahacururizwa ibiryo bihiye (Restaurant) i Roma n’ahandi:
Gukurwaho amanota 10 + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo +
gutumaho ababyeyi (iyo ari ubwa mbere).
- Gufatirwa hanze y’urugo ubwa kabiri nta ruhushya: Kwirukanwa burundu.
- Gukererwa kugaruka mu rugo rw’ishuri mu gihe wari wahawe uruhushya rwo kujya
hanze: Gukurwaho amanota 5 + umurimo w’amaboko + kwirukanwa by’agateganyo
bitewe n’uburemere bw’ikosa.
- Kurara hanze y’urugo nta ruhushya: Kwirukanwa burundu kandi agatahana amanota
y’imyitwarire ari munsi y’icya kabiri.
1.8. IBIREBANA N’UBUZIMA
- Kutagira ikarita y’ubwishingizi bw’ubuzima: Umunyeshuri asubizwa mu rugo kugira
ngo ayishake.
1.9. IBIJYANYE NO GUSURWA
- Gusurwa igihe kitateganyijwe kandi utabibwiye ubuyobozi: Gukurwaho amanota 5.
- Guherekeza abashyitsi ukabarenza imbibi z’urugo: Gukurwaho amanota 3 + umurimo
w’amaboko.
- Kwakira ibiribwa bizanwe n’abagusuye nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 +
umurimo w’amaboko + koherezwa mu rugo mu gihe cy’iminsi 7.
1.10. IBIJYANYE N’ITUMANAHO
Kohereza no kwakira amabaruwa binyuranyije n’uburyo bwateganyijwe n’amategeko:
Gukurwaho amanota 3.
1.11. IBIJYANYE N’IMIBANIRE N’ABANDI
- Kwanga gusinya ku itarita y’imyitwarire: Gukurwaho amanota 5
- Gukuraho cyangwa guca impapuro z’amatangazo, amabwiriza, amafoto,...: Gukurwaho
amanota 10 + week-end y’iminsi 7.
- Kudakora cyangwa gukererwa imirimo cyangwa ibikorwa bya nyuma y’amasomo:
Gukurwaho amanota 2 + umurimo w’amaboko.
- Kwangiza inyubako cyangwa ibindi bikoresho by’ishuri: Kubisana cyangwa kugarura
ibyangijwe + gukurwaho amanota 5.
- Gusura umwarimu nta ruhushya: Gukurwaho amanota 10 + week-end y’iminsi 7 +
gutumaho ababyeyi.
- Koshya abandi kwivumbura / kwigomeka: Kwirukanwa burundu no guhabwa amanota
make (ari munsi y’icya kabiri) mu myitwarire.
- Gutanga ruswa no kugirana ubucuti bwihariye n’abarimu: Gukurwaho amanota 10
y’imyitwarire, gutumaho ababyeyi no kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7.
20
20 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
- Guhangana no gusimbukira abandi ngo bahangane: Kwihanangirizwa mu magambo no
gukurwaho amanota 5.
- Ubusambanyi: Kwirukanwa burundu.
- Ubusinzi: Gukurwaho amanota 10 y’imyitwarire + umurimo w’amaboko + week-end
y’iminsi 7 (iyo ari ubwa mbere) no kwirukanwa burundu (iyo ari ubwa kabiri).
- Gutwita utarashatse: Kwirukanwa.
- Kujyana n’umwarimu hanze y’urugo: Gukurwaho amanota 10 kwirukanwa
by’agateganyo iminsi 7 no gutumaho ababyeyi.
- Kutita ku byo ushinzwe cyangwa ibyo utunze: Gukurwaho amanota 3.
- Gufata ku ngufu no kubigerageza: Kwirukanwa burundu no gukurikiranwa mu
butabera.
- Kunakira / Gukopera BWA KABIRI: Kwirukanwa burundu.
- Kunywa ibiyobyabwenge (Kanyanga, marijuana, urumogi…) : Kwirukanwa burundu.
- Guhungabanya no kurogoya gahunda n’umurongo ngenderwaho w’ishuri: Gukurwaho
amanota 10, kwirukanwa by’agateganyo iminsi 7 cyangwa kwirukanwa burundu bitewe
n’uburemere bw’ikosa.
2. IBIHEMBO
Ingingo ya 99
Umunyeshuri uzagira umwihariko muri imwe mu myitwarire myiza nk’iyo kwibwiriza,
ubwitange, ubuhanzi, kwita ku byo ushinzwe cyangwa ibyo utunze, kuba intangarugero
mu myitwarire myiza, … azongererwa amanota kuva kuri 1 kugeza kuri 3 y’imyitwarire,
cyangwa ahabwe ibikoresho bimwe na bimwe by’ishuri cyangwa ahabwe byombi
hakurikijwe urugero rw’imyitwarire myiza yamugaragayeho.
UMUTWE WA III. INGINGO ZIRANGIZA N’IZ’IGIHE GITO
Ingingo 100
Amabwiriza ya mbere y’aya cyangwa andi anyuranye n’aya nta gaciro agifite.
Ingingo 101
Ibidateganyijwe muri aya mabwiriza bizagengwa n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda
cyangwa icyemezo cy’inama y’abarimu cyangwa komite nyobozi y’ishuri ry’ubumenyi
rya MUSANZE.
21
21 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
ICYITONDERWA:
Inama yahuje ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri ku wa 20/03/2010 yemeje ko
Umunyeshuri wese uzafatirwa muri kimwe mu bikorwa bikurikira azirukanwa burundu.
- Kwandika ibipapuro bidasinye (tract) bigamije guhungabanya gahunda z’urugo.
- Ingengabitekerezo ya genocide.
- Kunywa ibiyobyabwenge (Kanyanga, Marjuana,…)
- Ubusambanyi
- Ubujura
- Gufata ku ngufu / ihohotera
- Gutunga telephone
- Gukopera ibizamini ubwa kabiri
- Kurara hanze y’urugo nta ruhushya
- Gukubita umuntu, cyangwa kumukomeretsa ubigambiriye.
Ingingo ya 102
Aya mabwiriza agomba kubahirizwa akimara gushirwaho umukono n’aba bakurikira:
- Abagize inama ishinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’ishuri ry’ubumenyi rya
MUSANZE
- Komite y’ababyeyi
- Komite ihagarariye abanyeshuri
ABAGIZE AKANAMA K’IMYITWARIRE MURI ‘E.Sc.MUSANZE’
A. UBUYOBOZI BW’ISHURI
- Padiri Jean Claude MBONIMPA, Umuyobozi w’ishuri
- Robert UKWIYIMPUNDU, Ushinzwe amasomo
- Jean Felix MUHIRE, Ushinzwe imyitwarire
- Carime IMANISHIMWE, Ushinzwe imyitwarire
- Epiphanie MUKESHIMANA, Ushinzwe Umutungo
- Thacien MWISENEZA, Umunyamabanga
B. ABAHAGARARIYE ABARIMU
- Benjamin MUNYAKABERA, Doyen
22
22 Amabwiriza ngenderwaho muri ‘E.Sc.MUSANZE’
- Jean Damascène NTURANYENABO, Umunyamabanga
- Marie Rose NYIRABUNANI, Umubitsi
- Théophilla UWIZERIMANA, Umujyanama
ABAGIZE KOMITE Y’ABABYEYI:
- BAGIRUWIGIZE Emmanuel, Perezida
- NDIKUBWIMANA Michel , Umujyanama
ABANYESHURI BAHAGARARIYE ABANDI:
- GATO NSENGAMUNGU Eugene, Secrétaire Général (S.G.)
- IRAFASHA Ariane, V/S.G.