130
INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO 1 DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE REPUBULIKA Y’U RWANDA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO RAPORO Y’IBIKORWA BYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO UMWAKA WA 2015-2016

INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO · 2019. 4. 2. · INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO 3 DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE Iyo amashami yose amaze gutegura raporo yayo, ayashikiriza

  • Upload
    others

  • View
    2

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    1

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    REPUBULIKA Y’U RWANDA

    KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO

    RAPORO Y’IBIKORWA BYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO UMWAKA WA 2015-2016

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    2

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    1. IRIBURIRO

    Nkuko bisanzwe, buri gihe iyo igihembwe kirangiye, hakorwa raporo igaragaza ibikorwa byari

    biteganyijwe byagezweho, ibyari biteganyijwe bitagezwehi, impamvu bitakozwe n’ingamba byafatiwe

    mu rwego rwo kurushaho kugera ku musaruro uba warategenyijwe.

    Mu gutegura iyi raporo, habanza ibikorwa byakorewe mu Buyobozi bukuru bwa NIC, hagakurikira

    ibikorwa byakorewe mu Bunyamabanga bukuru bwa NIC, nabyo bigakurikirwa n’ibyakorewe mw’ishami

    rishinzwe gutoza, ubukangurambaga n’ ubwitange, bigakurikirwa n’ibyakorewe mw’ishami ry’urugerero,

    bigasozwa n’ibikorwa bijyanye n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri icyo gihembwe.

    Nkuko biteganyijwe, buri gihe iyo igihembwe kirangiye, amashami yose ategura raporo

    igaragaza ibyakozwe muri icyo gihembwe, rikagaragaza ibitarabashije gukorwa kandi byari

    biteganyijwe, ndetse n’ingamba zabifatiwe.

    Iyo amashami yose amaze gutegura raporo yayo, ayashikiriza ushinzwe igenamagambi kugira

    ahuze azo raporo zose, havemo raporo y’u Rwego NIC.

    NIC rero, ifite amashami akurikira, akaba ari nako raporo y’iki gihembwe cya kabiri iteye.

    Habanza raporo igaragaza ibyakozwe mu buro bya Chairman wa NIC, hagakurikira ibyakozwe

    mu bunyamabanga bukuru bwa NIC, iyo raporo igakurikirwa n’ibyakorewe mu Ishami ryo

    gutoza, ubwitange n’ ubukangurambaga, iyi igakurikirwa n’ibikorwa by’urugerero, nyuma

    bigasozwa n’ingengo y’imari yabikoreshejwe, ariryo shami ry’ubutegetsi n’imari.

    Iyo raporo kandi ishingira kuri gahunda yari itenyijwe, ikanashingira ku byakozwe batari

    biteganyijwe, n’aho NIC yatanze umusanzu wayo mu bikorwa ihuriyeho n’Abafatanyabikorwa

    banyuranye.

    Ibikurikira bigeye kugaragaza raporo y’ibyakozwe mu nsha make kuri buri shami.

    Mu nshingano zayo, NIC itoza igamije guhindura imyumvire, imyitwarire n’imikorere y’Abanyarwanda

    hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Abanyarwanda abatozwa baharanira kuba

    umusemburo w’impinduka nziza mu bikorwa byabo bya buri munsi, bakarangwa n’umuco w’ubutore,

    kandi bagahora ari indashyikirwa muri byose.

    Buri mwaka Komisiyo y’Igihugu y’Itorero itegura itorero ry’abanyeshurri barangije amashuri yisumbuye

    mu Rwanda hose. Intore zitozwa zihabwa izina n’icyivugo, zarangiza gutozwa, zigatumwa ku rugerero.

    Ikindi kandi, nkuko biteganyijwe, buri gihe iyo igihembwe kirangiye, amashami yose ategura

    raporo igaragaza ibyakozwe muri icyo gihembwe, rikagaragaza ibitarabashije gukorwa kandi

    byari biteganyijwe, ndetse n’ingamba zabifatiwe.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    3

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Iyo amashami yose amaze gutegura raporo yayo, ayashikiriza ushinzwe igenamagambi kugira

    ahuze azo raporo zose, havemo raporo y’u Rwego NIC.

    NIC rero, ifite amashami akurikira, akaba ari nako raporo y’iki gihembwe cya kabiri iteye.

    Habanza raporo igaragaza ibyakozwe mu buro bya Chairman wa NIC, hagakurikira ibyakozwe

    mu bunyamabanga bukuru bwa NIC, iyo raporo igakurikirwa n’ibyakorewe mu Ishami ryo

    gutoza, ubwitange n’ ubukangurambaga, iyi igakurikirwa n’ibikorwa by’urugerero, nyuma

    bigasozwa n’ingengo y’imari yabikoreshejwe, ariryo shami ry’ubutegetsi n’imari.

    Iyo raporo kandi ishingira kuri gahunda yari itenyijwe, ikanashingira ku byakozwe batari

    biteganyijwe, n’aho NIC yatanze umusanzu wayo mu bikorwa ihuriyeho n’Abafatanyabikorwa

    banyuranye.

    Ibikurikira bigeye kugaragaza raporo y’ibyakozwe mu nsha make kuri buri shami.

    2. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU BUYOBOZI BUKURU BWA NIC

    Iyi raporo y’Ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere mu mwaka wa 2015-2016, igaruka ku

    bikorwa by’ingenzi byagezweho mu byari biteganyijwe gukorwa nkuko biba mu mihigo y’umwaka wa

    2015-2016.

    Ibikorwa byari biteganyijwe:

    - Gutegurira Chairman w’Itorero Ijambo mbwirwaruhame n’Ibiganiro;

    - Gutegura inkuru zicishwa ku rubuga rwa NIC;

    - Kumenyekanisha ibikorwa bya NIC, hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye;

    - Kwakira abashyitsi b’urwego no kubafasha mu byo bacyeneye; no gufasha Chairman wa

    Komisiyo mu mirimo ye ya buri munsi.

    - Gukora isesengura mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo tumenye icyo ibinyamakuru

    bivuga kuri NIC.

    - Kwegeranya inyandiko zizatuma website ya NIC ishyirwa mu Kinyarwanda.

    Muri ibi bikorwa byari biteganyijwe byakozwe ku buryo bukurikira:

    a. Gutegura Imbwirwaruhame za Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero NIC.

    Nkuko byari biteganyijwe hakozwe imbwirwaruhame za Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Izi

    mbwirwaruhame nizo yagejeje ku byiciro bitandukanye byitabiriye Itorero ry’Igihugu hagati y’Ukwezi

    kwa gatandatu n’ukwa cyenda 2015. Muri iki gihembwe habayeho Itorero Intagamburuzwa icyiciro

    cya II, ryari rigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri za Kaminuza n’amashuri

    makuru mu Rwanda.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    4

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Muri iri torero twateguye ikiganiro kirambuye kijyanye n’amateka y’Itorero mu kubaka

    Ubunyarwanda.

    Twateguye Ijambo rya Chairman ritangiza iri torero ndetse n’Ijambo yagejeje ku banyarwanda mu

    gihe hasozwaga iri torero.

    Hateguwe kandi imbwirwaruhame za Chairman yatangaje mu Itorero ry’abahanzi, nkuko bisanzwe

    hakozwe ikiganiro kirambuye yagejeje ku bari muri iri Torero ndetse hakorwa Ijambo ritangiza

    n’irisoza iri torero Indatabigwi ryari rigizwe n’abahanzi harimo: abakora umuziki gakondo, abakora

    umuziki mu njyana y’iki gihe, abakora muri cinema, abanditsi b’ibitabo, abari mu matorero

    y’ababyinyi, abanyabugeni n’abandi…

    b. Gutegura inkuru zicishwa ku rubuga rwa NIC

    Muri iki gihembwe kandi hakozwe inkuru zicishwa ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero izi

    nkuru zikaba zaranditswe kandi zinyuzwa ku rubuga rwa NIC arirwo www.nic.gov.rw. Mu rwego rwo

    gukomeza gutangaza ibikorwa bya Komisiyo ifatanya n’afatanyabikorwa, twakomeje gushyira inkuru

    ngufi ku rubuga rwa twitter ya NIC arirwo @NICrwanda. Ibikorwa byose NIC yagizemo uruhare

    byaratangajwe hakoreshejwe izi mbuga cyangwa imwe muri izi mbuga.

    Hafunguye kandi indi nzira izajya ikoreshwa mu gusakaza amakuru ya NIC hakorwa urukuta rwa NIC

    kuri facebook iyi nzira icyubakwa nayo izakomeza kudufasha gutangaza amakuru y’ibikorwa

    by’Urwego. Uko tuzagenda tubona amakuru niko tuzagenda twubaka uru rubuga rwa facebook.

    c. Kwakira Abashyitsi bagana Urwego.

    Komisiyo y’igihugu y’Itorero yakomeje gusurwa n’izindi nzego cyangwa abantu batandukanye

    bikorera ku giti cyabo, aba bose nabo NIC yabafashije kubonana na Nyakubahwa Chairman wa

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

    d. Gukora isesengura mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo tumenye icyo ibinyamakuru

    bivuga kuri NIC.

    Muri icyi gihembwe cya mbere kandi, hakozwe isesengurwa ry’Inkuru zagiye zisohoka mu

    bitangazamakuru bitandukanye zivuga kuri gahunda za NIC ndetse n’izivuga kuri gahunda za Leta muri

    rusange. Inyinshi muri izi nkuru zavugaga ku bikorwa by’Itorero ry’abahanzi, Ibikorerwa by’Itorero

    Intagamburuzwa ndetse na Gahunda y’Icyumweru cyahariwe Intore mu zindi cyabereye mu mashuri

    makuru na za Kaminuza zose zo mu Rwanda, zaba izigenga ndetse n’izifashwa na Leta. Inyandiko zose

    zasohotse muri icyi gihembwe zarasesenguwe ndetse aho abavugwamo babazwa niba ibyanditswe

    bijyanye nibyo batangaje ndetse n’Inyandiko zirambuye zirabikwa kugira ngo nibiba ngombwa

    zizifashishwe.

    e. Kwegeranya inyandiko zizatuma website ya NIC ishyirwa mu Kinyarwanda.

    Mu rwego rwo gukomeza kwegeranya inyandiko zicyenewe ngo website ya NIC ishyirwe mu

    Kinyarwanda abakozi bose bibukijwe iki gikorwa ndetse binyuze kuri SG, hategurwa Memo yibutsa

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    5

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    abayobozi b’amashami kuzitegura no kuzishyikiriza ushinzwe Public Relations kugira ngo igikorwa

    gisozwe ubu hategerejwe ko izo nyandiko ziboneka bityo zemezwe website ishyirwe mu Kinyarwanda.

    a. Gukurikirana no gushyira mu bikorwa inshingano za NIC:

    Perezida wa NIC yatangije, atanga ibiganiro, anasoza Amatorero akurikira:

    1. Itorero ry’Abarezi, INDEMYABIGWI, ryabaye kuwa 25/10/2015-01/11/2015.

    2. Itorero ry’Abanyamakuru, IMPAMYABIGWI, ryabaye kuwa 03-12/12/2015.

    b. Imikoranire n’izindi Nzego:

    1. Perezida wa NIC yasinye amasezerano y’imikoranire (MoU) hagati ya NIC na

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

    2. Perezida wa NIC yagiranye inama n’Abayobozi ba Rwanda National Investment Trust

    (RNIT).

    3. Perezida wa NIC yitabiriye inama IMMC muri Primature, kuwa 06/10/2015.

    4. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya 8 y’Ihuriro UNITY CLUB, kuwa 06/11/2016.

    5. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya Joint Sector Review yabereye muri MINALOC

    kuwa 10/11/2015.

    6. Perezida wa NIC yayoboye ikiganiro ku matora ya Referandumu cyatanzwe

    n’intumwa za NEC yaganirije abakozi ba NIC, kuwa 15/12/2015.

    7. Perezida wa NIC yayoboye inama yahuje NIC na UNV Program Officer, mu rwego

    rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange, kuwa 11/11/2015.

    8. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya 13 y’Umushyikirano yabaye kuwa 21-

    22/12/2015.

    c. Kumenyekanisha ibikorwa bya Komisiyo (NIC):

    1. Perezida wa NIC yatanze ikiganiro kuri RBA kuwa 01/12/2015 mu rwego rwo

    gusobanura ibijyanye n’Ubwitange, hategurwa Umunsi Mpuzamahanga

    w’Ubwitange.

    2. Perezida wa NIC yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference), kuwa

    04/12/2015, asobanura ibikorwa bya NIC.

    d. Gutegura Inkuru zishyirwa ku Rubuga rwa NIC, no ku mbuga nkoranyambaga:

    Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya NIC, incamake y’inkuru kuri ibyo bikorwa

    zarateguwe, zinashyirwa ku rubuga rwa NIC, www.nic.gov.rw, no ku mbuga nkoranyambaga

    facebook na twitter.

    Mu nkuru z’ingenzi zateguwe, harimo iyerekeye imigendekere y’Itorero IMPAMYABIGWI

    ry’abakora umwuga w’Itangazamakuru, n’inkuru ku ruzinduko rw’abashyitsi basuye NIC bavuye

    http://www.nic.gov.rw/

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    6

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    mu Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Diplomacy, ryo mu Gihugu cya

    Kenya.

    e. Guhuza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abayigana

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasuwe n’Intumwa zivuye mu zindi nzego, kimwe n’abantu ku giti

    cyabo. Aba bose babonanye n’Abayobozi ba NIC.

    By’umwihariko, kuwa 21/11/2015, NIC yasuwe n’abashyitsi bavuye mu Ishuri Rikuru ryigisha

    ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Diplomacy, ryo mu Gihugu cya Kenya.

    Bari bayobowe na Madamu Dr ANITHA KIAMBA, bakirwa n’abagize Inama y’Abakomiseri,

    Abayobozi b’amashami n’abandi bakozi ba NIC.

    Abo bashyitsi basuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bagamije kumenya inshingano zayo n’uko

    izishyira mu bikorwa.

    Izi ntumwa zasobanuriwe inshingano za NIC, uburyo izishyira mu bikorwa, n’icyerekezo ifite.

    Aba bashyitsi bashimye uko bakiriwe n’uburyo basobanuriwe, bavuga ko inshingano za NIC ari

    ingenzi mu Miyoborere y’Igihugu.

    Abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Kenya bari hamwe n’Abayobozi ba NIC.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    7

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    3. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU BUNYAMABANGA BUKURU

    Mu Bunyamabanga bukuru, hagaragara raporo ijyanye n’ibikorwa byakozwe n’ushinzwe igenamigambi,

    raporo y’ushinzwe amasoko, raporo y’ibyakozwe bijyanye n’amategeko na raporo y’ufasha mu mirimo

    ya buri munsi y’ubunyamabanga bukuru. Raporo zitabashije kuboneka ni raporo y’ushinzwe abakozi.

    Ibyakozwe muri izo raporo zavuzwe haruguru ni ibikurikira:

    a. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU RWEGO RWA PLANNING MONITORING AND EVALUATION.

    Nkuko bikubiye mu nshingano z’umukozi ushinzwe Igenamigambi, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa,

    izo nshingano akaba ari izikurikira;

    1. Guhuza igenamigambi rya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero;

    2. Gufatanya n’Ishami rishinzwe ingengo y’imari mu gutegura igenamigambi no kurihuza n’ingengo

    y’Imari;

    3. Guhuza no gukurikirana imihigo NIC ikorana na MINALOC n’imihigo MINALOC igirana na

    Primature ireba NIC;

    4. Gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibyemezo NIC yasabwe n’Inzego ziyikuriye cyangwa zikorana

    nayo;

    5. Kugaragaza buri gihembwe aho ibikorwa bya NIC bigeze bishyirwa mu bikorwa, hagaragazwa

    ibyadindiye no gutanga inama y’uko byashyirwa mu bikorwa mu gihe byaba bishoboka;

    6. Gukusanya, guhuza no gusesengura raporo zijyanye n’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Itarero;

    7. Guhuza raporo za buri cyumweru, buri gihembwe na buri mwaka ziturutse mu mashami zijyanye

    n’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero;

    8. Gukora ubushakashatsi ku bikorwa bya Komisiyo mu rwego rwo kumenya ingaruka nziza zabyo.

    Ibyakozwe mu gihembwe cya mbere ni ibi bikurikira:

    1. Igenamigambi rya NIC umwaka wa 2015/2016 ryakozwe rihuzwa n’Ingengo y’imari

    2. Muri iryo genamigambi hakuwemo imihigo ya buri mukozi y’umwaka wa 2015/2016;

    3. Mu mihigo ya buri mukozi hakuwemo imihigo y’Ikico NIC kandi yinjizwa mu buryo bwa IPPIS,

    4. Mu mihigo y’Ikigo NIC hakuwemo imihigo NIC yagiranye na MINALOC

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    8

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    5. Hasuzumwe aho NIC igeze ishyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu Mushyikirano no mu

    mwiherero kandi bitangirwa raporo

    Ingingo ku yindi ndagira ngo ngaragaze ibyagiye bigerwaho.

    No INSHINGANO Icyakozwe

    1 Guhuza igenamigambi rya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero; Igenamigambi rya Komisiyo y’Igihugu

    y’Itorero 2015-2016 ryarahujwe nyuma y’uko rikorewe isesengura n’Ubugororangingo

    2 Gufatanya n’Ishami rishinzwe ingengo y’imari mu gutegura igenamigambi no kurihuza n’ingengo

    y’Imari Iryo genamigambi rimaze guhuzwa, ryegeranyijwe n’Ingengo y’Imari

    3 Guhuza no gukurikirana imihigo NIC ikorana na MINALOC n’imihigo MINALOC igirana na

    Primature ireba NIC; Hateguwe imihigo NIC yagiranye na MINALOC, Hakurwamo imihigo MINALOC

    yagiranye na PRIMATURE, iyo mihigo ikaba yarasuzumwe n’Impuguke za IPAR zisuzuma imihigo yahizwe

    muri PRIMATURE

    4 Guhuza raporo za buri cyumweru ikoherezwa MINALOC Raporo buri cyumweru itangwa kuwa

    Kane ikoherezwa MINALOC kugira ngo ihuze raporo z’ibigo biyishamikiyeho byose

    b. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU GUTANGA AMASOKO

    PROGRESS REPORT FOR THE EXECUTION OF THE PROCUREMENT PLAN 2015-2016

    Name of the procuring entity: NATIONAL ITORERO COMMISSION

    Month: July -0ctober

    S/N° Tender reference n° Title of the tender Type of the tender (goods, consultancy services,

    work) Estimated budget Status ( preparation, tendering, execution) Planned Procurement

    method Procurement method used(ICB, NCB, SS, RT, RFQ, Community Approach)

    1 01-W/2015-2016/NIC/OB Tender for Rehabilitation Works of Ubutore Development

    Center – Nkumba, Burera District, Kinoni Sector Works 150,000,000 Preparation of Contract NCB

    NCB

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    9

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    2 02-C/2015-2016/NIC/OB Tender for Supervision and Management Services for

    Rehabilitation Works of Ubutore Development Center-Nkumba, Burera District, Kinoni Sector Service

    15,000,000 Preparation of Contract QCBS QCBS

    3 03-C/2015-2016/NIC/OB Tender for Consultancy Service for Architectural Design,

    Technical studies and Elaboration of NUDC MasterPlan Service 30,000,000 Preparation of Contract

    QCBS QCBS

    4 04-G/2015-2016/NIC/OB Tender for codifying NIC assets Consultancy Service

    5,000,000 Preparation of Contract QCBS QCBS

    Key:

    -QCBS: Quality Based Selection

    -NCB: National Competitive Bidding

    c. IBYAKOZWE MU RWEGO RW’AMATEGEKO

    Muri iki gihembwe cya mbere hakozwe ibikurikira mu rwego rw’amategeko:

    - Hateguwe umushinga w’amabwiriza agena uko urugerero rwa 4 Inkomezabigwi II

    rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye 2015 ruzakorwa;

    - Hateguwe amasezerano ajyanye no gusana ikigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba.

    d. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU GUFASHA UBUNYAMABANGA BUKURU

    Igihembwe cya mbere 2015-2016 cyibanze ahanini ku bikorwa bisanzwe bya “Administrative Assistant”

    w’ishami ry’Ubunyamabanga Bukuru ndetse rigendera ku mihigo y’uyu mwaka 2015-2016.

    Muri macye ibikorwa by’igenzi byakozwe nibi:

    Gukosora inyandiko mu buryo bunonze wibanda ku kamaro kazo mbere yuko zisinywa

    n'Umunyamabanga Mukuru

    Gutegura neza Ibikoresho by' Inama z’inama y’Abakomiseri n'Ingendo z'Umunyamabanga

    Bukuru.

    Gutegura gahunda y'abashyitsi baje bagana Umunyamabanga Mukuru n'igihe bazabonanira

    Gukurikirana inyandiko zakirwa mu buryo bunoze ziturutse k'Umunyamabanga Mukuru

    IMBONERAHAMWE IGARAGAZA IBYAKOZWE MURI URU RWEGO

    IGIKORWA CYAKOZWE CYARI GITEGANIJWE INTEGO YARI IGAMIJWE ICYAKOZWE

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    10

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    INGANO

    Gukosora inyandiko mu buryo bunonze wibanda ku

    kamaro kazo mbere yuko

    zisinywa n'Umunyamabanga Mukuru Kunoza inyandiko kugirango zisinywe zibashe kugera kubo

    zigenewe Handitswe Memo 10 handikwa inyandiko zijya hanze 21 ziranakosorwa

    Courrier Expedie zijya hanze ya NIC= 21

    Izasohotse mu ishami ry’Ubunyamabanga 31

    Gutegura neza Ibikoresho by' Inama z’inama y’Abakomiseri n'Ingendo z'Umunyamabanga Mukuru.

    Gutegura neza inama kuburyo ibikenerwa byose biboneka kandi ku gihe Projecteur yageze muri

    salle, amazi yo kunywa, inyandikomvugo y’inama y’inama y’abakomiseri iheruka na gahunda y’inama

    yateguriwe igihe Ingendo zarabaye zinategurwa neza

    Inama z’abakomiseri icumi zarakozwe zateguwe neza

    Gutegura gahunda y'abashyitsi baje bamugana n'igihe bazabonanira Gutegura Fiche y’appointment

    y’abashyitsi baje bagana ibiro by’umunyamabanga Mukuru Abashyitsi bakiriwe neza kandi bahabwa

    service bifuza « effecience & effectiveness »

    Gukurikirana inyandiko zakirwa mu buryo bunoze ziturutse k' Umunyamabanga Mukuru Gucunga

    inyandiko mu buryo bunoze zikagezwa kubo zigenewe ku gihe Inyandiko zakiriwe zose ni 117 ziturutse

    hanze ya NIC izo twohereje mu mashami ni 111

    4. IBYAKOZWEE MU ISHAMI RISHINZWE GUTOZA , UBUKANGURAMBAGA N’UBWITANGE

    a. IBYAKOZWE KU RWEGO RWA NUDC

    Nk’uko biri mu nshingano y’ibanze ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) yo kubaka Umunyarwanda

    ukunda igihugu, ukunda umurimo, urangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda kandi ufite

    umuco w’ubutore, ni muri urwo rwego mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015-2016 NIC,

    ibinyujije mu Kigo Gitorezwamo Umuco w’Ubutore cya Nkumba hatojwe ibyiciro bitandukanye

    by’Abanyarwanda ari byo: IMBIMBURIRABIGWI – abakuru b’imidugudu mu turere twa Rutsiro na

    Rubavu, INTAGAMBURUZWA II: Itorero ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’INDATABIGWI: Itorero

    ry’abahanzi batandukanye.

    Ku kijyanye n’imitoreze, abatojwe muri TOT n’itorero ubwaryo batojwe binyuze mu buryo 5 bwo gutoza

    Intore ari bwo: ibiganiro, imyitozo ngorora mubiri, kwiyereka, imikoro ngiro, gutarama no guhiga.

    Muri iki gihembwe kandi hateguwe draft y’integanyanyigisho zizifashishwa mu gutoza ibindi byiciro ku

    rwego rw’igihugu (NUDC), ku rwego rw’Akarere (DUDC) no ku rwego rw’Umurenge (SUDC).

    IMBONERAHAMWE IKURIKIRA IKUBIYEMO IMIRIMO YAKOZWE N’UMUSARURO MURI NUDC-NKUMBA

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    11

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    NIMERO AMATARIKI IGIKORWA ABAKIGIZEMO URUHARE UMUSARURO

    1 2-8 Kanama 2015 Gutoza abakuru b’imidugudu”IMBIMBURIRABIGWI” ku rwego rwa

    DUDC Rutsiro:

    -Gukurikirana imitoreze no gutaga inama

    -Gutanga ikiganiro

    -Gukora raporo y’imitoreze

    -DG wa NUDC Nkumba

    -Program Officer NUDC

    -Abatoza ba DUDC Rutsiro

    Abakuru b’imidugudu 461batojwe neza

    2 9-16 Kanama 2015 Gutoza abakuru b’imidugudu “IMBIMBURIRABIGWI”Rubavu:

    -Gukurikirana imitoreze no gutanga inama

    -Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imitoreze. -DG wa Nkumba

    -Program Officer

    -Abatoza ba DUDC Rubavu

    Abakuru b’imidugudu 498 batojwe neza.

    3 1-9/Nzeli 2015 Gutoza INTAGAMBURUZWA II -MINEDUC STAFF

    -NIC STAFF

    -NUDC STAFF

    -RDF

    -RNP

    -ABAGANGA 2 Intagamburuzwa 294 zitojwe neza.

    4 14-21 Ukwakira 2015 Gutoza abatoza b’abahanzi (INDATABIGWI) -MINISPOC STAFF

    -NIC STAFF

    -RALC STAFF

    -CHENO STAFF

    -NMUR STAFF

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    12

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    -NUDC STAFF

    Abatoza 48 batojwe neza

    5 23-30 Ukwakira 2015 ITORERO ry’abahanzi (RY’INDATABIGWI) -MINISPOC STAFF

    -NIC STAFF

    -RALC STAFF

    -CHENO STAFF

    -NMUR STAFF

    -NUDC STAFF

    -RDF

    -RNP

    -ABAGANGA 2

    INDATABIGWI 207 zitojwe neza.

    6 21-30 Ukwakira 2015 Gutegura draft y’integanyanyigisho izifashishwa muri NUDC, DUDC na

    SUDC -DG wa NUDC

    -Program Officer NUDC Draft y’integanyanyigisho iteguye neza

    5. RAPORO Y’ISHAMI RISHINZWE URUGERERO

    Igihembwe cya mbere 2015-2016 cyibanze ku bikorwa bijyanye no gutegura Urugerero rwa 4

    INKOMEZABIGWI II no gutegura Igikorwa cy’Urugerero ruciye Ingando umwaka wa 2015/2016, gutegura

    imihigo y’Umwaka wa 2015/2016 no kuyishyira muri System ya MIFOTRA, ndetse no gutegura igikorwa

    cy’ Intore mu zindi (Induction week) cyabereye muri Kaminuza n’amashuri makuru hirya no hino mu

    gihugu.

    Ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere n’ibi bikurikira:

    a. Gusoza urugerero rwa 3 Inkomezabigwi no Gutegura Urugerero rwa 4 Inkmewzamihigo II

    Mu rwego rwo gusoza neza igihembwe cya 3 cy’urugerero inkomezabigwi hakusanyijwe imibare

    y’abarwitabiriye nk’uko bagaragazwa mu mbonerahamwe ikurikira

    Ubwitabire bw’intore zo ku rugerero inkomezabigwi hakurikijwe uturere:

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    13

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    N/S Intara Uturere Abatojwe Abahungu bitabiriye urugerero Abakobwa bitabiriye urugerero

    Abitabiriye urugerero bose hamwe Ijanisha

    1 KIGALI CITY KICUKIRO 2,699 947 751 1,698 63

    NYARUGENGE 2,100 627 552 1,179 56

    GASABO 3,418 1113 1337 2,450 72

    S/T 8,217 2,687 3,226 5,327 65

    2 EAST BUGESERA 1,766 936 730 1,666 94

    RWAMAGANA 1,705 601 624 1,225 72

    KAYONZA 1,723 560 514 1,074 62

    NGOMA 1,645 807 872 1,679 102

    KIREHE 1,537 878 681 1,559 101

    GATSIBO 1,876 1019 857 1,876 100

    NYAGATARE 2,284 839 745 1,584 69

    S/T 12,536 5,640 6,576 10,663 85

    3 SOUTH GISAGARA 1,098 535 577 1,112 101

    RUHANGO 1,519 713 780 1,493 98

    MUHANGA 1,830 739 851 1,590 87

    NYARUGURU 1,581 624 554 1,178 75

    KAMONYI 2,140 901 964 1,865 87

    HUYE 1,922 907 1,059 1,966 102

    NYAMAGABE 1,850 780 873 1,653 89

    NYANZA 1,509 565 769 1,334 88

    S/T 12,191 5,764 6,427 12,191 91

    4 NORTH MUSANZE 2,513 950 979 1,929 77

    BURERA 1,731 907 718 1,625 94

    RULINDO 1,402 701 606 1,307 93

    GAKENKE 1,922 861 935 1,796 93

    GICUMBI 2,252 1020 1,020 2,039 91

    S/T 9,820 4,439 7,752 12,191 91

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    14

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    5 WESTERN KARONGI 2,356 830 887 1,717 73

    NGORORERO 1,359 606 503 1,109 82

    NYAMASHEKE 2,528 1058 1,110 2,195 87

    RUBAVU 2,253 1088 929 2,017 90

    RUTSIRO 1,360 792 603 1,395 103

    NYABIHU 1,850 945 837 1,782 96

    RUSIZI 2,562 995 879 1,874 73

    S/T 14,268 6,314 5,775 12,089 85

    TOT.GENERAL 58,290 24,856 24,110 48,966 84

    Nanone mu rwego rwo gutegura neza urugerero rwa 4 Inkomezabigwi II hegeranyijwe urutonde

    rw’abanyeshuli barangiza amashuli yisumbuye 2015/2016 bazitabira urugerero nk’uko bigaragazwa mu

    mbonerahamwe ikurikira

    b. Imibare y’abanyeshuli barangiza amashuli yisumbuye 2015/2016

    NO AMAZINA ABAGABO ABAGORE UMUBARE WOSE W’ABANYESHULI

    1 REB 19 640 22 895 42 535

    2 WDA 12 343 10 807 23 150

    3 KIE 1 368 1 303 2 671

    TOTAL 33 351 35 005 68 356

    Intore ziteganyijwe gutozwa zigatumwa ku rugerero rwa 4 INKOMEZABIGWI II ni 68,356. Iyi mibare

    yatanzwe na REB, College of Eduction na WDA.

    c. Gutegura no gukurikirana Induction Week

    Guhera taliki ya 14 kugeza kuya 19 Nzeli 2015 Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yohereje intumwa zayo

    gukurikirana icyumweru cya Induction week muri buri ntara.

    Mu rwego gutegura neza iki gikorwa abakozi ba NIC bakoreye urugendo mu Itorero ry’Intagamburuzwa

    II taliki ya 7-9 Nzeli mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati ya NIC, MINEDUC, Kamunuza n’amashuli

    makuru. Muri icyo gihe habayeho kumenyana n’abayobozi ba za Kaminuza n’Amashuri Makuru mu

    rwego rwo gutegura imikoranire myiza mu « cyumweru cy’intore mu zindi.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    15

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Kubera ko Kaminuza zose zidatangirira rimwe umwaka w’amashuri induction week iracyakomeza mu

    mashuli makuru atangira.

    Ibikorwa byagombaga gukurikiranwa muri gahunda ya induction week n’ibi bikurikira:

    Igihe Umunsi wa 1 Umunsi wa 2 Umunsi wa 3 Umunsi wa 4

    Umunsi wa 5

    A.M 1.Kwandika abatozwa

    2. Umukoro ngiro wo kumenyana

    3.Kumenya ubuzima bwabo: Gupima Blood Pressure(BP) & Body Mass Index (BMI)

    3. Kubatuza

    1. Imyitozo ngoramubiri n’akamaro kayo mu kubaka Intore

    2. Kumurika Abayobozi b’Amasibo

    3. Indirimbo urungano

    4. Isibo y’Intore 1. Kudasobanya, Kunoza umurimo

    2. Amateka y’Ishuri baje kwigamo

    3. Kumurika inzego z’Ubuyobozi bw’Itorero n’inshingano 1. Career Guidance

    2. Ibigwi n’imihigo by’Intore

    3. Imitegurire y’Urugerero muri Kaminuza n’Amashuri Makuru 1. Kunoza Imihigo

    2. Gutegura Igitaramo cy’Imihigo njyarugamba

    PM 4. Kurema amasibo

    5. Gutambagizwa ikigo

    5. Umuhango wo gutangiza Induction week kuri kigo cy’Ishuri 4.Umukoro ngiro wo gusigasira

    igisenge

    4. Gutegura Imihigo 3.Igitaramo no kumurika Imihigo njyarugamba

    Muri amwe mu mashuli makuru na za kaminuza iki gikorwa cyakozwe uko cyari giteganyijwe hakurikijwe

    ibikorwa byagombaga gukorwa bikubiye mu mbonerahamwe yavuzwe haruguru. Aha twavuga kaminuza

    n’amashuli makuru akurikira yashyize mu bikorwa gahunda ya Induction week uko yari iteganyijwe aho

    abakozi bo mu ishami ry’urugerero boherejwe gukurikirana icyo gikorwa:

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    16

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    • UR/Nyamishaba

    • IPRC West

    • UR-CAVM (Busogo)

    • UR NYAGATARE

    Muri aya mashuli Induction week yakozwe neza hakurikijwe gahunda iri mu mbonerahamwe

    yagaragajwe hejuru.

    Mu ishuli rya RTUC/Gisenyi icyumweru cya induction week cyahuriranye na Inspection ya MINEDUC muri

    icyo kigo kuburyo gahunda ya induction week itagenze neza nk’uko yari iteganyijwe.Dore bimwe mu

    bikorwa bitakozwe nk’uko byari biteganyijwe kubera ko ubuyobozi n’abarimu bari mu gikorwa cya

    inspection:

    • Kumenya ubuzima bwabo: Gupima Blood Pressure(BP) & Body Mass Index (BMI)

    • Kubatuza

    • Kurema amasibo

    • Imyitozo ngoramubiri n’akamaro kayo mu kubaka Intore

    • Kumurika Abayobozi b’Amasibo

    • Indirimbo urungano

    • Isibo y’Intore

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    17

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Dore amwe mu mafoto agaragaza uko induction week yagenze.

    Aho himakajwe umuco w’ubwitange, Intagamburuzwa zakira abaje gutangira muri Kaminuza

    (Polytechnique Musanze)

    Ifoto: Gufungura ku mugaragaro induction week byakozwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (uwa 3

    uhereye I bumoso)

    d. GUTEGURA UMUSHINGA W’AMABWIRIZA Y’URUGERERO RWA 4

    Umushinga w’amabwiriza y’Urugerero rwa 4 yarakozwe Nzeli-Ukwakira 2015. Umushinga w’amabwiriza

    ngenderwaho agenga Urugerero rwa 4 INKOMEZABIGWI II yagejejwe ku ba Komiseri ba NIC na Legal

    Advisor kugirango hakorwe amabwiriza ya burundu.

    e. Gutegura inyandiko ngenderwaho z’urugerero ruciye ingando

    Hashingiwe kuri Politike y’Itorero (Page 40, igika cya mbere) Intore zishobora gutumwa mu Turere

    zidakomokamo biramutse bibaye ngombwa, inama y’abakomiseri ikagena umubare w’abitabira

    urugerero n’aho ruzakorerwa bitewe n’ibikorwa biteganywa kuhakorerwa na gahunda za Leta

    zihutirwa.

    Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko rishyiraho

    Iterero ry’Igihugu, iteganya gutangiza igeregeza ry’urugerero ruciye ingando.

    Hashingiwe nanone ko ibikorwa byakozwe n’ibyiciro 3 byabanje byatanze umusaruro ushimishije kandi

    intore zarakoraga urugerero kuva kuwa mbere kugeza ku wa gatanu mbere ya sasita gusa, kuri ibi

    kakiyongeraho n’uko hagaragaye intore zitarwitabiriye iminsi yose nanone kubera ko zakoraga

    urugerero mu tugali zikomokamo, ntawahamya ko intore zamenyanye ku buryo buhagije mu rwego rwo

    kububakamo ubumwe, ubusabane n’UBUNYARWANDA.

    Iri gerageza rero rizakorwa mu rwego rwo kurushaho kugereranya umusaruro w’ibikorwa kubera ko

    intore zizaba zikora iminsi yose n’amasaha yose n’umusaruro wagezweho n’Intore zo ku rugerero

    wagezweho mu byiciro 3 byabanje aho intore zakoze urugerero zitaha iwabo.

    Iri gerageza kandi rizatuma intore zirushaho kumenyana, gusabana no kunga ubumwe biherekejwe no

    kumenya impano za buri wese mu rwego rwo kuziteza imbere.

    Imigendekere myiza y’iki gikorwa kizakorerwa mu karere kamwe kigahuza intore ziturutse mu turere

    twose tw’Igihugu izatuma bikorwa no mu tundi turere hifashishijwe amasomo azaba yavuye mu

    igerageza ry’uru rugerero.

    f. Gutegura no kwitabira inama zitandukanye

    Mu rwego rwo kunoza ibikorwa biri muri “action plan” y’umwaka wa 2015/2016 hakozwe inama

    zitandukanye zigamije kunoza imihigo hashingiwe ku bikorwa byateganijwe muri action plan , kuri

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    18

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    gahunda ziri prioritaires za NIC no guhugurwa ku ikoreshwa rya System yinjizwamo imihigo mishya

    (IPPS).

    g. Ibyongerwaho

    Mu rwego rwo gutegura neza urugerero rwa 4 Inkomezabigwi II, bimwe mu bikorwa by’Urugerero

    bikenewe gukorwa mu buryo bwihuse ni ibi bikurikira:

    1. Kwemeza amabwiriza azagenga urugerero rwa 4 Inkomezabigwi II

    2. Gukurikirana imitegurire yo gutoza Inkomezabigwi II mu turere

    3. Gutegura inama ngishwanama ku rugerero ruciye ingando yo ku rwego rw’igihugu ihuza

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo.

    5. ISHAMI RY’UBUTEGETSI N’IMARI

    Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rifite inshingano yo gufasha Komisiyo

    gucunga neza imari n’umutungo wa Leta, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabunga, gucunga neza

    inyandiko zinjira n’izisohoka, kugira inama abayobozi aho zikenewe; ribereyeho kandi gufasha andi

    mashami ari muri Komisiyo kugera ku nshingano zayo cyane cyane kuyagenera ibikoresho ndetse n’andi

    mikoro akenerwa umunsi ku wundi. Abakozi bari mu myanya y’imirimo iri muri iryo shami ni aba

    bakurikira:

    1) Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi;

    2) Umucungamutungo;

    3) Umubaruramari;

    4) Ushinzwe ikoranabuhanga;

    5) Ushinzwe ibikoresho;

    6) Umunyamabanga mu bunyamabanga bukuru.

    Aba ni abakozi bo mu ishami ry’Imari n’Ubutegetsi mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015-2016

    a. IBIKORWA BYAKOZWE MU GIHEMBWE CYA MBERE CY’UMWAKA WA 2015/2016

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    19

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Nkuko biteganyijwe muri gahunda y’imyaka itanu ya NIC (Strategic Plan 2013-2017), ishami

    ry’Ubutegetsi n’Imari rizafasha NIC nk’Urwego rukiyubaka kugirango rubashe gukora no kuzuza

    inshingano rubereyo. Hashingiwe kuri iyo ngamba, muri iki gihembwe hakozwe ibikorwa bikurikira:

    IMARI

    Icungamutungo

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero imaze gushyirwaho n’Itegeko n° 41 ryo kuwa 16/06/2013, yahawe

    uburenganzira bwo kwicungira imari guhera ku itariki ya 22/07/2013. Kuva icyo gihe, Komisiyo y’Igihugu

    y’Itorero yatangiye kwiyishyurira serivisi zose ikeneye.

    Gahunda y’ikoreshwa ry’Ingengo y’Imari ("Cash Flow Plan")

    Mu micungire y’Imari ya Leta, mu ntangiriro z’umwaka na buri gihembwe hategurwa gahunda igaragaza

    uburyo Ingengo y’Imari izakoreshwa mu mezi. Iyo gahunda iba igaragaza ingano y’amafaranga

    azakoreshwa buri kwezi bitewe n’ibikorwa bizakorwa buri kwezi.

    Hashingiwe ku bikorwa byari biteganyijwe muri iki gihembwe, amafaranga yari yarateganyijwe buri

    kwezi ari mu mbonerahamwe ikurikira:

    N° Amezi Amafaranga yateganyijwe

    1 Nyakanga 2015 68.107.073

    2 Kanama 2015 69.194.573

    3 Nzeri 2015 145.372.073

    Igiteranyo/Igihembwe 282.673.719

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    20

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Kwishyura Serivisi zitandukanye

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kimwe n’izindi nzego za Leta yishyura serivisi zitandukanye iba yahawe

    binyujijwe muri MINECOFIN aribyo kwishyura mu buryo bwa "National Mode".

    Muri iki gihembwe dusoje hishyuwe ba Rwiyemezamirimo baduhaye serivisi batandukanye, Imishahara

    y’abakozi na "Lumpsum" z’abayobozi bo muri NIC ndetse hateguwe n’amafaranga yoherejwe

    (Fonctionnement) kuri Konti n° 1000004436 ya Komisiyo iri muri BNR.

    Amafaranga yishyuwe binyuze muri "National Mode" ahwanye na 181.154.944frw ni ukuvuga 18.00%

    by’ingengo y’imari yose ihwanye na 1.011.786.943frw. Mu mbonerahamwe ikurikira haragaragara

    amafaranga yishyuwe muri buri kiciro cy’ibyishyuwe byagaragajwe hejuru.

    N° Icyikiro cy’ibyishyuwe Ingano y’amafaranga/frw

    1 Ba Rwiyemezamirimo 13.706.818

    2 Amafaranga yoherejwe (Fonctionnement) 54.391.179

    3 Imishahara y’abakozi na "Lumpsum" z’abayobozi 113.056.947

    Igiteranyo 181.154.944

    Mu buryo burambuye umugereka wa mbere uragaragaza imbonerahamwe y'uko amafaranga yishyuwe

    muri "National Mode".

    Inyandiko zose zijyanye n’ibyishyuwe zibitse neza hashingiwe ku itariki kwishyura byabereye.

    Ku mugereka wa kabiri hari imbonerahamwe iragaragaza uko Ingengo y’Imari yakoreshejwe ku mirongo

    y’Ingengo y’Imari.

    Ibaruramari

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kimwe n’izindi nzego za Leta ifite konti yifashishwa muri serivisi zirebana na

    Banki. Komisiyo y’igihugu y’Itorero ifite konti n° 1000004436 iri muri BNR ikaba ariyo konti yonyine ifite

    ikoreshwa mu kwishyura ba Rwiyemezamirimo servisi ziba zatanzwe, amafaranga y’ubutumwa

    bw’abakozi ndetse na "communication" y’abakozi.

    Kwishyura serivisi zitandukanye

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    21

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Nyuma yo kwakira amafaranga ya "foctionnement" kuri Konti hishyuwe serivisi zose zagombaga

    kwishyurirwa kuri konti aribwo buryo bwo kwishyura bwitwa "Local Mode". Inyandiko zose zijyanye

    n’ibyishyuwe zibitse neza hashingiwe ku itariki kwishyurwa byabereye. Kwishyura kandi byakozwe muri

    "Systeme" ya "SMART IFMIS" nkuko tubisabwa na MINECOFIN.

    Hashingiwe ku ngano y’amafaranga yashyizwe kuri konti, amafaranga yishyuwe angana na

    36.126.654frw ni ukuvuga 66.42% by’amafaranga yose yoherejwe kuri Konti ariyo ahwanye na

    54.391.179frw. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza incamake y’amafaranga yoherejwe kuri Konti

    n’ayishyuwe.

    Amafaranga yoherejwe kuri Konti/frw 54.391.179

    Ayakoreshejwe/frw 36.126.654

    Ayasigaye/frw 18.264.525

    NB: Muri iki gihembwe cya mbere Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yakiriye amafaranga angana na miliyoni

    eshatu (3.000.000frw) aturutse muri PSF Intara y’amajyaruguru. Ayo mafaranga akaba ari inkunga

    igenewe kuzatunganya inzira ziri mu kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore i Nkumba. Ayo mafaranga

    bakaba barayatanze besa umuhigo bahize mu gihe batorezwaga i Nkumba mu Itorero ry’abacuruzi. Ku

    mugereka wa gatatu hari inyandiko zigaragaza inyandiko PSF yakoresheje yoherereza NIC amafaranga

    y’inkunga mu gutunganya inzira mu kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore i Nkumba ndetse n’izigaragaza

    ko yageze kuri NIC.

    Raporo z’Imari

    Raporo z’Imari ya Leta yagenewe Komisiyo y’Igihugu y’Itorero zarakozwe buri kwezi nkuko bisabwa muri

    "article 19 of the Organic Law No 12/2013 and Article 09 and Article 11 of Ministerial Order No 002/07

    of 09/02/2007" ko Umuyobozi ushinzwe Ingengo y’Imari mu rwego rwa leta agomba gukurikirana

    imikoreshereze y’Ingengo y’imari ku buryo ikoreshwa neza kandi agatanga raporo y’imikoreshereze

    yayo.

    Imenyekanisha ry’imisoro

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    22

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Nkuko bisabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinziza imisoro n’amahoro (RRA), Urwego rwa Leta

    rwishyuye inyemezabwishyu rusabwa kumenyesha imisoro rwishyuye mu gihe kitarenze ku itariki ya 15

    y’ukwezi gukurikira ukwishyuwemo inyemezabwishyu n’imisoro.

    Muri iki gihembwe Komisiyo y’Igihugu yishyuye ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi imisoro

    yakaswe buri kwezi yaramenyekanishijwe kuri TIN ya NIC n° 103061847. Imisoro yishyuwe na NIC ikaswe

    kuri ba Rwiyemezamirimo kandi ikamenyekanishwa ni 3% na 18%.

    b. UMUTUNGO

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifite umutungo utimukanwa ugizwe n’inyubako iri i Nkumba mu Karere ka

    Burera; ifite kandi umutungo wimukanwa waguzwe kandi wakirwa na NIC ndetse n’umutirano watiwe

    muri MINALOC na NURC

    Umutungo utimukanwa

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifite inyubako mu Karere ka Burera mu murenge wa Kikoni igenewe

    gutorezwamo Umuco w’Ubutore. Iyo nyubako irashaje ikeneye gusanwa kandi hakurikijwe uko

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ikeneye kuyikoresha, ikeneye kongerwa kugirango ibashe gukoreshwa mu

    buryo ikenewemo.

    Imirimo yo gusana no kongera inyubako irimo irategurwa. Gusana bikaba bizatangira mu gihembwe cya

    kabiri 2015/2016. Komite yashyizweho izakurikirana igikorwa cyo gusana kugirango iyo mirimo

    izakurikiranwe neza kuva mu ntangiriro kugeza bisojwe igizwe n’abakozi bakurikira:

    1. ZIGIRA Joseph : Umuyobozi wa Komite

    2. URAYENEZA Francine : Umunyamabanga wa Komite

    3. MUKIZA Richard : Ugize komite

    4. KUBANYA K. Andre : Ugize komite

    5. MUKANKURUNZIZA Clotilde: Ugize komite

    6. NTIRENGANYA Raymond : Ugize komite.

    Umutungo wimukanwa

    Imodoka

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    23

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifite imodoka imwe (1) yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite Plaque GR 233

    D, "Genre"CTTE DC 4X4, N° za Moteri 2KD-5632785 na N° za Chasis AHTFR 22G806054281 yakozwe mu

    mwaka wa 2009. Iyo modoka yaguzwe na NURC ihabwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu gihe izo nzego

    zatandukanaga. Iyo modoka ikorera i Nkumba mu Kigo gishinzwe gutorezwamo Umuco w’Ubutore kandi

    icunzwe neza ifite ubwishingizi n’ibindi byangombya byose bikenewe.

    - Imodoka zikoreshwa mu mujyi wa Kigali

    Kimwe no mu bindi bigo bya Leta, mu kuzuza inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, abakozi

    bakenera gukoresha imodoka za ba Rwiyemezamirimo zibafasha mu ngendo haba mu mujyi wa Kigali

    cyangwa hanze yawo.

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero nyuma yo gutanga isoko rijyanye no gutwara abakozi mu mujyi wa Kigali

    ifite imodoka (Voiture) imwe yatanzwe na CODACE ari nayo yatsindiye iryo soko. Iyo modoka yagiye

    itwara abakozi mu ngendo z’akazi zikorerwa mu mujyi wa nyuma y’uko umukozi yujuje inyandiko iyisaba

    kandi yasinyiwe n’ababishinzwe kugirango mu gihe cyo kuyishyura izo nyandiko zizashingirweho kuko

    arizo zigaragaza ingendo ziba zakozwe, zinafasha kandi kugenzura uburyo iyo modoka ikoreshwa.

    - Imodoka zikoreshwa mu Ntara

    Izi modoka zikoreshwa iyo umukozi yoherejwe mu butumwa bw’akazi hanze y’Umujyi wa Kigali kandi

    kugirango ayihabwe ni uko aba yabanje gukorerwa Urupapuro rw’Ubutumwa (Ordre de mission). Izo

    modoka zakodeshejwe muri "Campany" zatsindiye isoko rya Leta hagendewe ku mabwiriza ya Mininfra

    yo guhindura "Campany" buri mezi atatu. Muri iki gihembwe dusoje tukaba twarakoranye na Tours des

    Pays des Grands Lacs.

    Ibikoresho byo mu biro bitaramba n’ibikoresho biramba

    Mu rwego rwo kwiyubaka NIC nk’Urwego rukiyubaka muri iki gihwmbwe hashyizwe abakozi 2 mu

    myanya y’akazi ("Advisor to the Chairman" na "Internal Auditor"). Abo bakozi bahawe "Laptops"

    zibafasha gukora no kuzuza inshingano zabo. Ibikoresho bisanzwe byo mu biro bifasha abakozi kuzuza

    inshingano zabo umunsi ku munsi byagiye bishyikirizwa abakozi hakoreshejwe ifishi bisabirwaho kandi

    hujujwe ifishi zigaragaza ibyavuye muri "stock" ndetse n’ibisigayemo. Ku mugereka wa kane hari raporo

    z’ububiko za buri kwezi.

    Ibikoresho biramba bifasha abakozi mu kuzuza inshingano zabo birakurikiranwa kandi bikorerwa isuku

    bikanasanwa mu gihe bikenewe. Ku mugereka wa gatanu kandi haragaragaramo urutonde rw’ibikoresho

    biramba NIC itunze muri iki gihembwe gisojwe.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    24

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    c. IKORANABUHANGA

    Mu mikorere ya buri munsi NIC yahawe umukozozi ufite inshingano zo guteza imbere ikoreshwa

    ry’ikoranabuhanga muri rusange. Ni muri urwo rwego mu buryo burambuye mu kubahiriza iryo

    terambere agomba gukurikirana ibikoresho by’ikorabuhanga ku buryo bikora neza kandi bicunzwe neza

    agakurikirana isanwa ryabyo mu gihe bikenewe agomba kandi kugira uruhare mu gufasha abakozi mu

    bumenyi ku ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikorabuhanga no kugira uruhare mu itangwa ry’amasoko

    y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda kugura ibikoresho bituzuje ubuziranenge.

    Hashingiwe ku nshingano zigaragajwe hejuru, muri iki gihembwe hakozwe by’umwihariko ibi bikurikira:

    1) Ibikoresho by’ikoranabuhanga byakorewe igenzurwa (maintenance) mu bufatanye na

    Rwiyemezamirimo watsindiye isoko kugirango bitangirika;

    2) hashyizwe inkuru zijyanye n’ibikorwa byo gutoza ku rubuga rwa NIC arirwo www.nic.gov.rw ;

    3) hafashwe imyirondoro y’abatozwa batojwe mu Itorero ry’Indatabigwi kugirango izashyirwe muri

    "database" y’Intore kugirango ibikwe mu buryo burambye kandi bujyanye n’igihe;

    4) hifashishijwe ubumenyi mu ikoranabuhanga no guteza imbere imitoreze y’abanyarwanda

    batozwa indangagaciro mu byiciro bitandukanye by’amatorero abera i Nkumba ndetse n’ahandi nk’i

    Gabiro, hashyizweho uburyo bwo kwerekana amakuru ajyanye n’ibikorerwa muri ayo matorero kuri

    "Agaciro TV"(Agaciro TV ni TV ikorera aho itorero ryabereye ikaba yaratekerejwe kugirango ifashe

    abatozwa kumenya amakuru y’ibiba byabereye aho batorezwa mu kubongerera ubumenyi ku biganiro

    baba bahawe, kubamenyesha ababa babaye indashyikirwa muri bo ku munsi, udushya tuba twagaragaye

    buri munsi ndetse no kubaruhura mu mutwe dore ko baba bagize umwanya munini bahugiye mubyo

    batozwamo);

    5) Abakozi ba NIC bafashijwe umunsi ku munsi mu mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga

    aho byabaye ngombwa.

    d. UBUNYAMABANGA RUSANGE

    Mu mikoranire n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa mu nshingano za NIC ndetse n’abatanga serivisi

    zitandukanye, muri iki gihembwe hagiye habaho kwandikirana. Ibyo byatumye habaho inyandiko

    zisohoka ndetse n’izinjira muri NIC. Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza amabaruwa yasohotse ndetse

    n’ayinjiye.

    N° Ubwoko Umubare

    1 Amabaruwa yasohotse 119

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    25

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    2 Amabaruwa yinjiye 145

    Igiteranyo 3.822

    Mu gucunga neza izo nyandiko, zagiye zandikwa mu bitabo 2 kimwe kigenewe inyandiko zisohoka ikindi

    kigenewe inyandiko zinjira. Mu micungire myiza y’inyandiko umukozi ushinzwe Ubunyamabanga bukuru

    yagaragaje ko akeneye gukoresha "e- filling" nkuko mu zindi nzego za Leta bikorwa, ariko

    ntibyashobotse kuko ubwo buryo busaba gukoresha "Scaner" yabigenewe ikaba itarashoboye kugurwa

    kubera ko amasoko yari yaramaze gutangwa cyane cyane ko n’uwo mukozi yoherejwe na MIFOTRA

    umwaka ugeze hagati. Ubu buryo bwa e-filling buzatangira gukoreshwa mu gihembwe cya kabiri

    "Scaner" imaze kuboneka kuko abatsindiye isoko rya RDB ari nabo bazayizana muri iki gihembwe

    bamaze guhabwa "Bon de Commande" iyisaba.

    Uretse ibikorwa byakozwe biri mu nshingano z’ishami, abakozi bo mu ishami bagiye bafasha mu bikorwa

    by’ayandi mashami kugirango muri rusange NIC yuzuze inshingano zayo neza cyane cyane ko nko mu

    bikorwa byo gutoza ikenera abakozi benshi barenze abo ifite muri izo nshingano.

    1. IBINDI BIKORWA BYAKOZWE BITARATEGANYIJWE

    1. Kujya i Gabiro gutoza mu Itorero ry’Urubyiruko ruba mu mahanga;

    2. Kujya I Nkumba gutoza mu Itorero ry’Intagamburuzwa;

    3. Kujya i Nkumba gutoza mu Itorero ry’Abahanzi;

    4. Gutegura imihigo y’abakozi y’umwaka wa 2015/2016;

    5. Gukora "Evaluation" y’abakozi y’umwaka wa 2014/2015.

    2. IMBOGAMIZI

    1. Abakozi bake NIC ifite ku bijyanye no gutoza bituma abakozi bo mu ishami bava mu nshingano

    zabo bakajya mu zindi bituma akazi kabo kadindira;

    2. Aho gukorera hato abakozi bagakora bacucitse.

    UMUSOZO

    Abataratanga raporo bagombye kuyitanga kuko bitakwumvikana ko ntacyakozwe mu gihembwe cyose

    mu shami cyangwa ku mukozi uhari kandi yarazaga ku kazi.

    Kubw’iyo mpamvu ntabwo twabasha kugaragaza ibyakozwe muri rusange, ibitarakozwe byari

    biteganyijwe n’impamvu, kugira ngo hakorwe “bilan” igaragaza uko NIC ihagaze hakurikijwe action plan.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    26

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Bikorewe I Kigali tariki ya 24/02/2016

    6. INYANDIKO ZIFASHISHIJWE

    1. " Financial Report July, August and September" 2015;

    2. Ibitabo byandikwamo inyandiko zinjira n’izisohoka muri NIC;

    3. Inyandiko zishyuriweho mu kwezi kwa Nyakanga, Kanama na Nzeri 2015;

    4. Raporo z’ububiko z’ukwezi kwa Nyakanga, Kanama na Nzeri 2015.

    1. IBIRO BYA PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO

    f. Gukurikirana no gushyira mu bikorwa inshingano za NIC:

    Perezida wa NIC yatangije, atanga ibiganiro, anasoza Amatorero akurikira:

    3. Itorero ry’Abarezi, INDEMYABIGWI, ryabaye kuwa 25/10/2015-01/11/2015.

    4. Itorero ry’Abanyamakuru, IMPAMYABIGWI, ryabaye kuwa 03-12/12/2015.

    g. Imikoranire n’izindi Nzego:

    9. Perezida wa NIC yasinye amasezerano y’imikoranire (MoU) hagati ya NIC na

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

    10. Perezida wa NIC yagiranye inama n’Abayobozi ba Rwanda National Investment

    Trust (RNIT).

    11. Perezida wa NIC yitabiriye inama IMMC muri Primature, kuwa 06/10/2015.

    12. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya 8 y’Ihuriro UNITY CLUB, kuwa

    06/11/2016.

    13. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya Joint Sector Review yabereye muri

    MINALOC kuwa 10/11/2015.

    14. Perezida wa NIC yayoboye ikiganiro ku matora ya Referandumu cyatanzwe

    n’intumwa za NEC yaganirije abakozi ba NIC, kuwa 15/12/2015.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    27

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    15. Perezida wa NIC yayoboye inama yahuje NIC na UNV Program Officer, mu rwego

    rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwitange, kuwa 11/11/2015.

    16. Perezida wa NIC yitabiriye inama ya 13 y’Umushyikirano yabaye kuwa 21-

    22/12/2015.

    h. Kumenyekanisha ibikorwa bya Komisiyo (NIC):

    3. Perezida wa NIC yatanze ikiganiro kuri RBA kuwa 01/12/2015 mu rwego rwo

    gusobanura ibijyanye n’Ubwitange, hategurwa Umunsi Mpuzamahanga

    w’Ubwitange.

    4. Perezida wa NIC yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference), kuwa

    04/12/2015, asobanura ibikorwa bya NIC.

    i. Gutegura Inkuru zishyirwa ku Rubuga rwa NIC, no ku mbuga nkoranyambaga:

    Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya NIC, incamake y’inkuru kuri ibyo bikorwa

    zarateguwe, zinashyirwa ku rubuga rwa NIC, www.nic.gov.rw, no ku mbuga

    nkoranyambaga facebook na twitter.

    Mu nkuru z’ingenzi zateguwe, harimo iyerekeye imigendekere y’Itorero IMPAMYABIGWI

    ry’abakora umwuga w’Itangazamakuru, n’inkuru ku ruzinduko rw’abashyitsi basuye NIC

    bavuye mu Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Diplomacy, ryo mu

    Gihugu cya Kenya.

    j. Guhuza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abayigana

    Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasuwe n’Intumwa zivuye mu zindi nzego, kimwe n’abantu ku

    giti cyabo. Aba bose babonanye n’Abayobozi ba NIC.

    By’umwihariko, kuwa 21/11/2015, NIC yasuwe n’abashyitsi bavuye mu Ishuri Rikuru

    ryigisha ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Diplomacy, ryo mu Gihugu cya Kenya.

    Bari bayobowe na Madamu Dr ANITHA KIAMBA, bakirwa n’abagize Inama y’Abakomiseri,

    Abayobozi b’amashami n’abandi bakozi ba NIC.

    Abo bashyitsi basuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bagamije kumenya inshingano zayo

    n’uko izishyira mu bikorwa.

    Izi ntumwa zasobanuriwe inshingano za NIC, uburyo izishyira mu bikorwa, n’icyerekezo

    ifite.

    Aba bashyitsi bashimye uko bakiriwe n’uburyo basobanuriwe, bavuga ko inshingano za NIC

    ari ingenzi mu Miyoborere y’Igihugu.

    http://www.nic.gov.rw/

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    28

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Kenya bari hamwe n’Abayobozi ba NIC.

    k. Kumenya ibisohoka mu bitangazamakuru, byerekeye NIC.

    Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru binyuranye zivuga ku bikorwa bya NIC, no ku zindi

    gahunda za Leta zifite aho zihuriye n’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero

    zarasesenguwe, ibizikubiyemo bimenyeshwa Ubuyobozi bwa NIC.

    Inyinshi muri izi nkuru zavuze ku bikorwa by’Itorero ry’abanyamakuru, ku isubikwa rya

    gahunda yo gutoza Inkomezabigwi biturutse ku kubanza gukemura ikibazo cyo kwica

    udukoko dutera Malaria mu bigo byagombaga kwakira abatozwa; hanasohotse inkuru

    zerekeye umunsi mpuzamahanga w’ubwitange.

    l. Imirimo yo kuvugurura Website ya NIC, no kuyishyira mu Kinyarwanda.

    Mu rwego rwo kuvugurura imiterere n’imikoresherezwe ya website ya NIC, ku bufatanye

    bwa NIC n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hashyizweho link ihuza iyo

    website n’izindi mbuga nkoranyambaga za NIC, kugira ngo byorohere uyisura kuzisoma.

    Website ya NIC yongerewe ubushobozi ku buryo yashyirwaho inkuru nyinshi, ntihagire

    iyivanaho. Yongerewe gahunda (Soft ware) yatuma ishakirwaho amakuru ku buryo

    bwihuse (Search Option), kandi ishyirwa mu Kinyarwanda.

    m. Kugenzura imicungire y’Imari n’Ibikoresho

    Mu rwego rwo kunoza imicungire y’Imari n’Ibikoresho bya NIC, hakozwe inyandiko na

    gahunda ngenderwaho mu gukora igenzura ry’imari mu mwaka wa 2015/2016.

    Igenzura ryarakozwe, raporo zishyikirizwa Abayobozi n’Inzego ziteganywa n’itegeko.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    29

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Ni muri urwo rwego Umugenzuzi w’Imari ya NIC yateguye, kandi akora igenzura ry’igihembwe cya mbere n’icya kabiri bya 2015/2016, raporo ishyikirizwa MINECOFIN na MINALOC. Hatanzwe inama n’ingamba zo gutuma imari n’ibikoresho bya NIC bicungwa mu buryo

    buboneye, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko yo muri urwo rwego.

    2.IBYAKOZWE MU BUNYAMABANGA BUKURU

    a. RAPORO Y’IBYAKOZWE MU RWEGO RWA PLANNING MONITORING AND

    EVALUATION.

    Nkuko bikubiye mu nshingano z’umukozi ushinzwe Igenamigambi, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa,

    izo nshingano akaba ari izikurikira;

    1. Guhuza igenamigambi rya Komisiyo y'Igihugu y'Itorero;

    2. Gufatanya n’Ishami rishinzwe ingengo y’imari mu gutegura igenamigambi no kurihuza

    n’ingengo y’Imari;

    3. Guhuza no gukurikirana imihigo NIC ikorana na MINALOC n’imihigo MINALOC igirana

    na Primature ireba NIC;

    4. Gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibyemezo NIC yasabwe n’Inzego ziyikuriye cyangwa

    zikorana nayo;

    5. Kugaragaza buri gihembwe aho ibikorwa bya NIC bigeze bishyirwa mu bikorwa,

    hagaragazwa ibyadindiye no gutanga inama y’uko byashyirwa mu bikorwa mu gihe byaba

    bishoboka;

    6. Gukusanya, guhuza no gusesengura raporo zijyanye n’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu

    y’Itarero;

    7. Guhuza raporo za buri cyumweru, buri gihembwe na buri mwaka ziturutse mu mashami

    zijyanye n’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero;

    8. Gukora ubushakashatsi ku bikorwa bya Komisiyo mu rwego rwo kumenya ingaruka nziza

    zabyo.

    Ibyakozwe mu gihembwe cya kabiri ni ibi bikurikira:

    1. Hakozwe isuzuma ry’imihigo NIC yagiranye na MINALOC n’imihigo MINALOC yagiranye na PRIMATURE,isabwa NIC y’igihembwe cya mbere 2015-2016

    2. Tariki 31/12/2015 hakozwe isuzuma ry’ibikorwa NIC yagezeho, ibitaragezweho , hanafatwa ingamba zigamije kurushaho kugera ku musaruro ushimishije;

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    30

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    3. Hakozwe raporo ijyanye n’ibijyanye no kurwanya ruswa byasabwe n’Urwego rw’Umuvunyi;

    4. Hasuzumwe aho NIC igeze ishyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu Mushyikirano no mu mwiherero kandi bitangirwa raporo;

    5. Hakozwe raporo buri cyumweru,ishyikirizwa MINALOC;

    6. Hakozwe inyandiko nsobanurampamvu yo gukora igitabo ngengamikorere ya NIC;

    7. Hakozwe inyandiko nsobanurampamvu yo gukora yo gukora ubushakashatsi ku bikorwa bya Komisiyo mu rwego rwo kumenya ingaruka nziza zabyo.

    8. Ku bufatanye n’ishami rya DAF n’ushinzwe amasoko, havuguruwe ingengo y’imari ishikirizwa MINECOFIN

    Ushinzwe gutanga amasoko ya NIC nta raporo yatanze kuko yabonye akazi ahandi akaba yaragiye.

    Umunyamategeko nawe nta raporo yatanze, gusa yavuze ko ibyo yakoze ari ubujyanama

    bunyuranye ku gukora kontaro NIC yagiye igirana na ba rwiyemezamirimo.

    3. ISHAMI RYO GUTOZA, UBUKANGURAMBAGA N’UBWITANGE.

    a. Iriburiro

    Muri iki gihembwe cya mbere, uretse ibikorwa bisanzwe byo mu buyobozi(Administration) ibikorwa

    by’iri shami byibanze ahanini ku bikorwa byo gutoza, hiyongeraho ibikorwa by’ubukangurambaga

    n’ubwitange. Hari n’ibindi bikorwa twagizemo uruhare byateguwe n’abafatanyabikorwa.

    b. Ibikorwa bisanzwe byo mu buyobozi

    Twitabiriye inama z’ubuyobozi zaba izatumijwe n’Umuyamabanga Mukuru wa NIC cyangwa

    izatumijwe na Perezida wayo zigaga ku bikorwa bisanzwe bitandukanye bya NIC.

    Twateguye raporo y’ibikorwa by’Ishami by’Igihembwe cya mbere 2015/2016

    c. IBIKORWA BYO GUTOZA

    1. GUTOZA MU MASHULI

    Gutoza abahagarariye uburezi (INDEMYABIGWI)

    INTANGIRIRO.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    31

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Imitegurire n’imitunganyirize y’Itorero INDEMYABIGWI yakozwe ku bufatanye bwa Komisiyo

    y’Igihugu y’Itorero na Minisiteri y’Uburezi, yibanze ku ngingo eshatu z’ibanze zikurikira:

    gutoranya no gutumira abatozwa, gutegura gahunda y’imitoreze, gutegura ingengo y’imari

    y’igikorwa.

    2. Uko abatozwa batoranyijwe n’uko batumiwe

    Abatozwa batoranyijwe hashingiwe k’uruhare n’inshingano bafite mu burezi: Amashuri

    y’incuke, abanza, n’ayisumbuye. Hatumiwe kandi abashinzwe uburezi mu Turere n’Abahuzabikorwa b’Itorero ku Turere n’abandi bakozi b’Uturere bafite ubushobozi bwo gutoza

    abandi.

    3. Uko gahunda yo gutoza yateguwe

    Gahunda yo gutoza yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) na Minisiteri

    y’Uburezi (MINEDUC)

    Gahunda yo gutoza muri iri Torero yateguwe hashingiwe ku ntego z’iri Torero aho amasomo

    yose yateguwe yahurizaga ku gutegura Intore zifite ubumenyi buhagije ku ndangagaciro na

    kirazira by’umuco nyarwanda ku buryo babasha no gutoza izindi ntore kandi bakazabasha

    gutegura no gushyira mu bikorwa Itorero INDEMYABIGWI mu Turere no mu Mirenge.

    4 .UKO ITORERO INDEMYABIGWI RYAGENZE

    Ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Ministeri y’Uburezi n’izindi nzego zitandukanye

    hateguwe kandi hakorwa Itorero ry’Abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Uburezi , Itorero

    ryabaye ku matariki 25/10-1/ 11/2016, ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya

    NKUMBA , iri torero ryahawe izina INDEMYABIGWI ryitabiriwe n’abantu 345,

    Itorero INDEMYABIGWI ryabereye mu Kigo Gitorezwamo Umuco w’Ubutore (Ubutore

    Development Center) ryabanjirijwe na TOT yabaye ku matariki 18 -24 Ukwakira 2015.

    Iri Torero ryitabiriwe n’abatozwa barambagijwe mu nzego zitandukanye z’uburezi kuva kuri

    Minisiteri y’Uburezi, UR/ CE, WDA , REB, RBA , NIC kugeza mu Turere twose uko ari 30.

    5. INTEGO Z’ITORERO INDEMYABIGWI

    INTEGO RUSANGE

    a. Intego rusange y’Itorero INDEMYABIGWI yari :

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    32

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Gufasha Abatoza b’Abarezi gusobanukirwa n'uruhare rwabo mu kugera ku cyerekezo u Rwanda

    rwihaye no kunoza ireme ry'uburezi mu Rwanda, kubatoza indangagaciro na Kirazira by'umuco nyarwanda no kubafasha gusesengura indangagaciro remezo n'uburyo bwo kuzitoza abo barera.

    b. Intego zihariye:

    Itorero INDEMYABIGWI ryari rifite intego zihariye zikurikira:

    1. Gutoza abaryitabiriye kuba umusemburo w' impinduka nziza kandi zihuta mu burezi ,

    kubatoza guhanga ibishya no guteza imbere abo bashinzwe kurera;

    2. Kubongerera ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura imikorere y'Itorero mu mashuri;

    3. Gutoza abazatoza Abarezi bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na TVET.

    4. Kongerera ubushobozi Abatoza b’Abarezi mu gutegura no kuyobora neza Itorero ry'Abarezi

    bose bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na TVET;

    5. Gutoza abayobozi b'uburezi guteza imbere ireme ry'uburezi hashingiwe ku ndangagaciro

    z'umuco nyarwanda;

    c. Ubwitabire bw’Itorero Indemyabigwi

    Itorero INDEMYABIGWI ryitabiriwe n’abatozwa 345 barimo abagabo 283 n’abagore 62

    baturutse muri Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho hamwe n’abayobozi b’uburezi,

    Abatahira n’abandi bayobozi mu turere.

    6. Umuhango wo gutangira Itorero ku mugaragaro

    Umuhango wo gutangiza Itorero ku mugaragaro wabaye tariki 25 Ukwakira 2015 ukaba

    waritabiriwe n’abashyitsi bakurikira:

    Umushyitsi Mukuru; Dr Celestin NTIVUGURUZWA, Umunyamabanga Uhoraho muri

    MINEDUC

    Bwana Boniface RUCAGU, Perezida wa NIC,

    Brig Gen Emmanuel BAYINGANA, Visi Perezida wa NIC,

    Madamu Marie Josée TWIZEYEYEZU, Komiseri muri NIC,

    Capt J Baptiste ZIGAMA, RDF

    Bwana GASANA Jerome, Umuyobozi Mukuru wa WDA

    Mu muhango wo gutangiza Itorero Abayobozi banyuranye bafashe ijambo bagira icyo babwira

    Intore, abatoza n’abatumirwa bari aho:

    a) Boniface RUCAGU, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    33

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Mu ijambo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface yagejeje kuri izi

    ntore, yabanje kubifuriza ikaze mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, ababwira

    ko ari atari ngombwa kubabwira imiterere n’amateka y’icyo Kigo dore ko abenshi atari

    ubwambere bahatorezwa.

    Yibukije ko nubwo abenshi batojwe, ariko batigeze batumwa kandi intore idatozwa ngo itahe ;

    ahubwo iratumwa. Ubu bagiye gutozwa nabo bagatoza abarimu mu mashuri abanza,

    Ayisumbuye n’Ayimyuga n’ubumenyingiro.

    Yabifurije ikaze anabasaba gukurikirana amasobo y’ubutore bakazahavana indangagaciro

    z’umuco nyarwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasoje ijambo rye yibutsa abatoza ko ibyiza bazakora

    hamwe n’imyitwarire myiza izabaranga nibyo bizahindura imyumvire y’abanyarwanda

    bikazagaragarira mu kubaka Ubunyarwanda bugakomera, kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda,

    gukunda Igihugu, Kwanga umugayo, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza

    aribyo bizabahesha AGACIRO.

    b) Dr NTIVUGURUZWA Celestin, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC

    Afungura ku mugaragaro, umushyitsi Mukuru, Dr NTIVURUZWA Celestin, Umunyamabanga

    Uhoraho muri Ministeri y’Uburezi wari uhagarariye Minisitiri w’uburezi yabagejejeho

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    34

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    indamukanyo ya Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bombi; uw’amashuri abanza

    n’ayisumbuye n’Uwubumenyingiro.

    Yashimye uburyo urugendo rwabaye ruhire kubera ubufatanye bw’inzego zose zabigizemo

    uruhare.

    Yavuzeko Iri torero rizatoza abazatoza (ToT) kuburyo abarimu bose mu gihugu bazatozwa

    bagera ku bihumbi mirongo itandatu (60, 000) ku buryo ni bura buri karere kazatoza abagera

    kuri 2000 bagabanije muri site 5 aho n’ibura site yatorezwamo abagera hagati ya 225 na

    250.Yibukije ko amatariki yo gutoza bazagenda bayamenyeshwa .

    Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yagaragaje ko Itorero rigomba guhuzwa n’ishuri; akomeza

    avuga ko iyi ari impinduka kandi izi ntore arizo zigomba kuyiyobora.

    Yasoje ahamya ko abarezi basanzwe bakora umurimo w’uburezi bityo atari uguhera kuri zero

    kuko umurimo w’uburezi usa n’uwo gutoza.

    Yanibukije ko ireme ry’uburezi ariryo riharanirwa kuko umubare w’abagana ishuri (access)

    mu Rwanda uri hejuru ukaba ugera kuri 98%, asoza avuga ko abarezi nibagira umuco

    w’ubutore n’ireme rizagerwaho nta shiti.

    6. Imitunganyirize ya gahunda yo gutoza

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’imitoreze, ibikorwa by’ibanze bikurikira nibyo

    byashyizwemo imbaraga:

    1. Isuzumabumenyi ku ndangagaciro n’amahame y’Intore

    2. Imyitozo ngororamubiri n’Isuzumabuzima buzira umuze (Physical Fitness Test)

    3. Amasomo atangwa mu buryo bw’ibiganiro

    4. Amasomo atangwa mu buryo bw’imikoro ngiro

    5. Igitaramo nyarwanda n’Inkera y’Imihigo

    6. Igitekerezo shusho(Scenario ) n’imikoro iyishamikiyeho

    1. Isuzumabumenyi ku ndangagaciro n’amahame y’Intore

    Mbere yo gutangira gutoza hakozwe isuzumabumenyi ku ndangagaciro zageza u Rwanda ku

    cyerekezo rwihaye no ku mahame y’Intore.

    2. Imyitozo ngororamubiri n’Isuzumabuzima buzira umuze

    Imyitozo ngororamubiri yakorwaga buri gitondo. Abatozwa bahawe amasomo ajyanye n’

    akarasisi(Drill), bitoza kudasobanya. Kubera ko abatozwa bishimiye imyitozo y’ibanze ya

    gisirikari bahawe, byagaragaye ko abenshi muri bo babasha kwiyereka mu buryo bushimishije.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    35

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Ku bijyanye kandi n’imyitozo ngororamubiri, abatozwa bose bitabiriye Itorero bakorewe

    isuzuma buzima buzira umuze (Physical Fitness Test). Iri suzuma ryakozwe kuwa 29/10/2015

    hagamijwe kupima imbaraga z’umubiri (thigh’s muscle strength and cardio vascular strength)

    hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga bijyanye n’iki gikorwa.

    Iri suzuma kandi ryabanjirijwe no gufata ibipimo bigaragaza ingano y’umubiri wa buri

    mutozwa (Body Mass Index). Ibi bipimo nabyo byagenderwagaho mu kwemeza ibipimo nyakuri

    umutozwa abasha kugezaho akora imyitozo ngororamubiri iteganyijwe muri PFT.

    Imbonerahamwe ikurikira igaragaza uko abatozwa bitwaye mu isuzuma buzima buzira umuze.

    3. Imbonerahamwe 1: Imibare igaragaza uko abatozwa bitwaye muri PFT

    No Gabo Gore Bose hamwe

    Abakoze 254 55 309

    Abatsinze 58 8 66

    Abataratsinze 196 47 243

    % Abataratsinze 22.8 14.5 21.35

    Abatarakoze 31 5 36

    4. Imbonerahamwe 2: Urutonde rw'Amasomo yatanzwe mu Itorero

    No

    Itariki

    Ikiganiro

    Uwagitanze

    1 27/10/2015 Ubumenyi ni iki? Bukomoka he? MUNYANTWARI Alphonse

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    36

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Bwuzuzanya n’uburezi bute?Buterimbere bute?

    Guverineri/ Intara y’Amajyepfo

    2 3

    28/10/2015 Ibipimo bisabwa ngo umuntu abe afite ubuzima buzira umuze(WHO fitness standards)

    NTAGANZWA Damian,E. HABIMANA na Lt. V. NTANTETERI

    Uburyo bwo gutunganya Itorero TWIZEYEYEZU M Josee Komiseri Muri NIC

    4 Itorero ry’u Rwanda mbere y’ubukoloni, urigeranije n’amashuri y’abakoloni: icyo bipfa n’icyo bipfana Amateka y’Itorero ry’Igihugu mu kubaka ubunyarwanda

    RUCAGU Boniface Chairman NIC

    5 29/10/2015 Gahunda yo gutoza abanyeshuri mu biruhuko

    MBABAZI Rosemary Umunyamabanga Uhoraho

    muri Minisiteri y’urubyiruko

    n’ikoranabuhanga

    6 29/10/2015 Umuco wo gutarama no guhiga Umuco wo kuvuga ibigwi by’intore Uruhare rw’isibo y’intore mu

    imitoreze y’Intore

    RUGEMINTWAZA Nepo Komiseri muri NIC

    7 30/10/2015 Urugamba rwo Kubohora Igihugu Gen. James KABAREBE, Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu

    8

    31/10/2015

    Umuco wo gukunda Igihugu

    RUGAMBA Egide, Umuyozi Mukuru muri MINALOC

    Yatangiye asobanura icyo ubumenyi aricyo asobanura ko butava I Burayi, Aziya,…

    ko butazanywe Amashuri yaje aca icyuho hagati y’abize n’abatarize aho yatanze

    urugero rwaho abize mu mashuri y’abakoloni basohoka aho guteza imbere

    imibereho yabo basize inyuma ahubwo ugasanga bitandukanya.

    Ngo yaje ahunze ubuhinzi nkaho yakwize akabuteza imbere abera abandi

    urugero.Ibi rero nibyo abakoloni bakoresheje bavano ubwenge n’ubumenyi

    gakondo berekana ko aribo bazi ubwenge gusa kandi barasanze abanyarwanda bazi

    kuvura, kumenya igihe imvura izagwira kwishakira ibisubizo mu buzima bwa buri

    munsi.

    Yavuze aho ubumenyi aho icyo bupfa n’uburezi ati” Ni uko uburezi bwo ari bugari

    kuko bukubiyemo indangagaciro, imyemerere ndetse n’ubumenyi nyiri zina.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    37

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Yatanze umukoro ku abatozwa ngo bibaze icyakorwa ngo uburezi buduhe ibisubizo

    bw’impinduka dushaka? Yavuze ko atari ngombwa gushakira ko ibisubizo ahandi

    kure ahubwo ari abenegihugu ubwabo bafite ibisubizo by’ibibazo byabo.

    Yatanze inama ko ibi byagerwaho turanzwe no kugira ubumwe dukora cyane kandi

    tunoza umurimo mu nzego z’ubuzima bw’igihugu turimo (uburezi).

    Yasoje asaba abafite ibibazo, ibitekerezo kubisangiza abandi kandi bakemura

    ibibazo biboneka mu burezi.Yashimye ibitekerezo byatanzwe nk’uwavuze ati abantu

    twishakemo ibisubizo aho kuba gukunda ibintu “Materialists”.

    Yahaye buri umwe wese umukoro: Twakora iki ngo uburezi buduhe ibisubizo

    z’impinduka dushaka gukemura ibibazo by’anone n’ejo hazaza?

    4. Imikino gakondo

    Hakozwe imikino gakondo itandukanye

    1. GUSIGANWA (AGATI): Uyu mwitozo wari ugamije gusiganwa kugira ngo

    harebwe urusha undi kwiruka. Abakina uyu mukino bakora imirongo

    ibiri iteganye bagahiganwa kwiruka bahana agate ufashwe akaba

    atsinzwwe

    2. GUKIRANA: Uyu mwitozo wari ugamije kureba ufite imbaraga kurusha

    undi bakirana no kureba ufite amayeri “strategies” zo kunesha n’ufite

    imbaraga kumurusha amukubita hasi nabwo bakirana.

    3. URUKIRAMENDE: Uyu mwitozo wagaragazaga uzi gusimbuka ajya ejuru

    kurusha undi bisobanura ko yamenye no gusimbuka mu misozi aho yaba

    ageze hose hari ikibazo gisaba gusimbuka ntabe yahura n’ikibazo

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    38

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Intore zisimbuka urukiramende

    4. GUSIMBUKA UMURAMBARARO : Ni umwitozo ukorwa bagerageza

    kureba ninde uzi gusimbuka kurusha undi ariko noneho ari ugusimbuka

    intambike.

    Intore zisimbuka umurambararo

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    39

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    5. KUNYABANWA (Gukubitana inkoni no kuzibukira):

    Ni umwitozo wari ugamije kureba urusha abandi gukoresha inkoni yafatwaga

    nk’imwe mu ntwaro. Ababiri bakina uyu mukino bafata buri wese inkoni ebyiri

    hanyuma bagahatanira kugerageza gukubita mugenzi we undi agakinga bityo

    kugeza ubwo unanaiwe gukinga akaba ariwe uneshejwe.

    Intore mu mukoro wo kunyabanwa

    a. GUKINA INJISHI: Wakinwaga n’abantu babiri babiri hagamijwe gufata umutwe

    w’injishi buri umwe bagakurura bakareba urusha undi imbaraga zimujyana ku

    ruhande rufite imbaraga nyinshi.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    40

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    6. UMWE MU BATOZA BATANZE IBIGANIRO

    Gen. KABAREBE, MoD

    Yashimye izina ry’iswe iri torero INDEMYABIGWI avuga ko ukurikije ibisobanuro

    by’iryo zina bahawe; yavuze ko ribakwiriye.Yibukije ko intwaro ikomeye

    yakoreshejwe ariyo Trainning, gutoza ukarema abantu bari bafite background

    n’imico itandukanye kuko baturukaga mu bihugu bitandukanye bari

    barahungiyemo. Abasirikare ba RPA baribahuriye kuri ibi bikurikira:

    UBUNYARWANDA

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    41

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Uburakari bwo kutagira igihugu

    Urugamba rugitangizwa habaye ho guhuzagurika bityo batakaza abantu benshi. Ariko aho

    Nyakubahwa Paul KAGAME aziye akayobora urugamba yahinduye byinshi.

    Habaye gutozwa, kubaka, hakorwa icyangombwa kandi mu gihe gito cyane barushaho kuba

    “Organized” ibi yabisobanuye mu ndangagaciro zikurikira yasobanuye zaranze urugamba

    kugeza n’ubu nibyo biranga ingabo z’u Rwanda ku rugerero.

    Vision Kugira (icyerekezo),

    mission, Kugira intego

    patriotism, gukunda igihugu n,abagituye

    sacrifice, Kwigomwa

    leadership Ubuyobozi bwiza,

    Courage (ubutwari)

    Charisma

    wisdom,

    Discipline (uko ukora ibyo ushinzwe byose) doing business

    right choice,

    patience,(Kwirinda guhubuka)

    economy of efforts, (kumenya gukoresha bike ukagera kuri byinshi)

    adaptability (kwihanganira ubuzima utamenyere nko mu birunga, ubutayu

    n’ahandi

    Resilience (kutagmburuzwa nibikomeye

    Selfless

    Consistency (ubudahinduka..)

    Clarity of ideology (

    Organization superiority

    Decisiveness

    Yagaragaje neza uko izo ndangagaciro yise (crosscutting) hose zafashije Ingabo za

    RPA mukurwana urugamba kugeza rurangiye ku ntsizi no guhagarika Jenoside

    yakorewe abatutsi mu 1994.

    a. Amasomo atangwa mu buryo bw’imikoro ngiro

    Imikoro ngiro ni uburyo bwo gutoza hakoreshejwe imikoro inyuranye ifasha abatozwa

    kwifindurira amasomo ntawugombye kubasobanurira. Imikoro ikorerwa hanze ariko

    ishobora no gukorerwa mu cyumba gitorezwamo. Ikiba kigamijwe ni uguhinduraho mu

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    42

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    buryo bwo gutozwa wanga ko abatozwa barambirwa kwicara, kwiga bateze amatwi

    cyangwa bandika.

    Iyo imikoro ngiro itangiye habaho guhaguruka, kugendagenda no gukorera hamwe. Ibi rero

    bituma abatozwa baruhuka, bagakoresha amaboko, maze bakarushaho gutekereza neza.

    Amasomo bayageraho batabanje kubaza, basubiza ibyo babona.

    Imikoro-ngiro yakoreshejwe ni iyi ikurikira:

    1. Kumenyana (Team bulding): Umukoro-ngiro wakozwe kuwa gatanu 27/10/2015;

    Abatozwa bajya ku mugozi bakibwirana imyirondoro buri wese abwira uwo begeranye

    yaba imyaka, amazina n’aho bakora bakagenda bajya hamwe kuva ku muto ujya k’umukuru;

    2. Gusigasira Igisenge; (Bull ring):- umukoro-ngiro wakozwe kuwa gatatu 28/10/2015;

    Mu masibo, abatozwa basobanuriwe uko umukoro uko ukorwa, noneho abatozwa bafata

    injishi z’igisenge bava mu cyerekezo kimwe bajya mu kindi kandi bagisigasiye ngo bakigeze

    ku ntego biyemeje. Nyuma babajijwe uko babonye umukoro n’inyigisho bakuyemo ndetse

    no kubihuza n’uburezi. Kumva no gusobanukirwa injishi z’uburezi, kumva uruhare rwa

    buri wese mu kugeza igihugu mu cyerecyezo cya 2020.

    3. Kwambuka uruzi kandi rurimo ingona: (Stepping stone): Kwambuka uruzi rurimo

    ingona bakoresheje ibihare, bitwararika ngo ingona zidatwara n’umwe muribo. ko bose

    bagomba kwambuka ntawuriwe n’ingona- umukoro wakozwe kuwa 27/10/2015.

    4. Inzira y’inzitane: (Spider web):-Abatozwa bagomba kumenya ahari icyanzu kandi ko

    kidahoraho bityo bakagikoresha igihe badatindiganije. Umukoro wakozwe kuwa kane

    28/10/2015;

    5. Kurandata (Blind fold):-Uyu Mukorongiro wigisha ko uyoboye agomba kugeza uwo

    ayoboye ku cyerekezo, kugendana n’uwo ayoboye atamuhutaje; muri make, ni

    “Accountability”; wakozwe kuwa kabiri 28/10/2015;

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    43

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Buri mukoro ngiro ufite uko utangwa kandi ukagira n’amasomo yihariye utanga.

    Igitaramo nyarwanda n’Inkera y’Imihigo

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    44

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Mu gitaramo banaganiriye kandi kuri”Debate n’Igitaramo, icyo bipfa n’icyo

    bipfana”

    Bagejejweho n’Umutoza w’intore MUKAYIREGE Julienne afatanije n’Umutaramyi

    Mukuru RUKIZANGABO SHAMI Aloys

    Basobanura icyo ijambo Debate nuko ikoreshwa n’inkomoko yayo.Ubu buryo bw’ibiganiro

    bijya impaka aho usanga byimakaza umuco wo guhangana.Mugihe igitaramo gifite

    inkomoko mu muco w’u Rwanda.

    Kikaba cyari kigamijwe kwigisha, gutanga ubumenyi umuco n’indagagaciro binyuze mu

    biganiro bituje.

    Abatozwa bawiwe ko nyuma yuko U Rwanda rw’igaruriwe n’Abanyoro bishe umwami

    NDAHIRO CYAMATARE w’u Rwanda bagategeka igihugu imyaka hafi cumi n’ine, uRwanda

    rwogeye gusubirana kungoma ya RUGANZU II Ndoli igihugu cyongeye kugira ibigwi nuko

    Umugabe Kazi NYIRARUMAGA yabonye ko igihugu cyongeye kugira ibigwi atangiza

    ITORERO abanyarwanda biga gutarama guhiga no kwesa imihigo.

    Nuko igitaramo n’umuco wo gutarama wagarutse. Abakoloni baje bakuyeho ITOREREO

    barisimbuza ISHURI. Bazana kandi bigisha imico y’iwabo bimakaza za Debate irangwa no

    guhangana rimwe bitera ubwumvikane buke.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    45

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Asoza iki gitaramo Komiseri Rugemintwaza Nepo yibukije intore ko ubutore atari

    guhamiriza, ahubwo ari ugutarama hari insanganyamatsiko iganirwaho, kurasa ku ntego;

    bagabanye “folklore” ejo tutazasanga twigisha iby’ahandi bitugira abo tutaribo.

    7. Umuhango wo gusoza Itorero

    Imihigo y’Intore

    Imihigo y’Intore z’indamyabigwi ikubiye mu bice by’Ingenzi bikurikira:

    1.Gutegura no gukurikirana amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi agena gahunda yo gutarama

    no guhiga mu mashuri

    2.Gutegura amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi agena uko buri mwaka hazajya hakorwa isuzumabuzima rizira umuze (Ministerial instructions on annual physical fitness test in

    Rwandan schools, PFT) mu mashuri yo mu Rwanda

    3. Gutangiza Umuco w’Imikino Gakondo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda.

    Amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi azagena urutonde rw’imikino gakondo, uburyo bwo

    kuyikina n’ikigero cy’abagenewe iyi mikino muri buri cyiciro cy’amashuri

    4.Gushyigikira no gukurikirana ko imihigo y’ Indemyabigwi zahigiye I Nkumba tariki

    31/10/2015 ishyirwa mu bikorwa

    5.Gutegura gahunda y’Itorero “INDEMYABIGWI” mu Turere, Imiterere y’Ubuyobozi

    n’Ingengo y’Imari by’ Iri torero bitarenze ku itariki ya 15/11/2015 kugira ngo byoherezwe

    mu Turere, no gukurikirana Ishyirwamubikorwa ryayo.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    46

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Minisitiri w’Uburezi na Perezida wa NIC

    Umuhango wo gusoza Itorero ku mugaragaro wabaye kuwa gatanu taliki 31 Ukwakira 2015 ukaba

    waritabiriwe n’abashyitsi bakurikira:

    Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi; Dr. Papias MUSAFIRI MALIMBA ,

    Bwana Rucagu Boniface; Perezida wa NIC

    Dr Celestin NTIVUGURUZWA; Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC

    Brig Gen Emmanuel Bayingana; Visi Perezida wa NIC,

    Bwana Pudence RUBINGISA, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gurineri w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aime

    Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero,

    Bwana Sembagare Samuel; Umuyobozi w’Akarere ka Burera

    Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru

    Mu muhango wo gusoza Itorero ry’Indemyabigwi, Abayobozi batandukanye bafashe ijambo bagira

    icyo babwira abari aho:

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    47

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    1. Boniface RUCAGU, Presezida wa NIC

    Mu ijambo rye Bwana Rucagu Boniface; Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yatangiye

    amurikira abashyitsi Intore z’Indemyabigwi zisoje Itorero uko zari 345 kuva Abagabo 283

    n’abagore 62.

    Yibukije ko mu 2008 hatojwe abarimu 40 000 kugirango harandurwe Ingengabitekerezo ya

    Jenoside ubu ikaba yaragabanutse ku buryo bushimishije. Kuva tariki ya 25/10/2015 Batojwe

    kubufatanye n’ingabo z’igihugu za RDF na Polisi batozwa indangagaciro z’ibanze z’umuco

    nyarwanda kandi batorejwe mu amasibo abatozwa bashyizwemo kugira ngo bashobore gutozwa

    neza ariyo; Icyerekezo, Ubunyarwanda, Gukunda Igihugu, Ubunyangamugayo, Ubutwari,

    Ubwitange, Gukunda umurimo no kuwunoza, Kwihesha agaciro, Urugerero, Indashyikirwa.

    Yibukije ko kuwa 29Ukwakira abatozwa bavanywe ku karubanda bahabwa izina n’icyivugo

    binjizwa mu y’ indi mitwe y’intore.Izina Biswe n’Indemyabigwi umuhango wayobowe

    n’Umunyamabanga wa Uhoraho muri MINEDUC Dr. Celestin NTIVUGURUZWA.

    Bahisise bagirana igihango basabwa kutazagitatira.Yashimiye INDAMYABIGWI ko zitwaye neza

    bityo izishimira ku mugararagaro. Abasaba kuzaba Abatozwa nyakuri koko.

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    48

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    2. Dr. Papias MUSAFIRI MALIMBA, Minisitiri w’Uburezi

    Ubwo yasozaga icyi gitaramo cyo gutuma Intore ku rugerero Dr Musafiri Papias Malimba

    yasabye abarezi ko bagomba kuba koko umusemburo w’impinduka nziza mu gihugu.

    Ministiri w’Uburezi, yabwiye abasoje Itorero ry’abatoza b’abarezi ko hashize igihe Ministeri

    ibiba mu Itorero none ubu ikaba yiteze umusaruro, yagize:”hashize igihe tubiba kandi

    aho umuntu abibye aba yiteze umusaruro niyo mpamvu natwe twumva twiteze

    umusaruro ufatika mu barezi bu Rwanda” yababwiye ko hari imyitwarire igomba

    guhinduka mu burezi mu Rwanda kandi yiteze ko Indemyabigwi zizabigiramo uruhare

    rufatika.

    Yababwiye ko hashize igihe bahanganye n’ingeso zimwe na zimwe zitagombye kugaragara

    iyo Itorero riba ryaracengeye mu burezi bw’u Rwanda. Yatanze Urugero rw’ingeso yo

    gukoresha ibiyobyabwenge ndetse niyo gukopera. Yabwiye Indemyabigwi ko nibimakaza

    Indangagaciro na Kirazira iyo mico mibi nta kabuza izacika kuko umutoza agomba kuba

    atandukanye na mwarimu n’ubwo bose buzuzanya. Yagize ati:”umwana ntabwo yabyumva

    atabitojwe kandi mwarimu niwe wenyine ugomba kumutoza agakura yumva ko agomba

    kubona icyo yakoreye.”

    Ifoto y’Urwibutso gusoza.

    2. GUTEGURA ITORERO RY’ABAREZI MU TURERE (Abarimu)

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    49

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    Hateguwe amabaruwa, gahunda n’ibindi bigendana n’Itorero ry’abarimu. Iri torero ryari

    riteganijwe ku matariki ya 03- 15/12/2015. Ntiryabaye rikazasubukurwa ikindi gihe.

    3. GUTEGURA ITORERO INDANGAMIRWA IX

    Hateguwe inyandiko zizifashishwa mu myiteguro y’Itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 ry’urubyiruko

    rw’abanyeshuri biga mu mahanga. Izi nyandiko zose zateguwe ku bufatanye bwa Ministeri y’Uburezi na

    NIC. Itorero rikaba riteganyijwe kuzaba mu mwaka w’Imali utaha 2016/2017

    2. GUTOZA MU NZEGO Z’IMIRIMO

    I. ITORERO RY’ABANYAMAKURU (IMPAMYABIGWI) Interuro

    Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) nk’ihuriro rigamije guteza imbere umwuga,

    guharanira inyungu z’abanyamakuru no kubaka ubufatanye mu banyamwuga b’Itangazamakuru, MHC,

    ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero batoje Abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanyamakuru

    119 ku banyamakuru 156 bari batumiwe. Muri abo bitabiriye, 24 bari abagore n’abagabo 95. Muri abo

    batwozwa, harimo by’umwihariko abayobozi b’ibigo 29 baturutse mu bigo 50 byari byaratumiwe.

    Abo Banyamakuru batojwe kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda mu nshingano

    zabo no kurangwa n’umuco w’ubutore nk’abanyamakuru kuva ku itariki ya 03 Ukuboza kugeza ku itariki

    ya 10 Ukuboza 2015.

    Kuwa kabiri, itariki ya 01 Ukuboza kugeza ku itariki ya 3 Ukuboza 2015: hakozwe itorero ry’abatoza

    b’intore b’iryo torero 28 baturutse muri NIC, MHC, RALC, RGB, RBA, RDF na RNP.

    Ayo matorero yabereye mu Kigo gitorezwamo Umuco w’Ubutore I Nkumba mu Karere ka Burera, Intara

    y’Amajyaruguru.

    Aba batangazamakuru biswe “IMPAMYABIGWI” bafite n’icyivugo kigira kiti:

    “Ndi Impamyabigwi mu Nkomezamihigo

    • Ndi umutoza w’umurage wa Gihanga

    • Ndi umurinzi w’ibyagezweho

    • Ndi Intumwa idatenguha

    • Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere ry’Afurika”

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    50

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    1. IMIGENDEKERE Y’ITORERO IMPAMYABIGWI

    Kimwe n’ibindi byiciro by’amatorero byayobowe na NIC, hubatswe inzego z’ubuyobozi bw’Itorero buhuriweho na NIC, ARJ/MHC n’abandi bafatanyabikorwa muri iryo torero.

    2. UMUHANGO WO GUTANGIZA ITORERO RY’IMPAMYABIGWI

    Gutangiza Itorero IMPAMYABIGWI byabaye ku itariki ya 03 Ukuboza 2015, rikaba ryaratangijwe

    n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC; Bwana MUNYESHYAKA Vincent.

    Mu ijambo ritangiza Itorero ry’IMPAMYABIGWI, yibukije Abakora umwuga w’itangazamakuru inshingano

    zabo zo kuba abarinzi b’ibyagezweho, kuranga Igihugu n’uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere

    Igihugu.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kuba nkore

    neza bandebereho kugira ngo umurimo wabo uzabe unoze kandi ushimangira indangagaciro z’umuco

    nyarwanda bagiye gutozwa.

    3. UBURYO BWO GUTOZA BWAKORESHEJWE

    Mu gutoza Intore IMPAMYABIGWI, hakoreshejwe uburyo 5 bw’imitoreze aribwo:

    1. Gutoza biciye mu biganiro no mu gitekerezo shingiro (scenario)

    a) IMPAMYABIGWI zahawe impanuro binyuze mu biganiro n’abatoza b’inararibonye ku

    buryo bukurikira:

    Itariki IKIGANIRO UMUTOZA IFOTO Y’UMUTOZA

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    51

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    4/12/2015 Lect 2.

    Imiyoborere

    y’igihugu,

    Ububanyi

    n’Amahanga

    n’Itangazamakuru

    mu Rwanda

    mbere

    y’umwaduko wa

    w’Abakoloni

    Hon Tito RUTAREMARA

    5/12/2015 Lect 3: ‘So

    ntakwanga

    akwita nabi”:

    Impamvu ururimi

    ari ikintu

    kitagomba

    gukinishwa.

    NDAHIRO Tom

    5/12/2015 Lect 4: National

    values &

    Relevancy of a

    media

    professional in a

    globalized world.

    Prof Philip

    COTTON

  • INTORE NTIGANYA - ISHAKA IBISUBIZO

    52

    DUKENYERE DUKOMEZE IMIHIGO IRAKOMEYE

    7/12/2015 Lect 9: Amateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Hon MoD

    7/12/2015 Lect 10: Uruhare

    rw’Itorero mu

    kwubaka u

    Rwanda rushya.

    RUCAGU Boniface, Chairman NIC

    8/12/2015 Lect 11: Uruhare rwa rdf mu kurinda umutekano w’u rwanda no kubungabunga amahoro kw’isi Uruhare rwa rdf

    mu kurinda

    umutekano w’u

    rwanda no

    kubungabunga

    amahoro kw’isi

    Gen. Patrick NYAMVUMBA, CDS RDF