360
Legio Mariae Igitabo gisobanura Legio ya Mariya

Manuel Ya Legio

Embed Size (px)

DESCRIPTION

Igitabo gisobanura Legio ya Mariya

Citation preview

Page 1: Manuel Ya Legio

Legio Mariae Igitabo gisobanura Legio ya Mariya

Page 2: Manuel Ya Legio
Page 3: Manuel Ya Legio

IGITABO GISOBANURA

LEGIO YA MARIYA

CYATANGAJWE NA

CONCILIUM LEGIONIS MARIAE

DE MONTFORT HOUSE

MORNING STAR AVENUE

BRUNSWICK STREET

DUBLIN 7, IRELAND

Page 4: Manuel Ya Legio

Traduction de l’Edition Française de 1993 par le Senatus Kigali © Tous droits réservés Juillet 2011

Page 5: Manuel Ya Legio

ISHAKIRO PAPA YOHANI PAWULO WA II ABWIRA LEGIO YA MARIYA ......................... 1 

UMWIRONDORO WA FRANK DUFF WASHINZE LEGIO YA MARIYA ........... 4 

UMUTWE WA 1: IZINA N’INKOMOKO.................................................................... 7 

UMUTWE WA 2: INTEGO YA LEGIO........................................................................ 9 

UMUTWE WA 3: KAMERE N’AMATWARA BYA LEGIO YA MARIYA........... 10 

UMUTWE WA 4: UMURIMO W’UMULEJIYO....................................................... 11 

UMUTWE WA 5 : AHO IYOBOKAMANA RYA LEGIO RISHINGIYE............... 16 

1.Imana na Mariya ....................................................................................................... 16 2.Mariya, Umuhesha w’inema zose ............................................................................. 17 3.Mariya, Umuziranenge.............................................................................................. 18 4.Mariya, Umubyeyi wacu........................................................................................... 19 5.Ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni bwo shingiro ry’ubutumwa bwayo................. 20 6.Iyaba Mariya yari azwi ............................................................................................. 21 7.Guha Mariya isi......................................................................................................... 22 

UMUTWE WA 6 : INSHINGANO Z’ABALEJIYO KURI BIKIRA MARIYA ...... 23 

1.Ikimenyetso gihabwa buri mulejiyo.......................................................................... 23 2.Gukurikiza umugenzo wa Mariya wo kwicisha bugufi : ishingiro n’igikoresho by’umurimo wa Legio............................................................................................... 26 3.Kuyoboka Mariya by’ukuri bisaba gukora ubutumwa.............................................. 29 4.Imbaraga tugomba gushyira ku murimo wa Mariya ................................................. 32 5.Abalejiyo bagombye gukurikiza inama Mt Ludoviko Mariya wa Montfort abagira zo «kwiyegurira Mariya by’ukuri ................................................................................. 35 

UMUTWE WA 7: UMULEJIYO N’UBUTATU BUTAGATIFU.............................. 40 

UMUTWE WA 8 : UMULEJIYO N’UKARISTIYA .................................................. 44 

1.Misa ntagatifu ........................................................................................................... 44 2.Liturijiya y’Ijambo ry’Imana .................................................................................... 45 3.Liturujiya y’Ukaristiya mu bumwe na Mariya.......................................................... 46 4.Ukaristiya, ubukungu bwacu..................................................................................... 48 

UMUTWE WA 9 : UMULEJIYO N’UMUBIRI MAYOBERA WA KRISTU ......... 49 

1. Umurimo wa Legio ushingiye kuri iryo hame. ........................................................ 49 2. Mariya n’Umubiri Mayobera ................................................................................... 52 3. Ububabare mu Mubiri Mayobera............................................................................. 55 

UMUTWE WA 10: UBUTUMWA BWA LEGIO ....................................................... 57 

1. Uburemere bwabwo ................................................................................................. 57 2. Ubutumwa bw’abalayiki ni ngombwa ..................................................................... 58 3. Legio n’ubutumwa bw’abalayiki ............................................................................. 60 

Page 6: Manuel Ya Legio

ii

4. Umusaserdoti na Legio ............................................................................................ 61 5. Legio muri Paruwasi ................................................................................................ 63 6. Umusaruro w’ubutumwa ni ibitekerezo n’ibikorwa by’ingenzi kandi bireshya. ..... 64 7. Uburyo bwo kwigisha : bwa bundi bw’umutoza n’umwiga .................................... 65 

UMUTWE WA 11: ICYO LEGIO IKURIKIRANYE ................................................ 67 

1. Intego yayo n’uburyo bwo kuyigeraho : kwitagatifuza............................................ 67 2. Umuryango wa Legio ufite inzego zihamye. ........................................................... 68 3. Ubutungane bw’abanyamuryango ........................................................................... 69 4. Itegeko ry’ibanze ..................................................................................................... 69 5. Inama ya Praesidium ya buri cyumweru. ................................................................. 70 

UMUTWE WA 12: INTEGO ZIGARAGARA ZA LEGIO ....................................... 71 

1. Umurimo ukorwa ubu .............................................................................................. 71 2. Intego ihebuje isumba izindi ; kuba umusemburo w’ikoraniro................................ 72 3. Kunga ubumwe busesuye......................................................................................... 73 4. Gutangira gukorera Imana bikomeye....................................................................... 77 

UMUTWE WA 13 : IBYANGOMBWA BISABWA USHAKA KWINJIRA MURI LEGIO ............................................................................................................................. 80 

UMUTWE WA 14 : PRAESIDIUM.............................................................................. 83 

UMUTWE WA 15 : ISEZERANO RY’UMULEJIYO............................................... 90 

UMUTWE WA 16 : ABANDI BARI MURI LEGIO MARIAE ................................. 92 

1. Abapretoriyani ......................................................................................................... 92 2. Abafasha .................................................................................................................. 94 

UMUTWE WA 17 : ROHO Z’ABALEJIYO BITABYE IMANA ........................... 101 

UMUTWE WA 18 : UKO INAMA YA PRAESIDIUM IKORWA.......................... 102 

UMUTWE WA 19 : INAMA N’UMUNYAMURYANGO........................................ 114 

UMUTWE WA 20 : UKUDAHINDUKA KW’IMIGIRIRE YA LEGIO ................ 123 

UMUTWE WA 21 : UMURYANGO W’I NAZARETI, URUGERO RWA PRAESIDIUMU............................................................................................................ 127

UMUTWE WA 22 : AMASENGESHO YA LEGIO ................................................. 127 

UMUTWE WA 23 : AMASENGESHO NTAHINDUKA ......................................... 131 

Page 7: Manuel Ya Legio

iii

UMUTWE WA 24 : ABARINZI BA LEGIO............................................................. 132 

1. Yozefu Mutagatifu ................................................................................................. 132 2. Yohani mutagatifu umwanditsi w’Ivanjili ............................................................. 133 3. Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu ............................................................ 134 4. Mikayile mutagatifu, Malayika mukuru................................................................. 135 5. Gaburiyeli mutagatifu, Malayika mukuru.............................................................. 136 6. Abanyabubasha bo mu ijuru, Ingabo z’abamalayika za Mariya ............................ 137 7. Yohani Batista mutagatifu ..................................................................................... 140 8. Petero mutagatifu ................................................................................................... 142 9. Pawulo mutagatifu ................................................................................................. 142 

UMUTWE WA 25 : IKIRANGANTEGO CYA LEGIO........................................... 143 

UMUTWE WA 26 : TESSERA ................................................................................... 146 

UMUTWE WA 27 : VEXILLUM LEGIONIS........................................................... 147 

UMUTWE WA 28 : UBUYOBOZI BWA LEGIO..................................................... 149 

1. Ibyerekeye inzego z’ubuyobozi (abakuru) ............................................................. 149 2. Inama ya Curia n’iya Comitium............................................................................. 157 3. Inama ya Regia ...................................................................................................... 162 4. Inama ya Senatus ................................................................................................... 164 5. Concilium Legionis Mariae ................................................................................... 165 

UMUTWE WA 29 : UBUDAHEMUKA BWA LEGIO ............................................ 166 

UMUTWE WA 30 : AMATERANIRO N’IMINSI MIKURU.................................. 168 

1. Acies ...................................................................................................................... 168 2. Inama rusange ya buri mwaka................................................................................ 170 3. Urugendo rwa buri mwaka..................................................................................... 171 4. Umunsi mukuru wa Praesidium............................................................................. 172 5. Congres / Inama nkuru........................................................................................... 172 

UMUTWE WA 31: UBURYO BWO KWOGEZA HOSE LEGIO NO KUYISHAKIRA INTORE........................................................................................... 175 

UMUTWE WA 32 : IMPAKA ZIGOMBA GUTEGANYWA ................................. 178 

1. « Hano ntidukeneye Legio » .................................................................................. 178 2. « Tubuze abakwiriye kuba abalejiyo »................................................................... 178 3. « Gusura kw’abalejiyo hari abo kudashimisha ».................................................... 179 4. “Abato baba bakoze cyane ku manywa, nyuma baba bakeneye kuruhuka”........... 180 5. “Legio ya Mariya ni umuryango nk’indi yose, bahuje intego na gahunda”........... 180 6. Hari indi miryango isanzwe ikora nk’ibya Legio, byakurura amakimbirane......... 180 

Page 8: Manuel Ya Legio

iv

7. “Hamaze kugera imiryango myinshi cyane. Ibyiza ni ukuvugurura iyari ihasanzwe, akaba ari yo yishingira ibikorwa Legio yari igamije”. ............................................... 181 8. « Aha hantu ni hato cyane : Legio ntiyahabona umwanya ».................................. 182 9. « Bimwe na bimwe mu bikorwa bya Legio ni ibyo gukiza roho z’abantu,........... 182 10. “Ndatinya ko bamwe mu balejiyo bamena ibanga” ............................................. 183 11. “Buri gihe mu ntangiriro ingorane ntizibura” ...................................................... 184 

UMUTWE WA 33 : INSHINGANO Z’IBANZE Z’ABALEJIYO........................... 185 

1. Kudasiba no kudakererwa inama ya praesidium ya buri cyumweru ...................... 185 2. Kurangiza umurimo ngombwa wa buri cyumweru................................................ 185 3. Kuvuga weruye mu nama umurimo wakozwe...................................................... 187 4. Kutavuga menshi ni ikintu kigomba gutsindagirwa : abalejiyo babujijwe kurondogora no kumena ibanga ................................................................................. 188 5. Buri mulejiyo yagombye kugira ikaye yandikamo ................................................ 188 6. Buri mulejiyo agomba kuvuga Catena Legionis buri munsi .................................. 188 7. Imibanire y’abalejiyo ............................................................................................. 189 8. Imibanire y’abajyana gusura abandi ...................................................................... 191 9. Gutora abalejiyo..................................................................................................... 192 10. Kwiga igitabo cya Legio ...................................................................................... 192 11. Iteka guharanira kugira neza ................................................................................ 195 12.Umulejiyo agomba gusenga nk’uko akora............................................................ 197 13. Ubuzima bwa roho bw’umulejiyo........................................................................ 198 14. Umulejiyo n’umuhamagaro wa gikristu............................................................... 202 

UMUTWE WA 34 : INSHIGANO Z’ABAKURU BA ZA PRAESIDIA ................. 204 

1. Umuyobozi wa roho............................................................................................... 204 2. Inshingano z’umukuru wa praesidium (perezida) .................................................. 206 3. Inshingano z’uwungirije umukuru wa praesidium (visi-perezida)......................... 210 4. Umwanditsi (sekereteri) ......................................................................................... 211 5. Umubitsi wa praesidium ........................................................................................ 212 

UMUTWE WA 35: ISANDUKU YA LEGIO ............................................................ 213 

UMUTWE WA 36: PRAESIDIA ZIDAHUYE N‘IZINDI........................................ 214 

1. Praesidia z’abato ................................................................................................... 214 2. Praesidia zo mu ma Seminari................................................................................. 220 

UMUTWE WA 37: IMWE N’IMWE MU MIRIMO ISHOBORA GUKORWA... 221 

1. Ubutumwa muri paruwasi ...................................................................................... 222 2. Gusura abantu iwabo mu ngo................................................................................. 223 3. Kwimika Umutima Mutagatifu mu ngo ................................................................. 224 4. Ibarura muri paruwasi ............................................................................................ 225 

Page 9: Manuel Ya Legio

v

5. Gusura ibitaro, harimo n’iby’indwara zo mu mutwe ............................................. 226 6. Umurimo ukorerwa imbabare n’abatereranywe..................................................... 229 7. Ibyakorerwa urubyiruko......................................................................................... 232 8. Inzu y’ibitabo itembera (kubunza ibitabo) ............................................................. 238 9. Kwiyegereza no gushyigikira imbaga .................................................................... 241 10. Gukora ubutumwa mu bakozi bo mu ngo z’abagatolika...................................... 242 11. Iyogezabutumwa mu basirikare no mu bantu bahora mu ngendo ........................ 242 12. Gukwirakwiza ibitabo n’inyandiko za Kiliziya gatolika...................................... 243 13. Gushishikariza abantu kumva Misa buri munsi no guhabwa Ukarisitiya kenshi . 245 14. Gutora abafasha no kubitaho............................................................................... 246 15. Umurimo wo gufasha iyogezabutumwa mu mahanga ......................................... 247 16. Gushyigikira no gutunganya imyiherero.............................................................. 247 17. Umuryango w’Umutima Mutagatifu uharanira ukwigomwa ............................... 248 18. Buri hantu hafite ibyo hakeneye byihariye .......................................................... 249 

UMUTWE WA 38 : ABAPATRISIYANI................................................................... 250 

Amwe mu mategeko y’abapatrisiyani........................................................................ 256 Isengesho ry’abapatrisiyani........................................................................................ 260 Uko inama y’abapatrisiyani ikorwa ........................................................................... 261 

UMUTWE WA 39: AMATEGEKO Y’INGENZI YA LEGIO MU KWOGEZA IVANJILI ...................................................................................................................... 262 

1. Nta wagira icyo amarira roho atanyuze kuri Bikira Mariya................................... 262 2. Ni ngombwa kwihanganira umuntu kubera agaciro ke gakomeye......................... 270 3. Ubutwari bw‘umulejiyo ......................................................................................... 273 4. Igikorwa cy’intangamugabo................................................................................... 274 5. Umulejiyo agomba gukora umurimo ugaragara..................................................... 276 6. Praesidium ni yo igenzura ibikorwa....................................................................... 277 7. Igituma abalejiyo bagenda babiri babiri, ni ukugira ngo Legio igumane amategeko n’umuco wayo....................................................................................................... 277 8. Icyo tugomba kurwanaho cyane, ni umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio ................................................................................................. 278 9. Byaba byiza kugera mu ngo zose........................................................................... 279 10. Legio ntigenewe gutanga ibintu ........................................................................... 279 11. Umulejiyo ntasabiriza .......................................................................................... 281 12.Legio ntikora politiki. ........................................................................................... 282 13. Intego ya Legio ni ukugera kuri buri muntu no kwita kuri roho ye ..................... 282 14. Nta muntu ukabije kuba mubi, nta n’ukabije kuba mwiza ku buryo atatezwa indi ntambwe yisumbuyeho ....................................................................................... 282 15. Ubutumwa budafututse bugira agaciro gake ....................................................... 283 16. Igikomeza Legio ni urukundo ............................................................................. 283 

Page 10: Manuel Ya Legio

vi

17. Umulejiyo abona Kristu kandi akamukorera muri buri wese agiriye akamaro .... 283 18. Bikira Mariya akunda Umwana we akamwitaho binyuze ku mulejiyo............... 284 19. Umulejiyo woroshya kandi wubaha abandi yakirwa na bose .............................. 285 20. Imyifatire y’abalejiyo basuye ibigo..................................................................... 286 21. Umulejiyo si umucamanza................................................................................... 286 22. Imyifatire y’umulejiyo imbere y’abamuvuga nabi............................................... 287 23. Ntimukagire ubwo mwiheba ................................................................................ 288 24. Aho umusaraba unyuze ni ikimenyetso cy’ukwizera........................................... 289 25. Kugera ku ntego bitera ibyishimo, gutsindwa na byo ni ibyishimo by’umutsindo utegerejwe. .......................................................................................................... 290 26. Uko bakwiye gufata praezidia n’abalejiyo bagenda nabi..................................... 290 27. Legio ntikorera kwiturwa..................................................................................... 290 28. Legio ntiha abayo impano.................................................................................... 291 29. Legio ntivangura uburere n’ubuvuke ................................................................... 291 30. Icyo Legio ishaka ni uguhuza abantu si ukubatanya............................................ 291 31. Ni ibitinze bizaza, abalejiyo bazakora n'umurimo uruhije cyane......................... 292 32. Uko umulejiyo yifata mu ngorane........................................................................ 292 33. Legio ntigatangwe ku rugamba mu ntambara ya Kiliziya.................................... 292 34. Umulejiyo agomba kwamamaza icyitwa gatolika cyose...................................... 293 35. Virgo Praedicanda: Mariya agomba kumenywa no kwigishwa abantu bose, kuko ari umubyeyi wabo.............................................................................................. 294 

UMUTWE WA 40 : « NIMUJYE MU ISI YOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA

MU BIREMWA BYOSE » ........................................................ 295 

1. Umurage wa Kristu usumba iyindi ........................................................................ 295 2. Legio igomba gushyikira buri muntu ukwe. .......................................................... 297 3. Gushyikirana n’abavandimwe bacu bo muri za Kiliziya z‘Abaworutodogisi” ...... 298 4. Guharanira guhindurira Kiliziya abantu................................................................ 299 5. Ukaristiya Ntagatifu ifasha abantu kuyoboka Imana ............................................. 303 6. Imbaga nyamwinshi itemera .................................................................................. 305 7. Legio ifasha abogezabutumwa............................................................................... 308 8. Peregrinatio pro Christo (umutambagiro ugana Kristu)......................................... 312 9. Incolae Mariae (abaturage ba Mariya) ................................................................... 312 10.Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru)......................................... 313 

UMUTWE WA 41: “IKIRUTA IBINDI MURI IBYO NI URUKUNDO.” ............ 313 

UMUGEREKA WA 1: Amabaruwa n’ubutumwa by’Abapapa ................................ 316 UMUGEREKA WA 2: Bimwe mu byemezo by’Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani byerekeranye n’amahame. Igitabo cy’amahame: Urumuri rw’amahanga, .. 320 

Page 11: Manuel Ya Legio

vii

UMUGEREKA WA 3: Ingingo zimwe na zimwe zo mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya zirebana n’inshingano n’uburenganzira by’abayoboke ba Kristu b’abalayiki ............................................................ 322 UMUGEREKA WA 4: Umutwe w’Ingabo z’Abaromani.......................................... 325 UMUGEREKA WA 5: Umuryango wa Bikira Mariya, Umwamikazi w’imitima..... 327 UMUGEREKA WA 6: Umudari wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, bita “Umudari w’ibitangaza”........................................................ 330 UMUGEREKA WA 7: Umuryango wa Rozari ntagatifu .......................................... 332 UMUGEREKA WA 8 : Imyigishirize y’inyigisho za Kiliziya.................................. 334 UMUGEREKA WA 9 : Umuryango shingiro w’Umutima Mutagatifu ugamije kwifata no kwigomwa bisesuye ...................................................... 335 UMUGEREKA WA 10 : Inyigisho zirebana n’ukwemera ........................................ 336 UMUGEREKA WA 11 : Incamake yerekana uruhare rutagira uko rusa Bikira Mariya yagize mu mugambi w’ugukiza bene muntu. .................... 339 URUTONDE RW’IBITABO BY’INYIGISHO ZA KILIZIYA BYAKORESHEJWE N’IMPINAMAGAMBO ZABYO...................................... 343 

Page 12: Manuel Ya Legio

IRIBURIRO

Legio ya Mariya iteye ku buryo umuntu aramutse agize icyo akura cyangwa ahindura mu bice biyigize yahungabana. Imirongo ikurikira y’igisigo yaba yarandikiwe uwo muryango:

“Nimuramuka mugize urudodo mukuraho,

muraba mushenye umwenda wose;

Nimuramuka mugize na rumwe mumena muri ziriya mfunguzo igihumbi zuzuzanya,

buri rufunguzo muri zo ruzatanga ijwi ridafite injyana”.

(Whittier)

Ni yo mpamvu, niba umuntu atiyemeje gukurikiza imikorere ya Legio ya Mariya uko isobanuye muri iki gitabo, ikiruta ni uko atajya muri uwo muryango. Kuri iyo ngingo, soma witonze umutwe wa 20 witwa: “Imiterere idahinduka ya Legio ya Mariya”.

Nta muntu ushobora kwinjira muri Legio ya Mariya atabanje kubyemererwa ku mugaragaro na rumwe mu nzego zayo zemewe n’amategeko.

Umuntu asuzumye neza ashingiye ku byahise, nta tsinda na rimwe rya Legio ya Mariya ridashobora kugera ku ntego igamijwe, niba rikoze uko bikwiye, hakurikijwe amategeko y’umuryango.

Page 13: Manuel Ya Legio

PAPA YOHANI PAWULO WA KABIRI ABWIRA LEGIO YA MARIYA

Amwe mu magambo Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa kabiri yabwiye itsinda ry’Abalejiyo bo mu Butaliyani ku wa 30/10/1982

1. Nifurije ikaze buri wese muri mwe. Nishimiye kubabona muri benshi gutya, muteraniye muri iki cyumba, muturutse mu turere tunyuranye tw’Ubutaliyani, cyane cyane muri agace gato k’imbaga y’uwo muryango w’iyogezabutumwa umaze imyaka 60 ukwirakwiye ku isi yose. None nyuma y’imyaka 2, uwawushinze, ari we FRANK DUFF, yitabye Imana, uwo muryango ukaba umaze gushinga imizi muri za diyosezi nyinshi za Kiliziya Gatolika.

Kuva kuri Papa Piyo XI, abambanjirije bashimagije Legio ya Mariya, kandi nanjye ubwanjye ku wa 10/05/1979, ubwo nakiraga bamwe mu ntumwa za mbere z’umuryango wanyu, nibutse nezerewe cyane inshuro nari narabashije guhura n’Abalejiyo haba i Paris, mu Bubiligi no muri Polonye, n’igihe ndetse nk’Umwepiskopi wa Roma, mu ngendo za gishumba, nsura Paruwasi z’uwo mujyi.

Uyu munsi rero, muri uku kubakira, muri mu rugendo rutagatifu i Roma, nifuje gushimangira zimwe mu ngingo z’ingenzi mushingiraho iyobokamana ryanyu, ndetse n’iterambere ry’ubukristu bwanyu muri Kiliziya.

Muhamagariwe kuba umusemburo w’isi

2. Muri umuryango w’abalayiki bahamya ukwemera kwabo baharanira ubutungane bwa buri wese ku giti cye. Nta we ushidikanya ko iyo ntego ihanitse kandi igoye. Cyakora Kiliziya, muri iki gihe, ibinyujije mu ijwi ry’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2, ishishikariza abalayiki gatolika kugera kuri iyo ntego y’icyitegererezo, ibararikira gusangira na Kristu ubusaseridoti bwe bwa cyami, barangwa n’imibereho ihamya ubutungane, bitsinda, bagaragaza ibikorwa by’urukundo; kuba muri iyi isi, bahamya ukwemera nyako, ukwizera n’ubuziranenge, icyo roho ibereye umubiri (L.G. 10, 38).

Umuhamagaro wanyu nk’abalayiki, ni ukuba umusemburo w’isi; bivuga kubiba impumeko ya gikristu mu bantu b’iki gihe, no kwegereza imbaga y’abakristu umusaserdoti, byo mugambi uhebuje wa Kiliziya. Iyo Nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ku nshuro ya kabiri, yongeye gushishikariza abalayiki bose kwemera babikuye ku mutima kunga ubumwe buhamye na Nyagasani, kwakira ugushaka kwe mu buzima bwabo, no gufatanya na Kiliziya inshingano yayo yo

Page 14: Manuel Ya Legio

2

gukiza ; kuba ibikoresho bizima, bagera ahantu hose, kubera ibibazo byihariye byugarije abantu b’iki gihe – ubwiyongere buhoraho bw’abaturage, igabanuka ry’umubare w’abasaserdoti, ivuka ry’ibibazo bishyashya, ubwigenge mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abantu - kubera ibyo bibazo byose, bikomerera Kiliziya kugera hose no kurangiza inshingano zayo.

Muri iki gihe aho abalayiki bagomba gukora ubutumwa bwabo hakabije kuba henshi cyane. Ni cyo gituma rero ubwitange mu butumwa bwanyu bwite muhamagariwe, busaba kwigomwa byinshi, gushishikara kurushaho, gususuruka, no kudatandukira. Ubuzima bw’umukristu ni ikimenyetso kigaragaza ubuzima bwa Kiliziya. Bityo rero ubwitange bwanyu nk’Ingabo za Mariya burihutirwa cyane, hakurikijwe, ku ruhande rumwe, ibikenewe mu Butaliyani no mu bihugu byabanjemo ubukristu; naho ku rundi ruhande, hagakenerwa gukurikiza ingero z’imena z’Abalejiyo bababanjirije. Uwakwibutsa amazina ya bamwe muri bo yavuga: EDEL QUINN n’imirimo yakoze mu gice cy’umugabane wa Afrika gituwe n’abirabura, akavuga ALFONSO LAMBE n’imirimo yakoze mu turere twari twaratereranywe two muri AMERIKA Y’EPFO, tutibagiwe ibihumbi n’ibihumbi by’Abalejiyo biciwe muri Aziya, cyangwa ibyaguye muri gereza bizira igifungo gikarishye.

Gukurikiza iyobokamana rya Mariya n’umutima we wuje impuhwe

3. Iyobokamana ryanyu rikurikiza ku buryo buhebuje iyobokamana rya Mariya, bidatewe gusa n’uko Abalejiyo baterwa ishema no kwitirirwa izina rye nk’ibendera ribaranga, ahubwo bitewe ahanini n’uko bashingira iyobokamana n’iyogezabutumwa ryabo mu bufatanye buhamye n’ubusabaniramana bwa Mariya mu mugambi wo gukiza abantu.

Mu yandi magambo, mwiyemeje gufasha umuntu wese waremwe mu ishusho rya Kristu mukurikiza iyobokamana rya Mariya n’umutima we wuje impuhwe.

Niba Yezu Kristu ari we Muhuza umwe rukumbi w’abantu n’Imana nk’uko Inama Nkuru ya Kiliziya ibihamya, ntabwo uruhare rwa kibyeyi Bikira Mariya agirira abantu rubangamira cyangwa ngo rugabanye ku buryo ubwo ari bwo bwose ihame ry’uko Kristu ari we Muhuza umwe rukumbi w’abantu n’Imana, ahubwo urwo ruhare rurishimangira kurushaho (L.G. 60).

Page 15: Manuel Ya Legio

3

Ni yo mpamvu Kiliziya yiyambaza Umuhire Bikira Mariya imwita amazina y’Umuvugizi, Umurinzi, Umuhuza, Umutabazi uhoraho, Umufasha n’Umubyeyi wa Kiliziya.

Kugira ngo umurimo wa gitumwa utangire kandi ukomeze ujye mbere ugomba kuragizwa Mariya wabyaye Yezu amusamye ku bwa Roho Mutagatifu, kuko aho Umubyeyi ari n’Umwana we aba ahari. Umuntu wese ujya kure y’Umubyeyi amaherezo ajya kure y’Umwana we. Ntabwo rero bitangaje kubona muri iki gihe abantu benshi baretse kwemera Imana, barabanje gutezuka ku Mubyeyi Bikira Mariya.

Umuryango wa Legio ya Mariya ubarirwa muri ya miryango yitangiye kwamamaza cyangwa kubiba ukwemera ishishikariza abantu kuyoboka no kubaha Bikira Mariya. Bityo Abalejiyo bazakora ibishoboka byose, kugira ngo bagiriye urukundo bafitiye Umubyeyi Bikira Mariya, bamenyekanishe kandi bakundishe Umwana we Yezu, We Nzira, Ukuri n’Ubugingo bya buri muntu.

Mbifurije kugumana amatwara y’ukwemera n’urukundo, kandi mbahaye umugisha wa gitumwa n’umutima wanjye wose.

Page 16: Manuel Ya Legio

4

Umwirondoro wa FRANK DUFF washinze Legio ya Mariya

FRANK DUFF yavukiye i Dublin muri Irlande ku itariki ya 07/06/1889. Atangira akazi ka Leta afite imyaka 18. Agize imyaka 24 yinjira mu muryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo umucengezamo ukwemera gatolika no kugirira impuhwe abakene n’imbabare.

Yafatanyije n’itsinda ry’abagore b’abagatolika na Padiri Michael Toher wo muri Arikidiyosezi ya Dublin gushinga urwego rw’ibanze (Praesidium) rwa mbere rwa Legio ya Mariya ku wa 07/09/1921. Kuva uwo munsi kugeza apfuye ku wa 07/11/1980, yayoboranye ubutwari n’ubwitange ivuka n’ikwirakwizwa rya Legio ya Mariya ku isi hose. Yatumiwe nk’indorerezi ihagarariye abalayiki mu Nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ku nshuro ya kabiri.

Ibitekerezo bimuvuye ku mutima byerekeye uruhare Umuhire Bikira Mariya afite mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu, kimwe n’uruhare abalayiki bafite mu butumwa Kiliziya yashinzwe, bigaragarira muri iki gitabo gisa nk’aho cyose ari we wacyanditse.

Page 17: Manuel Ya Legio

5

Frank Duff (1889 – 1980)

Page 18: Manuel Ya Legio

6

Edel Quinn wazanye Legio Mariae muri Afurika mu 1936

Page 19: Manuel Ya Legio

7

LEGIO YA MARIYA

“Uriya ni nde utungutse nk’umuseke weya,

Mwiza nk’ukwezi, waka nk’izuba,

Uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo ?” (Ind. 6,10)

“Uwo mukobwa yitwaga Mariya”. (Lk 1, 27)

Legio ya Mariya ! Mbega izina ritoranijwe neza. (Papa Piyo IX)

UMUTWE WA 1: IZINA N’INKOMOKO

Legio ya Mariya ni umuryango w’abakristu gatolika, wemewe na Kiliziya, ugengwa na Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, Umugabekazi w’inema zose (Mwiza nk’ukwezi, Ubengerana nk’izuba, agatera ubwoba Shitani n’ingabo zayo, nk’igitero kigabwe neza); bishyize hamwe mu mutwe w’ingabo mu ntambara Kiliziya ihora irwana n’isi n’ububasha bwa nyakibi.

“Ubuzima bwose bw’abantu, buri muntu ku giti cye ndetse no muri rusange, ni intambara ikaze hagati y’icyiza n’ikibi, hagati y’urumuri n’umwijima” (LG 13, Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri).

Abalejiyo baharanira kudatetereza Umwamikazi wabo, barangwa n’ubudahemuka, imigenzo myiza n’ubutwari. Bityo rero, Legio ya Mariya, urugero rw’imiterere n’imikorere yarufatiye ahanini ku miterere n’imikorere y’ingabo za Roma za kera, ari naho yakuye izina rya “Legio”. Cyakora ntabwo izo ngabo za Mariya n’intwaro zazo ari iz’iyi si.

Izo ngabo, ubu zimaze kwiyongera cyane, zifite inkomoko iciye bugufi cyane. Imiterere y’umuryango ntiyigeze itekerezwaho cyane. Byabaye nk’ibyikoze. Amategeko n’imikorere ntibyabanje kwigwaho mbere. Igitekerezo cyatanzwe ku

Page 20: Manuel Ya Legio

8

buryo bworoheje, abantu bake bumvikanye umugoroba bazahuriraho, maze baraterana, ariko badatekereza ko bari bagiye kuba igikoresho cy’urukundo ruhebuje rw’Imana. Imiterere y’Inama y’icyo gihe yari imeze nk’ikurikizwa ubu ku isi hose muri Legio ya Mariya. Ameza bari bakikije yari afite altari yoroheje, hagati, ku gitambaro cyera, iteretseho ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha (nk’iri ku mudali w’ibitangaza), ikikijwe n’utweso tubiri tw’indabo n’amatara abiri yaka. Umwe mu banyamuryango ba mbere ni we watekereje uwo muteguro, wari wifitemo byinshi ku bisobanuro bya Legio ya Mariya. Legio ni umutwe w’ingabo. Ni koko, mbere y’uko ingabo ziterana, Umugabekazi wazo yari aho, ahagaze, yiteguye kwakira amasezerano y’abo yari azi neza ko baje bamugana. Sibo bamuhisemo, niwe wabihitiyemo, kandi kuva ubwo bagendana na we kandi barwana hamwe na we, bizeye gutsinda no kudacika intege igihe cyose bazaba bifatanyije na we.

Igikorwa cya mbere abo balejiyo bahuriyeho cyabaye gupfukama, baratuza umwanya munini, batera amasengesho yiyambaza Roho Mutagatifu. Hanyuma, n’ubwo bari baguye agacuho bwose, batangira kuvuga ishapule, isengesho ryoroheje mu yandi yose. Barangije inama n’amasengesho asoza, barahaguruka, bayobowe na Bikira Mariya bakomeza gushakira hamwe uburyo buboneye bwo kunyura Imana no kuyikundisha abantu muri iyi si yiremeye. Uko kungurana ibitekerezo ni ko kwabyaye Legio ya Mariya uko iteye ubu, mu biyiranga byose.

Mbega igitangaza! Uroye abo bantu baciye bugufi - bitanze byoroheje - ni nde washoboraga guteganya ikizakurikiraho, bigakomeza kure muri iyo nzira? Ni nde muri bo washoboraga gutekereza ko bamaze gushinga umuryango uhamagariwe kuba mu isi ingufu nshya, maze wayoboranwa ubudahemuka n’umurava - muri Bikira Mariya - ukagira ububasha bwo kugeza ku batuye isi ubuzima, ubugwaneza n’ukwizera? Nyamara ni ko byagombaga kuba.

Uko kwitanga kwa mbere kw’abalejiyo ba Mariya kwabereye mu nzu yitwa Myra House, ku gahanda kitiriwe Francis, mu mujyi wa Dublin wo mu gihugu cya Irlande, saa mbiri za nimugoroba, ku itariki ya 7 Nzeli 1921, umunsi ubanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya. Uhereye ku izina ryafashwe n’iryo tsinda rya mbere ry’abashinze umuryango, ariryo “Mubyeyi ugira ibambe”, Legio ya Mariya yamaze igihe yitwa “Ishyirahamwe ry’Umubyeyi ugira ibambe”.

Page 21: Manuel Ya Legio

9

Impamvu nyinshi zitunguranye zarahuriranye zituma ivuka rya Legio ya Mariya riba kuri iriya tariki ya 7 Nzeli umuntu ashobora kwibwira ko ritari rikwiranye n’uwo munsi nk’uwakurikiyeho. Nyuma y’imyaka myinshi ariko, ibimenyetso byinshi by’urukundo rwa kibyeyi byabateye kwibaza, basobanukirwa neza ubushishozi bwa Mariya mu guhitamo umunsi w’ivuka rya Legio - “burira buracya, uba umunsi wa mbere” (Intg 1,5). Nta kabuza, yari imibavu ya mbere, kandi si nayo ya nyuma, yubahiriza ivuka rye, ikaba yari inakwiriye guhumuza ibihe bya mbere by’umuryango w’ingabo zari zifite intego ya mbere idakuka yo kwiremamo isura ya Mariya kugira ngo barusheho gukuza Imana no kuyimenyekanisha mu bantu.

“Mariya ni Umubyeyi w’ingingo zose z’Umukiza, kuko kubera ubugiraneza bwe, yagize uruhare mu kubyara abayoboke ba Kiliziya. Bikira Mariya ni iremero (iforomo) rizima ry’Imana, ni ukuvuga ko mu nda ya Bikira Mariya wenyine, ari ho Imana Muntu yakuye kamere muntu itaretse kuba Imana, ni no muri Bikira Mariya rukumbi, umuntu ashobora kuremwamo kamere y’Imana ku rugero kamere muntu yashobora, ibikesheje ingabire ya Yezu Kristu “(Mt Augustini).

“Legio ya Mariya igaragaza isura nyakuri ya Kiliziya Gatolika” (Papa Yohani wa XXIII mu gitabo De Sancta Virginitale N°6).

UMUTWE WA 2: INTEGO YA LEGIO

Intego ya Legio ya Mariya ni uguhesha Imana ikuzo mu kwitagatifuza kw’abanyamuryango bakesha isengesho no gushyira hamwe bayobowe n’abakuru ba Kiliziya, mu butumwa bwa Mariya na Kiliziya bwo kujanjagura umutwe w’inzoka no guteza imbere ingoma ya Kristu.

Nk’uko byemejwe na Concilium, kandi bigashyirwa mu gitabo gikuru cy’umuryango, Legio ya Mariya iyoborwa n’Umushumba wa Diyosezi na Padiri Mukuru wa Paruwasi mu mirimo igamije imibereho myiza y’abantu n’iy’Agisiyo Gatolika, igihe cyose abo bayobozi basanze byagirira akamaro Kiliziya kandi binogeye Abalejiyo. Nta cyo Abalejiyo bakora muri Paruwasi batabiherewe uruhusa na Padiri Mukuru cyangwa undi mupadiri ubifitiye uburenganzira.

Page 22: Manuel Ya Legio

10

a) “Intego itaziguye ya bene iyo miryano y’abalayiki ni ugufasha Kiliziya kurangiza ubutumwa bwo kwogeza inkuru nziza mu bantu no kubatagatifuza babakangurira kwicengezamo amatwara y’Ivanjili mu materaniro anyuranye n’aho bari hose. b) Mu gufatanya no kubaha amategeko yihariye y’inzego z’imiryango yabo, abalayiki bazana ubumenyi n’ubushobozi bwabo maze bakarangiza inshingano zabo bayobora imiryango yabo mu gushakashaka imiyoborere myiza y’ubutumwa bwa Kiliziya, mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda y’imigambi yabo. c) Abo balayiki bakorana mu bwumvikane nk’umuryango usanzwe ufite amategeko, bikarushaho gusobanura kamere y’umuryango wa Kiliziya, kandi bigatuma ubutumwa burushaho kugira akamaro. d) Abo balayiki kandi, baba barihaye umurimo w’iyogezabutumwa babyibwirije cyangwa bitabiriye umugambi wo gufatanya iyogezabutumwa ku buryo butaziguye n’abayobozi b’imiryango yabo, bagomba kumvira ubuyobozi bwa Kiliziya nyirizina, kuko ari bwo bushobora gutanga icyemezo ku mugaragaro cy’ubwo bufatanye.” (AA20)

UMUTWE WA 3: KAMERE N’AMATWARA BYA LEGIO YA MARIYA

Kamere n’amatwara bya Legio ya Mariya ni kamere nyirizina ya Mariya n’amatwara ye ubwayo. Abalejiyo bifuza by’umwihariko gukurikiza umugenzo we wo kwicisha bugufi, kumvira ku buryo buzira amakemwa, ituze, gusenga ubudahwema, kwitsinda, ubuziranenge, ukwihangana kudacogora, ubwitonzi butambutse ubw’iyi si, urukundo rushize amanga kandi rwiyibagirwa, ariko cyane cyane ukwemera kwe, wa mugenzo Mariya yakurikije wenyine ku buryo bunonosoye kandi butagereranywa. Maze, ibwirijwe n’urukundo rwa Mariya n’ukwemera kwe, Legio igakora umurimo uwo ari wo wose ititwaje ko « bidashoboka kuko izi neza ko byose abyemerewe kandi abishobora » (Imitation de Jésus Christ, Livre 3: 5).

“Umuhire Bikira Mariya, Umwamikazi w’intumwa, ni urugero rudakemwa rw’ubuzima bw’iyobokamana kandi bwa gitumwa. Igihe yari hano ku isi yagize ubuzima nk’ubw’abandi bose, akorera urugo kandi yita ku muryango we ataretse kunga ubumwe n’Umwana we no gufatanya na We umurimo wo gukiza abantu. Bose rero bagomba kumuyoboka by’ukuri no kuragiza ubuzima bwabo ndetse n’ubutumwa bwabo ubuvugizi bwe bwa kibyeyi” (AA4).

Page 23: Manuel Ya Legio

11

UMUTWE WA 4: UMURIMO W’UMULEJIYO

1. Agomba “kwambara intwaro zikomoka ku Mana” (Ef 6, 11)

Ingabo z’Abaromani, ari zo Legio ya Mariya ikomoraho izina ryayo, zamaze imyaka amagana n’amagana zaramamaye, kubera ubudahemuka, ubutwari, imyitwarire myiza, ubudacogora no gutsinda; ikibabaje ariko ni uko akenshi zaharaniraga ibidahesheje ishema cyangwa zigakorera gusa iby’isi (reba umugereka wa 4: Ingabo za Roma). Birumvikana rero ko Legio ya Mariya atari yo yaha Umwamikazi wayo umuryango utagira imico myiza iwugira ikirangirire. Ibigwi by’abasirikare b’abaromani ba kera bigize agace k’ubusabusa k’ibisabwa ku murimo w’umulejiyo. Mutagatifu Kilimenti, wahinduwe na Petero Mutagatifu, akaba n’umufasha wa Pawulo Mutagatifu, atanga ingabo z’Abaromani ho urugero Kiliziya yakurikiza. Agira, ati:

Abanzi ni bande? Ni inkozi z’ibibi zanga gukurikiza ugushaka kw’Imana. Ngaho twiyemeze kwinjira tudasubira inyuma mu ngabo za Kristu, kandi twumvira amategeko ye y’ikuzo. Dushishoze kandi twitegereze neza uburyo ingabo z’Abaromani zumviraga abategetsi bazo ba gisirikare, dushime kwitwara neza kwazo, kugira ibakwe no kumvira amategeko. Ntabwo bose bari abategetsi, cyangwa abavugizi ba rubanda, cyangwa abagengajana, cyangwa abagengamirongwitanu, cyangwa se abo mu nzego zo hasi. Nyamara buri wese mu rwego rwe yumviraga umwami w’abami n’abagaba bakuru b’ingabo ze. Umukuru n’umuto bari magirirane, bafitanye ubumwe bubahuza bose ku buryo buri wese afasha abandi, n’abandi bakamufasha. Reka dufate urugero rw’umubiri wacu: umutwe n’ibirenge ni magirirane; umutwe nta cyo wakwimarira nta birenge, nk’uko ibirenge, nta cyo byakwimarira bidafatanyije n’umutwe. Ndetse n’ingingo ntoya z’umubiri wacu ni ngombwa kandi ni ingirakamaro ku mubiri wose.

Mu by’ukuri, ingingo zose zikorera hamwe, zikaba magirirane, kandi icyarimwe zikumvira kugira ngo umubiri wose ugubwe neza.

(Mutagatifu Kilimenti, Papa wahowe Imana, ibaruwa yandikiwe Abanyakorinti, AD96, umutwe wa 36 na 37).

Page 24: Manuel Ya Legio

12

2. Agomba kuba “igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana, ntiyite ku matwara yo muri ibi bihe turimo” (Rom 12, 1-2)

Aho ni ho umulejiyo urangwa n’ubudahemuka azashingira imigenzo myiza ihebuje, nk’uko intego igomba kugerwaho irushijeho guhebuza, cyane cyane intego yo kwitanga ijyanye n’amagambo ya Mutagatifu Tereza wa Avila wagize, ati:

“Guhabwa byinshi, hanyuma ngatanga inyiturano nkeya, birambabaza cyane nkagera aho gupfa”. Kurangamira Umwami we wabambwe, akavamo umwuka amaze kumena amaraso ye yose kubera we, bikwiye kubyutsa mu mulegio icyifuzo cyo kwitanga na we bene ako kageni.

“Mbwira muryango wanjye, icyo nashoboraga gukorera umuzabibu wanjye nkaba ntaragikoze ni iki?” (Iz 5,4).

3. Ntagomba kwihunza imirimo n’umunaniro (2 Kor 11, 27)

Nk’uko bigaragazwa n’amateka y’ibi bihe, hazahoraho ahantu umugatolika ufite umurava wo kogeza Inkuru Nziza agomba guhora yiteguye guhangana n’ibishobora kumukururira urupfu cyangwa iyicarubozo. Ni uko Abalejiyo benshi binjiranye umutsindo mu ikuzo ry’iteka. Gusa, ubusanzwe Legio ya Mariya ikorera mu bwiyoroshye n’umutuzo. Bitabujije ko hari igihe biba ngombwa kugaragaza ubutwari. Ubutumwa bw’abalejiyo rimwe na rimwe buzabasaba kwegera abantu benshi bihunza gusurwa, bagahitamo kwitarura ibikorwa byiza, bakagaragaza ko banga urunuka abagamije kubigisha imigenzo myiza no kubafasha guca ukubiri n’ikibi. Bose bashobora guhinduka bitewe n’ukwihangana, umuhate, ubutwari n’ukwiyibagirwa.

Kurebwa nabi, gutukwa, kuvumwa, guhabwa urw’amenyo, kunegurwa, kugwa agacuho, kunanirwa k’umubiri n’uk’umutima, kugira intimba no guhemukirwa, gucika intege mu minsi y’ubutumwa butagize icyo bugeraho, inyiturano nke, kwicwa n’imbeho ikabije, kunyagirwa n’imvura y’amahindu, kugarizwa n’umwanda n’udukoko turumana, kumva umunuko no kugenda mu muhora w’umwijima, gusangira ishavu n’imbabare. Ibyo byose ntagishimisha kamere muntu kirimo, ariko iyo byakiranywe umutima mwiza, bikabonwamo ibyishimo

Page 25: Manuel Ya Legio

13

kandi bikakiranwa ubudacogora, bigeza ku butwari bungana n’ubuhamya budashyikirwa bw’urukundo rw’utanga ubuzima bwe agirira abo akunda.

“Uhoraho nzamwitura nte ibyiza byose yangiriye?” (Zab 116, 12)

4. Agomba kurangwa n’urukundo ku rugero rwa Kristu wadukunze akatwitangira (Ef 5,2)

Ibanga ryo gutsinda mu mibanire n’abandi ni ukugirana umushyikirano na mugenzi wawe ku giti cye mu rukundo n’urugwiro. Urwo rukundo ntirugomba kuba urumamo. Ahubwo rugomba gushobora kwihanganira ibigeregezo bijyana n’ubucuti nyakuri, ibyo bigasaba kwitsinda kenshi mu tuntu duto duto. Kuramukiriza mu ruhame rw’abasirimu umuntu wajyaga usura mu munyururu, kugaragara uri kumwe n’umuntu wambaye nabi, gusuhuzanya ubwuzu umuntu ufite intoki zanduye, kutanena ifunguro uzaniwe n’urugo rw’abatindi cyangwa abanyamwanda. Ibyo byose bishobora gukomerera bamwe, ariko uwihunza iyo myifatire yeruye, agaragaza ko n’ibindi bimenyetso by’ubucuti yajyaga yerekana byabaga ari urwiyerurutso. Icyo gihe, umubano we n’abandi uracika, n’uwari utangiye kumugirira icyizere akabireka.

Umurimo wose w’ingirakamaro ugomba gushingira ku bushake bwo kwitanga utizigama. Iyo ubwo bwitange bubuze, umurimo uba impfabusa. Umulejiyo wizitira agira ati : “Ubwitange bwanjye buzagarukira hariya, sinzaharenga” nta cyo bizamumarira, ahubwo azaba aruhiye ubusa, kabone n’iyo yaba yakoresheje umwete mwinshi. Nyamara, aramutse afite uwo muhate, n’ubwo ntawamusaba kuwukoresha, cyangwa se akabisabwa buke, yagera ku bikorwa by’agatangaza.

Yezu asubiza Petero, ati : “Ni koko se uzampfira ? » ‘Yh 13,38)

5. Umulejiyo agomba gutunganya umurimo we kugeza igihe apfiriye (2Tim 4, 7)

Legio ya Mariya isaba umurimo utagira umupaka no kwitanga utizigama. Ubwo bwitange ntabwo ari inama gusa yo guharanira ubutungane, ahubwo kubuharanira ni itegeko. Kurangwa n’ubudacogora mu buzima bwose bwa gitumwa na byo bisaba ubutwari budahwema kugaragarira mu bikorwa binyuranye, ari na byo ngororano nyakuri y’ubwo budacogora.

Page 26: Manuel Ya Legio

14

Uwo mugenzo w’ubudacogora ntugomba gusa kuranga ubutumwa bw’umuntu ku giti cye. Byose ndetse na buri kantu kose kajyanye n’inshingano za Legio kagomba kugira kashe y’ubudacogora. Birumvikana rero ko hagomba kugira ibihinduka. Abalejiyo bagomba kujya bagenderera ahantu hatandukanye n’abantu banyuranye, maze igihe imirimo irangiye igasimburwa n’indi. Iryo hinduka rirasanzwe. Ntiryakwitirirwa ingeso yo kujarajara, kurambirwa cyangwa gushakisha ibishyashya. Bibaye bityo, byagusha ku kajagari no ku myitwarire mibi. Kugira ngo ihigike iryo shyano, Legio yitabaza ubutwari bw’abanyamuryango bayo, nyuma ya buri nama bakoherezwa ku murimo wa gitumwa kuri gahunda imwe igira, iti : “Murabe intwari”.

Nta we ushobora kugera ku ntego adashyizeho umuhate nawo utewe n’ubushake budakuka bwo gutsinda. Kugira ngo ubwo bushake bukomeze kujya mbere ntibugomba kudohoka na rimwe. Ni yo mpamvu Legio ihora yihanangiriza inzego zayo n’abalejiyo ibabuza kwemera gutsindwa, cyangwa kubyikururira, bagerageza gushyira imirimo bashinzwe mu byiciro: icyiciro kimwe kigibwamo n’umurimo utezweho umusaruro utubutse, ikindi kikagibwamo n’umurimo bigaragara ko wagira umusaruro muke, naho ikindi kikagenerwa umurimo udatezweho umusaruro na busa. Kuvuga ko ikintu nta garuriro mu bireba Legio byaba bishaka kuvuga ko roho y’agaciro gakomeye bayitererana ikorama. Byongeye kandi bikerekana ko icyifuzo cyo kwitabira ibikorwa binyuranye no kugera ku majyambere y’ibibonekera amaso gishobora guhabwa agaciro nk’aho ibyo bisamaza ari byo bigomba kwitabwaho kurusha imirimo nyirizina ya Legio.

None rero, niba umurimo w’umubibyi utabyaye umusaruro ako kanya, ahita acika intege kugera ubwo awureka.

Byongeye kandi, byaravuzwe ndetse birashimangirwa, kwerura ukemeza ko umurimo udatezweho umusaruro ni uburyo bwo guca intege zo gukora n’indi mirimo yari isigaye. Babishaka cyangwa batabishaka, umurimo wose ukorwa, bibaza niba ufite ishingiro. Ugushidikanya uko ari ko kose kudindiza akazi.

Indi ngaruka irushijeho kuba mbi yo gushidikanya ku musaruro w’umurimo yerekeranye n’ukwemera: icyo gihe, ukwemera guteshwa umwanya n’akamaro kwagombaga kugira mu bikorwa bya Legio kuko kuba kugenerwa umwanya muto cyane, nyamara icyo gihe ari bwo uruhare rw’ukwemera rwari rukwiye kugaragara. Iyo ukwemera k’umulejiyo kuzitiwe bene ako kageni, n’ubushake

Page 27: Manuel Ya Legio

15

bwe bukaburizwamo, ntabwo atinda kugira ipfunwe, kwigengesera no kwitwararika, nyamara yari yarabitsinze; bityo Legio igakora umurimo rimwe na rimwe kandi itawushyizeho umwete, maze ukaba ituro ry’urukozasoni mu ijuru.

Ngiyo impamvu, mu mirimo y’ubutumwa, Legio ya Mariya itibanda cyane kuri gahunda ubwayo, ahubwo igatsimbarara ku kwemera kw’ikigamijwe kugerwaho. Ntabwo Legio ya Mariya isaba abalejiyo kurangwa n’ubukungu n’ubwemamare, ahubwo ibasaba kugira ukwemera kutajegajega. Ntibasaba ibikorwa by’agatangaza, ahubwo kurangwa n’ubudacogora. Aho kubasaba ubwenge buhanitse, ibasaba kugira urukundo rutisubiraho. Ntibasaba imbaraga z’igihanyaswa, ibasaba kumvira igihe cyose.

Mu murimo we, Umulejiyo agomba guhora ahagaze neza, akirinda gucika intege. Ntahungabana mu mahina, ntaba nyamujyiyobijya. Ahora yizeye gutsinda, yabigeraho akiyoroshya, kandi agakora umurimo we atararikiye gusa gutsinda, ntiyemere gutsindwa n’ubwo bitamuca intege. Akomeza kurwana agaragaza imbaraga imbere y’ingorane n’ibirambiranye, kuko ari byo bishimangira ukwemera, bikamutera umwete udatezuka mu ntambara ishyira kera. Ahora akereye gukora imirimo yose yahamagarirwa, agahora yiteguye n’iyo ntawamuraritse. N’iyo nta ntambara arwana cyangwa nta mwanzi bahanganye, agahora yiteguye urugamba, arangamiye Imana yonyine. Ahora ashize amanga, akanyurwa no gukora imirimo adahemberwa. Kuri we, nta murimo uruta undi, nta n’udafite agaciro, yose ayitaho kimwe, ntayirambirwe, kandi akayikorana ubutwari. Imirimo ye yose igaragaza ubudacogora, ntahweme gukorera roho, yiteguye gufasha abanyantege nke, kugira ngo abazahure. Akurikiranira hafi abinangiye umutima kugira ngo abazahure igihe bagaruye agatima. Ntahwema gutarura abazimiye, ariyibagirwa ubwe, agahora ahumuriza abavandimwe be bababaye kubera umusaraba bariho, maze ntagerure byose bidatunganye.

Kwitanga ntibigomba kugira amakemwa mu muryango weguriwe Umubikira udahemuka, kandi kubera icyubahiro n’ubudahangarwa bye, ukaba witwa izina rye.

Page 28: Manuel Ya Legio

16

UMUTWE WA 5 : AHO IYOBOKAMANA RYA LEGIO RISHINGIYE

Iyobokamana rya Legio ya Mariya rigaragarira mu masengesho yayo. Legio ishingiye mbere na mbere ku kwemera Imana ku buryo butajegajega no ku rukundo Imana igirira abana bayo. Imana ishaka ko ibikorwa byacu biyihesha ikuzo; ni yo mpamvu ibisukura igatuma byera imbuto, bigasugira bigasagamba. Iyo rimwe dukoranye umurego, ubundi tukagira ubunebwe, tuba tugaragaje ko dukeka ko Imana ititaye ku murimo wacu. Twumve neza ko umugambi mwiza wose utujemo uba uturutse ku Mana kandi ugatungana ari uko iwudushyigikiyemo buri gihe. Gutungana kw’imishinga yacu tugukesha Imana, si imbaraga zacu. Niba dushaka guhinduka no kugarukira Imana, tumenye ko iturusha kubyifuza ku buryo burenze urugero. Twifuza kuba intungane ? Iturusha kubyifuza by’agahebuzo.

Uko kwizera ubufasha bukomeye bw’Imana, Umubyeyi wabo, mu murimo wo kwitagatifuza no gufasha abandi, kugomba kuba inkingi ishyigikira abalejiyo. Kubura icyizere bishobora kuba inzitizi yo gutsinda. Niba bafite ukwemera gushyitse, Imana ntizareka kubagira ibikoresho byayo byo kwigarurira isi.

«Kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Insinzi kandi yaganje isi ni ukwemera kwacu » (1 Yh 5,4).

« Kwemera rero bivuga kwitangira no kwiyegurira ukuri nyirizina kw’Ijambo ry’Imana nzima, tuzi neza kandi twemera twiyoroheje ko imigambi y’Imana ishobera abantu, n’inzira zayo zikaba urujijo. (Rom 11, 33)

Bikira Mariya we, ku bushake buhoraho bw’Imana isumba byose ; yibonye, niko twavuga, rwagati mu nzira zitumvikana no mu migambi y’urujijo y’Imana, maze akurikira mu kwemera gusa , yakira byuzuye, n’umutima ufunguye, ibyateganyijwe byose mu mugambi w’Imana”. (R Mat 14)

1. Imana na Mariya

Legio ishingira ubuyoboke bwayo mbere na mbere ku Mana, hanyuma igakurikizaho Bikira Mariya, wabaye igitego kitagereranywa cy’Imana isumba

Page 29: Manuel Ya Legio

17

byose (Papa Piyo wa IX). Ariko se umwanya wa Mariya ubwe waba uwuhe uwugereranije n’Imana? Imana yamukuye mu busa, nk’uko yabigiriye abandi bana bose b’isi n’ubwo kuva icyo gihe yamuzamuye ikamugeza ku mpera z’ingabire y’ikirenga, akomeza kuba nk’ubusa umugereranyije n’Uwamuremye. Mu by’ukuri asumba ibindi biremwa byose, kuko ariwe kiremwa Imana yakoreyemo kurusha ibindi. Uko ibintu Imana yamukoreyemo birushaho kuba agatangaza, ni nako arushaho kugaragaza ko ari igikorwa cy’ibiganza byayo.

Koko rero, Imana yamukoreyemo ibintu bikomeye. Kuva kera kose, Imana yatekerezaga Mariya nk’uko yatekerezaga Umucunguzi. Yamuhaye kugira uruhare ku mabanga y’ineza yayo, imugira by’ukuri umubyeyi w’Umwana wayo n’uw’abazunga ubumwe n’uwo Mwana. Ibyo byose yabigiriye mbere na mbere kugira ngo Mariya ayiheshe ikuzo riruta iryo yahabwa n’ibindi biremwa byose byibumbiye hamwe. Byongeye kandi, yari ifite umugambi utubereye urujijo, wo kongera agaciro k’ikuzo natwe ubwacu dushobora kuyiha. Bityo rero, isengesho n’ubwitange by’urukundo bihamya ko dushimira Mariya, umubyeyi wacu, n’umufasha wacu mu gucungurwa, ntibishobora kugira icyo bitwara mu maso y’Imana yamugize ityo. Nta shiti, ibyo duha Mariya bigera ku Mana bitayobye kandi byuzuye. Nta n’ubwo ari muri bwa buryo bw’intumwa isohoza ubutumwa idatenguha, ahubwo biba byongerewe. Mariya asumba intumwa idatenguha. Imana yamugize indashyikirwa mu mugambi wayo w’impuhwe ku buryo uruhare rwe rwongera icyarimwe ikuzo ry’Imana n’ubutoni bwacu kuri Yo.

Uko bishimisha Data Uhoraho kwakira icyubahiro tumuha binyuze kuri Mariya, ni nako yahisemo kumugira inzira imigisha inyuranye y’ineza n’ububasha bwayo bigomba gucamo bigera ku bantu, bihereye ku isoko ubwayo - umuperisona wa kabiri w’Ubutatu Butagatifu wigize umuntu, we bugingo bwacu nyakuri, n’Umukiza wacu umwe rukumbi.

“Niba nshatse kugengwa n’Umubyeyi, ni ukugira ngo mbe umugaragu w’Umuhungu we. Niba nifuza kuba ingarigari ye, ni ukugira ngo mpe Imana icyubahiro nyiyegurira burundu.” (Mt Ilidefonsi)

2. Mariya, Umuhesha w’inema zose

Legio yiringira Mariya byabuze urugero, izi neza ko Imana ubwayo ishaka ko ububasha bwe butagira ikibuziga. Ibyo Imana yashoboraga kumuha byose,

Page 30: Manuel Ya Legio

18

yarabimuhaye. Ibyo Mariya yashoboraga kwakira byose yabyakiriye byuzuye. Imana yamugize inzira yihariye y’inema itugenera. Iyo dukoze twifatanyije na we, turushaho kwegera Imana by’ukuri, kandi tukayironkaho ubutoni nta mbogamizi. Ni ukuri, tuba twibiye mu muvumba w’inema, kuko Mariya, umugeni wa Roho Mutagatifu, ari umuyoboro wa buri nema mu zo Yezu yaturonkeye. Ibyo tubona byose, tubikesha ubuvunyi bugaragara bwa Mariya. Ntashimishwa no kubidushyikiriza gusa, ahubwo byose arabidusabira.

Iyo Legio imaze gucengerwa no kwemera ubuvunyi bwa Mariya, isaba Abalejiyo bose kumuyoboka by’akarusho.

“Nimushishoze rero maze mubone urukundo ruhebuje rw’Imana rutuma ishaka ko twubaha Mariya, ibona ko yamusendereje ibyiza byose, ku buryo icyo dushobora kwifuza cyose, inema cyangwa gucungurwa - ndabivuze ntitubishidikanyeho – bitugeraho bimunyuzeho”. (Mt Bernardo, Sermo de Aquaeductu).

3. Mariya, Umuziranenge

Icya kabiri kiranga ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni icyubahiro iha Utasamanywe icyaha. Guhera ku nama ya mbere, abalejiyo basengeye kandi batekereza bakikije Altari ntoya iriho ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, imeze nk’iyo mu nama zose za Legio. Byongeye kandi, dushobora guhamya ko isengesho rya mbere rya Legio ryabaye iryo gushimira Imana ubutoni bwateguriye Bikira Mariya icyubahiro n’ikuzo, n’izindi nema zakurikiyeho.

Rugikubita, Imana yacaga amarenga kuri Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, mu nteruro imwe, aho Mariya twamusezeranijwe ubwa mbere. Ubwo butoni buri mu bigize Mariya: Ni Utasamanywe icyaha; kandi hamwe n’ubwo butoni, umugambi w’ijuru warahanuwe : Kuzaba Nyina w’Imana, kujanjagura umutwe w’inzoka mu icungurwa no kuba umubyeyi mutagatifu w’abantu bose.

“Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe, ruzakujanjagura umutwe nawe urukomeretse ku gatsinsino”. (Intg 3,15)

Page 31: Manuel Ya Legio

19

Ni kuri ayo magambo Imana ishobora byose yabwiye Shitani, Legio ya Mariya ihindukira nk’ijya ku isôko, igashimangira icyizere cyayo n’imbaraga zayo mu ntambara irwanya icyaha. Abalejiyo baharanira n’umutima wabo wose kubera Bikira Mariya imbuto, abana ku buryo bwuzuye, kuko muri we hari ingwate y’umutsindo. Uko Bikira Mariya azarushaho kuyibera Umubyeyi, ni nako Legio izarushaho kwanga ububasha bw’ikibi maze irusheho kugitsinda burundu.

Ibyanditwe bitagatifu byo mu Isezerano rya kera n’Irishya, n’inyigisho z’uruhererekane, byerekana ku buryo bweruye uruhare rw’Umubyeyi n’Umukiza mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu kandi bikawutugaragariza neza. Ibitabo by’Isezerano rya kera bidutekerereza amateka y’umukiro yateguraga buhoro buhoro ukuza kwa Kristu mu isi. Izo nyandiko zo mu bihe bya kera, nk’uko Kiliziya yagerageje kuzisesengura imurikiwe n’ibyo Imana ubwayo yahishuye hanyuma, zigenda zirushaho kugaragaza buhoro buhoro isura y’Umugore, Nyina w’Umucunguzi. Ni we twifindurira ko yari yarahanuwe, mu isezerano ryagiriwe ababyeyi bacu ba mbere bamaze kugwa mu cyaha, ko bazatsinda inzoka. (Intg 3, 15; LG.55)

4. Mariya, Umubyeyi wacu

Niba dushaka kuzabona umurage ugenerwa abana, tugomba kubaha ububyeyi tuwukesha. Icya gatatu kiranga ubuyoboke bw’Abalejiyo, ni icyubahiro cy’akarusho baha Bikira Mariya, Umubyeyi wacu nyakuri, kandi ni we koko.

Mariya yabaye Umubyeyi wa Yezu Kristu n’uwacu igihe yakiranye ukwiyoroshya indamutso ya Malayika, agira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38). Ukuba umubyeyi kwa Mariya byatangajwe igihe byari bigeze ku ndunduro, ni ukuvuga igihe ubucunguzi bwujujwe. Mu mibabaro ye kuri Kalvariyo, Yezu avugira ku musaraba, ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”. Arongera abwira Yohani, ati: “Mwana, dore Nyoko” (Yh 19, 26- 38)

Ayo magambo y’umurage yabwiwe abacunguwe bose Yohani yari ahagarariye. Mu gufatanya kwuzuye muri iryo vuka ritagatifu ry’isi mu bubabare bwe no kwakira, Mariya yabaye Umubyeyi wacu ku buryo bwuzuye.

Page 32: Manuel Ya Legio

20

Kuko turi abana be by’ukuri, tugomba kwitwara dutyo, ndetse nk’abana bato cyane bagengwa na we muri byose. Ni we tugomba kwishingikirizaho kugira ngo adutunge, atuyobore, atwigishe, adukize ububi bwacu, atumare agahinda, atugire inama igihe dushidikanya, atwibutse inshingano zacu igihe twatannye, ku buryo iyo tumwiyeguriye rwose atwitaho tugashobora kurushaho gusa na mukuru wacu Yezu no gufatanya na we ubutumwa bwo kurwanya icyaha no kugitsinda.

“Mariya ni Umubyeyi wa Kiliziya, bidatewe gusa n’uko ari Umubyeyi wa Kristu, no kuba yarabaye umufasha we w’inkoramutima mu mugambi w’Imana igihe Umwana w’Imana amufatiyeho kamere muntu, kugira ngo abohore abantu ku cyaha akoresheje amayobera y’umubiri we, ahubwo kubera ko abengeranira umuryango wose w’abatowe nk’urugero rw’imigenzo myiza yose. Kimwe n’uko nta muntu w’umubyeyi ushobora guhagarikira ububyeyi bwe ku murimo wo kubyara umwana gusa, ahubwo akaba agomba kumugaburira no kumurera, ni nako bimeze rwose ku Muhire Bikira Mariya. Amaze gufatanya n’Umwana we gutura igitambo cyo gucungura abantu, ibyo kandi ku buryo bunyuze umutima, ni bwo yagororewe kuba Umubyeyi w’umwigishwa Yezu yakundaga, ahubwo ndetse n’uw’abantu bose uwo mwigishwa yari ahagarariye. Na n’ubu kandi mu ijuru akomeza uwo murimo we w’Umubyeyi, afatanya mu ivuka ritagatifu rya buri muntu wacunguwe. Uko kuri guhoraho ku bushake bw’Imana ihebuje ubuhanga, bufatanye rwose n’umugambi wo gukiza abantu, ni yo mpamvu abakristu bose bagomba kukwemera” (SM).

5. Ubuyoboke bwa Legio ya Mariya ni bwo shingiro ry’ubutumwa bwayo

Imwe mu nshingano Legio ya Mariya ihoza ku mutima, ni ubuyoboke buhamye igomba kugirira umubyeyi w’Imana. Ikabigaragariza mu banyamuryango: buri wese agomba kwifatanya n’abandi mu masengesho no mu migenzereze myiza. Kandi kugira ngo ubwo buyoboke buhabwa Bikira Mariya bube koko ituro ritangwa na Legio, abalejiyo bagomba kububona nk’itegeko ry’ingenzi, ridakuka nk’iryo kuza mu nama ya buri cyumweru ya Praesidium, kimwe n’iry’ubutumwa kandi bakarirangiza bashyize hamwe. Iyo ni ingingo abalejiyo batagomba guhwema kwicengezamo.

Uko gushyira hamwe kugomba kwitonderwa: niba buri wese ashinzwe kubumbatira ubwo buyoboke ku rugero rwumvikana, buri wese ashobora no

Page 33: Manuel Ya Legio

21

kubuhungabanya. Bityo rero bose bahamagariwe kuba maso. Ubwo bumwe bubuze, abalejiyo ntibaba bakibaye inyubako y’amabuye mazima agize ingoro ntagatifu (1 Pet 2,5). Igice cy’ingenzi cya Legio cyaba gitsinzwe. Amabuye mazima rero atangiye gusenyuka, Legio ya Mariya yaba itongo ntibe igishoboye gucumbikira abana bayo. Ntiyaba ikibaye icyo yari igamije kuba cyo : urugo rw’ibikorwa by’imbonera n’ubutagatifu, intangiriro y’ibikorwa by’ubutwari.

Nyamara, niba bose bujuje uko bikwiye iyo ngingo y’umurimo wa Legio, Legio ya Mariya izarangwa n’ubumwe buhebuje mu myumvire, intego n’ibikorwa. Ubwo bumwe bufite agaciro gakomeye mu maso y’Imana ku buryo yabuhaye ububasha butagira ikibunanira, ku buryo ubuyoboke nyakuri kuri Bikira Mariya bubera buri wese umuyoboro udasanzwe w’inema, bikaba akarusho ku balejiyo bibumbiye hamwe basenga ubutaretsa, n’umutima umwe hamwe na Bikira Mariya (Intu 1,14), we wahawe byose n’Imana, akagira uruhare ku mugambi w’Imana kandi akawinjiramo ku buryo busesuye, mu birebana no kugaba inema. Ubwo se ikoraniro nk’iryo rizabuzwa n’iki gusenderezwa Roho Mutagatifu (Intu 2, 4), no gukora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye? (Intu 2,43)

“Bikira Mariya muri Senakulo, asengera hagati y’intumwa, ashishikaye, asabira Kiliziya ubwo bukungu buzayisenderamo iteka: kuzuzwa Umuhoza, impano isumba byose basezeranijwe na Kristu” (JSE).

6. Iyaba Mariya yari azwi

Umusaserdoti urwana intambara y’ubunebwe bukabije mu by’iyobokamana kandi akaba atizeye kuyitsinda, yagirwa inama imumenyesha akamaro Legio ya Mariya yamugirira, hakoreshejwe amagambo Padiri Faber yanditse mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cya Mt Ludoviko Mariya wa Montfort cyitwa “Ukuyoboka Bikira Mariya by’ukuri” (isoko idakama Legio ya Mariya yavomyeho). Padiri Faber yemeza ko Mariya atazwi neza mu miterere ye, kandi ko adakunzwe bihagije, akaba ari nacyo kidindiza roho, ati: “Ukwambaza ni guke kandi ntigufashe, n’ukwemera ni guke. Ni cyo gituma Yezu adakundwa, abataye batagaruka, Kiliziya itamamazwa, roho zashoboraga kuba ntagatifu zidohoka ndetse zikagwa, amasakramentu badahabwa kenshi uko bikwiye, abantu batumvana Inkuru Nziza umwete. Yezu ntazwi kuko Mariya yibagiranye. Kuko abantu benshi nta we ubabwira Mariya. Ni ukubera icyo cyugazi cyo kudatinyuka kwambaza Mariya gitera ubwo butindi bwose, n’ubujiji, n’ibyago, no kwirara no

Page 34: Manuel Ya Legio

22

kudohoka. Nyamara, tugomba kwemera impanuro zikomeye z’abatagatifu, Imana ihora yifuza ko Mariya yambazwa bihagije kandi bikomeye. Hagire ugerageza kwambaza atyo arebe uko roho izunguka byinshi n’inema azaronka zitabaze. Ibyo bizamwereka ko ari bwo buryo bwo kuronkera abantu umukiro no kogeza ingoma ya Kristu.

« Umubikira ufite ububasha yahawe kujanjagura umutwe w’inzoka, roho zishyize hamwe na we zahawe gutsinda icyaha. Muri ibyo tugomba kugira ukwemera kutajegajega, n’ukwizera gukomeye ».

Imana ishaka kuduha byose. Byose biterwa na twe, bikanaterwa kandi nawe, wowe dukesha byose ukanabidukomereza, ukanabitugezaho Mubyeyi w’Imana. Byose biterwa n’ubumwe abantu bafitanye n’uhabwa byose n’ Imana ». (Gratry)

7. Guha Mariya isi

Niba kuyoboka Bikira Mariya bizatugeza ku bikorwa by’agatangaza, umugambi wacu w’ingenzi ugomba kuba uwo gushyigikira ubwo buyoboke, kugira ngo dushobore gushyikiriza Mariya isi. Byagerwaho bite usibye gukoresha umuryango w’iyogezabutumwa w’abalayiki benshi, bakora, bashobora kwinjira hose, bakunda Mariya n’imbaraga zabo zose kandi biyemeje kumwegereza imitima yose, bakoresha uburyo bwose kugira ngo bagere kuri iyo ntego.

Ngiyo impamvu Legio ya Mariya iterwa ishema rihebuje no kwitirirwa izina rye, ishingiye, nk’umuryango, ku kwizera nk’uk’umwana kuri nyina ; na we agakomeza uko kwizera kugashinga imizi kure mu mutima wa buri wese mu balejiyo : akabatunga nk’ibikoresho bikorera hamwe mu buryo buboneye, mu kumvira no kwitwara neza. Legio ya Mariya ifite impamvu yo gutekereza nta kwirarira, ku rugero nyarwo rw’icyizere, ko imiterere n’imikorere yayo twavuga ko ikoze urusobe rushobora gukongeza no kwigarurira isi yose, ipfa kuba iyobowe n’ubutegetsi bwemewe. Mariya azayikoresha kugira ngo arangize igikorwa cye cya kibyeyi mu mitima no kugira ngo akomeze ubutumwa bwe bw’iteka, bwo kujanjagura umutwe w’inzoka.

« Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka ni umuvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we Mama » (Mk 3,35).

Page 35: Manuel Ya Legio

23

« Mbega igitangaza ! Mbega icyubahiro ! Ni ku ruhe rwego rw’ikuzo Yezu atazatuzamura ? Abagore bita Umuhire uwamushyikirije isi ; ariko se ni iki kibabuza kugira uruhare kuri ubwo bubyeyi ? Kuko aha Ivanjili ivuga ku buryo bushya bwo kubaho, ku buryo bushya bw’ubuvandimwe. » (Mt Yohani Chrisostome).

UMUTWE WA 6 : INSHINGANO Z’ABALEJIYO KURI BIKIRA MARIYA

1. Ikimenyetso gihabwa buri mulejiyo

Buri mulejiyo ahabwa na Legio, nk’icyemezo cy’uko ari uwayo, itegeko ryumvikana ryo guteza imbere ubuyoboke bwe kuri Mariya mu kuzirikana no guhangayikishwa no kwinjiza Mariya mu buzima bwe. Ibyo bikaba bigomba gufatwa nk’igice cy’ingenzi cy’umurimo wa Legio, kigomba kujya imbere y’indi nshingano iyo ari yo yose. (Reba umutwe wa 5 : Iyobokamana rya Legio ya Mariya, umugereka wa 5, uvuga : Umuryango wa Mariya, Umwamikazi w’imitima).

Legio igamije gushyikiriza Mariya isi, nk’uburyo budateba bwo kugera kuri Yezu. Birumvikana ariko ko umulejiyo udafite Bikira Mariya mu mutima we adashobora kugira uruhare kuri icyo gikorwa. Yaciye ukubiri n’umugambi wa Legio. Ni umusirikare udafite intwaro, ni ipfundo ryacitse ku murunga, cyangwa se tubivuze neza, ni ukuboko kumiranye, kugifashe ku mubiri yego, ariko nta cyo gushobora gukora.

Umutwe w’ingabo izo ari zo zose (ingabo za Mariya zitavuyemo) uharanira ko buri musirikare yunga ubumwe n’Umugaba kandi akamwumvira ku buryo imigambi yose y’intambara atanze igerwaho nta makemwa kandi ku buryo bwumvikanyweho. Ingabo zikora nk’ikintu kimwe. Ni n’aho hari itandukanirizo n’imashini yakorewe gutozwa no kumvira. Byongeye kandi, ingabo z’ibihangange zabaye ibirangirire mu mateka, zaranzwe n’ubwitange buhebuje ku mugaba wazo, zongera ubumwe na we, na we akazorohereza ubwitange busabwa n’ibyo zagombaga gutunganya. Twavuga ko uwo mugaba yari umubwiriza n’umutima w’abasirikare be, akagira imyumvire imwe na bo. Ibyo byumvikanisha ububasha yari abafiteho, kandi ku rugero ruhamye byari ukuri.

Page 36: Manuel Ya Legio

24

Nyamara tubivuze neza, ubwo bumwe bwari nk’amarangamutima cyangwa ubucurano. Si uko bimeze mu mibanire y’umutima w’umukristu na Mariya, umubyeyi we. Ntibihagije kuvuga ko Mariya aba mu mutima w’umulejiyo udahemuka. Byaba icyo gihe ari ugusobanura ubumwe budashyitse ubugereranyije n’ubwo Kiliziya ihinira mu bisingizo igenera uwo Mwamikazi, imwita : « Umubyeyi inema z’Imana ziturukaho n’Umuhesha w’inema zose ». Ibyo bisingizo byumvikanisha ko uruhare rukomeye Bikira Mariya afite mu buzima bwa roho, rukomeye kurusha ubumwe bwose bw’ab’isi, twavuga ko n’ubumwe nk’ubw’umubyeyi n’umwana ukiri mu nda budasobanura bihagije urwo ruhare. Hari izindi ngero zisanzwe zishobora kugenekereza igitekerezo cy’uruhare rwa Mariya mu bikorwa by’inema. Amaraso akwirakwizwa mu mubiri n’umutima gusa, amaso niyo atuma tubona ibidukikije, inyoni ntishobora kuguruka ahantu hatari umwuka n’iyo yakubita amababa ite. Bityo, uko gahunda y’Imana yabigennye, roho ntishobora kuzamuka igana Imana cyangwa gutunganya igikorwa cy’Imana itabifashijwemo na Bikira Mariya.

Uko kugengwa na Bikira Mariya k’umukristu ntibikomoka ku bitekerezo cyangwa ku byifuzo. Tubimenya cyangwa tutabimenya, uko kugengwa kuriho ku bushake bw’Imana. Nyamara dushobora kandi tugomba kubukomeza birenze urugero, tubishyizeho ubushake. Nitwunga ubumwe n’Ugaba ibyiza twaronkewe n’amaraso ya Kristu, tuzashobora kugera ku butungane no gutagatifuza abandi. Roho zigometse ku buryo n’ubutumwa bw’akataraboneka (bufite imbaraga nk’iza zahabu) budashobora kuzivana ku ngoyi y’icyaha, zibohoka nta n’imwe isigaye, iyo Mariya aduhundagajeho ingabire abigirishije amaraso ye matagatifu, nk’uko Mt Bonaventure abivuga.

Umulejiyo ajye atangirira ku kwiyegurira Bikira Mariya gushyitse kandi ajye asubiramo kenshi ayo masezerano mu magambo make ahiniyemo uko kwitanga (urugero : « Ndakwiyeguriye, Mwamikazi kandi Mubyeyi wanjye, n’ibyo ntunze byose ni ibyawe »). Igitekerezo cy’ububasha buduhora iruhande bwa Bikira Mariya cyagombye gushyirwa mu bikorwa ku buryo bw’ubwenge kandi buzima kugeza aho bavugira kuri roho ko ihumeka Bikira Mariya nk’uko umubiri uhumeka umwuka (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort).

Roho y’umulejiyo igomba kwihatira kuba nka Bikira Mariya, mu Misa, mu guhazwa, mu gushengerera Isakramentu Ritagatifu, mu ishapule, mu nzira y’umusaraba no mu bundi busabaniramana. Igomba kuzirikana amayobera

Page 37: Manuel Ya Legio

25

y’ugucungurwa hamwe na Mariya, iyo roho y’indashyikirwa mu budahemuka, yabanye muri ayo mayobera n’Umucunguzi kandi ikayagiramo uruhare rukomeye.

Bityo rero iyo umulejiyo yigana Bikira Mariya, amushimira amukunze, yishimana kandi ababarana na we, amugaragariza icyo Dante yise « kumumenya birambuye no kumukunda » ; iteka yunga ubumwe na Mariya mu masengesho, mu mirimo no mu bikorwa by’ubuzima bwa roho, yiyibagirwa ubwe n’ibye byose kugira ngo agengwe byuzuye na Bikira Mariya ; roho ye ihinduka nziza akunga ubumwe na we ku buryo roho zabo bombi zihinduka imwe gusa. Ni uko Umulejiyo wacengeye kure mu nkebe z’umutima wa Mariya, bagasangira ukwemera, ukwicisha bugufi, umutima we utagira inenge (kubera ibyo, ububasha bw’isengesho rye), ahinduka vuba agasa na Kristu, ari we ntego y’ubuzima bwe bwose. Ubundi kandi, Mariya, yifashishije umulejiyo we, agira uruhare ku mirimo yose maze akita bya kibyeyi kuri roho zose. Bityo, muri buri wese mu bafatanya na we no muri buri wese umulejiyo akorera, ni Yezu ubwe ubonwa kandi ukorerwa, ariko akabonwa kandi agakorerwa na Mariya, mu bwigengesere bumwe bw’urukundo n’ukwitabwaho kumwe kwa kibyeyi nk’ibyo yahaga umubiri w’Umwana w’Imana ubwawo.

Bityo iyo abalejiyo bamaze kuba amashusho mazima ya Mariya, Legio ishobora kwibona by’ukuri nka Legio ya Mariya, ifatanyije na we ubutumwa kandi yizeye gufatanya na we insinzi. Izageza Bikira Mariya ku isi na Mariya azamurikire isi maze nayo igurumane bidatinze.

« Hamwe na Mariya, mube mu byishimo ; hamwe na Mariya, mwihanganire imiruho ; hamwe na Mariya, mukore ; hamwe na Mariya, musenge ; hamwe na Mariya, mwidagadure ; hamwe na Mariya, muruhuke ; hamwe na Mariya, mushakashake Yezu, mumutware mu maboko yanyu. Hamwe na Yezu na Mariya, muture i Nazareti. Hamwe na Mariya mujye i Yeruzalemu, mugume iruhande rw’umusaraba wa Yezu, muhambanwe na Yezu. Hamwe na Yezu na Mariya, mubeho kandi mupfe. Hamwe na Yezu na Mariya muzuke, kandi muzamuke mu ijuru. (Thomas i Kempis, inyigisho ku banovisi)

Page 38: Manuel Ya Legio

26

2. Gukurikiza umugenzo wa Mariya wo kwicisha bugufi : ishingiro n’igikoresho by’umurimo wa Legio

Legio ya Mariya ibwira abalejiyo mu mvugo y’intambara. Ibyo kandi bikayibera, kuko ari igikoresho n’igikorwa bigaragara by’umeze nk’ingabo ziri ku rugamba, arwana intambara yo gukiza roho ya buri kiremwa muntu. Biruseho kandi, igitekerezo cy’intambara gikurura ibiremwa. Kuba biyiziho kuba abasirikare, bizatera abalejiyo umwete wo kurangiza umurimo wabo bawukomeyeho gisirikare. Ariko rero intambara abalejiyo barwana si iy’iyi si ; irwanwa hakurikijwe amayeri matagatifu. Umuriro ugurumana mu mutima w’abalejiyo nyakuri uvumbuka gusa mu munyotwe w’imigenzo myiza y’ubwiyoroshye no kwiyibagirwa. Muri iyo migenzo myiza, kwicisha bugufi biri ku rwego rwatoranyijwe, isi itiyumvisha ikanawusuzugura. Nyamara abawushakashaka kandi bakawukurikiza ubatera ubupfura n’umutima w’ubutwari bitangaje.

Mu miterere n’imikorere ya Legio, kwicisha bugufi bifite umwanya wihariye. Mbere na mbere, ni intwaro y’ingenzi mu butumwa bwa Legio. Legio yibanda cyane ku kamaro k’ubusabane n’umuntu ku giti cye, bisaba abalejiyo uburyo bworoheje kandi buzira ubwibone bushobora gusa gutekerezwa n’umutima wicisha bugufi by’ukuri. Kuri Legio, kwicisha bugufi bitambutse kure igikoresho cyoroheje cy’umurimo ugaragarira amaso, ahubwo ni ishingiro ryayo. Nta kwicisha bucugufi, nta gikorwa nyakuri cya Legio cyaba ingirakamaro.

Mt Thomas w’Akwini (d’Aquin) atubwira ko Kristu yadusabye kwicisha bugufi kuruta byose, kuko byigizayo inzitizi y’ingenzi y’ugucungurwa kw’abantu. Indi migenzo myiza yose, agaciro kayo igakomora ku kwicisha bugufi . Ukwicisha bugufi kwonyine ni ko Imana iha ubutoni bwayo; ikabunyaga iyo kubuze. Ni uguca bugufi kwa Bikira Mariya, kwakuruye Imana iramwitegereza maze kurayimanura iza ku isi, kugira ngo itsiratsize isi ishaje maze itangize isi nshya.

Ariko se Mariya yashoboye ate kuba urugero rwo kwicisha bugufi, kandi ubukungu bw’ubutungane bwe bwari buhebuje, bukora ndetse ku mipaka y’ibitarangira, kandi abizi? Yicishaga bugufi, kuko yari anasobanukiwe ko yacunguwe nk’abandi bana b’abantu. Ubutungane bwe budasanzwe abukesha ingabire yaronkewe n’Umwana we, kandi icyo gitekerezo kimuhora ubudatuza ku mutima. Ubwenge bwe butagira urugero bwamwumvishaga neza ko uko Imana yamuhaye byinshi kurusha ibindi biremwa, ari nako ayibereyemo umwenda uruta

Page 39: Manuel Ya Legio

27

uw’ibyo biremwa. Aho akaba ariho haturuka ukwicisha bugufi kwe kwuzuye, guturutse ku bushake kandi kudatezuka.

Mu ishuri rya Mariya, umulejiyo azahigira atyo ko kwicisha bugufi ari ukumenya no kwemera wiyoroheje icyo uri cyo mu maso y’Imana, kumva neza ko uko uri kose, nta kindi uri cyo kitari ubusa. Icyo twaba twifitemo cyose cyiza gihebuje ni impano y’Imana. Ni Yo ishobora kucyongera, kukigabanya cyangwa kugitunganya burundu, nk’uko ari Yo yonyine iba yagitanze. Kumva neza ko ugengwa byuzuye n’Imana bigaragazwa no guhitamo iteka imirimo iciriritse kandi idashamaje, no kwihanganira agasuzuguro no gusubizwa inyuma, muri rusange, mu myitwarire, mu gukora ugushaka kw’Imana, kugaragaza imyitwarire nk’iya Mariya ubwe muri ya magambo ye : « Ndi umuja wa Nyagasani » (Lk 1, 38).

Ubumwe bwa ngombwa bw’umulejiyo n’umwamikazi we ntibumusaba gusa ko yifuza ubwo bumwe, ahubwo bumusaba kubigirira ubushobozi. Ntibihagije kuba umuntu yifuza kuba umusirikare mwiza, ahubwo agomba kugira imico imugira ingirakamaro mu gisirikare. Niba ubumwe n’umutegetsi we bupfuye, ashobora kwica imigambi yose yateguwe. Bityo, Umulejiyo ashobora kwifuza kugira uruhare runini mu mugambi w’umwamikazi we nyamara ntashobore kugira ubushobozi bwo kwakira ibyo Mariya yifuza rwose kumuha. Ubushobozi buke bw’umusirikare usanzwe bushobora guterwa no kubura ubutwari, ubwenge, imbaraga, cyangwa ubundi bumuga. Ku mulejiyo, buturuka gusa ku kubura ukwicisha bugufi. Mu by’ukuri, intego ya Legio, ni ugutagatifuza abayo no kugaragaza ubwo butagatifu mu bantu b’isi. Kandi nta butagatifu bushoboka igihe nta kwicisha bugufi. Ikindi kandi, ubutumwa bwa Legio bukorerwa hamwe na Mariya kandi bumunyuzeho. None se mwakunga ubumwe mute mudafitanye isura? By’umwihariko, gusa na Mariya ntibishoboka umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi ubuze. Niba ubumwe na Mariya ari indasimburwa, nk’umuzi w’igiti, mu murimo wa Legio; ni nako ukwicisha bugufi kumeze nk’ubutaka iyo mizi ishoramo. Niba rero ubutaka butarumbutse, ubuzima bwa Legio buzarumba.

Bityo rero, intambara Legio irwanira gukiza roho igomba gutangirira mu mutima wa buri mulejiyo. Buri wese agomba kubanza kwirwanya, akitsiratsizamo umutima w’ubwirasi no kwikunda. Naho intambara ikaze yo kwiranduramo imizi y’ikibi, ingufu zihoraho zo kugera ku bwiza bw’ibyo twifuza, biratunaniza birenze ! Ni intambara y’ubuzima bwose. Uwishingikirije ku mbaraga ze bwite,

Page 40: Manuel Ya Legio

28

aba yikururiye gutsindwa ubuzima bwe bwose, kuko ukwikuza kumucengeramo kukagera ku gikorwa kigamije kuzamurimbura. Ukwiheba k’umunyabyago urimo kurigita mu mucanga kwamumarira iki ? Icyo yinshingikirizaho gikomeye ni cyo cyamugirira akamaro.

Mulejiyo, inkingi yawe ikomeye ni Mariya. Mwisunge umwizeye rwose. Ntazagutererana, kuko yashinze imizi kure cyane muri uko kwicisha bugufi kugufitiye akamaro kanini. Mu gikorwa cy’ubudahemuka bw’umutima ugengwa na we, uzayoboka inzira yoroshye kandi ngari y’ukwicisha bugufi, ari yo Mt Ludoviko Mariya wa Montfort yita « ibanga ritazwi cyane ry’inema ridushoboza mu gihe gito kandi bitadusabye imbaraga zikaze, kwimaramo ibiturimo byose, tukiyuzuzamo Imana kandi tukaba intungane».

Uburambe burabigaragaza : mu guhindukirira Bikira Mariya, Umulejiyo agomba kwiyibagirwa. Mariya akamusingira kandi akamushyira ejuru, bikaba urupfu rudasanzwe ku mulejiyo ubwe, agashobora itegeko ryo kwigomwa, ariko ry’ingirakamaro, ry’ubuzima bwa gikristu. Agatsinsino ka Bikira Mariya kakajanjagura inzoka y’ukwikuza n’imitwe yayo itabarika :

(a) Kwikuza : niba Mariya ukungahaye mu butungane kugeza aho Kiliziya imwita Irebero ry’ubutungane, ufite ububasha burenze urugero bwo gutanga ingabire ; yaricishije bugufi agapfukama - umuja wa Nyagasani warushije bose kwiyoroshya - umwanya n’imyifatire y’umulejiyo byaba ibihe ? (b) Ubwironde : kubera ko aba yareguriye Mariya ibyiza bye byose bya roho n’ibihita, kugira ngo abikoreshe uko ashaka, umulejiyo akomeza kumukorera n’uwo mutima w’ubwitange busesuye. (c) Kwiyemera : akamenyero ko kwishingikiriza kuri Mariya bitera byanze bikunze Umulejiyo impungenge iyo agomba kwishingikiriza ku mbaraga ze bwite. (d) Ubwibone : igitekerezo cyo gufatanya na Mariya gituma twumva neza ko nta cyo dushoboye. Uruhare umulejiyo azana muri ubwo bufatanye ni uruhe usibye intege nke ze ! (e) Kwikunda: hari iki cyo gukunda? Umulejiyo warundukiye mu rukundo no kurangamira Umwamikazi we, yashobora ate kumutera umugongo ngo yirebe ubwe ?

Page 41: Manuel Ya Legio

29

(f) Kwihaza: intego zigamije ibyiza biruta ibindi ni zo zigomba kwiganza mu bumwe bw’ako kageni; umulejiyo yitondera guhorana urugero rwa Mariya kandi akifuza kugera ku bwiza bw’umutima nk’ubwe. (g) Kwifuza no kwishyira imbere: utekereza nka Mariya, yiga iby’Imana byonyine. Ntabona umwanya w’imigambi yo kwikuza cyangwa gushaka igihembo. (h) Ugushaka kwacu bwite: mu kumvira byimazeyo Bikira Mariya, umulejiyo yirinda ibishuko bikomoka ku irari rye, muri byose agatega amatwi ibyo abwirijwe n’ineza y’Imana.

Mu mulejiyo wiyibagirwa by’ukuri, ntagishobora kubangamira ububasha bwa kibyeyi bwa Mariya. Azamugwizamo imbaraga n’umutima w’ubwitange birenze kamere bimugira umusirikare mwiza wa Kristu (2 Tim 2,3), ushoboye umurimo ukomeye ahamagarirwa gutunganya.

Imana yishimira gukora nta kintu na mba ihereyeho, ni mu busa Imana ikura byose. Tugomba kugira umwete ukomeye wo guharanira ikuzo ry’Imana, kandi tukemera rwose ko tudashobora kurigeraho. Tuzikame mu nyenga y’intege nke zacu, turindagire mu mwijima w’ubutindi bwacu ; mu mutuzo, tureke Imana idukoreshereze ikuzo ryayo, ku buryo n’igihe izabishakira ; izabigeraho mu nzira zitandukanye rwose n’izo tutashoboraga gutekereza. Mariya yabaye, igikoresho gihebuje cy’ikuzo ry’Imana, kubera Yezu Kristu; kandi ku bwe, Mariya nta na rimwe yigeze atekereza kwihindura ubusa. Kwicisha bugufi kwe kwasaga n’ugushyize inzitizi mu maso y’Imana, nyamara kwatumye imigambi yayo yose ibasha kuzuzwa. (Grou : L’intérieur de Jésus et de Marie) »

3. Kuyoboka Mariya by’ukuri bisaba gukora ubutumwa

Hari ahandi muri iki gitabo batsindagira inyigisho ivuga ko tudashobora guhitamo gukorera Kristu, ni ukuvuga guhitamo Kristu w’ikuzo ngo tureke gusanga mu buzima bwacu twarakiriye Kristu wababaye kandi agatotezwa. Kristu ni umwe rukumbi ntashobora gucibwamo ibice. Tugomba kumufata uko ari. Niba tumusanze twishakira ibyishimo n’umunezero, dushobora gusanga twaribambye ku musaraba ubwacu tutari kumwe na We. Ibitandukanye birivanga ariko ntibishobore gutandukanywa ; nta bubabare, nta byishimo by’umutsindo byabaho; nta kamba ry’amahwa, nta ntebe ya cyami yabaho ; nta

Page 42: Manuel Ya Legio

30

musaraba, nta kamba ry’ubwami ryabaho. Turambura ikiganza dushaka kwakira kimwe tugasanga twakiriye n’ikindi.

Birumvikana ko iryo tegeko rigera no ku muhire Bikira Mariya. na we ntashobora kugabanywa mo ibice, ngo tubone uko twihitiramo ibitunogeye. Ntidushobora kwifatanya na we mu byishimo ngo tureke gusanga imitima yacu yacubiye mu bubabare bwe.

Niba dushaka kwakira Mariya iwacu nka Mt Yohani, umwigishwa wakundwaga kurusha abandi, (Yh 19,27) tugomba kumwakira wese uko yakabaye.

Niba twifuza gusa kwemera bimwe mu bimugize, dushobora kwikururira kutamwakira na busa. Kuyoboka Mariya byemewe, bigomba kuganisha mu kugaragaza ibimugize byose nta buhemu, ibyaranze kamere ye n’ubutumwa bwe. Kuyoboka Mariya kandi ntibigomba kwibanda ku bifite agaciro gake. Urugero, ni ukubona Mariya nk’urugero runoze rw’imigenzo myiza tugomba gukurikiza. Kunyurwa n’ibyo ntukore ibitambutse, ni ukugirira Mariya ubuyoboke bw’igice kandi budafite icyo buvuze. Ntibihagije kumuramya, kabone n’iyo byaba kenshi. Nta n’ubwo bihagije kurangamira ibyiza bitabarika kandi bihebuje yahundagajweho n’Ubutatu Butagatifu, bukamutamiriza ikuzo, bukamwuzurizamo imigambi yabwo, kandi bukamuha kubengerana ishusho bwite yabwo. Ibyo byubahiro byose arabikwiye kandi agomba kubihabwa, ariko ni ibice gusa by’ibimugize. Ukuyoboka Mariya byemewe ni ukunga ubumwe na we byuzuye bigamije kubana no gusangira ubuzima na we. Kandi ubuzima bw’Umwamikazi wacu bugizwe ahanini no kugaba inema aho gushaka kurangamirwa.

Ubuzima bwe bwose n’ubutorwe bwe buhiniye mu kuba ari umubyeyi, mbere na mbere wa Kristu, hanyuma uw’abantu bose. Nk’uko Mt Agustini abivuga, ni ukubera ubwo butumwa Mariya yateguwe kandi avanwa mu busa n’Ubutatu Butagatifu, bukurikije uko bwabigennye iteka. Umunsi Bikira Mariya yamenyeshejweho ko azabyara Umwana w’Imana, wabaye intangiriro y’ibikorwa by’agatangaza Imana yari yaramugeneye, maze guhera ubwo, aba iteka ryose Umubyeyi wita ku rugo rwe byuzuye. Muri icyo gihe, imirimo ntiyarengaga urugo rw’i Nazareti, ariko bidatinze akazu ke gato karakura kangana n’isi yose, n’Umwana we agera ku bantu bose. Ni uko akomeza kwita kuri urwo rugo, ku buryo ntagikorerwa muri iyo Nazareti ingana ityo atakigizemo uruhare. Bityo,

Page 43: Manuel Ya Legio

31

ibikorerwa umubiri wa Nyagasani biza gusa ari umugereka wiyongera ku bya Mariya, intumwa nta kindi ikora kitari ukwifatanya na we mu mirimo ye ya kibyeyi. Ni muri iyo myumvire, Umwamikazi wacu ashobora kuvuga, ati : « Mbereyeho kurangiza ubutumwa », byenda gusa n’uko yavuze, ati: “Ndi Utasamanywe icyaha”.

Kuba Bikira Mariya ari umubyeyi wa roho zacu akaba ari byo bigize umurimo we w’ingenzi, ubuzima bwe bwite ; bituma natwe twumva ko tudafatanyije na we muri uwo murimo tutashobora kunga ubumwe nyakuri na we. Reka tubisubiremo tubitsindagiye, ubuyoboke nyakuri tugomba kugirira Bikira Mariya bugomba kurangwa n’umurimo ukorerwa roho igihe cy’ubutumwa. Mariya atatubereye umubyeyi, n’umukristu ntakore ubutumwa, ibyo bintu byakunvikana nk’aho bifitanye isano. Byombi byaba bituzuye, bidakurikije ukuri, bidafatika kandi binyuranyije n’ugushaka kw’Imana.

Ni uko rero, Legio ntishingiye, nk’uko bamwe babyibwira, ku ngingo ebyiri, Mariya n’ubutumwa, ahubwo ku ngingo imwe rukumbi ariyo Mariya, we ushaka ko umurimo w’ubutumwa, byumvikane neza, uranga ubuzima bwa gikristu uko bwakabaye.

Urwo ruhare ku butumwa bwa Bikira Mariya ntirugomba guhera mu cyifuzo kidafashe. Imirimo y’ubutumwa ntizamanuka iyo mu ijuru ngo igere ku bantu bayitegereje biyicariye badashyizeho akabo. Ahubwo ni ngombwa gutinya ko abo bantu b’abanebwe baguma batyo. Uburyo bwonyine bushobotse bwo kwitanga nk’intumwa ni ugukora umurimo w’ubutumwa, ibyo bikozwe, Mariya afata umurimo wacu akawunga ku bubyeyi bwe.

Cyakora, Mariya ntashobora kurangiza umurimo we wenyine tutabimufashijemo. Uwasanga ubu buhamya burimo agakabyo kandi akibaza ukuntu umurimo w’Umubikira ufite ububasha ukenera ko abantu b’intege nke bawumufasha, yasubizwa ko ari ko bimeze rwose. Ibyo biri mu mugambi w’Imana isaba uruhare rw’abantu kandi igakiza umuntu binyuze ku muntu. Ni ukuri ko ikigega cy’inema cya Mariya gisendereye, ariko ntashobora kugira icyo agikuramo tutabimufashijemo. Iyaba yashoboraga gukoresha ububasha bwe akurikije umutima we, isi yaba yarahindutse mu kanya nk’ako guhumbya. Nyamara ategereza ko abantu bishyira hamwe bakaza akabakoresha. Bityo, yakirana ingoga abemeye bose kumwiyegurira, akamenya uko abakoresha bose, baba abatagatifu

Page 44: Manuel Ya Legio

32

n’intwari, abanyantege nke n’abadashobotse. Bose ni ngombwa ku buryo nta we ushobora gutinya gusubizwa inyuma. N’ufite ubumenyi buke cyane mu ntumwa ashobora gutanga igice kinini cy’ububasha bwa Mariya ; n’aho ab’intwari, ashobora kubagaragarizamo ububasha bwe bushobora byose. Mwibuke ko iyo urumuri rw’izuba ruhinguranyije ibirahure bisukuye by’idirishya, ruba rushobora no gushakisha akayira mu idirishya ry’ibirahure byanduye kandi byahindanyijwe n’umukungugu.

“Yezu na Mariya si bo se Adamu mushya na Eva mushya, igiti cy’umusaraba cyahurije mu bubabare no mu rukundo, kugira ngo bahongerere icyaha cyakorewe mu busitani bwa Edeni n’ababyeyi bacu ba mbere? Yezu ni isoko naho Mariya akaba umuyoboro w’inema, zituma tuvuka bundi bushya kuri roho kandi zikadufasha kongera kugaruza igihugu cyacu cy’ijuru.”

« Icyarimwe na Nyagasani, turate uwo yishyiriye ejuru akamugeza ku cyubahiro cy’Umubyeyi w’impuhwe, Umwamikazi wacu, Umubyeyi udukunda rwose, umuhesha w’inema ze n’umugabekazi w’ubukungu bwe. Umwana w’Imana atuma Umubyeyi we abengerana ikuzo, icyubahiro n’ububasha bw’ingoma ye bwite. Kuko yunze ubumwe n’Umwami w’abahowe Imana, nka Nyina n’umufasha we, mu gikorwa gitangaje cyo gucungura isi, akomeza kunga ubumwe na we iteka ryose, nk’uko yahawe ububasha butagira urugero bwo kugaba inema ziva ku gucungurwa. Ingoma ye ni nini nk’iy’Umwana we ku buryo ntakimucika ».(Papa Pio XII, ijambo ryo ku wa 21 Mata 1940 n’iryo ku wa 13 Gicurasi 1945)

4. Imbaraga tugomba gushyira ku murimo wa Mariya

Nta na rimwe tugomba kwitwaza ko tugengwa na Mariya muri byose, ngo duhitemo kuba abanebwe cyangwa se gukora nabi umurimo wacu. Ahubwo byakagombye kunyuranya. Niba twemeza ko dukorana na Mariya kandi tukaba turi abe byuzuye, tugomba kumuha gusa ibyiza by’akarusho bibaho, bityo tugakorana imbaraga, umwete, ubushishozi no kwigengesera. Hari igihe biba ngombwa gucyaha inzego zimwe na zimwe cyangwa abalejiyo basa n’aho badashaka gushyira imbaraga nyinshi mu mirimo isanzwe ya Legio, mu kuyagura cyangwa mu gutora abavandimwe. Abo bireba bagasubiza rimwe na rimwe, bati: “Sinishingikirije imbaraga zanjye, nizeye ko Bikira Mariya azikorera icyiza ku buryo bwe yihariye”. Kenshi, igisubizo nk’icyo kiva ku bantu badafite uburyarya, ariko usanga bashaka guhindura uko kutagira icyo bakora umugenzo

Page 45: Manuel Ya Legio

33

mwiza, kandi babona ko kwigengesera no guhatiriza bituruka ku kwemera guke. Ndetse bashobora gukeka ko hari impungenge mu gushyira uburyo bwo gukora bwa muntu muri ibyo bintu no gutekereza ko niba umuntu ari igikoresho cy’ububasha bukomeye, urugero nyarwo rw’imbaraga ze bwite nta gaciro kanini rufite. Bazakubwira ko nta mpamvu yatera umuntu w’umukene wifatanyije n’umuherwe kwigora azana ifaranga rimwe ngo ryongere umutungo usanzwe urenze urugero.

Ni ngombwa rero, gushimangira ihame rigomba gutegeka imyifatire y’umulejiyo mu murimo we. Ni uko abalejiyo batari gusa ibikoresho byoroheje by’igikorwa cya Mariya. Ni ugufatanya na we by’ukuri, mu ntego yo gukungahaza no guhongerera roho z’abantu. Muri uko gufatanya buri wese yuzuza ikibura ku wundi. Umulegiyo azana igikorwa cye n’ubushobozi bwe, ni ukuvuga we ubwe ; naho Mariya akitanga n’ubutungane bwe n’ububasha bwe. Buri wese agomba gushyiraho ake atizigama. Niba umulejiyo yubahirije umurimo we, Mariya ntazigera abura na rimwe. Bityo, dushobora kuvuga ko uko umurimo uzamera bizaterwa rwose n’umulejiyo ; agomba kuwuzanamo ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, biba byongererewe agaciro n’uburyo byakoranwe ubushishozi n’umuhate.

Tuvuge ndetse ko Mariya, bidatewe n’imbaraga z’umulejiyo, akoze icyifuzwaga, izo mbaraga na none zigomba gukoreshwa uko zakabaye, zigashimangirwa nk’aho ari zo zigenga byose. Mu gukomeza kugira icyizere kirenze urugero cyo gufashwa na Mariya, imbaraga z’umulejiyo zigomba iteka guharanira kugera ku byiza byose bishoboka. Ubwitange bwe bugomba kuzamuka bukagera kure nk’icyizere cye. Iryo hame ry’ukuzuzanya kwa ngombwa hagati y’abafite ukwemera guke n’abafite imbaraga nyinshi risobanurwa ku bundi buryo n’abatagatifu, iyo bavuga ko tugomba gusenga nk’aho byose bigengwa n’isengesho, imbaraga zacu akaba nta cyo zimaze, kandi na none tugakoresha imbaraga nk’aho byanze bikunze byose bigengwa n’uwo muhate.

Imbaraga zikoreshwa ntizigomba gupimirwa ku ngorane z’umurimo, no gutsinda kandi ntibishakirwa ku giciro cyo hasi cyane, ni ukuvuga ibitavunanye. Ndetse no mu bintu by’iyi si, uwo mutima wo kubara no gukora gicuruzi ugeza akenshi ku gihombo. Mu bintu ndengakamere, uwo mutima utera gutsindwa, kuko utesha inema ngombwa y’umutsindo. Muri urwo rwego, nta we ushobora kugendera ku myumvire y’abantu. Ibigaragara nk’ibidashoboka upfa gusa gukoraho

Page 46: Manuel Ya Legio

34

bigashoboka, na none kandi, imbuto twari hafi gushyikira zishobora kugenda ziducika ubutitsa, zikazasarurwa n’undi muntu. Mu bya roho, umutima ubanza kubara ingufu uzakoresha, uzagera ku bintu bisuzuguritse, ndetse ugere n’aho kurumba burundu. Kuri buri mirimo, imito kimwe n’iminini, umulejiyo azazana imbaraga z’ikirenga. Birashoboka ko imbaraga nk’izo zitaba ngombwa. Yenda kwongera imbaraga ubwabyo byaba bihagije ngo umurimo ugomba gukorwa wuzuzwe. Icyo gihe wakongera imbaraga uko zisabwa. Nk’uko Byron abivuga, nta gukenera inyundo ushaka kwica ikinyugunyugu cyangwa kumena agahanga k’umubu.

Abalejiyo bagomba kumenya ariko ko intego itaziguye y’umurimo wabo atari ukubona umusaruro. Bakorera Bikira Mariya, nta guhangayikishwa n’uko umurimo woroshye cyangwa ukomeye. Umulejiyo agomba kwitanga uko ashoboye, mu bintu byoroshye kimwe no mu bikomeye. Bityo ni bwo azaba akwiriye kunganirwa n’imbaraga za Mariya, kabone n’iyo byaba ngombwa ko akora ibitangaza. Niba umuntu adashobora gukora byinshi, ariko agakora ibyo ashoboye n’umutima we wose, Mariya azamugoboka n’ububasha bwe maze ahe izo mbaraga nke ingufu z’igihangange. Kandi iyo amaze gukora ibyo ashoboye byose, umulejiyo aba akiri kure cyane y’insinzi, Bikira Mariya azuzuza iyo ntera, kandi asoze neza umurimo wakozwe mu bufatanye.

Umulejiyo uzashyira ku murimo imbaraga zikubye inshuro cumi izari zikenewe kugira ngo uwo murimo urangire, nta cyo azaba atakaje. Kuko byose azaba abituye Mariya, ngo abikoreshe mu mugambi wagutse. Mariya yakirana ibyishimo izo mbaraga z’ikirenga, akazongera zigasendera maze akazikoresha mu bikomeye bikenewe mu nzu ya Nyagasani. Nta gitakara mu byo bashyira mu biganza bya Mariya, We wafashe neza urugo rw’i Nazareti.

Nyamara, niba umulejiyo ananiwe gukora ibyo Umwamikazi we yari afitiye ubushobozi bwo kumugezaho ku buryo bugereranije, ibiganza bya Mariya bizaba biboshywe binabuzwe gutangana urugwiro. Muri uko kutita ku bintu kwe, uwo mulejiyo aba akuyeho uburyo bwonyine bushoboka bwari kumuha amahirwe menshi yo gusangira ibyiza na Mariya. Mbega igihombo kuri za roho no ku mulejiyo ubwe, kubera ibyo asigara yirwariza.

Nta cyo bimaze ku mulejiyo kwisobanura ku bunebwe bwe no kutita ku kunoza uburyo bw’imikorere ye, ngo yireguze ko byose abiteze kuri Mariya. Ni ukumva

Page 47: Manuel Ya Legio

35

nabi icyizere kuvuga ko kuba ibyo akora byose abikesha Mariya, umuhate we usanzwe wasubira inyuma nta kibazo, ibyo rero byagaragaza intege nke kandi biragayitse. Mu kugenza atyo, uwo mulejiyo aba ashaka kwikoreza Bikira Mariya umutwaro yashoboraga gutwara ubwe. Ni uwuhe mugaragu warota akorera Nyirabuja atyo?

Nk’aho ntacyigeze kivugwa kuri iyi ngingo, twongeye kwibutsa ihame ry’ibanze ry’isezerano rya Legio na Mariya. Umulejiyo agomba gutanga akurikije urugero rwuzuye rw’ibyo ashoboye. Ntabwo uruhare rwa Mariya ari urwo kuzuza ibyo umulejiyo yanze gutanga. Ntibyaba bikwiye ko umulejiyo yanga gukorera Mariya yimazeyo, ngo akore atabyitayeho, nta muhate, nta bushishozi kandi ikigega cy’ingabire z’Imana kiba cyiteguye kumufasha. Mariya yifuza gutanga atagera, ariko ashobora kubikora gusa hamwe na roho zigira ubuntu. Ni yo mpamvu, mu kwifuza ko abana be b’abalejiyo bavoma bihagije ku masoko ye adakama, abasaba akomeje n’amagambo y’Umwana we, kumukorera «n’umutima wabo wose, n’ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose » (Mk 12, 30)

Umulejiyo ategereza gusa ko Mariya yuzuza, agasukura, akanoza kandi akagira indengakamere ibisanzwe, agafasha imbaraga nke za muntu kurangiza ibitamushobokera. Ariko ibyo ni ibintu by’agatangaza ! Bishobora gusobanura ko imisozi ishobora kuranduka ikiroha mu nyanja, ko ubutaka buzaterera n’inzira zigatunganywa, kugira ngo bategure inzira y’Ingoma y’Imana.

« Twese turi abagaragu b’imburamumaro, ariko dukorera Umutware uzigama ku buryo buhebuje, udatuma hari na kimwe gitakara, habe n’igitonyanga kimwe cy’icyuya cyacu cyangwa igitonyanga cy’urume rwe. Sinzi igitegereje iki gitabo, niba kizarangira, niba nzagera ku mpera y’uru rupapuro ruhunga ikaramu yanjye. Ariko ndabizi neza ku buryo nshobora gushyiraho ibisigaye, uko bingana kose, ku mwete wanjye n’iminsi nsigaje » (Frédéric Ozanam).

5. Abalejiyo bagombye gukurikiza inama Mt Ludoviko Mariya wa Montfort abagira zo «kwiyegurira Mariya by’ukuri »

Ni byiza ko Abalejiyo bacengera ukuyoboka Mariya kwabo kandi bakakugenera ikimenyetso kigomba kukuranga bakurikiza inyigisho ya Mt Ludoviko Mariya wa Montfort, yise « kwiyegurira Mariya by’ukuri » cyangwa « Kuba umugaragu wa

Page 48: Manuel Ya Legio

36

Mariya », basanga mu bitabo bye « Kwiyegurira Mariya by’ukuri n’Ibanga rya Mariya » (reba umugereka wa 5).

Ubwo buyoboke bushinga imizi mu isezerano ryeruye, umuyoboke yiyegurira Mariya wese uko yakabaye, n’ibitekerezo bye byose, ibikorwa bye n’umutungo, ibya roho n’ibihita, ibyahise, iby’ubu n’ibizaza, nta cyo yizigamiye na gito. Mu ijambo rimwe, yishyira mu buryo bumwe n’ubw’umucakara utagira icyo atunze cye bwite. Mu kugengwa na Mariya byuzuye, aba uwe by’ukuri.

Cyakora umucakara w’isi arigenga kurusha umugaragu wa Mariya. Umucakara w’isi akomeza gutsimbarara ku bitekerezo bye n’ubuzima bwe bw’imbere mu mutima, bityo ashobora kwigenga no muri we. Naho uwishyira ubwe mu biganza bya Mariya agera kuri buri kintu cyiza yifuza : ibitekerezo bizima, ubwisanzure bwa roho,ubukungu butagereranywa, muri make, icyo yifuza kuba cyo cyose. Byose, kugera ku mwuka wa nyuma ahumeka byeguriwe Mariya, kugira ngo bikoresherezwe ikuzo ry’Imana. Ni uburyo bwo gupfira Imana, igitambo cyawe ubwawe wiha Imana hamwe na Mariya nka Altari y’icyo gitambo, gisa rwose n’icya Kristu, cyatangiriye mu nda ya Mariya, cyemerezwa ku mugaragaro mu guturwa mu Ngoro, gikomeza mu buzima bwe bwose, maze cyuzurizwa kuri Kalvariyo ku musaraba w’umutima wa Mariya.

Kwiyegurira Mariya by’ukuri bitangirana n’igikorwa cyo gusezerana ku mugaragaro, bigomba kuyobora ubuzima bwose. Ubuyoboke nyabwo ntibugomba kuba igikorwa ahubwo imyitwarire ihoraho. Mariya adafashe ubuzima bwose uko bwakabaye, bitari gusa utunota cyangwa udusaha tw’ubwo buzima, igikorwa cyo kwiyegurira Mariya ku mugaragaro, n’iyo cyahora gisubirwamo, kigira agaciro nk’ak’isengesho ridafashije. Ni nk’igiti cyatewe ntigishinge umuzi na rimwe.

Ibyo ntibishaka kuvuga ko umuntu agomba guhora atekereza gusa ku kwiyegurira Mariya. Nk’uko ubuzima bw’umuntu bugengwa no guhumeka cyangwa ugutera k’umutima, bitabaye ngombwa kuzirikana kuri ibyo bikorwa, ni nako bimeze ku buyoboke nyabwo. N’iyo nta we ubyitayeho muri ako kanya, ubwo buyoboke bukora ku buryo buhora mu buzima bwa roho. Birahagije kwibuka rimwe na rimwe ko umuntu ari uwa Mariya, akabitekereza abishatse, cyangwa mu masengesho araswa ; icyangombwa ni uko kuba tugengwa na Mariya

Page 49: Manuel Ya Legio

37

bitugumamo iteka, bikaduhora mu bwenge wenda ku buryo budafututse, bikatubera imbaraga ku buryo rusange, mu bihe byose by’ubuzima bwacu.

Niba muri ibyo byose umuntu yumva aryohewe, ibyo bishobora gufasha. Bitabaye ibyo nabyo nta cyo bitwara agaciro k’ubuyoboke. Akenshi, uko kuryoherwa kugaragara gutuma ibintu biboneka ku bundi buryo budakwiye kwizerwa.

Mumenye neza ibi: Ukwiyegurira Mariya by’ukuri ntibigengwa no kuryoherwa cyangwa amarangamutima y’ubwoko bwose. Bimera nk’uko bigendekera inkuta z’inyubako ndende rimwe na rimwe zotswa n’izuba mu gihe imfatiro zazo zo hasi ziguma gukonja, kimwe n’urutare ziba zubatseho.

Ubusanzwe, ubwenge buba butuje. Icyemezo gihambaye gishobora kuba ubutita. Ukwemera ubwako gushobora kugira ubukonje nk’ubwa diyama. Ibyo ni byo nyamara shingiro ry’ubuyoboke nyabwo. Bwubatse kuri byo, ubwo buyoboke bushobora buzaramba, kandi ubukonje n’umuhengeri bihirika imisozi, bizabusiga burushijeho gukomera.

Inema zaherekeje ishyirwa mu bikorwa ry’ubuyoboke nyabwo, n’umwanya bwafashe mu buzima bwa roho n’ubwa Kiliziya, bigaragara ku buryo bwumvikana nk’ubutumwa bw’ijuru. Ni byo neza Mt Ludoviko Mariya wa Montfort yavuze. Akabishyiraho amasezerano akomeye, yahamyaga akomeje ko azuzuzwa, niba ubwo buyoboke bubaye ubudahemuka mu kuzuza inshingano zisabwa.

Mu kuri, abashyize mu bikorwa ubwo buyoboke babyitayeho, bahamya bakomeje icyo bwabamariye. Uwabihinyura avuga ko bishwe n’amaranga mutima yabo cyangwa imyumvire yabo, bamutangariza ko atari byo, ko umusaruro wagezweho ugaragarira bose ntakuwushidikanyaho.

Niba icyarimwe inararibonye y’abigisha, abasobanukiwe n’abashyira mu bikorwa ubuyoboke nyabwo igaragaza ko bufite agaciro, nta gushidikanya ko bushimangira ubuzima bw’imbere kandi bukabuha ikimenyetso cyihariye cyo kugira ubuntu no kugendera mu kuri. Ababushyira mu bikorwa bose bemeza ko bagira ukwiyumvamo ko bayobowe kandi barinzwe, gihamya ishimishije yo kugira noneho ubuzima bwa gikristu bugera ku musaruro ushyitse. Bahungukira

Page 50: Manuel Ya Legio

38

indoro idasanzwe, ubutwari kuri buri kigeragezo n’ukwemera gushyitse kubagira inkingi z’igikorwa icyo ari cyo cyose. Ubwuzu bwabo n’ubwitonzi bwabo bituma imbaraga zabo zidahungabana zikaguma mu mwanya wazo w’ukuri. Banagira ukwicisha bugufi koroheje, kurinda imigenzo myiza yose. Bityo rero ingabire zikisukiranya, zitambutse kure izisanzwe. Akenshi hakurikiraho umuhamagaro wo gukora umurimo w’ingenzi, bigaragara ko urenze ubushobozi n’umurava usanzwe. Uwo muhamagaro wizanira ubuvunyi ku buryo umuntu ashobora guheka adatsinzwe uwo mutwaro w’ikuzo ariko uremereye. Muri make, nk’ingurane y’ubwitange buhebuje bukorerwa mu buyoboke nyabwo, wegukira ku bushake ubugaragu buteye butyo, wunguka karijana ibisezeranywa abinyaga byose ku bwende bwabo kubera ikuzo rihebuje ry’Imana. Gukorera abandi ni ugutegeka; gutanga ni ukwikungahaza, kwitanga ni ugutsinda.

Abantu bamwe basa n’abagabanya agaciro k’ubuzima bwabo bwa gikristu bakabushingira gusa ku nyungu cyangwa igihombo buzabazanira. Bagasuherezwa n’igitekerezo cyo kureka ubukungu bwabo, kabone n’iyo byaba ari ukubuha Umubyeyi wa roho zacu. Niba byose mbihaye Mariya, ni ko bavuga, « sinazahinguka imbere y’umucamanza wanjye amara masa ku isaha y’urupfu rwanjye maze bikaba ngombwa kumara igihe kirekire muri Purugatori ? Ntibishoboka kuko Mariya aba ahari igihe cy’urubanza. Icyo gitekerezo ni ingirakamaro.

Muri rusange, ugushidikanya imbere y’uko kwiyegurira Mariya bituruka buhoro ku gitekerezo cyo kwikunda kurusha kudafutukirwa. Duhangayikishijwe n’ahazaza h’abafite uburenganzira ku isengesho ryacu : umuryango, inshuti, Papa, igihugu, n’ibindi, niba tweguriye Umwamikazi wacu ibigize ubukungu bwa roho bwose dufite. Tureke ubwo bwoba bwose maze twiyegurire Mariya nta cyo twishisha. Byose biba biri mu mutekano hamwe na Mariya. Ni umurinzi w’ubukungu bw’Imana ubwayo. Ashobora no kurengera inyungu z’abamwizera. Umuntu ashobora, nta nkomyi kurundurira mu mutima we ugira ubuntu n’imbabazi igishoro n’inyungu z’ubuzima bwose, inshingano ze zose n’ibyo ategetswe. Mariya yitwara kuri buri wese nk’aho yakabaye umwana we wenyine. Ugucungurwa kwacu, ugutagatifuzwa kwacu, ibyo dukenera bitabarika, bihora ku mutima we ku buryo butangaje. Iyo dusengeye ibyifuzo bye, tuba ubwacu icyifuzo cye cya mbere.

Page 51: Manuel Ya Legio

39

Iyo dushishikariza abantu kwiyambura byose, nta mwanya byaba bifite kugerageza kwerekana ko icyo gitambo ari mu by’ukuri igikorwa kigamije inyungu. Byaba ari uguhungabanya ishingiro ry’ituro no kuryambura isura yaryo y’igitambo gituma rigira agaciro karyo. Birahagije kwiyibutsa ko umunsi umwe, imbaga y’abantu ibihumbi cumi cyangwa cumi na bibiri bari mu butayu kandi bashonje (Yh6,1-14). Muri icyo kivunge, umwana umwe w’umuhungu yari yazanye ifunguro. Yari afite imigati itanu n’amafi abiri. Barabimusaba, kubera inyungu rusange, maze yemera kubitanga n’umutima mwiza. Bihabwa umugisha, biramanyurwa maze biratangwa. Iyo mbaga nyamwinshi irahaga, hamwe n’uwagize ubuntu bwo gutanga, ibisigaye birundarunzwe neza byuzura inkangara cumi n’ebyiri zirasendera. Turebe rero nk’iyo uwo mwana aba yaravuze, ati: « Imigati yanjye idashobotse n’amafi yanjye abiri byamarira iki iyi mbaga ? N’ubundi ndabikeneye n’abanjye na bo bishwe n’inzara. Sinshobora kubirekura ». Oya, yatanze byose, maze we n’abe bose bahabwa ifunguro ryatubuwe n’igitangaza riruta kure ibyo yari yazanye. Nta kabuza ko iyo aza kugaragaza ko ari uburenganzira bwe, iyo aza kuba abishaka, yari guhabwa izo nkangara cumi n’ebyiri.

Ni uko Yezu na Mariya bagenzereza iteka roho igira ubuntu ikabegurira ibyayo itizigama ntinasabe ingurane. Izo mpano zoroheje ziba zihagije ibikenewe n’imbaga nini. Ibyo dukennye n’ibyo twifuza byasaga n’ibyahababariye, biruzuzwa ndetse bigasenderezwa, kandi ubuntu bw’Imana ntibukama.

Twihutire rero gusanga Mariya n’imigati yacu idashobotse n’amafi yacu. Tubishyire mu biganza bye, kugira ngo we na Yezu babitubure bigaburire amamiliyoni y’ imbaga y’abashonje, b’agasi k’iyi si.

Ukwiyegurira Mariya ntibisaba guhindura amasengesho yawe cyangwa ibyo wari usanzwe ukora. Ushobora kuguma gukoresha igihe cyawe nko mu gihe cyashize, ugasabira ibyifuzo byawe bisanzwe, ndetse n’ibyifuzo byihariye by’ubwoko bwose. Guhera ubwo cyakora, ubikora bigengwa n’ubushake bwa Mariya.

« Mariya atwereka Umwana we Mutagatifu, adusaba nk’abahereza bo mu bukwe bw’i Kana, ati: Icyo abategeka cyose mugikore » (Yh2,5). Iyo tumwumviye, tugasuka mu ntango z’urukundo n’ubwitange amazi asharira y’ubucogocogo butabarika bw’ubuzima bwacu busanzwe, igitangaza cy’i Kana kirongera

Page 52: Manuel Ya Legio

40

kigakorwa, amazi ahindukamo divayi y’ubugiraneza, ni ukuvuga, ahindukamo inema z’agaciro gakomeye kuri twe n’abandi ». (Cousin)

UMUTWE WA 7: UMULEJIYO N’UBUTATU BUTAGATIFU

Birumvikana rwose ko igikorwa cya mbere cyahuriweho na Legio ya Mariya cyabaye kwiyambaza Roho Mutagatifu mu masengesho n’ibisingizo byamugenewe, no kwitabaza Mariya n’Umwana we, binyuze mu ishapule,

Bifite kandi igisobanuro kuba mu gihe cyo gukora urugero rwa Vexillum, mu myaka yakurikiyeho, igitekerezo kimwe cyarahawe agaciro ku buryo butunguranye. Kuri iryo bendera, ni Roho Mutagatifu wiganje. Byasaga n’ibidasanzwe, kuko mu ntangiriro vexillum yari igikorwa cy’abanyabukorikori b’ubugeni, idaturutse ku gitekerezo cy’ubumenyi bw’iyobokamana. Bahisemo ikirango kidafitanye isano n’idini, ibendera ry’ingabo z’abaromani, barihuza n’ibyifuzo bya Legio ya Mariya. Inuma isimbura kagoma, n’ishusho ya Mariya isumbura iy’umwami. Dore icyo byatanze kidasanzwe: Roho Mutagatifu wahawe isi binyuze kuri Mariya, ubukungu bwe bubeshaho kandi bugira Legio umutungo we bwite.

Nyuma kandi na none, igihe ishusho ryo kuri Tessera rishushanyijwe, rigaragaza igitekerezo kimwe: Roho Mutagatifu atwikiriye Legio ya Mariya. Ububasha bwe buyoboye intambara y’urudaca, Bikira Mariya ajanjagura umutwe w’inzoka, n’ingabo zigenda zisatira umutsindo wasezeranijwe abahanganye n’ingabo z’umwanzi.

Mwongere kuri ibyo ikintu cyiza bitangaje: ibara rya Legio si ubururu, nk’uko bashoboraga kubyitega, ahubwo ni umutuku. Iryo hitamo rikorerwa kuri vexillum no kuri tessera ku byerekeye akantu gato cyane: ibara rigenewe ikamba rya Mariya. Ibyo bimenyetso bya Legio byumvisha nk’uko babyibonera, ko Umwamikazi wacu agaragara yuzuye Roho Mutagatifu. Ni gute bagaragaza ubwo busendere biruse guha ikamba rya Mariya ibara rya Roho Mutagatifu? Umutuku uba utyo ibara rya Legio. Ku ishusho ryo kuri tessera, ni mu cyifuzo kimwe kuba Umwamikazi wacu yerekanwa nk’inkingi y’umuriro ivugwa muri Bibiliya, irabagirana kandi igurumana ku bwa Roho Mutagatifu.

Page 53: Manuel Ya Legio

41

Igihe isezerano rya Legio ryari rimaze kwandikwa, byari binyuze mu gaciro n’ubwo ku ikubitiro byari bitunguranye, ko iryo sezerano rikorerwa Roho Mutagatifu, aho gukorerwa Umwamikazi wa Legio. Muri ubwo buryo bongeye gutsindagira igitekerezo cy’ingenzi: buri gihe Roho Mutagatifu ni we urema isi bundi bushya, atanga ingabire zose kugeza ndetse ku ziciye bugufi cyane, kandi iteka binyuze kuri Mariya. Ni ku gikorwa cya Roho Mutagatifu muri Mariya Umwana w’Imana yigize umuntu. Ku bw’icyo gikorwa nyine, inyoko muntu yunga ubumwe n’Ubutatu Butagatifu, na Mariya ubwe ashyirwa mu isano imwe rukumbi na buri Muperisona w’Ubutatu Butagatifu. Ni ngombwa kugira byibuze icyitegererezo cy’iyo sano y’inyabutatu ya Mariya, kuko imyumvire y’imigambi y’Imana ari ingabire yatoranijwe itarigeze itangwa kugira ngo igume kuba indashyikirwa ku bwenge bwacu.

Abatagatifu bashimangiye ukuntu ari ngombwa gutandukanya Abapersona batatu b’Ubutatu Butagatifu, no kwita kuri buri wese muri bo uko bikwiye. Kuri iyo ngingo, indangakwemera ya Mt Athanase ibidutegeka itwihanangiriza ku buryo budasanzwe, kandi birumvikana, kuko intego idakuka y’iremwa ry’isi n’ukwigira umuntu kwa Jambo ari uguhesha ikuzo Ubutatu Butagatifu.

Ariko se twacengera dute ibanga ritumvikana rityo kabone n’iyo twasa n’abahuzagurika? Ibyo bishoboka gusa ku bw’urumuri rw’Imana, ariko iyo ngabire ishobora gusabwa mu kwizera wa wundi, bwa mbere kuri iyi si, ibanga ry’Ubutatu Butagatifu ryahishuriwe ku buryo bufatika, mu gihe cy’amateka, amenyeshejwe ko azabyara Umwana w’Imana. Binyuze ku mumalayika mukuru, Ubutatu Butagatifu bwihishuriye Mariya butya: « Roho Mutagatifu azakumanukiraho, n’ububasha bw’Usumba byose bugutwikirize igicucu cyabwo, ni yo mpamvu umwana uzavuka azaba mutagatifu, akazitwa Umwana w’Imana » (Lk 1, 35).

Muri uko kwihishura, buri wese mu Baperisona batatu yerekanwa ku buryo bugaragara ; ubwa mbere Roho Mutagatifu, uhabwa umurimo w’ukwigira umuntu kwa Jambo, ubwa kabiri Usumba byose, Se w’Ugomba kuvuka, ubwa gatatu, uwo Mwana uzaba ikirangirire, kandi uzitwa Umwana w’Usumba byose. (Lk 1, 32) Birushaho kworoha gukora itandukanyirizo ry’Abaperisona b’Ubutatu Butagatifu, iyo urangamiye isano yihariye ya Mariya na buri wese muri Bo.

Page 54: Manuel Ya Legio

42

Isano ihuza Mariya n’Umuperisona wa kabiri w’Ubutatu Butagatifu (Yezu Kristu) ni yo irusha izindi gushyikirwa n’ubwenge bwacu, ni isano y’Umubyeyi. Ni koko, ubwo bubyeyi ni inkoramutima, buhoraho kandi kamere yabwo isumba isano ya kibyeyi isanzwe mu bantu. Ku byerekeye Yezu na Mariya, ubumwe bwa roho bwabanjirije ubw’umubiri, bityo, igihe habaye itandukana ry’imibiri mu ivuka, ubumwe bwabo ntibwahagaze, bwarakomeje kandi burakura, mu bwinshi no ku mutima, bugera ku burebure buhebuje ku buryo Kiliziya yerekana Mariya bitari gusa nk’umufasha w’Umuperisona wa kabiri w’Ubutatu Butagatifu- umufasha mu gucungura, umuheshanema – ahubwo mu by’ukuri yaramwishushanyije.

Mariya n’Umuperisona wa gatatu w’Ubutatu Butagatifu (Roho Mutagatifu): Mariya yitwa na bose igicumbi cyangwa uruhimbi rwa Roho Mutagatifu, ariko ayo mazina yumvisha rwose by’igice ukuri. Uko bimeze, Roho Mutagatifu yunze ubumwe na Mariya ku buryo buhebuje, bisa n’aho amugize ikiremwa kirusha ibindi kumwegera mu cyubahiro. Yamushyize ejuru, amugira umwe na we, aramwiyoborera, kugera aho asa n’aho ari we ugize umutima wa Mariya. Si igikoresho giciriritse, umuyoboro w’igikorwa cye, ni umufasha we, ufite ubwenge kandi wiyumvisha, ku buryo iyo agize icyo akora, na Roho Mutagatifu aba agikoze, kandi niba uruhare rwa Mariya rutemewe, ni n’urwa Roho Mutagatifu ruba rwanzwe.

Roho Mutagatifu ni urukundo, afite ubwiza buhebuje, ni umunyabubasha, ni umunyabuhanga, ntagira ubwandu, afite ibiranga Imana byose. Iyo amanutse ku buryo bwuzuye, abona ibikenewe byose kandi akabonera ibibazo bikomeye kurusha ibindi igisubizo kijyanye n’ugushaka kw’Imana. Umuntu wishingikiriza kuri Roho Mutagatifu (Zab 77), yinjira mu murongo w’Ushobora byose. Niba kimwe mu bya ngombwa byo kumwiyegereza ari ugusobanukirwa isano iri hagati ye n’umwamikazi wacu, ikindi cya ngombwa kandi cy’ukuri gishingiye ku guha agaciro no kwemera ko Roho Mutagatifu ubwe ari Imana, Umuperisona w’Ubutatu Butagatifu, utandukanye n’abandi byuzuye, udufitiye ubutumwa bwihariye. Uko guha agaciro Roho Mutagatifu ntigushobora gufata tutamwerekejeho umutima wacu ku buryo byumvikana ko buhoraho. Nitwemera kuyoborwa na We, ukuyoboka Bikira Mariya Mutagatifu bishobora kuzatubera inzira ngari iganisha kuri Roho Mutagatifu. Rozari ituma tuyoboka ku buryo bw’ibanze Roho Mutagatifu, bidatewe gusa n’uko ari isengesho ry’ingenzi riturwa Umwamikazi wacu, byongeye ahubwo kubera ibirigize, amibukiro

Page 55: Manuel Ya Legio

43

makumyabiri, atangaza uruhare rukomeye rwa Roho Mutagatifu mu kwigira umuntu kwa Jambo, mu butumwa bwe no mu makuba y’ugucungurwa kwa muntu.

Mariya n’Imana Data: Abasobanura iby’iyo sano, bamenyereye kuyigereranya n’isano iri hagati y’umukobwa na se. Baba bashaka kugaragaza ko :

a) Umwanya wa Mariya ari « uw’ibanze mu bindi biremwa byose, ko ari umwana urusha abandi kunogera Imana, urusha abandi kuyegera kandi ubarusha gukundwa » (Cardinal Newman). b) Ubumwe bwuzuye buri hagati ye na Yezu Kristu, bumwinjiza mu isano nshya n’Imana Data, bigatuma yitwa by’amayobera Umwari w’Imana Data. c) Isura nziza akomora ku Mana Data, yatumye ashobora kuvubura ku isi urumuri ruhoraho ruturuka kuri uwo Data ukwiye gukundwa. Kuba Mariya ari umubyeyi w’Imana byatumye agirana umubano wihariye n’Imana Data» (Lépicier).

Nyamara, iyo nyito « y’umwari » ishobora kutumvisha bihagije ububasha iyo sano n’Imana Data ishobora kutugiraho, twebwe icyarimwe turi abana ba Data n’abana b’Umwari. « Imana Data yamuhaye urubyaro ku rugero ashoboye, we kiremwa kitagira ubwandu, kugira ngo ashobore kubyara Umwana wayo n’ingingo z’Umubiri we mayobera (Kiliziya) » (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort). Iyo sano na Data ni ikintu cy’ingenzi kandi gihora mu muyoboro w’ubuzima, kinjira muri roho zose. Ni itegeko ry’Imana ko icyo ihaye umuntu kimuhamagarira kuyishimira no gukorana nayo. Ubwo bumwe butanga ubuzima bugomba kuzirikanwaho. Bityo, abalejiyo bagirwa inama yo guhora babisaba by’umwihariko mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, ribahora kenshi cyane mu kanwa. Iryo sengesho ryahimbwe na Yezu Kristu Umwami wacu, risaba, ku buryo buhebuje, ibintu birusha ibindi gukenerwa. Nirivuganwa ubwitonzi buhagije kandi mu myumvire ya Kiliziya Gatolika, rizashobora kuzuza bishyitse intego yaryo yo guhesha Data Uhoraho ikuzo no kumushimira ibyo ahora aduha bitugeraho binyuze kuri Mariya.

“Aha Bajye bibuka, nka gihamya y’ukugengwa kwacu na Bikira Mariya Mutagatifu, ibyo navuze haruguru, ntanga ingero duhabwa na Data, Mwana na Roho Mutagatifu, mu kwemera kugengwa na Bikira Mariya muri byose. Imana Data ntiyatanze kandi ntitanga Umwana wayo bitanyuze kuri Mariya, kandi

Page 56: Manuel Ya Legio

44

ntibyara abana ku bundi buryo bitanyuze kuri we, ntitanga inema zayo bitamunyuzeho. Imana Mwana yenze umubiri kubera abantu muri rusange binyuze kuri we, akurira muri we buri munsi kandi aba ari we umubyara ku bwa Roho Mutagatifu, ntatanga ibyiza yaturonkeye n’imigenzo myiza ye bitamunyuzeho. Roho Mutagatifu ni We watumye Jambo yigira umuntu muri we, kandi aremarema ingingo z’umubiri mayobera muri we, ibyo atanga n’ubutoni bikorerwa muri we. Nyuma y’izo ngero zose z’Ubutatu Butagatifu, dushobora dute, uretse ubuhumyi bukabije, kwirengagiza Mariya, ntitumwiyegurire, ngo tugengwe na we mu kugana ku Mana no kwitangira Imana ?” (Mt Ludoviko Mariya wa Montfort : mu gitabo cye Kuyoboka Mariya by’ukuri,)

UMUTWE WA 8 : UMULEJIYO N’UKARISTIYA

1. Misa ntagatifu

Byamaze gusobanurwa ko ubutagatifu bw’abanyamuryango bufite agaciro gakomeye muri Legio. Ni nabwo buryo bwabo bwa mbere bwo gukora, kuko umulejiyo adashobora kubera abandi umuyoboro w’inema bitari mu rugero nawe ubwe afitemo iyo nema. Niyo mpamvu, iyo yinjiye muri Legio, buri wese asaba iteka, binyuze kuri Mariya, kuzura Roho Mutagatifu no gukoreshwa nk’igikoresho cy’ububasha bwe mu guhindura isura y’isi.

Inema zisabwa gutyo ziva ku gitambo cyatuwe na Yezu kuri Kaluvariyo. Mu Misa, igitambo cyo ku musaraba gikomeza mu bantu. Misa si urwibutso rworoheje rw’ibyahise : ituma icyo gikorwa gihebuje Umwami wacu yakoreye i Kaluvariyo kandi cyacunguye isi cyongera gukorwa by’ukuri kandi ako kanya muri twe. Misa ifite agaciro kamwe n’igitambo cyo ku musaraba, kuko byombi ari igitambo kimwe rukumbi, igihe n’aho bibera bikuweho n’igitanganza cy’Ushobora byose. Umutambyi n’igitambo ni umwe, aho bikorerwa akaba ari ho hatandukana. Misa ifite ibyo Kristu yatuye Imana byose, n’ibyo yaronkeye abantu byose ; kandi amaturo y’abumva Misa aba ituro rimwe mu gitambo cya Kristu.

Kuva ubwo, niba Umulejiyo yiyifuriza ubwe cyangwa mugenzi we kugira umugabane utubutse ku ngabire z’icungurwa, agomba kuzisaba mu Misa. Kubera

Page 57: Manuel Ya Legio

45

imyanya n’impamvu binyuranye ku bantu, Legio ntiha abayo itegeko ryihariye kuri iyo ngingo. Mu guhangayikishwa na roho zabo n’akamaro k’ubutumwa bwabo, ibashishikariza ariko ubudatuza kumva Misa kenshi – buri munsi bibaye bishoboka - kandi bagahabwa Ukaristiya Ntagatifu.

Abalejiyo barangiza imirimo yabo mu bumwe na Mariya. Ibyo bigakorwa by’umwihariko mu kwitabira Isakramentu ry’Ukaristiya.

Nk’uko tubizi, Misa igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi - Liturujiya y’ijambo n’iy’Ukaristiya. Ni ngombwa cyane guhora tuzirikana ko buri gice gifatanye n’ikindi ku buryo bigize umuhango umwe. (SC 56) Kubera iyo mpamvu, abayoboke bagombye kumva Misa yose uko yakabaye, ni ukuvuga ku meza y’ijambo ry’Imana no ku y’umubiri wa Kristu, yateguwe yombi kugira ngo abayoboke babone inyigisho n’ifunguro. (SC 48,51)

«Igitambo cya Misa si urwibutso rworoheje rw’igitambo cyo ku musaraba. Ahubwo, ni igitambo cyo kuri Kaluvariyo kiba giturwa ako kanya, ibyo ni ukuri guhebuje kandi kudakuka. Umwanya n’igihe ntibiharangwa. Yezu wapfiriye ku musaraba ni nawe uba ahari. Ikoraniro ryose ryifatanya n’ubushake bwe butagatifu bwo kwituraho igitambo, kandi muri Yezu uri imbere yaryo, rikituraho Data wo mu ijuru igitambo kizima. Bityo Misa ntagatifu ni ukuri kutajorwa, ukuri nyako ko kuri Golgota tuba duhawe gutunga. Imivumba y’ububabare, y’ukwicuza, y’urukundo, y’impuhwe, y’ubutwari n’iy’umutima witanga biva kuri Altari bikisuka ku iteraniro riri mu isengesho. (Karl Adam : L’esprit du Catholicisme)

2. Liturijiya y’Ijambo ry’Imana

Mbere ya byose Misa ni umuhimbazo w’ukwemera, uko kwemera kutuvukamo maze kugatungwa no kumva ijambo ry’Imana. Twiyibutse aha ngaha amagambo y’inyigisho rusange iri mu gitabo cya Misa (Miseli) (N°9) : « iyo ibyanditswe bisomwe mu Kiliziya, ni Imana ubwayo ibwira umuryango wayo, na Kristu, muri ayo magambo akamamaza Ivanjili. Kuva ubwo, amasomo y’ijambo ry’Imana ari mu bintu by’ingenzi bya Liturijiya, kandi abantu bose bahari bagombye kuyumvana icyubahiro. Inyigisho nayo ifite akamaro kanini cyane, ni igice cya ngombwa cya Misa, ku cyumweru no ku minsi mikuru ; naho ku yindi minsi, byaba byiza iyo nyigisho ibonetse. Kuri ubwo buryo, uyoboye Misa asobanura

Page 58: Manuel Ya Legio

46

Ibyanditswe Bitagatifu amurikiwe n’inyigisho ya Kiliziya, kugira ngo akomeze ukwemera kw’abayirimo.

Iyo duhimbaza Ijambo, Umwamikazi wacu ni we ugomba kutubera urugero kuko ari Umubikira witondera kwakira ijambo ry’Imana n’ukwemera kuba ku buryo bwako, ishusho n’inzira igana ku bubyeyi bwe butagatifu.

3. Liturujiya y’Ukaristiya mu bumwe na Mariya

Nyagasani ntiyatangiye igikorwa cye cyo kuducungura Mariya atabyemeye, bisabwe ku mugaragaro kandi byemerwa mu bwigenge. Bityo, ntiyanakirangije kuri Kalvariyo Mariya adahari kandi atabyemeye. Kuba Mariya na Yezu barasangiye ububabare no gukora ugushaka kw’Imana, byatumye agororerwa kwitwa by’ukuri Uwazahuye imbaga yari imaze kugwa, n’Umugabekazi w’inema zose Kristu yaturonkeye igihe adupfiriye ku musaraba akatumenera amaraso ye. (AD 9)

Kuri Kalvariyo yahagaze munsi y’umusaraba wa Yezu, ahagararira bityo imbaga y’abantu bose, no muri buri Misa nshya, ituro ry’Umucunguzi rikorwa mu buryo bumwe. Mariya aba ari kuri Altari nk’uko yari iruhande rw’umusaraba. Aba ahari iteka, afatanya na Yezu – Umugore wahanuwe mu ntangiriro, ajanjagura umutwe w’inzoka. Muri buri Misa twumvise neza twagombye kwita kuri Mariya tumukunze .

I Kalvariyo, Mariya yari kumwe n’abahagarariye umutwe w’abasirikari b’abaromani (legio), umukuru w’abasirikare ijana n’ingabo ze, bagize uruhare rubabaje mu gutura Yezu ho igitambo, n’ubwo mu by’ukuri batari bazi ko barimo kubamba Umwami w’ikuzo (1 Kor 2,8). Ariko rero, babonye igitangaza kiruta ibindi bitangaza, ingabire y’Imana yabasesekayeho. « Nimwitegereze murebe », ni ko Mt Berinarudo avuga, « ukwemera kwanyu nikugire ijisho ricengera. I Kalvariyo kwahaye umukuru w’abasirikare gushobora kubona ubuzima mu rupfu, no kwemera Yezu watanze Roho w’Imana muri cya gihe yacaga». Bitegereje uwo bishe atakigira isura, abasirikare batangaza ko yari koko Umwana w’Imana (Mt 27,54).

Ihinduka ry’ibyo bikurankota n’ibihubutsi by’abasirikare ryari imbuto yihuse kandi itunguranye y’isengesho rya Mariya. Babaye abana badasanzwe Umubyeyi

Page 59: Manuel Ya Legio

47

w’abantu yakiriye bwa mbere kuri Kalvariyo. Cyakora batumye umutima we ukunda cyane izina « umusirikari w’abaromani ». Bityo rero, igihe Abasirikari be beza – bifatanyije na we – bumva Misa buri munsi, ni nde washidikanya ko azabahuriza iruhande rwe, ko azabaha « amaso acengera cyane » y’ukwemera n’umutima we usendereye urukundo, ku buryo bashobora kwinjira kure (y’inyungu ihanitse) mu gitambo gihebuje cy’i Kalvariyo gikomerereza mu Misa.

Igihe bazabona Umwana w’Imana yererejwe hejuru y’isi, bazifatanya na We maze hamwe bakore igitambo kimwe rukumbi, kuko Misa ari ukwitanga kwabo n’ukwe. Hanyuma, bagombye guhabwa umubiri we ukundwa cyane, kugira ngo babone byuzuye imbuto z’igitambo gitagatifu ; bityo, ni ngombwa ko abaje mu Misa basangira n’umusaserdoti umubiri watanzweho igitambo.

Ubwo bazumva uruhare rukomeye rwa Mariya, Eva mushya muri aya mabanga matagatifu, uruhare ruteye ku buryo Papa Piyo XI yashoboye kuvuga, ati : « Igihe Umwana we akunda cyane yarangizaga gucungura isi kuri altari y’umusaraba, yari amuri iruhande, ababara kandi acungura abanyabyaha hamwe na we ».

N’igihe bavuye kuri altari, Mariya agumana n’ingabo ze, akazikoresha mu kugaba inema, akazisenderezamo ubukungu butabarika bw’icungurwa zishyira buri muntu ziri buhure na we cyangwa se zishinzwe gufasha.

« Ubwo bubyeyi busobanukira kandi bukinjira by’umwihariko mu mibereho y’imbaga y’abakristu mu isangira ritagatifu -muri Liturujiya y’iyobera ry’icungurwa- aho Kristu aba ari, mu mubiri we w’ukuri wabyawe na Bikira Mariya.

By’ukuri kuri urwo rwego, ubutungane bw’imbaga y’abakristu bwabonye iteka ihuriro rikomeye hagati y’ubuyoboke nyabwo kuri Bikira Mariya Mutagatifu n’igitambo cy’Ukaristiya, ibyo biboneka muri Liturijiya ya Kiliziya y’i Burayi bw’i Burengerazuba n’iy’i Burasirazuba, mu mico y’imiryango y’abasenga, mu miryango igamije gusenga y’iki gihe irimo n’iy’urubyiruko, ndetse no mu ikenurabushyo rikorerwa ingoro zeguriwe Bikira Mariya. Mariya ayobora abayoboke kuri Ukaristiya. (RMat 44).

Page 60: Manuel Ya Legio

48

4. Ukaristiya, ubukungu bwacu

Ukaristiya ni isangano n’isoko y’inema : kubera iyo mpamvu, igomba kuba urufunguzo rw’imiterere n’imikorere ya Legio. Umurimo ukomeye kuruta iyindi nta cyo wageraho gifatika, niba wirengagije gato ko intego yawo y’ingenzi ari ukwimika ingoma y’Ukaristiya mu mitima yose, kuko ari gutyo uwo mugambi wazanye Yezu mu isi wagezweho. Uwo mugambi wari uwo kwiha roho kugira ngo zibe umwe na we. Inzira y’ingenzi y’uko guhura ikaba Ukaristiya. « Ndi umugati muzima, wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka. Kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubuzima » (Yh 6,51).

Ukarisitiya ni icyiza kitagira iherezo. Mu by’ukuri, muri iryo sakramentu harimo Yezu ubwe, ahari nk’uko yabaga kera mu rugo rw’i Nazareti cyangwa nk’uko yari muri cya cyumba cyo hejuru muri Senakulo i Yeruzalemu. Ukaristiya Ntagatifu si urwibutso gusa rw’uko ahari cyangwa igikoresho cy’ububasha bwe ahubwo ayirimo wese uko yakabaye. Ku buryo ndetse, uwamutwite akamwonsa, abona mu UKaristiya imbuto ntagatifu, yavuye mu bura bwe, maze akavugurura mu buzima bwe ubumwe na we muri iryo sakramentu, iminsi y’ibyishimo bagiranye i Beterehemu n’i Nazareti (Mt Petero Julien Eymard).

Hari abantu babona Yezu gusa nk’umuntu wuzuye ubuhanuzi, nyamara bakamwubaha kandi bakamukurikiza. Yabaye bamubonagamo umuntu usumba abandi, bamwubashye kurushaho. None se, abantu baba mu nzu y’ukwemera bagombye kumwitwaraho bate ? Mbega ukuntu abagatolika bemera ariko ntibakore ibijyanye n’ukwemera kwabo badashobora kubabarirwa! Uwo Yezu abandi batangarira, abagatolika baramufite – buri gihe ni muzima mu isakramentu ry’Ukaristiya. Bashobora kumugeraho nta nkomyi, bashobora kandi bakagombye kumuhabwa iminsi yose, nk’ifunguro rya roho zabo.

Witegereje ibyo bintu, wabona ukuntu biteye agahinda kuba umurage w’agaciro gakomeye gatyo utitabwaho, kuba abantu, mu kwemera ko Yezu aba ahari by’ukuri, bemerera icyaha n’uburangare kubavutsa iryo funguro ry’ubuzima Umwami wacu yatekerereje roho zabo, kuva agitangira ubuzima bwe ku isi. Ndetse nk’uruhinja rwavutse i Beterehemu (bishaka kuvuga inzu y’umugati), yari aryamye ku byatsi by’ingano yari abereye ingano ntagatifu, yari igenewe kuzaba umugati w’ijuru uzabunga na we kandi ukanabunga ubwabo hagati yabo mu mubiri mayobera.

Page 61: Manuel Ya Legio

49

Mariya ni Umubyeyi w’uwo mubiri mayobera. Nk’uko kera yitwararikaga kwita ku byo Kristu Umwana we yakeneraga, n’ubu ni ko yifuza gufungurira umubiri mayobera abereye Umubyeyi byuzuye. Umutima we ugomba kuba ushavura iyo abona Umwana we mu mubiri mayobera ashonje – ndetse yenda kwicwa n’inzara – kuko abantu bake ari bo barya umugati w’ijuru mu gihe ndetse abenshi bawivutsa burundu. Abifuza kwifatanya na Mariya kwita kuri roho bya kibyeyi, bajye bafatanya na we iryo shavu, bakore ibishoboka byose hamwe na we, kugira ngo bahaze iyo nzara y’umubiri mayobera wa Kristu. Igikorwa cya Legio kigomba gukoresha inzira zo gukangura ubumenyi n’urukundo rw’Isakramentu ritagatifu, no kurandura icyaha n’uburangare biribuza abantu benshi. Guhazwa neza bigira akamaro kanini. Binyuze kuri roho ihagijwe, Ukaristiya igaburira umubiri mayobera wa Kristu wose, ikawukuza mu bwitonzi, mu gihagararo no mu ngabire imbere y’Imana n’imbere y’abantu (Lk 2, 52).

« Ubwo bumwe bw’Umubyeyi n’Umwana we mu gikorwa cy’ugucungurwa bwageze ku ndunduro yabwo i Kalvariyo, aho Kristu yihaye Imana ubwe nk’igitambo cyuzuye » (Heb 9,14) ari nabwo Mariya yari ahagaze iruhande rw’umusaraba (Yh19,25), afatanyije ububabare bukomeye n’Umwana we w’ikinege, umutima we wa kibyeyi wunze ubumwe na we muri icyo gitambo cye, yemera ko umwana we yituraho igitambo, uwavutse mu mubiri we, abyemeranye urukundo, Mariya na we amutura Se Uhoraho. Kugira ngo igitambo cyo ku musaraba kizahoreho iteka, Umukiza ukomoka ku Mana yaremye igitambo cy’Ukaristiya, urwibutso rw’urupfu rwe n’urw’izuka rye, agishinga Kiliziya umugeni we : nayo rero, cyane cyane ku cyumweru, igahamagara abayoboke kugira ngo bahimbaze Pasika ya Nyagasani kugeza igihe azagarukira. Kiliziya ikora iyo Pasika yifatanyije n’abatagatifu bo mu ijuru kandi mbere na mbere hamwe n’Umuhire Bikira Mariya, ikurikiza urukundo rwe ruhebuje n’ukwemera kwe kutajegajega. » MCul 20)

UMUTWE WA 9 : UMULEJIYO N’UMUBIRI MAYOBERA WA KRISTU

1. Umurimo wa Legio ushingiye kuri iryo hame.

Kuva ku nama ya mbere y’Abalejiyo, batsindagiye kamere idasanzwe y’umurimo bari bagiye gukora. Nta shiti, mu gushyikirana na mugenzi wabo, bagombaga kugira ineza n’urukundo bisesuye, ariko impamvu yabyo ntiyari gusa isanzwe.

Page 62: Manuel Ya Legio

50

Mu bo bakoreraga bose, bagombaga kubabonamo Yezu Kristu ubwe. Icyo bakoreraga abo basangiye isano – ndetse n’abanyantege nke kurusha abandi n’abaciye bugufi - bagombaga guhora bibuka ko bagikoreraga Umwami wacu ubwe, hakurikijwe amagambo ye bwite: “Ndababwira ukuri, ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye” (Mat 25, 40)

Icyo gitekerezo nticyahindutse kuva mu ntangiriro. Nta kitarakozwe kugira ngo bumvishe Abalejiyo ko iyo mpamvu igomba kuba ishingiro ry’umurimo wabo, kandi ko kwitwara neza hamwe n’ubwiza bw’umutima bya Legio bishingiye cyane kuri iryo hame. Mu bakuru babo no muri buri wese mu bavandimwe babo, bagomba kubabonamo Yezu Kristu ubwe bakamwubahira muri bo. Kugira ngo uko kuri guhimbaje gucengere kure mu bwenge bw’abavandimwe bose, bagushyize mu nyigisho igomba gusomwa rimwe mu kwezi mu nama ya praesidium. Iyo nyigisho ishimangira irindi hame rya Legio: umurimo ugomba gukorwa mu myumvire yo kunga ubumwe na Mariya ku buryo ari we mu by’ukuri uwikorera binyuze ku mulejiyo.

Ayo mahame y’ingenzi ya Legio akomoka ku nyigisho yerekeye Umubiri mayobera wa Kristu. Amabaruwa ya Pawulo Mutagatifu agaruka kenshi kuri iyo nyigisho. Ibyo ntibitangaje kuko itangazwa ry’iyo nyigisho ari ryo ryatumye ahinduka. Urumuri rwinshi rwaturutse mu ijuru ruramugota, uwatotezaga abakristu arahuma, rumutura hasi. Yumva ijwi rimubwira aya magambo adasanzwe : “Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki? Sawuli arabaza, ati: “Uri nde Nyagasani?” Ni uko Nyagasani aramusubiza, ati: “Ndi Yezu utoteza” (Intu 9, 4-5). Ntabwo rero bitangaje kubona ayo magambo yari yanditse mu bwenge bwa Pawulo intumwa ku buryo atahwemaga kwigisha aranguruye ijwi no mu nyandiko ukuri kwari kuyakubiyemo.

Pawulo Mutagatifu agereranya isano y’ubumwe Kristu afitanye n’ababatijwe n’ubumwe umutwe ufitanye n’izindi ngingo z’umubiri w’umuntu. Buri rugingo rugira akamaro karwo n’umurimo warwo bwite. Ingingo zimwe zifite imirimo ihanitse kurusha izindi, izindi ziroroheje, ariko zose ni magirirane kandi zisangiye ubuzima. Zose zigira icyo zitakaza iyo rumwe rubuze, nk’uko zose zigubwa neza iyo rukoze neza.

Page 63: Manuel Ya Legio

51

Kiliziya ni umubiri mayobera wa Kristu n’ubusendere bwe (Ef 1, 22-23). Kristu ni umutwe, umutware, igice cya ngombwa kandi cyuzuye, izindi ngingo zikuraho ububasha ndetse n’ubuzima bwazo. Batisimu ituma twunga ubumwe na Kristu birenze urugero n’imitekerereze yacu. Ariko dusobanukirwe n’uko guhamya ko iyo sano irenze urugero bitavuga ko itabaho. Dukoreshe imvugo ikomeye y’ibyanditswe bitagatifu, “turi ingingo z’umubiri we” (Ef 5, 30). Amategeko yabugenewe y’urukundo no gufashanya yashyizweho hagati y’ingingo n’umutwe, kimwe no hagati y’ingingo ubwazo (1Yh 4, 15-21) Ikigereranyo cy’umubiri kidufasha kumva neza ayo mategeko kandi kubahirizwa kwayo biracyacagase.

Basobanuye uko kuri nk’ihame shingiro ry’ubukristu. Koko rero, ubuzima ndengakamere bwose, inema zose zahawe abantu, ni imbuto y’Ugucungurwa. Ubwo bucunguzi bukaba bushingiye ku ihame ry’uko Kristu na Kiliziya bakoze hamwe umubiri umwe mayobera, ku buryo ibishimisha Kristu ari we mutwe, ibyiza bitagereranywa byakomotse ku bubabare bwe n’urupfu rwe, ari iby’ingingo ze, ari zo abayoboke be uko bakabaye. Ni ukubera iyo mpamvu Umwami wacu yashoboye kubabara kubera inyoko muntu no guhongerera amakosa we ubwe atigeze akora. « Kristu ni umutware wa Kiliziya, umubiri abereye umukiza », nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga (Ef 5, 23). Igikorwa cy’umubiri mayobera ni cyo cya Kristu ubwe. Muri Kristu, abayoboke babaho, bakababara kandi bagapfira muri we, hanyuma bakazuka mu izuka rye. Batisimu itagatifuza kubera ko ishyira hagati ya Kristu na roho ubwo bumwe butanga ubuzima bugatuma ubutagatifu bw’umutwe buzenguruka mu ngingo zawo. Andi masakramentu, by’umwihariko Ukaristiya, afite intego yo kongera ubwo bumwe bw’umubiri mayobera n’umutwe wawo. Byongeye, ubwo bumwe bushimangirwa n’ibikorwa by’ukwemera n’urukundo, n’ubumwe n’abayobozi ba Kiliziya, n’ubufatanye bwa gicuti bw’abagize Kiliziya ubwabo, n’imirimo n’imibabaro yakiriwe neza, kandi ku buryo rusange, n’igikorwa cyose cy’ubuzima bwa gikristu. Ibyo bikaba by’umwihariko bishoboka iyo roho ibikoranye ubushake hamwe na Mariya.

Kubera ko ari Umubyeyi, icyarimwe w’Umutwe n’uw’ingingo, Mariya apfundika ku buryo buhebuje injishi y’ubumwe hagati ya Kristu n’ingingo ze. « Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we »? (Ef 5,30). Bityo, duhwanyije by’ukuri kuba abana buzuye ba Mariya, Umubyeyi we. Intego imwe rukumbi y’ukubaho kwa Mariya ni ugutwita no kubyara Kristu wuzuye, ni ukuvuga Umubiri mayobera n’ingingo zawo zose zuzuye kandi ziremetse neza, zikoze umubiri umwe

Page 64: Manuel Ya Legio

52

n’umutwe wazo Yezu Kristu (Ef 4, 15-16). Mariya akora ibyo abifashijwemo na Roho Mutagatifu kandi ku bw’ububasha bwe, we buzima na roho y’umubiri mayobera. Ni mu nda ya Mariya no mu rukundo rwe roho ikurira muri Kristu ikagera ku bukuru buhamye nk’ubwa Kristu (Ef 4, 13-15).

“Mu mugambi w’icungurwa rya muntu, Mariya afite uruhare rw’ibanze kandi rumwe rukumbi : mu ngingo z’umubiri mayobera, ahafite umwanya wihariye, ni uwa mbere nyuma ya Kristu (Umutwe). Mariya akora mu mubiri mutagatifu wa Kristu wuzuye umurimo ufitiye akamaro ubuzima bw’umubiri wose uko wakabaye, awubereye umutima. Byongeye ku buryo rusange (hakurikijwe ibyo Mt Berinarurdo yavuze) bagereranya uruhare rwa Mariya mu mubiri mayobera wose nk’ijosi rihuza umutwe n’igice gisigaye cy’umubiri. Icyo kigereranyo gisobanura neza ku buryo bwacyo, ubuhuza buhoraho bwa Mariya hagati y’Umutwe mayobera n’ingingo zawo. Nyamara ijosi ntirisobanura neza nk’umutima, igitekerezo cy’uruhare rubeshaho n’ububasha bwa Mariya bugengwa gusa n’ubw’Imana, mu izigama ry’ubuzima ndengakamere. Mu by’ukuri, ijosi rirahuza gusa. Ntirishobora gutanga ubuzima cyangwa kubugiraho ububasha. Nyamara ariko umutima ni ikigega cy’ubuzima, cyiyakiramo mbere na mbere ubukungu kizagomba nyuma guha umubiri wose uko wakabaye» (Mura: Le corps Mystique du Christ).

2. Mariya n’Umubiri Mayobera

Imirimo inyuranye Mariya yakoreye umubiri usanzwe w’Umwana we Mutagatifu, mu kuwugaburira, mu kuwitaho no mu kuwukundwakaza, yongera kuyikorera buri rugingo mu mubiri mayobera wa Kristu, kuva ku ruciye bugufi cyane, kugeza ku rufite icyubahiro cyo hejuru. Ingingo z’Umubiri mayobera abereye umubyeyi, buri gihe iyo zifashanya kivandimwe (1 Kor 12, 25), ntizibikora bitagengwa na Mariya, kabone naho kubera uburangare cyangwa ubujiji zitamenya ko ziri kumwe na we. Zunga gusa imbaraga zazo ku za Mariya. Yatangiye umurimo kuva akimenyeshwa ko azabyara Umwana w’Imana, kandi aracyawukora kugeza uyu munsi. Dushobora rero kuvuga ko atari abalejiyo basaba Mariya kubafasha, kugira ngo bakorere izindi ngingo z’Umubiri Mayobera. Ni we ubasaba kumufasha. Ni umurimo we bwite ; nta wundi ushobora kuwugiraho uruhare atishakiye kubimuhera uburenganzira. Abihatira gufasha bagenzi babo, bapfobya uruhare n’uburenganzira bya Mariya, nibatekereze gato ku ngaruka nziza zumvikana z’ihame ry’Umubiri Mayobera.

Page 65: Manuel Ya Legio

53

Byongeye, iryo hame rifite inyigisho ku bavuga ko bakiriye ibyanditswe bitagatifu ariko bagakomeza kwirengagiza no gutesha agaciro Umubyeyi w’Imana. Abo bantu bibuke ko Yezu yakundaga Umubyeyi we kandi akamwumvira (Lk 2, 51), kandi ko urugero nk’urwo rugomba gukurikizwa n’ingingo zose z’Umubiri we mayobera. « Wubahe…..Nyoko » (Iyim 20,12). Itegeko ry’Imana ribategeka kumukunda nk’uko umwana akunda nyina. « Amasekuruza yose azita uwo Mubyeyi umuhire (Lk 1, 48).

Kimwe n’uko nta we ushobora gutangira gufasha mugenzi we ku bundi buryo atari kumwe na Mariya, nta n’ushobora kurangiza bikwiye iyo nshingano atinjiye mu rwego ruhamye rw’ibyifuzo bye. Ni uko rero, uko ubumwe na Mariya burushaho kukugera ku mutima, ni nako urushaho gutunganya itegeko ry’Imana ryo kuyikunda no gukorera mugenzi wawe (1 Yh 4, 19-21).

Uruhare rwihariye rw’abalejiyo mu Mubiri Mayobera ni ukuyobora, guhoza no kumurikira abandi. Ntibashobora kurwuzuza uko bikwiye batumva neza aho Kiliziya ihagaze nk’Umubiri Mayobera wa Kristu. Umwanya n’uburenganzira bya Kiliziya, ubumwe bwayo n’ubutegetsi bwayo, iterambere ryayo n’imibabaro yayo, ibitangaza byayo n’insinzi zayo, ububasha bwayo bwo gutanga inema no kubabarira ibyaha, ntibishobora guhabwa agaciro bikwiriye niba badasobanukiwe n’uko Kristu ayibamo, kandi ko, binyuze muri yo, akomeza ubutumwa bwe. Kiliziya ikomeza gutanga ubuzima bwa Kristu n’ibyiciro byose byabwo.

Kristu ni ko yabishatse, we mutwe wa Kiliziya, ko buri rugingo rwa Kiliziya rugira uruhare bwite ku murimo w’Umubiri Mayobera.

« Yezu Kristu » - uko tubisoma mu nyigisho z’Intumwa y’amahanga – « mu guha Roho we abavandimwe be na bashiki be bahamagariwe icyarimwe mu mahanga yose, yabahurije hamwe by’amayobera mu mubiri we bwite. Muri uwo mubiri, ubuzima bwa Kristu bwiha abamwemera bose. Bityo muby’ukuri umubiri ni umwe, n’ubwo ufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose z’umubiri, n’ubwo ari nyinshi bwose, ziremye umubiri umwe, ni nako bimeze ku bayoboke ba Kristu (1Kor 12, 12). Bityo mu ikorwa ry’Umubiri wa Kristu, habaho urunyurane rw’ingingo n’imirimo. Roho wa Nyagasani atanga ingabire nyinshi zinyuranye zishoboza abayoboke kurangiza inshingano zinyuranye n’imirimo inyuranye (Cl 20).

Page 66: Manuel Ya Legio

54

Kugira ngo hagenwe isura igomba kuranga umurimo w’abalejiyo mu buzima bw’Umubiri mayobera, abalejiyo bakwiye kurangamira Umwamikazi wacu. Bamwerekanye nk’umutima ubwawo w’Umubiri mayobera. Uruhare rwe, nk’urw’umutima mu mubiri w’umuntu, ni urwo gukwirakwiza amaraso ya Kristu mu mitsi y’Umubiri Mayobera, kugira ngo ahageze ubuzima kandi azihe gukura. Mbere ya byose ni umurimo w’urukundo. Bityo, abalejiyo mu gukora ubutumwa bwabo bafatanyije na Mariya, bahamagarirwa kuba umwe na we, mu murimo ubeshaho w’umutima mu Mubiri Mayobera.

Bityo, ijisho ntirishobora kubwira ikiganza, riti : « Singukeneye », cyangwa se ngo umutwe, ku ruhande rwawo, ubwire ibirenge, uti : « Simbakeneye ». (1 Kor 12, 21). Ibyo byerekana akamaro k’uruhare rwa buri mulejiyo mu butumwa. Si umulejiyo, we uremye umubiri umwe na Kristu, ugengwa na we gusa, ahubwo na Kristu, ari we mutwe, akenera by’ukuri ingingo ze ku buryo ashobora kubwira umulejiyo, bifite ishingiro, ati : « Nkeneye ko umfasha mu gikorwa cyo gucungura no gutagatifuza roho ». Ni kuri iryo kenerana ry’umutwe n’umubiri Pawulo Mutagatifu aba avuga mu ibaruwa ye, ati : « Nuzuriza mu mubiri wanjye ibibura ku bubabare bwa Kristu, kubera Umubiri we ari wo Kiliziya » (Kol 1, 24). Iryo jambo ritangaje ntirisobanura ko igikorwa cya Kristu gifite ibintu bidatunganye, ryerekana gusa ihame ry’uko buri rugingo rw’umubiri rugomba gutanga icyo rushobora gutanga kugira ngo rugire uruhare ku icungurwa ryarwo bwite ndetse no ku ry’izindi (Fil 2,12).

Iryo hame ryigisha umulejiyo ubutore bwe buhebuje mu Mubiri Mayobera : kuzuza ibibura ku butumwa bwa Nyagasani. Mbega igitekerezo gihimbaje ku mulejiyo : Yezu Kristu aramukeneye kugira ngo ashyikirize urumuri n’ukwizera abari mu mwijima, ahoze abababaye, asubize ubuzima abapfuye kubera icyaha. Nta gushidikanya ko ari umurimo n’inshingano z’umulejiyo gukurikiza neza kandi by’umwihariko urukundo rutagereranywa n’ukumvira bya Kristu nk’uko yabigaragarije umubyeyi we, kandi bikaba bigomba kuranga n’umubiri we mayobera.

Nk’uko Pawulo Mutagatifu atwemeza ko yuzuza ububabare bwa Yezu Kristu, ni nako bashobora kuvuga ko umukristu w’ukuri, urugingo rwa Yezu Kristu, kandi bunze ubumwe ku bw’inema, akomeza kandi akarangiza, mu mirimo yose akora mu myumvire ya Yezu Kristu, imirimo Yezu yakoraga mu gihe cyose cy’ubuzima bw’amahoro ku isi. Bityo, iyo umukristu asenga, akomeza isengesho rya Yezu

Page 67: Manuel Ya Legio

55

Kristu ku isi. Tugomba kubaho byuzuye nka Yezu ku isi, kugira ngo dukomeze ubuzima bwe n’ibikorwa bye, kugira ngo dukore kandi tubabazwe na byose, mu butagatifu n’ubuyoboke nk’ubwa Yezu, ni ukuvuga ibitekerezo bitagatifu n’ibyifuzo by’Imana Yezu yari afite mu bikorwa bye byose no mu bubabare bwe (Mt Jean Eudes : Le Royaume de Jésus).

3. Ububabare mu Mubiri Mayobera Ubutumwa bw’abalejiyo butuma begerana cyane n’abantu, by’umwihariko n’abantu bababara. Bakeneye rero gusobanukirwa neza icyo isi ikunze kwita ikibazo cy’ububabare. Nta muntu n’umwe hano mu nsi ushobora gucika uburemere bw’ububabare. Benshi bubatera kwivumbura. Bagashakisha uko babwikura. Batabigeraho bagahebera urwaje bakorama. Bityo, bakaburizamo imigambi y’ugucungurwa iteganya ububabare nk’igice cy’ubuzima bwose bugambiriye kwera imbuto, nk’uko mu budozi, indodo zuzuzanya zisobekeranye, ububabare busa n’ubuvuguruza kandi bukabangamira imigendekere y’ubuzima ; mu by’ukuri, buha ubuzima kwisanzura. Ndetse na buri rupapuro rw’Ibyanditswe bitagatifu rurabyigisha : « Ibyo bituruka ku Mana : kuko ari ku buntu bwayo twahawe, atari ukwemera Kristu gusa, ahubwo no kubabara kubera we » (Fil 1, 29). « Nidupfana na we, hamwe na we tuzabaho. Nidukomera hamwe na we, hamwe na we tuzima ingoma » (2 Tim 2, 11-12).

Igihe cy’urupfu rwacu cyerekanwa n’umusaraba utemba amaraso, aho umutwe wacu wujurije igikorwa cye. Mu nsi y’umusaraba hahagaze umugore, washenguwe n’agahinda ku buryo asa n’utagishoboye kubaho. Uwo mugore ni icyarimwe Umubyeyi w’Umucunguzi n’uw’abacunguwe. Mbere na mbere, mu mitsi ye niho hasohowe amaraso ubu yanyanyagiye hose nk’aho adafite agaciro na busa, nyamara yahongereye ibyaha by’ isi. Ayo maraso y’agaciro gakomeye agomba noneho kuzajya asohoka mu Mubiri Mayobera, agahatira ubuzima, niba ari ko twabivuga, kunyura muri buri mutsi. Ariko rero ingaruka zose z’iryo sohoka zigomba kumvikana, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa. Iyi nyanja y’agaciro ihindura roho mu ishusho ya Kristu; ariko ni Kristu wuzuye, si gusa Kristu w’i Betelehemu cyangwa wo ku musozi wa Taboro – Kristu w’ibyishimo n’ikuzo, ahubwo na none Kristu w’ububabare, w’igitambo – Kristu wo kuri Kalvariyo.

Page 68: Manuel Ya Legio

56

Buri mukristu agomba kumva ko atagomba kuvangura no guhitamo igice kimwe cya Kristu kandi adashobora guhitamo ikimushimishije muri we. Kuva amenyeshwa ko azabyara Umwana w’Imana, Mariya yumvise neza ibyo ngibyo. Yumvise neza ko adahamagariwe gusa kuba umubyeyi w’umunezero, ahubwo ko ku buryo bungana, ari n’umugore w’ububabare. Yari yariyeguriye Imana byuzuye, ubwo rero yayakiriye bisesuye. Azi neza impamvu, yakira ubwo buzima buvutse, n’icyo bwifitemo cyose. Ntabwo kwemera guhangayikana n’Umwana kwari guciye bugufi y’uko yifuzaga kwishimana nawe mu ihirwe rye. Iyo mitima ibiri mitagatifu yunze ubumwe iregerana cyane ku buryo isigara imeze nk’aho igize umwe. Ahasigaye izajya iterera icyarimwe mu Mubiri Mayobera kandi kubera uwo Mubiri Mayobera. Kubera ibyo, Mariya yabaye Umugabekazi w’inema zose, inkongoro ntagatifu yakira kandi igatanga amaraso y’agaciro gakomeye y’Umwami wacu. Nk’uko byagenze kuri Mariya, ni nako bizamera ku bana be bose. Urugero rw’igipimo cy’agaciro k’umuntu ku Mana kizaba iteka uko yunze ubumwe n’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku buryo bw’inkoramutima aho azashobora kuvoma ku bwinshi amaraso y’agaciro gakomeye, kugira ngo ayakwirakwize ku zindi roho. Ariko ubwo bumwe bushingiye ku mutima no ku maraso bya Kristu busaba ko bamukurikira bitari gusa mu gice kimwe cy’ubuzima bwe, ahubwo mu buzima bwe bwose. Nta kamaro ndetse bitesheje agaciro kwakira Umwami w’ikuzo, mu gihe wigizayo Muntu w’ububabare, kuko bombi bakoze Yezu umwe rukumbi. Utagendana n’umuntu w’ububabare, ntashobora kugira umugabane ku butumwa kuri roho, no ku ikuzo ribukomokaho.

Ikibikurikira ni uko ububabare buhora ari ingabire. Iyo budakijije, butanga imbaraga. Nta na rimwe buba gusa nk’igihano cy’icyaha. Mubyumve, ni ko Mt Augustin avuga, « Ububabare bw’abantu si itegeko mpanabyaha, kuko ububabare bwifitemo ibanga rivura ». Byongeye kandi, kubera uburenganzira butagereranywa, ububabare bwa Kristu bwuzura imitima ikeye kandi mitagatifu, kugira ngo buyiringanize byuzuye n’isura ye bwite. Iryo sangira n’uko kwivanga k’ububabare gukora ishingiro ry’ukwibabaza no guhongerera ku buryo bwuzuye.

Ikigereranyo cyoroshye cy’itembera ry’amaraso mu mubiri w’umuntu cyumvikanisha neza akamaro n’intego y’ububabare. Nimurebe ikiganza, uko umutima utera ni ko wohereza amaraso ashyushye mu ngingo. Icyo kiganza cyunze ubumwe n’umubiri wose kibereye urugingo. Iyo ikiganza kibaye ubutita, imitsi irafatana, amaraso ntabe agishoboye gutembera. Uko ubwo bukonje bwiyongera, umuvuduko w’amaraso uragabanuka hanyuma agahagarara, ikiganza

Page 69: Manuel Ya Legio

57

kikaba urubura, umubiri ugatangira gupfa, ikiganza kikabura ubuzima kigata agaciro. Ni ikiganza gipfuye, ndetse cyaguma gityo, kigatangira kubora. Ibyo bice bitandukanye by’ubukonje byerekana imiterere ishoboka ku ngingo z’Umubiri Mayobera. Zishobora kunanirwa kwakira amaraso y’agaciro gakomeye atembera muri uwo mubiri, bikageza n’aho zugarizwa no gupfa, nk’icyo kiganza cyaboze kigomba gucibwa. Nta buryarya, ni byo bigomba gukorwa iyo urugingo rutangiye gukonja. Amaraso agomba gushobozwa kurutemberamo kugira ngo rushobore kongera kubona ubuzima. Imbaraga zikoreshwa kugira ngo amaraso atembere mu mitsi yagagaye ni uburyo bubabaje ; ariko ubwo bubabare ni ikimenyetso cyiza. Abagatolika benshi bakora bameze nk’ingingo zitaraba ubutitita bisesuye. Ntibanirirwa bisuzuma mu byishimo byabo nk’abakonje. Nyamara ntibahabwa amaraso y’agaciro gakomeye mu rugero rwifuzwa n’Umwami wacu. Ni ngombwa rero ko bahatira ubuzima bwe kubatemberamo. Umuvuduko w’amaraso ye, mu kwagura imitsi itabishaka, ubatera kubabara, kandi ibyo bigize ububabare bw’ubuzima. Nyamara, iyaba bari bazi umugambi w’ububabare, ntugomba se kubahindukiramo ibyishimo ? Igisobanuro cy’ububabare, icyo gihe kiba cyumvisha ko Kristu ari hafi aho.

«Yezu yababaye uko yagombaga kubabara kose, ntakikibura ku gipimo cy’ububabare bwe. Ububabare bwe bwose bwarangiye burundu? Yego, mu mutwe (w’ingingo ze) bwararangiye, ariko hasigaye ububabare bw’umubiri we (mayobera). Ni uko rero bikwiye ko Kristu ukibabara mu mubiri we yifuza kutubona dufatanya mu ihongerera ry’ibyaha. Ubumwe bwacu ubwabwo dufitanye na We burabisaba; kuko, nk’uko turi Umubiri wa Kristu n’ingingo bamwe ku bandi, ikibabaje umutwe cyose, n’ingingo zigomba kucyumva hamwe na wo” (Mt Augustini).

UMUTWE WA 10: UBUTUMWA BWA LEGIO

1. Uburemere bwabwo

Kugira ngo twerekane uburemere bw’ubutumwa Legio ihamagarira abayo, n’akamaro bufitiye Kiliziya, ntitwabona amagambo asumbije ingufu ubuhamya bukurikira bubugira itegeko.

Page 70: Manuel Ya Legio

58

“Abalayiki bakura ku bumwe bwabo na Kristu, Umutware, inshingano n’uburenganzira bwo kuba intumwa. Binjijwe uko bari mu Mubiri Mayobera wa Kristu kubera Batisimu, bahabwa imbaraga kubera Ugukomezwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ni Nyagasani ubwe ubihera ubutumwa. Niba barahawe ubusaserdoti bwa cyami no kuba ihanga ryatagatifujwe (1 Pet 2, 4-10), ni ukugira ngo ibikorwa byabo byose bibe ituro ritagatifu kandi bahamye Kristu ku isi hose. Amasakramentu, by’umwihariko Ukaristiya ntagatifu, abagezaho kandi akabakuzamo urwo rukundo ruba nk’umutima w’ubutumwa bwabo bwose” (AA3).

Papa Pio wa XII umunsi umwe yemeje ko abakristu, ku buryo bufatika abalayiki, bari ku murongo wateye imbere w’ubuzima bwa Kiliziya, kuri bo, Kiliziya ni ihame ribeshaho ry’umuryango w’abantu. Ni yo mpamvu, bo cyane cyane, bagomba kwiyumvisha neza ko, atari gusa aba Kiliziya, ahubwo ko ari bo Kiliziya, ni ukuvuga umuryango w’abayoboke ku isi, bayobowe n’umutware umwe, Papa, n’abepiskopi bunze ubumwe na we. Ni bo Kiliziya …… (CL 9,)

“Mariya afite ububasha bwa roho rwagati mu nyoko muntu tudashobora kwerekana neza tutabugereranyije n’ingufu za rukuruzi, z’isano no kwegerana bisanzwe muri kamere, bihuza ibintu hagati yabyo, n’ibice bya buri kintu. Turemera ko twabyerekanye, Mariya afata uruhare mu miryango minini y’agisiyo igize ubuzima bw’imiryango n’iterambere nyakuri ryayo” (Petitalot).

2. Ubutumwa bw’abalayiki ni ngombwa

Tugomba gutinyuka kwemeza ko ubuzima bw’umuryango gatolika bugizwe no kuba hari itsinda rinini ry’intumwa – riri mu balayiki, kandi rigasangira imyumvire ya gitumwa n’umusaserdoti, kandi rikanamuhuza n’abantu, rigatuma ashobora no kubagenzura ku buryo butaziguye. Umutekano ugirwa n’ubumwe nyabwo bw’umusaserdoti n’abayoboke.

Ariko igitekerezo cy’ingenzi cy’ubutumwa gishingiye ku nyungu ikomeye igamije ubuzima bwiza n’ibikorwa bya Kiliziya ; inyungu nk’iyo ishobora kubaho bigoranye cyane mu gihe nta cyifuzo gihari cy’ubufatanye. Bityo, umuryango wa gitumwa ukaba iforomo ikora intumwa.

Page 71: Manuel Ya Legio

59

Aho iyo mico y’ubutumwa itigishijwe babishyizeho umwete, nta kabuza abazakurikiraho bazahura n’ikibazo gikomeye cyo kutita kuri Kiliziya, no kumva nta cyo bashinzwe. Ni iki cyiza se cyava muri ubwo bukristu bwa rwana ? Umutekano uri he, niba atari mu kwicecekera kwuzuye ? Amateka atwigisha ko ubushyo nk’ubwo budafite ingufu buba bwiteguye gutatana, igihe buhunga ndetse bukaba bwanaribata kandi bukonona abashumba babwo bwite, cyangwa se bukaribwa n’itsinda rya mbere ry’ibirura bihuye nabwo. Karidinali Niyumani (Newman) yemeza nk’ihame ko « Igihe cyose abalayiki babaye igipimo cy’imyumvire n’imyitwarire gatolika ».

« Umurimo w’ingenzi wa Legio ya Mariya, ni uguteza imbere inzira y’umuhamagaro w’abalayiki. Dushobora guteshuka, twe abalayiki, tukitiranya Kiliziya n’abasaserdoti n’abihayimana, bo twita ko ku buryo bwihariye, Imana yahamagaye bidakuka mu ngabire idasanzwe. Tukagira igishuko twibeshya cyo kwibona nk’imbaga y’abantu batazwi, bafite amahirwe yo kugera ku mukiro w’iteka bakoze bike ku bisabwa. Twibagirwa ko Umwami wacu ahamagara intama ze buri yose mu izina ryayo (Yh 10,3), kandi ko nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, kuko kimwe natwe atari kuri Kalvariyo, ati : « Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira » (Ga 2,20). Yaba umubaji woroheje uri ku musozi nka Yezu, cyangwa umugore wiyoroshya ukora uturimo two mu rugo nka Bikira Mariya, buri wese muri twe afite umuhamagaro, ahamagarwa ku giti cye n’Imana kugira ngo ayikunde kandi ayikorere umurimo yamugeneye, nta shiti ko abandi bashoboraga kuwutunganya kumurusha, nyamara ariko nta we ushobora kuwukora mu mwanya we. Usibye njye, nta wundi ushobora guha Imana umutima wanjye, habe no gukora umurimo wanjye. Ku buryo bufatika ni uko kwiyumva ku giti cyawe mu bya roho Legio iteza imbera. Umunyamuryango ntiyongera kwemera kugumya kuba inkorabusa cyangwa kutagira icyo yitaho, afite icyo agomba kuba cyo, agakora icyo agomba gukorera Imana. Iyobokamana ntirikiri ikintu kibonetse cyose mu buzima, ahubwo rihinduka umutima w’ubuzima, kabone n’iyo mu maso y’abantu bwaba busuzuguritse. Ndetse, uko kwemera ko uhamagawe ku giti cyawe bibyara byanze bikunze umutima wa gitumwa, ubushake bwo kwita ku murimo wa Kristu, wo kuba undi Kristu, wo kumukorera muri umwe muri abo bavandimwe be baciye bugufi. Kuri ubwo buryo, Legio mu buzima bw’abalayiki ihwanye n’urwego rw’abihayimana, ni icyitegererezo cy’ubutungane bwa gikristu kigaragariza mu balayiki ingoma ya Kristu yinjira mu isi y’iki gihe» (Mgr Alfred O’Rahilly).

Page 72: Manuel Ya Legio

60

3. Legio n’ubutumwa bw’abalayiki

Nk’andi mahame yose y’ingenzi, ubutumwa ubwabwo ni ikintu gikonje kandi kitumvikana. Aho rero hakaba inkomyi igaragara ibubuza kugira uwo bureshya, kandi bityo abalayiki ntibitabire intego ihanitse ubwo butumwa buganishaho ; kandi ikibabaje kurushaho, ni uko bumva batanabushobora. Ingaruka iteye agahinda yaba ko abalayiki batakaza imbaraga bakagombye gutanga kugira ngo bagire uruhare bwite kandi ngombwa mu ntambara ya Kiliziya.

Dore icyo, Kardinali Riberi, umuntu ushishoza w’inararibonye, wigeze guhagararira Papa muri za Kiliziya zo muri Afurika, nyuma aba intumwa ya Papa mu Bushinwa, avuga kuri Legio : « Legio ya Mariya, ni ubutumwa bukoze ku buryo bureshya, bwuzuye ubuzima, ku buryo bukurura ; iyo bukozwe nk’uko Papa Piyo wa XI yabisabye, ko bugengwa byuzuye n’Umubyeyi w’Imana, igikorwa gisaba ubupfura nk’impamvu y’ibanze yo kuwinjiramo, nk’ikintu nkenerwa kugira ngo umuryango ukure kandi ukwirakwire, igikorwa gikomejwe kandi kirinzwe icyarimwe n’isengesho n’ubwitange, bw’umuryango ufatika kimwe n’ubufatanye bukomeye n’umusaserdoti. Legio ya Mariya ni igitangaza cy’ibihe bishya. »

Legio yubaha umusaserdoti ikanamwumvira bikwiye abakuru bemewe, ndetse binarenzeho. Ubutumwa bwayo bushingiye ku ihame ry’uko isoko y’ingenzi y’inema ari Misa n’amasakramentu bakesha umusaserdoti. Imbaraga zose n’uburyo bwose bw’ubwo butumwa bigomba kurangamira iyo ntego ikomeye : gushyikiriza imbaga, abarwayi n’abashonje, ifunguro Imana yabageneye. Bityo rero, ihame rya mbere ry’igikorwa cya Legio rigomba kuba iryo kugeza umusaserdoti kuri rubanda, atari buri gihe ku giti cye, kuko wenda ibyo bidashoboka, ahubwo mu kumvisha uruhare rwe kandi bamworohereza kubigarurira (rubanda).

Icyo ni cyo gitekerezo cy’ingenzi cy’ubutumwa bwa Legio. Izaba iy’abalayiki ku bwiganze bw’abanyamuryango bayo, ariko ikorane mu bumwe budatana n’abasaserdoti, iyobowe na bo ku nyungu zimwe bidakuka. Iharanira kubatera inkunga, ibashakira umwanya munini mu buzima bw’abantu, ku buryo iyo abo bantu babakiriye, baba bakiriye uwabatumye.

Page 73: Manuel Ya Legio

61

« Ndababwira ukuri, uwakiriye uwo ntumye ni njye aba yakiriye, kandi unyakiriye, aba yakiriye uwantumye » (Yh 13,20).

4. Umusaserdoti na Legio

Umusaserdoti ukikijwe n’abafasha benshi bazi kwitanga akurikiza urugero Yezu ubwe yaduhaye. Umucunguzi yagiye guhindura abantu akikijwe n’abantu yitoreye, arabigisha, abacengezamo amatwara ye.

Iyo nama y’Imana intumwa zarayumvise koko, zirayikurikiza, zihamagara bose, ngo bazifashe mu murimo wo gukiza isi. Karidinali Pizzaro yabivuze agira ati : « Birashoboka ko abanyanyamahanga baturutse i Roma (Intu 2,10) bumvise intumwa zihanura i Yeruzalemu ku munsi wa Pentekositi, babaye aba mbere bigishije Yezu Kristu i Roma, babiba batyo imbuto ya Kiliziya, Umubyeyi, Petero Mutagatifu na Pawulo Mutagatifu bagombaga gushinga ku mugaragaro bidatinze ». None se ba cumi na babiri baba barageze kuki muri iyi si nini, iyo bataza kwiyegereza abato n’abakuru, ngo bababwire, bati : « Dutwaye ubukungu bw’ijuru, nimudufashe tubukwirakwize mu mpande zose » (Papa Piyo wa XI).

Kuri ayo magambo y’umuyobozi wa Kiliziya, umuntu yakwungaho ay’undi mu bamubanjirije ku ntebe ya Mutagatifu Petero, maze ugasanga uko Kristu n’intumwa ze bahinduye isi byaba urugero buri musaserdoti yakurikiza mu gice agenewe, muri paruwasi ye, mu karere ashinzwe cyangwa se mu murimo uwo ari wo wose.

Umunsi umwe, Papa Piyo wa X ari hamwe n’Abakaridinali yarababajije ati : « Muri iki gihe ni iki cyageza abantu ku mukiro ? » Umwe arasubiza ati : «kwubaka amashuri gatolika». Papa ati : « Oya». Undi ati : » «kwongera za Kiliziya». Ati : « Oya ». Uwa gatatu ati : « Ni uguhagurukira itora ry’abazaba Abasaseridoti ». Ati : «Oya». Papa ati « Igikenewe kurusha ibindi kuri ubu, ni ukugira muri buri paruwasi, itsinda ry’abalayiki, b’indakemwa n’inyangamugayo, bajijutse kandi b’intumwa by’ukuri ». Mu mpera z’ubuzima bwe, Papa Piyo wa X yashingiraga umukiro w’isi ku bwitange bw’abasaseridoti mu kurera no gutoza abagatolika biyegurira ubutumwa, mu magambo no mu bikorwa, ariko cyane cyane batanga urugero rwiza. Mu ma diyoseze yabayemo ataraba Papa, mbere yo kumenya umubare w’abakristu be, yabanzaga kumenya umubare w’abakristu bashoboye kwogeza ubukristu bwabo, bakiyemeza kwogeza ingoma y’Imana.

Page 74: Manuel Ya Legio

62

Yatekerezaga ko ahantu hose hashobora kuboneka intore nk’izo. Yashyiraga ku rutonde abasaserdoti be akurikije amatwara n’umwete bashyira mu gutora intumwa mu balayiki. (Chautard : L’Ame de tout apostolat. 4,1.f.)

« Umurimo w’umushumba ntugarukira gusa mu gufafa buri mukristu ku giti cye, ahubwo wongeraho igikorwa cye bwite cyo kwigisha umuryango mukristu. Kandi, imyumvire y’umuryango ikura by’ukuri iyo irenze Kiliziya y’akarere igashyikira Kiliziya y’isi yose. Umuryango w’akarere ntugomba kwita ku bayoboke bawo bwite gusa, ugomba kugira imyumvire ya gitumwa no gushakira abantu bose inzira ibageza kuri Kristu. Wita by’umwihariko ku bigishwa no ku babatijwe vuba ugomba kwigisha buhoro buhoro kuvumbura no gushyira mu bikorwa ubuzima bwa gikristu ». (PO 6)

« Byabaye ngombwa ko Imana yigize Umuntu isiga Umubiri wayo mayobera mu isi, kuko iyo bitaba ibyo Kalvariyo iba yarabaye iherezo ry’igikorwa cyayo. Yego, urupfu rwe rwacunguye inyoko muntu ariko se habuzemo ubufasha bwa Kiliziya ifite inshingano yo gutanga ubuzima bwaturutse ku musaraba, ni abantu bangahe baba barakijijwe ? Kristu yigaragaza mu musaserdoti ku buryo bw’umwihariko. Umusaserdoti ni nk’umutima w’inyongera ukwirakwiza muri za roho amaraso y’ubuzima ndengakamere. Ni urugingo rw’ingenzi rwo gukwirakwiza ubuzima bwa roho mu Mubiri wa Kristu. Ateshutse kuri iyo nshingano yahagarika iryo kwirakwiza maze ababeshejweho naryo bakavutswa ubuzima Kristu abagenera. Umusaserdoti yagombye kubera abakristu be, icyo Kristu abereye Kiliziya ye. Ingingo za Kristu si abakozi gusa, abarwanashyaka cyangwa abanyamuryango, ahubwo ni icyuzuzo cye ubwe. Zibeshejweho n’ubuzima bwe kandi zigafatanya na we umurimo. Zagombye kubona ibintu uko nawe abibona. Naho umusaserdoti, yagombye muri byose kuba umwe na Kristu. Kimwe n’uko Kristu yashatse kwiremera Umubiri we mayobera, ni nako umusaserdoti yagombye kugenza. Yagombye kwiremera ingingo zakunga ubumwe na we bakaba umwe. Uruhare rw’umusaserdoti ruzaba nta cyo ruvuze kandi na we ubwe abe mu bwigunge kandi nta cyo ashoboye igihe atazaba yishingikirije ku ngingo nzima, yirereye kandi yitoreje zunze ubumwe na we. « Ijisho rero ntirishobora kubwira ikiganza, riti : « Singukeneye », n’ umutwe ngo ubwire ibirenge, uti : « Simbakeneye ». (1 Kor 12,21)

Kristu yifuje ko binyuze mu Mubiri we Mayobera roho zibona inzira, ukuri n’ubugingo ; bigomba kuba binyuze ku musaserdoti, we Kristu mushya. Niba

Page 75: Manuel Ya Legio

63

ubusaserdoti bwe butubaka Umubiri Mayobera wa Kristu ku buryo bunonosoye (Ef 4,12), ukwemera gutagatifu ntikuzacengera mu mitima y’abantu.

Byongeye kandi, umusaserdoti ubwe azahababarira niba ibintu biteye bityo, kuko, n’ubwo ari umutwe ugomba guha umubiri ubuzima, bitabuza ko n’umutwe nawo ubeshwaho n’ubuzima bw’umubiri, bifatanya gukira cyangwa gupfa.

Umusaserdoti udasobanukiwe n’iryo tegeko ry’ubutumwa bwa gisaserdoti, ntasohoza neza ubutumwa yahawe, kandi muri Kristu, agomba gukorera isi yose (Chanoine F.J. Ripley)

5. Legio muri Paruwasi

«Aho ibintu bigeze ubu, abalayiki bashobora kandi bagomba gukora bimazeyo kugira ngo bateze imbere ubusabane buzira amakemwa n’abayobozi ba Kiliziya rwagati muri paruwasi zabo kandi kugira ngo bakangure umuvuduko wa gitumwa mu batemera, mu bemera baguye cyangwa badohotse mu gushyira mu bikorwa ubuzima bwa gikristu.» (CL 27) Bazabona ko iterambere ry’umutima uzira amakemwa wo gufashanya no gufatanya rishyigikirwa cyane n’ishingwa rya Legio ya Mariya. Kubera Legio, abalayiki bamenyera gukorera muri paruwasi mu bumwe bukomeye n’abasaserdoti, kandi bagafatanya na bo mu nshingano zabo z’ikenurabushyo rya Kiliziya. Bifite akamaro kuba mu nama ya buri cyumweru ihoraho, hagenwa imirimo inyuranye ya paruwasi. Ariko ikiruseho kuba ingirakamaro ni uko abantu bafasha paruwasi bategurwa neza, bagahabwa inyigisho mu bya roho izabafasha gusobanukirwa ko paruwasi ari umuryango w’Ukaristiya, ufite imikorere iboneye izatuma bashobora gushyikira abantu bose bo muri paruwasi, bagamije kubaka uwo muryango (w’Ukaristiya). Uburyo bumwe bwo kurangiza ubutumwa bwa Legio muri paruwasi buvugwa mu mutwe wa 37, witwa « Inama zimwe na zimwe zerekeye imirimo ».

« Abasaserdoti bagomba gufata ubutumwa bw’abalayiki nk’igice kigize rwose umurimo wabo, abakristu na bo bagafata ubwo butumwa nk’inshingano y’ubuzima bwa gikristu » (Papa Piyo wa XI).

Page 76: Manuel Ya Legio

64

6. Umusaruro w’ubutumwa ni ibitekerezo n’ibikorwa by’ingenzi kandi bireshya.

Kiliziya iranzwe gusa n’akamenyero isanganwe ko kwigengesera muri byose, yabangamira ukuri ishinzwe kurinda. Urubyiruko rufashe akamenyero ko gushakira mu bigezweho cyangwa ibirwanya ukwemera icyitegererezo cy’ibikorwa bakururwa n’irari rya kamere yabo, bikavamo inabi ikomeye, izagira ingaruka ku bazavuka.

Aha, Legio ishobora gutanga inkunga yifashishije gahunda y’ibikorwa byibwiriza kandi bifite ishingiro, by’imbaraga n’ubwitange, ku buryo ishobora gufasha gutuma icyitegererezo kirushaho kureshya benshi n’igikorwa kirushijeho kugira ingufu, kikabagira (urubyiruko) abakozi b’ihame rya Kiliziya.

Nk’uko Leki (Lecky), inzobere mu mateka abivuga, isi iyobowe n’ibitekerezo byayo. Abashinga ikintu cy’ingira kamaro baba bazahuye inyoko muntu yose. Na none iyo ntego igomba kurangwa n’agaciro kayo, buri muntu wese agomba kubona ko yari ikwiye koko. Dushobora kwemera bitaruhije ko ibitekerezo byimirijwe imbere na Legio byubahiriza ibyo byifuzo byombi.

Ikimenyetso cy’ingenzi kiranga Legio, ni uko umurimo wayo ubiba umuhamagaro wa gisaserdoti n’uwo kwiha Imana mu balejiyo no mu bana babo.

Hari uwasubiza, ati : « Muri iyi si yokamwe n’ukwikunda, ntawakwishyiraho umutwaro uremereye wo kuba umulejiyo. Iyo mitekerereze irafutamye. Umubare munini w’abemera guhamagarirwa ibikorwa bidafite icyo bivuze babyihunza vuba ntumenye aho baciye. Umubare muto w’abitabira umurimo ufite agaciro barihangana, maze buhoro buhoro imyumvire yabo igashyikira imbaga yose.

Bityo rero, praesidium ya Legio ishobora kuba igikoresho cy’ingirakamaro cyo gufasha umusaserdoti kubona buhoro buhoro abalayiki bamufasha umurimo wo kugeza Inkuru Nziza ku bo yaragijwe. Isaha n’igice umulejiyo amara buri cyumweru mu nama, ayobora, ashishikaza, asusurutsa ubuzima bwa roho bw’abavandimwe, imutera gushobora kuba hose, kumva byose, kwigarurira buri wese, kurenga inzitizi ze z’umubiri. Ni ukuri, biragaragara ko umurava nta handi ushobora gukoreshwa neza kurusha mu buyobozi bwa za praesidia nyinshi.

Page 77: Manuel Ya Legio

65

Bityo rero, umusaserdoti ashobora kwitwaza Abalejiyo nk’intwaro (ubwabo bagize intwaro zoroheje nk’inkoni, isaho, umuhumetso n’udusarabwayi duke, nyamara Mariya yahinduyemo ibikoresho by’ijuru), maze nka Dawudi, agashobora guhangara Goliyati ukabije ubushotoranyi, ari we w’ubuhakanyi n’uw’icyaha.

« Ni ingufu z’umutima, si ingufu zikomoka ku bintu, zishyigikira uko mugaragaza ukwemera kwanyu kandi zikazabaha gutsinda. Si ibihangange bikora byinshi. Mbega ukuntu ubutaka butagatifu bwari buto ! Nyamara bwigishije roho y’umuntu. Musa yari wenyine, na Eliya na we yari wenyine, Dawudi, Pawulo, Atanazi na Lewo na bo bari bonyine. Ingabire ikoresha iteka umubare muto. Kureba kure, kwiyumvisha gukomeye, gufata icyemezo kidakuka kw’umubare muto, amaraso y’uhowe Imana, isengesho ry’umutagatifu, igikorwa cy’ubutwari, ingorane zihita, ingufu nyinshi z’ijambo cyangwa indoro, ngibyo ibikoresho by’ijuru.

Mwitinya bushyo bwanjye, kuko ufite ububasha ari rwagati muri mwe, kandi azabakorera ibintu by’agatangaza » (Cardinal Newman : La position actuelle des catholiques).

7. Uburyo bwo kwigisha : bwa bundi bw’umutoza n’umwiga

Rimwe na rimwe bamwe bibwira ko uburere bw’abakora ubutumwa bushingiye kuri za disikuru cyangwa se ku bitabo bihambaye. Legio ubwayo ibona ko kwigisha ibyerekeye gukora ubutumwa ari nta cyo bimaze iyo bidashingiye ku ngiro. Koko rero iyo ari nta gikorwa kibayeho, ubwo butumwa bushirira mu biganiro, bukabyara ikinyuranyije n’icyo umuntu yifuzaga kugeraho. Dore uko ibintu biri : mu kungurana ibitekerezo ku buryo umurimo uzakorwa, ni ngombwa kwerekana ingorane ziwukomokaho, maze mu kuwutunganya, bakitabaza ubutwari n’imbaraga za roho z’intangarugero. Kubwira utyo abatangizi, utaberetse uko bishyirwa mu bikorwa, ngo babone ko umurimo utarenze ubushobozi bwabo ndetse ahubwo ko woroshye, bizaba gusa kubatera ubwoba bwo kutagira icyo bakora. Ikibi ni uko kuvuga neza gutuma haba Abalejiyo batungwa no kuvuga gusa bakibwira ko bazahinduza abantu ururimi gusa nta gikorwa na busa berekanye. Bene abo se bashishikarira gukora umurimo udahimbaje, ngo biyuhe akuya bakurikiranye buri roho kuko ari cyo cya ngombwa abalejiyo bagomba gukorana umutima mwiza ?

Page 78: Manuel Ya Legio

66

Uburere bwa Legio ya Mariya bwibanda cyane mu myitozo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwiga ikintu, ndetse n’imyuga niko yigwa. Umuntu yerekwa uko bakora, bakamusobanurira buri gace kose, agakora uko bamweretse, yakosa agakosorwa, bityo akazavamo umuhanga uzi umurimo we koko. Amagambo asobanura kandi yigisha ibya Legio agomba kuba ashingiye ku mirimo igiye gukorwa, maze buri jambo rikajyana n’igikorwa. Naho ubundi, amagambo ni nk’umuyaga, ndetse hakabaho n’ubwo uwayumvise atagira icyo atahana.

Niba abalejiyo bashakisha abantu bifashishije za disikuru, bazabona bake cyane. Ndetse abize bazababwira ko barangije amashuri. Usibye na bo, n’abaciye bugufi ntibashimishwa no kumva aho bavuga gusa nko mu ishuri, n’aho baba bababwira iby’Imana. Ngicyo igituma ubutumwa butanzwe mu magambo bushyikira bake. Imikorere ya Legio iroroshye ariko ikajyana no kumenya abantu n’ibintu. Abalejiyo babwira abandi bantu, bati: « Nimuze dufatanye uyu murimo». Aho kuba mu cyumba cy’ishuri, abaje bibona imbere y’umurimo watangiwe n’abandi bantu bameze nkabo. Bahita bumva ko umurimo utarenze ubushobozi bwabo, bakemera vuba kwifatanya n’abandi. Iyo bamaze kuba abanyamuryango, bamaze kubona umurimo wakozwe, kandi na bo bawugizeho uruhare, bigishijwe n’inyandikomvugo n’ibyagiye bivugwa kuri uwo murimo byerekeye kuwunononsora, bidatinze na bo bawurangiza nta nkomyi.

« Bamwe bannyega Legio ngo abayirimo ntibajijutse bihagije, cyangwa ngo ntibahugurwa igihe gihagije. Twe tuvuga gusa ko :

a) Legio ifite intego yo kubyaza umusaruro ingabire z’abayo bafite ubushobozi kurusha abandi. b) N’ubwo idahata abayo ngo bige, ikora uko ishoboye kugira ngo umulejiyo arangize umurimo ashinzwe wo kogeza ivanjili. c) Ariko icy’ingenzi Legio igamije, ni ugukora ku buryo yashobora kubwira umukristu usanzwe iti: “Ngwino, uzane ubushobozi wahawe, n’iyo bwaba buke, tuzagufasha kubwongera no kubukoresha ushaka ikuzo ry’Imana kandi uzafashwa na Bikira Mariya ».

Tugomba kwibuka ko Legio ari iy’abantu basanzwe, abantu boroheje, baba abakene, abahanga ndetse n’ibikomerezwa ». (Padri Thomas P. O’Flynn, C.M. wari Umuyobozi wa roho wa Concilium).

Page 79: Manuel Ya Legio

67

UMUTWE WA 11: ICYO LEGIO IKURIKIRANYE

Intego yayo n’uburyo bwo kuyigeraho : kwitagatifuza

Uburyo busanzwe kandi ngombwa umuryango wa Legio ya Mariya ukoresha kugira ngo ugere ku ntego wiyemeje ni uguha umulejiyo wese ubutumwa akora afashijwe na Roho Mutagatifu. Ingabire y’Imana imutera umwete kugira ngo agere ku ntego yo guhesha Imana ikuzo no gukiza roho z’abantu.

Bityo rero, kwitagatifuza Legio ishyira imbere mu banyamuryango bayo, ni uburyo bw’ibanze ikoresha bwo kurangiza imirimo yayo. « Jye ndi umuzabibu mukaba amashami. Uba rero muri Jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi, kuko tutari kumwe nta cyo mwashobora. » (Yh 15, 5)

« Ukwemera guhamya ko iyo Kiliziya itunganye rwose, nk’uko byasobanuwe n’inyigisho z’Inama Nkuru ya Kiliziya. Koko rero, Kristu Umwana w’Imana wamamazwa kuba Nyirubutagatifu wenyine, hamwe n’Imana Data na Roho Mutagatifu, yakunze Kiliziya nk’umugeni we, maze arayitangira, kugira ngo ayihe ubutungane busesuye (Ef 5, 25-26). Yunze ubumwe na yo, ayigira nk’umubiri we, ayisendereza ingabire ya Roho Mutagatifu, kugira ngo iheshe Imana ikuzo. Niyo mpamvu abayoboke ba Kiliziya, abari mu nzego z’ubuyobozi n’abayoborwa, bose bahamagariwe kuba intungane, nk’uko Pawulo mutagatifu abivuga agira ati : « Dore icyo Imana ibashakaho : ni uko mwaba intungane » (1 Tes 4, 3 ; Ef 1, 4). Ubwo butungane bwa Kiliziya ntibuhwema kwigaragaza, ndetse bugomba kwigaragaza mu bukungahare bw’ingabire ya Roho Mutagatifu irumbukira mu bayoboke ba Kiliziya. Iyo ngabire yigaragaza ku buryo butandukanye mu mibereho ya buri wese mu bantu barangwa n’urugero rwiza n’urukundo ruzira amakemwa, ariko ubwo butungane bukagaragarira cyane cyane mu buryo bwo gukurikiza inama Yezu agira abashaka kumukurikira ». Ubwo buryo bwo gukurikiza inama zo mu Ivanjili bwitabirwa n’abakristu benshi babwirijwe na Roho Mutagatifu mu mibereho y’umuryango wemerwa na Kiliziya, ni ubuhamya bw’ikirenga n’urugero rw’agatangaza rw’ubwo butungane (L G 39)

Page 80: Manuel Ya Legio

68

Umuryango wa Legio ufite inzego zihamye. Nk’uko imbaraga nyinshi dusanga mu biremwa zipfa ubusa iyo zidakoreshejwe, ni nako ukwihata kudashingiye kuri gahunda ihamye kutagira icyo kugeraho na gito. Ni yo mpamvu Legio yereka abayo uko bagomba kwifata, ikabigirana ubwitonzi kugira ngo bitaba nk’akazi. Byongeye kandi, imiterere yayo iboneye igizwe n’amategeko ishaka ko akurikizwa na buri wese, nyamara mu yindi miryango ayo mategeko akaba nk’’inama igira abayo. Legio itera abayo umwete n’ukwihata kudatezuka mu gukurikiza imigenzo myiza ishingiyeho: ari yo kugira ukwemera, gukunda Mariya, ubutwari, kwitanga, ubuvandimwe, kwihata gusenga, ubwitonzi, kwihangana, kwubaha, kwicisha bugufi, kwishima no kogeza ubutumwa bw’Imana. « Iterambere ry’icyitwa iyogezabutumwa ry’abalayiki ni kimwe mu biranga igihe tugeze mo. Iyo urebye umubare munini w’abalayiki bashobora kwitangira ubwo butumwa, uribwira uti «Mbega ibintu bigiye gukorwa !» Nyamara kugeza ubu, ntabwo ingamba zafashwe zihagije kugira ngo iyogezabutumwa ry’abalayiki ribyazwe umusaruro. Iyo witegereje imiryango y’Abiyayimana ukayigereranya n’imiryango y’abalayiki, usanga nta mahuriro. Abiyeguriye Imana babyitaho cyane buri wese agakora uko ashoboye mu kigero cye ! Naho abalayiki usanga ibikorwa byabo ari ibya nyirarureshwa kandi nta cyo bishingiyeho. Nta gushidikanya, Legio ishaka ko abayirimo bitanga, ariko bamwe muri bo basanga ari nk’akarimo ka buri cyumweru, maze bigasa n’aho Legio idahagurukiye gutera imbere. Yagombye kurushaho kumva akazi kayo. Icyo gitekerezo kandi cyagombye kuba ari cyo kigenga ibikorwa bya buri mulejiyo, akaba ari yo mpamba ye mu rugendo rw’aha ku isi.

Abihayimana bagomba kubera indi miryango urugero rwo gufashanya. Si ukwirarira tuvuze ko ibikorwa bizagira akamaro bitewe n’uko babikoze nk’abihayimana. Ariko se itegeko riba ngombwa ryari? Iyo habaye agakabyo iteka itegeko riba ribi n’ubwo rifite akamaro bwose, bigatuma rero ari ntawaryikururira. Ntawakwibagirwa ko icyo gikorwa twimirije imbere ari ugushyira hamwe n’iyindi miryango y’abalayiki. Ntitugomba kwibagirwa ko intego y’ibanze ari ugushinga umuryango uhoraho ugizwe n’abalayiki, utari undi muryango w’Abihayimana, cyangwa uteganya kuzaba wo, nk’uko byagaragaye kenshi mu mateka.

Page 81: Manuel Ya Legio

69

Icyifuzo cya Legio ni iki, nta kindi: gushakira abantu uburyo bwo gushyira hamwe mu mibereho yabo isanzwe, hakurikijwe ibyifuzo byabo binyuranye n’imirimo yabo itandukanye, n’aho itagira aho ihurira n’iyobokamana. Amategeko yashyizweho rero agomba gukurikiza ibyifuzo bya benshi. «Padiri Michael Creedon, Umuyobozi wa roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae)

3. Ubutungane bw’abanyamuryango Mu gitekerezo cya Legio, agaciro k’abayigize ntikagaragarira ku buryo yakoze bigaragara, ahubwo kabonekera mu gukurikiza buri tegeko nta buhemu. Umulejiyo nyawe ni ukurikiza amategeko yayo. Abayobozi ba roho n’abakuru ba za praesidia bategetswe guhora bibutsa icyo gitekerezo abo bashinzwe kuyobora. Icyo gitekerezo ni cyo cy’ingenzi bose bashobora kugeraho (si insinzi si n’ibyishimo biherekeza umurimo). Uhorana icyo gitekerezo kimubera umuti ukomeye utuma atarambirwa imirimo aho akora n’ibimunanira cyangwa ibyo yari yizeye kugeraho ntabishobore, byatuma acika intege yatangiranye.

« Icyo dukwiye kumenya, ni uko akamaro k’imirimo dukorera Legio kadashingiye ku mwanya ukomeye dufite mu muryango, ahubwo ko Legio iheshwa agaciro no kwitanga bya gikristu n’ishyaka dufitiye Bikira Mariya ridutera ubutwari bwo gukora neza mu myanya itugenewe, kabone n’aho waba woroheje cyangwa uciye bugufi. » (Petit Traité de Mariologie Marianiste)

4. Itegeko ry’ibanze Mbere na mbere, Legio itegeka abayirimo kujya mu nama z’umuryango. Nk’uko indorerwamo ikwirakwiza ubushyuhe bw’imirasire y’izuba, ni ko n’inama ikwirakwiza ubutumwa bw’abalejiyo. Indorerwamo ikoranyiriza hamwe imirasire y’izuba, igakwirakwiza hose ubushyuhe, maze bugasusurutsa ibihakikije byose. Inama rero ni yo igize umuryango wa Legio. Iyo umuryango utagikora inama, cyangwa uyisuzugura, abalejiyo bawuvamo urusorongo, umurimo wabo ugahagarara. Naho iyo inama ikorwa kandi ikubahirizwa, umuryango urushaho kujya mbere.

Reka turebe ibyo Legio yavuze kuri iyo ngingo igitangira, turasanga icyifuzo cyayo kitarahindutse. Turasanga ko igitekerezo cya Legio kigaragara mu bikorwa kandi kikibanda ku nama ari nayo shingiro ry’umuryango. Ku murimo abantu bahuriyeho ; abakomeye bajye biyoroshya bareke n’abandi bagire ibyo bakora,

Page 82: Manuel Ya Legio

70

kuko bazagera kuri byinshi abo bakomeye batari kugeraho bonyine. Ndetse n’abari kuguma aho ari nta cyo bakora kuko bisuzuguye baraza, bigatuma bagera ku kintu kigaragara. Ubwo rero buri muntu akumva ko afite akamaro. Dore urugero : twitegereze amakara ari aho gusa ataka nta cyo amaze, ariko iyo acanye niho ubona akamaro kayo.

Gushyira hamwe rero bifite imbaraga zihariye kandi zishoboye ibintu tutarebye umuntu ku giti cye. Usibye ubwiza cyangwa se kuba ari ngombwa, ikiranga Legio ni ukugira icyo kintu gituma iteka haba abandi bashaka kwinjira muri uwo muryango. Umurage wabo ni ukudahemukirana, kwubahana, kumvira ukanabihamo abandi urugero. Ubajije abalejiyo bakubwira ko uko gushyira hamwe kubashyigikiye ku buryo bwa kibyeyi. Ni ko kubarinda imitego yose : guhubukira ibintu, kwiheba uri mu makuba no mu byago, kwirata ubitewe n’ubushobozi ufite, kutagira uwo ugisha inama, gutinya kuvuga ukuri ngo abandi batagucyaha. Ni uko ibarinda ibyo bashobora kugwamo bitewe n’akamenyero gake. Ng’uko gushyira ibintu hamwe, umurimo ugakorwa mu nzira imwe bigatuma ugira akamaro kandi ugakomeza (Michael Creedon).

«Uko tubibona n’uko abawurimo babyumva, Umuryango wa Mariya ni uburyo bugararara Bikira Mariya umubyeyi wacu wo mu ijuru atwiyerekeramo. Mariya yatwakiriye muri uwo muryango nko mu nda ye bwite, kugira ngo duse na Yezu kandi atugire abana be b’inkoramutima ; atubwirize kwogeza ingoma y’Imana. Bityo dufatanye nawe gukiza abantu. Kuri twe rero, gukunda no gukorera uwo muryango ni ugukunda no gukorera Mariya » (Petit Traité de Mariologie Marianiste.)

5. Inama ya Praesidium ya buri cyumweru. Buri cyumweru, abagize Praesidium bakora inama mu rwunge rw’amasengesho, no mu bikorwa by’iyobokamana, mu buryo bwa kivandimwe. Muri iyo nama umulejiyo wese ahabwa ubutumwa kandi akazabusohoza. Iyo nama ya buri cyumweru ni nk’umutima ukwirakwiza amaraso mu ngingo zose, ni isoko y’urumuri n’imbaraga, ni ubukungu budashira bumara ubukene bwose. Muri iyo nama, Yezu aba ari hagati yabo. N’ubwo aba atagaragara ariko aha niho buri wese aherwa ingabire yo kurangiza ubutumwa bwe. Aho niho abalejiyo bakura umuco mwiza n’imyitwarire ya gikristu bituma mu byo bakora mbere na mbere baharanira gushimisha Imana no kwitagatifuza ubwabo hanyuma bakitabaza

Page 83: Manuel Ya Legio

71

Legio, yo nzira ibafasha kugera kuri icyo gitekerezo cyo guhugukira imirimo bashinzwe batayibangikanije n’utundi turimo twabo tw’iruhande.

Abalejiyo rero bagomba kumenya ko kujya mu nama ya buri cyumweru ari umurimo wabo w’imena mu yo Legio ibategeka, nta gishobora kuyisimbura. Ibyo bibuze, umurimo wabo waba nk’umubiri udafite roho. Ubwenge burabyumva, n’ibyo twumva bikabyemeza. Kutita kuri iyi ngingo bituma Legio itagira icyo imara, hanyuma bamwe bayirimo bakayihunga.

“Aya magambo ya mutagatifu Agustini arabwirwa abatajyana na Kiliziya kandi ntibakurikire amajyambere yayo: “Murihuta ariko mwayobye. Ni byiza ko mwihuta, ariko bibamariye iki ko mwataye inzira, amaherezo araba ayahe ?” (Petitalot)

UMUTWE WA 12: INTEGO ZIGARAGARA ZA LEGIO

1. Umurimo ukorwa ubu

Ntabwo Legio ibwiriza gukora umurimo uyu n’uyu by’umwihariko, ahubwo intego y’ingenzi igamije kugeraho ni ubutungane bw’abayoboke bayo. Kugira ngo igere kuri iyo ntego yifashisha mbere ya byose inama zinyuranye bakoraniramo bakabisikanya amasengesho n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke ku buryo bibatera gutunganya imirimo yabo. Nyamara Legio igerageza by’umwihariko gushishikariza abalejiyo kugira umutima wa gitumwa no kubihugukira cyane ; nk’uko bikunze kuvugwa, kugira ngo ubutumwa bwabo bushobore kwamamara. Ubwo bwamamare ntibuturuka ku mikoreshereze y’imbaraga nyinshi, ahubwo kubera akamaro bufite, gatuma buba igice cya ngombwa kugira ngo izo mbaraga ziyongere. Iyogezabutumwa ni ryo riteza imbere umutima wa gitumwa ku buryo bunonosoye. Ni yo mpamvu Legio itegeka umulejiyo wese kurangiza inshingano y’ingenzi yo gusohoza ubutumwa ahabwa buri cyumweru na praesidium. Umurimo wa gitumwa ukomoka mu nama, maze umulejiyo akawukora yumvira praesidium. Uretse imirimo imwe n’imwe izavugwa, praesidium ishobora kwemera umurimo wose umulejiyo akoze ikawufata nk’inshingano ye ya buri cyumweru. Nyamara mu mikorere isanzwe ya Legio, intego yayo ya mbere iba

Page 84: Manuel Ya Legio

72

igamije kwerekeza iyo nshingano ku byo umuryango ukenera, ariko cyane cyane ku birushije ibindi gukenerwa. Koko rero, kugira umwete ku murimo no gushishikara nk’uko Legio igerageza kubitoza abayoboke bayo, bisaba ko habaho n’intego ikwiranye na byo. Umurimo w’agaciro gake ushobora gucogoza uwo mwete, ku buryo abantu bari biteguye kwitangira abandi no gukunda Kristu nk’uko abakunda, bemeye kuruha no kwitanga kubera ububabare n’urupfu rwe, amaherezo bacogora bagahinduka akazuyazi. « Kundema bundi bushya byararuhije kurusha kundema. Yavuze ijambo rimwe, byose bibaho. N’ubwo yandemye avuze ijambo limwe kandi mu kanya gato; kugira ngo yongere andeme, yagombye kuvuga andi magambo menshi, akora ibitangaza aranababara bikabije (Mutagatifu Berinarudo)».

2. Intego ihebuje isumba izindi ; kuba umusemburo w’ikoraniro N’ubwo umurimo ukorwa ubu ari ingirakamaro, ntabwo ari wo Legio igira intego ihebuje cyangwa y’ingenzi y’ubutumwa bw’abayoboke bayo. Umulejiyo ashobora gukora umurimo nk’uwo, mu gihe cy’amasaha abiri cyangwa atatu cyangwa se menshi mu cyumweru. Nyamara Legio irushaho kureba kure maze igatekereza ko buri saha y’icyumweru igomba gukwirakwiza urumuri rw’ ubutumwa ishinzwe. Uburyo rero bene urwo rumuri rucengera muri za roho ni bwo bubabyutsa mo imbaraga zikomeye. Iyo umutima wa gitumwa ucengeye mu muntu uramwigarurira, ukagenga ubuzima bwe bwose: ibitekerezo, amagambo, ibikorwa, imigirire. Ntakibakoma imbere, byaba ibihe cyangwa ahantu, iteka ikora akazi kayo. Abatavuga menshi n’abatajijutse baronka ubushobozi butangaje bwo guhindura abandi. Nuko, aho bari hose, ndetse n’igihe batagamije iyogezabutumwa, bakarikora batabizi; noneho ububasha bwaryo bwonyine bukabarusha guhashya icyaha n’umwete muke. Ibyo kandi ni byo akamenyero ku murimo kagaragaza hose n’igihe cyose. Nk’uko umugaba mukuru w’ingabo yitegerezanya ibyishimo ukuntu ibirindiro byose birinzwe uko bikwiye, ni ko na Legio inezezwa no kubona byose biri mu mwanya wabyo: mu miryango, amaduka, inganda, ibigo by’amashuri, ibiro n’ahandi hakorerwa imirimo cyangwa imikino; aho hose hakwiye kugaragara umulejiyo nyawe. Ndetse no mu ndiri y’ubukozi bw’ibibi n’ubugome, umulejiyo azahakumira icyitwa ikibi cyose. Ntabwo abalejiyo bazihanganira ubukozi bw’ibibi, ahubwo bazihatira kubuhashya, babwamagane, baburwanye badacogora, amaherezo babutsinde burundu.

Page 85: Manuel Ya Legio

73

Bityo rero, Legio ibanza guhuza abayirimo bose kugira ngo bahugukire amasengesho bisunze umwamikazi wabo Bikira Mariya, hanyuma ikabohereza ahantu higanje ingeso mbi n’ububabare kugira ngo ibikorwa byabo byiza bihagaragare. Kandi bihatira iteka kurushaho gukora icyo bategetswe ku buryo bushimishije. Legio izi ibikorwa bikomeye abalejiyo bakoze, izi ububasha butangaje ifite bwo kureshya abantu, ikeka ko nifashwa na Kiliziya izaba intwaro ikomeye izazahura isi mu nyenga ikomeye icyaha cyayizitsemo. Ngiyo impamvu Legio ishaka ko abayirimo biyongera kugira ngo ibe umuryango nyawo ku izina no mu ngiro, ndetse n’umubare w’abawugize wiyongere. Iyo Legio ikoranyirije hamwe abayoboke n’abafasha bayo bakorana umurava; kimwe n’abandi bakurikiza urugero rwabo, abo bose ibavana mu bunebwe cyangwa mu bikorwa by’akamenyero gusa, bakiyegurira Kiliziya n’umurimo wayo wa gitumwa. Twibaze rero ukuntu ibintu byagenda, umurenge cyangwa umujyi uramutse uhindutse maze abaturage bawo ntibabe gusa abayoboke ba Kiliziya, ahubwo bakayibera n’imbaraga ku buryo butaziguye cyangwa bw’urusange rw’abatagatifujwe, maze bakayikorera kugeza aho isi igarukira, no mu duce tw’icuraburindi. Mbega intego ihimbaje, kubona imbaga y’abantu ikereye kuyoboka Imana! Cyakora, ntabwo ari intego ihimbaje gusa, ahubwo iranashoboka, kandi abantu bo muri iki gihe bayigeraho, baramutse baretse kwirengagiza no kuba imburamumaro. “Ni koko, abalayiki ni ubwoko bwatoranyijwe, abasaserdoti batagatifujwe, kandi bahamagariwe kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi. Ni bwo butore bwihariye n’ubutumwa bwo gukwirakwiza Ivanjili mu buzima bwabo, bayicengeza nk’umusemburo w’isi barimo kandi bakoreramo. Imbaraga zikomeye zigenga isi zigizwe n’imitegekere y’ibihugu, itangazamakuru, ubumenyi, ikoranabuhanga, umuco, uburezi n’uburere, inganda n’umurimo, muri ibyo byose ni ho abalejiyo bagaragariza ubushishozi bwo gukora ubutumwa bwabo. Iyo izo mbaraga ziyoboranywe ubushishozi n’abigishwa nyakuri ba Kristu, bafite ubushishozi busesuye kandi bazi ubwenge, icyo gihe ni bwo mu by’ukuri, isi izahinduka ihereye muri Kiliziya, ibikesheje ububasha bwa Kristu butanga agakiza”. (Papa Yohani Pawulo II, ijambo yavugiye i Limerick muri Irlande m’Ukwakira 1979).

3. Kunga ubumwe busesuye Guharanira mbere na mbere “Ingoma y’Imana n’ubutabera bwayo” (Mt 6, 33), bivuga ko Legio yibanda ku iyogezabutumwa rigamije ku buryo bw’umwihariko

Page 86: Manuel Ya Legio

74

ibikorwa byo gukiza roho z’abantu. Ariko ntabwo igomba kwibagirwa no kwirengagiza ibindi bikorwa bijyana n’ubwo butumwa. Urugero ni uko aho Legio imaze gushinga imizi igirira akamaro igihugu yita ku mibereho myiza y’abaturage no ku butungane bwabo. Imibereho n’imibanire myiza y’abaturage twayigereranya n’imikorere myiza y’imashini, isaba ko ibiyigize byose bikorana bidasobanya. Ni ukuvuga ko buri wese agomba gukora umurimo agenewe nta mbogamizi. Iyo buri muntu adakora umurimo we ngo awurangize, aba apfushije ubusa, maze imashini igahungabana, ibisanzwe bikorera hamwe bikabusana, kubigobotora bikananirana, kuko biba bigoye cyane kumenya uko imashini yononekaye n’impamvu iba yabiteye. Ubwo rero bikaba ngombwa gushaka umuti wo kuyongerera imbaraga n’amavuta bayitangaho amafaranga menshi. Uwo muti ugabanya kurushaho imikorere cyangwa ubushake bwo gufatanya ku buryo intege zigenda zicika. Nta gushikikanya, amakoraniro y’abantu bafite ishyaka bakomeza umurimo wabo kabone n’aho kimwe cya kabiri cyabo cyaba kidakora. Ariko bahura n’ibibazo by’ubukene, ipfunwe no kubura ibyishimo. Amafaranga arasesagurwa n’imbaraga zigashyirwa mu gushaka uko ibice bimwe by’imashini byashobora gukora, nyamara byagombaga gukora bitaruhanyije, cyangwa, mu by’ukuri, byagombaga kuba isoko y’imbaraga. Bityo rero bitera ibibazo, guhungabana no gukora nabi. Ni nde ushobora guhakana ko ari ko ibintu ubu bimeze kandi hose ndetse ari no mu bihugu umuntu yapfa kuvuga ko bifite ubutegetsi bukomeye? Usanga hose ukwikunda ari kwo kwiganje. Intangamugabo ni amakuru avugwa buri munsi, nk’uko Brayani Hayigini (Brian O’Higgins) yabyanditse: «Abantu bahakana Imana cyangwa bayihemukira nta we ushobora kubizera aho bari hose, haba mu ijuru haba no mu nsi». Ubwo se igihugu kigizwe n’abantu benshi bashyize hamwe, bameze batyo byagenda bite? Bagera kuki? Nta cyo. Ibihugu byasubiranyemo byakungura iki isi? Si ukuyikwizamo impagarara n’imiruho? Turebe uko byagenda ikoraniro riramutse rigize imbaraga, zikagenda zikwirakwira mu bantu ku buryo bw’uruhererekane, maze zigatuma buri wese agira umutima wo kwiyibagirwa, w’urukundo rwa kivandimwe, no kuzuza intego yiyemeje! Mbega ngo ibintu birahinduka ! Ibikomere byaryanaga birakira, hagasigara inkovu n’ubuzima burushaho kuba bwiza! Reka twongere turebe uko byagenda habayeho igihugu gishingiye imibereho yacyo ku ntego ihanitse y’ubutungane, maze kikaba intangarugero rw’imbaga z’abantu bakurikiza ukwemera kwabo, bityo rero bakabonera umuti ibibazo

Page 87: Manuel Ya Legio

75

byabo. Ni nde ushobora gushidikanya ko igihugu nk’icyo cyabera amahanga urumuri rubengerana maze bakajya baza kukirebera ho. Nta we ushidikanya rero ko Legio ifite ubushobozi bwo kureshya abalayiki ku buryo bubakomeza mu kwemera, bikanogera iyobokamana ryabo kandi ubwo bushobozi bugatuma abayoboke bayo bakurikiza intego ihanitse ibibagiza amacakubiri yo muri iyi isi, ibibatandukanya n’amakimbirane, barangwa n’icyifuzo cyo gukorera abantu bose no kubakunda. Ntabwo iyo ntego ishingiye ku iyobokamana ari icyifuzo gusa. Ituma buri muntu ku giti cye ashobora kugira umutima wo gukorera abandi, kubitangira no kuminuza mu butwari. Ntabwo iyo ntego ipfa kuyoyoka. Uko tubizi, ntawahakana ko Legio ya Mariya ifite ububasha butuma abayirimo bakomera mu kwemera kwabo, n’abayimenye bagira ibitekerezo byiza ku buryo mu kanya bakwibagirwa inzangano, amazimwe, amakimbirane n’ibindi byose biteranya abantu maze bagakundana kandi bakifuza ko bose bakorera ingoma y’ijuru. Kubera ko icyo cyifuzo gishingiye ku iyobokamana ntikibe icy’agahararo, ntikizigera kiyoyoka. Ucyifitemo gihora kimufasha kureba abandi, kikamwigisha kwigomwa akaba ndetse intwari idahinyuka. Kuki ? Impamvu ni iyi: ubushobozi bwose bugira isoko. Legio ifite impamvu y’ingenzi iyitera kugirira abantu bose neza. Yezu na Mariya bari batuye i Nazareti. Bakundaga abaturanyi babo n’igihugu cyabo ku buryo butangaje. Koko rero Abayahudi bari bahuriye ku kwemera kumwe kandi no kuba batuye igihugu kimwe. Yezu na Mariya bari abantu boroheje, ariko bifashe neza kandi muri byose aho bari batuye. Nta muntu cyangwa ikintu batereranaga aho babaye hose. Ntibyakwemerwa hagize uwiha kuvuga ko hari umuntu bigeze birengagiza cyangwa se ngo bamusuzugure. Ubu isi yose yababereye nk’akarere bavukiyemo. Hose ni nka Nazareti kuri bo. Babanye cyane n’ababatijwe kurusha uko babanye n’ababo. Kandi urwo rukundo rwabo runyura mu Mubiri Mayobera. Abantu bagize uwo Mubiri Mayobera niba bitoje kugirira neza bagenzi babo, Yezu na Mariya bazaba hamwe na bo, babagwirize umutima wuje ineza, ndetse isâbe no mu babegera bose. Abantu bazarushaho kumererwa neza, maze abantu bagire impagarara nke. Ntaho washakira umukiro w’ukuri hatari aho. Uko kwitoza kugira imigenzo myiza ya gikristu aho bari hose bizatera abantu gukunda no gukorera igihugu cyabo. Gukunda no gukorera igihugu byimazeyo bibumbatiye ibintu byinshi. Mbese mu

Page 88: Manuel Ya Legio

76

by’ukuri ibi birashaka kuvuga iki ? Ko ari nta na hamwe umuntu yabona atangaho urugero hano ku isi. Ducishirije twavuga ko ari nka rwa rukundo rutuma umuntu aha igihugu cye ubuzima bwe, agapfa igihe intambara yateye. Akenshi umuntu abiterwa n’urwango yanga abanzi, si urukundo rubimutera. Aba yimirije imbere kwica no gusenya. Nicyo gituma urugero rwiza ari urw’umuntu ukunda igihugu cye mu gihe cy’mahoro. Nibwo buryo bwo gukunda igihugu Legio yateje imbere ibwita : « Umugambi nyakuri wo gukorera no gukunda igihugu». Abantu ntibagomba gukora kuri ubwo buryo babitewe no gushaka kuzamura ubukristu gusa, ahubwo uwo muco n’ibyo uzana byose bigomba gushyira imbere roho z’abantu. Uwakora ariko yimirije imbere iby’isi gusa yaba aciye ukubiri n’uwo « Mugambi nyakuri wo gukunda no gukorera igihugu ». Kardinali Niyumani (Newman) asobanura neza icyo gitekerezo cy’ingenzi avuga ko amajyambere mu bintu by’isi iyo atajyanye nay’imigenzo myiza biteye impungenge kabone n’aho wabitekereza gusa. Byombi bigomba kujyana, kimwe mu rugero rwacyo ikindi nacyo mu rwacyo. Mwese nimwirebere, niba Legio imeze ityo, aho ntiyatubera urugero. Niba ihora ishaka gufasha nk’umutwe w’ingabo ufite ububasha budasanzwe bwo guhuza abantu bose ngo bakorere Imana ku buryo burenze kure ya ntambara badutekerereza y’umwami Aruturu (Artur), uyu Tenisoni (Tennyson) yaririmbye avuga ati: “Yabumbiye hamwe abasilikari bose bo mu gihugu cye bari bamaze gutatana hamwe n’abaturage bose barema umutwe w’abibumbye, baba ibirangirire, bose bakajya babarangamira, babera isi yose urugero kandi baba imfura zizira impiza z’ibihe bishya byari bitangiye”. “Kiliziya ifatanyije kuba iteraniro ry’abemera no kuba umuryango w’abasangiye ubuzima bwa roho. Yifatanyije rero n’isi mu bikorwa by’iyi si. Kiliziya ni umusemburo ikaba n’umutima w’umuryango wose wa bene muntu ugomba guhinduka ugakurikiza Kristu, ukaba ndetse n’umuryango w’Imana. Inama Nkuru ya Kiliziya ishishikariza abakristu, bagenewe kuba abaturage b’isi n’ab’ijuru, gukorana umwete n’ubudahemuka imirimo bashinzwe ku isi bamurikiwe n’Ivanjili. Abantu bazi neza ko iwacu atari hano ku isi ahubwo ko iwacu nyakuri ari mu ijuru, bakabirengaho, bibwira nkana ko bashobora kureka inshingano bafite

Page 89: Manuel Ya Legio

77

hano ku isi, birengagije ko ukwemera gutegeka buri muntu kurangiza inshingano yahamagariwe ku isi, abongabo baba baciye ukubiri n’ukuri” (G.S.40,43) “Ibibazo by’ubukene n’inshingano abantu bafite, nk’uko Inama Nkuru ibyibandaho muri iyi nyigisho, byabonewe igisubizo gihamye mu bikorwa Legio yatangije mu 1960 byiswe “gukunda no kwitangira igihugu by’ukuri”. Akamaro k’imirimo yakozwe gashobora gutanga icyizere no guteganya uburyo bwinshi bwo kugera ku majyambere. Ariko, hari ingingo igomba kwitabwaho yerekeranye n’uko uruhare rw’umuryango w’ingabo za Mariya mu bikorwa by’amajyambere rusange, rudashingiye ku bumenyi, cyangwa ku kamenyero ku murimo, cyangwa ku buhanga buhanitse, cyangwa se ku mubare munini w’abakozi - ahubwo urwo ruhare rushingiye ku mbaraga ndengakamere ziruhesha ububasha bwo guhindura isi yose, ku buryo ziramutse zikoraniye hamwe zashishikaza igice kinini cy’umuryango w’Imana urangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi buhagije kugira ngo uzikoreshe. Ariko Legio ni yo igomba gufata iya mbere ikagira uruhare rw’ibanze, ikirinda kwihambira ku by’isi, ariko ikabyitaho mu rugero rwavuzwe mbere rwerekeranye no kwita ku majyambere rusange. Ugomba kwumva ko ubuzima bw’umuntu bukurira mu isi rwagati no mu butunzi bwayo, kandi ko ku isi ariho buri muntu yitegurira kuronka umukiro w’iteka. (Padiri Thomas O’Flynn, C.M, wabaye Umuyobozi wa Roho wa Concilium Legionis Mariae).

4. Gutangira gukorera Imana bikomeye Umutwe w’Ingabo umeze nk’uwa Legio urakenewe muri iki gihe, aho iyobokamana ryugarijwe n’amagorwa akomeye. Kwimura Imana na kuyihakana ku mugaragaro, bishyigikiwe n’amagambo abyogeza, bikomeje gukwirakwizwa mu dutsiko tw’abantu twiyongera ubudahwema, ndetse twenda kwigarurira isi yose. Iyo Legio igereranyijwe n’izo mbaraga zidasanzwe igaragaza ko ari nto cyane. Legio igizwe n’abantu bunze ubumwe na Bikira Mariya ufite ububasha. Ariko hari n’akarusho. Legio yifitimo intego zihanitse, kandi izi kuzishyira mu bikorwa ku buryo bunonosoye. Kandi Nyirububasha ashobora kuyikoresha ibintu bikomeye. Legio igamije kugera ku ntego zitandukanye cyane n’intego z’indi mitwe y’ingabo yihakana « Umutegetsi wacu umwe rukumbi n’Umwami wacu Yezu

Page 90: Manuel Ya Legio

78

Kristu » (Yuda 1,4). Intego ya Legio ni iyo gushyikiriza buri muntu Imana n’iyobokamana, mu gihe atari ko bimeze ku yindi mitwe. Si ngombwa gukeka ko imiterere ya Legio ya Mariya yashyiriweho kurwanya ubuhakanyi ku mugaragaro. Uwo muryango wavutse ku buryo bworoheje. Umunsi umwe abantu bake bakikije ishusho y’umubyeyi wacu Bikira Mariya kugira ngo bamubwire bati : « Twiyoborere ». Nuko bamaze gusabana no kwunga ubumwe na we, ni bwo batangiye gusura ibitaro byuzuye abarwayi, imbabare n’abatishoboye bo mu mujyi munini. Baboneyeho kandi kumva ko uwo Yezu aba muri buri muntu, kandi ko bagomba kwifatanya na Bikira Mariya mu murimo we wa kibyeyi bagirira Yezu uba muri bo. Bafatanye urunana n’umubyeyi wabo batangirana umurimo wabo uciye bugufi, none dore babaye umutwe w’ingabo ukomeye kandi ku isi hose barangwa n’ibyo bikorwa byoroheje by’urukundo, bakunda Imana muri buri muntu no gukunda abantu kubera Imana, kandi urwo rukundo rugaragaza hose ububasha rufite bwo guhindura no kwigarurira imitima y’abantu. Imiryango ikurikiranye inyungu z‘isi yemeza ko ikunda abantu, ikanabakorera. Ariko nta nkuru nziza y ‘urukundo rwa kivandimwe yigisha. Abantu batabarika barabayoboka. Bagahunga iyobokamana bibwira ko ridafite ubugingo. Nyamara ntawakwiheba. Kugarura iyo mbaga yayobye birashoboka, no gukiza abandi batabarika. Icyo cyizere gishingiye ku ihame isi yose igenderaho ryasobanuwe na Yohani Viyani mutagatifu padiri mukuru wa ARS agira ati : « Urusha abandi gukunda isi kandi akayigaragariza urwo rukundo, ni we nyirayo ». Abantu ntibashobora kwibuza guhinduka babona ukwemera nyakuri kugaragara mu bantu barangwa n’urukundo rwuje ubutwari bafitiye abo basangiye ubumuntu. Nimwemeza rero abo bantu ko Kiliziya ari yo ibakunda kurusha abandi, bazagaruka mu nzira y’ukwemera batitaye ku bindi byose. Ndetse bageze aho guhara ubugingo bwabo kubera uko kwemera. Ntabwo urukundo rusanzwe rwashobora kwigarurira abantu kuri ubwo buryo. Habe ndetse n’ubugatolika bw‘akazuyazi. Uwo murimo wo kwigarurira abantu washoborwa n’iyobokamana gatolika rikunda Nyagasani Yezu Kristu n’umutima waryo wose, ari na we ribona kandi rikunda mu bantu abo ari bo bose. Urwo rukundo ruhebuje abakristu bafitiye Kristu rugomba kugeza aho umuntu wese ubabona yemeza ko ari rwo kimenyetso kiranga rwose Kiliziya, aho kuba umwihariko w’agatsiko k’imena mu bayirimo. Ni uko rero, urwo rukundo rugomba kugaragarira mu mibereho rusange y’abakristu bose b’abalayiki.

Page 91: Manuel Ya Legio

79

Ntabwo bishoboka gushyira uwo mutima w’urukundo mu bakristu bagize umuryango wose wa Kiliziya. Ni koko, uwo murimo uraruhije! Ibibazo byugarije Kiliziya ni birebire, n’ingabo ziyirwanya ku butaka zikabije ubwinshi, ku buryo umutima w’ubwitange bw’intwari ushobora kubura. Ariko Mariya ni umutima wa Legio kandi uwo mutima ufite ukwemera gusesuye n’urukundo rurenze imivugire. Iyo itekereje ibyo, Legio irebana isi icyizere cyinshi maze akanyabugabo kakiyongera. « Isi ni iy’uyikunda kurusha abandi». Legio ikongera ikisunga umwamikazi, ikamubwira bundi bushya iti : « twiyoborere » igendeye kuri icyo cyizere Legio irebana isi. « Legio ya Mariya ihanganye n’izindi mbaraga ziyirwanya zirimo kwimura Imana no kuyihakana. Izo mbaraga zihora ziyibangamiye zitewe inkunga n’ikwirakwiza ry’inyigisho zitangazwa mu binyamakuru, kuri televiziyo, no muri videwo, zishishikariza abantu gukuramo inda, ubutane bw’abashakanye, imiti igabanya urubyaro, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubundi buryo bwose bw’urukozani n’urugomo rushegesha igicumbi cya buri muryango. Kuva ubwo, ituze ry’uruhinja n’ubuziranenge bwa buri mwana uvutse byatererejwe ibyo bibi byose biza ari kirimbuzi ». Ni ngombwa rero ko abakristu gatolika bashyira hamwe bose kugira ngo birinde izo nyigisho. Legio ya Mariya ifite ubushobozi n’uburyo bwo kugera kuri iyo ntego, ndetse na bene izo mbaraga ziyirwanya zizemera. Ariko nta cyo umuryango ubwawo wonyine wageraho udatewe inkunga n’imbaraga zikomeye. Izo mbaraga ziyikoresha ziri mu mahame remezo yayo ayitoza kwishingikiriza no kwiringira ububasha bwa Roho Mutagatifu, kuyoboka by’ukuri umugeni we, umuhire Bikira Mariya Mutagatifu, no gutungwa n’Ukaristiya, Umugati w’Ubuzima. Iyo imbaraga zihanganye ni Legio itsinda. Nyamara Abalejiyo bazitwaza buri munsi intwaro y’umusaraba w’umutegetsi wabo, barwanya ubunebwe buriho muri iki gihe, ibikorwa bitagira rutangira, n’ingeso zishingiye ku ntege nke zikomeje kumunga ubuzima bw’abantu bo muri iki gihe, maze amaherezo batsinde burundu ». (Padiri Aedan MC gRATH, S .S.C.)

Page 92: Manuel Ya Legio

80

UMUTWE WA 13 : IBYANGOMBWA BISABWA USHAKA KWINJIRA

MURI LEGIO 1. Legio ya Mariya yakira abakristu gatolika bose :

a) Bakurikiza iyobokamana ryabo nta buhemu; b) Bafite icyifuzo cyo kuzuza inshingano zabo zo gukora ubutumwa bwa

Kiliziya babarirwa mu muryango wa Legio; c) Biteguye kuzuza inshingano zose zisabwa uwitwa umulejiyo w’ukuri.

2. Abashaka kwinjira muri Legio ya Mariya bagomba gusaba kuba muri Praesidium. 3. Abashaka kuba abalejiyo batarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko bakirirwa mu ma praesidia yagenewe abato (Reba umutwe wa 36). 4. Nta wemerewe kwinjira mu muryango w’Ingabo za Mariya, Umuyobozi wa Praesidium atarizera ko usaba kwinjiramo yujuje ibyangombwa bisabwa. 5. Usaba kuba umulejiyo agomba kugeragezwa nibura amezi atatu mbere yo kwemererwa burundu. Ariko kuva agitangira ashobora kugira uruhare rusesuye mu mirimo yose y’umuryango. 6. Uwatorewe kuba umulejiyo ahabwa « Tessera ». 7. Iyemerwa ku mugaragaro rikorwa by’umwihariko iyo umuntu asezeranye muri Legio akanashyirwa ku rutonde rw’abagize Praesidium. Inyandiko y ‘isezerano rya Legio yanditse mu mutwe wa 15. Yanditse neza ku buryo isomeka neza. Musenyeri MONTINI (wabaye Papa Pawulo wa VI) yanditse mu izina rya Papa Piyo wa XII atangaza agira ati: « Iryo sezerano rya gitumwa rigirirwa Bikira Mariya, ryateye imbaraga abalejiyo, cyane cyane abatotezwa bazira ukwemera kwabo, mu ntambara barwanirira ubukristu ku isi hose». Ibivugwa kuri iryo sezerano ryanditswe na Karidinali Swinensi (L.J Suinens), ryatangajwe mu ndimi nyinshi. «Isezerano rya Legio» iyo nyandiko y’agaciro

Page 93: Manuel Ya Legio

81

ntagereranywa yagombye gutungwa na buri mulejiyo wese. Ndetse n’umukristu gatolika uzi icyo agamije agomba kuyisoma, kuko ikubiyemo amahame agenga ubutumwa bwa gikristu. a) Iyo basanze igihe cy’igeragezwa cyaragenze neza, usaba kwinjira mu muryango amenyeshwa ko abyemerewe nibura hasigaye icyumweru ngo asezerane. Muri icyo cyumweru yitoza amagambo y’amasezerano kandi akazirikana ibitekerezo biyakubiyemo, ku buryo igihe cy’umuhango wo gusezerana azaba ashobora kuyasoma adategwa, asobanukiwe, kandi akomeje, awitayeho. b) Hanyuma mu nama isanzwe ya Praesidium, bakimara kuvuga CATENA, bakomeza guhagarara, noneho bakegereza ibendera ry’umuryango ushaka gusezerana, ikiganza cye cy’ibumoso kigafata ahanditse amasezerano, agasoma aranguruye ijwi, na we ubwe akivuga mu izina aho riteganyijwe kuvugwa. Iyo ageze ku ntangiriro y’igika cya gatatu cy’ayo masezerano, ikiganza cy’iburyo nicyo gifata ku ruti rw’ibendera kugeza igihe arangirije gusoma amasezerano. Iyo uwo muhango urangiye, umusaserdoti ahari, aha umugisha umuyoboke mushya maze izina rye rikandikwa ku rutonde rw’abayoboke b’umuryango w’Ingabo za Mariya. c) Ubwo rero abalejiyo barongera bakicara, bagatega amatwi inyigisho, maze inama igakomeza nk’uko bisanzwe. d) Niba Praesidium idafite ibendera, uwinjizwa mu muryango nibura afata mu ntoki igishushanyo cyaryo; ashobora kwifashisha ikiri kuri Tessera. 8. Iyo usaba kwinjira mu muryango abyemerewe, yihutira gukora amasezerano y’abalejiyo. Abasezerana ari babiri cyangwa benshi bashobora kwakirirwa hamwe, icyarimwe, ariko sibyo byiza, kuko iyo umubare w’abasezerana ari munini, ntabwo usezerana yumva ko ayo masezerano amureba nk’aho yaba ari wenyine asezeraniye mu ruhame. 9. Birashoboka ko umuhango wo gusezerana wabera ikigeragezo abantu bagira umutima woroshye, ariko mu by’ukuri ni wo ubanogera, kuko bawuhimbazanya akarusho, kandi bawitayeho, bityo bikazagira ingaruka nziza ku butumwa bwabo. 10. Uwungirije umukuru wa Praesidium ni we ufite inshingano yo kwakira abasezeranye, kubamenyesha imirimo yabo, kubishingira mu gihe cy’igeragezwa na nyuma yaryo ; ariko ni umurimo bose bagomba gufatanya.

Page 94: Manuel Ya Legio

82

11. Iyo habaye impamvu ibonetse yose ituma usaba gusezerana adashaka kubikora, ashobora kwongera kugeragezwa andi mezi atatu. Praesidium ifite uburenganzira bwo gusibiza amasezerano, igihe cyose idashobora guhamya ko usaba gusezerana abikwiye. Byongeye kandi, ni byiza kurekera ushaka gusezerana igihe gihagije cyo kwisuzuma kugira ngo azafate icyemezo ku bushake. Ariko iyo icyo gihe cy’inyongera kirangiye, usaba gusezerana agomba kubyemererwa nta mananiza kandi nta gahato, cyangwa se akava burundu muri Praesidium. Iyo umulejiyo amaze gusezerana, hanyuma akisubiraho, ndetse n’aho yabitekereza gusa, agomba kugirira ishema rya Legio akayivamo. Igeragezwa kimwe n’amasezerano ni byo rugi rwinjiza muri Legio ya Mariya. Nta we ugomba kugira uburangare bugeza aho urwo rugi rwasigara rukinguriwe abantu badashobotse, kuko baramutse binjiye muri Praesidium bayica intege kandi bagapfobya intego yayo. 12. Ntabwo Umuyobozi wa roho ategekwa gusezerana. Ariko abifitiye uburenganzira. Kandi aramutse asezeranye byarushaho gushimisha Praesidium no kuyitera ishema. 13. Amasezerano afite akamaro kayo bwite. Ntabwo agomba gukorwa mu muhango wo kwiyegurira Bikira Mariya (Acies) cyangwa se mu yindi mihango. Ahubwo abalejiyo, nk’uko byumvikana, bashobora kuyakoresha mu buryo bwihariye bwa buri muntu bwo kubaha, gukunda no kuyoboka Bikira Mariya. 14. Nta zina na rimwe rigomba kuvanwa, nta mpamvu, ku rutonde rw’abalejiyo, cyane cyane iyo gusiba inama biba byaratewe n’uburwayi, ndetse bushobora kumara igihe. Nyamara iyo umuryango usanze umulejiyo yarataye Praesidium, n’izina rye ryarasibwe ku rutonde rw’abanyamuryango, ntashobora gusubiramo atabanje kongera kugeragezwa no gusezerana bundi bushya. 15 Mu bintu byose birebana na Legio ya Mariya, kandi muri ibyo byonyine, niho abalejiyo bitana izina « Abavandimwe ». 16. Hakurikijwe ibyo abalejiyo bakenera kandi bikemezwa na Curia, bashobora kwibumbira hamwe mu ma praesidia y’abagabo, y’abagore, y’urubyiruko rw’abahungu, urw’abakobwa, cyangwa mu ma praesidia bavanze.

Page 95: Manuel Ya Legio

83

Legio ya Mariya ikivuka, wari umuryango w’abagore gusa. Nyuma y’imyaka umunani ni bwo Praesidium ya mbere y’abagabo yavutse. Nyamara Legio ya Mariya ifite imiterere n’imiyoborere inogeye n’abagabo kandi mu by’ukuri praesidia z’abagabo, n’izivanze zihora ari nyinshi. Praesidia za mbere zo muri Amerika, Afurika n’Ubushinwa zari zigizwe n’abagabo gusa. N’ubwo abagore bari bafite umwanya w’icyubahiro mu miterere ya Legio ya Mariya, Igitabo Gikuru cya Legio (Manuel) cyirinda kugaragaza ko havugwa umugore cyangwa umugabo, gikoresha imvugo y’imberabyombi yumvikanisha ko havugwa abayoboke ba Legio b’ibitsina byombi. « Kiliziya yagenewe kogeza ingoma ya Kristu ku isi hose no guhesha ikuzo Imana Data. Bityo igatuma abantu bagira uruhare ku bucungurwe bwabo no ku mukiro wabo. Mu by’ukuri, Kiliziya ni yo iyobora abantu bose kuri Kristu. “Ubutumwa” ni izina rihabwa igikorwa cyose cy’ingingo z’Umubiri mayobera wa Kristu kigamije iyo ntego. Kiliziya isohoza ubutumwa bwayo ikoresheje abakristu bose, ariko ku buryo bunyuranye. Koko rero, guhamagarirwa ubukristu ni uguhamagarirwa kogeza ubutumwa. Nk’uko mu mubiri ufite ubuzima nta rugingo na rumwe rutagira icyo rukora, ahubwo rukagira uruhare ku mibereho y’ubuzima no ku mikorere rusange y’umubiri, niko bimeze no ku Mubiri wa Kristu, ari Wo Kiliziya: “Umubiri wose urakura, buri rugingo ku rugero rwarwo (Ef 4,16 ). Byongeye kandi, ingingo z’uwo mubiri zunze ubumwe kandi ni magirirane ( Ef 4,16 ); ku buryo urugingo rudakora uko rushoboye ngo umubiri ukure ruba ari nta kamaro rufitiye Kiliziya kandi na rwo ubwarwo nta cyo ruba rwimariye”. (Vatican : Apostolicam Actuositatem).

UMUTWE WA 14 : PRAESIDIUM

1. Urwego rw’ibanze rwa Legio ya Mariya rwitwa Praesidium. Iryo jambo ry’ikilatini ryasobanuraga umutwe w’ingabo z’Abaromani ugenewe gukora umurimo ukomeye, ni ukuvuga nk’umutwe w’ingabo baha kurinda abandi, iryo ni ryo jambo ryatoranijwe kugira ngo ryitirirwe umutwe w’Ingabo za Mariya. 2. Buri Praesidium igira izina rimwe ritoranyijwe mu bisingizo bya Bikira Mariya. Urugero ni nk’“Umubyeyi ugira ibambe”, cyangwa se ikagira izina

Page 96: Manuel Ya Legio

84

ritwibutsa imwe mu ngabire ze nk’“Utasamanywe icyaha”, cyangwa se rikatwibutsa kimwe mu bikorwa bye, nka “Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu”. Hahirwa umwepiskopi ufite praesidia zihwanye n’ibisingizo bya Bikira Mariya. 3. Praesidium iyobora abayigize bose, kandi igakurikirana ibikorwa byabo, na bo bakagomba kwumvira nta buhemu amategeko ibaha. 4. Buri Praesidium igomba kugira isano na Concilium Legionis (inama nkuru ya Legio) ubwayo cyangwa iciye ku nama nkuru iyisumba. Bitagenze bityo, ntibarirwa muri Legio. Ni cyo gituma nta Praesidium ishobora gushingwa bidaturutse ku nama nkuru ziyisumba uko zigenda zikurikiranye; igashingwa na curia cyangwa se inama zikurikiyeho; zaba zitariho igashingwa na Concilium Legionis. Ubwo rero Praesidium izagengwa n’iyo nama yayishinze. 5. Nta praesidium ishobora gushingwa muri paruwasi padiri mukuru cyangwa Umwepiskopi atabyemeye. Ni cyo gituma umunsi wo kuyishinga batumira umwe muri abo kugira ngo yemeze ko ishinzwe. 6. Praesidium igomba gukora inama yayo ya buri cyumweru nk’uko bisobanurwa mu mutwe wa 18 w’iki gitabo werekeranye na gahunda y’inama ya praesidium. Iryo tegeko ntirihinduka na gato. Kubera impamvu nyinshi zumvikana, hari abavuga ko gukora inama ya buri cyumweru bigoye, bakavuga ko iyo nama ibaye rimwe cyangwa kabiri mu kwezi byaba bihagije. Legio yabashubije ko iryo tegeko ryo gukora inama rimwe mu cyumweru ridasubirwaho na gato, ko rizakurikizwa igihe cyose. Gushaka gushyiraho inama rimwe mu kwezi bitewe n’akazi kenshi byakumvikana, ariko byaba byishe ikintu kinini cyane kandi ariyo ntego ya Legio : icyo kintu ni amasengesho avugirwa hamwe buri cyumweru n’abalejiyo bose. Ibyo rero ntawabigeraho adakoze inama ya buri cyumweru. Inama ya buri cyumweru ishobora gusaba kwigomwa byinshi. Ariko se niba Legio idashoboye kwiringira abayo ibasaba kwigomwa ngo baze mu nama yaba ishingiye ku ki kindi ?

Page 97: Manuel Ya Legio

85

7.Buri Praesidium izagira umusaserdoti uyibera umuyobozi wa roho, umukuru (Perezida), umukuru wungirije (Visi-Perezida), umwanditsi n’umubitsi. Abo nibo bakuru ba praesidium, kandi bakayihagararira mu nama y’abakuru ba za praesidia, ariyo Curia. Inshingano zabo zisobanuwe mu mutwe wa 34 w’iki gitabo, ariko ikintu cy’ingenzi bagomba kwitaho ni ugukora umurimo w’ingabo za Mariya bawushyizeho umutima kugira ngo babere urugero rwiza abandi balejiyo. 8. Abayobozi ba praesidium bagomba kugeza ku bayigize raporo y’ibyavugiwe mu nama ya Curia kugira ngo babamenyeshe ibihakorerwa. 9. Umuyobozi wa roho ashyirwaho na padiri mukuru wa paruwasi cyangwa n’umwepiskopi, akamara igihe uwamushyizeho ashaka. Uwo muyobozi wa roho ashobora kuba uwa praesidia nyinshi. Iyo atabasha kujya mu nama zose z’izo praesidia, ashobora gutumayo undi musaseridoti cyangwa undi wihaye Imana akamugirayo, cyangwa se igihe bidashobotse agahagararirwa n’umulejiyo w’inzobere (agahabwa izina ry‘umuvugizi). Umuyobozi wa roho agomba kumenyeshwa igihe inama izabera ariko adahari ntibyabuza inama kurema. Umuyobozi wa roho abarirwa mu bakuru ba praesidium, akagira inshingano yo gushyigikira ubuyobozi bwose bwemewe bw’umuryango wa Legio ya Mariya. 10. Umuyobozi wa roho ni we ufite ijambo rya nyuma ku bibazo birebana n’iyobokamana cyangwa n’imigenzo myiza ikwiye gukurikizwa. Afite uburenganzira bwo kuba ahagaritse ibyemezo bya Praesidium kugeza igihe arangirije gusiganuza abamuyobora, Padiri Mukuru cyangwa umwepiskopi. “Ubwo bushobozi ni intwaro ye akwiye kwitwaza neza, kuko bugomba kuba uburyo bwo kurengera umuryango aho kuwusenya. Ni ukuvuga ko aho bumvikana neza atazagira ubwo ayikoresha”. (Civardi: Manuel d’Action Catholique). 11. Abakuru ba praesidium bashyirwaho na Curia, uretse Umuyobozi wa roho. Iyo Curia idahari, bashyirwaho n’inama iyisumbye.

Page 98: Manuel Ya Legio

86

Ntibikwiye kujya impaka mu ruhame ku bikorwa byiza by’umwe mu bagiye gushyirwaho kuko bamwe muri bo bashobora kuba bari aho ngaho. Iyo hari umwe mu bakuru ba praesidium ubura, umukuru wa Curia agisha inama cyane cyane umuyobozi wa roho w’iyo praesidium kugira ngo bashake umusimbura. Iyo amaze kuboneka, amazina ye ashyikirizwa Curia kugira ngo imushyireho niba isanze abikwiye. 12. Usibye Umuyobozi wa roho, abandi bakuru ba praesidium bagira manda y’imyaka itatu. Bashobora kongererwa manda y‘imyaka itatu ariko nyuma y’iyo myaka itandatu ikurikiranye, umukuru ntashobora gukomeza gukora uwo murimo. Umukuru uhindurirwe umwanya atangira bundi bushya cya gihe cy’imyaka itatu, n’ukomeje umwanya umwe ariko mu yindi praesidium bizaba uko. Umukuru wari ufite umurimo muri praesidium akawuvaho, nyuma y’imyaka itatu ashobora kwongera kuwushyirwaho bundi bushya. Iyo umwe mu bakuru abonye impamvu imubuza gukora akazi ke yari yaratorewe, umunsi yakaretse ufatwa nk’aho ari wo yacyuriyeho igihe cya ya myaka itatu, noneho hagakurikizwa amategeko asanzwe yo gutangira umurimo, ni ukuvuga ko : a) Iyo atarangije imyaka itatu ku murimo wa mbere, ashobora kongera gutorerwa uwo mwanya imyaka itatu itarashira. b) Iyo yari ku murimo mu gice cya kabiri cy’imyaka itatu, agomba kumara indi myaka itatu kugira ngo abe yasubira ku murimo usa n’uwo yakoraga mbere. Igihe umwe mu bakuru ba praesidium amara ku murimo we gikurikiza amategeko rusange y’umuryango. Koko rero buri muryango wose cyane iyo ugamije iby’Imana ugibwamo n’abashaka. Uwo muryango ugomba guharanira ko abawo bagira ishyaka. Kenshi mu bantu baharanira kugera ku kintu, hari ubwo ishyaka ribura kandi amananiza bagomba kunyuramo akiri yose, ibyo rero bigatuma ako kazi gapfa kuko nta we uharanira ko karangira, ndetse n’abawo b’ingenzi bakawuvamo. Ibyo ntibikabe muri Legio. Ngicyo igituma ari ngombwa kubyutsa ishyaka mu ngabo za Mariya.

Page 99: Manuel Ya Legio

87

Mu miryango yose ariko cyane cyane mu muryango ugamije iyobokamana udaharanira inyungu, nta we ugomba kwibagirwa ububi bukabije bw’amategeko ashaje ubwayo, cyangwa zimwe mu ngingo zayo. Ariko kubera uruntu runtu, umurava uragabanuka, buhoro buhoro bakagendera ku kamenyero gusa, imikorere idahinduka igashinga imizi, mu gihe ibibi bagomba kurwanya bihinduka kenshi. Iyo abakuru b‘abalejiyo bateshutse ku nshingano zabo, umurimo wabo uradindira n’umwete wabo ugacogora kugera aho umuryango unanirwa kureshya abayoboke bashya no kubuza ab’ingenzi kuwuvamo. Urazahara cyane ukenda kuzima. Ni yo mpamvu abakuru bagomba gukora uko bashoboye kwose kugira ngo barinde umuryango wabo kudohoka. Buri gihe rero, bagomba gushishikaza no gutera umwete inama zawo zose. Birumvikana ko abakuru ari bo ba mbere bagomba gushishikarira iryo shyaka, kuko ari bo bagomba gutera abandi umwete. Ni ngombwa ko bagumana ishyaka n’umurava batangiranye; kandi uburyo bwiza bwo kubigeraho ni ukubahindurira imirimo. Iyo abakuru bateshutse ku nshingano zabo, byose birapfa; kandi iyo batagifite umwete n’umurava, imbaga y’abalejiyo bashinzwe kuyobora na yo irakonja. Ariko ibirushijeho kuba bibi, ni uko abayoboke bishimira ibyo bamenyereye ntihagire ushaka guhindura imigenzereze ye. Umuti wavura ibyo rero ni uguhindura abakuru kuko barambiranye kandi barambiwe. Guhindurira abakuru imirimo yabo uko igihe kigeze, bishobora kuba umuti w’ibibi biterwa ahanini n’akamenyero, kwirara no kurambirana. Ariko mu by’ukuri, nta muti urimo kuko n’abagize inama z’ubuyobozi badashobora kubona ko bariho bacika intege, noneho bakiha guhora biyongeza igihe cy’ubuyobozi. Ni yo mpamvu, bigaragara nta gushidikanya, ko umuti umwe rukumbi waba guhindura abakuru, nta witaye ku byiza bashobora kuba barakoze cyangwa se ku zindi mpamvu. Imikorere y’imiryango y’abihayimana ni urugero rwa Legio ku byerekeye kutarenza igihe cy’imyaka itandatu ku murimo w’ubukuru. Iyo igihe cya mbere cy’imyaka itatu kirangiye gishobora na none kongerwa inshuro imwe gusa. (Décision de la Légion limitant la durée des fonctions d’officiers). 13. Napolewo (Napoléon) yarivugiye ati : « Nta basirikare babi babaho igihe hari abakuru beza ». Yashakaga kuvuga ko abasirikari bakura ubutwari ku babategeka. Abalejiyo na bo ntibashobora gusumbya abakuru babo kumenya neza ikigomba

Page 100: Manuel Ya Legio

88

gukorwa, niyo mpamvu abakuru bagomba kuba abantu babishoboye koko. Niba koko umukozi akwiye igihembo cye, umulejiyo na we akwiye kuyoborwa n’umukuru nyawe ukwiye iryo zina. Gushyiraho buri gihe abakuru beza, byagombye gutuma na praesidium ubwayo irushaho kuba nziza. Ni koko, buri mukuru mushya ntiyabura kugira icyo yungura praesidium. 14. Gushyiraho Umukuru (Perezida) wa Praesidium bigomba kwitonderwa cyane kuko bigenze ukundi byagusha praesidium. Bazamuhitamo babanje kumugenzura no kumutoranya mu bandi benshi hakurikijwe ibiteganyijwe mu mutwe wa 34 w’iki gitabo, mu gice cya kabiri giteganya by’umwihariko inshingano za Perezida. 15. Iyo Curia ishaka kubyutsa Praesidium yaguye, ibanza guhindura Perezida wayo, keretse hari impamvu zidasanzwe zibiteye, naho ubundi praesidium igushwa n’umwete muke wa Perezida wayo cyangwa ubushobozi buke bwo kuyobora. 16. Mu gihe akigeragezwa, umulejiyo ntashobora gukora umurimo w’ubukuru muri praesidium y’abakuru keretse hari uwo asigariyeho by’agateganyo. Igihe adakuwe kuri uwo murimo akigeragezwa, ubwo aba ahawe uburenganzira bwo kuwukomeza, noneho igihe yawukoze by’agateganyo nacyo kikabarirwa muri cya gihe cy’imyaka itatu agomba kumara ku buyobozi nk’uko bivugwa mu ngingo ya 12. 17. Udafite uruhushya rwa Perezida, ntashobora kuva muri praesidium yarimo ngo ajye mu yindi. Igihe yemerewe bakurikiza amategeko agenga ukwinjizwa muri praesidium uretse ko atongera kugeragezwa no gusezerana. Keretse hari impamvu zikomeye naho ubundi Perezida ntashobora kwimana uruhushya rwo kujya mu yindi praesidium. Iyo bibaye ngombwa, mbere yo gutanga urwo ruhushya, Perezida ashobora kwiyambaza Curia. 18. Amaze kugisha inama abandi bakuru bagasanga ari ngombwa, Perezida ashobora guhagarika umulejiyo bitagombye kwigwa mu nama rusange ya praesidium.

Page 101: Manuel Ya Legio

89

19. Curia ifite ububasha bwo gusezerera cyangwa guhagarika umulejiyo uwo ariwe wese, ariko iyo uwo mulejiyo yibarije mu nama yisumbuye, icyo itegetse ntigisubirwaho. 20. Impaka zose zivutse muri praesidium zerekeye igabana ry’imirimo zizakemurwa na Curia. 21. Umwe mu mirimo ikomeye ya praesidium ni ugushaka abafasha benshi, bakomeye, bakomeza umuryango. Muritegereze umutwe w’abasirikare bafite abatware beza, bafite intwaro zuzuye, muzasanga ari ntawabatsimbura. Nyamara usuzumye neza ibintu uko byifashe, wasanga bonyine nta cyo bashobora badafashijwe n’abandi batagaragara ku rugamba. Abo ni nk’abakora intwaro, abahaha n’abateka, ababambika n’ababavura, n’abandi benshi batuma abo basirikare bakora akazi kabo neza. Ubwo se baramutse babuze iyo nkunga bamera bate nyuma y’iminsi mike y’imirwano ? Na praesidium niko imeze. Igomba kugira bene abo bafasha naho ubundi ntiyarangiza akazi kayo neza. Uburyo bwiza bwo kunga ubumwe n’abo bafasha ni ukubonana na bo, kubandikira ntibihagije. 22. Nk’uko ingabo ziteganya ejo hazaza zishyiraho amatorero y’abasore, praesidium nayo igomba guheka praesidium y’abato. Iyo praesidium y’abato ikagira perezida n’umwungirije bavuye muri praesidium ibahetse. Abo bakuru bagomba gutorwa bamaze kugenzurwa neza kuko kuyobora praesidium y’abato bitashoborwa na bose. Uwo murimo bakorera praesidium y’abato ujya mu mwanya w’uwo bari guhabwa muri praesidium yabo. Nibo bahagararira praesidium y’abato muri Curia y’abakuru, cyangwa muri Curia y’abato igihe ihari. Umwanditsi n’umubitsi bagomba kuba ari abato, bityo bakaboneraho kwimenyereza hakiri kare inshingano zo kuyobora. Abato ntibashobora kujya mu nama ya Curia y’abakuru.

Page 102: Manuel Ya Legio

90

« Imirasire y’izuba ni myinshi, ariko urumuri rukaba rumwe ; amashami y’igiti na yo aba menshi, ariko igihimba kikaba kimwe gifashwe n’imizi itajegajega » (Mt.Sipiriyani (Cyprien) : De unitate Ecclesiae)

UMUTWE WA 15 : ISEZERANO RY’UMULEJIYO

Mana Roho Mutagatifu, jyewe………(Amazina y’usezerana), Ubu ndashaka kwinjira muri Legio ya Mariya, Ariko nzi neza ko nta cyo nshobora gukora gitunganye ku bwanjye, Ndagusaba ngo umanukiremo maze unyuzure Kugira ngo udukorwa twanjye dukomezwe n’imbaraga zawe, udukoreshe ikikunogeye. Nzi kandi ko ari Wowe washatse kurema isi bundi bushya muri Yezu Kristu, ubigiriye muri Bikira Mariya ; Nzi ko tudashobora kukumenya no kugukunda tudafashijwe n’uwo Mubyeyi, Kandi ko ibyiza byose uduha, inema zose, imigenzo myiza, byose ni we binyuraho na we akabishyikiriza uwo yishakiye, igihe ashatse kandi ku rugero yishakiye, n’uburyo ashaka ; Kandi ndabona ko ibanga ryo kurangiza umurimo wa Legio ku buryo bunonosoye ari ukwifatanya n’uwo Mubyeyi wakunyuze. Nicyo gitumye mfashe ibendera rya Legio mu ntoki, ryo ritwibutsa uko kuri, Kandi nkaba mpagaze imbere yawe nk’umusirikare, ukubitiyeho no kuba umwana wa Mariya, Nkaba kandi ntangaza ko mwiyeguriye rwose, We Mubyeyi wa roho yanjye. Umutima we n’uwanjye ibaye umwe ; Maze yongere asubire muri ya magambo ya kera ayakure kuri uwo mutima agira ati : «Dore ndi umuja wa Nyagasani ». Ongera umukoreshe ibintu by’agatangaza. Ntwikiriza igicucu cy’ububasha bwawe, maze winjire muri roho yanjye, uyikongezemo umuriro w’urukundo rwawe. Roho yanjye nicengerwe n’urukundo rwa Mariya mpore ndarikiye gukiza isi. Ngira isugi muri uwo waremye atarangwaho inenge. Mpa kunga ubumwe na Kristu Imana yanjye,

Page 103: Manuel Ya Legio

91

Kandi Umubyeyi We namfashe mwogeze mu nsi hose, mwegereze abamwifuza. Maze nitumara gutsinda nzabone kuzana n’izo roho kwishimana na Mariya iteka mu ikuzo ry’Ubutatu Butagatifu. Mana Roho Mutagatifu, uko nizeye ko Uzanyakira utyo kandi ko Ugiye no kungira igikoresho cyawe, Ukampindura intwari kuko nari nsanzwe ndi ikigwari, Mfashe umwanya mu ngabo za Mariya, kandi ntinyutse kugusezeranya kutazahemuka. Nzakurikiza amategeko ampuza n’abavandimwe banjye ntiramira, Yo agize urugerero rwacu agatuma kandi dukomera ku rugamba dufashijwe na Mariya, Kugira ngo nzarangize ugushaka kwawe, nerekane ibitangaza by’inema zawe, zo zizahindura isi maze ukazategeka ibintu byose, Mana Roho Mutagatifu. Ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. “Tumenye ko isezerano rya Legio riturwa Roho Mutagatifu, We abagatolika basa n’abibagiwe, bigatera rero Legio kumugirira urukundo rw’umwihariko. Umurimo wabo ukaba uwo kwitagatifuza no gufasha bagenzi babo kwitagatifuza, bo bagize Umubiri Mayobera ari wo Kristu n’abe bose. Ibyo bikorwa kandi bikomezwa na Roho Mutagatifu. Nicyo gituma abashaka kwitagatifuza bagomba kwifatanya na We. Uwo mubano ugomba ibintu bibiri by’ingenzi : gusenga Roho Mutagatifu ubikuye ku mutima no gukunda Mariya byimazeyo kuko ari we unyuzwaho ibyiza byose tugirirwa na We, we wamunyuze. Ndetse umenya kutambaza Bikira Mariya ari byo byatumye Roho Mutagatifu atogezwa kandi hari ibitabo n’inyigisho byinshi bimutaka. Abalejiyo buje urukundo rw’Umugabekazi n’Umubyeyi wabo, bikabatera gusenga Roho Mutagatifu birambye, na We agatuma barangiza neza icyo Imana ishaka: ari kwa kurema isi bundi bushya ibigirishije Roho Mutagatifu na Mariya. Niyo mpamvu Legio izahora ijya mbere kandi ibyo ikora bigatungana. Amasengesho ya mbere abalejiyo bavuze yabaye ayo gutakambira Roho Mutagatifu no kumusenga, maze bakurikizaho ishapule. Kuva ubwo buri nama ya Legio itangizwa ayo masengesho. Birakwiye rero ko umuhango wo kwinjira muri Legio usohozwa n’ayo masengesho matagatifu. Utwibutsa kandi Pentekositi ya mbere : icyo gihe Roho Mutagatifu yahaye intumwa inema yo kwogeza Ivanjili ayinyujije kuri Mariya. Ingabire zose umulejiyo azaronka, cyane cyane iyo gukunda Bikira Mariya, azikesha kwirukira Roho Mutagatifu anyuze kuri Mariya.

Page 104: Manuel Ya Legio

92

Byongeye kandi, amagambo yateganyirijwe isezerano ni yo koko yerekana urukundo umulejiyo afitiye umuryango we, rukibutswa nyine n’inuma iri ku ibendera rya Legio, ikaba iyo kuyobora ibikorwa byiza byayo ifashijwe na Mariya, bigirirwa roho z’abantu”. (Inama ya 88 ya Concilium Legionis. Ayo magambo ntabwo ari mu isezerano rya Legio)

UMUTWE WA 16 : ABANDI BARI MURI LEGIO MARIAE

Uretse abalejiyo basanzwe, Legio ifite ibindi byiciro bibiri mu muryango wayo: Abapretoriyani n’abafasha.

1. Abapretoriyani Abapretoriyani baremye igice gikuru mu balejiyo. Bafite andi mategeko bongera ku y’abalejiyo basanzwe : (1) Bavuga amasengesho ari kuri Tessera buri munsi; (2) Bumva Misa kandi bagahazwa buri munsi. Kudashobora kwumva Misa no guhazwa buri munsi si impamvu yabuza umuntu kuba umupretoriyani. Nta we ushobora guhamya ko azatunganya iryo tegeko iteka. Umuntu uzi neza ko atasiba Misa kabiri mu cyumweru ashobora gusaba kuba umupretoriyani; (3) Bavuga buri munsi amasengesho yemewe na Kiliziya (office) cyane cyane amasengesho akurikiza amasaha (buribyare : bréviaires) cyangwa igice cyayo cy’ingenzi, urugero ni amasengesho ya mu gitondo n’aya nimugoroba. Kiliziya yemeye kwifashisha igitabo gihiniyemo amasengesho y’amasaha asozwa n’aya nimugoroba Hariho abantu bifuza ko ayo masengesho yemewe na Kiliziya yasimburwa no kuzirikana, ibyo byabura bakagena iminsi y’aya masengesho (Office) n’iyo kuzirikana (Méditation). Icyo cyifuzo giciye ukubiri n’amatwara y’umupretoriyani ashaka ko abalejiyo basangira ibikorwa by’abakristu bose. Ubutumwa bw’umulejiyo ni ugufatanya na Kiliziya kwogeza ingoma y’Imana. Kuba umupretoriyani bifasha umulejiyo gufasha Kiliziya ku buryo bwisumbuye. Birumvikana ko abapretoriyani bagomba kumva Misa no guhazwa, kuko ibyo bikorwa ari indatwa mu mihango ya Kiliziya kandi nibyo biranga umukristu.

Page 105: Manuel Ya Legio

93

Kuri iyo mihango ya Kiliziya, hiyongeraho Buribyare (office), ari ko kuvuga isengesho rusange rya Kiliziya kandi rikaba n’irya Yezu. Iyo Buribyare tuvuga ishingiye kuri za zaburi, tuba tuvuga amasengesho twigishijwe na Roho Mutagatifu bigatuma dutura twese hamwe Imana Data amasengesho yacu. Iyo niyo mpamvu ituma abapretoriyani bagomba kuvuga office, aho kuzirikana. Musenyeri Lini (Leen) yabwiye abalejiyo be ati : « Iyo twabonye inema nyinshi, bituma urukundo rwacu rwiyongera ». Abashobora kuvuga Buribyare yose baba berekanye aho urwo rukundo rugera. Icyitonderwa. (a) Abapretoriyani si igice kihariye muri Legio ahubwo ni ishami ryayo rimaze gukura. Nicyo gituma batagomba kugira za praesidia zabo bonyine. (b) Kwinjira muri uwo mutwe bituruka ku bwende bwa buri mulejiyo. (c) Kirazira guhata abantu ngo babe abapretoriyani. Nicyo gituma kubandika no kubahamagara mu nama bidakwiye. Icyakora byaba byiza kubagira inama yo kujya muri icyo gice. (d) Izina ry’ushaka kuba umupretoriyani, rigomba kwandikwa ku rutonde ruri ukwarwo rubikwa na Perezida wa praesidium. (e) Abayobozi ba roho na ba perezida bazagerageza kongera umubare w’abapretoriyani kandi bazihatira kugumya guhanga ijisho ababaye abapretoriyani kugira ngo barebe ko bakurikiza amategeko neza. Umuyobozi wa roho yemeye ko bandika izina rye mu gitabo cy’abapretoriyani, yaba yiyeguriye Legio na praesidium yayo, kandi byatuma umubare w’abapretoriyani wiyongera. Legio ihora iteze amaso abapretoriyani. Benshi muri bo bakwiye kwisunga Imana, mbese Legio igahinduka umuryango w’abantu bahora basenga. Ibyo bizafasha abalejiyo gukomera mu bukristu kandi Legio ikwiye kumenya ko imbaraga ishyira mu byo ikora, nta handi zaturuka atari ku masengesho ivuga. Ikwiye kumenya kandi ko ishingiro ryayo ari ukuyobora umuryango wayo ku Mana. “Mugomba kwiyongera, niko Imana yabigennye, nicyo ijambo “Gatolika” rivuga; ni umurage Yezu yasigiye intumwa ze. Ariko kugwiza umubare kandi ubukristu budakomeye, byatera umuntu ubwoba biramutse bibaye. (Cardinal Newman: Position actuelle des catholiques).

Page 106: Manuel Ya Legio

94

2. Abafasha Abafasha bashobora kuba ari abapadiri, abihayimana cyangwa abalayiki. Ni abantu bumva badashoboye cyangwa badashaka kwinjira mu muryango wa Legio ariko bakiyemeza kuyifashisha amasengesho yabo. Abafasha rero barimo ibice bibiri: a) Igice cya mbere kigizwe n’abitwa abafasha; b) Igice gikurikiyeho n’icya ba “Adjutores Legionis” cyangwa Abadjutoriyani. Nta myaka ya ngombwa kugira ngo umuntu abe umufasha. Si ngombwa ko amasengesho y’abafasha aherako aturirwa Legio. Kuyatura Bikira Mariya birahagije. Hari uwatekereza ko nta kamaro bifitiye umuryango, nyamara Legio ntiyifuza kwikubira ibishobora kugirira abandi akamaro. Ariko rero kuko ayo masengesho aba ashamikiye kuri Legio, ni ibigaragara ko Mariya azayayigabanyirizaho akurikije ibyo ikeneye. Ni inshingano ikomeye y’uko uwo murimo wo gusenga, kimwe n’indi mirimo y’abalejiyo iturwa Mariya umwamikazi wacu nk’ingabire y’ubwitange butizigama uwo Mubyeyi atanga uko ashatse. Iyo ngabire yongera ubwitange maze nabwo bukarushaho kugira agaciro. Iyo ntego ishobora kwibukwa no kwitabwaho buri munsi mu mvugo y’isengesho rimeze nk’iri: “Mariya utagira inenge, wowe Muhesha w’Inema zose, ngutuye iki gice cy’amasengesho yanjye n’imirimo yanjye, ndetse n’ibimbabaza byose, niba uruzi mbikwiye”. Iyo mitwe yombi ni zo mbaraga za Legio ziyifitiye akamaro kanini cyane. Itazifite nta cyo yakwimarira, yamera nk’inyoni yacitse amababa. Ubwo ishyigikiwe n’amasengesho y’iyo mitwe yiyemeje kuyifasha, ntagishobora kuyihungabanya, nta n’inkomyi ishobora kudindiza amajyambere yayo. Urwego rwa mbere : Abafasha Abagize urwo rwego rwa mbere bitwa abafasha, bagereranywa n’ibaba ry’ibumoso ry’urugaga rw’abafashisha Legio amasengesho. Umurimo wabo wa buri munsi ushingiye ku kuvuga amasengesho ari kuri Tessera, ni ukuvuga : Ngwino Roho Mutagatifu, ishapule, ibisingizo biyikurikira, Catena

Page 107: Manuel Ya Legio

95

n’amasengesho asoza. Si ngombwa kuyavugira rimwe, icya ngombwa ni uko umunsi urangira yose avuzwe. Abantu basanzwe bafite akamenyero keza ko kuvuga ishapule ya buri munsi basaba icyo aricyo cyose, bashobora kuba abafasha batiriwe bavuga indi shapule. “Usenga wese burya aba afasha roho zose; afasha bagenzi be kandi akabatera inkunga. Abihabwa n’ububasha bumurimo buturuka ku kwemera. Akora icyo azi kandi ashaka. Akurikiza inama za Mt Pawulo utubwira ko igikorwa cy’ingenzi ari ugusenga Imana, kuyambaza, kuyumvira no kuyishimira tugirira abantu bose. Dore uko abitubwira: “Ntimugahweme gusenga no kwinginga Imana mwifatanije na Roho Mutagatifu” (Ef 6,18). Ntimuzi se ko mutabigize mwakoreka isi, mugaca intege abavandimwe banyu? Niko bimeze buri muntu wese ashyigikiye isi: abirengagiza kuyikorera bavunisha abandi » (Gratry : Les sources). Urwego rwisumbuye : Abadjutoriyani Abadjutoriyani ni nk’ibaba ry’iburyo ry’abafashisha Legio ya Mariya amasengesho. Urwo rwego rugizwe: (a) N’abavuga buri munsi amasengesho yose ari kuri Tessera (b) Byongeye kandi bakiyemeza kumva Misa no guhazwa buri munsi ndetse no kuvuga ya masengesho akurikiza amasaha yemewe na Kiliziya. Reba ibivugwa ku rwego rw’Abapretoriyani birebana cyane cyane n’akamaro k’amasengesho akurikiza amasaha. Umudjutoritani abereye umufasha uwo umupretoriyani abereye umulejiyo. N’ibibagenga ni bimwe. Iyo adashoboye kubirangiza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ntabwo aba akosheje. Abihayimana badasanganywe itegeko ryo kuvuga amasengesho akurikiza amasaha ntibafite inshingano zo kuyavuga. Legio ya Mariya irihatire gushishikariza abafasha kuba abadjutoriyani, kuko bituma batera imbere mu bukristu. Ibivugwa ku bapretoriyani byerekeye ubumwe isengesho rya Legio rifitanye n’irya Kiliziya twabivuga no ku badjutoriyani.

Page 108: Manuel Ya Legio

96

Turasaba abasaserdoti n’abihayimana kuba abadjutoriyani. Koko rero Legio ishaka kunga ubumwe no gufashanya n’abafite ubutumwa bwo guhora basenga kuko baba begeranye n’Imana, kandi bakaba bafite umwanya ukomeye muri Kiliziya. Baramutse bashyize hamwe na Legio, nta cyayinanira kibaho. Kuri bo, kuba abadjutoriyani nta cyo byongera gikabije ku nshingano basanganywe, uretse Catena, amasengesho y’abalejiyo n’ibisingizo. Ibyo bimara iminota mike ariko kuba bafatanyije na Legio bishobora gutuma bayibera umutima. Kera Arishimedi (Archimède) yarihoreye ati : “Nimumpe aho mpagarara hatari ku isi murebe ngo ndayiterura”. Abadjutoriyani bo, muri ubwo bumwe bwabo na Legio, amasengesho yabo abona imbaraga zizashobora gukiza abantu bose. “Muri Senakulo, aho Roho Mutagatifu yashingiye Kiliziya igihe amanukiye ku ntumwa niho Mariya yatangiriye umurimo we w’inkoramutima atazatezukaho. Uwo murimo ni uwo kwerekeza imitima yose ku Mana no guhakirwa abantu ubudahwema : Bose bakomeza gusenga ubutitsa n’umutima umwe, bafatanyije n’abagore na Mariya umubyeyi wa Yezu, n’abavandimwe be” (Intu 1, 14). (Mura, Le Corps mystique). Ingingo rusange zerekeranye n’iyo mitwe yombi y’abafasha (a) Umurimo w’akarusho: Igihe Legio isaba abafasha bayo kuba bujuje ibyangombwa by’ingenzi, iba igamije kubaha intangiriro y’ibindi birenzeho bazakorana ubwitange, bavuga andi masengesho menshi n’indi mirimo ku buryo bw’akarusho. Legio iributsa abasaseridoti bayisabira kujya bayitekereza mu Misa babigiria Mariya, ndetse rimwe na rimwe bakamuturira n’igitambo cya Misa. Abafasha bandi na bo, n’iyo byabarushya, bakwiye kujya bashaka uburyo bwo gusabira Misa Legio. N’ubwo abafasha biyeguriye rwose Bikira Mariya, inyiturano ye ntigira ingano. Muti bite? Atuma abana be b’inkoramutima bamenya ubukuru bwe butagira ingano. Legio ituma abasenga barushaho kuba intungane kandi ikabafasha kuzagera ku byishimo bidashira. (b) Muri ya mitwe yombi y’abafasha, ni uwuhe watinyuka kwima Mariya icyo yifuza, kandi tuzi ko ariwe mubyeyi wa Legio akaba n’umubyeyi w’isi yose aho

Page 109: Manuel Ya Legio

97

iva ikagera. Kumwitura niko gufasha ababikeneye cyane, kandi ni ukuronka ibisendereye tubikesha amasengesho. (c) Bikira Mariya atanga ingabire akurikije ibyo buri muntu akeneye n’imirimo ashinzwe. Umuntu agize ati: “Nifuzaga kuba umufasha ariko nta cyo nkigira, ibyanjye byose nabyeguriye Mariya cyangwa se roho zo mu Purugatori, cyangwa se nabifashishije abogeza ingoma y’Imana; nta cyo rwose nsigaranye, nta cyo rero nshobora guha Legio. Mbaye umufasha byanyungura iki?” Icyo kibazo kiroroshye cyane. Legio yifuza kugira abantu nk’abo. Uwo mutima mwiza wo kwibaza ubigirira abandi, nta sengesho na rimwe riwuruta, ni n’intangamugabo yerekana ibitekerezo byiza. Ni ingabire itagira inkomyi ikomoka kuri Bikira Mariya. Nta gushidikanya, niwinjira mu mutwe w’abafasha, Bikira Mariya azakwakira neza, ibyifuzo byawe, ari ibyo wungutse vuba, ari ibyo usanganywe, ntakizahungabana. Bikira Mariya afite uburyo adufasha akoresheje amaturo tumuha kandi akarenga agafasha na mugenzi wacu. Murabona rero ko akora imirimo ibiri: aradufasha kandi akanafasha bagenzi bacu. Nibyo Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort yita ibanga ry’Imana, atubwira ko ibikorwa byacu byiza, iyo tubicishije kuri Bikira Mariya birushaho kuba byiza kandi bikagira agaciro. Nicyo gituma bishobora gukiza Roho zo mu Purugatori no gutuma abanyabyaha bahinduka. Umuntu wese akeneye izo mbaraga zituma twemera guhara ibyo dufite kugira ngo bizatugarukire byiyongereye. Ubwo bubasha nta handi twabukura kereka tubaye abafasha b’indahemuka ba Mariya. (d) Ububasha Legio ifite butuma abantu bayigana, umuntu yakeka ko buturuka kuri Bikira Mariya we uzi uko abantu bakeneye ubutungane. Legio ikeneye cyane uwo mutwe w’abafasha kandi n’abawurimo ibagirira akamaro kuko bifatanya na Legio mu masengesho no mu mirimo yayo. (e) Kwinjiza abantu mu bafasha bibashimisha nko kuba abalejiyo. Abantu badasanzwe bavuga ishapule buri munsi, iyo bamaze kuba abafasha bakurikiza neza amategeko yo kuvuga amasengesho yose ari kuri tessera. Mu bitaro cyangwa mu bindi bigo by’imbabare, tubonamo abantu bari barihebye, hanyuma bakazagarura agatima kuko binjiye mu bafasha. Hariho n’abagatolika benshi bari bituriye kure y’abandi kandi bafite ibyago bituma batita ku idini yabo, kuko bavugaga ngo ni imihango nk’indi yose, ariko bamaze kuba abafasha bahinduka intwari mu bukristu. Ndetse abenshi bakita kuri Legio nk’uko umuntu yita ku

Page 110: Manuel Ya Legio

98

kintu cye, ntihagire ikintu kivugwa kuri Legio kibacika. Bakumva rwose ko bagomba kurwanira gukiza roho zikiri mu mwijima kandi bakamenya ko Legio ikeneye amasengesho yabo. Kwumva ko n’abo mu mahanga ya kure bagirirwa neza bibarema agatima bagasabwa n’ibyishimo. Imibereho yabo irangwa n’ishyaka ryo kugandura abaguye ndetse no gutera ishyaka intungane. (f) Buri praesidium yagombye gukora uko ishoboye kose kugira ngo abagatolika bose bayegereye bayibere abafasha. Iyo yaba ari inzira nziza yo kugira ngo abalejiyo bogeze ivanjili. Ingo bazagenderera zose zizabakira neza. (g) Gutora abafasha mu bakristu bari mu yindi miryango ntako bisa, bituma ibikorwa byabo bijya mbere kandi bagahuzwa n’isengesho babifashijwemo na Mariya. Ibyo ntibibabuza kwikomereza umurongo w’umuryango barimo. Ni ngombwa kwibutsa ko amasengesho abafasha bavuga atari ayo gusabira Legio, ahubwo bayaturira ibyifuzo bya Bikira Mariya. (h) Utari umugatolika ntashobora kuba umufasha. Ariko aramutse yiyemeje kuvuga buri munsi amasengesho ya Legio, bamuha tessera, bakamutera inkunga kugira ngo arangize neza amasengesho ye. Birakwiye kwandika izina rye kugira ngo atazibagirana, Bikira Mariya azamufasha bya kibyeyi. (i) Icyo bagomba gusobanurira abafasha ku byerekeye amasengesho bavuga, ni uko batagomba gusabira agace batuyemo gusa, ahubwo ko bagomba kurwanira ko Legio yogera hose, bakerura bakayifasha kurwana intambara irimo. Na none sibo bajya ku rugamba, ariko intwaro zabo zifite akamaro kanini. Mbese akamaro kabo gasa n’ak’abantu bagemurira intwaro cyangwa ibiribwa abasirikari bari ku rugamba. (j) Kirazira kwinjiza abantu mu bafasha wikinira, utabitekereje neza. Mbere yo kwemerera umuntu birakwiye ko babanza kumumenyesha amategeko azahabwa kandi akagaragaza ibimenyetso byerekana ko azayakurikiza. (k) Birakwiye gukundisha abafasha umurimo wabo kugira ngo (1) igihe bakiri abafasha bahore bashaka ubutungane kandi birinde guhungabana; (2) nibishyira kera bazabe abadjutoriyani cyangwa abalejiyo. Ni cyo gituma bagomba kujya babasobanurira umurimo wa Legio.

Page 111: Manuel Ya Legio

99

(l) Legio ya Mariya igomba gukomeza gushyigikira abafasha bayo, kugira ngo bakomeze umurimo wabo, kandi bawiteho. Ibyo bizatuma abalejiyo bamwe barushaho kunoza umurimo wabo no kugera ku ntego yo kuyobora no guteza imbere buri gihe abo bashinzwe. (m) Abafasha bagomba kumenya akamaro umuryango wa Rozari wabagirira baramutse bawinjiyemo. Kandi bo biraboroheye kuko amasengesho basanganywe asumba ay’uwo muryango, icyo baba basigaje n’ukwiyandikisha muri uwo muryango. (n) Byongeye kandi kugira ngo abafasha batere imbere, ni ngombwa kubasobanurira nibura icyo ari cyo kubaha, kuyoboka no gukunda Bikira Mariya by’ukuri, cyangwa kumwegurira burundu ubuzima bwose. Abenshi muri bo bakwishimira gutangira uwo murimo udahinyuka, ukorerwa Bikira Mariya bigatuma begurira ubukungahare bwabo mu butungane uwo Mubyeyi Imana yagize umushyinguzi bwite w’ingabire zayo zose. Nta cyo bagomba gutinya, kuko ibyo Mariya yifuza ni byo Umutima Mutagatifu wa Yezu ushaka kandi bikaba bikubiyemo ibyo Kiliziya ikenera byose, bigize intego y’iyogezabutumwa. Bikwirakwira ku isi yose kandi bigatabara na roho ziri mu isukuriro. Umwete wo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Bikira Mariya uri mu byo umubiri w’umwami wacu Yezu Kristu ukenera. Ubu ntacyabuza Bikira Mariya kuba Umubyeyi w’impuhwe n’imbabazi nk’uko yari ameze igihe yitaga kuri Yezu i Nazareti. Guhuza ibyifuzo n’ibye, ni uburyo bwo gukora icyo Imana ishaka. Biramutse bitagenze bityo, umuntu agashaka kwikorera ibyo yishakiye ubwe, yarindagira. Ese yazagera iyo ajya? Kugira ngo bamwe batibwira ko gukora icyo Mariya ashaka bishoborwa gusa n’abantu bakataje mu butungane, ni ngombwa kongera guhamya ko abantu babaga bavuye ku ngoyi y’ubucakara bw’icyaha kandi ubwenge bwabo bucyugarijwe n’umwijima w’ubujiji ku buryo babaga bakeneye kwibuka amahame shingiro y’inyigisho z’iyobokamana, aribo Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Monfort yabwiraga ibyerekeye ishapule, kwiyegurira Bikira Mariya no kuba imbata y’urukundo. (o) Birakwiye ko abafasha bahurizwa hamwe mu nama no mu makoraniro yabo bwite. Ibyo bizabacengezamo ishyaka ryo gushishikarira iyogezabutumwa no kuvuga amasengesho ya Legio.

Page 112: Manuel Ya Legio

100

(p) Abafasha bashobora kugira umuryango wabo kimwe n’iyindi miryango, ariko ukagumya kuba uwa Legio. Inama zabo zajya zibutsa ibyo Legio ikeneye, kandi zikanabahatira kurangiza inshingano zabo. (q) Legio ya Mariya igomba gutuma buri wese mu bafasha yinjira mu rwego rw’abapatrisiyani, kuko izo nzego zombi zuzuzanya ku buryo bunonosoye. Inama y’abapatrisiyani izajya yuzuza intego y’inama isanzwe abafasha bategetswe gukora. Iyo nama kandi izajya ihuza abafasha na Legio ya Mariya kugira ngo bige amahame y’ingenzi agenga umuryango. Byongeye kandi, iyo abapatrisiyani batowe mu rwego rw’abafasha bibabera indi ntambwe yisumbuye. (r) Abafasha ntibagomba gukoreshwa umurimo w’abalejiyo basanzwe. Birumvikana ko ntawanga umufasha, kandi rero umuntu yabona ari uburyo bwiza bwo gutuma batera imbere. Ariko umuntu atekereje yasanga ari ukubaha umurimo Legio itashobora kugenzura kuko abafasha bataza mu nama zayo. Ibyo rero bikaba ari ukubaha umurimo utabagenewe. (s) Aho bishoboka, abafasha bashobora kujya muri Acies. Byabagirira akamaro kandi bahamenyanira n’abalejiyo. Kuri uwo munsi, abalejiyo bamaze kwiyegurira Bikira Mariya, abafasha babyifuza bashobora na bo kumwiyegurira. (t) Agasengesho kakongerwa muri Tessera yahabwa abafasha ni aka: “Bikira Mariya utasamanywe icyaha ukaba kandi n’umugaba w’inema zose, udusabire”. (u) Abafasha bagomba gukora uko bashoboye, mbese kimwe n’abalejiyo bose, kugira ngo bakize roho z’abantu kandi babayobore inzira ya Legio. Urwo runana rw’abalejiyo ruzaba umuyoboro uhebuje w’amasengesho ku isi yose. (v) Hariho abantu bifuza ko amasengesho y’abafasha yagabanywa cyangwa agahindurwa kuko bamwe muri bo ari impumyi, abana cyangwa abandi bantu batazi gusoma. Ariko burya itegeko riteruye ngo rihamye rita agaciro. Turamutse twemeye ibyo, wasanga abantu batize, abatabona neza, abafite imirimo myinshi bavuga ngo birabakomereye nibabigabanye byose. Kugabanya amasengesho y’abafasha byaba rero ari uburyo bwo gutera ubunebwe rusange mu bafasha. Nicyo gituma Legio igomba gukomera ku mategeko yayo. Abadashobora kuyakurikiza barareke kuba abafasha.

Page 113: Manuel Ya Legio

101

(w) Abafasha bashobora kwigurira Tessera n’ifishi yabo ya Legio, ariko nta yandi mafaranga bagomba gutanga. (x) Buri praesidium igomba kugira urutonde rw’abafasha bayo, amazina n’aho batuye batandukanije abafasha basanzwe n’abadujutoriyani. Urwo rutonde rugomba kwerekwa Curia cyangwa abo Curia yabihereye uburenganzira. Bararugenzure neza kugira ngo barebe umwete bashyira mu gushaka abafasha no kubasura. (y) Umuntu aba umufasha iyo yanditswe ku rutonde rw’abafasha ba praesidium. Urwo rutonde rubikwa na Visi-Perezida. (z) Amazina y’abashaka kuba abafasha ashyirwa ku rutonde rw’agateganyo igihe cy’igeragezwa ry’amezi atatu. Bandikwa hamwe n’abandi iyo praesidium imaze kugenzura niba bakurikiza amategeko bahawe. “Yezu akunda abakorana ubutwari kandi nta nyungu yabo bwite bashaka. Igihembo cyabo akinganya n’ibikorwa byiza bakoze kandi akagicisha kuri Bikira Mariya. Niba hari abantu bemeye kwigomwa hano mu nsi, bagahara iby’isi kubera urukundo bamufitiye, abo bamweguriye roho zabo azabahemba ibingana iki”? (Mutagatifu Ludiviko Mariya wa Montfort.)

UMUTWE WA 17 : ROHO Z’ABALEJIYO BITABYE IMANA

Yarangije urugamba yariho none umulejiyo wacu araruhukira muri Kristu ubuziraherezo. Ibyo kandi abikesha Legio, niyo yamutunganyije igihe imutegetse kwifatanya n’abalejiyo bose hamwe n’abafasha mu masengesho ya buri munsi basaba kuzahurira bose hamwe, ari nta n’umwe ubuze, mu ngoma barwanira, imufasha no kwiyumanganya amakuba. Ibyo ntako bisa. Ariko kandi uwo muvandimwe utuvuyemo aratubabaje, twe abasigaye tugomba kumusabira kugira ngo roho ye ihereko iva muri purugatori. Praesidium igomba guherako isabira Misa umuvandimwe wayo wapfuye. Buri mulejiyo agomba kumuvugira nibura rimwe amasengesho yose ya Legio hamwe n’ishapule. Ariko nta tegeko afite ryo kuyavugira undi wundi utari umulejiyo, kabone n’aho yaba ari uwo mu muryango we. Abandi balejiyo, ni ukuvuga

Page 114: Manuel Ya Legio

102

abatari muri iyo praesidium yapfushije, babishoboye, bagombye kumva Misa no guherekeza umurambo mu irimbi. Turasaba ko igihe bazaba bashyira umurambo mu mva kandi bawurenzaho igitaka, bamaze kurangiza amasengesho ya Kiliziya, ko bavuga ishapule, bagakurikizaho andi masengesho ya Legio. Ibyo bizatabara nyakwigendera kandi bizahoza abe, abalejiyo ubwabo n’abandi bose bazaba bari aho. Bazakomeze kumusabira, ntibigahere aho gusa. Buri mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) buri praesidium izasaba Misa yo gusabira abalejiyo bo ku isi bose bitabye Imana. “Purgatori nayo iri mu ngoma ya Mariya, naho hari abana be bategereje kwinjira mu ikuzo ridashira. Mutagatifu Feriye (V.Ferrier), Mutagatifu Berinaridine w’i Siyena (Bernardine de Sienne),Ludoviko (Louis de Blois) n’abandi, bavuga ko Mariya ari Umwamikazi wa Purgatori, kandi Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort atwigisha gutekereza no guhoza ibyo bitekerezo ku mutima: ngo ibyo dukora byose tuzajye tubishyira mu maboko ya Bikira Mariya, kandi ngo iryo turo ryacu rizakiza abacu tubaturiye ibyacu byose” (Lhoumeau, la vie spirituelle à l’école de Saint Louis Marie de Montfort).

UMUTWE WA 18 : UKO INAMA YA PRAESIDIUM IKORWA

1. Ahakorerwa inama hose hameze kimwe Abalejiyo bicara bakikije ameza. Ku mutwe umwe w’ayo meza bakahashyira altari ntoya ikoreshwa mu gihe cy’inama, bakayiteguraho igitambaro cyera kandi kinini bihagije, bagaterekaho ishusho ya Bikira Mariya Utarasanywe icyaha (arambuye ibiganza bigaba inema) rifite nibura uburebure bwa sentimetero (cm) 60. Kuri buri ruhande rw’iryo shusho bahashyira indabo n’itara ryaka. Aherekera iburyo, imbere gato y’iryo shusho hajya ibendera ry’umuryango w’Ingabo za Mariya (umutwe wa 27 uvuga ibyerekeye iryo bendera). Ishusho ryerekana umuteguro w’altari n’umwanya w’ibendera rya Legio riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148.

Page 115: Manuel Ya Legio

103

Alphonsus Lambe wajyanye Legio Mariae muri Amerika

Page 116: Manuel Ya Legio

104

Kubera icyifuzo cyo kwerekana Umwamikazi Bikira Mariya ari hagati, akikijwe n’ingabo ze, altari ntigomba gutandukana n’ameza cyangwa kujya kure y’abalejiyo bicaye bakikije ameza. Urukundo dufitiye umubyeyi wacu wo mu ijuru rudutera kwita kuri ibyo bikoresho byose binyuranye, indabyo zikagomba kuba indobanure, n’ibikoresho bindi bikomeye. Umugiraneza cyangwa se ku bw’amahirwe abantu b’umutima mwiza bashobora guha Praesidium ibitereko by’indabyo n’iby’amatara bikozwe muri feza. Umulejiyo wese agomba guterwa ishema no kwita ku isuku y’ibendera, ibitereko by’indabyo n’iby’amatara bigahora bibengerana kandi birimo indabyo n’amatara byashatswe na praesidium. Aho badashobora gutegura indabyo nyandabo, bashobora gutegura indabyo z’inyiganano, bakazivanga n’udushami dutohagiye kugira ngo zise n’izifite ubuzima. Aho kurinda urwo rumuri rw’amatabaza ari ngombwa, bazashyiraho uturahuri cyangwa utundi tundi, ariko ntitugahishe urumuri ubwarwo. Bazandike ku gitambaro cy’ameza amagambo ya “Legio Mariae”, ariko badashyizeho izina rya Praesidium, kuko ibyiza ari ugushyira imbere ibimenyetso by’ubumwe aho kwibanda ku bitandukanya abantu. “Ni koko, kuba Bikira Mariya ari umuvugizi w’abantu n’umuhuza wabo n’Imana bifitanye isano ikomeye n’ububyeyi bwe. Iyo sano ya kibyeyi ni umwihariko we umutandukanya n’ibindi biremwa, nabyo bifite uruhare, kimwe na we, ariko ku buryo butandukanye, kuri Kristu umuhuza umwe rukumbi w’Imana n’abantu. Koko rero, niba nta kiremwa na kimwe gishobora na gato kuringanira na Jambo wigize umuntu akaba n’umucunguzi w’abantu, icyo gihe, umwanya umucunguzi afite wo kuba umuhuza w’abantu n’Imana ushishikariza ibiremwa kugira uruhare rutandukanye kuri Kristu, we soko imwe rukumbi y’ihuriro ry’Imana n’abantu, bityo ineza itagereranywa y’Imana igakwirakwira mu biremwa ku buryo bwinshi kandi butandukanye” (R.Mat 38) 2. Gutangirira inama ku gihe cyagenwe Ku isaha yagenwe, abalejiyo bose bajya mu myanya yabo, inama igatangira. Ariko kugira ngo inama itangirire igihe (ni ngombwa rwose ku mikorere myiza ya Praesidium) ntibizashoboka keretse abakuru ba praesidium baje mbere kugira ngo bategure ibikenewe. Inama ya Praesidium ntigomba gutangira nta gahunda yanditse yateguwe. Ku rupapuro rw’imirimo, umukuru wa praesidium agaragaza imirimo yose

Page 117: Manuel Ya Legio

105

Praesidium izakora n’amazina y’abazakora buri murimo. Ntabwo ari ngombwa ko ubutumwa busohozwa bukurikiranye uko bwatanzwe mu nama, ariko mu nama bahamagara buri mulejiyo akavuga uburyo yakoze umurimo we bwite yahawe mu nama ibanza, kabone n’aho babiri cyangwa benshi baba barawufatanyije. Mbere yo gusoza inama, babanza kugenzura niba buri mulejiyo yahawe ubutumwa azakora muri icyo cyumweru. Umukuru wa presidium agomba kugira ikayi yandikamo “imirimo” ya buri cyumweru. “Ibitekerezo byacu sibyo bigomba kudusamaza igihe cyose bidashyizwe mu bikorwa. Nk’uko twabivuze, ubuhanga bwa Mutagatifu Inyasi bwari bushingiye mu gukoresha yitonze kandi mu buryo bunoze imbaraga z’umutima we wa gikristu. Mu mashini, iyo ikintu kitari mu mwanya wacyo ntikigira akamaro, ahubwo kironona; n’umuntu iyo atisuzumye ntasobanukirwe ibyo agiye gukora, aba yangije ingufu z’umutima wa gikristu! Iyo lisansi ikoreshejwe nabi itwika imodoka, bayishyira mu mwanya yagenewe igatuma ishobora guterera imisozi”. (Mgr Alfred O’Rahilly : vie du Père William Doyle). 3. Inama itangizwa n’isengesho rya Roho Mutagatifu, We Soko y’inema y’ubu buzima, n’urukundo Mariya abereye umuyoboro. “Kuva igihe Mariya asamye Umwana w’Imana, yagize ububasha n’ubutegetsi ku byiza byose Roho Mutagatifu agaba, ku buryo nta kiremwa Imana iha ingabire itayinyujije kuri Bikira Mariya. Imigenzo myiza yose n’ingabire zose za Roho Mutagatifu bitangwa na Bikira Mariya, akabiha uwo ashatse, igihe ashakiye, uko abishatse, mu rugero no mu buryo ashatse”. (Saint Bernardin: sermon sur la Nativité). (Icyitonderwa : Igice cya nyuma cy’aya magambo wagisanga no mu nteruro zanditswe na Mutagatifu Albert Mukuru, wabayeho imyaka magana abiri mbere ya Mutagatifu Bernardini). 4. Bakurikizaho ishapule. Iterwa n’Umuyobozi wa roho, agatera iyibukiro rya mbere, irya gatatu n’irya gatanu; abalejiyo bamwakira bagatera irya kabiri n’irya kane. Buri wese akikiriza hamwe n’abandi. Icyubahiro gikwiye guhabwa iryo sengesho kigomba kungana n’icyahabwa umugabekazi uba abwirwa nk’aho yaba ahibereye ku buryo bugaragara mu mwanya w’ishusho ihari.

Page 118: Manuel Ya Legio

106

Kugira ngo bavuge neza isengesho rya “Ndakuramutsa Mariya”, bagomba kwirinda gutangira igice cya kabiri icya mbere kitararangira, kandi bakitondera kuvugana icyubahiro izina ritagatifu rya Yezu. Ishapule ifashe runini muri Legio, ku buryo buri mulejiyo ashishikarizwa kwinjira mu muryango wa Rozari (Confrérie du Très Saint Rosaire). (Reba umugereka wa 7). Uko kwinjira muri uwo muryango gusiba kugereka amategeko yawo kuya Legio, ariko kumuha inyungu yo kuvuga ishapule. Papa Pawulo VI akomeye kuri Rozari, ashaka ko igumaho kuko ari isengesho ry’ukuri. Amibukiro yayo yose aturuka muri Bibiliya, ndetse adusubiriramo amateka y’ugucungurwa kwacu kandi akatwereka uruhare Mariya yagize kandi n’ubu akigira muri iryo cungurwa. « Mu buryo bwinshi kandi bunyuranye bwo gusenga nta bwaruta Rozari. Ikubiyemo uburyo bwo kwambaza Mariya. Ni umuti udukiza indwara zacu zose, ikaba n’isoko y’imigisha yacu yose. (Papa Léon XIII). « Rozari ihebuje ubwiza n’ingabire andi masengesho yose. Ni isengesho rirusha andi yose kunezeza no kunyura Mariya Umubikira Mutagatifu. Nimukunde rero Rozari kandi buri munsi muyivugane icyubahiro. Nyibasigiyeho umurage kugira ngo muzajye muyinyibukiraho ». (Papa Piyo X) « Ku bakristu, igitabo cya mbere ni Ivanjili, kandi Rozari nayo ikubiyemo Ivanjili rwose ». (Lacordaire). « Ntibishoboka ko amasengesho ya benshi atakumvwa niba ayo masengesho ahiniye muri rimwe gusa ». (Thomas d’Aquin, in Mat.XVIII). 5. Isomo ritagatifu (lecture spirituelle) rihita rikurikira ishapule ako kanya. Risomwa n’Umuyobozi wa roho, yaba adahari rigasomwa na Perezida. Ntabwo rigomba kurenza iminota itanu. Uyoboye inama ahitamo isomo ashaka, ariko ategetswe rwose kuritoranya mu gitabo cya Legio ya Maria, nibura mu myaka ya mbere ya Praesidium, kugira ngo abanyamuryango bamenye ibiyikubiyemo kandi babyige ku buryo bunonosoye. Iyo isomo rirangiye, bose hamwe bakora ikimenyetso cy’umusaraba. « Nta gushidikanya ko Mariya akwiye gusingizwa, kubera ko yabaye umubyeyi wa Yezu ku bw’umubiri (Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje), ariko cyane cyane, kuko kuva igihe amenyesherejwe ko azabyara Umwana w’Imana

Page 119: Manuel Ya Legio

107

yakiriye neza Ijambo ry’Imana, kuko yemeye kandi akumvira Imana, yashyinguraga ijambo ry’Imana akarizirikana mu mutima we » (Lk 1, 38-45 ; 2, 19-51), kandi akarikurikiza mu buzima bwe bwose. Dushobora rero guhamya ko amagambo Yezu yavuze asingiza abahire atavuguruza, nk’uko dushobora kubyibwira, ayo uwo mugore utazwi yavuze, ahubwo ko ajyanye n’ayo Umubyeyi Bikira Mariya yivuzeho ko ari « Umuja wa Nyagasani » (R.Mat. 20). 6. Basoma inyandiko-mvugo y’inama iheruka. Iyo abalejiyo bahari bamaze kuyemeza, Perezida ayishyiraho umukono. Inyandiko-mvugo igomba kutaba ngufi cyane cyangwa ngo ibe ndende bikabije. Ihabwa numero yayo bwite ku rutonde rw’inama zabaye. Akamaro k’inyandiko-mvugo kibanzweho bihagije aho bavuga inshingano z’umwanditsi. Kubera ko isomwa mu ntangiriro y’inama, twavuga ko ifite umwanya w’ingirakamaro. Imiterere yayo n’uburyo isomwa bishobora gutuma ibikurikiraho biba byiza cyangwa bibi. Inyandiko-mvugo nziza ni nk’urugero rwiza, naho inyandiko-mvugo mbi igira isano n’urugero rubi. Ariko kandi, naho yakwandikwa neza, igasomwa nabi ibarirwa mu mbi. Iba nziza cyangwa mbi, igira rukuruzi mu banyamuryango ; byose ibiha inzira. Umwanditsi akwiye kubizirikana, agategura neza inyandiko-mvugo, kandi kubera akamaro bayibonamo, abagize Praesidium bajye bakora uko bashoboye kugira ngo inyandiko-mvugo ikorwe neza. « Byaba biteye isoni ijambo rya Kristu riramutse ribaye impamo ngo « abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri » (Lk 16,18). Nimurebe koko umwete bagira mu byo bakora ; ukuntu bagera kenshi ibyo batanga n’ibyo bahabwa, ukuntu batarangara ntibahuzagurike iyo babarura ibyo batunze, n’ukuntu bababazwa n’igihombo, bagahihibikana bashaka kuziba icyuho » (Papa Piyo X). 7. Inyigisho ihoraho. Igomba kwandikwa ku rupapuro rw’imirimo cyangwa ahandi ku buryo bayibona igihe bayishakiye kandi Perezida akayisoma aranguruye ijwi mu nama ya mbere y’ukwezi, amaze gushyira umukono we kuri raporo y’ibyavuzwe.

Page 120: Manuel Ya Legio

108

Inyigisho ihoraho : «Legio itegeka umulejiyo wese : Icya mbere : Kujya iteka kandi adakererewe mu nama za buri cyumweru za praesidium, akahasomera cyane kandi n’ijwi ryumvikana, raporo y’umurimo yakoze. Icya kabiri : Kuvuga Catena buri munsi. Icya gatatu : Gukorana umurimo w’ingirakamaro wa Legio umutima wo kwemera afatanyije na Mariya, ku buryo abona, kandi agakorera Umwami wacu abona mubo akorera na bagenzi be, abinyujije kuri Mariya umubyeyi we. Icya kane : Kugira ibanga ryuzuye ry’ibyavuzwe mu nama cyangwa ibyo basanga ku murimo w’ubutumwa ». « Mariya anyifashishije yifuza gukundira Yezu mu mutima w’abo nshobora gukoraho ubutumwa bose mbigiranye urukundo kandi nkaba mbasabira igihe cyose. Ninihwanya na we rwose azansendereza inema ze n’urukungo rwe ku buryo nzagira ubwo nsa n’umugezi uhora usendereye, nawo ugasagurira roho zindi. Mariya azashobora gukunda Yezu kandi amushimishe kubera ibyo nzakora, uretse jyewe jyenyine, ahubwo hamwe na benshi bazaba bafatanyije na njye ». (De Jaegher, La Vertu de Confiance). (Aya magambo ntari mu nyigisho y’iteka ihoraho). 8. Raporo y’umubitsi : Umubitsi atanga raporo y’amafaranga. Avuga ayinjiye mw’isanduku, ayavuyemo mu nama iheruka n’ayo basigaranye. « Kenshi roho zigushwa no kubura amafaranga : mu yandi magambo n’uko batibanda bihagije ku murimo wa gitumwa » R.P. Mellet, C.S.Sp.) 9. Abalejiyo bavuga ibyo bakoze (basohoza ubutumwa). Buri muntu akomeza kwicara iyo avuga ibyo yakoze mu ijwi riranguruye, akifashisha ibyo yanditse niba ari ngombwa. Kudakora ubutumwa, Praesidium ntishobora kubyita ibintu bisanzwe. Iyo umulejiyo atashoboye gukora umurimo we, kubera impamvu igaragara, agomba kubisobanura iyo bishobotse. Iyo avuze impamvu idashyitse, aba agaragaje ko atita ku murimo we, bikabera abandi urugero rubi. Iyo abalejiyo bita ku murimo wabo uko bikwiye, ntibashakisha kenshi impamvu zatuma batawukora. Ibyo ni byiza cyane, kuko impamvu za hato na hato zituma umwete n’uburere bicogora.

Page 121: Manuel Ya Legio

109

Ntabwo raporo y’ukuntu umurimo uba warakozwe ibwirwa umuyobozi w’inama wenyine, ahubwo ibwirwa abagize Praesidium bose. Icyo gihe rero igomba kuvugwa mu ijwi ryumvikana neza. Raporo igomba kuvugwa mu ijwi riranguruye igashobora kugera ku bantu bose bari mu cyumba cy’inama. Raporo itumviswe na benshi mu bari mu nama irutwa no kuyireka kubera ko ituma bahondobera. Kuvuga buhoro si byo bihamya kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko bamwe babyibwira. Ni nde wicishije bugufi akiyoroshya aka Bikira Mariya ? Ariko se hari uwigeze kumwumva avuga arya indimi cyangwa abwira abamwegereye ku buryo butumvikana? Balejiyo, nimukurikize umwamikazi wacu muri ibyo kimwe no mu bindi byose. Ba perezida ntibagomba kwemera raporo z’ubutumwa zinaniza cyane abazumva. Kubera iyo mpamvu, na bo ubwabo bagomba kuba nta makemwa kuri iyo ngingo. Perezida agomba kubera abandi bose urugero. Ubusanzwe, abanyamuryango ntibarangurura ijwi cyane nka Perezida. Niba rero Perezida avuga buhoro nk’uwiganirira, amaherezo abandi bose bazavuga basa nk’abongorera. Iyo abanyamuryango bavuga baranguruye ijwi, naho umuyobozi w’inama akavuga buhoro, bibwira ko basakuza, maze bakagabanya ijwi, kugeza aho nta we uba agishobora kubumva. Buri wese agomba kuvuga mu ijwi riranguruye, Umuyobozi wa roho ahatire bose kugenza batyo. Ku mwanya wayo, raporo ifite umwanya ukomeye kimwe n’amasengesho. Byombi biruzuzanya. Kimwe kitari kumwe n’ikindi nta mibereho ya praesidium. Raporo ihuza praesidium n’umurimo ugaragara wakozwe. Niyo mpamvu igomba kugaragaza ibikorwa bya buri munyamuryango nk’amashusho ya sinema, ku buryo ababikurikira basa n’abakora uwo murimo mu bwenge, bakaba bawushima, bakagira icyo bawuvugaho, ukagira icyo ubigisha. Ni yo mpamvu kandi raporo igomba kuvuga umurimo watangiwe, uwakozwe, umutima wakoranywe, igihe wamaze, uburyo wakozwe, ibyananiranye n’abantu batashoboye kugendererwa. Inama igomba gususuruka, igakorwa mu bwisanzure no mu mutuzo. Raporo zigomba gushimisha abanyamuryango no kubigisha. Praesidium ntishobora kugenda neza igihe cyose ikora inama ikabije kurambirana? Nta gushidikanya ntiyareshya urubyiruko.

Page 122: Manuel Ya Legio

110

Hari imirimo ikorwa kwinshi ku buryo kuyikorera raporo ishimishije byoroshye. Indi si kimwe, niyo umuntu agomba kwihambiraho kugira ngo ayishakemo akantu kadasanzwe, kabone n’aho kaba gatoya, kugira ngo gashyirwe muri raporo. Raporo ntigomba kuba ndende cyane cyangwa ngufi bikabije, imvugo yabaye akamenyero gusa igomba kwirindwa. Bigenze bityo byakwerekana ko nyirukuyikora adakora umurimo we, ndetse ko n’abandi bamufasha kutawitaho. Byaba ari ukubangamira igenzura ry’imirimo uko Legio ibyiyumvisha. Praesidium ntiyashobora kuyobora umurimo itawusobanukiwe neza. Rimwe na rimwe, imirimo y’abalejiyo iragorana, ntibirirwe birushya ngo bayikore iyo badatewe ubutwari n’ikoraniro ngo ribiteho, risuzumane ubwitonzi umwete n’ubwitange bwabo. Ibyo ntibigomba kuba. Babereye muri Legio kugira ineza nyinshi, ntagushidikanya kandi ko bazakenera imirimo yabo cyane cyane bene iyo itirukirwa na benshi. Abalejiyo bafashwa n’inama ibatoza gutsinda intege nke zabo no kurangiza imirimo bashinzwe. Ariko iyo, muri za raporo zabo, badafutura ibyo bakora, Praesidium nayo ntishobora kugenzura neza ibikorwa byabo. Ntabwo iba igishoboye kubashishikaza, cyangwa kubashyigikira. Icyo gihe uburere bwa Legio buratakara praesidium ntigire icyo igeraho gishimishije. Ntitwibagirwe ko gusohoza ubutumwa nabi bituma abandi banyamuryango bashaka kubikurikiza. Bityo rero, mu gushaka gutunganyiriza Legio bakayangiriza bikomeye. Nta mulejiyo wagombye kunyurwa na raporo nziza gusa. Kuki atarushaho, ngo yongere ku bwiza bw’umurimo we, raporo ishobora kubera praesidium urugero? Abandi bakamenyerezwa batyo kurangamira icyarimwe umurimo unoze na raporo ishimishije. Ishuri ry’abantu b’ibihe byose, nk’uko Edmund Burke abivuga, ni urugero; nta n’ibindi biga mu yandi. Umunyamuryango umwe wacengewemo n’icyo gitekerezo arahagije ngo atume Praesidium yose itera imbere mu mikorere yayo. N’ubwo raporo atari yo yonyine igize inama yose, iyibereye iremezo ku buryo muri praesidium ibisigaye byose,bigera ku cyiza cyangwa ikibi, bidasigana nayo. Twavuze ko Mariya ashobora kutubera urugero rwo gukora raporo iboneye Kumwisunga ubwabyo birafasha. Kwitegereza ishusho ye mbere yo gutangira gukora raporo y’ubutumwa bizadufasha kuzirikana urugero rwe. Nta

Page 123: Manuel Ya Legio

111

gushidikanya ko umuntu wese ugerageza gukora raporo y’ubutumwa nk’uko Bikira Mariya yayikora, atazateshuka ku ngingo n’imwe. « Ku bakristu bamwe, Mariya ni ikiremwa kitagira ubwandu na buke, umugore w’ingeso nziza, w’ituze by’akataraboneka. Ni nayo mpamvu bashobora kumuyoboka, kumwubaha no kumukunda bakurikije amarangamutima yabo. Ntibigeze babona ko uwo mubikira mwiza, uwo Mubyeyi utuje, ari umugore w’umutima cyane, kandi ko nta muntu n’umwe bigeze babinganya.. (Meubert : Marie dans le Dogme). 10. Kuvuga Catena Legionis. Iyo igihe cyagenwe kigeze bavuga Catena, bahagaze (reba amasengesho ya Legio). Bayivuga nko mu mwanya unyuze hagati y’umukono ushyirwa ku byakozwe mu nama iheruka n’iherezo ry’inama. Ubwo rero nk’inama imara isaha n’igice, aricyo gihe gisanzwe cyayo, Catena izavugwa hashize nk’isaha inama itangiye. Inyikirizo ivugwa na bose : umuyobozi wa roho, cyangwa iyo adahari, perezida akavuga intero za Magnificat yungikanya n’abalejiyo. Isengesho risoza rivugwa n’umuyobozi wa roho (cyangwa perezida) wenyine. Ntibakora ikimenyetso cy’umusaraba mbere ya Catena, gikorwa gusa ku ntero ya mbere ya Magnificat. (Roho yanjye...). Nyuma ya Catena nabwo ntigikorwa. Muri Legio, nta cyiza kiruta uko kuvugira Catena hamwe. Praesidium iba mu byishimo cyangwa se ifite ibibazo, iryo sengesho riyimerera nk’akayaga ko mw’ijuru kabumbatiye imibavu ya nyirukwitwa Lisi na Roza ; kazana amafu n’umunezero utagira uko usa. Ayo si amagambo asukuye gusa, ni ibintu abalejiyo biyiziye. « Ikintera kwibanda kuri Magnificat, ni uko mbona bo bayisangamo icyemezo cy’ibanze cyerekeye Nyina w’inema, kurusha ahari uko babigira ubusanzwe. Umubikira mutagatifu, udasigana na Kristu nk’uko bizwi ku Ndamutso ya Malayika, atangaza ko ahagagarariye inyoko-muntu yose, ko ari mu masekuruza yose, kandi akaba rwose hamwe n’abe. Indirimbo ye ni iy’ububyeyi butagatifu ». Bernard, OP, Le Mystere de Marie). « Magnificat » ni isengesho rihebuje rya Bikira Mariya, rikaba n’indirimbo y’igihe bari bategereje ubucungurwe, ni isangano ry’ibyishimo bya Israheli ya

Page 124: Manuel Ya Legio

112

kera n’ibya Israheli nshya. Ni koko nk’uko Mutagatifu Irénée abisobanura, indirimbo ya Bikira Mariya igaragaramo ibyishimo bya Abrahamu wahimbajwe no kubona mu marenga amaza ya Kristu (Yh 8,56) yumvikanyemo hakiri kare ijwi rya Kiliziya. (Marialis culutus 18). 11. Inyigisho : « Allocutio1 » Iyo abanyamuryango bongeye kwicara, umuyobozi wa roho abagirira ikiganiro cy’inyigisho ngufi. Uretse igihe hari impamvu zidasanzwe, iyo nyigisho iba igizwe n’ibisobanuro by’ibyo basomye muri Manuel, kugira ngo abalejiyo barusheho kumenya inyigisho zose ziyikubiyemo. Abalejiyo bishimira cyane iyo nyigisho, kuko ifite umwanya w’ibanze wo kubafasha kujya mbere mu butungane. Abashinzwe gusobanura iyo nyigisho iyo batayitayeho, ngo bayikurikize barihemukira ubwabo kandi bagahemukira n’umuryango wose. Ni ngombwa ko bamenya binonosoye imiterere y’umuryango wabo. Koko rero, kwiga igitabo cya Legio bigira uruhare runini muri ubwo bumenyi, ariko ntibigomba gusimbura ikiganiro cy’inyigisho (allocutio). Hari abalejiyo bamwe bazamara gusoma bitonze kabiri cyangwa gatatu igitabo cya manuel bakibwira ko bacyumvise. Nyamara n’aho bagisoma inshuro cumi cyangwa makumyabiri, ntabwo baba bageze ku ntego y’ubumenyi Legio ya Mariya igamije. Abalejiyo bazayigeraho niba buri cyumweru, na buri mwaka basobanurirwa mu magambo igitekerezo cyose gikubiye mu gitabo cyabo, kugeza ubwo bacyumva kandi bakakimenya ku buryo bunonosoye. Iyo umuyobozi wa roho adahari, Perezida cyangwa undi mulejiyo yihitiyemo agomba gutanga inyigisho yifashishije manuel. Ni ngombwa kumvikanisha ko gusoma ibikubiye muri icyo gitabo gusa cyangwa indi nyandiko bidahagije kugira ngo bibe byasimbura inyigisho. Allocutio ntigomba kurenza iminota itanu cyangwa itandatu. Praesidium irangwamo inyigisho inoze kandi iteguye neza n’indi irangwa n’inyigisho iteguye nabi, hari itandukaniro ryagereranywa n’iriri hagati y’umutwe w’ingabo urangwa no kumvira, imyifatire n’imikorere iboneye, n’undi mutwe urangwa n’akajagari. « Kuva kera nibwiraga ko ubwo isi igenda irushaho kuba mbi, naho Imana, tukaba twavuga ko, itagifite ububasha ku mitima y’abantu, iyo Mana igenga 1 Mu ngabo z’abaromani Allocutio yari amagambo umugaba yabwiraga abasirikare be.

Page 125: Manuel Ya Legio

113

byose ku neza ihora itegereje cyane rwose ko abayoboke bayo b’indahemuka bayikorera ibintu bikomeye. Ahari yashobora kwikoranyiriza umutwe w’Ingabo zikomeye, ariko igashaka n’uko buri wese muri zo atsinda, akaba intwari, akayikunda, akayiyoboka kandi akayumvira muri byose. Iyaba twashoboraga byonyine kwinjira muri urwo rubuga rw’abantu bitanga batizigama, ndemeza ko nta ngabire yatugomwa kugira ngo itwunganire kandi idufashe guteza imbere igikorwa cy’inkoramutima kitugeza ku butungane ». (Mgr Alfred O’Rahilly : Vie du Père William Doyle) 12. Iyo inyigisho irangiye, abalejiyo bose bakora ikimenyetso cy’umusaraba, hanyuma bagakomeza kwumva raporo y’ibyakozwe (ubutumwa) cyangwa bagakora ibindi biteganyijwe mu nama. “Ni ibizwi, amagambo y’umubyeyi wacu yabaye ay’umugore w’akataraboneka. Gusiga byari amatwara ya kamere ye. Yatangiraga kuvuga, amagambo ye agakurikirana nk’igisigo. Ntiyeruraga, kimwe n’abasizi”. (Lord: N.D. dans le monde moderne). 13. Kwakira infashanyo mu ibanga. Iyo inyigisho irangiye, baherako baka imfashanyo mu ibanga. Abanyamuryango bose bayitanga uko bashoboye. Akamaro k’iyo mfashanyo ni ugufashanya mu bigurwa na Presidium, nayo kandi igafasha Curia n’inama nkuru. Turabibutsa ko izo nama zidafite ubundi buryo bwo gukora imirimo yazo, iy’ubutegetsi no kogeza Legio, butari ubwo zihabwa na za Praesidia. Iyo mfashanyo ntigomba guhagarika inama. Abanyamuryango baherekanya agafuka, buri wese akagakoramo naho yaba nta cyo ashyiramo. Ariko bagomba gushaka agafuka gatunganye ko kwakira imfashanyo y’abanyamuryango. Isaho cyangwa uruhago rw’impapuro ntibikwiye. Imfashanyo itangwa mu ibanga kuko Praesidium ibona ari ngombwa kuringaniza abakungu n’abakene. Bityo rero, ibanga rigomba kubahirizwa kandi buri munyamuryango ntagomba kubwira undi icyo yatanze. Byongeye kandi, bose bagomba kumenya ko Praesidium ibeshwaho, ndetse n’umuryango wose ukabeshwaho n’iyo mfashanyo buri munyamuryango atanga. Niyo mpamvu iyo mfashanyo itagomba gutangwa mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa. Nta we ugomba gutanga imfashanyo ya nyirarureshwa. Ahubwo ni umwanya umunyamuryango aba abonye wo kugira uruhare ku butumwa rusange bwa Legio

Page 126: Manuel Ya Legio

114

ya Mariya. Bityo rero, gutanga imfashanyo byongerera umunyamuryango umutima wita ku nshingano ze kandi ugira ubuntu. Imfashanyo buri munyamuryango atanga ni yo itavugwa. Naho umubare w’imfashanyo yose ushobora gutangazwa. Birumvikana kandi ko uwo mubare ugomba kwandikwa no kuzavugwa uko wakoreshejwe. « Biragaragara ko Yezu yatekerezaga nyina Mariya, igihe yashimagizaga ituro rya wa mupfakazi w’umukene utaratanze ituro rivuye mu by’ikirenga, ahubwo agatura ibyari bimutunze byose ». (Lk 21, 3-4) (Orsini : Histoire de la Bienheurese Vierge) 14. Gusoza inama : Iyo ibiteganyijwe byose byakozwe, harimo no guha buri mulejiyo umurimo azakora, buri wese yahamagawe; inama isozwa n’amasengesho asoza n’umugisha w’umusasedoti. Inama ntigomba kurenza isaha n’igice. « Ndababwira ukuri, niba babiri muri mwe bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bagihabwa na Data uri mu ijuru. Ni koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye mba ndi aho hagati yabo». (Mt 18, 19-20).

UMUTWE WA 19 : INAMA N’UMUNYAMURYANGO

1. Icyubahiro inama ikwiye : Niko bisanzwe hose, ubutegetsi burahererekanywa, ibyo bigashingira ku mubano n’ubumwe ababuhererekanya baba bafitanye. Igihe iyo sano ibuze, n’ihererekanyabubasha rirahagarara. No muri Legio niko bigenda, iyo sano ishobora kubura. Umulejiyo agashobora kujya mu nama, nyamara ntagire uruhare ku bitekerezo, kuri bwa bwitange no kuri za mbaraga bigize Legio. Abagize praesidium bose bagomba kugira ubumwe bushingiye ku cyubahiro bose baha inama. Icyo cyubahiro kigaragarira mu kumvira, kudahemuka no kubahana biranga Legio. 2. Praesidium igomba kuba ikwiye icyo cyubahiro : ihuriro ry’abantu ritarushije benshi mubarigize amatwara, riba ribuze umwe mu mico y’ingenzi ikwiye ubuyobozi. Icyubahiro cyabo ntirizakimarana kabiri. 3. Praesidium igomba kubahiriza amabwiriza y’umuryango : Ubuzima bwa Legio bucengera umunyamuryango igihe cyose yubaha Praesidium, maze nk’uko

Page 127: Manuel Ya Legio

115

Legio irangwa no kuba ikirenga mu butungane, Praesidium na yo igomba kwihatira kubahwa n’abayigize kugira ngo ibashe kubabwiriza no kubabera urugero bakurikiza. Iyo Praesidium isaba abanyamuryango bayo kuyubaha nyamara ubwayo itubahiriza amategeko agenga imikorere yayo iba yubakiye ku musenyi. Ni yo mpamvu iki gitabo cya Legio cyibanda ku nshingano yo kutica gahunda y’inama no kubahiriza imikorere yayo rusange, uko yakabaye, nk’uko iba yaremejwe. 4. Praesidium igomba kuba urugero rwo kutica umugambi. Legio isaba ko ibivugirwa n’ibikorerwa byose mu nama bibera urugero bose, kabone n’umulejiyo w’umwete ubwe. Praesidium irabishoboye kubera umubare w’abagize. Indwara, kujya mu biruhuko cyangwa izindi mpamvu zikomeye zishobora kubuza umulejiyo umurimo we. Ariko Praesidium, kubera ubwinshi bw’abayirimo badashobora kuburira rimwe, ntishobora gusiba. Inama ya praesidium ntishobora gusiba keretse hari inkomyi nyayo. Niba umunsi w’inama wateganyijwe, watoranyijwe, ubangamye, bashake undi. Kuba habuze benshi mu nama ntibituma isiba, ikiruta ni uko yakorwa na bake aho kuyireka. Birumvikana ko izakorwamo ibintu bike, ariko izaba irangije umwe mu mirimo yayo y’ingenzi. Inama zikurikira zizahungukira kubera icyubahiro abanyamuryango bazarushaho kuzigirira. Bazabona ko Legio ihamye atari ku mbaraga zabo, ko ikomeye kandi ari abanyantege nke, abanyamafuti, bakurikiranye twinshi. Legio izaba ishushanya ku rugero rworoheje igitekerezo cy’ibanze cya Kiliziya ubwayo. 5. Urumuri n’ubususuruke mu nzu y’inama : Inzu y’iteraniro igomba kugira urumuri n’ubushyuhe bihagije. Ibyo bibuze, aho gushimisha, inama zatera ububabare, bikaba byazahaza Praesidium. 6. Intebe. Intebe zizabe izegamirwa, cyangwa se byibuze intebe z’imbaho naho abantu biyicariye banyanyagiye ku ntebe za kinyeshuri cyangwa zibonetse zose byasa n’akajagari. Ibyo rero byabangamira igitekerezo cya Legio kirangamiye mbere na mbere ibintu bitunganye. 7. Byaba byiza inama zikozwe mu gihe kitabangamiye abanyamuryango. Bitewe n’uko abantu birirwa mu mirimo bashakisha ibibatunga, byaba byiza inama zikozwe nimugoroba cyangwa ku cyumweru. Abakora nijoro, na bo bashaka igihe kibanogeye cyo gukora inama. Ku bafite amasaha y’akazi ahindagurika bigatuma n’igihe babonekera nacyo gihindagurika, bashobora gukorera mu ma praesidia abiri nayo akora mu bihe

Page 128: Manuel Ya Legio

116

bitandukanye. Buri cyumweru, uwo mulejiyo ajya mu nama ya praesidium yakoze ku masaha amunogeye. Izo praesidia zombi akoreremo zihana amakuru kugira ngo bamenye niba yitabira inama kandi akora ubutumwa. 8. Igihe inama imara : Inama ya Praesidium ntigomba kurenza isaha n’igice. Niba inama igomba gucumbikwa cyangwa igakorwa huti huti kubera igihe cyateganyijwe, ni ikimenyetso cyerekana ko Praesidium ivunika, ko hakwiye gushingwa indi. 9. Igihe kidahagije cy’inama. Nta gihe gito ntarengwa inama zagenewe kumara. Ariko niba inama zisanzwe zimara igihe kitageze ku isaha (habariwemo iminota 30 iharirwa amasengesho, isomo ryo kuzirikana, ibyakozwe mu nama iheruka n’inyigisho), haba hari ahantu bipfira. Byaba bituruka k’umubare w’abanyamuryango, k’uko umurimo wakozwe ungana cyangwa uko ubutumwa bwashohojwe, ni ngombwa kubishakira umuti. Mu bihugu bifite inganda zateye imbere, kutabyaza imashini umusaruro wazo wose kandi akazi gahari, byaba ari ikosa rikomeye. No muri Legio ni uko, ni ngombwa kuyibyaza umusaruro. Mu bya roho n’aho abantu bajye baharanira gutubura umusaruro. 10. Gukererwa inama no kugenda itarangiye. Abalejiyo bakererewe amasengesho abanza, barapfukama bakavuga ukwabo bucece amasengesho y’abalejiyo abanziriza ishapule ateganyijwe kuri Tessera bakavuga n’amasengesho yo kwambaza akurikiraho. Kutavuga ishapule muri Praesidium ni igihombo gikomeye. Abalejiyo bagira impamvu ituma bagenda inama itarangiye bagomba gusaba perezida uruhushya, hanyuma bagapfukama bakavuga “Mubyeyi Mutagatifu w’Imana turaguhungiraho ngo uturengere” hamwe n’amasengesho yo kwambaza akurikiraho.” Praesidium ntikihanganire ko umulejiyo amenyera gukererwa inama cyangwa gusiga abandi mu nama. Ashobora kuba yarakoze ubutumwa bwe ndetse yanabusohoje neza, ariko umwete muke aba afitiye amasengesho y’intangiriro cyangwa asoza inama ukagaragaza ko umutima we uciye ukubiri n’umuco wo gusenga wa Legio. Imigenzereze nk’iyo iba yononera umuryango aho kuwugirira neza. 11. Gahunda iboneye : Umuzi wo kumvira. Kugira ngo Legio yongerere abayoboke bayo umutima wo kuyumvira, ishingira ku budahemuka bwabo: a) kubahiriza amabwiriza y‘inama,

Page 129: Manuel Ya Legio

117

b) gutunganya imirimo bashinzwe ku buryo butegetswe c) Gusuzumira mu nama ingingo ziteganyijwe. d) Kwisunga Bikira Mariya no kunga ubumwe na we, mu byo bakora byose, ari na byo shingiro rya gahunda iboneye. Uko kumvira kubuze inama yahinduka nk’umutwe muzima uri ku gihimba kirwaye. Uwo mutwe ntushobora kugenga indi myanya y’umubiri, nta cyo ushobora kuyikoresha. Niba uwo mutima ubuze, abalejiyo bazakurikiza kamere ya buri muntu yo gukora wenyine yihunza ijisho ry’undi, akora ibyo yishakiye mu kanya abitekereje kandi ku buryo bumushimishije. Hari icyiza cyavamo se? Ahubwo imbaraga zimwe mu zikomeye z’isi zishingiye muri uko kwumvira umuntu yiyemeza ku bushake kandi atabarisha mugenzi we ku by’indengakamere. Uwo mutima uzarushaho gukomera n’utagoragora mu kumvikana n’abakuru ba Kiliziya.

Legio ifite ubukungu ishobora gukwirakwiza no mu bandi batayirimo. Ni ingabire irenze urugero, kuko isi igenda igana ibyerekezo bibiri biciye ukubiri, ari byo: ubugome no kutakira abandi. Umulejiyo udafite umutima wo kumvira, ashobora kwihishahisha, yiyerurutsa mu myifatire, yumvira bya nyirarureshwa, yitwaza umurage yasigiwe, cyangwa akoresha imbaraga. Aho abantu ku giti cyabo, cyangwa abibumbiye mu miryango bitwararika inyuma gusa, badafite umutima w’uburere no kumvira, ntibazatinda kugwa nk’uko bikunze kubaho mu bihe by’akaga gakomeye, kabone n’aho umutima w’uburere no kumvira waba uruta kure uburyo bwo kwitwararika inyuma gusa, kwibwira ko kwitwararika nta gaciro bifite byaba ari ukwibeshya. Kuko mu by’ukuri, byombi ari magirirane. Iyo umutima w’uburere no kumvira ujyanye no kwitwararika mu maso y’abantu kandi bishingiye ku bukristu, bimera nka wa mugozi w’inyabutatu ibyanditswe bivugaho ngo: “ucika bigoranye” (Umubwiriza 4, 12)

12. Akamaro gakomeye ko kubahiriza igihe : Iyo igihe kitubahirizwa, ntibishoboka kwubahiriza iri itegeko rya Nyagasani: “Tunganya urugo rwawe” (Iz 38, 1). Umuryango wose umenyereza abawo akajagari urabaremaza rwose kandi ugafudikira icyubahiro uburere bushingiyeho. Kutita ku kintu cya ngombwa kandi warangiza kitakuruhije ni uburangare bukabije. Ni nk‘umuntu utuma ubwato bwe bwose bubora, agira ngo azigame igiceri yari kugura ubujeni bwo kubuhomesha! Rimwe na rimwe bibuka gutereka isaha ku meza ariko nta cyo yibutsa abakora inama. Niba hari n‘akamaro igize, kaboneka inama itangira, igeze hagati, n’igihe cyo kuyisoza. Mu bindi bivugwa nko gusohoza ubutumwa bwakozwe, mu tuntu

Page 130: Manuel Ya Legio

118

n’utundi igihe nticyubahirizwe. Nyamara iryo tegeko rigomba gukurikizwa muri byose, kuva mu ntangiriro y’inama, kugeza ku musozo wayo.

Iyo abakuru ba praesidium batita kuri iyi ngingo yo kubahiriza igihe, abanyamuryango bagomba kuyibibutsa. Naho ubundi baba babatera inkunga yo gukorera muri ako kajagari. 13. Kuvuga amasengesho: Hari abahagurukana ubukana ntibitangire kabone niyo basenga. Sibwo buryo Legio yari ikwiye kumenyereza abayo. Bigenze bityo byatuma Praesidium imenyera kuvuga amasengesho ku buryo bunyuranye n‘icyubahiro gikwiye amasengesho. Ni koko niba hari ikosa rusange muri za praesidia, ni iryo kuvuga amasengesho huti huti. Byakwerekana ko abalejiyo batita ku itegeko ryo gusenga nk’ababona Bikira Mariya agaragara hagati yabo, uretse ishusho ye gusa. 14. Amasengesho n’inama birajyana. Kenshi na kenshi, igitekerezo cy‘abalejiyo ni ukuvugira ishapule imbere y’Isakramentu Ritagatifu, hanyuma bakajya mu cyumba cy’inama. Icyo gitekerezo ntigishobora kwemerwa kandi itegeko ry‘ubumwe bw’abari mu nama ari ingenzi mu mikorere yose ya Legio. Iyo abari mu nama bashyize hamwe, ibiyigirwamo n’ibihakorerwa byose, babisuzumana umwuka mwiza bakesha amasengesho afite uburumbuke bw’ubutwari n’imbaraga. Amasengesho avugiwe ahandi byaba ukundi. Iryo hindagurika ryaha inama andi matwara ndetse na Legio ubwayo kuko inama ariyo remezo ryayo. Mu by‘ukuri, n’ubwo akamaro kaba karekare, icyava muri iryo hindagurika nticyakwitwa Legio ya Mariya. Kutavuga ishapule cyangwa andi masengesho ku mpamvu izo ari zo zose ntibishobora kwemerwa. Ku mulejiyo, ishapule ni nk’umwuka w’umuntu. 15. Amasengesho rusange mu Kiliziya n’inama ya Legio. Iyo habonetse impamvu ituma Praesidium ivugira amasengesho ya Legio mu Kiliziya cyangwa mu rindi koraniro mbere y’inama, iyo igeze aho ikorera inama igomba gusubira muri ya masengesho.

16.Amasengesho yihariye yo mu nama. Abalejiyo bakunda kwibaza niba amasengesho yagenewe inama yaturirwa ibindi by’umwihariko. Kubera ko iyo ngingo bayisiganuza cyane, ni ngombwa kuyisobanura rwose.

Page 131: Manuel Ya Legio

119

a) Niba ayo masengesho asanzwe yategetswe na Legio, ari ukuyaturira ikintu cy’umwihariko, hemejwe ko agomba guturirwa ibyo Bikira Mariya ashaka. We Mwamikazi wa Legio, ntagire ikindi aturirwa.

b) Niba ari ukongera mu masengesho ya Legio andi yerekeye ibyo umuntu yifuza, hemejwe ko ubwo amasengesho y’inama ategetswe ari maremare bihagije, nta yandi agomba kwongerwaho. Ariko rero rimwe na rimwe, habonetse impamvu ishingiye ku nyungu z’umwihariko za Legio, ubwo ku masengesho y’inama asanzwe hakongerwa ho isengesho rigufi, ariko ntibikabe akamenyero.

c) Na none kubwiriza abalejiyo guturira amasengesho yabo bwite ibintu by’umwihariko ntibibujijwe. 17. Ese gusohoza ubutumwa byaba ari ukuticisha bugufi? Abanyamuryango bagerageje guhishira ibyo bakoze bidafite agaciro, bitwaza ko batangaje ibyiza bakora byaba ari ukutiyoroshya. Hari ubwirasi bwigana kwiyoroshya, abasizi bise “Icyaha cya shitani“. Abo banyamuryango rero bagomba kwitonda. Kuko bashobora kuba bakora ibikorwa bidashingiye ku bwiyoroshye ahubwo ku kwikuza kandi bafite n‘icyifuzo gihamye cyo kuvana mu maboko ya Praesidium ibikorwa byabo! Erega kwiyoroshya nyako ntikuzabatera gutanga urugero rubi rwasenya Praesidium. Nta gushidikanya ko kwiyoroshya gikristu bizatera abanyamuryango kutitarura abandi, kumvira amategeko ku buryo bunoze kandi bakayakurikiza mu mitunganyirize yayo, bakaba mu mwanya wabo ugomba kuba iremezo ry’inama. Muri iyo nama, nk’uko twabivuze, ikivugwa cyose kimeze nk’ibuye ryubaka. 18. Ubwumvikane ni cyo kimenyetso cy’ubumwe. Kubera ko ubwumvikane ari ikimenyetso kigaragaza umutima w’urukundo, bugomba gukomera. Budahari, nta murimo wa Legio wakorwa. Abanyamuryango rero bagomba kwirinda, nk’abirinda icyorezo, ibintu byose bibangamira ubwumvikane, guharanira gutegeka abandi, kubajora, kugwa nabi, kutubaha, amatwara yo kuruta abandi n’ibindi byose byinjira mu nama, bikimura ubwumvikane. 19. Umurimo wa buri wese ugomba guhimbaza bose. Inama itangizwa amasengesho, kuva mu ntangiriro bose bakabona ko bahafite uruhare. Uko kureshya mu mikorere ya buri muntu kugomba gukomezwa na bose, kandi mu bikorwa byose. Bazirinda rero kuganira no guseka hamwe n’abo bicaranye. Bagomba kumenya ko ibikorerwa mu nama bireba abayirimo bose, ntibireba ba nyir’igikorwa gusa. Nibatega amatwi ufite ijambo, mu bwenge bwabo bazasura,

Page 132: Manuel Ya Legio

120

hamwe nawe, abantu n’ahantu ababwira. Igihe cyose abanyamuryango bazaba batarasobanukirwa n’uruhare rwabo mu nama, ntibazahugukira gutega amatwi ibyakozwe mu butumwa bwa bagenzi babo n’ibibuvugwaho. Naho bateze amatwi raporo zishimishije zerekeye umurimo wakozwe, bagombye kumva ko bawukora ubwabo kandi ubashimishije. 20. Akamaro gakomeye ko kugira ibanga. Inyigisho ihoraho isomwa buri kwezi, iba igamije kumvisha abanyamuryango ko kugira ibanga bifite akamaro gakomeye mu mikorere yose ya Legio ya Mariya.

Ku musirikare, kubura ubutwari bitera isoni, ariko ubugambanyi bwo ni umwaku. Ku mulejiyo, gusubiramo hanze y’inama ibyayivugiyemo na we aba agambaniye Legio ya Mariya. Icyakora, ibintu byose bigira urugero rwabyo, ariko cyane cyane byaba ari uburyo bwo kumva nabi, abalejiyo baramutse bemeye ko, kubera ibanga ry’urukundo, bagomba kureka kuvuga amazina y’abo bagenderera, cyangwa kureka kuvuga ibyakozwe byerekeranye n’umwete muke bagira mu iyobokamana.

Icyo gitekerezo umuntu yakwemera atacyitondeye, gishobora gusenya praesidium, kuko bigenze bityo, Praesidium itashobora gukora mu bwisanzure:

a) Kwemera ubwo buryo binyuranyije n’imigirire rusange y’imiryango yose yamenyereye kudasobwa n’ingingo ziyireba.

b) Umwanzuro w’ukuri kuri icyo gitekerezo ni uko abajyana mu butumwa na bo bagomba kugirirana ibanga. c) Isoko yo gukora, yo kumenya n’iy’urukundo, si abatumwa kugenderera abantu ahubwo ni Praesidium. Ni yo rero igenewe kumenya ntakiyisoba ingingo zose. Kutayimenyesha raporo ni ukuyisenya. Uko kwitwaza urukundo biyicira impamvu z’urukundo. d) Aha ngaha umuntu ntiyagereranya umulejiyo n’umusaserdoti, kuko imirimo y‘umusaserdoti imushyira mu rundi rwego. Igihe agenderera abantu, umulejiyo, amenya ibyo umuntu wese wiyubashye yabwirwa, kandi kenshi na byo bikaba bizwi n’abaturanyi. e) Kuvanaho itegeko ryo gutanga raporo zuzuye, byaba ari ugusibanganya igitekerezo cyo gusuzuma ibintu rwose, kandi Legio igikomeyeho. Byongeye kandi, Praesidium ntiyaba igishoboye kubagorora no kubagira inama, kuko kubagorora no kubagira inama ibishingira mu biri muri za raporo batanga.

Page 133: Manuel Ya Legio

121

Keretse abanyamuryango bashyikirije praesidum ibyakozwe bigaragaza neza uko ubutumwa bwakozwe, kugira ngo bishobore kugenzurwa kuri bwa buryo bunonosoye bwavuzwe, naho ubundi, nta kabuza, amabanga yameneka, kandi bikagira ingaruka mbi kuri Legio. f) Ikirushijeho kuba kibi kandi ni uko ubumwe bugizwe no kutagira ibanga bwadohoka. Icyizere cy’uko abanyamuryango bashobora kubika ibanga (kikaba kikiriho kugeza ubu) gituruka ku gitsure Praesidium iba ibafitiye. Iyo icyo gitsure kigabanutse, no kugira ibanga biragabanuka. Mu magambo make rero: ntabwo Praesidium ari igikoresho gusa cy’urukundo n’ibanga, iranabishyigikiye. Raporo zitangwa mu nama zigomba gufatwa nk’amabanga yo mu muryango avugirwa muri wo. Zigomba kugira rero ayo matwara y’ubwisanzure mu magambo kugeza igihe bigaragaye ko hari amagambo yasohotse bitari ngombwa, nabwo kandi umuti si ukubuza abavandimwe uburenganzira bwo gusobanura ibyo bahuye nabyo mu butumwa, ahubwo ni ukwirukana umugambanyi. Turabizi, hari ubwo na none habaho ingingo zidasanzwe zigomba gucecekwa rwose. Muri icyo gihe bihutira kugisha inama umuyobozi wa roho cyangwa undi ubishoboye kugira ngo ababwire uburyo bakwiye kubyifatamo. 21. Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo mu nama. Ese umunyamuryango yemerewe kugaragaza ko ahinyura uburyo inama iyoborwa? Muri Praesidium ntihagomba imico nk’iy‘abasirikare, ahubwo umuntu wese akwiye kumva ko ari mu muryango ushyize hamwe. Ni yo mpamvu abakuru ba Praesidium bakwiye kwakirana umutima mwiza ibyo bagenzi babo babona ko bitaboneye, ariko kandi na bo bakabigirana ubwitonzi buzira agasuzuguro cyangwa ikinegu bashobora kugirira abakuru. 22. Inama ni inkingi yo kutadohoka kw’abanyamuryango. Umuntu ahora ashaka ubutitsa kugera ku musaruro ugaragara; hanyuma ntiyishimire ibyo agezeho. Ibintu bigaragara si byo byerekana ko umurimo wagize icyo ugeraho. Hari umulejiyo upfa gutangira umurimo akaba arawutunganyije bitamugoye, mu gihe undi we, n‘aho yabyihambiraho, akora iyo bwabaga ntagire icyo ageraho. Kumva ko yivuniye ubusa bigatuma areka umurimo we. Na none, guha umurimo agaciro bishingiye gusa ku musaruro uboneka, bisa no kubaka ku musenyi, kuko bidashobora gutera inkunga ikomeye kandi y’igihe kirekire umulejiyo.

Page 134: Manuel Ya Legio

122

Inkunga ikomeye ntigomba kubura, kandi abalejiyo bazayisanga mu bukungu bw‘amasengesho bavuga, imihango bakora, mu bugwaneza, muri raporo z’ibyakozwe buri cyumweru, mu buvandimwe bwabo budakemwa, uburere no kumvira, umurava ku murimo, ndetse no kubahiriza igihe. Ibyo byose byubaka inama ya Praesidium. Aho ntawibwira ko yavunikiye ubusa kugeza aho ava mu muryango, ahubwo, ibyo akora byose bitinda kumutera imbaraga zo kuwugumamo! Uko inama zisimburana zitera abanyamuryango icyizere kidahungabana cyo kugera rwose ku cyo barangamiye mu murimo wabo, kandi zitanga icyizere gikomeye cy’uko umurimo wa Legio uzatungana ku buryo busesuye, ari na byo bya ngombwa kugira ngo bahorane ubudacogora.

Abalejiyo rero bajye bagira ibitekerezo byagutse, kandi barebe kure, babone ko ari intwaro Bikira Mariya yitwaza ku rugamba agira ngo yagure ingoma y’Umwana we. Abalejiyo babarirwa mu bice binyuranye bigize iyo ntwaro. Kugira ngo ibe ingirakamaro, biterwa n’uruhare rwabo mu mikoreshereze yayo. Ubudahemuka bwabo ni ikimenyetso kigaragaza ko iyo ntwaro ikora neza, noneho Bikira Mariya akayikoresha kugira ngo agere ku ntego yifuza. Ibyifuzo bye kandi ni agahebuzo, kuko “Bikira Mariya ari we uzi ku buryo busesuye aho ikuzo ry’Imana Isumba byose riherereye.” (Mt. Ludoviko wa Montfort) 23. Praesidium ni Mariya ugaragara. Ibitekerezo biri muri aka gace bigamije gukomeza buri muntu mu murimo w’ubutumwa Kiliziya yamushinze. Ubwo butumwa bwa Kiliziya yose n’ubwa buri muntu ukwe bwagereranywa n’isengesho ry’umuntu umwe n’iry’imbaga yose isengera hamwe. Ubwo butumwa bwombi buhujwe kandi bushyigikiwe n’Umubyeyi Mariya, we wahaye isi ubuzima, uhindura byose bishya, kandi Imana ikaba yaramudabagije (LG n° 56). Mariya akomeza kwuzuriza uwo mugambi muri ba bandi biyemeje gufatanya na we. Praesidium imuha abantu bamukunda kandi biyemeje kumureka akabategeka muri ubwo butumwa. Ntabwo rero ateze kwanga imfashanyo yabo. Ni iki kiduteye kuvuga ko Praesidium ari nka Mariya uri aho iri, ko muri yo yerekana ingabire ze, kandi akahakomereza umurimo we wa kibyeyi. Ngicyo igituma tubona ko Praesidium ikurikiye by’ukuri iyo migambi izamwegurira ubuzima, ubwiza, umukiro n’ibyifuzo. Iki gitekerezo gikomeye kigaragazwa n’imimerere hamwe n’ibibazo bireba Praesidium.

Page 135: Manuel Ya Legio

123

“Tega intugu zawe (Ubuhanga) buguhekeshe umutwaro wabwo, woye kwinubira ingoyi zabwo. Uzabwiyegurire n’umutima wawe wose, uzakurikize inzira zabwo n’imbaraga zawe zose, uzabukurikire, ubushakashake, buzakwiyereka, kandi numara kubushyikira, ntuzaburekure. Kuko amaherezo uzabubonamo uburuhukiro, bukaguhindukiramo ibyishimo. Ingoyi zabwo zizaguhesha ubuhungiro, naho inigi zabwo zikubere umwambaro w’ikuzo. Umutwaro wabwo ni nk’umutako wa zahabu, naho ingoyi zabwo zibohesheje imishumi y’umuhemba.” (Sir 6, 25- 30)

UMUTWE WA 20 : UKUDAHINDUKA KW’IMIGIRIRE YA LEGIO

1. Abalejiyo ntibafite ububasha bwo guhindura uko bishakiye amategeko n’imigenzereze yashyizweho na Legio. Hagize igihindukamo na gito, n’ibindi byose byahinduka maze ugasanga abalejiyo ari nta kindi kintu kibahuje usibye izina gusa. Legio iramutse imenye ihinduka ry’ibyayo ntigomba gutinda kwihanangiriza abarikoze kandi ikagaya ku mugaragaro iyo migirire yabo. 2. Byaragaragaye ko kuri bamwe izina ry’umuryango ari nta cyo rivuze. Abo nibo batemera amategeko babahaye ngo bayakurikize kuko bavuga ko atari bo bayahimbye ngo keretse na bo bishyiriyeho akabo. Rimwe na rimwe, bamwe mu bashyigikiye ivugururwa rya Legio rijyane n’igihe, biha uburenganzira bwo guhindura ibintu hafi ya byose, hagasigara izina gusa. Ese ntibabona ko iryo hindura rinyuranije n’amategeko, igihe biha ububasha bwo guhindura imiterere n’ibiranga Legio ya Mariya, bikaba n’uburyo bwo gutandukira kuko baba barengereye urwego rw’ubukristu? 3. Hariho ibihugu n’abantu benshi bibwira ko bakurikije aho batuye n’uko bateye bari bakwiye kugira amategeko bihariye; ibyo rero bikagomba guhindura imiyoborere ya Legio iyo ihageze kandi bikwiranye n’umuco. Abo baramutse babyemerewe byaba bibi. Kenshi na kenshi iryo hinduka ntiriba ritewe n’impamvu y’ukuri kuko kuva rugikubita Legio yerekanye ko ishoboye gukurikizwa ku isi yose ari nta mananiza; ahubwo biba bitewe n’ibitekerezo bikosheje by’ubwigenge abo bantu baba bashaka. Ibyo bitekerezo rero ntibishobora kubona umugisha uturutse mu ijuru, kuko byangiza ubumwe bw’umuryango. N’ubwo ibyo tumaze kubuza bitanyuze bose, icyo twifuza ni

Page 136: Manuel Ya Legio

124

ukubuza abashakaga guhindura amategeko ya Legio kugira ngo hato hatagira na kimwe bahindura. Twizeye ko batazaba abahemu bo kwishyiriraho ibyo bashatse byose bakabyitirira Legio. 4. Byongeye kandi, iyo mikorere y’abantu bamwe bashyigikiye ko ibintu bihinduka, ntishobobora kurangwamo ubwiyoroshye n’umutima byaranze abalejiyo ba mbere; ku buryo kuvanaho imiterere n’imikorere yari isanzwe bishobora kwica umuryango. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ko haba havutse ikintu gishya kizagira ingaruka mbi. 5. Inzego za Legio zose zigomba kugenzurana kugira ngo zirebe niba ari nta ngingo zimwe na zimwe zahindutse. Bazihatire gutunganya iyo nshingano. “Amategeko ya Legio ni amwe mu mategeko ateye neza abaho” (Papa Yohani XXIII). “Mugomba kubyemera byose cyangwa mukabyanga byose; kandi kugabanya ikintu kizima ni ukukiremaza, ukakigira igice. Kwemera ibikirimo ukanga akantu gato ni ubusazi”. (Cardinal Newman : Essai sur le développement)

UMUTWE WA 21 : UMURYANGO W’I NAZARETI, URUGERO RWA

PRAESIDIUM Umuryango w’i Nazareti ushobora kubera amateraniro yose ya Legio urugero, ariko cyane cyane inama ya praesidium, yo ubutegetsi bwa Legio bushingiyeho. «Aho babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe banyiyambaza mba ndi hagati yabo» (Mt 18,20). Ayo magambo ya Nyagasani Yezu Kristu aratwereka ko ahorana n’abagize Umubiri Mayobera, kandi ko ahora abatera inkunga uko umubare w’abunze ubumwe wiyongera ngo bawutunge. Umubare w’ingabo ni ikimenyetso kigaragaza uko Imana ihora ibashyigikije ububasha bwayo. Bishobora guterwa n’intege nke zacu, ibyiza dutunze bikabije kuba bike bigatuma Kristu atiyerekana wese muri buri muntu. Ese tugereranye kandi twumve : Ikirahuri giteye amabara ntigituma hagira urumuri ruhita, rutari imirasire ya ya mabara. Ariko niba ibirahuri by’amabara

Page 137: Manuel Ya Legio

125

yose byerekeje imirasire yabyo hamwe bizagaragaza urumuri rumwe, rutamurutse, ruzira ibihu bya ya mabara. Ni nk’uko, iyo abakristu bateraniye hamwe bakora icyo Imana ishaka ; bahuza imico n’imitima, maze Kristu akaba yaberekaniramo ubutungane n’ububasha bwe. Bityo, iyo abalejiyo bateraniye hamwe muri praesidium bamwambaza kandi bakuza igikorwa cye, aba ari hagati yabo, n’ububasha bwe ; icyemezo ni uko ari we imbaraga ziturukaho (Mk 5, 30). Muri uwo muryango wa Legio, Yezu ari kumwe na Mariya na Yozefu. Abo bombi bakorera praesidium ibyo bagiriraga Yezu ubwe. Ni yo mpamvu ituma tubona praesidium nk’Umuryango Mutagatifu w’i Nazareti. Ubwo buryo bwo kubona si umugenzo Legio yihimbiye, bushingiye ku kuri kuzima. Berulle ni we uvuga ati : “Ntitugomba kureba ibikorwa bya Yezu nk’ibintu byahise, ahubwo biriho rwose, ndetse bikaba bitazashira.” No mu zindi ngingo, dushobora kugereranya inzu n’ibikoresho bya praesidium n’inzu ntagatifu y’i Nazareti hamwe n’ibyayo. Kubona uko abalejiyo bafata neza inzu yabo n’ibiyirimo, usanga bemera rwose ko Kristu atubamo kandi ari twe akorera, ndetse akoresha bya bintu dukoresha natwe. Muri ibi bitekerezo muzasangamo impamvu idutera kwitondera no kwigengesera mu byerekeye Praesidium kandi biyigize. Icyo tudahakanye ni uko abalejiyo bashobora kuba batita ku nzu bakoreramo, ariko bagenewe kumenya rwose ibindi bigize inama : ameza, altari, amakaye. Abalejiyo bemerera bate kandi ryari Praesidium, uwo Mubyeyi w’i Nazareti, kubafasha no gukora uturimo tw’imuhira, yatangiriye kera mu Galileya ? Yifuza rwose ko bafatanya utwo turimo twa ngombwa. Bashobora kwanga ko abafasha cyangwa bakabyemera batabyitayeho, ibyo rero bigatuma avunikira ubusa mu mirimo yakoreraga umubiri wa Kristu. Umulejiyo bibayeho, agerageze kwibwira ko Mariya yitangiraga urugo rwe. Urwo rugo rwari rukennye, ntibagiraga byinshi, n’ibyo bari batunze ntibyari ibitangaza, nyamara rwari rushimishije, kuko Mariya yari atangaje mu bagore n’ababyeyi bose babayeho, yari ateye ukwe. Muri urwo rugo, yakundaga kwita kuri buri kintu, akagishyira mu mwanya wacyo. Buri kintu cyarangwaga n’ubwiza bwacyo bw’akarusho, kandi kigatera ubwuzu. Iwe nta cyo wasangaga gifuditse, ahubwo ikintu gitunzwe na bose, cyagiraga igikundiro iwe. Ibintu byose kandi yabikundaga ku buryo yari ashoboye wenyine, abikundira

Page 138: Manuel Ya Legio

126

uwabiremye, wabikoreshaga ubwe kimwe n’abandi. Yabigiriraga isuku, akabyoza akabiha umucyo bikanogera ijisho. Buri kintu cyagombaga gucya uko kamere yacyo igikundiye. Nta gushidikanya, nta kintu cyari kibuze uburyo cyabaga muri urwo rugo. Ashwi da ! N’iyo nzu ntiyasaga n’andi. Niho umukiza yavukiye aba ari naho akurira. Ibintu byose byafashaga Mariya kurera uwo Mwana ; byose byari byaragenewe uwo murimo, bitewe n’ubwiza, n’isuku Mariya yabigiranaga. Muri praesidium, buri kantu kagira icyo kamarira umunyamuryango. Nicyo gituma umuntu akwiye kuhasanga ikimenyetso cy’umuryango mutagatifu nk’uko umulejiyo akwiye kuba ubwe urugero rwa Yezu na Mariya. Hari umufaransa wanditse igitabo, ngo : “Urugendo ruzenguruka inzu yanjye”. (Le voyage autour de ma chambre). Nawe, genda witegereze Praesidium yawe, uyirebe mu mpande zose ; umenye ibyo ubona n’ibyo wumva, urebe inkuta n’amadirishya, ameza n’intebe, ibigenewe altari n’ishusho y’umubyeyi byose bishingiyeho muri iyo nzu. Niba ubihetuye byose utabonye ihuriro n’urugo rw’i Nazareti, wakwemeza ute ko umuco n’umutima by’i Nazareti biri muri praesidium, irutwa n’itariho ? Rimwe na rimwe, ni abakuru basa n’ababyeyi babi, bica abo bashinzwe. Amagorwa menshi praesidium zigira, kenshi aterwa n’abazishinzwe (officiers). Niba abandi bataza iteka cyangwa se ngo bazire igihe mu nama, niba ibyo bakora bidahagije ngo babikomeremo, niba batifata neza muri praesidium, ni uko abakuru babyihorera ntibabahatire kurushaho kubitunganya ; bibatera ndetse kuzinukwa babitewe n’imimerere y’abakuru. Nyamara se reba urugo rw’i Nazareti. Tekereza umubyeyi wacu abuze gusukura urugo rwe, akarera Umwana we nabi ! Gerageza urebe, urasanga bikomeye ! Kumubona afite umwanda n’ubunebwe, nta cyo yitaho, yananiwe n’ibyo ashinzwe, atuma inzu ntagatifu isa n’itongo ku buryo abaturanyi bajya babinegura ! Kubitekereza koko biteye ubwoba. Nyamara abakuru ba Legio ntibagira isoni zo kwandarika ibintu bashinzwe muri iyo Nazareti nto ya praesidium bavuga ko bategekera Mariya. Nyamara kandi usanze ibintu bitunganye, praesidium ikomeje ubukristu, icyo gihe uba ubonye ikimenyetso kigaragaza ko Nyagasani ari aho, wese nk’uko yabyisezeraniye. Ubwo kandi umuco n’umutima by’Umuryango Mutagatifu

Page 139: Manuel Ya Legio

127

kugira ngo bidahera mu nzu y’i Nazareti gusa, ya Yudeya, cyangwa se y’ikindi gihugu, praesidium nayo igomba kubikwiza hose. “Umugenzo mwiza abagatolika bafite wo kwiyambaza Umubyeyi w’Uhoraho werekana ukwigengesera kuvanze n’ubwitonzi, bwo kutabaririza utuntu twose two mu buzima bwe i Nazareti butambutse ibitekerezo by’abantu ndetse n’ubwenge bwabo. Hari uwashobora kugira uko agereranya Yezu na Mariya hano mu nsi kandi birenze kamere y’umuntu, bo bashoboye guhuza ibikorwa, urukundo, n’ibyifuzo ! Ngaho ntekereze umugore wikoreye ikibindi ajya kuvoma, ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 15. Nzi ko abo bantu bombi bafitanye urukundo ruhebuje, n’abari mu ijuru batagira. Nzi kandi ko ndashobora kubona ibitambukije ibyo, naho ahandi nakwicwa n’umunezero.” (Vonier : La Maternité Divine)

UMUTWE WA 22 : AMASENGESHO YA LEGIO

Dore amasengesho ya Legio yashyizwe ku rutonde hakurikijwe uburyo bagomba kuyavuga mu nama. Iyo umulejiyo ayavuga ukwe ashobora kuyakurikiranya ku bundi buryo yishakiye. Abafasha ba Legio bagomba kuyavuga buri munsi. Ikimenyetso cy’umusaraba giteganyijwe mu ntangiriro no mu musozo bya buri gice, gikorwa gusa igihe bavuga buri gice ukwacyo. Naho iyo bavuga yose bayakurikiranyije ku mujyo umwe, bakora ikimenyetso cy’umusaraba mu ntangiriro no mu musozo gusa. a) Amasengesho agomba kuvugwa mu ntangiriro y’inama Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina. V/ Ngwino Roho Mutagatifu, R/ Usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, V/ Wohereze Roho wawe, byose bibe bishya R/ N’isi izabone guhinduka.

Page 140: Manuel Ya Legio

128

V/ Dusabe, Mana Mubyeyi wacu, intumwa zawe wazihinduye abantu bashya kuri Pentekositi, ubugirishije Roho wawe, tubuganizemo uwo Roho wawe, ubwenge bwacu ubuhe urumuri, ukwemera kwacu ugutere imbaraga, imitima yacu uyihe ubutwari, uduhe ibyishimo byo kwinjiza mu bantu urukundo rwa Kristu, nk’uko wabihaye intumwa zawe, tubigusabye kubwa Kristu Umwami wacu. R/ Amina. V/ Nyagasani bumbura umunwa wanjye R/ Ngusingize V/ Ngwino umfashe Mana yanjye R/ Tebuka untabare Nyagasani V/ Hubahwe Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, R/ Nk’uko bisanzwe iteka, bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amina. Hakurikiraho ishapule……. Isengesho : V/ Turakuramutsa Mwamikazi Nyiribambe R/ Turakuramutsa Wowe utubeshaho ukadushimisha ugatuma twizera. Twebwe impabe bene Eva, turagutakira duhagaritse umutima, turakuganyira dufite intimba kuko tukiri ahantu h’ibyago. None rero muvugizi, utwiteho utugirire ibambe, kandi nitumara guhabuka, uzadusohoze kuri Yezu Kristu Umwana wawe wubahwa, Bikira Mariya Nyiribambe utunganya, ugakundwa. V/ Mubyeyi Mutagatifu w’Imana urajye udusabira R/Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije. Dusabe. Mana waduhaye ubugingo bw’iteka, tuburonkewe n’ukubaho, n’urupfu n’izuka by’Umwana wawe w’ikinege, turagusaba ngo kuzirikana amibukiro ya Rozari Ntagatifu ya Bikira Mariya, bidutere gukurikiza ibyo atwibutsa no kuzahabwa ibyo adusezeranya. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina. V/ Mutima wa Yezu Mutagatifu rwose R/ Utubabarire V/ Mutima utasamanywe icyaha wa Bikira Mariya R/ Udusabire V/ Yozefu Mutagatifu R/ Udusabire

Page 141: Manuel Ya Legio

129

V/ Yohani Mutagatifu (intumwa) R/ Udusabire V/ Ludoviko Mariya wa Montfort Mutagatifu R/ Udusabire Ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. b. Amasengesho y’igice cya kabiri cy’inama : Catena Legionis V/ Uyu ni nde uje ? R/ Usa n’umuseke weya, mwiza nk’ukwezi, ubengerana nk’izuba, agakangaranya abanzi nk’igitero kigabwe neza ? V/ Roho yanjye nisingize Imana R/ Umutima wanjye uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye V/ Kuko yibutse umuja we utavugwaga, guhera ubu bose bazanyita Umuhire R/ Koko Ushobora byose yangiriye ibintu by’agatangaza, Izina rye ni Ritagatifu V/ Ababarira abamwubaha bose R/ Yerekanye ububasha, atatanya abikuza mu byo batekereza. V/ Abakomeye yabakuye ku ngoma akuza abatavugwa R/ Abakene yabagwirije ubukire, abakungu bagenda amara masa V/ Akiza umwana we Israheli yibutse imbabazi ze R/ Uko yari yarabisezeranije abasokuruza bacu, Abrahamu n’urubyaro rwe iteka V/ Hubahwe Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu R/ Nk’uko bisanzwe iteka, bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amina. V/ Uyu ni nde uje ? R/ Usa n’umuseke weya, mwiza nk’ukwezi, ubengerana nk’izuba, agakangaranya abanzi nk’igitero kigabwe neza ? V/ Mariya utasamanywe icyaha R/ Urajye udusabira twe abaguhungiyeho. Dusabe : Nyagasani Yezu Kristu Muvugizi wacu kuri So, washatse ko Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi wawe n’uwacu, atubera umuvugizi kuri wowe, turasaba ko k’ubw’impuhwe zawe, uzaza wese kugusaba ku byiza uduha, azajya anezezwa no kubihabwa na Mariya. Amina. c. Amasengesho y’igice cya gatatu cy’inama (Isengesho rya Legio): Ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina V/ Mubyeyi Mutagatufi w’Imana

Page 142: Manuel Ya Legio

130

R/ Turaguhingiraho ngo uturengere, ntusubize inyuma amaganya tukuganyira mu bukene bwacu, maze amakuba duhoramo uyadukize, Mubikira usanganywe icyubahiro ukwiye gusingizwa. Amina. V/ Bikira Mariya utasamanywe icyaha, Muhesha w’inema zose (cyangwa Igisingizo cya cya Praesidium) R/ Udusabire V/ Mikayile na Gabriheli Batagatifu R/ Mudusabire V/ Bubasha bwo mu ijuru mwese mutumwa na Mariya R/ Mudusabire V/ Yohani Batista Mutagatifu R/ Udusabire V/ Petero na Pawulo Batagatifu R/ Mudusabire Isengesho rikurikira barivugira hamwe : Dusabe : Turagusaba Nyagasani, twe Abalejiyo ba Mariya, kukwemera twimazeyo no kumwizera bishyitse, bizaduha gutsinda isi. Duhe ukwemera gukomeye, guhimbajwe n’urukundo, kuzatuma dukora imirimo yacu yose tubitewe gusa n’uko tugukunda, kukaduha kuba ari Wowe tureba iteka muri bagenzi bacu, no kubakorera ari Wowe tugirira. Duhe ukwemera kudahungabana, gukomeye nk’urutare, kuzatuma tugumana ituze, ntiducogozwe n’ibyago n’imiruho y’uku kubaho. Duhe ukwemera kw’intwari, kuzatuma dushira amanga, tugatangira imirimo ikomeye yo gukuza Imana no gukiza roho z’abantu, kandi tukayirangiza. Duhe ukwemera kubera Legio yacu nk’inkingi y’umuriro, iyobora igitero cyacu kijya mbere, igakongeza hose umuriro w’urukundo rw’Imana, ikamurikira abakiri mu mwijima batwikiriwe n’urupfu, igashyushya ab’akazuyazi, ikagarura mu buzima abazikamye mu rupfu rw’icyaha. Duhe ukwemera kuyobora urugendo rwacu mu nzira y’amahoro, kugira ngo nitumara kurwana n’imiruho y’ubu bugingo, nta n’umwe uduhemutsemo, umutwe wa Legio yacu, uzakoranire mu bwami bw’urukundo n’ikuzo byawe. Amina. V/ Roho z’abalejiyo bacu bapfuye, n’iz’abakristu bose bapfuye, Imana izibabarire ziruhukire mu mahoro. Amina. Hakurikiraho umugisha w’umusaserdoti, yaba adahari, bagakora ikimenyetso cy’umusaraba. « Ukwemera kwa Mariya guhebuje ukw’abantu bose n’ukw’abamalayika bose hamwe. Yabonaga Umwana we aryamye mu kirugu, akemera ko ari Umuremyi

Page 143: Manuel Ya Legio

131

w’ibiriho byose. Yamubonaga ahunga uburakari bwa Herodi, akemera ko ari we Mwami w’abami. Yamubonye avuka, maze yemera ko ari we Uhoraho. Yamubonye akennye kandi ashonje, nyamara yemera ko ari we Mugenga w’ibiremwa byose. Yamubonye atakigira ijambo, maze yemera ko ari we Buhanga buhoraho nyir’izina. Yamubonye arira, yemera ko ari ibyishimo by’ijuru. Hanyuma yamubonye bamuhagije agashinyaguro, apfira ku musaraba, igihe ukwemera kw’abandi kwahungabanaga, Mariya we akomeza kwemera rwose ko Umwana we yari Imana ». (Alfonsi wa Ligori Mutagatifu) (Iyi nyandiko ntibarirwa mu masengesho ya Legio ya Mariya).

UMUTWE WA 23 : AMASENGESHO NTAHINDUKA

Kirazira guhindura amasengesho ya Legio ya Mariya. Ndetse n’ibisingizo ntibigomba guhinduka cyangwa kongerwa mu birebana n’abatagatifu kavukire b’igihugu, ab’uturere cyangwa abihariye, bubahwa n’umuntu ukwe. Nta n’ubwo hagomba kugira ibihinduka cyangwa ibyongerwa ku masengesho, igihe bishobora gukurura impaka. Ibyo bisaba ukwigomwa n’ubwitange, ariko bikajyana n’ukundi kwigomwa kw’akarusho gushobora kwemerwa nta mananiza n’abazi igihugu aya mategeko agenga Legio akomokamo kandi bazi neza umwanya w’urukundo rw’akarusho ufitwe n’intumwa yagejeje bwa mbere Inkuru Nziza muri icyo gihugu. Ni koko, kongera ibisingizo byihariye mu masengesho, ubwabyo si ugutandukira bikabije imikorere isanzwe imenyerewe. Ariko ni intandaro yo kunyuranya imikorere ya Legio, kandi uwo muryango ukaba utinya ibintu byose by’ibyaduka, bikiri mu ntangiriro. Mu by’ukuri, Umutima wa Legio ugaragarira mu masengesho yayo, kandi birakwiye ko ayo masengesho – kubera kutanyuranya kwayo – yaba ikimenyetso – mu rurimi rwose avugwamo – cy’ubumwe busesuye bw’ibitekerezo n’umutima, ubumwe bw’imyifatire no kumvira n’imikorere ya Legio ihora ishishikariza abayirimo bose, aho baba bari hose ku isi. “Nk’uko muri abana ba Kristu, nimube n’abana ba Kiliziya Gatolika y’i Roma.” (Patrisi Mutagatifu)

Page 144: Manuel Ya Legio

132

“Nyagasani umpe imbaraga zo gushyira mu bikorwa ibyo nsaba mu masengesho.” (Tomasi More Mutagatifu)

UMUTWE WA 24 : ABARINZI BA LEGIO

1. Yozefu Mutagatifu

Mu masengesho ya Legio, izina rya Yozefu Mutagatifu rikurikira ibisingizo by’Umutima Mutagatifu wa Yezu, n’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Kuko no mu ijuru ari mu mwanya wa mbere ukurikira uw’abo bombi. Yari umutware w’Urugo Rutagatifu kandi afite inshingano y’ibanze yo kwita ku buryo bw’akarusho kuri Yezu na Mariya. Uwo mutagatifu waruse bose akomeza – kuri ubwo buryo – kwita kuri Kiliziya, ari yo Umubiri wa Kristu, no ku Mubyeyi wayo Mariya. Ni we utera inkunga Kiliziya mu mibereho yayo no mu bikorwa byayo, ari nabyo bya Legio. Ineza ye nticogora, ihoraho, ikarangwa n’urugwiro n’impuhwe za kibyeyi. Bikira Mariya wenyine ni we umurusha kwita kuri Legio. Ni yo mpamvu uwo muryango ugomba kubaha no gukunda uwo mutagatifu w’imena. Kugira ngo urukundo tumufitiye rurusheho gushinga imizi, tugomba kwakira urukundo adukunda, tukamwiyegurira rwose, tukitwara ku buryo bugaragaza inyiturano n’ineza adahwema kutugirira. Nta we ushidikanya ko Yezu na Mariya bamwubahaga, bakamwitaho, kandi bakamenya kumushimira ineza yose yabagiriraga. Bityo rero, abalejiyo na bo bagomba guhora bamugaragariza urukundo n’icyubahiro bamufitiye muri byose. Umunsi mukuru wa Yozefu mutagatifu umugabo wa Bikira Mariya, uhimbazwa buri mwaka, ku itariki ya 19 Werurwe. Na none buri mwaka Kiliziya ikizihiza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, umurinzi w’abakozi, ku itariki ya mbere Gicurasi. “Nta we utandukanya ubuzima bwa Yezu hano ku isi n’ubwo akomeza mu ngingo z’Umubiri we, ari wo Kiliziya. Kuba rero abapapa baragize Yozefu Mutagatifu, umurinzi wa Kiliziya bifite ishingiro. Umurimo we akorera Kiliziya uhora ari wa wundi akomeza ku buryo bunyuranye no mu bihe bitandukanye. Kuko iyo arinda

Page 145: Manuel Ya Legio

133

Kiliziya ya Kristu, aba akomeza ubutumwa yari afite hano ku isi. Maze ububyeyi bwe bugatambuka kure ubwo Imana yari yarasezeranyije Abrahamu, sekuru w’imiryango itabarika. Imana ntihutiraho, ntiyikosora, ntabwo itandukanya ibintu nta mpamvu. Dore byose bihorana ubumwe, bihora kuri gahunda ubutaretsa. Yozefu Mutagatifu, umurezi n’umurinzi wa Yezu, akomeza kurera no kurinda abavandimwe ba Yezu, aribo abakristu bo mu bihe byose. Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya nyina wa Yezu, akomeza gufatanya na Bikira Mariya kuba Umubyeyi wa Kiliziya yo hirya no hino ku isi. Icyo gihe rero umurejiyo witangira umurimo wo kogeza ku isi ingoma y’Imana, ari yo Kiliziya, aba akwiye kwiragiza ku buryo bw’umwihariko, uwabaye umutware w’iyo Kiliziya ikivuka, ari yo wa Muryango Mutagatifu” (Cardinal L. J. Suenens)

2. Yohani mutagatifu umwanditsi w’Ivanjili Yohani, ivanjili yita “Umwigishwa Yezu yakundaga”, ni urugero rwo kuyoboka, kubaha no gukunda Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ntiyahwemye gukunda no kwisunga uwo Mutima kugeza aho awubona utagitera kandi bawuhinguranyije. Ariko aba urugero rwo kuyoboka, kubaha no gukunda Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Yohani ubwe yari intungane n’umuziranenge, ameze nk’umumalayika, ni uko asimbura Yezu, aba umwana wa Bikira Mariya, ntiyahwema kumugaragariza rwa rukundo umwana akunda umubyeyi we kugeza ubwo Mariya na we apfuye. Nyamara ijambo rya gatatu Umwami wacu yavugiye ku musaraba rikubiye mo ihame rindi, uretse guteganya gusa ko Yohani yari agiye kuba umwana w’umubyeyi Bikira Mariya, kuko icyo gihe Nyagasani yerekanaga Yohani mu kimbo cy’imbaga y’abantu bose, ariko cyane cyane abazamwemera. Bityo rero, Mariya yabaye umubyeyi w’abantu bose, aba nyina w’abo bavandimwe benshi, Yezu yari abereye Umuvuka mbere. Yohani yari ahagarariye abo bana bose bari bavutse nyuma, aba uwa mbere uhawe umurage, aba urugero rw’abazamukurikira bose, n’umutagatifu, Legio igomba kuyoboka, kubaha no gukunda by’umwihariko. Yohani yakunze Kiliziya, akunda n’uwitwa umwana wayo wese. Yabitangiye bose byimazeyo, aba intumwa n’umwanditsi w’Ivanjili, hanyuma ahara ubugingo bwe, ahorwa Imana. Yabaye umusaserdoti

Page 146: Manuel Ya Legio

134

uba muri Legio, yitangira uwo muryango uharanira kugaragaza mu buzima bw’abawugize isura ya Bikira Mariya. Kiliziya yizihiza umunsi mukuru wa Yohani, buri mwaka, ku itariki ya 27 Ukuboza. “Yezu abonye nyina ahagararanye na wa mwigishwa, abwira nyina, ati : “Mubyeyi, dore umwana wawe”, abwira na wa mwigishwa, ati : “Dore nyoko.” Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.” (Yh 19,26-27)

3. Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu Iyo hakurikijwe ibindi byemezo bibuza abalejiyo cyangwa uturere kugira abarinzi bihariye, bihita bigaragara ko izina rya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu rishobora gukurura impaka. Nyamara dushobora guhamya nta shiti ko nta mutagatifu n’umwe wamurushije uruhare rumini mu iyamamaza no mu iterambere rya Legio: igitabo cya Legio ari cyo “Manuel” cyuzuyemo ibitekerezo bye n’inyigisho ze. Amasengesho yayo nayo agizwe n’amagambo ye bwite. Ni umukurambere nyakuri wa Legio; uwo muryango rero ufite inshingano zo kumwiyambaza (Décision de la Légion plaçant le nom de Saint Grignon de Montfort sur la liste des invocations). Kiliziya yamushyize mu rwego rw’abatagatifu ku itariki ya 20 Nyakanga 1947, ihimbaza umunsi mukuru we buri mwaka, ku itariki ya 28 Mata. « Ntabwo yashinze gusa Legio, ahubwo yayibereye intumwa. Ndetse yarushijeho kuba intumwa, kuko yabaye umwarimu wa Kiliziya n’umuhanga muri Tewolojiya ikubiyemo inyigisho zihanitse zerekeye Bikira Mariya, kandi nta wundi wigeze azitekereza mbere ye. Yahereye mu mizi inyigisho zerekeye ubuyoboke, icyubahiro n’urukundo bikwiye Bikira Mariya, azisobanura ku buryo bunonosoye, aba intumwa yamamaza amabonekerwa yose aherutse kuba, kugeza kuri Legio ya Mariya. Yiyemeje kuba intumwa yamamaza ko ingoma y’Imana yaje mu bantu inyuze kuri Bikira Mariya, kandi aba integuza y’ubucungurwe abantu bari bategereje igihe kirekire. Kugira ngo igihe cyagenwe nikimara kugera, Bikira Mariya nyina w’Imana, ku bw’umutima we utagira inenge aronkere isi yose umukiro.” (Ferederogo Cardinal Tedeschini, Archipretre de Saint Pierre : Discours

Page 147: Manuel Ya Legio

135

prononcé à l’inauguration de la statue de Saint Louis Grignon Marie de Montfort, le 8 décembre 1948). « Ndabona rwose ko hagiye kwaduka inyamaswa z’inkazi, zizaza zarubiye, zishaka gucagagura aka gatabo n’imikaka yazo isa n’iya Sekibi, zishaka no guconcomera uwo Roho Mutagatifu yakoresheje kugira ngo akandike, cyangwa zishaka kugahamba mu mwijima w’isanduku, aho katazongera kugaragara. Ndetse zizagaba n’ibitero zitoteze abagabo n’abagore bazasoma aka gatabo kandi bagakurikiza inyigisho zigakubiyemo. Ariko ibyo biramaze, nta n’icyo bitwaye ! Ahubwo ibyo ngibyo mbonye, binteye ubutwari no kwizera ko nzagera ku ntego yanjye, ni ukuvuga umutwe ukomeye w’ingabo za Yezu na Mariya, kugira ngo mu bihe by’akaga gakomeye bigiye kuza, zizatsinde icyarimwe isi, Sekibi, na kamere yononekaye. » (Saint Louis Marie de Montfort, mort en 1716) : De la Vraie dévotion à la bienheureuse Vierge Marie).

4. Mikayile mutagatifu, Malayika mukuru « N’ubwo Mikayile Mutagatifu ari umutware w’ingabo zo mu ijuru, arusha abandi kugira ishyaka no guhesha icyubahiro Bikira Mariya, agahora ashishikariye kumwumvira no gufasha abagaragu be ». (Agustini Mutagatifu) Igihe cyose, Mikayile Mutagatifu yabaye umurinzi n’umurengezi w’umuryango Imana yitoreye, ari uwo mu Isezerano rya kera, ari n’uwo mu Isezerano Rishya. N’ubu akomeje kuba umurengezi udahemuka wa Kiliziya : ayirengera igihe cyose nta buhemu. Kandi niba umuryango w’abayahudi warayobye, ntibyamubujije gukomeza kuwubera umurinzi. Ahubwo yarushijeho kuwitaho no kuwurinda kuko n’ubu ukibikeneye cyane. Byongeye kandi ukaba ufitanye na Yezu, na Mariya na Yozefu isano y’amaraso kuko bawuvukamo. Legio yumvira Mikayile Mutagatifu. Arayibwiriza, na yo ikihatira, mu rukundo, kugarura no kuvugurura wa Muryango Nyagasani yagiranye na wo isezerano, rishingiye ku rukundo. Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru « w’Umugaba w’ingabo z’Uhoraho » (Yoz 5, 14) ku itariki ya 29 Nzeli. « Nk’uko igitabo cy’ibyahishuwe kibivuga, abamalayika bagira uruhare ku buzima bw’Ubutatu Butagatifu bubengerana ikuzo. Bagenewe kugira uruhare mu mateka y’abantu, iyo igihe cy’amagingo Imana yagennye kigeze. »

Page 148: Manuel Ya Legio

136

Umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe Abahebureyi aribaza, ati : « Ese abamalayika bose si ibiremwa bigaragira Imana yohereza abazahabwa umurage w’uburokorwe ? » (Heb 1, 14). Ibyo ni byo Kiliziya yemera kandi yigisha, bishingiye ku gitabo gitagatifu kitumenyesha ko abamalayika beza batumwa n’Imana kurinda no kurengera imbaga y’abantu bahora basabira umikiro. (Pap Yohani Pawulo wa II, ikiganiro rusange yatanze ku itariki ya 6 Kanama 1986).

5. Gaburiyeli mutagatifu, Malayika mukuru Muri liturijiya zimwe na zimwe, Mt Gaburiheli na Mt Mikayile babubaha kimwe, kuko ari ibirangirire n’ibikomangoma by’intwari, abagaba b’ingabo zo mu ijuru, abakuru b’abamalayika, abagaragu b’Imana, abarinzi n’abayobozi b’abantu. Gabuliyeli Mutagatifu ni umumulayika wamenyesheje Bikira Mariya indamutso y’Ubutatu Butagatifu. Ni we wabanje guhishurira ubwa mbere abantu, ku buryo bweruye, ibanga ry’Ubutatu Butagatifu, ni we watangaje ko Imana yari igiye kwigira umuntu, n’uko Bikira Mariya atasamanywe icyaha ; ni we wateye ubwa mbere, intangiriro y’isengesho rya « Ndakuramutsa Mariya » rivugwa mu mibukiro ya Rozari. Tumaze kuvuga ukuntu Mikayile Mutagatifu akunda kandi akarengera umuryango w’Abayahudi, ahari n’ubu dushobora kuvuga ko na Gabuliyeli akunda, kandi akarengera Abayisilamu. Koko rero, Abayisilamu bemera ko ari we bakesha idini ryabo ; n’ubwo ibyo bibwira ko bemera nta shingiro bifite, bigaragaza icyubahiro bamufitiye, na we akabibashimira uko bikwiye, abamurikira mu byerekeye ukwemera kwa gikristu abereye umurinzi. Ariko ubwe ntashobora kubahindura wenyine, kuko buri gihe, umuntu ubwe ari we ugomba kubigiramo uruhare runini. Muri Korowani, Yezu na Mariya bahariwe ku buryo budasanzwe umwanya w’imena, ujya gusa n’uwo bafite mu Ivanjili, ariko Korowani ikaba itavuga umurimo bafite, bazakomeza bategerereze aho kugeza igihe hazabonekera ingoboka ije gufasha Islamu gusobanukirwa no guhamya umwanya bayifitemo. Legio ifite ingabire yihariye yo kugoboka abayisilamu ; yarabibagaragarije, n’abalejiyo bakirwa neza kandi bashimwa n’abayisilamu. Mbega ngo Korawani iragira inyigisho ikungahaye ikwiye koko gusobanurwa !

Page 149: Manuel Ya Legio

137

Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru wa Mikayile, Gabriyeli na Rafayeli batagatifu ku itariki ya 29 Nzeli. Ibyanditswe bitagatifu bitwereka umwe mu bamalayika b’imena bagize inteko ihora imbere y’Imana mu ijuru, watumwe kuri Bikira Mariya akamubonekera, kugira ngo amumenyeshe ibanga ry’uko Imana yigize umuntu. Uwo mumalayika ni we waje, asaba Bikira Mariya kwemera kuzaba Nyina w’Imana kubera ko naba Nyina w’Imana bizagomba kumuha ubutegetsi, ububasha n’ubukuru buhebuje ubw’abamalayika bose. Papa Piyo wa 12 yanditse agira, ati : « Umuntu ashobora kuvuga ko Gabriyeli Mutagatifu Malayika Mukuru yabaye intumwa yamamaje ubwa mbere agaciro gakomeye gakwiye guhabwa Umwamikazi Bikira Mariya. (Ad Coeli Regina) Gabriyeli Mutagatifu tumuha icyubahiro gikwiye umurengezi n’umurinzi w’abiyemeza gusohoza ubutumwa bukomeye, bagatumikira Imana ubutumwa bukomeye. Kuko yasohoje ubutumwa bw’Imana kuri Mariya. Icyo gihe, Bikira Mariya yari ahagarariye abantu bose, naho Gabriyeli ahagarariye abamalayika bose. Ikiganiro cyabo bombi, ari na cyo kizahora ari inganzo y’ibitekerezo by’abantu, ni cyo gikubiyemo isezerano ry’ijuru rishya n’isi nshya ». Mbega ukuntu uwo mumalayika wavuganaga na Bikira agomba kuratwa, n’ukuntu byaba ari ukwibeshya gukabije, kugarukiriza ubutumwa bwe ku isubiramo ry’amagambo gusa y’iyogezabutumwa ! Gaburiyeli yari yarasobanukiwe bihagije, maze na we asobanura ubutumwa bwe uko ashoboye kose. Yubashye cyane Bikira Mariya, amusubiriza neza ibibazo bye byose, kuko yari n’intumwa Imana yari yizeye. Ihuriro rya Gabriyeli Malayika Mukuru, n’umubyeyi wacu Bikira Mariya ryatumye ibiremwa byose biba bishya. Eva mushyashya asana ibyo Eva wa mbere yari yarangije, Adamu mushyashya, Umutwe w’Ingingo z’Umubiri we, n’Abamalayika babariwemo, asubiza uburenganzira abantu bose, n’abamalayika basubizwa icyubahiro umumalayika mubi yari yarabatesheje. (Dr Michael O’Carroll, C.S.SP)

6. Abanyabubasha bo mu ijuru, Ingabo z’abamalayika za Mariya Regina angelorum ! » Umwamikazi w’Abamalayika ! Mbega ibyishimo bihebuje, mbega umusogongero w’ihirwe ry’ijuru, gutekereza Mariya, umubyeyi wacu, uhora ashagawe n’imitwe y’ingabo z’abamalayika ! » (Papa Yohani wa 23)

Page 150: Manuel Ya Legio

138

« Mariya ni umugaba w’ingabo z’Imana. Ni abamalayika baremye imitwe y’ingabo zisesuyeho ikuzo ry’Ukwiye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo ! (Boudon : les Anges) Kuva mu ntangiriro Legio yiyambaje abamalayika igira, iti : « Mikayile Mutagatifu Mukuru, udusabire. Bamalayika barinzi bacu batagatifu, mudusabire ». Kuri iyo ngingo yo kwiyambaza abamalayika, ni ngombwa kwibwira ko Legio yamurikiwe na Roho Mutagatifu, kuko mu ntangiriro isano abamalayika bafitanye na Legio yari itaramenyekana neza. Uko igihe cyagiye gihita niko kwiyambaza abamalayika byagiye birushaho kugira ishingiro ; abantu basobanukirwa n’uko Abamalayika baremye umutwe w’ingabo zo mu ijuru zitabarana n’ingabo za Mariya (aribo Balejiyo) mu ntamabara zirwana. Iryo tabarana rigaragarira henshi. Umulejiyo wese, yaba usanzwe cyangwa umufasha, afite umumalayika murinzi bafatanya urugamba. Ni ukuvuga ko muri iyo ntambara, umumalayika arusha umulejiyo kubona akamaro k’iyo ntambara, kuko abona neza icyo arwanira. Koko rero, aba arwanira ikuzo ry’Imana no kuronkera umuntu ubuzima buhoraho. Kubera ko malayika aba azi icyo arwanira yimazeyo, inkunga ye ntishobora guhusha. Ariko iyo ntamabara ireba n’abandi bamalayika. Urugero ni uko abantu bose Legio isohozaho ubutumwa bafite na bo abamalayika babo batabarana urwo rugamba. Byongeye kandi, ingabo zose z’abamalayika zitabira urugamba. Koko rero, urugamba rwacu ni urw’igihe gito cy’intamabara ndende abamalayika barwana na Sekibi n’abambari be kuva mu ntangiriro. Abamalayika bafite umwanya ukomeye mu isezerano rya kera n’irishya, ndetse bavugwa mo inshuro zirenze amagana. Ayo masezerano yombi abagaragaza bivanze mu ntambara z’abantu bashinzwe kurinda ku buryo bw’inkoramutima ; maze bakagoboka abantu mu bihe bikomeye. « Imana yohereza umumalayika wayo » ; iyi nteruro igaruka kenshi. Buri mutwe w’abamalayika mu mitwe cyenda ugira abo ushinzwe kurinda : irinda abantu, ahantu, imijyi, ibihugu, umutungo kamere, ndetse abamalayika bamwe barinda abandi bamalayika. Bibiliya itubwira ko ibihugu by’abapagani nabyo bifite abamalayika barinzi babyo (Dan 4,10.20 ; 10,13). Dore amazina y’imitwe y’ingabo z’abamalayika : Abamalayika, Abamalayika bakuru, Abakerubimu, Abaserafini, Abanyabubasha, Ibikomangoma, Abarindangoma Abanyabutwari n’Abanyabutegetsi.

Page 151: Manuel Ya Legio

139

Ni yo mpamvu abamalayika bagoboka, bagatabara abantu ari umutwe w’ingabo z’abamalayika cyangwa ari umumalayika ukwe. Barwana urugamba rumeze nk’urw’ingabo zirwanira mu kirere zifasha izo ku butaka. Amaherezo abantu baje kumva ko kwiyambaza abamalayika, nk’uko ubusanzwe babyumvaga kugeza ubwo, byari biciye ukubiri n’umurimo wabo bwite wo kurinda no kurengera abantu ; ni bwo hemejwe ko : a) Kwiyambaza abamalayika birushaho gukorwa ku buryo bukwiye ; b) Hakoreshwa ijambo « umutwe w’ingabo » mu buryo bufitanye isano n’abamalayika, nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu yarikoresheje, bityo na we ubwe akaba araryemeje. Igihe yari agoswe n’abanzi be yabwiye umwe mu bari kumwe na we, ati : “Ubona ko ntashobora gutabaza Data akampa muri aka kanya imitwe irenze cumi n’ibiri y’abamalayika? » (Mt 26.53). Izina rya Mariya rishyirwa muri iki gisingizo ngo « Umwamikazi w’abamalayika ». Koko rero, ni umugaba mukuru w’Umutwe w’ingabo z’Abamalayika, kandi byaba ari andi mahirwe y’abalejiyo bamwiyambaje muri iryo zina, rifite igisobanuro gifite ishingiro. Ibitekerezo Legio yagezeho nyuma y’igihe kirekire, byatumye ku itariki ya 19 Kanama 1962 hemezwa igisingizo kivuga, kiti : « Banyabubasha bo mu ijuru, ngabo z’abamalayika za Mariya, mudusabire ». Kiliziya ihimbaza buri mwaka umunsi mukuru w’abamalayika barinzi ku itariki ya 2 Ukwakira. Habaho umuryango witwa « Philangeli » ufite intego yawo bwite yo kumenyekanisha abamalayika no gukwirakwiza ubuyoboke, icyubahiro n’urukundo dukwiye kubagirira. Dore aho ubarizwa ku cyicaro cyawo : Philangeli, Hon. General Secretary, Salvatorians, 129 Spencer Road, Harrow Weald, Middlex HA37BJ, England. Ntabwo tugomba kumva gusa ko Umubyeyi wacu Bikira Mariya ari Umwamikazi w’abamalayika ku buryo bw’icyubahiro. Ahubwo ubwamikazi bwe bugomba kumvikana nk’uruhare afite ku bwami bwa Kristu, We Mugenga umwe rukumbi kandi uganje w’ibyaremwe byose byo mu ijuru no munsi. Abahanga muri tewolojiya ntibarasobanura imiterere yose y’uruhare Bikira Mariya afite ku bwami bwa Kristu. Ariko bisanzwe bigaragara ko ubwamikazi bwa Bikira Mariya

Page 152: Manuel Ya Legio

140

bushingiye ku bikorwa bye, kandi ko akamaro k’ibyo bikorwa kagera ku biremwa byose, ibigaragara n’ibitagaragara. Agenga roho nziza, agakumira roho mbi. Ni we abamalayika n’abantu bakesha ubumwe n’ubusabane bafitanye ubutazatandukana, ari na bwo bugomba kuyobora ibiremwa byose ku ndunduro, ku iherezo ryabo nyakuri. Ni ukuvuga : Ikuzo ry’Ubutatu Butagatifu. Kuba Bikira Mariya ari Umwamikazi bitubera ingabo idukingira. Kuko Umubyeyi ari Umurengezi wacu, afite ububasha bwo gutegeka abamalayika kutugoboka no kudufasha. Afite uruhare runini ku butumwa bw’Umwana we Yezu bwo kurwanya no kurimbura ingoma ya Sekibi mu bantu.” (Dr. Michael O’Carrol, C.S.Sp)

7. Yohani Batista mutagatifu Ntabwo byumvikana, kandi ntibyoroshye gusobanura ukuntu ku itariki ya 18 Ukuboza 1949, ari bwo Yohani Batista Mutagatifu yashyizwe ku mugaragaro mu mubare w’abarinzi ba Legio. Uretse Yozefu Mutagatifu, ni we urusha abandi barinzi bose ba Legio kuyobokwa, kwubahwa no gukundwa ku buryo budasubirwaho. a) Yabaye urugero rw’abalejiyo bose, ni ukuvuga ko yabaye integuza ya Nyagasani, yamugiye imbere kugira ngo imutegurire inzira kandi imutunganyirize amayira agororotse. Yatanze urugero rw’ubutwari n’ubwitange budacogora ku ntego yari yiteguye gupfira, kandi koko akaba ari yo yapfiriye. b) Byongeye kandi, Umuhire Bikira Mariya ni we ubwe wamutoje gusohoza ubutumwa nk’uko abalejiyo bose bagomba kubitozwa. Ambroise mutagatifu avuga ko igihe kirekire Bikira Mariya yamaranye na Elizabeti mutagatifu cyari kigamije mbere na mbere gutora, kurera no guha ubutumwa umuhanuzi w’igihangange wari ugiye kuvuka. “Catena”, ari ryo sengesho ryacu rikuru kandi ry’ingenzi abalejiyo bagomba kuvuga buri munsi, ritwibutsa icyo gihe Bikira Mariya yamaranye na Elizabeti, rikatwibutsa n’uwo murimo we w’uburezi. c) Muri icyo gihe kandi umubyeyi Bikira Mariya yamaze mu ruzinduko rwo gusuhuza Elizabeti mutagatifu, ni bwo tumubona ubwa mbere akora umurimo we w’umuhuza n’umuvugizi w’abantu ku Mana ; ni bwo tubona Yohani Batista abaye uwa mbere ugiriwe akamaro n’uwo murimo; maze kuva ubwo akaba umurinzi wihariye w’abalejiyo n’uw’iyogezabutumwa bwo kujya gusura abantu iwabo. Mbese ni umurinzi w’ibikorwa byose by’abalejiyo, ari na rwo ruhare

Page 153: Manuel Ya Legio

141

bafite rwo gufasha Bikira Mariya umurimo we wo kuba umuhuza w’abantu n’Imana n’umuvugizi wabo. d) Yohani Batista ni umwe mu bantu b’ingenzi kandi babaye ngombwa mu butumwa bwa Nyagasani Yezu. Abo bantu bose bagomba guhabwa umwanya mu muryango wose ushaka gukomeza gusohoza ubwo butumwa. Integuza ihora ari ngombwa kandi ikenewe. Iyo itajya kuhaba ngo yerekane Yezu na Mariya, birashoboka ko na bo batari kugaragara no kumenyekana bibaho. Abalejiyo bagomba kumenya uwo murimo wihariye wa Yohani Batista, maze kubera icyizere bamufitiye bakamureka agakomeza gusohoza ubutumwa bwe. “Niba Yezu ahora ari wa wundi ‘Ugiye kuza’, Yohani Batista na we ahora ari integuza imugenda imbere kuko ibanga ry’umukiro dukesha Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu rikomeza mu ngingo z’Umubiri we”. (Daniélou) e) Nuko rero, kwiyambaza Yohani Batista Mutagatifu bifite umwanya wabyo ubikwiye mu masengesho asoza, avugwa nyuma yo kwiyambaza abamalayika. Bityo rero, ayo masengesho yerekana Legio mu rugendo rwayo irimo ijya mbere, iyobowe na Roho Mutagatifu, wigaragariza muri Bikira Mariya, mu kimenyetso cy’inkingi y’umuriro. Ayo masengesho kandi yerekana Legio ishyigikiwe n’umutwe w’ingabo z’abamalayika hamwe n’abagaba bazo, ari bo : Mikayile na Gabriyeli batagatifu, kandi irangajwe imbere n’intumwa iyivunyishiriza cyangwa integuza yayo, ari yo Yohani Batista mutagatifu udahwema gusohoza ubutumwa bwe yahawe n’Imana, ishyigikiwe kandi na none n’abagaba bayo bakuru, ari bo : Petero na Pawulo batagatifu. f) Liturijiya yageneye Yohani Batista Mutagatifu iminsi mikuru ibiri. Buri mwaka, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’ivuka rye ku itariki ya 24 Kamena. Naho ku itariki ya 29 Kanama, igahimbaza umunsi w’urupfu rwe, aciwe umutwe, ahowe Imana. “Ntekereza ko ubu ngubu umugambi w’Imana wo gukiza abantu muri Yezu Kristu, akomeje kuwusohoza mu mbaga y’abantu ba hano ku isi. Umuntu wese ugomba kwemera Yezu Kristu, ni ngombwa ko mbere na mbere acengerwa n’ibitekerezo bya Yohani Batista, n’imigenzo myiza ye, n’ubutungane bwe, kugira ngo ibyo bitegurire Nyagasani umuryango utunganye, amayira ye atengamare, utununga n’imikuku bive mu mitima y’abantu. Kugeza ubu rero, ibitekerezo bya Yohani Batista mutagatifu n’ubutungane bwe biteguriza amaza y’Umwami n’Umucunguzi wacu.” (Origène)

Page 154: Manuel Ya Legio

142

8. Petero mutagatifu Kubera ko Petero Mutagatifu ari umutware w’intumwa, arusha bose kuba umurinzi w’umuryango w’abitangira kwamamaza Inkuru Nziza. Ni we wabaye Papa wa mbere, ariko ahagarariye uruhererekane rw’abapapa ba Kiliziya Gatolika y’i Roma, barimo Nyirubutungane Papa uriho ubu. Iyo twiyambaza Petero mutagatifu, tuba twongera kugaragaza ko Legio idateshuka ku nyigisho z’amahame ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, igicumbi cy’ukwemera kwacu, isoko y’uburere no kumvira, n’iy’ubumwe. (Icyemezo cya Legio gishyira Petero Mutagatifu ku rutonde rw’abatagatifu Legio yiyambaza mu bisingizo by’abatagatifu). Buri mwaka, ku itariki ya 29 Kamena, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Petero na Pawulo batagatifu. “Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’ijuru : icyo uzaba waraboshye munsi kizabohwa no mu ijuru ; n’icyo uzaba warabohoye mu nsi, kizaba kibohowe no mu ijuru” (Mt 16, 18-19)

9. Pawulo mutagatifu Umuntu ushaka guhindura abandi ngo bemere Imana, agomba kuba afite umutima wagutse kandi mugari nk’inyanja. Kugira ngo ahindure ab’isi bagarukire Imana, agomba kuba abarusha umutima wagutse. Uwo mutima rero ni Pawulo mutagatifu, kuva umunsi urumuri ruturutse mu ijuru rumuguye gitumo, rukamurasiraho, rugacengera mu mutima we, rukamucengezamo icyifuzo kigurumana cyo kugeza ku bantu bose izina rya Yezu Kristu no kumwemera. Izina ry’”intumwa y’amahanga” yarihawe n’ibikorwa bye. Yitangiye ubwo butumwa ataruhuka, kugeza ubwo inkota y’umwishi imuciriye umutwe, akitaba Imana. Inyandiko ze zarasigaye, kandi zizakomeza zibeho ubuzira herezo, kugira ngo zikomeze kwamamaza inyigisho zikubiye mu butumwa bwe. Mu masengesho Kiliziya ivuga, yubahiriza itegeko ryo kumwiyambaza hamwe na Petero Mutagatifu. Bikamubera nk’igisingizo n’icyubahiro kimukwiye. Birakwiye kandi kumwiyambaza, kuko urupfu rw’izo ntumwa zombi ari rwo rwatoranyije umurwa wa Roma. Kiliziya ibahimbariza bombi umunsi umwe.

Page 155: Manuel Ya Legio

143

« Inshuro eshanu Abayisirayeli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda ; nakubiswe inkoni inshuro eshatu, rimwe nterwa amabuye ; ndohama gatatu mu mazi. Ndetse nigeze kumara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja ! Mu ngendo zanjye nyinshi, nagiriye amakuba mu nzuzi, nterwa akaga n’abajura, nterwa akaga n’abo dusangiye ubwoko, n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngira ingorane mu mijyi, mu butayu, no mu nyanja, n’akaga natewe n’abiyitaga abakristu. Nagize umuruho n’umunaniro, kurara ijoro kenshi, inzara n’inyota, gusiba kurya kenshi, kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara ! » (2 Kr. 11, 24-27)

UMUTWE WA 25 : IKIRANGANTEGO CYA LEGIO

1. Iki gitabo gishushanyijwemo ikirangantego cya Legio. Umwimerere wacyo wahanzwe n’umusore wo mu mujyi wa Dublin, wari umunyabugeni n’umuhanga mu bukorikori, agitura Legio nk’uko umuntu ashobora kubyibwira ashingiye ku bikorwa by’umuhanga nk’uwo, icyo gishushanyo gifite ubwiza n’ubuvanganzo buhebuje ku buryo n’iyo iryo shusho ari rito rikomeza kuba ryiza no kugira agaciro. 2. Icyo gishushanyo kibarirwa mu birusha ibindi gukungahara, kuko mu by’ukuri, kigaragaza ku buryo bwumvikana kamere y’iyobokamana rya Legio. 3. Amasengesho ya Legio na yo agaragara kuri icyo gishushanyo : ibisingizo bya Roho Mutagatifu n’amasengesho amwiyambaza, hamwe n’ishapule, ari nayo masengesho y’intangiriro, agaragazwa n’ikimenyetso cy’ishusho y’inuma itwikiriye Bikira Mariya, bityo ikamusesuraho urumuri n’umuriro w’urukundo rwa Roho Mutagatifu. Muri ayo masengesho kandi, Legio yubahiriza umwanya wabaye isangano ry’amateka yose y’abantu, ari wo cya gihe Bikira Mariya yemeye ko Imana yigira umuntu, bigatuma aba Nyina w’Imana n’Umubyeyi inema zose z’Imana ziturukaho. Bityo rero, abana be b’Abalejiyo bunga ubumwe na we babikesheje ishapule, bafite ku mutima aya magambo ya Papa Piyo wa cyenda agira, ati : “Ndamutse mfite ingabo zivuga ishapule, nakwigarurira isi yose.” Byongeye kandi, icyo gishushanyo cyibutsa umunsi wa Pentekosti, aho Bikira Mariya yabaye umuyoboro wo gusenderezwa Roho Mutagatifu, iryo senderezwa, umuntu akaba yaryita ugukomezwa kwa Kiliziya. Icyo gihe ni bwo Roho Mutagatifu yashinze Kiliziya akoresheje ibimenyetso bigarara, kandi akayimara amanga ngo yigishe Inkuru Nziza yagombaga kuvugurura isi yose igahinduka

Page 156: Manuel Ya Legio

144

nshya. Kiliziya ikivuka yasenderejwe Roho w’Umucunguzi ku buryo bw’agatangaza, ibikesheje ububasha bushobora byose bw’amasengesho ya Bikira Mariya. (CM;110) Iyo Bikira Mariya atahaba, ntabwo uwo muriro wari kugurumana mu mitima y’abantu.

4. Izina rya “Catena”, rirangwa n’ikimenyetso cy’umunyururu uzengurutse ikirangantego cyose. Naho umurimo wa gitumwa wa Bikira Mariya ukarangwa n’interuro ivuga iti : “Mariya utungutse nk’umuseke weya, mwiza nk’ukwezi, ubengerena nk’izuba, uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo.” Ku ruhanga rwe, Bikira Mariya afite inyenyeri imurika igaragaza ko ari we nyenyeri nyakuri yo mu rukerera; kuva mu ntangiriro itamirije imirasire y’ingabire y’ubucungurwe bw’abantu, kandi imenyekanisha intangiriro y’umukiro wabo.

“Magnificat” yibutswa n’amagambo y’ibango ryayo rya mbere, ari na yo Mariya ahora azirikana, kandi akaba yanditswe neza uko bikwiye mu nyuguti z’ibara ry’umuriro, hejuru y’umutwe wa Bikira Mariya. “Magnificat” kandi, ni indirimbo irata umutsindo w’umugenzo mwiza w’ukwiyoroshya kwa Bikira Mariya. Ubu ngubu, kimwe na kera, Imana ishaka kwigarurira abantu ikoresheje umukobwa w’isugi kandi wiyoroshya w’i Nazareti. Ikoresheje kandi abantu bunze ubumwe na Bikira Mariya, maze igakomeza gukora ibintu bikomeye kubera ikuzo ryayo bwite.

Igitero n’inyikirizo bivugwa ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, aho abalejiyo bagaragariza ubuyoboke, icyubahiro n’urukundo bamufitiye, na byo birangwa n’ikimenyetso cy’inzoka akandagiye ahonyora. Amagambo yanditswe ku muzenguruko w’ikirangantego nayo agusha kuri iyo nzoka, ati : “Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe, azakujanjagura umutwe.” (Intg. 3,15). Ikirangantego gishushanya neza iyo ntambara yabaye karande hagati ya Bikira Mariya n’inzoka, hagati y’abana be n’urubyaro rw’inzoka, hagati ya Legio n’ingabo za Sekibi zihora zitsindwa zigahunga intatane.

Isengesho rya “Catena” ni isengesho rya Bikira Mariya, Umuhesha w’inema zose, Umubyeyi w’Imana n’Umubyeyi w’abantu bose.

Ku mutwe w’icyo gishushanyo, hari Roho Mutagatifu ugaba ibyiza byose, naho hasi hashushanyije umubumbe w’isi ikikijwe n’abantu b’intungane n’abagome, ibyo byiciro byombi bigaragaza uburyo abantu bameze kuri iyi isi. Hagati y’ibyo byiciro byombi hari Bikira Mariya usesuye ingabire, ugurumana urukundo, umuvugizi w’abantu bose ku Mana, n’Umubyeyi w’inema zose. Nyamara

Page 157: Manuel Ya Legio

145

azabanza gukungahaza abana be, barushije abandi ubutoni n’ubudahemuka, nuko bagakurikiza urugero rwa Yohani Mutagatifu, bakaruhurira umutima wabo ku mutima wa Yezu, maze kubera urukundo bakunda Bikira Mariya, bakemera ko ababera Umubyeyi. Ubwo bubyeyi bwatangarijwe ku mugaragaro igihe cy’ububabare bukabije bwo kuri Kaluvariyo, muri aya magambo ya Yezu yanditswe ku muzenguruko w’icyo gishushanyo, ngo : “Mugore dore Umwana wawe….Dore Nyoko.” (Yh 19, 26-27) 5. Amasegesho asoza agaragara kuri buri murongo w’icyo gishushanyo. Legio nayo ikagaragara nk’ingabo zitabarika, zikataje zigana urugamba, zigabwe n’umwamikazi wazo, kandi zitwaye amabendera yazo : “Umusaraba uri ku kiganza cy’iburyo, ishapule iri mu kiganza cy’ibumoso, izina ritagatifu rya Yezu n’irya Mariya ari mu mitima yabo, ukwiyoroshya n’ukwigomwa nka Yezu ari byo biranga imyitwarire yabo (Ludoviko wa Montfort Mutagatifu). Barasenga, kugira ngo baronke ingabire y’ukwemera kuzatuma mu buzima bwose bagira ibyifuzo n’ibikorwa ndengakamere bizabatinyura gukora ibintu byose, bagirira Kristu Umwami. Uwo mugenzo w’ukwemera na wo urangwa n’ikimenyetso cy’inkingi y’umuriro igenda yohereza hirya no hino ibishashi nyabuzima by’urukundo rw’Imana. Iyo nkingi rero, ni Bikira Mariya isi ikesha uburokorwe kubera ukwemera yagize. “Arahirwa uwemeye” (Lk 1, 45). Ku muzenguruko w’icyo gishushanyo kandi, n’ubu Bikira Mariya ayobora nta shiti, abamwita Umuhire, akabakura mu mwijima w’icuraburindi ubundikiye isi, akabageza mu rumuri ruhoraho mu ikuzo rya Nyagasani. 6. Amasengesho asoza yibanda ku mirimo n’imiruho y’abalejiyo, no ku buzima bw’iteka bahamagariwe, igihe abazaba barabaye intungane n’indahemuka kugeza ku ndunduro, bazafatana urunana bakagenda nta n’umwe wazimiye, kugira ngo bagororerwe ikamba ridashanguka ryabagenewe. Mu gihe tugitegereje icyo gihe, reka dusabire abatabarutse bagitegereje kuzukana ikuzo, kuko bashobora kuba bakeneye kugobokwa n’amasengesho ya bagenzi babo. “Dusoma mu isezerano rya kera ko Uhoraho yagendanaga n’umuryango we igihe wavaga mu Misiri ujya mu gihugu cy’isezerano : “Ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu, naho nijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro. (Iyim 13,21). Iyo nkingi y’agatangaza, rimwe y’agacu, ubundi y’umuriro, yashushanyaga Bikira Mariya n’imirimo inyuranye adahwema kudukorera.” (Mutagatifu Alufonsi wa Liguori)

Page 158: Manuel Ya Legio

146

UMUTWE WA 26 : TESSERA

Umulejiyo wese, yaba usanzwe cyangwa umufasha, ahabwa urupapuro rwitwa “Tessera” ruriho amasengesho ya Legio n’ishusho y’ikirangantego cyayo.

Tessera, ni ijambo ry’ikilatini ryasobanuraga by’umwihariko ikintu cy’ikimenyetso cyangwa cy’urwibutso inshuti zagabanaga kugira ngo ubwazo cyangwa abazikomokaho bazajye bamenyaniraho. Mu ngabo z’Abaromani, iryo jambo ryasobanuraga akabaho ka mpande enye zingana kanditseho amabwiriza bose bagombaga kumenya no guhererekanya.

Naho Legio ikoresha ijambo “TESSERA” isobanura urupapuro ruriho amasengesho yayo n’ikirangantego cyayo. Urwo rupapuro rushobora gukoreshwa mu buryo butatu : (a) Legio ihererekanya urwo rupapuro ku isi hose, (b) rukubiyemo amabwiriza nyakuri ya Legio ari yo masengesho yayo, (c) ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe Abalejiyo bagirana aho bari hose. Igitekerezo cy’ubumwe n’ubusabane bugomba kuranga Abalejiyo bo ku isi hose, cyatumye batoranya andi magambo agera kuri 12 asobanura ingingo zinyuranye kandi zikungahaye z’imiterere ya Legio. Ayo magambo ni ingirakamaro ku buryo bwo guhuza no gusabanya Abalejiyo, kugeza aho aba ngombwa, kandi mu by’ukuri agahora akenewe. Nta wakwemera ko hagira uyanenga avuga ko adasanzwe akoreshwa mu mvugo ya Legio. Kuko yashinze imizi ihamye, ku buryo yinjiye rwagati mu mvugo ya Legio. Rero kurwanya no kuvutsa Legio amagambo ayiranga kandi ayifitiye akamaro kanini, byaba ari akarengane gakabije.

“Twebwe twese turi mu rugendo kuri iyi si y’amagorwa n’amaganya, turi abanyantege nke, ku buryo dukeneye kwisungana no gufatana urunana n’abavandimwe bacu, kugira ngo tutagwa mu nzira. Ariko, aho Imana yashatse ko twunga ubumwe cyane cyane ni mu rwego rw’ingabire z’indengakamere, n’urw’umukiro yatugeneye. Amasengesho ni yo ahuza imitima yose ikaba umutima umwe. Isengesho ryacu rusange ni imbaraga zacu, ni na ryo rituma dutsinda. Twihatire rero kubumbira hamwe ibyifuzo byacu, dukoranyiriza hamwe amasengesho yacu, n’imbaraga zacu, maze nk’uko ubwabyo bisanzwe byifitemo ububasha, bizarusheho kunga ubumwe no gusobeka ubutazatandukana.” (Ramière)

Page 159: Manuel Ya Legio

147

UMUTWE WA 27 : VEXILLUM LEGIONIS

Ibendera rya Legio ryakurikije ibendera ry’ingabo z’Abaromani. Ishusho ry’igisiga cya kagoma cyari hejuru y’ibendera ry’ingabo z’Abaromani ryasimbuwe n’ishusho ry’inuma, ari ryo kimenyetso cya Roho Mutagatifu. Munsi y’iyo numa hari umutambiko w’akabaho kanditseho amagambo y’ikilatini : “Legio Mariae”. Hagati y’uwo mutambiko n’igiti cy’ibendera, hari umudari uriho ishusho ry’Utasamanywe icyaha (nk’uko ameze ku mudari w’ibitangaza). Ku ruhande rw’iburyo bw’ibendera, hari ururabo rwa “roza”, naho ibumoso hakaba ururabo rwa “lisi”. Izo ndabo zombi ni zo zifatishije uwo mudari ku giti cy’ibendera. Igiti cy’iryo bendera kandi, gishinze mu mubumbe w’isi ufite indiba ya mpande enye zingana, kugira ngo ibendera rishobore guterekwa ku meza. Ibyo byose rero bigize ibendera bigaragaza muri rusange igitekerezo cy’uko kwigarurira isi gukorwa na Roho Mutagatifu akoresheje Bikira Mariya n’abana be. a) Urupapuro rwagenewe kwandikwaho ibaruwa ya Legio rugomba kuba ruriho ishusho ry’ibendera ryayo, ari ryo “Vexillum”. b) Igihe cy’inama, ibendera rigomba kuba riteretse ku meza imbere hagati y’ishusho ya Bikira Mariya n’indabo, ahagana iburyo kuri cm 15. Ameza asanzwe y’icyitegererezo apima cm 32 kuva hasi kugera hejuru. Ifoto y’ibendera ryagenewe guterekwa ku meza riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148. “Concilium” ishobora gutanga urwo rugero fatizo rw’ibendera ricuzwe mu cyuma cyangwa mu ibuye ry’agaciro rya onyx. c) Igishushanyo mbonera kinini cy’ibendera, nk’uko kigaragara ku mafoto akurikira urupapuro rwa 148, cyerekana ko ari ryo rigomba kuzajya rikoreshwa mu mitambagiro no mu makoraniro yo kwiyegurira Bikira Mariya ari yo “Acies”. Iryo bendera rigomba gupima hafi m 2 z’ubuhagarike bubariwemo na cm 60 z’igice cyo munsi y’umubumbe w’isi. Naho igice cyo hejuru gisigaye kigomba gukorwa hakurikijwe ishusho riri mu mafoto akurikira urupapuro rwa 148 hakurikijwe ihindurangano rya rimwe ku ijana. Igiti cy’ibendera gifite indiba gishinzemo, itabarirwa mu bice bigize ibendera, ariko ikarishyigikira igihe cy’umuhango wo kwiyegurira Bikira Mariya n’igihe riba ridatwawe mu ntoki.

Page 160: Manuel Ya Legio

148

VEXILLUM LEGIONIS

Vexillum ikoreshwa ku meza

Page 161: Manuel Ya Legio

104

VEXILLUM LEGIONIS

Vexillum ikoreshwa mu mutambagiro

Page 162: Manuel Ya Legio

104

Umuteguro wa Altari ikoreshwa mu nama ya Legio

Page 163: Manuel Ya Legio

104

Frank Duff washinze Legio Mariae mu mwaka wa 1921

Page 164: Manuel Ya Legio

148

Ntabwo iryo bendera rinini ritangwa n’urwego rukuru rwa Legio arirwo Concilium, ariko rishobora kuboneka ku buryo bworoshye, bakarikorera aho riri kandi bakarihasigira irangi. Abaryifuza bo mu zindi nzego na za Praesidia bashobora kurikora mu bindi bikoresho bitari igiti. Ibendera ry’urugero fatizo riha abahanzi n’abanyabukorikori urubuga rwo guhitamo uko barigena n’uko barihanga. d) Itegeko rirengera uburenganzira bw’umuhanzi, muri rusange rirengera n’umuhanzi w’ibendera rya Legio riterekwa ku meza, by’umwihariko, ku buryo nta we ushobora kuryigana atabiherewe uburenganzira na Concilium. “Iryo ibendera ryiza cyane rya Legio” (Papa Piyo XI)

Ludoviko Mariya wa Montfort Mutagatifu yumvise neza ko bidashoboka gutandukanya Bikira Mariya na Roho Mutagatifu. Legio na yo yacengewemo ku buryo busesuye n’inyigisho zerekeranye n’isano y’ubwo bumwe budashobora gutandukana. Ni yo mpamvu Legio yifuza kunononsora birambuye inyigisho zerekeye kuri Roho Mutagatifu.

Vexillum Legionis Ikirangantego cya Legio

Page 165: Manuel Ya Legio

149

UMUTWE WA 28 : UBUYOBOZI BWA LEGIO

1. Ibyerekeye inzego z’ubuyobozi (abakuru)

1. Ubuyobozi bwose, bwaba ubw’akarere cyangwa se ubwo mu rwego rw’igihugu, buzaharirwa inama z’inzego. Izo nama zishinzwe kubumbatira ubumwe mu karere zirimo, kubahiriza ibyifuzo-remezo bya mbere byatumye Legio iba umuryango ukomeye, gukomeza imigambi yose ari nta cyo bahinduyeho na gito, gukomeza amategeko n’imigirire ari byo byanditswe muri iki gitabo gikuru cya Legio. Ngiyo impamvu ituma aho Legio iri hose itezwa imbere cyangwa se ikarimburwa n’izo nama z’ubuyobozi. 2. Inama zose z’ubuyobozi zigomba guterana ku buryo buhoraho, muri rusange, ziterana rimwe mu kwezi. 3. Amasengesho, umuteguro w’ahantu habera inama, na gahunda y’imirimo yazo, bigenewe kubera muri buri rwego rw’inama ya Legio, bizaba nk’uko byateganyijwe muri Praesidium, usibye ko: a) batazateganya igihe ntarengwa ; b) si ngombwa gusoma inyigisho ihoraho nk’uko bikorwa mu nama ya Praesidium ; c) Gutanga imfashanyo mu ibanga bishobora gukorwa ariko si itegeko. 4. Buri rwego rugomba kumvira urwego rwisumbuye. 5. Nta Praesidium cyangwa urundi rwego rushobora gushingwa urwego rwisumbuye rutabyemeye cyangwa se Concilium Legionis, kandi n’abayobozi ba Kiliziya bagomba kuba barabyemeye. 6. Ububasha bwo gukuraho Praesidium cyangwa urundi rwego rwari rusanzwe ruriho buharirwa umwepisikopi w’akarere afatanyije na Concilium. Iyo Praesidium cyangwa se urundi rwego rumaze guseswa ruherukira aho kuba urugingo rwa Legio.

Page 166: Manuel Ya Legio

150

7. Buri rwego rugira umusaserdoti ho umuyobozi wa roho. Ashyirwaho n’ubuyobozi bwa Kiliziya ; ari nabwo bugena igihe azamara akora ubwo butumwa. Ni we ugomba gukemura impaka mu by’iyobokamana n’imyifatire y’abantu ; afite n’ububasha bwo guhagarika urwego n’ibikorwa byarwo byose kugeza igihe aboneye icyemezo cy’ubuyobozi bwashyizeho urwo rwego. Umuyobozi wa roho abarirwa mu bakuru b’inama ayobora, agashyigikira umukuru wese wemewe, washyizweho na Legio. 8. Buri rwego rwose rw’inama rugira umukuru ari we perezida, umwungirije, umwanditsi n’umubitsi. Ndetse urwo rwego rukeneye abandi, bashyirwaho igihe urwego rwisumbuye rusanze ari ngombwa. Abo bakuru batorerwa imyaka itatu, bashobora kongera gutorerwa indi myaka itatu ku mwanya umwe, bityo bikaba imyaka itandatu. Nyuma y’iyo myaka itandatu, hatorwa ababasimbura. Iyo umwe mu bakuru avuye ku murimo yatorewe mbere y’uko imyaka itatu irangira, bifatwa nk’aho iyo myaka itatu yari ayirangije (Manda ya 1). Mu gihe cyari gisigaye ngo ya myaka itatu irangire, ashobora kongera gutorerwa uwo mwanya mu gihe cy’indi myaka itatu ifatwa nk’igice cya kabiri (Manda ya 2). N’iyo icyo gice cya kabiri cy’imyaka itatu atakirangiza, afatwa nk’aho amaze ya myaka itandatu ku mwanya yatorewe. Iyo umwe mu bakuru arangije igihe cy’imyaka itandatu ku murimo yatorewe, agomba kumara indi myaka itatu akabona kuba yakongera gutorerwa uwo murimo yakoraga muri urwo rwego. Ariko icyo gihe ntikiba ngombwa iyo ari undi murimo muri urwo rwego cyangwa uwo ari wo wose mu rundi rwego. Buri wese mu bakuru b’urwego agomba kuba afite Praesidium abarizwamo kandi ari umwe mu bakuru bayo, kandi yubahiriza inyigisho ihoraho. 9. Iyo urwego ruzamutse mu ntera yisumbuye; nka Curia ishyizwe mu rwego rwa Comitium, nta cyo bihindura ku gihe abakuru bayiyoboraga bagenewe kumara ku mirimo yabo. 10. Abakuru b’urwego rw’inama batorwa n’abagize urwo rwego mu nama isanzwe. Abagize urwo rwego ni abakuru ba za Praesidia zishamikiyeho, ab’izindi nzego zigengwa n’urwo rwego rugiye gutora, n’abakuru bayoboraga urwo rwego. Umulejiyo wese ashobora gutorwa. Iyo kandi atowe atari asanzwe

Page 167: Manuel Ya Legio

151

abarirwa muri urwo rwego, ubwo aba arugiyemo. Amatora yose y’abakuru agomba kwemezwa n’urwego rwisumbuye, ariko igihe bitarakorwa, abatowe batangira gukora imirimo batorewe. 11. Abalejiyo bamenyeshwa imyanya igeze igihe cyo gutorerwa n’itariki y’amatora. Itariki yo gutora itangazwa mu nama ibanziriza amatora. Abazatorwa bamenyeshwa hakiri kare inshingano zijyana n’imyanya bakeneweho. 12. Kuvugana ku bushobozi bw’abashobora gutorwa ni byiza. Ndetse iyo abakuru bumvikanye ku bushobozi bw’umwe bashobora kumushingana ; ariko ntibigomba kubuza kwerekana abandi bashobora gutorwa cyangwa ngo ibyo byonyine bisimbure itora. 13. Itora rikorwa mu ibanga. Buri murimo ugomba gutorerwa umuntu uzawushingwa bahereye ku murimo ukomeye. Numero ya mbere ku rutonde agomba gushinganwa. Iyo hatanzwe izina rimwe, gutora nta cyo bimaze, uwo aba yatowe. Niba abashobora gutorwa ari babiri cyangwa barenze, icyo gihe bagomba gutora. Abayobozi ba roho n’abalejiyo bahari, kandi bafite uburenganzira bwo gutora, bahabwa urupapuro rw’itora. Abagize inama y’urwego ni bo bonyine bemerewe gutora kandi bigomba kubahirizwa. Iyo abatora bamaze kwandika abo batoye ku mpapuro z’itora, bazinga impapuro batoreyeho maze abashinzwe ibarura ry’amajwi bakazegeranya. Utora ntiyandika izina rye ku rupapuro rw’itora. Iyo barangije, uwabonye amajwi asumbye ay’abandi yose hamwe ateranyije, uwo niwe uba atowe. Iyo ayo majwi abuze, barongera bagatora. Iryo tora rya kabiri ritabonetsemo urusha abandi bose hamwe, uwabonye amajwi make bamukura ku rutonde rw’abashobora gutorwa. Bagakomeza batyo bakura ku rutonde uwabonye amajwi make kugeza igihe habonekeye urusha abandi bose hamwe amajwi menshi. Nta kwitwaza ko abo batora ari abareba ibyerekeye iby’Imana ngo itora rigirwe nk’ibyo kwiyerurutsa, ahubwo bagomba gutora bakurikije amategeko yashyizweho, ntibayateshukeho na gato, cyane mu byerekeye ibanga. Ni ngombwa gukora raporo yuzuye igaragaza uko itora ryagenze, igaragaza abakandida batanzwe n’ababa bashinganywe, n’amajwi yabonywe na buri wese

Page 168: Manuel Ya Legio

152

mu bari bamamajwe (iyo hari benshi). Iyo raporo ishyikirizwa urwego rwisumbuye akaba ari rwo rwemeza amatora. 14. Abakuru ba Praesidium (cyangwa ub’urwego urwo ari rwo rwose) bayihagararira mu rwego rwisumbuye. 15. Kugira ngo urwego rw’inama nkuru rubashe kuyobora inzego zirushamikiyeho ziri kure, rushyiraho intumwa zihuza izo nzego zombi (abahuzanzandiko). Uwo muhuzanzandiko akurikiranira hafi imikorere y’urwego ashinzwe. Buri kwezi urwo rwego rushyikiriza inyandikomvugo y’inama umuhuzanzandiko warwo zimufasha gukurikirana neza imikorere y’urwego no guha raporo urwego rukuru igihe rubisabye. Iyo ntumwa ihabwa ijambo, ariko ntishobora gutora, uretse afite urwego ahagarariye. 16. Bibaye ngombwa, kandi rubyemerewe n’urwego rurugenga, urwego rushobora kwemera abandi balejiyo batarugize, cyangwa se abatari muri Legio, gukurikirana imirimo y’inama, ariko ntibashobora gutora. Bene abo bantu, na bo basabwa kugira ibanga ry’ibyavugiwe mu nama. 17. Inzego z’ubuyobozi za Legio (conseils) ni izi zikurikira : Curia, Comitium, Regia, Senatus, Concilium Legionis n’izindi zishobora gushyirwaho bitanyuraniranyije n’amategeko shingiro agenga Legio. 18. Amazina y’ikilatini y’inzego zinyuranye za Legio ahwanye n’imirimo yazo. Muri Legio Mariya ni Umwamikazi. Ni we uyobora ingabo ze ku rugamba, mu ntambara akazibera umugaba, akaba ari we uzigeza ku gutsinda. Nicyo gituma inama ya Concilium imuhagarariye, ikanamutegekera izindi nzego. Inzego z’ubuyobozi z’intara zitari nini zisa n’aho ari zo zihagarariye izindi. Inini ziraruhije kuko bitoroshye kugira ngo inama zibe kandi ntihaburemo abantu b’aho hantu hanini hatyo basiba. Niyo mpamvu ituma amazina ya Curia, Comitium, Regia na Senatus yerekana ahantu uko hangana n’uko hateye mu miyoborere yaho. 19. Urwego rw’ubuyobozi rwisumbuye rushobora gufatanya imirimo yarwo y’ubukuru n’imirimo y’urwego ruciye bugufi. Nka Senatus ishobora gukora nka curia. Iryo komatanya ry’imirimo rigira akamaro kuko :

Page 169: Manuel Ya Legio

153

a) Abo bakuru bafatikanyije imirimo mito n’imikuru bazunguka igihe kuko bazashobora gukorera iyo mirimo yose rimwe, kandi bakagera ku cyo buri rwego rugamije. b) Nyamara hari ikindi gikwiye kwitabwaho. Ubwo inama nkuru iba irimo abantu benshi bategeranye, ntibizajya bibashobokera kujya mu nama zose ziba. Bikaba rero byatuma bamwe mu balejiyo babyiyemeje basanganwa akazi kenshi, bikabibagiza ndetse bakareka nkana akazi kamwe na kamwe, ibyo bikononera Legio. Iryo fatikanya ry’imirimo y’urwego ruto n’urukuru bizatuma inama zitazajya zibura abantu benshi iteka, kandi bituma abo bamenya neza uko Legio iteye, bakimenyereza imirimo y’ubukuru, ndetse bikazatuma bashingwa imirimo irushijeho gukomera, bakaba ingenzi mu kwagura umuryango, no mu murimo wo mu biro y’urwego rw’inama rwisumbuye. Byatuma bamwe bavuga ko noneho iyo mikorere yaba ari uburyo bwo kwegurira ubuyobozi bw’intara nini inama y’akarere gato. Nyamara si ko bimeze. Ahubwo mu by’ukuri, inama y’urwego rwisumbuye ni yo ishinzwe kwita ku rwego rw’akarere. Abahagarariye inzego z’inama zinyuranye bafite inshingano zo kwitabira inama y’inzego zisumbuye, bajye babikora uko bashoboye babikuye ku mutima. Bamwe batanze igitekerezo cy’uko urwego rw’inama rwisumbuye rwakora ukwarwo kandi rugakora gusa nk’inama enye mu mwaka, ngo bigenze bityo haboneka abantu bitabira inama ari benshi. Nyamara icyo gitekerezo aho kurengera inyungu z’ubuyobozi bw’abahagarariye abandi cyazibangamira kuko, mu by’ukuri, iyo hashize igihe kinini nta nama zikorwa, nta kabuza urwo rwego rureka imirimo yarwo, rukayegurira abakuru, rukayisigarana ku izina gusa. Amaherezo bigira ingaruka, abalejiyo bakadohoka ntibite ku nshingano zabo. Byongeye kandi, inama iterana bitinze bigeze aho ntiyaba ikiri inama, ahubwo yaba ari Kongere. Ntiyaba kandi ifite umuco w’ingenzi uranga ubuyobozi wo kumenya no gukurikirana ibintu. 20. Umulejiyo wese afite uburenganzira bwo kuba yagira ikibazo ageza ubwe kuri Curia ye cyangwa indi nama y’urwego rwisumbuye. Igihe ariko biga ibibazo byaje kuri ubwo buryo, bazagomba kwitonda kandi ntibagace ku mategeko no ku bubasha bw’inama bakuriye. Bavuga ko uwo muntu utabwira abamuyobora ikibazo akagomba kubwira inzego zo hejuru yaba abuze umutima mwiza. Si byo.

Page 170: Manuel Ya Legio

154

Kuko kubera impamvu zabo, abakuru (officiers) bashobora kutageza ibibazo bimwe ku nama zisumbuye. Haramutse habuze umuntu ubivuga, inzego nkuru ntizamenya ibintu byose zifitiye uburenganzira bwo kumenya no kwitaho. 21. Buri rwego rushinzwe guha imfashanyo y’amafaranga, urwego rw’inama rwisumbuye. Kuri iyo ngingo, reba umutwe wa 34 n’uwa 35. 22. Mu nama ya Legio, bagomba kungurana ibitekerezo, buri muntu akavuga icyo atekereza nta buryarya. Ntabwo inama ishinzwe kugenzura cyangwa gufata ibyemezo, ahubwo ni n’ishuri rirera abakuru. Ariko se abo bakuru bazatozwa bate niba hatabayeho kungurana ibitekerezo, niba amahame shingiro n’intego ya Legio bitavugwa na rimwe? Igihe kandi hagize ikivuka ntihakabe abiharira ijambo ngo maze abandi bamire ibyo batekereza. Urwego rukora neza iyo abarugize bisanzura. Niba hari uzanwa no gutega amatwi gusa, uwo ntabwo aba afitiye iyo Curia cyangwa urwo rwego rundi akamaro. Iyo atega amatwi gusa, inama ishobora kugira icyo imwungura ariko we ntagire icyo yungura abandi. Ashobora gutaha nta cyo yungutse. Umulejiyo wicecekera mu nama amera nk’umwanya w’umubiri w’umuntu udakora icyo wagenewe, ahubwo ukaba wakururira umuntu amakuba. Byaba bibabaje umulejiyo abereye inama ya Legio nk’umutwaro. Mu gihe gukora bigirira akamaro ubuzima, kudakora byo biba nko kubumunga ; kandi uko kumungwa kugakwira hose. Ni yo mpamvu byaba nk’itegeko ko nta mulejiyo n’umwe ugomba iteka kwicecekera mu nama. Nibura rimwe mu mwaka akagira igitekerezo atanga. Buri wese ashinzwe kugira uruhare mu buzima bw’umuryango, atari ukuza mu nama cyangwa gutega amatwi gusa, ahubwo akungurana n’abandi ibitekerezo. Niba kandi ari umuntu usanzwe utinya kuvugira mu ruhame, agomba kwitsinda akabifashwamo n’ubutwari Legio yimirije imbere kandi ishaka mu bayo, muri byose kandi iteka. Umuntu ashobora kwibaza niba bishoboka ko abari mu nama bose bashobora kuyivamo bavuze. Ntibishoboka, ariko ikibi ni uko abasanzwe bakunda kuvuga bakwiharira urubuga, bakabuza abandi kuvuga icyo batekereza. Perezida ntagomba kuvuga ubutitsa. Ni ngombwa rero kwirinda ko umuntu umwe yanigana abandi ijambo. Rimwe na rimwe Perezida yisobanura avuga ko aramutse acecetse n’abandi bose baceceka. Uwo mutuzo utumirira buri wese kuvuga kugira ngo inama ikomeze.

Page 171: Manuel Ya Legio

155

Mu kuyobora inama, Perezida agomba gushingira kuri iyo ngingo. Bizamufasha kuyobora neza. 23. Kugira ngo inama ijye mbere, nta we ugomba kuvuga ashaka gusenya ibyo abandi bavuze ari nta cyo yongeraho. Agomba ahubwo kuvuga no gusubiza ku buryo abandi basobanukirwa. Niba kandi atanze ikibazo kimeze nk’ikirimo umutego, agomba kubanza kugisobanura uko acyumva, ndetse agafasha n’abandi kugiha igisubizo. Naho kuvuga usenya kandi ntugire icyo ushyira aho washenye birutwa no kwicecekera. 24. Inama yose ya Legio igomba kurangwa mbere na mbere n’urugwiro, aho kubashyiramo ibitekerezo byawe ku gahato. Ibyemezo bifashwe huti huti, bishobora gutuma abari mu nama bacikamo ibice bibiri, igice kimwe kigizwe n’abantu bake, n’ikigizwe n’abantu benshi batsinze impaka. Abari muri ibyo bice byombi usanga bashyamiranye, kandi batsimbaraye ku bibatanya. Nyamara, iyo abari mu nama bafashe ibyemezo bamaze kubisuzuma bitonze ku buryo burambuye no kubyumvikanaho, bose babyakira neza, abatsinzwe bakahungukira ibitekerezo batagononwa, abatsinze na bo bakumva ko nta yindi nyungu babonye uretse kungura Legio. Iyo havutse ibitekerezo binyuranye, abari mu ruhande rwa benshi bagomba kwihanganira abo mu ruhande rwa bake. Kuko abenshi bashobora kwibeshya, kandi bikaba byababaza cyane, baramutse bihutishije igitekerezo giciye ukubiri n’ukuri. Bibaye ngombwa icyemezo cyasubikwa, kikazafatwa mu nama itaha, cyangwa nyuma habonetse igihe gihagije cyo kugisuzuma. Ni ngombwa kumenyesha abagize inama imiterere y’ikibazo kigibwaho impaka, no kubatoza kugisengera kugira ngo Imana ibamurikire. Bose bagomba kumva no kubona ko icyo bagomba gushyira imbere atari uguhitisha igitekerezo, ahubwo ko bagomba guharanira guhishura ugushaka kw’Imana muri icyo kibazo kigibwaho impaka. Ni muri ubwo buryo bose bashobora kumvikana nta kabuza. 25. Ubwo muri praesidium bagomba kwigengesera kugira ngo hataba amahane kandi bose bari basanzwe bunze ubumwe kandi baziranye kuva kera, ni cyo gituma no mu nama zose ziba, ubwo baba bataziranye bagomba kwimenyereza kwigengesera kugira ngo hato hataza kuvuka umutima mubi, kuko :

Page 172: Manuel Ya Legio

156

a) Abagize inama baba bataramenyera gukorera hamwe. b) Ibibazo aba ari byinshi kandi bene izo nama zigomba kubisubiza. Ubwo kandi niko haba hari imitwe yiteguye kwerekana icyo iri cyo bigatuma impaka zanga zigashyira kera, ndetse bakaba banatongana. c) Kenshi izo nama haba harimo abantu b’abahanga maze abandi bakabatinya. Abo rero bakaba bakwerekeza inama mu nzira bishakiye, bikaba kandi byazana impagarara, ndetse abo bagombye kuba umutima wa Legio bakaba ari bo batanga urugero rubi ndetse bakaba batuma haba abazinukwa Legio. Nuko rero, urwego rw’inama rwisumbuye rwagombaga kubera izindi nzego z’inama ziciye bugufi urugero rw’ubuvandimwe n’imigenzereze myiza, rukazibera ikigusha n’urugero rubi. Ubwo urwego rw’inama rwari umutima w’umuryango rugahumeka umwuka mubi ugakwira bidatinze muri Legio yose. d) Kenshi na kenshi hari abakoresha kwigomeka ku rwego rukuru barurega gukora ibirenze ububasha bwarwo, cyangwa gukora ibitarukwiye. Hakaba n’ushobora kuvuga ikintu kitari mu kuri ariko kuko wenda akivuze ku buryo bwiza bakaba bacyemera. e) Iyo abantu bateranira hamwe, amashagaga bafite, ubushake bwa buri wese, ubwirasi, kudapfa kwemera bisinziriye muri buri muntu, ntibibura guhaguruka ngo bihagarare. Shyira hamwe abantu basenga kandi batizigama mu byerekeye ibyiza bya roho, niba ubakoranyirije hamwe ntibizatinda ko ubona imbaraga nke za kamere ; umutima, imyifatire, amagambo ndetse n’ibikorwa byabo ntaho usanga bihuriye n’ugucisha make no kuba indakemwa bya gikristu. Ni byo abanditsi b’ibitabo bitagatifu bita “isi”, bakatubwiriza kuyigendera kure. Uko babivuga usanga bikwiranye n’amateraniro ayo ari yo yose, yaba ay’abakire cyangwa ay’abakene, yaba se ay’abategetsi cyangwa se ay’abanyamyuga, ndetse yemwe yaba n’ay’abihayimana cyangwa se ay’abakristu basanzwe. (Cardinal Newman : Dans le monde) Ayo magambo aratangaje kandi aturuka ku muntu w’umuhanga. Mutagatifu Gregori wa Naziance na we yarabivuze ariko ku bundi buryo. Ubisuzumye neza, ayo magambo aratubwira neza ko “isi” ari ukubura urukundo, burya tugira urukundo ruke; ariko iyo hari isano n’ubucuti ruriyongera, ibyo kandi bireba abantu bake. Ariko iyo abaremye inama ari benshi, iyo kandi batangiye gusubira mu magambo no kutumvikana, urwo rukundo ruke rushobora kubisa intonganyi

Page 173: Manuel Ya Legio

157

n’inkurikizi mbi. “Imana n’urukundo ni ikintu kimwe. Ahabuze urukundo, amashagaga n’ibyifuzo bya kamere birimikwa. Itara ry’ukwemera iyo ritakongejwe ku muriro w’urukundo ntirishobora kutumurikira kugera igihe tuzagerera ku byishimo by’iteka… Nta mugenzo mwiza w’ukuri udafite urukundo”. (Mutagatifu Berinarudo) Igihe abalejiyo bazasomera izi nyigisho zikomeye zerekeye impaka ntibakibeshye ngo ibyo ntibizigera biba iwabo. Birashoboka kandi bizaba niba babuze urukundo, kandi niba bacogoye mu kwemera. Nta na rimwe bagomba kureka kuba maso. Amateka atubwira ko ingabo z’Abaromani zitararaga ahantu zitabanje kuhubaka ikigo ngo zigikomeze, kabone n’iyo zaba ziriwe zigenda cyangwa se zirwana, kabone n’aho yabaga ari ukuharara ijoro rimwe gusa cyangwa umwanzi akiri kure cyane, ndetse no mu gihe cy’amahoro. Legio ya Mariya na yo igomba gukurikiza urwo rugero rwiza, ikarinda ibigo byayo ari byo za nama, yanga ko byarimburwa n’ubwo bunyagwa bw’ubwenge bw’isi. Izabirinda yigizayo buri jambo na buri gikorwa giciye ukubiri n’urukundo, kandi iteka itoza inama zayo umuco wo gusenga no kudahemukira na gato Legio. “Inema, kimwe na kamere, ifite ibyo yikundaho kimwe n’ibyo yanga ; ifite urukundo rwayo, umwete wayo, ibyo yizera, ibiyishimisha, ibiyibabaza… Ibyo byose kandi ni nako byabayeho mu buryo bwuzuye muri Bikira Mariya, we wabayeho abeshejweho n’inema atabeshejweho na kamere. Abakristu bo babaho bafite inema ariko batabeshejweho nayo, nyamara Bikira Mariya we yahoranye inema kandi aba ari zo zimubeshaho, kugeza ku butungane bwuzuye bwazo, igihe cyose yari hano ku isi.” (Gibieuf: De la Vierge souffrante au pied de la Croix)

2. Inama ya Curia n’iya Comitium 1. Ahantu hazaba hari praesidium ebyiri cyangwa izirenze, ariko mu karere kamwe, aho bazarema inama yitwa Curia. Curia izagirwa n’abakuru bose harimo n’abayobozi ba roho. 2. Igihe Curia ihawe ububasha bwo kugenzura izindi Curia ziri mu karere kamwe, iyo Curia izitwa Comitium. Comitium si urwego rushya. Ikomeza gukora nka curia kandi igakomeza kugenga za Praesidia ziyishamikiyeho. Mu nama ya Comitium, abakuru ba za Curia na za Praesidia bahagararira izo nzego.

Page 174: Manuel Ya Legio

158

Kugira ngo abahagarariye inama ya Curia bagabanyirizwe kutajya mu nama zose za Comitium (kuko ziba zariyongereye ku nama za Curia isanzwe ikora, bikababera umutwaro utari ngombwa), inama ya Comitium yakwemererwa gusuzuma ibibazo by’iyo Curia maze abayihagarariye bagasabwa gusa kuboneka rimwe mu nama ebyiri cyangwa eshatu. Ubusanzwe, nta nama ya Comitium irenga imbibi za diyosezi irimo. 3. Umuyobozi wa roho azashyirwaho n’Umushumba wa Diyosezi, iyo nama ya Curia cyangwa ya Comitium zibarizwamo. 4. Inama ya Curia ifite ububasha kuri za Praesidia nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro agenga Legio. Ni yo ishyiraho abakuru b’izo Praesidia (uretse umuyobozi wa roho), kandi ikagenzura igihe bagomba kumara ku murimo wabo. Naho ku birebana n’uburyo bashyirwaho, reba igika cya 11 cy’umutwe wa 14, ahavuga ibyerekeye Praesidium. 5. Inama ya Curia ni yo igenzura niba amategeko n’amabwiriza ya Legio yubahirizwa muri Praesidium no mu bayoboke bayo nk’uko bisabwa. Ingingo zikurikira zikubiyemo inshingano z’ingenzi z’umurimo wa Curia : a) Guhugura abakuru ba za Praesidia no gukurikiranira hafi uburyo buzuza inshingano zabo, n’imiyoborere rusange ya za praesidia bashinzwe. b) Gusaba buri praesidium gutanga raporo y’ibikorwa byayo, nibura rimwe mu mwaka. c) Kungurana ibitekerezo. d) Gusuzuma imirimo mishya. e) Guharanira umwanya wa mbere muri byose. f) Gushishikara no kwizera neza ko buri mulejiyo akora uko bikwiye umurimo ategetswe. g) Kugerageza gukwiza hose Legio no gushishikariza praesidia kwitorera abafasha, kubayobora, kureba uburyo bakwitabwaho n’ukuntu banoza imikorere yabo. Ngiyo impamvu ituma abantu bayobora Curia bakwiye kuba ari abantu bajijutse kandi ubukristu bwacengeye.

Page 175: Manuel Ya Legio

159

6. Za Curia ni zo zigize Legio, ni nazo zerekana uko Legio y’ako karere izamera. Aho batarashinga Curia ntibakibwire ko bafite Legio ikomeye, baba ari ntaho bari bigeza 7. Abalejiyo batarageza ku myaka 18 ntibemerewe kujya mu nama ya Curia y’abakuru. Ariko niba Curia isanze bikwiye, ishobora gushinga Curia y’abato ariko bakayirebera hafi. 8. Perezida wa Curia n’abandi bakuru bayo bagomba kurangwa n’urugwiro no kwakira ababagana bose, ku buryo abalejiyo b’iyo Curia bashobora kubabwira ibibabangamiye, ndetse bakabagaragariza n’ibindi bikiri mu ibanga, bitarageza igihe cyo kwigwaho mu nama. 9. Byaba byiza abakuru bashoboye kugenera imirimo bashinzwe igihe kinini kuko iba itezweho byinshi. 10. Iyo hari umubare munini wa za praesidia ziyoborwa na Curia, icyo gihe n’umubare w’abazihagarariye uba munini nta kabuza. Ibyo kandi bishobora kugira ingaruka no kubyara ingorane ku murimo no ku mitunganyirize y’ubuyobozi. Ariko Legio yemera ko izo ngorane zishobora gukemuka ku bundi buryo. Legio iteze kuri Curia umurimo wa gitumwa usumbye kure uw’ubuyobozi busanzwe. Buri Curia ni umutima wa za Praesidia ziyishamikiyeho n’ubwonko bwazo. Kubera ko Curia ari umutima w’ubumwe, abayigize na bo bagomba kuba benshi (ni ukuvuga abahagarariye praesidia zabo muri Curia) bakaba abahuza ba buri praesidium n’izindi praesidia. Maze uko ubwo bumwe burushaho gukomera akaba ari nako praesidia zirushaho kurangwa n’ubushishozi no gukurikiza imikorere ya Legio. Mu nama za Curia, ni ho honyine bashobora kumenyera ku buryo bunonosoye ibyerekeranye na Legio, no kubijyaho impaka ku buryo bukwiye. Imyanzuro ivuye mu nama imenyeshwa abalejiyo. 11. Curia izakora ku buryo buri praesidium mu ziyigize isurwa ku buryo buhororaho bishobotse ndetse izabikore kabiri mu mwaka, igamije kuzishishikaza no kugenzura ko byose bikorwa neza kandi mu murongo nyawo. Ni ngombwa ko iyo nshingano isohozwa mu mwuka uzira urwikekwe no kunenga bijyana no guterana amagambo, kuko bibaye ibyo, abalejiyo bagera aho bishisha abashyitsi babasuye kandi bakakirana umujinya inama babagiriye banafite umutima utanezerewe. Nyamara iyo hari umwuka w’urukundo n’ubwiyoroshye, umuntu atekereza ko abasuye biteguye guhabwa na za praesidia baba basuye ibingana n’ibyo babazaniye (mbese nk’abantu bazanywe no kwiga ibyo praesidium yaba

Page 176: Manuel Ya Legio

160

ibarusha no kurebera Curia ko haba hari icyo bashobora kungura praesidium bagendereye). Ni ngombwa guteguza praesidium izasurwa ndetse ikabimenya byibuze icyumweru kimwe mbere y’uko urwo ruzinduko rukorwa. Haba ubwo umuntu yumva hari abinubira iryo surwa ndetse bakarifata nko kwivanga mu bitabareba. Abafite iyo myumvire igayitse ni abatubaha Legio za praesidia zibereye ingingo, kandi izo ngingo zisabwa kumvira amategeko n’amabwiriza agenga umuryango. Ese ikiganza gishobora kwiterura ku mutwe maze kikawubwira kiti « sinkeneye inkunga yawe » ? Byongeye kandi, byaba ari ukuba indashima kuko ibyo kwivanga kwa Curia ari byo praesidia ziyigize zikesha kuba ziriho. Byaba ari no kugaragaza ubushishozi buke mu byo uwo muntu avuga kuko abasuwe bakirana umutima mwiza ibyo ubuyobozi bukuru bubagobokamo, ndetse bo babibonamo ibyiza. Birasanzwe kandi ko buri tsinda ry’abantu (abihayimana, abasivili, abasirikare) rigira ubutegetsi bwo hejuru bugenzura kandi bukagira inama inzego zirigize. Ubwo rero bagomba kuba maso bakareba icyo abari mu nzego zo hasi yabo bakora, bakabasura, ndetse byaba ari ngombwa bakaba babahana. Bityo rero, iryo sura rya Curia ni ngombwa kugira ngo izo praesidia ishinzwe zijye mbere. Za praesidia nazo zigomba kwibuka ko zigomba gusurwa kandi ko biteganyijwe mu mategeko. Curia nayo igomba kwita kuri ayo mategeko maze ikayubahiriza. Abasuwe bagomba kwakira neza ababagendereye. Iryo sura ni umwanya utagira uko usa wo gusuzuma ikaye y’umwanditsi n’iy’umubitsi, … Aboherejwe na curia bagomba kureba niba ari nta dukosa turi muri izo nyandiko zose, bakagenzura kandi niba amasezerano yarakozwe na buri wese wagombaga kuyakora. Curia yagombye kujya yohereza abantu babiri. Si ngombwa ko baba abakuru, umulejiyo wese w’inararibonye ashobora guhabwa ubwo butumwa. Abasuye bagomba kugeza kuri Curia yabatumye raporo yanditse igaragaza neza ibyo isuzuma ryabo ryagezeho. Urwego rwa Concilium rushobora gutanga urupapuro abagomba gukora iyo raporo bazajya bareberaho. Si byiza ko iyo abasuye babonye hari ibintu bitagenda, bahita babitangariza mu ruhame mu nama, kabone n’aho byaba bibwirwa abagize praesidium cyangwa

Page 177: Manuel Ya Legio

161

Curia. Abasuye bagombye kubanza kubiganiraho n’umuyobozi wa roho ndetse n’umukuru wa praesidium. Iyo ibyo bitabanyuze, ni bwo ikibazo cyagombye gushyikirizwa Curia. 12. Abagize Curia na bo bagomba gukurikiza amategeko, nk’uko abari muri Praesidium bose bakurikiza ayayo. Nicyo gituma ibyabwiwe abagize praesidium ku byerekeye kuboneka mu nama n’ibirebana n’imyifatire yabo, byose bagomba kubikurikiza igihe bari mu nama ya Curia. 13. Curia izajya ikorera inama ahantu no ku gihe bemeranyijweho ubwabo nk’abagize Curia, maze urwego ruyikuriye rukabyemera. Bishobotse, izo nama za Curia zagombye kujya ziba nibura inshuro imwe mu kwezi. Reba impamvu ari ngombwa gukora izo nama kenshi, nk’uko bikubiye mu ngingo ya mbere y’igika cya cumi n’icyenda cy’uyu mutwe. 14. Umwanditsi wa Curia, amaze kubyumvikanaho n’umukuru wa Curia, ategura mbere y’igihe ibijya ku murongo w’ibizigwa mu nama ya Curia, nyuma bikamenyeshwa abayobozi ba roho na buri mukuru wa Praesidium mu zigize Curia, mbere y’uko inama ya Praesidium bayobora ibanziriza iyo ya Curia iba. Abakuru ba Praesidia na bo bagomba kubimenyesha abandi bayoborana Praesidia zabo. Ibyo ariko ntabwo ari byo byonyine bishobora gukorwa muri iyo nama. Ahubwo ni ukugira ngo badata igihe, ariko bashobora no gusuzuma ibindi bibazo bitanditse kuri gahunda. 15. Curia igomba gukurikiranira hafi Praesidia ziyigize kugira ngo zidatandukira ubutumwa bwite bwa Legio maze zikigira mu byo gutanga ibintu. Ibyo bibaye byaba ari uguhusha intego ya Legio. Isuzuma ku buryo buhoraho ry’uko umubitsi akoresha umutungo wa Legio bizatuma Curia ibasha gutangirira hafi no kuvumbura kare imikoreshereze idahwitse y’umutungo wa Legio. 16. Ba Perezida n’abandi bafite ubuyobozi ntibakajye baharanira kwikubira imirimo yose kuko ibyo ari byo bituma inzego n’imirimo yazo bitajya mbere. Ese ni nk’icupa rifite umunwa muto, ntirisuka vuba ibyo ritwaye. Habaho kandi abantu badashobora kubyihanganira bakamena umunwa wa rya cupa kugira ngo risuke vuba.

Page 178: Manuel Ya Legio

162

Kwanga gusaranganya imirimo hamwe n’abashoboye kuyikora ni ukuryamira ndetse no kwangiriza Legio yose. Birazwi kandi ko kugira icyo umuntu ashinzwe bituma uwo muntu arushaho kwisuzuma akarushaho kuzuza inshingano ze. Umwanditsi ntagomba guheranwa n’imirimo y’ubwanditsi, n’umubitsi na we ntagomba kwita gusa ku nyandiko z’imikoreshereze y’umutungo. Abakuru (officiers) bose ndetse n’abandi bagaragaza ubushobozi bajye bagira imirimo bashingwa, bahabwe uburyo bwo kwibwiriza no kwitoza kugenzura. Ibyo byose bigomba kuba bigamije gutoza buri mulejiyo gukora no kwamamaza Legio, bukaba aribwo buryo bwiza bwo gukiza roho z’abantu. « Ibikorwa by’Imana byose byubakiye ku bumwe, kuko ari Yo ubwayo bishingiyeho. Yo Bumwe busanzwe ku buryo butangaje kandi ndengakamere, busumba kure cyane ubundi bumwe bwose bushobora kubaho. Imana ni imwe, ku buryo budasubirwaho ariko na none ifite uburyo bwinshi yigaragazamo. Kandi nk’uko yigaragaza mu buryo bwinshi, birumvikana ko muri kamere yayo izira akajagari n’umuvundo, ahubwo byose bikorwa ku buryo bunoze bufite gahunda ihamye. » (Cardinal Newman : L’Ordre, Témoin et Instrument de l’unité), aya magambo hamwe n’andi atatu akurikiraho mu nyandiko y’umwimerere akubiye mu gika kimwe.

3. Inama ya Regia 1. Regia ni urwego rushyirwaho na Concilum kugira ngo ruyobore Legio iri mu karere kagari cyane, rukurikirana na Senatus. Concilium ni yo yemeza niba Regia izashamikira kuri Concilium ubwayo nta rundi rwego ruciyemo hagati cyangwa niba ari kuri Senatus iyi n’iyi. 2. Iyo gushyirwa mu rwego rwa Regia bikorewe urwego rusanzwe ruriho, hejuru y’izo nshingano nshya ziyongereyeho, urwo rwego ruzakomeza rusohoze inshingano rwari rufite (reba igika cya mbere, agace ka 19 by’uyu mutwe uvuga ibyerekeranye n’ubuyobozi bwa Legio). Regia igizwe n’aba bakurikira : a) abakuru ba buri rwego rwa Legio rushamikiye kuri Regia; b) abagize urwego ruzamuwe rukagirwa Regia niba ari uko byagenze.

Page 179: Manuel Ya Legio

163

3. Umuyobozi wa roho wa Regia azashyirwaho n’abepiskopi ba za Diyosezi urwego rwa Regia rukoreramo. 4. Itorwa ry’abakuru b’inama zishamikiye kuri Regia rigomba kwemezwa na Regia. Abo bakuru bafite inshingano yo kwitabira inama za Regia, keretse habonetse impamvu zumvikana zibabujije kujyayo (nko kuba kure n’ibindi). 5. Byaragaragaye ko uburyo burusha ubundi gufasha Regia kugenzura inama ziyishamikiyeho ariko ziri kure ari ugushyiraho intumwa ziyihagararira. Intumwa ya Regia ituma iyo nama ihora ishyikirana bihoraho n’abo iyo ntumwa yoherezwaho bakajya bayoherereza inyandikomvugo za buri kwezi, nayo igategurira Regia yayitumye raporo igihe iyiyisabye. Iyo ntumwa kandi yitabira inama za Regia ikanagira uruhare mu nama zibanziriza ifatwa ry’ibyemezo, ariko yo ntishobora gutorera ibyo byemezo, keretse na yo ari imwe mu bagize Regia. 6. Inyandikomvugo y’inama ya Regia yagombye kohererezwa inama iyo Regia ishamikiyeho. 7. Concilium ni yo itanga uruhushya rwo kugira icyo Regia ihindura ku miterere yayo cyagira ingaruka ku buryo bugaragarira mu mibare y’abitabira inama za Regia, aho yaba ishamikiye hose. 8. Mu bihe by’Abaromani, Regia yari icumbi, ingoro y’umutware, ahakorerwaga imirimo y’ubuyobozi. Nyuma, iryo jambo ryaje gukoreshwa basobanura umurwa cyangwa ingoro nyirizina y’Umwami. “Kuba nyamwinshi kandi ikagira ibiyiranga bitandukanye, ariko hanyuma ikarenga ikaba imwe, kuba Ubutagatifu, Ubutabera, Ukuri, Urukundo, Ubushobozi, Ububasha, ikaba kandi ariyo yuzuza buri cyose muri ibyo nk’aho yabaye cyo cyonyine ibindi ntibibeho, ngicyo icyerekana ko muri kamere y’Imana hari ubusugire buhoraho na gahunda ihamye kandi ijimije ituma n’ibindi byose bibaho bikanakora neza” (Cardinal Newman: L’ordre, Temoin et Instrument de l’Unité).

Page 180: Manuel Ya Legio

164

4. Inama ya Senatus 1. Senatus ni urwego rushyirwaho na Concilium kugira ngo ruyobore Legio mu gihugu urwo rwego rurimo. Rugomba gushamikira kuri Concilium nta rundi rwego rwitambitsemo. Mu bihugu binini, aho Senatus imwe cyangwa ebyiri zidashobora kugenzura ibihakorerwa, hashobora gushyirwaho indi Senatus imwe cyangwa nyinshi, buri Senatus ikagenzurwa na Concilium kandi ikayobora Legio mu karere yashinzwe na Concilium.

2. Iyo urwego rwari rusanzwe ruriho ruzamuwe rukaba Senatus, rukomeza imirimo yarwo isanzwe, hakiyongeraho inshingano nshya. (Reba agace ka 1 igika cya 19 cy’uyu mutwe uvuga ibirebana n’ubuyobozi bwa Legio) Senatus izagirwa n’aba bakurikira : a) Abakuru ba za Praesidia zose zishamikiye kuri iyo Senatus. b) Abagize inama yazamuwe ikagirwa Senatus niba ari uko byagenze.

3. Umuyobozi wa roho wa Senatus ashyirwaho n’Abepiskopi ba za Diyosezi iyo Senatus iyoboramo Legio.

4. Abakuru b’inama zishamikiye kuri Senatus iyo bamaze gutorwa ni yo ibemeza. Abo bakuru bafite inshingano yo kwitabira inama za Senatus, keretse gusa bagize impamvu zibabuza, (urugero ni nk’iyo ari kure).

5. Gushyiraho abahuzanzandiko bifasha Senatus gushyikirana, gukurikirana no kugenzura, ku buryo buhoraho, inzego ziyishamikiyeho ziri kure cyane. Umuhuzanzandiko yifashisha inyandikomvugo z’inama za buri kwezi yohererezwa n’urwego ahuza na Senatus, maze agategurira Senatus raporo y’uko byifashe muri urwo rwego igihe abisabwe. Abahuzanzandiko bajya mu nama za Senatus ndetse bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu nama. Iyo basanzwe batari mu bagize Senatus, nta burenganzira bagira bwo gufata ibyemezo.

6. Inyandikomvugo y’inama ya Senatus yohererezwa inama ya Concilium.

7. Senatus igize ibyo ishaka guhindura mu miterere yayo, ibisabira muri Concilium. “Imana ni ihame ridakuka, kimwe n’Ububasha, Ubuhanga n’Urukundo bizira iherezo. Byongeye, uvuze ibintu bisumbana, aba avuze ko hari ibibanza

Page 181: Manuel Ya Legio

165

n’ibikurikira. Niba ibiranga Imana bifite uko bisumbana, ni uko bifite icyo bihuriyeho, kandi n’ubwo buri cyose cyiyuzuye ubwacyo kigomba gukora ibyacyo cyahariwe ntikiryamire ibindi, kandi rimwe na rimwe kikabererekera ibindi” (Cardinal Newman: L’ordre, Témoin et Instrument de l’Unité).

5. Concilium Legionis Mariae 1. Concilium ni urwego rukuru rwa Legio kandi ni rwo rufite ububasha busesuye ku birebana n’imiyoborere y’umuryango (bitanyuranyije n’ibiteganywa n’uburenganzira bw’abayobozi ba Kiliziya, uko bisobanurwa muri izi mpapuro). Concilium ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo gushyiraho no gusesa Praesidia hamwe n’inzego ziyishamikiyeho ; aho ari ho hose. Ni na yo itanga amabwiriza arebana n’ibyo ari byo byose byerekeranye na Legio, gukemura amakimbirane n’ubujurire ndetse n’ibibazo bijyana no gushamikira ku zindi nzego hamwe n’ingingo zose zirebana n’ishingiro ry’imirimo igomba gutangira cyangwa uburyo bwo kuyikora.

2. Inama ya Concilium iteranira i Dubilini (Dublin) ho muri Irilande (Irlande) buri kwezi.

3. Concilium ishobora guha bumwe mu bubasha bwayo inzego ziyishamikiyeho cyangwa za Praesidia zimwe na zimwe kugira ngo ziyibikorere. Ni na yo igena igihe izo nzego zizamarana ubwo bubasha.

4. Concilium ishobora gukora imirimo yayo ikongeraho n’iy’izindi nama ziyishamikiyeho. 5. Concilium Legionis igizwe n’abakuru ba buri rwego rushamikiye kuri Concilium ku buryo butaziguye. Abakuru ba Curia z’abakuru zo muri arkidiyosezi ya Dublin nibafata umwanya wa mbere mu kwitabira inama za Curia. Kubera kuba kure, inzego nyinshi za Legio ntibizorohera kwitabira inama za buri kwezi za Concilium. Concilium ifite uburenganzira bwo guhindura abahagarariye za Curia zo mu mujyi wa Dublin.

6. Umuyobozi wa roho wa Concilium ashyirwaho n’Ubuyobozi bwa Kiliziya bwo mu gihugu cya Irlande.

7. Concilium yemeza abakuru batowe mu nzego ziyishamikiyeho.

8. Concilium ishyiraho intumwa ziyihuza n’inzego ziyishamikiyeho. Uwo muhuzanzandiko atuma Concilium ishyikirana ku buryo buhoraho n’inama ziyishamikiyeho, yifashishije inyandikomvugo za buri kwezi igezwaho n’urwego

Page 182: Manuel Ya Legio

166

ahagarariye, ageza kuri Concilium raporo mu gihe abisabwe. Yitabira inama za Concilium, ariko iyo adasanzwe abarirwa mu bagize inama ya Concilium, nta burenganzira agira bwo gutora.

9. Abahagarariye Concilium ku buryo bwemewe n’amategeko bashobora kujya mu karere ako ari ko kose Legio irimo maze bagasurayo amatsinda anyuranye y’abalejiyo, bakamamazayo umuryango kandi akenshi bagakora imirimo igenewe Concilium.

10. Concilium ni yo yonyine ifite uburenganzira bwo guhindura igitabo gikuru cya Legio (Manuel) gikubiyemo amategeko n’amabwiriza y’umuryango.

11. Amategeko agenga Legio ntashobora guhindurwa na gato batabanje kubaza inteko zose za Legio. Izo nteko zose zizabanza gusobanurirwa n’inama zazo ibyo bashaka guhindura. Zizahabwa igihe gihagije kugira ngo zivuge icyo zibitekerezaho. Zikazabimenyesha Concilium zinyuze kubazizihagarariyemo cyangwa se zikandika. “Bityo ubushobozi bw’Imana ntibugira iherezo, ariko bugengwa n’ubushishozi n’ututabera bw’Imana kimwe kandi n’uko ubutabera bwayo buzira iherezo bugengwa n’urukundo rudashyikirwa rwayo, urwo rukundo narwo rukagengwa n’ubutungane bwayo. Ibiranga Imana bishyize hamwe, ku buryo ari nta na kimwe kirwanya ikindi kandi buri cyose cyigenga mu byacyo ; nguko uko ubwuzure butabarika buri bwose bugakora mu ngereko yabwo bubumbiye hamwe mu bumwe bunoze bw’Imana” (Cardinal Newman: L’ordre, Témoin et Instrument de l’Unité).

UMUTWE WA 29 : UBUDAHEMUKA BWA LEGIO

Intego y’umuryango uwo ari wo wose, ni uguhuriza hamwe ibintu byinshi binyuranye. Ihame ry’ubwo bumwe muri Legio rigomba gukwira mu nzego zose ; ni ukuvuga, kuva ku mulejiyo kugera ku nzego z’ubuyobozi bwa Legio uko zigenda zikurikirana kugeza kuri Concilium ; kandi mu nzego zose bumvira ubuyobozi bwa Kiliziya. Ubudahemuka nyabwo butera Umulejiyo muri Praesidium no mu zindi nzego gutinya kubaho umuntu yigenga. Igihe cyose habayeho gushidikanya mu bibagora byose n’igihe cyose bazaba bagiye gutangiza igikorwa gishya, bazabanza kwiyambaza ubuyobozi bubifitiye ububasha kugira ngo bubagire inama bunabibemerere.

Page 183: Manuel Ya Legio

167

Imbuto yera ku budahemuka ni ukumvira, kandi igipimo cy’uko kumvira ni uburyo umuntu yakirana ingoga gahunda n’ibyemezo bidashimishije, akabyakirana ibyishimo. Uko kumvira umuntu atajijinganyije kandi abikuye ku mutima, biragorana igihe cyose, rimwe na rimwe bisaba umuntu imbaraga zinesha kamere ye, bigasaba ubutwari kugeza n’aho ashobora kumena amaraso ye kubera Imana. Ni muri ayo magambo mutagatifu Inyasi wa Loyola atubwira ati : «Abiyemeza kumvira n’umutima mwiza barahirwa rwose» ; ukumvira kurimo kwigomwa gusa no guhorwa Imana. Legio aho iri hose itegereje ku bana bayo uwo mutima w’ubutwari n’ukumvira bijyana n’ubwiyoroshye bagomba kugaragariza abayobozi babo. Legio ni umutwe w’ingabo. Ingabo z’Umubikira woroshya cyane. Uwo mutwe rero mu murimo wawo wa buri munsi ugomba kurangwa n’ibiranga imitwe y’ingabo zo ku isi iyo ari yo yose, ni ukuvuga ubutwari no kwigomwa bigeza ndetse n’aho umuntu yemera guhara ubuzima bwe akamena amaraso ye. Igihe icyo ari cyo cyose, abalejiyo bashobora gusabwa gukora ibikorwa biruhanyije cyane. Si kenshi Legio izabasaba gutura imibiri yabo bemera ibikomere ndetse n’urupfu nk’uko bigendekera izindi ngabo ku isi. Icyakora, Legio yifuza ko abayigize bahora batera imbere mu by’ubukristu. Bagomba guhora biteguye ko igihe ubuyobozi bubibasabye, batura ibyifuzo byabo, imyumvire yabo, ubwigenge bwabo, ishema ryabo n’ugushaka kwabo bwite, bakemera kwakira ibikomere baterwa no kudahuza ibitekerezo hamwe n’urupfu ruturutse ku kumvira babikuye ku mutima. Tenisoni (Tennyson) agira ati : “Mu gihe ukumvira guhuza abayobozi n’abayoborwa, ukutumvira ko ni ikintu kibi cyane. Ariko rero ugutsimbarara mu kutumvira si byo byonyine bishobora gusenya Legio. Abakuru banga kwitabira inama cyangwa bahora bashyikirana bakoresheje uburyo bw’itumanaho baba bashobora kuyisenya, kuko babuza Praesidia zabo cyangwa inzego zabo kugira uruhare ku buzima bwa Legio. Abandi bashobora guteza Legio akaga nk’ako ni abakuru cyangwa abalejiyo bitabira inama ariko imyitwarire yabo, ku mpamvu izo ari zo zose, ikaba iteza amacakubiri”. “Yezu yumviye Nyina. Mwasomye ko icyo abanditsi bose batubwira ku buzima bwihishe bwa Kristu i Nazareti, ari uko ‘yumviraga ababyeyi be kandi uko yakuraga ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu’ (Lk2, 51-52). Hari ikintu se muri ibi kidashobora gukorana na kamere Mana? Nta cyo. Ni byo koko Jambo yigize umuntu, yicisha bugufi, kugeza ubwo afashe kamere isa n’iyacu, uretse icyaha : yivugira ko ‘ ataje gukorerwa ahubwo yaje

Page 184: Manuel Ya Legio

168

gukorera abandi’ (Mt20, 28) no kumvira kugeza aho gupfa (Fil 2, 8), ni yo mpamvu yashatse kumvira nyina. I Nazareti yumviye Mariya na Yozefu, ibiremwa bibiri byatoneshejwe n’Imana yari yarashinze kumurinda. Twavuga rero ko mu kwigira umuntu kwa Yezu, Imana Data Uhoraho yifashishije Bikira Mariya. Bityo rero icyo Yezu yashoboraga kuvuga kuri nyina ni cyo yavuze kuri Se wo mu ijuru : ‘Mpora nkora ibimunyura.’ ” (Yh8, 29) (Marmion : Kristu, ubuzima bwa roho)

UMUTWE WA 30 : AMATERANIRO N’IMINSI MIKURU

Buri Curia ifite inshingano yo gukoranya, buri gihe ku buryo buhoraho, abalejiyo bo mu karere kayo kugira ngo ibahe umwanya wo kumenyana no gukomeza kunga ubumwe. Amakoraniro y’abalejiyo ni aya akurikira :

1. Acies Bitewe n’akamaro kanini kuyoboka Bikira Mariya bifitiye Legio, buri mwaka abalejiyo bazajya biyegurira Bikira Mariya. Uko kumwiyegurira bikozwe n’umuntu ku giti cye kandi bikorewe hamwe bizajya biba ku itariki ya 25 Werurwe cyangwa undi munsi wegereje iyo tariki, kandi uwo munsi witwa Acies. Iryo jambo ry’ikilatini risobanura ingabo ziteguye kujya ku rugamba. Riberanye neza n’umuhango w’abalejiyo bakoraniramo ngo bavugurure ubudahemuka bwabo kuri Mariya Umwamikazi wa Legio kandi bahabwe na we imbaraga n’umugisha w’umwaka mushya ku rugamba bariho bahashya imbaraga za nyakibi. Byongeye kandi, iryo jambo ritandukanye ku buryo bugaragara n’irya « Praesidium » rikoreshwa muri Legio ridasobanura umutwe w’ingabo ziteguye urugamba, ahubwo rivuga ingabo zigabanyije mu matsinda anyuranye, buri tsinda rikaba rifite agace kihariye rikoreramo. Acies ni ikoraniro rikuru rihuza abalejiyo buri mwaka, bikaba ari ngombwa rero gutsindagira ko abalejiyo bose bagombye kuryitabira. Igitekerezo cy’ingenzi cya Legio ibindi byose byubakiyeho ni ugukora bose bunze ubumwe na Mariya Umwamikazi wa Legio kandi bagengwa na we. Acies rero ni umunsi mukuru

Page 185: Manuel Ya Legio

169

utangaza ku mugaragaro no mu byishimo ubwo bumwe n’uko kwemera kugengwa na Mariya, umuntu ku giti cye cyangwa bashyize hamwe, bahamya bakanavugurura amasezerano y’ubudahemuka bamugiriye. Birumvikana rero ko abalejiyo bashoboraga kwitabira Acies ariko bakifata ntibayibonekemo baba batifitemo umutima wa kilejiyo cyangwa batazi ibyo barimo. Abalejiyo nk’abo nta cyo baba bayimariye. Dore uko ibintu bikurikirana : Ku munsi wateganyirijwe uwo muhango, abalejiyo barakorana, bishobotse bikabera mu Kiliziya. Batereka ishusho ya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha mu mwanya ukwiye kandi iba itatse neza indabo hamwe n’amatabaza. Imbere y’iyo shusho bahashyira Vexillum nini uko igishushanyo mbonera cyayo cyasobanuwe mu mutwe wa 27. Umuhango ubimburirwa n’indirimbo ikurikirwa n’amasengesho abanza ya Legio, harimo n’ishapule. Hakurikiraho inyigisho ngufi itangwa n’umusaserdoti uboneraho agasobanura icyo uwo muhango wo kwiyegurira Umubyeyi Bikira Mariya ushaka kuvuga. Hakurikiraho gutambagira bagana aho iryo shusho riri. Ku isonga habanza abayobozi ba roho, umwe umwe. Abalejiyo na bo bagakurikiraho, umwe umwe, keretse iyo ari benshi cyane, icyo gihe bashobora kugenda ari babiri babiri. Iyo bageze imbere ya Vexillum buri mulejiyo cyangwa buri tsinda ry’abalejiyo babiri barahagarara ukuboko gufashe igiti cy’ibendera umuntu akavuga, ati : « Ndakwiyeguriye Mwamikazi kandi Mubyeyi wanjye, n’ibyo ntunze byose ni ibyawe ». Nyuma y’ayo magambo, umulejiyo arekura igiti cy’ibendera akunama gato maze agasubira mu mwanya we. Iyo ari benshi, umuhango wo kwiyegurira Bikira Mariya umuntu ku giti cye bizafata umwanya utari muto, ariko uwo muhango uzarushaho kuryohera abari aho maze aho guhomba ahubwo babyungukiremo. Byarushaho kuba byiza mu gihe abalejiyo batambagira bagana aho ishusho iri cyangwa bavayo, hacuranzwe inanga. Ntabwo bikwiye gukoresha Vexillum nyinshi. Ubwo buryo bwo kwihutisha umuhango yego bwabigeraho, ariko bwatuma badahuriza ku kintu kimwe. Byongeye kandi, gushaka gukora ibintu huti huti byakwica injyana y’umuhango. Acies igomba kurangwa no kwirinda umuvundo bijyana no kwiyubaha. Iyo Abalejiyo bamaze gusubira mu myanya yabo, umusaserdoti, mu izina rya bose, kandi mu ijwi riranguruye, asoma isezerano ryo kwiyegurira Umubyeyi

Page 186: Manuel Ya Legio

170

wacu Bikira Mariya. Hanyuma, bose bahagaze, bakavugira hamwe Catena. Iyo bishobotse, bakurikizaho guhabwa umugisha w’Isakramentu ritagatifu, byarangira bakavuga amasengesho asoza ya Legio. Acies isozwa n’indirimbo y’igisingizo (chant d’un cantique). Biremewe rwose ko mu muhango wa Acies hongerwamo Misa yasimbura guhabwa umugisha w’Isakramentu ritagatifu, bitagize icyo bihindura ku mikurikiranire y’ibisigaye bigize umuhango. Guhimbaza iyobera rya Pasika bibumbye muri byo kandi binyujijwe ku muhuza umwe rukumbi muri Roho Mutagatifu byashyikiriza Imana Data ibitambo byose bya roho n’ukuyiyegurira kose binyujijwe mu biganza by’Umubyeyi wemeye gufatanya na Nyagasani akarusha bose kwitanga kandi akaba umuja we wiyoroshya. (L.G. 61) Amagambo agize umuhango wo kwiyegurira Mariya uko yavuzwe haruguru agira, ati : « Ndakwiyeguriye…. » n’ibindi bikurikiraho ntibikwiye ko avugwa huti huti uyavuga yirangariye. Buri wese yagombye kuyazirikana atarangaye kandi ashimira ineza yagiriwe. Kugira ngo arusheho kumufasha, yagombye kwiga incamake y’ibyerekeye Mariya uko biri mu mugereka wa 11 ku rupapuro rwa 327. Iyo ncamake yihatira kugaragaza uruhare Bikira Mariya yihariye mu gikorwa cy’ubucunguzi, bityo n’ingano y’umwenda tumubereyemo twese. Iyo ncamake kandi ishobora gukoreshwa nk’isomo ryo kuzirikanwaho n’inyigisho ngufi igihe cy’inama ya Praesidium ibanziriza kwiyegurira Mariya. Byaba byiza iyo ncamake yifashishijwe mu gikorwa rusange cy’umuhango nyirizina wo kwiyegurira Mariya. « Mariya ni ukangaranya amashitani y’ikuzimu. Ateye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo (Ind. 6, 10). Nk’umugaba w’umuhanga, azi neza uko akoresha neza ububasha bwe, impuhwe ze, amasengesho ye, uburyo bwe bwo gutatanya no gukangaranya abanzi be n’imigambi yabo mibisha, ku nyungu z’abamukorera” (Mutagatifu Alfonsi wa Ligori)

2. Inama rusange ya buri mwaka Inama rusange ya buri mwaka ihuza abalejiyo bose izajya ikorwa ku itariki yegereye umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Iyo babishatse, iyo nama ibanzirizwa n’amasengesho bavugira mu Kiliziya.

Page 187: Manuel Ya Legio

171

Hakurikiraho umwanya wo gusabana. Iyo amasengesho ya Legio atavugiwe mu Kiliziya, bagomba kuyavuga yose nk’uko bayakurikiranya mu nama ya Praesidium. Muri iyo nama hazazamo abalejiyo gusa. Usibye imikino bagomba gushyira kuri iyo gahunda, bajye bibuka guteganya umwanya w’ibiganiro byagirira Legio akamaro. Si ngombwa kwibutsa abalejiyo ko ari nta cyo bagomba kuremereza icyo gihe. Ndetse bamenye ko bagomba kwirinda kugwa muri uwo mutego mu gihe bateranye ari benshi. Ahubwo icyo bagomba guha agaciro ni ugukora uko bashoboye kugira ngo abo bantu bose bahari batahe bafite icyo bungutse. Gahunda igomba korohera abantu bakishyira bakizana kandi bakungurana ibitekerezo. Ababishinzwe na bo bategetswe kubuza bagenzi babo kwiremamo udutsiko. Bibaye bityo iyo nama yaba itandukiye intego yayo yo kwunga ubumwe kw’abalejiyo. “Ukugira umutima ukeye mu by’Imana nka Mutagatifu Fransisko kwamuhaga ubwitonzi bujimije koko. Nk’uko yari umusirikare nyawe wa Kristu, Fransisiko yari yishimiye cyane gukorera Nyagasani, kwiyemeza ubukene nka We, ndetse no gusa na We mu bimubabaza byose; muri uko gushimishwa n’akazi yakoraga, gukurikiza Kristu n’ububabare bwe ntiyigeze atezuka kubyamamaza mu nsi hose. Mu buzima bwe bwose, yaranzwe n’ibyishimo byinshi. Yaririmbiraga Imana mu mutuzo. Yahoranaga akanyamuneza, haba imbere mu mutima, haba n’inyuma. Mu mubano we n’abavandimwe, yamenyaga kubacengezamo ibyishimo, ku buryo na bo ubwabo bumvaga basabwe n’ibyishimo by’ijuru. Ubwo bubasha bwagaragariraga mu biganiro yagiranaga n’abantu bamukikije. Inyigisho ze, n’ubwo zerekezaga bwose ku kwihana, ntibyatumaga zitaba indirimbo z’ibyishimo. Kumureba ubwabyo byonyine byari bihagije kugira ngo abantu bose bumve bishimye koko”. (Felder : Les idéaux de Saint François d’Assise)

3. Urugendo rwa buri mwaka Ubwo buryo bwo guhurira hamwe busa n’aho bwatangiranye na Legio. Kubikora si itegeko ariko birakwiye. Bishobora gukorwa nk’urugendo rusanzwe, gusohokera cyangwa se kujya gusura ahantu hatagatifu. Nk’uko byateganyijwe na Curia, uko guterana kuzaba ukwa Curia ubwayo, cyangwa se Praesidum. Iyo ari

Page 188: Manuel Ya Legio

172

Praesidium yabiteguye, byaba byiza ko praesidia ebyiri cyangwa nyinshi zaterana zigakorera urugendo hamwe.

4. Umunsi mukuru wa Praesidium Buri Praesidium itegetswe kugira umunsi mukuru ahagana ku munsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya. Mu turere turimo Praesidia zegeranye, nyinshi muri zo zishobora kwumvikana zigahimbaza ibyo birori hamwe. Icyo gihe bashobora gutumira abantu bakekaho kuba bashobora kwinjira muri Legio. Muri ibyo birori, bagomba kuvuga amasengesho yose ya Legio ndetse n’ishapule, bakayagabanyamo ibice bitatu nk’uko bisanzwe ma nama za praesidia. Nk’uko mubibona akanya baba bafashe kuri ibyo birori ni gato cyane. Uko kubahiriza Bikira Mariya kugira igitaramo gishimishije. Umwamikazi wa Legio « Utuma twishima » azatwumva atwongerere ibyishimo uwo munsi. Hagati mu mikino, bazahagarare bavuge ibya Legio, bityo abahari bazatahe bazi ibyayo, kandi baryoherwe n’ubwiza bw’iyo gahunda itagoye kandi irimo byinshi. Igitaramo kibuzemo akantu gashya ko kukiryoshya ntigihagarara kurambirana.

5. Congres / Inama nkuru Congrès ya mbere ya Legio yakozwe na Curia ya Clare yo mu gihugu cya Irlande, kuri Pasika 1939. Kugenda neza kwayo, kwatumye abandi na bo bayigana none ubu yashinze imizi mu mikorere ya Legio. Congrès ntiyagombye kurenga Curia cyangwa Comitium. Inama iteguwe ku buryo burambuye, ntiyaba igishingiye ku gitekerezo nyakuri cya Congrès, kandi nta n’ubwo yagera ku byo iba yateganyije. Amakoraniro yarenza iyo ngano ntabwo yaba ari Congrès. Icyo bashobora gukora ahubwo, ni ugutumira muri Congrès abalejiyo bo mu tundi turere. Concilium yemeje ko mu karere kamwe hagombye gukorwamo Congrès imwe gusa mu myaka ibiri. Byaba byiza bayihariye umunsi wose. Babonye umwanya mu kigo cy’abihayimana, ibyinshi mu bibananiza byarangirira aho. Bishobotse kandi umunsi wabimburirwa n’igitambo cya Misa kigakurikirwa n’inyigisho

Page 189: Manuel Ya Legio

173

ngufi y’umuyobozi wa roho cyangwa undi musaserdoti, hanyuma umunsi ugasozwa n’ishengerera n’umugisha w’Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Umunsi urangwa n’ibiganiro binyuranye, muri buri kiganiro bagateganya ingingo imwe cyangwa nyinshi baganiraho. Buri ngingo yagombye gusobanurwa muri make n’umuntu wayiteguye. Bose bagomba kugira uruhare mu kungurana ibitekerezo, icyo ni cyo kiranga congrès kandi kigatuma igira agaciro. Twongere tubisubiremo, abakuru bayobora ibiganiro bazirinda kwiharira ijambo no kurogoya abandi. Nk’uko bigenda mu zindi nama, muri iyi na ho bagomba kureka umuntu akishyira akizana. Abakuru bamwe usanga buri gihe bashaka kugira icyo bongera ku cyo buri wese avuze. Ibyo binyuranye n’icyo inama nkuru ari cyo, ndetse ntibyakagombye kwihanganirwa. Ikindi cyaba cyiza, ni uko abahagarariye urwego rukuriye urwakoresheje Congrès baza muri Congrès ndetse bakanabashinga imirimo imwe n’imwe nko kuyobora ibiganiro cyangwa se gutegura ibibazo bigomba gusuzumwa. Icyo na bo bagomba kwirinda, ni ukwiha kuvuga neza ngo babishimirwe. Bituma ibyo bagomba kuvuga bihindura isura ntibumvikane nk’uko biri. Si icyo Legio ibereyeho. Iyo bigenze bityo, ntawungura undi igitekerezo, kandi ntibagira icyo bageraho. Rimwe na rimwe Congrès ihuza abalejiyo bose, ubundi igahuza abakuru babo. Mu gihe ari abalejiyo bose baje muri congres, byaba byiza bigabanyijemo amatsinda ku buryo abalejiyo basanzwe bakora itsinda ryabo, n’abakuru iryabo. Muri ubwo buryo, bashobora kwiga inshingano zihariye n’ibikenewe bya buri cyiciro. Na none kandi, abalejiyo bashobora gushyirwa mu matsinda hakurikijwe imirimo ya buri wese. Ibyo ariko si itegeko, bikoreshwa n’ababishatse ndetse bakirinda kubikoresha umunsi wose. Ntibikwiye gutumira abantu mu nama ariko ntibagire igihe cyo gushyira hamwe. Ni byiza gushimangira ko inshingano z’abakuru zirenze imirimo ya buri munsi ijyanye n’inshingano za buri mukuru. Bityo rero, dufashe nk’urugero rw’umwanditsi wakwibwira ko umurimo we ari ukwandika ibyavuzwe gusa nta kindi, uwo ntiyaba ashoboye ubwanditsi, yaba adafashije. Abakuru bose bagize inama ya Curia bagomba gushakisha uburyo banoza imikorere y’ iyo Curia.

Page 190: Manuel Ya Legio

174

Congrès si inama ya Curia. Si byiza kuyigiramo ibibazo bigomba kwigwa n’inama ya Curia. Ahubwo iryo koraniro rishyira imbaraga ku bibazo by’ingenzi hanyuma Curia igakurikiza ibyemejwe na Congrès. Ni ngombwa rero ko muri Congrès bibanda ku bibazo bya ngombwa bireba Legio. Ibyo bibazo ni nk’ibi bikurikira :

a) Kwitagatifuza muri Legio. Mu gihe abalejiyo bataramenya neza uko bitagatifuza muri Legio, kandi ku buryo bwinshi, nta wavuga ko bumvise Legio icyo ari cyo. Na none kandi mu gihe ubwo buryo bwo kwitagatifuza butajyanye n’ubutumwa bwa Legio, ngo buyibere nk’umutima, ntitwavuga ko Legio igenda neza. Mbese ni nk’aho twavuze ko kwitagatifuza bigomba kuyobora Legio nk’uko umutima utera mu muntu.

b) Imico myiza ya Legio n’icyayiteza imbere. c) Amategeko agenga Legio; cyane cyane uburyo bwo kuyobora inama,

kwandika ibyavuzwe mu nama no kubisobanura. d) Imirimo ya Legio, cyane cyane kuyiteza imbere no guhora bayivugurura

ngo isakare mu mitima y’abantu. Muri Congrès hagomba kuboneka umwanya w’ikiganiro gitanzwe n’umuyobozi wa roho cyangwa umulejiyo ubishoboye, akababwira ibyerekeye iyobokamana, icyo Legio yimirije imbere n’ibyo itegetswe byose. Buri gice cy’inama kigomba kubanzirizwa n’isengesho kandi akaba ari na ryo risoza. Amasengesho ya Legio azavugwa mu byiciro bitatu nk’uko bigenda mu nama za Legio. Ni ngombwa kubahiriza gahunda yagenwe. Bitabaye ibyo, uwo munsi wapfa ubusa. Bazitondere kugerageza guhindura ibivugwa n’ibikorwa mu karere kamwe uko za Congrès zikurikiranye. Icya mbere: Muri Congrès imwe higirwamo ingingo ziringaniye ariko bakihatira kugera ku bintu byinshi kandi bishya. Icya kabiri: Byongeye kandi, bagomba kwiyumvamo ko batagumye mu bintu bimwe, ni yo mpamvu rero bagomba guhora bahindura ibyigwa, bagatera imbere. Icya gatatu: Ikimenyetso cyerekana ko congres yabaye nziza ni uko bamwe bifuza ko gahunda yakoreshejwe yakongera gukoreshwa muri Congrès ikurikira. Bibuke ko ahanini ari uko ibyo bayikoreyemo byari bishya ariko ko byarangiriye aho. Kugira ngo icyashimishije muri Congrès kizakomeze gishimishe mu yindi ikurikira, bagomba kuzitegurana ubwitonzi n’ubuhanga bwinshi.

Page 191: Manuel Ya Legio

175

“Niba dushaka kumenya uko umukristu yakwakira Roho Mutagatifu, twibuke inzu intumwa zari ziteraniyemo. Zari zishishikariye gusenga uko Umwigisha wazo yari yarabitegetse, zitegereje ko Roho w’ukuri azimanukiraho nk’ingabo izikingira ku rugamba zari zigiye kurwana. Muri ubwo bwihugiko, mu masengesho n’amahoro mpasanga Mariya, Umubyeyi wa Yezu, umutako wa Roho Mutagatifu, Kiliziya y’Imana Ihoraho, ari we uzakomokwaho na Kiliziya ikiri mu rugendo, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Eva mushya, abereye ikimenyetso”. (Guéranger : Umwaka wa Liturujiya)

UMUTWE WA 31: UBURYO BWO KWOGEZA HOSE LEGIO NO

KUYISHAKIRA INTORE 1. Inshingano yo guharanira gukwiza hose Legio ntireba gusa inzego nkuru cyangwa abakuru ba za Curia, ireba buri mulejiyo. Buri wese agomba kuyicengezamo ; abo baganira n’abo bandikirana akababibamo inyota yo kuba abalejiyo. Iyaba mu duce twose tw’isi twabihagurukiraga, Legio yakwira hose kandi vuba, bityo umurima w’Imana ukabona abasaruzi benshi kandi babikereye (Lk 10, 2). Ni yo mpamvu ituma bagombye guhora basubiriramo abalejiyo kugira ngo buri wese yiyumvishe ko icyatuma Legio yogera ari uko bose babihagurukira. 2. Praesidium ishishikaye izaba isoko y’ibyiza byinshi. Iyaba buri Praesidium yashishikazwaga no gushinga iyindi nshya, twakwizera ko ibyo byiza byakwikuba kabiri. Buri mulejiyo rero, (bidahariwe gusa abakuru), yagombye kwihatira kugera kuri iyo ntego.

Nibaramuka babonye ko mu nama biba ngombwa guhina amagambo kugira ngo inama irangirire igihe, bamenye ko ari ngombwa gushinga indi Praesidium. Nibakomeza kuzarira hazabaho kudindira maze inyota yo gukorera umuryango igabanuke kimwe n’umubare w’abalejiyo. Uretse kuba Praesidium izatakaza ubushobozi bwo kubyara iyindi, ahubwo na yo ubwayo bizayigora gukomeza kubaho.

Hari abarwanya igitekerezo cyo gushinga Praesidium nshya bakavuga ko ihari yari ihagije. Oya, ibyo ni ukunyuranya n’intego Legio yiyemeje yo gutagatifuza buri mulejiyo, ari nayo ituma bashobora no gufasha abandi batari muri Legio

Page 192: Manuel Ya Legio

176

gukiza roho zabo. Kugira ngo ibyo byose bishoboke, ni ngombwa ko umubare w’abalejiyo wiyongera. Wenda hamwe na hamwe ntibishoboka kubonera abalejiyo bose icyo bakora. Iyo si impamvu ihagije yabuza gushaka abandi balejiyo. Legio igomba guhorana inyota yo kwinjiza abantu ngo irusheho gukura. Igihe hazaba hakiri abatarayinjiramo, ntabwo Legio izavuga ko yarangije ibyo ishinzwe. Ibyo kwitwaza ngo nta mirimo ihagije babonera buri wese, urebye iyo mpamvu ntifashe. Imirimo ntishobora kubura na gato.

Aho Legio imaze gushinga imizi yagombye kugerageza gufasha n’ahandi, ikoresheje bamwe mu bamaze kuyikomeramo. Ntacyashimisha Praesidium nko kubona mu bakomeye bayo havamo abakuru bo gushinga no gukomeza andi mashami yayo kugira ngo Legio ikwire hose. Bityo, aho itari izwi, ikamenyekana vuba. Imana kandi na yo, ntizabura kubiha umugisha.

Ahataba Praesidium n’imwe, bizabanza kuruhanya na none, kuko nta we uzi ibya Legio mu baho. Icyo gihe kugira praesidium bizagomba kwitonderwa, byigwe neza nk’uko igitabo cya Legio kibisonura.

Ahamaze gushingwa praesidium bwa mbere, byaba byiza bagiye banyuranya imirimo kenshi na kenshi. Inama nyinshi zifite akamaro kanini cyane. Zituma praesidium ijya mbere, kandi igateza imbere abayo muri byose.

3. Hari icyo tugomba kwitondera mu gutora abalejiyo. Mbere yo kugira uwo twinjiza muri Legio, tugomba kubanza kumenya neza imyifatire ye. Agomba kuba ari indahemuka bizwi. Abinjiye vuba ariko, bagomba kubamenyereza buhoro buhoro gukurikiza amategeko y’umuryango.

Kenshi na kenshi za praesidia zivuga yuko igituma abalejiyo batiyongera biterwa n’ubuke bw’abumvise neza ibya Legio. Ariko witonze neza ukarora, wasanga iyo mpamvu idafashe. Mu kuri, ikosa riri muri praesidium ubwayo kuko:

a) Umuntu yavuga ko bose, ari praesidium ari na buri mulejiyo, bafite umwete muke wo gushishikarira kwungura Legio, b) Cyangwa se praesidium ikora ikosa ryo kugerageza bikaze abalejiyo bashya ku buryo byabakomerera bakikuriramo akabo karenge. Abakuru ba Legio babona rwose ko nta kamaro kwakira ubonetse wese. Ibyo ni ukuri. Ariko kubikabyamo cyane, byatuma wenda n’ababishoboye bifata, uretse kamwe na kamwe kihaze. Biramutse bigenze bityo nta balejiyo baboneka. Ibyiza rero ni ukureba ababishobora, ariko tukamenya ko n’intege nke z’abantu zibaho.

Page 193: Manuel Ya Legio

177

Praesidium rero izihatira gufata impu zombi, abeza kimwe n’abafite utugeso ariko bafite umutima mwiza wo kuturwanya. Bose ni byiza kubakira. Abalejiyo beza barangwa n’ibikorwa byiza. Mbere yo kuba bagira uwo bangira, bagomba kubanza kumugerageza. Uzabona atari mu nzira ye azisezerera ubwe.

Ibibazo bishobora kuboneka mu muryango si byo byawubuza kubaho. Uko bisanzwe, ubusirikare ni bwo butoza intore bukazirera. Legio nayo igomba kwitorera abo yirerera ; ikabumvisha ibyayo, ku buryo butabaca intege, ariko, cyane cyane ku bataramenyera. Ni ngombwa kumenya ko ari abantu bafite intege nke. Naho ubundi byaba ari ukwibeshya hagiye hafatwa intungane gusa mu kigwi cy’abalayiki bose.

Mu magambo make, ntidukwiye kubabazwa n’abalejiyo bake b’intungane, ahubwo dukwiye kubabazwa mbere na mbere n’uko Legio idafite ingabo zihagije ziyemeje kuyirwanirira ishyaka uko zishoboye ; n’ubwo wenda zitabigenza uko twabyifuzaga ku buryo bwose. Ibi tumaze kuvuga, bituma umuntu yakongeraho ibi bikurikira : Gukurikirana gusa izo ntungane, byatuma n’abandi batishoboye batinya, kuko bibwira ko atari ibyabo, bityo bikabaca intege bakazinukwa rwose.

Legio ikeneye urubyiruko. N’ubwo ubwarwo rwonyine rudashobora kuyigira. Legio irushakira kuba yarufasha kugera ku byo rwifuza. Uretse n’ibyo, kutiyegereza urubyiruko ni ukwivutsa umugisha ukomeye. Urubyiruko rukeneye kwitanga, kurwitesha bitewe no kutumva icyo rushaka, ni ukwihemukira.

Abantu bakunze kwisegura bagira, bati: “Nta gihe mfite” kandi koko ugasanga nta cyo. Abantu hafi ya bose bahugiye mu by’isi, maze iby’ijuru ntibabishakire akanya. Kubumvisha ko guha ibintu agaciro gasumbye ako kwitangira ubutumwa ari ukuyoba ni ukubatabara.

“Itegeko rihatse andi yose mu rugo rw’umukristu, ni ukwororoka rukogeza ijambo ry’Imana uko rushoboye. ‘Nimubyare mwororoke, mukwire isi yose’ (Intangiriro 1,28). Iryo tegeko ryo kubyarira Imana rihabwa buri wese winjiye muri Legio. Iryo tegeko Padiri Chaminade yarivuze muri aya magambo : “Ni ngombwa kurwanira Bikira Mariya ishyaka, wumvisha abo mubana bose akamaro ko kuba umulejiyo; bityo abantu benshi bakakureberaho”. (Petit Traité de Mariologie Marianiste)

Page 194: Manuel Ya Legio

178

UMUTWE WA 32 : IMPAKA ZIGOMBA GUTEGANYWA

1. « Hano ntidukeneye Legio »

Abantu bafite umwete bifuza gushinga Legio ahandi hantu, bitege kuzumva bababwira ko ari nta Legio bakeneye. Legio ntabwo yashyiriweho gukora ibikorwa by’agatangaza, ahubwo mbere na mbere ni iyo gutera umwete no kujijura ku bumenyi bw’idini gatolika. Amagambo ameze atyo rero arerekana ko aho hantu badakeneye idini gatolika na gato. Birumvikana ko bene ibyo bidafite aho bishingiye kandi nk’uko Padiri Rawulu Plisi (Raoul Plus) abivuga, umukristu afite inshingano yo kwita ku kiremwa muntu. Kwogeza ijambo ry’Imana ku buryo buhagije ni ngombwa hose. Hari impamvu nyinshi: guha ababishoboye uburyo bwo gukora uwo murimo, gukangura imbaga y’abifuza kwiberaho neza bakarya bakaryama, gufasha abari mu butindi n’abenda kuyoba. Abayobozi bafite inshingano yo guteza imbere ubukristu bw’abo bashinzwe. Iby’iyogezabutumwa se byo byifashe bite ko byagereranywa n’umusemburo wihariye w’umuco wa gikristu? Kubera ibyo, ni ngombwa gushishikariza abantu kwitabira iyogezabutumwa.

2. « Tubuze abakwiriye kuba abalejiyo » Akenshi ibyo biva ku gitekerezo kibi abantu bishyizemo ngo umurimo ugomba umukozi uwugenewe wenyine, kandi uzwiho ubushobozi. Urebye neza, wasanga mu biro, mu maduka n’ahandi hose hakorerwa akazi wahasanga abantu bashobora kuba abalejiyo. Abo bitegura kwinjira muri Legio bashobora kuba abantu bajijutse cyangwa batigeze bakandagira mu ishuri, baba abakozi cyangwa batagira akazi; si abo mu bwoko bumwe, si ab’igihugu iki n’iki, cyangwa abo mu rwego uru n’uru, baboneka kandi bava hose. Icyo Legio irusha indi miryango, ni ukumenya guhitiramo Kiliziya abayikorera batari bazwiho imbaraga n’ubupfura bikwiye abantu ba Kliziya. Aluferedi Rahili (Alfred O’Rahilly), amaze gukora ubushakashatsi ku mirimo ya Legio, yashoje agira ati: “Niboneye ibintu bishya, nako byari bisanzwe: abagabo n’abagore ubona basanzwe, nyamara bafite

Page 195: Manuel Ya Legio

179

ubutwari bukomeye tutari tuzi, ndetse ni isoko y’ububasha. Kandi barabigaragaje”. Kugira ngo umuntu yinjire muri Legio ntiyagombye kubazwa ibirenze ibyo abapapa bavuze ngo ahari abantu hose hashobora kuboneka intore, zikigishwa kogeza ubutumwa bw’Imana. Kuri ibyo tumaze kuvuga, musome mwitonze igika cya 3 (b) cy’umutwe wa 31 uvuga ku gukwiza hose Legio no kuyishakira intore, hamwe n’umutwe wa 40 mu ngingo yawo ya 7 ivuga ko Legio yunganira umurimo w’abogezabutumwa (abamisiyoneri), bigatuma Legio ikwirakwizwa ahantu henshi hari abakristu bakiri bashyashya. Niba hari aho ubulejiyo bwananiranye, byerekana ko ari nta cyo bari bumva mu by’Imana. Icyo gihe rero ntawakwicecekera ngo aterere iyo, ahubwo ibyo byagombye gukoranya abantu bakajya kubatera inkunga, bakababera nk’umusemburo. Yezu ubwe yavuze ko bagomba gushyira umusemburo mu mugati ngo ukunde ututumbe (Mt 13, 33). Twibuke neza ko Praesidium ishobora kuba igizwe n’abantu bake cyane bageze kuri bane cyangwa batanu cyangwa batandatu. Iyo abo bose bashishikariye umurimo kandi bagasobanukirwa n’ibyo usaba ntibatinda kubona abalejiyo bashya beza.

3. « Gusura kw’abalejiyo hari abo kudashimisha ». Bigenze bityo, hagomba gushakwa ubundi buryo bwo gukora, igitekerezo cyo gukomeza ibyiza Legio ikora cyangwa ikorera abandi n’abayo kitavuyeho. Ariko kugeza ubu nta cyari cyabuza Legio kugenderera abandi. Mu gihe Legio igamije guhindura abantu, nk’uko twabivuze, hanyuma ntibayakire neza, ibyo byakwitwa kutita ku Mana cyangwa kuyanga, bigatuma umulejiyo akomeza umurava akabasurira icyo. Bene izo mbogamizi umulejiyo ahura na zo agitangira ntizamubuza gukomeza. Kugeza ubu, abalejiyo bazirwanyije barazitsinze ndetse barandura n’impamvu zari zishingiyeho. Nta gihe tutazavuga ko urugo ari rwo shingiro ry’ibyiza, ari narwo shingiro ry’ubukristu ; gutengamaza urugo niko gutegeka imiryango. Gusura ingo rero nibwo buryo bwo kuzigarurira.

Page 196: Manuel Ya Legio

180

4. “Abato baba bakoze cyane ku manywa, nyuma baba bakeneye umwanya wo kuruhuka”.

Ayo magambo yabujije Legio gucengera ahantu henshi. Uwayakurikiza, ntiyapfa atekereje Imana kandi rero umurimo wa Kiliziya ntukorwa n’imburamukoro. Ntimuzi se ko aho kuruhuka nyabyo, abasore bajya gushaka ibyabarangaza? Uko bagenda babisikanya iminsi yo gukora nimugoroba, bagera aho bagatwarwa n’iby’isi. Uko imyaka ihita, imitima yabo isigara ari ibihuhwa, bakicuza icyatumye bataguma uko bahoze mu buto bwabo bwari butatse ubwiza, bufite n’ubupfura bakuraga ku babyeyi. Iyo bagishobora kwibwira batyo ni amahirwe kuko haba ubwo batwarwa n’ibyo bohotsemo bakagenda ubudasubiza amaso inyuma. Mutagatifu Yohani Krizostomi ahamya ko atigeze na rimwe kwiyumvisha uko umuntu ashobora gukira ari nta cyo yigeze akorera abavandimwe be ngo na bo bakire. Byarushaho kuba byiza urubyiruko ruramutse rushishikarijwe gutura Nyagasani umwanya rubonye rurwanira ishyaka Legio. Ibyo byabafasha guhorana itoto ku mutima no ku mubiri kandi ruzabona n’amasaha ahagije yo kuruhuka.

5. “Legio ya Mariya ni umuryango nk’indi yose, bahuje intego na gahunda”

Ibintu bitagize aho bishingiye biranga bikiyongera, ubonetse wese araturuka hariya agakora gahunda y’ibizakorwa. Mu by’ukuri, Legio ni umwe mu miryango y’imbonekarimwe ishobora gutanga uburyo nyabwo bwo gukwiza ubutumwa. Ibintu by’amagambo gusa bikurikirwa n’ibikorwa bidafite ishingiro. Legio usanga ishyize imbere amasengesho, ifite gahunda igaragara y’igihe cyo gusenga, umurimo ugaragara buri cyumweru na raporo y’uko wakozwe. Uburyo bwayo bwo gukora bushingiye ku mubano wayo na Mariya.

6. Hari indi miryango isanzwe ikora ibikorwa nk’ibya Legio, byakurura amakimbirane

Birababaje kumva ibyo bivugirwa ahantu hatuwe n’abatemera kandi hatagera amajyambere. Byababaza ariko bigiriye muri bene ibyo, bakareka Herodi akongera akicara ku ntebe, naho Umucunguzi n’umubyeyi we bagasigara mu kangaratete.

Page 197: Manuel Ya Legio

181

Ibyo bikunda kuboneka cyane cyane iyo indi miryango irarikiye kwiyamamaza aho kugira abo ihindura. Umurimo udakozwe neza, ntushobora kurangira. Akenshi kandi ayo magambo arwanya ishingwa rya Legio ahantu, akoreshwa mu gusobanura ukuza kwa bene ya miryango izwi yamamaye ariko itagira icyo yuzuza na kimwe, isa na za ngabo zo ku izina gusa ariko zitigeze zigira umwanzi zinesha habe na rimwe. Byongeye kandi, umurimo udakozwe neza nturangira neza. Umurimo rero ntiwikora ubwawo. Bishoboka bite se ko abantu cumi na babiri bakora umurimo wo gukwiza ubutumwa ugenewe nibura amagana cyangwa ibihumbi ? Ibyo nyamara nibyo biriho ariko kenshi, n’udutsinda duto tw’abakozi duhari tubura uburyo bunoze bwo gukora, tukanagaragaza intege nke. Ntimwirirwe mushidikanya, ntaho Legio itabona umwanya. Nimugerageze kureba aho muyishinga gusa. Niba ari hato, nta cyo bitwaye; niba kandi ibikorwa ari byiza, Legio yari ikwiye kwiyongera kugira ngo iby’Imana bishobore gukwira mu bantu, nka ya migati bavuga mu Ivanjili (Mat. 14,16-21). Legio ntigira gahunda y’imirimo ihambaye. Iyo igitangira, nta bikorwa bishya yadukana, ahubwo itangirana uburyo bushya bwo gukora ibisanzwe, bitari mu nzira nziza. Ni nk’uwakoreshaga amaboko ye, none akaba akoresha imashini. 7. “Hamaze kugera imiryango myinshi cyane. Ibyiza ni ukuvugurura iyari ihasanzwe, akaba ari yo yishingira ibikorwa Legio yari igamije”. Iyo ngingo twungutse ahari yaba izanye andi matwara arwanya ibyari bisanzwe. Kuvuga ko imiryango ari myinshi cyane, ni uko tubona ko yibanze ku bikorwa by’abantu. Ibishya ntibikwiye gupfa kwirengagizwa kubera iyo mpamvu, kuko kenshi na kenshi bibyara amajyambere. Nicyo gituma mbere yo guhinyura Legio bagomba kureka bakareba ibikorwa byayo, kuko bashobora kwivutsa umugisha Imana yaba yohereje. Kandi rero ni na byo byerekana ko Legio igifite akazi muri ako karere. Baba babuze ubushishozi n’uburyo bwo gukora baramutse bahinyuye uwo muryango uje ubasanga, kandi ahandi waragaragaje ubushobozi bwawo muri iyo mirimo. Mbega ukuntu bishekeje! Ni nk’uwavuga ati: “Bitumariye iki gutumiza

Page 198: Manuel Ya Legio

182

indege mu bindi bihugu kandi dufite imashini nyinshi mu gihugu?” “Ahubwo reka dukore imodoka ku buryo yaguruka ari yo”!

8. « Aha hantu ni hato cyane : Legio ntiyahabona umwanya » Tuvuge ko ahantu ari hatoya, ariko iyo hagize ikintu kibi kihaturuka gikwira isi yose. Umusozi ushobora kubura imibereho myiza, ukabura injyana mu bantu. Urubyiruko rwabura ikirushimisha, rukigira mu migi, rukifata nabi. Biba bitewe n’uko batigeze bumva icyo idini ryifuza. Ntabwo bigeze kubona ubasobanurira ikizabakiza. Iby’idini birabura, ubupagani bugasakara hose. Kugira ngo bugabanuke ni uko bakora umuryango w’abogezabutumwa ukigisha abaturage, ukabereka izindi nzira nziza. Uwo muryango uzatoranya ibikorwa bikwiranye n’aho hantu, maze amahoro agaruke. 9. « Bimwe na bimwe mu bikorwa bya Legio ni ibyo gukiza roho z’abantu, kandi ibyo mu miterere yabyo bigenewe abapadiri. Abalayiki babijyamo ari ukubunganira aho batashoboye kugera. Umupadiri azasure kenshi abakristu be. Koko nshobora gusura ubushyo bwanjye kenshi buri mwaka nkagera ku byo nifuza». Igisubizo cy’ibi kiri mu mutwe wa 10 aho bavuga « Ubutumwa bwa Legio », ariko by’umwihariko no muri ibi bikurikira. Icyakora, mbere na mbere, mumenye ko ari nta we utangira igikorwa atazi ko gishimishije. Iyo ugenzuye neza umwe mu mijyi ifite abakristu benshi, usanga yiganjemo abazikamye mu bibazo by’iyi si, abashegeshwe n’ibibazo biteye inkeke bijyanye n’iterambere ngo rigezweho. Muribeshya rero iyo mwibwira ko ingendo padiri akora asura abakristu rimwe, kabiri cyangwa kane mu mwaka, kabone n’aho zaba ziteguye kandi zikozwe neza gute, zashobora gukomeza ukwemera muri paruwasi. Iyo tuvuga ko bigenda neza, ngo abakristu benshi bahazwa buri munsi, abandi bo bagahazwa rimwe mu cyumweru, mbese abasigaye bagahazwa nibura rimwe mu kwezi. Wasobanura ute ko amasaha ane gusa cyangwa atanu yo gutanga penetensiya mu cyumweru yaba ahagije ? Ubwo busumbane bw’imibare y’abashaka penetensiya n’abahazwa se bwakwumvikana bute?

Page 199: Manuel Ya Legio

183

Na none kandi, ni ku kihe gipimo cy’ubusabane umupadiri yakwiyegereza abakristu be kugira ngo tuvuge ko aba yasohoje inshingano ze kuri buri mukristu yashinzwe. Mutagatifu Karoli Borromée yarivugiye ati : «Roho imwe ishobora kubera umwepiskopi Diyoseze nini » , ashaka kugaragaza ko gukiza roho imwe yonyine bishobora kubera umusaserdoti umutwaro uremereye cyane. Umuntu wese ashobora kwiyumvisha ko padiri agiye agenera buri roho igice cy’isaha rimwe mu mwaka, bidahagije. None se icyo gice cy’isaha kirahagije kugira ngo abe yamara inyota iyo roho ? Mutagatifu Madalina Sofiya Barat byabaye ngombwa ko yandikira umuntu umwe wari ufite ukwemera kudahagije amabaruwa 200, udashyizeho ko bakundaga kuganira kenshi. Turebe ibyerekeye abalejiyo. Ni ibihe bikorwa bimaze imyaka 10 kandi bikaba bigikomeza ! Niba padiri afite akazi kenshi gatuma na cya gice cy’isaha atakibona, niba Legio yariyemeje kumubonera abafasha benshi, bafite umwete kandi biyemeje kumwumvira, mbese bamubanira neza, kandi na we yabatera inkunga bagashobora gushyikirana n’abantu, kuko na bo bafite amatwara yo kuyobora abantu ku Mana. Mbese mu magambo make niba Legio ifashije padiri kurushaho gukundisha abantu Imana, padiri yakwanga ate uwo muganda utanyuranyije n’ibyo ashinzwe kandi yifuza ? « Legio ya Mariya izanira umusaserdoti imigisha ifitiye akamaro padiri ku buryo bubiri bungana : icya mbere ni intwaro yo kwigarurira abantu ashinzwe abifashijwemo na Roho Mutagatifu. Ibyo bituma navuga nti : Iyo ngabire y’Imana nayivutsa ? Icya kabiri ni isoko y’ubugingo butuma tuba abantu bashya. Bikaba ari byo bituma mvuga nti :Ubwo buzima bwiza kandi bw’ukuri nabwanga mbikuye kuki ? » (Chanoine Guynot).

10. “Ndatinya ko bamwe mu balejiyo bamena ibanga” Iyo mbogamizi nta ho ihuriye n’ukuri kw’ibintu. Ni kimwe n’umuntu wareka gusarura imyaka yeze ngo atavaho agira iyo asiga mu murima. Iyo myaka yeze tuvuga ni roho zitishoboye kandi nyinshi ku buryo umuntu yabona ko nta washobora kuzikiza. Nyamara ni bene izo roho Imana ishaka ko dutarura mu mayira, mu mihanda no mu mihora kugira ngo zibashe kugera mu bwami bwe (Lk 14,21-23). Izo roho zose zayoboka zite inzira igana ijuru niba badashyizeho abalayiki benshi ngo baziyobore yo ? Ntawahakana ko hatazabaho amagambo kuko ari ko bigenda mu bantu, ariko umuntu yashobora kuyirinda ku buryo bubiri : kutagira icyo ukora na busa (biragayitse), cyangwa se kwitonda

Page 200: Manuel Ya Legio

184

ntiwiyandarike ugakorana ubushishozi. Umuntu w’intungane wumvise ukuntu Imana igira impuhwe, nta n’ubwo azirirwa ahitamo, azaherako arwana kuri roho zibabaye. Kugeza ubu, amateka ya Legio ntaragaragaza ikibazo gikomeye cy’uko hari amabanga akomeye yamenwe n’abayo, ngo bibe byatera amakenga y’ibikorwa byayo biri imbere. Ahubwo byaragaragaye ko abalejiyo barangwa n’ubushishozi mu byo bakora.

11. “Buri gihe mu ntangiriro ingorane ntizibura” Legio ya Mariya igitangira ntizabura inkomyi, ni ko bigenda kuri buri wese mu ntangiriro. Ariko uwarwanya izo mbogamizi atijana yasanga zisa na rya shyamba umuntu arebera kure agasanga ari intamenwa ariko yaryegera agasanga ridateye ubwoba. Caridinali Niyumani (Newman) niwe ugira ati: “Nta yo itinya itarungurutse kandi uwanga guhingira abana b’inyoni ntahingira abe. Wanga gukirana ukagwira ubusa kandi nta cyo umuntu ageraho kitabanje kumurushya”. Mu bikorwa twerekeza ku Mana, tumenye ko nta cyo umuntu yishoboreye adafashijwe n’inema ya Nyagasani. Kuki twaterwa ubwoba n’ibitunaniza kandi duhagarikiwe na Nyagasani ushobora byose? Legio ishingiye ku masengesho. Ibereyeho gukomeza ubukristu mu bantu, n’umugaba wayo ni Mariya. Ni yo mpamvu tuvuga ibyo tudashingiye ku mategeko y’abantu, ahubwo dushingiye ku mategeko y’Imana. “Mariya, umubikira uharaze ubumanzi kandi utagira uwo bahwanye, we utarangwaho amakemwa. Niba wifuza kumumenya, uramenye ntukirebe, ahubwo uritegereze Imana Yo yamwishushanyije” (Bossuet).

Page 201: Manuel Ya Legio

185

UMUTWE WA 33 : INSHINGANO Z’IBANZE Z’ABALEJIYO

1. Kudasiba no kudakererwa inama ya praesidium ya buri cyumweru

(Reba umutwe wa 11: umugambi wa Legio)

a) Uwo murimo uraruhije iyo umuntu ananiwe kurusha iyo yaruhutse, igihe cy’imvura kurusha iyo yari umucyo, mbese muri make iyo umuntu yifuzaga kuba yakwikorera ikindi. Ariko se ahandi umuntu yasanga ubutwari hatari mu biruhije ni he? Ingororano twayisanga he handi hatari mu biturushya?

b) Biroroshye kwiyumvisha akamaro k’umurimo kurusha kumva akamaro ko kujya mu nama uri bwerekaniremo icyo wakoze; nyamara muri ibyo byombi inama ni yo nkuru kuko ibereye umurimo icyo umuzi ubereye ururabyo, ni wo utuma rubaho.

c) Kudasiba inama, n‘aho kuyijyamo no kugaruka byaba ari urugendo rurerure, bigaragaza umutima usumbye kamere, kuko umutima wonyine utubwira ko mu bintu nk’ibyo, akamaro k’inama katangana n’igihe gitakariye mu rugendo, icyo nta cyo gitwaye. Igihe gipfuye ubusa? Reka da! Urugendo ni intangiriro kandi ni igihe cy’umurimo ngombwa ugomba kurangira, igice uzahemberwa. Urugendo rurerure Mariya yakoze ajya gusura mubyara we, wari umwanya upfuye ubusa? Ashwi da.

“ Mutagatifu Tereza yagiraga ubutwari mu migenzo myiza yose. Yahoraga agira ati: ‚Mbere yo kwijujuta twakagombye gukora kugeza ubwo tuguye agacuho‘. Ntabara inshuro yagiye mu masengesho yo mu rukerera afite isereri, cyangwa se umutwe umurya cyane! Yaribwiraga ati: Ndacyabasha kugenda, ngomba gukora umurimo wanjye“. Kubera ubwo butwari yakiraga neza kandi iteka imirimo ya gitwari“ (Mutagatifu Tereza w’i Lisieux).

2. Kurangiza umurimo ngombwa wa buri cyumweru a) Uwo murimo ugomba guhabwa agaciro ukwiye. Ni ukuvuga ko umulejiyo yagombye kuwugenera amasaha abiri mu cyumweru. Icyakora icyo gihe gishobora no kwiyongera; ndetse abalejiyo benshi barakirenza cyane, kugeza n’aho bawugeneye iminsi myinshi mu cyumweru. Ndetse benshi bakoresha igihe cyabo cyose. Uwo murimo ugomba kuba watanzwe na praesidium kandi yasobanuye ikigomba gukorwa, atari ikintu umuntu yibwirije akurikije ibyo

Page 202: Manuel Ya Legio

186

yikundira. Amasengesho cyangwa indi myitozo y’ubutungane, n’ubwo byaba byinshi gute, ntibisimbura uwo murimo.

b) Umurimo ni isengesho ku bundi buryo, ndetse na wo uhabwa amategeko nk‘ay‘isengesho. Niba habuze iyo mitunganyirize y’indengakamere umurimo ntuteze gokomera igihe kirekire. Koko rero, niba umurimo woroheje, uzarambirana; niba ushimishije, uzarushaho kurushya ahenshi hazemo n’amakosa n’izindi mpamvu zitera umuntu gusa n‘utsinzwe. Kuri ubwo buryo uko yagira kwose ak’abantu kaziganza kamutere kubireka vuba.

Umulejiyo we agomba guhora yitoza gucengeza ijisho ibihu bicuze mu bitekerezo bye bya kamere bigatwikira imirimo ye yose, agashaka ak‘indengakamere kabamo. Uko umurimo we umubera nk’umusaraba, niko agomba no kurushaho kuwukunda.

c) Umulejiyo ni umusirikare; mu kurangiza inshingano ze, nta cyatuma atagaragaza ubutwari butambutse ubw’abasirikare basanzwe bagaragaza kandi baba barwanira iby’isi. Icyitwa ubupfura cyose, ukwitanga, kuba ingenzi no gukomera mu muco wa gisirikare cyagombye kubengerana ku buryo bw’agatangaza mu murimo w’umulejiyo.

Inshingano y’umusirikare ishobora kugeza ku rupfu ku buryo bunyuranye, haba mu guhora akora umurimo wo kurinda ahantu ku masaha adahinduka cyangwa kwita ku mazu abasirikare babamo. Mu kurangiza neza umurimo ashinzwe, umusirikare mwiza, areba gusa inshingano ze, aho kureba ingorane zijyanye na zo. Mu bihe byose, ahorana ubudahemuka, ari ugutsinda ari no gutsindwa, byose nta cyo bihindura ku murimo we. Yita ku murimo we, kuva ku kantu k’ubusabusa kugeza no ku biruhije cyane.

d) Umulejiyo agomba gutunganya umurimo we yifatanyije na Mariya. Ndetse by’akarusho, mu mirimo yose ategetswe, agomba kumenyesha no gukundisha Mariya abo bifitiye akamaro maze bikabaha umutima wo kumukunda no kumukorera.

Kumenya no gukunda Bikira Mariya ni ngombwa mu buzima bwa roho, biyitera kujya mbere. „Bikira Mariya afite uruhare ku mayobera matagatifu ; ndetse twanavuga ko ari we murinzi wayo. Ni we ukurikira Yezu mu kuba ishingiro ry’ukwemera kw’amasekuruza yose“ (AD3). Abalejiyo barasabwa kuzirikana aya magambo atera gutekereza yavuzwe na papa Piyo wa 10 wagize ati: “Kuva urukundo rw’umubyeyi Bikira Mariya rumaze gushinga imizi mu mitima

Page 203: Manuel Ya Legio

187

y’abantu, abo umuntu akoraho ubutumwa azababona bera imbuto z’ubutungane zikwiranye n’imiruho byamuteye.

“Muramenye ntimwibagirwe: nk’Umwami wacu kuri Kaluvariyo, muri ku rugamba murwana intambara mwizeye gutsinda. Ntimutinye kurwanisha intwaro yityarije ubwe, ndetse no gusangira na We ibikomere yagize. Mwatsinda muri ubu buzima bwo ku isi cyangwa nyuma yabwo, bibatwaye iki? Nimukomeze umurage w’umuhinzi udacogora, maze ibisigaye mubiharire Nyagasani, kuko kumenya iminsi n’amasaha ni iby‘Imana Data mu bubasha bwe. Nimukomere kandi muheke kigabo umusaraba wanyu. Murigane ubutwari bw’ababatanze none ubu bakaba barawushohoje” (T. Gavan Duffy: Le Prix du jour Naissant).

3. Kuvuga weruye mu nama umurimo wakozwe Iyi ni inshingano y’ingirakamaro cyane ikaba n’umwe mu myitozo y’ingenzi igamije gukomeza gukundisha umurimo abalejiyo. Impamvu umuntu ageza ku bandi uko umurimo yakoze wagenze, ni ukugira ngo bakomeze kubona akamaro kawo kandi batange amakuru n’ibitekerezo mu nama. Gushishikariza abalejiyo gutegura neza raporo y’ubutumwa bwakozwe no kuyigeza ku bandi bitanga igipimo nyacyo cy’ubushobozi bw’umulejiyo. Buri raporo ni nk’ibuye riba rije kubaka inama kandi agaciro karyo gaterwa n’uburyo iyo raporo iba inogejwe. Raporo itakozwe cyangwa yakozwe nabi, iba iciye intege inama kandi inama ari isoko y’ubuzima bwa Legio.

Ingingo y’ingenzi mu gutoza buri mulejiyo ni ukumumenyereza gutega amatwi yitonze uburyo abalejiyo b’inararibonye basohoza ubutumwa. Iyo raporo idatanga amakuru ahagije, nta we igirira akamaro, yaba uyitanze ubwe, baba n’abayiteze amatwi.

Ku bindi bisobanuro byerekeranye na raporo n’uburyo bwo kuyitanga, reba ingingo ya 9 y’umutwe wa 18. Uko bakurikiranya ibyigirwa mu nama ya praesidium.

“Mwibuke uburyo mutagatifu Pawulo asaba akomeje ko abakristu bajya bafasha abandi kandi ko bajya basabira abantu bose babishyizeho umutima, kuko Imana ishaka gukiza abantu bose. Kristu yitanze ngo abe inshungu ya bose (1 Tim 2, 6) kandi iyo ngingo y’umurimo ngombwa wogeye hose n’icyo wari urangamiye igaragazwa n’aya magambo atagira uko asa yavuzwe na mutagatifu Yohani Krizostomo, aho agira ati : “Bakristu, ntimuzabazwa roho zanyu gusa, ahubwo murazirikane n’izabandi!” (Gratry: Les Sources).

Page 204: Manuel Ya Legio

188

4. Kutavuga menshi ni ikintu kigomba gutsindagirwa : abalejiyo babujijwe kurondogora no kumena ibanga

Abalejiyo babujijwe kurondogora cyangwa kumena ibanga ku byerekeye ibyo bumvise byose mu nama cyangwa bumvanye abo bagiye gusura. Baramenye ko baramutse babavuyemo bakabakwiza muri rubanda, ari ukugambanira Legio. Ibyo ariko bafite uruhushya rwo kubivuga igihe basohoza ubutumwa muri praesidium, naho ubundi bagomba kugira ibanga. Iyi ngingo yavuzweho mu mutwe wa 19 ingingo yawo ya 20 „Inama n’Umulejiyo“ .

„Urakomeze icyo waragijwe“(1 Tim. 6,20).

5. Buri mulejiyo yagombye kugira ikaye yandikamo Muri iyo kayi, hazajya handikwamo za raporo ngufi z’ibyo umulejiyo yakoze:

(a) umurimo ukwiye kujya ukorwa ku buryo bufite gahunda ;

(b) bityo umuntu ntazibagirwa ibibazo byakemuwe n’ibizaba bitarangiye ;

(c) hatariho iyo kayi yifashisha, ntiyabasha gukora raporo ikwiye ;

(d) ibyo bizamuha kugira akamenyero keza ko gukora ibintu ku buryo buboneye ;

(e) iyo gihamya ifatika igaragaza umurimo wakozwe izagira akamaro kanini mu kongera kwikomezamo ubutwari, aho ugutsindwa gusa no guhindura imfabusa ibyagezweho byose mu gihe gishize.

Bene izo nyandiko zigomba kuba ibanga ry’uwazanditse (azandika ku buryo ari we wenyine ubasha gufindura ibyo yanditse) ku buryo hagize abandi bazigwaho batari abalejiyo maze bakagira amatsiko yo kuzisoma, batabasha gusobanukirwa ibikubiyemo. Ni ngombwa kwirinda kugira ikintu icyo ari cyo cyose umuntu yandikamo uwo bagendereye ahibereye.

“Byose bikorwe neza nk’uko bikwiye” (1 Kor 14, 40)

6. Buri mulejiyo agomba kuvuga Catena Legionis buri munsi (isengesho ry’injishi)

Catena igizwe cyane cyane n’indirimbo yaririmbwe na Bikira Mariya ubwo yasingizaga Imana. Ni isengesho rye ikaba n’indirimbo y’igisingizo cya buri mugoroba Kiliziya ikoresha, ni indirimbo ihebuje ubwiza izindi ndirimbo zose». (Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort).

Page 205: Manuel Ya Legio

189

Nk’uko izina rya Catena ribisobanura, iryo sengesho ni injishi ihuza Legio n’ubuzima bwa buri munsi bw’abalejiyo bose, baba abasanzwe n’abafasha, ikaba n’ipfundo rihuza abalejiyo bose n’Umuhire Bikira Mariya. Izina ryayo ubwaryo ritera kwiyumvamo inshingano yo kuyivuga iminsi yose. Icyo gitekerezo cy’injishi igizwe n’amapfundo ku buryo buri mpeke ikenewe kugira ngo injishi yose ibe yuzuye, cyibutsa buri mulejiyo ko agomba kwirinda kumera nk’ipfundo ryapfundutse rikava ku njishi y’isengesho rya buri munsi rya Legio.

Abalejiyo bagize impamvu zitabaturutseho zabateye guhagarika kuba abalejiyo, (kimwe n’abavuye muri Legio babitewe n’impamvu zidafashije), bagombye gukomeza icyo gikorwa cyiza cy’ubuyoboke kigaragaza ko isano ibahuza na Legio itavuyeho, kandi bakagikora ubuzima bwabo bwose.

“Iyo nganira na Yezu dushyikiranye, mbigira iteka mu izina rya Mariya ndetse ubundi tuganira muri we rwose. Kuri njye yifuza kongera kugira ya masaha y’umushyikirano n’ay’urukundo rutavugwa yamaranaga n’Umwana we akunda i Nazareti. Muri njye Mariya na Yezu bazaganira bishimishije ; azamuhobera binyuze umutima ari njye abikesha nka kumwe kwa kera i Nazareti ” (De Jaegher: La Vertue de Confiance).

7. Imibanire y’abalejiyo Akenshi abalejiyo bubahiriza inshingano yo gukundana hagati yabo ; icyakora, haba ubwo bibagirwa ko iyo nshingano igomba kujyana no kumenya kwihanganira amakosa agaragara kuri bagenzi babo. Kutubahiriza iyo ngingo bishobora kubuza inama kuronka ingabire no gutuma abalejiyo bamwe bavamo.

Ugusobanukirwa n’ibintu, uku gusanzwe, kuzumvisha ko ukudatenguha kw’abalejiyo kutagizwe na gato n’ubwiza cyangwa n’amafuti bya perezida cyangwa ibya mugenzi we uwo ari we wese. Ntibazatungurwe rero no gukurwamo no kutarorwa neza, byaba ibigaragara cyangwa bakeka ko byabaho, kubera kutarora agaciro bafite cyangwa imirimo bakora, gutonganywa n’utundi tugwirira umuntu nk’utwo.

Kwiyibagirwa bigomba kuba ishingiro ry’umurimo rusange; Ibyo bibuze abakozi b’ingirakamaro bashobora kubera abandi imbogamizi. Abagaragu ba Legio beza, ni abazi kwifata kandi bakitanga batizigama bakamenya umurimo batavunze. Naho uvuga cyangwa ukora ibinyuranyije n’ubugwaneza bwagombye kuranga Legio ubanza yaba ayiciye umutsi wayivusha bikayibera ibyago. Bose bakwiye

Page 206: Manuel Ya Legio

190

kwisuzuma rero, kugira ngo batazagira icyo bakora cyatanya abantu aho kubahuza.

Iyo bavuga ibyerekeye imibanire y’abalejiyo, ni ngombwa kugera no kuri twa tundi bavuga bikinira, n’ubwo bidakwiye, bajya bita udushyari. Nta shyari riba rito, uburozi bwaryo se si bwo gatanyamiryango ? Ku bagome bo ryababyarira ubusazi bukabije bwabatera ubwicanyi buteye ubwoba. Ni ishyano ! Ishyari ritera n’abifitiye ubuntu, n’abafite imitima itagira ubwandu, ryitwaza nyine ibambe n’urukundo byabo. Nta gishengura nko kubona ukuwe mu bandi ukabona bakurusha imigenzo myiza cyangwa ibyabo bibahira, nta kibabaza nko kubona bagushyize iruhande ngo wimukire abakiri bato ! Hari ikibabaza nko kubona urembera! Abantu b’abagabo bagize ako kababaro kadasohoka, maze bamenyeraho intege nke zabo zitangaje. Urwo se si urwango rumera nk’umunyotwe mu ivu, rwihembera ngo ruzagurumane uwo gutwika !

Wenda bazashakira amahoro mu kubyiyibagiza, ariko se, ayo mahoro akwiye umulejiyo ? Umulejiyo agomba kwibanda ku cy’ingenzi. Icyifuzo cye kigomba kuba icyo guharanira gutsinda, akaganza kamere yashamadutse kandi akaba afite intwaro, urwo rwango akaruhinduramo urukundo rwa gikristu. Ariko se ibyiza nk’ibyo babigeraho bate? Mu kurangiza imirimo ye binonosoye kuri bagenzi be b’abalejiyo n’abo babana, mu kureba no kugaragaza Yezu muri buri muntu. Najye yigizayo igikomere cyose cy’ishyari akirukanishe iki gitekerezo : Uyu muntu, ukwisumbura no kujya mbere bye byanteye ipfunwe, nyamara ni ishusho y’umwami wacu Yezu Kristu. Ibitekerezo byanjye bigomba kuba rero ibya Yohani Batisita :«Nanjye ndishimye kubera ko nahesheje Yezu ikuzo. Niwe ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi».

Iyo myumvire y’ibintu isaba ubutungane bugeza no ku butwari. Igize amaherezo atagira uko asa. Iharira Mariya uruhare rwo gusukura umulejiyo we, ngo atarangwaho ikitwa ubwandu bw’ubwirasi, kugira ngo ahashye icyari kuzamubuza kugeza urumuri ku bandi (Yn 1 :7), aze aje gushinga iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bemezwe na we. Bityo amugire intumwa nshya, yiyibagirwa, kandi ibanjirije Nyagasani ngo imutegurire inzira (Mk 1, 2) !

Integuza iteka igomba kwifuza kubererekera uwo yategurizaga. Intumwa izanezerezwa iteka no kubona abamukikije bajya mbere, ntabwo iteze guhangayikishwa n’uko bayishyikiriye cyangwa bayitambutse. Uwifuza ko undi adindira aho kujya mbere ngo atamurusha yaba agikwiye kwitwa intumwa ? Ubutindi nk’ubwo bwakwerekana ko ari ukwihitamo. Ahubwo intumwa yishakira umwanya wa nyuma. Ikiruseho ni uko ubutumwa nyakuri butabangikana n’ishyari.

Page 207: Manuel Ya Legio

191

“Kuva ku ijambo rye rya mbere ry’ikinyabupfura n’ubugwaneza, Mariya yatanze umucyo utagatifuza ugakesha roho, maze ako kanya agatagatifuza Yohani Batista akuza Elizabeti”.

Niba ayo magambo ya mbere yarakoze ibintu bihambaye, twatekereza iki ku minsi, ibyumweru n’amezi byakurikiyeho ? Mariya agaba iminsi yose… Elizabeti akakira - mbuzwe n’iki kubivuga – Elizabeti yakira nta shyari. Yunamira mubyara we batangana, nta shyari na busa ry’uko atari we watowe na Nyagasani, Elizabeti kandi na we Imana imukoreye igitangaza ikamuha kubyara. Ntabwo Elizabeti yagiriye Mariya ishyari : na Mariya kandi nyuma ntazarigira intumwa abitewe n’urukundo umuhungu we azazikunda. Nk’uko Yohani Batista atazagira ishyari kubera ko intumwa ze zimutaye zikisangira Yezu. Nta kababaro bizamutera, ubwo azazitegereza zijya kure ye, azagira ati : « Uturuka mu Ijuru aruta byose …. niwe ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi» (Yh3,30-31) (Perroy : L’Humble Vierge Marie)

8. Imibanire y’abajyana gusura abandi Abalejiyo bafite umurimo udasanzwe bagomba kurangiza bagirira abo bagomba kujyana gusura abandi. Aha tuhasanga umubare uhishe byinshi : « babiri », ikimenyetso gishushanya urukundo, isoko y’ukugwira, yo kororoka. « Nyagasani abohereza babiri babiri » (Lk 10, 1). Iryo jambo « babiri babiri » ntiryerekana abantu babiri bafatanyije umurimo gusa, ahubwo ryerekana ubumwe busa n’ubwa Dawudi na Yonatani, bo bari bashyize hamwe umwe agakunda undi boshye roho ye bwite. (1 Sam 18, 1).

« Bagaruka bakaza bishimye bikoreye imiba y’umusaruro » (Zab 126, 6)

Ubumwe bw’abajyana gusura abandi buzagaragarira mu tuntu twose kandi bujye mbere. Amasezerano atujujwe, kudahuza umugambi, kutagira ibakwe, umwiryane, amagambo, imyifatire, gusuzugura, kwikuza; ibyo byose bikomeretsa umubano hagati y’abajyana gusura abandi.

« Nyuma y’imyifatire ya gikrisitu, ingwate nyakuri y’imigisha no kororoka by’umuryango w’Imana, ni urukundo rwa kivandimwe. Tugomba gukunda abavandimwe bacu bose tutarobanuye, nk’abana bakunzwe na Mariya. Icyo dukoreye umwe muri bo, Mariya akireba nk’uko ari we cyakorewe ubwe. Ikindi kiruseho, asanga ari umwana we Yezu cyakorewe. Abavandimwe bacu bose batorewe kuba abana ba Mariya kimwe na Yezu » (Petit Traité de Mariologie marianiste).

Page 208: Manuel Ya Legio

192

9. Gutora abalejiyo Gutora abalejiyo ni inshingano y’umulejiyo uwo ari we wese. Tugomba gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Kubera iyo mpamvu, niba Legio ibereye uyirimo isoko y’imigisha, ubwo se uyirimo ntiyari akwiye gushaka uburyo yageza iyo migisha ku bandi ? Niba tubona abantu bajya mbere mu butumwa bwabo, ese ntitwakagombye gushaka ukuntu ubwo butumwa bwarushaho gukwira?

None rero, ni uwuhe mulejiyo ushobora gusuzugura gutora abandi, niba azirikanye intambwe bazatera bajya mbere mu rukundo no mu kwitangira Bikira Mariya ? Nyuma ya Yezu ubwe, Mariya ni we mugisha usumba iyindi yose ushobora kugirira akamaro ubuzima bw’umuntu. Imana, ibinyujije kuri Kristu kandi mu budatana hamwe na We, yagize Mariya ishingiro, ugukura n’ugusagamba by’ubuzima ndengakamere.

Niba nta wegereye abantu batabarika ngo abatere inkunga abatorere kuba abalejiyo abatoze kuba ibikoresho bya Mariya, abenshi ntibazatekereza kunyura iyo nzira yabageza ku byiza kandi batazi aho iherereye.

«Buri muntu abona inzira nyinshi. Umuntu w’imfura anyura inzira iboneye n’ubwo yaba ivunanye naho umuntu usanzwe akanyura ahatamugoye. Hagati y’izo zombi, mu manga, abenshi akaba ariho banyura. Umuntu wese ahura n’amayirabiri, inzira izamuka n’imanuka maze ubwe akihitiramo iyo akurikira.» (John Oxenham)

10. Kwiga igitabo cya Legio Kwiga igitabo gikubiyemo inyigisho za Legio bifitiye akamaro kanini cyane umulejiyo wese. Igitabo cya « Manuel » ni cyo gisobanura Legio ku buryo bwemewe kandi busesuye. Gikubiyemo ibintu ngombwa umulejiyo wese wumva icyo akora agomba kumenya ku ngingo z’imitunganyirize ya Legio, amategeko yayo, uburyo ikoresha ndetse na kamere yayo. Abalejiyo, ariko cyane cyane abakuru b’inzego zayo, batazi ibikubiye muri icyo gitabo cya « Manuel » ntibashobora kubyaza umusaruro ubukungu umulejiyo yifitemo ; mu gihe kugira ubumenyi buhamye bizarushaho kungura umuryango uko bukeye. Bazibonera ubwabo uyu mwihariko ; uko igihe gihita ni na ko n’inyungu iziyongera, hamwe n’ubwiza n’ubwinshi.

Page 209: Manuel Ya Legio

193

Hari abavuga ko icyo gitabo gikabije kuba kinini. Akenshi usanga bivugwa n’abantu bagena igihe kinini cyo kwisomera ibinyamakuru buri munsi. Icyo gihe bashoboraga kubonaho icyo gukoresha basoma igitabo cya Legio.

Abandi na bo bati :« Icyo gitabo gikabije kuba kinini kandi harimo utuntu twinshi dukabije kurambirana ! » Ese ye, mureke mbibarize, umunyeshuri ushishikariye kwiga amategeko y’igihugu cye, ubuganga cyangwa ubuhanga bw’ibya gisirikare, yavugira amagambo nk’ayo ku gitabo kingana na « Manuel » gikubiyemo ibyo agomba kumenya byose birebana n’ubwo buhanga bwihariye ariho yiga? Ni uko rero, aho kuvuga cyangwa gutekereza bene ibyo, umuntu yagombye kwiha icyumweru kimwe cyangwa bibiri, akagiharira gucengera buri gitekerezo ndetse na buri jambo biri muri iki gitabo. Ni byo koko, «abana b’isi mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri» (Lk16, 8).

Hari abahakana ibyo, maze bakitwaza ko ngo muri icyo gitabo huzuyemo ibitekerezo bikomeye kandi bihanitse bo batumva, bityo abalejiyo bakiri bato n’abaciye bugufi bakabasha kugira utuntu duke bumva bigoranye. Bati kuki hatabaho igitabo kigufi kigenewe bene abo? Ntabwo ari ngombwa kwirirwa umuntu asobanura uko igitekerezo nk’icyo giciye ukubiri n’amategeko shingiro yerekeranye n’ubuhanga bwo kurera, asaba ko uwiga agenda yunguka ubumenyi bushya, buhoro buhoro akajya mbere, ari nako avumbura ibintu bishya atari azi. Niba rero mu ikubitiro uwiga aramutse ahise asobanukirwa byimazeyo n’ibyo yigishwa, icyo gihe ntibizaba bikiri ngombwa kwiga ; kandi igihe nta gishya umuntu yungurwa, umurimo wo kwigishwa uzahagarara. Ni kuki rero umulejiyo yagombye kwibwira ko gusoma inshuro imwe igitabo gikubiyemo inyigisho za Legio bizamuha guhita acyumva mu gihe umunyeshuri wundi adahita yumva igitabo yigiramo bwa mbere ? Umurimo w’ishuri n’uw’igikorwa cyose cy’uburezi, ni ugufutura ibidafututse no kubishimangira mu wiga, maze bikaba ubumenyi bushya aba yungutse.

Abandi bo bati :« N’amagambo ari muri icyo gitabo ubwayo arakomeye da !» Bikaba bivuga se ko adashobora kwigwa ngo amenywe ? Mu by’ukuri, amagambo igitabo cya « Manuel » gikoresha ntahanitse. Umuntu ashobora kuyasobanukirwa abajije ibibazo cyangwa arebye mu gitabo cyabigenewe cyitwa « inkoranyamagambo ». Byongeye kandi, urebye ni amagambo akoreshwa mu binyamakuru bisohoka buri munsi kandi bisomwa n’abantu bose. Kuri iyo ngingo se, hari uwigeze kumva hatangwa igitekerezo ko imyandikire y’ibinyamakuru yagombye koroshywa? None se umulejiyo we si inshingano ye kumenya neza amagambo Kiliziya yasanze ari ngombwa ko iyifashisha kugira ngo ibashe

Page 210: Manuel Ya Legio

194

gusobanura amahame y’ubukristu uko bikwiye, kimwe n’amagambo yihariye Legio ikunze gukoresha ?

Ibyavuzwe ku magambo igitabo cya Legio gikoresha, bigomba no gusubirwamo ku birebana n’ibitekerezo bigikubiyemo. Si ibitekerezo bitumvikana. Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Karoli Kalidi (John Charles Mc Quald) agira ati : « Imbere mu nyigisho za Kiliziya ntihashobora kubamo izindi nyigisho z’ubwihugikane abantu bamwe gusa bashobora kuba ari bo bonyine bazisobanukirwa.» Ibi byarushijeho gushimangirwa no kubona hari abalejiyo batabarika umuntu areba agasanga bari ba bantu basanzwe, ndetse baciye bugufi, ariko basobanukiwe neza n’ibyo bitekerezo byo mu gitabo cya Legio, ndetse babigize ifunguro n’ingingo shingiro by’ubuzima bwabo. Ni ngombwa kubyumva neza niba umuntu ashaka gusohoza ubutumwa mu buryo Legio ishaka ko bikorwamo, kuko ibyo bitekerezo nta kindi bisobanura uretse amahame rusange, ni ukuvuga ubuzima nyabwo bw’iyogezabutumwa. Ayo mahame rero aramutse adasobanuwe ngo abashe kumvikana bihagije, ubutumwa nta cyo bwaba bukivuze, ntibwaba bukibaye ishingiro ry’ubukrisitu. Itandukaniro riri hagati y’ubutumwa bwa gikristu n’inkubiri y’ibindi bikorwa ngo bigamije kugira neza rigereranywa n’umwanya uri hagati y’ijuru n’isi.

Kubera iyo mpamvu, ibitekerezo bya gitumwa bikubiye mu gitabo cya Legio bigomba gucengerwa bakabifata, kandi praesidium igomba gukora umurimo wo kucyigisha. Ibyo bizagerwaho hakoreshejwe kugisoma bakakizirikana, inyigisho ngufi n’amagambo yo gushishikaza abalejiyo kujya basoma kandi bakiga igitabo cya « Manuel » ku buryo buboneye. Ubumenyi ntibugomba kuratwa mu magambo gusa, buri gace k’umurimo ufatika ugomba gukorwa kagomba gukurikiza itegeko bijyanye, kugira ngo kabashe kugira icyo kagaragaza cya gikristu.

Bavuga ko umunsi umwe, babajije Mutagatifu Tomasi wa Akwini uko babigenza ngo bahinduke abahanga. Yarabasubije ati : « Muzasome igitabo ; ibyo ari byo byose muzasoma cyangwa muzabasha kumva, muzitonde mubyumve neza. Mu byo mushidikanyaho, muzakore ku buryo bushoboka bwose maze muzagere ku kuri kutagibwaho impaka».

Uwo mwarimu uhebuje kugira ubumenyi aha ntiyavugaga ku buryo bwihariye igitabo cyogeye cyane, ahubwo yari afite mu bwenge bwe igitabo icyo ari cyo cyose cy’agaciro kigamije gukwirakwiza ubumenyi. Abalejiyo bashobora rero kwiyerekezaho izo nama n’ayo magambo maze bikabatera akanyabugabo gatuma biga igitabo cya Legio bakagisobanukirwa byimazeyo.

Page 211: Manuel Ya Legio

195

Byongeye kandi, icyo gitabo gifite agaciro k’igitabo cya gatigisimu. Gisobanura iby’ingenzi (amahame n’imyitwarire) mu idini Gatolika, twavuga ndetse ko ari ku buryo buhuje n’amabwiriza y’Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri.

« N’ubwo Mutagatifu Bonavantura yabonaga ko ubumenyi ari nk’urumuri rubyawe n’ubwenge, nti yari ayobewe imirimo iruhije iterwa no kwiga. Ubwo yakoreshaga amagambo yavuzwe na Mutagatifu Gerigori, yatanze igitangaza cyo mu bukwe bw’i Kana ho urugero umuntu yakwiga. Kristu ntiyaremye divayi ayikuye mu busa, ahubwo mbere na mbere yategetse abahereza kuzuza amazi ibibindi by’intango. Ni nk’uko rero Roho Mutagatifu adaha ubwenge ndengakamere n’ubumenyi umuntu utujuje intango ye (umutima we) amazi ; ni ukuvuga ubumenyi umuntu yunguka abikesheje kwiga. Ntiwasobanukirwa udafite umuhate. Ubumenyi nyakuri bw’ukwemera igihembo cy’umurimo ukomeye wo kwiga ureba buri wese ku buryo nta we ugomba kubyihunza. » (Gemelli : Le message fransiscain au monde).

11. Iteka guharanira kugira neza Mu bushishozi, umulejiyo agomba guharanira ko imigirire ya Legio igaragara mu buzima bwa buri munsi kandi agahora yiteguye kutagira akanya na gato atakaza abona ko kari kumuha uburyo bwo kugaragaza intego nyamukuru ya Legio, ari yo gutsinda icyaha no kukirandurana n’imizi yacyo, aho cyari kiri hagashingwayo ibendera rya Kristu Umwami.

«Uzahurira n’umuntu mu nzira maze agusabe agashirira ngo yikongereze agatabi. Numuganiriza mu gihe cy’iminota icumi, azakubaza iby’Imana. » (Duhamel). None se kuki wowe utakwizera uwo mushyikirano utanga ubuzima maze ukamusaba ubwawe ko ahubwo aba ari we uguha ku muriro ?

Kumva no guhamya ubukristu igice, bimaze kumenyerwa na benshi, ndetse twavuga ko byabaye umuco. Ni ukuvuga, kugira idini nyamwigendaho irangwa no gukiza roho ye wenyine atitaye ku ya mugenzi we. Bene ubwo bukristu buracagase. Ni bwo Papa Piyo XI yamaganye. Ni byo koko Itegeko ridusaba gukunda Nyagasani Imana yacu n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, na roho yacu yose ; no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda (Mt 22, 37-39) ryumviswe na benshi biyemeje gukomeza kwinangira bityo bagasa n’ibipfamatwi.

Page 212: Manuel Ya Legio

196

Gufata amahame ya Legio nk’ubutagatifu bwagenewe gusa roho zatowe, byaba rwose ari ugutwara ibintu uko bitari. Mu by’ukuri, ayo mahame ni aya gikristu, ndetse y‘ibanze. Ntibyoroshye kubona ukuntu umuntu ashobora kuyateshukaho bikomeye maze agakomeza kuvuga ko agaragariza mugenzi we urukundo, rurya dusabwa n’itegeko risumba ayandi, rukanakomoka ku rukundo rw’Imana ubwayo, ku buryo ruramutse rubuze, igitekerezo cy’ubukristu ubwacyo cyaba gipfuye. « Tugomba gukirizwa hamwe. Tugomba kujyana kwa Nyagasani twese hamwe. Ese Imana yavuga iki bamwe muri twe baramutse bayisanze batari kumwe n’abandi ? » (Péguy)

Urwo rukundo rugomba kugera kuri bagenzi bacu nta n’umwe dukuyemo, kuri buri wese no kuri bose hamwe, atari ku buryo bw’amarangamutima, ahubwo nk’inshingano, nk’igikorwa cyo kubitangira, cyo kwigomwa, ari bo tugirira. Umulejiyo agomba kugaragaza bene ubwo bukristu nyabwo ku buryo abandi babumubonamo. Niba Urumuri Nyakuri rutamurikiye abantu n’imirasire yarwo ikomeye kandi myinshi, ari zo ngero nziza zifatika z’ubuzima bwa gikristu, icyo gihe, uretse kuba hari impungenge, ni na gihamya ko ubwo buzima butazigera bugaragara mu mibereho y’abagatolika. Na bo bazadohoka bageze aho bakora ku buryo byibuze babasha kwirinda kuzajya mu muriro w’iteka. Ibyo byasobanura ko iyobokamana ryambuwe agaciro karyo k’ubupfura ; mu yandi magambo, ryaba riciye ukubiri n’icyo ryagombye kuba cyo, bityo ntiribe rigishoboye kugira abo rireshya cyangwa rihamana na bake.

Umurimo ukozwe neza ujyana no kumvira. Gukora ubutumwa bwa buri gihe bisaba kumvira guhamye. Kubera iyo mpamvu, haba mu myambarire, mu mvugo, imigirire, n’imyifatire, n’ubwo byaba byoroheje gute, nta na rimwe bigomba gutanga urugero ruyobya abandi. Abantu bagaragaza ishyaka mu gikorwa cyo kwitangira ubutumwa bwiza, iteka abandi babahozaho ijisho ngo babone icyo babanegura. Amafuti atagaragara ku bandi, ku balejiyo ho afatwa nk’amakosa akabije, mu bikorwa byabo bigamije kugirira neza abandi, ahinduka imbogamizi. Kandi koko birumvikana. None se si uburenganzira bw’abantu gusaba ko ababashishikariza guharanira kugera ku butungane buhanitse, na bo ubwabo baba barangwa n’imigenzo myiza itambutse iy’abo babwira?

Icyakora, aha na ho, kimwe no mu bindi byose, ni ngombwa gukoresha ubushishozi no gushyira mu gaciro. Abimirije imbere gukora icyiza ntibagacibwe intege no kwibwira ko na bo ubwabo ari abanyantege nke. Kuko bigenze bityo, ak’ubutumwa kaba kashobotse. Ariko na none ntibagomba kwibwira ko baramutse bagiriye abandi inama zo kugira ubutungane ariko bo batari intungane

Page 213: Manuel Ya Legio

197

baba babaye indyarya. Mutagatifu Fransisko wa Salezi, kuri iyo ngingo, aragira ati: “Kuvuga neza bitambutse uko tugenza, ntabwo ari uburyarya. Biramutse se koko ari uko bimeze, twaba turi he Mana yanjye! Twaba dukwiriye kwicecekera.”

“Legio ya Mariya iharanira kugira imibereho gatolika nyayo. Tuvuze “ nyayo”, ntituvuze “icagase”. Muri iyi minsi turimo, hari abibwira ko umugatolika nyawe ari ukurikiza iyobokamana rye ku giti cye, akiyitaho, adahangayikishwa n’icyakiza abavandimwe be. Ibyo ni ikinegu ku mukristu gatolika w’indahemuka, ndetse no ku kwemera gatolika. Umugatolika ucagase, si umugatolika, kuko nyine aba adashyitse. Twagombye kwibaza bikomeye no gushungura tukiyumvisha neza icyo kuvuga ngo umugatolika mwiza cyangwa “umugatolika uhamya ubukristu bwe”. Kuba umugatolika bitageza ku buhamya bwa ngombwa, ari na bwo tuzacirirwaho urubanza rw’imperuka, ni ukubura ubugatolika, kandi iyo ntera ntiragerwaho na benshi mu bakristu bahabwa amasakramentu. Aho akaga kari ni aho, ni na ho ukutumvikana gukomeye gushingiye.” (Cardinal Suenens, La Théologie de l’Apostolat)

12.Umulejiyo agomba gusenga nk’uko akora. N’ubwo kuvuga Catena ari yo nshingano ya buri munsi Legio itegeka abalejiyo, banashishikarizwa ubutitsa ko kuri gahunda y’amasengesho yabo ya buri munsi bongeraho n’amasengesho yose yo kuri Tessera. Abafasha ba Legio na bo bafite inshingano yo kuvuga ayo masengesho. Byongeye kandi, abalejiyo bagawa niba uruhare rwabo ruramutse rubaye ruto ugereranyijwe n’urw’abafasha. Abafasha ntibakora ubutumwa nk’ubw’abalejiyo bategetswe gukora buri cyumweru. Ariko abo bafasha barusha gukorera Umwamikazi wa Legio bariya balejiyo basanzwe bakora ariko ntibasenge ; kuko iyo migirire inyuranye cyane n’icyifuzo cya Legio, yo ishaka ko abayirimo bafata iya mbere ku rugamba, bose bitwaje icumu rityaye, maze abafasha ba Legio bo bakabunganira gusa bitwaje amasengesho, boshye abatwaye intagara.

Byongeye kandi, umurava n’ubudacogora by’abafasha, ahanini bizaterwa n’uburyo ubwabo biyumvisha ko bagomba kongera ubwitange n’ubutwari birenze ibisanzwe. Kubera iyo mpamvu, abalejiyo bagomba kubera abafasha urugero n’isoko abafasha bavomamo. Ariko se yamubera ate isoko nyayo niba isengesho rye riri hanyuma y’iry’umufasha, bigatuma umuntu yibaza urusha undi gukorera Legio ?.

Buri munyamuryango wa Legio, yaba umufasha cyangwa umulejiyo, yagombye kwinjira mu muryango wa Rozari (mu gifaransa witwa Confrérie du Très Saint

Page 214: Manuel Ya Legio

198

Rosaire).” Inyungu zijyana no kuwubamo ni nyinshi cyane (Reba umugereka wa 7).

“Muri buri sengesho, Izina Ritagatifu rya Yezu ririyambazwa, n’ubwo baterura ngo bavuge amagambo agira ati: ‘Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu’. Mu by’ukuri, Yezu ni we Muhuza ukenewe utwereka icyo dusaba cyose. Byongeye kandi, iyo umukristu yibwiriye Imana Data, nta wundi anyuzeho, cyangwa iyo isengesho rye arinyujije ku mumalayika cyangwa ku mutagatifu, nta ho avuze izina ritagatifu rya Mariya, ni ngombwa kurivuga, nk’uko ari ngombwa kuvuga ku izina ritagatifu ry’Umwana we Yezu uri mu Ijuru, nk’uko iteka bitabaza izina rya Yezu, n’ubwo atari ku buryo bweruye, kubera ko ari We Muhuza rukumbi ukenewe, n’izina ry’Umubyeyi we Muhire Bikira Mariya mutagatifu na ryo turyiyambaza hamwe n’irya Yezu iteka mu masengesho yose tuvuga. Iyo tubwira Kristu nk’ubwira umuntu, na Mariya tuba tumwiyambaje. N’iyo twambaje umutagatifu, na Mariya turamwambaza.” (Canice Bourke, O F M Cap: Marie)

13. Ubuzima bwa roho bw’umulejiyo Intumwa igira iti: “Si jye uriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye.” (Ga 2, 20) Imibereho ya roho irangwa no kuzirikana, igasobanura ko ibitekerezo, ibyifuzo n’urukundo byose byerekeza kuri Nyagasani. Umubyeyi wacu Bikira Mariya ni urugero twakurikiza. Kuri we, mbere ya byose kwari ukwitagatifuza no kugira urukundo rudahwema gukura.

“Buri mukristu, hatitawe ku cyiciro cyangwa urugero arimo, ahamagarirwa kunoza ubuzima bwe bwa gikristu no guhora atera imbere mu rukundo… Abakristu bose rero bagomba guhora barushaho kwitagatifuza mu mibereho barimo.“ (LG 41, 42) Ubutungane bugerwaho mu bikorwa bifatika. “Ubutagatifu ni ugukunda Imana kandi urukundo rw’Imana rushingiye ku gukora ugushaka kwayo.” (Mutagatifu Alfonsi wa Liguori).

“Kugira ngo tubashe guhishurirwa ugushaka nyako kw’Imana mu buzima bwacu, ibyangombwa by’ingenzi ni ibi: Gutega amatwi Ijambo ry’Imana na Kiliziya, no kuryakirana umutima wiyoroshya, gusenga ubudatuza, kwifashisha umuyobozi wa roho w’umuhanga muri byo kandi ufite umutima ukunda, gushishoza mu by’ukwemera no kugira ingabire zikomoka ku Mana kandi zijyanye n’ibihe by’imibanire y’abantu n’amateka turimo“ (CL58).

Guhugura abalejiyo mu by’ubukristu bwabo mu rwego rwa praesidium bibafasha cyane guharanira ubutungane. Nyamara ni ngombwa kumenya ko inama bahabwa

Page 215: Manuel Ya Legio

199

n’umuyobozi wa roho zitangirwa muri rusange. Bitewe n’uko buri mulejiyo ari umuntu uteye ukwe, ufite ibyifuzo bye bwite, birakwiye ko kubayobora no kubaha inama za rusange byakuzuzwa no kuyobora no gutanga inama kuri buri muntu. Kubera iyo mpamvu rero, umulejiyo yifashisha “umuyobozi wa roho ufite ubushishozi, ubwitonzi n‘umutima ukunda.”

Mu buzima bwa gikristu, hari ibintu bitatu by’ingenzi bifitanye isano, bigomba kuzuzwa: isengesho, kwibabaza, n’amasakramentu.

a) Isengesho :

Rigomba kuba isengesho ry’umuntu ku giti cye, n’irya rusange; kuko kamere muntu ifite impande ebyiri, rumwe rureba umuntu ku giti cye, urundi rureba umuntu mu mibanire ye n’abandi. Inshingano yo gusenga ireba buri muntu ku giti cye mbere na mbere, ariko inareba ikoraniro ryose hamwe, rihujwe n’ubwuzuzanye bw’abarigize. Ikoraniro na ryo risabwa gusenga. Liturjiya, Misa, kimwe n’isengesho rya Kiliziya bita isengesho ry’amasaha (buribyari), byose ni isengesho ry’ikoraniro. Icyakora, Inama Nkuru ya Vatikani ya kabiri itanga igisobanuro: « umukristu ahamagarirwa gusengera hamwe n’abandi ariko agomba no kwiherera, kugira ngo asenge Imana Data mu ibanga, kandi agomba no gusenga ubutitsa, nk’uko Intumwa ibyigisha.” (S C 12). Amasengesho umuntu avuga ku giti cye akubiyemo: kuzirikana bucece, kwisuzuma, kwiherera, gushengerera Isakramentu Ritagatifu, n’amasengesho yihariye dutura umubyeyi Bikira Mariya, cyane cyane ishapule.” (M D 186). Mu kugaburira ubuzima bwa roho, ayo masengesho y’umwihariko afasha abakristu kwitabira kenshi imihango ibera mu makoraniro, bityo bikabuza iyo mihango guta agaciro (ibid. 187) .

Gusoma ijambo ry’imana wicengezamo amahame ya gikristu, bifasha cyane ubuzima bwa roho. Hazibandwa cyane ku gusoma Isezerano Rishya, bishimangiwe n’ibisobanuro bitangwa na Kiliziya Gatolika (Cf DV 12) n’iby’Abahanga ba Kiliziya, byatoranyijwe hakurikijwe ibyo uzirikana aba akeneye kandi ashoboye. Aha ni ho umuyobozi wa roho w’umuhanga aba akenewe cyane. Ubuzima bw’abatagatifu bwinjiza umuntu mu buzima bwa gikristu. Butanga ingero nziza zishobora kudufasha gukora icyiza no kugira ubutwari busa n’ubw’abo batagatifu, batubera inyigisho n’ingero zifatika zigaragara z’abageze ku butungane. Nituzirikana cyane ubuzima bwabo, mu gihe gito tuzagenza neza nka bo.

Page 216: Manuel Ya Legio

200

Bishobotse, buri mwaka, buri mulejiyo yagombye gukora umwiherero. Imyiherero ituma umuntu arushaho kubona neza umuhamagaro we n’ubushake bwo kuwukurikiza mu budahemuka.

b) Ukwibabaza no kwigomwa

Ibyo bisobanura ko umuntu yiyaka kamere ye kugira ngo areke Kristu amuturemo, abeho muri we, asangire na We ubwo buzima ku buryo busesuye. Ni ukwiha umugambi uboneye, kugira ngo umuntu akunde Imana na mugenzi we, abitewe n’urukundo rw’Imana. Iyo nyota iterwa n’uko ubwenge bwacu bwajeho igihu, ugushaka kwacu kuradohoka, n’ibyifuzo bya kamere y’umubiri wacu bitujyana ku cyaha ku buryo bworoshye, kubera icyaha cy’inkomoko.

Icya mbere dusabwa ni ukurangizanya umutima mwiza ibyo Kiliziya iteganya birebana n’iminsi n’ibihe byo kwisubiraho, n’uburyo bwo kubyubahiriza. Imikorere ya Legio yubahirijwe uko bikwiye iha umuntu umwitozo wo kwitsinda no kwigomwa nyabyo.

Hakurikiraho noneho kwemera kwakira neza imisaraba, imiruho n’ibindi bibazo by’ubuzima. Ni ukugenzura umubiri wacu, by’umwihariko ibyo tureba, twumva cyangwa tuvuga. Ibyo byose bidufasha kugenzura ubwenge bwacu n’ibitekerezo byacu. Ukwibabaza kandi gukubiyemo gutsinda ubunebwe, imigenzereze n’imyifatire yo kwikunda. Umuntu wibabaje azagira ikinyabupfura kandi abanire neza abo babana, ari mu rugo no mu kazi. Gukora ubutumwa umuntu ku giti cye, ari rwo rukundo rugeze ku ndunduro, bisaba kwibabaza, kuko bisobanura ko umuntu yiyemeje kwigora kugira ngo ahindure inshuti abigiranye umutima mwiza n’ukwigengesera. Mutagatifu Pawulo aravuga ati :“ Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo.” (1 Kor 9, 22). Imbaraga zikenewe ngo dutsinde kamere mbi kandi tubibe imico myiza, zinadufasha guhongerera ibyaha byacu n’iby’abandi mu Mubiri Mayobera. Niba Kristu We Mutwe wa Kiliziya yarababaye, kubera ibyaha byacu, birakwiye rwose ko twifatanya na We. Niba Kristu umuziranenge yarazize ibyaha byacu, birakwiye rwose ko natwe abanyabyaha tugira icyo dukora. Ikimenyetso gishya cy’icyaha gitera abakristu b’umutima mwiza guhita biyemeza gukora ibikorwa byo kugihongerera.

Page 217: Manuel Ya Legio

201

Amasakramentu Kunga ubumwe na Kristu bitangirira mu isakramentu rya Batisimu bigakurira mu isakramentu ry’ugukomezwa maze bikisanzurira kandi bikagaburirwa n’isakramentu ry’Ukaristiya. Nk’uko, muri kino gitabo cya Manuel, ayo masakramentu hari ahandi avugwaho, aha turavuga ku isakramentu Kristu akomeje gutangiramo imbabazi, abinyujije mu muntu ukora mu izina rye, umusaserdoti gatolika. Iryo sakramentu rifite amazina anyuranye : isakramentu ryo kwicuza ibyaha, rya penetensiya, cyangwa ry’ubwiyunge. Ryitwa isakramentu ryo kwicuza ibyaha kuko umuntu abikuye ku mutima, yemera ibyaha yakoze. Ryitwa isakramentu rya penetensiya kuko bisaba umuntu guhinduka akava mu byo yakoraga bibi. Ni isakramentu ry’ubwiyunge kuko uwicuza, yifashishije iryo sakramentu, yiyunga n’Imana na Kiliziya, ndetse akiyunga n’abantu bose. Rifitanye isano ya hafi cyane n’Ukaristiya kuko imbabazi za Kristu tuzironka ziturutse ku rupfu rwe, ari na rwo duhimbaza muri Ukaristiya.

Birakwiye ko umulejiyo wese yitabira ubutumire bwa Kristu bwo guhurira na We mu isakramentu ry’ubwiyunge kandi akabikora kenshi. Kwicuza ibyaha kenshi byongerera ubikora kwimenya ubwe, bigatuma arushaho kwiyoroshya bya gikristu kandi bikamurandura mo akamenyero kabi, bimufasha gutsinda umwete muke yifitemo, no kurwanya kuba akazuyazi, bimusukura umutima, bikomeza ubushake bwe, bituma umuntu yemera kuyoborwa mu bukristu bwe ; kandi ku bw’iryo sakramentu, urihawe yongererwa inema ntagatifuza. (MC 87). Bamaze kwibonera ubwabo ibyo byiza by’isakramentu ry’ubwiyunge, abalejiyo bazashishikarira kubisangiza abandi, babahamagarira kwicuza ibyaha.

Muri make, umukiro wa roho, kwitagatifuza kw’abantu, no guhindura abakristu, bikorwa gusa bikozwe muri Kristu utuye muri roho.

« Kubaho gikristu twisunga Mariya, bifite imvano ikungahaye cyane mu mateka y’abantu, n’ay’amakoraniro ya gikristu anyuranye. Kuri iyo ngingo, nkunda kwibutsa Ludoviko Mariya wa Montfort nk’umwe mu bahanga benshi n’abarimu ba Kiliziya bize inyigisho za Kristu, we wahoraga asaba abakristu kwiyegurira Kristu banyuze mu biganza bya Mariya, nk’uburyo buboneye, butuma umuntu abaho yubahiriza amasezerano ya batisimu.” (R Mat 48).

« Hagati y’ubuzima bwacu bwa gikristu n’amahame y’ukwemera, harimo isano nyabuzima. Amahame niyo atumurikira mu nzira z’ukwemera kwacu. Arakumurikira maze akagutera kwizera, ku rundi ruhande, niba ubuzima bwacu buboneye, ubwenge bwacu n’umutima wacu bizadufasha kwakira urumuri rw’amahame y’ukwemera». (CEC 89)

Page 218: Manuel Ya Legio

202

14. Umulejiyo n’umuhamagaro wa gikristu Aho guha abantu umurimo wo gukora, Legio ibereka uburyo bwo kubaho. Ibaha umwitozo utuma babasha guhindura imibereho yabo kimwe n’ubuzima bwa buri munsi. Umuntu uba umulejiyo mu nama bikarangirirara ku butumwa uwo si umulejiyo.

Legio ifite intego yo gufasha abayirimo n’abandi bose bazashyikirana na bo kubaho uko bikwiye bakurikije umuhamagaro wabo wa gikristu. Uwo muhamagaro utangirira muri batisimu. Kubwa batisimu, umuntu ahinduka undi Kristu. “Ntitwabaye aba Kristu gusa, ahubwo Kristu nyirizina.” (Mutagatifu Agustini)

Batisimu igira uyihawe rumwe mu ngingo za Kristu muri Kiliziya ye, maze agasangira na we umurimo wo kuba umusaserdoti, umuhanuzi n’umwami.

Tugira uruhare ku butumwa bw’ubusaserdoti bwa Kristu, bikozwe by’umwihariko cyangwa mu ikoraniro. Uburyo buhebuje bwo guhimbaza Imana, ni ukwitura ho igitambo. Tubinyujije mu gitambo, twitura Imana ubwacu n’imirimo yacu. Tukivuga ibirebana n’abalayiki, Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri iravuga iti “ibikorwa byabo byose , amasengesho yabo, imirimo ya gitumwa yabo, imibereho y’abashakanye n’iy’umuryango, ibikorwa byabo bya buri munsi, imyidagaduro n’ibiruhuko bagira, iyo ibyo byose bikozwe muri Roho Mutagatifu, emwe ndetse n’ibigeragezo bahura na byo, bakemera kubyihanganira, bihinduka ibitambo bitunganye binyura Imana, ku bwa Yezu Kristu (1 Pet 2, 5); kandi ibyo bitambo biturwa Imana Data mu gitambo cy’Ukaristiya, Umubiri wa Kristu. Bityo, igihe abalayiki bashengerera Isakramentu Ritagatifu, batura isi Imana (LG 34).

Tugira uruhare ku butumwa bw’ubuhanuzi bwa Kristu. “Yatangaje Ingoma ya Data abigirishije ubuhamya bw’ubuzima bwe n’ububasha bw’ijambo rye.” (L G 35). Nk’abalayiki, twahawe ubushobozi n’inshingano byo kwakira Ivanjili mu kwemera no kuyamamaza mu magambo no mu bikorwa. Umurimo uruta iyindi twashobora gukorera abantu ni ukubatangariza amahame y’ukwemera. Dufate urugero: kubabwira Imana iyo ari yo, icyo roho y’umuntu ari cyo, icyo ubuzima bugamije, n’ubuzima nyuma y’urupfu. Ikiruta ibyo byose ni ukubamenyesha Yezu Kristu Umwami wacu, We wifitemo ukuri kose. Si ngombwa kubijyaho impaka no gutanga ingingo zishimangira ibyo duhamya, icyangombwa ni ukumenya ayo mahame yose no kuyashyira mu buzima bwacu, ni ukubona neza aho atandukaniye n’ibindi byose, no kuyavugana ubwenge twumvikanisha

Page 219: Manuel Ya Legio

203

bihagije icyo asobanura, kugira ngo tubakangurire ayo mahame, ndetse bishobotse dutume utwumva ashaka uko yarushaho kuyasobanukirwa.

Kuba muri Legio bidufasha kongera ubumenyi bwacu mu by’ukwemera n’uburyo bwo kukugaragaza mu buzima bwacu. Umuntu yifashishije umurava n’ubumenyi amaze kugira ashobora kwigisha iyobokamana abatararimenya. Icyakora, abantu bagombye kugirirwa neza n’ubutumwa bwacu ni abo duhura kenshi, mu rugo, ku ishuri, mu bucuruzi, mu kazi, mu bikorwa mbonezamubano no mu myidagaduro. Ubusanzwe abo bantu ntibazaba bari ku rutonde rw’abo tugomba gukoraho ubutumwa dushingwa na Legio, ariko na bo turabashinzwe.

Tugira uruhare ku butumwa bwa cyami bwa Kristu ubwacu twipakurura ingoyi y’icyaha kandi tukitangira mugenzi wacu, kuko gutegeka ni ukuba umugaragu w’abandi ”. Kristu yavuze ko ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi (Mt 20, 28). Tugira uruhare kuri ubwo butumwa dukora neza umurimo dushinzwe uwo ari wo wose mu buryo butambutse ubusanzwe, haba mu rugo iwacu cyangwa hanze, tugira urukundo rw’Imana kandi tubikora nk’abitangira abandi. Iyo umurimo dushinzwe tuwukoze neza, burya tuba dukomeza igikorwa cy’iremwa, kandi tugafasha guhindura isi nziza, maze tukayigira aho bishimira kuba. Abalayiki bafite inshingano yihariye yo gucengeza no kunoza imitunganyirize y’isi ihita, ni ukuvuga, ibintu byose byo ku isi, maze bigacengerwamo n’Ivanjili.

Mu isezerano rya Legio, dusabwa guhinduka ibikoresho bya Roho Mutagatifu. Mu by’ukuri, iteka imirimo yacu yagombye kuba imurikiwe n’imbaraga ndengakamere, ariko na kamere yacu igomba kubera Roho Mutagatifu igikoresho kimunogeye, uko bishoboka kose.

Kristu ni Imana muntu ariko kamere ye ya muntu, ubwenge bwe nk’umuntu, ijwi rye, indoro ye, uburyo bwe bwo kwitwara byagize uruhare runini mu byo yakoze. Rubanda, emwe n’abana, abarebaga kure kurusha abandi, bose bakundaga kubana na We. Yari umutumirwa wakirwaga neza hose.

Mutagatifu Fransisko wa Salezi yari umuntu ufite imyitwarire n’imigirire ikomeye, yakururaga cyane roho nyinshi azegereza Imana. Ni we washishikarije buri wese wifuzaga kubaho mu rukundo kubiba ibyo yitaga “imigenzo myiza mito” ari yo ubucuti, ikinyabupfura, imigenzereze myiza, kubaha abandi, kwihangana, kumva abandi, by’umwihariko ku bantu biruhije gushyikirana na bo.

“Ubumwe bw’amaraso bwa Yezu na Bikira Mariya bwatumye basa, imiterere, isura, kubona ibintu, kunyurwa, imigenzo myiza. Uko gusa kandi, ntikwatewe n’uko kenshi na kenshi abahuje amaraso bahuza n’imico, ahubwo ahanini, ni uko

Page 220: Manuel Ya Legio

204

ububyeyi burenze kamere bwa Bikira Mariya, buturutse ku nema y’agatangaza koko, bwafashe ishusho isanzwe y’ababyeyi buritaka iyo nema itangaje, bituma asa n’Umwana we kuri byose, ku buryo, uwabonaga uwo Mubyeyi w’isugi wese yatangazwaga n’ishusho ritagira uko risa rya Yezu Kristu. Iyo sano y’ububyeyi ishyira hagati ya Mariya n’umwana we kunga ubumwe, bitari ibisanzwe gusa ahubwo bagahuza imitima n’amabanga ku buryo Mariya yari nk’indorerwamo igaragariramo ibitekerezo n’ibyifuzo bya Yezu. Yezu na we yagaragazaga byose ku buryo burenze, nk’urebera mu ndorerwamo itarangwaho ubwandu, akabona icyo gitangaza cy’ubumanzi n’urukundo, cyo kwitanga no kwita ku bandi byahebuje byari mu mutima wa Mariya. Mariya yari akwiye kuvuga, ndetse kurusha Mutagatifu Pawulo, ati : “Ndiho, ariko si jye, ni Kristu uriho muri jye.” (Gal 2,20) De Concilio, La Connaissance de Marie).

UMUTWE WA 34 : INSHIGANO Z’ABAKURU BA ZA PRAESIDIA

1. Umuyobozi wa roho

Kuva Legio ipimira ukujya mbere ku mico ndengakamere y’abayigize n’umwete bagaragaza mu kuyishyira mu bikorwa binyuze mu butumwa, umuyobozi wa roho niwe ufite umwanya w’ibanze mu gutuma abalejiyo bihingamo iyo migenzo myiza. Umuyobozi wa roho ni we mbaraga nyazo za praesidium, kuko ashinzwe gutoza iyo mico myiza abalejiyo. Azitabira inama za praesidium kandi yihatire kubahiriza amategeko afatanyije na Perezida wa praesidium n’abandi bakuru bayo. Azirinda agakabyo ako ari ko kose kandi ashyigikire ubuyobozi bwemewe bwa Legio.

Niba praesidium ye ikwiye iryo zina, izaba ibumbye ab’imena mu mwete no mu bushobozi muri Paruwasi. Icyakora, kugira ngo praesidium itunganye neza umurimo wayo, izabikesha uwo muyobozi wa Roho. Praesidium iramukeneye cyane ngo ayitere inkunga yiyake ibimuziga, iramukeneye ngo ayibere ishingiro n’umusenburo w’ibya roho. Ni na cyo cyateye Papa Pio wa 11 kumuvugiraho aya magambo ya Zaburi ati : « uko nzamera ni wowe mbikesha». «Agahinda kaba kenshi icyo cyizere kibuze, abantu bifuza gukorera Imana, Bikira Mariya na roho z’abantu batawe mu kangaratete nk’ubushyo butagira umushumba. Ese Umwungeri mukuru ntazamugaya, ko yari yaramwizeye maze akamushinga kuba umuyobozi w’intore ze, ngo atere umwete abibwiriza ibyiza, akaba n’isoko y’ishyaka? » (Papa Piyo wa 11)

Page 221: Manuel Ya Legio

205

Umuyobozi wa roho azitangira praesidium ye nk’uko Umuyobozi w’abanovisi yitangira abo ashinzwe kandi azakora ku buryo buri gihe ahora abateza indi ntambwe mu myumvire ya gikristu, anabyutse muri bo ibikorwa n’imico bikwiye umulejiyo. Iyo migenzo myiza bazaba batojwe izakura. Umuyobozi wa roho ntagatinye kwibutsa guhora baharanira kongera ubutagatifu no gukora ibikorwa bikomeye bisaba ubutwari. Nta kinanira ingabire y’Imana iyo tuyisabye kudufasha. Ni cyo gituma agomba kubahatira gutunganya ibyo bashinzwe byose. Iyo tugize umwete mu bikorwa bito bito burya tuba twitoza no kuzatunganya ibikomeye. Intwari zigaragara mu mahina, ni uko ziba zaratangiye kera. Buhoro buhoro ni rwo rugendo.

Umuyobozi wa roho kandi agomba gutoza abalejiyo kudakorana umutima w’ubwikanyize. Iyo ni yo nzira nziza yo kubarinda kwiratira ibikorwa batunganyije cyangwa se kwiheba igihe hari ibyangiritse. Bizabatera kwumvira neza ababayobora, bakore ibyo basabwe byose niyo byaba bidashimishije.

Uwo murimo utagoye kandi uvuye ku mutima, umuyobozi wa roho azajya abibutsa kuwufatanya n’amasengesho, kwigomwa no kwitanga. Azabigisha kandi ko igihe babona ko intege zabo zibaye nke, mbese bumva ko nta cyo bishoboreye, bakwiye kwiyambaza umubyeyi wabo, Umwamikazi wa Legio, bizeye ko azabafasha gutsinda.

Umwe mu mirimo y’ingenzi umuyobozi wa Roho ashinzwe uzaba kubiba no gukuza mu mitima ya bose urukundo ruboneye rw’Umubyeyi w’Imana, cyane cyane urukundo rwa bamwe mu batoni be Legio iha icyubahiro cy’akarusho.

Buhoro buhoro umuyobozi nagenza atyo azakomeza abalejiyo be ku buryo ntakizashobora guhindura umutima mwiza yabahaye.

Nk’umwe mu bagize praesidium, umuyobozi wa Roho azagira uruhare mu micungire y’ibyayo, kungurana ibitekerezo, hamwe n’ibikorwa iteganya, kandi «hakurikijwe ibikenewe, azayibera umwigisha, umujyanama n’umuyobozi» (Papa Piyo wa 10). Icyakora azirinda gukora imirimo igenewe umukuru wa praesidium ejo adasenya praesidium. Yitwaje icyubahiro ahabwa n’uko ari umusaserdoti n’ubumenyi afite ku byerekeye imibereho y’abantu, akayobora byose, byatera praesidium kumererwa nabi. Abigenje atyo ingingo yose bashaka gusesengura byaharirwa umuyobozi wa roho n’umulejiyo bavugana ; perezida n’abandi bakicecekera ngo batagira icyo bavuga kinyuranyije n’ibitekerezo by’umuyobozi wa roho. Bigenze gutyo, inama ya kivandimwe yaba iburiyemo ndetse n’ibyo yatwunguraga tukabiheba. Nta murimo n’umwe bene iyo praesidium izabasha

Page 222: Manuel Ya Legio

206

gukora igihe uwo muyobozi wa roho azaba adahari, kandi igihe aramutse agiye, na yo ishobora kuzahita isenyuka.

«Umuyobozi wa roho azita ku bivugwa mu nama nk’uko undi mulejiyo wese agomba kubigenza. Ariko azirinde kwamamaza ibitekerezo bye gusa mu nama. Akwiye kuvuga igihe na we abona ko inama ze cyangwa ubumenyi bwe bigomba kugirira abari mu nama akamaro. Kandi rero agomba kubikorana ikinyabupfura adasuzuguye perezida cyangwa ngo yereke inama ko nta jambo nyakuri ifite. Azabigire ku buryo abera abandi urugero rwo kwita ku bibazo bireba abandi». (Mgr. Helmsing)

Igihe praesidium izatangira kugira icyo yiga, umuyobozi wa Roho azarebe neza ibitabo basoma ; azitondere kandi ibyo biga kugira ngo ejo batigisha abalejiyo inyigisho zidahuje n’amahame ya Kliziya.

Iyo Catena irangiye, umuyobozi wa Roho akwiye gutanga inyigisho ngufi, kandi byarushaho kuba byiza ibaye ishingiye ku gusobanura ibyo basomewe mu gitabo cya Legio. Reba umutwe wa 18, ingingo ya 11 ivuga kuri iyo nyigisho ngufi. Iyo umuyobozi wa Roho adahari, iyo nyigisho itangwa n’umukuru wa praesidium ubwe.

Amasengesho asoza inama arangiye, umuyobozi wa Roho aha abalejiyo umugisha.

«Ubusaserdoti Kristu yaremye si ubwo kumubera mu kigwi no kumusimbura gusa, ahubwo busa nk’aho ari We ubwe. Ni ukuvuga ko Yezu azakoresha ubwo busaseridoti kugira ngo yerekane ububasha bwe bumwe na bumwe. Urukundo n’icyubahiro duha umusaserdoti, burya tuba tubihaye ubusaserdoti bwa Yezu Kristu, ariko umusaserdoti akagiraho umugabane kuko ari igisonga cye». (Benson : L’Amitié du Christ).

Umusaserdoti agomba kuba wa munyabintu usohoka ku karubanda kuri buri saha y’umunsi, kuva mu museke kugeza ku gicamunsi agira ngo ahamagare abakozi bo mu muzabibu wa Nyagasani. Hatabayeho uko kubahamagara, bakwigumira aho umunsi wose ari inkorabusa. » (Mt 20, 6) (Civardi)

2. Inshingano z’umukuru wa praesidium (perezida) 1. Umwe mu mirimo y’ingenzi ya perezida uzaba uwo kujya mu nama ya Curia igenga iyo praesidium, bityo, agatuma praesidium ye yunga ubumwe na Legio yose.

Page 223: Manuel Ya Legio

207

2. Mu nama za praesidium, ni we uzayobora kandi agaharanira gutunganya ibintu byose. Ni we uzatanga imirimo izakorwa kandi bamugezeho uko bayitunganyije. Azibuka ko ari muri uwo mwanya nk’intumwa ihagarariye Legio, yamushinze kubahiriza amategeko yayo nta na rimwe ateshutseho. Yaba abereye Legio umuhemu, aramutse aciye ukubiri n’ubwo butumwa. Mu ngabo z’isi yakwitwa umugambanyi, ndetse agahanwa bikomeye.

3. Ni we mbere na mbere ufite inshingano yo kumenya niba aho inama ibera hatunganye, (ni ukuvuga : niba harimo urumuri ruhagije, ubushyuhe bwa ngombwa, intebe n’ibindi) kugira ngo inama itangirire ku gihe.

4. Atangiza inama ku isaha yagenwe, ayihagarike igihe cyo kuvuga Catena kigeze kandi ayisoza ku isaha yemejwe. Kugira ngo ibyo bitungane, akwiye kugira isaha iruhande rwe.

5. Igihe umuyobozi wa Roho adahari, ni we uzatanga inyigisho ngufi cyangwa agatoranya undi mulejiyo ubikora.

6. Azatoza abandi bakuru ibyo bagomba gukora kandi arebe ko babitunganya.

7. Azitonde arebe abalejiyo b’ingenzi, abereke Curia kugira ngo abakuru nibabura muri praesidium ye cyangwa mu zindi, abo bashimwe bashobore kubasimbura. Ubwo imikorere myiza ya praesidium iterwa n’uko ifite abakuru beza, perezida yari akwiye kugira umwete wo gutoza abandi bakuru kugira ngo bazakomeze Legio.

8. Azereka bagenzi be akamaro n’umwete wo kuyoboka Imana, ariko azirinde gukora imirimo yabo. Aramutse ayibakoreye, yenda yaba yerekanye umwete afite, ariko nta rugero rwiza aba atanze, kuko aba abujije abo yaruhaye kurukurikiza.

9. Azibuka ko gusohoza ubutumwa ku buryo butumvikana neza bitanogera abari mu nama. Ndetse na we ubwe agomba kuvuga ku buryo abari mu nama bose bumva. Ibyo nibibura, azabona bidatinze ko gusohoza ubutumwa nabi bituma abari mu nama bananirwa vuba, bigatuma inama ita agaciro kayo.

10. Umurimo we ni uwo kumenyesha buri mulejiyo ko agomba gusobanura ibyo yakoze byose. Azafasha abataramenyera cyangwa abagitinya kuvuga. Byongeye kandi, azabereka uko bagomba gukoresha igihe kiringaniye kandi ubutumwa bugasohozwa neza.

Page 224: Manuel Ya Legio

208

11. Kugira ngo Perezida ayobore inama neza, azirinde kuvuga menshi. Kutavuga menshi si uguceceka, icyo abujijwe ni ukwiharira urubuga. Ukwifata ntagire ubwo avuga, byasa nk’aho inama yiyoboye. Icyo gihe igikurikiraho ni uko bamwe bavuga ibyakozwe mu magambo make cyane, mu gihe abandi bavuga bakiriza umunsi. Iyo bamwe bavuga make cyane abandi bakiriza umunsi, inama irangirira igihe cyagenwe ariko ntabwo iba yagenze neza.

Indi nenge ni ukuvuga menshi. Ba perezida bamwe bafata umwanya munini bavuga. Bityo :

(a) bikubira igihe cyagenwe bakima abandi ijambo ;

(b) bahindura isura nyayo ya praesidium ubundi itakagombye gusa n’ibiganiro mbwirwaruhame, ahubwo ikwiye kuba aho buri wese avuga uko yumva «umurimo wa Data wo mu ijuru», (Lk 2, 49) ;

(c) byongeye kandi, iyo Perezida yihariye urubuga, aca abandi intege bigatuma batifuza kugira icyo bavuga.

Kuvuga make cyane no kuvuga menshi bikabije, byombi ntibigirira akamaro abalejiyo bashya.

12. Azafasha abagize praesidium kubana kivandimwe, azirikana ko iyo ubuvandimwe bubuze, byose biba bibuze ishingiro. Azabigeraho niyemera kwitangaho urugero, agakunda abandi balejiyo, akicisha bugufi, agakurikiza aya magambo ya Yezu Kristu: «Ushaka kubabera mukuru, azemere abe umugaragu wanyu» (Mt 20, 27).

13. Perezida azatoza abalejiyo kugaragaza ibitekerezo byabo no gufasha abandi mu mirimo badashinzwe. Nabigira atyo, azabatera kwita ku mirimo ya praesidium.

14. Agomba kumenya ko : a) buri mulejiyo wese akora umurimo we nk’uko Legio ishaka ; b) akora ku buryo bwiza ; c) akora ibyo Legio yifuza ; d) rimwe na rimwe abalejiyo basubira mu mirimo bari barakoze kugira ngo barusheho kuyitunganya ; e) abalejiyo bakora imirimo bibwirije iyo bishoboka.

15. Azakora uko ashoboye kose kugira ngo atoze abantu be kujya bitanga bakagira umutima wo kwiyibagirwa bakishyira mu kigwi cy’abandi. Guha

Page 225: Manuel Ya Legio

209

umulejiyo w’intwari umurimo w’ubusabusa ni ukumusuzugura ndetse ni no kumwangiriza imigambi yiyemeje. Nta wanga kubwirizwa gukora neza. Perezida agomba rero kubatoza gukorera Imana kandi Imana ishaka ko tuyikorera uko intege zacu zingana.

16. Akenshi, amafuti ya praesidium akomoka kuri Perezida. Iyo perezida atitaye kuri gahunda yagenwe akemera amafuti, birakomeza bigakorwa nabi ndetse bikarushaho kuzamba.

17. Ubwo Perezida akoresha inama nk’inshuro 50 mu mwaka, kandi akaba afite intege nke za muntu, ntibitangaje ko rimwe na rimwe yarakara. Nibiba rero azirinde kubyerekana kuko imico mibi ikunda kwanduza, cyane cyane iyo iturutse ibukuru.

18. Perezida nabona ko praesidium ye itangiye gusubira inyuma, azabiganireho n’abakuru ba Curia barebere hamwe uko bakwiye kibigenza. Nibasanga ikiruta ari uko yakwegura ku mirimo ye, azabyakirane ubwiyoroshye, azi neza ko bizamuviramo kuronka imigisha myinshi.

19. Perezida agomba gukora imirimo ya praesidium nk’abandi balejiyo bose. Ntibibatangaze ko tugombye kwibutsa perezida iryo tegeko, ikibiteye ni uko benshi muri ba perezida bataritunganyije.

20. Perezida rero, mu kazi gasanzwe ka praesidium, agomba kugira amatwara nk’ay’umuntu washinzwe kuyoborana umutima wa gitumwa uranga by’umwihariko abayobozi b’imiryango y’agisiyo gatolika, nk’uko byemezwa n’inararibonye mu birebana n’ubutumwa bw’abalayiki (Kardinali Pizzardo). Agomba kwubaha abayobozi ba Kiliziya, kwicisha bugufi, gukunda no kumvikana n’indi miryango..

« Nkimara gushyikirana na roho zikeneye Imana, nahise mbona ko umurimo utambutse imbaraga zanjye nishyira bwangu mu maboko y’Imana. Nisunze Imana nk’uko abana bato bahungira ku babyeyi. Maze ndavuga nti : ‘Nyagasani, nawe urabiruzi, nta cyo nabona ngaburira abana bawe, ariko niba ushaka kumpa ibibatunga ngo mbibashyire, sinanga. Nzagumya nkwisunge, nta gushidikanya, maze mbone guha buri muntu uzaza angana umukiro wamugeneye. Nawushima, nzamenya ko atari ku bwanjye ahubwo ari wowe abikesha ; nawugaya kandi agasanga nta kamaro umufitiye, nta cyo bizatwara, ahubwo nzagerageza kumwumvisha ko iryo funguro ari wowe rikomokaho, kandi nzirinda kumushakira iririsimbura’. » (Mutagatifu Tereza w’i Lisieux)

Page 226: Manuel Ya Legio

210

3. Inshingano z’uwungirije umukuru wa praesidium (visi-perezida) 1. Visi-Perezida agomba kujya mu nama ya Curia.

2. Ayobora inama za praesidium iyo perezida adahari. Ariko ntafite uburenganzira bwo kwigira perezida igihe uwariho yavuyeho. Iki gitekerezo cyo mu gitabo cy’umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo kiravuga ibyerekeye Visi-Perezida wa praesidium : «Iyo perezida adahari by’igihe gito, umwungirije ahita amusimbura. Umuryango ntiwahagarika imirimo yawo kubera umuntu umwe ubuze. Visi-perezida ategetswe rero gukora imirimo ya perezida iyo adahari. Agomba kuyitaho kugira ngo hatagira icyononekara ngo ni uko perezida adahari.

3. Visi-perezida azafasha perezida gutunganya inama ya praesidium. Hari abibwira ko visi-perezida agira ijambo iyo perezida adahari. Ni ukwibeshya. Visi-perezida agomba gufatanya na perezida, bombi bagomba gukorera praesidium nk’uko umugabo n’umugore bakorera urugo rwabo, cyangwa nk’uko umutware w’ingabo n’umwungirije bakorera abasirikare bashinzwe. Akamaro ka visi-perezida, si ugutegereza gukora gusa iyo perezida adahari, agomba gukorana na we kuko nta mugabo umwe. Visi-perezida rero akwiye kumera nk’umusirikare mukuru uhora atunganya iteka imirimo y’ingabo yashinzwe, ntabe nk’umusirikare w’umusimbura, ntiyashyiriweho icyubahiro gusa. Mu nama, Visi-Perezida agomba kwita ku tuntu n’utundi dushobora gucika Perezida nyamara twafasha praesidium kujya mbere.

4. Visi-Perezida ashinzwe by’umwihariko kumenya abagize praesidium. Abalejiyo baje mu nama bwa mbere, akabakira neza akabifuriza ikaze mu muryango. Agomba kumenya ko bahawe ubutumwa, akita ku nyigisho zabo, akamenya ko bavuga Catena buri munsi, kandi bakamenyeshwa ko habaho abalejiyo bo mu rwego rw’aba Pretoriyani ; n’ibisabwa ku barurimo.

5. Mu nama, ahamagara abaje n’abataje.

6.Ni we umenya umubare wa bose akavangura abasezeranye n’abageragezwa, abapretoriyani, abajutoriyani n’abafasha, kandi kuri buri rutonde agatandukanya abasezeranye n’abageragezwa. Akora ku buryo abafasha ba Legio basurwa nyuma y’igihe cy’igeragezwa maze bashimwa ko babaye indahemuka ku nshingano zabo, amazina yabo akandikwa mu bitabo bihoraho.

7. Abenda kurangiza kugeragezwa agomba kubafasha kwitegura gusezerana.

Page 227: Manuel Ya Legio

211

8. Agomba kumenya abataza mu nama, abakunze gusiba akagerageza kubagarura kugira ngo batagenderako. Umuntu arebye neza, ashobora gusanga abalejiyo barimo ibice bitatu : hari abalejiyo b’abanyamwete batajya bahinyuka ku murimo wabo. Hariho n’abandi badatinda kuva mu muryango babitewe no kubura ubushobozi. Abandi ni abatarashinga imizi ngo bahamye, bakicara bahuhwa n’umuyaga babitewe n’uko bamerewe iwabo. Iyo bamerewe neza baba abanyamuryango nyabo, bamererwa nabi bakawuta. Abo rero baba bakwiye gukomezwa n’umukuru ubitaho buri gihe. Kugumana umulejiyo wari usanzwe muri Legio bifite akamaro kuruta kwakira umushya. Visi perezida nakora neza umurimo we azatuma ibikorwa byiza byiyongera atera abandi umwete ; ibikorwa byabo byiza bikaganza ibibi maze umwete afite ugatuma praesidia ziyongera. Hari ukogeza Ivanjili kurenze uko?

9. Visi-Perezida agomba kwibutsa abalejiyo gusabira abalejiyo bapfuye, nk’uko iki gitabo kibisobanura.

10. Visi-Perezida agomba gusura abalejiyo barwaye, ataboneka agakora uko ashoboye abandi balejiyo bakabasura.

11. Ayobora abalejiyo kandi akabatera umwete wo gutora abafasha cyane cyane abajitoriyani kandi agakomeza umubano wabo.

« Abanovisi batangazwaga n’uko mutagatifu Tereza yamenyaga ibitekerezo byabo. Umunsi umwe abasobanurira uko yabigenzaga, ati : « nta cyo mbabwira ntabanje kwambaza Bikira Mariya musaba kunyereka icyabagirira akamaro. Nanjye ubwanjye ibyo mbigisha birantangaza. Ibyo mbigisha nsanga ari iby’ukuri, kandi nsa n’ubyongorewe na Yezu. » (Mutagatifu Tereza w’i Lisieux)

4. Umwanditsi (sekereteri) 1. Umwanditsi agomba kujya mu nama za Curia.

2. Afite inshingano yo kwandika no kubika inyandiko-mvugo z’inama za praesidium. Agomba kubitegura neza igihe cyo kubibwira abandi, akabisoma neza kuko bifitiye Legio akamaro. Ntibigomba kuba birebire cyangwa bigufi cyane. Iyo izo nyandiko-mvugo zikoze neza kandi zigasomwa neza zituma inama iryohera abayirimo kandi bigatuma Legio ijya mbere.

Page 228: Manuel Ya Legio

212

3. Umwanditsi ushaka gutunganya umurimo we, yandika akantu kose kavugiwe mu nama. Umuntu wese akunda isuku. Nicyo gituma umwanditsi akwiye kwirinda kwandikisha ikaramu mbi no gukoresha impapuro zidafatanye (zitatanye).

4. Umurimo w’umwanditsi s’uwo kwandika gusa ibivugirwa mu nama ya praesidium.

5. Agomba guhora yiteguye kugira ngo Curia nimwaka raporo zihite ziboneka. Ni we ushinzwe kwandika amabaruwa ya praesidium no gukora ku buryo ihora ifite ibikoresho bihagije byo mu biro.

6. Perezida afite uburenganzira bwo guha abandi balejiyo ba praesidium imirimo imwe mu y‘umwanditsi.

“Ivanjili itubwira ko ibyo Mariya yabonaga byose yabishyinguraga mu mutima we.” (Lk 2,51). Botticelli we asa n’uwemeza ko yabyandikaga. Atiriwe asesengura ayo magambo ya Mutagatifu Luka, dore uko yabishushanyije : Umumalayika ufashe ikidawa (kirimo wino) mu kiganza cy’iburyo naho ikindi gifashe urupapuro Mariya amaze kwandikaho “Magnificat” mu nyuguti zinogeje ku buryo bwa gihanga. Umwana Yezu, yifashe nk’umuhanuzi, asa n’ushaka kwigisha umubyeyi we kwandika. Ikidawa kirimo wino, nticyari gikoze muri zahabu cyangwa mu mabuye y’agaciro. Icyo kidawa kitumenyesha ko Mariya yigaruriye Ijuru n’isi ; kikatwibutsa kandi ko abantu bazandika kugeza igihe isi izashirira ibyo Mariya yavuze byerekeye ikuzo rye.” ( Vloberg)

5. Umubitsi wa praesidium 1. Umubitsi agomba kwitabira inama za Curia.

2.Ni we ushinzwe kugura ibintu no kwakira amafaranga ya praesidium, akayandika mu ikayi, akamenya ayakoreshejwe n’ayasigaye kandi akabitangaza muri praesidium.

3. Umubitsi agomba kureba neza ko baka imfashanyo muri buri nama.

4. Ntashobora gukoresha amafaranga adafite uruhushya rwa praesidium, kandi ayabika mu isanduku ya praesidium akurikije amabwiriza ahabwa n’umuryango.

Page 229: Manuel Ya Legio

213

5. Yita ku nama zerekeye uburyo bwo gushaka amafaranga uko bikubiye mu mutwe wa 35 uvuga ibirebana n’umutungo, kandi rimwe na rimwe ajye yereka praesidium aho ibintu bigeze.

“Bikira Mariya ni Mushyinguzwa w’Ubutatu Butagatifu, ni we kandi ugaba ingabire za Roho Mutagatifu, akaziha uwo ashaka no mu rugero we ashaka.” (Mutagatifu Albert mukuru)

Mariya ni we ubitse inema za Yezu Kristu. Ni Yezu ubwe afite kandi ni We atanga. (Mutagatifu Petero Yuliyani Eymard)

UMUTWE WA 35:

ISANDUKU YA LEGIO

1. Buri rwego rwa Legio rugomba gufasha urwisumbuye. Usibye uwo murimo ngombwa n’amabwiriza aza gukurikira ibi tuvuze, buri rwego rugomba kwicungira umutungo warwo kandi rukirihira imyenda.

2. Urwego ntirushyiraho amafaranga ntarengwa yo gufashisha urwego rwisumbuye. Ni byiza ko, igihe praesidium imaze gukemura ibibazo yari ifite, amafaranga asagutse iyashyikiriza Curia kugira ngo afashe Legio yose. Imibanire ya praesidium na Curia yagombye kumera nk‘iy’umwana na nyina, kuko umubyeyi w’umuntu iteka ahora ahangayikishijwe n‘ibizamutungira umwana ; n’umwana nyamwana agomba guharanira kuruhura nyina.

Akenshi za praesidia ntizumva ko Curia zikeneye imfashanyo yazo. Nyamara henshi kandi kenshi Curia ntizihagije, ibyo bigatuma zidashobora gufasha inzego zisumbuye, kugira ngo na zo zibashe kwagura umuryango (gushinga praesidia nshya, kuzisura, hamwe n’ibindi bisaba gusohora amafaranga). Ibyo bidindiza umurimo w’ingenzi wa Legio.

3. Iyo habonetse impamvu ituma praesidium igomba gukoresha amafaranga ku buryo budasanzwe, ni ngombwa kubinyuza kuri Curia kugira ngo ibisuzume irebe ko nta gupfusha ubusa kurimo.

4. Curia ishobora guha praesidium impano y’amafaranga, ariko ntigomba kwivanga mu mirimo iyo praesidium ishaka kwikorera. Uwo murimo ureba praesidium ubwayo. Bitagenze gutyo, urwego rukuriye urundi, rushatse kwinjira mu micungire y‘inzego, wasanga rwarazigize nk‘abaguzi n’abahashyi.

Page 230: Manuel Ya Legio

214

Kubera iyo mpamvu rero, nta praesidium yemerewe gusaba inkunga indi praesidium cyangwa Curia igamije gusa gukusanya amafaranga.

5. Kugira ngo praesidium itangire amafaranga igikorwa kitari icyayo bigomba uruhushya rwa Curia, keretse iyo ari igikorwa kiyireba.

6. Igihe praesidium cyangwa se urundi rwego urwo ari rwo rwose rutagikora, umutungo warwo ushyikirizwa urwego rwisumbuye.

7. Umuyobozi wa Roho ntazabazwa imyenda yafashwe atabanje kugishwa inama .

8. Isanduku bayigenzura buri mwaka. Byaba byiza iryo genzura rikozwe n’abantu babiri bo muri praesidium batarimo umubitsi cyangwa bo mu rwego rwisumbuye.

9. Gupfusha ubusa binyuranye no gukorera umubyeyi wacu Bikira Mariya. Ni na yo mpamvu buri rwego rugomba gucungana ubwitonzi amafaranga n’ibindi bintu byose rutunze.

“Abantu b’isi yose ni magirirane, nk’uko buri rugingo rugemurirwa n’umubiri wose, ariko na rwo rukagira icyo rutanga. Kubaho ni ugufashanya. Kubaho ni ibya bose, ariko ushaka kwiharira ubugingo bumuca mu myanya y’intoki ; uwemeye kubuhara ni we ububona ; kandi kugira ngo uzabeho ni uko ugomba kwitanga ugiriye abandi bose. Urumuri ruturuka ku Mana ni imbaraga zikwiye guhererekanywa kugira ngo zikwire hose ” (Gratry: Le Mois de Marie)

UMUTWE WA 36:

PRAESIDIA ZIDAHUYE N‘IZINDI

1. Praesidia z’abato 1. Iyo Curia yabyemeye, Praesidia z’abataragera ku myaka 18 zishobora gushingwa ariko bagomba gukurikiza amabwiriza yihariye basanga ari ngombwa. Reba umutwe wa 14, ingingo ya 22.

2. Kugira ngo umuntu amenye ibya Legio neza, ni uko yabanza agacengera imikorere yayo akayikurikiza nyabyo. Abakiri bato baganirirwa kenshi ku butumwa, kugira ngo nibamara gukura bazabe barabumenyereye. Ibyo biganiro ariko, ni nk’igishushanyo ubigereranyije n’ibikorwa. Byongeye kandi, ugushaka kwogeza Ivanjili iyo kutagize icyo gutangiriraho nk’imyitozo imenyereza umuntu nta cyo kugeraho. Utazi ikintu ntabwo atinyuka kugikora, mbese nk’utangiye kwiga iyo yihaye gukora uko abyumva agera kuki? Nta cyo.

Page 231: Manuel Ya Legio

215

3. Perezida wa praesidium y’abato agomba kuba ari umulejiyo mukuru, ndetse bizaba byiza n’umwungirije abaye mukuru, ushoboye kuba yamusimbura igihe adahari, kandi wamufasha kwagura praesidium. Niba abo balejiyo bakuze bakomeje kuba muri praesidium y‘abakuru, igikorwa cyabo kigaragara (ubutumwa) gishobora kuba ukuyobora izo praesidia z‘abato. Ariko niba bagumye muri iyo praesidium y’abato bakaba ariho bahererwa ubutumwa, bagomba gukora ubutumwa nk’ubw’abantu bakuru. Bishobotse, abo bakuru bagomba kuba bazi amategeko ya Legio kandi ari inararibonye, bagomba kandi kuba bazi imikorere y’umuryango, bakamenya no kuyobora abo bashinzwe mu nzira ya Legio igamije kubarera gikristu.

4. Babasomeye gusa iki gitabo cya Legio abenshi muri abo bana ntibacyumva. Inyigisho rero ni zo zizabumvisha uko bikwiye. Niyo mpamvu, umuyobozi wa Roho cyangwa Perezida, azajya akibasobanurira cyane kandi n’ubushishozi bwinshi. Bazabasomere ibiringaniye bitarambiranye hanyuma babasobanurire ku buryo bwumvikana, kugira ngo basobanukirwe byuzuye. Buri cyumweru bazajya babasobanurira igice kimwe, igitabo nikirangira bongere bagisubiremo. Birumvikana ko abo bana bazarangiza kugeragezwa bataragisubiramo kabiri. Murabona rero ko inyigisho zitumvikana cyangwa zidasobanutse neza zaba ari ugutakaza igihe gito bafite zikabatesha kumenya ibyo bagomba kumenya ku muryango.

5. Niba igitabo cya Manuel gishobora kwigwa ingingo ku yindi, nk’uko ingingo ya 10 y’umugereka ivuga ibyerkeranye n’ukwiga iby’ukwemera ibitugiramo inama, izo nyigisho zizabagirira akamaro, kandi abo bana ntibazabibonamo agahato, ahubwo zizabera izo nkingi za Legio y’ejo inyigisho idahinyuka.

6. Kenshi praesidia z’abana ntizishobora imirimo y’abakuru, ni cyo gituma bigomba ubuhanga kubonera buri mwana umurimo buri cyumweru ukurikije ubushobozi bwe n’intege ze. Hari abana bashobora gukora umurimo w’umuntu mukuru, ariko umuntu ntiyari akwiye guha abana imirimo abalejiyo bakuze ubwabo batashobora. Imirimo ya praesidium, yagombye kuba inyuranye. Ubwinshi bwayo buterwa n’uburyo bunyuranye bwo kuyikora. Nk’uko buri mulejiyo adashobora gukora ubutumwa bwose, ubundi buryo bwiza bwo gutoza abalejiyo ni uguhuriza hamwe inyigisho cyangwa amasomo avuye mu byo buri wese yakoze mu butumwa.

7. Umulejiyo w‘umwana akora ubutumwa nibura isaha imwe buri cyumweru, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’igihe abakuze bakoresha.

Page 232: Manuel Ya Legio

216

8. Dore imirimo imwe n’imwe abato bakora : (a) Gutanga imidari ya Bikira Mariya utasamanywe icyaha, bita “Iy‘ibitangaza”. Dore uko bizagenda : muri buri nama, buri mwana azahabwa umudari umwe cyangwa ibiri, azayibikira nk’aho yabaye intwaro, ayikoreshe nk’ingabo ya Mariya igomba gutsinda umwanzi, akora uko ashoboye kugira ngo ayihe abatari abagatolika cyangwa abakristu baguye. Icyo gitekerezo kizatuma abana bitanga byimazeyo. Bazabigisha uburyo bwo gusubiza ibibazo bazajya babazwa, no kugerageza guhera kuri ibyo bibazo bakabona uko batanga iyo midari. (b) Gutora abafasha : abana bazabigisha kuvuga amasengesho ya Legio kandi babasure buri gihe kugira ngo barebe ko buzuza inshingano zabo. (c) Gushaka umuntu umwe buri cyumweru wagarurira Kiliziya Gatolika, cyangwa ugatuma akora igikorwa cyiza, nko kwumva Misa ya buri munsi, kuvuga ishapule, n’ibindi. (d) Gushishikarira kujyana abana bato mu Misa, muri Penetensiya no guhazwa. (e) Guhereza Misa. f) Kwigisha abana gatigisimu no gutora abajya kuyiga. (g) Gusura abana barwariye mu bitaro, mu ngo iwabo cyangwa ahandi baba barwariye. (h) Gusura abatabona n’ababana n‘ubumuga no kubafasha muri byinshi baba bakeneye. 9. Muri praesidium y’abato hagomba kubamo byibuze abantu babiri bita ku mirimo itatu yavuzwe mu ngingo ya 8 (f), (g) na (h). Iyo ubwo butumwa bukozwe neza, buba ari imyitozo myiza ku bato, kandi bushobora no kuba urugero rwakurikizwa no mu bundi butumwa.

10. Umulejiyo ukiri muto yemerewe gukora ubutumwa bwe ari kumwe n’umulejiyo ukuze.

11. Kuri za praesidia zo mu bigo, byaba byiza abazirimo bagira umurimo bakorera hanze y’ikigo. Icyakora, abayobozi b’ikigo bashobora gutinya ko abo

Page 233: Manuel Ya Legio

217

bana barenga ibyo babageneye bakikorera ibindi. Ku birebana n’izo mpungenge, dore icyo umuntu yavuga :

(a) Baramutse ari abalejiyo ba praesidia z‘abato zo hanze ubwo butumwa babukora. (b) Niba badatangiye kwitoza kwifata igihe bakirerwa, nibamara gukura aho hari uzabishobora? Uwo murimo wo hanze ushyigikiwe n’amategeko y’ikigo babamo n’aya Legio watuma bategura neza ubuzima bw’igihe bazaba bakuze.

12. Ni byiza gushinga praesidia mu bigo by’amashuri n’ubwo abana bataha iwabo igihe cy‘ibiruhuko, bakaba rero batashobora gukorera inama hamwe muri icyo gihe cy’ibiruhuko. Icyo gihe cy’ibiruhuko, urwo rubyiruko ruzakorera inama muri za praesidia za paruwasi z’aho baruhukira.

13. Abalejiyo bakwiye kumvishwa ko guharanira ubutagatifu atari cyo cyonyine Legio ishaka, ahubwo bwafasha gukorana umwete. Bazashishikarizwa rero gusenga no kwigomwa basabira ibyo praesidium yabo yifuza. Ariko rero, iyo myitozo ntiyagombye kwitwa ubutumwa buhawe abalejiyo maze na bo ngo babusohoze mu nama ya praesidium. Iyo myitozo ya roho ntigomba gusimbura ubutumwa bufatika bukorwa muri Legio, ahubwo yiyongera kuri ubwo butumwa.

14. Abalejiyo bazitondera gutegura neza raporo y’ubutumwa. Abakuru babo bazabigishe kuzitunganya. Kenshi umuntu ntabona byinshi byo gushyira muri iyo raporo. Birakwiye rero ko byakwitonderwa bigategurwa neza kugira ngo bigire icyo bibigisha.

15. Abalejiyo bato bagomba guharanira kugera kubikorwa by’abalejiyo bakuru, bagafatanya kurwanira ingoma ya Kristu haba mu makuba cyangwa se mu bindi byago. Niba icyo gitekerezo gifashe ku buryo buhamye, kizabaherekeza, kibatere inkunga. Barareke gutekereza ko iby’Imana bigomba kuba iby’akamenyero. Umwana agumana mu mutwe ibyo abonye byose. Icyo gihe hagize ikibi kiba, nta kikimukura mu mutwe kibaho n‘aho yabona ibyiza byinshi, ndetse kabone n’aho yatsinda mu mashuri ate!

16. Amategeko yo kugeragezwa ntareba abato. Nta n’ubwo bakora amasezerano ya Legio, nk’uko badashobora kujya mu nama za Curia. Ariko ku bindi, nk‘amasengesho, amategeko ya Legio, uburyo bwo gukora inama, kwaka imfashanyo ; babikurikiza ku buryo butegetswe, mbese kimwe n‘abakuru.

Umulejiyo muto ugejeje igihe cyo kwinjira muri praesidium y’abakuru azabanza ageragezwe mbere y’uko yemererwa kwinjira muri iyo praesidium.

Page 234: Manuel Ya Legio

218

17. Umulejiyo ukuze ukorera muri praesidium y’abato ariko utarasezerana, iyo asezeranye agomba kubikorera muri iyo praesidium y’abato. Uwo muhango uzababyutsamo icyifuzo cyo kuzagira ubwo na bo bazashobora gusezerana, bityo bagashimangira icyo biyemeje.

18. Hari benshi basabye ko amasengesho yagabanywa kugira ngo abana bakunde binjire mu Legio bitaruhanije. Uzasoma izi ngingo azumva ko ibyo bidashoboka. Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo abana bari muri Legio boye kunyuranya cyane n’abakuru. Umuto si utagira icyo avuze. Abato bagomba gutozwa gukora no gusengana igitekerezo gihamye kuko bashobora kuyobora bagenzi babo bangana. Birumvikana ko abana badashoboye kuvuga neza amasengesho ya Legio uko akurikirana n’aho babitozwa igihe kirekire, uwo murimo ntibaba bawushoboye.

19. Hari n’abasabye ko abana bahabwa igitabo cya Legio cyanditse ku buryo buhinnye. Icyo kibazo cyavuzweho byinshi mu ngingo ya 10 y’umutwe wa 33 aho bavuga inshingano z’ibanze z’abalejiyo.

20. Byaba byiza ko ababyeyi kimwe n’abandi bose bashinzwe abana bafasha Legio kubahiriza amatwara yayo. Abana bayirerewemo bamera nk‘umutwe w’ingabo z’intwari za Yezu na Mariya, barwanya ibibi byose byo mu nsi, Shitani na kamere mbi byo muri iki gihe cyuzuyemo amakuba, nk’uko Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Montfort abivuga. Legio n’ubwo yoroshye mu myifatire yayo, ishobora gutanga ubumenyi bw’idini Gatolika, igaha n’umukristu imbaraga akeneye mu byo agomba gukora. Izo mbaraga ni zo zituma mu gihe cyo kwiga, cyo gukina n’igihe ari imuhira ahorana igitekerezo cy’ubutungane n’icyo kumenya kwirwanaho, mbese agatangira kubona ibintu ku buryo bushya :

(a) Kiliziya : yumva ko agomba kuyirwanira no guharanira ko ijya mbere.

(b) Imirimo ya buri munsi : nk’uko agashashi kamurikira inzu yose, ni ko akarimo gato k’umulejiyo kazatuma imirimo yose ya buri cyumweru ihinduka ikarushaho kuba myiza. Ibyo abana bamenyera n’ibyo bakorera muri za praesidia bizajya bikorwa mu mirimo yabo isanzwe.

(c) Mugenzi wabo : abana bamubonamo Kristu, bityo bakamufashiriza icyo.

(d) Imuhira : bazajya bigana ubuzima bw‘urugo rutagatifu rw’i Nazareti.

(e) Imirimo yo mu rugo cyangwa ku ishuri : bakora bigana Mariya i Nazareti, bashaka umurimo wo gukora aho kuwihunza, bakora imirimo abandi banga, bita

Page 235: Manuel Ya Legio

219

ku tuntu twose, bicisha bugufi bakanita ku bandi, iteka biyumvisha ko Yezu ari kumwe na bo.

(f) Ku ishuri : igihe abana bamaze kwinjirwamo n’igitekerezo cya Legio, batangira kubona ukundi ababigisha, ibikoresho, amategeko abagenga, ndetse n’ibyo biga. Ni uko rero bagakura mu ishuri ibyo abandi batahakura. Ku buryo aho kubatesha igihe cyo kwiga, uko bamwe babitekereza, Legio ibagirira akamaro gakomeye.

(g) Imirimo ngombwa no kumvira : ibyo ntibishimisha kamere y’abato bitewe no kutamenya agaciro kabyo. Ariko bazabyitaho nibamenya ko bijyana na Mariya na Legio.

(h) Amasengesho : bazumva ko gusenga atari agahato, ahubwo ko ari isoko y’imbaraga n’inkingi ibashyigikira mu byo bakora, bukaba n’uburyo bubafasha gukungahaza Legio na Kiliziya.

21. Ntibyaba kwihara guhamya ko nihaboneka praesidium imeze ityo, ikurikiza uko bikwiye inama twatanze mu byo twavuze, izaba ibaye igikoresho cyo kujijura urubyiruko, no kurwongeramo imico yose igaragaza umukrisitu, maze abana b’abahungu n’abakobwa bakaba bashobora kuba intungane umuntu yakwizera ko zanogera ababyeyi n’abayobozi, kandi zikaba n’ingabo za Kiliziya .

22. Iyo migambi n’icyo cyizere bizayoyoka niba praesidium idahaye abana bayirimo imirimo ikwiranye na bo, cyangwa niba yishe amategeko. Bene iyo praesidium aho gutunganya ibintu, ibuza uburyo. Ituma abayirimo kimwe n’abandi bose bayihinyura bakannyega Legio. Icyo gihe, kuyikuraho biraruta.

”Kiliziya ntigomba kwita gusa ku bato, igomba kubarera neza bakazavamo abantu bitanga ku murimo, bagira uruhare mu iyogezabutumwa no guteza imbere imibereho y’abantu. Ubuto ni igihe cyo kwimenya no kwiha imigambi y’ubuzima ; ni igihe cyo gukura mu ‚buhanga no mu gihagararo, imbere y’Imana n’imbere y’abantu‘.” (Lk 2, 52 (C L 46))

Page 236: Manuel Ya Legio

220

2. Praesidia zo mu ma Seminari Abalayiki bafite uruhare runini mu gutegura abasaserdoti. Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri yemeje ko abalayiki bafite ubushobozi n’ubushishozi bwo gukora imirimo inyuranye muri Kiliziya. Sinodi iherutse na yo yabigarutseho ndetse ishimangira uruhare rw’abalayiki mu kwubaka Kiliziya. Umunyeshuri yagombye kubasha guhitishamo no kwereka umukristu w’umulayiki, cyane cyane urubyiruko, imihamagaro inyuranye bashobora kunyuramo. By’akarusho, ni ngombwa ko ashobora kwigisha no kunganira abalayiki mu butorwe bwabo, kugira ngo babe ku isi bayihindura bamurikiwe n’Ivanjili, bamenya umurimo wabo kandi bawubaha.” (PDV 59)

Kumenya Legio ku buryo bunonosoye bifite akamaro ku bazaba abasaserdoti n’abiyeguriye Imana. Kubimenya kuko yabyumvise cyangwa yabisomye ntibihwanye no kuba umulejiyo. Ni yo mpamvu ari byiza gushinga praesidia mu maseminari no mu bigo bitegura abashaka kwiha Imana. Abo balejiyo bahabonera ubumenyi bw’ukuri kandi bwuzuye bwa Legio mu buryo bwo gukorera Imana. Igihe bazagera muri za paruwasi zabo, bazaba basobanukiwe n’uburyo Legio ikora, kimwe n’indi miryango y‘iyogezabutumwa.

Ni ngombwa gushimangira ibi bikurikira :

(a) Ni ngombwa ko bagira igihe gihagije cyo gukora inama buri cyumweru. Byaba byiza iyo nama igiye iba mu gihe kitari munsi y‘isaha; birakwiye rero ko bakora uko bashoboye kugira ngo iyo nama igire igihe gihagije. Iyo nama kandi igomba gukurikiza uko byateganijwe muri iki gitabo.

(b) buri cyumweru, ni ngombwa guha buri mulejiyo ubutumwa azakora. Iyo habuze umurimo ugaragara nta praesidium iba iriho. Kubera ko igihe ari gito cyane mu mashuri, ko bitoroshye kubona uwo murimo wihariye wo gukora mu buzima bwo mu iseminari bishobora kutoroha, kandi ko kwiga manuel bigomba kwitabwaho, indi mirimo ikwiye kugenerwa nibura isaha imwe.

Bizaba ngombwa kuko imirimo ari mike, kubishyiraho umutima wa gikristu mu gukora uwo murimo uko ugomba gukorwa. Bazagerageze uko bashoboye kuwutunganya no kwibanda cyane ku mubano na Bikira Mariya. Mbese amategeko y’ikigo ni yo azerekana uko bahitamo ibigomba gukorwa. Dore ingero z’ibishobora gukorwa : gusura abantu mu ngo, gusura abarwayi mu bitaro, kwigisha iyobokamana, kwigisha gatigisimu, gutegura abagiye guhabwa amasakramentu. Birakwiye rwose ko imirimo ikorwa iba ifitanye isano ya hafi cyane na gahunda z’ikenurabushyo zashyizweho n’abayobozi ba seminari.

Page 237: Manuel Ya Legio

221

(c) Ntibikwiye ko raporo z’ubutumwa zihera mu magambo asa n’ayamenyerewe asubirwamo buri gihe. Bagomba kandi kuzikora neza kugira ngo zigire akamaro. Kubasha gutunganya izo raporo bizatuma abo banyeshuli baba intyoza mu gusohoza ubutumwa. Ibyo nibabigeraho, bazamenya neza kubitoza abo bazashingwa kuyobora muri Legio mu bihe biri imbere.

(d) Ntabwo ari byiza guha praesidium imirimo isa no kugenzura imyitwarire y‘abandi baseminari. Bene iyo mirimo ituma abalejiyo ndetse n’abandi badakunda Legio.

(e) Kwinjira muri Legio bigomba kuba ku bushake bw‘umuntu. Kuyinjiramo ku gahato cyangwa kugira ngo ukore nk’abandi si byiza. Kugira ngo za praesidia zerekane ko umuntu yinjira ku bushake bwe, zigomba gukora inama mu masaha yo kuruhuka.

(f) Inama n’ubutumwa bizajya biba ku buryo bitabangamira amategeko y’ikigo. Icyakora, amategeko agenga ubutumwa ntagomba guhinduka, kuko ibyo byaba binyuranyije n’icyo Legio ishaka kugeraho. Bazabona neza ko ubudahemuka bwa praesidium kuri ubwo buryo bwongera mu baseminari igitekerezo cy’ubutorwe bwabo, n’ibyo biga ndetse n‘amategeko y’ikigo bazarushaho kuyubahiriza.

UMUTWE WA 37:

IMWE N’IMWE MU MIRIMO ISHOBORA GUKORWA.

Muri uyu mutwe, barerekana inzira zimwe na zimwe umulejiyo akwiye kunyura kugira ngo arangize neza imirimo ashinzwe. Muri izo nzira barerekana izagira akamaro cyane, nyamara ariko si ukuvuga ko zakoreshwa hose. Barasaba cyane kutagira ubwoba bwo guha abalejiyo imirimo ikomeye, kuko bene iyo mirimo ikomeye Legio iyibasha cyane. Naho rero twa turimo tudashyitse ntabwo tuneza na gato uwitwa ingabo ya Mariya.

Mu mirimo yose ya gitumwa ya praesidium hagombye kubamo nibura umwe ugomba ubutwari. Ndetse kuva mu ntangiriro, ntibyaba bibi habonetse intwari nk’ebyiri zigerageza umurimo nk‘uwo. Abantu nk’abo rero ntibishidikanywa ko bakwiye guterwa inkunga. Ubutwari bazaba berekanye buzatera n‘abandi guharanira kubugeraho. Nibamara gushyikira ubwo butwari, noneho ba bandi ba

Page 238: Manuel Ya Legio

222

mbere bazahabwa ubundi butumwa kugira ngo intego igamijwe ihore irushaho kwisumbura.

Icyakora, ukudahuza ibitekerezo byigaragaza mu ikubitiro. Abantu benshi iyo batekereje guharanira inyigisho z’Imana, usanga bahiye ubwoba ; ugasanga bakwiza hose ko ari ubupfu, kandi ko ari ukwiroha. Ibiri amambu, abaharanira iby’isi ntibavuga batyo. Ntibikwiye rero ko ingabo za Mariya zirushwa ubutwari n’abaharanira iby’isi. Niba ari ngombwa ko umurimo uwo ariwo wose ukorwa kugira ngo roho zimererwe neza, niba ari ngombwa kandi gushyiraho intego ihanitse izatera abakrisitu bose ibakwe, ntibikwiye gutinya gutera imbere, ngo yebaba utiroha. Ubutwari burabe intwaro yawe y’ibanze. Nimwicengezemo aya magambo ya Karidinali Piyo: “Iyo kwigengesera kwasakaye hose, ubutwari nta na hamwe buba buri. Muzabyibonera tuzamarwa n‘uko kwigengesera.”

Ingabo za Mariya rero ziramenye zitazicwa n’uko kwibombarika.

1. Ubutumwa muri paruwasi Dore ibyo abalejiyo bashobora gukora ngo bateze imbere umutima nyawo wo gukorera hamwe: (a) Gusura abantu mu ngo (reba ingingo ya 2 y’uyu mutwe) (b) Gukora imirimo ijyanye na Liturjiya ku cyumweru no ku minsi mikuru itegetswe, aho umusaserdoti atabonetse ngo ature igitambo cy’Ukaristiya. (c) Kwigisha iyobokamana. (d) Gusura no kwita ku bamugaye, abarwayi n’abageze mu zabukuru. (e) Kuyobora amasengesho mu mihango yo gushyingura abitabye Imana.

(f) Gushyigikira imiryango ikorera muri Kiliziya no kuyishakira abanyamuryango bashya. (g) Gufasha paruwasi mu butumwa ishinzwe bwo gukiza roho z’abantu.

Ibindi bintu Paruwasi ikenera, n’ubwo bifite akamaro, ntibiha Legio umwanya wo gukora umurimo ufatika. Dore imwe muri iyo mirimo : -guhereza Misa, gusukura Kiliziya, kubahiriza umutekano mu Kiliziya n’ibindi. Abalejiyo bayoboye iyo mirimo byabera abayitangira isoko y’imigisha. “Nk’Umubyeyi w’Imana, ndashaka kuyikorera. Mu kwigomwa, ndashaka kugira uruhare mu guharanira umukiro wanjye n’uw’isi yose, nk’uko Ibyanditswe Bitagatifu bivuga (mu gitabo cy‘Abamakabe), :“ bafite ishyaka n’ubutwari, ntibashatse kwirokora ubwabo bonyine, ahubwo biyemeje gukiza benshi mu bavandimwe babo.” (Gratry: Mois de Mai)

Page 239: Manuel Ya Legio

223

2. Gusura abantu iwabo mu ngo N’ubwo mu ntangiriro zayo Legio itasuraga abantu mu ngo zabo, iteka yafashe ubwo butumwa nk’umurimo w’ingenzi, yawitayeho ku buryo bw’umwihariko kandi bwayibereye inzira y’ingenzi igeza ku byiza. Urebye, ni kimwe mu biranga Legio.

Uko gusura abantu gutuma abalejiyo bashyikirana na benshi kandi byerekana igihangayikishije Kiliziya. « Ukwitangira abantu kwa Kiliziya ntibihagararira gusa ku miryango y’abakristu begereye paruwasi ; ahubwo mu kwagura amarembo kwayo, nk’uko Umutima wa Kristu ungana, Kiliziya izarushaho gushishikarira kwitangira imiryango yose muri rusange, ndetse initangire by’umwihariko ya miryango iri mu ngorane, cyangwa iy’abadahabwa amasakramentu. Kiliziya kandi izagenera iyo miryango yose ijambo ry’ukuri n’ubuzima, ijambo ry’ukwizera, ibagaragarize ko yifatanyije na bo mu ngorane bahura na zo. Kiliziya itera inkunga umuryango w’Imana Kristu yacunguje amaraso ye. (F.C 65)

Praesidium igomba gutekereza uburyo bunoze yakoresha yegera abantu ibasanga iwabo mu rugo. Umuntu yakwitabaza uburyo bwinshi kugira ngo ashobore kujya mu ngo. Bumwe muri ubwo buryo ni nko kwimika Umutima Mutagatifu wa Yezu, gukora ibarura risabwa na paruwasi no gukwiza yo inyandiko gatolika.

Abalejiyo ntibasura abakristu gatolika gusa. Basura ingo zose ku buryo bishobotse nta na rumwe barenga. Hashobora gusurwa abatari abakristu gatolika, abatari abakristu, ndetse n’abagatolika baguye, ababana batarasezeranye, abakeneye kwigishwa, abigunze ndetse n’abafite ubumuga bunyuranye.

Igihe basuye abantu, abalejiyo barangwa no kwicisha bugufi. Bafata akanya gahagije ko gutega amatwi uwo basuye mbere y’uko na bo bagira ibyo bamubwira.

Iyogezabutumwa ry’abalayiki rigomba guhera mu muryango. Mu bihe binyuranye by’amateka ya Kiliziya umuryango wahawe izina ryiza kandi riwukwiye rya « Kiliziya y’ibanze » ryaje kwemerwa n’Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri. Ibyo bisobanura ko muri buri rugo rwa gikristu hagombye kugaragara ishusho ya Kiliziya. Byongeye kandi, umuryango, kimwe na Kiliziya, ugomba kuba ahantu Ivanjiri yamamazwa kandi igasakara hose.

Page 240: Manuel Ya Legio

224

Mu muryango uzirikana iyo nshingano, abawugize bose bamamaza Ivanjili kandi na bo bakayigishwa. Ababyeyi bigisha abana babo Ivanjili, kandi bakaba bashobora kubigiraho iyo Vanjili bashyira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuryango nk’uwo wigisha Ivanjili indi miryango myinshi n’aho uri. Emwe n’imiryango igizwe n’ababyeyi badahuje idini ifite inshingano yo kumenyesha Kristu abana babo, n’ibijyana na batisimu basangiye, bafite kandi inshingano itoroshye yo gushyigikira ubumwe. (EN 71)

3. Kwimika Umutima Mutagatifu mu ngo Bazasanga ko gukwiza ubuyoboke bw’Umutima Mutagatifu bitanga uburyo bukwiye bwo kwinjira mu miryango kandi ikaba n’inzira yo kugirana na bo umubano mwiza.

Intego n’uburyo bwakoreshwa bigomba kuranga uko gushyikirana bisobanuwe ku buryo burambuye mu mutwe wa 39 uvuga "amategeko y’ingenzi ya legio mu kogeza ivanjili". Ni ngombwa gushimangira ko uko bishoboka kose, nta rugo na rumwe rwagombye gusimbukwa kandi abalejiyo bagomba kwihatira kugarura mu nzira nziza abantu bose, abato n‘abakuru babigiranye urukundo n’ukwihangana bakabateza intambwe bajya mbere mu nzira y’ubukristu.

Abakora uwo murimo bashobora kwiyerekezaho ingingo 12 zigize isezerano ry‘Umutima Mutagatifu wa Yezu. N’iya 10 ndetse ni bo ibwirwa, igihe bakora nk’abahagarariye umusaserdoti : « Nzaha abasaseridoti inema yo guhindura imitima irusha iyindi kwinangira. » Abalejiyo batewe akanyabugabo n’icyo gitekerezo, bazahangana n’‘ibibazo ubundi byafatwaga nk’ibyarenze igaruriro, bifitemo icyizere gihamye.

Isura rikorwa hagamijwe kwimika Umutima Mutagatifu ryigaragaza nk’uburyo buhamye bwo gushyikirana, bufasha abasuwe kujya mbere mu busabaniramana, bituma bamenyana kurushaho no kongera ibikorwa byo gusurana, bigateza imbere ubutumwa bwabo.

Nk’uko Mariya afite ubutumwa bwo guteza imbere Ingoma ya Yezu, birakwiye rwose ko Legio ya Mariya ikwiza hose igikorwa cyo kwimika Umutima Mutagatifu (gukora ubwo butumwa byagombye kuzanira Legio inema zihariye za Roho Mutagatifu).

Page 241: Manuel Ya Legio

225

« Gukunda umuryango bisobanura kumenya guha agaciro imigenzo myiza wifitemo n’ibyo ushobora kugeraho, hashakishwa iteka uko byashyigikirwa kurushaho. Gukunda umuryango bisobanura kubona neza ibyago n’amakuba biwugarije kugira ngo babashe kubitsinda. Gukunda umuryango bisobanura gukora ku buryo ubona aho wisanzurira ukabasha gukura. Kongera guha umuryango wa gikristu wo muri ibi bihe (akenshi uhura n’ibishuko byo gucika intege cyangwa ushavuzwa n’ingorane z’ubuzima zihora ziyongera) umwanya wo kongera kwigirira icyizere, mu bukungu wifitemo bwa kamere n’ubw’inema, mu butumwa Imana yawushinze, ni uburyo buhanitse bw’urukundo. Ni ngombwa rwose ko imiryango y’iki gihe yikubita agashyi ! Ni ngombwa ko ikurikira Kristu. »( AAS 72 (1980), 791)* (FC 86)

4. Ibarura muri paruwasi Nta cyarusha iryo barura gutuma abalejiyo bashyikirana n’abagatolika cyane cyane abafite roho zikwiye gukenurwa, n‘abatannye bakagwa. Ubwo abalejiyo bagenda mu kigwi cya padiri mukuru, birakwiye ko bishobotse bava mu rugo bajya mu rundi, ntibagire na rumwe basimbuka. Abagenderewe basanga ari ibisanzwe kuganira ku iyobokamana, kandi akenshi basubiza ibyo babajijwe banezerewe. Ibisubizo bazaha umusaserdoti n’abalejiyo bizatuma bihata ubutarambirwa . Ariko rero, kubamenya no kubageraho ni intambwe ya mbere, gusa kandi ni nayo yoroshye. Kugarura muri Kiliziya buri roho mu zari zarazimiye bigomba gufatwa nk’ubutumwa Imana yashinze Legio, bikaba binagaragaza icyizere gikomeye uwo muryango ufitiwe (ubutumwa abalejiyo bakwiye kujya batangirana ibyishimo bakabukomezanya ubutwari budatsimburwa). N’ubwo intambara yaba ndende, imirimo ikaba kabutindi, bakakiranwa inabi, abanyabyaha bakagira imitima inangiye, ejo hazaza hagasa nabi, Legio ntikigere iteshuka ku murimo wayo biyiturutseho.

Ni ngombwa gushimangira ko Legio ikwiye kwita ku bantu bose nta kurobanura.

„Mu butumwa bwa Kiliziya dufite umurimo ugaragara, tukagira uburyo twahawe n’Imana , n’intwaro y’umwihariko. Si ukugana roho gusa tubigiriye Mariya kandi tumwisunze, tugomba gukubitiraho gukoresha imbaraga zacu zose, kugira ngo tubacengezemo urukundo abana bakunda umubyeyi wabo Mariya“ (Petit Traité de Mariologie Marianiste)

Page 242: Manuel Ya Legio

226

5. Gusura ibitaro, harimo n’iby’indwara zo mu mutwe Umurimo wa mbere ingabo za Mariya zibanzeho wabaye uwo gusura inzu z‘abakene ; ndetse Legio yamaze igihe kinini ikora uwo murimo wonyine. Ni nabyo byayiteye kugira umugisha. Legio irifuza ko uwo waba umurimo w‘ibanze muri za praesidia. Amagambo akurikira yanditswe mu minsi ya mbere ya Legio arerekana ibyo yimirije imbere. “Ni bwo hahamagawe izina ry’umuntu, maze umukobwa umwe mu balejiyo atangira gusohoza ubutumwa, bwarebanaga no gusura abarwayi mu bitaro. N’ubwo yabivuze mu magambo avunaguye bwose, yagaragaje ko uwo wasuye yashyikiranye bikomeye n’abarwayi. Yatangajwe no gusanga abo barwayi bari bazi neza amazina y’abavandimwe be. Hakurikiyeho guha ijambo mugenzi we bari bajyanye mu butumwa. Byarabonekaga ko ubutumwa bari barabukoze ari bombi. Uretse n’uko intumwa zabitanzemo urugero, ubwo buryo butuma umurimo wa buri cyumweru wo gusura abandi udakuka”. ”Bityo bakomeza kuvuga ibyakozwe. Henshi na henshi usanga hari ibintu bishya bikorwa, babivuga ku buryo burambuye ; ibyinshi bivugwa by’imirimo yakozwe, bivugwa mu magambo avunaguye. Bimwe birahimbaza, birasetsa, ibindi bicengera umuntu. Icyokora byose ntibigira uko bisa kuko byerekana uwo murwayi ushushanya Yezu ; ijambo ryose ry’ibyakozwe rirabyerekana. Kuki ibi byose bikorerwa imbabare abantu bose batabiboneraho kugira ngo na bo bafashe ababo ? Uretse uwo mushyikirano n’ubwo bugwaneza bwerekanywe muri icyo gihe cyo gusura abarwayi, hari n’utundi turimo twagiye dukorerwa aho nyine : nko kwandika amabaruwa, gushaka inshuti z’abavandimwe biyandarika no kurangiza ubundi butumwa ; mbese rwose gukora twose. Birumvikana ko nta karimo na kamwe muri two usanga ari kabi cyangwa se kadafite akamaro.

“Muri iyo nama nyine, ni bwo basomye ibaruwa umurwayi yandikiye umwe mu bamusuye. Imwe mu nteruro zayo yagiraga iti: “kuva aho mwinjiriye mu buzima bwanjye.” Ni bwo bose bahise baseka. Hashize iminsi, nongeye gutekereza ku murwayi nasanze yaratereranywe mu bitaro, kuri we amagambo nk’ayo yari afite icyo asobanura kiremereye maze antera ikiniga. Naribwiye kandi na none nti bene ayo magambo yandikiwe umuntu umwe yashoboraga no kuvugwa kuri benshi. Mbega ukuntu ari ntako bisa kubona Legio ishobora gukoranyiriza mu cyumba kimwe abantu benshi, maze ikabohereza mu butumwa nk’ubw’abamalayika mu bantu b’ingeri zose isi yatereranye!” (Padiri Michael Creedon, Umuyobozi wa Roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae)

Mu gusura abarwayi, abalejiyo bajye bigisha abo basuye kugira imyumvire nyayo ku bubabare bwabo, kugira ngo babwihanganire gikristu.

Page 243: Manuel Ya Legio

227

Ni ngombwa kumvisha abarwayi ko ubwo bubabare batinya aribwo butuma basa na Yezu Kristu. Ibyo rero bikaba ari amahirwe. Mutagatifu Tereza wa Avila agira ati “ Rudasumbwa Imana yacu nta kundi yarushaho kutwereka urukundo atari ukuduha kubaho nk’umwana we akunda. Ntibigoye kwumvisha abandi ubwo bwiza bw’ububabare; nibamara kubyumva neza ubukana bw’imibabaro yabo buzacogora.

Umuntu yashobora gufasha abo barwayi kurushaho gucengerwa n’iyo ngingo tumaze kuvuga abasubiriramo kenshi aya magambo yavuzwe na Mutagatifu Petero wa Alcantara watangaraga abwira umuntu wari waraheranywe igihe kirekire n’indwara yamubabazaga cyane, ariko akagaragaza ukwihangana gutangaje: - “Urahirwa murwayi, kuko Imana yanyeretse ikuzo ukesha ubwo bubabare bukabije ufite. Waburonkeyemo ibitambutse kure ibyo abandi bashobora kuronka bakoresheje amasengesho, ugusiba, kurara amajoro basenga, ukwitsinda, hamwe n’ibindi bikorwa byo kwicuza.”

Byaba byiza gufasha umurwayi kubyaza ububabare bwe ubukungu bwa roho bunyuranye atashoboraga kwiyumvisha. Byongeye, kubwirundira uzi ko ari ubwawe wenyine ntabwo bigutera imbaraga nyinshi zo kwihatira kububona. Umulejiyo ajye agerageza kumvisha abarwayi ukuntu mu bubabare bwabo bashobora kogeza ingoma y’Imana. Ajye abigisha guharanira ibyiza bya roho mu isi yose batura imibabaro yabo kugira ngo roho zitagira ingano zituye iyi si zibone ibyo zikeneye bityo abarwayi bazamamaza ingoma y’ Imana ku buryo butunganye kuko buzaba bushingiye ku isengesho no kwicuza.

Umugabo Bossuet na we yariyamiriye agira ati: “Ibiganza bizamuye bityo byerekeje ku Mana bitatanya imitwe y’ingabo myinshi kurusha ibirwana bikubita.”

Niba abarwayi biyumvisha inyungu y’umwihariko bakura mu byifuzo basabira, ibyo bizatuma badatezuka ku masengesho yabo. Ni yo mpamvu umulejiyo ababwira kandi akabasobanurira ibikeneye gusabirwa byihariye hamwe n’imirimo ikwiye gukorwa.

Imwe mu ntego zigamijwe ni uguhindura abarwayi abafasha ba Legio ndetse bakaba baba Abadujutoriyani. Abo balejiyo bashobora gukora amatsinda na bo yatora abandi balejiyo. Hakoreshejwe ubwo buryo bunyuranye kandi, abarwayi bagombye gushishikarizwa gufashanya hagati yabo.

Ariko se, niba bishoboka ko mu barwayi habonekamo abafasha ba Legio, kuki hatanaboneka abalejiyo basanzwe ? Ibitaro byinshi by’abarwaye indwara zo mu

Page 244: Manuel Ya Legio

228

mutwe bifite za praesidia zigizwe n’abarwayi. Bene ibyo bitaro byifitemo praesidium, biba byifitemo umusemburo ufite imbaraga. Abo balejiyo bafite igihe gihagije bagenera abandi barwayi, bityo bakabasha kugera ku rwego rwisumbuye rw’ubutagatifu. Icyo kuba abalejiyo byabamariye, haba mu rwego rwo gukira indwara cyangwa kubona imbaraga zo gukira ubwabo, cyarigaragaje ku buryo butagibwaho impaka ndetse abaganga b’ibyo bitaro barabihamya.

Abo barwayi iyo bayobotse iyo nzira nshya yo gufasha Legio, bumva bahindutse abandi, bakumva ko na bo bafite akamaro, bagakira ishavu ryabashenguraga igihe cyose. Ugasanga basagutswe n’ibinezaneza byo kuba bafitiye Imana akamaro.

Abalejiyo n’abarwayi bagenderera bahuzwa n’urusange rw’abatagatifu. Ibyo bivuga ko basobeka imiruho yabo n’ibyishimo maze bikabaviramo inyungu. Umuntu yavuga ko abo barwayi bishyurira abalejiyo wa mwenda w’ububabare umuntu wese agomba kwishyura. Ariko rero iyaba buri muntu wese yagombaga kwiyishyurira ku giti cye, isi yahinduka ibitaro. Niyo mpamvu bamwe bagomba kwishyurira abandi, kugira ngo isi ikomeze igende neza.

Ni uruhe ruhare rwa buri mulejiyo kuri uwo murimo magirirane utabonwa n’amaso ? Hari ikindi se kitari ukugaragaza uruhare rwe muri iryo yogezabutumwa, dore ko akenshi umurwayi adashoboye, ndetse atiteguye kurangiza uruhare rwabo kuri uwo murimo wa gikristu?

Nguko uko Legio n’abarwayi ari magirirane, kandi bose bikabagirira akamaro. Ntawavuga kandi ngo ibyo batanga n’ibyo baronka birangana. Oya, ibyo baronka ni byo byinshi, tugendeye kuri rya hame rya gikristu, ry’uko icyo utanganye umutima mwiza cyunguka inshuro ijana.

(Reba umutwe wa 39 ingingo ya 20, amategeko y’ingenzi ya Legio mu kogeza Ivanjili)

“Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya yagize ati ‘Ndi ingano za Kristu’. Kugira ngo mbashe guhinduka umugati unogeye Imana, ngomba gusebwa n’amenyo y’intare. Ntimukagire ubwo mubishidikanyaho na rimwe, umusaraba uhebuje ubwiza iyindi, uyirusha kwizerwa no guturuka ku Mana iteka ni uwo Yezu atugenera atabanje kutubaza icyo tubitekerezaho. Nimurusheho kwemera iyo nyigisho kuko ariyo abatagatifu bashaka kwigana Yezu bikundira. Nimusenge, musingize kandi murate Imana mu ngorane zose n’ibigeragezo Imana iboherereza, maze nimumara gutsinda kamere yanyu yihunza ububabare, mugire muti: ‘Icyo Ushaka

Page 245: Manuel Ya Legio

229

gikorwe’ cyangwa tubivuze neza muti: ‘Roho yanjye irasingiza Nyagasani !’ ” (Mateo Crawleye Boevey)

6. Umurimo ukorerwa imbabare n’abatereranywe

Uwo murimo niwo uzatuma ingabo za Mariya ziboneza ahantu abo bantu bakoraniye: amazu bateraniyemo, mu bigo byabakiriye, mu buroko, mu tururi bikingamo nijoro.

Igihe Legio ya Mariya izagera aho ishinga imizi igakomera, maze ikagira abantu babizobereyemo, izaherako itangira uwo murimo wo kwita ku ngingo za Kristu zatereranywe. Kuko kenshi uwo murimo utitabwaho, maze ingaruka zikaba kugayisha izina Gatolika.

Nta gace na kamwe k’umujyi cyangwa icyaro abalejiyo batagomba kugeramo bashakashakayo intama zo mu nzu ya Israheri zazimiye. Inzitizi ya mbere bazahura na yo izaba kugira ubwoba budafite aho bushingiye. Ariko ubwo bwoba bwaba nta shingiro bufite cyangwa ryaba rihari, hagomba kuboneka umuntu ukora uwo murimo. Niba abo balejiyo babishoboye, babihuguriwe bihagije kandi barinzwe, n’ubuzima bwabo bwubakiye ku isengesho no kumvira, batagerageje gukora ubwo butumwa, nta wundi uzabishobora.

Igihe cyose, ahantu aha n’aha, Legio izaba itaremeza ko abayo bazi neza buri muntu utuye ako karere kabi, ngo babe barashyikiranye, iyo Legio izaba ibura ikintu cy’ingenzi cyo kuyizamura, niyo mpamvu izakora uko ishoboye kugira ngo ibigereho.

Niko se, birakwiye ko ingabo ya Mariya mu gihe ikurikiranye gufasha abanyabyago, yarushwa umwete n’ab’isi bakurikiranye zahabu, n’andi mabuye y’igiciro gihanitse baharanira gushimisha gusa umubiri wabo? Wenda umukiro wabo bawuteze gusa ku ngabo za Mariya. Ni ishyano ariko, kuko hari bamwe muri abo biyemeza kuba ibigande, maze bakanga icyabakiza cyose, ku buryo bishimira umunyururu ngo na bo ni umugisha baronse!

Ikindi kandi, ingabo ya Mariya muri uwo murimo igomba kumera nk’umusirikare uri mu ntambara. Agomba gutwaza ntakangwe n’ibimurangamiye byose: agomba kwemera niba ari ngombwa, amagambo yose amucunaguza, ndetse akaba yanemera n’abamusagarira bamukubita. Nanone nibamugenzereza batyo, bizamubabaza bimucishe bugufi; ariko ibyo byose bizira kumusubiza inyuma, n’ubwo rimwe na rimwe byamuzindaza. Icyo gihe nibwo azaba abonye uburyo

Page 246: Manuel Ya Legio

230

bwo kwerekana imihigo yiyemeje kenshi kandi atatinye gutangaza mu bandi. Kenshi umulejiyo yahize avuga intambara: ngiyi noneho arayibonye n’ibyago byose. Yiyemeje kujya gushakashaka roho zahindanye. Ngizi barahubiranye. Ngaho rero ko ibyo byose yabyiyemeje yakwinubira iki kandi? Ashobora ate gutangazwa n’uko ababi bifata nabi?

Muri make, mu bihe bikomeye byose cyangwa se mu byago, umulejiyo yagombye kwibwira ati: “karabaye, ni urugamba!” Icyo gitekerezo gitera ubutwari bwo kwemera kumenera igihugu amaraso yawe, cyagombye gutera umulejiyo uri mu ntambara ariho arwana aharanira kurokora abantu, kudahungabana no kuguma mu birindiro, mu gihe abandi hafi ya bose bihakana urugamba.

Niba koko, amagambo arebana n’agaciro gahebuje roho zifite ari ukuri kuzima, umuntu agomba kwitegura kuba yazitangira ikiguzi. Icyo kiguzi se ni ikihe, kandi kizishyurwa na nde ? Dore igisubizo. Nibaramuka basabye abalayiki kwemera kwitanga, ni bande bandi babishobora atari ba bandi bihatira kwitwa ingabo nyazo za Mariya? Baramutse basabye abalayiki gatolika kwitanga, byasabwa bande bandi batari nyine abiyemeje ku bushake bwabo kwitangira umubyeyi Bikira Mariya wari uhagaze munsi y’igiti cy’umusaraba? Ntakabuza, igihe abalejiyo bazaba bahamagawe, ntibazabura.

Abatware byabatera kwibeshya baramutse binginze ingabo zabo mu buryo burimo amafuti; ni nayo mpamvu abayobozi ba Roho n’abandi bakuru ba Legio bategetswe kubwiriza ingabo zabo kugira ubutwari bwenda gusa na bwa bundi bwo muri Kolize (Colisee)

(Kolize: ikigo cy’i Roma cyubatswe ku ngoma y’umwami Vespasiyani na Titusi, aho bajyaga biyereka bakura inkota, aho kandi abahorwaga Imana bashumurizwaga ibikoko.)

Kolize! Iryo zina wenda nta cyo ribwira abantu b’iki gihe bakurikiranye inyungu zabo gusa. Nyamara ariko, muri Kolize, naho barababaraga: abantu bateye imbabazi batabarika bahwanye n’ingabo za Mariya baribazaga ubwabo bati ni igiciro ki natanga kuri Roho imwe?

Kolize ni yo yumvisha mu magambo avunaguye ibyo twavuze ku buryo busesuye, mu mutwe wa kane ku murimo wa Legio, kuko muri uwo mutwe batavuga ku buryo buryoheye amatwi gusa.

Page 247: Manuel Ya Legio

231

Ubutumwa bukorerwa ahantu hatereranywe cyangwa hasuzuguritse buzaba iteka bukomeye kandi bugoye. Icyo busaba ni ukwihangana kudatezuka. Abantu abalejiyo baba bitaho, nyuma yo kugwa inshuro nyinshi, bareguka. Bene abo bantu iyo utangiye ubashyira ku nkeke y’amategeko akomeye nta cyo ugeraho na gito. Igitsure abakorwaho ubutumwa bashyirwaho kizatuma badohoka maze hazasigare gusa abadakeneye kwitabwaho cyane. Ni ngombwa gushaka uburyo bukwiye bwo gukora uwo murimo, ni ukuvuga ko mbere na mbere, hagomba kwitabwaho by’umwihariko abafatwa nk’abarusha abandi kwiheba, abo bangiritse mu mitima, batakigira ikintu na kimwe bitaho. Ni ngombwa kwihatira kwita ku bafite ingeso mbi n’imigambi mibisha, abanenwa, abahawe akato, abakekwaho icyaha, abatereranywe. Ibyo bikorwa hatitawe ku gucunaguzwa, ku gukorera indashima cyangwa ku kutabona intego yagezweho. Umubare munini w’abo banyamahirwe make uzasaba ubwitange buhoraho.

Birumvikana ko gukora ubutumwa nk’ubwo bisaba kugira imico y’ubutwari, no kubona ibintu mu buryo ndengakamere. Igihembo cy’ukora bene ubwo butumwa buruhije cyane kizaba kubona abo yaruhiye bapfira mu rukundo rw’Imana. Mbega ibyishimo bitewe no kubona umuntu yarafatanyije n’Uwaharaniye ubudatuza kuzahura isi ikava mu isayo yari yarazikamyemo kandi agashirwa abishoboye, akikoranyiriza umuryango wo kumusingiza!” (Cardinal Newman, Le Reve de Gerontius)

Twavuze birambuye ibyerekeranye n’icyo gikorwa cy’umwihariko, kuko, muby’ukuri, ari cyo gihuje n’amatwara ya Legio. Byongeye kandi, mu mirimo yose ikorerwa Kiliziya, gifitemo umwanya w’ingenzi. Ese aho kwogeza Ingoma y’Imana kuri ubwo buryo ntibyaba bijyanye n’iri hame ryihariye rya Kiliziya Gatolika rivuga ko tugomba kubona Kristu mu bantu b’insuzugurwa kuri twebwe, tukamwubaha muri bo, tukamukunda muri bo, tutitaye ku gaciro bafite, no gukora ubwo butumwa?

Ikizemeza ko urwo rukundo koko ruriho ni uko ruzigaragariza mu bihe biruhanyije. Icyo kigeragezo gishingiye ku gukunda abo kamere yacu ubusanzwe idusaba kudakunda na gato. Ngiyo rero imbarutso itandukanya urukundo nyarwo dukunda abandi n’urukundo rw’amafuti. Ni inkingi y’ukwemera, ikaba n’ikimenyetso kigaragaza ubukristu, kuko urwo rukundo rudashobora kugaragara ahatari amatwara gatolika. Kwibwira ko urwo rukundo rushobora gutandukanywa n’ayo matwara, kandi ari yo mizi yarwo, ni ukurwambura agaciro karwo no kuruca imizi maze rugasigara nta kintu rukivuze. Iyaba imyitwarire yacu nk’abantu yabaga ari yo Vanjili yacu, buri kintu cyose twagishima cyangwa

Page 248: Manuel Ya Legio

232

tukakigaya dushingiye ku kamaro gifitiye abantu. Bityo rero, ikintu muri rusange abantu babona ko nta gaciro kibafitiye, mu by’ukuri, kigomba gufatwa nk’uko ubukristu bubona icyaha, ni ukuvuga, nk’ikintu kigomba gukurwaho byanze bikunze.

Abantu bagira ubutwari bugeza aho bitangira bagenzi babo bagaragaza urwo rukundo nyarwo, nibo berekana ubupfura bw’urwo rukundo bityo bakaba bahaye akabyizi umubyeyi Kiliziya.

“Mugira muti biragoye kwihanganira umugome. Ni yo mpamvu nyine mugomba kumwitangira mubigiranye urukundo. Umugambi uhamye wanyu wagombye kuba ukumutandukanya n’ingeso mbi no kumugarura mu migenzo myiza. Murasubiza muti ntazabumva, ndetse ko adashaka inama zanyu. Ese mubizi mute? Mwigeze se mubimushishikariza? Mwigeze mumufasha kwitekerezaho? Murasubiza muti: “twarabikoze kenshi ndetse!” Inshuro zingahe? Muti “Ooh.. Kenshi cyane!” Inshuro imwe, ebyiri se. None se ni zo mwita nyinshi cyane? Kabone n’aho mwaba mwarabikoze ubuzima bwanyu bwose, ntimwakagombye kugira ubwo murambirwa cyangwa mucika intege. Ese Imana ntihora idushishikaza, ikoresheje abahanuzi bayo , intumwa zayo, n’abatugezaho Inkuru Nziza ? Ese ni ko iteka dukora icyiza ? Niko se tuyumvira muri byose ? Oya rwose ! N’ubwo ari uko bimeze ariko, Imana yo ntihwema kutuburira. Kubera iyo mpamvu se iraceceka ? Kuki ? Kuko nta kintu kirusha Roho agaciro. None se umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki ? »(Mt 16,26) (Mutagatifu Yohani Krizostomu)

7. Ibyakorerwa urubyiruko Nta gushidikanya ko Nyagasani Yezu afitiye abana urukundo rwuje ubwuzu n’ubugwaneza. Ni bo agenera umugisha we ndetse akabasezeranya Ingoma y’Ijuru (Mt 19, 13-15 ; Mk 10, 14). By’umwihariko, Yezu arata uruhare rugaragara abana bagira mu Ngoma y’Imana : abana ni ikimenyetso kigaragarira buri wese, bakaba n’ishusho itagira uko isa y’ibisabwa by’ingenzi mu rwego rw’imyifatire mbonezabupfura n’iya gikristru kugira ngo umuntu yinjire mu bwami bw’Imana, kandi abashe kubaho yiringiye Imana byimazeyo. « Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntabwo muzinjira mu Ngoma y’Ijuru. Uzicisha bugufi nk’uyu mwana, niwe mukuru mu ngoma y’ijuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. » (Mt 18, 35) ; lk 9, 48) ; CL 47)

Page 249: Manuel Ya Legio

233

Mbega ukuntu ejo hazaza ha Kiliziya hazaba ari heza niba ugukomera mu kwemera k’urubyiruko no kugira imyitwarire itagira amakemwa kwarwo bishobora kwizerwa! Nk’umuntu w’igihangange wivuguruye Kiliziya ishobora kwitanga n’ishyaka ryinshi mu guhindura abapagani no gusohoza ubutumwa bwayo mu byishimo. Nyamara ubu ikoresha imbaraga zayo hafi ya zose mu kuvura ibikomere biyirimo.

Byongeye kandi, biroroshye kugumana ibyo usanganywe kurusha gusana.

Legio izita kuri ibyo byombi. Kuko, byombi ni ngombwa. Nyamara ntiyagombye rwose gusuzugura icyoroshye muri ibyo, ari cyo kugumana ibyo usanganywe. Mu by’ukuri biroroshye kurinda icyago umubare munini w’abana kurusha kuzagandura kera umuntu umwe ukuze waheranywe n’ibyaha.

Dore imwe mu miterere y’icyo kibazo:

a) Ukumva Misa kw’abana

Hari umwepiskopi wigeze kwereka abalejiyo imirimo ikwiye gukorwa maze ashimagiza ko icy’ingenzi bakwiye kwitaho ari ukurwana urugamba rwo gutoza abana kumva misa yo ku cyumweru. Yafataga ukutumva misa yo ku cyumweru kw’abana nk’imwe mu ntandaro y’ingorane zizakurikiraho igihe bazaba bakuze. Kubasura mu rugo iwabo ku cyumweru mu gitondo kare bizagira akamaro cyane, mbere yaho, abalejiyo bazaba babanje kugenzura amazina yabo bitonze bifashishije urutonde rwo ku mashuri n’ahandi.

Twibuke ko kenshi abana ataribo ububi bwabo buturukaho. Iyo bagize batyo ntibite ku murimo gatolika wa ngombwa, umuntu yahamya ko biba biturutse kuri umwe mu babyeyi cyangwa se kuri bombi batagira icyo bitaho kandi bagatanga urugero rubi, mu butumwa bwabo abalejiyo bajye bibuka iyo ngingo. Abana iyo batagenderewe ubudasiba, cyangwa bakagendererwa agahe gatoya gusa, ntakigerwaho rwose.

b) Gusura abana iwabo mu ngo

Gusura abana iwabo mu rugo ni ikintu cy’ingirakamaro cyane. Ni ukwinjira mu miryango ubundi itashoboraga kugerwamo n’abogezabutumwa ku mpamvu zinyuranye, ariko noneho bikaba bishoboye koroha kubera ko intego igamijwe ari ukuganira n’abana bo muri uwo muryango. Ni ibintu bizwi kandi bishingiye ku mutima wa kibyeyi, ko umwete ababyeyi bagirira abana babo usumbye kure uwo bigirira ubwabo. Ubusanzwe ababyeyi bimiriza imbere ibyazamura abana babo

Page 250: Manuel Ya Legio

234

ndetse n’iyo ubwabo batita ku byabateza imbere. Umubyeyi ufite umutima urusha indi yose kwinangira aterwa igishyika no gutekereza ku mwana we. Abantu bamwe bashobora kuba barapfuye ubwabo mu by’iyobokamana, ariko muri bo harimo izindi mbaraga zitabemerera ko bakwifuriza urubyaro rwabo kumera nka bo, maze babona abana babo buzura inema ibyishimo bikabazamo. Ni yo mpamvu, umuntu wakwirukana n’ikinyabupfura gicye, ndetse n’ubukana bwinshi abari mu butumwa bwa gikristu bashaka gushyikirana na we, igihe bazaba baje gukora ubutumwa ku bana be nta kabuza azabihanganira.

Igihe abalejiyo b’inararibonye bazaba bemerewe kwinjira muri urwo rugo, bazamenya neza uko bashyikiriza ubutumwa bazanye abagize urwo rugo bose. Ubusanzwe, ababyeyi bazanyurwa banatangazwe n’ukuntu abo balejiyo bitaye ku bana babo nta buryarya. Ibyo bishobora gukoranwa ubuhanga maze imbuto y’iby’ijuru ikabibwa mu babyeyi, ku buryo, nk’uko abana babaye urufunguzo rukingura inzu y’ababyeyi babo, bazaba n’urufunguzo rw’imitima yabo, amaherezo bakazaba n’urufunguzo rufungura roho zabo.

c) Kwigisha abana iyobokamana.

Uwo murimo w’ingirakamaro wagombye kongerwaho gusanga abana iwabo, iyo bigaragara ko abana basiba cyane, cyangwa se iyo muri rusange hagamijwe kubereka ko bitaweho ku giti cyabo, cyangwa se na none iyo umulejiyo ashaka gushyikirana n’abandi bagize imiryango yabo. Kuvuga ni ugutaruka, burya Legio ishobora no kuba ishami ry’icyitwa Umuryango w’inyigisho za gikristu (Archiconfrérie de la Doctrine Chrétienne). Reba umugereka wa munani.

Dore urugero rwerekana akamaro ko gukurikiza uburyo bwa Legio mu mashuri y’inyigisho za gatigisimu akora ku cyumweru muri paruwasi ituwe cyane. N’ubwo abasaserdoti bakoze ibishoboka byose, n’ubwo bari mu ntebe y’amahame bashishikaye, akenshi abana bari basigaye baza mu nyigisho bageraga kuri mirongo itanu gusa. Ni bwo hashinzwe praesidium. Iyo praesidium, ku nyigisho za gatigisimu yongeraho ibyo gusura abana iwabo. Ubwo butumwa bwakozwe mu gihe cy’umwaka umwe bwari buhagije ngo umubare w’abana bitabira inyigisho uzamuke ugere ndetse kuri magana atandatu. Uwo mubare utangaje, ntubariyemo ibindi byiza bya roho ababyeyi benshi bari bafite umwete muke bungukiye muri ubwo butumwa .

Mu byo abalejiyo bakora byose, intero yagombye kuba iyi ngiyi: “Mariya yareba kandi yafata ate bano bana be?” Muri uyu murimo ndetse no mu yindi yose, iki gitekerezo cyagombye guhora kigaruka mu bwonko. Ubundi, kamere ituma

Page 251: Manuel Ya Legio

235

tugirira abana ukwihangana guke. Ariko irindi kosa rikomeye ryaba iryo kwigisha abana gatigisimu ku buryo bigisha inyigisho zisanzwe z’abantu, amaherezo abana bakeka ko ayo masaha y’inyigisho z’iby’Imana ari nk’ayo gusozera izindi nyigisho gusa. Ibintu nk’ibyo bibaye, wasanga abana benshi batakaye. Ni uko rero twibaze tuti: “Umubyeyi wa Yezu yakwigisha ate abo bana abona muri buri wese muri bo Umwana We bwite akunda cyane?”

Mu nyigisho ihabwa urubyiruko, gufata mu mutwe no gukoresha imfashanyigisho z’amashusho n’iz’amajwi bigira akamaro kanini. Imfashanyigisho yose ya gatigisimu igomba gutoranywa hakoreshejwe ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo ibe koko ijyane n’inyigisho za Kiliziya.

Umuntu wigisha inyigisho za Kiliziya n’uzihabwa bose baronka indulgensiya yihariye. (E L 20)

d) Ishuri ritari Gatolika cyangwa ry’abalayiki

Ubuzima bw’umwana utiga mu ishuri rikristu buhora mu makuba, ndetse birakomeye kububuza kuvamo ikibazo gikomeye mu gihe kizaza. Kugira ngo bahoshe icyo cyago, abakuru ba Kiliziya bo mu turere bireba, batanze amabwiriza abalejiyo bemeye gukurikiza babikuye ku mutima.

e) Imiryango y’urubyiruko

Ku bana bize mu mashuri meza, ibintu bitangira kuba bibi iyo bayavuyemo, ni bwo higaragaza ibibazo by’imyitwarire. Bibohora ku byabaremereraga byose, ibyababeraga nk’agahato bashyirwagaho ariko mu by’ukuri kaba kagamije kubarinda ibishuko. Rimwe na rimwe, bagenderaga kuri iyo nkunga, kuko iwabo mu rugo batari baratojwe iby’iyobokamana.

Ibintu birushaho gukomera koko, abo bana babura bya byiza by’amashuri ya gikristu mu gihe bageze mu myaka mibi ya gisore, mu gihe rwose abo basore bavuye mu bwana ariko kandi bataraba n’abagabo. Nanone birakomeye kubona rwose ibyangombwa by’iyo myaka y’igihirahiro, ni nayo mpamvu kenshi batabigeraho. Kandi rero, iyo myaka yo kuva mu buto ujya mu bukuru irangiye, imiryango irengera abakuru ikabakira, kenshi nta cyo biba bikimaze kuko baba baranyuze mu bihe bibi byo gukora ibyo bashaka.

Ni ngombwa ko mu gihe bakirangiza kwiga, bakomeza guhozwaho ijisho no kuyoborwa, nk’uko babikorerwaga bakiri ku ntebe y’ishuri. Uburyo bwizewe bwakoreshwa ni uko Legio yabafasha gushinga imiryango y’urubyiruko, cyangwa

Page 252: Manuel Ya Legio

236

se nibura bakagira umwihariko mu miryango isanzwe y’abakuru. Mbere y’uko barangiza kwiga, abayobozi b’ibigo bazareba ukuntu amazina y’abo bana yahabwa abalejiyo. Abo balejiyo bajye babasura mu miryango yabo kugira ngo bamenyane, banabumvishe ko bakwiye kujya mu miryango. Abana batabyitabira bagombye gusurwa by’umwihariko, kimwe n’abasiba inama kenshi.

Buri mulejiyo ashobora guhabwa umubare w’abana azakurikirana. Mbere y’uko inama iba, azabagenderera abibutsa ko bagomba kuyitabira. Icyo gikorwa cyagombye kuzuzwa n’umwiherero, bishobotse ukorwa buri mwaka, hamwe n’igitaramo cyo kwidagadura, nacyo cyajya kiba buri mwaka.

Mu by’ukuri, ni bwo buryo burusha ubundi kuba bwiza, nta bundi bihwanye bwakoreshwa ngo urubyiruko, nyuma yo kurangiza kwiga, rukomeze rwitabire amasakramentu.

Abana basohotse mu bigo ngororamuco cyangwa mu bigo by’imfubyi, bakeneye kwitabwaho by’umwihariko, kuri ubwo buryo bwose. Rimwe na rimwe ntibaba bagifite ba se na ba nyina ubundi baba barazize ababyeyi gito.

f) Kuyobora amahuriro y’urubyiruko (patronage), amatsinda y’abasikuti (scouts) n’abagide, amatsinda y’abajoke (JOC), kwigisha kudoda, ishyirahamwe ry’Ubwana Butagatifu (Association de la Sainte Enfance), n’ibindi.

Birumvikana ko iyo mirimo itazakorwa na Praesidium uko yakabaye, ariko izakorwa na bamwe mu bayigize. Nyamara ariko byaba byiza praesidium imwe yibanze ku murimo umwe mu yo twavuze haruguru. Ariko muri ubwo buryo birumvikana ko hajya hakorwa inama yihariye ya praesidium yose, byose bigakorwa ku mategeko. Nk’uko twigeze kubivuga praesidium yaba yishe umurimo wayo, iramutse yibwiye ko mu nama y’ikoraniro igenewe umurimo uyu n’uyu bihagije gutumira abagize iyo praesidium ngo bavuge amasengesho, basome raporo kandi basuzume vuba na vuba ibyakozwe. Wenda birashoboka ko icyo gihe bakurikiza ibyangombwa by’inama ya praesidium, ariko umuntu asomye umutwe wa 11 uvuga ku byo Legio ikurikiranye, yasanga ubwo buryo budahuje n’amategeko.

Legio ishaka ko igihe cya buri nama y’igikorwa cyihariye kigenzurwa nayo, amasengesho ya Legio yavugwa inama itangiye, ahagana hagati, n’igihe irangiye. Niba hatabonetse igihe cyo kuvuga ishapule, byibuze bavugira hamwe andi masengesho yo kuri tessera.

Page 253: Manuel Ya Legio

237

g) Uburyo Legio ikoresha yita ku rubyiruko.

Byagira akamaro cyane kubwira abalejiyo bayobora imiryango n’amateraniro by’urubyiruko, ingingo zimwe na zimwe bazajya bagenderaho. Kenshi uburyo bwo gukora buturuka bwose ku bantu bayobora ayo materaniro. Ngiyo impamvu ituma za gahunda zidahura, ari izo mu nama ya buri munsi, ari n’izo mu nama ya rimwe mu cyumweru, ari izo mu by’imikino cyangwa izerekeye gusa kwiga umwuga, ari n’iz’ibyerekeye inyigisho z’ iyobokamana. Ubwo buryo bw’amoko yose, uko mubibona, butanga umusaruro unyuranye, ibyo rero kenshi bikaba bidakunze kugira akamaro. Dore urugero: udukino two kurangaza abana twonyine tutageretseho ikindi, turabarera yego, ariko tubarera ku buryo bwatera gushidikanya n’ubwo byemewe ko "icyo gihe ari nta bibi bakora” . Bajya bavuga, kandi ni koko, ngo imirimo ikabije no kubura udukino itera umwana guhora yijimye. Ariko kandi umuntu yanavuga ko : kubura umurimo no kugira imikino ikabije bimutera kutazagira icyo amara.

Imiterere ya praesidium iberanye n’ubwoko bwose bw’abantu ndetse n’ubw’imirimo. Hari umuntu se wabona ubundi buryo bworoheje bwaberana n’urubyiruko?

Igeragezwa ryakozwe ryagaragaje ko uburyo bukurikira butanga umusaruro mwiza kandi za praesidia zishinzwe kwita ku matsinda y’urubyiruko zigirwa inama yo kubugerageza:

1. Imyaka myinshi ni 21, nta myaka mike itegetswe. Bazirinde gushyira hamwe abana barutana cyane.

2. Abanyamuryango bose bagomba guhurira mu kiganiro cya buri cyumweru. Niba itsinda rihura inshuro irenze imwe mu cyumweru, si ngombwa gukurikiza amategeko asanzwe muri izo inama z’inyongera.

3. Buri munsi abanyamuryango bose bavuga Catena Legionis.

4. Mu nama ya buri cyumweru, bazakoresha umuteguro wa Legio nk’uko bigenda mu nama ya praesidium.

5. Muri buri nama hazavugwa amasengesho ya Legio nk’uko asanzwe avugwa mu nama ya praesidium.

6. Inama ntigomba kumara igihe kiri munsi y’isaha n’igice, ariko ishobora kukirenza.

Page 254: Manuel Ya Legio

238

7. Indi mirimo y’inama n’inyigisho, ntibigafate igihe kiri hasi y’igice cy’isaha. Igihe kinini kizagenerwa kwidagadura. Naho rero igice cy’inyigisho kibumbiyemo uburyo bwose bwerekeye inyigisho z’iyobokamana n’izindi hakoreshejwe uburyo bubereye urubyiruko.

8. Abanyamuryango bose bagomba guhazwa nibura inshuro imwe mu kwezi

9. Abanyamuryango bazashishikarizwa kuba abafasha ba Legio no kwitangira abandi

“Ntabwo byarushya kuvuga ku buryo burambuye ingero zitagira ingano z’ubuzima bw’agatangaza bwa Mutagatifu Yohani Bosco. Ariko ndafatamo rumwe gusa, kubera akamaro karwo gatangaje kandi katazibagirana : ni urwerekeye uburyo yarebaga umubano abigisha bagombye kugirana n’abigishwa, umubano abategetsi bagombye kugirana n’abo bategeka, ukuntu abarimu bagombye kubana n’abanyeshuri, ari mu ishuri cyangwa se mu iseminari. Yangaga cyane uwo muco wo kwifata, ubwo buryo bwo kurebera kure abandi, iyo myiyubahishe ikabije iterwa rimwe na rimwe n’akamenyero, ubundi ikava ku kutagira icyo umuntu yitaho, ubundi kandi igaterwa gusa no kwikunda, ibyo byose bigatuma abategetsi n’abarimu bategerwa n’abo Imana yabashinze kurera no kuyobora. Mutagatifu Yohani Bosco ntiyigeze yibagirwa aya magambo: “ niba warahawe gutegeka abandi, ntibigatume witera hejuru, guma hagati yabo nk’aho wabaye umwe muri bo. Bamenye ubiteho». ” Ecclesiastique 32,12 (Cardinal Bourne).

8. Inzu y’ibitabo itembera (kubunza ibitabo) Abalejiyo bashobora kuyobora inzu y’ibitabo itembera cyangwa bitandikwa ku karubanda ahaca abantu benshi, bishobotse ndetse ku muhanda ugendwa cyane. Uburyo uwo murimo wa Legio ufite akamaro kanini bwarigaragaje. Nta bundi buryo bwarusha ubwo, kwogeza ingoma y’Imana, haba ku beza, ku bacumbagira no ku bagome cyane, no kumenyekanisha Kiliziya kuri benshi badatekereza. Niyo mpamvu Legio yifuza cyane ko buri hantu hatuwe cyane hagira nibura inzu imwe y’ibitabo. Yagombye gutunganywa ku buryo hashobora gutandikwamo ubwoko bwinshi bw’ibitabo. Yagombye kandi gushyirwamo ibyandikwa byinshi bidahenze. Abalejiyo ni bo bayikoramo.

Uretse abaza bagamije kugura, n’abantu b’ingeri zose barahaza: Abagatolika bifuza kuganira n’abo basangiye idini, indorerezi, abatagira icyo bitaho, abashaka

Page 255: Manuel Ya Legio

239

kuruhuka cyangwa kwimara amatsiko, abatari muri Kiliziya ariko bashimishwa n’ibyayo nyamara ntibabashe gushyikirana na yo ku buryo bweruye. Abo bantu bose baganira n’abalejiyo b’imico myiza bashinzwe uwo murimo, bakwiye guhugurwa mu bijyanye no gusubiza ibibazo by’abaje kugura, bakabifata nk’uburyo bwo gushyikirana na bo. Bazakoresha iyo mishyikirano bagira ngo babateze intambwe yisumbuye, haba mu bitekerezo no mu bikorwa. Bazashishikariza abagatolika kugira igikorwa bitangira. Bazafasha abatari abagatolika gusobanukirwa na Kiliziya biruseho. Hari uzagenda afashe icyemezo cyo kujya mu misa no guhazwa iminsi yose, undi na we aziyemeza kuba umulejiyo cyangwa umufasha, cyangwa umupatrisiyani, uwa gatatu na we yiyemeze kwiyunga n’Imana, undi na we azagenda afite mu mutima we igitekerezo cyo kuyoboka Kiliziya. Abasura umujyi bazagira amatsiko yo kumenya Legio (batari kuzigera bamenya) kandi bashobore gushishikarizwa kuyishinga aho baba.

Abalejiyo bashishikarizwa kudategereza ko abantu baza babagana aho batanditse ibitabo. Ntibagombye kuzuyaza kwegera abantu bari aho hafi, hatagambiriwe byanze bikunze kugurisha ibitabo, ahubwo bashaka kugirana imishyikirano nk’uko byavuzwe mu gika cyabanje. Ntabwo ari ngombwa kwibutsa abalejiyo ko gukomeza umubano n’ubucuti byatangiye ari igice cy’ingenzi cy’uwo murimo. Umushinga wo gutangiza inzu y’ibitabo ihora yimuka iteka uzahura n’inkomyi ivuga ko uwo murimo wagombye gukorwa n’abagatolika bacengewe n’iby’idini ku buryo budasanzwe kandi ko batabibonera umwanya. Nta gushidikanya na gato, ubumenyi buhambaye bw’inyigisho za Kiliziya gatolika bwagira akamaro, ariko kutabugira ntibigomba kubuza abalejiyo kujya mbere. Igikenewe cyane ni ukumenya kunyura abandi. Nk’uko Kardinali Niyumani (Newman) abivuga agira ati: « Abantu baratunyura, ijwi ryabo riraducengera, ubwiza bwabo buratwigarurira, ibikorwa byabo bidutera kugurumanamo ishyaka. Abantu benshi bazabeshwaho n’amahame kandi banayapfire; amagambo aboneye ntaduhindura». Muri make, kuvugisha ukuri no kugira igikundiro bifite akamaro karuta kugira ubumenyi buhanitse. Ubwo bumenyi bushobora kuroha ababufite ikuzimu, no mu mayira adafututse, nyamara ariko, kwemera intege nke zawe nk’umwana ugira uti : « simbizi ariko nshobora kubaza » bituma ibiganiro bigira aho bishingira.

Page 256: Manuel Ya Legio

240

Muzasanga kenshi imbogamizi zose zituruka ku buswa, umulejiyo usanzwe ashobora kuzitsinda. Ingingo zikomeye zizashyikirizwa inama ya praesidium cyangwa umuyobozi wa roho.

Impaka zaba ndende kandi ntizigire iherezo ku byerekeye ibyo bavuga kuri Kiliziya: ngo yaba yarishe abantu, ngo yaratoteje, ngo yabuze umwete. Ibirego bimwe na bimwe n’aho byagira agace k’ukuri, ako gace niko katuma ikibazo kirushaho gukomera kandi na mbere kitari gifututse. Muri izo mpamvu z’impaka, ndetse no mu zindi ziciye bugufi, ntibishoboka na gato kunyura abanegura Kiliziya nubwo waba ujijutse bikomeye. Uburyo umulejiyo yifashisha ni ubwo kugarura ikiganiro ku ngingo zacyo zoroheje, kwibanda kuri izi ngingo zoroheje: Imana yasize ubutumwa mu isi, aribwo abantu bita inyigisho y’iyobokamana; ubwo iyo nyigisho ari ijwi ry’Imana, igomba kuba imwe, iboneye, idahindagurika, idafudika, kandi iyoborwa n’Imana.

Ibyo bimenyetso byibera muri Kiliziya Gatolika gusa. Nta muryango wundi wabisangamo. Ahatari muri Kiliziya, hibera ibindi binyuranye, bidafututse, wa mugani wa Kardinali Niyumani (Newman), ati: « niba idini gatolika atari isi itagaragara yaje mu isi yacu igaragara, nta kintu kiriho, nta kintu kigaragara mu byo dutekereza by’intagiriro yacu n’iby’iherezo ryacu».

Nta kabuza hariho Kiliziya y’ukuri. Kandi hariho imwe gusa. Ni iyihe niba atari Kiliziya Gatolika ? Nk’uko umuntu iyo akomeje gukubita ahantu hamwe gusa ahashegesha, ubwo buryo nabwo bwo kwerekana ukuri bufite akamaro kanini cyane. Akamaro kabwo gasakara ku bantu boroheje. Umuntu ujijutse ntashobora kubuvuguruza abikuye ku mutima n’ubwo yakomeza gushinja ibyaha Kiliziya. Muri make, mujye mumwereka mwiyoroheje ko akabya mu byo avuga kuko ibyo arega Kiliziya gatolika ashobora no kubirega andi madini. Nuko rero niyitwaza ko abantu ba Kiliziya bagiye bakora nabi kugira ngo yerekane ko Kiliziya ari amafuti, azaba ashoboye kwerekana gusa ko nta dini ry’ukuri na rimwe riri hano ku isi.

Ibihe ntibikiri bya bindi umuporoso yemezaga ko idini rye ari ryo ryonyine rifite ukuri. Ubu noneho umuntu yamwumva avugana ubwiyoroshye ko Kiliziya zose zifite uruhande rw’ukuri mu byo zigisha. Wenda byaba byo, ariko agace k’ukuri ntigahagije, ibyo byaba bishaka kuvuga ko nta kuri kwose kubaho, cyangwa uburyo bwo kukugeraho. Niba Kiliziya ifite amahame y’ukuri n’andi y’amafuti, hazakoreshwa ubuhe buryo ngo umuntu ayatandukanye? Igihe cyo guhitamo umuntu yakwibeshya agahitamo amabi akareka ameza. Niyo mpamvu Kiliziya

Page 257: Manuel Ya Legio

241

ivuga ko inyigisho zayo zimwe ari ukuri, idashobora kudufasha ituyobora mu rugendo turimo. Yadusiga tumeze nk’uko yadusanze igihe twari tutarahura na yo.

Tubisubiremo kugeza ubwo biducengeye : hariho Kiliziya imwe rukumbi y’ukuri itagomba kwivuguruza, igomba gutunga ukuri kose, igomba kandi kutwereka aho iby’ukuri bitaniye n’iby’amafuti.

« Nta yindi nkingi isi yegamiye uretse wowe. Ifite intumwa, abahanuzi, abahowe Imana, abahamya b’ukwemera, ababikira, abarengezi beza, abo bose ndabiyambaza. Ariko wowe Mwamikazi wanjye, urabarenze, urabaruta kure. Ibyo abo bose bashobora mufatanyije, wowe wenyine wabyishoborera utabafite. Ubwo bushobozi ubukura he handi ? Yooo ! Ni uko uri Umubyeyi w’Umukiza wacu. Umunsi wicecekeye, nta wundi uzansabira, nta wundi uzamfasha ariko nuvuga, bose bazansabira. » (Mutagatifu Anselme, Oratio Ecci)

9. Kwiyegereza no gushyigikira imbaga Iyogezabutumwa rikwiye kugeza ubukungu bwa Kiliziya ku bantu bose. Ishingiro rw’uwo murimo ni ugushyikirana n’umuntu ku giti cye ubutarambirwa ugamije kumwigisha. Uko umwanya duha uwo mushyikirano n’umuntu ku giti cye ugenda uba muto, niko no kumuhindura bikomera. Iyo abantu bazimiriye mu mbaga, bagenda barushaho kuducika kandi buri wese afite roho y’agaciro gakomeye. Buri wese mu bagize imbaga afite ubuzima bwe bwite, ariko amara igihe kinini mu bantu banyuranye. Tugomba gushyikirana n’abo bantu ku giti cyabo, kugira ngo tubashe gushyikirana na roho zabo. Nimwibaze ukuntu umubyeyi wacu abona iyo mbaga ! Ni umubyeyi wa buri roho y’umuntu ku giti cye. Aterwa intimba no kubona ibyo zikeneye kandi mu mutima we yifuza cyane ko hagira umuntu uza kumufasha kuzitaho nk’umubyeyi witangira abana be.

Twagaragaje bihagije agaciro k’inzu y’ibitabo ishyirwa ku karubanda, cyakora, iyogezabutumwa rikorerwa imbaga ryo ni umurimo wihariye. Kwegerana ikinyabupfura abantu ubasaba ko mwaganira ku bibazo birebana n’ukwemera bishobora kugeza ku mushyikirano wera imbuto. Ubwo buryo bushobora gukoreshwa mu muhanda, mu mazu ya Leta, aho bategera imodoka, n’ahandi hantu abantu bakoranira. Byaragaragaye ko kwegera abantu kuri ubwo buryo akenshi byakirwa neza. Abalejiyo bitangira uwo murimo bagomba kwiyibutsa ko amagambo n’imyifatire byabo ari ingenzi mu gushyikirana. Bagomba rero kwirinda ubwirasi kandi ntibashake guhabwa icyubahiro. Ibiganiro byabo ntibigomba kubonekamo amagambo asa no guhangana n’umuntu uwo ari we wese kandi birinda ikintu cyose cyasa no gutanga amategeko cyangwa

Page 258: Manuel Ya Legio

242

kwerekana ko basumbye abandi. Bagomba kwemera badashidikanya ko Mariya Umwamikazi w’intumwa aha agaciro buri jambo ryose bavuze kandi ko yifuza kweza imbuto ubutumwa bwabo.

10. Gukora ubutumwa mu bakozi bo mu ngo z’abagatolika Ubwo butumwa bushobora kuba umwe muri ya mirimo tumaze kuvuga. Kenshi na kenshi, abo bakozi baba mu ngo zititaye cyangwa zirwanya ukwemera, bagafatwa nk’imashini zikunda kwimuka ziva mu mazu zijya mu yandi. Kenshi baba bavuye mu misozi vuba, bakiroha mu mujyi nta nshuti, bagasigara bashaka ubucuti bushobora kubakururira amakuba. Abo bakozi bo mu ngo b’abagatolika bakeneye kwitabwaho by’umwihariko no guterwa inkunga. Kubakoraho ubutumwa bishobora kwera imbuto nyinshi cyane.

Kuri bo, ukugendererwa buri gihe n’abalejiyo babashakira icyiza kuzababera nk’imirasire y’izuba. Akenshi intego y’ubwo butumwa, izaba iyo kubinjiza mu miryango ya Kiliziya gatorika, kubabonera inshuti ziboneye ndetse no kubategura kuzavamo abalejiyo. Icyo gikorwa kizatuma benshi muri abo bakozi bagezwa mu nzira nshya kandi nziza, mu nzira baziberaho mu mahoro kandi bashobora kwitagatifuza.

« Mbere na mbere tuba twaraketse ko umubyeyi w’Imana yari afite ikuzo ryinshi n’ishema, nibura mu gihe cy’ubuzima bwe hano ku isi. Ariko mu by’ukuri byagenze ukundi, nk’uko Imana yari yarabigennye. Dusanga Mariya yitanga mu nzu ye ya gikene akora imirimo ya rubanda rwose, nko gukubura inzu, kumesa imyenda, guteka; yajyaga kuvoma amazi akagaruka yikoreye ikibindi ku mutwe. Yakoraga bene iyo mirimo dutinyuka kuvuga ko iciye bugufi, n’ubwo ari we, ari Yezu ari na Yozefu babiduhayemo urugero. Nta gushidikanya ibiganza bye byabungagamo amaraso kubera imirimo iruhije kandi bikahagagarira, kenshi umunaniro waramurembyaga maze ugasanga Mariya ahagaritse umutima nk’umugore w’umuntu uciye bugufi». (Vassal Phillip: La Mère du Christ).

11. Iyogezabutumwa mu basirikare no mu bantu bahora mu ngendo Imibereho y’abasirikare n’abahora mu ngendo ibatera kenshi kutita ku nyigisho z’Imana kandi ikabategeza amakuba atagira ingano. Niyo mpamvu kubakoraho ubutumwa bikenewe cyane.

(a) Kubera ko kugera mu bigo by’abasirikare bitorohera abasivili, ni ngombwa gushinga za praesidia zigizwe n‘abasirikare bashobora gukora umurimo

Page 259: Manuel Ya Legio

243

w’ingirakamaro mu bigo by‘abasirikare. Ibyo byakozwe ahantu henshi kandi bihagira akamaro kanini.

(b) Kwogeza ubutumwa mu basare bisaba kubasura kenshi aho baba mu mato no kurema imiryango yabo imusozi. Praesidia zatangira uwo murimo zagombye kwifatanya n’umuryango w’isi yose uzwi neza: „Ukwogeza ingoma y‘imana mu nyanja“, ufite amashami mu bihugu byinshi bikikije inyanja.

(c) Abalejiyo bagomba kubaha rwose amategeko y’abasirikare n‘abasare. Ntibagomba na gato kugira itegeko babangamira, cyangwa umugenzo karande. Bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo ubutumwa bwabo bwakirwe bwose, kandi bose babubonemo ikintu kizamura abantu ku buryo bwose; kikaba n’imfashanyo ikomeye mu basirikare, ndetse kigasumba kure inkunga, kikaba ikintu cya ngombwa.

(d) Abalejiyo bakwiye kwogeza ingoma y’Imana mu bantu bahora mu ngendo, abahora bimuka n’ababa mu bigo biberamo imikino y’inyamaswa no mu mpunzi.

« Mu bintu bikomeye bigaragaza impinduka zihambaye zo mu bihe by‘ubu, ukwimuka byazanye ikintu gishya kidasanzwe: Abatari abakristu binjira ari benshi mu bihugu ubukristu bumazemo imyaka myinshi cyane bwarashinzeyo imizi, bigatuma habaho uguhura kw’imico inyuranye bikaba bihamagarira Kiliziya kugira umutima wakira, ushyikirana, ndetse ugoboka abo bantu, mu ijambo rimwe ni ngombwa kubagaragariza ubuvandimwe. Mu bimukira, impunzi zifata umwanya w’umwihariko kandi zikeneye kwitabwaho cyane. Kuri ubu zigera ku mamiliyoni n’amamiliyoni atataniye ku isi kandi ntizihwema kwiyongera. Zahunze ikandamizwa rya politiki n’imibereho ikabije kuba mibi idakwiye ikiremwa muntu, inzara n’amapfa byarushijeho kwiyongera ku buryo bukabije. Kiliziya igomba kubashyira mu mubare w’abo igomba kwitangira mu butumwa ikora. » (RM 37 (b) ).

12. Gukwirakwiza ibitabo n’inyandiko za Kiliziya gatolika Ubuzima bw’abantu benshi barimo Mutagatifu Agustini wa Hipone na Mutagatifu Inyasi wa Loyola, bugaragaza ko gusoma ibitabo byiza byabateje intambwe mu kwemera. Gukwiza inyandiko za Kiliziya gatolika bitanga umwanya utagira uko usa wo gushyikirana n’abantu benshi batandukanye bakeneye kugezwaho inyigisho z’ukwemera. Iyo abantu bakuru batabonye ubakurikirana mu by’iyobokamana, biherera muby’ isi. Isi Kiliziya ibigisha, bo siyo babamo. Ijwi ry’isi yirengagiza Imana rirumvikana cyane kurusha irya

Page 260: Manuel Ya Legio

244

Kiliziya. Uko gusumbanya ibintu kugomba gukosorwa. Ubutumwa bw’umukristu ni ukwegereza Imana isi ikomeza kuyitera umugongo. Ibyo bisaba ko tugira imico n’imigenzo myiza bya gikristu.

Umuntu yahamya ko gusoma inyandiko witonze, ugamije kumenya, byungura ubikora. Gusoma ibintu bike bike ku buryo buhoraho biruta gusoma byinshi ariko ukabikora rimwe na rimwe. Gukundisha abantu gusoma ibitabo by’iyobokamana ntibyoroshye. Bagomba kubikangurirwa rero, kandi niba tudashaka ko iyo nyota iyoyoka, ni ngombwa ko babona ibyo basoma ku buryo bworoshye kugira ngo inyota ihoreho. Ngiyi rero indi nzira y’iyogezabutumwa gatolika.

Uretse ibitabo, umuntu yabashakira n’ibinyamakuru gatolika bigamije : (1) kubagezaho amakuru nyayo (2) Kugorora ibitekerezo bikosheje no kuvuga ibikenewe (3) Gutanga umurongo uboneye itangazamakuru ryagenderaho. (4) Guhesha ishema ibintu bya Kiliziya. (5) Kubiba mu bantu umuco mwiza wo gusoma.

Uretse inyandiko, umuntu ashobora no gukoresha amashusho mu kwamamaza ukwemera.

Mbere yo kugira imfashanyigisho ivuga iby’Imana umuntu yifashisha, ni ngombwa kubanza kuyereka inzego za Kiliziya zibishinzwe kugira ngo zirebe niba ibikubiyemo bijyanye n’inyigisho za Kiliziya koko. Mutagatifu Yohani Kirizostomu yagize ati : «Ntabwo ari inyito y’ibintu ituma byizerwa, ahubwo ni ibintu biha inyito kwizerwa».

Dore bumwe mu buryo bwemewe bwo gukwirakwiza hose inyandiko za Kiliziya Gatolika:

(1) Gusura abantu mu ngo ushaka abaguzi.(2) Gutanga izo nyandiko mu ngo (3) Guteganya ahantu hacururizwa ibitabo ku Kiliziya. (4) Gushyiraho inzu y’ibitabo itembera(yimuka). (5) Gukoresha Abapatrisiyani kugira ngo bashakishe ibikoresho bikenerwa muri ubwo butumwa. Aho bagurishiriza ibitabo hagomba kuba hatunganyijwe neza. Si byiza gukoresha uburyo butanoze mu kumenyekanisha Kiliziya Gatolika.

Igihe abalejiyo bakwirakwiza inyandiko za Kiliziya gatolika mu ngo, bazihatira kwogeza ingoma y’Imana mu bazituye bose.

“Mariya ahorana na Yezu. Hose kandi iteka uwo mubyeyi ahora iruhande rw’umwana we. Ni uko rero ikigomba kuduhuza n’Imana, ikigomba kutwerekeza

Page 261: Manuel Ya Legio

245

ku by’ijuru, si Kristu wenyine, ni abo ba nyaguhirwa bombi: Uwo mubyeyi n’umwana we. None rero, gutandukanya Yezu na Mariya mu bikorwa by’ubukristu, ni ugucurikiranya iby’Imana ubwayo yishyiriye mu buryo.” (Terrien: La Mère des hommes)

13. Gushishikariza abantu kumva Misa buri munsi no guhabwa Ukarisitiya kenshi

“Ni byiza ko abakristu bumva Misa ari benshi buri munsi, bagahabwa Ukaristiya Ntagatifu bafite umutima usukuye, bagashimira umwami wacu Yezu Kristu kubera iyo neza ye. Bajye bibuka aya magambo agira ati: icyifuzo cya Yezu na Kiliziya cyo kubona abakristu begera ameza matagatifu iminsi yose kigamije ko abakristu bose bunga ubumwe n’Imana mu isakramentu ry’Ukarisitiya, bakavoma muri Ukaristiya imbaraga zo gutsinda kamere yabo, bakababarirwa ibyaha bito kandi bakirinda ibyaha bikomeye intege nke za muntu zikunze kutugushamo” (AAS 38 (1905), 401). Ku manywa, abakristu ntibakibagirwe gusuhuza Yezu uri mu Ukaristiya; ni igikorwa cyo gushimira no kugaragariza urukundo Kristu uri muri iryo sakramentu.” (MF 66)

Ubwo butumwa bwerekeye Ukaristiya ntibuzaba umurimo uri ukwawo, ahubwo buzacengera mu mirimo yindi umulejiyo agomba gukora. Reba umutwe wa 8 : Umulejiyo n’Ukaristiya.

“Turabona ukuntu Ukaristiya, ari yo Gitambo, ikaba n’Isakramentu mu bwinshi bw’ibyiza byayo, ihiniyemo ibyo umusaraba watuye Imana, n’ibyo waronkeye abantu. Ibangikanyije kuba amaraso yo kuri karuvariyo, n’ikime cyo mu ijuru: amaraso atakamba, n’ikime gitanga ubuzima, kikegura urugemwe rwanambye, ruregarega. Ni yo twaguzwe akaba n’umugisha twahawe. Ni ubuzima ikaba n’ikiguzi cy’ubwo buzima. Umusaraba ntiwagize agaciro karenze aho, na rya sangira rya nyuma rya Yezu n’abigishwa be na ryo ni uko; byombi uko ari bibiri: byombi byuzuye amizero y’abantu.

Ngiyo impamvu ituma bitira ukuri Misa “Amayobera y’Ukwemera”, ntabwo ariko inyigisho za Kristu zose ziyihiniyemo gusa, inyigisho z’ukuntu Adamu yatworetse, Yezu Kristu akatuzahura, ariko ni uko cyane cyane mu Misa, hagati yacu, ibyabaye bikomeza kuba, wa murimo wuje ubutwari watumye iryo zahurwa rihanitse ry’abantu n’ingurano itagira ingano y’ibyo twari twataye mbere, biba. Ntabwo kandi Misa ari ugusubira mu byakozwe kera, ntabwo ari urwibutso, ikora rwose muri twe ibyo Kristu ubwe yakoze”. (De la Taille, le Mystere de la Foi)

Page 262: Manuel Ya Legio

246

14. Gutora abafasha no kubitaho Buri praesidium izi akamaro k’amasengesho izagerageza gushaka abafasha benshi. Umulejiyo agomba gutora abafasha benshi no kunga ubumwe na bo.

Tuzirikane ubuntu bw’abo bafasha begurira Legio ya Maria igice kimwe cy’ibitekerezo byiza by’umutima wabo.

Mbega isoko y’ubutungane bifitemo! Umuryango wa Legio ubafitiye umwenda utagira ingano. Uwo mwenda Legio ishobora kuwishyura ibayobora ku butungane. Abalejiyo n’abafasha bose ni abana b’umuryango. Abalejiyo ni abana b’imfura, kandi umubyeyi wa Legio, nk’uko bigenda muri buri muryango, arabahindukirira akabitegereza kugira ngo abafashe kwitangira barumuna babo. Ntanyurwa gusa no kureba uwo murimo. Ahubwo awuhindura ingirakamaro, maze bigatuma uko kwita ku bafasha bibundikira ibintu bitagira uko bisa mu matsinda yombi. Mu mutima w’abafasha hazuzuramo ubutagatifu bukomeye, ibihembo by’abazaba bujujemo ubwo butagatifu bizagarukira abalejiyo.

Ibikorerwa abafasha bishobora kugira akamaro kanini. Kugira ngo bagere kuri ibyo byiza, bagomba gushinga uwo murimo abantu bamwe ba praesidium babizobereyemo kugira ngo bakore nk’abana b’uburiza.

“Ngira ngo koko muri iyi minsi y’ibyaha n’urwango abantu bafitiye Imana, umwami wacu Yezu Kristu arashaka gukoranyiriza iruhande rwe imitima yitoranyirije rwose ikirundurira n’ibye byose, imitima ashobora guhora yizeye ngo imufashe kandi imuhoze, imitima itavuga ngo : «Mu by’ukuri ngomba gukora iki ? », ahubwo yibaza iti : Nshobora gukora ibingana iki kubera urukundo rwe ? »

Imitima itanga ititangiriye itama, kandi ibabazwa gusa n’uko idashobora gukora ibiruseho, no gutanga ibirenzeho, no kubabara birengejeho, ibigiriye uwayigiriye ibyiza byinshi ; mbese rwose imitima itameze nk’iyindi, kandi wenda yitwa iy’abasazi mu maso y’isi, kubera iyi ntego biyemeje : « Nta kudamarara, ahubwo kwigomwa » (Father William Doyle: Vie par Mgr. Alfred O’Rahilly)

“Nuko rero umutwe w’ingabo z’intamenyekana kandi zikaba n’ibitambo by’urukundo nyampuhwe zizaba nyinshi nk’inyenyeri zo mu kirere cyangwa umusenyi wo ku nyanja. Legio izamerera nabi Sekibi; maze ifashe Bikira Mariya kumena umutwe w’inzoka yuzuye ubwibone ku buryo budasubirwaho”. (Mutagatifu Tereza w’i Lisieux)

Page 263: Manuel Ya Legio

247

15. Umurimo wo gufasha iyogezabutumwa mu mahanga Abakristu nyabo bitangira gufasha iyogezabutumwa mu mahanga. Babigaragaza mu isengesho ryabo, mu gushyigikira iyogezabutumwa batanga ibikenewe banashyigikira abitegura kuba abogezabutumwa, uko buri wese yumvise umuhamagaro we hakurikijwe ibihe arimo n’aho ari. Dutange ingero zifatika : Abalejiyo bashobora gushinga itsinda ry’Urubyiruko Rutagatifu maze bakiyegereza abana benshi bakabakundisha kogeza Inkuru Nziza mu mahanga. Bashobora kandi guhuriza hamwe abantu badashoboye kuba abalejiyo (ahubwo bakabagira abafasha ba Legio) bakitangira nk’ubudozi bw’imyenda n’ibindi. Kuri ubwo buryo, ku nshuro imwe baba bakoze ibyiza bitatu :

(a) Umulejiyo aba yitagatifuje; (b) Aha abantu benshi uburyo bwo kwitagatifuza ; (c) Aba afashije iyogezabutumwa mu buryo bufatika.

Ku birebana n’uyu murimo, birakwiye rwose gutsindagira ingingo ebyiri za rusange : (a) nta praesidium n’imwe igomba guhinduka igikoresho cyo gusabiriza kubera igikorwa icyo ari cyo cyose; (b) kugenzura no kuyobora abantu bitangira ubudozi byaba bihagije ngo umuntu avuge ko yakoze ubutumwa buteganywa n’amategeko y’umuryango. Ariko umurimo w’ubudozi wonyine ntufatwa nk’umurimo w’ingenzi w’umulejiyo, cyeretse habonetse impamvu zihariye nko kugira ubumuga bw’umubiri. « Imiryango y’iyogezabutumwa ine ikurikira : Uwo kwamamaza ukwemera, uwa Petero Mutagatifu Intumwa, uw‘urubyiruko rwogeza ubutumwa mu mahanga n’uw’urugaga rw‘Iyogezabutumwa mu mahanga yose isangiye umugambi umwe wo guteza imbere umutima wo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose. » (RM 84)

16. Gushyigikira no gutunganya imyiherero Abalejiyo bamaze kwibonera ubwabo inyungu zikomeye z’umwiherero, bagombye gukora ibishoboka bakajya biherera, bagatanga icyo gitekerezo kandi bagakora ku buryo imyiherero yajya ikorwa n’aho itaratangira gukorwa.

Page 264: Manuel Ya Legio

248

Nyirubutungane Papa Piyo wa XI, mu ibaruwa ye ya gishumba (Encyclique), yashishikaje abakristu agira ati: « amashyirahamwe y’abalayiki basenga bashaka gukorera Kiliziya, bafasha inzego nyobozi zayo bakora ibikorwa bya gitumwa. Muri iyo myiherero mitagatifu, bazabona ku buryo bugaragarira amaso agaciro ka za roho maze bagurumanemo icyifuzo cyo kuzitangira ; bazigiramo kandi ishyaka ryo gukora ubutumwa n‘uko bakwikomezamo uwo mutima w’ibyagezweho muri urwo rwego». Ni ngombwa kubona ukuntu Papa akomeye cyane ku gutoza abantu kuba intumwa. Rimwe na rimwe iyo ntego iribagirana, intumwa ntizigaragaze. Muri icyo gihe, akamaro k’iyo myiherero gashidikanywaho. Abalejiyo ntibagomba kubuzwa guteza imbere ibyiza by’umwiherero, hitwajwe ko nta bushobozi bwo kubonera icumbi abiherera. Byaragaragaye ko umwiherero ushobora gukorwa ukagera ku bintu by’ingirakamaro, kabone n’aho wakorwa umunsi umwe, kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, nta n’ubundi buryo bwakoreshwa ngo iyo myiherero yitabirwe n’imbaga. Icyumba icyo ari cyo cyose gishobora gutunganywa kubera icyo gikorwa cy’umunsi umwe wonyine ; kandi hashobora gutegurwa ifunguro riciriritse. « Na Yezu ubwe yakundaga kubwira intumwa ze ngo zijye zisuganya, ziherere mu mutuzo wuje urukundo . « Nimuze ahitaruye hadatuwe, maze muruhuke gatoya (Mk 6,31)». Kandi aho amariye kuva kuri iyi si y’amagorwa atashye mu ijuru, yashatse gutunganya intumwa n’abigishwa be mu nzu babagamo i Yeruzalemu (cénacle). Mu gihe cy’iminsi icumi, bari bashishikariye gusenga (Intu 1,14) maze bityo baberwa no kwakira Roho Mutagatifu. Nta kabuza ko uwo mwiherero utazibagirana wabaye uwa mbere wabereyemo imyitozo y’iyobokamana, aho Kiliziya yasohotse ikungahaye kandi ifite imbaraga zihamye, ishyigikiwe n’umubyeyi Bikira Mariya. Niho intumwa za mbere twakwita integuza z’ukwogeza ukwemera zigishirijwe».

17. Umuryango w’Umutima Mutagatifu uharanira ukwigomwa Umurimo utagira uko usa praesidium ishobora gukora waba uwo gutora abakwinjira muri uwo muryango. Icyo ugamije ni ikuzo ry’Imana binyujijwe mu gushyigikira kwigomwa kurya no kunywa, no kunyurwa na bike; hakoreshwa cyane cyane uburyo bw’isengesho no kumenya kwigomwa ku bushake. Abanyamuryango bawo bishingikiriza urukundo bafitiye Kristu (a) kugira ngo babeho nta kibaziga kandi birinda ibinyobwa bisindisha kugira ngo babashe gukora icyiza ; (b) kugira ngo bahongerere ibyaha by’ukwishimisha by’abantu

Page 265: Manuel Ya Legio

249

bose n’ibyabo bwite ; (c) kugira ngo baronkere inema abarenza urugero mu kunywa ibisindisha, n’abababazwa n’imyitwaririe idahwitse y‘ababo. Abanyamuryango biyemeza cyane cyane : (1) Kutanywa ibisindisha; (2) kuvuga isengesho ry’Igitambo cy‘Ubutwari inshuro ebyiri ku munsi ; (3 ) kwambara ku mugaragaro ikimenyetso kibaranga. Isengesho ry’Igitambo cy‘Ubutwari rivugwa ritya : Mutima Mutagatifu wa Yezu, ngiriye ikuzo ryawe no kuguhoza, ngiriye urukundo rwawe, nzatanga urugero rwiza, nigomwe ngiriye uguhongerera ibyaha byo kutamenya kwitsinda no kugira ngo abasinzi bisubireho, niyemeje kureka ibinyobwa bisindisha mu buzima bwanjye bwose. Hariho ibwiriza rivuga ko : (1) umuyobozi mukuru w’uyu muryango uharanira kwigomwa ashobora kwemerera praesidium ikaba yababungabunga ikababera n’urugero. (2) ahantu hasanzwe ihuriro ry’uwo muryango, praesidium ishobora guhabwa uburenganzira, ariko ibanje kubyemererwa n’ihuriro risanzweho, bwo gushamikira kuri iryo huriro hagamijwe guteza imbere no gutora abinjira muri uwo muryango, (reba umugereka wa 9)

18. Buri hantu hafite ibyo hakeneye byihariye Kugira ngo Legio igere ku byifuzo byayo, abalejiyo bazitabaza uburyo bwose bazahabwa n’imyitwarire ya buri karere, babanje kubyemererwa n’abayobozi ba Legio, na none bakurikije uko abakuru ba Kiliziya babishaka. Reka tubisubiremo: buri murimo wose ubonetse, ni ngombwa kuwukorana umutima mwiza, n’umwete uvanze n’ubutwari. Umurimo wose w’ubutwari ukozwe witwaje izina gatolika, utuma abantu bo mu karere ukorewemo batangara. Bose, ndetse n’abatemera iby’Imana, bibatera noneho gutekereza iby’Imana bashyizeho umwete. Ubwo buryo bushya bwo kureba iby’Imana no kunyurwa nabyo buzatuma imyifatire y’abaturage b’igihugu cyose ihinduka myiza. “Mwitinya”, niko Yezu yivugiye. Twikuremo ubwoba. Ntidushaka abanyabwoba muri twe. Niba iryo jambo rya Kristu rikwiye gusubirwamo, aha mbere rizasubirirwamo ni muri Agisiyo gatolika no mu mashami yayo.

Page 266: Manuel Ya Legio

250

“Ntimutinye”. Ubwoba butoba ubwenge, maze bukatubuza kureba ibintu uko biri. Niyo mpamvu mbisubiramo, nti: nimucyo twikuremo ubwoba, keretse ubwo gutinya Imana gusa... Nibwo bwoba busimbura ubundi bwose, ufite ubwo bwonyine, ntatinya abantu, ntatinya ibitekerezo bidahwitse byo muri iyi si. Naho rero ubwitonzi, bugomba kuba nk’uko Igitabo Gitagatifu kivuga kandi gihora kibutsa kenshi: ubwitonzi bw’abana b’Imana, ubwitonzi bw’umutima, bumwe butagomba kuba kandi butari ubwitonzi bw’umubiri utagira intege, umubiri wuje ubunebwe, umubiri utishyigura, umubiri wikunda, umubiri utagira icyiza.” (Disikuru ya Papa Piyo XI ku wa 17 Gicurasi 1931)

UMUTWE WA 38 : ABAPATRISIYANI

Umuryango w’abapatrisiyani washinzwe mu mwaka w’igihumbi kimwe magana cyenda mirongo itanu na gatanu (1955). Intego yawo ni ugushimangira ubumenyi mu by’iyobokamana mu bantu, kubatoza gutinyuka no kubashishikariza kwogeza ijambo ry’Imana. Kuva bagitangira kugeza na n’ubu, ntibigeze bahindura uburyo bwabo bwo gukora; n’ubwo bamwe babagiraga inama yo guhindura, hanyuma basanze ari ugusubira ku byo bari basanzwe bakurikiza nko kwigisha Gatigisimu, guhura bakiga cyangwa se gukora inama yiga ibibazo ikanabisubiza. Abantu benshi bifite ntibita ku byerekeye Kiliziya, umuryango w’Abapatrisiyani ufite akamaro muri ibyo. Ni nayo mpamvu uwo muryango ugomba gukomera kandi ugakurikiza buri tegeko ryawo kuko baramutse bahinduyeho gato mu mikorere yabo, ibyinshi byaba bihindutse, ni nko muri radiyo iyo umuntu atirimukije urushinge itangira kuvuga ibindi. Ubundi buryo bavuga, bwashoboka iyaba hari abantu babizi neza bakaba babyigisha n’abandi, ni uko imikorere y’abapatrisiyani ari nk’iya Legio rwose: tuvuge nko gufashanya imirimo yo kujijurana.

Ibyo byerekana ko abapatrisiyani ari ingabo za Mariya mu byerekeye kwungura abandi ubwenge.

Nk’uko bigenda muri Praesidium, Bikira Mariya ni we rumuri rw’umuryango kuko ari we wabyaye Yezu Kristu, ashinzwe no kumumenyesha abantu bose ab’ubu n’abazavuka. Kugira ngo berekane umwanya w’ingenzi wa Bikira Mariya, mu nama y’Abapatrisiyani baba bakikije alitari ibibutsa Kristu uganje

Page 267: Manuel Ya Legio

251

hagati yabo nk’uko yasize abisezeranye. Koko rero iyo amasengesho agenda asimburana n’ibiganiro, nibwo buryo bwiza butuma umuntu atananirwa mu gihe yambaza, kuko kumara amasaha abiri uvuga amasengesho, utaretsa, binaniza. Abapatrisiyani bitagatifuza kandi bajijuka.

Muri praesidium, ikintu cya mbere buri muntu abazwa ni ukuvuga umurimo yakoze. No mu bapatrisiyani ni ko bimeze. Bifuza ko buri muntu agira ijambo kandi iryo jambo rikagirira inama akamaro. Ubuvandimwe buranga inama ntibacyocyorane, mbese bakifata nk’uko bigenda mu muryango. Nibwo usanga bahujije ibitekerezo n’ubwo bamwe barusha abandi kuvuga. Uwo mubano bazawukomeze, kuko iyo ubuze mu biganiro, usanga abaje mu nama bashyamiranye, bajorana kandi bagasebanya, n’ibindi byinshi... Inama y’abapatrisiyani yifashe ityo, abayigize ntibazongera kuyisubiramo ukundi.

Naho ubundi iyo hari umubano utuma n’abantu basanzwe bumva ko bari mu muryango, byose biratungana. Icyo buri muntu azakora cyangwa azavuga kizasange iby’abandi, bahurize hamwe bibe urusobe, bimere nk’ibyuma bigize umunyururu. Buhoro buhoro rero ibyari bituzuye bizuzura, hanyuma ubumenyi buzasimbure ubujiji, maze buri nyigisho nihura n’indi bibyare ubuhanga bukomeye bw’inyigisho z’ubukristu. Uko ubumenyi n’inyota yo gushaka kumenya byiyongera, niko n’abantu basobeka urukundo bakaba umuntu umwe muri Kristu kandi bagasangira ubuzima na We.

Ni ngombwa ko abagize umuryango w’abapatrisiyani bamenya ko bakurikiza inyigisho n’amategeko bya Legio; bagomba no kwita ku murimo wabo nk’uko abalejiyo babigenza muri praesidium. Ibyo nibabikurikiza, umurimo wabo uzaborohera.

Birababaje kubona abanyagatolika batabwira abo mu yandi madini ibyerekeye Kiliziya Gatolika, cyangwa se na bo ubwabo ngo bahure babiganire. Iyo myifatire y’abanyagatolika ishingiye kuri iyi ngingo “Nta cyo navuga ntiteranya”. Dore uko kardinali Suwenensi (Suenens) abivuga: ”Hari abibwira ko abatari muri Kiliziya Gatolika badashaka kumva, ahubwo mu by’ukuri ni abanyagatolika badashaka kugira icyo bavuga”. Umuntu yavuga ko umukristu usanzwe nta cyo yafasha undi ngo amujijure mu byerekeye iyobokamana. Kenshi abashakana umutima utaryarya ntibabona umuntu ubagoboka ngo abafashe mu byo bifuza; ibyo bikaba byatuma abantu bibwira ko abanyagatolika batitaye ku murimo wo guhindura abantu.

Page 268: Manuel Ya Legio

252

Iyo ndwara yateye hose izasenya ubukristu, kuko kuba umukristu atari ukuba “nyamwigendaho”. Amahirwe ni uko amazi atararenga inkombe. Kuko kwituramira ntibagire icyo bavuga, abakristu ntibabiterwa ahanini no kubura umwete no kutabikunda, ahubwo dore impamvu zibitera:

a) Abakristu biyiziho ubujiji mu by’iyobokamana birinda ikintu cyose cyagaragaza ubwo bujiji bwabo,

b) N’abibwira ko hari icyo bazi, kenshi bazi gusa gusubiza ibitero byo muri gatigisimu, na byo kandi ntibazi byose, ibyo bazi nabyo ntibazi kubikurikiranya, n’iyo bashobora kubikurikiranya byamera nka bya byuma by’imashini bitari mu mwanya wabyo, birumvikana ko icyo gihe idashobora gukora.

c) Kenshi na kenshi ubujiji aba ari bwose, noneho ukwemera kukabura aho gushingira. Uko kwemera bakwita ukwemera kudashyitse. Nta wakwirirwa avuga ko iyo uko kwemera guke guhuye n’abarwanya iby’Imana kudatera kabiri.

Icyo ni ikibazo gikwiye kwitabwaho.

Abapatrisiyani ni umuryango ugengwa na Legio; buri nteko yabo igengwa na praesidium kandi na Perezida wayo akaba umulejiyo ukomeye. Praesidium imwe ishobora kuyobora inteko nyinshi z’abapatrisiyani. Buri nteko kandi igomba kugira umuyobozi wa roho wemewe n’umuyobozi wa roho wa Praesidium. Uwo muyobozi ashobora kuba ari uwihaye Imana, umufurere cyangwa se umubikira, ndetse n’umulayiki yabikora igihe abayobozi ba Kiliziya babyemeye.

Ijambo “Abapatrisiyani” kimwe n’andi mazina menshi akoreshwa muri Legio rikomoka ku baromani ba kera. Abapatrisiyani bari abantu bakomeye mu nzego eshatu zari zigize abaromani, aribo Abapatrisiyani, Rubanda rusanzwe (Plébéiens) n’Abacakara (Esclaves). Abapatrisiyani bakaba imfura. Abapatrisiyani ba Legio bo bashaka gukoranyiriza mu muryango umwe abantu b’inzego zose. Ikindi ni uko abapatrisiyani bari bazwiho gukunda igihugu cyabo, kandi bagaharanira icyakigirira akamaro. Ni nako abapatrisiyani ba Legio bagomba gukunda no gukorera umuryango wabo Kiliziya. Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira mu muryango w’ abapatrisiyani ba Legio, si ngombwa ko aba afite ubukristu burenze urugero, kuba umukristu wa Kiliziya Gatolika birahagije. Abagatolika barwanya Kiliziya ntibemerewe kuba abapatrisiyani.

Page 269: Manuel Ya Legio

253

Abatari abakristu gatolika ntibashobora kujya mu nama z’abapatrisiyani keretse umwepiskopi abanje kubitangira uruhushya.

Inama y’abapatrisiyani iterana rimwe mu kwezi. Ni ngombwa kudakererwa no kudasiba mu nama. Nta nama igomba gusibira cyeretse igihe bidashobotse kandi ari ibintu bigaragara koko. Nta tegeko risaba ko buri munyamuryango agomba kuza mu nama zose; ariko ni ngombwa guhora bibutsa abantu igihe inama itaha izabera.

Byaba byiza kandi ko itsinda ry’abapatrisiyani ritarenza abantu mirongo itanu, ndetse n’uwo mubare ni munini cyane.

Aho inama ikorerwa: Ni ngombwa kwirinda gutegura ahantu hameze nk’aho bakorera imikino hubatse urubaraza rwitaruye, bamwe bari hejuru yarwo abandi bari hasi barebera. Ariko kandi iyo bari mu nama, ntibagomba kwicaza abantu uko babonye. Bazakore uko bashoboye kugira ngo batere intebe baremye igice cy’uruziga, ameza akuzuza ahasigaye ku buryo byose bikora uruziga. Kuri ayo meza haba hateguye altari ya Legio, Vexillum nayo ntigomba kuhabura.

Inama igomba kugira ibintu byose bituma aho ibera haba heza n’uhabonye akaba yakwifuza kuhaza: intebe nziza, urumuri ruhagije, n’ibindi…

Amafaranga akenewe aboneka hakoreshejwe gusaba imfashanyo (agafuka gatambagira mu nama) mu ibanga kandi muri buri nama hagaragazwa uko umutungo uhagaze. Uko inama ikorwa. 1. Inama itangizwa n’isengesho ry’abapatrisiyani, rivugiwe hamwe, bahagaze. 2. Iryo sengesho rikurikirwa n’ikiganiro gitangwa n’umulayiki. Ntikigomba kurenza iminota cumi n’itanu, kiramutse kitayigejejeho byaba byiza kurushaho. Ntikigomba kurambirana ngo kirenze igihe kuko byatuma kiba kibi nk’ikintu cyose kijemo agakabyo. Si ngombwa ko icyo kiganiro kiba nk’icyateguriwe abantu bafite amashuri menshi, ibyiza ni uko cyaba icya bose, kuko akamaro kacyo ari ukugira ngo buri wese aze gushobora kugira icyo akivugaho, aho kugira ngo cyumvwe na bake bonyine. Niba kibaye kirekire, gishobora gutuma inama iba mbi. Bamwe ndetse bavuga ko icyo kiganiro atari ngombwa, nyamara

Page 270: Manuel Ya Legio

254

biragaragara ko inama yarushaho kugenda neza ibanjirijwe n’icyo kiganiro gihiniyemo ibibazo bigomba kwigwa. Ikintu rero cyatuma ikibazo cyigwa neza, ni uko bagira uwo babishinga, maze mu nama abandi bagahera kubyo azaba yagezeho. 3. Icyo kiganiro gikurikirwa no kungurana ibitekerezo. Indi mirimo izaba iyo kurebera hamwe izo ngingo, ni nacyo bagomba kwibandaho. Bazungurana ibitekerezo bakurikije uko abantu baje mu nama. Ni byiza kwakira no gushima icyo buri muntu avuze cyose. Icy’ibanze ni ugutinyura abantu bakamenya kuvuga, n’ubwo mbere ari nta cyo bazaba bazi kandi batazi n’aho bagomba guhera. Icyo kibazo kigomba guhabwa umwanya ukomeye kugira ngo bafashe abo bantu kandi ngo na Kiliziya ijye mbere. Barihatire kubigeraho, kandi baririnde inkomyi zose. Gutwama abashubije nabi cyangwa abahubutse binyuranyije n’icyifuzo cy’abapatrisiyani cyo gutera abantu inkunga kugira ngo bavuge ibintu uko babyumva. Niyo mpamvu ituma bagomba kureka abantu bakavuga ibyo batekereza n’iyo byaba bikocamye; bagomba kwibuka ko ibyo bintu biba bivugirwa hanze, kandi ko nta buryo bwo kubikosora buhari. Icya ngombwa rero ni uko buri muntu wese yavugira mu nama icyo azi, si ukuvuga gusa ibintu byerekana ubwenge bwinshi ndetse bitanagayitse. Abajijukiwe cyane wenda nibo bazigaragaza, ariko n’abaciye bugufi bafite akamaro cyane kuko ari bo bamenyereza kuvuga abatarabimenyera. Ni byiza ko icyo buri muntu wese yagiye yunguka yakibwira abo bari kumwe bose ntase n’ukibwira umukuru muri bo wenyine. Icyifuzo cyacu ni iki: Iyo wumvise umuntu akubwira ikintu, birasanzwe ko nawe ugira icyo umusubiza, yaba afite icyo yemeza akavuga n’impamvu zibimuteye. Uko gusubiza udatinze niko dushaka ku bapatrisiyani. Uko kwishyira ukizana gushobora guhungabanya umuntu aramutse agize ikindi arangamiye. Dore urugero: Niba Perezida yizimba mu magambo, akarogoya abandi, yagira uwo ashima cyangwa agaya agahita abyerekana; cyangwa igihe uwatanze ikiganiro akunze gufata ijambo buri kanya asobanura ingingo yavuzeho, cyangwa na none niba umuyobozi wa roho agenda akemura ingorane uko zigenda zigaragaza. Amatwara nk’ayo yicira inama kuko iba ibaye nk’ahantu babaza ibibazo maze abantu b’impuguke bakabisobanura. Ibyo ni bibi kuko

Page 271: Manuel Ya Legio

255

inama igomba guha buri muntu wese uburyo bwo kugira icyo avuga akagira n’icyo ahungukira. Ni byiza gufasha abatinya kuvuga mu ruhame bakagira akanyabugabo bagatinyuka gutanga ibitekerezo. Uyoboye inama agomba kwihanganira abatandukira, akabagarurira ku ngingo baganiraho iyo abona barengereye. Ugiye kuvuga agomba guhaguruka kugira ngo batavugira rimwe bicaye maze inama igahinduka nk’ikiganiro gisanzwe. Umuntu ashobora guhabwa akanya ko gutanga igitekerezo igihe cyose abisabye ariko utaragira icyo avuga ni we uhabwa akanya mbere y’uwigeze kuvuga. 4. Iyo inama imaze isaha itangiye, barekeraho kungurana ibitekerezo. Ubishinzwe atangaza uko umutungo uhagaze, akanabamenyesha ko nyuma y’inyigisho y’umuyobozi wa roho hakurikiraho gutambagiza agafuka (kwaka imfashanyo mu ibanga). 5. Ibyo birangiye, aho kandi bishobotse, bazana icyayi n’ikawa cyangwa ibindi binyobwa bidasindisha. Icyo na cyo ni igice gifite akamaro kubera ko: (a) kigaragaza imibanire myiza iranga abapatrisiyani; (b) gituma habaho gusangira no kungurana ibitekerezo (c) gituma abantu batishishanya, (d) ni umwanya wo kuganira ku birebana n’iyogezabutumwa. Hari abashaka ko icyo gihe cyo kwica isari cyasimbuzwa ibindi, ariko ntibyoroshye kumva ko abantu baganirira ku busa. Ako karuhuko kamara iminota cumi n’itanu. 6. Nyuma yaho, umuyobozi wa roho anyuzamo inyigisho ngufi imara nk’iminota cumi n’itanu. Inama iba yagiye iyobora abantu kuri iyo nyigisho kandi bayikurikirana nta we urangaye. Iyo nyigisho igaruka ku nsanganyamatsiko y’inama ikayiha agaciro ikwiye, itera abanyamuryango gukunda Imana kurushaho no kongera ishyaka ryo kuyikorera. Hari abagira bati kuki iyo nyigisho itasoza inama bityo ngo ikubiremo ibyavuzwe byose. Biroroshye gusubiza: iyo nyigisho ifite akamaro kanini mu mpaka

Page 272: Manuel Ya Legio

256

zikurikira. Indi mpamvu ituma iyo nyigisho itangwa icyo gihe, ni uko rimwe na rimwe abapatrisiyani baba batayisobanukiwe neza, muri icyo gihe rero gusobanura bizagira akamaro mu mpaka zikurikiraho. 7. Iyo umuyobozi wa roho arangije kuvuga, kungurana ibitekerezo birakomeza kugeza hasigaye iminota itanu ngo inama isoze imirimo yayo. 8. Hanyuma

(a) uyoboye inama ashima mu magambo make uwatangije inama; (b) bemeza ingingo izaganirwaho mu nama itaha. Ingingo zigomba kuba zerekeranye n’iby’iyobokamana. Ingingo zerekeye ubundi bumenyi zigomba kwitazwa; (c) iyo hari amatangazo barayatanga.

9. Bose barahaguruka bakavuga isengesho risoza rya “Nemera Imana imwe…” 10. Inama isozwa n’umugisha w’umusaseridoti bakira bahagaze kugira ngo birinde akajagari gaterwa no gupfukama basunika intebe mu cyumba cyuzuyemo abantu. Inama imara amasaha abiri. Ni ngomwa kubahiriza igihe kigenewe buri gice cy’inama kugira ngo inama yose yubahirize igihe. Mu mpera z’uyu mutwe, turahabona gahunda y’ inama y’abapatrisiyani n’igihe buri gice cyagenewe kumara. Ntibasubiramo muri make ibyakozwe. Ntibagahangayikishwe n’uko bimwe mu bibazo by’ingenzi bitakemuwe, inama zikurikira zizabigarukaho. Nta murimo abapatrisiyani bashingwa nk’abalejiyo kandi inama yabo nta we iha umurimo ngombwa. Umubano wabo uzabera rubanda intumwa ibareshya ngo babe abalejiyo, abafasha cyangwa abadjutoriyani. Abapatrisiyani baramutse bayoboranywe ubuhanga, bashobora kubera umusemburo umuryango w’Imana wose.

Amwe mu mategeko y’abapatrisiyani 1. Umuntu akeneye abandi, nicyo gituma abantu bishyira hamwe mu matsinda. Itsinda rigira ububasha ku muntu bitewe n’amategeko arigenga n’umwuka urirangwamo. Abantu bishyira hamwe mu matsinda agira neza cyangwa nabi,

Page 273: Manuel Ya Legio

257

bagafatanya n’abandi mu mibereho yabo. Iyo babigiranye ubwenge bibagirira akamaro. No mu bapatrisiyani hari icyo kintu gituma umuntu akurikira abandi bitari ku gahato, ndetse akabungira n’abadafite ubuhanga buhambaye. Umuntu wese acengerwamo n’ibyo yumvise bigatuma asa n’abandi, bikanamufasha kwihangana ku buryo bunyuranye. Birumvikana ko hari igihe abantu bashobora gukora byose, ariko ntibatere imbere. Kugira ngo iby’abapatrisiyani bihore bijya imbere, abapatrisiyani batozwa kugira umutima wa gipfura no guhora bungurana ibitekerezo. Kumenyana bituma ibyo bitekerezo bicengera mu banyamuryango. Ni nayo mpamvu itsinda ryabo rihora rijya mbere. 2. Guceceka biremerera abantu. Si byiza ko haca umwanya munini wo guceceka hagati y’abafata ijambo. Byatuma Perezida ahatira bamwe na bamwe kugira icyo bavuga. Si byiza, byatuma havuka umwuka mubi, bigatera buri wese kwifata ntagire icyo avuga. Mu muryango ntawifuza kuvuga buri kanya, ahubwo gutuza rimwe na rimwe ntugire icyo uvuga bitera akanyamuneza. Baraterane kunezerwa nk’uko bigenda iwabo mu rugo. Guceceka bigomba kurangira, umucyo ukagaruka, abantu bakisanzura. 3. Kwigizayo umwanya wo gusobanura. Muri rusange hariho uburyo bubiri bwo gusobanura ikibazo. Hariho gusobanuza umuhanga wabizobereye akaguha igisubizo ako kanya. Ubwo ni bwo buryo bubangutse kandi bworoshye, imyigishirize hafi ya yose ni bwo ishingiyeho. Ariko ubwo buryo bufite imbogamizi. Akenshi igisubizo nticyumvikana neza kandi ubwo buryo ntibuteza imbere ubushobozi bw’uwasabye ibisobanuro. Uburyo bwa kabiri burushijeho kunoga. Abiga bahabwa ikibazo maze bagashyiraho akabo. Iyo bamaze kwerekana ubushobozi bwabo, niho ababigisha babagoboka bakaberekera. Basabwa rero gukoresha imbaraga zabo kugira ngo barwane ishyaka biruseho. Uko gutuma umuntu yirwanaho ubwe rimwe na rimwe yerekerwa bimwereka ko yize ikintu; kuko igisubizo kiba gikomotse mu bwenge bwe. Bimutera kwishima, akibuka umwete yabigiranye kandi akiringira ko n’ahazaza azagira icyo ageraho. Ngubwo uburyo bwo gukora usangana abapatrisiyani. Busaba ko ikosa rikozwe ridahita rikosorwa n’abakuru, ahubwo bararireka rikikemura mu kungurana ibitekerezo. Ntirizatinda gukosorwa. Niba ikosa rikomeye ritinze gukosorwa n’ibiganiro bagirana, birumvikana ko abakuru bagomba kurikosora, ariko bakirinda guhungabanya uwarikoze. Bajye batekereza ukuntu Mariya yigishaga umwana we.

Page 274: Manuel Ya Legio

258

4. Ibibazo. Abatanga ibiganiro mbwirwaruhame bazi ibyiza byo gutuma abo babwira babaza ibibazo. Abantu barabaza maze utanga ikiganiro akabasubiza. Abapatrisiyani bo ntibashyigikira ubwo buryo kuko kujya impaka bitakaza umwanya. Mu ntangiriro, abantu benshi ntibatekereza ku bundi buryo babazamo ikibazo uretse kukibaza umwe mu bayoboye ibiganiro. Niba umwe mu bayoboye ikiganiro agerageje kubasubiza, byaba ari ukubangamira kungurana ibitekerezo kuko inama yahinduka nk’ishuri, bigatuma abayirimo bisohokera. Dore inzira nyayo: iyo umuntu ashatse kubaza ikibazo, kandi akabigira mu buryo bunoze, agomba kumenya ko mu gisubizo ashyiraho ake. Nicyo gituma ikibazo kigira akamaro muri izo mpaka. 5. Uko abapatrisiyani bagomba gutera imbere. Kwiyungura ubumenyi buhoro buhoro, mbese nk’ugereka itafari ku rindi, ni byiza. Abapatrisiyani bo, aho kugenda baremekanya, “bubakisha amatafari mazima“, ni ukuvuga ko icyo bagezeho kiba gikwiranye n’ibyo bavuze. Igishya, kibyarwa n’ibyavuzwe, kandi nacyo kikagira icyo kibyongeraho. Imvugo yarahindutse, n’ibitekerezo birahinduka. Iyo ngiro itoroshye igomba gutuma ubwenge bugira icyo bukora byanze bikunze, na none ibifashijwemo n’ingabire. Icyo umubiri wose wumvise, twakigereranya n’umugezi utemba, giteranya imico n’ibitekerezo, ndetse n’ingingo zose, byose bigatera imbere. Umwete mu gushaka ibyateza imbere ukwemera ugomba guhindura imitima. 6. Abakuru. Nk’uko praesidium iyoborwa n’abakuru bayo, abapatrisiyani na bo bashingira ku babayobora. Bagomba kwitwararika ntibarenge ku bubasha bahabwa n’amategeko. Niba baramutse babikoze, icyo gihe bagabanya uruhare rw’abanyamuryango basanzwe. Bahindura inama nk’ishuri. Umuyobozi wa roho, Perezida cyangwa undi uyobora inama, ntagomba kurenza igihe cyateganyijwe. Abantu benshi babura uko bifata imbere y’abategetsi cyangwa imbere y‘abanyabwenge. Nicyo gituma abayobora abapatrisiyani bagomba gukora bakurikije ijambo ry’umwami wacu ubwe, igihe yavugaga ibyerekeye kwungurana ubumenyi agira ati: “nimundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya” (Mt 11,29). Umuntu yavuga ko abo bayobozi bigiyeyo mu gihe cy‘impaka, izo mpaka zagirwa nta mususu. Si ukuvuga ko bagomba kuvuga igihe cyabagenewe gusa, bashobora na bo gutanga ibitekerezo nk’abandi bari mu nama, ariko bakabigirana ubwitonzi.

Page 275: Manuel Ya Legio

259

7. Uko ibintu bigomba gusobanurwa. Abapatrisiyani bagomba gushyira imbere uburyo bwo gusobanura ibintu. Kubera iyo mpamvu, ibivuzwe na bamwe bikomereye benshi mu banyamuryango, bisobanurirwa bose ku buryo bwumvikana. Ni ukuvuga ko ibitekerezo bihanitse bishobora gusobanurirwa rubanda rugufi rugize inama, ku buryo bwumvikana. Ubwo bushobozi bwo gusobanurira uwize n’utarize bombi bakumva neza ni ingabire nyakuri. Dore uko bigenda: tuvuge ko ikiganiro gitangiza inama (cyangwa umuntu ufashe ijambo ikindi gihe) gihanitse ku buryo abacyumva ari nk‘icumi ku ijana ry’abari mu nama. Bibaye nk’ikiganiro mbwirwaruhame gisanzwe, yaba yataye igihe cye avuga. Ariko mu bapatrisiyani, bamwe muri rya cumi batangira gusobanura cya kiganiro, bakabikora mu buryo basobanurira bose. Bityo, ibyo abenshi batumvaga bagatangira kubyumva buhoro buhoro. Abandi na bo bagafata ijambo, maze amaherezo ibintu bigasobanuka, bikamera nk’uko ikigori gihinduka ifu inoze cyane iyo bamaze kugisya. Ibitumvikanaga byose byari mu kiganiro bigasobanurwa cyangwa se bigahindurwa kugira ngo abari aho bose bashobore kubyumva. Kuri ubwo buryo, abantu ni magirirane. Iryo shyaka ry’abapatrisiyani rifite agaciro kanini mu bihugu bigezwemo n’ubukristu vuba. Muri ibyo bihugu, abigisha baturutse mu mahanga bagomba kwigisha inyigisho za Kiliziya mu rurimi batumva neza, bakigisha n’abantu badahuje imico. Uburyo bwo gusobanura nibwo bwatumye izo ngorane zikemuka. 8. Igikorwa cy’Imana. Icyo dushaka kuvuga aha, si ukwegeranya amatafari no kuyakomeza ku buryo buboneye gusa. Ingabire yonyine ni yo iduha ubushobozi bwo kubaka inzu irenze iyubakwa n’ibikoresho twisanganiwe. Tugomba kumenya neza ko mu by‘Imana, nta muntu n’umwe ubona igisubizo cyuzuye ku buryo nta cyo undi yakongeraho. Ukwemera n’ingabire bifitemo uruhare. Ndetse n’ibitekerezo byiza ntibijya binyura umuntu, ariko uwatekereza ko agatekerezo gato umuntu avuze ari nta cyo kamaze, yaba yibeshya. Mu by’ukuri Imana ihera kuri utwo dutekerezo duto maze ikavanamo ikintu gifatika. Igihe bose bazaba bitanze uko babishoboye, urwo rwobo ntarengwa ruzuzura. Ntitugomba kwibwira ko urwo rwobo ruri uko tutarukeka, cyangwa se ko uruhare rwacu rwabaye rwinshi kuruta uko twabitekerezaga, cyangwa se na none ngo Imana izatanga ikibuze, nta wamenya! Ibyo ari byo byose tugomba kugira icyo dukora.

Page 276: Manuel Ya Legio

260

Ibyo tumaze kuvuga bigomba kutubera umugambi w’ibanze kandi ku buryo busanzwe kurusha abapatrisiyani. Buri wese agomba kuzana inkunga ye, azi neza ko n’ubundi idahagije. Ngo ubusa buruta ubusabusa. Isi izahindurwa no guhozaho umwete. Uwo mwete uzaba udahagije igihe cyose abagatolika bazibwira bati: ”Nta bumenyi buhagije dufite, ikiruta rero ni ukwicecekera”. Icyo gihe nibwo abapatrisiyani berekana uruhare rwabo rw’ingirakamaro.

Isengesho ry’abapatrisiyani (barivugira icyarimwe bose bahagaze) Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina. Nyagasani Yezu dukunda byimazeyo, ha umugisha umuryango w’abapatrisiyani twinjiyemo, kugira ngo turusheho kukwegera, no kwegera Mariya umubyeyi wawe n’uwacu. Dufashe gucengera ukwemera kwacu gatolika, kugira ngo guhindure ubuzima bwacu. Dufashe kandi kurushaho kumva umushyikirano wawe natwe, utuma tubeshwaho na we kandi tutaretse no kuba magirirane hagati yacu; ku buryo iyo bamwe bacitse intege, abandi bagira ingaruka zo guta ukwemera. Duhe kumenya umurimo wacu mwiza kandi utoroshye. Duhe gushaka kuwurangiza neza tugiriye wowe. Tuzi intege nke zacu n’ubushobozi buke bwo kwakira umusaraba. Ariko twizeye ko uzita ku kwemera kwacu ukareka intege nke zacu. Twizeye ko uzita ku murimo ukomeye tugomba kurangiza, ukirengagiza imbaraga nke zacu. Nicyo gitumye twunga amasengesho yacu ku ya Bikira Mariya, tukagusaba, Wowe na So wo mu ijuru, muduhe ingabire ya Roho Mutagatifu. Naze aduturemo, atwigishe Ijambo ryawe ritanga ubuzima; aduhe ibyo dukeneye byose. Ubwo twahawe byose ku buntu bene ako kageni, duhe natwe gutanga tutagera. Kuko bitagenze bityo, isi ntabwo yazashobora kuzakira ibyiza wayironkeye wigira umuntu, ukanapfa urw’agashinyaguro. Ubwo bubabare n’uwo muruho ntugatume bipfa ubusa. Amina. Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Page 277: Manuel Ya Legio

261

Uko inama y’abapatrisiyani ikorwa Isengesho ry’abapatrisiyani ( barivugira hamwe kandi bahagaze) 0 -Ikiganiro gitanzwe n’umulayiki (Ntikikarenze iminota 15) 0.15 -Kungurana ibitekerezo ku bimaze kuvugwa 0.59 -Raporo y’umutungo no kwibutsa ko nyuma y’inyigisho y’umuyobozi wa roho agafuka kaza gutambagira 1.00 -Kuruhuka gato - kwica akanyota (nta nzoga). 1:15 Inyigisho y’umuyobozi wa roho (ntikarenze iminota 15) 1:30 Gusuzuma ibimaze kuvugwa Gutambagiza agafuka 1:55 Amatangazo (gushimira uwatanze ikiganiro, italiki y’inama itaha n’ibizayivugirwamo, n’ibindi) 2:00 Indangakwemera : Credo (bayivugira hamwe bahagaze) Umugisha w’umusaserdoti (bawakira bahagaze)

Inama z’abapatrisiyani bato Iyo bidashobotse ngo bigende uko bisanzwe, mu matsinda akorera mu bigo by’amashuri yisumbuye no mu matsinda y’abafite mu nsi y’imyaka 18; biremewe ko bakurikiza gahunda ihinnye (ntigomba kurenza isaha imwe n’igice): 0.00 Isengesho ry’abapatrisiyani, rikurikiwe n’ikiganiro gitanzwe n’umulayiki (ntibikarenze iminota itanu). 0.05 Kungurana ibitekerezo ku bimaze kuvugwa (iminota mirongo ine) 0.45 Akaruhuko gato (iminota 10) (Kwica akanyota bishobora kudakorwa) 0.55 Inyigisho y’umuyobozi wa roho (iminota 10) (kwakira imfashanyo bishobora kudakorwa) 1:05 Kongera kungurana ibitekerezo (iminota 20) 1:25 Amatangazo 1:30 Indangakwemera : Credo (bayivugira hamwe bahagaze) Umugisha w’umusaserdoti (bawakira bahagaze). Abapatrisiyani, baremye urugo rumwe nk’uko imuhira iyo abantu baganira bataryaryana bakavugana ibiberekeye n’umutima wabo wose. Twebwe abakristu, nk’abavandimwe ba Kristu, turi mu muryango w’Imana. Gutekereza ku kwemera kwawe, kukuganiraho, kujya impaka ku buryo bwo kugushyira mu bikorwa,

Page 278: Manuel Ya Legio

262

nk’uko Umwami wacu n’intumwa baganiraga ku nyigisho zabaga zatanzwe ku manywa mu butumwa mu Galileya, nguwo umwuka uranga abapatrisiyani. Kumenya ko Kristu ari umwarimu w’igitangaza kandi ukwiye gukundwa, akaba umwigisha n’Imana yacu, bituma twiyegurira inyigisho ze zikiza, tukanisanzura mu kuganira iyobokamana, nk’uko twisanzura tuvuga abana bacu, ingo zacu, n’imirimo yacu. Roho Mutagatifu aduha gusobanukirwa n‘ukuri kwa Kristu. Mu nama y’abapatrisiyani, dusangira n’abandi urwo rumuri, maze na bo bakatumurikira. Niho dukura kuba abahamya ba Kristu n’imitima yacu ikanezerwa iyo twumva ijambo ry’umwe muri twe. Imana iturimo iratwiyegereza, ukuri kwayo kugashinga imizi, maze tukabona ko Kiliziya ari umuryango mutagatifu.. Turamurikirana maze Kristu akadukuza mu kwemera » (Père P. J. BROPHY).

UMUTWE WA 39: AMATEGEKO Y’INGENZI YA LEGIO MU KWOGEZA

IVANJILI

1. Nta wagira icyo amarira roho atanyuze kuri Bikira Mariya Rimwe na rimwe usanga bigizayo Bikira Mariya ngo batababaza abatamwitaho. Abagenza batyo bibwira ko inyigisho za Kiliziya zizarushaho kwinjira mu mitima y’abantu kuri ubwo buryo, bagenza nk’abanga kwiteranya by’abantu. Bene iyo migirire ntihuje n’uko Imana yabishatse. Ntibiyumvisha ko iyo bakurikije iyo migirire, bashobora no kwigisha iby’ubukristu bidashingiye kuri Yezu Kristu, bigasa no kwirengagiza akamaro k‘ubutasamanywe icyaha mu gucungura abantu; kuko n‘Imana ubwayo yahisemo ko Yezu aza mu nsi, akigaragaraza kandi akitanga ari kumwe na Bikira Mariya.

Kuva mu ntangiriro, isi itararemwa, Bikira Mariya yari mu gitekerezo cy’Imana.

Imana ni Yo yavuze mbere na mbere ibyerekeye Mariya, ni Yo kandi yagennye uwo mwanya w’ikirenga, utigeze ubonwa n’undi mu bantu. Koko rero ikuzo Mariya afite, Imana yaritekereje kera isi itaraganya kuremwa. Kuva mu ntangiriro, Mariya yari mu gitekerezo cy’Imana Data Uhoraho, imutekereza hamwe n’umucunguzi ngo bafatanye umurimo yari yamugeneye. Kuva kera rero

Page 279: Manuel Ya Legio

263

Imana yashubije abibaza ngo: “Mbese Imana yari ikeneye Bikira Mariya?“ Imana iba yarashoboye kutanyura kuri Bikira Mariya nk’uko iba yarashoboye kudakoresha kamere y’ubumuntu ya Yezu yigira umuntu. Ariko rero uko yari yabigennye byari ngombwa ko anyura kuri Bikira Mariya kandi yamutekereje hamwe n’umucunguzi kuva ubwo yiyemeje kumwohereza. Icyo gitekerezo gishingiye kure cyane. Imana yashatse gusa ko Mariya aba umubyeyi w’Umukiza kandi rero akaba n’umubyeyi w’abantu bose bazamwemera.

N’uko rero, kuva kera kose, Bikira Mariya yasingijwe ku buryo butambutse ibiremwa byose, yasumbije n’ibiremwa bikomeye cyane; abisumba mu gitekerezo Imana yari imufiteho, abisumba kandi mu itegura ry’umukiza. Koko byari bikwiye ko Imana imuvangura mu biremwa byose, igihe imenyesheje shitani ubwa mbere uzayitsinda: “Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe nawe urukomeretse ku gatsintsino“ (Intg.3,15). Mu magambo make, Imana ubwayo yavugaga ibyerekeye umucunguzi wagombaga kuza. Biragaragara rwose ko Mariya agomba kugira umwanya we bwite yihariye. Ataravuka, no mu mibereho ye, yari umwanzi wa shitani, ntahwanyije icyubahiro n’umucunguzi amuri hafi kandi asumbye ibindi biremwa. Nta muhanuzi, kabone yewe na Yohani Batisita; wigeze yungwa ku mucunguzi; nta mwami, nta ntumwa, nta mwanditsi w’Ivanjili, kabone ndetse na Petero na Pawulo, nta n’umwe mu ba papa bakomeye, nta musaseridoti n’umuhanga wabihawe; nta mutagatifu, yewe na Dawudi, na Salomoni, na Musa, n’Aburahamu, nta n’umwe ! Mu biremwa byose biteze kubaho, Mariya wenyine gusa, niwe wahawe kuba umufasha mu icungurwa ry’abantu.

Ibyahanuwe bigaragara kandi byumvikana neza.

Uko abahanuzi bakurikirana, bagiye baca amarenga bavuga: Isugi, isugi n’umwana cyangwa bagaca amarenga avuga “umugore“ cyangwa “umugore n‘umwana“, bakavuga ndetse “Umugabekazi utetse iburyo bw’umwami“. Bityo bityo bagakomeza guhanura ko icungurwa ryacu rizaturuka k’umugore. Ayo magambo yose yerekeye Bikira Mariya yashakaga kumuvugaho iki? Icyo bamuvugaho cy’ikirenga gishingiye kuri ubwo buhanuzi. Ntidushobora kumenya neza icyo ubwo buhanuzi bwavugaga n’akamaro kabwo gakomeye k’ikirenga, k’umuntu ushaka gusobanura umwanya Mariya akwiye mu nyigisho za Kiliziya. Ubuhanuzi ni ibintu bizaza, ni ukubonera kure igihe kigiye kuza, ni ukurabukwa ibyo tugiye kuzabona. Cyane cyane ubuhanuzi ntibwumvikana neza, ntibugaragara, ubwabwo ntibusobanuye neza n’ubwo icyo buvuga kiba

Page 280: Manuel Ya Legio

264

gisobanuye. Ariko na none bwirinda cyane cyane kudacisha ukubiri n’icyo buhanura.

Ubuhanuzi bwahanuye ko icungurwa rigiye kuza, riziharirwa n’umwana na nyina ntihagire undi rivuga atari abo gusa. Rikabatwereka bajanjagura inzoka umutwe. Ubwo buhanuzi bwaba bwivuguruje niba icungurwa rije, uwo mugore ntagaragare. Ariko niba ibyahanuwe ari ukuri, kandi icungurwa ry’abantu rigashingira imizi mu kwigira umuntu kwa Jambo n’urupfu rwa Yezu Kristu warushye cyane mu bugingo bwe hano mu nsi, ndetse agacengera no mu mitima uko tubibona mu Bitabo Bitagatifu no mu nyigisho za Kiliziya, noneho rero, ni ngombwa, Yezu na Mariya tubasanga hamwe mu nyigisho za Kiliziya bakaba indatana muri uwo murimo wo gucungura abantu. Mariya akaba Eva wa kabiri, umufasha wa Yezu wari umugenewe. Akaba koko umugaba w’inema zose nk’uko Kiliziya imwita ishaka gutangaza umurimo we wo kugaba inema. Niba koko ubuhanuzi buturuka mu bwami bw’Imana, abahinyura Mariya bari kure y’ubwo bwami.

Kandi rero n’ubutumwa bw’ukwigira umuntu kwa Jambo bwagize Mariya ihuriro ry’ayo mayobera. Icyo ubuhanuzi bwakomeyeho kiregereje; icyo Imana yamugeneye hashize ingoma ibihumbi kigiye kugaragara.

Nimwitegereze ngo ibyo Imana yategetse kubwo impuhwe zayo ngo birarangirana ikuzo n‘ishema. Nimutekereze namwe iyo nama idasanzwe y’amahoro itarigeze kuba mu nsi, ayo mahoro yemejwe hagati y’Imana n’abantu, bayita ubutumwa bwo kwigira umuntu kwa Jambo. Muri iyo nama idasanzwe umumalayika umwe mu bakomeye ni we uhagarariye Imana, uduhagarariye twe abantu Bikira Mariya, uwo Legio ishimishwa no kwitwa izina rye. Yari umukobwa ukiri muto kandi ucisha make, nyamara ubwo niwe wari ugiye kwerekana muri ako kanya uko inyoko muntu izamera. Umumalayika rero aza afite ubutumwa bukomeye cyane. Ntiyabumubwira ibi by’amategeko, ariko amubaza ko bishoboka, aramureka ngo yihitiremo kubwemera cyangwa kubureka, ndetse bimara akanya amaherezo y’abantu ari we yeguriwe.

Imana yifuza cyane gucungura abantu ariko rero muri ubwo butumwa, ibigira nk’ibintu bisanzwe bidakomeye, yanga gukubirana ubushake bw’umuntu. Yari itanze ikintu cy’akataraboneka, ariko umuntu yagombaga kuvuga niba agishaka cyangwa se atagishaka.

Icyo gihe cy’icungurwa ni cyo abasokuruza bategereje, icyo gihe ni cyo cyari kigiye kubera abantu urumuri, igihe cy’akataraboneka uko amasekuruza

Page 281: Manuel Ya Legio

265

akurikirana. Haciye akanya, Bikira Mariya ntiyapfuye kwemera gusa, yabanje gusobanuza kandi abona igisubizo. Nawe yabanje gutekereza; hanyuma nibwo avuze ati: “Ibyo uvuze bingirirweho“, ayo magambo niyo yateye Imana kuza mu isi kandi niyo yashinze iteka ry’amahoro mu bantu.

Imana Data yahaye Bikira Mariya kuba iremezo ry’icungurwa ry‘abantu. Hariho bake mu bantu bashobora kwumva akamaro gaturuka kuri iryo yemera rya Bikira Mariya. N’abagatolika ubwabo bose ntibumva neza umurimo w’ingirakamaro Bikira Mariya yagize. Dore uko abigisha ba Kiliziya bavuga : Iyo uwo mukobwa w’isugi atemera kuba umubyeyi w’Imana ntabwo umuperisona wa kabiri w’ubutatu butagatifu aba yarigize umuntu. Nimutekereze uko byari kugenda hanyuma! Biteye ubwoba kubitekereza: Imana yemeye kwohereza umwana wayo nk’umucunguzi ishingiye kuri “yego“ y’umuja wayo w’i Nazareti. Iryo jambo rya Mariya, ryabaye umusozo w’isezerano rya kera, riba n‘intangiriro y’irishya. Ryarangije ibyahanuwe, ryacyamuye imikurikiranire y’amasekuruza, riba nk’umuseke w’inyenyeri yaka mu gitondo ibanziriza izuba ry’ubutabera kandi rero uko umuntu abishoboye, ryahuje isi n’ijuru, rihuza abantu n’Imana (Hettingez).

Ni ibintu bikomeye mu by’ukuri! Mariya yari amizero rukumbi y’abantu. Icungurwa ryacu ntiryagiraga ikirihungabanya mu maboko ye. Nibwo yemeye kuba nyina w’Umukiza kandi rero uko kwemera kuratangaje. N’ubwo tudashobora kubyiyumvisha neza, tubona ko yarangije umurimo w’agatangaza utigeze ubaho kugeza ubwo; kandi nta n’umwe mu bantu wari kuwushobora.

Nibwo rero umucunguzi amujemo kandi atari we aziye, ahubwo kubera we, azira abantu bose batagira epfo na ruguru; nibo kandi Mariya yari yavugiye ubwo yemeraga.

Hamwe n’umukiza wacu Bikira Mariya yatuzaniye ibyiza byinshi cyane, aribyo umugenzo wo kwemera ushingiyeho. Ukwemera ni bwo bugingo nyakuri bw’abantu. Ibindi byose ni amanjwe. Ku bwe ikiruta ni uguhara byose, no kutagira ikintu na kimwe wihambiraho; ni nacyo dukwiye guharanira hano mu nsi. Nako, ngaho namwe nimutekereze, ukwemera kw’abantu babayeho, n’abariho n’abazabaho, gushingiye ku magambo y’uwo mwana w‘umukobwa.

Bikira Mariya niwe remezo rya Kiliziya ya Kristu. Kubera iyo ngabire y’agatangaza, kuva ubu amahanga yose agomba kwita isugi: “Umuhire“. Niwe nkomoko ya Kiliziya yashinzwe na Kristu; ntakwiye rero kubura umwanya mu mihango ya gikristu. Abamwirengagiza n’abamusuzugura

Page 282: Manuel Ya Legio

266

twabavugaho iki? Aho rimwe na rimwe bibuka ko inema zose babonye ari we bazikesha? Iyo baba batarebwa n’ayo magambo ya Bikira Mariya ntibari gucungurwa. Mu yandi magambo, ntibaba ari abakristu na gato, kabone n’aho bavuga iminsi yose bati “Nyagasani Nyagasani”(Mt 7,21).

Kandi rero niba ari abakristu, bakagira ukwemera n’ingabire n’ubwo bari mu byaha baterwa n’ubujiji, nibamenye ko impamvu y’ubwo butoni ari Bikira Mariya wabubahesheje ubwo yemeye kuba nyina wa Yezu. Ndetse batisimu igira umuntu umwana w’Imana inamugira umwana wa Mariya.

Ni koko n’aho umwirengagiza, cyangwa se nk’uko Shekesipia ( Shakespeare) abivuga annyega ishavu ry’umubyeyi we n’ibyiza yamugiriye, aba ashaka kumwumvisha ko intimba umwana atera nyina, itambutse ububabare bw’uwarumwe n’inzoka.

Inyiturano nyakuri igiriwe Mariya igomba rero kuba ikimenyetso kiranga umukristu wese.

Icungurwa ry’abantu ni impano Imana Data yanyujije kuri Bikira Mariya ; tugomba rero kubibashimira bombi. Kutabigira ni ukuba ruvumwa mu biremwa, ni ukuba umwana w’icyontazi, Shekesipia (Shakespeare) we avuga ko ari ukurusha ububi igikoko cyo mu nyanja.

Iteka ryose Mariya aba ari kumwe na Yezu umwana we. Imana yashatse ko ingoma y’ijuru idatangira idafite umubyeyi Mariya. Ishimishwa no kuyikomeza ityo. Ubwo igeneye Mt. Yohani Batisita kuba integuza, yamutagatifuje igihe uwo mubyeyi w’urukundo agiye gusura Elizabeti. Mu ijoro rya Noheli, abanze gucumbikira Mariya ni Yezu ubwe banze gucumbikira. Ntibiyumvishaga ko kumwirukana, kwari ukwanga kwakira umukiza wari utegerejwe. Ubwo abashumba bihutiraga kuramya uwo amahanga yose yari ategereje, bamusanze hamwe na nyina. Ntibari kumubona iyo bategera nyina. Kuri Epifaniya (Umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu) nibwo amahanga yose; abami batatu bari babereye mu kigwi, yakiriwe n’umwami wacu; n’abo bami bamusanganye na nyina. Iyo batamwegera ntibari no kwegera umwana we.

Ibyari byarabereye mu rwihishwa i Nazareti, nabyo byagombaga kubera mu ruhame muri Hekaru. Aho ni ho Yezu yituye Imana Se, ariko na none yari mu maboko ya nyina kandi ni we wamutuye, yari umwana we kandi iyo atamugira ntaba yarigaragaje.

Page 283: Manuel Ya Legio

267

Reka dukomeze. Abigishwa ba Kiliziya batubwira ko umukiza wacu atatangiye kwigisha Mariya atabimwemereye. Yatangiye gukora ibitangaza n’ibindi bimenyetso byerekanaga ububasha bwe n’ubutumwa bw’Imana, atangirira i Kana ho muri Galileya nyina amaze kubimwingingira.

Adamu wa kabiri, Eva wa kabiri, igiti cy’umusaraba. Igihe igikorwa cyashoje ugucungurwa kirangiriye kuri karuvariyo, Yezu yari abambye ku musaraba, kandi Mariya yari ahagaze munsi y’umusaraba. Ntibyari impuhwe z’umubyeyi gusa, cyangwa se ngo bibe bitunguranye nk’uko umuntu yabikeka, ahubwo byari nk’igihe yemeye kumubera umubyeyi.

Mariya yari munsi y’umusaraba mu kigwi cy’abantu bose, atura igitambo cy’umwana we ngo bakire. Umwami wacu Yezu yitanzeho igitambo Mariya abyemeye, kandi amuturaho igitambo cy’abana be bose. Byari bikwiye ko umusaraba wa Yezu ubabera igitambo bombi. Kubera ko yababaye by’ukuri, kandi agasa n’upfana n’umwana we mu bubabare (ni ko Papa Benedigito wa XV abivuga), yemeye kwigomwa by’ukuri kubera twe. Umwana we kandi amutangaho icyiru nk’uko yari afite ububasha bwo kunyura Imana. Ni cyo gituma twavuga ko mu by’ukuri Mariya yafashije Kristu gucungura abantu bose.

Roho Mutagatifu akorana na Mariya iteka Ducume gato tuvuge ibyo kuri pentekositi. Muri icyo gihe Kiliziya yashinzwe n’ukuza kwa Roho Mutagatifu, Mariya yari ahari. Kubera isengesho rya Mariya, Roho Mutagatifu yamanukiye kuri Kiliziya maze ayuzuza “inema ze zose, n’ububasha bwe n’icyubahiro cye.” ( igitabo cya mbere cy’amateka 29,11).

Mariya yita kuri Kiliziya ya Kristu nk’uko yitaga ku mubiri wa Kristu. Ibyo bituruka kuri Pentekositi, yabaye Epifaniya ya kabiri. Kiliziya iramukeneye nk’uko Yezu yari amukeneye. Kandi ni ko bizakomeza kugenda mu mirimo iyobora ijuru kugeza isi irangira. No mu masengesho bashobora kuvuga ayo ariyo yose, kabone n’imirimo bakora yose inyura Imana, ndetse n’aho bagira imbaraga za he, abantu baba banyuranyije n’igitekerezo cy’Imana batandukanye na Bikira Mariya.

Aho Mariya adafite umwanya, nta ngabire y’Imana iharangwa. Icyo gitekerezo giteye ubwoba iyo dutekereje imigirire ya bamwe! “None se twavuga ko abirengagiza Bikira Mariya, ndetse bakamutuka batabona inema n’imwe? “Si byo, kuko uwo mubyeyi atarorera kubafasha kuko ubujiji butuma bababarirwa umwete muke wabo. Ariko se bazitwa irihe zina mu ngoma y’ijuru! Mbega ibibi bakorera umubyeyi ubafasha kujya mu ijuru! Ni cyo gituma inema nyinshi bari

Page 284: Manuel Ya Legio

268

bakwiye kubona zigabanuka iyo bifashe batyo, bityo ibyo bakoze mu buzima bwabo bwose bigasa n’ibibaye imfabusa.

Umwanya Mariya akwiye guhabwa ni uwuhe? Yenda bamwe bava aho barakazwa no kubona ikiremwa gihabwa ububasha bugeze aho, bakabyita igitutsi ku Mana. Ariko se niba ari ko Imana igomba kugenzereza Bikira Mariya, byaba igitutsi bite ku Mana! Ntibyaba ubusazi gukeka ko amategeko Imana yatanze atambutse Imana ubushobozi? Ayo mategeko yatanzwe n’Imana kandi ikayakoresha uko ishatse ku kiremwa cyose. Ni kuki rero bavuga ko twatse Imana icyubahiro igihe tuvuga ko Mariya yiherewe ubwo bubasha n’Imana mu byerekeye gutanga inema zayo? Niba amategeko y’ibiremwa byo mu isi yerekana ubushobozi bw’Imana yabiremye kandi ikabiragira, ni kuki itegeko ryerekeye Mariya ritakwerekana ubuntu bwayo n’ububasha? Ubwo tumaze kubona ko ari ngombwa kwemera ko Bikira Mariya yagabiwe ibyiza by’agatangaza, hasigaye gushaka ukuntu twagenza ngo bitugirire akamaro. Bamwe bakavuga bati: “Nzagenza nte ngo isengesho ryanjye rinyure Mariya n’Ubutatu Butagatifu kandi nambaze n’abandi batagatifu? Nzamuzigamira mwihariko ki”? Abandi babaze bati: “Nitunyura kuri Bikira Mariya ntituzaba twirengagije Imana”?

Ibyo bibazo byose biterwa no gutekereza ko ibyo mu ijuru bimeze nk’ibyo mu nsi. Batekereza Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, na Bikira Mariya n’abatagatifu, kandi bagakeka ko batakwubahirwa hamwe nk’aho ari amashusho atandukanye, maze bakabona ko banyuze kuri umwe abandi baba babibagiwe. Hariho ingero nyinshi zerekana ko dushobora gusenga Imana no kwambaza Mariya icyarimwe. Nyamara kandi n’ubwo bitangaje, uburyo bworoshye kandi bugirira akamaro roho ni uguha byose Imana, ariko tukabiyiha tunyuze kuri Mariya”. Ibyo ni ibyo bazibonera, uko gusingiza Bikira Mariya n’ubwo gusa n’ugukabya, kuzakuraho amananiza yaturuka ku gushaka kumenya urugero rw’isengesho rimukwiye.

Imirimo yacu yose igomba kuba icyemezo cya “Fiat” (Ndemeye). Bene iyo migirire ishingiye ku kwemera kwa Mariya igihe abwiwe na Malayika ko azabyara umwana w’Imana “Anonsiyasiyo”. Icyo gihe abantu bose bari kumwe na Mariya, yari abahagarariye ku buryo ndetse yabavugiraga, yasaga n’ubafite bose kandi Imana yabamubonagamo. Noneho rero imibereho y’umukristu ya buri munsi, ubwo ari umwe mu bagize umubiri wa Kristu, Kiliziya igomba gusa na Yezu Kristu, kandi uko gusa na Yezu Kristu ntigushoboka hatari Mariya, ni ugukomeza mu by’ukuri ukwigira umuntu kwa Jambo; ngiyo rero impamvu Bikira Mariya ari umubyeyi wa buri mukristu nk’uko ari umubyeyi

Page 285: Manuel Ya Legio

269

w’umucunguzi ubwe. Icyemezo cye cyo kuba nyina w’abantu kandi akita ku bana be bya kibyeyi, ni ngombwa kugira ngo buri roho ikure buri munsi isa na Kristu, nk’uko nyine byari ngombwa igihe yareraga umwana we.

None se byagenda bite? Buri mukristu agomba kugira ingingo nyinshi yiyemeza. Imwe muri zo ngiyi: Tugomba kwemera tubikuye ku mutima ko Mariya yari atubereye mu mwanya igihe yaturaga igitambo cy’umwana we ku musaraba, igitambo cyatangiye igihe yemera kubyara Jambo kugeza kuri karuvariyo. Tugomba kwemera ibyo yatugiriye byose tukabigira ibyacu kugira ngo twishimire binononsoye ibyiza bitagira ingano Yezu yaturonkeye. Twabyemeza dute? Igikorwa kimwe gusa kirahagije? Tugomba kwibuka ko kugira ngo imigenzereze yacu ibe iya gikristu koko tubikesha Mariya. Mbese si ibintu bitunganye kandi biri mu gaciro ko we twamutura ibikorwa byacu byose ngo tumushimire? Nguko uko dushobora kumushimira, tugomba kumwegurira byose.

Nimusingize Nyagasani hamwe na Mariya. Igihe cyose no muri byose nimujye mutekereza Mariya. Ibyo mwifuza n’ibyo mushaka mubishyire hamwe n’igitekerezo cye kugira ngo ibikorwa byanyu byose n’amasengesho ya buri munsi mubikore hamwe na we. Ntihakagire icyo mukora adahari. Nimwerekeze amasengesho yanyu kuri Data, kuri Mwana no kuri Roho Mutagatifu, cyangwa mugira umutagatifu mwiyambaza, iteka mujye mwifatanya na Mariya. Amasengesho muvugisha ururimi, akayavugana na mwe igihe muyavuga, azagira umwanya mu byanyu byose. Kuri ubwo buryo rero, ntazaba ari kumwe namwe gusa, ahubwo azasa n’ubarimo, ubuzima bwanyu buzagirwa n’ibikorwa bikorewe hamwe na we, mubitungiye hamwe, kandi mubiturire Imana hamwe.

Ubwo buryo bwo kwambaza Mariya busakara mu migirire yacu yose, ni ugushimira uwo mubyeyi akamaro yatugiriye kera kandi atazigera areka kutugirira igihe tugikorera ijuru. Kandi rero ni nabwo buryo bworoshye bwo kumwambaza. Kenshi bworohereza cyane abibaza aho bageza bambaza Bikira Mariya. Nyamara kandi bazavuga nk’abanyagatolika bamwe ngo: “Ni ugukabya”. Ni koko se? Ese ikidatunganye muri byo ni iki? Ubwo buryo bwo kwambaza Mariya bwirengagiza ushobora byose bute? Ahubwo ntitwavuga ko abirengagiza Imana ari abibwira ko bazobereye mu gusingiza Imana, kandi badashaka gukurikiza uko Imana yabigennye mu bushake bwayo, bakaba kandi ubwo bahamya ko Igitabo Gitagatifu ari ryo Jambo ry’Imana gusa, bakima amatwi amagambo avuga ikuzo rya Mariya Nyagasani yamuhaye amugirira ibitangaza kandi amahanga yose amwita umuhire? (Lk 1, 48-49).

Page 286: Manuel Ya Legio

270

Birakwiye gusobanurira neza izo roho zikijijinganya ubwo buryo bwo kwambaza Mariya bukungahaza roho kandi bwuzuye. Mu by’ukuri, abalejiyo bashobora kuvuga Bikira Mariya ku bundi buryo? Bagabanyije icyubahiro cye kandi baba bamuhinduye amayobera nyayo. Nyamara ahubwo uko guhamya ko amazina bamuha ari mu kuri, no kwemeza akamaro nyako afitiye buri mukristu, ni byo cyemezo kitakurwa n’imitima ijegajega; bitonze bagatekereza akamaro afite bamugarukira.

“Alberti Mukuru umwarimu wa Mutagatifu Tomasi w’Akwini afite ijambo rinyuze umutima aho yasobanuraga Ivanjili yo ku munsi mukuru w’igihe Mariya abwiwe na Malayika ko azabyara umwana w’Imana “Anunsiyasiyo”, agira ati: “Mwana yakujije ku buryo butagira iherezo ikuzo rya Nyina, kuko ubwiza butagereranywa bw’imbuto bwerekana ubwiza butagira iherezo bw’igiti cyayeze”. “Nk’uko bisanzwe bigenda, Kiliziya Gatolika yemera ko umubyeyi w’Imana afite ububasha butagabanyije mu byerekeye inema. Ibona ko ari umubyeyi w’abacunguwe kubera ko inema nta we isiga. Kubera ko ari umubyeyi w’Imana, Mariya ni we bubasha bw’indengakamere ku buryo buhebuje, butagira ikibunanira kandi ntibugire ikibusoba mu ijuru no mu nsi, uretse “Ubutatu Butagatifu” (Vanier, La Maternité divine).

2. Ni ngombwa kwihanganira umuntu no kumwitondera kubera agaciro ke gakomeye

Abalejiyo bagomba koroshya iyo bakora umurimo wabo. Kugira ngo bawushobore, bagomba gukunda abantu no kuborohera, cyane cyane iyo ari abanyabyaha cyangwa ari abantu rubanda rutiyegereza. Duhora tubona abantu bakwiye gutukwa cyangwa kuvugishwa nabi, tukabibagirira hanyuma tukabyicuza. Yenda iteka tuba twibeshye. Hali abantu tubona ari babi koko, kuki se ariko tutibuka ko baba babitewe n’ababafata nabi? Yenda bari kuba beza hanyuma bicwa n’abandi. Umulejiyo rero ntakagire nk’abo bangiza umutima w’abandi. Ajye akunda bose, yumve abamuganiriza n’ibyo bamubwira abyiteho, uwo mutima uzabagiririra akamaro. Umunyabyaha wananiranye bizamutangaza ahinduke mu minota itanu, kandi kumwinginga no kumutonganya umwaka muzima ari nta cyo byamumarira.

Page 287: Manuel Ya Legio

271

Abo bantu bakunda kurakazwa n’ubusa, kubababaza bituma bongera ibyaha, bikarushaho kubaziba umutima. Uwashaka kubafasha rero yabavugisha neza. Ni ngombwa kubagirira impuhwe no kububaha cyane. Umulejiyo wese agomba guhora yibuka aya magambo Kiliziya ivugira kuri Bikira Mariya : « Umutima wanjye ni mwiza kurusha ubuki, n’umurage wanjye uruta umushongi w’ ubuki ». (Sir 24, 20). Abandi bashobora kugira neza bakoresheje uburyo bubabaza, ariko umulejiyo we azakoreshe ubugwaneza n’urugwiro. Ntakagire ubwo ateshuka iyo nzira, naho ubundi yakora nabi aho kugira neza. Hari umuntu wavuze ko Yezu yahaye Bikira Mariya kugira impuhwe, we akagumana ubucamanza. Abalejiyo bakoresheje ibitagenewe Bikira Mariya, ntaho baba bagihuriye na we, baba bagishoboye gukora iki ? Praesidium ya mbere ya Legio yitiriwe umubyeyi ugira ibambe kuko umurimo yakoze wa mbere wabaye uwo gusura abarwayi bo mu bitaro biyoborwa n’ababikira bitwa « Ab’ibambe ». N’ubwo abalejiyo bafashe iryo zina, ariko ntawashidikanya ko baribwirijwe na Bikira Mariya ashaka ko bizaba ikimenyetso cya Legio ye. Nkuko bisanzwe bigenda, abalejiyo ntibacogora iyo bahagurukiye abanyabyaha, ndetse kenshi bamara imyaka myinshi bakirwanira umwe gusa wananiranye. Hariho ndetse bamwe babanza kurwanya ukwemera, ukwizera n’ urukundo by’abalejiyo. Si abanyabyaha basanzwe, bafite urugomo rw’ igitangaza, ukwikunda n’ububi bwabo biteye ubwoba. Banga Imana n’umutima wabo wose, bakarwanya idini ye uko bashoboye kwose. Nta gatekerezo keza kabarangwaho, nta nema na nkeya mbese rwose nta cyerekeye Imana wabasangana. Abo rero umuntu akibaza niba Imana itabanga, niba ububi bwabo bwatuma yifuza kubana na bo mu ijuru. Icyo gishuko cyo kubihorera kirakomeye. Nyamara abalejiyo ntibagomba kubatererana. Ubwo buryo bwo kubacira urubanza si bwiza. Mu by’ukuri, n’ubwo ari babi Imana ishaka kubakiza. Irabakunda ku buryo ndetse yaboherereje na bo Yezu Kristu umwana wayo ikunda, na n’ubu akaba akiri kumwe na buri wese muri bo. Musenyeri Bensoni (R.H. Benson) yasobanuye neza impamvu igomba gutera inkunga abalejiyo muri uwo murimo udatezuka wo gushishikarira guhindura abantu : « Iyaba icyaha cy’umuntu cyirukanaga Kristu gusa, uwo muntu twamwihorera natwe. Igituma tutagomba kumureka ni uko aba agifite Kristu muri

Page 288: Manuel Ya Legio

272

roho ye, akomeza kumubamba no kumugirira nabi cyane, nk’uko Mutagatifu Pawulo abivuga ».(Heb.6,6). Dore icyatera inkunga cyane: Kristu umwami wacu, twavuga ko umwanzi yamwigaruriye. Iyo mvugo ifite akamaro gakomeye, umukristu yarangiza ubuzima bwe bwose arwana iyo ntambara, agahora arwanira gukiza uwo muntu kugira ngo ububabare bwa Yezu burangire. Igituruka kuri kamere cyose kigomba gusukurwa n’ukwemera, uko kwemera gutuma tubona, dukunda kandi dukurikiza Kristu wabambwe kubera uwo munyabyaha. Nk’uko icyuma gikomeye cyane gishongeshwa n’umuvuba w‘abacuzi, n’umutima ukomeye ntiwananira igishashi cy’urukundo rungana rutyo. Hari igihe babajije umulejiyo uzi neza ibyerekeye abanyabyaha babikomeyemo mu mujyi munini, bamubaza niba yarigeze amenya n’umwe abona ko adashobora guhinduka. Kuko yari umulejiyo rero, ntiyashoboraga kwemera ko bene abo banyabyaha babaho. Yashubije ko benshi bari bateye ubwoba ariko ko bake muri bo nta kizere na gito cyo kubahindura cyari gihari. Bamusabye kubisobanura neza ageze aho yemera ko azi umwe gusa utagishoboye guhinduka. Nyamara uwo munsi nyine, n’ibyo yemeye biza kumuvuguruza. Yaje guhura na wa muntu yavugaga baraganira biratinda ; hanyuma biba nk’igitangaza ! Arahinduka ndetse aba umukristu ukomeye. « Mu mibereho ya Mt. Madalina Sofia Barat, dusangamo uburyo guhindura umuntu bibabaza, kandi bigomba kwihanganirwa. Yamaze imyaka 23 akunda cyane umuntu Imana yari yaramushinze, intama yari yarazimiye itari kugaruka mu rwuri iyo idahura na we. Yari umwana muto witwaga Yuliya, batazi aho aturuka, nawe atarigeze abivuga ku buryo bugaragara. Nta we babanaga, yari umukene, ariko afite umutima mubi udasanzwe mu bantu. Yari umubeshyi mubi, indyarya, umunyangeso mbi, arakazwa n’ubusa kandi nta mpamvu. Mt.Sofia we agasanga Imana yarashatse gukiza uwo mukobwa, imukura ahantu habi ikamumushinga. Niko kumuzana iwe, amubera nk’umubyeyi koko. Amwandikira amabaruwa arenga 200. Agira byinshi bimubabaza kubera uwo mukobwa nyine, kuko atamwituraga ineza ahubwo akamubeshyera. Mt.Sofia akomeza kumubabarira n’icyizere cyinshi. Amaze imyaka 7 apfuye, Yuliya nawe aramukurikira amaze kwigorora n’ Imana ». (Monahan,Sainte Madeleine-Sophie Barat).

Page 289: Manuel Ya Legio

273

3. Ubutwari bw‘umulejiyo Umwuga wose ubaza nyirawo ubutwari budasanzwe, utabufite agahigama. Ubutwari Legio isaba, ahanini ni ubutwari bw‘umutima. Umurimo w‘umulejiyo wa mbere ni uwo kwiyegereza roho akaziyobora ku Mana. Rimwe na rimwe hari abazababazwa n‘ayo matwara, kuko bamwumvise nabi, maze bamugerageze ku buryo bwinshi yego butamwishe, ariko kenshi kubihangara ari byo bikomeye kurusha kujya ku rugamba aho amasasu ari urufaya. Ku bantu ibihumbi bari ku rugamba ndetse ntibakangwe n’amasasu y’imizinga, muri bo usangamo nibura umwe wanga kuba yasekwa, ibyo bigatuma aguma hamwe n‘abandi ntahunge. Aba rero yanga ko bamurakarira, bakamusesereza, ndetse bakaba bamwicanira ijisho cyangwa bamutunga urutoki bamunegura, cyangwa se ngo babe bavuga ko ashaka kwigisha ubutagatifu.

Bazakeka iki? Bazatekereza iki? ngicyo igitekerezo gitera ubwoba, kandi ubundi intumwa zari zikwiye kwishimira kwitwa ruvumwa zizira izina rya Yezu (Intu 5,41).

Nibatarwanya uko gutinya bakunda kwita isoni, umurimo wose wakorerwaga roho, uzagwa mu busa usigare utakigize icyo uvuga. Nimuterere ijisho hirya no hino, murore ahabari hafi n‘ahabari kure.

Hose abakristu batuye mu bapagani rwagati batagira ingano, hagati y‘ababatijwe batari abagatolika, cyangwa mu bagatolika baguye. Batanu ku ijana b‘abo bantu, bagomba guhindurwa n’umwete nyakuri w‘umuntu wabasobanurira ubukrisu; buri muntu ukwe. Abo batanu ku ijana baba babaye irembo rigana imitima y‘iyo mbaga yose, rikerekana inzira yo guhindukirira Imana. Ariko abagatolika uwo mwete ntibawugira, barabishaka rwose, nyamara ariko ntibagira icyo bakora!

Impamvu se ni iyihe? Buri muntu usanga yiregura ngo afite impamvu imuziga ntagire icyo akora, akishingikiriza imimerere ye, akishakira impamvu ikemerwa. Ngo ni ubwitonzi busanzwe, kudahubuka, kubaha ibitekerezo by‘abandi. Kandi nta n‘icyo nari nteze kugeraho, ni ukuruhira ubusa, ntegereje ubitegeka, n‘utundi duhamvu nk’utwo. Hanyuma amaherezo bagaterera iyo.

Bavuga ko Mutagatifu Geregori wakoraga ibitangaza, ajya gupfa yabajije abari bamukiikije, ati abatari abakristu ubu ni bangahe muri uyu murwa. Bidatinze baramusubiza: “cumi na barindwi gusa“.

Uwo mwepiskopi wendaga gupfa ariyumvira, maze atekereza uwo mubare bamubwiye: “cumi na barindwi ! Ati rwose ni nawo mubare w‘abakristu

Page 290: Manuel Ya Legio

274

nahasanze, mu minsi y’ubwepiskopi yanjye ya mbere“. Abakristu cumi na barindwi gusa yahasanze akihagera, none agiye hasigaye abatari abakristu batarenze uwo mubare wa cumi na barindwi! Mbega igitangaza! Imyaka amagana ihaciye, ntiyakamije ingabire y’Imana; kugira ngo habe ibitangaza nk‘ibya kera, ukwemera n‘ubutwari biravubuka mu masoko adakama nk’ay‘ibihe bya kera. Kenshi si ukwemera kubura ahubwo habura ubutwari.

Kuri iyo ngingo, Legio igomba kwisuganya kandi igahagurukira kurwanya uwo mususu uri mu bantu bayo. Ibanze iwutsindishe imigenzereze myiza ni yo maboko yayo, hanyuma yumvishe abalejiyo kuzirikana uko umusirikare atekereza ubugwari akabutsinda. Kubigisha kugaya ibitekerezo ubute bubongerera, bakumva ko urukundo, ukutaryarya no kwifata, kutiyandarika, amaherezo byaba byabashuka niba badakora ibikorwa byo kwibwiriza n’iby‘ubutwari.

Umulejiyo w’umunebwe! Ubanza ariwe mutagatifu Berinarudo yakangaraga ati: “Nta soni kuba umunyabwoba uhatswe n‘umutegetsi utamirije ikamba ry’amahwa“.

Ingororano yanyu yava he, niba mwibwira ko mugomba kujya ku rugamba igihe mwiyumvamo ubutwari gusa! Mwabugira cyangwa mutabugira, nta cyo bitwaye, mupfa kugenza nk’aho mwabugize! Niba mwumva mufite ubugwari byatuma mutatora utudodo hasi, ariko mukabikorana urukundo rwa Yezu, mwaba mukoreye ingororano nk’aho ari igikorwa gikomeye kurusha icyo mukoze igihe mwiyumvamo imbaraga. Aho gushavura, ahubwo nimwishimire ko mwiyumvisemo intege nke, Yezu ababonera uburyo bwo kumukiriza roho nyinshi (Mutagatifu Tereza wa Lisieux).

4. Igikorwa cy’intangamugabo Ishingiro rya Legio ni umwete mu byo bakora, bibarushya cyangwa biborohera, bagomba kubikora nka Mariya.

Hari indi mpamvu ikomeye: mu bikorwa byerekeye roho, nta we ukora yibwira ko bihagije. None se ko ari roho nyine, wamenya uvuga ryari ngo birarangiye kandi bitagaragara? Ibyo na none bigomba imbaraga nyinshi iyo imirimo iruhije cyane. Iyo tubonye ibituvuna turavuga ngo birakomeye cyane, tugacika intege hanyuma ngo „Ntibishoboka“. Hari ibintu byinshi bavuga ko bidashoboka kandi bishoboka. Umunyabwenge yagize ati: “umuntu uzi ibintu kandi akabyitaho ananirwa na bike. Twibwira ko bidashoboka, ibyo bigatuma tutabishobora koko“.

Page 291: Manuel Ya Legio

275

Ariko rimwe na rimwe dusanga ikintu kidashoboka koko, ni ukuvuga ko kiba kirenze ubushobozi bw’umuntu. Urebye uburyo dukoresha, ntitwakwirirwa dutangira ikintu tubona tutazagishobora. Ni ukuvuga ko igice kinini cy’imirimo yacu ifite akamaro kandi ibabaje twacyihorera, umurimo wa gikristu tukaba tuwugize akantu k’agakinisho. Ni cyo gituma Legio ishaka uburyo butuma umuntu akoresha intege ze zose, uko ashoboye kose n’igihe cyose. Iryo ni ryo shingiro ryayo. Mu byerekeye umubiri no mu byerekeye roho iyo ubonye ikintu kidashoboka ukavuga ko gishoboka, bikwororohereza igisanzwe gishoboka. Kureba ibintu utyo byoroshya byinshi. Ndetse warenzaho, kuko uba ukurikije Ivanjili yigisha ko Imana ntakiyinanira kibaho. Ni bwo buryo bwiza ndetse bwo gukurikiza Yezu, butuma tugira ukwemera gushobora guhirika imisozi mu nyanja.

Gufata imigambi yo gukora imirimo yerekeye ibya roho, hanyuma umuntu ntabyiteho bihagije kandi bikomeye, ni ukwirarira.Ibyo Legio irabizi, icyo yimirije imbere ni ugutera inkunga abayo.

Dore ukuri abalejiyo badashidikanyaho:

«Ikintu kidashoboka kiba kirimo uduce twinshi, ufashe kamwe kamwe usanga gashoboka gukorwa“. Uko kuri kurumvikana rwose, ni ryo shingiro ryo kugira ngo umuntu agire icyo ashobora. Witegereza ikintu, wibwira ko kidashoboka, ubwenge bugacika intege ntube ukigize icyo ukora. Bigenze bityo rero, ibintu byose birushya wajya wibwira ko bidashoboka. Niba umurimo umeze utyo, inama yacu ni iyi: wugabanyemo ibice byinshi; n’uwucagagauramo uduce twinshi uzawushobora. Ntiwashobora kugera ku gasongero k’inzu utuririye ku rwego, ni ko bigenda no mu bindi biturushya. Tera intambwe imwe gusa, utibaza iya kabiri uko iza gukurikiraho, utekereze iya mbere yonyine. Nuyirangiza, iya kabiri izakurikiraho uwo mwanya. Nuyitera, indi izakurikiraho, n’indi izireho ityo. Numara kugira intambwe nkeya, uzasanga watangiye kuvungura kuri cya kintu wibwiraga ko kidashoboka, ubwo ukaba wenda kukirangiza».

Icyo twimirije imbere, ni ubutwari bwo gutangira umurimo. N’iyo ikintu cyaba gikomeye bya he, ni ngombwa kugerageza gutangira. Na none ni ukubyitondera kugira ngo bigire akamaro. Ariko usanze ntaho wahera hagushobokeye, wagerageza ahandi. Kugerageza uko ushoboye byerekena ko utagamburuye, nicyo Legio yita «Igikorwa cy’intangamugabo». Iyo ugize utyo, ibintu bisanzwe bishoboka ariko twe twibwira ko bidashoboka, ntibiba bikidukura umutima. Iyo bidashoboka koko, icyo gikorwa uba wagerageje n’ukwemera kwinshi kirabirwanya, hakaba intambara nka ya yindi yahiritse inkuta za Yeriko.

Page 292: Manuel Ya Legio

276

«Ku nshuro ya karindwi, abasaseridoti bavuza impanda, Yozuwe abwira abantu, ati: «Nimurangurure amajwi, Imana ibahaye umujyi wa Yeriko». Barasakuza, ni uko abasaseridoti bavuza impanda; maze abantu bazumvise barushaho gusakuza, rwa rukuta rw’amabuye rurariduka, barurira bajya mu mujyi, umuntu wese yurira imbere y’aho yari ari, barawigarurira».(Yoz.6;16,20)

5. Umulejiyo agomba gukora umurimo ugaragara Legio iramutse itagize amategeko ikurikiza ntiyashobora kujya mbere. No mu yindi miryango yose ni kimwe. Ayo matwara atuma abiyemeje ibya Legio bakora umurimo nyawo, kandi kumenya ko abaho gusa ntibihagije, agomba kugenga ibikorwa bya Legio byose, maze inema zibafasha zikongerwa n’umwete babifitemo.

Mu by’ukuri rero, Legio ishingiye ku murimo wa buri mulejiyo ukorana umutima koko. Mu gihe umwe agize ati: "nzagendera ku bandi", umuryango uba utaye agaciro, ndetse ukaba utashobora gukomeza. Dore zimwe mu mpamvu zibitera:

a. Kwibwira ko umurimo ukomeye cyane, ukawuhungira icyo.

b. Kuba udashobora kwibonera igikwiye gukorwa, nyamara kitabuze.

c. Gutinya ko abantu bakuvuga nabi nabyo bishobora guca intege, cyangwa bigatuma ukoresha abandi ibidafite akamaro.

Abalejiyo bose bazi neza ko amategeko abereyeho guteza imbere umurimo w’ingenzi biyemeje. Legio iramutse ibuze uwo murimo ngombwa, yaba ishingiye ku ki? Nta kamaro na gato yaba igifite. Twayigereranya n’igitero cyatinya kurwana kandi kibona intambara yabyutse. Abagize Praesidium batagize igikorwa kigaragara ntibakwiye kwitwa ingabo za Mariya. Mu by’ukuri, kuvuga amasengesho gusa ntibirangiza amategeko y’umuryango wa Legio.

Praesidium y’abanyamwete muke iba icishije ukubiri n’isezerano ryayo ryo gukurikirana umugambi wa Legio, ariwo wo kwogeza Ivanjili ku buryo bugaragara. Byongeye kandi iba ishebeje umuryango wa Legio ubwawo. Ituma abantu bakeka ko hariho imirimo Legio ititayeho, nyamara ishoboye kuyitunganya iramutse igize ubutwari bwo kuyihagurukira.

Page 293: Manuel Ya Legio

277

6. Praesidium ni yo igenzura ibikorwa Praesidium niyo iha ubutumwa abayigize. Abari muri Legio nta cyo bashobora gukora mu izina rya Legio batabiherewe uruhushya. Nyamara ntidukeke ko iryo tegeko hari uwo ribuza kugira neza mu gihe bitunganye. Mu by’ukuri, umulejiyo ni umuntu uhora yiteguye kugirira neza abandi. Iyo umulejiyo ahuye n’umurimo ugomba gukorwa akawukora ariko atawuhaweho ubutumwa, ashobora kuwuvuga mu butumwa yakoze mu nama ikurikiyeho. Iyo Praesidium ibisuzumye neza ikabyemeza, uwo murimo ubarirwa mu yindi ya Legio. Ariko rero muri ibyo byose Praesidium igomba kwitonda kuko hari abantu benshi bashaka gukora byose babitewe n’umutima mwiza, bagashaka gukubitiriza impande zose aho gukora ibyo bagenewe. Inabi ya bene abo itambutse kure ineza bagira, utabahagaritse hakiri kare bahenura umuryango.

Umulejiyo wese yibarizwa na Praesidium ibyo akora. Kuko ari mu kigwi cy’intumwa, Praesidium imuha inyigisho zigaragara mbere yo kumwohereza, yagaruka akavuga uko yatunganyije umurimo ashinzwe. Uwashaka kwikorera uko ashatse, izo nyigisho ntizahagarara kwibagirana kandi byatera Legio amakuba akomeye. Legio yanegurirwa ayo mafuti aturutse ku kutumvikana kw’abayirimo, bitewe n’uko badakurikiza imico ya Legio. Niba hari abalejiyo babona ko Legio ibangamira ibyifuzo byabo byo gukora neza, bagomba gusuzuma impamvu zabo bakurikije ibyo tumaze kuvuga. Ibyiza ni ukwirinda kubangamira abantu kuri ubwo buryo, kuko icyo Legio ishaka ari ugutoza, si ukudindiza abalejiyo. Nyamara hari abantu bakeka ko ubutegetsi bwose ari ukuvuga ngo «ntukagire utya», cyangwa guca abandi intege gusa.

7. Igituma abalejiyo bagenda babiri babiri, ni ukugira ngo Legio igumane amategeko n’umuco wayo

Hajye hagenda babiri babiri. Impamvu ya mbere itera Legio kubitegeka, ni uko bituma abalejiyo badahutara. Icyo baba batinya si inzira ahubwo ni abo bagenderera. Impamvu ya kabiri, ni uko abantu babiri bashobora gufashanya no kujya inama. Bitera n’ubutwari budaharanira ishimwe ry’abantu, kandi butsinda ubwoba bwa kamere yabo iyo bagendereye ingo zitazi gushyikirana. Impamvu ya gatatu, ni uko iryo tegeko ribafasha kwita ku murimo wabo: gutangirira igihe no kutica umunsi babikesha iryo tegeko. Umuntu adafite undi bajyana, yajya yirenza ibyumweru byinshi nta cyo akoze, cyangwa akica n’isaha yateganyijwe. Umunaniro, iminsi mibi, kwiganyiriza kugenderera ingo zimwe na zimwe

Page 294: Manuel Ya Legio

278

n’ibindi birushya, byose byamutera gusiba aramutse adafite uwo bafatanya. Byatuma uwo umwe akora umurimo we nabi ntibigire n’abo bigirira akamaro, hanyuma akazinukwa byose akabireka.

Iyo mugenzi wawe yishe umugambi, dore uko wowe ukwiye kugenza: niba mwagombaga gusura abarwayi mu bitaro, wakomeza ukajyayo. Ari n’undi murimo wakwifasha wawukora. Ariko niba uwo murimo wagukururira kabutindi cyangwa uwukorera ahantu hari abantu batavugwa neza, ibyiza ni ukuwihorera. Ariko urwo ruhushya rwo gukora ubutumwa wenyine ntibusanzwe; na Praesidium igomba gusuzumana ubushishozi ikibazo cy’umulejiyo wica ubutumwa kenshi. Itegeko ryo kugenda babiri babiri ntiriteganya ko mugomba kuganiriza abantu bamwe icyarimwe. Mugiye nko gusura abarwayi mu bitaro, byaba byiza ko umwe aturuka mu ruhande rumwe undi mu rusigaye. Ndetse mujye mubigenza mutyo.

8. Icyo tugomba kurwanaho cyane, ni umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio

Hari abantu bihutira vuba na vuba guhindura imimerere y’abandi, ndetse ugasanga benda gukabya, abo Legio igomba kwirinda kubagira abayobozi. Umurimo wa Legio wanga urusaku no kwibonekeza. Hari umurimo utangirira mu mutima wa buri mulejiyo ukwe, ukahashinga imizi y’umwete n’urukundo. Abalejiyo bihatira kuzamura ubukristu mu bantu bose nta we basize inyuma, bakabikora ku buryo bworoheje, bakihatira kudacogora. Byose bagomba kubikora nta rusaku, nta mwirato nta n’ubuhubutsi. Intego yabo si ukwirukira kuvanaho ikitaraganya ibitanoze, ahubwo icyo bashaka mbere na mbere ni ukwinjiza mu mitima y’abantu amatwara n’imyifatire gatolika; kuko babyumvise neza bakabikurikiza, baba baranduye imizi y’ikibi, ndetse ntikizongere kuvugwa kuko kitahabwa inzira. Mu by’ukuri rero, intego yabo bazayigeraho ari uko bahora bungura ku buryo budatezuka imimerere n’ibitekerezo gatolika mu bantu, bazabihabwa kandi no kwibuka ko rimwe na rimwe iyo ntambwe nta we uyigeraho hadashize igihe kirekire, ibyo bizabafasha kudacogora.

Mu gihe bagendereye abantu, abalejiyo bagomba kumenya ko ibyo abantu babaganiriza atari ibyo kubatuma ngo bajye kubisesa hanze. Baramutse babamenyeho ubucacuzi bwo kuza kwumva amafuti yabo ngo bajye kuyatangaza mu ruhame, birumvikana ko ntawazongera kugira icyo ababwira. Umugenderano wabo ndetse n’ibyo bakora byatuma abantu bajya babahungira kure ntibabizere.

Page 295: Manuel Ya Legio

279

Aho kubabonamo inshuti nyakuri umuntu abwira ikimuri ku mutima, bazababonamo abagenzacyaha. Kubabona imbere yabo bizabatera akantu maze uko kubasura bite agaciro.

Abagenewe kuyobora imirimo ya Legio nibirinde kubangikanya amatwara ya Legio n’ay’indi miryango idahuje inzira n’umuryango wabo, n’iyo yaba ifite ibitekerezo byiza. Kuri iki gihe turimo hariho imiryango n’amashyirahamwe yibanda ku byerekeye kurwanya amafuti akabije gusakara hose. Iyo miryango niyo abalejiyo bagomba gutabaza biramutse bibaye ngombwa, ndetse bikaba byanabafasha ariko bititwa ibya Legio. Naho rero Legio ntigomba gutezuka mu migenzereze yayo, ntishobora na gato gutsimbuka mu nzira yiyemeje gukurikira, kugira ngo ikore neza umurimo wayo.

9. Byaba byiza kugera mu ngo zose Iyo abalejiyo bagendereye abantu, nta rugo bagomba kurenga, nta kuvangura kanaka na kanaka, kuko bamwe bagira ngo hari uwabatunze agatoki bikabababaza. Niba nta mpamvu ikomeye yabibuza, abalejiyo bagomba no kujya mu ngo zitari iz’abakristu gatolika. Bagomba kujyanwayo no kwiganirira ibisanzwe by’inshuti, bakareka kuvuga ibyerekeye idini. Uwavuga ko agenderera ingo zose kugira ngo amenyane na ba nyirazo, benshi bamwakira neza, kandi n’Imana yaboneraho igatanga inema ifasha izo ntama kugaruka mu rwuri. Uwo mubano watuma basobanukirwa na bimwe mu byerekeye idini. Baramutse bubashye umukristu gatolika bakubaha n’idini ye, bishobora gutuma batangira gusobanuza iby’idini gatolika, bakagura ibitabo n’ibindi byatuma tugira icyo twizera kuri bo.

10. Legio ntigenewe gutanga ibintu Ushaka gufashwa na Legio ntayishakaho ibintu, nk’amafaranga n’ibindi..., ndetse n’iyo byaba byoroheje, nk’imyambaro ishaje.

Legio ijya gushinga iryo tegeko, ntiyigeze ihinyura abafasha abakene kuri ubwo buryo, yabitewe ahubwo n’uko yasanze binyuranye n’inzira yiyemeje ubwayo, ihitamo kubyibuza. Gufasha abakene ni igikorwa cyiza koko, ariko gufasha uzi ko ubigirira Imana bitambutseho. Imiryango myinshi ishingiye kuri iyo ngingo, muri yo cyane uwa Mt.Visenti wa Paulo, niwo Legio yishimiye kuvuga yeruye kuko

Page 296: Manuel Ya Legio

280

ariwo ikesha urugero n’imigenzo myiza, ku buryo ishobora no kwemeza ko uwo muryango wayibereye iremezo.

Ariko rero umuryango wa Legio ufite andi matwara; icyo wimirije imbere ni ukugirira abantu akamaro ku byerekeye roho zabo, nta n’umwe isize inyuma. Mu by’ukuri, Legio ntiyashobora kugera ku ntego yayo iramutse yiyemeje no gutanga imfashanyo. Ibyo byaterwa n’impamvu nyinshi, ariko dore zimwe muri zo:

(a) Kenshi na kenshi, abadakeneye inkunga y’ibintu ntibakunda kwakira neza imiryango yiyemeje gufasha abandi mu byerekeye umubiri; batinya ko rubanda bakwibwira ko batunzwe n’iyo miryango. Kubera iyo mpamvu rero, Praesidium yakwamamazwa na bene izo mfashanyo, yasanga imirimo yari yimirije imbere yarasubiye inyuma ku buryo buteye agahinda. Iyindi miryango, gufasha abakene bishobora kuyiteza imbere naho muri Legio ntabwo ari kimwe, ahubwo yaba yisibiye amayira.

(b) Naho abari bizeye ko Legio izabazanira ibintu, barabibura, bagahungabana, bagasuzugura Legio n’ikiyiturutseho cyose.

(c) Ndetse no mu bakene, ibintu Legio yatanga nta cyo byamarira roho zabo. Noneho izo mfashanyo zikwiye gutangwa n’imiryango ibigenewe, ni nayo ibifitemo ubushobozi buhuje n’amatwara yayo. Naho abalejiyo ntibabishobora kuko bicishije ukubiri n’intego biyemeje. Praesidium itazubahiriza ibi, nta cyo izamarira umuryango uretse kuwukururira ibibazo.

Yenda bamwe bakwitwaza ko umuntu wese ategetswe gufasha abababaye, bemeza ko bitakwitirirwa Legio, ngo bafasha nk’uko umuntu wese yabigirira umukene. Nyamara witonze ukareba, wasanga ubwo buryo bwo gukorera Legio budatunganye. Dore urugero rukunda no kuboneka kenshi: nk’umuntu udasanzwe afasha abababaye, atarinjira muri Legio. Igihe yagiye gusura ingo akabona imbabare, uwo munsi yirinda kugira icyo atanga mu izina rya Legio, ahubwo akazaza undi munsi noneho akamufasha bititiriwe Legio. Tudashidikanyije, uwo muntu aba yishe itegeko rya Legio rivuga ko idashingiye ku itangwa ry’ibintu; buri muntu arumva ko uko kwikurikiranyayo ari uburyarya. Ubwa mbere yagiyeyo mu izina rya Legio, aribwo abonye ya mbabare, kandi ni nako abandi bamubonye. Ariko abafashijwe bo ntibatandukanya umulejiyo n’utari we; icyo bareba ni imfashanyo bahawe na Legio, Legio nayo kandi niko ibibona.

Mwibuke ko umulejiyo umwe utumvira cyangwa udakurikiza amategeko ashobora kwicira Praesidium yose. Wasanga bagira ngo Legio ibereyeho gutanga

Page 297: Manuel Ya Legio

281

ibintu. Kugira ngo babiyivugeho kandi, ntigomba kuba yaratanze byinshi kandi kenshi, kubigira kabiri birahagije.

Niba hari impamvu yatuma umulejiyo agomba kugira icyo atanga ku bwe, atiriwe yiyambaza Legio, yabigira rwihishwa, akabicisha ku nshuti cyangwa ku muryango wabigenewe. Uwabona ko ubwo buryo bwo gufasha budatunganye, yaba yihitiyemo ishimwe ry’abantu aho gukunda igihembo cy’ijuru.

Nyamara ariko abalejiyo ntibagomba kwirengagiza ubukene bw’umubiri, kandi ntibashobora kutabubona igihe bagenderera abantu. Bazajya babimenyesha imiryango igenewe gufasha imbabare. Legio nitabasha gufasha abakene kandi yakoze uko ishoboye, bamenye ko atari icyo ibereyeho. Nta we uyobewe ko muri iki gihe hari indi miryango irimo abantu bashobora kandi bashaka gufasha abo bakene.

"Twese tuzi ko Imana yishimira impuhwe tugirira abakene tubafasha; ariko se umwete dushyira mu kwigisha no kugira abantu inama mu byerekeye iby’ijuru, nturuta uwo kubaha ibyiza by’umubiri bishira vuba?"(Mt Piyo wa 10, mu rwandiko rwo ku wa 15/4/1905 ruvuga inyigisho za Kiliziya).

Bitewe n’uko ingero nyinshi zerekanye ko iryo tegeko rishobora gusobanurwa ku buryo butandukanye bitewe n’imyumvire ya buri wese, ni ngombwa gushimangira ko igikorwa cyo kugoboka umuntu kidasobanura kumuha imfashanyo y’ibintu. Ahubwo ndetse ubufasha bwo kumutabariza, Legio ishishikariza abayo kubukora. Legio ntiyemera ibivugwa ko abalejiyo bahugira gusa mu kuvuga ibyerekeranye n’iyobokamana bakaba batababazwa n’ubukene bukabije bw’abantu. Abalejiyo bagombye guhamya ukuri kw’amagambo bavuga bagaragaza urukundo n’ubwitange mu buryo umuryango wemera ko bikorwamo.

11. Umulejiyo ntasabiriza Nk’uko twavugaga ibyerekeye gufasha abatishoboye, mu butumwa bwabo, abalejiyo bagomba kwitondera n’ibyerekeye gusabiriza amafaranga n’ibindi bintu.

Baramutse bayasabye bayabona, ariko bishobora kwica umurimo uba wabazinduye ujyanye no gukiza roho; ibyo rero tukaba twabigereranya n’abakurikirana utuntu tudafite agaciro, kandi bapfusha ubusa ibindi byinshi by’ingirakamaro.

Page 298: Manuel Ya Legio

282

12. Legio ntikora politiki. Nta koraniro na rimwe rya Legio rizemera gukoresha izina ryayo cyangwa amazu yayo ibyerekeye amatwara ya politike kandi ntiryemerewe no guha imfashanyo ishyaka rya politike iryo ari ryo ryose.

13. Intego ya Legio ni ukugera kuri buri muntu no kwita kuri roho ye Si ugukurikirana abatita ku idini yabo gusa, si ukwihata abataye ubukristu bwabo gusa, si abakene n’abarwayi gusa, ahubwo ni abantu bose.

Kubona hari abahakanyi cyangwa abapagani benshi bigomba gutera inkunga umulejiyo, akagerageza kubigisha no kubahindura. Ntagomba guterwa isoni n’ibyo bakora bivuguruza idini. Ukwemera n’ukwihangana by’umulejiyo bishobora kugirira akamaro umuntu wihebye utari wizeye kugaruka. Ariko umurimo wa Legio si ugukiza abamerewe nabi gusa, kugarura intama yazimiye cyangwa yafashwe n’abajura ni byiza, ariko Legio igomba kurushaho. Igomba gukundisha abantu ubutagatifu Imana ibashakaho; cyane ko hari benshi batagira aho babugera kandi bibwira ko batunganyije byose. Usanga hari abakurikiza amategeko makeya ya ngombwa ngo bazagere mu ijuru; abo rero umulejiyo yabatera gukunda Imana kurushaho. Agomba kubagenderera kenshi, abereka ko atarambirwa. Padiri Faber yagize ati: “Intungane imwe ingana n’abagatolika basanzwe miliyoni imwe. Kandi niba, nk’uko Mutagatifu Tereza wa Avila abitwibutsa, roho itari ntagatifu yifuza ubutagatifu, ku Mana irusha agaciro ibihumbi by’abantu babaho mu buzima busanzwe bunyuranye; mbega umunezero ukomeye ku mulejiyo uyobora intambwe za mbere z’abantu benshi mu nzira ibakura mu mibereho idashobotse kuko iyitesha agaciro!

14. Nta muntu ukabije kuba mubi, nta n’ukabije kuba mwiza ku buryo atatezwa indi ntambwe yisumbuyeho

Mu bo mugenderera, nta n’umwe ugomba gusigara uko mwamusanze. Nta we uba mwiza cyane byo kuba atakenera ko bakomeza kumwegereza Imana. Kenshi na kenshi, abalejiyo bazajya babona abantu babatambukije ubukristu, n’ibyo bibaye ntabwo bigomba gutuma bashidikanya ko bafite ububasha bwo kubagirira neza. Bazabaha ibitekerezo bishya, babamenyeshe ndetse babakundishe imigenzo myiza batari bazi cyangwa batakurikizaga. Bazabamenyesha impamvu z’indengakamere zituma umuntu akora neza imirimo ye, yo ishobora

Page 299: Manuel Ya Legio

283

kwandavuzwa n’akamenyero. Ibyishimo n’umwete w’abalejiyo mu iyogezabutumwa ntibizabura gukomeza abandi. Nuko rero abalejiyo niba babana n’intungane cyangwa n’abanyabyaha, nibatere imbere biragije Imana, bazi neza ko bagiye ku murimo bashinzwe, atari iby’abantu birwanaho n’intege nke zabo; ahubwo bibuke ko bahagarariye Legio ya Mariya, kandi bifatanyije n’abasaseridoti, n’abepiskopi na Papa ndetse na Kristu ubwe”. (Piyo wa 11, Urwandiko rwo ku wa 23/12/1922)

15. Ubutumwa budafututse bugira agaciro gake Nidushaka gukora ikintu cyiza, tujye twiyemeza igikorwa gifututse kandi gifite akamaro. Abalejiyo bagomba gukorera ibyiza abantu benshi. Igihe bidashobotse, babigirire bake bashyikiriye. Si byiza kugirira abantu benshi ineza idafite akamaro. Umulejiyo wabigira yaba akoze nabi, kuko abona ko aba arangije umurimo umwerekeye ariko nta cyo aba amariye Legio, ahubwo aba abujije n’abandi kugira icyo bakora. Hari n’ikindi agomba gutinya ndetse: naramuka yihebye, azabona ko wa murimo yakoze bya nyirarureshwa nta cyo wamariye abantu benshi, mbese nk’aho nta cyakozwe. Namara kwumva ko ari umulejiyo w’imburamumaro azacika intege.

16. Igikomeza Legio ni urukundo Dore ikindi gikomeye : umuntu yakwizera ate gukora umurimo utunganye, ugaragara kandi ushyitse, atagenderera abandi kenshi ngo bamenyane babe inshuti? Icyo umuntu yakora adaciye izo nzira nta cyo cyamara, nta n’ubwo cyamara kabiri. Mujye mubyibuka, cyane cyane igihe mugenderera abandi kugira ngo muheshe ikuzo Umutima Mutagatifu. N’ubwo uwo murimo ari mwiza ubwawo kandi ukaba utanga imigisha myinshi, ntabwo ari wo ntego ya Legio. Muramutse murorereye kugenderera abantu kuko mwashyikiriye icyabajyanagayo, mwaba mukoze agace gato ku murimo wa Legio. Abalejiyo babiri bagenderera ingo zose kandi kenshi, bazagera ku cyo bifuza batinze. Ni cyo gituma abalejiyo bagomba kwiyongera na za Praesidia zikaba nyinshi.

17. Umulejiyo abona Kristu kandi akamukorera muri buri wese agiriye akamaro

Umulejiyo ntakagire igihe agenderera abantu abitewe no kubakunda gusa cyangwa kubera impuhwe afitiye imbabare. “Ibyo mwagiriye umwe muri abo

Page 300: Manuel Ya Legio

284

bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye” (Mt 25,40). Umulejiyo niyumva ayo magambo yamwuzuyemo, azasanga Kristu muri bagenzi be, ni ukuvuga abantu bose nta we arobanuye, bigatuma abagirira akamaro. Abagome, abahemu, indushyi, insuzugurwa, abatagira kivurira, abateye ishozi, bose bagomba gufatwa nka barumuna ba Yezu. Ni bo Yezu yita nyine barumuna be, nicyo gituma tubaha icyubahiro kibakwiye. Umulejiyo ntagomba kwibagirwa ko abo agenderera atari kimwe n’umuntu mukuru ugendereye uwo aruta cyangwa ugendereye uwo bangana, ahubwo ni kimwe n’umuto usanze umukuru cyangwa umugaragu ugiye kwa shebuja. Uwo muco wo kwicisha bugufi iyo ubuze, usanga umulejiyo yigira nk’umutegetsi w’abo agenderera. Icyo gihe nta kintu cyiza cyakorwa, ntibashobora no kumwihanganira kereka agize icyo abazanira. Nyamara umulejiyo ugendereye abandi, ukunda kandi agakundwa, agasaba yicishije bugufi ko bamwakira mu rugo agezemo, azakiranwa ibyishimo, kabone n’aho ibyo azanye bitaba bibashimishije. Ntazatinda no kuba inshuti yabo. Abalejiyo ntibakagire ubwo babyibagirwa. Kubura ubwiyoroshye mu myambarire cyangwa mu buryo bwo kuganira, bizashyira hagati yabo n’abo bagenderera uruzitiro rukomeye cyane, n’imigenzo myiza yahebuje ikaba itashobora kuruvanaho.

18. Bikira Mariya akunda Umwana we akamwitaho binyuze ku mulejiyo

Uburyo Legio ikoresha, tubusanga muri aya magambo umwe mu balejiyo atubwiramo amahirwe yagize kandi atabikekaga : “Twagezeyo baradukunda”. Uburyo bwiza bwo gukangura urwo rukundo mu bo wagendereye, ni ukubanza ukabakunda kandi ukabibereka. Ibyo bibuze, nta kundi ushobora kubiyegereza ngo ukingure imitima yabo. Mt Agusitini yabibonye kare, igihe atubwiye ati : “Nta kinanirana ahari urukundo”. Mu magambo meza cyane atubwira imibereho ya Mt.Fransisko w’Asizi, Cesheritoni (Chesterton) akuramo iri tegeko riranga ubukristu agira ati : “Mt Fransisko yahoraga abona Imana yiyerekana ahantu hose, nyamara ntigaragare iteka ku buryo bumwe. Kuri we, umuntu ahora ari umuntu iteka, yaba mu kivunge cy’abantu benshi cyangwa ku gasi. Yubahaga abantu bose. Si ukuvuga ko abantu bose yabakundaga gusa, yaranabubahaga. Ububasha bw’akataraboneka yari afite bwaturukaga aha : guhera kuri Papa kugera ku mworo wa nyuma w’umusabirizi, guhera ku mwami wa Siriya kugera ku bajura bambaye inyonga

Page 301: Manuel Ya Legio

285

bavumbutse mu ishyamba, nta muntu n’umwe wigeze areba mu maso yuzuye ubushyuhe bw‘urukundo y’uwo muntu ngo abure kwemera ko Fransisko Bernardone uwo amukunda by’ukuri, n’ubugingo bwe kuva avuka kugeza ku rupfu, byemezaga ko na we ubwe yari akunzwe kandi yubashywe ku buryo bumukwiye”. Ariko se umuntu yashobora gukunda atyo uko ashaka? Birashoboka. Ibyo mubona byose nimubisangamo Yezu Kristu, urukundo rwanyu ruziyongera; ndetse na Bikira Mariya yifuza ko dukunda abana be nk’uko na we yakunze Yezu, abalejiyo be kandi azabibafashamo. Nabasangana uwo mwete wo gukunda abantu, ntazabura kubafasha kuwukomeza.

19. Umulejiyo woroshya kandi wubaha abandi yakirwa na bose Gutinya gusura abandi; bituruka ku kamenyero gake. Umulejiyo wese, yaba umutangizi cyangwa umazemo iminsi, niba yashimye ibyo tumaze kuvuga, afite ubugenge bwo kwinjira muri buri rugo. Nimubyumve neza, nta wajya mu baturage kuko abifitiye uburenganzira, ahubwo ni kuko bashatse kumwakira. Agomba kubegera abubashye, mbese nk’uko yabigira yinjiye mu ngoro y’ibikomerezwa. Ugenderera abandi ajye avuga icyamuzinduye, kandi asabe yitonze ko bamwemerera kwinjira. Mu buryo busanzwe bazamwinjiza mu nzu kandi bamwereke aho yicara. Icyo gihe abalejiyo bazibuka ko batazanywe no kuvuga bonyine, gutonganya cyangwa gucunaguza, ahubwo ni ugushaka ubucuti butegurira inyigisho zizaza nyuma mu rugero rwiza bagomba kubaha. Hari abavuze ko ishema ry’urukundo ari ukwumvikana n’abandi. Ngiyo ingabire ibuze muri iyi si itazi gukundana. Abantu benshi bababazwa no kubura ubatega amatwi ngo bamubwire ikibari ku mutima » (G.Duhamel). Ntitugomba kuzitirwa n’ibibazo umulejiyo ahura nabyo agitangira gusura abantu. Niyo batahita bamwakira neza, kwihangana kwe bizabatera kwibaza maze amaherezo bigire icyo bibamarira. Kwereka abana ko ubitayeho biguha inzira yo gutangira kuganira. Ushobora kugira icyo ubabaza ku byerekeye idini, n’uko bakunda guhabwa amasakramentu. Ibyo bibazo ubanje kubibaza ababyeyi ukihagera, byatuma ubasesereza. Naho ubundi uhereye ku bana, ushobora kubaha inyigisho z’ingirakamaro.

Page 302: Manuel Ya Legio

286

Mu gihe ubasezeraho, ugomba gutegura ikiganiro cy’undi munsi. Kubabwira byonyine ko washimishijwe no kubagenderera kandi ko uzagaruka mu kindi cyumweru, ni uburyo butunganye kandi bushimishije bwo gusezera, n’ubwo gutegura neza ibiganiro by’iminsi ikurikiraho.

20. Imyifatire y’abalejiyo basuye ibigo Abalejiyo nibagenderera ibigo cyangwa imiryango, bajye bibuka kwifata nk’abashyitsi. Bibaye ukundi, abayobozi b’abo bagendereye bavuga ibingana iki abo bagiraneza baba baje gusura abarwayi cyangwa abacumbitse aho, ariko ntibite ku mategeko cyangwa ntibagire ikinyabupfura mu bo bagendereye? Abalejiyo ntibakirengagize iyo nama y’ingirakamaro. Birabujijwe gusura abantu igihe kidakwiye, kubashyira ibintu bibujijwe mu kigo cyabo no kwivanga mu bibazo by’icyo kigo. Abasurwa bashobora kuba bafite ibibazo binyuranye mu kigo babamo, ariko abalejiyo ntibaba bajyanywe no kureba ibitagenda. Birakwiye ko abalejiyo babatega amatwi, bakabafasha kwihangana, ariko ntibagire ikindi bongeraho. Niba koko badashobora kurekera aho, bazabivuge mu nama ya Praesidium ibyige uko biri, abe ariyo ishaka icyafasha abo bantu.

21. Umulejiyo si umucamanza Imigirire y’umulejiyo, ubwenge n’umutima we bigomba kurangwa n’ikinyabupfura. Umurimo we si uwo gushinja abandi, si uwo gutegeka abandi gutekereza no kugenza nka we. Abo badahuje ibitekerezo n’abadashaka kumwakira ntakabafate nk’abantu babi. Turabizi, abantu benshi si intungane, ariko umulejiyo ntashinzwe kubannyega. Kenshi abo bantu bashobora kuba barengana, nk’uko byagenze ku batagatifu benshi. Uwahamya ko ubuhemu bwuzuye mu bantu ntiyaba abeshye, ariko urubanza bazacirwa rukwiye guharirwa Imana, yo yonyine ireba mu mitima y’abantu kandi ikaba idashobora kwibeshya. Nk’uko Garatiri (Gratry) abivuga, abantu benshi ntibagize amahirwe yo kubona uburere bw’ibanze, bavutse badafite umurage w’imico myiza, wareba impamba izabatunga hano mu nsi, ukagira ngo ni ingeso n’ibitekerezo bibi gusa. Ariko tuzi ko umuntu wese azabazwa icyo azaba yarahawe, nk’uko Ivanjili ibitubwira (A.Gratry, “Les sources”).

Page 303: Manuel Ya Legio

287

Abandi batagira uko bangana, batunzwe no kwirata babitewe n’ubukire bwabo, bakaba batakozwa umugenzo wo kwigomwa; kandi umubare wabo uranga ukiyongera muri iki gihe. Mbere yo kugira icyo abavugisha, umulejiyo ajye abanza atekereze. Yenda abo bakire baba bameze nka Nikodemu watinyutse kuza ijoro ryose kandi rwihishwa kureba Yezu, akamugirira neza akamushakira inshuti, akamukunda nta buryarya, bigatuma Nyagasani amugira umwe mu batoni be bagize amahirwe yo guhagarikira ihambwa rye. Abalejiyo ntibakarangweho ubucamanza cyangwa se ngo bannyege abandi. Mbere yo kugira icyo bavuga ku bantu cyangwa ku bintu, bajye bibaza uko Bikira Mariya umubyeyi wuje impuhwe n’urukundo yabigenza, mbese bazamufateho urugero rwabo bakore nka we.

Uwo wari umwe mu migirire ya Edeli Kwini (Edel Quinn) wo kutagira ikintu na kimwe avuga atabanje kugisha inama Umuhire Bikira Mariya.

22. Imyifatire y’umulejiyo imbere y’abamuvuga nabi Mu byo tumaze kuvuga, twakunze kwibanda ku bibi biterwa no gutinya kuvugwa nabi. Ubwo bwoba ntibubura no ku bafite ibitekerezo byiza. Mu bigiye gukurikira, harimo inama zagoboka umuntu muri ubwo buryo. Ikintu kimwe cy’ingenzi Legio yimirije imbere, ari nacyo nyine kizayiha gutera intambwe ndende, ni uguteza imbere ibitekerezo n’imyifatire y’abantu. Mu gihe biyemeje kubaho nk’intumwa, abalejiyo baba batanze urugero umukristu wese yagombye kureberaho, ugasanga abantu benshi baharanira kugera ku ntego nk’iyo babitewe no gushaka kwigana ikibashimishije. Ikimenyetso kimwe mu byerekana ko buri muntu agira intego aharanira koko, ni uko usanga abantu benshi bagize icyo bakurikiye, babyeruye kandi babyishimiye. Ikindi kimenyetso usanga ndetse benshi bahuriyeho, ni akantu ko kutumvikana iyo ntego itera mu bantu, biturutse kuri uko gushaka kurwanya ibidindiza amajyambere mu bukristu. Ako kantu ko kwanga kurushwa twakagereranya n’urushinge rukangura umutima w’abantu. Nk’uko bigenda ku zindi nshinge zose, urwo rushinge rutuma umuntu abanza kumererwa nabi no kwijujuta kubera uburyaryate mu gihe barumutera, nyuma ariko hakurikiraho imbaraga zitagira uko zingana zirwanya umuze. Icyakora, iyo nta cyo umuntu agaragaje na gito, ibyo ni gihamya ko uwo mugambi utazageza ku kigamijwe.

Nta mpamvu yatuma Legio ihungabanywa n’uko rubanda banegura ibikorwa byayo, mu gihe ibyo bidakomotse mu nzira y’amafuti Legio yaba yarakurikiye

Page 304: Manuel Ya Legio

288

mu mikorere yayo. Dore indi nama mudakwiye kwibagirwa na rimwe kuko igenga umurimo wose w’intumwa. “Kumenya kwiyegereza abantu si ikindi, ni ukugira urukundo no kugwa neza, ni ugutanga urugero rwiza utitera hejuru kandi udaciye igihugu umugongo. Ni ugukora ibyo byose mbese ku buryo budacishije abandi bugufi, cyangwa ngo usange ubahatira kwemera ibyo uvuze byose: Nta we ukunda kuyoborwa ku gahato” (Giosue Borsi).

23. Ntimukagire ubwo mwiheba Rimwe na rimwe imirimo irambiranye isaba ubwitange mu gikorwa nacyo gisaba ubutwari buhanitse itanga umusaruro muke. Abalejiyo ntibagambirira kugera ku bisubizo bifatika. Icyakora no gukorana ipfunwe ntibyababera byiza. Gutekereza ko kwirinda icyaha kabone n’aho cyaba ari kimwe bibabyarira inyungu zitagira ingano birabahoza bikanabatera kwikomezamo imbaraga ntibadohoke mu kwihata. Mu by’ukuri icyo cyaha cyaba ikibi kitagira urugero, kibyara ingaruka mbi cyane zitagira ingano. Giosue Borsi yagize ati: “Inyenyeri mu kirere, kabone n’iyo yaba ari nto cyane, ifite icyo imaze mu mwanya wayo Imana yayihaye hagati y’izindi zose ziyikikije. Niyo mpamvu ku gipimo, wowe wenyine Nyagasani, ushobora kumenya no kugena urugero rwacyo, kuba ikaramu nandikisha byonyine inyerera ku rupapuro bifitanye isano n’ukunyeganyega kw’ibindi biremwa byose biri mu kirere, biri hamwe. Ni na ko bigenda mu by’ubwenge. Ibitekerezo bikomeza kubaho kandi bifite ingendo z’urusobe bikora muri iyo si y’ubwenge, isi itambutse kure iyi yacu ifatika; isi ifite ubumwe kandi ihamye haba mu bunini bwayo, mu burumbuke no mu biyigize binyuranye. Nk’uko bimeze mu isi ifatika n’iy’ubwenge, ni na ko bimeze mu bya roho bitambutse kure iby’isi.” Buri cyaha cyose gihungabanya isi. Gikomeretsa umutima wa buri muntu. Rimwe na rimwe, ipfundo rya mbere ry’uwo mugozi ribonwa n’amaso, iyo umuntu ateye undi kugwa mu cyaha. Ariko ryaboneka ritaboneka, icyaha kijyana ku kindi; ku rundi ruhande na none, kwirinda icyaha bibuza ikindi gukorwa. None se muri ubwo buryo, kongera kwirinda gukora icyaha ntibizabuza kugikora ubwa gatatu, gutyo gutyo kugera ubwo bose bashoboye kugitsinda burundu?

Kubera iyo mpamvu se byaba ari ugukabya umuntu avuze ko umunyabyaha wicujije yaba ahagarariye imbaga nini y’abandi benshi bazaza bamukurikiye bagana iyo nzira y’Ijuru?

Page 305: Manuel Ya Legio

289

Nicyo gituma kwirinda gukora icyaha gikomeye nabyo bikomeye cyane ariko bigatuma buri roho yumva uburyohe bwo kuronka inema z’inyongera. Kubuza icyaha gukorwa ni umunsi mukuru, ni ugutera intambwe ujya imbere mu by’Imana, bityo buhoro buhoro umuryango wabagaho utazi Imana ukabaho urangwa n’imigenzo myiza.

24. Aho umusaraba unyuze ni ikimenyetso cy’ukwizera Igikunda guca intege umulejiyo si ukwiheba abitewe no kubona ibibi arwanya bifite imbaraga kumurusha, ahubwo abona arwana wenyine nta kimutera inkunga mu byo yari yizeye. Inshuti zimucikaho, abagiraneza bakamuhunga, imigirire ye ikamukoza isoni, ibyari kumufasha akaba ari byo bimubuza amahoro. Iyaba ntari mfite igikoresho cyafashe ingese, iyaba abo dufatanyije umurimo batagira ingeso mbi, iyaba ntari mpetse uyu musaraba unshengura, nashoboye gusarura imyaka myinshi, niko nibwira.

Uvuga atyo, ararambirwa kuko adashoboye kugirira abandi akamaro kandi byashobokaga, yakwitera gucika intege kandi umwanzi nta cyo yari amushoboyeho.

Tujye duhora twibuka ko ukorera Yezu agomba kugira ikimenyetso cye bwite, umusaraba. Uwo murimo ntawakwemera ko ari uw’Imana hatarimo umusaraba, umusaraba ubuze nta cyo yageraho. Janeti Erisikine Situwati (Janet Erskine Stuat) ati: ”Nimutekereze ibyanditswe mu Gitabo Gitagatifu n’amateka ya Kiliziya, ndetse mwibuke n’ibyo mwiboneye byiyongera buri mwaka, murasanga Imana idakora nk’uko umuntu aba yabitekereje cyangwa yashatse ko biba”. Ni ukuvuga ko umuntu aba adasanzwe abona ibintu ku buryo Imana ibibona, noneho igasa n’iyanga ko ibintu bigenda neza ngo bitungane uko byari bikwiye, ibyo rero ni uburyo butuma agera ku cyo yatekereje aho kubibogamira. Ntabwo ari igitotsi cyangwa indi nkomyi, ahubwo bifite akamaro. Si umutego, ahubwo ni imbaraga zitera ishyaka rigeza umuntu ku cyo yahagurukiye. Imana ishimishwa no kwerekana ubushobozi bwayo igorora ibyari byahenutse, ikora ibintu bikomeye nta bikoresho bikomeye ishyizeho.

Abalejiyo bagomba kumenya ko niba bashaka ko ingorane bahura nazo zibagirira akamaro, ntibigomba guturuka ku mwete muke wabo; amakosa mu byo bakoze cyangwa birengagije byagombaga gukorwa ntabwo byabahesha ishema.

Page 306: Manuel Ya Legio

290

25. Kugera ku ntego bitera ibyishimo, gutsindwa na byo ni ibyishimo by’umutsindo utegerejwe.

Witonze ukareba wasanga umurimo ubonetse wose wagombye gutera ibyishimo byinshi. Iyo umuntu ageze ku cyo yashakaga aranezerwa, atakigeraho bikamutera kwibaza kandi bigakomeza ukwemera, kuko bituma yizera kugera ku ntego neza mu gihe kizaza. Na none iyo bibashimishije bakakira umulejiyo neza, na we anezerezwa n’uko bakunze kugendererwa ; ariko abamureba nabi na bo bagomba kumushimisha kuko bimwereka ko habuze ikintu atari asanzwe azi. Abalejiyo barabizi, aho bakunda idini gatolika bakira neza ubagendereye, n’iyo baba basa n’abataye ubukristu ho gato, naho ababakira nabi berekana ko ari abahakanyi.

26. Uko bakwiye gufata praezidia n’abalejiyo bagenda nabi

Ibyo ni ukubyihanganamo. Haba ubwo usanga umwete waracogoye batakijya imbere, intege za muntu zabaye nkeya. Nta kwiheba rero, ahubwo muri icyo gihe inama zikurikira zagira akamaro.

Niba abalejiyo badashoboye kuzuza inshingano zabo, n’ubwo bafite ishyaka kandi bashyigikiwe n’isengesho ry’umuryango n’ubwitange bwawo, noneho se imyitwarire yabo yamera ite baramutse batari muri Legio ? Kandi niba aho baturuka basanze hadashobora kuboneka abalejiyo beza bagira praesidium, ese aho haba hari n’ubukristu bukomeye ? Ibyiza ni ukubanza gukomeza ubukristu muri ako karere.

Kugira ngo bishoboke, uburyo bwiza ni ugushyira mu baturage bose umusemburo nk’umwe wo mu Ivanjili, kugera igihe umutsima wose ututumbiye. (Mt. 13,33)

Intumwa zose bagomba kuzigisha n’umutima mwiza nta kurambirwa. Imico ya gatolika ubwayo isanzwe igera mu bantu bitinze, none imico y’abatumwa ni yo izafata mu kanya gato ? Gucika intege byatuma byose bihagarara, abantu bagahera mu cyeragati, ibyaha bikiyongera ukazasanga nta garuriro.

27. Legio ntikorera kwiturwa Legio ntikemere ko hagira umwe mu bayo uyitwaza kugira ngo yibonere indonke. Ndetse ntibyakabaye ngombwa kwihanangiriza umulejiyo bamubuza ubwo buhashyi buteye isoni yitwaza iryo zina, kuko ahubwo bitari bikwiye no kuvugwa

Page 307: Manuel Ya Legio

291

bibaho. Bene ubwo buhashyi burabujijwe, bwatuturuka muri Legio imbere cyangwa hanze yayo.

28. Legio ntiha abayo impano. Inzego za Legio zibujijwe guha umulejiyo amafranga cyangwa indi mpano. Ayo mashimo n’ibihembo biramutse byemewe, byakwiyongera bidatinze ku buryo Legio itabona ibyo itanga. Murabyirinde rero. Ikindi ni uko Legio ishimishwa n’uko abayo benshi muri bo atari abakungu cyane. Nuko rero muri za Presidia no mu zindi nzego za Legio nibashaka guha umwe mu balejiyo ikintu cy’urwibutso, bajye bamufashisha amasengesho.

29. Legio ntivangura uburere n’ubuvuke Mu buryo bwa rusange, Legio ntiyemera ishingwa rya za Praesidia zigizwe gusa n’abakristu bahuje urwego rw’ubukungu n’imibereho cyangwa basangiye umwuga. Dore impamvu zimwe na zimwe: (a) Kenshi na kenshi guhuriza abantu bafite ibyo basangiye muri praesidium imwe bisa no guheza (gukumira) abo badahuje. (b) Uko bisanzwe, uburyo bwiza bwo gutora abalejiyo, ni uko abalejiyo bakwitorera abandi muri bagenzi babo, izo nshuti zabo zishobora kuba zitujuje ibisabwa ngo zibe zakwinjira muri iyo Praesidium. (c) Iteka za praesidia zifite abalejiyo baturuka mu nzego zose ni zo zikora umurimo utunganye.

30. Icyo Legio ishaka ni uguhuza abantu si ukubatanya Dore ingingo mugomba kwitondera kurusha iza mbere : Legio igomba kwiyemeza yeruye kurwanya amahari n’inzangano zitabarika z’isi. Ni ngombwa rero ko uwo murimo utagira uko usa utangirana n’ubumwe mu muryango, muri praesidium ubwayo. Kuvuga ko tugomba kuvanaho amakimbirane ari mu bantu byaba ari ukwikoza ubusa, niba abalegio ubwabo batangiye batumvikana. Legio igomba kwibanda ku bumwe no ku rukundo abantu baremye Umubiri Mayobera wa Kristu bakeneye, izihatire ibyo. Legio ishyira muri praesidium imwe abantu basanzwe batavuga rumwe, iba ikoze umurimo ukomeye pe. Aho urukundo

Page 308: Manuel Ya Legio

292

rumaze gushinga imizi, rurisanga rukagera no mu bandi, aho rushobora kuvanaho amahari y‘ubwoko bwose.

31. Ni ibitinze bizaza, abalejiyo bazakora n'umurimo uruhije cyane Gutoranya umurimo bishobora gutuma umuntu ashidikanya. Ibibazo bikomeye bishobora kubaho ariko wenda umusaseridoti atinya kubishinga praesidium ikivuka.Ubusanzwe impamvu zo gutinyatinya ntizagombye kuba ari zo zijya imbere niba tudashaka kuvugirwaho amagambo ya Mt Piyo wa 10 : « Ikintu kizonga cyane ubutumwa ni ubwoba, nako ni ubugwari bw’abeza ». Ariko niba mukomeje gushidikanya mujye mutangira kwigengesera ku mirimo yoroshye. Uko inama zizajya zungikana ariko mwungukiraho ubwenge, hazaboneka abalejiyo bake bashobora imirimo ikomeye. Murayibahe icyo gihe mudashidikanyije. Kandi muzabahe n’ababafasha mukurikije uko imirimo ari ngombwa n’uko abayishoboye bazaba babonetse. N’iyo haboneka abalejiyo babiri gusa bakora umurimo ugoye, urugero rwiza rwabo ruzagirira umurimo w’abandi balejiyo akamaro kanini cyane.

32. Uko umulejiyo yifata mu ngorane Umuryango wa Legio ntukunda kwikururira ingorane, ariko hariho imirimo idatana n’ibyago. Niba Legio isanze ko:

(a) igikorwa abantu batezeho umukiro kidafite ugikora cyangwa nibura ngo agitangire ; (b) kandi yizeye ko ifite intwari zagikora zitayobye ; ikwiye kuzohereza. Byatera isoni kubona roho z’abantu ziyoba naho ingabo za Mariya ziyegamiye ! « Imana iturinde umunezero w’injiji, Imana iraturinde amahoro y’ibigwari ». (De Gasparin)

33. Legio ntigatangwe ku rugamba mu ntambara ya Kiliziya Abalejiyo basangiye na Mariya ukwemera afite mu mutsindo w’Umwana we, kwa kwemera ko Umwana we yabanje guca mu rupfu maze akazuka, yatsinze ububasha bw’icyaha mu isi. Mu rugero rw’ubumwe dufitanye n’umubyeyi wacu Bikira Mariya, Roho Mutagatifu aduha gutsinda natwe mu ntambara zose Kiliziya irwana. Abanyamuryango bifitemo icyo gitekerezo, bagombye kubera Kiliziya yose urugero bahangana n’ibibazo by’iki gihe turimo bifitemo ubutwari no kwizera.

Page 309: Manuel Ya Legio

293

Tugomba gusobanukirwa n’imiterere y’iyo ntambara. Ntibihagije kurwana hagamijwe kugeza Kiliziya ahantu hose, ahubwo iyo ntambara iba igamije kuzana abantu kugira ngo bunge ubumwe na Kristu. Ni intambara irusha izindi ubukana iba igabwe ku mwanzi. Ijambo umwanzi ubwaryo ntirigomba kudukoshesha.

« Buri muntu utemera kimwe na buri mugatolika ni ikiremwa gifite roho idapfa, yaremwe mu ishusho y’Imana kandi Kristu yapfiriye. Urwanya Kiliziya cyangwa Kristu ubwe, uko angana n’uko ateye kose, intego yacu si ukumutsinda, ni ukumuhindura akagarukira Imana. Nta na rimwe tugomba kwibagirwa ko shitani ishaka roho ye ngo iyijyane mu muriro utazima nk’uko ishaka iyacu, kandi tugomba kurwanya iyo shitani itwibasiye. Dushobora guhatirwa guhangana n’umuntu tugira ngo tumubuze kuroha roho z’abantu azishyira mu kaga, ariko dushaka iteka kumugarura mu nzira y’umukiro. Tugomba kurwanisha ububasha bwa Roho Mutagatifu kandi uwo Roho ni Urukundo rw’Imana Data na Mwana; abasirikari ba Kiliziya barwanira mu rwango, baba barwanya Roho w’Imana” (F.J. Sheed Théologie pour Débutants).

34. Umulejiyo agomba kwamamaza icyitwa gatolika cyose Abalejiyo ntibakirengagize gukoresha amasikapulari, imidari n’ibimenyetso byemewe na Kiliziya. Mu kubitanga no kubikundisha abandi, abalejiyo baba bakinguriye Imana amayira ikunda gucishamo inema zayo, nk’uko ibikorwa byinshi bibigaragaza. Imana ishaka ko inema zayo zisakara ku bwinshi.

Bagombye by’umwihariko kwibanda kuri sikapulari ya Karmeli, ari yo Bikira Mariya yitangiye ubwe. Bamwe basobanura imvugo uko yanditse bagenda ijambo ku rindi igira iti: “Uzapfa yambaye uwo mwambaro ntazatsindwa n’urubanza.” Nta gushidikanya na guke Mutagatifu Kolode wa Kolombiyeri (Claude de la Colombière) yigeze agira kuri iyo ngingo. Padiri Rawulu Pulisi (Raoul Plus) yifuza ko bumva neza icyo iyo mvugo ishaka kuvuga, abisobanura atya : « Birashoboka ko umuntu yata isikapulari ye ariko uzaba ayambaye ku isaha yo gupfa kwe azakizwa».

Byongeye kandi, bazashyigikira ibikorwa by’ubusabaniramana mu ngo z’abantu babashishikariza gushyira mu mwanya w’icyubahiro imisaraba n’amashusho matagatifu, kumanika ibihangano bigaragaza ubuyoboke gatolika no kugira amazi y’umugisha mu rugo, n’amashapule yahawe umugisha anafite indulugensiya. Urugo usanga abarutuye badaha agaciro amasakramentu ya Kiliziya, buhoro

Page 310: Manuel Ya Legio

294

buhoro ruba rwugarijwe no kureka kuyahabwa. By’umwihariko, abana bakira neza ibimenyetso by’ubuyoboke bigaragara inyuma; kandi mu rugo rutarimo ishusho cyangwa ibimenyetso bitagatifu, bizagorana kuzagirayo ukwemera gususurutse kandi nyako.

35. Virgo Praedicanda: Mariya agomba kumenywa no kwigishwa abantu bose, kuko ari umubyeyi wabo

Papa Leo wa 12 yakundaga kwigisha ko Mariya ari umubyeyi w’abantu bose, kandi ko Imana yabibye mu mutima wa buri muntu imbuto yo gukunda Mariya, ibibwa ndetse no mu bamwanga n’abatamuzi. Iyo mbuto igomba gukura, ndetse yafumbirwa ikavamo igiti cy’inganzamarumbo. Nicyo gituma abantu bagomba kwegerwa maze bakigishwa ko Mariya ari umubyeyi wabo.

Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 yatangaje ubwo bubyeyi bwa Mariya (Lumen Gentium 35), yigisha kandi ko Mariya ari we soko n’urugero rw’ubutumwa kandi ko Kiliziya ari we igomba kwisunga mu kwihatira gukiza abantu bose.

Papa Pawulo wa 6 ashaka ko hose, cyane ariko aho Kiliziya Gatolika itarakwira, higishwa ko Mariya ari umubyeyi ku buryo na bo bahindukira bakabyigisha bene wabo. Arongera atura umutima mutagatifu wa Mariya abantu bose ngo abarangirizemo umurimo we wo kubageza kuri Kristu. Agiye kubisoza, Papa aha Mariya iki gisingizo kivuze byinshi:”Mubyeyi w’Ubumwe”.

Baribeshya rero abibwira ko Mariya ari we ubabuza guhinduka kubera ibyo bamwigishaho. Ni we mubyeyi w’inema n’ubumwe, ku buryo aramutse atabayeho ntawashobora kubona inzira. Abalejiyo bagomba guhora bagaruka kuri iyi nyigisho igihe cyose bazaba bihatira guhindura abantu, ni ukuvuga ko bazasobanurira bose ko Legio isingiza Mariya, ko atari ibyayo gusa, ko ahubwo yabyigishijwe na Kiliziya.

“Kiliziya itanga iteka Bikira Mariya ho urugero abakristu bagomba kureberaho, itarebye gusa uburyo yabayeho. Dore ko yaba imibereho ndetse n’imico by’icyo gihe bisa n’ibitakigezweho, ariko ni ukubera ko mu buzima bwe bufatika bwa hano ku isi, Mariya yumvise ugushaka kw’Imana bidasubirwaho (Lk 1, 38), yakiriye ijambo ry’Imana kandi arishyira mu bikorwa, ibyo yakoze byose byaranzwe n’urukundo no kwitangira abandi. Muri make, yabaye umwigishwa wa mbere wa Yezu kandi w’intungane. Ibyo byose bifite agaciro katubera urugero hose kandi n’igihe cyose. “(M Cul 35)

Page 311: Manuel Ya Legio

295

UMUTWE WA 40 : « NIMUJYE MU ISI YOSE MWAMAMAZE INKURU

NZIZA MU BIREMWA BYOSE » (Mk, 16, 15)

1. Umurage wa Kristu usumba iyindi

Iyo umuntu ahawe ijambo mu ruhame, amagambo arangirijeho ni yo bitaho cyane, kabone n’iyo yaba yavuganywe uburakari cyangwa intege nke. Umuntu yavuga iki ku magambo umwami wacu yabwiye intumwa ze agiye gusubira mu ijuru. Yari akubiyemo icyifuzo cye n’umurage yabasigiye, kandi yavuze ibintu bikomeye kurusha igihe Imana itangiye amategeko kuri Sinayi. Yamaze gusubizwa ikuzo rye mu Butatu Butagatifu, ati: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze inkuru nziza ku bantu bose” (Mk, 16,15).

Ayo magambo atwereka ishingiro ry’ubukristu. Ukwemera kugomba gukoresha ubushobozi bwako bwose kugira ngo kugere ku bantu bose. Rimwe na rimwe, iyo nyigisho y’ingenzi irabura, ntitujya gushaka abantu. Ari abo turi kumwe muri Kiliziya cyangwa abatayirimo. Nyamara niba tudakurikije iryo tegeko Yezu yatanze igihe yari asubiye mu ijuru, bizatugora. Igihano kizaba icyo gutakaza inema, gusubira inyuma no kudohoka, bigeze ndetse n’aho ukwemera kuzima burundu. Reba hirya no hino, urasanga ibyo byago byaragwiriye abantu.

Igihe Kristu yagiraga ati “mu bantu bose”, nta we yakuyemo. Mu by’ukuri, yabonaga imbere ye buri muntu ku giti cye akibuka ko ari we yari yambariye ikamba kandi akemera kumuhekera umusaraba, kumutererwa imisumari, kumutikurirwa icumu, kurebanwa umujinya na rubanda, kugira agahinda kenshi n’ububabare bukabije, kugira intege nke, kubabazwa no gusamba, byagejeje ndetse no kwemera gupfira ku musaraba. ”Ubwo bubabare bukabije Kristu yagize ntibugomba kuba impfabusa, ni buri muntu yashakaga gucungura. Amaraso ye y’agaciro gahanitse, ubu tugomba kuyashyikiriza buri muntu yacunguye. Iryo tegeko rya Kristu ridakuka ritwohereza kujya hose gushaka abantu, ari abaciye bugufi, abagome, abo duturanye n’abari kure, abantu basanzwe ndetse n‘abagome, kujya mu ngo z‘abakene, gusanga abababaye n’abahanzweho na shitani, abigunze, ababembe, abibagiranye, abasinzi, n’abandi bazikamye mu ngeso mbi, gusanga abateye ubwoba n’abatuye mu buvumo cyangwa abadafite aho barara, abari ku rugamba, ababa aho abandi batinya kugera: mu turere turangwamo urubura rwinshi, mu butayu bubamo izuba rityaye, mu mashyamba

Page 312: Manuel Ya Legio

296

y’inzitane, mu bishanga, mu birwa, kugera no ku batuye kure cyane. Tugomba kugera hose, nta muntu tugomba gusiga inyuma kugira ngo dushimishe Yezu.

Legio igomba guhoza umutima kuri iryo tegeko. Ihame shingiro rigomba kuba iryo gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho uburyo bwo gushyikirana n’abantu bose baba mu bice byose. Niba ibyo bikozwe, kandi birashoboka, itegeko rya Nyagasani rizaba ryubahirizwa.

Mubyumve neza, icyo Nyagasani ategeka, si uko byanze bikunze abantu bose bahinduka, icyo ashaka ni uko bose bagira ubasanga, akabigisha ijambo ry‘Imana. Guhinduka kwabo yenda birenze ubushobozi bw’abantu, naho kubasanga biroroshye. Abantu b’iyi si yose baramutse batakigira icyo batinyanaho kandi umubano wabo utavanguye, byamera bite? Imbuto ntizizabura igihe cy’isarura nikigera. Imana ntitegeka gukora ibintu bidafite ishingiro cyangwa bidafite akamaro. Umuntu wese niyihatire kumenya kubanira abandi, nibura azaba akurikije itegeko ry’Imana, ibyo rero birahagije kandi nibyo ngombwa. Wenda tuzabona Pentekositi ya kabiri.

Benshi mu bakozi bita ku murimo bashinzwe bibwira ko iyo barushye kugeza ubwo intege zicitse baba bakoze ibyo Imana ibatezeho byose. Nyamara baribeshya, uwo murimo bakora bonyine ntaho ushobora kubageza. Imana ntiyashimishwa n’uwo murimo uturutse ku mbaraga zabo gusa, kandi si Yo izaza ngo ibakorere n’ibyo batashoboye gutangira. Koko rero imirimo ya Legio ni kimwe n’indi yose umuntu adashobora gukora wenyine adafatanyije n’abandi, ni ukuwuhugukira no gushaka abawukora kugeza ubwo umubare wabo uba uhagije.

Uko gutabaza, uko kwihatira gufatanya n’abandi mu murimo dukora ni yo nkingi y’umurimo rusange. Iyo nshingano ntireba gusa abayobozi bakuru ba Kiliziya, cyangwa abasaserdoti gusa, ahubwo ni iya buri mulejiyo na buri mukristu gatolika. Igihe kwamamaza Inkuru Nziza bizitabirwa na buri mukristu, ibikorwa by’abogezabutumwa bizasesekara ku isi hose.

“Igihe cyose muzajya musanga ububasha bw’ibikorwa byanyu buhwanye n’ukwemera mufite, kandi uko mujya mbere mu kwemera n’ubwo bubasha ari ko bwiyongera. Ubuntu bw’ijuru ntaho buhuriye n’ubw’isi, iyo Imana itanze ntigabanya, iguha ikurikije icyo ukeneye, nta gikumira ingabire zayo.

Page 313: Manuel Ya Legio

297

Ikigega tuvomamo ingabire z’Imana gihora gisendereye, ntikigira urugero rugaragara kigomba kugeza ho. Dukwiye rero kwihatira kwifuza ibyo, tugakingura imitima yacu kugira ngo tubyakirane isuku, maze ibyo ukwemera kuzaduha ubushobozi bwo kwakira bizadusesekaremo.” (Mt Sipiriyani wa Carthage)

2. Legio igomba gushyikira buri muntu ukwe. “ Kubona abantu benshi cyane bahabwa Ukarisitiya buri gitondo, ntitukibeshye ko nta bibazo biriho, ndetse bikomeye. Ingo nyinshi zimerewe nabi muri byose, abantu bazikamye mu byaha ku buryo buteye isoni, ingeso mbi zashoye imizi.

Icya kabiri tugomba kumenya, ni uko icyaha gihera aho cyiganje maze kigakwirakwira hose. Icya gatatu: n’ubwo dusanga aho ingeso mbi zitangiye kuza, imizi yazo yakwiye hose. Ahantu hose harangwa umwete muke, aho ibyaha byoroheje bitangiye gukorwa, haba hagiye kuza n‘ibikomeye. Aho umukozi yaba ari hose, ntiyabura icyo akora. Yewe, naho mwapfa guhumuriza umusaza uri mu bitaro, kwigisha abana gukora ikimenyetso cy’umusaraba, cyangwa kugerageza gusubiza iki kibazo:”ni nde waremye isi?“ Muba mukoze umurimo ukomeye, kuko muba musenya iyo ndiri y’ikibi.

Icya kane ni ubu butumwa bwo kwizera bukomeza umutima w’intumwa ikunda kwiheba iyo ibonye ibyaha byinshi bikorwa. Nk’uko twabyerekanye ariko, urwo rusobekerane rw’ibyaha, amaherezo na rwo ruzavaho. Hari umuti w’ibyo byose, umwe rukumbi wo gukurikiza amategeko ya Kiliziya mu kwamamaza ubutumwa.

Abo bantu babaye nabi badutera guhinda umushyitsi baba bahishemo ukwemera kurangamiye ibyiza. Uko kwemera kuba gutegereje umuntu ugukangura, icyo gihe n’umunyabyaha ukabije akaba yahinduka agahabwa amasakramentu. Iyo amaze kuyahabwa, asigarana imbaraga zidashobora kumuvamo. Yezu Kristu amufashisha amasakramentu, abamubona bakaba bamugereranya na Mt Agustini cyangwa Mariya Madalena, mu buryo bayobotse Imana bavuye mu byaha.

Ku bandi banyabyaha, guhinduka biraruhije. Kubera ibintu bibi bimenyereje cyangwa abo babana babakomeza mu cyaha, bazajya bagwa babyuka. Yenda ntibazaba abakristu beza, ariko baba bagifite umutima mwiza watuma bakira. Bimeze bityo byaba ari byiza cyane.

Page 314: Manuel Ya Legio

298

Niba abalejiyo bafite ukwemera gukomeye, bazananirwa na bike, n’iyo baba bakora ahantu haruhije cyane. Inama twabagira ni iyi: nimukundisha abantu amasakramentu, mukabigisha n’uburyo bwo kuyoboka Imana, icyaha muzaba mwakiganje. Nimugirira abantu neza, muzaba mutanze urugero kandi bose bazabibona vuba. Nimwitabaze intwaro mufite. Niba ingo esheshatu zegeranye, abazituye batajya mu Misa, badahabwa amasakramentu kandi ntibakunde n’uko hagira ubagira inama; ese ntimwashobora kugandura rumwe muri izo ngo mukarugeza ku ntera ishimishije maze uwo muryango ukagaragaza ko muri kumwe? Nimushakisha uko mwakwimika Umutima Mutagatifu wa Yezu iwabo, muzaba mwatsinze urugamba. Bazatera indi ntambwe yisumbuyeho na none, maze abaturanyi na bo babarebereho. Byaba ari byiza cyane, byagirira akamaro abarutuye n’abaturanyi bakabigana.(Padiri Michael Creedon, umuyobozi wa roho wa mbere wa Concilium Legionis Mariae)

“Icyo gisambo (kimwe cyari kibambwe hamwe na Yezu) cyibye ijuru! Mbere yacyo nta wundi wari warigeze ahabwa isezerano nk’iryo, yaba Abrahamu, yaba Izaki, Yakobo, Musa, abahanuzi cyangwa intumwa. Icyo gisambo cyarabarushije bose! Ariko n’ukwemera kwacyo kwasumbye ukwabo! Cyabonye Yezu mu bubabare maze kiramushengerera nk’aho yabaye ari mu ikuzo. Cyamubonye abambwe ku musaraba maze kiramwambaza nk’aho yabaye mu ijuru. Cyamubonye ari igicibwa kimuvugisha nk’uwiyambaza umwami. Uratangaje wa gisambo we, wowe wabonye umuntu ku musaraba ukamwita Imana.” (Mt Yohani Krizostomo)

3. Gushyikirana n’abavandimwe bacu bo muri za Kiliziya z‘Abaworutodogisi” (Orthodoxes)

Umurimo w’ibanze wa Kiliziya ni uwo kumenyesha Ivanjili abantu bose, nk’uko Papa Pawulo wa 6 abivuga (EN 14). Uwo murimo ufitanye isano no guharanira ubumwe bw’abakristu Kiliziya yiyemeje. Araye ari budupfire, umwami wacu yasenze agira ati: “Kugira ngo bose babe umwe, nk’uko Wowe Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo baba umwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye.” (Yh 17,21)

Hashingiwe ku Nama nkuru ya Vatikani ya Kabiri (1962-1965), ubumwe bw’abakristu ni kimwe mu by’ingenzi Kiliziya iharanira muri iki gihe. Kwicamo ibice bibangamira ugushaka kwa Kristu, bibangamiye cyane kwamamaza Inkuru Nziza mu biremwa byose, ari na cyo Kiliziya iharanira.” (UR1)

Page 315: Manuel Ya Legio

299

Aya magambo yo mu ibaruwa “Orientale Lumen” (Urumuri rw’iburasirazuba) ya Papa Yohani Pawulo wa 2 ashimangira ubumwe n’abakristu bose b’iburasirazuba: “Ubwo twemera ko uruhererekane rwa za Kiliziya z’iburasirazuba ari kimwe mu bigize umutungo wa Kiliziya ya Kristu, abakristu gatolika basabwa kumenya uwo murage, bakawuvomamo icyateza imbere ubumwe bw’abakristu“. Aba bagatolika b’iburasirazuba bumva neza ko basangiye uwo murage n’abaworutodogisi. Ni byiza ko n’abo muri Kiliziya igendera ku murage wa Roma bamenya uwo murage uko wakabaye kandi bakiyumvamo hamwe na Papa, icyifuzo gikomeye cyo kubona Kiliziya yibumbiye hamwe“ (No1). Nyirubutungane Papa akomeza agira ati: “Hari isano ya hafi cyane iduhuje. Hafi ya byose turabisangiye, ariko cyane cyane dusangiye icyifuzo cyo kugera ku bumwe. “(No.3) Abaworutodogisi » ni abavandimwe bacu, tugomba gukora ibishoboka byose tukunga ubumwe, nk‘uko Kristu abyifuza kandi tuyobowe n’inyandiko yitwa “Unitatis Redintegratio” (Kunga ubumwe) y’Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.

Mu bice bikurikira by’uyu mutwe, ibivugwa ku guhinduka kw’abatari abagatolika ntibireba abavandimwe bacu bo muri za Kiliziya z’ abaworutodogisi.

4. Guharanira guhindurira Kiliziya abantu

Papa Piyo wa 11 yavuze ko “Kiliziya ifite umurimo wo kugeza abantu bose ku mukiro dukesha ugucungurwa kwacu, yogeza ingoma ya Kristu ku isi yose”. Nyuma y’ibyo, birababaje kubona abagatolika babana n’abantu benshi cyane batari aba Kiliziya, ntibagire icyo bakora kugira ngo babagarure. Uwo mwete muke uterwa n’uko babona bagomba kubanza kwita kubasanzwe mu Kiliziya batagenda neza, bakibagirwa abatayirimo kandi ikibazo kinareba ihinduka ryabo. Ntitugatangazwe rero no kubona, ari abayirimo badashinga ngo bakomeze, ari n’abo batayirimo bigumiye hanze.

Twoye kwibeshya. Tugomba kwamamaza ukwemera mu bantu bose bakiri mu mwijima. Kugira isoni, gutinya amaso y’abantu cyangwa ibindi byose biturushya, nta na kimwe kigomba kutubuza kwifuza no guharanira ko n’abandi bagira ukwemera nk‘ukwacu. Abantu bose bagomba kwigishwa inkuru nziza.

Page 316: Manuel Ya Legio

300

Mutagatifu Fransisko Saveri niwe ugira ati : «Ibyo dukora byose kugira ngo tugere kuri icyo cyifuzo, bigomba gusa n’iby’umuntu witanze rwose». Hariho abavuga ko tugomba kubyitondamo. Yego uwo mugenzo ugira akamaro iyo bawukoresheje bakomeza igikorwa, aho kugihagarika kandi gifite akamaro. Akamaro nyako ko kwitonda mu bintu, twakagereranya n’icyuma gihagarika imashini, abakagereranya n’ikiyigendesha barayoba. Dukeneye abantu batagira icyo bishisha, badatekereza utwo twose tubahagarika umutima kandi ntibagire ubwoba, badaterwa kuyoba n’ibyo Papa Leo wa 13 yise ubugome bukomeye : kwirarira n’ibindi bita kwitonda mu bintu ariko bibeshya. Roho nyinshi zizira ko nta we uzitaho vuba, kugenda buhoro buhoro byazarokora izindi roho nyuma, ariko iziba zamaze kurohama nta garuriro ziba zigifite.

«Guhora bavuga ko abantu batarashabukira kwumva Ijambo ry’Imana, bituma bamwe na bamwe babona impamvu ibabuza kuryamamaza» (Cardinal Suenens).

Abatisunze Kiliziya babura icyo bemera bikabamerera nabi, umutima ugahora wifuza icyawuhumuriza. Ni ngombwa kubemeza ko muri Kiliziya ariho basanga ukwemera n’amahoro. Kugira ngo umuntu abibemeze rero, ni ngombwa kubiyegereza. Bashobora bate kumva ukuri nta muntu ukubigishije (Intu.8, 30-31) ? Bazumvikana bate niba abagatolika bakomeje kwicecekera? Abarwanya Kiliziya babona bate ukwemera kw’abayirimo niba abagatolika bakomeje kutagaragaza ukwemera kwabo? Abatemera ndetse babona impamvu yo kuvuga ko abagatolika ntaho bataniye n’abandi bantu.

Hari abibwira ko umurimo wabo uba warangiye iyo batangaje ibitekerezo gatolika mu itangazamakuru, cyangwa mu biganiro mbwirwaruhame. Nyamara mu by’ukuri, nta we ushyikirana n’uwo batari kumwe. Iyaba umuntu yashoboraga kubwira imbaga ku buryo tumaze kuvuga kugira ngo ahindure abantu, amajyambere iyi myaka turimo yadushyikirije yadufasha guhindura abantu batabarika. Nyamara ayo majyambere ntahagije kugira ngo n‘abagatolika bakomere mu kwemera.

Kugira ngo ugirire umuntu akamaro, ni ngombwa kumugenderera umwereka ko umukunze. Itangazamakuru ni intangiriro yo kugarurira «Umushumba Mwiza » izindi ntama ze, ikiruta byose ni ukubonana na buri muntu. Frederiko Ozanam avuga ko mu mategeko agenga ibyerekeye roho, umuntu ari we uhindura undi. Ni ukuvuga ko urukundo ari ngombwa, umuntu akundishwa ikintu ahawe n’umutima mwiza w’ukimuhaye. Kenshi abagatolika baterera iyo, bibwira ko abatari muri

Page 317: Manuel Ya Legio

301

Kiliziya bafite ibitekerezo bitatuma bahinduka. Ni ngombwa kwemera ko ibitekerezo bitari ukuri bigwiriye ndetse abantu basa n’ababivukanye bakabikurana. Ntabwo se umugatolika yabona uko arwanya ubwo buyobe n‘ukutemera? Ntagomba gutinya. Inyigisho za Kiliziya, n’ubwo zisobanuye ku buryo bworoheje, ni intwaro ikomeye. Kardinali Niyumani yabisobanuye muri aya magambo: «Mfite icyizere gikomeye cy’uko ukuri kuzatsinda, twitwaje umugisha w’Imana. Icyo Shitani ishobora ni ukubuza ukuri kwamamara vuba, ariko ntiyakubuza kugaragara».

Umugatolika ajye yibuka iki gitekerezo : « Ukuri kurwanya ubuyobe ntikurakara, naho ubuyobe ntibutuza iyo burwanya ukuri » (De Maistre). Mwabyumvise kenshi tubivuga muri iki gitabo, abo umuntu ashaka kugarura agomba kubiyegereza nk’uko umushumba mwiza yabigira ajya kubatarura. Si iby’amagambo yandikwa cyangwa avugwa gusa. Imvugo yose igomba kworoshya, gukunda no gukurikiza ukuri. Ari ibikorwa ari n‘amagambo bigomba kuba bishingiye k‘ukwemera nyako. Nibigenda bityo, ni gake cyane abalejiyo bazakirwa nabi kandi urugero rwabo rwiza ruzatuma bahindura benshi.

Musenyeri Williams, wari Arkiyepiskopi wa Bamingamu (Birmingham) yagize ati : « Iteka tugomba kwibuka ko idini umuntu aribonana undi kurusha uko barimusobanurira». Ni nk’urumuri umuntu akongeza akaruhereza undi. Nta bundi buryo bwo kuryogeza butari urukundo. Ushobora kuritugezaho ni uwo tubona adukunze. Abatatwitayeho cyangwa abatwanga ntibaridukundisha.

Kubera ko kwibonanira n’umuntu ari ngombwa, umulejiyo umwe ntiyashobora kugera ku bantu benshi. Kugira ngo hahinduke benshi, hagomba no kubaho abamamaza idini benshi. Niyo mpamvu umubare w’abalejiyo ugomba kwiyongera.

N’ubwo haba ubundi buryo, izi ngingo zikwiye kwitonderwa:

(a) Umulejiyo ntagomba kwigira kuzajya impaka, ahubwo ni ukugira ngo ashobore kwigisha abashaka ukuri babyitayeho.

(b) Agomba kumenya abahindutse kugira ngo arore niba bashyigikiwe n’abagatolika, ndetse bashobora gutorwa bakaba abalejiyo niba babishoboye. Ni bo bashobora kuzafasha neza abo bahoranye mu buyobe batarahinduka.

Page 318: Manuel Ya Legio

302

(c) Abahanga mu byo kwigisha abatari abagatolika, batugira inama yo guhera ku bigeze kwiga gatigisimu hanyuma bakabireka. Byaragaragaye ko abenshi batareka kwiga batabitewe n’uko baretse icyifuzo cyo kuba abagatolika, ahubwo ni uko baba barasibye kuza rimwe cyangwa kenshi atari ku bushake bwabo, gutinya kwabo cyangwa kubona barasigaye inyuma mu nyigisho bikababuza kugaruka kwiga.

(d) Umwanya wo gushyikirana n’abifuza kuba abagatolika ntubura; iyaba gusa abalejiyo babaganirizaga nk‘abakristu nyakuri. Abagatolika bafite ibibarushya cyangwa ibindi bibabaza, umulejiyo yabagira inama yo gusenga no gusoma ibintu byashobora kubafasha, akabibutsa urukundo rw’Imana n’ububyeyi bwa Bikira Mariya kugira abakomeze kandi abatere inkunga ibazanzamura. Umulejiyo ashobora no kugoboka n’abatari abagatolika bari mu makuba, ariko nta we ukunda kubitaho. Ibyerekeye idini barabyirinda, ahubwo bakivugira ibindi bitagize aho bihuriye nayo. Abalejiyo bajye bibuka ubwo buryo bwiza bwo kwiyegereza abantu. Babigize batyo, imbogamizi zisanzwe zavaho, icyo gihe rero iby’idini babikunda bikaba byabagirira n‘akamaro.

(e) Hari ahantu bagena iminsi yo kwiherera y’abatari abagatolika. Gahunda ikunze kuba iteye itya : Igitambo cya Misa, inyigisho eshatu, umwanya wo kuganira bagasubiza n’ibibazo byabo, gufata ifunguro, benedigisiyo, rimwe na rimwe bakarangiriza kuri senema babasobanurira. Bishobotse ko bihererera mu kigo cy’abihaye Imana, byabatera umutima mwiza utuma ibitekerezo bibi byo kutumvikana bivaho.

Dore uko bisanzwe bigenda : iyo ababiteguye bamaze kwemeza umunsi bizaberaho, boherereza abagomba kwiherera agapapuro k‘ubutumire kariho na gahunda y’umunsi w’umwiherero. Abalejiyo bo muri ako karere cyangwa n’abandi bose bashaka kubafasha nibo bajyana izo impapuro z’ubutumire ku batari abagatolika banabasobanurira akamaro k‘ uwo mwiherero. Ndetse byaba byiza ko umuntu amenya abatumiwe, akazareba niba twa dupapuro baradukoresheje neza. Agomba kuduha abo yizeye ko bashobora kuza kwiherera.

Iyo umulejiyo yiyemeje gufata impapuro z’ubutumire, aba aniyemeje gushakisha umuntu wakwemera kuza mu mwiherero. Igihe cyose azaba ataramubona, izo mpapuro z‘ubutumire abitse zimushinja ko atarangije icyo yiyemeje.

Abaza kwiherera bamenyereye kuzana n’ababashyikirije udupapuro tubatumira. Barabaherekeza kugira ngo utari umugatolika ataza kubura uko yifata mu bintu

Page 319: Manuel Ya Legio

303

atamenyereye, abone umusubiriza ibibazo byamunaniye kandi wamuyobora ku musaseridoti. Guceceka si itegeko, kandi hashobora kuza abagabo n’abagore. Buri wese yagombye kumenya icyamuzanye, niyo mpamvu atari byiza kuhazana abahindutse vuba cyangwa abagatolika batita ku idini yabo.

Iyo hatumiwe benshi, haza benshi. Iyo hiherereye benshi kandi, hahinduka benshi na none. Ibyo kandi bivugwa n’ababigerageje babibonye. Ni ukuvuga rero ko utumiye benshi hahinduka benshi, ibyo kandi ntibiruhije.

« Bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe uri muri Jye, nanjye nkaba muri Wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri Twe (Yh 17,21) ».

« Uramutse ukuyeho uruhare rwa Bikira Mariya mu Ivanjili, ukavuga ko atagize uruhare atanga mu bukristu, ntiwaba gusa ugabanyijeho agace ku kamaro yagize, ahubwo waba ukuyeho rwose ishingiro ry’ibyo yakoze, hasigara icyuho, n’ibyo Ivanjili yubakiyeho ntibyamara kabiri. Kuva kera, abantu bose bemeye akamaro gakomeye ko kwigira umuntu kwa Yezu Kristu bishingiye ku gikorwa cy’umuntu umwe ariwe Bikira Mariya» (Kardinali Wiseman : Les Actions du Nouveau Testament) .

5. Ukaristiya Ntagatifu ifasha abantu kuyoboka Imana Kenshi usanga bajya impaka zidashira, ndetse bagatanga n’ingingo nyazo ariko zidatera abantu kuyoboka Kiliziya. Icyo impaka zose zari zikwiye kwimiriza imbere, ni ukwereka abatarayoboka Imana ubukungu nyabwo Kiliziya ifite. Inzira nyayo yo kubigeraho, nta yindi itari ukubasobanurira Ukarisitiya yumvisha mu magambo make ubuntu butageranywa Imana yagiriye abantu.

Ndetse n’abatazi Yezu neza baramutangarira cyane. Bahera ku byo abantu bamwe mu batangaza ibikorwa bye bavuga maze bakemera ko yakoze ibintu bitangaje mu nsi. Umuyaga n’umuhengeri w’inyanja byaramwumviraga, yazuye abapfuye, yakijije ubumuga n’indwara. Ibyo bitangaza byose yabikoraga ku bubasha bwe gusa, kuko yari umuntu koko, ariko kandi akaba n’Imana ihoraho; koko yaremye byose, ifite n‘ijambo rifite ububasha.

Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ko umunsi umwe Imana Muntu, mu bitangaza byose yakoze, yakoze igitangaza cy’ikirenga, arema Ukalistiya. Afata umugati, awuha umugisha, arawumanyura maze awuhereza abigishwa be agira ati :

Page 320: Manuel Ya Legio

304

« Nimwakire murye, iki ni umubiri wanjye » (Mt 26, 26). Nguko uko Igitabo Gitagatifu kibivuga, ariko se ni bangahe mu buzima bwabo batagize icyo biyumvira muri ibyo! « Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi »? (Yh 6, 60). Aya magambo ahinyura y’abigishwa bamwe ba Yezu yakwiye isi yose ayobya roho : « Uyu muntu ashobora ate kutugaburira umubiri we ngo uribwe »? (Yh6,52). Umuntu yabababarira uko kutagira ukwemera kwabo kuko batari bazi neza uwo babwiraga. Ku bazi ko Yezu ari Imana, kandi ashobora byose, ni iki kibaho cyababuza ukwemera? Mbese bo ntibashoboraga kubona ko byari kuba ikinyoma giteye ubwoba, ndetse ko bitashobokaga ko umwana w’Imana yashoboraga kubeshya abantu ku mugaragaro ati : « Uyu ni umubiri wanjye » kandi atari wo. Iyaba biyumvishaga uko Pasikali avuga neza agira ati: « Mbega ukuntu nanga ubwo bupfayongo bw‘abatemera Ukaristiya ! Niba Ivanjiri ari ukuri, niba Yezu Kristu ari Imana, igikomeye muri ibyo ni iki »?

Ntawashobora kwemeza abantu icyo Ukaristiya ari cyo atabanje kuyibakundisha. Dukomeje kubwira abatari abagatolika iryo kuzo ry’ikirenga Kiliziya yitungiye, tuzabatera kwibwira mu bwenge bwabo ko ari ibintu bishoboka, maze abafite umutima mwiza muri bo bagire bati : « Niba koko ari ukuri, ni ishyano twagushije kugeza ubu tutaremera! » Icyo gitekerezo kizabashengura umutima, kizabatera inkunga maze bagaruke mu nzira y’ukuri.

Hariho abantu benshi mu batarayoboka Kiliziya bifuza kumeya ukuri kandi basoma ibitabo bitagatifu, iyo bazirikana iby’Imana no mu masengesho yabo bifuza kumenya Yezu by’ukuri bitari ibyo kumva bamuvuga mu makuru no mu bitabo. Bashimishwa no kubona ko umucunguzi wabo yabayeho kandi ko ibyo yakoze byose yabigiriye urukundo. Icyabaha ngo bemere Ukarisitiya, ibyo byiza bihebuje Kiliziya itunze, ni yo yabaha kumenya neza Yezu uko ari n’ubumana bwe n’ubumuntu bwe. Icyabaha ngo bamenye ko aribwo buryo bwabaha kumwemera, bakaganira na we, akabashimisha kurusha inshuti ze z’i Betaniya. Ikiruta byose ndetse ni uko bamuhabwa bisunze Bikira Mariya ngo abagwizemo urukundo rwa kibyeyi bakunde koko Ukarisitiya, umubiri w’Imana, kandi buri wese amushimire ibyiza yamugiriye.

Mu by’ukuri, benshi mu batazi Kiliziya, uwabasobanurira iyo ngabire y’ikirenga bagaruka mu kuri, bakava mu mwijima. Ni nabwo Yezu yabaha ubwenge bwo kumumenya. Imitima yabo yakuzura ibyishimo nka ba bigishwa bo kuri Emawusi, Yezu na bo akabasobanurira aya magambo ye akomeye : « Nimwakire

Page 321: Manuel Ya Legio

305

murye, iki ni umubiri wanjye». ( Mt26, 26). Amaso yabo yahumuka, bakamumenyeshwa n’uko abamanyuriye umugati nk’intumwa (Lk 24, 13-35).

Nibamara kwemera Ukaristiya, bazasobanukirwa na byinshi, ibyadutandukanyaga bishire maze ubwenge bwabo n’umutima wabo byegukire Imana. Nibamara kuva mu mwijima, imitima yabo izuzura ibyishimo maze usange buri muntu agira ati : «Icyo nzi ni kimwe : ni uko nari impumyi none nkaba mbona» (Yh 9,25).

« Umugabekazi w’Isakramentu Ritagatifu ni Bikira Mariya kuko ari we umugaba w’inema zose, ni we utanga imigambi nyayo duhanwa n‘Ukaristiya, kuko iryo sakramentu ritambutse uburyo bwose butugeza mu buzima bw’iteka, ni yo ngabire iruta izindi Yezu yaturonkeye ku musaraba : Bikira Mariya ni we umutumenyesha kandi akamudukundisha mu ukaristiya ; ni we uha amahanga yose kumenya Ukaristiya kandi agatuma Kiliziya ziyongera zikagwira mu bataramenya Imana, Bikira Mariya atsinda abahakanyi bigisha ko Yezu atari mu Ukaristiya, ategura imitima y’abahabwa Yezu, aha abakristu umwete wo kumva Misa no gushengerera kenshi Isakramentu Ritagatifu. Mariya niwe mugaba w’inema zose z’Ukaristiya, iziduha kuyihabwa n’izo riduha » (Tesnière : Mois de Notre Dame du Très Saint Sacrement).

6. Imbaga nyamwinshi itemera Ikibazo giteye ubwoba urebye intera cyafashe, ni icy’abantu batagira idini. Mu bice byinshi, harimo imirenge yitwa gatolika ariko yibera aho itazi icyitwa amasakramentu, icyitwa Misa, cyangwa badaha isengesho umwanya. Icyo kibazo cyagenzuwe mu mudugudu umwe muri iyo utuwe n’abantu 20.000, basanga abagatolika nyakuri, bitari ku izina, ari 75 gusa. Mu wundi mudugudu, ku bantu 30.000 basanze 400 gusa bumva Misa, mu wa gatatu ku bantu 900.000 babonye 400.000 batarengaho n’umwe. Birababaje rero ko kenshi na kenshi tureka icyo cyago cyo kubura ukwemera cyiyongera mu bantu nta nkomyi, ku buryo usanga nta n’umwe ugerageza uko ashoboye ngo abe yagihagarika cyangwa yagishakira umuti. Ndetse usanga bamwe bagira ngo uwaramuka yiyemeje kukirwanya aba yikoza ubusa kandi nyir’ukubyiyemeza ashobora wenda kwishyira mu makuba. Igitangaza ni uko abavuga ibyo, usanga bibwira ko abogezabutumwa baje kutwigisha ingoma y’Imana ari cyo baremewe, ko nta kindi bashoboraga gukora. Babona rero ko abo bantu ahari ari bo bagomba kugera mu mpera z’isi yose, bemera amakuba yose bazahagirira ndetse n’urupfu.

Page 322: Manuel Ya Legio

306

Ikibabaje kurushaho ni uko aho hantu usanga n’abasaseridoti badashobora kubavana muri iyo sayo. Imwe mu ngaruka mbi z’icyo cyorezo, ni uko abaguye muri uwo mutego batera umugongo abasaseridoti ari bo bayobozi ba roho zabo. Ngaha rero aho Legio yakwerekana akamaro kayo koko. Icyo gihe umulejiyo aba ari mu mwanya w’umusaseridoti, agakora umurimo yakagombye kuhakora. Kandi rero ibyo bifite n’inzira, kuko abalejiyo ari abaturage mu bandi, ku buryo abahakanyi batashobora no kubaheza mu mibereho yabo, bakaba batashobora no kubarwanya no kubabeshya nk’uko babigirira abasaseridoti n’abihayimana batazi neza imigirire n’imibereho yabo.

Ni iki Umuntu yagurana ubugingo bwe? (Mk 8, 37)

Wakoresha imbaraga zingana iki ngo ukize roho ya mugenzi wawe? Ni ugukora uko ushoboye kwose, ndetse byaba bibaye ngombwa ukemera kumupfira. Abo bantu bose b’abahakanyi tugomba kubigisha Ivanjili nk’uko mbese bimeze ku bemera kuva iwabo bakajya mu mahanga ya kure kwamamaza inkuru nziza. Si ukuvuga ariko ko tugomba kugenda nk’impumyi, ngo twice amatwi ku bivugwa hirya no hino bati: “Byose nta kamaro”, cyangwa se bati: “Hariya nshobora kuhagirira ibyago”. Ashwi da! ibyo byose bishobora kugirira abalejiyo akamaro kanini bibaha intwaro za roho ndetse n’iz’umubiri bashobora kwitwaza kuri urwo rugamba bikaba byabafasha gutsinda. Ahubwo ibyo byose bigomba kudutera inkunga aho kugira ngo tubyumvire kuduca intege. Tugomba kugira ukwemera gukomeye gutuma twihanganira ibyaha by’abantu bitagira umubare, ukwemera kumeze nk’ukwa Mutagatifu Inyasi wa Loyola wagiraga ati: ”Ubu nizeye Imana ku buryo nshobora kwiroha mu nyanja mu bwato butagira ingashya”.

Nyamara mwumve neza, si ukuvuga ko abalejiyo bazaba bahagurukijwe no kujya guhorwa Imana, ahubwo ni ukujya kuyirwanira ishyaka. Roho nyinshi nibo zitezeho umukiro.

Uburyo bwo gushyikirana n’abantu

Abalejiyo bazihatira mbere na mbere gushishikariza abantu kumva Misa. Nicyo gituma bashobora kujyana impapuro zisobanura mu magambo make kandi yumvikana ubwiza n’ububasha bwa Misa. Iyo izo mpapuro ziriho ishusho y’amabara yumvisha neza icyo bagiye gusobanura, bizatuma abantu barushaho kubyumva bashyizeho umwete. Abalejiyo bazajyana izo mpapuro mu ngo zose bazasura, bajye baha rumwe buri muntu wese wumva abishatse, ndetse

Page 323: Manuel Ya Legio

307

bishobotse bongereho n’akajambo keza ko kubatera inkunga ku byerekeye gukunda Misa. Ntitwiriwe twibutsa abalejiyo ko bagomba kwitonda no kwihangana bihagije muri uwo mushyikirano. Bagomba kandi kwirinda gutanga ibibazo gusa no gushinja abo bagendereye ibyaha byabo.

Muribuke ko mu ntangiriro kenshi na kenshi batazabakira nk’uko mubyifuza, ariko byose bizajya biza buhoro buhoro. Ibyiza ni ugukurikiza uburyo busanzwe bwo gusura abantu mwihatira mbere na mbere kugirana na bo umubano w’ukuri. Ibyo mwabigeraho, bikaba bibahaye noneho inzira yo kugera ku cyo mwifuzaga.

Iyo umuntu wari waraguye yemeye kwongera gukurikirana iby’Imana bigira akamaro kanini cyane ku bandi, ni nk’uko bigenda mbese mu ntambara iyo igitero gifashe umwanya ugifitiye akamaro kurusha uwa mbere. Uko umubare wa roho zivuye mu maboko ya shitani zigasubizwa ubwigenge bw’abana b’Imana wiyongera, ni ko n’abantu bazikikije barushaho guhumuka mu by’Imana. Mu baturanyi usanga bose bahanze amaso abalejiyo, babavuga aho bateraniye, bahinyura ndetse bimwe mu byo bavuga, kandi bakomeza kubizirikana, abari bafite imitima ikonje igatangira gususuruka. Uko imyaka ihita indi igataha ni ko abacitse ku ngoyi ya shitani biyongera. Nyamara kandi hazahita igihe kirekire, imigenzereze isanzwe ya rubanda isa n’itagize icyo ihindukaho. Hanyuma ntihazabura akantu kerekana ko mu by’ukuri imitima y’abo bantu yagarukiye Imana. Tekereza mbese umwambaro watonze uruhumbu, n’ubwo uba usa n’ukomeye, umuntu awutungamo agatoki ugahinduka ishingwe. N’umuntu wemeye kugarukira Imana ntatinda kubigaragaza.

Akamaro ko kugira umwete

Mu mujyi w’abantu 50.000 umuntu yashoboraga kuvuga ko nta n’umwe w’umukristu nyawe uhari. Ibyo biterwa n’umwete muke ushingiye ku byaha by’ubwoko bwose. Mu mpande nyinshi z’uwo mujyi, nta mupadiri washoboraga kuhagera ngo babure kumutuka. Ariko kubera kwemera no kwizera ubushobozi bw’Imana, aho hantu bahashinga praesidium, ndetse batangira gusura abantu ariko bibwira ko nta cyo bizamara. Abenshi baje gutangazwa n’uko bidatinze imbuto zeze kuri uwo mwete zabaye nyinshi cyane, zikomeza no kwiyongera ku mubare no ku gaciro uko abalejiyo na bo biyongeraga, bo n’ubumenyi bwabo bw’uko abantu n’ibintu biteye. Nyuma y’imyaka itatu bateye iyo ntambwe ndende batari bizeye na gato, abayobozi ba Kiliziya bati reka dupfe guteranyiriza abantu hamwe, bari bizeye ko byibura haza 200. Maze aho kuza 200 bitaba ari

Page 324: Manuel Ya Legio

308

1.100 basangirira hamwe ifunguro rya roho. Ibyo byerekana ku mugaragaro ko iyo myaka itatu yo kwigisha Ivanjili itari yatakaye, ahubwo ko abaturage bose bari bumvise akantu k’Imana kinjiye mu mitima yabo. Oya rwose nta kwibeshya ingoma y’Imana ntikiri kure, ndetse urubyiruko rugiye kuza rusange ibintu byarahindutse neza, iyobokamana riganje ahari huje abantu basuzugura Misa kandi bannyega abasaseridoti. Icyatuma rero ahandi hose icyo cyago cy’ubuhakanyi cyatsembye batakwitabaza uwo muti ni iki?

Yezu arababasubiza ati: « Nimwiringire Imana ! Ndababwira iby’ukuri, niba umuntu abwiye umusozi ati: va aho ngaho wirohe mu nyanja, uwo muntu niba nta gushidikanya yiyumvamo mu mutima akaba yemera rwose ko ibyo avuga biri bube, azabibona uko abyifuza. Ni cyo gituma mbabwiye nti “icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.” (Mk11,22-24)

7. Legio ifasha abogezabutumwa Imiterere y’ubutumwa

Ubutumwa buvugwa aha ni ubureba abatazi Kristu cyangwa batamwemera, aho Kiliziya itarashinga imizi kandi imico ikaba itarahindurwa n’ubukristu.

Abagenzuye ibihugu byinshi basanze Legio ari umuryango ushinga imizi mu nzego izo ari zo zose z’ubwenge, z’uburezi, ndetse n’ubwoko. Legio yishimira ahanini abantu baciye bugufi ari ku giti cyabo cyangwa ari mu bwoko bakomokamo, cyangwa abatajijutse cyane.

Muri rusange umubare w’abatazi Kristu urusha kwiyongera uw’abemera by’ukuri.

Ni muri uwo murima umwogezabutumwa, umusaseridoti, uwihayimana cyangwa umulayiki bajyamo. Mu murimo wabo babangamirwa n’uko amoko, indimi n’imico bidahuye. Ariko ukwitoza no kumenyera buhoro buhoro bizoroshya ibintu, uretse ko biba bidakuyeho burundu imbogamizi.

Mu karere bagezemo vuba, umurimo wabo ni ugushingayo amakoraniro ya gikristu amaherezo akazavamo za Kiliziya zigenga nazo zishinzwe kwamamaza Inkuru Nziza.

Page 325: Manuel Ya Legio

309

Mu ntangiriro, izo Kiliziya zizihatira kwiyegereza abantu ngo bashyikirane na bo. Aho bizashoboka, zizahashyira nk’amashuri, ibitaro, kugira ngo bahamye Kristu kandi bashyikirana n‘abantu bahindutse, bazatoranyamo abarimu ba gatigisimu n’abakora indi mirimo ya Kiliziya.

Umwarimu wa gatigisimu azigisha gusa ababishaka. Gutera mu bantu kwifuza kugira ubwo bumenyi, mu by’ukuri ni ugutangiza muri bo urukundo rwo guhinduka. Uko guhinduka, babifashijwemo n’Imana, bituruka ku mushyikirano umuntu agirana n’umugatolika w’umulayiki, kandi ni nyuma cyane azabonana n’umusaseridoti. Ni gahoro gahoro bagenda bakura mu rukundo n’ukwizerana. Akenshi abashaka ukuri babwira umusaseridoti ko baje kubera ko bazi umugatolika uyu n’uyu wabafashije bagahinduka.

Umusaseridoti afite akazi kenshi kamunaniza, Legio ni igikoresho gituma abantu bahinduka kandi umuntu akizera ko bazakomeza iyo inzira batangiye. Legio iba igizwe n’abo muri ako karere, ifite uri ku isonga ari we muyobozi wa roho, izigisha, irere kandi ishishikarize abahindutse vuba kwogeza Ivanjiri ubudatuza. Abalejiyo ntibagomba gucengera mu baturage binyuranyije n’uko umwogezabutumwa yabikora. Baba muri bo n’ubundi, bashingiye ku bumenyi bahawe, bashobora gukora nk’urumuri, umunyu n’umusemburo mu ikoraniro, nk’uko abakristu bo mu ntangiriro babigenzaga.

Ugukwirakwira hose kwa Legio

Uko umubare w’abalejiyo wiyongera, ni ko wenda bazashobora no kongera umubare wa za praesidia, kuko wenda n’abayobozi ba roho bazaba bashobora kugenzura praesidia nyinshi. Icyo gihe ndetse n’abarimu ba gatigisimu n’abandi babishoboye bazatorwamo abakuru ba za praesidia kugira ngo bajijure, bashyireho amategeko ya za praesidia kandi bafashe abandi kuyakurikiza. Buri praesidium nshya iba yongeye abarwanashyaka b’ukwemera 10 cyangwa 20.

Praesidia nizimara kuba nyinshi kandi zijya mbere, buri musaseridoti azagera aho agire umubare munini w‘abogezabutumwa. Kuri ubwo buryo azasigara afite umurimo ujya gusingira uw’umwepiskopi, usibye na none imirimo imurenze igenewe umwepiskopi. Ubwo rero umwepiskopi yaba abonye abafasha noneho uburyo bwo kwigisha, yaba afite umubare munini cyane w’abakozi bo mu by’ukwemera badakangwa n’ibibazo, yashobora kwifashisha mu kwamamaza Ivanjili kuri buri muntu wo muri diyosezi ye.

Page 326: Manuel Ya Legio

310

Ibi bivugwa n’ibyagiye bigaragazwa n’umusaruro w’iyogezabutumwa mu bihe bitandukanye.

Buri mulejiyo n‘umurimo agenewe Nibamara kureba neza imirimo y’ingenzi ikwiye gukorwa no kugena uko bazayigabana, buri mulejiyo azabona guhabwa umurimo we ashinzwe gusohoza. Bose bagomba kwumva ko mu mirimo yabo ari bo maboko, ari bo maguru, ari bo matwi, ari bo maso, ari bo jwi ry’umuyobozi wabo wa roho. Kimwe mu by’ingenzi Legio iharanira mu mikorere yayo ni ukwumvisha neza abalejiyo ko ari bo byose bireba no kubafasha kuba abantu bahesheje umuryango wabo ishema.

Mu mirimo tubona ikwiye gukorwa mu butumwa bwa Legio twavuga iyi ikurikira: (a) gutegura uruzinduko rwa buri gihe abogezabutumwa bakora mu duce turi kure y’aho baba; (b) kwigisha gatigisimu no gutora abigishwa (c) kugandura abakristu baguye ngo bagarukire Imana byuzuye; (d) kugira uruhare muri liturjiya (e) gukora ubutumwa bwihariye budasanzwe bashingwa, nko kuba abahereza b’Ukaristiya; (f) gutabariza abakristu barembye ngo babone amasakramentu, na nyuma yo kwitaba Imana, bagashyingurwa gikristu.

Ubutumwa bugenda bunyurana bitewe n’ibikenewe muri buri karere.

Ese abalejiyo bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ikirenga mu iyobokamana?

Urugero rw’ubumenyi bukenewe ruterwa n’ubwoko bw’umurimo ugomba gukorwa. Kugira ngo haboneke abahinduka kandi nyuma yaho bafashwe gukomera ntibacike intege, mu by’ukuri kugira ubumenyi shingiro mu kwemera biba bihagije. Bigaragazwa n’ukuntu mu myaka ya mbere Kiliziya ishingwa, abenshi bemeye Imana bagiye bahindurwa na rubanda rusanzwe, abanyantege nke, abaciye bugufi, ni ukuvuga nyine abatishoboye bari barakandamijwe n’abajijutse. Aha ntituvuga inyigisho zo mu mashuri, kuko iteka ni ngombwa, muri ibi ni umutima w’umuntu ugerageza guha uw’abandi ku ngabire utunze. Ibyo bigira akamaro k’ikirenga iyo ari abantu bareshya, ariko byaragaragaye ko

Page 327: Manuel Ya Legio

311

inzitizi zituruka ku busumbane buterwa n’imibereho itandukanye y’abantu zishobora kuvaho bitagoranye. Buri mugatolika nyawe, n’ubwo ubumenyi bwe mu by’iyobokamana bwaba buke, afite uko yiyumvisha ukwemera kwe ku buryo bitamurushya kubyinjiza mu wo ashaka guhindura. Ariko kandi na none ubumenyi bw’ukuri azabuhabwa n’uko afashijwe n’inzira nziza akurikiye afatanyije n’abandi. Imiterere ya Legio itanga izo mbaraga ikoresheje gutanga ubutumwa bugomba gukorwa. Bitewe n’uko umunyamuryango azaba yarahuguwe, abyibwirije se, azashobora guhora yiteguye kugira ngo nabona uburyo ahamye ukwemera kwe.

Muri Legio ni Mariya ubwe ukora

Gushinga Legio ni ugukoresha imbaraga z’ubwoko bubiri mu butumwa bukorwa : (a) ubwa mbere ni imikorere ifite inzira ikurikije ari nayo yongera ubushobozi bw‘umuryango ; (b) ikindi cy’ingenzi ni uko bakora byose biyambaza umubyeyi Bikira Mariya. Ngicyo igituma benshi barangamiye Legio bagasanga ari umuryango ubaguye ku mutima mu iyogeza ryawo ry’Ivanjili. Mu by’ukuri, nta bundi buryo bwo gukwiza urumuri rw’ukwemera mu bantu bidaciye kuri Bikira Mariya. N’imbaraga z’ababigerageza zitayobowe na we ni nko kugira peteroli udafite itara uyishyiramo. Kugeza ubu, ukuri ntikuracengera abantu bihagije, ni nacyo gisobanura ubuke bw’abemera muri iki gihe. Mu myaka ya mbere y’ubukristu, amahanga yemeraga bidatinze, igihugu kikayoboka Imana cyose, ndetse mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Efezi, Mutagatifu Sirilo wa Alexandriya nibwo yemeje abashidikanyaga ko Kristu yigaruriye ibyo bihugu byose abihawe na Bikira Mariya. Byongeye kandi, Mutagatifu Fransisko Saveri ari we murinzi w’ikirangirire w’iyogezabutumwa, atubwira ibyo yiboneye ati: „Ahabaga umusaraba w’umucunguzi hose, maze mu nsi y’uwo musaraba simpashyire ishusho y’umubyeyi, ibyo bihugu byose byahagurukiraga kurwanya Ivanjili nabaga narabamenyesheje“.

Niba rero turetse Bikira Mariya akererekana ubwo bubasha butagereranywa, azahura ibyo bihugu abinyujije ku butumwa bwa Legio, ni iki cyatubuza kubona bya bihe mutagatifu Sirilo yavugaga ko tuzabona ibihugu bireka amafuti birimo bikegukira ukwemera mu byishimo?

« Abo barobyi bavanye he iryo shema ryabasajije? Cyangwa, iryo jwi rirongoroye ribavugiramo ryaturutse he? Koko rero ndabasabye, nimurore ibyo bihaye gukora. Kugeza ubu, nta gikomangoma, nta mwami, nta n’undi mugenga

Page 328: Manuel Ya Legio

312

w’igihugu wigeze atekereza gukora ibintu bihanitse bityo! Bigabanyije isi kugira ngo bayigarurire, kandi basa n’abadashaka ingabo zibafasha! Bishyizemo igitekerezo ngo ko bagomba guhindura amadini yashinzwe ku isi yose, ari ayibeshya, kimwe n’ashingiye ku kuri, ari mu bapagani, ari no mu bayahudi. Barashaka kwishyiriraho imigenzo mishya, nk’uko babivuga, ngo ari umuntu wigeze kubambirwa i Yeruzalemu wabibigishije » ( Bossuet)

8. Peregrinatio pro Christo (umutambagiro ugana Kristu) Uko kwihatira guhura no kumenyana na buri muntu bigomba gutangirira ku batwegereye. Ariko ntibikagarukire aho gusa, ahubwo bizakure, murusheho kugenda ndetse muzagere n’ahantu mutari kuzagera iyo mutaba abalejiyo. Muri Legio uko gutembera ushaka kumenyana n’abantu kwitwa Umutambagiro ugana Kristu (Peregrinatio Pro Christo). Iryo zina ryavuye mu mateka y’abamonaki b‘i Burayi yanditswe na Montalembert. Izo ntwari z’indatsimburwa zarenze ibihugu zivukamo, zisiga bene wabo ndetse n’ababyeyi babo (Intg.12,1), maze mu kinyejana cya gatandatu n’icya karindwi bambukiranya Uburayi, bongera guhamya ukwemera kwari kwarazimanye n‘ingoma y‘abaromani.

Ngicyo igituma Legio yohereza amatsinda y’abalejiyo mu «mutambagiro ugana Kristu», ariko yohereza ababiboneye umwanya n’uburyo, ikabohereza mu bihugu bya kure, aho kuba umugatolika bituma umuntu amererwa nabi, ikabohereza gukora umurimo ugomba ubwitonzi bwinshi kandi ukomeye, umurimo udakundwa wo kwogeza ko Kristu ari Umukiza w’isi. Ibyo kandi abakristu bose bagombye kubikora” (Papa Pawulo wa 6) Ahantu ha hafi ntihashobora kuba hakorerwa Umutambagiro ugana Kristu, uba iyo umuntu avuye mu gihugu akajya mu kindi.

Ibyo rero, n’aho byaba iby’icyumweru kimwe cyangwa bibiri, bakagenda bogeza ukwemera, bishobora guhindura imitekerereze y’abalejiyo ndetse bikaba byacengera mu bantu benshi.

9. Incolae Mariae (abaturage ba Mariya) Abantu b’umutima mwiza ntibazigomwa gusa icyumweru kimwe cyangwa bibiri, ahubwo bazifuza kwitanga no kuva iwabo kugira ngo bajye mu butumwa bw’igihe kirekire. Bashobora kumarayo ndetse amezi agera kuri atandatu, umwaka cyangwa bakawurenza. Bene abo balejiyo, baba bafite uburyo bwo

Page 329: Manuel Ya Legio

313

kwitunga muri urwo rugendo. Concilium, Senatus cyangwa Regia zishobora kubashinga umurimo ujyanye n’iyogezabutumwa mu gihe gikwiye. Birumvikana ko ubuyobozi bw’aho ubutumwa buzakorerwa bugomba kubanza kubyemera. Abo balejiyo bazwi ku izina ry‘abaturage ba Mariya (Incolae Mariae), ayo magambo asobanura neza ko bazamara igihe kizwi ahantu kure y’iwabo, mu rwego rwo kwitura Imana banyuze kuri Mariya.

10. Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru) Exploratio Dominicalis (urugendo rwo ku cyumweru) ni amagambo asobanura icyo twakwita “umutambagiro muto”(peregrination), ni ukwitanga ku cyumweru ubigiriye roho.

Buri praesidium igirwa inama ko bishobotse mu mwaka, nk’umuryango ufite umurongo ugenderaho, wagira icyumweru kimwe byibura uharira gusohokera ahantu hafite ibibazo, ariko hatari kure cyane kugira ngo badata igihe mu ngendo. Urwo ruzinduko rwo gusura rushobora kuba urw’umunsi umwe, ibiri cyangwa itatu. Uko gutembera gutuma benshi mu balejiyo bamenya ahantu hashya. Kandi birazwi ko n’iyo bagira ubushake bate, “Umutambagiro ugana Kristu“ (Peregrinatio Pro Christo) ntushobokera benshi mu balejiyo.

Ni ngombwa gushimangira ko ugusohokera ahantu bikorwa na praesidium. Ibyo Concilium yabishimangiye kenshi. Za praesidia n’inzego z’umuryango bisabwa kujya byibuka kenshi iyo ngingo igihe hari urugendo rwo ku cyumweru (Exploratio Dominicalis) rutegurwa.

UMUTWE WA 41: “IKIRUTA IBINDI MURI IBYO NI URUKUNDO.” (1Kor

13,13)

Mariya yari yuzuye urukundo ku buryo buhebuje rwo rwatumye atorerwa kuzabyara Rukundo nyirizina. Legio nayo ifite itegeko rikomeye ryo kugaragaza urukundo nyarwo no kurwiyumvamo byuzuye, mbese nk’uko Mariya yarwiyumvagamo, kuko Legio idashobora kubaho itamwiyeguriye kandi ngo imukurikize. Ni byo bizayiha kuzanira isi urukundo. Dore ibyo urukundo rwa Legio rushingiyeho:

Page 330: Manuel Ya Legio

314

1. Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umulejiyo, ntihagomba kurebwa umwanya afite mu bandi; niba ari umukire cyangwa umukene, ubwoko, igihugu akomokamo cyangwa ibara ry’uruhu. Icyo bashaka kuri buri muntu ushaka kwinjira ni ukuba abishoboye gusa. Iyogezabutumwa rya Legio rizakora n’ibirenzeho ku buryo tutatekerezaga, ni nk’umusemburo mu bantu. Niba abantu bose bagomba guhindurwa n’ibikorwa by’abalejiyo, muri Legio hazinjiramo abantu b’ingeri zose.

2. Mu muryango w’abalejiyo imbere, abanyamuryango bagomba kurangwa n’imigenzo myiza yo kwiyoroshya bizira amakemwa no gukundana nta buryarya, nta vangura iryo ari ryo ryose rigomba kubarangwamo. Niba abalejiyo bagomba gukunda abo bitangira, birumvikana ko bagomba gukunda abavandimwe babo b’abalejiyo. Iyo umuntu atangiye kujya ahitamo, ntaba yerekanye gusa ko ari igitotsi mu muryango, aba agaragaje ko anabuze umuco w’ingenzi wa Legio, ari wo mutima w’urukundo. Urukundo ni rwo rugomba kuranga abalejiyo kugira ngo mbere yo kurukwiza mu bandi babanze barwiyumvemo ubwabo. “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.” (Yh13,35)

Niba abalejiyo bafitanye urukundo hagati yabo, ruzanasesekara inyuma. Niba nta mpamvu n’imwe iteza ukutavuga rumwe, icyo gihe bizaborohera kubiba hose umwuka w’ubumwe.

3. Imibanire ya Legio n’indi miryango ikora ubutumwa muri Kiliziya, Legio igomba kwerekana ko ifite umwete wo kwifatanya na yo no kuyitera inkunga igihe bishoboka. Ntabwo ari abagatolika bose bashobora gutorerwa kuba abalejiyo kuko ibyo uwo muryango usaba bitoroshye na gato, icyakora bose bagombye gushishikarizwa kugira umurimo bitangira muri Kiliziya. Abalejiyo bashobora gutuma ibyo bigerwaho bakoresheje ubutumwa bakora n’imishyikirano yabo n’abantu ku giti cyabo. Ubwo bufatanye tuvuze ntibugomba kuremerera abavandimwe maze ngo ubutumwa buhahombere. Ni ngombwa kandi gushishoza bihagije ku bijyanye n’ubwo bufasha bukorwa ndetse n’uwo bukorerwa uwo ari we. Kuri iyo ngingo, bagombye kwifashisha ibivugwa mu mutwe wa 39 ingingo yawo ya 6, ibyerekeranye n’uko Praesidium igenzura ibikorwa ndetse no mu ngingo yawo ya 8 ahavugwa umuco werekana amatwara nyakuri aranga umurimo wa Legio.

Page 331: Manuel Ya Legio

315

4. Abashumba ba Kiliziya bagomba gukundwa byimazeyo no kubahwa kibyeyi. Abalejiyo bagombye gusangira na bo agahinda no kubafashisha isengesho ndetse n’umurimo ufatika uko bishoboka kose, ku buryo babasha gutsinda ingorane no kurangiza inshingano zabo neza kurushaho.

Bitewe n’uko abashumba ba Kiliziya bahawe n’Imana umurimo wo gutangaza ukuri kuyiturutseho no gutanga inema inyuzwa mu masakramentu, abalejiyo bagombye guhora bashishikajwe no gufasha abakristu bagashyikirana n’abo batwaye ingabire zo mu ijuru kandi aho uwo mushyikirano utagishoboka hakungwa maze ugasubira kubaho. Ibyo bikenewe by’umwihariko ku byerekeranye n’abitandukanyije n’ubuyobozi bwa Kiliziya kubera impamvu zinyuranye.

Abantu barembye bikomeye bashobora kudashaka kubonana na muganga. Akenshi rero kubatera inkunga ikenewe ni inshingano y’uwo bashakanye, umuryango cyangwa inshuti. Iyo ari imibereho ya gikristu irwaye bikomeye, bizaterwa cyane n’urugero rw’urukundo abegereye uwo muntu ukeneye gutabarwa azababonana.

Uburere abalejiyo bahabwa bubafasha kwibwiriza guhuza abasaseridoti n’abakristu bashinzwe, kandi bakabikorana ubwitonzi n’ubushishozi. Ni uburyo bwiza bwo kugaragaza urukundo bafite. Bakora batyo nk’abahagarariye Umushumba Mwiza ubahamagarira, ku bwa batisimu bahawe, kugira uruhare mu murimo we.

“N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. Naho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.

Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se ? Buzayoka. (1Kor13, 1-8).

Page 332: Manuel Ya Legio

316

UMUGEREKA WA 1: AMABARUWA N’UBUTUMWA BY’ABAPAPA

IBARUWA PAPA PIYO WA 11 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA

Taliki ya 16 Nzeri 1933

« Duhaye umugisha wihariye Legio ya Mariya igaragara nk’igikorwa cyiza kandi gitagatifu. Izina ryayo ubwaryo ryonyine rirabidusaba. Ishusho ya Mariya Utasamanywe icyaha iri ku ibendera rya Legio iteguza ibintu bikomeye kandi bitagatifu.

Umuhire Bikira Mariya ni nyina w’Umucunguzi n’Umubyeyi wacu twese. Agira uruhare ku icungurwa ryacu, kuko yabereye Umubyeyi wacu munsi y’umusaraba. Uyu mwaka turahimbaza yubire y’imyaka ijana y’itangazwa ku mugaragaro ry’urwo ruhare n’uko kuba Umubyeyi wa twese bya Mariya.

Ndabasabira ngo mubashe gukora ubwo butumwa bw’isengesho n’ibikorwa mwatangiye kandi mukabikora mufite ishyaka rivuguruye. Ni muri ubwo buryo namwe Imana izabahinduramo abagira uruhare ku bucunguzi bwayo. Kuri mwe ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko mushimira Umucunguzi. »

IBARUWA PAPA PIYO WA 12 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA

Vatikani taliki ya 22 Nyakanga 1953

Bwana Duff nkunda,

Mbisabwe na Nyirubutungane, mfite inshingano kandi nejejwe no kugeza ubutumwa bwo gushimira no gushyigikira umuryango wa Legio ya Mariya, imaze imyaka mirongo itatu ishingiwe ku butaka burumbuka bw’igihugu cya Irilandi (Irlande) y’abagatolika.

Nyirubutungane yakurikiraniye hafi uko Legio yagiye ijya mbere nk’umuryango wari uje kongerera imbaraga ingabo zihora ziteguye, kandi zitanga nk’abagaragu ba Mariya bahashya imbaraga za Nyakibi mu isi ya none ; yifatanyije namwe mu byishimo muterwa no kubona ibendera ry’umuryango wa Legio ryarashinzwe mu mpande enye z’isi.

Page 333: Manuel Ya Legio

317

Birakwiye rero ko none abalejiyo ba Mariya bashimwa kubera ibyiza umuryango wabo wakoze, bakanashishikarizwa kandi kongera umurego, gukomeza kwitangira ubutumwa bwa Kiliziya bukomoka mu ijuru bwo gutuma abantu bose bayoborwa na Kristu, We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ibyo kandi babikorana ishyaka ryinshi.

Igipimo kizareberwaho uko kugira uruhare kuri ubwo butumwa ahanini kizaba uko banononsora ubumenyi mu byerekeranye n’iyobokamana, babiyobowemo n’abayobozi babo mu by’ubukristu nyine, ntibizabura kubongeramo inyota nyayo yo kogeza ubutumwa no guha ibikorwa byabo byose icyo kimenyetso cyo kumvira bwangu ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya n’abayobozi ba Kiliziya z’aho bari, bakazajya babusaba amabwiriza kandi bakayumvira uko yakabaye ntaryo bateshutseho. Bamaze gucengerwa n’iyo miterere ndengakamere y’ubutumwa bw’abalayiki nyakuri, bazajya mbere bafite umurava utunganye kandi bahore ari abafasha ba Kiliziya bafite imbaraga mu rugamba rukirisitu iriho irwana ihashya imbaraga za nyakibi.

Nyirubutungane arasaba Umubyeyi Bikira Mariya kuvugira ingabo ze z’abalejiyo bo ku isi yose, kandi ansabye kumubagerezaho umugisha wa gishumba, nk’ikimenyetso cy’ubugwaneza bwe bwihariye abafitiye mwe mwese abayobozi mu by’ubukristu, abalejiyo n’abafasha ba Legio.

Abifurije kwakira neza ubu butumwa kandi ari kumwe na mwe.

Uwanyu muri Kristu Pro Secrétaire

UBUTUMWA PAPA YOHANI WA 23 YOHEREREJE LEGIO YA MARIYA

Vatikani taliki ya 19 Werurwe 1960

Ku bayobozi n’abanyamuryango ba Legio ya Mariya bo ku isi yose. Tubahaye umugisha wa gishumba wihariye nk’ikimenyetso cy’urukundo rwacu rwa kibyeyi n’ingwate y’imbuto z’ubukristu zirushaho kwiyongera bitewe n’umurimo wanyu ukwiye gushimwa.

Legio ya Mariya igaragaza isura nyayo ya Kiliziya Gatolika.

Page 334: Manuel Ya Legio

318

IBARUWA PAPA PAWULO WA 6 YANDIKIYE LEGIO YA MARIYA Vatikani taliki ya 6 Mutarama 1965

Kuri Bwana Duff nkunda

Ibaruwa muherutse koherereza Nyirubutungane mumugaragariza ko mumukunda nk’abana be kandi mukamwitangira yamuteye ibyishimo kandi iramunyura. Nyirubutungane aboneyeho kubabwira ko abashima kandi ashyigikiye umuryango wa Legio ya Mariya wavukiye mu mwuka w’ubukristu buhamye bwo mu gihugu cya Irlandi, none ubu ibikorwa by’ineza byawo bikaba byarakwiriye mu migabane yose y’isi.

Nyirubutungane asanga umuryango wanyu ukwiye guhabwa ubutumwa nk’ubwo kubera intego zawo nyobokamana n’ibikorwa byinshi watangije mu buryo bwa gihanga kandi ukabiteza imbere, bikagirira akamaro kanini iyogezabutumwa gatolika, maze ukigaragaza nk’igikoresho cy’ingirakamaro ku buryo budasanzwe mu kubaka no gukwiza Ingoma y’Imana.

Nyirubutungane aracyibuka ibiganiro mwagiranye, ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani. Ni ukubera ibyo biganiro cyane cyane yabashije gusobanukirwa neza kurushaho icyo umuryango wanyu ugamije, akaba ari n’ibanga ry’uguhorana ubuyanja kwawo. Mu by’ukuri, imigambi ya Legio ya Mariya, mu kuvoma ifunguro ry’ingirakamaro mu buzima bw’imbere mu mutima bw’abanyamuryango, mu gushishoza kwabo no mu kwitangira gukiza abantu bagenzi babo, no mu gukomera ku kumvira Kiliziya, irangwa by’akarusho n’ukwiringira ku buryo bukomeye guterwa inkunga na Mariya. Mu gufata Mariya nk’urugero, umuyobozi, ibyishimo n’utera inkunga abanyamuryango bose, umuryango wa Legio ya Mariya ubinyujije mu bikorwa byawo binyuranye kandi by’agatangaza, udufasha kumva neza kurushaho uburyo iyogezabutumwa rigomba kurebera ku wabyaye Kristu kandi akamuba hafi cyane mu gikorwa cye cyo kuducungura.

Nyirubutungane rero anejejwe no kwiringira iyo migambi Legio ifite, ari na yo yatumye mu bice byose by’isi haboneka umubare munini w’intumwa n’abahamya ba Kristu b’intwari, by’umwihariko mu bice idini Gatolika ryibasiwe kandi ritotezwa.

Page 335: Manuel Ya Legio

319

Nyirubutungane yizeye adashidikanya ko umusaruro mwiza umaze kugerwaho mu rwego rwa Legio utazasubira inyuma ahubwo ko Abalejiyo bazakaza umurego bakanitangira iyogezabutumwa kurushaho. Nyirubutungane arabashimiye mwese ; arabashishikariza gukomeza kugaragaza urwo rukundo mufitiye Kiliziya, kandi iteka muyobowe bya hafi cyane n’abepiskopi, mukomeze umurimo w’iyogezabutumwa mufatanya n’indi miryango yose ya Kiliziya Gatolika.

Nyirubutungane abaragije mwese Umubyeyi Bikira Mariya mubereye ingabo kugira ngo abarinde, kandi abahanye urukundo umugisha wa kibyeyi wihariye mwe ubwanyu na buri mulejiyo, abayobozi babo mu by’ubukristu, anawuhaye imirimo bakora. Mbijeje ko mbubaha kandi nshima ubwitange bwanyu.

Uwanyu ubakunda cyane muri Kristu, A.G.CARD.GIROGNANI

Page 336: Manuel Ya Legio

320

UMUGEREKA WA 2: BIMWE MU BYEMEZO BY’INAMA NKURU YA KILIZIYA YABEREYE I VATIKANI BYEREKERANYE N’AMAHAME. IGITABO CY’AMAHAME : URUMURI RW’AMAHANGA,

Byaba byiza umuntu asomye icyo gitabo cyose. Kuko uku gutangazwa kw’ayo mahame n’Inama nkuru ya Kiliziya kutwumvisha neza kurushaho Umubiri Mayobera wa Kristu kandi kukagaragaza ubuzima bwa Kiliziya uko buri by’ukuri. Ingingo zimwe na zimwe zikurikira zivuga by’umwihariko ibyerekeranye n’imiterere ya Legio - ububyeyi bwa Mariya mu Mubiri Mayobera - ariko ntizigamije gusimbura ayo mahame nyirizina. Ayo mahame atwereka Mariya mu buryo bushya. Nyuma ya Kristu, Mariya ni we wa mbere kandi ni we mfura mu bagize Umubiri Mayobera. Ni ngombwa kumufata nk’umwe mu bice bigize Kiliziya no kumwambaza uko ari.

Ingingo ya 60. Intumwa Pawulo ivuga ko Umuhuza w’abantu n’Imana ari umwe rukumbi: “Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, witanze ngo abe incungu ya bose.”(1Tim 2,5-6) Umurimo w’ububyeyi Mariya akorera abantu nta cyo utambamiraho na gato, byibura se ugabanyaho na busa, kuri ubwo buhuza rukumbi, ahubwo ugaragaza ubushobozi bwabwo. Mu by’ukuri, igikorwa cyose Umuhire Bikira Mariya akorera abantu mu byerekeranye n’umukiro gifite isoko yacyo mu bushake bw’Imana no mu busendere bw’ibikorwa byiza bya Kristu. Cyisunga ubuhuza bwa Kristu, kikabugenderaho kandi kikabuvomamo ububasha bwacyo bwose. Bityo, icyo gikorwa, aho kuburizamo ku buryo ubwo ari bwo bwose ubumwe butaziguye abemera bafitanye na Kristu, ahubwo cyoroshya ibintu kigatuma bushoboka ndetse bukanakomera.

Ingingo ya 61. Umubikira muhire wagenwe mbere y’ibihe kuzabyara Imana, bikajyana n’ukwigira umuntu kwa Jambo wayo. Kuri iyi si, uko Imana igenga byose yari yarabigennye, yabaye umubyeyi nyaguhirwa w’Umukiza, n’umufasha wa Nyagasani urusha bose ukwitanga, aba n’umuja we wiyoroshya. We wasamye Kristu, yaramubyaye, amuha ibimutunga, kandi amutura Se mu Ngoro y’Imana. We wababaranye n’Umwana we ubwo yapfiraga ku musaraba, kubera ukumvira , ukwemera, ukwizera n’urukundo byamugurumanagamo, yagize uruhare ku gikorwa cy’Umukiza ku buryo bw’umwihariko.

Page 337: Manuel Ya Legio

321

Ingingo ya 62. Guhera ku gisubizo Mariya yavuganye ukwemera umunsi abwirwa na Malayika ko yatowe ngo abyare umwana w‘Imana, kandi icyo cyemezo yafashe akagikomeza no munsi y’umusaraba, arangwa n’ubutwari, ubwo bubyeyi bwa Mariya buhoraho ubudahwema mu mugambi w’ingabire y’Imana, kugeza ubwo abatowe bose bazagera mu ikuzo ry’ijuru. Mu by’ukuri, aho Mariya ajyaniwe mu ikuzo ry’ijuru, ntiyigeze ahagarika umurimo we wo gukiza abantu. Akomeje kudutakambira ubutitsa no kuturonkera ingabire z’umukiro wacu w’iteka. Mu rukundo rwe rwa kibyeyi, yita ku bavandimwe b’Umwana we bakiri mu rugendo bakarugiriramo amakuba n’amagorwa, kugeza igihe bazatahira mu gihugu cy’ihirwe. Byongeye kandi, muri Kiliziya, Umuhire Bikira Mariya yambazwa ahabwa ibisingizo binyuranye: Umuvugizi, Umutabazi, Umuvunyi n’Umuhuza. Icyakora, ibyo byose bigomba kumvikana neza ku buryo bitagira icyo bipfobya cyangwa ngo byongere ku cyubahiro no ku murimo bya Kristu, We Muhuza umwe rukumbi w’abantu n‘Imana.

Ingingo ya 65. Mu gihe Kiliziya, ibikesheje Bikira Mariya Umuhire rwose, yageze ku butungane butuma ibengerana nta bwandu n’iminkanyari (Ef 5,27), abayoboke bayo bo baracyaharanira kujya mbere mu butungane batsinda icyaha. Ni cyo gituma bahanze amaso yabo Mariya: nk’urugero rw’imigenzo myiza ku muryango wose w’abatowe, Mariya arabengerana. Mu kuzirikana Bikira Mariya kwayo, Kiliziya imufitiye ubuyoboke kandi no mu kumurangamira mu rumuri rwa Jambo wigize umuntu, icengerana icyubahiro imbere nyirizina mu ihame rihanitse ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, maze kuva ubwo ntihweme kurushaho kwishushanya na Kristu Umugaba wayo. Mu by’ukuri, Mariya wagize uruhare rukomeye mu mateka y’umukiro, muri we yifitemo kandi agaragaza ingingo zo mu rwego rwo hejuru z’ukwemera. Iyo bigisha ibimwerekeyeho bakanamuha icyubahiro, yerekeza abemera ku kuzirikana Umwana we, igitambo yatuye hamwe ndetse n’urukundo rw’Imana Data. Naho ku birebana na Kiliziya, mu ikurikirana ry’ikuzo rya Kristu, irushaho gusa n’urugero rwayo rwo mu rwego rwo hejuru. Mu gushaka guha Kristu ikuzo, Kiliziya irushaho gusa n’urugero rwayo ruhebuje ubwiza, ikajya mbere mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Na none kandi, mu murimo wayo wa gishumba, Kiliziya irebana byose ukuri kandi igakurikiza uwabyaye Kristu, uwasamye ku bwa Roho Mutagatfu kandi akaba yaramubyaye ataretse gukomeza kuba Isugi, kugira ngo Kristu avuke kandi akurire mu mitima y’abayoboke be binyuze muri Kiliziya. Mu mibereho ye hano ku isi, Bikira Mariya yabaye urugero rw’urwo rukundo rwa kibyeyi rugomba kuranga abantu bose biyemeje gufatanya n’abandi ubutumwa bwa gishumba bwa Kiliziya, bakagira uruhare ku ivuka rishya ry’abantu.

Page 338: Manuel Ya Legio

322

UMUGEREKA WA 3: INGINGO ZIMWE NA ZIMWE ZO MU GITABO

CY’AMATEGEKO YA KILIZIYA ZIREBANA N’INSHINGANO N’UBURENGANZIRA BY’ABAYOBOKE BA KRISTU

B’ABALAYIKI

Ingingo ya 224. Uretse inshingano n’uburenganzira bisangiwe n’abayoboke ba Kristu bose hamwe n’ibikubiye mu yandi mategeko, abalayiki bafite inshingano n’uburenganzira bivugwa mu ngingo zikurikira dusanga muri uyu mutwe.

Ingingo ya 225

§1. Kubera ko abalayiki, kimwe n’abayoboke ba Kristu bose, bashinzwe n’Imana kogeza ubutumwa, ku bwa batisimu n’ugukomezwa bahawe, bafite inshingano rusange n’uburenganzira, buri wese ku giti cye cyangwa se bishyize hamwe mu muryango no mu mashyirahamwe, byo gukora ku buryo ubutumwa bw’umukiro buvuye mu ijuru bumenyekana kandi bukakirwa n’abantu bose, ndetse n’isi yose; iyo nshingano irushaho kwihutirwa igihe ari ku bwabo gusa abantu bashobora kumva Inkuru Nziza no kumenya Kristu. §2. Abalayiki, buri wese mu buzima bwe bwite arimo, bafite inshingano yihariye yo gucengeza mu isi umuco w’Ivanjili no kunoza imigendekere myiza yayo, bityo bakabera Kristu abahamya, cyane cyane bacunga neza ibyo bashinzwe mu miyoborere rusange y’isi, kandi barangiza inshingano zabo zo mu birebana n’ubuzima busanzwe.

Ingingo ya 226

§1. Abalayiki babaho mu buzima bw’abashakanye, nk’uko umuhamagaro wabo bwite ubibasaba, bafite inshingano yihariye yo guharanira kubaka umuryango w’Imana binyuze mu gushyingirwa no mu muryango. §2. Mu gihe bamaze kwibaruka abana, ababyeyi bafite inshingano ikomeye cyane yo kubarera kandi bafite uburenganzira bwo kubikora; ni yo mpamvu, ababyeyi b’abakristu ari bo ba mbere bashinzwe gutoza uburere bwa gikristu abana babo, uko tubisanga mu nyigisho tugezwaho na Kiliziya.

Ingingo ya 227

Abayoboke ba Kristu b’abalayiki bafite uburenganzira bwo kwemererwa kugira ukwishyira ukizana aho bari ku isi nk’uko abandi bayituye bagufite; ariko mu

Page 339: Manuel Ya Legio

323

mikoreshereze y’uko kwishyira umuntu akizana, bazakora ku buryo ibikorwa byabo biyoborwa n’Ivanjili kandi bazita ku gukurikiza inyigisho n’amahame bya Kiliziya, birinda cyane cyane, mu bibazo bikigibwaho impaka, kwitiranya ibitekerezo byabo bwite n’inyigisho za Kiliziya. Ingingo ya 228

§1. Abalayiki bujuje ibisabwa bashobora kwemererwa n’abashumba ba Kiliziya mu mirimo ya Kiliziya bashobora gusohoza hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. §2. Abalayiki bagaragaza ubumenyi busabwa busumbye ubw’abandi, bwiyongeraho ubwizige n’ubudakemwa, bafite ubushobozi bwo gufasha abashumba ba Kiliziya nk’abahanga cyangwa abajyanama, ndetse no mu gutanga inama hashingiwe ku mategeko. Ingingo ya 229

§1. Kugira ngo abalayiki babashe kubaho bakurikije ibiteganywa n’inyigisho za Kiliziya, bazamamaza ubwabo kandi bazirengera bibaye ngombwa, no kugira ngo babashe kugira uruhare mu iyogezabatumwa, bafite inshingano n’uburenganzira byo kugira ubumenyi mu byerekeranye n’izo nyigisho, ubumenyi bwihariye bujyanye n’ubushobozi ndetse n’imibereho bya buri wese. §2. Bafite uburenganzira kandi bwo kunguka ubumenyi bwisumbuyeho kurushaho mu buhanga bujyanye n’ibintu bitagatifu bwigishwa muri za kaminuza n’andi mashuri makuru bya Kiliziya, bagakurikirana amasomo atangirwa yo bakanahabwa impamyabumenyi zitangwa n’izo kaminuza n’ayo mashuri makuru. §3. Byongeye kandi, hubahirijwe ibisabwa, bafite ubushobozi bwo guhabwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya ubutumwa bwo kwigisha ubumenyi nyobokamana.

Ingingo ya 230

§1. Abalayiki b’igitsina gabo bujuje imyaka ya ngombwa n’ibindi bisabwa uko byemejwe n’iteka ry’inama y’Abepiskopi, bashobora kwemererwa, binyuze mu muhango wa liturjiya wabigenewe, kujya bakora ubutumwa bwo kuba abasomyi b’Ijambo ry’Imana n’abahereza ba misa; icyakora, gushingwa ubwo butumwa ntibibaha uburenganzira bwo kujya babuhemberwa na Kiliziya, cyangwa bahabwa ubundi bufasha kubera bwo. §2. Babiherewe uruhushya ku buryo bw’agateganyo, abalayiki bashobora gukora umurimo wo gusoma Ijambo ry’Imana mu bikorwa bya liturjiya; na none kandi,

Page 340: Manuel Ya Legio

324

abalayiki bose bashobora gukora umurimo wo kubwiriza, kuririmba cyangwa indi mirimo. &3. Aho bikenewe kubera kubura ababikora, na none abalayiki, n’aho baba atari abasomyi cyangwa abahereza, bashobora gusimbura abayobozi b’imihango mitagatifu mu mirimo imwe n’imwe, nko kuyobora amasengesho ya liturjiya, , kwigisha Ijambo ry’Imana, gutanga isakramentu rya batisimu no gutanga Ukaristiya, hakurikijwe uko amategeko ya Kiliziya abiteganya.

Ingingo ya 231

&1. Abalayiki bashinzwe umurimo wa Kiliziya wihariye ku buryo buhoraho cyangwa bw’igihe gito, bagomba guhabwa amahugurwa yihariye ya ngombwa kugira ngo babashe kurangiza neza inshingano bahawe, kandi babikorane umutimanama, ubwitonzi n’umwete bya ngombwa. &2. Hatirengagijwe ibiteganywa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 230 y’Amategeko ya Kiliziya, abo balayiki bafite uburenganzira bwo guhabwa umushahara ukwiye, hashingiwe ku mibereho yabo, kandi ubafasha gukemura ibibazo by’imibereho yabo bwite n’iy’umuryango wabo, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko mbonezamubano asanzwe; na none kandi, bafite uburenganzira bwo kuvuzwa no gushyirwa mu bwiteganyirize bw’abakozi.

Page 341: Manuel Ya Legio

325

UMUGEREKA WA 4: UMUTWE W’INGABO Z’ABAROMANI

Umutwe w’ingabo z’abaromani birashoboka ko ari wo wari ukomeye kurusha indi yose yabayeho ku isi kugeza ubu. Ibanga ry’imbaraga zidatsimburwa z’izo ngabo ryari rishingiye ku mutima wazo wari udasanzwe, ndetse utangaje cyane. Umusirikare yagombaga kwishushanya n’umutwe w’ingabo yari arimo. Yasabwaga kumvira amabwiriza yabaga atanzwe, haba mu mvugo, mu ndoro cyangwa mu bimenyetso bindi, akemera icyo ategetswe n’umukuriye nta kujijinganya na guke, nta kureba ibyubahiro afite we ubwe nk’umutware cyangwa gutsimbarara ku byo yikundira ku giti cye nk’umusirikare.

Igihe kuzamurwa mu ntera ingabo yifuzaga bitabaga bikozwe nk’uko ibyifuza, byari bibujijwe kuvugira mu matamatama yijujuta cyangwa yerekana ko biyibabaje, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Kubera ko izo ngabo zari zihuje umugambi, zagendaga nk’umuntu umwe, ari abatware bazo, ari n’ingabo zisanzwe, bose bari bunze ubumwe ku buryo bukomeye. Zagendaga urutugu ku rundi, zigakwira igihugu zifatanye urunana, urubavu ku rundi, zikazenguruka isi zigira ngo zicunge umutekano w’ingoma yose, aho ziri hose zaharaniraga ishema rya Roma kandi zikarengera amategeko ingoma y’abaromani yagenderagaho. Iyo zashozaga urugamba, ubwitange bwazo bwatumaga nta cyazikomaga imbere; ubutwari bwazo bw’indahangarwa n’ukutarambirwa guhambaye bikananiza umwanzi zabaga zihanganye na we, bikaba byamuhatira kuba yafatwa mpiri cyangwa yahunga ataracakirwa. Zarindaga inkiko z’ingoma y’Abaromani, zikagira inshingano ikomeye yo kurengera ubusugire bwayo. Urugero rwatwumvisha kurushaho ubutwari budatezuka bwazo ni urw’uyu mutware w’abasirikare b’abaromani wanze guhunga ngo adata ishema rye maze bakamusanga ahagaze yemye yarumiye mu matongo y’i Pompeyi (Pompei) ahagaze intambara yararangiye kera; cyangwa se urwa wa mutwe w’ingabo wari muri Tebe (Thébe) wamariwe ku icumu kubera ukwemera kw’izo ngabo zari ziwugize, zikicanwa n’abagaba bakuru bazo barimo ba Morisi mutagatifu, Egisupere (Exupère) na Kandida, mu gihe cy’amatoteza ya Magisimini (Maximin) !

Umutima w’ingabo z’abaromani warangwaga n’ukumvira ubuyobozi bwazo, guhora zizirikana inshingano zari zifite, ukudahungabana igihe zabaga zigeze mu ngorane n’amakuba akomeye, ukwihangana igihe zabaga zashiriwe, ukuba

Page 342: Manuel Ya Legio

326

indahemuka ku ntego zabaga zirwanirira kugeza ubwo zabaga zisohoje inshingano zazo zose kuva ku ya mbere kugeza ku ya nyuma nta na gato zisuzuguye.

Ngiyo imigambi ya gipagani yarangaga igisirikare cy’abaromani. Ubwo bugabo bwazo bugomba no kuba umwihariko w’Ingabo za Mariya ari zo “abalejiyo”, ariko yo noneho ikagirwa ndengakamere, ikanozwa, ikoroshywa ku buryo yafasha buri wese waba uzi kwigisha ibanga ryo gufasha abandi, bikoranywe urukundo n’ubuntu.

“Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu koko yari Umwana w’Imana!” (Mt 27, 54)

Ni gutyo abasirikare bo mu ngabo z’Abaromani bahindutse maze bakemera Imana mbere y’abandi bose. Kiliziya yo mu gihe kizaza yagombaga kuzitwa Kiliziya y’i Roma yariho itegura ku buryo bw’amayobera, iruhande rw’umusaraba w’i Kalvariyo, umurimo yagombaga kuzasohoza mu isi yose. Abaromani ni bo batura Igitambo kandi bakacyerereza ku giti imbaga yirebera. Abo bazaba abarinzi b’ubumwe bwa Kiliziya banze gutanyura igishura cya Yezu. Abo baragijwe ukwemera ngo bakurengere ni bo bazandika ari aba mbere kandi bagumane ihame ry’ingenzi ry’ukwemera gushya - ni ukuvuga Ubwami bw’Umunyanazareti. Ubwo igitambo kizaba gisheshwe, bazikomanga mu gituza bagira bati: “uyu koko yari Umwana w’Imana.” Hanyuma kandi, icumu rizagomba gukingurira Ivanjili inzira ngo ibashe gukwira mu mpande zose z’isi ni ryo bazakinguza Umutima Mutagatifu w’Ugengabyose, ahazavubuka imigezi y’imigisha n’iy’ubuzima ndengakamere. Kubera ko abantu bose bahamwa n’icyaha cyo kwica Umucunguzi, bitewe n’uko bose bagize uruhare mu kumena amaraso ye kandi Kiliziya yo mu gihe kizaza ikaba nta kundi byari kuzagenda yagombaga guhagararirwa n’abahamwa n’icyaha, ntibyaba bisa n’aho abaromani kuva kuri Kaluvariyo, abo banyabyaha, n’ubwo batabitekerezaga bwose, batangije kandi baha igisobanuro uwo mukiro udashira ?

Umusaraba wari warashinzwe ku buryo Yezu wari uwumanitsweho yari ateye umugongo Umujyi wa Yeruzalemu, mu gihe uruhanga rwe rwo rwarebaga iburengerazuba, mu ruhande umujyi wa Roma uzahoraho.” (Bolo: La Trajédie du Calvaire)

Page 343: Manuel Ya Legio

327

UMUGEREKA WA 5: UMURYANGO WA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI

W’IMITIMA 1.Mu gitabo cye yise “Kuyoboka nyabyo Bikira Mariya Mutagatifu”, Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu agaragaza icyifuzo cye cy’uko abafite bene ubwo buyoboke bibumbira mu muryango umwe. Mu mwaka wa 1899 icyo cyifuzo cyashyizwe mu bikorwa. Ni bwo Umuryango wa Mariya, Umwamikazi w’imitima washinzwe mu mujyi wa Ottawa ho muri Canada. Uwo muryango waragijwe umuryango w’abogezabutumwa witwa “Abasangirangendo ba Mariya,” washinzwe na Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu.

2. Uwo muryango wa Mariya ugizwe n’abayoboke ba Kristu bifuza gushyira mu bikorwa amasezerano yabo ya batisimu biyegurira Kristu koko bisesuye baciye kuri Bikira Mariya; ni ukuvuga, kubaho bafitiye ubuyoboke nyabwo Bikira Mariya uko Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu abyigisha, nk’uko yabihinnye mu ncamake ku buryo bukurikira:

“Ubwo buyoboke bushingiye ku kwiyegurira wese Bikira Mariya kugira ngo umwiyeguriye abe wese uwa Yezu abinyujije kuri Bikira Mariya. Ibyo bisaba rero ko tumwegurira: (1) Umubiri wacu hamwe n’ibice byawo n’ingingo zawo zose; (2) Tumwiha wese n’umutima wacu wose, n’ibitekerezo byacu byose, na roho yacu, n’ububasha bwayo bwose (3) Tumuha ibyo dutunze bifatika hamwe n’ibyo tuzatunga mu bihe bizaza; (4)ibyiza byacu by’imbere mu mutima wacu n’ibya roho, ni ukuvuga, ibyo dushimirwa, imigenzo myiza yacu hamwe n’ibikorwa byacu byiza, byaba ari ibyahise, ibiriho ubu, yemwe n’ibyo mu gihe kizaza. Mu yandi magambo, tumuha icyarimwe ibyo dutunze mu buzima bwacu busanzwe n’ubwa gikristu, kimwe n’ibyo tuzaronka mu gihe kizaza byo mu buzima busanzwe, n’ibyo mu rwego rw’ingabire ndetse n’ikuzo ryo mw’ijuru. Ibyo tubikora twimazeyo, nta cyo dusize inyuma habe n’igiceri, yemwe n’agasatsi cyangwa igikorwa cyiza cy’ubusabusa. Kandi tubitanga burundu nta cyo twishyuza, nta gihembo dusaba cyangwa dutegereje kubera iryo turo n’icyo gikorwa cyiza cy’ubwitange twaba dukoze, cyangwa na none igihembo kindi gishingiye ku cyubahiro cyo kuba turi abakristu ku bwa Mariya no muri we, n’ubwo Umubyeyi wacu ataba ari we urusha ibindi biremwa by’Imana byose ubuntu no kumenya gushimira, kandi mu by’ukuri si byo ahubwo ni uko ahora ameze. (Ludoviko wa Montfort mutagatifu, Traité de la vraie dévotion, par.121)

Page 344: Manuel Ya Legio

328

3. Dore ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uwo muryango : (a) umuntu agomba kwiyegurira ubwe wese Yezu, We Buhanga buhoraho iteka kandi akaba n’Imana yigize umuntu binyujijwe kuri Bikira Mariya. Uko kwiyegurira Yezu bikorwa hakurikijwe amagambo ya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu. Birakwiye ko umuntu yitegura neza rwose, kandi agahitamo kubikora ku munsi wihariye, cyangwa kuri umwe mu minsi mikuru y’Umubyeyi wacu. Icyo gikorwa cyagombye kujya kivugururwa iminsi yose, hakoreshejwe amagambo adahinduka nk’aya akurikira : « Ndi uwawe wese, n’ibyo ntunze byose ni ibyawe Mukundwa Yezu, ku bwa Mariya Umubyeyi wanyu mutagatifu. » Ayo magambo adahinduka yajya anakoreshwa icyarimwe mu gitondo igihe umuntu atura umunsi nk’uko ubutumwa bw’isengesho bubidusaba. Andi magambo adahinduka Legio ikunda cyane yaba aya akurikira :

« Ndi uwawe wese, Mwamikazi wanjye kandi Mubyeyi wanjye, n’ibyo ntunze byose ni ibyawe ». (b) Kwandikisha izina aho umuryango ukorera aho ari ho hose. Ah’ingenzi muri ho ni aha hakurikira : Mu Bwongereza : Montfort House, Burbo Bank Road Liverpool L23 6 TH Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Montfort Fathers, 26 South Saxon Ave, Bay Shore, N.Y. 11706 Ubufaransa: 2 rue Jean Paul II, 85290 Saint Laurent- Sur-Sèvre Ububiligi : Dietsevest 25-3000 Leuven Canada : 4000 Bossuet, Montréal Quebec H1M 2M2 Ubutaliyani: via Romagna 44.00187 Roma

(c) Kubaho ubuzima busanzwe n’iteka ryose umuntu agengwa n’ugushaka kwa Bikira Mariya, yigana urugero rw’Umwana w’Imana i Nazareti ; gukora ibikorwa byacu byose tubishobojwe na Mariya, hamwe na we kandi muri we, ari na we tugirira, ku buryo twamubona nk’ukorana natwe iteka kandi agakora yunze ubumwe na twe, ayobora imbaraga zacu zose kandi agasaranganya imbuto zazo. Reba umutwe wa 6 uvuga ibirebana n’inshingano z’Abalejiyo kuri Mariya.

4. « Kwinjira muri uwo muryango bihesha uwinjiyemo kunga ubumwe mu bya roho n’Umuryango wa Montfort wo ku isi yose. Abanyamuryango bagomba kujya bahimbaza iyo minsi mikuru yose ya Liturjiya igaragaza kandi ikuzuza ubwo bumwe. By’umwihariko bazahimbaza : Bikira Mariya abwirwa na

Page 345: Manuel Ya Legio

329

Malayika ko azabyara Umwana w’Imana, ku italiki ya 25 Werurwe, ari na wo munsi w’ibanze w’uwo Muryango ; Ivuka ry’Umwami wacu, taliki ya 25 ukuboza ; Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, taliki ya 8 ukuboza ; n’umunsi mukuru wa Ludoviko Mariya wa Montfort, taliki ya 28 Mata. Abanyamuryango bagira uruhare kandi ku bukungu mu bya roho Umuryango wa Montfort wagabiwe na Mariya « witanga wese ku buryo bw’agatangaza ku muntu wese umuha ibye byose. » (Queen, ukwezi kwa 5 n’ukwa 6, 1992, p.25)

5. Kugira ngo umuntu asobanukirwe kandi ashyire mu bikorwa kurushaho ubwo buyoboke, ni ngombwa gusoma kenshi icyo gitabo aho kugisoma rimwe gusa, cyitwa « Kuyoboka nyabyo Bikira Mariya Mutagatifu » n’ikindi cyitwa « Ibanga rya Mariya ».

« Mu nyigisho ye nziza, Papa Piyo wa 10 mutagatifu yasobanuye n’ubuhanga inyigisho irebana n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya butagira imipaka n’ukuba Umubyeyii w’abemera Kristu kwe. Iyo nyigisho yise « Ad Diem Illum » mu by’ukuri ivoma mu nyigisho za Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu, nk’uko tuzisanga mu gitabo yise Ubuyoboke nyabwo tugirira Umuhire Bikira Mariya Mutagatifu. Uwo mupapa mutagatifu n’ubundi yakundaga cyane ako gatabo gato kavuga ibya Bikira Mariya. Yashishikarije bose kugasoma maze aha umugisha we wa gishumba abazagasoma bose. Kandi muri iyo nyigisho ya Papa ivuga ibya Bikira Mariya dusangamo ibitekerezo bigaruka kenshi mu nyandiko z’umugaragu mukuru wa Bikira Mariya, ndetse kenshi akanakoresha amagambo bwite ya Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu.” (MURA: Le Corps Mystique du Christ)

“Abo bacakara bakunda Yezu babinyujije kuri Bikira Mariya bagombye kugirira Yezu ubuyoboke bwo mu rwego rwo hejuru, we Jambo w’Imana, mu iyobera rikomeye ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo duhimbaza taliki ya 25 werurwe, ari na ryo yobera ryihariye ry’ubwo buyoboke, kuko ubwo buyoboke bwahumetswe na Roho Mutagatifu kubera impamvu zikurikira: (a) Kugira ngo tubashe kubaha no kwigana Imana Mwana yemeye guca kuri Bikira Mariya kubera ikuzo ry’Imana Data no kugira ngo acungure muntu. Uko guca kuri Bikira Mariya kugaragarira by’umwihariko mu iyobera Yezu ari imbohe n’umucakara mu nda y’Umuhire Bikira Mariya, agengwa na we muri byose. (b) Kugira ngo tubashe gushimira Imana ingabire zitagereranywa yasheshekaje kuri Bikira Mariya, by’umwihariko kubera ko yamuhisemo ngo abe Umubyeyi ukwiye icyubahiro

Page 346: Manuel Ya Legio

330

rwose w’Umwana wayo. Uko gutoranywa kwabereye mu Iyobera ry’Imana yigize umuntu.

Izo ni zo mpamvu ebyiri z’ingenzi zisobanura ubucakara bwa Yezu muri Mariya” (Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu, Traité de la vraie devotion, Par.243)

UMUGEREKA WA 6:

UMUDARI WA BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA, BITA “UMUDARI W’IBITANGAZA”

Nuko Bikira Mariya aramubwira ati: “Ugomba gucurisha umudari usa n’uyu nkweretse. Abazawambara warahawe umugisha bazaronka inema nyinshi, by’umwihariko nibawambara mu ijosi. Izo nema zizarushaho kuba nyinshi ku bafitiye Mariya icyizere.” (Gatarina Labouré mutagatifu)

Abalejiyo bazubaha cyane uwo mudari wibutsa bikomeye ukuntu umuryango wabo watangiye. Ntibapfuye gufata ishusho ry’uwo mudari wo mu mwaka w’1830 kugira ngo batake ameza bakikije mu nama yabo ya mbere; ahubwo iryo shusho ryerekanaga ko uwo muryango uhanzwe werekeye ku Mana kandi ukikije Bikira Mariya. Ubwo ni bwo bategetse kujya bakoresha uwo mudari mu mirimo yabo. Ni bwo batangiye kujya bavuga isengesho riwanditseho muri buri nama yabo. None ubu buri mulejiyo avuga buri munsi iryo sengesho ryanditse muri catena. Ishusho ry’uwo mudari rinashyirwa mu ibendera rya Legio.

Kubona ukuntu uwo mudari winjiye mu buryo bunyuranye mu bukristu bw’Abalejiyo, ngicyo icyo dukwiye kuzirikanaho. Ibyo byaba ari ibigwirirano cyangwa ari Imana yabishatse, bazagerageza kubyumva bakurikije izi ngingo zikurikira: (a) Uwo mudali ufite intego yo gufasha abantu kuyoboka Bikira Mariya Utasamanywe icyaha kandi ukanatwereka Bikira Mariya ugaba inema. Bityo rero, umwerekana mu buryo burambuye mu ngingo zose Legio imubonamo by’umwihariko, ni ukuvuga nk’”Umubyeyi Utasamanywe icyaha” uri ku ruhande rumwe, ryuzuzwa n’”Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya” uri ku rundi ruhande.

Page 347: Manuel Ya Legio

331

Mu ishusho rya mbere Mariya agaragara nk’utagira inenge mu isamwa rye. Mu ishusho rya kabiri, agaragara buri gihe nk’utigeze akora icyaha mu buzima bwe bwose.

b) Urundi ruhande rw’uwo mudari ruriho ishusho y’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya. Kuva Legio igitangira yiyambaje uwo mudari. Iryo shusho ry’imitima ibiri, umwe utobaguwe n’ikizingo cy’amahwa, undi uhinguranyijwe n’inkota, yombi ikaba ishinzweho umusaraba n’inyuguti “M” byibutsa ububabare n’ishavu bya Bikira Mariya byaturonkeye izo nema abalejiyo basaba biyoroheje ngo babashe kuzishyikiriza abandi baherekejwe na Bikira Mariya.

c) Uku guhurirana kuratangaje: ubwo Kardinali Verdier, umushumba wa Arkidiyosezi ya Parisi yemeraga kandi agaha umugisha umuryango wa Legio, byahuriranye n’uko uwo mwaka ari bwo hizihizwaga imyaka ijana yari ishize Bikira Mariya abonekeye Gatarina Labouré mu Bufaransa.

Bityo, umuntu yavuga ko Legio yishushanyije n’uwo mudari, bigeza n’aho mu butumwa bwayo harimo n’ubwo kwamamaza uwo mudari. Umuntu yavuga ko umulejiyo ari nk’aho ari umudari w’ibitangaza muzima akaba n’igikoresho giciye bugufi cy’inema y’Umubyeyi wacu Bikira Mariya n’icy’isi. Habaho abagatolika birata bitwaje ko ari abantu bajijutse maze bakannyega uwo mudari nk’uko banenga n’indi hamwe n’amaskapulari, bakavuga ndetse ko ntaho bitandukaniye n’ibikoresho by’ubupfumu. Iyo myifatire idahesha icyubahiro ibimenyetso bitagatifu byemewe na Kiliziya igaragaza ubuhubutsi bw’abantu badashishoza. Iyo myifatire kandi yiyibagiza ibyiza dukesha iyo midari kuko abayambara bakunze kuronka inema ku buryo bugaragarira bose. Bitewe n’uko abalejiyo bibonamo abasirikare, birakwiye ko bitwaza iyo midari nk’amasasu bahisemo. Mu biganza byabo, nta kabuza, Mariya azabakubira kabiri ububasha bwe.

Mu gihe cy’umuhango w’irahira rye, umunyamuryango ahita yinjira mu rugaga rw’umudari w’ibitangaza, bitabaye ngombwa ko yandikisha izina rye mu gitabo cyabugenewe. Umunyamuryango ahita agira uburenganzira ku ndurugensiya zihabwa abari muri uwo muryango.

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Umudari w’Ibitangaza wizihizwa taliki ya 27/11.

Page 348: Manuel Ya Legio

332

“Mariya yatubyariye iyogezabutumwa nyirizina- Uwaje gukongeza umuriro ku isi kandi ushaka ko ugurumana. Umurimo we ntiwari kuzura iyo ataba hagati y’indimi z’umuriro Roho y’Umuhungu we yoherereje intumwa ze kugira ngo izikongezemo ubutumwa bwe kugeza igihe isi izashirira. Pentekosti yabereye Bikira Mariya Beterehemu ya kabiri n’Ukwigaragaza kwa Nyagasani gushya. Muri byo, nk’Umubyeyii uri hafi y’Ikirugu mayobera cya Kristu, yongera kumumenyekanisha bwa kabiri, ariko noneho ku bandi bashumba no ku bandi bami. (Mgr. Fulton Sheen, Le Corps Mystique du Christ)

UMUGEREKA WA 7:

UMURYANGO WA ROZARI NTAGATIFU 1. Ni umuryango uhuje kandi wibumbiyemo abakristu biyemeje kujya bavuga rozari rimwe mu cyumweru byibuze. Kuba umunyamuryango bijyana no gusangira biba hagati y’abanyamuryango. Abiyemeza kwinjira muri uwo muryango wa Rozari ntagatifu basabwa gushyira mu biganza bya Mariya, yaba amashapule yabo, kaba n’agaciro k’imirimo yabo yose, imibabaro yabo n’amasengesho yabo, kugira ngo Mariya abitange uko abyifuza ku bandi banyamuryango no ku nyungu z’ibikenewe na Kiliziya. Umuryango wa Rozari washinzwe n’umudominikani witwa Aleni wa Roshe (Alain de la Roche) mu mwaka w’1470. Umuryango w’Abadominikani wari ufite inshingano yihariye yo kwamamaza uwo muryango wa Rozari. Kubera iyo mpamvu, abiyandikishije muri uwo muryango wa Rozari bagira uruhare ku byiza byo mu rwego rwa roho by’umuryango w’Abadominikani.

2. Kuba Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu ataragiye muri uwo muryango wa rozari gusa, ahubwo yaranawamamaje ashishikaye, byagombye kubera abalejiyo urugero bareberaho. Haracyariho inyandiko ifite agaciro gakomeye ivuga ibi bikurikira: „Twebwe Umuyobozi wa Porovensi w’umuryango w’Abadominikani, twemeje kandi dutangaje ko Ludoviko Mariya Grignon wa Montfort mutagatifu wo mu muryango wacu, yigisha hose n’umwete mwinshi n’urugero, umuryango wa Rozari, haba aho ahora yoherezwa mu butumwa, haba mu mijyi, haba no mu byaro”.

3. Kugira ngo umuntu abe umwe mu bagize umuryango wa Rozari ntagatifu, birahagije ko yiyandikisha mu gitabo cyabugenewe cyo kuri Kiliziya y’aho uwo muryango ukorera ku buryo bwemewe na Kiliziya. Kugira ngo umuntu aronke

Page 349: Manuel Ya Legio

333

indulugensiya n’ibindi byiza bigenerwa abanyamuryango, ni ngombwa ko avuga byibura amibukiro yose ya rozari rimwe mu cyumweru, azirikana buri yobera rya rozari uko byamushobokera kose. Ni Ludoviko Mariya wa Montfort mutagatifu wakunze kuvuga ko ukuzirikana ari yo nkingi ya Rozari.

Iyo umuntu atubahirije inshingano yo kuvuga rozari imwe mu cyumweru, ntaba akoze icyaha. Ishapule isanzwe ya buri munsi yuzuza bihagije iyo nshingano. Si ngombwa ko umuntu avugira icyarimwe amibukiro yose ya rozari. Umuntu ayavuga akurikije igihe afite. Nta nama, nta n’umusanzu bitegetswe abari muri uwo muryango wa rozari.

4. Dore bimwe mu byiza bigenewe abari mu muryango wa Rozari:a)Uburinzi bwihariye bw’Umwamikazi wa Rozari. b) Kugira uruhare ku ngabire n’ibindi byiza bya roho basangira n’Abadominikani n’abandi bari mu muryango wa rozari hirya no hino ku isi. c) Nyuma yo kwitaba Imana, abo bari bafatanyije barabasabira bakanabatakambira. d)Kuronka indulgensiya ishyitse yo ku munsi banditsweho no ku minsi mikuru ikomeye ya Kiliziya nka Noheli, Pasika, Ukubwirwa na Malayika kwa Mariya, Asensiyo, Bikira Mariya Umubyeyi wa Rozari, Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, Yezu aturwa Imana mu Ngoro.

5. Uretse kuronka izo ndulugensiya, abari mu muryango wa Rozari banaronka indulugensiya ishyitse, ironkwa iyo umuntu avuze amibukiro atanu mu yagize rozari, azirikana ku mayobera, yabikorera mu kiliziya cyangwa ahandi basengera mu ruhame, yaba ari mu rugo cyangwa mu muryango w’abihaye Imana, yaba ari mu nama y’umuryango w’abasenga bagamije kwitagatifuza, habariwemo n’umuryango wa Legio; (indulugensiya icagase ironkwa iyo umuntu avuze ishapule mu bindi bihe bisanzwe)

6. Dore ibisabwa kugira ngo umuntu aronke indulugensiya ishyitse: a)Guhabwa isakramentu rya penetensiya. Kurihabwa inshuro imwe birahagije ngo umuntu aronke indulgensiya nyine. b) Guhabwa Umubiri wa Kristu : uguhazwa, umuntu aronka indulgensiya ishyitse. c) Iyo umuntu asabira ibyo Papa yifuza: Dawe uri mu ijuru, cyangwa Ndakuramutsa Mariya cyangwa irindi sengesho umuntu yihitiyemo bizaba bihagije ngo umuntu aronke iyo ndulgensiya. Ni ngombwa kuvuga ayo masengesho yabugenewe kugira ngo umuntu aronke indulugensiya ishyitse.

Page 350: Manuel Ya Legio

334

d) Kuba umuntu yirinda icyaha n’ikindi cyose gisa nacyo, n’ubwo cyaba gito bwose.

“Rozari ntagatifu ni rwo rurabo rw’agahebuzo rugize ishema ry’umuryango wacu w’Abadominikani. Niba ruramutse rutaye agaciro, umuntu azajya kubona abone umuryango utakaje ubwiza n’igikundiro wari usanganywe. Nyamara rozari iramutse ikunzwe, bidatinze izahesha umuryango wacu imigisha myinshi ivuye mu ijuru kandi iwutere guhumura neza. Izatume wera imbuto y’ubusabaniramana, imigenzo myiza n’icyubahiro.” (de Monroy, O.P.)

UMUGEREKA WA 8 : IMYIGISHIRIZE Y’INYIGISHO ZA KILIZIYA

Mu bihugu bimwe na bimwe, Umuryango w’Inyigisho za Kiliziya wagize uruhare rukomeye kandi n’ubu ukomeje kuvugira no gutunganya imyigishirize y’inyigisho za Kiliziya. Abalejiyo benshi bitangiye uwo murimo muri uwo muryango kandi umuryango wa Legio ushyigikiye byimazeyo umurimo bakora. Ku bufatanye n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe inyigisho za Gatigisimu (Ibiro bya Papa bishinzwe abari mu nzego nyobozi za Kiliziya, 1971) muri buri diyosezi hariyo ibiro bishinzwe Gatigisimu bikorera mu buyobozi bwa diyosezi. Umwepiskopi abyifashisha nk’uyobora Umuryango w’Imana muri diyosezi kandi akaba n’ukuriye imyigishirize y’inyigisho za Kiliziya, ayobora kandi agatanga inama zituma umurimo wo kwigisha Gatigisimu muri diyosezi ye unoga ukanakorwa neza.

Ni ingenzi kubona ko imyigishirize y’inyigisho za Kiliziya zigenewe abantu bo mu byiciro byose no mu bice byose by’uburezi , nk’uko papa Yobani Pawulo II abigaragaza (CT 16).

« Mu izina rya Kiliziya yose ndabashimira, mwebwe, abarimu ba gatigisimu b‘abalayiki muri paruwasi, abagabo n’abagore benshi bo mu bice byose by’isi mwitangira kwigisha inyigisho z’iyobokamana ibisekuru byinshi by’abantu. Umurimo mukora, akenshi uba uciye bugufi kandi wihishe, ariko ukoranwa umurava mwinshi n’ubwitange, ni uburyo buhanitse bwo gukora ubutumwa bw’abalayiki ndetse bw’ingirakamaro kubera impamvu zinyuranye, cyane cyane aho abana bato, n’urubyiruko mu miryango yabo bataronkeramo inyigisho z’iyobokamana zikwiye kubera impamvu zinyuranye. » (CT 66)

Page 351: Manuel Ya Legio

335

«Isomo rya gatatu : Kuva kera na kare, Gatigisimu yabaye kandi izakomeza kuba igikorwa cya Kiliziya yose igomba kwibonamo kandi ikakibona nk’inshingano yayo yo kukinoza. Ariko abagize Kiliziya bafite inshingano zinyuranye, zituruka ku butumwa bwa buri wese. Abashumba, kubera inshingano zabo, bafite umurimo ukomeye wo guteza imbere, guha umurongo no guhuza ibikorwa bya Gatigisimu mu nzego zinyuranye. Papa na we, ku ruhande rwe, azirikana by’umwihariko inshingano y’ibanze imureba muri urwo rwego : abonamo impamvu zo gukenura ubushyo, ariko cyane cyane isoko y’ibyishimo n’ukwizera. » (CT 16)

UMUGEREKA WA 9 : UMURYANGO SHINGIRO W’UMUTIMA MUTAGATIFU

UGAMIJE KWIFATA NO KWIGOMWA BISESUYE (Reba umutwe wa 37)

(a)Iyo abari muri uyu muryango shingiro bemeye gushamikira kuri praesidium hagamijwe guteza imbere uwo muryango no gutora abashya bawinjiramo, praesidium izagira impapuro za ngombwa, udutabo, amakayi manini yo kwandikamo bita « registres », ibyemezo n’ibirangantego byo kuwufasha gukora mu bwisanzure. Ibyo bikoresho bizajya birihwa mbere.

(b)Gutora abajya muri uwo muryango kimwe no kubakira bishobora gukorwa nk’undi murimo wose wemewe na praesidium.

(c)Inyandiko isaba kwakirwa muri uwo muryango yakwigirwa mu nama ya buri cyumweru ya praesidium, nk’uko byagakorewe aho abari mu muryango bahurira mu nama ya buri kwezi.

(d)Icyitonderwa : ibisobanuro byose umuntu yashaka kubona ku byerekeranye n’uyu muryango yabariza aha hakurikira : Central Director, Pioneer Total Abstinence Association, 27 Upper Sherrard Street, Dublin 1, Ireland

Page 352: Manuel Ya Legio

336

UMUGEREKA WA 10 : INYIGISHO ZIREBANA N’UKWEMERA

Bene izo nyigisho zishobora gutangwa bikagirira akamaro abagize praesidium bose, byibuze se bamwe na bamwe, iruhande rw’umurimo wabo wundi. Ubwoko bumwe bwa za prezidiya bwagombye gutangira uwo murimo nk’ikintu gisanzwe, urugero ni nka prezidiya z’ababa mu bigo, iz’urubyiruko, n’iz’abakora mu rwego rw’uburezi.

Kugira umutima ukorana isengesho imbaraga n’ubushyuhe no kugira ubuyoboke bwa Legio bifasha ubifite gukurikirana izo nyigisho ku buryo bushimishije, umuntu yigizayo inzitizi ahura na zo rimwe na rimwe. Abantu bafite ubwibone n’abiratana ubumenyi bwabo, bakwifuza kuza muri izo nyigisho ariko bagamije kurangaza abandi nyuma bakigendera, bazigizwayo n’imimerere y’izo nyigisho ubwayo. Byongeye kandi, iyo mimerere izatuma abari kujyanwa n’uko ibyo biga babona bihora biba bishya batagira aho bajya.

Ikindi kandi, ikizatuma iyo nyigisho itungana ni uko izaba yatangijwe bafite inyota yo kubona urumuri mu bwiyoroshye bw’umutima, ku buryo bigana Bikira Mariya wasobanuje malayika amubaza ikibazo kigira kiti : «ibyo bizashoboka bite ? » maze bikamuviramo kwibaruka Ubuhanga bw’Imana, Ukuri guhoraho iteka, Urumuri nyarwo. Akomeje kuba umurinzi w’ubwo bukungu. Abashaka kububonaho, bagomba kumusanga. Mu nama yabo ya buri cyumweru, abo balejiyo bagize praesidium bazibona bakoze urunana bakikije uwo Mubyeyi utuma twishima, bishobotse ndetse ibiganza bye byuzuye ubukungu bw’ubumenyi ari na bwo bashaka kugeraho bifatane n’ibyabo.

Bityo, ikiranga umulejiyo ni ukwitangira umurimo we wo kwiga abigiranye ubuyoboke aho kubikora agambiriye kwiyungura ubumenyi byonyine. Ikindi kimuranga ni uko inyigisho zidatangwa ku buryo bw’ibiganiro mbwirwaruhame ; kubera ko ku ruhande rumwe, ubwo buryo bwashobora gusa n’ubukoreshwa muri praesidium ; ariko cyane cyane kubera ko kamere muntu akenshi icika intege iyo umurimo usa n’ukorwa n’umuntu umwe cyangwa bamwe gusa nk’uko bimera iyo umuntu atanga ikiganiro mbwirwaruhame. Byongeye kandi, ikiganiro mbwirwaruhame kiba gihanitse ku buryo ababasha kucyumva uko bikwiye aba ari bo bake, maze kubera iyo mpamvu kigatera ingorane abagiteze amatwi hafi ya bose. Igikurikiraho ni uko ingingo iganirwaho itumvikana bisesuye nk’uko yakabaye, bityo ibyo babwiwe bikibagirana vuba. Kujanisha abatega amatwi

Page 353: Manuel Ya Legio

337

ikiganiro mbwirwaruhame cyo mu rwego rwo hejuru kandi ibyo babwirwa bibacengera mu bwonko bahamye hamwe ni ikintu gikomeye.

Icyakora, mu mikorere ya kilejiyo, umunyamuryango ntashobora gucika intege. Buri wese ahamagariwe kuvuga uko umurimo yahawe gukora wagenze. Ibyo bituma umuhate no kubahiriza inshingano ubundi mu mitangire y’ikiganiro mbwirwaruhame biharirwa ugitanga, mu mikorere ya Legio ahubwo bose babisangira, buri wese mu rwego rwe. Umunyamuryango ntabwo ari utega amatwi gusa. Ubwonko bwe burakora, aho gutega amatwi byonyine. Aba akora igihe cyose. Hagenzurwa kandi hagapimwa intambwe yateye ajya mbere.

Igihe umulejiyo atanga raporo y’ubutumwa yakoze, abikora yicaye. Ibyo yateguye aba abifite imbere ye. N’ibyo ashobora kuba yaranditse igihe cy’ubutumwa na byo biba bimuri iruhande. Mu cyumba cy’inama nta na kimwe gishobora gutuma atakaza icyizere bagenzi be bari bamufitiye. Raporo ye iba yanditse mu buhanga bwe bwite bwo gutondekanya amagambo, kandi igaragaza ibitekerezo bye n’ingorane yahuye na zo mu butumwa, akabikora ku buryo bworoheje kandi bubereye bose. Bamwe bashobora kugira ibindi bisobanuro bongeraho cyangwa ibibazo bamubaza. Hakurikiraho gutega amatwi raporo y’ubundi butumwa bwakozwe. Bazibonera vuba ko inama igenda neza, atari ku buryo bwa moteri ikurura abo ikinyabiziga gihetse kandi kigenda kihuta cyane, ahubwo nk’imashini bahingisha cyangwa izindi mashini zikoreshwa mu buhinzi zicengera mu butaka kure zikabutapfuna ari na ko zibumanyagura. Ubwo umutwe w’igitabo uzaba umaze gucukumburwa maze ukongera ugasesengurwa hakoreshejwe za raporo zikurikirana z’abanyamuryango bagize praesidium, byanze bikunze icyo gihe ni bwo uzaba wumvikanye ku balejiyo bose, bityo bakawufata ntibazawibagirwe.

Ubwo umurimo wo kwiga ukorerwa icyarimwe n’indi mirimo rusange yo muri praesidium, nta kabuza ko uzakoranwa umurava usanzwe uranga Legio, izashishikariza abanyamuryango gushyira mu bikorwa ubumenyi bwabo. Kubera iyo mpamvu, za prezidiya zateye imbere mu byo kwiga, zagombye gutekereza gushinga amashuri, gukora umurimo wo kwigisha, kuyobora ubushakashatsi gatolika, n’ubundi buryo bwo gukwirakwiza ubumenyi bwihariye abanyamuryango bazo bungutse. Kuri iyo ngingo, ntibazabura gukwirakwiza mu muryango wa Legio inyota yo guharanira kurushaho kumenya ibyerekeye ukwemera. Ubumenyi bakuye mu muryango wa Legio bugomba gukwirakwizwa mu baturage bose hakoreshejwe ingendo zitabarika zikorwa n’Abalejiyo bari mu butumwa. Bityo, intambwe ikaba iratewe bajya mbere mu kurwanya ubujiji mu

Page 354: Manuel Ya Legio

338

by’iyobokamana, ari narwo rukozasoni mu bihugu by’abagatolika. » Papa Piyo wa 11 Motu Proprio, 29 Kamena 1923)

Igitabo gikubiyemo inyigisho z’umuryango ari cyo « Manuel » cyagombye kuba ari cyo gitabo cya mbere abalejiyo biga. Mu by’ukuri ni inshingano y’ingenzi ku balejiyo. Kuko, uretse yenda ko abantu baba badasobanukiwe n’imiterere ya Legio uko bikwiye, ubundi umurimo wo kwiga cyangwa undi murimo wose ntushobora gukorwa ku buryo bushimishije iyo abawukora batawuhugukiye. Bose babona ko byaba ari ubucucu kubaka inzu umuntu atizeye ko fondasiyo ikomeye. Byaba na none ari nta gaciro bifite gushaka kubakira ubumenyi kuri za fondasiyo z’imimerere y’umuryango wa Legio ariko umuntu atabanje kwizera ko iyo mimerere ikomeye, kandi uko gukomera kuzanwa no kugira ubumenyi bwuzuye.

Ibyo bashobora gutangira kwiga bayobowe n’umuyobozi wa roho bikaba byarushaho kubagirira akamaro byaba ibi bikurikira :

- Amahame y’ukwemera no kurata ibyiza by’idini gatolika n’ibyabatagatifu, Ibyanditswe bitagatifu, Ubumenyi mu birebana n’imibanire y’abantu, Liturjiya, Amateka ya Kiliziya, Ubumenyi mu bijyanye n’imyitwarire iboneye mu iyobokamana.

Igice cy’inama kiberanye n’uwo murimo wo kwiga, cyashobora kuba igikurikira inyigisho ngufi. Cyagombye guharirwa ibijyanye no gusuzuma uwo murimo. Ni ngombwa kwita by’umwihariko kuri icyo gice kugira ngo babone uko bagihuguriramo abanyamuryango ku buryo buhamye. Bagomba kwirinda ko habaho impaka zitanisha, zidafite umurongo kandi zitagira umwanzuro uhamye zigezaho. Icyo gice kigomba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo gitume abanyamuryango bahugurwa bihamye, maze bityo ntigihinduke igice cy’ibiganiro bisanzwe bidafite umurongo bikurikiza kandi bishirira aho.

Muri buri nama, abanyamuryango bagomba gutanga raporo buri muntu ku giti cye ku murimo yahawe gukora mu cyumweru kiba kirangiye. Muri raporo zabo, bashobora kuvugamo ingorane bahuye nazo. Icyakora abanyamuryango bagombye gusobanurirwa ububi bw’ugushyira imbere ingorane zoroheje zishobora gukemuka baramutse biminjiriyemo agafu bakongera umurego mu bibareba.

Ukwihata umunyamuryango ku giti cye byagombye gushyigikirwa uko bishoboka kose. Bagomba kwirinda ko impaka zavamo ibidafite akamaro kandi bitifuzwa ; bazirinda kandi n’ibiganiro bihanitse cyane, ibirimo ikinyoma cyangwa

Page 355: Manuel Ya Legio

339

bitandukira. Muri ibyo byose, inkingi praesidium yubakiyeho izaba Umuyobozi wa roho.

Ni ngombwa gushimangira ko umurimo wa buri munyamuryango uzasohozwa gusa niba buri cyumweru buri wese akoze umurimo ufatika ugaragara. Ukwiga ntibishobora gufatwa nk’uwo murimo, habe na busa.

« Mbega ukuntu ugucya ku mutima bifitanye isano ya hafi cyane n’urumuri ! Abantu bakeye ku mutima kurusha abandi ni abo Imana yahaye urumuri rwisumbuye. Ni yo mpamvu Umubyeyi Bikira Mariya yahebuje ibindi biremwa byose kumurikirwa. Bavuga ko yamurikiraga abamalayika. Ariko n’abantu arabamurikira, ndetse Kiliziya ishimishwa no kumwita Icyicaro cy’Ubuhanga. Kubera ibyo byose, ibyo twiga, ibyo turangamira, ubuzima bwacu bwose byagombye kubakira kuri uwo Mubyeyi, wahebuje abagore bose ubutungane, Umubyeyi w’Urumuri nyarumuri –Jambo wigize umuntu. Kuko Imana yatamirije izuba icyo kiremwa gihebuje ubwiza ibindi biremwa byose kandi ikamutoranya ngo arinde urumuri rwa Yezu ku isi yose, nk’uko abikora muri buri muntu uzafungura umutima we ngo yakire urwo rumuri nyine. » (Sauvé : Marie Intime)

UMUGEREKA WA 11 : INCAMAKE YEREKANA URUHARE RUTAGIRA UKO RUSA

BIKIRA MARIYA YAGIZE MU MUGAMBI W’UGUKIZA BENE MUNTU.

Iyi nyandiko babishatse ishobora kwifashishwa mu gihe cyo kwiyegurira Mariya bikozwe ku buryo bwa rusange igihe cya Acies cyangwa mu bindi bihe (ariko hakuwemo ibivugwa mu gika cya mbere) Mwamikazi wacu ukaba n’Umubyeyi wacu,

Umwanya muto twamaze imbere y’ibendera ryawe watwemereye gusa ko tukubwira amagambo make akugaragariza urukundo tugufitiye. Ubu noneho dushobora kukubwira ikituri ku mutima twisanzuye no guhindura igikorwa cyacu cyoroheje cyo kukwiyegurira kikaba uburyo bwuzuye bwo guhamya ukwemera tugufitiye.

Tuzi neza inshingano itagereranywa dufite yo kugushimira. Waduhaye Yezu we Soko y’ibyiza byose. Iyo tutakugira, tuba tukiri mu mwijima w’isi yavumwe, ikigengwa n’iteka ry’urupfu yaciriwe. Ubuntu n’Impuhwe by’Imana byemeye kudukiza iyo nyenga y’ibyago n’ako kaga gakomeye. Imana yanejejwe no

Page 356: Manuel Ya Legio

340

kukwifashisha kugira ngo yuzuze uwo mugambi w’impuhwe, maze iguha kugira uruhare rutagereranywa mu mugambi wayo. N’ubwo wakomeje kugengwa n’Umucunguzi, wahindutse umufasha we wa hafi cyane kurusha ibindi biremwa byose, bigeza ndetse aho wabaye ngombwa ngo uwo mugambi ubashe gusohozwa.

Mu bihe byose wari hamwe na We mu gitekerezo cy’Ubutatu Butagatifu, musangiye umugambi: igihe yahanurwaga, ni bwo nawe watangajwe nk’Umugore uzamubyara: uba wiyunze na We mu masengesho y’abategereje ihindukira rye. Uba uri hamwe na We mu nema y’Ubutasamanywe icyaha bwagucunguye ku buryo butangaje. Wakomeje kuba hamwe na We mu mayobera yose y’ubuzima bwe hano ku isi kuva wabwirwa na malayika kugeza ubwoYezu uwo yabambwe agapfira ku musaraba, uri hamwe na We mu ikuzo ry’ijuru kuva ubwo ujyanywe mu ijuru. Wicaye iruhande rw’intebe ye y’ikuzo kandi ugaba inema hamwe na We.

Muri bene muntu ni wowe wenyine utagira inenge y’icyaha kandi wagize ukwemera kwakugize Eva mushya, maze ufatanyije na Adamu mushya muzahura isi yari yaroramye. Isengesho ryawe, n’ubundi ryari ryuzuye Roho Mutagatifu, ryazanye Yezu ku isi. Wamusamye mu nda yawe no mu gushaka kwawe. Wamwonkeje ibere ryawe. Wamugaragarije urukundo rwawe ntagereranywa maze uramurera utuma akura mu myaka, mu mbaraga no mu bwitonzi. Koko wahaye uwakuremye kugira ishusho ya muntu. Maze igihe cyagenwe ngo yitangeho igitambo kigeze, wemera nta gahato ko iyo Ntama y’Imana isohoza ubutumwa bwayo maze ikatwitangira ipfira kuri Kaluvariyo, wemera gusangira na we ubwo bubabare bwe bukabije, ku buryo mwari gupfana mwembi iyo utaza kugumishwa ku isi kugira ngo ugaragarize urukundo rwawe rwa kibyeyi Kiliziya ye yariho ivuka.

Ubwo wowe na We mwabaye indatana bigeza no mu gucungura abantu, wakomeje kuba hamwe na We, umugirira akamaro kanini mu gutanga umukiro. Ububyeyi bwawe bwaragutse kugira ngo bwakire abo yapfiriye bose. Wita kibyeyi ku bantu bose nk’uko witaye ku Mwana wawe, kuko turi muri We. Buri wese akomeje kwiringira urukundo rwawe rwihangana kuzageza igihe uzamubyarira mu buzima bw’iteka.

Uko wifujwe n’Imana ngo ube igikoresho cyayo kuri buri ntera cyo kuzuza umugambi w’ugukizwa kwacu, maze ukaba warabonetse mu bice byawo byose, ni nako natwe twifuza ko ugaragara mu masengesho yose dutura Imana.

Page 357: Manuel Ya Legio

341

Tugomba kwemera ibyo wakoze tubihamisha ukwemera kwacu, urukundo rwacu, n’imirimo yacu, tugerageza kukugaragariza ishimwe ryacu.

Ubwo tumaze kukwemerera n’ubwiyoroshye umwenda utagira ingano tukurimo, twavuga iki kindi kitari ugusubiramo tubikuye ku mutima aya magambo akurikira agira ati: “Turi abawe rwose Mwamikazi wacu, kandi Mubyeyi wacu, n’ibyo dutunze byose ni ibyawe.”

“Ni ubwa mbere Inama Nkuru ya Kiliziya itangariza abakristu incamake irambuye mu nyigisho ya Kiliziya igaragaza umwanya Mariya afite mu Iyobera rya Kristu n’irya Kiliziya. Ariko ibyo bihuye n’intego Inama Nkuru ya Kiliziya yihaye, yo kugaragaza isura ya Kiliziya Ntagatifu. Kuko Mariya yunze ubumwe na Kiliziya ku buryo buhebuje. Nk’uko byamamajwe ku buryo bushimishije,“Mariya ni igice cya Kiliziya kinini kuruta ibindi, kibirusha ubwiza, igice cyayo cyihariye kandi cyatoranyijwe”. (Rupert de Apoc.)

Mu by’ukuri, Kiliziya ntigaragazwa gusa n’inzego nyobozi zayo, liturjiya yayo, amasakramentu yayo, amabwiriza n’amategeko yayo. Ahubwo aho iganje, aho ikura gukiza no gutagatifuza ni mu bumwe mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe bwayo buhambaye, isoko y’ibanze y’ububasha bwayo butagatifuza bishakirwa mu bumwe nyabwo mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe tudashobora kwiyumvisha turamutse twigijeyo Mariya Umubyeyi we, tudashobora kwiyumvisha mu gihe twiyibagiza Nyina wa Jambo wigize umuntu, mu gihe Yezu Kristu we yifuje ko bafatanya kuducungura. Ngiyo impamvu Kiliziya ihora irangamiranye urukundo rwinshi ibyiza Imana yagiriye Umubyeyi wayo Mutagatifu. Byongeye kandi, ubumenyi bw’inyigisho nyayo ya Kiliziya ku byerekeranye na Bikira Mariya iteka buzahora ari urufunguzo rutuma umuntu asobanukirwa nyabyo n’iyobera rya Kristu n’irya Kiliziya.

Rero, ni ukubera ikuzo rya Kristu n’umugisha wacu dutangaza ko Bikira Mariya Mutagatifu rwose ari UMUBYEYI WA KILIZIYA, ni ukuvuga Umubyeyi w’Umuryango w’Imana wose, isoko y’ibanze y’ububasha bwayo butagatifuza bishakirwa mu bumwe nyabwo mayobera ifitanye na Kristu, ubumwe tudashobora kwiyumvisha turamutse twigijeyo Mariya Umubyeyi wa Jambo wigize umuntu. baba abemera basanzwe, baba n’abashumba bayo.” (Papa Pawulo wa 6, Ijambo yavugiye mu Nama Nkuru ya Vatikani ya kabiri) (Aya magambo ya Papa ntakubiye muri iyi ncamake)

Page 358: Manuel Ya Legio

342

IGISIGO CYA BERINARUDO MUTAGATIFU Mariya iyo mumukurikiye ntimwigera muyoba Iyo mumwiyambaje ntimwigera mwibeshya Iyo mumutekereje ntimwigera muteshuka ku nzira iboneye Iyo mushyigikiwe na we ntimwigera mugwa Iyo murinzwe na we ntimutinya Iyo muyobowe na we ntimurambirwa Mufashijwe n’ubugwaneza bwe mugera ku ntego “Dufashijwe na Mariya, twizeye ku buryo budasubirwaho izuka ryacu” (Efuremu mutagatifu).

Page 359: Manuel Ya Legio

343

URUTONDE RW’IBITABO BY’INYIGISHO ZA KILIZIYA BYAKORESHEJWE N’IMPINAMAGAMBO ZABYO

IBITABO BY’INAMA NKURU YA KILIZIYA YABEREYE I VATIKANI BWA KABIRI (1962-1965)

AA Apostolicam Actuositatem (Decret sur l’Apostolat des laïcs) DV Dei Verbum (Constitution dogmatique sur la révélation divine) GS Gaudium et Spes (Constitution pastorale sur l’Eglise dans le

monde de ce temps LG Lumen Gentium (Constitution dogmatique sur l’Eglise) PO Presbyterorum ordinis (Décret sur le ministère et la vie des

prêtres) SC Sacrosanctum Concilium (Constitution sur la sainte liturgie) UR Unitatis Redintegratio (Décret de l’œcuménisme) (Ibindi bitabo by’inyigisho za Kiliziya) AAS Acta Apostolicae Sedis (Actes du Siège apostolique) AD Ad Diem Illum (Jubilé de la définition de l’Immaculée Conception, Pape

st Pie X 1904 ) AN Acerbo Nimis (L’enseignement de la doctrine chrétienne. Pape st Pie X

1905 ) CEC Catéchisme de l’Eglise Catholique (1992 ) CIC Codex Iuris Canonici (Code de Droit canonique ) CL Christfideles Laici (Vocation et mission des laïcs dans l’Eglise et dans le

monde. Pape Jean Paul II, 1988 ) CT Catechesi Tradendae (La Catéchèse en notre temps, Pape Jean Paul II,

1979 ) EL Enchiridion indulgentiarum (liste officielle des indulgences et des lois qui

les régissent – La Sacrée Pénitencerie, 1968 ) EN Evangelii Nuntiandi (L’Evangélisation dans le monde moderne, Pape

Paul VI, 1975) FC Familiaris Consortio (La famille chrétienne dans le monde moderne, Pape

Jean Paul II, 1981) JSE Jucunda Semper (Le Rosaire, Pape Léon XIII, 1894)

Page 360: Manuel Ya Legio

344

MC Mystico Corpolis (Le Corps mystique du Christ, Pape Pie XII, 1943) Mcul Marialis Cultus (L’ordre exact et le développement de la dévotion à la

Bienheureuse Vierge Marie, Pape Paul VI, 1974 ) MD Mediator Dei (La sainte Liturgie, Pape Pie XII, 1947) MF Mystérium Fidei (Le mystère de la foi – sur le mystère de l’Eucharistie,

Pape Paul VI, 1965) MN Mens Nostra (Retraites, Pape Pie XI, 1929) OL Orientale Lumen (Pape Jean Paul II. 1995 ) PDV Pastores Dabo Vobis (La formation des prêtres dans les circonstances de

notre temps, Pape Jean Paul II, 1990) RM Redemptoris Missio (La validité permanente du mandat missionnaire de

l’Eglise, Pape Jean Paul II, 1990) Rmat Redemptoris Mater (Marie Mère du Rédempteur, Pape Jean Paul II,

1987) SM Signum Magnum (Consécration à Notre Dame, Pape Paul VI, 1967) UAD Ubi ArcanoDei (Sur la paix du Christ dans le règne du Christ, Pape Pie

XI, 1922)