17
IBIBAZO BYAGARAGAYE MU KUZUZA AMAKURU KU IFISHI NO KWINJIZA AMAKURU MURI MUDASOBWA GUSHYIRA ABATURAGE MU BYICIRO BY’UBUDEHE

IBIBAZO BYAGARAGAYE MU KUZUZA AMAKURU KU IFISHI NO KWINJIZA AMAKURU MURI MUDASOBWA GUSHYIRA ABATURAGE MU BYICIRO BY’UBUDEHE

Embed Size (px)

Citation preview

IBIBAZO BYAGARAGAYE MU KUZUZA AMAKURU KU IFISHI

NO KWINJIZA AMAKURU MURI MUDASOBWA

GUSHYIRA ABATURAGE MU BYICIRO BY’UBUDEHE

Ibibazo byagaragaye mu ikusanyamakuru (Data collection)

Variabbles Ibibazo byagaragaye muri data collection

1. Kode/Numero z’urugo zitagaragajwe

• Hari ifishi wasangaga zidafite kode/Numero z’urugo kandi ifishi zigomba kuva mu Mudugudu zose zifite kode zitandukanye• Ingo zifite ama Kode/numero arenze kure ingo zigize umudugudu. Urugro: ugasanga numero y’urugo ni 3000, kandi Umudugudu wose utarengeje abantu 120

2. Amazina y’abagize urugo

Hari aho wasangaga bahereye ku mwana bagaherutsa nyir’urugo kdi bagomba guhera kuri nyir’urugo

3 Isano ababa mu rugo bafitanye na nyir’urugo

Byagaragaye ko hari aho bafata umuntu wa kabiri nk’aho buri gihe ari uwo bashakanye kandi ashobora no kuba umwana we cyangwa undi muntu bafitanye isano.

4. Irengamimerere Irangamimerere yanditswe itagaragara mu ma kode y’izigaragara ku ifishi cyangwa bayisimbutse. Urugero: kuzuza 8 kandi ntaho 8 ugomba kuzuzwa

2

Ibibazo byagaragaye mu ikusanyamakuru (Data collection) cont’d

Variabbles Ibibazo byagaragaye muri data collection

5. Igihe yavukiye Hari aho byagaragaye ko bandika umwaka umuntu yavutseho udashoboka (urugero: 1800)

6. Numero z’indangamutu Amafishi menshi wasanganga numero z’indangamuntu zitariho, zituzuye cyangwa zujujwe nabi. Aha tugomba kumenya ko numero y’indangamuntu iyo ari yo yose igizwe n’imibarwa 16.

7. Ikibazo cyo kumenya abashoboye gukora n’impamvu badashoboye gukora

-Hari abatarashubije iki kibazo-Hari abatanze ibibazo bitategenyijwe-Hari abavuze ko bashoboye gukora bakandika n’impamvu badashoboye gukora-Hari abavuze ko badashoboye gukora bagasimbuka impamvu badashoboye gukora

8. Umubare w’abagize urugo utandukanye n’urutonde rwanditswe ku ifishi

Urugero: Ifishi wasangaga iriho abantu nka 6, ugasanga muri data entry bavuze ko urugo rufite abantu 12

3

Ibibazo byagaragaye mu gushyira amakuru muri mudasobwa (Data entry)

Variabbles Ibibazo byagaragaye muri data collection

1. Icyiciro cy’ubudehe Hari aho wasangaga ifishi idafite icyiciro, cyangwa ku ifishi icyiciro kiriho ariko bataragishyize muri mudasobwa

2. Umubare w’abagize urugo utandukanye n’urutonde rwanditswe ku ifishi

Urugero: Ifishi wasangaga iriho abantu nka 6, ugasanga muri data entry bavuze ko urugo rufite abantu 12

3. Ingo zigaruka ku rutonde inshuro zirenze imwe,

Iki kibazo gishobora kuba giterwa n’uwakoze data entry inshuro zirenze imwe cyangwa uwujuje ifishi inshuro zirenze imwe

4

Ingamba/Inama

Kwitonda mu gukusanya amakuru no kuyandika ku ifishi Kugenzura ibyanditswe kuri buri fishi no kureba niba yuzuye

mbere yo kuyisinyaho Gutondeka amafishi urugo ku rundi muri buri Mudugudu,

uherehe kuri numero ya mbere y’urugo ukageza ku ya nyuma ukurikije uko zikurikirana

Kode/Numero y’urugo ishyirwaho bamaze gukusanyano kubara ingo zose z’Umudugudu basanze nta rugo rwasigaye rutabaruwe

Kunozwa uburyo bwo guhererekanya no kubika amakuru ari ku mafishi kuva ku Mudugudu ukageza ku Karere

Gukurikiranira hafi (abayobozi) buri ntambwe y’iki gikorwa, biteguye gusubiza buri kibazo cyagirwa kuri buri ntambwe y’igikorwa

Ikibazo kibaza igihe yavukiye bandika bahereye (itariki, ukwezi, umwaka)

5

Ingamba/Inama (cont’d)

Iyo itariki, n’ukwezi yavukiye atawibuka yandika (01/01/Umwaka)

Birashoboka ko kuri buri kibazo cyangwa “variable” wakwibeshya ukandika kode y’igisubizo itajyanye n’igisubizo bataze. Urugero: aho basubije oya=2, ukandika 1 ijyanye n’igisubizo yego. Ibyo bishobora gukorwa haba mu gukusanya amakuru (data collection) ndetse no kuyandika muri mudasobwa (data entry). Akaba ariyo mpamvu dusaba abazakora iki gikorwa kwitonda igihe barimo kubikora.

Iki kibazo cyo kubona ingo zanditswe inshuro zirenze imwe gishobora kuba giterwa n’uwakoze data entry inshuro zirenze imwe bitewe no kwihuta kugira ngo abone amafaranga menshi niba bahembera umubare w’amafishi bakoze. Aha tukaba dusaba Uturere kuba maso ngo iri kosa ritongera gukorwa

6

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Umudugudu : Umudugudu ugomba kubanza kugaragaza ingo zose z’uwo

Mudugudu mbere yo gutangira igikorwa cy’ibarura kugirango hazamenyekane niba ingo zose zabaruwe muri uwo Mudugudu

Coordinator ku rwego rw’Umudugudu (Umuyobozi w’Umudugudu) agomba kohereza ku Kagari amafishi yujujwe neza akaba na responsible w’amakosa azagaragara kuri urwo rwego (aha agomba kureba niba variables zose zujujwe, izitujujwe agasaba gusubirwamo)

Agomba gutanga raporo kuri coordinator ku rwego rw’Akagari buri munsi y’ingo zabaruwe, akagaragaza n’imbogamizi yahuye nazo

Agomba kohereza amafishi ku rwego rw’Akagari aherekejwe na raporo y’ingo ziri muri uwo Mudugudu hamwe n’ingo zabaruwe (zuzurijwe amafishi), kugirango umubare w’ingo zitabaruwe umenyekane.

Iyo raporo igomba kuba isinywe n’umuyobozi w’umudugudu

7

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Akagari: Supervisor w’Umurenge (ES w’Akagari) niwe ushinzwe iki

gikorwa umunsi ku munsi, akaba asabwa kukigira priority mu bindi bikorwa byose afite muri icyo gihe.

Niwe ubazwa/utanga raporo buri munsi kuri iki gikorwa ku rwego rw’Akagari

Niwe ugomba kumenya niba ibikoresho byose bihari, ni nawe ubisaba iyo byabuze ku rwego rwe

Agomba kohereza ku Murenge amafishi yujujwe neza akaba na responsible w’amakosa azagaragara kuri urwo rwego.

Agomba kujya akora sample buri munsi mu mafishi yujujwe muri buri Mudugudu (nibura 20 ku Mudugudu) akareba niba yujujwe neza atujujwe neza agahita asubirwamo ako kanya.

8

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Akagari Agomba gutanga raporo kuri supervisor ku rwego

rw’Umurenge buri munsi y’ingo zabaruwe, amafishi yakoreye checking, akagaragaza n’imbogamizi yahuye nazo

Agomba kohereza amafishi ku rwego rw’Umurenge aherekejwe na raporo y’ingo ziri muri ako Kagari hamwe n’ingo zabaruwe (zuzurijwe amafishi), kugirango umubare w’ingo zitabaruwe umenyekane.

Iyo raporo kandi igomba kuba isinywe n’umuyobozi w’Akagari hariho na kashi y’Umurenge

9

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Umurenge: Supervisor w’Umurenge (ES w’Umurenge) niwe ushinzwe

iki gikorwa umunsi ku munsi, akaba asabwa kukigira priority mu bindi bikorwa byose afite muri icyo gihe,.

Niwe ubazwa/utanga raporo buri munsi kuri iki gikorwa Niwe ugomba kumenya niba ibikoresho byose bihari, ni

nawe ubisaba iyo byabuze Agomba kohereza ku Karere amafishi yujujwe neza akaba

na responsible w’amakosa azagaragara kuri urwo rwego. Agomba kujya akora sample buri munsi mu mafishi yujujwe

muri buri Kagari (nibura 20 ku Kagari) akareba niba yujujwe neza atujujwe neza agahita asubirwamo ako kanyanya.

10

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Umurenge: Agomba gutanga raporo kuri supervisor ku rwego

rw’Akarere buri munsi y’ingo zabaruwe, amafishi yakoreye checking, akagaragaza n’imbogamizi yahuye nazo

Agomba kohereza amafishi ku rwego rw’Akarere aherekejwe na raporo y’ingo ziri muri uwo Murenge hamwe n’ingo zabaruwe (zuzurijwe amafishi), kugirango umubare w’ingo zitabaruwe umenyekane.

Iyo raporo kandi igomba kuba isinywe n’umuyobozi w’Umurenge hariho na kashi y’Umurenge

11

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Akarere Umuyobozi w’Akarere niwe ushinzwe coordination y’iki

gikorwa ku rwego rw’Akarere akaba asabwa kukigira priority mu bindi bikorwa byose afite muri icyo gihe,

Supervisor w’Akarere (District statistician) niwe ushinzwe iki gikorwa umunsi ku munsi (technically)

Niwe (District statistician) ubazwa/utanga raporo buri munsi kuri iki gikorwa

Niwe (District statistician) ugomba kumenya niba ibikoresho byose bihari, ni nawe ubisaba iyo byabuze

Agomba (District statistician) gukusanya amafishi yose yohererejwe avuye ku Mirenge.

Abakozi bose bahuguwe ku rwego rw’Akarere nabo bazafasha muri supervision y’iki gikorwa (data collection na data entry)

12

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Agomba (District statistician) gutanga raporo kuri coordinator ku rwego rw’igihugu/LODA buri munsi y’ingo zabaruwe, amafishi yakoreye checking, akagaragaza n’imbogamizi yahuye nazo.

Mbere yo gutangira data entry, agomba kubanza guhuza raporo zavuye mu Mirenge y’ingo zabaruwe, akazigereranya n’izisanzwe mu Karere kugirango hazakorwe igereranya ku ngo zinjijwe muri mudasobwa n’izabaruwe

Akarere karasabwa gushaka ibikoresho byose bikenewe ngo igikorwa kigende neza (haba mu gihe cya mobilization, data collection, data entry no gusohora raporo);

Akarere gasabwa gushaka icyumba cyo kubikamo amafishi n’aho gukorera data entry hahagije kandi hafite umutekano.

Akarere kagomba gushyiraho ingamba zo kubika amakuru (data) na backup.

13

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Intara: Intara niyo igomba gukora coordination y’Uturere turi

muri iyo Ntara Intara igomba kujya ikusanya amakuru yose y’Uturere

igatanga raporo muri MINALOC

14

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

Icyitonderwa: Data collection, data entry na raporo ku byiciro

by’Ubudehe bya buri Karere izakorerwa ku Karere Hari abakozi bari mu gihe cy’igeragezwa (internees),

bazoherezwa mu Turere (4 kuri buri Karere), bakaba bazafasha umukozi ushinwe statistics ku Karere umunsi ku munsi kuva muri data collection kugeza raporo y’Akarere isohotse.

Akarere kakaba gasabwa korohereza aba bakozi (internees) muri supervision (deplacement, communication, computer, n’ibindi bikoresho bikenewe ngo bafashe Akarere kugera ku musaruro ushimishije)

15

Uruhare rwa buri rwego ku buryo tekinike (technical)

LODA izaba ishinzwe coordination ku rwego rw’igihugu ikaba igomba guhuza raporo za buri munsi kuri buri Karere

LODA izatanga technical support yose ikenewe ngo iki gikorwa kigende neza

16

Murakoze

17