116
Intambwe Zibanza Mukangurire Itorero Ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana MUGWIZE MUVUGE UBUTUMWA MUSENGE MUTEGURE ABAYOBOZI MUHINDURE ABIGISHWA MUTERANIRIZE HAMWE KINYARWANDA

KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

  • Upload
    others

  • View
    6

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

Intambwe Zibanza

Mukangurire Itorero Ryanyu

Kuzana Ibisarurwa by’Imana

MUGWIZE MUVUGE

UBUTUMWA

MUSENGE

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

KINYARWANDA

Page 2: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 2 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Intambwe Zibanza

Mukangurire Itorero Ryanyu

Kuzana Ibisarurwa by’Imana

e3 Partners Ministry 2001 W. Plano Pkwy., Suite 2600

Plano, Texas 75075 214-440-1101

[email protected] www.e3partners.org/materials

© 2011 e3 Partners Ministry

Mwemerewe gukwirakwiza no gukoresha iki gitabo mu buryo bwose bushoboka ariko mukitondera: (1) Gushyiraho iri tangazo ry‘uburenganzira bw‘umuhanzi:

―© 2011 e3 Partners Ministry Used by permission.‖ (2) Kwerekana ibyaba byahinduwemo.

(3) Kutaka abantu igiciro kirenze icyo kucyandikisha gusa. (4) Kudakora amakopi arenze 1000.

Niba ushaka gushyira iki gitabo kuri Internet

Cyangwa ushaka kugikoresha mu bundi buryo butavuzwe haruguru, andikira:

[email protected]

Scripture taken from the HOLY BIBLE, NEW INTERNATIONAL VERSION®. Copyright © 1973, 1978, 1984 International Bible Society.

Used by permission of Zondervan Bible Publishers. All rights reserved. "NIV" and "New International Version" trademarks are registered trademarks.

(abridged)

03/01/2011

Page 3: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 3 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IBIRIMO

INTUMBERO. . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . .page 5 IGIKORWA: INTAMBWE YA MBERE YO GUSHINGA ITORERO. . page 26

➤ Musenge . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . page 27

➤ Muvuge Ubutumwa . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . .page 37

➤ Muhindure Abigishwa . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . page 53

➤ Muteranirize Hamwe. . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . page 63

➤ Mutegure Abayobozi . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . .page 79

➤ Mugwize . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . .page 89

MWIYEMEZE GUSHINGA AMATORERO . . . . . . . . . . . . . . . . . . page 101 URUPAPURO RW’INGAMBA. . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . .page 107

UMUGEREKA W’AMAHUGURWA . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . . page 109

Page 4: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 4 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Page 5: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 5 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

INTUMBERO

MUSENGE

MUGWIZE MUVUGE

UBUTUMWA

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 6: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 6 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

UMUGANBI W’IKI GITABO

Iki gitabo kigenewe abayobozi b‘amatorero bashishikajwe no gufatanya n‘Imana mu byo irimo gukora muri iki gihe, nkuko intumwa Pawulo yabigenje. Kizabatoza gutera intambwe zibanza zo gushinga amatorero mashya aho mutuye. Ariko ikirutaho, kizabashoboza gutoza abagize itorero ryanyu – nk‘uko Pawulo yatoje Timoteyo – gufatanya namwe gutangiza amatorero mashya.

Muriga. Murakore. Barabareba. Barakora.

Iki ntabwo ari igitabo wasomera itorero ryawe gusa cyangwa wabwirizamo ku Cyumweru. Yakobo adushishikariza ―gukora iby‘iryo jambo, atari ukumva gusa.‖ Nitwumva gusa ntidukore, aratuburira ko tuzaba twishuka, twibwira ko twumvira Kristo. Shyira mu bikorwa ibyo wiga muri iki gitabo.

UKO WAKORESHA IKI GITABO

Koresha iki gitabo ku muntu n‘undi – Pawulo na Timoteyo – nk‘umutoza cyangwa umenyereza. Gikoreshe mw‘itsinda rito ry‘abayobozi bashinga itorero rishya, cyangwa ugikoreshe utoza itorero ryawe ryose.

Buri gice kirimo imihigo y ―Intambwe Zibanza‖. Iyo mihigo ifite ibibazo bibafasha gutekereza no gusengera uko mwakumvira amategeko ya Kristo no gukurikiza urugero rwa Pawulo muri iki gihe.

Uko mugenda mwimenyereza iki gitabo, Umwami wacu akabaha igisubizo kuri buri muhigo, mucyandike ku rupapuro rw‘ingamba ruri ku mpera y‘iki gitabo. Nimurangiza, muzaba mwishyiriyeho ingamba zo gushinga itorero zibereye itorero ryanyu.

Mwibuke ko ibyo mwiga atari byo bifite umumaro cyane. Ahubwo ni icyo MUKORESHA ibyo mwize gifite umumaro.

Page 7: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 7 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Matayo 13:3-8 Umubibyi yasohoye imbuto. Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga. Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.

INTUMBERO

Buri muhinzi ashaka umusaruro. Amaso ye areba umurima urimo ubusa wuzuyemo urwiri n‘amabuye gusa. Ariko ubwenge bwe buba bureba imyaka myiza ishishe. Ikimutera umwete wo guhinga ni isezerano riri mu bwenge bwe, ntabwo ari ibibazo amaso ye areba. .

Ubwa mbere abanza kurima umushike, kugira ngo imyaka izakure neza. Hanyuma agatera imbuto. Uko igenda ikura, arayibagara kugira ngo urwiri rutaniga imyaka ikimera. Ayuhira amazi ahagije kandi akayirinda inyoni n‘ibindi byonnyi.

Akora ibyo ashoboye, azi neza ko Imana ariyo ifite ububasha bwo gukuza imyaka.

Iyo igihe kigeze, umuhinzi ajya mu murima akegeranya umusaruro we, akawuhunika mu kigega. Atoranyamo imbuto azatera mu gihe cy‘ihinga gikurikira - bityo agahinga byinshi kuruta ibya yatangiranye. Buri mwaka umusaruro urushaho kwiyongera.

INGINGO NKURU

• Iki gitabo cyandikiwe kubafasha gutangiza amatorero mu duce tubegereye tutarageramo ubutumwa.

• Mu gukoresha iki gitabo, mugende musubiza ibibazo by‘imihigo y‘‖Intambwe Zibanza‖ biri muri buri gice. Bizabafasha kwishyiriraho ingamba zituma inzozi zanyu ziba impamo.

• Mukoreshe iki gitabo kibafashe gutoza abagize itorero ryanyu.

1. UMUGANI W’UMUSARURO

Page 8: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 8 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Dore uko uruhererekane rwo kubiba no gusarura rumeze.

Gushinga amatorero ni kimwe n‘uruhererekane rwo kubiba no gusarura. Gereranya aho utuye nk‘umurima. Ese hateye hate? Ese hambaye ubusa, harangwa n‘urwiri rw‘ubwenge bw‘isi, hagoswe n‘ibihome bibangamira ubutumwa bwiza? Haba hasa n‘ahadashobora kwera imbuto na rimwe?

Cyangwa se Imana yaba yarashyize indi shusho mu bwenge bwawe? Ushobora kubona abaturanyi bawe buzuye umunezero bahimbaza Imana? Ujya ubabona batakiboshywe n‘isi? Ujya ubabona barenze imbogamizi zose?

Ibyo tubona mu bwenge byose byitwa intumbero. Intumbero ni igishushanyo kiba mu bwenge cyerekana neza uko bizaba bimeze mu gihe kizaza. Ibyo bigomba guturuka ku mutima w‘Imana bikatugeraho binyuze mw‘Ijambo ryayo no mu Mwuka wayo. Intumbero ivamo ubwuzu bwinshi bwo kubona n‘amaso yacu icyo gishushanyo kiri mu bwenge. Ibyo bituma DUSENGA, ari byo bimeze nk‘isuka ityaye ituma turima umushike w‘isi mu mwuka. .

Ubutumwa bwiza ni yo mbuto dutera iyo TUVUGA UBUTUMWA. Bibiliya itwizeza ko nitubiba nyinshi tuzasarura byinshi.

Iyo isarura rigeze, DUTERANIRIZA HAMWE abizera bashya mu matsinda yitwa AMATORERO. Amatorero ni abantu, si inyubako – abantu bazi kandi bakunda Imana, BAHINDURA ABANDI ABIGISHWA bakabafasha kurushaho gusa na Yesu.

Abarusha abandi gukura BATEGURA ABAYOBOZI mu matorero kugira ngo bakomeze rwa ruhererekane.

Ibyo rero bituma amatorero AGWIRA! Rimwe rikavamo abiri. Icumi akavamo makumyabiri. Maganatanu akavamo igihumbi!

Nkuko bimeze mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa!

Kurima

Gutera

imbuto

Kubagara

no kuhira

Guhunika

umusaruro

Gutoranya

izindi mbuto

Kwagura

umurima

Page 9: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 9 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

2.1 Yesu yasezeranye iki?

Jye – Yesu – ntabwo ari abavugabutumwa, abapastori, abigisha , abadiakoni cyangwa

abakuru bitorero basezeranye kubaka ishyirahamwe. Yesu ntiyigeze adusaba kubaka itorero rye. Intumbero ye iradusumba cyane. Yatubwiye kubaka abigishwa umwe umwe. Iyo twimviye itegeko rye, akoresha abo bigishwa akubaka itorero Rye. Maze Data agahabwa icyubahiro!

Nzu – Ntabwo ari nshobora cyangwa nizeye ko. Yatanze isezerano ridasubirwaho.

Baka – Ni ijambo ryo gukora. Ni ukureba kure. Humvikanamo ―Iterambere! Urugendo!

Gutegura! Gukomeza!‖ Yesu aba yararemye itorero vuba vuba nkuko yaremye ijuru n‘isi. Ariko yavuze ko azaryubaka, ibyo bikaba ari urugendo rumara igihe. Turaza kureba uko urwo rugendo Umwuka Wera yaruhishuriye intumwa Pawulo ashinga amatorero mashya Urwo rugendo rwo kubaka rurimbitse – abantu bakura bagana ku gihagararo cy‘umwuka. Kandi ruragutse – abandi bantu bagenda bizera Kristo bakaza mw‘itorero.

Itorero – Icyo Yesu ashyize imbere ni ukubaka Itorero rye. Itorero si inyubako. Ni abantu

bahamagawe kandi batoranijwe n‘Imana. Ntabwo yavuze ko azubaka ishyirahamwe rye, ishuri, isomero, radiyo, cyangwa umuryango w‘ubutumwa. Ibyo byose ni byiza, ariko ni ibyo itorero rya Kristo ryifashisha.Itorero ni bwo buryo bw‘Imana bwo gusohoza Inshingano Nkuru.

Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori cyangwa

iry‘abakuru n‘abadiyakoni. Itorero ni irya Yesu.

2. ITANGAZO RY’IKIRENGA

Soma Matayo 16:18 18Nanjye ndakubwira nti, ‗uri Petero‘ kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi

amarembo y‘ikuzimu ntazarushobora.

Page 10: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 10 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

3.1 Yesu yavuze ko imperuka izaza ryari? Yicaye ku musozi wa Elayo, Abigishwa ba Yesu bamubajije igihe imperuka y‘isi izazira. Kubera ko yari afite intumbero ngari cyane, igisubizo cye cyarutaga cyane ikibazo cyabo. Yesu ntabwo yabahaye igihe n‘italiki. Yabahaye igipimo. Muri make yabwiye abigishwa be ati, ―Ubutumwa bwiza bw‘ubwami nibumara kubwirizwa mw‘isi yose, mu mahanga yose, nibwo imperuka izaza. Hagati aho umurimo wanyu ni uwo kunyumvira kugira ngo ibyo bisohore.‖ Amagambo ―isi‖ n‘ ―amahanga‖ ntabwo avuga ikintu kimwe. Mu kigiriki, ururimi Isezerano Rishya ryabanje kwandikwamo, ―isi‖ bivuga umubumbe wose utuweho, naho ―amahanga‖ bivuga amoko y‘abantu batuye kw‘isi. Yesu rero yavugaga ko imperuka izaza amoko yose yo mu gihugu cyawe – n‘amoko yose yo kw‘isi – amaze kumva ubutumwa bwiza. Nkuko twabivuze mbere, uburyo bw‘Imana bwo gusohoza Inshingano Nkuru ni itorero – umubiri wa Kristo uri kw‘isi yose. Bityo Uburyo bw‘Imana bwo kubwiriza ubutumwa kw‘isi yose ni ugushinga amatorero mashya aho atari. Iyo wowe n‘itorero ryawe mutangije itorero rishya, isi iba iteye indi ntambwe yo kwegera kugaruka kwa Yesu! Ubwo butumwa Yesu yavugaga ni ubuhe? Ni ubutumwa bwiza bw‘ubwami buvuga ko Yesu yababajwe agapfa kugira ngo yishyure umwenda w‘ibyaha byacu KANDI ko ubu ari muzima akaba ategeka mu Bwami bw‘Imana. Amaze gutanga iri sezerano, Yesu yemeye kubambwa! Ntabwo kwari ugutsindwa … ahubwo kwari ukunesha gukomeye! Yarapfuye ariko ntiyaheze mu rupfu. Yazuwe mu bapfuye n‘imbaraga zitagereranywa z‘Umwuka Wera. Amaze kuzuka, aduha irindi tegeko rikomeye cyane abinyujije ku bigishwa be ba mbere.

3. UMWANZURO W’IKIRENGA

Soma Matayo 24:14 14―Kandi ubu butumwa bwiza bw‘ubwami buzigishwa mw‘isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.‖

Page 11: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 11 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

4.1 Yesu yabwiye abigishwa be gukora iki? Mugende! Muhindure abantu abigishwa! Mubatize! Mwigishe! Aya ni amategeko yumvikana, asobanutse. Ntabwo ari ibitekerezo cyangwa ibyifuzo. Nta nubwo ari inama cyangwa imyumvire ihambaye. Ntabwo ari ikindi kitari Inshingano Nkuru y‘Imana Ishoborabyose. Yesu atangira asobanura neza ko Imana Data yamuhaye ubutware bwose mw‘ijuru no mw‘isi, ku bintu byose tubona n‘ibyo tutabona – ubutware butagira umupaka n‘iherezo. Ibi bivuga ko tugomba kumvira n‘ibindi byose atubwira. 4.2 Itegeko rikuru mu mirongo ya 19 na 20 ni irihe? Aya magambo yanditswe mu Kigiriki. Muri urwo rurimi amagambo agira uburemere butandukanye. Amenshi agira ubusobanuro busanzwe – nkuko akoreshwa mu biganiro bisanzwe. Andi magambo agira uburemere bwinshi – nk‘umuntu uvuga cyane kugira ngo abamwumva babyiteho. Hari n‘andi make agira uburemere nk‘ubwo umuntu urangurura cyane! ―Muhindure abantu abigishwa‖ bifte uburemere bwo ―kurangurura‖. Nuko ―mugende muhindure abantu abigishwa‖ niryo tegeko rikuru rya Yesu muri iyi mirongo. Ibyo tugomba kubikora nkuko yabikoze – tugenda, tubatiza, kandi twigisha abantu kumvira ibyo Yesu yatwigishije byose. 4.3 Ni irihe sezerano Yesu yatanze mu Nshingano Nkuru? Yasezeranye ko tutazagenda twenyine guhindura abigishwa, kubatiza no kwigisha. Yesu ntabwo yaduhaye amategeko ye, ngo adusezereho atwifurize amahirwe. Yaravuze ati, ―Muhumure, turajyana. Intambwe ku yindi. Tubangikanye. Ikiganza mu kindi. Ahantu hose n‘igihe cyose.‖ Ariko ntimwibeshye. Ntabwo yaje kwifatanya natwe mu byacu. Nitwe dufatanya na we mu bye!

4. INSHINGANO Y’IKIRENGA

Soma Matayo 28:18-20 18Nuko Yesu arabegera avugana nabo ati, ―Nahawe ubutware bwose mw‘ijuru no mw‘isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mw‘Izina rya Data wa twese n‘Umwana n‘Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y‘isi.‖

Page 12: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 12 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

4.4 Ese koko turimo kumvira Inshingano Nkuru? Itorero rivuga byinshi ku Nshingano Nkuru. Ariko se turayumvira koko? Reka tubyitegereze neza.

Icyo dusengera wowe n‘itorero ryawe nuko mwahindura abigishwa bazana impinduka mu mahanga yose kandi itorero ryanyu rigahinduka IKIGO MPUZAMAHANGA GITOZA ABAMISIYONERI

Ingamba z’Umukiza (Umubiri muzima)

Ingurane ya Satani (Umubiri urwaye)

BA NDE ABASIRIKARE

Koresha abakozi bahari bose. 1. Abizera bose babikora buri gihe. 2. Ibyak 2:42-47 – Ubukristo bwo

mu myaka 200 ya mbere bwabaye

nk‘uruhira – kubera abigishwa

boroheje batize tewoloji.

INDOREREZI

Abakuru b’idini nibo babyemerewe gusa 1. Bigabanijemo abayobozi n‘abalayiki 2. ―Inzobere‖ zikora umurimo w‘umwuka. 3. ―Abalayiki‖ bashyigikira inzobere. 4. Abagize itorero ni indorerezi.

HEHE AMAHANGA YOSE

Mwagure intumbero 1. Imana ishaka ko dutekereza bigari cyane ! 2. Intumbero yawe ingana ite?

• Amahanga yose? • Igihugu cyanjye gusa? • Umujyi wacu gusa? • Abaturanyi banjye gusa?

JYE N’ITORERO RYANJYE

Muhine intumbero 1. Satani ashaka ko dutekereza bito cyane 2. Intumbero yawe ingana ite?

•Jye, ubwanjye Jyenyine • Umuryango wanjye n‘incuti • Jyewe n‘itorero ryanjye

IKI GUHINDURA ABIGISHWA

1. Tangira uvuga ubutumwa 2. Komeza uhindura abigishwa 3. Buri wese agire undi yigisha 4. Inshingano Nkuru ni iya buri

wese.

IBINDI BITARI GUHINDURA

ABIGISHWA!

1. Bashobora kumpakanira bikambabaza. 2. Biragoye cyane. Sinujuje ibisabwa. 3. Kumva aho babwiriza birampagije. 4.Ndi Umukristo ugaburirwa. Ntoranya

ibimfasha ibindi nkabireka.

GUTE MUGENDE MUBABWIRE

Muhindure abigishwa uko mugenda. MUZE MWUMVE

1. ―Mugende mubabwire‖ Satani abihindura

―Muze mwumve.‖ 2. Atuma twibanda kuri gahunda zo

mw‘itorero aho kwita ku bantu bari hanze

y‘itorero. 3.Nkuko icyorezo gihagarikwa no gushyira

abanduye mu kato, Satani akumira Ubukristo ashyira abizera ukwabo.

Page 13: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 13 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

5.1 Abigishwa babonye iki mu bihe bya nyuma Yesu akiri kw’isi mu mubiri?

Yesu akizamura ibiganza bye abaha umugisha, babonye ibikomere byo mu biganza bye. Azamuka ajya mw‘ijuru babona aho imisumali yatoboye ibirenge bye – ibikomere by‘urukundo n‘ubuntu. . Tugomba guhora twibuka urukundo rwe n‘uburyo yatwitangiye. Ariko hari ikindi abigishwa be bagombaga kwibuka, cyabuzuzaga umunezero, no kuramya gusesekaye. ―Mwibuke gutegereza mu murwa kugeza ubwo muzahabwa imbaraga mukeneye kugira ngo mwumvire amategeko nabategetse.‖ Ibyo ni byo bagombaga kwibuka. Luka yatangiye inkuru y‘itorero rya mbere mu gitabo cy‘Ibyakozwe n‘Intumwa nkuko yashoje igitabo cya Luka. Yesu yari azi ko itorero rya mbere ridafite imbaraga zo kumvira Inshingano Nkuru. Yari azi ko bakeneye imbaraga zidasanzwe no kuyoborwa byiyongera ku ntumbero no kumvira, bityo abasezeranya ko Umwuka Wera azoherezwa gutura muri bo akabaha imbaraga.

5. ISEZERANO RY’IKIRENGA

Soma Luka 24: 46-53

Ati, ―Niko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mw‘izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Nimwe bagabo b‘ibyo. Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mw‘ijuru.‖ Abajyana hanze, abageza I Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha. Akibaha umugisha atandukanywa nabo, ajyanwa mw‘ijuru. Nabo baramuramya, basubirana I Yerusalemu mu munezero mwinshi, baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

Page 14: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 14 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Intambwe

Zibanza

Steps

5.2 Izo mbaraga zagombaga kubashoboza gukora iki? Hehe? Umurongo w‘ingenzi cyane ni Ibyak. 1:8. Yesu yari azi ko abigishwa ba mbere bakeneye imbaraga no kuyoborwa. Izo mbaraga zagombaga kubashoboza kuba abagabo bo guhamiriza amahanga yose. Natwe tugomba gukora dutyo. Tugomba gutegereza Umwuka Wera, n‘imbaraga zitangwa na We wenyine. Tugomba guhora twumva icyo avuga. Tukayoborwa na We kandi tugafatanya na We mu byo akora. Iyo dukora twenyine gusa, tubona umusaruro ungana n‘ubushobozi bwacu gusa, kandi ntabwo uba uhagije mu gusohoza Inshingano Nkuru. Yesu amaze gutanga iryo sezerano n‘amabwiriza y‘icyo izo mbaraga bazazikoresha, yasubiye mw‘ijuru. Ariko Luka yongeyeho ikintu kigomba kuba cyaranejeje abigishwa. ―Yesu azagaruka,‖ niko abamalayika babiri bavuze. Nukuvuga ko nubwo jye nawe tutamubonye agenda, dushobora kuzamubona agaruka! ) Ese muzaba mukora iki ubwo Yesu azagaruka?

Ntidushaka kuzaba tureba ibyo tutagomba kureba ubwo azagaruka. Ntidushaka kuzaba tuvuga cyangwa dukora cyangwa dusoma ibyo tudakwiriye kuzaba turimo ubwo azagaruka. Nta nubwo dushaka kuzaba duhuze gusa ubwo azagaruka. Twese twiringiye ko tuzaba twumvira amategeko ye, kugira ngo tuzumve amagambo meza atubwira ngo: ―Wakoze neza, mugaragu mwiza ukiranuka.‖ Noneho reka turebe uko Abakristo bumviye amategeko ya Yesu mu kinyejana cya mbere.

Read Acts 1: 8-11

Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya I Yerusalemu n‘I Yudaya yose n‘I Samariya no kugeza ku mpera y‘isi.‖ Akimara kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. Bakiraramye batumbira mw‘ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati ―Yemwe bagabo b‘I Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mw‘ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mw‘ijuru, azaza atyo nkuko mumubonye ajya mw‘ijuru.‖

Page 15: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 15 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Imana yihesheje icyubahiro gikomeye mu kinyejana cya mbere. Igitabo cy‘Ibyakozwe n‘Intumwa cyuzuyemo inkuru z‘uburyo Imana yakoreye mu bantu bayo mu kubaka Ubwami bwayo. Kuki tutakibona ubwiza bwayo ubu mu kinyejana cya 21 nkuko abo mu kinyejana cya 1 bakibonye mu gitabo cy‘Ibyakozwe n‘Intumwa? Ahari byaba biterwa nuko tutumvira amategeko yayo. Umuhigo w‘itorero ryo mu kinyejana cya 21 ni uwo kuba nk‘itorero ryo mu kinyejana cya 1. Akenshi ntabwo tuba dukeneye ikintu gishya …ahubwo tuba dukeneye gusubira kuby‘ibanze. Mu gitabo cy‘ibyakozwe n‘Intumwa, umwanditsi wacyo Luka, atubwira byinshi ku buryo Umwuka Wera yakoreye mw‘itorero rya mbere. Dushobora kubigiraho byinshi. Uwo Mwuka Wera ni nawe utuye muri twe uduha imbaraga zo guhamya nyuma y‘ibinyejana 20! Twabonye ibyanditswe bine bigaragaza intumbero ya Yesu Kristo – Itangazo ry‘Ikirenga, Umwanzuro w‘Ikirenga, Inshingano y‘Ikirenga n‘Isezerano ry‘Ikirenga. Ubu tugeze ku gihe gikomeye cyane cy‘iyi nkuru. Dore ikibazo cyiza! ―Bamaze kumva amagambo ya Yesu, iterero rya mbere ryumviye rite ayo magambo?‖ Cyangwa tukibajije mu bundi buryo, ―Bakoze iki bayobowe n‘Umwuka Wera ngo bashyire mu bikorwa intumbero ya Yesu mu kinyejana cya 1?‖ Reka turebe imirongo imwe mu gitabo cy‘Ibyakozwe n‘Intumwa ivuga uko Imana yihesheje icyubahiro mu kinyejana cya mbere. 6.1 Yesu yatangiranye n’abigishwa bangahe? Abantu 120 gusa! Mbega intumbero itangaje yari afite! Ariko Yesu yashobora kureba hirya y‘iryo tsinda rito ry‘abayoboke akabona umunsi ―ubutumwa bwiza buzigishwa mw‘isi yose.‖

6. IBYITEGEREREZO BYO MU KINYEJANA CYA MBERE

Soam Ibyak 1:15

Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data (umubare w‘abantu bose bari bahateraniye bari nk‘ijana na makumyabiri),

Soma Ibyak 2:47 47. . . bahimbaza Imana, bashimwa n‘abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

Page 16: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 16 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

6.2 Ni nde watumaga itorero rikura? Ni bande biyongeragaho buri munsi? Umwami ni we ―wongeraga buri munsi abakizwa mw‘itorero.‖ Yakoreraga mu bantu be; kandi Imana, si abantu, igahabwa icyubahiro! Imana yabanje KONGERAHO ABIZERA bashya. Wakumva umeze ute Umwami agiye yongera umwizera umwe mw‘itorero ryawe buri munsi mu mwaka utaha? Nibura abantu 7 buri cyumweru? Mirongo itatu buri kwezi. Abagera kuri 360 buri mwaka. Twese twatera hejuru ngo ―Haleluya‖ Ariko iyi yari intambwe ibanza y‘Imana yo kwihesha icyubahiro mu kinyekana cya mbere. 6.3 Imana yarushijeho kwihesha icyubahiro ite? Noneho Luka aravuga ABANTU BENSHI b‘ABIZERA bongerwagaho – bakagwira kandi bakāgura icyubahiro cy‘Imana! Si umwe gusa cyangwa babiri ku munsi, ahubwo ni benshi cyane. Bangahe? Ahari ni za mirongo. Amagana. Ibihumbi. 6.4 Noneho ni bande bagwiraga? Imana yarushijeho kwihesha icyubahiro yongera umubare w‘ABIGISHWA. Ikibabaje ni uko muri iki gihe hari abizera badashaka no gukura ngo bahinduke ABIGISHWA. Kwizera kwabo kuri muri Kristo, ariko ntibakomeza kwiga no gukura no kumvira. Abigishwa ni abayoboke ba Kristo bahora biga mu buzima bwabo bwose. Babaho kandi bagakora uko Imana ibishaka. Kwitangira Kristo kwabo guhora kwiyongera. Bahindura abandi abigishwa nkuko Yesu yabategetse.

Soma Ibyak 5:14 14 Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b‘abagabo n‘abagore.

Read Acts 6:1

Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba Kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo kuko abapfakazi babo bacikanwaga kw‘igerero ry‘iminsi yose.

Page 17: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 17 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

6.5 Kugwira byarushijeho guhesha Imana icyubahiro bite?

Luka ntabwo yari akivuga ibyo kwiyongera. Gukura k‘Ubwami kwatangiye kugira umuvuduko mwinshi kubera ko ―umubare w‘abigishwa warimo UGWIRA.‖

Kwaguka k‘Ubwami kwarihuse kubera kugwira kw‘Abigishwa. Kugwira kuzana impinduka zikomeye kuruta kwiyongera. 6.6 Mwahitamo ubuhe buryo?

Bitekereze nk‘umuntu ushaka kuguha impano, akaguhitishamo ibintu bibiri. Icya mbere kikaba guhabwa intete 3000 z‘umuceri buri munsi mu gihe cy‘ukwezi. Icya kabiri kikaba guhabwa urutete rumwe ku munsi wa mbere, intete ebyiri ku munsi wa kabiri, enye ku munsi wa gatatu, bityo bityo – buri munsi umubare ukikuba kabiri mu gihe cy‘ukwezi.

Uhisemo intete 3000 buri munsi, ukwezi kwarangira ufite intete 93,000. Koko waba ari umugisha mwinshi!

Ariko waba uhombye umugisha usumba uwo cyane. Uhisemo gutangirira ku rutete rumwe rwikuba kabiri buri munsi, ku munsi wa 31 waba ufite intete zirenga miliyari z‘umuceri!

Imbaraga zo kugwiza ziruta kure imbaraga kongeranya. Kwatura ukwizera ni byiza cyane. Ariko ivugabutumwa ni umurimo wo kongeranya. Uhinduka umurimo wo kugwiza iyo abizera bashya bahindutse abigishwa. Iyo bahindutse abigishwa babwiriza abandi nabo bagahinduka abigishwa, ubwami bw‘Imana bwaguka vuba cyane. Kandi tuba twumviye itegeko rya Kristo ryo « guhindura abigishwa »

Mwibuke ibyo Imana yakoze mu Ibyak 2:41. Abantu 3,000 barakijijwe umunsi Petero yigisha. Ni umugisha mwinshi!

Ariko Imana yerekanye izindi mbaraga zayo nyinshi ubwo yatangiraga kugwiza abigishwa.

Soma Ibyak 6:7 7Nuko Ijambo ry‘Imana rikomeza kwamamara, umubare w‘abigishwa ugwira cyane I Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.

Imana yihesheje icyubahiro ite

mu kinyejana cya 1?

Ibyak 1:15 Byatangiriye ku bantu 120 gusa!

Ibyak 2:47 ABIZERA bashya

BONGERWAGAHO buri munsi

Ibyak 5:14 UMUBARE MUNINI

w‘ABIZERA bashya URIYONGERA

Ibyak 6:1 ABIGISHWA bariyongera Ibyak 6:7 ABIGISHWA

BARAGWIRA Ibyak 9:31 AMATORERO

ARAGWIRA Ibyak 19:10 Abo muri Asiya BOSE

bumva ijambo rya Yesu

Page 18: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 18 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

6.7 None se kugwiza ni iki? Uko abigishwa bagendaga bagwira, hari ikindi kintu cyatangiye kugwira ! Ntabwo ari abizera n‘abigishwa gusa, ahubwo amatorero nayo yatangiye kugwira! Haleluya! Imana yatangije Urunana rwo Gushinga Amatorero rwa mbere. Urunana rwo Gushinga Amatorero ni iki? Ni ubwiyongere bwihuta kandi bwororoka bw‘amatorero ashinga andi matorero mu gace runaka k‘abantu bahatuye. (David Garrison mu gatabo ke kitwa Church Planting Movements) Twagira uruhare mu Runana rwo Gushinga Amatorero ari na rwo runana rw‘Umwuka Wera dute? Twumvira kandi tugakora ibyo Imana yaturemeye gukora. Abigishwa bazana abandi kuri Kristo nabo bakabahindura abigishwa. Abakozi bahindura abandi bakozi. Abayobozi bagwiza abandi bayobozi. Abashumba batoza kandi bakagwiza abashumba bashya. Maze Yesu mu buntu bwe azakoresha abo bigishwa, abakozi, abayobozi n‘abashumba mu kubaka itorero rye no kwagura ubwami bwe.

Soma Ibyak 9:31

Nuko Itorero ryose ryari I Yudaya hose n‘I Galilaya n‘I Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryumvira Umwami Yesu, rifashwa n‘Umwuka Wera riragwira.

Imana yakugize nk’Igiti cy’Umwembe

Imyembe yakomotse mu burasirazuba bw’u Buhindi, Burma n’ibigwa bya Andaman bikikije ikibaya cya Bengal. Ahagana mu kinyejana cya 5 MK byavugwaga ko abakuru b’ababudisti ari bo bazanye imyembe muri Malesiya no muri Asia. Abacuruzi b’Abaperesi nabo bayigeza mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afrika. Nyuma Abaporutugari bayijjyana muri Brezil no bahindi b’Iburengerazuba. Abahinzi b’imyembe Abahinzi b’imyembe bageze muri Florida mu 1830 na California mu 1880. Ahenshi muri Afrika na Amerika yo hagati ubu huzuye ibiti by’imyembe. None se aho hose byahageze bite? Kugwira! Buri giti cy’umwembe cyakoze icyo Imana yakiremeye. Cyabyaye imbuto nazo zivamo ibindi biti, nabyo bibyara izindi mbuto zivamo ibindi biti, nabyo . . . .

Page 19: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 19 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

6.8 Ese hari ahantu Inshingano Nkuru yaba yarigeze irangira? YEGO! Mu kinyejana cya mbere ubwo Pawulo yibandaga ku guhindura abigishwa, abo muri iyo ntara bose bumvise ijambo ry‘Umwami Yesu. Abahanga bamwe bemeza ko Luka yavugaga Uburasirazuba bwo Hagati bwose harimo na Turukiya! Imana yarangije Inshingano Nkuru muri iyo ntara muri icyo gihe. Ibyo nibyo dusengera umujyi wanyu, igihugu n‘abantu! Kugira ngo Imana ihagurutse Urunana rwo Gushinga Amatorero! Niyo mpamvu izi nyigisho tuzita ―Gukangurira Itorero Ryanyu Kuzana Ibisarurwa by‘Imana!‖ Mbega ukuntu bibabaje kubona itorero rimara igihe rishingiye ku bizere bashya baza rimwe na rimwe, cyangwa se bakaba ari abavuye mu rindi torero. Mbega ukuntu bihesha Imana icyubahiro gike cyane, ahubwo bigashimisha abanzi b‘Imana! Murashaka kubona icyubahiro cy‘Imana mu kinyejana cya 21 nkuko byagenze mu kinyejana cya 1? Ubu rero ni igihe cyo gukanguka, tukavana ibitotsi mu maso kandi tukihana ubunebwe no kutagira umurava wo kumvira Imana. Nidutangira gukora ibyo yadutegetse gukora – mu buryo bwayo no mu mbaraga z‘Umwuka Wera – Imana nayo izihutira gukora uruhare rwayo. Nibwo tuzabona amatorero akomeye, mazima ahundura abantu abigishwa, avuka mw‘isi nkuko imbuto zera ku giti. Amagambo y‘ingenzi ni ―gukora‖ na ―Mu buryo bwayo.‖ Ubwo nibwo Imana izahagurutsa Urunana rwo Gushinga Amatorero. Iracyashaka abagabo n‘abagore biteguye kwijugunya mu muriro kugira ngo ihungize uwo muriro uko ibishaka. Uwo se yaba ari wowe? Iki ni igishushanyo cyiza cy‘umugabo witwa Pawulo.

Soma Ibyak 19:9, 10 9Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y‘abantu. Ava muri bo arobanuara abigishwa, iminsi yose agira impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano. Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry‘ Umwami Yesu, Abayuda n‘Abagiriki.

Page 20: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 20 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Yesu yari afite intumbero. Yarebaga hirya cyane y‘ibintu byose biri imbere ye. Iyo amaso ye yabonaga umubembe, umwuka we wabonaga umubiri mutaraga. Iyo amaso ye yabonaga intumbi, umwuka we wabonaga agakobwa gato gakina kirukanka mu cyumba. Kubera ko yari afite intumbero yavanye kuri Se, Yesu ―yihanganiye umusaraba kubw‘ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita kw‘isoni zawo, yicara iburyo bw‘intebe y‘Imana. Pawulo na we yari afite intumbero. Reka turebe icyitegererezo cy‘umurimo wa Pawulo.

1 . MUSENGE:

Pawulo yarasenze kandi yigisha abigishwa be gusenga. Bagisenga, Imana ibayobora ahantu hashya. (Ibyak 14:23)

2 . MUVUGE UBUTUMWA:

Pawulo yavugaga Yesu, akabwira abantu bose inkuru nziza y‘ubutumwa bw‘ubwami bwo mw‘ijuru. (Ibyak 14:21)

3 . MUHINDURE ABIGISHWA:

Pawulo yahinduye abizera bashya abigishwa, abafasha kubaho nk‘abayoboke ba Yesu, ndetse no mu gihe barenganywa. (Ibyak 14:21-22)

4 . MUTERANIRIZE HAMWE:

Pawulo yateranirizaga abizera bashya mu matorero. Ntabwo yabasigaga bonyine, ahubwo buri gihe yabegeranyaga nk‘umuryango, kugira ngo bajye bagira ubuhamya burambye no kubaho kwa Kristo mu baturanyi. (Ibyak 14:23)

7. IKINDI CYITEGEREREZO CYO MU KINYEJANA CYA MBERE

Soma Ibyak 14:21-28 21Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira I Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya, bakomeza imitima y‘abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi niba dushaka kwinjira mu bwami bw‘Imana. Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye. Banyura I Pisidiya bagera I Pamfiliya. Bamaze kuvuga ijambo ry‘Imana I Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya. Batsukira aho barambuka bafata muri Antiyokiya aho bari bararagijwe ubuntu bw‘Imana ku bw‘umurimo barangije. Bagezeyo bateranya itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye nabo byose, n‘uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera. Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n‘abigishwa

Page 21: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 21 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

5 . MUTEGURE ABAYOBOZI:

Pawulo yatoranije abayobozi arabatoza. Yari azi ko adashobora gukora umurimo wenyine, bityo buri gihe agakorana n‘ikipe, ahereye kuri Barinaba. (Ibyak 14:23)

6 . MUGWIZE AMATORERO:

Itorero rya Antiyokiya ryashinze andi matorero binyuze kuri Pawulo n‘ikipe ye. Itorero rya Antiyokiya ni icyitegererezo cyiza cy‘itorero rigwiza. Ndetse n‘abayobozi baryo bakuru ryaboherezaga gushinga amatorero mashya. (Ibyak 14:26-28)

Imana ibakoreshe mwebwe n‘amatorero yanyu mu mbaraga nkuko yakoresheje Pawulo n‘ikipe ye mu kinyajana cya mbere. Buri wese mu gihugu cyanyu yumve ubutumwa bwiza bw‘Ubwami bw‘Imana, kandi ahabwe amahirwe yo kwakira Kristo nk‘Umukiza we bwite. Imana ibakoreshe hamwe n‘itorero ryanyu nk‘Ikigo Mpuzamahanga Gitoza Intumwa!

Imana yaba iguhamagarira gukurikiza urugero rwa Pawulo rwo gushing itorero rishya? Reba ikibazo 1 ku rupapuro rw’ingamba.

Niba igisubizo cyawe ari ―YEGO,‖ ibice bisigaye by‘iki gitabo bizagufasha kumvira amategeko ya Yesu no gukurikiza icyitegererezo cya Pawulo mu gushinga itorero rishya. Buri gice cyibanda ku ngingo imwe y‘umurimo wa Pawulo, gusenga, kuvuga ubutumwa, guhuriza abizera mu matorero, gutegura abayobozi bashya, no gushinga amatorero mashya.,

P A R A B L E O F T H E H A R V E S T

e3 Partners Ministry yibanda kuri ibi bintu bitatu:

GUTOZA ubwoko bw‘Imana KUVUGA UBUTUMWA mw‘isi yayo no GUSHINGA Itorero ryayo.

Iki gitabo cy‘Intambwe Zibanza ni kimwe mu bikoresho e3 Partners Ministry ifite byo gufasha umupastori cyangwa umuyobozi gukangurira itorero rye GUTOZA, KUVUGA UBUTUMWA no GUSHINGA. Ushaka ibindi bikoresho wareba kuri www.e3partners.org/materials.

8. e 3 P A R T N E R S M I N I S T R Y NI IKI?

Intambwe

Zibanza

Hari imihigo myinshi y‘ “INTAMBWE ZIBANZA” muri iki gitabo. Izabafasha gutegura gahunda ifatika yo gushinga itorero rishya.Urutonde rwayo kandi ruri ku Rupapuro rw‘Ingamba rutangirira kuri paji ya 107. Mwandike ibisubizo muvana mu biganiro mugirana nk‘itsinda ry‘itorero ryanyu ku Rupapuro rw‘Ingamba. Nimurangiza muzaba mufite gahunda muzashyira mu bikorwa.

Page 22: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 22 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ibyo Imana Ishobora Gukora!

John Chen yakuze ashaka kuba umupastori nka se. Kandi na we yatangije itorero rishya kandi akageza kuri Kristo abantu 50 – 60 buri mwaka nka se.

Mu 2000, amaze imyaka makumyabiri ayobora kandi ashinga amatorero muri Taiwan, John n‘umugore we Hope, bitabye umuhamagaro w‘Imana wo kuba abahuzabikorwa b‘iteganyamigambi mu mujyi munini cyane wo mu Bushinwa. Aho hantu hitwa Nandong, hari hatuwe na miliyoni nyinshi z‘abagabo, abagore n‘abana. Inganda zitagira ingano zuzuyemo abakozi, n‘abandi ibihumbi byinshi baza buri munsi gushaka akazi.

John & Hope babanje kumva bibarenze. Ariko hari amahame atatu bize yahinduye ubugingo bwabo, umurimo wabo – n‘igihugu bari bagiyemo.

Icya mbere, ntibashobora gukora umurimo bonyine.

Icya kabiri, gutoza abandi gushinga itorero biruta gushinga itorero ubwabyo.

Icya gatatu, gutoza abazatoza abandi nabyo biruta gutoza abashinga amatorero kugira ngo amatorero mashya abe menshi.

John yari azi ko buri wese adakwiriye kuba ushinga amatorero. Ariko kandi yari azi ko Imana ishobora gukoresha buri wese. Ariko se John yari kubwirwa n‘iki ukwiriye cyangwa udakwiriye kuba ushinga amatorero? Biroroshye. Kubatoza bose. Ababikora bakaba bakwiriye. Abatabikora bakaba badakwiriye

Ubwa mbere John yavumbuye imidugudu itatu muri Nandong ifite amatorero. Ayo matorero yose yari afite abizera bagera kuri 250.

John yiha intego ihanitse yo gushinga itorero muri buri mudugudu wo muri ako karere – amatorero 200!

Nubwo bitamutunguye, umupastori wa mbere John yabwiye intego ye yazunguje umutwe avuga ko icyiza ari uko yakwisubirira iwabo. Ariko akomeza kumwinginga ko yamwemerera kwigisha ibyo gushinga amatorero ku bantu bumva babishaka mw‘itorero rye. Abenshi bari abahinzi, bityo amasomo agatangwa nijoro. Mu cyumweru cya mbere haboneka mirongo itatu.

John yahise abona inzitizi ebyiri zibuza abo bantu kuba abavugabutumwa beza. Ntabwo bari bazi icyo bavuga cyangwa uwo babwira.

Maze John abasaba gukora urutonde rw‘abadakijijwe bazi kandi bagafata batanu muri bo bumva ko Imana isaba ko babwira ubutumwa mbere. Hanyuma yigisha ko buri wese afite inkuru ye yihariye y‘ibice bitatu: 1) Uko bari bameze mbere yo kwakira Yesu, 2) Uburyo bahuye na Yesu, na 3) Uko ubugingo bwabo bwahindutse nyuma yo guhura na Yesu.

Yasabye buri wese atoza kwandika inkuru ye ku rupapuro. Mbere byabanje kubabangamira, maze John asaba buri wese gusoma ibyo yanditse aranguruye incuro eshanu, nyuma akabibwira mugenzi we. Bidatinze abo yatozaga batangiye kubyishimira no kwiyizera.

Mu byumweru byakurikiyeho, John yabigishije uburyo bafasha abizera bashya uko bakomerera mu byo bizera. Hanyuma igihe cyo kubohereza kiba kirageze.

Page 23: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 23 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

―Iki cyumweru mugende mu bwire ba bantu batanu mwashyize ku rutonde rwanyu inkuru yanyu. Nibidashoboka ushake batanu bakurikiraho! Nimugaruka mu cyumweru gitaha tuzareba icyo Imana izaba yakoze.‖

Muri bo 17 gusa nibo bakoze iwo mukoro. Ariko umuhinzi umwe abwira abantu 11.

Mu gihe abahugurwa bavugaga ibyababayeho, batangiye kungurana ibitekerezo no guhugurana. Nyuma yo kwiga, John arababwira ati, ―Uzahitamo kutagira uwo abwira inkuru ye muri iki cyumweru si ngombwa ko agaruka kwiga mu cyumweru gitaha.‖ Ibyo byatumye abiga bamenya ko bagomba gukora ibyo bigishijwe atiri ukubyumva gusa.

Ibyavuyemo byatangaje n‘aba Chen ubwabo.

Nyuma y‘amezi abiri gusa, bari bamaze gutangiza amatsinda 20 yari agamije kuvamo amatorero. Nyuma y‘amezi make, bari bafite amatsinda 327, n‘abizera babatijwe 4,000 n‘amatorero mashya mu midugudu 17. Umwaka wa mbere warangiye hatangijwe amatorero yo mu ngo 908 n‘abizera bashya 12,000.

Nkuko byagendekeye abigishwa ba Yesu, abahuguwe basangaga Imana yateguye umunyamahoro muri buri mudugudu. Umwe muri bo yari umuhinzi utarigeze atangiza itorero. Nyuma y‘amezi abiri, yari amaze gutangiza 12 mu ngo – nyuma y‘umwaka yari afite 110

Imibereho ye ni yo yatumaga akora neza. Buri gitondo yabyukaga saa kumi n‘imwe agasoma Bibiliya no gusenga kugeza saa moya. Hanyuma agakora mw‘isambu ye kugeza saa kumi n‘imwe z‘umugoroba, agataha ajya gusangira n‘umuryango we. Guhera saa moya z‘ijoro akajya mu murimo w‘Imana kugeza saa sita z‘ijoro.

Iyo mibereho ni yo yaranze abatangije urunana rwo gushinga amatorero mu mateka yarwo.

Mu wundi mujyi, umugore w‘imyaka 67 amaze kuba Umukristo yafashije imiryango 60 kwakira Kristo. John aravuga ati, ―Namubajije ko yajya kunyereka uko abigenza, ambwira ko abwira abantu ko yari umunyantege nke maze Yesu akamukiza. Nyuma akabatumira kuza kwiga Bibiliya iwe mu rugo.

―Twigisha abizera bashya bose uburyo bwo kwiga Bibiliya buri munsi, bakaba babikora buri gihe. Nyuma tukabigisha itorero icyo ari cyo ku buryo abarigize bakurira muri Kristo. ―Hari igihe twabuze umukristo twari twarahuguye wakoraga mu ruganda. Nyuma y‘amezi

atandatu dusanga yarimuriwe mu rundi ruganda rufite abakozi 10,000. Muri icyo gihe yari yaratangije amatsinda mato 70 kandi yagiye abona amatsinda abyara andi matsinda incuro 10.‖

Iyo ubajije John ibanga ryo gutangiza urwo runana, azamura ipantalo ye akakwereka inkovu zo ku mavi ye. Yigisha abahugurwa gusenga kugira ngo Umwuka Wera abahe amavuta, basengera abazimiye baturanye, basenga igihe bagiye kuvuga ubutumwa, no gusenga kugira ngo amaraso ya Yesu abakingire ibitero bya Satani byose.

Buri gitondo nyuma y‘amasaha abiri yo gusenga, John ajya murima. Buri munsi avuga inkuru ye , agashaka abo Imana yateguye, kandi agatoza abandi gukora batyo.

Page 24: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 24 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Yivugira aseka ati, ―Ntiwamenya uwo Imana izakoresha; ni yo mpamvu dukomeza guhugura bose! Ubu uwo muvuduko umaze gukwira mu turere twinshi kandi nta kigaragaza ko uzacogora. .

Nyuma y’amezi 2: amatsinda mato 20 yaratangijwe

Nyuma y’amezi 6: amatorero yo mu ngo 327 yabatije abizera bashya 4,000

Nyuma y’umwaka: amatorero yo mu ngo 908 yabatije abizera 12,000

Umwaka ukurikira: amatorero mashya 3,535 yabatije abarenga 53,430

Amezi atandatu abanza y’umwaka wa gatatu: amatorero mashya 9,320 yabatije 104,542

Mu mpera z’umwaka wa 3: amatorero mashya 15,000 yabatije abizera bashya 160,000

Ibanga ntabwo riri mu buhanga cyangwa mu bitabo. Rihishwe mu ntumbero, mu guhugura, mu murava, mu bufatanye no gukorera mu mucyo. Intumbero irinda guhuzagurika. Guhugura bizana icyizere. Umurava utera ishyaka. Gufatanya n‘abandi benshi bahuguwe bituma mwongera amahirwe. Kandi gukorera mu mucyo bituma ibyo mugeraho bikomeza.

Iyi nkuru y‘impamo yakuwe mu gitabo cya David Garrison cyitwa Church Planting Movements. Ishobora kugura kopi yacyo kuri www.churchplantingmovements.com

Page 25: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 25 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Page 26: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 26 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Bihurize Hamwe

Itegereze igishushanyo kiri ku rupapuro rukurikira. Ese gushinga amatorero ni intambwe zikurikirana ? Cyangwa bikorwa icya rimwe? Gushinga itorero ntabwo ari intambwe zigomba gukurikirana buri gihe 1-2-3. Zose zokorera hamwe. Urugero, Hari ubwo guhindura abigishwa biza mbere yo kuvuga ubutumwa! Hari ubwo abantu bagira amatsiko yo kwiga Bibiliya no gusobanukirwa Ubukristo mbere yo kwizera Kristo. Bityo rero ushobora kubanza kubashyira mu matsinda yo kwiga Bibiliya mbere yo kubabwira ubutumwa. Ntukagire icyo uhagarika ngo utangire ikindi. Urugero, Ntuhagarike gusenga utangiye kuvuga ubutumwa. Byose bikore igihe ari ngombwa nkuko Umwuka akuyoboye.

Tekereza umurunga. Imigozi myinshi iboheye hamwe, irafatanya igakomezanya. Uwo murunga uba ukomeye cyane kuruta buri mugozi uwufashe wonyine.

Uko niko urunana rwo gushinga amatorero rukomeye ruva mu kwemerera Umwuka Wera agahuza ibice byose bigize umurimo, nkuko umuhanga wo kuboha umurunga abigenza.

Page 27: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 27 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUVUGE

UBUTUMWA

MULTIPLY

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 28: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 28 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

IBANGA RYO KWIGISHA

Hari ikimenyetso cy‘ibiganza kuri buri gice cyo gushinga amatorero muri bitandatu bigize umurimo Intumwa Pawulo yakurikije. Ikimenyetso cya ―MUSENGE‖ gishushanyije haruguru. Mwigishe abigishwa banyu ibyo bimenyetso. Bizabafasha kwibuka Ibice by‘umurimo wa Pawulo. .

Page 29: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 29 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

2. MUSENGERE ABASARUZI

Matayo 9:35-38 35Yesu agenda mu midugudu n‘ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw‘ubwami, akiza indwara zose n‘ubumuga bwose. Abonye abantu ko ari benshi arabababarira kuko bari barushye cyane basandaye nk‘intama zitagira umwungeri. Maze abwira abigishwa be ati, ―Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko musabe nyir‘ibisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.‖

Luka 10:1-3

1Hanyuma y‘ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize bajye mu midugudu yose n‘aho yendaga kujya. Arababwira ati, "Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir‘ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. Mugende! Dore mbatumye nk‘abana b‘intama hagati y‘amasega.‖

MUSENGE

Nyuma yo kugereranya umusaruro umurima we ushobora gutanga, umuhinzi atoranya aho atangirira. Akenshi ubutaka buba bugikomeye, burimo amabuye menshi n‘urwiri ku buryo butabibwamo imbuto. Bugomba kubanza gutegurwa.

Ubwinshi bw‘umusaruro buterwa n‘ubwiza bw‘ubutaka. Ubutaka bikomeye bugomba gusanzwa. Amabuye n‘urwiri bigomba kuvanwamo.

Ibikoresho by‘umuhinzi ni imihoro, impabuzo n‘amasuka.

Igikoresho cy‘itorero kirihariye, Gusenga kuyobowe n‘Umwuka.

Ubu tugiye kureba bimwe mu by‘ingenzi dusengera.

2.1 Ni iki Yesu yabonaga nk’ikibazo?

IBITEKEREZO BIKURU

Gusenga ni igikoresho Imana yaduhaye cyo kurima umushike no gutegurira ubutaka kwakira imbuto y‘ubutumwa bwiza.

Umuhigo wawe w‘ ―Intambwe Zibanza‖ ni ugushyiraho ingamba zo gusenga zituma abantu banyu basanga abo bagomba kubwira ubutumwa bwa Kristo mu gihe mutangira itorero rishya.

1. UMUGANI W’UMUSARURO: MUSENGE

Page 30: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 30 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Luka 10:5-7 5―Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti, ‗Amahoro abe muri iyi nzu.‘ Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba amahoro yanyu azabagarukira. Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire nabo ibyo kurya n‘ibyo kunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.‖

Kenshi hari ubwo twumva ducitse intege tukibwira ko nta muntu ushaka kumva ubutumwa. Yesu we si ko yabibonaga. Kuri we, ―ibisarurwa ni byinshi‖ Mu gihugu cyawe Imana yatangiye gukorera mu bantu ibategurira kumva ubutumwa bwiza. Ikibazo Yesu afite ntabwo ari ibisarurwa, ni abakozi. Abakozi ntibahagije. Kandi akenshi abakozi ntibareba ibisarurwa biri imbere yabo.

Muri iyi mirongo, Yesu adutegeka gusenga, dusaba Umwami kohereza abakozi mu bisarurwa. Ikigenderewe muri iri sengesho nu ugukangura itorero. Riravuga ngo. ―Torero, Haguruka! Jya mu murima utangiea kuzana ibisarurwa. Byose bireze. Ihute vuba, bitaruma ngo bibore!‖

2.2 Ni irihe tandukaniro riri muri iyi mirongo yombi?

Muri Matayo, Yesu yahaye abigishwa be iri tegeko mbere yo kubabwira ngo bagende kuvuga ubutumwa. Hanyuma ababwira ko ari bo gisubizo cyo gusenga kwabo.

Muri Luka 10 Yesu abwira abo 72 ngo bagende babiri babiri kuvuga ubutumwa. Amaze kubabwira ngo bagende, abona kubabwira ngo basengere abakozi.

Iri tandukaniro ry‘ibihe rirakomeye. Yesu yabwiraga 72 ngo basenge kugira ngo Imana ibongerere abakozi bashya mu bizera bashya bazazana kuri Kristo. Abakozi bashya bari mu bisarurwa! Abizera bashya muzana bashobora kuzavamo abakozi n‘abayobozi mu bisarurwa by‘ubutaha.

Dukwiriye gusenga ngo Imana iduhe abakozi bashya mu gihe tuvuga ubutumwa. Ibyo byashoboka gusa igihe abizera bashya tubahindura abigishwa!

Sengera abakozi bajya mu bisarurwa n’abava mu bisarurwa.

Ni bande Imana ishaka mu ikipe yawe yo gushinga itorero? Reba ikibazo cya 5 ku Rupapuro rw’Ingamba.

3. MUSENGERE UMUNYAMAHORO

Intambwe

Zibanza

Ibanga ryo Gushyira mu bikorwa:

Shaka abantu benshi basengera abakozi bo mu

bisarurwa; Luka 10:2.

Saba ikipe yawe yose gushyira integuza ku masaha cyangwa telephone saa 10:02

ibibutsa “gusaba Umwami kohereza abakozi mu

bisarurwa.”

Page 31: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 31 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ikipe yo mu Slovenia yahuye n’umugore wari utuye mu mudugudu bari bagiye gutangizamo itorero rishya. Iyo kipe yagombaga kugenda isaha yose kugira ngo bagere aho hantu kandi bagataha. Uwo mugore ugira ubuntu abasaba gucumbika iwe. Umunsi ukurikiraho yakira Kristo. Yari umupfumu w’umuyisilamu ukoresha ibibabi by’icyayi n’ibishyitsi by’ikawa abwira abantu ibizababaho. Mu bari bamuzi, abandi 21 bakira Kristo maze batangira itorero mu nzu ye. Amaze gusoma inkuru ya Lidiya muri Bibiliya, uwo mugore yahisemo kwitwa “Mama Lidiya”

“Iyo ukorana n’Imana ukajya aho ubutumwa bwakirwa, mu bantu Imana yateguye, ni bwo uba uri muri gahunda y’Imana. Ni ngombwa kwibuka kuba muri gahunda y’Imana aho kuba mu yacu.” Carol Davis

“Akenshi ubutaka burumbuka bwo gushinga itorero buba mu bantu babi.”

George Patterson

3.1 Kuki ari ngombwa kubona Umunyamahoro?

Ubwo Yesu yoherezaga 72 kuvuga ubutumwa, yabahaye amabwiriza yihariye. Yababwiye gushaka umuntu udasanzwe – ―Umunyamahoro.‖ Iyo dufatanije n‘Imana mu byo ikora, tubona umusaruro mwinshi. Bumwe mu buryo bwo kumenya aho Imana irimo gukora ni ukubona Umunyamahoro. Umunyamahoro ni we murinzi w‘abaturanyi be. 3.2 Umunyamahoro ni nde?

Yakira Ubutumwa. Umunyamahoro ashobora kuba umuntu utizera Umwuka yateguriye kwakira ubutumwa bwiza. Cyangwa ashobora kuba uwamaze kwizera. Ariko buri gihe aba ari umuntu uhambukiye ubutumwa bwiza.

Aramenyekana. Umunyamahoro ni umuntu uzwi mu baturanyi, haba mu byiza cyangwa mu bibi. Hari ingero zo muri Bibiliya z‘abantu bari bazwi neza, nka Koluneriyo, n‘abari bazwi nabi nka wa mugore wo ku iriba. Ariko base bamaze kwakira Kristo, barahindutse. Guhinduka kwabo kwahesheje Imana icyubahiro.

Muri bagenzi be. Umunyamahoro ashaka kuzana bagenzi be kuri Kristo. Abwira abandi ibikomeye Yesu yamukoreye.

Arafasha. Umunyamahoro wishimira gufasha Abakozi b‘Imana. 3.3 Abandi Banyamahoro bavugwa muri Bibiliya ni bande?

Lidiya yari umunyamahanga wubaha Imana. Yumvise ibyo Pawulo yigisha maze Imana ikingura umutima we. Ubwe yarizeye, kandi nk‘umugore wubashywe cyane, atuma n‘abo mu rugo rwe bose bizera.(Ibyak 10:1-48)

Koruneliyo yatangiye gushaka Imana ataramenya neza Yesu uwo ari we. Imana imuhishurira ko agomba kujya gushaka Petero. Koruneliyo yari umugabo wubashywe cyane kandi uvugwa neza n‘abantu. Amaze kumva inkuru nziza ya Yesu, atuma abo mu rugo rwe bose bizera. Koruneliyo yari Umunyamahoro wateguwe n‘Imana hakiri kare. (Ibyak 10:1-48)

Umugore wo ku iriba yari Umunyamahoro uvugwa nabi. Ariko abantu benshi b‘iwabo bizera Yesu kubera ubuhamya bwe. (Yohana 4:4-41)

Page 32: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 32 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Vugana n’Imana

Mu gusenga kwawe wenyine, koresha isengesho rya Yesu riri muri Matayo 6:9-13 rikuyobore.

Isano: Shima Imana ko ari So, incuti, umufasha, cyangwa ikindi ikubereye cyo.

Kuramya: Himbaza Imana kubera uko iri n‘ibyo yakoze.

Kwiyegurira: Iyemeze kumva no kumvira Imana.

Saba: Saba Imana ibyo ikeneye.

Kwatura: Atura ubuhemu bwawe kandi ubabarire abaguhemukiye.

Kurindwa: Saba Imana ikurinde ibishuko n‘umubi.

Musabe Imana ibahe Umunyamahoro ubafasha gutangira itorero rishya. Reba ikibazo cya 4 ku Rupapuro rw’Ingamba.

3.4 Musengere abo mushyikirana. Rimwe na rimwe Abanyamahoro bashobora kuba abantu musanzwe mubana. Nta kabuza, mukeneye gusengera abo mufitanye isano ngo bakizwe. Fata akanya. Reba urutonde ruri ku mpera y‘iki gice rwitwa ―Abantu 100 bakeneye kumva.‖ Andika amazina y‘abo uzi bose ko bataramenya Yesu. Incuti, abavandimwe, abo mukorana, abo mwigana, abaturanyi – abo uzi bose. Nubishobora wandike ijana. Noneho utangire gusenga. Banza usabe Imana batanu ba mbere muri bo ishaka ko ubwira ibya Yesu. Shyira akamenyetso ku mazina yabo uko Imana ikuyobora. Sengera abo batanu by‘umwihariko. Yesu yaravuze ati: ―Ntawubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye‖ Rero senga kugira ngo Data abareshye. Saba kugira ngo Imana ikorere mu mitima yabo no mu byo bacamo bibategurire kwakira ubutumwa. Senga kugira ngo haboneke amahirwe yo kubabwira ubutumwa n‘inkuru yawe bwite. Senga kugira ngo iguhe ubutwari bwo gukoresha amahirwe uhawe.

Mwuzuze urupapuro rw’ “Abantu 100 bakeneye kumva” ku mpera y’iki gice. Mutangire kubasengera.

Intambwe

Zibanza

Soma Ibyak 13:1-5

Mw‘Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n‘abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w‘Umunyakurene na Manayeni wareranywe n‘Umwami Herode, hariho na Sawuli. Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati, ―Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.‖ Nuko bamaze gusenga no kwiyiriza ubusa, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza. Nuko batumwe n‘Umwuka Wera bajya I Selukiya. Batsukiraho barambuka bafata I Kupuro. Bageze I Salamini bamamaza ijambo ry‘Imana mu masinagogi y‘Abayuda, Yohana na we abafasha.

4. URUGERO RWA PAWULO

Intambwe

Zibanza

Page 33: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 33 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

4.1 Bakoraga iki ubwo Umwuka Wera yarogoyaga ibyo barimo?

Itorero n‘Abayobozi baryo muri Antiyokiya bari batumbiriye Uwiteka. Barasenga biyiriza ubusa. Gusenga no kuramya Imana buri gihe bibanziriza gahunda zirimo imbaraga.

No mw‘Isezerano rya Kera niko byagendaga. Yoshuwa aramya Imana.(Yosh 5:13-15) Maze Imana imuha gahunda yo gutera Yeriko (Yoshuwa 6:2-21)

Abigishwa baramya Yesu ku musozi. (Matayo 28:16-17) Maze Yesu abaha gahunda y‘Inshingano Nkuru yo kwimika Ubwami bwo mw‘ijuru kw‘isi. (Matayo 28:18-20) 4.2 Ni iyihe gahunda Imana yahaye itorero rya Antiyokiya?

Umwuka Wera yabasobanuriye neza, abo ishaka, icyo ishaka n‘aho ishaka. Icya mbere, yatoranije abagabo babiri, Barinaba na Sawuli. Icya kabiri, ababwira ko hari ―umurimo mbahamagariye gukora‖, wo gushinga amatorero. Hanyuma abayobora I Selukiya n‘I Kupuro.

Mwakurikiza urugero rw’itorero rya mbere mute? Mubanze musubize ibibazo bike:

Itorero ryanyu rizatangira gusenga ryari? Reba ikibazo cya 2 ku Rupapuro ry’Ingamba.

Ni hehe Imana ishaka ko mutangiza itorero rishya? Reba ikibazo cya 3 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Ni bande Imana ihamagariye kuba mw’itsinda ryo gutangira itorero? Reba ikibazo cya 5 ku Rupapuro rw’Ingamba.

“Imana yaduhaye ahantu ho gushinga itorero rishya. Twabanje kujya mu tuyira twaho no gusengera abantu. Tubikora ibyumweru byinshi. Dutangiye kuvuga ubutumwa, buri wese utuye hahandi twanyuze dusenga yakira Umwami Yesu. Nta n’umwe wakiriye Yesu mu bice bindi tutanyuzemo dusenga.”

Pastor in Santa Cruz, Bolivia

INTAMBWE ZIBANZA

Ibi bikoresho byo gusenga ni byo bikurikiraho -

1. “Abantu 100 bakeneye kumva”

2. “Vugana n’Imana”

Intambwe

Zibanza

Page 34: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 34 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Abantu 100

bakeneye kumva Aha, wandike amazina y’abantu 100 uzi ko bakeneye kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

1. _________________________________ 26. ________________________________

2. _________________________________ 27. ________________________________

3. _________________________________ 28. ________________________________

4. _________________________________ 29. ________________________________

5. _________________________________ 30. ________________________________

6. _________________________________ 31. ________________________________

7. _________________________________ 32. ________________________________

8. _________________________________ 33. ________________________________

9. _________________________________ 34. ________________________________

10. ________________________________ 35. ________________________________

11. ________________________________ 36. ________________________________

12. ________________________________ 37. ________________________________

13. ________________________________ 38. ________________________________

14. ________________________________ 39. ________________________________

15. ________________________________ 40. ________________________________

16. ________________________________ 41. ________________________________

17. ________________________________ 42. ________________________________

18. ________________________________ 43. ________________________________

19. ________________________________ 44. ________________________________

20. ________________________________ 45. ________________________________

21. ________________________________ 46. ________________________________

22. ________________________________ 47. ________________________________

23. ________________________________ 48. ________________________________

24. ________________________________ 49. ________________________________

25. ________________________________ 50. ________________________________

IGIKORESHO

Page 35: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 35 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

51. _________________________________ 76. ________________________________

52. _________________________________ 77. ________________________________

53. _________________________________ 78. ________________________________

54. _________________________________ 79. ________________________________

55. _________________________________ 80. ________________________________

56. _________________________________ 81. ________________________________

57. _________________________________ 82. ________________________________

58. _________________________________ 83. ________________________________

59. _________________________________ 84. ________________________________

60. ________________________________ 85. ________________________________

61. ________________________________ 86. ________________________________

62. ________________________________ 87. ________________________________

63. ________________________________ 88. ________________________________

64. ________________________________ 89. ________________________________

65. ________________________________ 90. ________________________________

66. ________________________________ 91. ________________________________

67. ________________________________ 92. ________________________________

68. ________________________________ 93. ________________________________

69. ________________________________ 94. ________________________________

70. ________________________________ 95. ________________________________

71. ________________________________ 96. ________________________________

72. ________________________________ 97. ________________________________

73. ________________________________ 98. ________________________________

74. ________________________________ 99. ________________________________

75. ________________________________ 100. _______________________________

Numara gukora urutonde, usenge kandi usabe Uwiteka akuyobore.

Maze ushyire akaziga ku mazina y’abantu 5 ushaka guheraho ubwira ubutumwa. Senga buri munsi kugira ngo Imana:

1. Ibategurire kwakira ubutumwa, 2. Iguhe amahirwe yo kubabwira ubutumwa bwiza, kandi 3. Iguhe ubutwari bwo gukoresha ayo mahirwe uhawe.

Page 36: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 36 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IGIKORESHO Vugana n’Imana

Mu ―Isengesho ry‘Umwami‖ (Matayo 6:9-15), Yesu yaduhaye urugero rw‘uko dukwiriye gusenga. Ikiganza cyacu kitwibutsa buri gice cy‘isengesho rya Yesu tereberaho.

1. Mu kiganza = Isano

Kubera ko mu kiganza ariho intoki zose n‘igikumwe bitereye, kwihererana n‘Imana ni rwo rufatito rwo kugirana isano yihariye na Yo. (Matayo 6:6) Twishimira iyo sano – “Data wa twese uri mw’ijuru. . . ” (Matayo 6:9)

2. Igikumwe = Kuramya

Igikumwe cyacu kitwibutsa ko tugomba kuramya Imana mbere yo kugira icyo dusaba- “. . . Izina ryawe ryubahwe.” (Matayo 6:9)

3. Urutoki Rubanza = Kwiyegurira

Maze tukamwegurira ubugingo, imigambi, ingo, ubutunzi, umurimo, ejo hazaza –byose - “Ubwami bwawe buze. Ibyo ushaka bikorwe. . . ” (Matayo 6:10)

4. Urutoki rwo Hagati = Gusaba

Nyuma usabe Imana ibyo ukeneye – “Uduhe none ibyo kurya by’uyu munsi.” (Matayo 6:11)

5. Urutoki rwa Kane = Kubabarira

Ubwo dusaba Imana kutubabarira ibyaha byacu, natwe tugomba kubabarira abandi – “Tubabarire nkuko natwe tubabarira abandi.” (Matayo 6:12)

6. Agatoki gahera = Kurindwa

Hanyuma dusabe kurindwa – “.ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.” (Matayo 6:13)

7. Igikumwe (Kandi) = Kuramya

Turangiza nkuko twatangiye – turamya Imana Ishoborabyose – “ Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe iteka ryose. Amen” (Matayo 6:13).

Page 37: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 37 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUGWIZE MUVUGE

UBUTUMWA

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 38: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 38 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUVUGE UBUTUMWA

Page 39: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 39 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

―Ikosa rikunze gukorwa ni iryo

kutavuga ubutumwa bihagije!‖

MUVUGE UBUTUMWA

Iyo umuhinzi amaze kurima umurima we, abiba imbuto zihagije. Umuhinzi azi ko agomba kubiba imbuto nyinshi kugira ngo abone umusaruro utubutse, kuko imbuto zose atari ko zikura.

Intumwa Pawulo yigishije ab‘itorero ry‘I Korinto iri hame agira ati, ―Ariko ndavuga ibi ngo: Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.‖ (2 Abakorinto 9:6) Pawulo yavugaga ibyo gutanga, ariko iri hame rirakora no mu kuvuga ubutumwa. Iyo ubibye imbuto nyinshi mu butaka bwiza, ushobora gutegereza umusaruro mwinshi. Nyamara iyo uteye imbuto nkeya gusa, uzabona umusaruro muke cyane.

Kugira ngo mushinge itorero, mugomba kubiba imbuto zihagije z‘ubutumwa. Uko mubiba nyinshi – uko muvuga ubutumwa kenshi – ni ko abantu benshi bazizera Kristo. Mu kuvuga ubutumwa ikosa rikunze gukorwa ni iryo kutabuvuga bihagije.

Uwiteka yifuza ko twafatanya nawe muri uyu murimo wo kuvuga ubutumwa mu bataramenya Yesu neza. Uko mugenda mubwira abantu ubutumwa mubahindura incuti zanyu, muba mubiba imbuto kandi mukazabona umusaruro mwinshi. . Nimugerageza gushinga itorero mutabiba imbuto nyinshi, muzasarura duke cyane.

IBITEKEREZO BIKURU

Yesu yavuze ubutumwa, abugeza no ku bafite imico inyuranye, ibiganiro byabo akabihinduramo kumenya ubukene bwo mu mwuka.

Umugore wo kw‘iriba ni urugero rw‘Umunyamahoro wazanye abantu benshi kuri Yesu.

Ni ngombwa kumenya ingingo z‘ibanze z‘ubutumwa bwiza.

Kugira ngo tuvuge ubutumwa mu buryo bunoze tugomba kumenya umuco w‘abo tububwira.

Mukeneye ibikoresho by‘ivugabutumwa no gutoza bifasha itorero ryanyu kwiga uko ryabwira abandi ibyo ryizera.

1. UMUGANI W’IBISARURWA: MUVUGE UBUTUMWA

Page 40: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 40 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Mu butumwa bwa Yohana harimo inkuru y‘umugore wahuye na Yesu ku iriba rya Yakobo. 2.1 Yesu yamusabaga iki? Yamusabye amazi yo kunywa, ibyo byari bisanzwe mu gihe cy‘izuba ryinshi. Ariko uwo mugore byaramutangaje. 2.2 Ni iki cyamutunguye? Abayuda n‘Abasamariya bari ubwoko butandukanye budahuje idini. Bari bamaze imyaka amagana bangana. Umusamariyakazi yamenye ko Yesu ari Umuyuda. Yari azi ko Yesu amunena. Ariko Yesu aramutungura amuha agaciro, amwubaha kandi amwereka ineza.

Ni ayahe macakubiri y‘imico n‘idini aboneka mu baturanyi banyu?

Ese ujya utungura abantu ubasanga muri ayo macakubiri? Yesu yaje gukiza abazimiye – bo mu mico yose – kandi ashaka ko turenga imipaka y‘imico. 2.3 Yesu yamusubije ate? Yesu yari ashishikajwe no gukiza ubugingo bwe no kumumara inyota. Maze ibiganiro byabo abiganisha mu mwuka. Uko bakomeje kuganira, Umwuka Wera ahishurira Yesu amateka y‘uwo mugore, maze Yesu abwira uwo mugore ibimuranga by‘ukuri.

2. AMAZI Y’UBUGINGO

Soma Yohana 4:7-10

Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubaza ati ―Mpa utuzi two kunywa‖ (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya). Umusamariyakazi aramusubiza ati: ―Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi uransaba amazi ute?‖ Icyatumye avuga atyo nuko Abayuda banenaga Abasamariya. Yesu aramusubiza ati, ―Iyaba wari uzi impano y‘Imana, ukamenya n‘ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y‘ubugingo.‖

Page 41: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 41 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

2.4 We se yasubije Yesu ate? Yarirukanse ajya kubwira bose iby‘umugabo udasanzwe bahuye n‘ibyo yamubwiye. Ubo mu mudugudu bose bagarukana na we kugira ngo biyumvire ubwabo. Ububyutse buraduka. 2.5 Abigishwa be bahigiye irihe somo? Abigishwa ntibakundaga Abasamariya. Bari guhitamo kutanyura I Samariya burundu. Ariko Yesu arabatungura, avugana n‘Umusamariyakazi ku iriba, maze ikiganiro cyabo kivamo umusaruro ukomeye mu mudugudu. Yesu arababwira ati, ―mwubure amaso murebe imirima! Ireze igomba gusarurwa.‖ Abigishwa bashakaga kurya vuba ngo bave I Samariya badatinze. Ariko Yesu we yatekerezaga ibindi – ibindi bifite umumaro kuruta kurya. ―Ibyokurya byanjye…ni ugukora ibyo uwantumye ashaka. ..‖ Kandi ibyo ashaka ni ukubwira ubutumwa Abasamariya bose muri uwo mudugudu. Dukwiriye ―kubura amaso yacu‖ nk‘abigishwa, tukareba ko imirima yeze ngo isarurwe. Akenshi twibwira ko abantu batiteguye kumva ubutumwa bwiza cyangwa ko batabikwiriye. Yesu we si ko atekereza

Soma Yohana 4:28-30 na 39-41

Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati, ―Muze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!‖ Bava mu mudugudu ngo baze aho ari. . . . Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu kuko bumvise amagambo y‘uwo mugore ahamya ati, ―Yambwiye ibyo nakoze byose.‖ Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane nabo, asibirayo kabiri. Hizera abandi benshi kuruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.

Soma Yohana 4:34-38

Yesu arababwira ati, ―Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we. Mbese ntimuvuga ngo, ‗Hasigaye amezi ane isarura rugasohora?‘ Dore ndababwira, ni mwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe. Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n‘umusaruzi banezeranwe, kuko iri jambo ari iry‘ukuri ngo, ‗Habiba umwe, hagasarura undi.‘ Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.‖

Page 42: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 42 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

2.6 Ni iki twakwigira ku kiganiro cya Yesu n’Umusamariyakazi ku iriba? Kurenga Amacakubiri y’Imico n’Amadini. Yesu yatunguye umugore amwereka ineza no kumwubaha, nubwo yari uwo mu bundi bwoko n‘irindi dini. Natwe ni ko dukwiriye kugenza. Umusaruro Mwinshi Ushobora Kuba Aho Mutari Muwiteze. Abigishwa ntabwo bari bazi ko Abasamariya bashobora kwita ku Mana cyangwa ngo Imana yite ku Basamariya. Ariko umudugudu wose urizera. Akenshi umusaruro mwinshi tuwubona mu bo twibwira ko batabikwiriye cyangwa batabyitayeho. Dukwiriye kubura amaso yacu tukareba ko imirima yeze ngo isarurwe. Umunyamahoro ni uwa ngombwa cyane. Umusamariyakazi ni urugero rwiza rw‘Umunya-mahoro (reba igice cya Musenge). Kubera ubuhamya bwe, abo mu mudugudu bose bashatse kumenya ibya Yesu. Ubutumwa busakazwa vuba cyane iyo buhereye ku Munya-mahoro. Kumubona ni ikintu cy‘ibanze. Kubwiriza amatsinda. Incuro nyinshi, biroroha kuzana itsinda ry‘abantu kuri Kristo no gutangiza itorero rishya kuruta kubwira ubutumwa umuntu umwe umwe no kuzarema amatsinda nyuma.Mushake aho mwabwira ubutumwa amatsinda nk‘intambwe ya mbere yo gutangiza itorero. Fasha Abizera Bashya Gutanga Ubuhamya Bwabo. Umugore wo ku iriba yahise abwira abaturanyi be uko yahuye na Yesu. Mufashe abizera bashya kuvuga inkuru yabo y‘uko bizeye Yesu nk‘Umukiza wabo. Mukoreshe igikoresho cyitwa ―Tegura Inkuru Yawe‖ kiri ku mpera y‘iki gice. Abizera Bashya Muhite Mubigisha Kuvuga Ubutumwa. Abizera bashya bashobora kuzana impinduka ikomeye ku bwa Kristo kubera ko: 1) bazi abatarizera benshi, 2) baba bagifite amavamuhira mu kwizera, kandi 3) abantu babona uko ubugingo bwabo bwahindutse. Mubatere umwete wo gukora urutonde rw‘abo bashaka kubwira ibya Yesu kandi mubigishe uko babikora. Mubashishikaze kandi mubakurikirane. Mukoreshe igikoresho cya ―Abantu 100 Bakeneye Kumva‖ kiri ku mpera y‘igice cya Musenge. ―Ubutumwa‖ ni ijambo rya kidini risobanurwa ngo ―inkuru nziza.‖ Bityo, ―kwamamaza ubutumwa‖ bivuga gusa ―kuvuga inkuru nziza.‖ Iki cyonyine gishobora guhindura imyifatire yawe ku byerekeye ivugabutumwa.

3. UBUTUMWA BWIZA

Page 43: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 43 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma 1 Abakorinto 15:1-8

Bene data ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nkuko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk‘uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk‘uko byari byaranditswe na none, akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera bene data barenga Magana atanu muri abo benshi baracyariho n‘ubu ariko bamwe barasinziriye. Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n‘izindi ntumwa zose. Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk‘umwana w‘icyenda.

Yego, ariko se mu by‘ukuri ubutumwa – iyo nkuru nziza ni iyihe? Pawulo arasubiza icyo kibazo mu 1 Abakorinto 15:1-8. Akoresha amagambo ane y‘ingenzi:

Kristo YAPFIRIYE ibyaha byacu.

ARAHAMBWA.

ARAZUKA.

ABONEKERA.

Muri make, gupfira ibyaha byacu kwa Kristo, guhambwa kwe, no kuzuka kwe ni YO nkuru nziza.

Ariko kuvuga ubutumwa si ugusobanura gusa. Harimo no guhamagarira abantu kwizera Kristo wishyuye umwenda w‘ibyaha byabo. Rero, ingingo z‘ibanze zivugwa ni izi:

Uri umunyabyaha kandi icyaha kidutandukanya n‘Imana. (Abaroma 3:23)

Kristo yapfiriye ibyaha byawe arazuka (1 Abakorinto 15:3-4)

Ugomba kwizera Kristo gusa ngo wakire impano y‘imbabazi n‘ubugingo buhoraho. (Yohana 14:6 na Abaroma 10:9)

Ibi bitabo by‘amahugurwa bigamije kubafasha gusobanura bihagije ubu butumwa bw‘agakiza. Bizabafasha kandi guhangana n‘ingorane ebyiri zikomeye mw‘ivugabutumwa;

▪ gutangiza ikiganiro cyerekeye agakiza Kristo atanga ▪ kwerekana ko bikenewe kwakira Kristo nk‘Umukiza wacu bwite

Akenshi tubwira abantu ibya Yesu ariko ntitubahamagarire kumwizera. Nkuko byavuzwe:

AMAKURU atarimo GUHAMAGARA ni UBUMENYI gusa Ubundi kandi,

GUHAMAGARA kutarimo AMAKURU ni IMPUGURO gusa. Ariko,

AMAKURI arimo no GUHAMAGARA ni IVUGABUTUMWA.

Ivugabutumwa rijyanye na Bibiliya ni ugusobanura urupfu, guhambwa no kuzuka bya Kristo, HAMWE NO guhamagarira abantu kuva mu byaha byabo bakizera Kristo nk‘inzira yonyine yo kubabarirwa n‘ubugingo buhoraho.

Page 44: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 44 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

4.1 Ni ayahe macakubiri yariho mu gihe cya Pawulo?

Pawulo yakoze mu bantu bagoye cyane. Hariho imico myinshi itandukanye; amoko menshi atandukanye; amadini menshi atandukanye. Abo bose bari bafite imyambarire itandukanye, barya ibyokurya bitandukanye, bafite imico itandukanye, bavuga indimi zitandukanye.

4.2 Pawulo yifashe ate muri ibyo bice byose?

Pawulo ntabwo yashatse ko abantu bose bahinduka nkawe. Ahubwo yahindutse nkabo – ―kubw‘ubutumwa bwiza.‖ Yahindutse ―byose kuri bose‖ kugira ngo ―akize bamwe‖. Natwe ni ko dukwiriye kugenza.

Niba tugiye kuvugana n‘abantu bataramenya Kristo, tugomba kuvugana nabo mu buryo bashobora gusobanukirwa neza.

Urugero, hari amagambo amenyerewe mu itorero adakunze gukoreshwa mu bantu batazi Kristo? Ese itorero rya Gikristo ryaba rikoresha amazina ku bahanuzi na Bibiliya bitandukanye n‘abataramenya Kristo? Ese hari andi magambo wakoresha amenyerewe yarushaho kumvikana?

Nta na rimwe tugomba kuvangira ubutumwa. Ariko tugomba gutanga amakuru mu buryo butuma abatwumva barushaho gusobanukirwa.

Ni ubuhe buryo bw’ivugabutumwa muzakoresha? Reba ikibazo cya 6 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Muzatoza ryari abagize ikipe yo gushinga itorero (cg itorero ryose) gukoresha ubwo buryo bw’ivugabutumwa? Reba ikibazo cya 7 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

4. GUTANGA AMAKURU: G U H U Z A N ’ A B O T U B W I R A .

Soma 1 Abakorinto 9:19-22

Nubwo kuri bose ndi uw‘umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi. Ku Bayuda nabaye nk‘Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n‘amategeko nabaye nk‘utwarwa n‘amategeko kugira ngo nunguke abatwarwa n‘amategeko. Ku badafite amategeko nabaye nk‘udafite amategeko kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n‘amategeko ya Kristo. Ku badakomeye nabaye nk‘udakomeye kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. Kandi ibyo byose mbikora kubw‘ubutumwa, ngo mfatanye n‘abandi muri bwo.

Page 45: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 45 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

INTAMBWE ZIBANZA

1. Muhite mwigisha abizera bashya (n’undi wese) uburyo bwo kubwira abandi inkuru yabo. Mukoreshe iki gikoresho:

“Tegura Inkuru Yawe‖

2. Muhite mwigisha abizera bashya (n’undi wese) kuvuga ubutumwa. Mukoreshe ibi bikoresho:

“Gukoresha EvangeCube & the EvangeCard”

“Gukoresha EvangeCube or EvangeCard nk’Inkuru”

Ubundi buryo bukwiriye kandi bwakwiganwa bujyanye n’umuco wanyu.

Ni ryari muzatoza ikipe yanyu yo gushinga itorero (cg itorero ryanyu) kuvuga inkuru yabo cyangwa ubuhamya? See question 8 of the Strategy Worksheet.

Muzatangira ryari kandi mute hamwe n’ikipe yanyu kuvuga ubutumwa aho mushaka gutangira itorero rishya? Reba ikibazo cya 9 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

Page 46: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 46 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

TEGURA INKURU YAWE

Ugomba kuba wateguye inkuru yawe kandi witeguye kuyibwira abandi mu gihe ugiye kubabwira ibya Yesu. Dore bimwe mu bitekerezo -

Mbere yo Gukurikira Kristo: Kuvuga iko wiyumvaga birafasha (nka umubabaro, ubwigunge, ubwihebe, nta cyizere cyo kubaho iteka.), ariko wirinde kuvuga icyaha ukabya. Ntumare iminota 5 ivuga icyaha ngo umare amasegonda 30 uvuga agakiza n‘ubugingo bushya!

Uko Nahindutse Umukristo: Ukore ku buryo iki gice kibamo ubutumwa bwiza. Ubuhamya bwawe bushobora kuba ari yo mahirwe yonyine uwo muntu afite yo kubwumva. Ubutumwa ni ubu: Turi abanyabyaha bakijijwe niba twarizeye Kristo, wapfiriye ibyaha byacu, wahambwe, akazuka. Ibyanditswe ntabwo bivuga ko dukizwa kubwo kubiharanira, cyangwa gusaba Yesu ngo aze mu bugingo bwacu, cyangwa izindi mvugo za kirokore. Vuga ibyumvikana. Irinde imvugo ya kidini.

Ubugingo Bwanjye nk’Umukristo None: Babwire uko Yesu yahinduye ubugingo bwawe. Babwire umunezero, amahoro no kubabarirwa Yesu yaguhaye.

Niba warakiriye Kristo ukiri umwana – babwire indi nkuru ya vuba: Bamwe muri twe twakiriye Kristo tukiri bato cyane. Uwo ni umugisha ukomeye! Ariko biratugora kuvuga uko twabayeho mbere yo kwakira Kristo. Byaba byiza uvuze ibyo Yesu yahinduye mu bugingo bwawe mu gihe cya vuba. Ahari yaba yaragufashije kuva mu kibazo runaka cyangwa kunesha icyaha runaka.

Vuga muri make – nturenze iminota 3: Ivugabutumwa rinoze ntirirambirana. Niwivugaho igihe kirekire, abantu bazatakaza amatsiko.

Saba igisubizo. Inkuru yawe igomba gusaba igisubizo. Rangiza ubaza Ikibazo kigufasha kumenya abakumva bageze mu gukangukira iby‘umwuka. Ahari wabaza uti: ―Mbese urashaka kumenya uko wababarirwa?‖ Cyangwa se ukavuga uti, ―Mbese urashaka ko Imana ihindura ubugingo bwawe?‖

Koresha ubu buryo mu kwandika inkuru yawe. Wemerewe no gukoresha zimwe muri izi nteruro.

IGIKORESHO

Uraho, nitwa Mugisha.

Ntuye I Kagugu, Kigali.

Mbere yo kwakira Kristo, Nagerageje kwishimisha nshaka amafaranga, nkora ibibi byishi, mbaho uko nshaka. Ariko ibyo byose nkumva ntacyo bingezaho. Kandi nari nzi ko ari ugucumura ku Mana.

Naje kwiyumvamo ko nkeneye gusaba Imana kunkiza ibyaha byanjye.

(Uko nahindutse Umukristo) Nyuma incuti zanjye zanyeretse ko Bibiliya ivuga uburyo Imana yadukunze cyane bigatuma yohereza Umwana wayo Yesu Kristo ngo adupfire ku musaraba nk‘igitambo cy‘ibyaha byacu. Yesu yarahambwe, ku munsi wa gatatu Imana imuzura mu bapfuye. Bibiliya kandi ivuga ko abizera Yesu bababarirwa ibyaha byabo bagahabwa ubugingo buhoraho hamwe n‘Imana. Kuva ubwo nizeye Yesu wenyine ngo ambabarire ibyaha byanjye.

Ubugingo bwanjye muri iki gihe nk’Umukristo bwuzuye umunezero, amahoro n‘intego. Nzi ko Imana inkunda kandi ko yambabariye ibyaha. Ikiruta byose, nzi ko mfite ubugingo buhoraho hamwe n‘Imana.

Mbese wifuza kumenya uko wabona ubugingo buhoraho hamwe n’Imana?

Page 47: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 47 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inkuru yawe ni igikoresho kizima uzakoresha mu kubwira abandi ubutumwa. Yandike mu ncamake hepfo. Hanyuma witoze kuyibwira abandi. Imana izakoresha ibyo yakoze mu bugingo bwawe yireherezaho abandi ngo bayizere. Uraho, nitwa ______________________________________________________________ Ntuye_ __________________________________________________________________ Mbere yo kwakira Kristo,____________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ Naje gusanga___ _________________________________________________________ ________________________________________________________________________ (Uko nahindutse Umukristo – harimo n’incamake y’ubutumwa) ______________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ Muri iki gihe ubuzima bwanjye nk’Umukristo_____________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ ________________________________________________________________________ Mbese wifuza kumenya uko wababarirwa ibyaha ukabona ubugingo buhoraho mu Mana?

NONEHO ANDIKA INKURU YAWE BWITE!

Page 48: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 48 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

EVANGECUBE &

EVANGECARD

IMANA iragukunda. Yohana 3:16 * Umucyo werekana Imana. (1Yohana 1:5) * Imana irera ntigira icyaha. (Zaburi 18:30)

* Imana iradukunda! (1 Yohana 4:9, 16) * Imana ntishaka ko turimbuka ahubwo ishaka ko duhabwa ubugingo buhoraho. (2 Petero 3:9)

URI umunyabyaha. Abaroma 3:23 * Iyi shusho yerekana buri muntu wese. (Yesaya 53:6) * Umwijima werekana icyaha. (Yohana 3:19) * Icyaha ni ukugomera amategeko y’Imana. (Abaroma 8:5-8) * Icyaha kidutandukanya n’Imana. (Yesaya 59:2) YESU yapfiriye ibyaha byawe Abaroma 5:8 * Imana yaradukunze cyane bituma yohereza Umwana wayo kw’isi nk’umuntu. (1 Yohana4:2) * Yesu yaradukunze cyane bituma yishyura Umwenda w’ibyaha byacu. (1 Yohana 3:16) Yesu YARAHAMBWE. 1 Abakorinto 15:3-4 * Abantu bahambye Yesu mu mva. (Mat 27:59) * Bayikingisha ikibuye kinini cyane. (Matayo 27:60) * Abasirikare barinze imva. (Matayo. 27:65-66) Imana YAZUYE Yesu. 1 Abakorinto 15:3-4 * Imana yohereje Malayika gukuraho ikibuye Ba basilikare barahunga. (Matayo 28:2, 11) * Imana izura Yesu mu bapfuye! (Matayo. 28:6) * Nyuma y’aho Imana isubiza Yesu mw’ijuru. (Luka 24:50-51) * Yesu yishyuye umwenda w’ibyaha byacu, kandi yanesheje urupfu. (1 Abakorinto 15:3-4) Yesu ni we NZIRA yonyine Yohana 14:6 * Yesu ni we nzira yonyine itugeza ku Mana. itugeza ku Mana. (Ibyak 4:12) * Muri Yesu, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu no kubana n’Imana iteka. (Yohana 6:40) * Kumenya ibyo gusa ntabwo bihagije. Tugomba Guhitamo kwizera Yesu no kwiringira ko adukiza ibyaha byacu. (Abaroma 5:1-2)

IZERE Yesu nk’Umukiza Abaroma 10:9 * Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’ wawe. Imana ni ubugingo buhoraho. (Abaroma. 6:23) * Wahitamo iki? Kwizera Yesu ukababarirwa Kandi ugahabwa ubugingo buhoraho? Cg Kwanga Yesu ukazaba mu gihano cy’iteka?

IGIKORESHO

Page 49: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 49 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

*Baza uti, “Urashaka kwizera Yesu non’aha Akaba Umukiza wawe?” Nasubiza “yego,” ukomeze, nibiba ukundi usubiremo bimwe mu byo wavuze haruguru kandi ugerageze gusubiza ibibazo uwo muntu yaba afite. ISENGESHO RY’UMUNYABYAHA:

- Mana, urakoze kuko wankunze. - Natuye ko nagucumuyeho. - Nizeye ko Umwana wawe Yesu yapfiriye ku

musaraba kubw’ibyaha byanjye kandi ko wamuzuye mu bapfuye None nizeye Yesu wenyine ngo mbabarirwe ibyaha byanjye.

- Natuye ko Yesu ari Umukiza wanjye. - Urakoze Mana kubw’impano y’ubugingo

buhoraho. - Nsenze mw’Izina rya Yesu. Amen

* Umaze kwizera Yesu nk’Umukiza wawe Wahindutse UMWANA w’ Yohana 1:12 winjiye mu muryango w’Imana. (Abar. 8:16) Imana. * Imana izagufasha gukomeza umubano wawe na Yesu Kristo. (1 Abakorinto 1:9) * Gendera buri munsi mu mucyo w’Imana bone kwakira imigisha yayo. (1 Yohana 1:7)

WAVUYE mu rupfu ujya Yohana 5:24 * Umaze kwizera Yesu nk’Umukiza wawe wavuy mu bugingo. Mu rupfu ujya mu bugingo. (Abaroma 8:1-2) * Yesu wazutse aduha ubugingo.(Abagal. 2:20) * Yesu atanga ubugingo bwuzuye kandi buhoraho (Yohana 10:10b)

KUNDA Imana n’abantu Matayo 22:37-39 * Kwitura urukundo rw’Imana ni ukuyikunda bose no gukunda abandi. (1 Yohana 4:7) IGA Bibiliya buri munsi. Abaroma 15:4 * Bibiliya itubwira uko Imana ishaka ko tubaho. (2 Timoteyo 3:16-17)

SENGA Imana ubudasiba. Abafilipi 4:6 * Imana ishaka kugirana natwe ikiganiro gihoraho. (1 Abatesalonike 5:17) * Vugana n’Imana ibikunejeje n’ibikubabaje byose. (Abefeso 6:18)

TERANA kenshi n’abandi Abaheburayo 10:25 * Kubaho kwa Yesu kurushaho kugaragara iyo Bakristo. abizera bateraniye hamwe. (Matayo 18:20)

BWIRA abandi inkuru nziza 1 Petero 3:15 * Hora witeguye kuvuga ibya Yesu. (Ibyak 1:8) Ya Yesu. * Fasha Kwamamaza inkuru ya Yesu kw’isi yose (Matayo 28:19-20)

Page 50: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 50 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

KUVUGA EVANGECUBE cg

EVANGECARD nk’INKURU

Mu mico imwe uzasanga gukoresha EvangeCube nk‘inkuru bigira umumaro kuruta kuvuga urutonde rw‘amahame y‘ubutumwa. Iyi nkuru ikurikira irerekana uko byakorwa.

Igika cya 1 – Imana Uyu mucyo mwinshi (erekana umucyo) ushushanya Imana nyamana yaremye isi yose. Mbere y’ibihe byose Imana yariho. Yaremesheje ijambo ryayo ijuru n’isi n’ibirimo byose kubw’imbaraga zayo nyinshi! Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza!

Igika cya 1 – Umuntu Maze Imana irema umugabo n’umugore mw’ishusho yayo kugira ngo bagirane ubusabane na Yo. (erekana umuntu) Ishyira umugabo n’umugore yakundaga mu murima mwiza cyane. Hari ahantu hatunganye cyane. Nta nzara, nta ndwara, nta mubabaaro. Bari bafite ubusabane bwuzuye n’Imana ndetse no hagati yabo ubwabo. Imana ibabwira ko bashobora kurya imbuto z’ibiti byose byo muri uwo murima uretse kimwe gusa. Yagendenaga nabo, ikavugana nabo kandi ikabitaho.

Nyuma, umunsi umwe basuzugura Imana barya ku mbuto z’igiti yababujije. Ako kanya batangira kugira ikimwaro. Bagerageza kwihisha Imana. Kutumvira kwabo gutuma ubusabane bwabo n’Imana bwangirika. Bityo umwijima w’ibibi n’urupfu winjira mw’isi. (erekana umwijima ukikije umuntu). Nubwo Imana yabakundaga, byabaye ngombwa ko ibakura muri wa murima. Imana ni iyera, kandi kutumvira kwabo kwabatandukanije n’Imana. Kuyisanagaho byari byashize. Kuva icyo gihe, natwe twese duhinduka abanyabyaha. Twatandukanijwe n’Imana. Ntacyo umuntu yakora kubwe ngo avaneho uko gutandukana. (erekana uko gutandukana) Ariko Imana iracyadukunda kandi iracyashaka kugirana isano natwe. Kuva icyo guhe uwo mugabo n’umugore we bagize ababakomokaho benshi cyane. Bamwe bakurikira Imana, abandi benshi ntibayumvira, nkuko umugabo n’umugore wa mbere babigenje. Imana yabatumyeho abahanuzi ngo bababwire uko bakongera kugira ubusabane na Yo. Umwe mu bahanuzi witwa Yesaya ni we wavuze ko Imana yasezeranye kohereza Umucunguzi uzishyiraho ibyaha byabo. Avuga ko uwo Mucunguzi azakubitwa, akababazwa ndetse agapfa kubera ibyaha byacu, ariko Imana ikazamuzura mu bapfuye. Ubuhanuzi bwinshi bwavuzwe ku bugingo bwe n’urupfu rwe. Uwo muhanuzi kandi avuga ko Umukiza azabyarwa n’umwari w’isugi, akazitwa “Imana muri twe.” Abantu bategereje n’amatsiko menshi kuza k’uwo mucunguzi, Mesiya. Nyuma y’imyaka myinshi, Imana izohoza isezerano ryayo. Yohereza Umwana Wayo Yesu. Nkuko byari byarasezeranijwe, abyarwa n’umwari mu buryo bw’igitangaza. Yesu yakoze ibitangaza byinshi. Akiza abarwayi, ahumura impumyi, yirukana abadayimoni, ndetse azura n’abapfuye, kubera ko ari we mucunguzi wari warasezeranijwe. Yesu yanasezeranije abantu ko uzamwizera azababarirwa ibyaha agahabwa n’ubugingo buhoraho. Bamwe baramwizeye, abandi baramwanga.

IGIKORESHO

Page 51: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 51 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Igika cya 2 Ba bandi batamwizeye bararakaye, bemeza ubutegetsi ko bugomba kubamba Yesu. Mu mugoroba umwe bohereza abasilikare gufata Yesu . Umwe mu bayoboke ba Yesu agerageza kurwanisha inkota. Yesu amusaba gusubiza inkota mu rwubati. Aramubwira ati: “Ntuzi ko nshobora gusaba Data akanyoherereza abasilikare ibihumbi bo kundinda? Ntawe unyaka ubugingo bwanjye, ahubwo mbutanga ku bushake kubw’abankurikira.” (fungura umusaraba) Nkuko Yesaya yabivuze, bafata Yesu, baramukubita, baramuboha, bamwambika ikamba ry’ amahwa mu mutwe. Hanyuma bamutera imisumali mu biganza n’ibirenge bamumanika ku musaraba. Nuko Yesu arapfa.

Igika cya 3 (fungura ahari imva n’ibuye n’abasilikare) Amaze gupfa Yesu yahambwe mu mva. Bahirika ikibuye kinini cyo gukinga iyo mva. Abasilikare barinda imva ye kuko Yesu yari yavuze ko azazuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Ariko ari ibuye ari n’abasilikare ntabwo byari kumuheza mu mva.

Igika cya 4 (fungura aho Yesu asohoka mu mva) Iminsi itatu nyuma yo gupfa, Imana yamuzuye mu bapfuye. Kuzuka kwe kwahamirije ab’isi ko ari Umwana w’Imana kandi ko afite ububasha bwo kunesha umubi n’urupfu. Amaze kuzuka mu bapfuye, yamaze iminsi mirongo ine ku isi abonekera abantu benshi bamubonye apfa. Bagiye bavuga ibyababayeho nk’icyemezo cy’uko yapfuye ariko akaba yarazutse. Igika cya 5 (fungura ahari iteme) Nyuma y’iminsi mirongo ine, Imana yasubije Yesu mw’ijuru, aho akora nk’umuhuza hagati y’umuntu n’Imana. Yesu yaravuze ati, “Ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo. Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.” Ni muri Yesu gusa Imana izababarira kutumvira kwacu. Kugira ngo twambukire ku iteme Yesu yadushyiriyeho rigera ku Mana, tugomba kwakira ubutumire bw’Imana bwo kugirana amahoro na Yo kubwo kwizera Yesu. Bityo, tugomba kwizera Yesu ngo adukize igihano twari dukwiriye kubera kutumvira kwacu. Igika cya 6 (fungura aho ikiganza cya Yesu kitumanukira) Yesu arambura ikiganza cye kugira ngo atugarure mu busabane n’Imana, atubabarire kutumvira kwacu. Imana iravuga iti, “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu (erekana umuriro), ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Kristo Yesu (erekana umucyo).” “Ibihembo” ni ibyo duhabwa kubera ibyo twakoze. Twese twakoze ibibi bituma tugenerwa urupfu rudutandukanya n’Imana. Ariko Imana itanga impano. Ntabwo ushobora kwishyura impano. (Iyo wishyuye, ntabwo iba ikiri impano) Impano Imana itanga ni imbabazi n’ubugingo buhoraho hamwe na Yo!

Wakwakira impano y’Imana ukemera ko umukeneye kugira ngo agukize igihano cyari kigukwiriye? Niwizera Yesu, Imana izakuvanaho icyo gihano – cyo kuba mu muriro w’iteka (erekana umuriro) – aguhe impano y’ubugingo buhoraho hamwe na Yo. (erekana umucyo)

Ubu Yesu araguha imbabazi n’ubugingo buhoraho nk’impano y’ubuntu. Ntabwo wayikorera kandi si uko uyikwiriye. Ushobora gusa kuyakira cyangwa ukayanga.

Page 52: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 52 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Mbese ushaka gusaba Yesu kukubabarira ibyaha byawe byose no kumwizera kubw’ubugingo buhoraho? Uburyo bwo kugaragaza uburyo twizera Yesu ni ugusenga. Umva iri sengesho. Niwumva rihuje n’ibyo umutima wawe wifuza, ndagufasha kurisenga. “Mana nziza, Muremyi w’isi yose, Warakoze kunkunda. Nzi ko nakugomeye kandi ko nagucumuyeho. Ntabwo nshaka gukomeza gutandukana nawe. Yesu, nizeye ko wamfiriye ku musaraba. Ndakwinginze umbabarire ibyaha byanjye. Guhera ubu, ndashaka kugukurikira. Ariko ndashaka ko umfasha. Ndakwinginze ohereza Umwuka Wera ature muri jye ampe imbaraga zo gukora ibigushimisha.” Mbese iri sengesho rihuje n’ibiri mu mutima wawe? (Niba igisubizo ari “yego”) Noneho subiramo iri sengesho nyuma yanjye. “Mana nziza, Muremyi w’isi yose,// Warakoze kunkunda.// Nzi ko nakugomeye kandi ko nagucumuyeho.// Ntabwo nshaka gukomeza gutandukana nawe. // Yesu, nizeye ko wamfiriye ku musaraba.// Ndakwinginze umbabarire ibyaha byanjye.// Guhera ubu, ndashaka kugukurikira. Ariko ndashaka ko umfasha.// Ndakwinginze ohereza Umwuka Wera ature muri jye ampe imbaraga zo gukora ibigushimisha.” // Urakoze, Mana. Amen.” Bibiliya ivuga ko iyo twizeye Yesu, atubabarira ibyaha byacu byose kandi akaduha Umwuka wayo Wera ngo ature muri twe kandi ahundure ubugingo bwacu kuva imbere kugeza inyuma. Si ibyo gusa. Iyo wakiriye Yesu uba wakiriwe mu muryango w’Imana nk’umwana wayo bwite. None, urakaza neza mu muryango w’Imana. Nanjye ndi musaza/mushiki wawe. Uri musaza/mushiki wanjye. Nkuko bigenda ku mwana w’uruhinja mu muryango, uzakenera amata – amata y’Ijambo ry’Imana – agukuze. Imana izagufasha kugirana ubusabane na Yesu Kristo, kandi buri munsi ushobora kunezererwa imigisha y’Imana. Wambutse ikiraro uva mu rupfu ujya mu bugingo, kandi ubugingo Yesu atanga ni bwinshi kandi buhoraho. Hari ibyo ushobora gukora kugira ngo ukomerere mu bugingo Imana iguha.

Igika cya 7 Twitura Imana urukundo idukunda mu kuyikunda no gukunda ubwacu. Dushobora kwiga byinshi ku Mana n’uko tugomba kubaho muri Bibiliya, Ijambo ry’Imana. Dushobora gusenga Imana umunsi wose, tuyibwira ibitunejeje n’ibitubabaje, kandi dusaba kuyoborwa. Dushobora Guterana n’abandi kenshi mu kuramya no guterana umwete. Dushobora kubwira abandi inkuru nziza ya Yesu n’uburyo bashobora kubabarirwa no kubona ubugingo bw’iteka hamwe na We.

Page 53: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 53 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUVUGE

UBUTUMWA

MUGWIZE

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUTERANIRIZE

HAMWE

MUHINDURE

ABIGISHWA

Page 54: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 54 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUHINDURE ABIGISHWA

IBANGA RYO GUHUGURA

Umukino wo Kugwiza Saba abantu babiri babishaka kuba abashumba. Saba buri wese gutoranya umuntu umwe mu bateraniye aho. Ibyo bishushanya ivugabutumwa. Bwira itsinda ko Umushumba A yabwirije umwaka wose. Ariko Umushumba B arabwiriza kandi agatoza abihannye mu mwaka. Mu mpera z‘umwaka Pastori A azana undi muntu umwe. Pastori B hamwe n‘umwigishwa we bazana umwe umwe. Ku yindi ncuro, Pastori A ajya kuzana undi muntu umwe. Pastori B hamwe n‘abigishwa be, buri wese azana umuntu umwe. Mukore mutyo incuro nyinshi kugeza igihe abantu bose bateraniye aho bahaguruka. Nyuma y‘ibihe 5 cg 6, umupastori B utoza abigishwa azaba afite itsinda rinini cyane kuruta irya Pastori A uvuga ubuutmwa gusa.

Kongeranya: 1 + 1 = 2 + 1 = 3 + 1 = 4 + 1 = 5 + 1 = 6 + 1 = 7 + 1 = 8 Kugwiza: 1 + 1 = 2 x 2 = 4 x 2 = 8 x 2 = 16 x 2 = 32 x 2 = 64 x 2 = 128 Ibihe: 1 2 3 4 5 6 7 8

Uyu mukino wo kugwiza utwereka iki?

Ivugabutumwa ni umurimo wo kongeranya.

Guhindura abigishwa ni umurimo wo kugwiza. Impinduka zo mu bihe bya mbere ziba zitaboneka cyane, ariko itsinda rigenda rikura vuba vuba uko ibihe byiyongera. .

Buri wese ashaka umurimo wo kugwiza, si uwo kongeranya.

Page 55: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 55 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUHINDURE ABIGISHWA

Igihe gitera impungenge cyane ku myaka ni iyo itangiye kumera. Kubera ko imizi yayo iba itarashora neza, izuba ryinshi no kubura amazi ahagije bishobora gutuma iraba igapfa. Ubundi kandi imvura nyinshi ishobora gutwara ubutaka bigatuma imizi yanama. Mu gihe nk‘iki imyaka iba ikeneye kwitabwaho no gukurikiranwa cyane.

Muri Matayo 13, Yesu aratuburira ko abizera bashya nabo baba bugarijwe no kudasoba-nukirwa, akaga n‘akarengane, ingorane z‘ubuzima, n‘ibihendo by‘ubutunzi. Ariko kandi akaduhishurira gato uko bashobora kuvamo abigishwa bera imbuto:

Kandi usa n‘izabibwe mu butaka bwiza, uwo niwe wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu. (Matayo 13:23)

Umuhinzi aba azi neza ko mu musaruro we ari mo azavana imbuto zo gutera mu gihe cy‘ihinga kizakurikiraho. Ni cyo kimwe no guhindura abantu abigishwa.

IBITEKEREZO BIKURU

Yesu adutegeka guhindura abantu abigishwa, tubigisha kumvira ibyo yategetse.

Buri mwigishwa agomba guhindura abandi bigishwa.

Umuhigo wanyu w‘ ―Intambwe Zibanza‖ ni uguhindura abigishwa bakunda kandi bumvira Yesu Kristo kandi nabo ubwabo bagahindura abandi bigishwa.

1. UMUGANI W’UMUSARURO : MUHINDURE ABIGISHWA

Soma Matayo 28:18-20 18Nuko Yesu arabegera avugana nabo ati, ―Nahawe ubutware bwose mw‘ijuru no mw‘isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mw‘Izina rya Data wa twese n‘Umwana n‘Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y‘isi.‖

2. UMWIGISHWA NI IKI ?

Page 56: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 56 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Luka 9:23-25 23 Abwira bose ati: ―Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikira, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mw‘isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?

Umwigishwa

ashyira

Yesu imbere

yumvira ibyo

Ategeka.

2.1 Yesu yabwiye abigishwa be gukora iki?

Aya magambo yanditswe ubwa mbere mu Kigiriki. Muri urwo rurimi, ―muhindure abigishwa‖ ni ryo tegeko ririmo gusa. ―Muhindure abigishwa‖ ni cyo dusabwa gukora. Izindi nshinga – mugende, mubatiza, mubigisha kumvira, ni indangabikorwa. Zitubwira uko twakagombye kubikora.

―Muhindure Abigishwa‖ ni itegeko ritaziguye ryumvikana ry‘Imana. Ntabwo ari icyifuzo. Iyi ni Inshingano Nkuru y‘Imana Ishoborabyose.

2.2 Ni irihe sezerano Yesu atanga mu Nshingano Nkuru?

Yasezeranye ko tutazagenda twenyine guhindura abigishwa. Yesu ntabwo yatanze amabwiriza, ngo namara adusezereho atwifuriza amahirwe. Yaravuze ati, ―Muhumure, turajyana. Intambwe ku yindi. Umuntu ku wundi. Ikiganza mu kindi. Ahantu hose n;ibihe byose.‖

2.3 Mbese Abigishwa Bahindura Abandi Bigishwa?

Umurimo wacu ni uguhindura abigishwa bumvira ibyo Yesu yategetse byose. Kandi kimwe mu byo bumvira ni uguhindura abigishwa. Inshingano Nkuru, kimwe no kubiba no gusarura, ni nk‘uruziga. Ivugabutumwa rirongeranya. Guhindura abigishwa kuragwiza.

Guhindura abigishwa ni igikorwa gikomeye. Yesu ashaka ko duhindura abigishwa, tubigisha kwitondera ibyo yategetse. Umwigishwa nyawe agomba kuba yiteguye gutanga byose kugira ngo akurikire Yesu.

Mubigisha

kwitondera

Amategeko

Itegeko:

"Muhindure

Abigishwa"

Page 57: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 57 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Tangirana ako kanya n’abihannye bashya:

Gukurikira Yesu ntabwo bigira igihe birindira. Bigitangira, tugomba kwigisha umwizera mushya kwitondera ibyo Yesu ategeka. Ako kanya nyuma yo kwihana, dukwiriye kwigisha umwizera mushya gutera intambwe zikurikira zo kumvira:

Gukora urutonde rw‘Abantu 100 Bakeneye Kumva. (urup. 34-35) Saba Imana 5 ba mbere waheraho.

Kubigisha uburyo bworoshye bwo kubwira abandi ubutumwa (Ibikoresho by’ Ivugabutumwa, urup.48-52) Bahe amahirwe yo kwitoza hamwe nawe.

Kubigisha kuvuga inkuru yo gukizwa kwabo. (urup. 46-47) Bahe amahirwe yo kwitoza hamwe nawe.

Kubohereza kubwira batanu ba mbere bari ku rutonde rwabo. Bahe amabwiriza yo kunyuza muri izi ntambwe (abantu 100, kubwira 5 ba mbere inkuru yabo, kubwira ubutumwa 5 ba mbere) buri wese wizeye Kristo.

Iki gikorwa gishobora gutwara amasaha make. Ariko kirakwiriye. Wibuke gutanga igihe cyo kongera guhura. Nimwongera guhura uzababaze aho bageze bakora ibyo wabigishije.

Yesu ntabwo yigeze akenera abigishwa bikabije ku buryo yafata n‘abatujuje ibisabwa ku bigishwa! Yahoraga yifuza kubona abigishwa batanga ibyabo byose kubwe! Mbese abigishwa banyu biteguye gusiga byose ngo bakurikire Yesu? Wowe se? Niba atari uko, ikigero Yesu ashaka mwarakigabanije.

Muzahindura abizera bashya abigishwa mute bakimara kwizera ngo mumenye abumvira? Reba ikibazo cya 10 ku Rupapuro

rw’Ingamba.

3.1 Yesu yavuze ko igipimo cyo kumukunda ku bigishwa be ari ikihe?

Yesu yabivuze yeruye ko twerekanira urukundo rwacu mu gukora ibyo yavuze. Bityo, kwigisha abigishwa bacu kumvira amategeko ya Yesu ni ngombwa cyane. Mukeneye gahunda yo kwigisha abigishwa bacu amategeko ya Yesu. Igikoresho cya Amategeko y’Ibanze ya Yesu (kiri ku mpera y‘iki gice) cyateguriwe kugufasha muri ibyo.

Ni ubuhe buryo n’ibikoresho muzakoresha mu kwigisha abigishwa banyu kumvira Yesu? Reba ikibazo cya 11 ku Rupapuro rw’Ingamba

Intambwe

Zibanza

3. MWIGISHE ABIGISHWA KUMVIRA YESU

Soma Yohana 14:15 15‖Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.‖

Intambwe

Zibanza

Page 58: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 58 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Abaheburayo 5:12-14

Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby‘ishingiro rya mbere ry‘ibyavuzwe n‘Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye, kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by‘ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, ariko ibyokurya bikomeye ni iby‘abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n‘icyiza.

4.1 Umwigishwa ukuze ameze ate? Mu Baheburayo 5, umwanditsi aranenga abo yandikiye kuko bari bagikeneye umuntu ubigisha iby‘ibanze. Intego yacu igomba kuba iyo guhindura abigishwa bashobora kwiyigisha.

Guhindura abigishwa ni nko kubyara abana. Umubyeyi ntabwo agaburira abana be amata iteka ryose. Bagomba gukura bakarya ibyokurya bikomeye. Ni nako intego yo guhindura abantu abigishwa ari ukubakuza, bakaba abantu bashobora gukurikira Yesu badafashwa. Abigishwa bashya bose bagomba kwigishwa ―kwigaburira‖ mu bice bine by‘ingenzi.

1. Bibiliya. Abizera bashya bakeneye kwiga gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa Ijambo ry‘Imana. Ibyo byigishwa mu buryo bworoshye hakoreshejwe urutonde rw‘ibibazo bishobora kubazwa kuri buri cyanditswe. Reba ibikoresho ku mpera y‘igice cya ―Muteranirize Hamwe‖ (urup. 64-68).

2. Gusenga. Uburyo bwiza bwo kwigisha umwizera mushya gusenga ni ukumuha urugero. Gusengana nabo. Hanyuma ukigana nabo icyo Bibiliya ivuga ku gusenga.

3. Itorero. Kugira ngo akure, umwizera mushya agomba kuba mu muryango w;umwuka. Ibyo nabyo byigishwa mu gutanga urugero. Kubera iyo mpamvu, akenshi biba byiza gushyira abigishwa mu matsinda mato. Nutoreza hamwe abigishwa babiri cyangwa batatu, bazagenda biga kubana no kuramya hamwe nk‘umuryango w‘Imana.

4. Kurenganywa no kubabazwa. Ibigeragezo ni agasanzwe mu buzima bwa Gikristo. “Icyakora n’ubundi, abashaka kkujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu bazarenganywa.” (2 Tim. 3:12). Abizera bashya bagomba gutozwa guhangana n‘ingorane kuko bitazabura kubageraho. Bigishe ko ingorane zizaza. Bigishe ko Imana ikoresha ibibazo mu kubaka imyifatire yacu, gusuzuma kwizera kwacu, kudutegurira umurimo, no kutwubakira ubuhamya bw‘uko ikomeza abantu no hagati y‘akarengane n‘imibabaro. Kumenya ibyo bizabarinda gucika integer.

4. TOZA ABIGISHWA KWIGABURIRA

Page 59: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 59 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Matayo 28:19-20

―Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mw‘Izina rya Data wa twese n‘Umwana n‘Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose‖

Buri Wese Ashobora Kuyobora Tekereza igishuhe iyobora utwana twayo mu mazi. Ubusanzwe tugenda ku murongo umwe. Akana ka mbere gusa niko gakurikira nyina. Utundi tugakurikirana. Ntabwo ari ngombwa ko akari imbere kaba gakuze cyane kugira ngo kayobore agakurikiraho. Kaba kari imbere ho intambwe imwe gusa. No mu buzima bw’umwuka niko biri. Yesu ni we wenyine ukuze byuzuye. Twese twigira ku undi uri imbere yacu intambwe imwe gusa. Na wa mwigishwa mushya cyane ashobora kuyobora umuri inyuma intambwe imwe. N’umwizera mushya ashobora kuzana utarakizwa kuri Kristo. Ashobora kuba atazi byinshi, ariko afite icyo arusha undi. Nkuko intumwa Pawulo avuga ati, “Mugere ikirenge mu cyanjye, nkuko ngera ikirenge mu

cya Kristo.” (1 Abakorinto 11:1)

5.1 Ni nde ukwiriye kumvira Inshinga Nkuru?

Mu Nshingano Nkuru yadutegetse guhindura abigishwa. Ni nde ugomba kumvira iri tegeko? Abizera bose. Yesu ntabwo yavuze ngo, ―Muzahindura abigishwa murangije ishuri rya Bibiliya.‖ Ntabwo yavuze ngo, ―Muzahindura abigishwa mumaze imyaka itanu mukijijwe cyangwa irenga.‖ Yaravuze gusa ati, ―Muhindure abigishwa.‖ Buri Mukristo agomba kumvira iri tegeko. Buri Mukristo agomba kugira uruhare mu guhindura abigishwa.

5.2 Mbese buri mwigishwa ashobora kuba “umuyobozi”?

Kubera ko buri mwizera ategekwa guhindura abigishwa, buri mwizera agomba kuba ―umuyobozi.‖ Mu itorero, dutekereza ko abayobozi ari babandi bakora imirimo ivugwa mu Abefeso 4:11-12 – intumwa.abahanuzi, abavugabutumwa, abashumba n‘abigisha; cyangwa abandi bafite imyanya y‘ubuyobozi, abasenyeri, abakuru n‘abadiyakoni.

Ariko hari ubundi bwoko bw‘ubuyobozi. Umugore w‘umukene utarize ashobora kuba umuyobozi w‘abana n‘abaturanyi. Ashobora kuba nk‘ibata ikurikira indi iri imbere yayo nayo ikurikiwe n‘indi mu ntambwe imwe gusa. Ashobora guhi-ndura abandi abigishwa, abigisha kumvira Yesu. Mugihe uhindura umwizera mushya umwigishwa, nawe ashobora kuzana mugenzi we kuri Kristo. Bashobora kukubaza bati, ―Mbese urashaka guhindura incuti yanjye umwigishwa?‖ Ubundi igisubizo cyiza no, ―Oya. Simbigukorera ahubwo ndagufasha kubikora.‖ Ushobora kuba uzi byinshi unamenyereye cyane. Ariko umwigishwa azakura vuba numuha amahirwe yo kwitoza guhindura abandi abigishwa. Mwigishe ikintu nawe acyigishe undi. Muri ubwo buryo mwembi muzaba mwumviye Inshingano Nkuru, uwo mwigishwa nawe yige kuyobora undi, n‘itorero rikomeze gukura kubera ko buri mwizera ahindura abandi bizera abigishwa.

5. BURI MWIGISHWA AHINDURA ABIGISHWA

Page 60: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 60 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Uzafasha ute umwigishwa wawe kubona umwigishwa we bwite? Reba ikibazo cya 12 ku Rupapuro rw’Ingamba.

INTAMBWE ZIBANZA

Ibi bikurikira ni ibikoresho byo guhindura abigishwa –

1. “Amategeko y’ibanze ya Yesu” (isomo rya mbere ryiza ku bizera bashya)

2. “Isi yagarurirwa Kristo Vuba ite . . .” (Kugwiza cg Kongeranya)

Intambwe

Zibanza

Mwigire Ku Bandi: Mukore kandi Mwigishe. Mu gihugu kimwe abahindura abigishwa bakoresheje uburyo bw‘ umuntu ku wundi. Buri ―Pawulo‖ yigisha isomo ―Timoteyo‖ we. Umwigishwa ntashobora kwiga isomo rya kabiri ataragira undi mwigishwa aha rya somo rya mbere. Bityo umwigishwa ntabwo aba yiga gusa, ahubwo aba yumvira inshingano yo kwigisha abandi. Iyo Timoteyo ahawe isomo rya kabiri, agomba nawe kuryigisha umwigishwa we mbere y‘uko ahabwa irya gatatu. Umwigishwa wa kabiri na we agomba gukurikiza urwo rugero. Bityo bityo, urwego ku rundi, umwigishwa ku wundi. Murebe kandi Mukore. Mu kindi gihugu, umushumba akoresha uburyo bwo gutoza. Ajyana abizera bashya mu murimo hamwe na we kugira ngo bamwigireho bamureba. Nyuma y‘igihe, agenda abaha inshingano zabo kugeza ubwo bamwe bazavamo abashumba b‘amatorero yabo ubwabo yo mu ngo. Buri Wese ni Umuyobozi. Mu rundi runana rwo gushinga amatorero, umutware w‘urugo yigisha umuryango we nkuko umutoza yamweretse. Muri ubwo buryo, imiryango myinshi irigishwa igakomera, abayobozi bashya bakavuka batorezwa mu murimo. Buri mutware w‘urugo abwira ubutumwa abandi bakorana nawe, akaba umutoza nkuko na we yatojwe.

Amatsinda Mato. Ahenshi mu runana rwo gushinga amatorero, guhindura abigishwa bikorerwa neza mu matsinda mato yo mu ngo aho abizera bashya biga icyo Bibiliya ivuga, baterana inkunga, bagafatanya gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Page 61: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 61 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IGIKORESHO

AMATEGEKO

Y’IBANZE YA YESU

Yesu yigishije ibintu byinshi akiri kw‘isi . Intumwa Yohana avuga ko byose biramutse byanditswe ibitabo bitabona aho bibikwa kw‘isi. (Yohana 21:25)

None se twebwe nk‘abayobozi twumvira dute itegeko rya Yesu ryo ―kwigisha ibyo yategetse byose‖?

Nubwo bisa n‘aho bidashoboka, ibyo Yesu yategetse byose bishobora kubumbirwa mu byiciro birindwi byitwa ―Amategeko y‘Ibanze ya Yesu.‖ Mutoze abigishwa banyu kuyafata mu mutwe, kuyashyira mu bikorwa no kuyigana. Muganire ku gaciro kayo mugashakira hamwe mu byanditswe byera. Mushobora gushimangira ibi mwerekana uko buri tegeko ryo mu byanditswe ryashyirwa mu cyiciro runaka. Mukoreshe amabwiriza ari mu ―Kuyobora Ikiganiro cya Bibiliya Cyoroshye‖ kiri ku mpera y‘igice cya Muteranirize Hamwe mu gufasha abigishwa kuganira, kwiga no gushyira mu bikorwa aya mategeko.

1. Ihane. Wizere, kandi wakire Umwuka Wera kugira ngo uhinduke: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Mariko 1:15; Yohana 3:16; 20:22

2. Batizwa kandi uhamye kwihana kwawe n’ubugingo bushya muri Kristo: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Matayo 28:18-20

3. Ukunde Imana, bagenzi bawe, abaturanyi, abakene, abanzi bawe: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Luke 10:25-37; John 13:34; Matt. 6:14-15

4. Musangire umutsima mu ifunguro ryera, kandi muramye Uwiteka: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Mat. 26:26-28

5. Senga ubudasiba mu kwinginga, guterana k’umuryango no kwiherera, gukiza indwara n’intambara y’umwuka:

Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Yohana 16:24

6. Tanga nk’igisonga cyiza cy’igihe, ubutunzi n’impano: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Luka 6:38

7. Hindura abigishwa mu guhamya, kwigisha ijambo ry’Imana, kuragira abizera bashya, no gutoza abayobozi: Muganire amategeko ya Yesu ari mu mirongo ikurikira: Yohana 21:15-17; Ibyak 1:8

* Adapted by permission from George Patterson‘s material on www.mentorandmultiply.com.

Page 62: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 62 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

UKO ISI YOSE

YAKWAKIRA

KRISTO VUBA. . .

Abakristo 3,000 bongerewe buri munsi (nko ku munsi wa Pantekote), byatwara imyaka irenga 6,273 ngo abantu miliyari 6.9 babwirwe ubutumwa!

Kugira ngo ubu buryo bushoboke, abantu bamwe bagomba KUBAHO IMYAKA 6,273, kandi abaturage b’isi NTIBIYONGERE!

Rero, uburyo bwo KONGERANYA ntabwo BUSHOBOKA! Ntabwo bwatuma umurimo ukorwa NA MBA!

Buri mwizera mushya yigishijwe mu gihe cy’umwaka maze buri wese agasabwa kuzana abandi babiri mu mwaka, bashobora kubwira abantu MILIYARI 10.5 MU MYAKA 21 GUSA! Niba dutoje buri mwizera mushya kuzana abandi babiri kuri Kristo nyuma y’icyumweru kimwe akijijwe, isi yose yakizwa mu byumweru 37 gusa!!! Ibyo byaba ari nk’aho nta muntu wigeze azana abantu barenga babiri ku Uwiteka.

IGIKORESHO

Page 63: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 63 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUVUGE

UBUTUMWA

MUGWIZE

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 64: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 64 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 65: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 65 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IBITEKEREZO BIKURU

Amatorero mazima aragwira.

Itorero rikurikije Bibiliya rishobora kuba gusa: ―itsinda ry‘abizera bafite umuyobozi umwe cg benshi, baterana kenshi bumvira amategeko ya Kristo.‖

Umunyamahoro ni uburyo bwihuta bwo gutangiza itorero rishya.

Amatorero ahindura ubugingo ni amatorero akura kandi agwira.

MUTERANIRIZE

HAMWE

Umunsi umuhinzi yatekerezaga kuva agitangira urageze – iyerekwa ryatumaga akora cyane umunsi ku wundi, ku izuba rikaze, yiringiye ko Uwiteka azakuza imyaka na mbere yuko agira icyo abona

Imyaka ireze. Ni igihe cyo gusarura! Nta kundi gutinda:

Arongera arababwira ati, ―Ubwami bw‘Imana bugereranywa n‘umuntu ubibye imbuto mu butaka, akagenda agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n‘imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze. Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.‖ (Mariko 4:26-29)

Igihe cyo gusarura kiza iyo imyaka ikimara kwera. Gutinda kose gushobora gutuma imyaka yangirika kandi ibyo bikaba ari ukwangiza imbuto Uwiteka yatubikije.

Imyaka imaze gusarurwa, ishyirwa mu kigega. Itorero ni ikigega gihunikwamo imyaka. Uramutse usaruye imyaka ukayirekera mu murima, yakuma ikabora, ikangirika cyangwa ikaribwa n‘inyamaswa. Nusiga umwizera mushya wenyine mw‘isi amaze kwakira Kristo, azuma kandi azimire cyangwa aribwe n‘abanzi b‘Imana.

Itorero ryo mu kinyejana cya mbere ry‘I Yerusalemu ni urugero rukomeye rw‘itorero rizima kandi rikwiriye. Reka turebe impamvu.

1. UMUGANI W’UMUSARURO : MUTERANIRIZE HAMWE

2. ICYITEGEREREZO CY’ITORERO RY’I YERUSALEMU

Page 66: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 66 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Ibyak 2:42-47

Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura imitsima no gusenga. Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n‘ibimenyetso byinshi. Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo, ubutunzi bwabo n‘ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nkuko umuntu akennye. Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n‘imitima ihuye, n‘iwabo bakamanyagura imitsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama, bahimbaza Imana, bashimwa n‘abantu, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

2.1 Ni iki wari gukunda kuruta ibindi iyo uba umwe mu bagize iri torero?

Tekereza gato! Buri wese muri hamwe ahagaze neza mu kwizera. Wigishwa n‘abantu bibaniye na Yesu ubwabo kuva mbere kandi bakubwira ibyo Yesu yabigishije. Itorero ryanyu rihinduka nk‘umuryango ukundana, usangira kandi ugasengera hamwe. Mwese mutinya Imana, icyo Ibyanditswe bikavuga ko ari itangiriro ryo kujijuka n‘ubwenge. Buri wese afite ibyo akeneye, byiyongera ku munezero wo kwemera gusangira n‘abandi. Ntabwo mutinda mu mpaka z‘imyizerere n‘utuntu duto. Mwese murākirana, mumarana igihe musenga mu nzu y‘umwe muri mwe. Munezezwa no kuramya no guhimbaza Imana hamwe kandi mushimwa n‘ababakikije. Kandi itorero ryanyu ntirihwema!

2.2 Itorero rizima twarimenyeshwa n’iki?

Ikitubwira ko igiti ari kizima ni uko gikura kikera imbuto. Ni ko bimeze no ku itorero. Abarigize bakuraga mu buntu, mu mbaraga, mu gushimwa no mu gihagararo. Kandi abarigize bakiyongera mu bwinshi.

2.3 Reka dukore uyu mwitozo muto: Dukurikije uyu murongo, ni ibiki iri torero

rizima, rikura vuba ry’I Yerusalemu ryari rifite?

1. Abizera Yego Oya 2. Abayobozi Yego Oya 3. Ubusabane Yego Oya 4. Kuramya Yego Oya 5. Ivugabutumwa Yego Oya 6. Kwigishwa Yego Oya 7. Umurimo Yego Oya 8. Ameza y‘Umwami Yego Oya 9. Umuyobozi wabyigiye Yego Oya 10. Amafaranga Yego Oya 11. Inyubako Yego Oya 12. Umushumba uhembwa Yego Oya 13. Abarigize bake cyane Yego Oya

(*Ibisubizo biri ku rupapuro rwa 73)

Page 67: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 67 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Dukurikije Ibyak 2:42-47, twavuga ko

itorero ari “itsinda ry’abizera rifite umuyobozi umwe cyangwa

benshi, baterana kenshi kugira ngo

bumvire amategeko ya Kristo.”

“Abantu benshi bakeneye kuzamura imyumvire yabo ku cyo umwigishwa ari

cyo no kumanura ibisabwa ku cyo itorero ari cyo.”

Neil Cole

2.4 Mbese ibi bintu ni ngombwa? Cyangwa byakwifashishwa gusa igihe bihari?

Umuyobozi wabyigiye – Abayobozi bagomba kuba bemera kwigishwa kandi bahora biga. Ariko kwiga mw‘ishuri rya Bibiliya ntabwo ari icya ngombwa gisabwa mw‘Isezerano Rishya. Kubwa Yesu na Pawulo, imyitwarire no kumvira ni byo byari akarusho.

Inyubako – Itorero rya mbere ryateraniraga mu mazu ya rubanda, nk‘ursengero, no mu mazu yabo. Ahantu nk‘aho hateranirwa ni heza ku bashinga amatorero, kuko bidashingiye ku mwenda munini, ntihakenewe uruhushya rwa Leta, kandi si ngombwa gushakisha amafaranga buri gihe.

Umushumba Uhembwa – Kugira amafaranga yo guhemba umushumba n‘abakozi byaba ari umugisha ariko si itegeko. Umukumbi ugirwa umukumbi no kugira umushumba, ntabwo ari Umuyobozi Mukuru. Abashumba benshi baba bafite akandi kazi kandi bagakora neza (cyane iyo basobanukiwe kandi bakurikiza amahame yo guhindura abandi abigishwa).

Abayoboke bake – Yesu yabikomojeho ko aho babiri cyangwa barenga bateraniye mw‘Izina rye . . . hari itorero. Bashobora kuba ari bake badashobora guhemba umushumba uhoraho, ariko nta gihe baba bake badashobora kubyara abandi!

2.5 “Itorero” bivuga iki mu muco wanyu?

Muri Bibiliya, itorero cyari ikintu cyumvikana vuba. Ryari itsinda ry‘abizera rifite umuyobozi umwe cyangwa benshi, baterana kenshi kugira ngo bumvire amategeko ya Kristo.

Ikibabaje nuko muri iki gihe ijambo ―itorero‖ rivuga ibindi byinshi. Akenshi itsinda ry‘abantu ntirishobora kwitwa itiorero ritarabona inyubako cyangwa umushumba uhembwa, cyangwa umubare runaka w‘abayoboke. Ibyo byose ni byiza ariko si ngombwa. Ibyo si byo bisabwa muri Bibiliya.

Hari ubwo biba byiza guhindura inyito y‘amatorero mashya ku buryo bwemewe n‘imico inyuranye. Rimwe na rimwe amatorero mashya agomba gukurwaho ibyo byose bisabwa bitari ngombwa.

Abayobozi bo mu gihugu kimwe bahisemo kwita amatorero mashya ―Amahuriro y‘Ubugingo Bushya.‖ Ibyo byatumye abantu batinyuka guteranira mu ngo z‘abandi no mu gihe badafite inyubako yabo bwite.

Page 68: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 68 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Ibyak 10:23b-27

Bukeye bw‘aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene data bamwe b‘I Yopa nabo bajyana na we. Bukeye bagera I Kayisariya, basanga Koluneriyo abategereje, yateranije bene wabo n‘incuti z‘amagara. Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira yikubita imbere y‘ibirenge bye, aramuramya. Ariko Petero aramuhagurutsa ati, ―Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.‖

27 Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye.

3.1 Petero yateranije itorero mu nzu ya Koruneliyo ate?

Petero ntabwo yagiye kubwira ubutumwa buri muntu ku giti cye. Yaje gusa ku butumire bwa Karuneliyo. Imana yari yateguye Koruneliyo hakiri kare. Imana yakoreye muri Koruneliyo, Umunyamahoro, kugira ngo ateranye abantu bose. Petero asobanura inkuru nziza ya Yesu, abayumvise bose barizera kandi bahabwa Umwuka Wera. Basaba Petero kugumana no bo iminsi mike. Nuko atashye ahasiga itorero.

Yohana 4 havugwa inkuru isa n‘iyo ku mugore w‘Umusamariyakazi kw‘iriba. Yesu yavuganye n‘uwo mugore. Maze Yesu akiri ku iriba hanze y‘umudugudu, wa mugore ajya mu mudugudu azana abaturage baza kumva Yesu. Urwo ni uruhare Imana yihera Umunyamahoro: kwakira umuvugabutumwa akamukingurira ngo abwire incuti, abaturanyi n‘umuryango w‘uwo munyamahoro.

Uburyo bworoshya kandi bwihuse bwo gutangiza itorero rishya ni ukurishingira ku munyamahoro Imana iba yateguye. Uwo ni we uzana incuti n‘umuryango we kumva ubutumwa (cyangwa akakujyana aho bari).

Tekereza insinzi. Wakoze urutonde rw‘abantu 100. Wasenze. Imana yaguhaye amahirwe yo kuvuga ubutumwa. Abakumva barasobanukiwe kandi mu kwizera bakira Yesu nk‘Umwami n‘Umukiza wabo. Hanyuma se? Biratunganye. Ushobora gutumira uwo muntu kwifatanya n‘itorero ryanyu, cyangwa (Imana igufashije) utangize itorero rishya hamwe n‘uwo muntu. Kongera umwizera mushya ku itorero ryanyu ni ikintu cyiza cyane. Gutangiza itorero rishya birushaho kuba byiza!

Iyo ubonye umuntu witabira kumva ibya Kristo, ushobora kumenya ko ari we Imana yateguriye kugira uruhare nk‘urwo ubaza ikibazo nk‘iki: ―Mbese waba ufite incuti cyangwa abavandimwe bishimira kumva iby‘umwuka?‖ Nasubiza ―Yego,‖ azaba ashobora kuba Umunyamahoro Imana yateguye ngo akingurire incuti n‘abavandimwe urubuga rwo kumva ubutumwa. Shaka umwanya n‘ahantu uhurira na bo ubabwire ubutumwa. Ariko ikirutaho, wigishe Umunyamahoro uburyo ubwe yabwira incuti ze n‘abavandimwe ubutumwa bwiza.

3. MUSHINGIRE ITORERO RISHYA KU “MUNYAMAHORO”

Ushaka kumenya Umunyamahoro ubaza iki kibazo:

“Mbese waba ufite incuti cyangwa abavandimwe

bishimira kumva

iby’umwuka?”

Page 69: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 69 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Matayo 28:19-20

―… muhindure abigishwa … mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose.‖

Twabona dute Umunyamahoro no kumutoza kubwira ubutumwa no kwigisha incuti ze, abaturanyi n’abavandimwe? Reba ikiba cya 13 & 14 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Muzateraniriza hamwe abizera bashya mute ngo mutangize itorero rishya? Ayo matsinda muzayita mute? Reba ikibazo cya 15 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Twese dushaka kuba mw‘itorero rishimishije nk‘iryo mu kinyejana cya mbere I Yerusalemu. Mwebwe n‘ikipe yanyu y‘umurimo mugomba kuganira no kwemeza uburyo muzubaka uwo mwuka w‘urukundo, wo kwiga, w‘umunezero, wo gukura mw‘itorero rishya mugiye gushinga.

Mukeneye gukoresha ibikoresho bikwiranye n‘ahantu mugiye gutangiza itorero. Hari aho amatsinda yo kwiga Bibiliya arushaho gukora neza. Cyangwa se amatsinda mato akaba yakora neza. Abandi batangiza ―amatsinda yo gutega amatwi‖ aho abahaza bumva ubutumwa buri ku byuma bifata amajwi bakaganira ku byo bumvise.

Itsinda ryanyu rishya rizateranira hehe? Mu rugo? Ahandi hantu? Reba ikibazo cya 16 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Iryo tsinda rizajya riterana kangahe? Ku yihe minsi? Ku yahe masaha? Reba ikibazo cya 16 ku Rupapuro rw’Ingamba.

4.1 Itorero “rishoboye” ni irihe? Mu Nshingano Nkuru, Yesu atubwira ibyo ashaka kw‘itorero rye. Ashaka abigishwa bumvira ibyo yategetse byose. Intego y‘itorero ijyanye na Bibiliya ntabwo uri urusengero runini, indirimbo nziza n‘abantu benshi. Ibyo byose ni byiza ariko si byo ntego nkuru. Intego-shingiro ni ―muhindure abigishwa …mubigisha kwitondera ibyo nabategetse.‖ Mu yandi magambo, intego ni uguhindura ubuzima bw‘abantu – no kubageza ku rwego rwo kumvira amategeko ya Yesu.

4. INTEGO: A M A T O R E R O A H I N D U R A U B U Z I M A

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

zaZibanza

Zirst Steps

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

Page 70: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 70 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ibyo ni ngombwa kubera impamvu ebyiri:

Iya mbere, ni cyo Yesu ashaka. Ni cyo yategetse mu Nshingano Nkuru. Ni cyo tugomba gukora.

Iya kabiri, amatorero ahindura ubuzima bw‘abantu ni amatorero avuga ubutumwa, akura kandi agwira. Pawulo yabwiye Abayuda ati, ―Izina ry‘Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu.‖ (Abaroma 2:24) Ikibabaje ni uko no mu Bakristo ari ko bimeze. Akenshi imibereho yacu ivuguruza ubutumwa tuvuga. Turavuga ngo, ―Mwizere Yesu, azabababarira ibyaha byanyu kandi abahe ubuzima bushya.‖ Ariko abatwumva baratureba ntibizere kuko ubugingo bwacu butahindutse. Ku rundi ruhande, iyo abizera bakura bagana ku rugero rwo kumvira Yesu, ubugingo bwabo buhindutse buhamya ubutumwa bwacu – bugakurura abantu kuri Kristo n‘Itorero Rye.

Ariko se amatorero ahindura ubuzima ni ayahe? Umubwiriza ashobora kubwiriza neza – neza cyane – iteraniro rye ry‘abantu 300. Nyuma y‘icyumweru, ni bangahe baba bacyibuka ibyo yabwirijeho ? Ahari ni bake cyane. Ikindi gikomeye, ni bangahe baba baragerageje gukora ibyo bumvise – bashyira ubutumwa yavuze mu bikorwa? Ahari barushaho kuba bake. Ku mwigisha n‘umubwiriza, ibi bishobora guca intege. Dushobora kurakara no kugaya iteraniro ko nta kigenda. Cyangwa se tukibaza niba hari ikindi twakora ku bundi buryo ngo ubuzima bw‘abantu buhinduke.

Yesu yari afite uburyo budasanzwe bwo kwigisha. Akenshi ntiyavugiragaho. Hari ubwo yabazaga abantu ibibazo aho kubabwira icyo ashaka kuvuga. Yashakaga ko babivumbura ubwabo.

5. AMATORERO AHINDURA UBUZIMA: A B A N T U B A K O R A I B Y O

B I G A U B W A B O K A N D I B A G A K O R A I B Y O W A S U Z U M A .

Soma Matayo 16:13-17

Nuko Yesu ajya mu gihugu cy‘I Kayisariya ya Filipi abaza abigishwa be ati, ―Abantu bagira ngo Umwana w‘umuntu ndi nde?" Baramusubiza bati, ―Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.‖ Arababaza ati, ―Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?" Simoni Petero aramusubiza ati, ―Uri Kristo, Umwana w‘Imana ihoraho."

Yesu aramusubiza ati, Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n‘amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mw‘ijuru.‖

Page 71: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 71 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

5.1 Ni iki Yesu yashatse kwigisha abigishwa be?

Yesu yashatse kwigisha abigishwa be ko ari Umwana w‘Imana na Mesiya wasezeranijwe. 5.2 Yabibigishije ate?

Yashoboraga kuvuga ati, ―Ni jye Masiya wasezeranijwe. Ubwo rero ndi Umwana w‘Imana, uwa kabiri mu Butatu.‖ Ariko si ko yabigenje. Ahubwo, yababajije ibibazo: ―Abantu bavuga ngo Umwana w‘umuntu ndi nde?‖ ―Mwebwe muvuga ko ndi nde?‖ Ntabwo yababwiye. Yabasabye kumubwira. 5.3 Kuki yabigishaga muri ubwo buryo?

Yashakaga ko abigishwa barwana n‘icyo kintu bakivumburira ukuri ubwabo. Yari azi ko agiye gupfa kandi ko abigishwa be bazaba bari mu kaga ko kuba barakurikiye Yesu. Bari bakeneye kudashidikanya – kwatuma bemera kubipfira – ko Yesu ari Umwana w‘Imana. Yesu yari asobanukiwe ko abantu biga neza cyane ibyo biyigishije ubwabo. Kandi abantu bishimira gushyira mu bikorwa ibyo biyigishije ubwabo. Abantu bakora ibyo biyigishije.

Bityo, niba dushaka ko abantu bakora ibyo bize, tugomba kubafasha – nka Yesu – kubyivumburira ubwabo. 5.4 Twakwigisha dute muri ubwo buryo?

Niba dushaka ko abantu bakora ibyo bize muri Bibiliya, dukwiriye kubafasha kubyibonera ubwabo aho kubabwira icyo bivuga. Ibyo biragoye mw‘iteraniro rinini. Ariko mw‘itsinda rito biroroshye. Saba umwe mu bagize itsinda gusoma aranguruye igice barimo kwigaho. Hanyuma ubabaze ibibazo. Ureke abandi basubize. Niba ari wowe umara umwanya munini uvuga, umenye ko utarimo gukora neza. Ubwo buryo bwo gusangira ijambo bugamije gufasha abantu gushyira mu bikorwa ibyo biga. Reba kuri ―Kuyobora Ibiganiro Byoroshye bya Bibiliya‖ ku mpera y‘iki gice umenye n‘ibindi bitekerezo.

Twayobora amateraniro dute mw’itorero ku buryo buri wese yakwiyigisha ubwe kandi akagira uruhare mu kwiga? Reba ikibazo cya 17 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Page 72: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 72 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Abantu bihutira gukora ibyo tubona kuruta gukora ibyo dusaba. Tekereza umuntu ifite resitora. Ku munsi wo kuyikingura agateranya abakozi be bose akababwira ati, ―Buri wese agomba kugira isuku no kuberwa. Imisatsi yanyu ishokoje. Amashati ameshe neza n‘amapantalo ateye ipasi.‖ Maze buri munsi yasa gusuzuma, ntiyite ku batashokoje, ntarebe ibizinga biri ku mashati, ariko yabona uwambaye ipantalo idateye ipasi, akamwirukana ngo ajye guhindura. Mbese mu mezi make abo bakozi baba basa bate? Ni koko bazahora bambara amapantalo ateye ipasi, ariko ntawe uzaba agisokoza, cyangwa ngo amese ishati. Kuki? Kubera ko mu isuzuma rye, shebuja yaberetse ibyo aha agaciro cyane. Ntabwo abakozi baba bagikora ibyo yababwiye, baba bakora ibyo asuzuma. Niba dushaka guhindura abantu abigishwa, tubigisha gukora ibyo Yesu yategetse byose, ntabwo bihagije kubabwira ibyo Yesu yategetse gusa. Tugomba gusuzuma. Bumwe mu buryo bufatika bwasobanuwe muri ―Kuyobora Ikiganiro Cyoroshye cya Bibiliya‖ ku mpera y‘iki gice. Nyuma yo kuganira kuri Bibiliya, buri wese mu bagize itsinda asabwa gusubiza ibibazo bibiri:

Ugiye gukora iki? Ugiye gushyira mu bikorwa ibyo wize ute?

Ugiye kubwira nde? Ni nde uzaganirira ibyo wize?

Buri wese mu bagize itsinda asubize ibyo bibazo byombi. Hagire umwe mwitsinda wandika ibisubizo byabo. Ni byiza gukangurira abagize itsinda gutanga ibisubizo bitaziguye, nibura bishobora gukorwa mbere yo kongera guterana. Urugero, ntabwo bihagije kuvuga ngo, ―Ngiye kurushaho guca bugufi.‖ Ahubwo byaba byiza kuvuga intambwe ifatika ugiye gutera muri icyo cyerekezo. Ahari wavuga uti: ―Iki cyumweru nzasaba umugore wanjye imbabazi kuko namuhutaje.‖ Noneho mwakongera guhura mukabanza kureba ibyo mwiyemeje ubwo muherukana. Buri wese akabwira abandi uko yakoze ibyo yiyemeje. Ibyo ni ngombwa cyane. Iyo itsinda ritisuzumye buri cyumweru, riba ryerekana ko gusohoza ibyo biyemeje mu kumvira ijambo ry‘Imana atari ngombwa cyane kuri bo. Ibyo rero si byo dushaka kumenyekanisha. Niba buri wese atarateye intambwe mu gusohoza ibyo yiyemeje, ntimukomeze ku isomo rikurikira. Uvuge uti, ―Mwene data, turagusengera ngo Imana igushoboze gukora ibyo wiyemeje mu cyumweru gitaha. Ariko ntacyo byaba bimaze kwiga ibindi niba tudakora ibyo tumaze kwiga. None reka twiyibutse ibyo twize mu cyumweru gishize.” Urugero, niba hari uwiyemeje gusaba umugore we imbabazi, akaba atarabikoze, wagombye kumabaza ibibazo bituma umenya icyamubujije. (Ahari muramu we yaje kumusura abatunguye bituma atabona umwanya wo kuvugana n‘umugore we biherereye). Niba na we nta gatege yabishyizemo, musubire muri iryo somo n‘itsinda ryose, musengere uwo mwene data, kandi uzamukurikirane mu cyumweru hagati umubaze ko hari icyo yakoze. Nubigenza utyo, uzaba wubaka mu bagize itsinda akamenyero ko kumvira amategeko y‘Imana ako kanya. Twiga ibyo Bibiliya ivuga. Tukabikora. Tukabibwira abandi. Iyo ni yo nzira nyayo yo gukura. Iryo ni ryo torero rihindura ubuzima bw‘abantu. Iryo ni ryo torero ribyara irindi – kuko ubuzima bw‘abarigize buhamya ubutumwa rivuga.

Page 73: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 73 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ni buryo ki twashyiraho umuco wo kugenzurana mu rukundo bifasha buri mwigishwa kwiga, gukora no kubwira abandi ibyo Bibiliya ivuga? Reba ikibazo cya 18 ku Rupapuro rw’Ingamba.

INTAMBWE ZIBANZA

Iki ni igikoresho gikurikiraho kibafasha GUTERANIRIZA HAMWE abizera bashya

1. “Kuyobora Ikiganiro Cyoroshye cya Bibiliya” kiguha ingingo zimwe zifatika wakwibandaho uyobora itsinda rito mu biganiro bya Bibiliya.

Igisubizo ku kibazo cya 2.3 ku rupapuro rwa 66: Dukurikije uyu murongo. Ingingo ya 1 kugeza 8 ni zo zikenewe gusa. Ingingo ya 9 kugeza 12 zafasha ariko si ngombwa cyane.

Intambwe

Zibanza

Page 74: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 74 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

KUYOBORA IKIGANIRO

CYOROSHYE CYA BIBILIYA

Mu kiganiro cya Bibiliya cyoroshye, nta ―mwigisha‖ wabigenewe ubaho (keretse Bibiliya

n‘Umwuka Wera). Umuyobozi aba ari umufasha-myumvire, ntabwo ari umubwiriza cg

inzobere mu bibazo bya Bibiliya. Saba umwe mu bagize itsinda gusoma icyanditswe itsinda

rigiye kwigaho. Hanyuma ubaze ibibazo byoroshye. Reka abandi basubize. Nusanga ufata

igihe kinini cyo kuvuga wenyine, uzaba utabikoze neza. Ibiganiro byuzuzanya bifasha

abantu gushyira mu bikorwa ibyo biga. Itsinda ryose ryisomera Bibiliya kandi, bose

bakavumbura icyo bisobanura. Maze buri wese akiyemeza uko ―azabaho‖ cg azumvira ibyo

yize, n‘uwo ―azabwira‖ ibyo yize. Uko kwiyemeza kwiyemeza ―Gukora no Kuvuga‖ ni ryo

shingiro ryo guhindura abantu abigishwa. Mu kongera guhura, buri wese mu bagize itsinda

abwira abandi aho ageze muri ―Kora – Uvuge‖ yiyemeje. Ntabwo ugomba kwifata

nk‘umuyobozi igihe cyose muteranye. Yobora ubwa mbere utanga urugero, Ubutaha usabe

undi kuyobora.

Impapuro zikurikira, zishobora gufotorwa imbere n‘inyuma, zizaguha iby‘ingenzi, imiterere,

n‘imirongo ya Bibiliya izabafasha kuyobora itsinda ry‘ikiganiro cyoroheje cya Bibiliya. Hari

inzira ebyiri zitandukanye. Ushobora guhitamo imwe ikwiranye n‘imiterere y‘itsinda ryanyu.

1. Inzira yo Kuvumbura –

Yikoreshe mbere y‘ivugabutumwa no mu gihe cy‘ivugabutumwa

2. Inzira yo Kongera Imbaraga –

Yikoreshe mu bizera basanzwe.

IGIKORESHO

Page 75: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 75 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inzira yo Kuvumbura Amatsinda rya “Ndi Uwa Kabiri”

Iby’ingenzi ku matsinda ya “Ndi Uwa Kabiri ”

Inkuru yawe-Itsinda Rito. Tera abantu umwete wo kuvuga inkuru

zabo. Tega amatwi inkuru z’abandi. Maze muganire ku nkuru za Bibiliya. Itsinda ryanyu rikomeze kuba rito (hagati y’abantu 2 na 8)

kugira ngo rizane impinduka nini kandi buri wese ashobore

kuganira kuri izo nkuru.

Buri wese agire uruhare. Mufashe abantu gukura bitoza gukora

ibi bikurikira: a) kubwira abandi ibya Yesu, b) kwiga Bibiliya, c) kuvugana n’Imana, d) gufasha abandi no kubatera umwete, e)

kwihanganira ibihe biruhije.

Mufate umuntu wese nk’uzaba umuyobozi. Murebe umuntu wese

nk’ushobora kuba umuyobozi, mbere yo kwakira Kristo na nyuma

y’aho. Muhe abantu amahirwe yo kuyobora niba bakomeje kumvira

no gutera imbere. Abayobozi ntabwo bahembwa kandi ntibanyuze

mu mashuri.

Bishingiye ku kumvira, ntabwo ari ukwibanda ku bumenyi

gusa. Igihe cyose muteranye habeho kwiyemeza kwo “Kubaho

ubwira abandi Yesu”. Mwemerere Umwuka Wera ayobore abantu

mu mpinduka z’ubuzima bakeneye kugeraho mu gihe musubiza

ibibazo byo “kubaho ubwira abandi Yesu” Mu gutangira buri

teraniro, mubanze musuzume ibyo mwiyemeje mw’iteraniro

riheruka. Ntimwihutire gukomeza niba abantu bataragize uko

kwiyemeza. Ibyo bizatuma abantu baguma mu mwuka wo kumva ko

gukunda Yesu bivuga kumvira Yesu.

Amatsinda mashya aho kuba amatsinda manini. Uko abantu

babwira abandi, mubatere umwete wo kutazana abantu bashya

mw’itsinda ryanyu, ahubwo batangire itsinda rishya. Muteranire mu ngo cyangwa ahantu ha rusange. Mujye muhura n’abayobozi

b’amatsinda nk’umutoza, kandi mubashishikarize nabo guhura

n’abandi. Mukomeze gushyikirana kubwo kubatoza no kubabaza uko

bigenda.

Muganire kandi muvumbure. Mushingire kuri Bibiliya. Mwiringire

Umwuka Wera ko afasha buri muntu kuvumbura icyo ibyanditswe

bivuga igihe mubiganiraho. Muyobore abantu mubabaza ibibazo aho kubasomera ibyo mwateguye.

Uko Iteraniro ry’Itsinda Riteye.

Kwiyibutsa

Mwibukiranye abiyemeje “kuhabo ubwira abandi Yesu”

mw’iteraniro muheruka. Ese ibyo mwiyemeje mwarabikoze? Niba

ari oya, ubwo murasubiramo icyigisho giheruka.

Kuvugana n’Imana

Musenge mu buryo bworoheje kandi bugufi.

Musome Bibiliya

Musome cyangwa muvuge umurongo umwe mu yo twatanze hepfo.

Muganire kuri Bibiliya

Mukoreshe ibi bibazo mu kuganira no kwiga Bibiliya:

1) Ni ibiki wakunze?

2) Ni ibiki utakunze cyangwa byaguteye urujijo?

Mwongere musome wa murongo.

Muvuge kuri uwo murongo wa Bibiliya:

3) Ese urigisha iki ku bantu?

4) Ese urigisha iki ku Mana?

Mwongere musome wa murongo

Baho-ubwira abandi Yesu

Mwitondere ibibazo bya Byokubaho ubwira abandi Yesu. Byaba ari

byiza cyane kandi bisanzwe mu gihe ibice bya kubaho ubwira

abandi Yesu bitwaye kimwe cya kabiri cy’ibihe by’iteraniro. 5) Mbese ibi wubishyira mu buzima bwawe gute? Rasa ku ntego.

6) Ise ibyo twize hari undi muntu witeguye kubibwira? (Vuga izina

rye)

Icyegeranyo

Nyuma yo gusoza iteraniro rya “Ndi Uwa Kabiri”, muvugane n’umutoza wanyu ibyerekeye itsinda. Ni ibiki bigenda neza?

Ni ibiki bitagenda neza? Ni bangahe bateranye? Ese biyemeje «Kubaha ubwira abandi Yesu » ?

Uko umutoza wanyu aboneka ? _______________________________

Page 76: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 76 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inzira yo Kuvumbura Imirongo ya Bibiliya Ikoreshwa mw’Itsinda rya “Ndi Uwa Kabiri”

Kuvumbura Imana Imana ni nde kandi iteye ite ? 1.0 . Kurema – Itangiriro 1

1.1. Kuremwa kw’abantu – Itangiriro 2

1.2. Kutumvira kw’abantu – Itangiriro 3

1.3. Nowa n’umwuzure – Itangiriro 6 :5-8 :14

1.4. Isezerano ry’Imana na Nowa – Itangiriro 8 :15-9 :17

1.5. Imana ivugana na Aburahamu – Itangiriro 12 :1-7, Itangiriro 15 :1-6

1.6. Urubyaro rw’Aburahamu ruhinduka ishyanga –

Dawidi aba Umwami – 1Samweli 16 :1-13, 2 Samweli 7 :1-28

1.7. Umwami Dawidi na Batisheba – 2 Samweli 11:1-28

1.8. Inkuru ya Natani – 2 Samweli 12:1-25

1.9. Imana isezerana ko Umukiza azaza – Yesaya 53.

Kuvumbura Yesu Yesu ni nde kandi yazanywe n’iki? 2.1. Umukiza yavutse, Kuvuka kwa Yesu – Matayo 1:18-25

2.2. Kubatizwa kwa Yesu – Matayo 3: 7-9, 9:13-15

2.3. Umugabo w’umusazi Akira* - Mariko 5:1-20

2.4. Yesu ntatakaza intama – Yohana 10:1-13 2.5. Yesu akiza impumyi – Luka 18:31-42

2.6. Ibibazo n’umugambi w’Imana – Luka 19:1-9

2.7. Kubaho kubwacu ntabwo bikwiriye – Matayo 9:9-13, 11:28

2.8. Yesu ni we nzira wenyine* - Yohana 14:5-14

2.9. Kuza k’Umwuka Wera – Yohana 16:5-16 2.10. Ifunguro rwa nyuma – Luka 22:14-20

2.11. Gufatwa no Gucirwa urubanza – Luka 22:47-53; 23:13-24

2.12. Kubambwa* - Luka 23:33-56

2.13. Yesu ni muzima* - Luka 24:1-7; 36-47; Ibyak. 1 :1-11

2.14. Kwizera no Gukora – Abafilipi 3 :3-9

Hanyuma se ? Musabe umutoza wanyu kubafasha gutangiza Inzira yo Kongera Imbaraga

*2.3, 2.8, 2.12, na 2.13 ni imwe mu nzira zihuta zikoreshwa mu bihe by’Amavuna no yindi mirimo y’igihe gito. Nyuma y’ayo masomo, musabe itsinda gusubira kuri 1.0 no gukurikirana urutonde rwose.

Page 77: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 77 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inzira yo Kongera Imbaraga Amatsinda ya “Ndi Uwa Kabiri”

Iby’ingenzi ku matsinda ya “Ndi Uwa Kabiri”

Inkuru yawe-Itsinda Rito. Tera abantu umwete wo kuvuga inkuru zabo. Tega amatwi inkuru z’abandi. Maze muganire ku nkuru za

Bibiliya. Itsinda ryanyu rikomeze kuba rito (hagati y’abantu 2 na 8) kugira ngo rizane impinduka nini kandi buri wese ashobore kuganira

kuri izo nkuru.

Buri wese agire uruhare. Mufashe abantu gukura bitoza gukora ibi bikurikira: a) kubwira abandi ibya Yesu, b) kwiga Bibiliya, c)

kuvugana n’Imana, d) gufasha abandi no kubatera umwete, e)

kwihanganira ibihe biruhije.

Mufate umuntu wese nk’uzaba umuyobozi. Murebe umuntu wese

nk’ushobora kuba umuyobozi, mbere yo kwakira Kristo na nyuma

y’aho. Muhe abantu amahirwe yo kuyobora niba bakomeje kumvira

no gutera imbere. Abayobozi ntabwo bahembwa kandi ntibanyuze

mu mashuri.

Bishingiye ku kumvira, ntabwo ari ukwibanda ku bumenyi gusa.

Igihe cyose muteranye habeho kwiyemeza kwa “Kubahu ubwira

abandi Yesu”. Mwemerere Umwuka Wera ayobore abantu mu

mpinduka z’ubuzima bakeneye kugeraho mu gihe musubiza ibibazo

bya “Baho ubwira abandi Yesu” Mu gutangira buri teraniro,

mubanze musuzume ibyo mwiyemeje mw’iteraniro riheruka.

Ntimwihutire gukomeza niba abantu bataragize uko kwiyemeza. Ibyo

bizatuma abantu baguma mu mwuka wo kumva ko gukunda Yesu

bivuga kumvira Yesu.

Amatsinda mashya aho kuba amatsinda manini. Uko abantu

babwira abandi, mubatere umwete wo kutazana abantu bashya

mw’itsinda ryanyu, ahubwo batangire itsinda rishya. Muteranire mu

ngo cyangwa ahantu ha rusange. Mujye muhura n’abayobozi

b’amatsinda nk’umutoza, kandi mubashishikarize nabo guhura n’abandi. Mukomeze gushyikirana kubwo kubatoza no kubabaza uko

bigenda.

Muganire kandi muvumbure. Mushingire kuri Bibiliya. Mwiringire

Umwuka Wera ko afasha buri muntu kuvumbura icyo ibyanditswe

bivuga igihe mubiganiraho. Muyobore abantu mubabaza ibibazo aho

kubasomera ibyo mwateguye.

Uko Iteraniro ry’Itsinda Riteye.

Kwiyibutsa

Mwibukiranye abiyemeje “Kora-Uvuge” mw’iteraniro muheruka. Ese

ibyo mwiyemeje mwarabikoze? Niba ari oya, ubwo murasubiramo icyigisho giheruka.

Kuvugana n’Imana

Koresha isengesho ry’Umwami muri Matayo 6:9-13 nk’imfashanyigisho

Imibanire – Shimira Imana ko ari So, incuti, umufasha, n’ikindi akubereye cyo.

Kuramya – Himbaza Imana kubera uko iri n’ibyo yakoze.

Kwiyegurira – Iyemeze kumvira no gutega Imana amatwi

Gusaba – Saba Imana ibyo ukeneye

Kwatura – Atura ubuhemu bwawe kandi ubabarire abaguhemukiye.

Kurindwa – Saba Imana kukurinda ibishuko n’umubi.

Musome Bibiliya

Musome cyangwa muvuge umurongo umwe mu yo twatanze hepfo.

Muganire kuri Bibiliya

Mukoreshe ibi bibazo mu kuganira no kwiga Bibiliya: 1) Ni ibiki wakunze?

2) Ni ibiki utakunze cyangwa byaguteye urujijo?

Mwongere musome wa murongo.

Muvuge kuri uwo murongo wa Bibiliya: 3) Ese urigisha iki ku bantu?

4) Ese urigisha iki ku Mana?

Mwongere musome wa murongo

Kubaho ubwira abandi Yesu

Mwitondere ibibazo bivuba Kubaho ubwira abandi Yesu. Byaba ari

byiza cyane kandi bisanzwe mu gihe igice cyo Kubaho ubwira abandi Yesu bitwaye kimwe cya kabiri cy’ibihe by’iteraniro.

5) Mbese ibi Uzabishyira mu buzima bwawe gute? Rasa ku ntego 6) Ise ibyo twize hari undi muntu witeguye kubibwira? (Vuga izina

rye)

Icyegeranyo

Nyuma yo gusoza iteraniro ry’Ibikurira, muvugane n’umutoza wanyu

ibyerekeye itsinda. Ni ibiki bigenda neza? Ni ibiki bitagenda neza? Ni bangahe bateranye? Ese biyemeje kubaho ubwira abandi Yesu » ?

Uko umutoza wanyu aboneka ? ____________________________

Page 78: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 78 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inzira yo Kongera Imbaraga Imirongo ya Bibiliya Ikoreshwa mw’Itsinda rya Ni jye Ukurikira

Bwira Abandi Ibya Yesu

Mutere intambwe zibanza zo gukurikira Yesu mwitoza kubwira abandi ibya Yesu

1.1 Umudugudu wanjye – Yohana 4 :4-30, 39-41

Saba buri wese mw’itsinda akore urutonde rw’abantu 50 akwiriye kubwira

ibya Yesu.

1.2 Inkuru yanjye – Ibyak. 20 :9-29. Saba itsinda ryose gukora umwitozo wo

kubwira abandi inkuru yabo y’uburyo batangiye gukurikira Yesu. Bari bameze

bate mbere ? Ni iki Yesu yahinduye mu bugingo bwabo ?

1.3 Uburyo bwo guhinduka Ukurikiraho – 1 Abakorinto 15 :51

Itoze kubwira abandi inkuru ya Yesu.

1.4 Saba Imana kugufasha – Yohana 6:35-51

Tangira kubwira ibya Yesu abantu bari ku rutonde rwawe. Saba Imana

kugifasha igihe ubikora.

1.5 Mwishingikirize ku Mwuka – 1 Abakorinto 2:1-4

Mukure

Mwige uburyo bwo gukura nk’abakurikiraho bafite imbaraga. Komeza kubwira ibya

Yesu abantu bari ku rutonde rwawe.

2.1. Vugana n’Imana – Matayo 6:9-13

Iga kandi wimenyereze isengesho ry’Umwami wacu.

2.2. Ibihe biruhije – Ibyak. 4:13-31

2.3. Abaturanyi – Ibyak. 2:14, 22-24, 41-47

2.4. Bibiliya – Zaburi 19:7-14

2.5. Umwuka – Ibyak 3:1-10, 4:5-14

Yesu Aravuga Ati -

Mwitoze kumvira amategeko arindwi y’ibanze ya Yesu

Komeza kubwira ibya Yesu abantu bari ku rutonde rwawe

3.1. Iga kandi ukore – Yohana 14:16-21

3.2. Ihane, Wizere, Ukurikire – Mariko 1:14-17, Abefeso 2:1-10

3.3. Batizwa – Matayo 23:19, Ibyak. 8:26-38

3.4. Kunda Imana, Kunda Abantu – Luka 10:25-37

Yesu Yongera Kuvuga Ati –

Mwitoze kumvira amategeko arindwi y’ibanze ya Yesu

Komeza kubwira ibya Yesu abantu bari ku rutonde rwawe

4.1. Vugana n’Imana – Matayo 6:9-13

Iga kandi wimenyerezi isengesho ry’Umwami

4.2. Ibuka kandi wizihize Yesu – Luka 22:14-20, 1 Abakor. 11:23-32

4.3. Tanga – Ibyak. 4:32-37

4.4. Bihererekanye – Matayo 28:18-20

Kurikira nkuko Nanjye Nkurikira

Hindura abigishwa. Hererekanya n’abandi ibyo umaze kwiga. Ubigishe nabo kubiha

abandi.

5.1. Shaka Umwigishwa – 2 Timoteyo 1:1-14

5.2. Hererekanya – 3 Timoteyo 2:1-4, 14-16

5.3. Ubigishe kwigisha abandi – 2 Timoteyo 3:1-17

5.4. Ibihe biruhije – 2 Timoteyo 4:1-22

Mugwize Itsinda Ryanyue ry’Abakurikiraho – Teranyiriza abigishwa bawe mu matsinda mashya

6.1. Tangira kandi ukore gahunda – Luka 10:1-11.

Tega amatwi amabwiriza ya Yesu mu gihe utangira itsinda rishya.

6.2. Bateranyirize hamwe – Ibyak. 2:14-47

6.3. Umunyamahoro – Mariko 5:1-20, 6:53-56

Shaka abantu bafite ubushake bwo kuvuga inkuru ya Yesu.

Tangira itsinda hamwe n’uwo muntu n’incuti ze n’umuryango we.

6.4. Ni nde witeguye? – Matayo 25:14-30

Muyobore Mwige kuyobora itsinda rya Nijye Ukurikiraho

7.1. Icyitegererezo (Yobora utya) – Yohana 13:1-17

7.2. Icyitegererezo (Ntuyobore utya) – 3 Yohana 5-14

7.3. Unganira – Mariko 4:35-41

7.4. Kurikirana – Luka 10:11,17,20

7.5. Sezera – Matayo 25: 14-30

Mugende: Hafi – Mwige kugeza ubutumwa mu baturanyi banyu.

8.1. Hera iwanyu – Ibyak. 1:1-8

8.2. Fasha abakene. Vuga inkuru nziza – Luka 7:11-23

8.3. Ujye aho Imana igutumye – Ibyak. 10:9-48

8.4. Genda ufite gahunda – Ibyak. 13:1-3, 32-33, 38-39, 14:21-23, 26-27

Mugende: Hose – Mwige kugeza ubutumwa ku mpera z’isi

9.1. Genda hose – Ibyak. 1:1-8. Matayo 23:19-20

9.2. Ujye aho Imana igutumye – Ibyak. 8:26-38

9.3. Imana ikunda abantu b’amoko yose – Yohana 4:4-30,39-41,

9.4. Genda ufite gahunda – Ibyak. 13:1-3, 32-33, 14:21-23, 26-27

Mwibuke Iby’Ibanze – Mwige ibyo mukora igihe muteranye

10.1. Yesu ni uwa mbere – Abafilipi 2:1-11

10.2. Vugana n’Imana – Matayo 5 :9-13

10.3. Abaturanyi – Abaheburayo 10 :23-25

10.4. Bibiliya – 2 Timoteyo 3:10-17

Mwiyemeze Mwige kuguma mu mbaraga no gukomeza gukurikira Yesu

11.1. Kutumvira – Yona 1

11.2. Kwiyemeza – Yona 2

11.3. Kumvira – Yona 3

11.4. Kumvira ahantu hose – Yona 4

11.5. Bikoreshe cyangwa ubutakaze – Matayo 25:14-30

Hanyuma se?

Muhitemo imirongo ya Bibiliya yanyu bwite kandi mukomeze guterana.

Mukoreshe ibibazo bisanzwe bikoreshwa mu matsinda.

Ntimureke guterana. Rev. 3/1/2011 v. 4.0

Page 79: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 79 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUVUGE

UBUTUMWA

MUGWIZE

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

MUTEGURE

ABAYOBOZI

Page 80: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 80 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUTEGURE

ABAYOBOZI

Page 81: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 81 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IBITEKEREZO BIKURU

Gwiza abayobozi nka Pawulo – ntugakore umurimo wenyine!

Gutegura abayobozi birazenguruka: bahe icyitegererezo, bafashe, barebe,

bareke.

Gutegura abayobozi b‘abagaragu, ni ukubabera umugaragu.

GUTEGURA ABAYOBOZI

Iyo igihe kigeze, umuhinzi ajya mu murima, agateranya imbuto z‘umusaruro we, akazihunika mu kigega. Muri zo, arobanuramo izo azatera mw‘ihinga ritaha – imbuto nyinshi kuruta izo yateye mbere, bityo umusaruro we ukiyongera buri mwaka

Uko umusaruro uba mwinshi, niko hakenerwa abakozi benshi. Igishimishije, nuko abo bakozi b‘inyongera bari mu musaruro! Abizera bashya muri iki gihe bakurira muri Kristo binyuze mu kwigishwa. Bakomeza gukura bakaba abakozi, abayobozi n‘abashumba binyuze mu gutozwa.

Abayobozi beza ntabwo bapfa kubaho. Bahamagarwa n‘Imana koko, ariko ntibashobora gusohoza umuhamagaro wabo neza batabanje guhugurwa.

Urunana rwo Gushinga Amatorero ntiruzabura na rimwe gukenera abakozi bashya. Gutoza abayobozi rero, ni umwe mu mihigo y‘ibanze mu gushinga amatorero mashya. 2.1 Pawulo yigishije Timoteyo iki ku byerekeye kugwiza abayobozi?

Pawulo yari umuntu umenyereye gushinga amatorero kubera ko yari umutoza ukomeye w‘abayobozi. Mu ngendo ze z‘ubutumwa zose, Pawulo yagendanaga n‘abo atoza bagombaga kwiga bakorana na we. Yatoje Timoteyo, Tito, Silasi, Purusikila na Akwila n‘abandi benshi. Pawulo ntiyigeze akora umurimo wenyine. Ikipe y‘abayobozi yatozaga yatumye akora byinshi cyane kuruta ibyo yashoboraga gukora ari wenyine.

1. UMUGANI W’UMUSARURO: MUTEGURE ABAYOBOZI

Soma 2 Timoteyo 2:2-3

Kandi ibyo wanyumvanye imbere y‘abahamya benshi, ubimenyeshe abagabo bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi. Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro nk‘uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Yesu Kristo.

2. PAWULO NA TIMOTEYO: NTUGAKORE UMURIMO WENYINE

Page 82: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 82 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Luka 6:12-13

Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri, abita intumwa. . . .

Kandi, Pawulo yatoje abayobozi be kugwira batoza abandi bayobozi. Muri 2 Timoteyo 2:2, Pawulo yavuze ibisekuru by‘abayobozi: 1) Pawulo, wigishije 2) Timoteyo, wahaye ibyo yigishijwe na Pawulo 3) abagabo bo kwizerwa, bashobora kwigisha 4) abandi, nabo. Others

Abagabo bo kwizerwa Others

Others

Pawulo Timoteyo Abagabo bo kwizerwa Others

Others

Abagabo bo kwizerwa Others

Others

1 2 3 4

I b i s e k u r u

Muzakoresha mute ihame ryo kudakora umurimo wenyine? Reba ibibazo bya 19-23 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Buri gihe ujye wibaza uwo mujyana. Shaka abantu ushobora kubwira intumbero iri mu mutima wawe. Hitamo uwo mujyana mu buyobozi bw‘ubugaragu. Mwibuke ko umuyobozi mushya yigishwa neza n‘inararibonye kuruta intebe y‘ishuri.

Iyo Yesu ataza gutoza abayobozi, itorero riba ryarazimye amaze gupfa. Ariko Yesu yamaze igihe cye cyose atoza abayobozi bake bagombaga gukomeza umurimo we – no kuwagura. Dukoresha indamutso ya gisirikare tuvuga ―Gutegura Abayobozi‖ atari uko dushaka abayobozi bazakora ibyo dushaka, ahubwo kuko dushaka abayobozi bazabwira Yesu bati: ―Yego, Databuja!‖ bagakurikiza amabwiriza ye. 3.1 Yesu yatorenije ate abigishwa bo gutozwamo abayobozi?

3. URUGERO RWA YESU

Intambwe

Zibanza

Page 83: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 83 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Na Yesu ubwe ntiyashoboraga gutoza buri wese. Yagombye gutoranya mu bigishwa be abo agenera igihe cye n‘imbaraga ze. Yesu yashakaga gutoranya abigishwa bakwiriye, bituma akesha ijoro ryose asenga. Muri icyo gihe, Se amwereka abagabo yagombaga gutoranya – abo Yesu yagombaga gutangaho igihe n‘imbaraga byihariye. Mujye mwitonda ntimurebe gusa igihagarago cy‘inyuma mu gutoranya umuyobozi. Abayobozi beza ni abo Umwuka Wera aba yateguriye kumvira Kristo. Dukunze kureba abafite impano n‘ubushobozi. Ibyo si byo bya ngombwa Yesu yarebye. Mu gihe mushaka abazavamo abayobozi, mujye mureba:

Abafite ubushake, badafite ubushobozi - (Shaka abantu bakora ibyo bazi, nubwo baba batazi byinshi);

Abakoresha ibyo bafite - (Shaka abakoresha ibyo batojwe. Murasha abakora ntabwo mushaka abumva).

3.2 Gutoza kwa Yesu kwatangiye gute?

Gutoza abayobozi kwa Yesu kwatangiye kworoheje. Yashakaga ko abo yatoranije 12 ―babana na we.‖ Ubwo Yesu yahamagaraga abo bagabo, yaravuze ati, ―Nkurikira‖ ntabwo yavuze ngo ―Soma iki gitabo‖ cyangwa ―Mukurikire neza mw‘isomo ryanjye.‖ Gutoza abayobozi bigenda neza cyane mu mwuka w‘ubusabane n‘umubano. Abigishwa 12 babanye na Yesu, bagendana na we, bamubaza ibibazo, bamutega amatwi kandi bareba uko akora. Yesu yabahaye amakuru, ariko ikirutaho yarabihaye ubwe n‘igihe cye. Bakiri kumwe na we, bamwumvise abwiriza. Bamubonye yita ku bantu. Babona uko ahangana n‘abamurwanya. Bigira ku rugero rwe.

Muzatanga mute igihe cyanyu ku bazaba abayobozi mu gusabana na bo no kubaha amahirwe yo kubigiraho? Reba ikibazo cya 24 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Soma Mariko 3:14

Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa. …

Page 84: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 84 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Mariko 6:7-13; 30

7 Bukeye ahamagara abo cumi na babiri aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni. Abihanangiriza kutajyana ikintu cy‘ingendo keretse inkoni yonyine, ati ―Ntimujyane impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mufuka yanyu. Ahubwo mukwete inkweto ariko ntimwambare amakanzu abiri. Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo nmugumamo mugeze aho muzayicumbukuriramo. Aho abantu batazabacumbikira. Ntibabemere, muzakunkumure umukungu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.‖

12 Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane, birukana abadayimoni benshi, basiga amavuta abarwayi benshi barakira. …

30 Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari zimubwira ibyo zakoze byose n‘ibyo zigishije.

3.3 Ni izihe ntambwe zakurikiyeho Yesu atoza abo 12?

Abo 12 bamaranye igihe na Yesu – bamureba akora, igihe cyari kigeze ngo na bo bakore. Hari ibintu bitatu byakurikiranye vuba vuba:

- Yesu yabahaye (12) amabwiriza yihariye y‘ibyo bazakora. (Mariko 6:7-1) - Nubwo bamubonye kensi abikora, bari bagikeneye amabwiriza. - Barasohotse barabikora (ubanza batari hamwe na Yesu) (Mariko 6:12) - Baragarutse baganira na Yesu ibyababayeho byose. (Mariko 6:30)

Gutoza kwa Yesu twakugabanya muri izi ntambwe zikurikira:

Yatanze “URUGERO” cg akorera imbere yabo. Icya mbere, yamaranye igihe nabo. Babanye na we, kandi bareba uko agendana n‘abantu, abitaho, abakiza indwara zabo kandi abwiriza inkuru nziza y‘ubwami.

“YARABAFASHIJE” abasobanurira ibyo bagombaga gukora. Nubwo Yesu yari umuvugabutumwa wo hejuru, kumureba gusa ntabwo byari bihagije. Mu gutozwa abigishwa bari bakeneye ko Yesu yongera kubasobanurira uburyo, mbere yo kubohereza kubikora ubwabo. Hanyuma Yesu abohereza kuvuga ubutumwa, Abaha amabwiriza yihariye.

“YAREBAGA” abitaruye akabaha inama aho zikenewe. Maze abigishwa ba Yesu baragenda mu mudugudu yose bavuga ubutumwa. Icyo tubona ni uko Yesu atajyanye na bo, ahubwo yarabohereje ategereza ko bagaruka aho ari. Bagarutse, bamuganirira ibyabaye, na we abaha inama n‘ibitekerezo. (Reba Luka 10:17-18, ikindi nk’icyo cyabaye)

“YARABARETSE” kandi yizera ko abo yatoje bazakomeza umurimo adahari. Yesu ntiyagumye hano kw‘isi iteka ryose. Yaragiye asigira abayobozi yigishije ngo bakomeze umurimo we. (Matayo 28:18-20)

Page 85: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 85 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Icyitegererezo cya Pawulo cyo Gutoza

Uburyo bwa Pawulo bwari bworoshye. Yageraga mu mujyi akavuga ubutumwa. Abantu bamwe bakizera Kristo. Pawulo akamara ibyumweru bike abereka uko babaho (ICYITEGEREREZO) no kubatoza gukora umurimo (KUBAFASHA). Yamara akajya mu wundi mujyi. Nyuma y‘iminsi mike Pawulo agatoranya abakuru bo kuyobora amatorero yatangije (Ibyak 14:23, Tito 1:5). Pawulo ntabwo yamaraga imyaka myinshi agenzura ko abakuru b‘itorero bayobora neza. Yizeraga ko Imana izabarinda kandi ikabayobora. (Ibyak 14:23). Nubwo yabaga yavuye muri uwo mujyi, yakomezaga GUKURIKIRANA. Yandikaga inzandiko. Yoherezaga abafasha be – nka Timoteyo, Tito na Silasi – bakaza gusuzuma. Hari n‘ubwo yagarukaga gusura ubwe. Uko GUKURIKIRANA kwamaraga igihe kinini. Kwashoboraga kumara imyaka irenga icumi. Amaherezo Pawulo YAVAGAYO – ntasubireyo. Abayobozi yatoje bakagira inshingano zose zo kuyobora itorero no guhangana n‘inyigisho z‘ubuyobe n‘ibindi bibabazo byashoboraga kuvuka. (Ibyak 20:28-29)

4.1 Twategura abayobozi dute dukurikije icyitegererezo cya Yesu?

Nka Yesu, dukeneye:

KUBAHA ICYITEGEREREZO – Kwereka abandi uko bayobora bakurikiza icyo Bibiliya ivuga ku murimo, ku buyobozi no ku mibereho y‘ubuzima.

KUBAFASHA – Guha abayobozi bashya inshingano. Kubasobanurira uko bigenda. Kubareka bakabikora. No kubafasha aho bikenewe.

KUBAKURIKIRANA – Kubagenzurira kure, rimwe na rimwe ugenzura, ukabaha inama igihe bazisabye no gukemura ibibazo igihe bikenewe.

KUBASIGA – Kuragiza abayobozi bashya Imana, Umwuka wayo n‘Ijambo ryayo. Kubarekera inshingano, ukajya mu yindi mirimo.

―Kubaha Icyitegererezo‖ no ―kubafasha‖ biba bigufi. Abazaba abayobozi barakureba ukora umurimo mu gihe gito hanyuma na bo bagasabwa kubikora. ―Gukurikirana‖ bishobora kumara imyaka.

Ni ikihe CYITEGEREREZO mushaka guha abo mutegurira kuba abayobozi ngo barebe uko bikorwa? Reba ikibazo cya 19 ku Rupapuro rw’Ingamba.

4. GUSHYIRA IBYO MU BIKORWA

Intambwe

Zibanza

Page 86: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 86 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ni iyihe mirimo mwakwemerera abo mutoza gukora, MUKABAKURIKIRANA mu gihe biga uko bikorwa? Reba ikibazo cya 20 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Ni iyihe mirimo mwakwegurira burundu abazaba abayobozi ngo bayikore MUBAREBERA kure, mukabagira inama aho bikenewe? Reba ikibazo cya 21 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Ese igihe nticyaba kigeze cyo KUBAREKA bagakora bisanzuye , namwe mukajya mu yindi mirimo? Niba kitaragera, ni ryari? Reba ikibazo cya 22 ku Rupapuro rw’Ingamba.

4.2 Ni ba nde dutoza?

Dutangira gutoza abizera bashya. Imitima yabo n‘ibikorwa byabo byerekana ko biteguye kwiga byinshi. Abizera bashya bameze nk‘ubutaka bwiza Imana ibibamo imbuto z‘umwuka ngo yagure umuryango wayo.

Hanyuma tugatoza abafite umutwaro ariko badafite ubumenyi. Abizera bamwe baba bafite ubushake bwo gukora, ariko bakaba bakeneye kwiga uko bakurira mu muryango w‘Imana kubwo kubaho nk‘uko ubutumwa buvuga no kubibwira abandi. Ubwa nyuma dutoza abatangiye gukoresha ibyo bahawe. Turashaka gukora ibyo Yesu yakoze—kumenya ababaye ibisonga byiza by‘ibyo bahawe tukabaha n‘ibindi.

4.3 Dutoza dute?

Dukoresha Ijambo ry’Imana, gake gake. Yesu ntabwo yahaye abigishwa be ibintu byose icya rimwe. Kumvira rimwe ibyo Imana yateguye byose, ibyo dukeneye guhindukaho byose, n‘ibyo dukeneye kwiga byose – byaba ari byinshi cyane. Tubaha bike maze tukareba niba babyumvira. Babikora, tukabongera ibindi.

4.4 Dutoza ryari?

Dutoza igihe cyose. Imana yabwiye Mose iti. ―Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n‘uko ugenda mu nzira n‘uko uryamye, n‘uko ubyutse.‖ (Guteg. 6:6-7). Ibyo birahagije.

Abigishwa ni nk’abana. Dukoresha amahirwe yose tubonye ngo tubatoze. Tugenda muri bisi hamwe n‘undi mwizera byaba ari amahirwe yo kuganira na we ibyerekeye ubusabane. Kwita ku muryango urwaye n‘uburyo bwo kwerekana urukundo rw‘Imana. Tugomba gushaka amahirwe yose ashoboka, ntiturindire ko bizizana.

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

Page 87: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 87 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

4.5 Dutoreza hehe?

Dutoreza ahantu hose – mu ngo zacu, ku kazi, kw‘ishuri . . . aho ari ho hose tujyana n‘undi muntu hashobora kuba amahirwe yo kumwigisha kumvira no gukorera Imana. 4.6 “Bafashe” mu gushinga amatorero ubabera umushumba mw’ibanga. Mu gushinga amatorero birasanzwe ko uwatangije itorero ari we uba umuyobozi waryo. Akenshi ubwo si bwo buryo bwiza – kuko buca intege abizera bashya ntibazamuke mu buyobozi, ndetse na wa muyobozi ntakomeze gusura andi matorero. Birushaho kuba byiza iyo uwashinze itorero ateguye undi mu bizera bashya bagitangira, akazaba umuyobozi w‘itorero. Mu gihe hamaze kuboneka abizera ba mbere babatizwa ahantu, abo ni bo bavamo abayobozi b‘ikubitiro. Uwatangije itorero abaha icyitegererezo kugeza kuri urwo rugero maze agatangira kubakurikirana mu ―bushumba bw‘ibanga.‖ ―Umushumba wo mw‘ibanga‖ ntabwo ayobora amateraniro y‘itsinda. Ahubwo ahura n‘umuntu umwe cg babiri (batarenze batatu) batorezwa ubuyobozi abategurira kuyobora iteraniro rinini. Muhure n‘abayobozi batozwa ukwabo. Muganire ku byabaye mw‘iteraniro riheruka ry‘itsinda. Muvugane ku bibazo byose n‘ingorane zishobora kuvuka. Murebe inyigisho izatangwa mu iteraniro ritaha. Musubiremo indirimbo bazaririmba. Murebere hamwe ingingo z‘ikiganiro cya Bibiliya. Mubyigishe abo mutoza nkuko mushaka ko bazabyigisha itsinda. Basabe bigane uko bazayobora iteraniro. Noneho ubareke bazayobore nawe wicaye inyuma. Mu gihe uri mw‘iteraniro ntukigaragaze nk‘umuyobozi. Mureke abayobozi bashya babikore byose. Hakiri kare, umushumba wo mw‘ibanga atera umwete rya torero rikivuka wo gutangira gutekereza kuzashinga irindi torero ubwabo. Umushumba wo mw‘ibanga akurikirana icyo gikorwa. Nyuma yo kubyara itorero kwa mbere, umushumba w‘ibanga azahagarika gukurikirana atangire ―kurebera‖ kure – nkuko umubyeyi areba abana bagwa bakabyuka biga kugenda. Itorero rigitangira rikora amakosa. Nta kabuza. Uko ni ko baziga. Igihe bazashinga irindi torero kandi bakaguma mu byo Bibiliya yigisha, nibwo umushumba wo mw‘ibanga azaba ashobora kujya gukora ahandi hantu cyangwa agasubira mw‘itorero ryamutumye. Ashobora gutangira kugenda bakiri ku ntambwe yo kubafasha, ariko agomba kubakurikiranira hafi muri icyo gihe, abonana nabo kenshi.

Hari Umunyamahoro cyangwa uzavamo umuyobozi ubereye “umushumba mw’ibanga” mu gihe bo bagaragara imbere nk’ abayobozi? Reba ikibazo cya 23 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Page 88: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 88 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Yohana 13:1-17

Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya ko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mw‘isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. Bakirya ibyo kurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikaryota mwene Simoni ngo amugambanire. Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo, ahaguruka aho yariraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza. Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by‘abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje…. Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyanda ye, arongera aricara arababaza ati, ―Aho mumenye icyo mbakoreye? Munyita shobuja n‘Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge ndi Shobuja n‘Umwigisha, niko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk‘uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa ntiruta uwayitumye. Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.‖

Mw‘ijoro ribanziriza kubambwa kwe, Yesu yatanze isomo rya nyuma ku buyobozi. Umuntu uzi ko agiye gupfa atoranya amagambo ye ya nyuma yitonze kuko aba avuga ibintu biremereye cyane mu mutima we no mu bwenge bwe. 5.1 Yesu yakoze iki mu kwigisha abigishwa be kuba abayobozi b’abagaragu? Imbere y‘amaso yabo bumiwe, Mesiya wasezeranijwe yihinduye nk‘umugaragu ucishijwe bugufi cyane. Hanyuma akora igikorwa kigenewe umugaragu ugayitse – koza ibirenge by‘abantu byanduye. Yesu yashoboraga gutanga isomo rirerire ku buyobozi. Nyamara yahisemo kwiyambura umwitero, akenyera igitambaro, arapfukama yoza ibirenge by‘abigishwa be. Yari azi ko ibikorwa bivuga cyane kuruta amagambo. Yari azi ko uburyo bwiza bwo kwigisha abantu gukorera abandi ari ukubakorera ubwabo. Inzira yonyine yo gutoza abayobozi gukorera abandi ni ukubakorera nabo. Rwari urugero rukomeye rw‘urukundo rwiza adukunda. Yari azi ko nitubona icyo gikorwa giteye ubwoba cya Yesu yoza ibirenge, bizaba byoroshye ko natwe tubikora. Kandi icyo ni cyo yari agambiriye. ―Kumenya ibyo‖ ni ikintu kimwe. Ariko Yesu aravuga ati, ―Murahirwa niba mubikora!‖

Mbese muzakorera mute abo mutoza ubuyobozi? Reba ikibazo cya 25 ku Rupapuro rw’Ingamba.

5. IJAMBO RYA NYUMA RYA YESU KU BUYOBOZI.

Intambwe

Zibanza

Page 89: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 89 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MUSENGE

MUVUGE

UBUTUMWA

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUTERANIRIZE

HAMWE

MUGWIZE

Page 90: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 90 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

M U G W I Z E

Page 91: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 91 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Ibyak 1:8-11 8―Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya I Yerusalemu n‘I Yudaya yose n‘I Samariya, no kugeza ku mpera y‘isi.‖ Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. Bakiraramye batumbira mw‘ijuru, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati, ―Yemwe bagabo b‘I Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mw‘ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mw‘ijuru, azaza atyo nk‘uko mumubonye ajya mw‘ijuru.‖

2. UMUHIGO W’ IBYAK. 1 : 8

MUGWIZE ITORERO

RYANYU

Ikintu cyose kiriho kuri iyi si cyaremewe kugwira – Adamu na Eva, inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere, amafi yo mu Nyanja, n‘ibiti byose byera imbuto.

Itorero na ryo ryagenewe n‘Imana kugwira. Kuva mu cyumba cy‘I Yerusalemu ku munsi wa Pantekote kugeza ku itorero riri mu mujyi wanyu ubu, Imana yashyize mw‘itorero ubushobozi bwo kugwira.

Nkuko Adamu, n‘imiswa n‘ibiti biteye, Itorero na ryo ni urugingo ruzima. Ntabwo ari inyubako, umuryango, cg ishyirahamwe, nubwo abantu bagiye bagerageza gupfobya umugambi w‘Imana baryita batyo. Itorero rigenewe kwera imbuto no kugwira no kuzura isi.

Ibya ngombwa byo kugwira kw‘itorero biri mu bisarurwa. Buri mwizera akwiriye kuba umwigishwa. Kandi buri torero rikwiriye kuba ikigo gihugura abayobozi.

IBITEKEREZO BIKURU

Buri mwigishwa afite uruhare mu kugwiza itorero

Umuhigo wanyu w‘ ―Intambwe Zibanza‖ ni uguhitamo uko mwumvira Ibyak 1:8.

1. UMUGANI W’UMUSARURO : MUGWIZE

Page 92: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 92 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

2.1 Ibi biratubwira iki ku byerekeye gushinga amatorero muri iki gihe?

Yesu aravuga ibintu bitatu bikomeye:

Icya mbere, ubushobozi dufite bwo gusohoza gahunda y‘Imana yo kwagura ubwami bwayo bushingiye ku guhabwa imbaraga n‘Umwuka Wera.

Icya kabiri, Inshingano Nkuru izahora iduhatira kurenga imbibi z‘iwacu, haba mu bihugu cyangwa se mu mico.

Icya gatatu, Yesu azagaruka, kandi dushaka ko azasanga twumvira amategeko ye. Niba dushaka ko azashyikira mw‘Itorero rimwumvira, dukwiye kureka guhagarara tureba mw‘ijuru nkuko abigishwa ba mbere bari bameze (1:10-11) ahubwo tugakora!

Muri iki gitabo cyose, twagiye dusengera kandi tuganira ku mihigo y‘‖Intambwe Zibanza‖ Turizera ko mwagiye mwuzuza ku Rupapuro rw‘Ingamba ruri ku mpera z‘iki gitabo. Noneho turashaka kubatera umwete wo kubaza Imana niba intumbero mwebwe n‘itorero ryanyu mufite ari ngari bihagije! Abenshi tugira intumbero ntoya cyane. Musabe Imana abahishurire intumbere yayo nini cyane ifitiye mwebwe n‘itorero ryanyu, mwiteze ko izaba ari nini cyane kuruta iyo mwaba mutekereza kugeraho. 2.2 Ni hehe Imana irimo kubatuma?

Yerusalemu – Aho muri. Ku ntumwa, Yerusalemu ntabwo hari iwabo. Niho bari bari. Abenshi muri bo bavukaga I Galilaya. Bari baje I Yerusalemu kubera umunsi wa Pantekoti. Ariko ubwo Yesu yavuganaga nabo bari I Yerusalemu. Arababwira ati, ―Muhere aho muri.‖ Yerusalemu yanyu ni aho muri. Mufate akanya none aha mutekereze intumbero Imana ifitiye itorero ryanyu. Guhitamo Yerusalemu yanyu buri gihe biba byoroshye. Musabe Imana ibabwire imbibe za Yerusalemu yanyu. Mubyandike ku Ikarita y‘Imihigo y‘Ibyak 1:8 ruri ku paje ya 94.

Yudaya – Hafi aho; muhuje umuco. Yudaya kari akarere k‘Abayuda gakikije Yerusalemu. Havuga ibice byose byegereye aho musanzwe muba kandi mu bantu muhuje umuco. Musabe Imana ibereke Yudaya yanyu. Hashobora kuba ari mu nkengero z‘umujyi wanyu, ariko mu karere kanyu, cg mu ntara yanyu. Mubyandike ku Ikarita y‘Imihigo y‘Ibyak 1:8.

Samariya – Hafi aho; mu bo mudahuje umuco. Samariya yari hakurya ya Yudaya. Ubwo, hari hagati ya Yudaya (aho bari bari) na Galilaya (aho bakomokaga). Ariko ntabwo hari ah‘Abayuda. Bari batandukanye mu mico no kw‘idini. Samariya yanyu ni ahantu hose cyanga abantu bafite ubundi buryo byo gutumanaho butandukanye n‘ubwanyu. Mufate akanya musabe Imana kubabwira aho Samariya yanyu iri. Hashobora kuba ari:

▪ abantu babegereye b‘ubundi bwoko, bavuga urundi rurimi, cg bafite indi mico ▪ abantu bari mu rwego runaka rw‘imibereho itandukanye n‘iyanyu ▪ abantu batereranywe n‘umuco wanyu, barimo abanywa urumogi, indaya,

abatinganyi, abagororwa, cg abandi. Mwandike izina rya Samariya yanyu ku ikarita y‘Imihigo y‘Ibyak 1:8.

Page 93: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 93 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ku mpera y’isi – Ahantu hose hitaruye aho musanzwe mumenyereye, mufite bike cyane , cg ntabyo, muhuriyeho. Aho hantu ubusanzwe hagomba kuba ari kure cyane. Ubwo Yesu yavugaga ―ku mpera y‘isi‖ yerekanaga ko ubwami nta mupaka bufite; n‘itorero ryanyu nta mupaka rigira iyo riyoborwa n‘Imana. Ryaba rito cyangwa rinini, rikize cg rikennye, Imana irariyobora kandi ikariha ibyo rikeneye – mwe mugakurikira gusa. Ntimuzemerere ubwoba no gushidikanya ngo binige intumbero y‘itorero ryanyu. Mwandike izina ry‘impera y‘isi yanyu ku Ikarita y‘Imihigo y‘Ibyak 1:8.

Ni hehe muzagwiriza Itorero ryanyu? Reba ikibazo cya 26 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Uburyo bworoshye cyane bwo kugwiza itorero ni ukubaka ubucuti. Koresha urutonde rw‘abantu 100 mubana mushobora gutangirana itorero rimeze nk‘urukwavu. (Itsinda rya Ndi Uwa Kabiri) Gerageza kuzana mu matsinda abantu basanzwe bazi kandi bizera. Basabe bazane abandi. Zamura abayobozi muri bo bazakomeza kuyobora nyuma y‘amasomo y‘ ―Inzira Yo Kuvumbura‖ Bashobora gutangirana n‘Inzira yo Kongera Imbaraga.

Niba utazi abantu 100 batarizera, andikaho abantu musanzwe mushyikirana cyane. Abasanzwe ari Abakristo, ubakangurire gutangiza no kuyobora itsinda, kandi wiyemeze kubatoza ubageze ku rugero. Niba utazi neza niba ari Abakristo, ubazane mw‘itsinda ry‘Inzira yo Kuvumbura uyobora. Zamura abayobozi muri bo bazakomeza kuyobora nyuma y‘amasomo y‘ ―Inzira Yo Kuvumbura‖ Bashobora gutangirana n‘Inzira yo Kongera Imbaraga.

Saba abantu bashya baje mw‘itsinda nabo gukora urutonde rw‘abantu 100 bakurikije urugero rw‘abandi.

Teranya abandi bayobozi mukorana mw’itorero ubu, mutangire kwiga uruhare rwanyu mu gusohoza ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Ibi bibazo bibayobore muganira:

Abayobozi benshi bemera ko hakenewe itorero rimwe ku bantu 1,000. Hakenewe amatorero angahe mu gace k‘iwanyu? Ubu se ahari ni angahe?

Mushingiye ku mico iba mu murima musaruramo, itorero rishaka kuvuga ubutumwa mu bantu b‘aho ryaba rimeze rite?

Ni izihe mbogamizi zishobora kuvuka zo gushinga amatorero agwira muri ako gace ?

Ni hehe hari ibyangombwa mu bisarurwa byanyu? Uzirikane ko ibyangombwa byo kororoka biba mu musaruro. Kandi uzirikane ko ubutaka bwiza bwo gushinga itorero akenshi buba mu bantu babi.

Muzacengeza mute intumbero yo kororoka ihatira buri torero kumvira ibivugwa mu Ibyak 1:8?

Intambwe

Zibanza

Intambwe

Zibanza

Page 94: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 94 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Ikarita y’Imihigo y’Ibyak 1:8

Hehe Yerusalemu yacu ni : Yudaya yacu ni: Samariya yacu ni: Impera y‘isi ni:

Iki

Gusenga

Imishinga

Ubufatanye

Abayobozi

ba buri

hantu

Ni iyihe mirimo ikomeza

musengera muri buri karere?

Ni abahe bayobozi mufite muri buri karere? Ni utuhe turere dukeneye

abakozi?

N‘ubuhe bufatanye bw‘imirimo ikomeza

mufite muri buri karere?

Ni iyihe mishinga cyangwa ibikorwa mufitemo uruhare muri buri karere?

Page 95: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 95 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Ibyak 15:19

―Ni cyo gituma ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana.‖

3.1 Ni ikihe kibazo cyari kigiye kubuza Itorero ryo mw’Isezerano Rishya kugwira

Abakristo ba mbere bose bari Abayuda. Ubwo rero amatorero yose ya Gikristo yari afite imico ya Kiyuda. Bambara Kiyuda, barya kiyuda, bizihiza iminsi mikuru ya kiyuda kandi bakurikiza amategeko, imihango n‘imigenzo by‘Abayuda. Ibyo ntacyo byari bitwaye. Kandi kubera ko Abakristo bose baturukaga mu Bayuda, nta kibazo bari bafite.

Ariko hari icyabaye nyuma – Ubutumwa bwiza bwatangiye kugera mu Banyamahanga. Ubwa mbere kwa Koruneliyo n‘abo mu rugo rwe (Ibyak 10), hanyuma abandi Banyamahanga hafi y‘I Antiyokiya (Ibyak 11:20), hanyuma Pawulo atangira gushinga amatorero y‘Abanyamahanga mu mijyi myinshi. Byabaye ubwa mbere Abakristo bibaza ku migenzo ya kiyuda niba koko ifite umumaro cyane ku Bukristo. Bamwe muri bo bibwiraga ko Abanyamahanga bagomba gukurikiza imihango n‘imigenzo ya Kiyuda nka bo. By‘umwihariko, batekerezaga ko Abanyamahanga bagomba guca mu gikorwa kibabaza cyo gukebwa kugira ngo bakizwe. (Ibyak 15:5) 3.2 Abayobozi bakemuye icyo kibazo bate? Pawulo yari azi ko ibyo nibisabwa bizasenya imirimo yo gushinga amatorero mu Banyamahanga igitangira. Bityo ajya I Yerusalemu kugira ngo aganire n‘abandi bayobozi b‘itorero kuri icyo kibazo. Amaze kumva ibyo Imana yakoze mu Banyamahanga, Yakobo, mwene se wa Yesu, avugana ubwenge ati: “Ni cyo gituma ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana.” (Ibyak. 15.19) Abayobozi b‘itorero bose barabyemera. Pawulo, Barinaba n‘abandi baturutse mw‘itorero rya Yerusalemu basura amatorero y‘Abanyamahanga bababwira ko badakeneye gukurikiza amategeko ya Kiyuda ngo bakurikire Yesu. Byari kugenda bite iyo Itorero rifata icyemezo gitandukanye n‘icyo? Birashoboka ko urunana rwo gushinga amatorero rwari rutangiye mu Banyamahanga rwari kuzima. Birashoboka ko Ubukristo bwari gusigara ari idini y‘Abayuda gusa. Birashoboka ko natwe twese tuba tutarizeye Kristo. Icyo cyemezo, (kiyobowe n‘Umwuka Wera) cyahinduye icyerekezo cy‘amateka. Cyakinguriye buri wese urugi rwo kwizera – Abayuda cyangwa Abanyamahanga.

Dukeneye ubwenge nk‘ubwo. Ntabwo tugomba ―kunaniza‖ abantu tudahuje imico bashaka kuza kuri Kristo cyangwa mw‘itorero. Tugomba kwirinda cyane ko imico yacu ya ―Gikristo‖ itabera inkomyi ivugabutumwa no kugwira kw‘amatorero.

3. A M A T O R E R O A G W I R A

Page 96: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 96 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Intambwe

Zibanza

Ni iyihe mipaka itandukanya “umuco w’itorero” ryanyu n’abo mushaka kubwira abatumwa? Ese iyo mipaka yemewe na Bibiliya? Niba atari byo, muzahindura iki mw’itorero rishya kugira ngo mukureho iyo mipaka? Reba ikibazo cya 27 ku Rupapuor rw’Ingamba.

3.3 Twakuraho dute imipaka ibuza kugwira?

Rimwe na rimwe, amatorero ashyiraho imipaka yo kugwira, atabishaka. Niba dushaka ko amatorero agwira, tugomba gutekereza twitonze uko ayo matorero agomba kuba ateye kugira ngo agwire vuba.

Isezerano Rishya rishyiraho ibya ngombwa itorero rishingiraho. Ariko hakabamo n‘uburyo bwo guhindura ibitari ngombwa. Urugero, Isezerano Rishya nta mabwiriza ritanga ku byerekeye:

Aho amatorero ateranira;

Umunsi agomba guteranaho;

Ubwoko bw‘indirimbo bagomba kuririmba;

Igihe amateraniro agomba kumara;

Umubare w‘abantu bagomba kubamo;

Uko abantu bagomba kwicara mu rusengero (niba abantu bagomba kwicara, guhagarara cg kuryama).

Ubwo rero, birashoboka kugira itorero ryemewe na Bibiliya mu rusengero runini n‘abantu amagana bicaye ku ntebe zikurikirana bareba imbere, itsinda ry‘abaririmbyi bacuranga, n‘umushumba uhembwa ubwiriza ku ruhimbi.

Birashoboka no kugira itorero ryemewe na Bibiliya ririmo abantu batandatu cyangwa umunani bahagarara cyangwa bicara munsi y‘igiti, basangira ifunguro mu gihe umwe aririmba indirimbo cyangwa asoma ijambo nk‘uko Umwami abayoboye.

Uko tugambirira kwesa imihigo y‘Ibyak 1:8, tugomba kwita cyane ku miterere tuzaha amatorero dushinga, ku buryo byayorohera kugwira cyane. Nubwo hari bamwe byabangamiye, Abakristo b‘Abayuda batangije amatorero mu Banyamahanga yari atandukanye cyane n‘ayabo ubwabo. Natwe rero, si ngombwa ko amatorero dutangiza aba ateye nk‘ayo dusanzwemo. Rigomba kuba ari itorero rishobora kugwira vuba! Mu Bushinwa, itorero rishingiye ku bamisiyoneri ntiryashoboraga kugwira nta mutungo n‘amafaranga bivuye hanze. Kugira ngo bakureho izo mbogamizi, abayobozi b‘itorero bashyizeho imiterere y‘amatorero mato, yiyobora, yo mu ngo. Ibyo byatumye amatorero agwira cyane kuruta mbere hose.

Ni izihe mbogamizi z’imiterere zituma kugwira kw’itorero kugorana, kudindira cg guhenda? Muzahindura mute imiterere y’itorero rishya kugira ngo mukureho izo mbogamizi? Reba ikibazo cya 28 ku Rupapuro

rw’Ingamba.

Intambwe

Zibanza

Page 97: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 97 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Inzovu n’Inkwavu

Inzuvi ni nini! Zirarama. Zifite imbaraga. Ntacyaruta inzovu ku muntu shaka kwikorera umutwaro munini cyangwa guhirika ikintu kiremereye. Ariko inzovu zigenda buhoro. Kandi zororoka zitinze. Inzovu y‘ingore ihaka mu mezi 22 mbere yo kubyara. Kandi ibyara icyana kimwe gusa. Kandi icyo cyana ntigishobora kubyara kitarageza ku myaka 18. Ubwo mu myaka itatu, inzovu ebyiri zibyara rimwe zikaba zibaye eshatu.

Naho inkwavu, ni ntoya kandi n‘inyantege nke. Nta n‘ubwo zirama. Ntizakwikorera umutwaro cyangwa ngo zisunike igiti kinini. Ariko zororoka vuba. Urukwavu rubyara ibyana 7 incuro imwe. Guhaka kwarwo kumara ukwezi kumwe kandi urukwavu rumaze amezi ane rushobora kubyara. Mu mvugo (uziboneye umwanya uhagije n‘ibyo kurya) mu myaka itatu, inkwavu ebyiri zaba zibaye miliyoni 478.

Inkwavu zishobora kuba ari ntoya ku Nzovu, ariko uko wabibara kose, inkwavu miliyoni 478 ziruta cyane inzovu 3.

Kugira ngo agwire vuba, tugomba gishinga amatorero ameze nk‘inkwavu.

Gukuraho Imbogamizi mu Bushinwa

Abamisiyoneri b‘Abaporotestanti bageze mu Bushinwa mu 1807. Mu 1949 hari abamisiyo-neri 6,000 n‘amatorero agera ku 20,000 abarirwamo abayoboke bagera kuri miliyoni imwe. Amatorero yagenderaga cyane ku mutungo n‘imfashanyo bituruka hanze ndetse n‘ubuyobozi ubwabwo. Mu 1949, Mao yirukanye abamisiyoneri bose mu Bushinwa. Abakristo baratotezwa cyane, ndetse abenshi babivamo. Mu mpera z‘Impinduramatwara y‘Umuco mu 1976, hari hasigaye abizera bari hagati ya 100,000 na 200,000. Nta wari uzi uko itorero rigiye kubaho.

Ariko hari ikintu gitangaje cyabayeho. Abizera bisanze bagomba gukora muri iyo mibereho igoye nta bufasha na buke bwo hanze babona. Kugira ngo babeho, bagombaga kurema indi miterere y‘itorero – amatsinda mato, ateranira mu ngo, ayoborwa n‘abalayiki badahembwa. Amatorero nk‘ayo ashobora gukorera mu bwihisho atanizwe n‘agahato ka Leta. Kandi ashobora kugwira vuba, atarindiriye imyaka myinshi yo gutoza abayobozi no gushakisha amafaranga. Kandi babigezeho.

Kuri ubu, nyuma y‘imyaka 40, itorero ryo mu Bushimwa ryikubye incuro igihumbi. Ubu hariyo abizera bashobora kuba bari hagati ya miliyoni ijana na miliyoni Magana abiri. Ushyize mu mibare, aho ni ho abantu bagarukira Kristo cyane mu mateka y‘isi. Ibyo byagezweho kubera ko Imana yakoze ibikomeye. Ibyo kandi byabayeho kubera ko imipaka y‘imiterere yabuzaga itorero kugwira yakuweho.

Itorero rishingiye ku bamisiyoneri ntabwo ryashoboraga kugwira ridafite amafaranga yo kubaka insengero cyangwa abanyamahanga bariyobora. Amafaranga yo hanze n‘abayobozi bo hanze bari barabaye ubunigiro n‘imbogamizi bibuza itorero kugwira. Abayobozi b‘itorero bakuyeho izo mbogamizi bashyiraho imiterere yatumye kugwira vuba cyane bishoboka.

Page 98: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 98 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

3.4 Inzovu ni nini, ariko inkwavu zigwira vuba. Hari ubwoko bwinshi bw‘amatorero. Kandi buri bwoko bugira ibyiza byabwo. Hari amatorero manini afite insengero nini cyane, abashumba bahembwa n‘abakozi hamwe n‘abayoboke amagana n‘ibihumbi byinshi. Kubera ubunini bwayo n‘ubushobozi, ayo matorero ashobora gukora ibintu amatorero mato atashobora. Bashobora gutangiza ibikorwa binini. Abashumba babo akenshi baba barigishijwe cyane kandi ari abigisha ba Bibiliya babishoboye. Imicurangire ya muzika mu materaniro yabo iba iri ku rwego rwo hejuru. Ibyo byose ntibishobora gukorwa mu matorero mato yo mu ngo. Ariko amatorero mato, yoroheje yo mu ngo, ayobowe n‘abalayiki badahembwa, hari icyo ashobora gukora neza kuruta amatorero manini. Ashobora kororoka. Ashobora kugwira. Kubera ko adakeneye inyubako ihambaye, ntakeneye ubutaka cyangwa uruhushya rwo kubaka, cg amafaranga y‘inyubako. Kubera ko abayobozi bayo ari abantu basanzwe bakora ibindi, ntabwo bikenewe gutegereza imyaka myinshi yo kujya kwiga; nta n‘amafaranga y‘imishahara. Icyo mukenera gusa n‘abizera bashya, umuntu wemera ko bateranira iwe, n‘umuntu watojwe kuyobora itorero rito.

3.5 Iby’ingenzi biranga amatorero“Nkwavu” yororoka/amatsinda ya NDI UWA KABIRI None aha, Imana irimo gukora ibikomeye. Mu myaka mike ishize, ahantu harenga 12 kw‘isi, Imana yatangije umuvuduko w‘amatorero amagana n‘ibihumbi yororoka vuba cyane. Ayo matorero ari mu duce dufite ibibazo byinshi kw‘isi – hakennye, hahora intambara, aho Abakristo batotezwa cyane, aho kuvuga ubutumwa no guhinduka bibujijwe, ahantu hamaze imyaka myinshi hari andi madini yahashinze imizi. Uko twiga iyo mivuduko – nubwo yavutse mu bice bitandukanye by‘isi no mu mico itandukanye – tubonamo ibyo ihuriyeho:

Inkuru zabo n’Amatsinda mato. Bashishikariza buri muntu mw‘itsinda kuvuga inkuru ye, kumva inkuru z‘abandi, no kuganira ku nkuru zo muri Bibiliya. Amatsinda yabo aba ari mato (abantu 2 – 8) kugira ngo habeho impinduka nini ishoboka kandi buri wese yemererwe kuganira ku nkuru.

Buri wese agira uruhare. Bafasha abantu kwiga gukura babigisha gukora ibi bikurikira: a) kubwira abandi ibya Yesu, b) kwiga Bibiliya, c) kuvugana n‘Imana, d) gufasha no gutera abandi umwete, e) kwihanganira ibihe bikomeye.

Buri wese ashobora kuba umuyobozi. Bareba buri wese nk‘uzavamo umuyobozi, haba mbere cyangwa nyuma yo kwizera Kristo. Baha abantu amahirwe yo kuyobora iyo bakomeje kumvira Imana no kujya imbere. Abo bayobozi ntibahembwa kandi ntabwo bagiye mu mashuri ya Bibiliya.

Page 99: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 99 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Intambwe

Zibanza

Ashingiye ku kumvira atari ukwibanda ku bumenyi gusa. Bemera ko Umwuka Wera ayobora abantu mu mpinduka z‘ubuzima bwabo no mu byo biyemeza gukora nk‘uko babyigishwa na Bibiliya, kandi buri wese agakurikirana undi ku byo yiyemeje. Ibyo byubaka imibereho ituma gukunda Yesu bivuga kumvira Yesu.

Amatsinda mashya aho kuba manini. Uko abantu babwira abandi, basabwa kutabazana mu matsinda ariho, ahubwo bagatangira amatsinda mashya. Amatsinda ateranira mu ngo cyangwa ahandi hantu hitaruye. Bahura n‘abayobozi bashya mu matsinda yabo kugira ngo babatoze gukora nk‘ibyo bakora mu yandi matsinda. Bakomeza kandi gukurikirana abayobozi bashya ngo babahugure kandi babagenzure.

Araganira kandi akavumbura. Bibanda kuri Bibiliya kandi bakiringira ko Umwuka Wera afasha buri wese kuvumbura icyo Ibyanditswe bivuga mu gihe babiganiraho mw‘itsinda. Bayobora itsinda babaza ibibazo aho kubasomera ibyo bateguye.

Muzirikane ko ibi ari ibyagaragaye, ntabwo ari amategeko. Ntabwo ari ukuvuguruza Bibiliya iyo tugize itorero rinini rifite abakozi bahembwa n‘inyubako. Ariko byagaragaye ko amatorero ―nkwavu‖ arushaho kororoka vuba. Niba intego yacu ari iyo kororoka vuba, tuzibanda ku gushinga amatorero yujuje biriya bya ngombwa.

Muzamenya mute ko amatorero yanyu mashya yujuje ibya ngombwa byo kuba amatorero “nkwavu” yororoka / itsinda rya NDI UWA KABIRI? Reba ikibazo cya 29 ku Rupapuro rw’Ingamba.

Page 100: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 100 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Page 101: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 101 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MWIYEMEZE

MUSENGE

MUGWIZE MUVUGE

UBUTUMWA

MUTEGURE

ABAYOBOZI

MUHINDURE

ABIGISHWA

MUTERANIRIZE

HAMWE

Page 102: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 102 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Page 103: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 103 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

MWIYEMEZE GUSHINGA

AMATORERO

1.1 Yesu yabwiye abigishwa be kujya hehe?

Ntabwo Yesu yasize abigishwa mu rujijo rw‘aho bagomba kujya. Yavuze ko bagomba kuba abagabo bo kumuhamya I Yerusalemu n‘I Yudaya yose, n‘I Samariya no ku mpera y‘isi.‖ Ariko mu bice birindwi bibanza by‘Ibyakozwe n‘Intumwa, bagumye I Yerusalemu. Ubwo rero Imana yagombaga kubakangura.

IBITEKEREZO BIKURU

Imana irihagije, izasohoza imigambi yayo twayumvira, tutayumvira.

Iyo tutumviye, ishobora kuduhatira kuyumvira. Cyangwa se tugahusha imigisha yayo kuko yitoranirije abandi bo gusohoza imigambi yayo.

Umuhigo wanyu w‘ ―Intambwe Zibanza‖ ni uwo gukora nk‘uko mwigishijwe.

1. ABAMISIYONERI BATUMVIRA

Ongera usome Ibyak 1:8 8‖Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo

kumpamya I Yerusalemu n‘I Yudaya yose, n‘I Samariya no kugeza ku mpera y‘isi.‖

Soma Ibyak 8:1b, 4-5 8:1 . . . Uhereye uwo munsi haduka akarengane gakomeye mu Itorero ry‘I Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by‘I Yudaya n‘I Samariya, keretse intumwa.

4Nuko abatatanye bajya hose bamamaza ijambo ry‘Imana. Filipo aramanuka ajya mu

mudugudu w‘I Samariya ababwiriza ibya Kristo.

Soma Ibyak 8:14 & 9:31 8:14Nuko intumwa zari I Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry‘Imana, zibatumaho Petero na Yohana. . . .

9:31Nuko Itorero ryose ryari I Yudaya hose n‘I Galilaya n‘I Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n‘Umwuka Wera riragwira.

Page 104: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 104 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Ibyak 13:1-5 1Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi, n‘abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w‘Umunyakurene na Manayeni wareranywe n‘Umwami Herode, hariho na Sawuli. Ubwo basengaga biyiriza ubusa, Umwuka Wera arababwira ati ―Mundoba-nurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora. Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza. Nuko batumwe n‘Umwuka Wera bajya I Serukiya, batsukira aho barambuka bafata I Kupuro.Bageze I Salamini, bamamaza ijambo ry‘Imana mu masinagogi y‘Abayuda. Yohana na we abafasha.

1.2 Imana yahatiye ite abigishwa gusohoza umugambi wayo?

Ubwo abigishwa bari banze kumvira Inshingano Nkuru, Imana yabasunikishije akarengane. Bahindutse abamisiyoneri batabishaka, batanategujwe, bajya I Yudaya n‘I Samariya. Imana yakoresheje abantu batumvira kugira ngo isohoze umugambi wayo. Umugambi wayo ntabwo wahagaze nubwo abantu bayo batumviraga. 1.3 Icyavuyemo ni iki?

Abigishwa bageze aho Imana yari yarababwiye kujya bagakora icyo yababwiye gikora, bagize amahoro, barakomera, umubare w‘amatorero uragwira.

1.4 Ni bande bashinze itorero muri Antiyokiya? Ubwo ―abamisiyoneri batabishaka‖ bahungaga Yerusalemu, bamwe bagiye mu bilometero 300 mu majyaruguru ahitwa Antiyokiya, batangirayo itorero hamwe n‘abizera bashya. Maze itorero ryababyaye ry‘I Yerusalemu ryohereza Barinaba kuyobora iryo torero ryavutse. Ariko Barinaba ntiyakora wenyine. Na we yagiye gushaka Sawuli nga abe mw‘ikipe ye

Soma Ibyak 11:19-26 19Nuko abatatanijwe n‘akarengane katewe n‘urupfu rwa Sitefano bagera I Foyinike n‘I Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine. Ariko bamwe muri bo b‘I Kupuro n‘ab‘I Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n‘Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw‘Umwami Yesu. Ukuboko kUmwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami. Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y‘itorero ry‘I Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya. Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw‘Imana, aranezerwa, abahugura bose ati, ―Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.‖ Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera, abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. Bukeye avayo ajya I Taruso gushaka Sawuli, amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n‘ab‘itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho Abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.

2. ABAMISIYONERI BUMVIRA

Page 105: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 105 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Soma Yosuwa 5:4-6 4Impamvu yatumye abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, nibo bavuye muri Egiputa. Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa bo bari batarakebwa, kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu kugeza igihe ingabo zose z‘ubwoko bwabo zavuye muri Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy‘amata n‘ubuki.‖

2.1 Mbese Barinaba na Sawuli bari abamisiyoneri bumvira cyangwa batumvira? Barinaba na Sawuli bumvise Imana kandi barumvira ako kanya. Bagiye aharenze Yerusalemu na Yudaya na Samariya, bajya aho twakwita ―impera y‘isi‖ kuri bo.

3.1 Bigenda bite iyo tutumviye guhamagara kw’Imana? Rimwe na rimwe aduhatira kumvira akatunyuza mu karengane. Ubundi, aratureka ntitwumvire kandi tukaguma mu buzima busanzwe, nkuko yabigenje ku Bisirayeli banze kujya mu Gihugu cy‘Isezerano. Bari barategereje imyaka 400 ngo basubire I Kanani, kandi babonye ibitangaza byinshi. Ariko bageze igihe cyo guhindūra igihugu, baranga. 3.2 Ni izihe ngaruka zabayeho zo kutumvira kw’Abisirayeli? Aho kunyura inzira y‘ubusamo iva muri Egiputa ijya I Kanani, Abisirayeli bazerereye mu butayu imyaka 40. Inkweto zabo n‘imyenda yabo ntibyabasaziyeho. Imana yarabagaburiye ibaha n‘amazi meza. Babayeho nkuko bo babonaga bisanzwe. Imana yasubizaga gusenga kwabo ariko bikababera igihano aho kuba umugisha. Kandi nyuma y‘imyaka 40, hafi abantu bose bavuye muri Egiputa bari barapfuye bahambwa mu musenyi. Abo b‘ ―igisekuru cya Oya‖ bahombye imigisha yose y‘Imana yo mu Gihugu cy‘Isezerano. Iyo yabikiye abana babo b‘ ―igisekuru cya Yego.‖ Mwebwe se bite? Muzi ubushake bw‘Imana n‘umugambi wayo wo kwagura Ubwami bwayo. Igisubizo cyanyu ni ikihe?

3. IGIHANO CYO KUTUMVIRA

Page 106: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 106 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

3.3 Yesu agusezeranya iki nukoresha ibyo wigishijwe? Naho nutabikoresha?

Ihame ryo mu Bwami bw‘Imana ni iri: Gikoreshe cyangwa ugitakaze. Mu yandi magambo, uko mbikoresha niko nunguka byinshi. Ninkoresha ibyo nigishijwe, nzunguka ubundi bumenyi bwinshi. Ariko nimba uwumva gusa sinkore, nzatakaza n‘ibyo nari nahawe.

3.4 Ni nde uzabazwa ibyo twagezeho?

Imana ikorana n‘ikipe. Dukora ibyacu, Igakora ibyayo.

Dushinzwe kugira icyo dukora dukurikije amabwiriza yayo. Kubiba imbuto. Gukora cyane. Kuzana ibisarurwa.

Ariko dushinzwe no guturiza mu Mwami, twizeye ko yita ku bindi byose.

Imana yonyine ni yo ibazwa ibyo twagezeho.

Ni iki mushaka kwiyemeza uyu munsi? Reba ikibazo cya 30 ku Rupapuro rw’Ingamba.

MWIGISHE – Muzakoresha iki gitabo mwigisha kandi mutoza abandi?

MUVUGE UBUTUMWA – Uzabwira inkuru yawe cyangwa ubutumwa bwiza nibura abantu babiri buri cyumweru mu mwaka utaha?

MUSHINGE – Ese uzatangiza nibura igikorwa gishya kimwe (itorero, gutumwa, ivuna, kwagura, n‘ibindi) mu mezi 12 ari imbere?

Turishimana namwe uko Imana igenda ibakoresha mu kwagura Ubwami bwayo. Imana ibahe umugisha mwinshi uko mukomeza kuyikorera.

Intambwe

Zibanza

Soma Mariko 4:24-29

Arababwira ati, ―Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho, kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n‘icyo yari afite.‖ Arongera arababwira ati, ―Ubwami bw‘Imana bugereranywa n‘umuntu ubibye imbuto mu butaka, akagenda agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n‘imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze. Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi, maze hanyuma hakaza imigengararo, hagaheruka amahundo arimo imbuto. Ariko imyaka iyo yeze, nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.‖

Page 107: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 107 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Musenge

Murime

umushike

Make

Disciples

Muhindure

Abigishwa

Mubagare

URUPAPURO

RW’INGAMBA

1. Imana yaba iduhamagarira gushinga itorero rishya? Yego

Intumbero Si none aha

2. Ni ryari itorero ryacu rizasengera ubushake bw‘Imana bwo Gushinga amatorero? Italiki:

3. NI hehe Imana iduhamagarira gushinga itorero rishya? Ahantu:

4. Ni nde Munyamahoro waba uhari? Amazina:

5. Ni bande Imana ihamagariye kuba mu ikipe yo gushinga Amazina: Itorero rishya?

6. Ni ubuhe buryo bw‘ivugabutumwa tuzakoresha? Inkuru yanjye

EvangeCube Filme ya Yesu Ubundi

7. Tuzatangira ryari guhugura itorero ryose cyangwa ikipe Italiki: yo gushinga amatorero ku byerekeye ivugabutumwa?

Muvuge

Ubutumwa 8. Tuzahugura ryari ikipe ishinga amatorero cyangwa itorero Italiki:

Mubibe imbuto ku kuvuga inkuru yawe bwite cyangwa ubuhamya?

9. Ikipe ishinga amatorero izatangira ryari kandi ite kuvuga Italiki: ubutumwa mu baturage?

10. Tuzigisha dute abizera bashya kugira ngo tumenye muri bo abumvira?

11. Ni ubuhe buryo cyangwa ibitabo tuzakoresha mu kwigisha

abigishwa bacu kumvira Yesu?

12. Tuzatera umwete dute abigishwa bacu ngo na bo bashake abigishwa babo ubwabo?

INTAMBWE

ZIBANZA

Page 108: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 108 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Mutegure

Abayobozi

Mutoranye

Izindi mbuto

Mugwize

Mwagure

Umurima

Muteranirize

Hamwe

Muzane

Umusaruro

13. Twabona dute umunyamahoro?

14. Twatoza dute umunyamahoro kuvuga ubutumwa no kwigisha incuti ze, umuryango we n‘abaturanyi be? 15. Tuzateranya dute abizera bashya ahantu tuzashinga Ihuriro ry‘Ubugingo Bushya Itorero rishya? Iryo tsinda rishya tuzaryita iki? Itsinda Rito Itsinda ryo Gutega Amatwi Ibindi _______________

16. Bazateranira hehe? Bazaterana Ryari? Ahantu: Iminsi: Igihe:

17. Ni gute buri wese yagira uruhare mu gihe cyo kwiga? 18. Ni gute twashyiraho uburyo bwo kugenzurana mu rukundo? 19. Ni ikihe CYITEGEREREZO naha abayobozi banjye?

20. Abayobozi banjye NABAFASHISHA iki?

21. Ni ibiki abyobozi banjye bashobora gukora MBAKURIKIRANA? 22. Ni ryari bizaba ngombwa ko MBAREKA?

23. Ese hari uwo nabera umushumba mw‘ibanga?

24. Ni gute tuzatanga igihe cyacu ku bigishwa bacu ngo twubake Kwigisha umuntu ku wundi ubucuti/isano nabo? Kwigisha Umutware w‘urugo Amatsinda mato Amatsinda yo Gutega amatwi Ubundi Buryo ________

25. Nakorera nte abigishwa banjye? 26. Tuzagwiriza hehe itorero ryacu? Jerusalemu__________________ Aha hantu ni hehe kuri twebwe? Yudaya _____________________ Samariya ___________________ Impera y‘isi _______________

27. Ni izihe mbogamizi z‘umuco zibujije itorero kugwira? Izo mbogamizi twazikuraho dute mw‘itorero ryacu rishya?

28. Ni izihe mbogamizi z‘imiterere zibujije itorero kugwira? Izo mbogamizi twazikuraho dute mw‘itorero ryacu rishya?

29. Twakora dute kugira ngo amatorero yacu mashya azabe Mato Abayobozi badahembwa ―amatorero nkwavu‖ / amatsinda NDI UWA KABIRI? Guterana mu ngo Kwigaburira Kumvira amategeko ya Yesu Ibiganiro / Kuvumbura Bibiliya 30. Tuzagwiza dute umurimo wacu? Kwigisha abandi iki gitabo Kubwiriza abaturanyi bacu Gushinga itorero rishya/itsinda

Page 109: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 109 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

GEREKA W’AMAHUGURWA

Uyu mugereka ukubiyemo inyigisho z‘inyongera ku bazaba bateguye amahugurwa bakoresheje iki gitabo cy‘Intambwe Zibanza.

Ugabanijemo ibice 3:

1. Iby‘Ibanze – Iki gice cyerekana ubuhanga n‘ubumenyi buri mwigishwa agomba kwiga muri iki gitabo cy‘Intambwe Zibanza.

2. Imyitozo – Iki gice gisobanura imyitozo yo mu matsinda yafasha cyane mu kwigisha ibiri muri iki gitabo. Iyo myitozo irangwa n‘ibimenyetso by‘utunyenyeri, kuva kuri * kugeza kuri *****, ni ukuviga ko * kerekana ibitari ngombwa cyane, naho ***** twerekana ibya ngombwa cyane.

3. Incamake – Iki gice gitanga ingingo nkuru, cyangwa gahunda, yo kuyobora amahugurwa ukoresheje ibyigisho by‘Intambwe Zibanza. Ingingo nkuru zatanzwe kuri gahunda y‘umunsi umwe, iminsi ibiri n‘igice, cyangwa ibyumweru umunani. Ushobora gukoresha iyo ubona ishobokeye abantu uhugura.

Page 110: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 110 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IBY’IBANZE:

Intumbero –

Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Uruhererekane rw‘ubuhinzi n‘urwo gushinga amatorero – ruganisha ku

gukura, kugwira no kwaguka guhoraho k‘umusaruro

Musenge –

Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Gusenga gutegura ubutaka o Umunyamahoro

Ubuhanga bw‘ingenzi: o Gusenga-mugenda

Muvuge Ubutumwa –

Ubuhanga bw‘ingenzi: o Kuvuga inkuru yawe o Kuvuga inkuru y‘Imana ukoresheje EvangeCube, Inkuru za Bibiliya cyangwa

ubundi buryo bwemewe n‘umuco wanyu

Muhindure Abigishwa –

Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Ubwigishwa = Kugwiza o Ubwigishwa = Kubigisha Kumvira Amategeko ya Yesu o Ubwigishwa nk‘ubw‘Ibata/Igishuhe – Buri wese ahindura abantu abigishwa

Muteranirize Hamwe –

Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Iby‘ibanze Bibiliya ivuga ku ―itorero‖ o Kubaka itorero uhereye ku Munyamahoro o Abantu bakora ibyo bigishijwe ku bwabo n‘ibyo ubagenzuraho

Ubuhanga bw‘ingenzi: o Kuyobora Ikiganiro Cyoroheje cya Bibiliya

Mutegure Abayobozi –

Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Ntugakore umurimo wenyine o BAHE ICYITEGEREREZO – BAFASHE – BAKURIKIRANE – BAREKE o Umuyobozi nk‘Umugaragu

Mugwize Amatorero – o Ubumenyi bw‘Ingenzi: o Amatorero ―Nkwavu‖ agwira vuba cyane o Mukureho imbogamizi zibuza kugwira (amatorero yo mu ngo ayoborwa

n‘abalayiki)

Page 111: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 111 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

IMYITOZO:

Mu gihe ukoresha iki gitabo, biba byiza iyo abo wigisha baticara gusa bateze amatwi igihe kirenze iminota 15 cg 20. Gerageza kunyuzamo imyitozo y‘amatsinda mw‘isomo hagati, abo wigisha nabo bagire ibyo berekana bakina. Hari imyitozo imwe iri hepfo ikurikirana nkuko bigaragazwa n‘utunyenyeri mu buremere bwayo (kuva kuri * kugeza kuri *****)

Intumbero:

Guha abo wigisha imbuto. *

Saba abo wigisha gusobanura uruhererekane rwo guhinga; rugereranye

n‘uruhererekane rwo gushinga amatorero. **

Igisha ibimenyetso by‘ibiganza by‘uruhererekane rwo gushinga amatorero. ****

Umukino kuri Mat. 16:18 ―n‘amarembo y‘ikuzimu ntazarushobora.‖ ***

o Saba abantu 4-6 mu biga baze imbere bahagarare mu ruziga. Bashushanya umudugudu.

o Saba abandi 4 baze imbere. Bashushanya igitero cy‘ingabo o Umudugudu ukinge amarembo yawo. o Baza uti: ―Mu mvugo ya Yesu yo muri Mat. 16:18, ni irihe tsinda rishushanya

itorero?‖ o Ingingo: Amarembo ni ingabo yo kwirinda y‘ikuzimu. Itorero riratera,

rigasenya amarembo y‘ikuzimu rikabohora abari baboheweyo.

Umwitozo w‘itsinda rito: Ibyak 14:21-28 – amatsinda mato ashake intambwe 6

z‘uruhererekane rwo gushinga amatorero muri iyi mirongo. **

Musenge:

Umwitozo w‘itsinda rito: o Ni ibiki utekereza ko ari imbogamizi?

Ni ibiki Yesu atekereza ko ari imbogamizi?

(Yohana 4:35; Mat. 9:35-38; Luka 10:1-3) ***

o Ingingo y‘Ibanze: Ubusanzwe, dutekereza ko ikibazo kiri mu murima w‘ibisarurwa.

Imitima y‘abantu irinangiye. Bizera amadini y‘ibinyoma. Yesu atekereza ko ikibazo kiri mu basaruzi. Ni bake cyane, kandi ntitureba umusaruro uri imbere yacu.

Umwitozo w‘itsinda rito:

o Soma Luka 10:5-7. ****

o Saba buri tsinda kuganira kuri iki cyanditswe bakoresheje ibibazo bine bya mbere mu ―Kuyobora Ikiganiro Cyoroshye cya Bibiliya‖ Ni ibiki wakunze? Ni ibiki utakunze cyangwa ubona biteye urujijo? Ibi birigisha iki ku bantu? Ibi birigisha iki ku Mana?

o Noneho saba itsinda ry‘abiga ryose baganire kuri ibi bibazo: Ni ibiki Yesu yababwiye gukora? Ni ibiki Yesu yababwiye ko batagomba gukora? Twakumvira amabwiriza ya Yesu dute hano & none aha?

Umwitozo wa buri muntu: Uzuza urupapuro rw‘ ―Abantu 100 Bakeneye Kumva‖ ****

Page 112: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 112 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Saba abiga bahimbe ikimenyetso cy‘amaboko kivuga ―Gusenga-Tugenda‖ **

Gusenga-Tugenda ni ugusenga tugenda mu nzira z‘ahantu, umudugudu, umujyi, etc. Mu gihe mugenda ahantu musenga musabe Imana:

1. Gukingura Amajuru – Yesaya 64:1 Musabe Imana gukingura ububiko bwo mw‘ijuru, isuke imigisha yayo ku bantu b‘aho mugenda musenga.

2. Gukingura Imitima – Ibyak 2:7, 21 Musabe Umwuka Wera gukora, koroshya, gukiza, no gutura mu mitima y‘abantu.

3. Gukingura ingo – Ibyak 2:46-47 Musabe Imana gukwiza ububyutse no gucungurwa mu mihanda no mu miryango ku buryo hatangizwamo amatsinda yo gusenga no kwiga Bibiliya.

4. Gukingura Amayira Nyabagendwa – Yesaya 40:3-5 Musabe Imana kubashoboza gushinga amatorero no kuyagwiza mu bantu. .

5. Gukingura Ibiganza – Matayo 10:7-8 Musabe Imana kubereka ibikenewe mu bantu mushobora gukemura mufashijwe n‘Imana kugira ngo babone Yesu muri mwe!

Musabe Imana kubahishurira no gusenya ibihome byose byaba byubatswe mu:

6. Butegetsi – 1 Timoteyo 2:1-2 Musabe Imana isuke ubuntu bwayo ku bantu baba bategekwa n‘imitima yinangiye cyangwa amaso ahumye kandi icungure afite ubutware n‘ijambo ku bantu.

7. Burezi – Imigani 22:6 Musabe ngo Ijambo ryayo ribikwe mu mitima y‘abanyeshuri, abarimu, abayobozi, n‘abandika ibitabo kandi ko ijambo ry‘Imana rimenywa rikigishwa.

8. Bucuruzi – Hebrews 13:5 Musabe Imana ihindure imitima ive mu bugugu ijye mu kugira ubuntu. Babone ko ishaka kubabera Utanga byose, Ubakomeza, Ubacungura n‘Umwami wabo.

9. Idini n’umuco – Luka 10:27 Musabe ko abasenga imana zitari Imana bose bahindukira bakava mu bibi kandi bakaramya Imana Nyamana n‘umutima wabo, ubugingo bwabo, ubwenge bwabo n‘imbaraga zabo.

10. Baturage – Abefeso 2:19 Musenge kugira ngo abatuye aho mugenda bahinduke abizera bahesha Imana icyubahiro mu byo bakora byose nk‘abo mu muryango w‘Imana.

Gusenga-Mugenda (kubikora). ****

Mufate iminota 45-60 hamwe n‘abahugurwa bagende basenga mu baturanyi.

Page 113: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 113 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Muvuge Ubutumwa –

Inkuru Yawe ****

o Saba abahugurwa bandike inkuru yabo kuri paji imwe. o Nyuma usabe buri wese gusoma inkuru ye aranguruye, bose icya rimwe. o Nyuma ubasabe kwitoza incuro ebyiri umwe na mugenzi we. o Bahe iminota 5 yo gusubira mu rutonde rwa ―Abantu 100 Bakeneye Kumva‖

kandi basabe Imana kubereka batanu ba mbere ishaka ko babwira inkuru yabo.

Mwitoze gukoresha EvangeCube cg ikindi gikoresho cy‘ivugabutumwa hamwe na

mugenzi wawe. *****

Gushyira mu bikorwa: Ivugabutumwa mu nzira *****

o Bahe iminota 90-120 yo guhamya mu nzira – bashaka umunyamahoro, bavuga inkuru yabo, banababwira inkuru y‘Imana.

o IKI NI CYO GICE CYA NGOMBWA CYANE MU MAHUGURWA Y’INTAMBWE ZIBANZA. NTUZAGISIMBUKE CYANGWA NGO UGISUZUGURE.

o Niba igihe kikubanye gito, ushobora: kubifatanya no gusenga mugenda, cyangwa guha abahugurwa amafaranga make yo kugura ibyo kurya aho kubagaburira

ku manywa bakajya mw‘ivugabutumwa bariye utuntu tworoheje.

Muhindure Abigishwa:

Erekana umukino: Umushumba A & Umushumba B – Ubwigishwa cg

Ivugabutumwa ****

o Saba abantu babiri babishaka kuza imbere. Umwe ni ―Umushumba A‖ (umushumba w‘ivugabutumwa). Undi ni ―Umushumba B‖ (umushumba w‘ubwigishwa).

o Sobanura ko Abashumba A na B bombi bakunda Imana cyane, bakunda ijambo ry‘Imana kandi bakunda abantu b‘Imana. Ikibatandukanya gusa ni uburyo B yumva ubwigishwa.

o Ubwa mbere, abashumba bombi A na B basohoke kuvuga ubutumwa. Buri wese azane umuntu umwe imbere nk‘umwizera mushya.

o Umushumba B yigishe umwizera we mushya na we yige kuvuga ubutumwa. o Umushumba A asubire kuvuga ubutumwa asige wa mwizera mushya ahagaze.

Umushumba A azane undi mwizera mushya mw‘itorero rye. o Umushumba B asubire kuvuga ubutumwa ajyanye n‘umwizera we mushya.

Bombi bazane abizera bashya mw‘itorero ryabo. o Umushumba A asubire kuvuga ubutumwa wenyine, azane umwizera mushya

umwe. o Umushumba B n‘abizera be bose bagende – buri wese azane umwizera mushya

umwe. o Mukomeze kugeza igihe abari mu cyumba bose bahagarara imbere.

Saba itsinda rihimbe ibimenyetso by‘ibiganza bivuga ―Amategeko 7 y‘ibanze ya Yesu.‖

Page 114: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 114 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Muteranirize Hamwe:

Ikiganiro mw‘itsinda rito: Ibyak 10 (Koruneliyo) *** o Musome Inkuru ya Koruneliyo mu Ibyak 10, muganire ku bibazo bikurikira: Petero yagiye hehe? Yavuganye na bande? Bahageze bate? Ni iki cyabaye nyuma y‘ibyumweru n‘amezi Petero ahavuye?

Umwitozo w‘itsinda rito: Matayo 16:13-17 ****

o Soma Matayo 16:13-17 Saba buri tsinda rito riganire kuri iyi nkuru bakoresheje ibibazo bine bya

mbere bya ―Kuyobora Ikiganiro Cyoroheje cya Bibiliya‖ Ni iki wakunze? Ni iki utakunze cyangwa ubona ko giteye urujijo? Ibi birigisha iki ku bantu? Ibi birigisha iki ku Mana?

o Hanyuma usabe ishuri ryose baganire ku bibazo bikurikira:

Ni iki Yesu yashatse kwigisha abigishwa be?

Ni gute yakibigishije?

Kuki yakibigishije muri ubwo buryo?

Ni gute twakurikiza urugero rwa Yesu hano, none aha?

Mwitoze ―Ikiganiro Cyoroheje cya Bibiliya,‖ mukoresheje ibibazo bitandatu. *****

o Abaheburayo 10:24-25, cyangwa mutoranye ikindi cyanditswe mushaka. o Kuyobora ikiganiro cyoroheje cya Bibiliya ni ubuhanga bukenewe cyane. o Umenye neza ko abo utoza bagize amahirwe yo kubyitoza!

Mutegure Abayobozi:

Kozanya ibirenge ***

o Tegura intebe imbere mu cyumba. Shyira ibase irimo amazi n‘igitambaro cyo guhanagura kuri buri ntebe.

o Hamagara abigishwa bozanye ibirenge. o Musome iyi nkuru muri Yohana 13:1-17.

Mugwize Amatorero:

Mwerekane mu gakino imbogamizi z‘imiterere ***

o Zana ikirahure, icupa ritameneka ry‘amazi n‘ibase nini. o Uzuza amazi muro cya kirahure na rya cupa ritameneka. o Yasuke yose muri ya base vuba cyane bishohoka. o Ese hari uburyo wamara amazi mw;icupa mbere y‘ayo mu kirahure? o Ungera ugerageze uzunguza icupa cyangwa urikanda cyane. o Fata umukasi ukureho ubunigiro bw‘icupa; ongera wuzuze amazi, ibisubiremo. o Ingingo: Hari imbogamizi z‘imiterere zibuza itorero kugwira (zirimo inyubako,

n‘abakozi b‘inzobere bahembwa). Amatorero nk‘ayo ntabwo azororoka nk‘amatorero ―Nkwavu‖ .

Ikiganiro mw‘itsinda rito ***

o Ni izihe mbogamizi zituma gutangira itorero bitinda cyangwa bigahenda? o Ese izo mbogamizi zemewe na Bibiliya? o Ni gute mwahindura amatorero mashya kugira ngo izo mbogamizi ziveho?

Page 115: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 115 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

INCAMAKE

Amahugurwa amara iminsi 2 ½

Mu gitondo, Umunsi wa 1 o Intumbero o Musenge

Nimugoroba, Umunsi wa 1 o Gusenga Mugenda o Ivugabutumwa Inkuru yawe n‘imyitozo

Mu gitondo, Umunsi wa 2 o Ivugabutumwa (ibikurikira) EvangeCube cg Kuvuga Inkuru Ivugabutumwa mu Nzira

Nimugoroba, Umunsi wa 2 o Muhindure abantu Abigishwa o Muteranirize Hamwe

Mu gitondo, Umunsi wa 3 o Mutegure Abayobozi o Koza ibirenge o Mugwize Amatorero o Ukwiyemeza Kwanjye

Amahugurwa Amara Umunsi Umwe

Mu gitondo o Intumbero o Musenge (aha mwongeremo n‘ibyerekeye Umunyamahoro) o Muvuge Ubutumwa (mumare igihe kinini mwiga ubuhanga bw‘ivugabutumwa) Urutonde rw‘ ―Abantu 100 Bakeneye Kumva‖ Inkuru yawe EvangeCube

o Ivugabutumwa mu nzira mugihe cy‘amafunguro

Nimugoroba o Muhindure Abigishwa o Muteranirize Hamwe Mwibande ku buhanga bwo kuyobora Ikiganiro cyoroshye cya Bibiliya

o Mutegure Abayobozi o Mugwize Amatorero o Ukwiyemeza Kwanjye

Page 116: KINYARWANDA Intambwe Zibanza - e3 PARTNERSe3partners.org/staff/wp-content/uploads/sites/11/2014/07/...Ryanjye – Yesu ni niwe nyir‘itorero. Yariguze amaraso ye! Si irya Pastori

IntambweZibanza 116 Mukangurire Itorero ryanyu Kuzana Ibisarurwa by’Imana ©2011 e3 Partners Ministry

Amahugurwa Amara Ibyumweru Umunani Niba wigisha Intambwe Zibanza mw‘itorero, byaba byiza byigishijwe mu gihe cy‘ibyumweru byinshi kugira ngo abahugurwa babone igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize hagati mu mahugurwa. . Icyumwe cya 1: Intumbero & Gusenga Mugenda

Umukoro: Kugenda musenga mu baturanyi buri munsi muri iki cyumweru. Musengere Umunyamahoro mushobora gutangiriraho Itsinda ryo Kwiga Bibiliya.

Icyumweru cya 2: Kubwira Abandi Inkuru Yawe

Umukoro: Bwira inkuru yawe nibura abantu 3 muri iki cyumweru.

Icyumweru cya 3: Kubwira Abandi Inkuru y’Imana

Umukoro: o Bwira inkuru yawe nibura abantu 3 muri iki cyumweru. o Bwira Inkuru y‘Imana ku babishaka bose.

Icyumweru cya 4: Muhindure Abigishwa

Umukoro: Igisha Umukristo mushya gusenga agenda, kuvuga inkuru ye, cg kuvuga Inkuru y‘Imana.

Icyumweru cya 5: Muteranirize Hamwe

Umukoro: o Mukomeze gusenga mugenda, kuvuga inkuru yanyu, n‘Inkuru y‘Imana. o Baza buri wese werekanye ko abishaka uti, ―Waba ufite incuti cg

abavandimwe bashaka kumva nk‘ibi?‖ o Tangiza itsinda ry‘Ikiganiro Cyoroheje cya Bibiliya.

Icyumweru cya 6: Mutegure Abayobozi

Umukoro: Mukorane n‘Umunyamahoro cg umuyobozi usanzwe. o Mubigishe kuyobora ikiganiro cyoroshye cya Bibiliya. o Bareke bakiyobore.

Icyumweru cya 7: Mugwize

Umukoro: o Mutere umwete abigishwa banyu gutangiza itsinda ryabo ry‘Ikiganiro

Cyoroshye cya Bibiliya. Mubafashe gukora gahunda yabyo.

Icyumweru cya 8: Mwami, Mpa Umutima Nk’Uwawe

Umukoro: o Genda mu baturanyi bawe. o Senga umenye ibikenewe. o Kora gahunda yo gufasha abantu kubona ibyo bakeneye.