32
KAMARI NA KAMARIZA

KAMARI NA KAMARIZA - Tan Prints · 2020. 9. 21. · Kamari yaba Kamariza, uko isa babibonaga mu mago y’abaturage b’umudugudu wa Karabaye. Dore amakuba y’abana! Abantu bari mu

  • Upload
    others

  • View
    4

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

  • KAMARI NA

    KAMARIZA

  • 1

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Ifoto ya Kamari na Kamariza

    Kamari na Kamariza babuze mama wabo bakiri bato. Mukase wabareraga yabagiriraga nabi bikababaza ariko

  • 2

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    ababibona bose; bakicecekera. Se w’abo bana Kalisa yakoreraga i Kigali, agataha kuwa gatanu nimugoroba. Ubugome umugore we yakoreraga abo bana Kamari na Kamariza, abaturage baburaga uko babumutekerereza, maze abana bahura n’umuruho karahava. Dore ko bataboneraga igaburo ku gihe hakaba n’aho bamaze kabiri batariye. Uwo wari umuruho w’akataraboneka.

    Mukase Kamaraba yakomeje kubagirira nabi, baba iminanu, kuko yabakubitaga buri munota.

    Umugore ukubita abana bananutse

  • 3

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kera kabaye, Kamari ahura na se wabo Kayitare, mukase yamuhaye kuragira ihene, amutekerereza uko babayeho, akuramo agapira maze Kayitare akuka umutima kubera ibikomere bikabije Kamaraba yateye uwo Kamari amukubita buri gihe. Kayitare biramubabaza abura uko yigira. Afata telefoni ye atelefona mukuru we Kalisa amutekereza ibibazo abo bana bafite.

    U mwana wiyambura agapira,umugabo amwitegereza,ihene irisha

  • 4

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kayitare “Alo ! Ni Kayitare muvugana !”

    Kalisa “Alo ! Muraho Kayita ! Amakuru ki aho i Karabaye?”

    Umugabo uri kuri phone

  • 5

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kayitare “Amakuru yacu i Karabaye ni meza! Gusa ibibazo abana bawe bafite birakabije, umugore wawe amaherezo azaguhekura. Wareba umubiri wa Kamari warara utariye kubera ibikomere wamubonaho biva ku biti mukase ahora amukubita. None wabikoraho iki ko ari wowe bireba ?”

    Kalisa aramusubiza, ati :“Urakoze Imana iguhe amahoro ! Tuzasubira ubutaha !”

    Kalisa ahita atelefona Kamaraba amubaza ibibazo Kamari na Kamariza bafite.

    Kalisa “Alo mada!”

    Kamaraba “Alo ! Muraho iyo i Kigali!”

    Kalisa “Turaho akavura katugezeho, ino aha hose hari amafu. Abana Kamari na Kamariza bameze bate ?” Kamaraba aramusubiza, ati : “Baraho bose amakuru yabo ni meza.”

  • 6

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Umugore kuri telephone

    Kalisa aramubaza, ati : “Vuga ukuri, none se ko murumuna wacu akaba se wabo Kayitare yabahururije avuga ko ugiye kuzabahitana ubahata ibiti, ubaraza n’ubusa ?”

  • 7

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kamaraba aramusubiza,ati : “ Ariko wowe uri aho utazi amatiku y’iki gihe n’ay’ abaturage b’i Karabaye bihariye warahavukiye ukahakurira ? Uwo Kayitare ugutelefona ahora aha avuga ubusa. Buri gihe aba yifuza ko namuraza ku buriri aho urara. Naramuhakaniye none dore abuze uko agira aguhaye amakuru y’amatiku.”

    Kalisa aramusubiza, ati : “Niba ari uko bimeze birababaje

    pe ! Kayitare afite amayeri yo kudusiribira urugo akarugira agatobero. Ariko mureke, ukore uko ubona witaye ku mutimanama wawe no ku nama z’abo wemera ! Sigara amahoro ni ah’ubutaha naje i Karabaye.”

    Kamaraba aravuga, ati : “Ugumane amahoro urakoze pe.”

    Bamaze kuganira Kamaraba ararakara bikabije aravuga, ati : “Aba bana bateye ikibazo muri uru rugo. Bararega ko nabagiriye nabi reka noneho baze babibone. Ubutaha bazabona imirire gatatu gusa kuva kuwagatanu kugeza kucyumweri.

  • 8

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kamari Na Kamariza bashonje

    Ako ni ko kabarore bagiye guhura na ko. Erega nifuza ko bakurikira mama wabo aho yagiye, bakareka guteza ibibazo kuko bakuze sinazabakira. Dore maze igihe kirekire Imana itamurikira, urusoro, narategereje nakuyeyo amaso none abana ba mukeba bazatume niruka ku gasozi ! Sinabiha amaboko. Ariko uwabona ikibahitana bose, ikibazo kikavaho? Aha!!! se sinazamukira, n’abaturage nabo babibona nabi. Reka babeho uko babayeho nibakura bazakure Imana izaba

  • 9

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    yarabahaye kuba abarame.” Kuva kuri uwo munota Kamaraba yigira inama yo kurushaho kubatoteza, abakorera imiba iremereye, abamenera amazi mu buriri, akuraho igodora bararagaho, ategeka kuva mu buriri mu rukerera, akavura kasesekara hasi akabasohora haba no mu rubura akabategeka gusohoka.

    Akana kikoreye u mutwaro ukaruta w’inkwi

  • 10

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kamaraba yaje kubona ko bidahagije ahamagara Kamari na Kamariza arabahanura. Abaha inama zitagira aho zihuriye n’imibereho yabo ariko abahata ibibazo batabonera ibisubizo. Ageze aho arababaza, ati : “Uwavuze ko mumerewe nabi, bigatuma Kayitare atelefona so yari agamije iki ? Ariko si wowe Kama ? Kamari arahakana. Kamaraba ikibazo akibaza Kamariza na we arahakana. Ibi bibaho, Kamari yari yujuje itanu naho Kamariza akagira ine.

    Kera kabaye Kamaraba araberurira, ati : “Muri bato muzi bike. Ariko muzabeho muzi ko Kamaraba ari muka so. Murababaje kubona muhuruza bagatelefona so. Ariko aho gukemura ikibazo muragitera gukomeza ubukana, ibiboroheye bibabere umuba uremereye. Kutabakanira urubaruta ni uguta igihe no kubaha amahoro atababereye kuko mutarayaruhira. Mutuze rero duturane, muturane n’umuruho kuko ari wo murage Imana yabazigamiye ibakurira mama ku isi. Erega Imana ni yo yabahaye igihano mukivuka.Nimuhumure rero yabahaye muka so uzasoza ayo

  • 11

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    mahano mugenewe. Murahuruza se bizabamarira iki? So Kalisa azabona ibibabaho mutakibaho, uko tubana azi ko murera abana neza. Naho gutuma Kayitare kubahururiza ni ugutera igitego mu izamu mukiniramo. So nagera aha muzabona igihano kiruta ibimaze kubabaho uko mubizi. None se mubona muka so ari agafu kasewe ejo? Kurega Kamaraba kuri Kalisa ni ukurega umuyobozi k’uwo ayobora.”

    Kamaraba yari azi amayeri ahagije, ubugome yakoreraga Kamari na Kamariza kubutahura wari umutego ku baturage, baba abayobozi, abatorewe kureba ihohotera ribera mu ngo, bose bananiwe gutahura ububi n’ubugome Kamaraba yakoreraga abo bana.

    Kuko ababonaga akererewe gusama baragiraga, bati: “N’aho Kamaraba yabura akana azarera aba mukeba abagire abe maze bazakure azabone abo atuma. Ariko Kamaraba we si ko yabibonaga. Yabonaga ko Kamari na Kamariza ari abana ba mukeba batagira uburere buzima babona, bakaba bakavuye ku isi batamuteje ibibazo. Uko rero abaturage bakekaga ikibazo si ko

  • 12

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Kamaraba yakibonaga.Yabonaga abana ba mukeba ari igihano Imana yamuhaye kuko we ubwe yabonaga igihe kimusiga atibaruka ake kana. Ubugome Kamaraba yakoreraga Kamari na Kamariza burakabije pe! Uwafataga amazi yo gukaraba yayamumenegaho, akamutegeka gukarabira ku mugezi. Isabune, yaba Kamari yaba Kamariza, uko isa babibonaga mu mago y’abaturage b’umudugudu wa Karabaye. Dore amakuba y’abana!

    Abantu bari mu nama

  • 13

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Umugore amana amazi ku bana

    Ku wa gatanu nimugoroba Kalisa asesekara i Karabaye afite uburakari bukabije. Yari arakariye murumuna we Kayitare, kuko yari afite amakuru y’uko agerageza kumuyobereza umugore.

    N’aho ayo makuru yari amayeri Kamaraba yakoze ahuma umugabo we Kalisa amaso, Kalisa we yayabonagamo ukuri gusesuye. None se uwo ari we wese wagerageza kukuyobereza umugore si agasuzugoro aba agufitiye. Umugabo ugirana umubano wihariye n’umugore wa naka aba amusuzuguye pe. Urugo ruzima urusuzuguye wabizira. Ariko Kayitare we yaziraga ubusa kuko

  • 14

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    umugore wa mukuru we Kalisa, yari yamuvuzeho amakuru y’ibihuha, agamije guhutaza abana b’umugabo we. Dore akaga! Dore umuruho, dore akababaro.

    Kalisa avuye mu modoka abona murumuna we Kayitare aho yari ahagaze aharemera agasoko ka nimugoroba. Agiye kumucaho Kayitare aramuhamagara, ati: “Uraho Kali!”

    Umugabo uhetse igikapu ava muri tagisi

  • 15

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    umugabo apepera undi bategeranye agasoko n’umuhanda

    Kalisa areba kutamusubiza abona biteye isoni ku bagabo bavukana, amusubiza n’agasuzuguro, amuhereza akaboko yikiza aravuga ati : “Kayita, namerewe nabi kuva ejo ku mugoroba, ubu sinamara umunota tuvugana reka nihine mu rugo Kamaraba arebe ko yabona umuti wahatana n’ubu bubabare” Ariko ayo yari amayeri Kalisa yari afite. Kamaraba yari yamaze kumutera umitima watumaga yari asigaye atagicira murumuna we akari urutega.”

    Kayitare yabibonagamo ukuri, kuko atari abizi. Aravuga ati : “taha tuzavugana ejo ikibazo, abana bawe bafite.” Kalisa amusubiza yikomereza ati : “Ejo tuzabonana

  • 16

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    bizatugora hari ibibazo tuzaba dukemura ku Itaba birebana n’imirima ya muramu wacu aho Leta izubaka amazu y’abatagira aho baba. Ako kabazo tuzagakemura ubutaha.” Kayitare bimubera urujijo. Nawe se ikibazo Kamari na Kamariza bari bafite ko se yakibonagamo akabazo k’amafuti; utari se yari kugikoraho iki ? Kayitare ahita yibuka ko utewe akababaro n’abana batari abe, abaturage babona ko haba hari uko atekereza yabikiriramo, maze arinumira, yigira iwe. Kayitare abitekerereje umugore we Iribagiza, amubuza gukomeza kubikurirana aravuga, ati : “Icecekere utazavaho ubizira.

    Umugabo avugana n’umugore we

    Niba umugabo atareba kure bihagije ni wowe uzamukemurira ibibazo atabigutumiyemo. Ufite ikibazo agisubiza uko akibona.Utazi ko afite ikibazo aba afite uzima buke mu miterekereze ye. Akazi kawe waragakoze, Kamaraba nakomeza kuriya Kalisa na we agakomeza guhuma tuzareba abo bireba babikurikirane ubuyobozi bubikemure.” Ako ni ko kayira kanoze tuzitabaza amaherezo.

  • 17

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Ariko kubona amayeri yo kuvuga iki kibazo mu buyobozi Iribagiza yabonaga bikomeye. None se ko Kamaraba yahozaga amaso kuri Kamari na Kamariza.

    Umugore urakariye umuntu uvugisha abana

    Yaziraga urunuka umuturage wese wageragezaga kuvugana nabo. Muri make abo bana yari yarababoheye ku maso ye. Yari azi neza ko uwamucaho akabitekerereza abayobozi yaba abamuteje bikabatera kuzamukurikirana, bakamuhanira guhohotera abana. Buri gihe yihutiraga kureba uwagira amarere yo gukurikirana inabi agirira abo bana. Na we ubwe yari

  • 18

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    azi ko kubahohotera yazabibonera igihano igihe yari kuba atahuwe. Amayeri ye ni aho yaturukaga. Iyo Kalisa yabaga yaje mu kiruhuko, umugore yakoraga uko abibona akerekana ko abana babayeho neza Akabagaburira akabuhagira bagateta, maze umugabo yasubira i Kigali, Kamari na Kamariza bagasubira ku kabo. Igodora basasiwe se agihari muka se akarisasura, agasukari mu gikoma bakagaheruka bakimubona, amazi bakayabonera ku mugezi aho bavomaga, bagaheruka guhaga se agihari, yabameseraga ibizagaragara Kalisa ahari, yava mu rugo asubiye ku kazi, akabibaka akabaha udupira dusa n’udutaburano.; mu butita abana bakabura uko bifubika imipira muka se yarayihamije akabati.

  • 19

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Abana bambaye ubushwambagara

    Kalisa ageze mu rugo, umugore amutegeza Kamari na Kamariza. Rero mugabo w’umutima, uru rugo ahasigaye ni ukurugusigira bitaba uko aba bana ukabafata ukazabana nabo iyo muri za Kigali zawe.

    City towel Kigali

    Ibi birakabije! Barazerera, ubaheruka bava mu buriri ukazababona mu mugoroba wa joro, biriwe bacuruza ibihuha aho bageze. Urateka wabareba ukababura ibyo bateguriwe bukira bikiri ku meza. Aho kuguma mu rugo bakamara imisozi batekerereza abahisi ko muka se nabamereye nabi. Urabivugaho iki ko bibaye agahebuzo. Hitamo abana ureke umugore, bikunanire se uhitemo umugore ureke abana. Kalisa bimutera akababaro yadukira abana Kamari na Kamariza arabadiha ijoro rimukeraho. Abo mu mudugudu bibabereye urujijo ni ko gutelefona Kayitare.

  • 20

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Umugabo akandagiye abana abadiha

    Ava mu buriri yiruka, ahamagaye mukuru we, aramutuka ati: “Va aha, uzategeke iwawe, aha hafite uwo hareba. Abaturage bazi neza ko ufite umutima wo guharabika, gusuzugura, gusesera ugaterera hasi uru rugo. Sinifuza ko uzagaruka aha.

    Kayitare abura uko abigira ahamagara umuyobozi w’umudugudu abimutekereje atabara abo bana atazuyaje. Kayitare akibona umukru w’umudugudu

  • 21

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    atera hejuru, ati: “Murakoze muyobozi w’umudugudu gutabara aba bana kuko bahohotewe bikabije na muka se none dore na se aho gukemura ikibazo aragisubiza i rudubi. Mubahe ibihano bihagije maze buri wese azabonereho.”

    Umuyobozi w’umudugudu mu rugo kwa Kalisa

    Kalisa atera hejuru ati: Ni ukuri wowe wiyemeje guserereza umugore no guhanagura uru rugo muri uyu mudugudu.Mara kuva aha ukaza guhata Kamaraba kugusasira uri umugabo we. None dore amatiku

  • 22

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    uzamuye. Abo nahanaga Ni Kamari na Kamariza, ubafiteho mugabane ki?”

    Kayitare amusubiza arakaye ati: “noneho ko uvuga amatiku, sohora abo bana, n’umuyobozi ababone.” Natabona ibibazo bafite, igihano yari kukugenera wowe n’umugore wawe agikube kabiri nzagikora Kabayiza umuyobozi w’umudugudu ategeka ko bazana Kamari na Kamariza akareba ibibazo bafite. Bagisohoka babakuramo udupira, maze abari aho birababaza.

    Utwana twakuyemo imipira banitse amagufwa bafite n’inkovu

  • 23

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Dore ibikomere ku mubiri wa Kamari na Kamariza. Imibiri yabo yasaga n’umubiri w’igekeri, muri make iyo mibiri yari ikoze mu bikomere. Umuyobozi w’umudugudu arabaza ati: “Aba bana baba barakoze iki kibakururira igihano bene iki?”

    Abaturage bose batera hejuru bati: “Kamaraba si we mama wabo, ni muka se, akaba abatoteza buri gihe.”

    Kabayiza arababaza ati : “kuki mutateye hejuru hakiri kare?” Kayitare aramusubiza ati: “Abana babivuze ku wa gatatu, se turabimutekerereza aho gufata umuti ukemura ibibazo abisubiza irudubi, ni ko natabaje ubuyobozi.”

    Babajije Kamaraba ikimutera guhohotera abo bana arasubiza ati : “Ni itegeko nahawe n’umugabo, ari we se w’abo bana. Kalisa yiterera hejuru ati : “Urahohotera abana kuko uri muka se uti ni itegeko naguhaye. Uri umugore gito.’

    Kamaraba ko uhakana se si wowe warimo kubakubita?”

  • 24

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Umukuru w’umudugudu ageza ijambo ku baturage

    “Umuyobozi w’umudugudu araterura ati: “Baturage mutuye umudugudu wa Karabaye, muzi ko amategeko abuza guhohotera abana, n’abagore yagiyeho? Baramusubiza bati : “Turabizi” Aravuga ati: Kamaraba

  • 25

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    na Kalisa barakabije nibahoji tubakorere dosiye y’ubugiranabi, maze babahe ibihano bibere buri wese urugero. Baherako baberekeza kuri polisi y’akagari, babakorera dosiye, nuko Kalisa na Kamaraba ubutabera bubaha igihano, baberekeza iy’uburoko.

    Kamari na Kamariza bavuga ko bazabana n’abana ba se wabo Kayitare kuko we n’umugore we Iribagiza bagaragazaga umutima wo kubitaho mu rugo iwabo.

    Kamari na Kamariza bageze igihe, Kayitare abohereza mu kigo bigana n’abana be. Biga neza bakurikirana umurava, amasomo arabahira ibizamini bibabera amazi. Kamari yiga kaminuza mu butabera naho Kamariza akurikirana ubuvuzi. Abo bana bavamo abakire.

  • 26

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Amazu agezweho

    Bubaka amazu meza, batekereza kuri se na muka se baravuga bati: “Baduhohoteye kubera ubujiji none dusabe ko babarekura.

    Barekuwe baza bafite isoni, ariko abo bana barabahumuriza bati “Turabababariye kuko ikibazo ni ubujiji. Babaha amazu bari babubakiye babakorera n’umutima w’abana bakorera se na mama wabo. Kamari

  • 27

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    na Kamariza bubaka na none amazu abiri bayaha Kayitare n’umugore we. Kamari avugana na Kamariza ati “Dukore imirimo ibuza guhohotera abana.”

    IVURIRO

  • 28

    1. KAMARI NA KAMARIZA.indd

    Ikibi wakorewe kibuze kugera ku bana kuko izibika zari amagi.

    Kamari aherako yubaka ikigo kirimo ababuranira abana bahohotewe naho Kamariza yubaka ikivura bene abo bana kikanabagira inama. Dufate uru rugero ruzagirira abana bose akamaro.

    DUSOBANURE

    1. Vuga amazina y’abana bahohotewe.2. Uhohotewe wakora iki?3. Hari abana uzi bahohotewe? Bavuge4. Vuga muri make aka gakuru.