20
DUTEGERE IKIZAZA EJO

DUTEGERE IKIZAZA EJO...bukuru. uzerekezeyo baguhe umugeni nagusabiye. Dutegereikizaza ejo aratabaruka. Wa musore akuze akenera kuzana umugore, ni ko gufata yerekeza i Buhara kureba

  • Upload
    others

  • View
    7

  • Download
    1

Embed Size (px)

Citation preview

  • DUTEGERE IKIZAZA EJO

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    1

    Dutegere ikizaza ejo aSHoreYe iNka

    kera habayeho umugabo akagira izina Dutegere ikizaza ejo. Dutegere ikizaza ejo, azana umugore. umugore arasama. Dutegere ikizaza ejo yigira inama yo gusabira urusoro rutaravuka. afata amaturo ahaguruka iwe agana i Buhara aho yari azi bamuha umukazana. ageze mu mayirabiri, ahura n’isazi.

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    2

    Isazi ihuye n’umugabo

    isazi iramubaza iti: wa mugabo we izina baguhamagara ni irihe? Dutegere ikizaza ejo arayisubiza ati “Ni Dutegere ikizaza ejo.” isazi iramubaza iti” urava he ukagana he? Dutegere ikizaza ejo arayisubiza ati: Nerekeje i Buhara aho babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. isazi iravuga iti: zana ayo maturo nifatireho agahumuro tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri maze tukurebere aho uzaba utabona

    tukuvugire aho i Buhara havuga abagabo si umugabo. Dutegere ikizaza ejo aremera isazi yihumuriza kuri ya maturo arakomeza.

    agiye gato ahura n’umuyaga umuyaga uramubaza uti: Wa mugabo we uravahe ukagana he?

    Dutegere ikizaza ejo arawusubiza ati: Nerekeje i Buhara aho babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. umuyaga iravuga iti: zana ayo maturo nigurukanireho tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    3

    maze tukurebere aho uzaba utabona tukuvugire aho i Buhara havuga abagabo si umugabo. Dutegere ikizaza ejo aremera umuyaga ugurukanaho arakomeza.

    Dutegere ikizaza ejo ahuye n’ikiyoka

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    4

    agiye gato ahura n’uruyoka, uruyoka ruramubaza uti: Wa mugabo we uravahe ukagana he? Dutegere ikizaza ejo ararusubiza ati: Nerekeje i Buhara aho babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. uruyoka ruravuga ruti: zana ayo maturo nirigatireho tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri maze tukurebere aho uzaba utabona tukuvugire aho i Buhara. Dutegere ikizaza ejo aremera uruyoka rurigata ku maturo arakomeza.

    Dutegere ikizaza ejo ahuye n’ivubi

    agiye gato ahura n’ivubi, ivubi riramubaza riti: Wa mugabo we uravahe ukagana he?

    Dutegere ikizaza ejo ararisubiza ati: Nerekeje i Buhara

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    5

    aho babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. ivubi riravuga riti: zana ayo maturo nirumireho tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri maze tukurebere aho uzaba utabona tukuvugire aho i Buhara havuga abagabo si umugabo.. Dutegere ikizaza ejo aremera ivubi rirumaho ku maturo arakomeza.

    Dutegere ikizaza ejo ahuye n’inkuba

    agiye gato ahura n’agakuba, agakuba karamubaza kati: Wa mugabo we uravahe ukagana he?

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    6

    Dutegere ikizaza ejo aragasubiza ati: Nerekeje i Buhara aho babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. agakuba karavuga kati: zana ayo maturo nikubitireho tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri maze tukurebere aho uzaba utabona tukuvugire aho i Buhara havuga abagabo si umugabo. Dutegere ikizaza ejo aremera agakuba karuma ku maturo arakomeza.

    Dutegere ikizaza ejo ahuye n’inyaga

    agiye gato ahura n’agacukuzi, agacukuzi karamubaza kati: Wa mugabo we uravahe ukagana he? Dutegere ikizaza ejo aragasubiza ati: Nerekeje i Buhara aho

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    7

    babaza amaturo ku rusoro umugore amaze gusama rukazavamo umusore akazabona uwo mukazana naturiye amaturo. agacukuzi karavuga kati: zana ayo maturo nirireho tuzaba turi mu bugeni aho uzaba uri maze tukurebere aho uzaba utabona tukuvugire aho i Buhara havuga abagabo si umugabo. Dutegere ikizaza ejo aremera agacukuzi karya ku maturo arakomeza.Dutegere ikiza ejo arakomeza agera i Buhara avuga ibimureba abaha amaturo, aritahira.

    ageze iwe abona umugore we amaze guha ubuzima

    akana.akana kamaze kuba agasore se aragahamagara aravuga ati: Nakoye i Buhara none dore nagejeje mu za bukuru. uzerekezeyo baguhe umugeni nagusabiye.

    Dutegereikizaza ejo aratabaruka. Wa musore akuze akenera kuzana umugore, ni ko gufata

    yerekeza i Buhara kureba uwo se inzira Dutegere ikizaza ejo yasize amusabiye.

    umusore ageze mu mayira abiri ahura n’isazi. isazi iramubaza iti wa musore we urava

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    8

    he ukagana he?

    arayisubiza ati: “Data yari Dutegereze ikizaza ejo, yasize akoye umugeni i Buhara havuga

    abagabo si umgabo; ari we tuzubakana urugo. “isazi iravuga iti : Hogi tugeraneyo, so yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. isazi iramukurikira baraiyana. Umusore ahura n’inzoka

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    9

    Bagiye gato bahura n’uruyoka. uruyoka ruramubaza ruti: “wa musore we urava he ukagana he? ararusubiza ati: “Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni i Buhara havuga abagabo si umugabo; ari we tuzubakana urugo. “uruyoka ruravuga ruti : Hogi tugeraneyo, so yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. ruramukurikira barakomeza.

    Umusore ahura n’ivubi

    Bagiye gato bahura n’ivubi. ivubi riramubaza riti: wa musore we urava he ukagana he? arayisubiza ati: “Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni i

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    10

    Buhara havuga abagabo si umugabo; ari we tuzubakana urugo. “ivubi riravuga riti : Hogi tugeraneyo, so yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. ivubi riramukurikira barakomeza.

    Umusore ahura n’umuyaga

    Bagiye gato bahura n’umuyaga. umuyaga uramubaza uti: “wa musore we urava he ukagana he? arayisubiza ati: “Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    11

    i Buhara havuga abagabo si umgabo; ari we tuzubakana urugo. “umuyaga uravuga uti : Hogi tugeraneyo, so yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. umuyaga uramukurikira barakomeza.

    Umusore ahura nagacukuzi.

    Bagiye gato bahura n’agacukuzi. agacukuzi karamubaza kati: wa musore we urava he ukagana he? aragasubiza

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    12

    ati: “Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni i Buhara havuga abagabo si umugabo; ari we tuzubakana urugo. “agacukuzi karavuga kati : Hogi tugeraneyo, so yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. agacukuzi karamukurikira barakomeza.

    Umusore ahura n’urumuri

    Bagiye gato bahura n’agatara. agatara karamubaza kati” wa musore we urava he ukagana he? aragasubiza ati: “Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni i Buhara havuga abagabo si umgabo; ari we tuzubakana urugo. “agatara karavuga kati : Hogi tugeraneyo, so

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    13

    yari umugabo ugira neza. ineza ye nawe ikugereho. agatara karamukurikira barakomeza. ageze i Buhara havuga umugabo si akagabo babaza uwo musore aho ava n’ikibazo afite. Wa musore aravuga ati: Data yari Dutegerikizaza ejo, yasize akoye umugeni i Buhara havuga abagabo si umgabo; ari we tuzubakana urugo.”

    None nasabaga uwo mugeni data yasize akoye. ab’aho bari bazi ko biboneye amaka batazasubiza umugeni bagira ikibazo biga amayeri yo kutamuha umugore

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    14

    we. Baramuguyaguya bati umugeni tuzamuguha ejo vayo ubone aho urara turabisubiramo bukeye. Bamuha uburiri araryama, bamuhaye amata isazi irayihumuriza ibona ko harimo uburozi imubuza gusomaho. ivubi rimuzanira mazi yica isari. aho bamuhaye kurara barahagota bahazirika ibiti bikomeye bahahata umuriro bazi ko bazabona yahiye.

    Inzu iri gushya inyaga icukura ikibambasi

    agacukuzi kaza kiruka, karacukura, kamukuramo, kati: dore ineza ya so.

    Bukeye bajya kureba ko yabaye ivu; umusore ava aho agacukuzi kamuraje asubira mu kibazo. abo

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    15

    iw’umugeni baravuga bati turaguha umugeni wawe ariko turaguha ibizamini. Bamuha imarabiti ifite ubugi bunoze, bati, utuzanire ibisate bivuye ku rutare ariko iyo marabiti uyigarurane ubu bugi. umusore agira ikidodo ararira ati : ibi noneho ni ibiki? uyu si umugeni data yaje gusaba.

    Inkuba yasa urutare ibisate biguruka

    agakuba kari karakuze kaza kiyesura mu birere urutare kararubaragura ibisate gaterera hariya. ikibazo kiba gfukora umuba. uruyoka ruraza wa musore arumariraho ibisate rurihinahina umuba uba urabaye. ikibazo kiba kubigeza iw’umugeni. umuyaga uti nahageze, ubatura umuba wihuta n’iw’umugeni uti ba.

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    16

    Bareba imarabiti yabo babona ubugi ni buzima. Bati rara ejo tuguhe umugeni wawe. Bukeye bamuha urutete bamutegeka kuvoma akazanamo amazi bakamuha umugeni we. ivubi riti wibabara. rihoma urutete mu gihe gito umusore abona amazi ahita ayazana iw’umugeni. Bati rara ejo turaguha umugeni wawe. Nijoro agatara kamuza ku maso baje kumugirira nabi babona arakanuye baramureka.

    Umusore avomera mu rutete

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    17

    Bukeye baravuga bati : erekana mu maturo ya ubona ayo so yasize akoye. isazi iza yihuta ikora kuri buri turo umusore akarigaragaza. Bibananiye bamuzanira abageni batatu bati tora uwo so yakoye. uwo isazi

    Isazi igwa ku mukobwa

  • 2. DUTEGERE IKIZAZA EJO

    18

    yaguye ku itama umusore ati: ni uriya dore ko yari n’ihoho. umusore bamuha umugeni we arataha.