Upload
others
View
0
Download
0
Embed Size (px)
Citation preview
Nyuma y’amezi atatu yo “kwibuka twiyubaka”, tunibaze.
En mémoire et en hommage à toutes les victimes du Génocide contre les Tutsi dont les membres de ma famille : mon père, Solani Gapagasi, mon frère, Damien Kanyandekwe, mes sœurs Adèle Mukabutera et Allodia Mukandamage (avec son mari, Gervais Gasirabo, et tous leurs cinq enfants :
Théodette Mukarurangwa, Kanyamibwa, Muteteri, Ingabire, Ndizeye), pour ne citer que les plus proches, tous cruellement génocidés le 16 avril 1994, en commune Nshili (sauf pour Damien génocidé à Kigali à la
date et au lieu encore inconnus de nous). Je me souviens… et je ne pardonne pas.
Ya mezi atatu twibukamo abacu bazize génocide yakorewe abatutsi ararangiye. Ubu hari benshi bagiye
kwiruhutsa ko icyunamo kirangiye, bisubirire mu kazi ka bo, ubuzima bukomeze kugeza igihe umwaka
utaha bazongera guhamagarwa muri gahunda nk’iyi. Nyamara ku murescapé icyo kiruhuko gisa nk’aho
ari nta cyo, kuko kuri we kwibuka ntibiba kuri karendari ; agahinda ka génocide ni ikintu abana na cyo
umunsi ku wundi kandi azabana na cyo ubuzima bwe bwose. Ku warokotse génocide ubuzima busanzwe
mu by’ukuri bwarangiye cya gihe abe batemagurwaga ; igihe cyose atekereje 94 bisa nk’aho hari ejo.
Kuri we ya mitindi y’iminsi ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubwa guverinoma ya Sindikubwabo
bwagabije rubanda nyamwinshi y’abahutu abatutsi, bagahaguruka hafi ya bose badasize n’iyonka,
bakabatemagura kubera ko ubutegetsi bwababwiye ko umututsi wese agomba kwicwa, kuri we iyo
minsi ihoraho. Aho bamwe n’amezi make nyuma ya génocide babazaga iby’ « ako gahinda kadashira »,
mu mitima y’abarokotse buri munsi ushobora gusa nk’aho 94 yagarutse.
Nkimara kubona iyi nsanganyamatsiko yo « kwibuka twiyubaka » nayitekerejeho cyane, nyigiraho
ibibazo byinshi, niyemeza kugira icyo nyivugaho. Nari mfite muri gahunda gusohora iyi nyandiko
icyunamo kigitangira ariko sinabishobora. Nyuma natekereje itariki ya 16 Mata kuko ari wo munsi
abenshi bo mu muryango wanjye bishwe ariko na byo sinabishobora. Cyakora ngo gutinda biruta
guhera.
Kuva igihe cy’icyunamo cyatangira, hose intero yabaye imwe: « Twibuke twiyubaka ». Mu Rwanda, ku
nzego zose, mu ngeri zose z’abanyarwanda, buri wese yahamagariwe « kwibuka yiyubaka ». Uwiciwe,
uwishe (yaba afunze, yaba ari hanze), umuturage usanzwe, umuyobozi (yaba uwo muri Leta, uwo mu
kigo cyigenga, umunyamadini, etc.), bose ni ukwibuka, ni ukwiyubaka. Hanze y’u Rwanda na ho ahari
communautés z’abanyarwanda umugambi wabaye uwo. Za ambassades, ubuyobozi bw’ama
communautés, bose bashishikariye kwibuka no kwiyubaka. Hanze ho na bamwe bibuka « bose »
cyangwa abemeza ko mu Rwanda habaye génocides zirenze imwe ntibasigaye inyuma. Bo intero
bashyize imbere sinyizi kuko gahunda z’abibuka ibitari génocide yakorewe abatutsi ntazirimo. Impamvu
si uko ntekereza ko hari akababaro katari ko, ahubwo ni uko ku bwanjye ikintu cyose kibaye génocide,
génocide nta cyo yaba ikivuze. « Abibuka bose » rero ntibanshishikaje muri iyi nyandiko. Mbaye
ubyandikaho nashaka undi mwanya.
Muri iyi nyandiko ndibaza bimwe mu bibazo tutibaza cyangwa tutibaza bihagije nk’abanyarwanda muri
rusange ariko nk’abarescapés by’umwihariko. Byerekeranye n’iyi nsanganyamatsiko yo « kwibuka no
kwiyubaka », imyibukire ya génocide yakorewe abatutsi muri rusange n’ingaruka z’iyo myibukire ku
barokotse, kuri mémoire ya génocide no ku muryango w’abanyarwanda ubwawo. Ibitekerezo byanjye si
kamara, bishobora kujorwa no kunganirwa. Uko kwemera kujorwa no kunganirwa mu bitekerezo ni na
byo nshingiraho uburenganzira mfite bwo kujora ibyo mbona bikwiye kujorwa. Icy’ingenzi ni uko byose
bikorwa mu ntego yo kwirinda ko ibyatubayeho byakwibagirana cyangwa byavugwa uko bitari.
Guceceka cyangwa kwikinga urushyi mu maso igihe hari ibigomba kujorwa si ukubaka, ni ugusenya,
kandi bigira ingaruka zaba iza vuba cyangwa izitinze. Iyi nyandiko ndizera ko nta we izakomeretsa.
Uzumva hari aho imukomerekeje azagerageze afate akanya gato yibaze niba nta mpamvu ze bwite
zituma yirinda kuvuga ibyo yemera ahubwo agahitamo kuvuga cyangwa gushyigikira ibyo atemera,
bikanatuma adashaka kureba cyangwa kumva ibintu bimwe na bimwe. Nibiba ari uko bimeze ubwo
azisuzume yibaze niba mu by’ukuri ari ngombwa ko akina uwo mukino wo kwihishanya/gucengana na
we ubwe.
1. Uruhare rwa Leta mu gikorwa cyo kwibuka
Muri iyi myaka 24 ishize génocide yakorewe abatutsi ibaye, nagize imyanya myinshi yo kuba mu
mihango n’ibiganiro mbwirwaruhame byo kwibuka cyangwa kuvuga kuri génocide muri rusange ariko ku
buryo bw’umwihariko kuri génocide yakorewe abatutsi. Nanagize kandi imyanya myinshi yo
kubiganiraho n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abarokotse génocide haba mu ruhame cyangwa
ahihereye. Kimwe mu bintu iyo myanya yatumye nibazaho cyane ni uruhare rwa Leta y’uRwanda mu
gutegura no kuyobora imihango yo kwibuka. Numva ari ikibazo cyo kutirengagiza kubera impamvu ebyiri
z’ingenzi: 1) hari abarokotse génocide yakorewe abatutsi batitabira ibyo biganiro cyangwa aho badafite
guhitamo bakabyitabira mu mutima bashira kuko bumva uburyo Leta ishaka ko bibuka bitajyanye n’ibyo
bafite ku mutima; 2) abategura imihango n’ibiganiro byo kwibuka hari aho bagira abo baheza cyangwa
abo batinya gutumira kubaganirira kubera kwikandagira batinya ko hari uwavuga icyo Leta idashaka
kumva. Aha rero ndibaza kandi ngerageze gusubiza iki kibazo: Ese uruhare rwa Leta ni ngombwa mu
kwibuka génocide yakorewe abatutsi?
Génocides aho zabaye hose zakozwe cyangwa zishyigikirwa n’ubutegetsi. Kubera ingaruka zikomeye za
génocide (muri politiki, mu buyozi, mu bucamanza, mu mibereho n’imibanire y’abaturage muri rusange,
yaba iy’abiciwe n’iy’abishe cyangwa abandi mu kubungabunga amateka ya genocide, nta Leta yigeze
yitarura burundu kwibuka génocide. Ubutegetsi bwitarura kwibuka génocide ni ubutayemera. Urugero
ni nk’igihugu cya Turquie na génocide yakorewe aba Arméniens. Ku butegetsi butemera génocide
ahubwo no kuyibuka biba ari icyaha.
Génocide yakorewe abatutsi ifite imyihariko myinshi yiyongera kuri izo mpamvu navuze ituma Leta iriho
ititaza ibikorwa byo kuyibuka no kubungabunga ibiyiranga:
a) Génocide yakorewe abatutsi yateguwe inakorwa muri contexte y’intambara ubutegetsi bwayiteguye
bwarwananga n’ingabo zaje kuba iz’igihugu. Iyo ntambara n’amarorerwa ya yo (ayayiherekeje
n’ayayikurikiye haba mu Rwanda no mu bindi bihugu, cyane cyane ibituranye n’uRwanda) ndetse
n’imbarutso ya génocide benshi babyuririraho bagahindura amateka y’iyi génocide ku buryo bwinshi.
Gutekereza ko Leta iriho itagira uruhare mu kwibuka génocide byaba ari ukwibeshya. Izakomeza ibikore
twabishaka tutabishaka, kandi izakomeza igende ibihindura uko ishaka ibijyana aho inyungu za yo zijya.
Aha ni na ho amakemwa yose tubibonamo agenda ava. Ibi ntibinavuga ariko ko kuba bikorwa gutyo ari
nécessité absolue (n’ubwo ubutegetsi bwo ari ko bwabyumva).
b) Ingabo z’ubutegetsi buriho ni zo zatsinze iz’ubwateguye bukanakora génocide, bityo bituma génocide
ihagarara (n’ubwo n’ubundi yari hafi kurangira kubera ko hari hasigaye mbarwa mu bahigwaga). Ni na zo
zifite nk’imwe mu nshingano za zo nyinshi kurinda umutekano w’abarokotse n’ibimenyetso bya
génocide (ku buryo ariko butari ubw’umwihariko). Ibi na byo biha Leta impamvu yo kumva ari
inshingango za yo kuba ku isonga ya gahunda zo kwibuka haba mu kuzigena, kuziha umurongo no
kuzishyira mu bikorwa.
c) Mu mateka y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ni ubwa mbere habayeho ubutegetsi butanga umwanya
wo kwibuka no kubungabunga amateka y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi. Nakuze numva bavuga ko ku
butegetsi bwicaga abatutsi ubundi iyo ubwicanyi bwarangiraga umututsi wahutajwe cyangwa wahunze
hari ubwo byabaga ngombwa ko yenga inzoga agatumira abahutu baturanye akabahongera kugirango
bongere babane. Ni na bwo bwa mbere ubutegetsi bushyira muri gahunda za bwo kwita ku mibereho
y’abarokotse haba mu burezi, mu buvuzi, mi mibereho muri rusange, n’ibindi. Ibyo ku jora kuri izo
gahunda ni byinshi ariko uwavuga ko byose ari zeru yaba hari ukuri yirengagije.
d) Urebye imiterere y’umuryango w’abanyarwanda nyuma ya génocide, uyu munsi uwaterera igikorwa
cyo kwibuka mu buryo gikorwa abacikacumu bonyine, nta bwo ari byo byagira akamaro. Hari n’uduce
tw’igihugu bitaba bigishobotse na gato kubera umubare muto w’abarokotse n’icyo kwibuka génocide
bitera mu mitima y’abayikoze n’abo basangiye imyumvire. Aha ariko simvuga ko habayeho inzego
n’amashyirahamwe y’abarokotse bihamye kandi byigenga nyakuri igikorwa cyo kwibuka kitashoboka
kitagendeye ku murongo ugenwa na Leta ku mpande zose, cyane cyane ko uburyo uwo murongo uteye
unagenda uhinduka ari byo bitera benshi kuvuga ko imihango yo kwibuka ikoreshwa nk’igikoresho cya
politiki. Ibyo ari byo byose n’ubwo amagufa y’abatutsi bazize génocide yagizwe “umutungo wa Leta”1
(propriété de l’Etat), yabaye umutungo wa Leta ariko mbere na mbere ari ay’abacu. Ese ko Leta ari
continuité atari ubusimburane (nk’ubutegetsi), aho cyera ntihashobora kuzaza abahagarariye Leta
1 Mu nyandiko ye yise « L’État Rwandais et la mémoire du génocide. Commémorer sur les ruines (1994-1996) »,
Vingtième Siècle. Revue d’histoire, vol. 2, no 122, 2014, p. 87-98, R. Korman agira at i : « Depuis la loi de 2008
portant sur l’organisation des sites mémoriaux et cimetières pour les victimes du génocide contre le s Tutsi au
Rwanda, les corps des victimes sont devenus « propriété de l’État ». Ibi avuga ko yabikuye muri Journal Officiel de
la République Rwandaise mu numero yayo ya 56, yo ku itariki ya 10 y’ukwa cyenda muri 2008.
bakoresha uwo “mutungo wa Leta” (!) ukundi bitewe n’ingugu cyangwa imigambi biizaba zigezweho? Ni
ibyo gutekerezaho.
Muri make navuga ko kuba Leta igira uruhare mu byo kwibuka ubwa byo nta kibazo biteye. Uburyo
bikorwa ni ikindi kibazo. Ndakigarukaho ku ngingo zimwe mu bikurikira.
2. Abarokotse bagira umwanya bagombye kugira mu kwibuka? Ese bavuga icyo bakifuje kuvuga?
Kuri ibi bibazo byombi, igisubizo cyanjye kitaziguye ni: OYA. Kuba abarokotse batagira umwanya munini
mu byo kwibuka bifite impamvu nashyira mu ngeri ebyiri. Hari ibiterwa n’imiterere y’amahano
bagushije ubwayo, hari n’ibishingiye ku byo Leta iba igamije mu bikorwa byo kwibuka.
a) Amahano ya génocide yakorewe abatutsi arimo akababaro n’agashinyaguro bikabi je ku buryo
bidashobora korohera cyangwa bidashobokera na gato abacikacumu bose kuvuga ibyababayeho.
Kubivuga mu ruhame ndetse bishobora no kugira ingaruka zisenya uwabikorewe kimwe (cyangwa
kurusha) n’ibyabaye ubwabyo, cyane cyane ko mu ruhame rwo kwibuka nk’uko nabivuze haruguru
habamo abanyarwanda/abantu b’ingeri zose ku buryo n’abashinyaguzi cyangwa abasekera mu mitima
batabura. Twibuke uko byagendeye umwe mu bagiye gutanga ubuhamya Arusha2 agasabwa kuvuga
umuzi n’umuhamuro w’ibyamfurambi byamukorewe noneho twibaze kubivuga ku musozi utuyeho mu
maso ya rubanda. Ntawe uyobewe ko no mu batutsi hari ibipfamutima bijya bitunga abacikacumu
agatoki ngo “kariya karabohojwe”. Bitewe n’ubukana bw’ishyano umuntu yahuye na ryo, kuri bamwe
kugerageza kwibagirwa ibyababayeho bishobora kuba ari bwo buryo bwo kugerageza kwiha amahoro
(nakagombye kuvuga igice cy’amahoro kuko ku wakorewe génocide amahoro asesuye ntashoboka). No
kubera imyaka itari mike ishize, uwatanze ubuhamya cyangwa n’ababwumva bashobora kugera aho
bumva nta mpamvu yo gukomeza kubusubiramo. Uwo igihe cyafashije kurengaho gake agahinda yatewe
n’ibyamubayeho na we ashobora kwanga gusubira inyuma, gukomeza gutanga ubuhamya akabireka.
b) Bitewe n’umurongo n’imigambi Leta igenera ibikorwa byo kwibuka, uwaci tse ku icumu ashobora
gusanga ubuhamya bwe nta mwanya bufite. Ntibyanatangaza adahawe ijambo kubera ko ibikenewe
kuvugwa bitajyanye n’ubuhamya ku marorerwa yamubayeho. Kwibuka génocide bidaha umwanya
w’ibanze uwayirokotse ni uburyo bwo gupfobya ukuri ku mateka ya génocide no kugusibanganya
buhoro buhoro. None se ko ribara uwariraye, utariraye abara iki kigomba gutwara umwanya
w’ubuhamya bw’uwariraye uretse icyo politiki iriho yifuza ko abara? Dufashe urugero kuri iyi
nsanganyamatsiko (thème) yo “kwibuka twiyubaka”, kwiyubaka ni iki? uwiyubatse areberwa ku ki? Ese
bivuga kimwe ku munyarwanda wese?
Mu Rwanda rw’agaciro n’ubudasa, mu Rwanda rwa ndi umunyarwanda, mu Rwanda rw’intsinzi, mu
Rwanda rwo kwibohora, kwiyubaka ni ukuririmba intsinzi, ugasobanura inzira ndende wanyuze ngo
ugere ku ntsinzi, ugataka ibyo wagezeho n’uwo ukesha kuba warabizegeho. Ni uguha gasopo uwo ari we
wese utekereza ko atavuga rumwe nawe. Ni ukuririmba uko wabigenje kugirango uve ibuzimu
2 Reba hano: http://www.dailymotion.com/video/x14fbl_humiliation-des-victimes-au-tpir_news#
bw’ingengabitekerezo ya génocide ugere ibuntu bw'umunyarwanda mushya usaba imbabazi mu izina
ry’abahutu bakoze génocide. Ni ukuvuga amahano wakoze muri génocide ngo uruhuke ku mutima
cyangwa ugendere kuri gahunda iriho n’abo wiciye baguhe imbabazi ugombwa kubera wavuze ibyo
wakoze.
Ku warokotse, ni ukurenga akababaro, ukajya mu isibo y’iterambere ngo abandi batagusiga. Ni ukureba
imbere ngo utazaheranwa n’amateka mabi. Ni ugushinga iryinyo ku rindi ukababarira ugusaba
kumubabarira n’abo abari inyuma ya politiki yo kubabarira bagusaba kubabarira kabone n’ iyo bo baba
batabigusaba, ni uguhagarara ukema ngo bagufotorane n’uwakwiciye3, ngo bityo nk’abanyarwanda
tugaragare nk’indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga. Ni ukujya mu kiriziya ugafata uwakwiciye ku
ntugu Padiri akabasiga amavuta ya batisimu, uhagarariye ishami rishinzwe ubumwe n’ubwiyunge
akabiha umugisha4. Iyo iryo vuka rishya rirangiye abo bakirisitu/banyarwanda bashya bategerana ku
ntango y’icyo gihango, bagasangira inzoga y’urwo rubanza rusabwa kuza ubusabane. Ibi byose ni bimwe
mu bituma umuntu akubwira ati “sinjya mu mihango yo kwibuka kuko ibivugirwamo binkomeretsa”.
Birumvikana ko muri urwo ruhando rwo kwiha agaciro kuri ubwo buryo ubuhamya bw’ibibi bya
génocide bidafite umwanya munini kuko buzura akashize (ariko katazigera gashira nyakuri ku
wakozweho n’ishyano rya génocide). Birazwi ko n’iyo umwanya wo gutanga ubuhamya ubonetse hari
igihe uwarokotse utanga ubuhamya ahagarikwa kubera asobanya n’ibikenewe kumvwa. Aho gusobanya
rero no kwirengera ingaruka bishobora kumugiraho cyangwa gufunga amaso akikiriza iyatewe, uwacitse
ku icumu ashobora guhitamo kubika ku mutima akinumira. Yari yashishoje Albert Camus yandika ibi: “Le
monde a horreur des victimes inlassables. Ce sont elles qui pourrissent tout et c’est bien leur faute si
l’humanité n’a pas bonne odeur. […] C’est ainsi qu’on finit par gêner tout le monde et qu’on empêche de
danser en rond. C’est ainsi qu’on réveille ceux qui voulaient à toute force dormir »5. Ese mu Rwanda
rw’agaciro gashingiye ku mbabazi n’ubw’iyunge, kwigunga mu gahinda ka génocide ntubabarire
ntibyaba hari abo bibuza kwisinzirira ?
3. Ese mu kwibuka abarokotse bagombye kuvuga iki?
Gutera imbere ni byiza, kwibaza ejo hazaza ni byiza, kurata ibyo wagezeho si icyaha. Ariko kwibuka si
inkera y’ibyivugo n’imihigo, si na ko byagombye kuba. Iyo Mata igeze, umucikacumu ntakora urutonde
rw’ibikorwa by'indashyikirwa yagezeho n’ibyo ateganya kugeraho. Urwo rutonde rushobora kuza mu ma
discours officiels ariko mu mutima w'umurescapé haba harimo ikindi. Umutima w'umurescapé ahubwo
3 Reba kuri iyi l ink: https://www.nytimes.com/interactive/2014/04/06/magazine/06-pieter-hugo-rwanda-
portraits.html?action=click&contentCollection=Africa&mo 4 Reba izi l inks: 1) https://umuseke.rw/huye-abishe-nabiciwe-basoje-amezi-7-mu-rugendo-rwo-kwiyunga.html;
2)http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiliziya-yakomoreye-amasakaramentu-13-bakoze-jenoside-
bagasaba-imbabazi-abo;3)https://umuseke.rw/huye-abishe-nabiciwe-biyunze-imiryango-3-
ntiyabigeraho.html
5 Albert Camus, “Persécutés – Persécuteurs” (1948), Essais, Paris, Gallimard, 1965, p 717.
usabikwa n’agahinda ko kwibuka abe yabuze bitagombaga, bishwe urw’agashingaguro nta gicumuro,
batemaguwe n’umuturanyi rimwe na rimwe n’ubu umukubitira agatoki. Niba umuhango wo kwibuka
ugomba kujyana n’igikorwa cyo kwibuka koko, kwibuka kwagombye gushingira ku marorerwa yabaye,
aho uwacitse ku icumu ashoboye kuvuga hose agahabwa umwanya uhagije akavuga ububi bwa
génocide, akavuga urw’agashinyaguro abe bishwe n’icyo abibukaho cyose, akavuga akangaratete
génocide yamusizemo nk’umucikacumu, akavuga ababigizemo uruhare nta kurebwa ikijisho, nta
gushyirirwaho uruzitiro ntarengwa, nta guhabwa umubare w'amasaha agomba kutarenza kugirango ba
nyakubahwa batumiwe batananirwa. Albert Camus (na none), nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose na
jenoside yakorewe Abayahudi, ati : « … c’est vrai qu’ils vont construire un monument aux morts de la
peste ? […] Une stèle ou une plaque. […] Et il y aura des discours. […] Je les entends d’ici : « Nos
morts… », et ils iront casser la croûte »6. Ni nka cya gisakuzo cya bisa bidasa.
Niba kurata inkotanyi zagukuye mu gisenge, mu masaka, mu gishanga, mu mwobo n’ahandi bitera
akanyamuneza, niba gushima uwaguhishe muri icyo gisenge ari ubupfura, kuvuma uwakwiciye
akakumaza amezi n’amezi mu gishanga ntibyagombye gutera ikibazo. Umucikacumu ni umuntu kandi
nk’umuntu wese afite uburenganzira bwo kugira sentiments kandi si ngombwa ko yerekwa aho azibika
n’uburyo azibika. Afite ubwenge, yagombye kugira uburenganzira bwo guhitamo aho azibika, igihe
azibika n’aho azerekana. Ese ko batwicaga bakoma induru bahamagarira abahutu guhaguruka bose
bagatsemba abatutsi, kuki kuvuga ko ari uko byagenze bigomba gutera ikibazo ? Uwo bitera ipfunwe ni
uko amahano yakoze cyangwa bene wa bo bakoze akomeye. Aho kubinyura ku ruhande bigomba
kuvugwa iryo pfunwe rikamubera impamvu yo kumva ububi bw’ibyakozwe. Korosa ikibi si byo bikimara
ahubwo ni ukugishyigikira. Ntibigoye gusobanura ko génocide yakozwe n’abahutu babishishikarijwe
n’ubutegetsi bwavugaga ko burengera abahutu ariko ko abahutu bose batagize uruhare muri genocide.
Ibi n’umwana muto kubyumva ntibyamugora. Ni ngombwa kubisobanura kuko kwitirira icyaha cya
génocide abahutu bose ntibyaba ari ukuri kandi byagira ingaruka zikomeye kuri société nyarwanda.
Nyamara kutabivuga bizatuma abana bazakurira mu gihu cy’amateka, bibaza uwishwe, uwishe n’icyo
yamuhoye. Nidukomeza gutya mu mateka ya génocide yakorewe abatutsi hashobora kuzasigaramo aba
acteurs batatu: ingorwa z’abatutsi bicwaga, intwari z’inkotanyi zahagaritse génocide n’iz’ abagiraneza
b’abahutu barwanye ku bicwaga. Uwicaga we azibagirana. Birazwi ko imvugo y’uko ari Interahamwe
n’Impuzamugambi zakoze genocide ari ukuri gucagase cyane. Interahamwe zari abayoboke na milice ya
MRND nk’uko Impuzamugambi na zo zari abayoboke na milice ya CDR. Birazwi ko nyuma ibyo byose
byashyizwe ku ruhande bigasimburwa na “Bahutu muhaguruke mukureho Abatutsi”.
Hari n’abatekereza ko gukomeza guca inkerereramucyamu mu kuvuga nyakuri ibya génocide yakorewe
abatutsi bishobora kuzavamo nka bya bindi by’icyihebe cyishe Aldo Moro7, aho kuri bamwe uwicanye
(Mario Moretti) yibagiranye, ububi bugasigwa uwishwe, akaba ari we ufatwa nk’ikihebe. Twibuke ko mu
gihe tunyura ku ruhande ubunyamanswa bwadukorewe n’ababukoze, amajwi ahindura amateka ya
génocide ashyira responsabilité ya yo kuri FPR cyangwa avuga ko FPR yakoze génocide iruta iyakorewe
abatutsi, ayo majwi yo adaceceka. Ahubwo arushaho kwiyongera no kumvikana. Ndetse no mu batutsi
6 La peste. Paris: Gallimard, 1947, p 278. 7 Aha ndatekereza ku kiganiro Philibert Muzima yatanze Montréal umwaka ushize mu kwibuka ku nshuro ya 23
yagize ubuntu bwo kunsangiza copie.
hari abamaze kugwa muri uyu mutego wa théorie de double génocide, bashyize imbaraga nyinshi mu
gusobanura uburyo FPR yaba yarakoze génocide. Icyo bagamije n’uwo bakorera njye sindashobora
kubyumva ariko ingaruka z’iyo mitekerereze ku mateka ya génocide yakorewe abatutsi zo ntizigoye
kuzumva. N’ubwo umurongo rusange w’amateka utahinduka, mu mitekerereze rusange (imaginaire
collectif) hashobora kuzasigaramo ishusho y’abatutsi bizize, bishwe n’abitabaraga. Aha ni ho l’idéologie
révisionniste iganisha. Kutavuga ukuri kwambaye ubusa kuri génocide yakorewe abatutsi ni ugutiza
umurindi iyo idéologie. Uko kuri nta handi kuri/kuzava uretse mu buhamya bwisanzuye bw’aba
rescapés. Niba uko kuri hari aho kubangamiye ubutegetsi buriho n'ingamba za bwo (stratégies), ni
inshingano z’aba rescapés ubwabo (aho bishoboka) kwishyiriraho ingamba zo kukwerekana nta kuguca
ku ruhande. Iyi myaka 24 ishize, kimwe mu byo itwereka ni uko Leta hari byinshi igenda ihindura bitewe
n'ingamba zigezweho, kuva ku nyito ya génocide (itsembatsemba n'itsembabwoko, jenoside, jenoside
yakorewe abatutsi, etc.) kugera kuri détails z'imihango yo kwibuka génocide n'imibikire y'ibiranga
génocide. Abarinzi b'amateka ya génocide nya bo nibatava mu mashyirahamwe y'abarokotse nta handi
bazava. Bisaba ariko ko ayo mashyirahamwe abaho kandi akumva ko atagomba kuberaho kwikiriza
iyatewe na Leta gusa.
4. Imbabazi, ubwiyunge: Ese abarokotse ntibasabwa ibirenze urugero?
Umuco wa Kinyarwanda udusaba kwihanganisha uwagize ibyago uko byaba bingana kose. Uwabuze uwe
usanga abamuri hafi bamubwira « wirira », « komera », « ihangane » (kabone n’iyo baba bumva ko nta
rwihanganiro afite), n’ibindi. Uwo muco iyo ugeze kuri génocide yakorewe abatutsi usanga
warasimbuwe cyangwa wariyongereyeho “babarira », « haranira ubumwe n’ubwiyunge », « iyubake ».
Abakora politiki bati “kwihangana ukiyunga n’uwakwiciye, ukamubabari ra ni umuti usharira ariko
uzavura abanyarwanda, bityo tukagera ku Rwanda rutarangwamo génocide”. Abanyamadini bamwe na
bo bati “babarira cyangwa urarimbutse” cyangwa « uri mu nzu iri gushya »8, “babarira witure umutwaro
w’urwango”. Abakoresha ibitekerezo byo muri psychologie na bo bati “babarira kugirango ugire
amahoro”, “babarira kugirango ukire”.
Kwiyunga, kubabarira ni byo ni indangagaciro (valeurs) nziza kandi zikomeye ku buryo uzifashe mu ri
kamere ya zo (en tant que catégories) bigoye kubona aho wahera uzijora. Ndetse no mu bijyanye na
génocide si mu Rwanda gusa n’ahandi abantu batekereje ku mbabazi, kugeza n’aho hari n’abemeza ko
imbabazi zihabwa agaciro n’uburemere bw’icyaha. Uwitwa Jacques Derrida hari aho yandika agira ati :
«[…] il n’y a de pardon, s’il y en a, que de l’im-pardonnable »9. Ariko aha umwanya n’abavuga ko icyaha
cya génocide kidakwiye imbabazi. Umwe muri abo ni uwitwa Vladmir Jankélévitch ugira ati : « Le pardon
est mort dans les camps de la mort »10. Derrida anasoza iki igitabo yerekana ko kubarira ikitakagombye
kubabarirwa bijyana no kugira uwo utatira : « [… non seulement je demande toujours pardon pour un
8 http://igihe.com/iyobokamana/ibiterane/article/abanze-gusaba-no-gutanga-imbabazi-bameze-nk-abari-mu-nzu-
iri-gushya-kandi 9 Reba igitabo cyitwa Pardonner. L’impardonnable et l’imprescriptible, Paris, Galilée, 2012, p 68. 10 Jacques Derrida, 2012, p21.
parjure mais je risque toujours de parjurer en pardonnant, de trahir quelqu’un d’autre en pardonnant,
car on est voué à toujours pardonner (abusivement, donc) au nom d’un autre » (p. 72).
Aho ibi bitandukaniye n’ibyo nibandaho muri iyi nyandiko ni uko ari insanganyamatsiko itekerezwaho
n’abahanga muri za philosophie, psychologie, sociologie, etc. mu gihe mu Rwanda ari politiki igenga
abantu mu mibereho n’imibanire ya bo ku buryo butaziguye: uwiciwe n’uwamwiciye urw’agashinyaguro.
Ese iyo usaba umucikacumu kubabarira utekereza bihagije no ku buremere bw’iryo jambo mbere yo
gutekereza ku buremere bw’icyo umusaba kubabarira ? Kubabarira bivuga iki ? Ni ukubabara mu
mwanya w’undi, ni ukwikorera umusaraba w’akababaro k’uwo ubabariye. Ese birakenewe ko
umucikacumu yikorera umusaraba we akagerekaho n’uw’uwamwiciye ? Biranagoye kumenya niba koko
uwishe hari akababaro atewe n’ibyo yakoze. Nibutse abasaba, abatoza cyangwa abategeka (kenshi
iwacu umuyobozi iyo asabye aba ategetse) abacikacumu kubabarira icyo babasaba. Niba uri umubyeyi,
reba abana bawe, niba nta bana ufite tekereza abakubyaye, uwo mwashakanye cyangwa umuntu
ukunda kurusha abandi. Tekereza umuntu aje akabahukamo akabatemagura wibaze aho wakura
imbabazi zo kumuha.
Ubu ahari biraborohera gusaba umucikacumu gutanga imbabazi kuko bamwe mureba ariya magufa gusa
(bambe iriya mibiri ; ngo ni yo nyito yemewe). Ku wiciwe abe hirya y’ariya magufa arabona, aratekereza
ku be bari bafite ubuzima nk’uko nawe ubufite. Ese société nyarwanda uko imeze ubu, uwareba
iruhande ya génocide gake yasanga igipimo cy’imbabazi no koroherana (tolérance) kireshya gute ?
Génocide se ko ari cyo cyaha kiruta ibindi, izo mbabazi n’ubwo bworoherane tubura ahandi kuki
dushaka kubibyaza uwakorewe génocide ? Ese muri société nyarwanda y'uyu munsi rimwe na rimwe
tubonamo umujinya uruta uw'umuranduranzuzi, umurescapé we akoze mu budodo bumeze bute ku
buryo kubabarira génocide biba intero n'inyikirizo mu gihugu hose bumva agomba kwikiriza uko ije? Aho
bamwe ntibibwira ko umutima w'umurescapé ukoze mu mabuye?
Ese koko umucikacumu akeneye kubabarira kugirango agire amahoro ? Wasanga hari aho bishoboka
kuko buri wese agira uburyo bwe bwo kumva amahoro no kumenya ikiyamuha. Umucikacumu wumva
umutima we umubwira kubabarira, ni uburenganzira bwe kubabarira ariko nta we ukeneye
kubimuhamagarira. Ese kuki umuntu amahoro ye n’agaciro atabikura mu ishema rituma arahira
kutazababarira uwamukoreye ishyano ? Ese nk’umucikacumu mfite ubuhe burenganzira bwo
kubabarira umwicanyi igihe uwo yishe yashizemo akuka amubwira ati « ibyo mukoze bizabahame » ?
Cyangwa hari ikindi ntazi cyo kubababarira kitari icyaha cya génocide bakoze ? Eric-Emmanuel Schmitt
ati : « Seuls les morts ont le pouvoir de pardonner»11 .
Ese kubabarira koko bifite akamaro byitirirwa haba ku mucikacumu, haba no kuri société nyarwanda
y’ubu n’iy’ejo hazaza? Njye nasubiza OYA ntashidikanya. Umucikacumu afite igikomere gikomeye ariko
ntigiterwa n’uburyo abona cyangwa atekereza uwamwiciye. Giterwa n’ishyano yagushije kandi
ntakizaribuza kuba uko ryabaye. Icyo gikomere buri mucikacumu arakigendana, abana na cyo, gishobora
kumwegura igihe gishakiye.
11 Les deux messieurs de Bruxelles. Paris : Albin Michel, 2012, p 123.
Tugiye mu mizi ya génocide dusanga abayobozi ba Leta na kiliziya haba mu gihe cy’ubukoloni na nyuma
ya bwo barafatanyije bakabiba imbuto y’urwango rwakuze rukagera aho kwigisha idéologie ya génocide
byoroha. Uyu munsi na ho turabona abayobozi ba Leta n’ab’amadini bashyigikiranye bigisha kwiyunga
no kubabarira nk’aho ari yo makiriro ya société nyarwanda12. Ushaka kumenya aho amakiriro ya société
nyarwanda ari yagombye ahubwo kureba impamvu nyakuri zatumye mu Rwanda haba génocide.
No kubwira umucikacumu ngo nababarire, niyiyunge kugirango akire ni ukujijisha, kwirengagiza
cyangwa kudasobanukirwa. Akababaro k’uwarokotse ubwa ko si indwara. Ni byo koko hari indwara
zishobora guterwa n’akababaro gakomeye. Ariko n’ubwo ntari umuganga simpamya ko n’abaganga iyo
bavura indwara zifite imizi mu kababaro umuntu yatewe no kwicirwa bamubwira ko gukira kwe
kuzaturuka ku kubabarira uwamwiciye. Kutababarira ntibivuga gusabikwa n’urwango. Uwitiranya
kutababarira no kugira urwango aba ayobya abantu.
Ese kuki imbabazi, haba mu kuzisaba cyangwa kuzitanga, tubisanga mu gice kimwe
cy’abanyarwanda umuntu yavuga ko muri rusange kigizwe n’abakene? Uretse abahutu bamwe bari mu
buyobozi basaba imbabazi z’ibyo bene wa bo bakoze, nta muhutu wifashije ndabona bajyana mu kiliziya
ngo ahabwe icyuhagiro cya batisimu afashwe ku rutugu n’uwo yiciye. Ese ni ukuvuga ko bose ari ba
museke ugoroye? Aba rescapés bari mu buyobozi cyangwa bifashijije ku bundi buryo na bo nta we
ndabona muri ibyo byuhagiro. (Ntawe mbigayira ahubwo kaba ari akaga hagize ubikora). None se ni
ukuvuga ko abakene ari bo bonyine bumva neza politiki ya Leta cyangwa ari bo ibyiza byo kubabarira no
kwiyunga bireba gusa ? Niba se ari uko umutimanama, ishema rya bo n’iry’ababo bishwe
bitabibemerera, ni ukuvuga ko umukene we afite umutima mucye cyangwa ishema rye n’iry’abe bishwe
nta cyo bimubwiye ? Ndahamya ko kuri iki kibazo ntawasubiza yego ! Niba rero umukene akora ibyo
umutimanama we ubundi wakamubujije gukora, twagombye kwibaza ikibitera. Ese ikibazo nticyaba
gishinze imizi muri ubwo bukene n’umutekano muke, uwarokotse akaba afite ibyo ashukishwa cyangwa
akangishwa bigatuma yemera kwirengagiza ibyo umutimanama we umubwira? Niba ari uko bimeze,
ibyagombye gushakirwa umuti ni ubukene n’umutekano muke uwarokotse arimo.
N’iyo ugiye ku ruhande rw’abarescapés b’abanditsi, ku bafite uruvugiro, imbabazi usanga ari ikintu
badakozwa. Annick Kayitesi ati : « Elle est morte comme un chien ma mère. Jamais je ne vous le
pardonnerai. Vous l’avez donnée à manger aux chiens ? Jamais je ne vous le pardonnerai13 ». Nanjye
ntyo. Esther Mujawayo na we ati : « Mais pardonner… Ce n’est pas à nous de pardonner. Ce sont nos
parents qui sont morts, ce sont des enfants qui sont morts, des bébés de quinze jours, trois semaines…
Nous ne pouvons pardonner à la place des victimes »14. Nanjye ntyo ! Mu mpapuro za nyuma z’iki gitabo
arongera ati : « Que Dieu leur pardonne s’il existe et s’il veut, mais moi, je ne suis pas une sainte » (p
246). Nanjye ntyo. Révérien Rurangwa, mu gitabo cy’ubuhamya bwe cyitwa Génocidé, we avuga ko
n’Imana atakiyemera, ko yapfiriye muri génocide (aha agatera mu ryavuzwe n’abarokotse génocide
12 Reba: 1) http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intsinzi-y-u-rwanda-mu-nzira-zo-gushimangirwa-n-imbabazi-zatangiwe-i-mushaka; 2) http://izubarirashe.rw/2016/05/kwibuka-umwaka-wa-2008-ni-wo-watwaye-ubuzima-bwabatari-bake-mu-barokotse-jenoside/ 13 Annick Kayitesi-Jozan, Même Dieu ne veut pas s’en mêler. Récit. Paris, Seuil, 2017, p 12. 14 Esther Mujawayo & Souâd Belhaddad, La fleur de Stéphanie. Rwanda entre réconciliation et déni, Paris,
Flammarion, 2006, p. 234.
yakorewe abayahudi, nka Primo Levi, Jean Améry, n’abandi), ko yifuza ko umuriro wakabayeho
akazabona abishi b’abe bakongoka. Aha ariko sinabura kuvuga ko hari n’abandi barokotse bandika
bavuga ko batanze imbabazi. Urugero ni nka Consolée Nishimwe 15 cyangwa Immaculée
IlibagizaIlibagiza16. Iby’aba biri muri bimwe nubaha kuko nibaza ko bo ari ibyabavuye ku mutima, ko
imbabazi za bo zidahagarikiwe n’abambari ba politiki y’imbabazi.
Iyo ubwiye uwarokotse ngo wowe n’uwakwiciye nimuze mbubakire umudugudu wanyu bwite17 uba
ushaka gukemura ikihe kibazo: cy’imiturire cyangwa cy’imibanire ? Ese uwigisha iyo vanjiri afite
ukwihangana kwamutuza mu mudugudu nk’uwo bibaye ari we bireba ? Ese ko hari aho bubakiye
abarokotse batabashyigikiranyije n’ababiciye, uwareba imibereho muri iyo midugudu yasanga
abasabana amazi n’ababiciye ari bo babayeho neza, ari bo bafite ibikomere bike ku mutitma ? Agahwa
kari ku wundi koko ngo karahandurika !
Njya numva ngo « abarokotse basabanye n’ababiciye bavurana ibikomere ». Agahinda ntikica koko (kica
nabi, kagira mubi)! Uwiciwe n’uwishe bafite ibikomere bigomba komorerwa hamwe ? Ubudasa buba
bwinshi ! Niba uwishe afite igikomere yagombye kumva (no kwigishwa) ko intambwe ya mbere yo gukira
ari ukumva nyakuri ababajwe n’uko yakoze ikibi (ibyo mu gifaransa bita contrition), akiyemeza kucyanga
no kutazagisubira. Ibyo ni byo byakurikirwa no gusanga uwo yakoreye ikibi (cyangwa société kuko hari
imiryango myinshi yazimye) akamusaba imbabazi kandi akajya kuzisaba yemera neza ko ibyo yakoze
bikabije ashobora kutazihabwa. N’iyo atazihabwa, guhinduka k’umutima we ni cyo gikuru, ni cyo gifite
akamaro kanini haba kuri we no kuri société. Aha ni ho bamwe bahaguruka bati uzisabwe ntazitange aba
akoze ibidakwiye ! Njye aha ndavuga nti « reka da ». Usabwa imbabazi ni we wenyine ugena niba
kuzitanga bikwiye cyangwa bidakwiye. Izitangwa hagati y’uzisaba n’uz itanga hitambitsemo nyakubahwa
kanaka si imbabazi. Umutima ni wo ubabarira cyangwa ntubabarire kandi umutima ni igicumbi
kitagombye kuvogerwa n’uwo ari we wese. Ikibabaje ni uko iyo kubabarira byabaye intwaro igamije
inyungu za politiki, ibicumbi by’imitima (kimwe na ba nyirabyo) biba « umutungo wa Leta » ikoresha uko
ishaka bitewe n’inyungu igamije.
Tuvuye ku rwego rw’abantu ubwabo (uwiciwe n’uwishe), twagombye no kwibaza bihagije akamaro
k’imbabazi n’ubwiyunge mu Rwanda rwa nyuma ya génocide yakorewe abatutsi. Njya nsoma
ibigereranyo (statistiques) z’igipimo cy’ubwiyunge. Ngo abanyarwanda biyunze ku kigero iki n’iki18. Ese
15 Consolée Nishimwe, Tested to the Limit: A Genocide Survivor's Story of Pain, Resilience and Hope,
Bloomington, Balboa Press, 2012. 16 Il ibagiza Immaculée (with Steve Erwin). Led by Faith: Rising from the Ashes of the Rwandan Genocide. Carlsbad, CA: Hay House, 2008. 17 1) http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-imiryango-y-abishe-n-iy; 2)http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-bemeza-ko-guturana-n-ababiciye-byababereye-inkingi-y-ubumwe-n-ubwiyunge 18 Reba: 1) http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-bwerekanye-ko-
abanyarwanda-92-5-bageze-ku-bumwe-n-ubwiyunge; 2) http://ar.umuseke.rw/rwanda-igipimo-
cyubumwe-nubwiyunge-cyazamutseho-125-kuva-mu-2010.hmtl?nocache=1;
ko umunyarwanda yise umwana we Hishamunda, abakora ibyo bigereranyo bapima gute akari ku
mutima w’umuntu? Cyane cyane ko tubona ibyo bipimo bwacya tukabona ibindi bitwereka ko
ingengabitkerezo ya génocide na yo igishinze imizi ndetse n’ibikorwa bijyana na yo bigahora byigaragaza
(kwica, gutoneka, guhohotera, kwibasira abarokotse n’ibya bo cyangwa ibimenyetso byibutsa
génocide)19. Kuri iki cyo kwibasira abarokotse uwavuga ko muri iyi myaka 24 ishize cyabaye umuco sinzi
niba yaba abeshya kuko iyo icyunamo kigeze hitegwa ibikorwa by’ingengabitekerezo no kwica
abarokotse. Dore ibyo Igihe cyanditse uyu mwaka: « Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo cyahariwe
kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hagaragaye
ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside, nta n’uwarokotse wishwe gusa nta mibare
yatangajwe» (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-rugege-yasabye-ubushishozi-mu-manza-
z-abashinjwa-ingengabitekerezo-ya). N’ubwo iyi mirongo y’iyi nyandiko y’Igihe.com isa n’ihumuriza,
irahamya ako kamenyero k’uko kwibuka bijyana n’ibikorwa by’ingenzabitekerezo no kwica abarototse.
Ese iyo umuntu avuga ngo abanyarwanda bariyunze, ni ba nde aba avuga? Ni abanyarwanda muri
rusange ? Ni abahutu n’abatutsi muri rusange ? Ni abiciwe n’ababiciye ? Ni abishe n’abandi
banyarwanda basigaye ? Ese hari ikibazo kiri hagati y’abanyarwanda muri rusange cyangwa hagati
y’abahutu n’abatutsi ? Kibaye kinahari, si karemano ; cyatewe n’amateka ya génocide na génocide
ubwayo. Kugishakira intandaro n'umuti, ni ugushaka aho imizi ya génocide ishinze. Umuti wa génocide
nta bwo uri mu ikinamico ry’imbabazi, nturi mu bwiyunge budasobanura abiyunga abo ari bo. Ibi
kubifata nk’umuti w’icyaha cya genocide, ni ukwirengagiza génocide icyo ari cyo. Ndahamya
ntashidikanya ko genocide itatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abahutu n’abatutsi. Ndahamya
ntashidikanya ko génocide itatewe n’uko abanyarwanda bari bafite ukwemera gushingiye ku madini
guke (le peu de foi religieuse) ngo bityo umuti ushakirwe kwa Padiri, Pasitoro cyangwa abandi
banyamadini.
Génocide yatewe n’ubutegetsi bwigishije rubanda rw’abahutu ko abatutsi ari abanzi ba bo, ko atari
abanyarwanda, ko bagomba kubica bakabatwara ibya bo, ndetse igihe cyagera bukabahagararira
bukanabafasha kubishyira mu bikorwa. Ikibazo rero cya genocide ni ikibazo cy’ubutegetsi, ni ikibazo
gifite imizi muri politiki aho kuyigira mu mibanire y’abaturage cyangwa mu kwemera guke. Le génocide
est, fondamentalement, un problème de pouvoir politique. Dans sa nature, le génocide n’est ni un
problème de crise sociale, ni un problème de crise spirituelle. Gushakira umuti wa génocide muri
3)http://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igipimo-cy-ubumwe-n-
ubwiyunge-kizaba-95-muri-2017-komisiyo
19 Reba: 1) http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-uwarokotse-jenoside-yandikiwe-ubutumwa-
abwirwa-ko-azicwa; 2) http://izubarirashe.rw/2016/05/kwibuka-umwaka-wa-2008-ni-wo-watwaye-ubuzima-bwabatari-bake-mu-barokotse-jenoside/; 3) http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-abavutse-nyuma-ya-1994-bagifite-ingengabiterezo-ya-jenoside; 4) http://www.umuseke.rw/ingengabitekerezo-iri-mu-ngo-iragoye-kuyishyira-mu-mibare-ibuka.html; 5) http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-40-bamaze-gufatwa-bakekwaho-
ingengabitekerezo-ya-jenoside
sociologie cyangwa mu madini, ni ukunyura inzira uzi neza ko itaganisha aho ujya. Aho kwigisha
abanyarwanda imbabazi, ubumwe, ubwiyunge, twagombye kubigisha kubaha no kubahiriza
uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Niba uyu munsi nta banyarwanda bari gutema abandi, si ukubera
imbabazi bamwe baha abandi, si ukubera ko bagarukiye Imana kurusha uko bari bari mu gihe génocide
yabaga. Ni uko ubutegetsi buriho butabigisha/butabategeka gutemana. Ni uko n’ufite umutima wo
gutemana azi ko abikoze ashobora kubiryozwa. Leta yigishije buri munyarwanda: 1) ko nta
munyarwanda uruta undi, ko twese dufite uburenganzira bumwe ku gihugu cyacu; 2) ko ubuzima
bw’umuntu wese ari intavogerwa, ari intahutazwa, ko ari sacrée, ko nta we ufite uburenganzira bwo
kuvutsa undi ubuzima; 3) ko umutungo wa buri muntu ari ntavogerwa, ko nta we ufite uburenganzira
bwo kwangiza cyangwa gutwara iby’abandi uko abyishakiye, ndahamya ntashibikanya ko igihugu
cyatemba ituze, abanyarwanda bose bagashyira hamwe bakivuna uwo ari we wese washaka
kubavogera. Ndahamya ko tutakenera za commissions z’ubwiyunge n’izo kurwanya génocide. Génocide
si icyaha kiva mu baturage ngo gikwire mu butegetsi, génocide iva mu butegetsi igakwira mu
baturage. Kubanya umukene wiciwe n'umukene wamwiciye rero si byo bizarwanya génocide.
N'ibyerekeye imbabazi ni ko byagombye kugenda. Leta y'uRwanda ni yo yagombye gusaba imbabazi
abanyarwanda babibwemo idéologie ya génocide na Leta y'uRwanda, ikanarahirira abanyarwanda ko
itazabashyira na rimwe mu gituma bamwe bica abandi. Aha ariko nta kwitiranya ubutegetsi buriho
(régime au pouvoir) na Leta. Urugero natanga aha mu gutandukanya ubutegetsi buriho na Leta ni
nk'igihe Leta y’uRwanda yishyuye imyenda iyayibanjirije yari ifitiye amahanga. Ni Leta y'uRwanda iba
yishyuye, si ubutegetsi cyangwa umutegetsi uriho. Aha kandi sintesha agaciro imbabazi abakoze
génocide buri wese ku giti cye yasaba. Gusa uwo azisaba agomba kuba ntawe ubimutotera.
Niba urubyiruko rw’ubu rwigishwa ayo mahame y’uburenganzira bumwe ku gihugu, yo kubaha
uburenganzira bwa muntu n’umutungo w’undi, nta ho idéologie ya génocide izamenera. Abari
bashinzwe umutekano, abayobozi, interahamwe, impuzamugambi na rubanda nyamwinshi y’abahutu
bigishijwe gukurikira ubutegetsi aho gukurikira amahame y’uburenganzira bwa muntu. Niba ubutegetsi
buriho bwigisha abanyarwanda kubaha ikiremwamuntu aho kubaha ubutegetsi, nta shiti igihugu kiri
mu nzira itandukanye n’iganisha mu icuraburindi rya génocide cyangwa andi mahano. Niba kandi
butigisha ayo mahame nta ngabo buha abanyarwanda yaburinda amahano twabonye. Uko kwigisha
kandi si mu mashuri gusa, si mu biganiro gusa, ahubwo bigomba kuba mu bikorwa no mu miyoborere
bya buri munsi, bikagaragarira mu kugendera ku mategeko atagira uwo areba n’uwo atareba, atagira
uyari hejuru n’uyari hasi. Ni inyigisho igomba gushingira kuri « kora ndebe » aho gushingira kuri « vuga
numve ». Ubutegetsi bwa Habyarimana nta gihe butaririmbye ubumwe, amahoro n’amajyambere.
Nyamara bwarabiririmbaga ku rundi ruhande bukambura abatutsi uburenganzira bwa bo
nk’abanyarwanda, nk’ibiremwamuntu, bugera n’aho bwigisha ko bagomba kwicwa burundu bose uko
bakabaye. Buri wese uyu munsi ashobora gukora isuzuma rye akareba uko ubutegetsi buriho buhagaze
muri iyo nzira.
Muri make icyo nashatse kwerekana muri iki gice ni uko hari izindi ndangagaciro zikomeye kandi zifite
akamaro k’ingenzi zagombye kwigishwa aho kwigisha imbabazi ku bidakwiye imbabazi n’ubwiyunge
butagaragaza ku buryo busobanutse icyo bushingiyeho. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame (niba nibuka
neza yari ataraba Perezida) yajyaga avuga ko abanyarwanda bafite inshingano zo kubana badafite izo
gukundana. Uku kuri kurakomeye ni na ko imibanire y’abanyarwanda yagombye gushingiraho. Kubana
(le vivre ensemble) bisaba kubahiriza ya mahame y’uburenganzira bwa muntu kurusha ibindi byose. Ese
haba higishwa imbabazi n’ubwiyunge kubera inyigisho y’uburenganzira bwa muntu ishingiye ku ihame
rya « kora ndebe iruta vuga numve » abigisha b’ubu batiteguye kuyigisha ? Pasitoro Rutayisire ati:
« Ariko, mbere yo kwigisha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside mu bo tuyobora tubanze twihereho
turebe niba natwe ntayo dufite kuko ntiwatanga icyo na we udafite”20. Ese ubutegetsi buriho bwaba
bwararenzwe n’ikibazo cyo gutanga ubutabera (kubera ubwinshi bw’abicanyi n’uburemere bw’icyaha)
bugahitamo inzira yo kwigisha imbabazi n’ubwiyunge ngo bitagaragara ko gutanga ubutabera nyabwo
byabunaniye?
5. Abarokotse bakeneye iki mu kwiyubaka?
Kwiyubaka ni umugambi mwiza kandi ugenga ubuzima bwa buri munsi. Buri muntu wese mu mishinga
ye aba agamije kwiyubaka n’ubwo atabigira slogan. Mbese kubaho kwa muntu ubwabyo ni umugambi
wo kubaka no kwiyubaka (idée philosophique du devenir humain, de l’homme en tant qu’être-projet). Iyi
ntero yo kwibuka no kwiyubaka ni slogan politique umuntu atabura kwibaza agaciro ifite ku murescapé.
Ese uretse umurescapé w’intumwa y’iyo slogan politique, kwibuka ni umwanya wo kugena imigambi ?
Mu gihe cyo kwibuka, umurescapé n’umutima we wose ajya muri ya nguni y’akaga ka génocide, akibuka
abe yabuze yabakundaga, akibuka ibyiza basangiye, agashengurwa n’uburyo n’ubugome yabavukijwe
ubuziraherezo. N’uwakwemeza kandi ko uwo mugambi wo kwiyubaka utagomba kubura mu bitekerezo
by’umurescapé mu gihe cyo kwibuka (kuko génocide yashenye umurescapé kurusha abandi n’ibindi
byose), ikibazo cya ngombwa cyo kumenya icy’ingenzi umurescapé akeneye muri uko kwiyubaka ntiyaba
agishubije.
Kwiyubaka nabishyira mu bice bibiri by’ingenzi : hari ukwiyubaka mu bumuntu (haba umuntu mu
bimugize nk’umuntu ku giti cye, haba ku bimugize mu mibanire ye n’abandi) no kwiyubaka mu bintu.
Kwiyubaka mu bumuntu, ku murescapé bijyana no kwiyakira nk’umurescapé, mu nkike ye
nk’umurescapé, ya yindi imenya yonyine agahinda k’inkoko yayitoyemo. N’ubwo abarescapés buri wese
mu nzira yanyuzemo yagiye agira umuhereza akaboko cyangwa umufungurira umutima umwereka ko
ubuntu butapfuye burundu muri bose, hari inshuro nyinshi twagiye tubona ko agahinda ka génocide ari
twe tukazi, ko n’inkike twakubitiwemo itazakamenya kose. Ibi ni byo umurescapé aheraho cyangwa
yagombye guheraho amenya uri kumwe na we nyakuri (le vrai allié), uri kumwe na we igice cyangwa ku
nyungu izi n’izi, umubeshya ko ari kumwe na we kandi ahubwo amubonamo iteme rimuganisha aho
ashaka kuba/kujya, umuvugira (n’aho ashoboye kwivugira) mu gihe uwo akeneye ari umuvugisha,
ukubita agatoki ko amubona agihagaze, atazimye burundu. Ni byo biha umurescapé ubushishozi
bumufasha kumenya uwo agendana na we mu rugendo rw’ubuzima buri imbere n’ingendo ahitamo
muri urwo rugendo. Ni byo bimuha guhitamo umwanya agenera kwibuka abe yabuze n’uburyo abibuka.
N’iyo nta mahitamo yagira kubera ko abahitamo batamugisha inama cyangwa bashobora kudaha
20 Reba: http://ar.umuseke.rw/past-rutayisire-yatanze-inama-ku-gikwiye-mu-kwigisha-gukumira-ingengabitekerezo-ya-jenoside.hmtl?nocache=1
agaciro inama ze bitewe n’icyo bashyize imbere, ntibivuga ko ataba afite ibyo yumva ari byo bikwiye
kurusha ibindi.
Mu byerekeye imibanire n’abandi, uwo mwihariko w’umurescapé mu kaga ka génocide ni wo umuha
uko agena umwanya aha indangagaciro zimwe na zimwe, nko kubabarira, kwiyunga, kubana
n’abamwiciye. Uwo mwihariko ni na wo umuha uburenganzira, nk’uzi kurusha abandi ibyamubayeho,
bwo kugira sentiments yihariye. Iyo ababaye ni we uba uzi uburemere bw’ikimubabaje. Iyo arakaye ni
we uba azi uburemere bw’ikimurakaje. Iyo acecetse ni we uba azi impamvu ahisemo guceceka. Iyo na ho
bimurenze akavuga irimuri ku mutima, kumutera ibuye ni ukunyuranya n’uko kuri ko agahinda
kamenywa na nyirako. Iyo mbona intumwa zo kubabarira, z’ubumwe n’ubwiyunge ndibaza nti ese hari
igihe umurescapé azaba libre et maître de ses sentiments? Kuki hagomba kubaho igihe cyose
umuhitiramo ikimukwiye, uburyo agomba kubana n’abamwiciye ? Igihe cyose adafite ubwo
burenganzira bwo kuba libre et maître de ses sentiments, nta kwiyubaka mu bumuntu bwe bishoboka.
S’assumer dans ses peines et ses joies, dans ses choix et ses responsabilités, c’est là la base fondamentale
de l’essence humaine.
Urenze urugero rw’umuntu ku giti cye, ukajya ku rw’abarescapés nka communauté y’abantu bafite
umwihariko ubahuza (communauté de condition et de destin), ubwo burenganzira bwo kugira imyumvire
n’amahitamo runaka ku mateka abahuje n’uburyo bwo kuyabamo na byo ni fondamental. Indi corps
yose (yashingira kuri politiki, ku madini, ku buyobozi ubwo ari bwo bwose) yahitiramo abarescapés
ibijyanye n’amateka ya génocide itabahaye uburenganzira busesuye bwo kwerekana icyo
babitekerezaho yaba ibaniga muri bwa burenganzira bwa bo bwa muntu ku rwego rwa collectivité.
Amabwiriza yo kwibuka abazize génocide adafite imizi mu barokotse génocide aba arengera
uburenganzira bwa bo. Aramutse ashinze imizi muri bo, sinshidakanya ko ari byo byagira akamaro, haba
kuri bo, kuri mémoire y’ababo n’umurage w’amateka y’ubuzima bwa bo.
Umuntu agizwe n’ubumuntu ariko mu mibereho ye ibintu na byo bigiramo uruhare rukomeye cyane.
Ubumuntu kubutandukanya n’ibintu mu mibereho ya muntu ku buryo budasubirwaho (de façon
absolue) sinzi niba bishoboka. Kubaho ni ukubana ariko ni no gutunga. N’umuntu ashira (apfa) kuko hari
ikintu cy’ibanze kugirango abeho kiba kimaze kumucika. Iyo umuntu apfuye turavuga ngo yashizemo
umwuka. Kubera akangaratete abarokotse basizwemo na génocide, kwiyubaka ku bw’ibintu, ni ihurizo
rikomeye. Hari ibyatwawe cyangwa byasenywe mu gihe cya génocide, hari n’ibyatwawe nyuma ya
génocide (n’uyu munsi haracyari imanza z’abarokotse bambuwe ibyo ababo basize). Hari no gusigara
utishoboye (kuko uri nyakamwe, uri umwana cyangwa ushaje) bigatuma kwiyubaka ku bw’ibintu biba
ingorane. Kuri iyi ngingo, muri iyi myaka 24 ishize génocide ibaye hari byinshi byakozwe byo kugoboka
abarokotse. Kuvuga ko bidahagije ndibaza ko atari ukuba ingayi atari no kwihenura. Ndabizi ko hari
n’abavuga ko n’ibyakozwe ari ubuntu bwa Leta cyangwa umuntu uyu n’uyu uyihagarariye, atari
uburanganzira bw’ababikorewe. Njye ibi simbyemera. Leta ntigira ubuntu igira inshingano. Uhagarariye
Leta iyo atanze adakuye mu mufuka we, si ubuntu aba agize, ni inshingano ze aba yubahirije. Uti « ese
atabikoze ? » Atabikoze yaba ateshutse ku nshingano ze.
Gukora iyo ushinzwe ukagifata nko kugira ubuntu bituma hari uburenganzira wiha ku wo wita ko
wagiriye ubuntu, na we bikamuhoza mu nshingano zo gushimira aho kubaza niba ibyo yahawe ari byo
yagombaga guhabwa, niba ari byo uburenganzira bwe bugarukiraho. Kubona ibintu gutyo ni cyo gituma
abarokotse bagenda bikandagira iyo bigeze ku kibazo cyo kubaza indishyi. Kwaka indishyi si ugushyira
responsabilité ya génocide ku butegetsi buriho. Leta y’UBudage iyo iha indishyi Abayahudi ntiba
yiyitiranya n’ubutegetsi bwa Hitler. Leta y’Ubutaliyani bwo muri 2008 ni yo yatanze indishyi
y’Ubutaliyani bwakoronije Libiya hagati y’i 1911 na 1942. Leta ya Canada uyu munsi irabazwa
akarengane kakorewe les autochtones kuva mu 1870 kugeza mu 1996. Izi ni nke mu ngero zerekana ko
Leta y’uRwanda na yo ihaye indishyi abarescapés yaba ikoze ibikwiye. Byaba ari ubutabera. Nyamara
igitangaje ni uko ahubwo n’abahamwe n’ibyaha byo kwangiza cyangwa gutwara imitungo y’abishwe
cyangwa abarokotse ngo badashobye kwishyura, Leta ahubwo iri kwiga « igisubizo cya politiki
cyakwinjira mu murongo umwe na cya kindi cy’abari bafite ibikingi na cyo tuvuga ngo dukemure mu
buryo bwa politiki amategeko atuma batabibazwa »21 . Nasomye iyi nyandiko y’uyu mushinga wa
Bwana Evode Uwizeyimana ndavuga nti dore ikigiye kuvugisha abantu byinshi. Byahe byo kajya ! Abantu
ngo cwe nk’aho iyi nkuru itahise ! Ubwo iki gisubizo umunsi cyaje gishyigikiwe n’iyo bucece, uwo
kirenganya (umurescapé) azaririra mu nda nk’uko abinyereye. Ese ko nigeze kumva iby’indishyi
bisunutswa mu biganiro muri Leta, byaje guherera he ? Ese ibibazo birimo bidashyirwa ahagaragara ni
bwoko ki ? Gufasha umurescapé ni byiza ariko kumuha ubutabera bikarusha. Impuhwe zidatanga
ubutabera (pitié sans justice) ni izo kwibazwaho. Ubutabera ni inkingi ya mwamba mu kwiyubaka
k’umurescapé no kumufasha kwiyubaka. Kudafungura amaso ku murescapé ngo yibaze kandi abaze ibi
bibazo ni akaga.
Ese iyo turirimba « kwibuka twiyubaka » twibuka ko hari abarescapés bafungishijwe n’ababiciye muri za
gacaca bamaze imyaka n’imyaka baborera mu munyururu (Reba iyi nyandiko : http://rugali.com/ibaze-
nawe-abafungiye-jenoside-kandi-barayirokotse-bijejwe-kurenganurwa/)? Hari aho najyaga nibaza ko nta
gahinda karuta gukorerwa génocide. Aho menyeye iby’aba barescapés nasanze gahari : kurokoka
génocide, ugafungishwa n’uwakwiciye akurega génocide, ugafunganwa n’abagénocidaires inzego zose
z’igihugu zibizi, imyaka igashira indi igataha, igihugu kiririmba imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge ! Ese
ibindi bikorwa byose bijyanye na génocide, hari igifite agaciro kurusha guha aba bantu ubutabera ? N’iyo
iyo dossier yaba ari insobe bimeze gute, izindi manza zijyanye na génocide ntizahagarara kugeza aba
bantu barenganuwe ? Bimwe bajya bavuga ngo « uwapfuye yarikinze » umenya atari amagambo gusa.
Umwanzuro
Abarokotse, bashyize hamwe, bagomba kumva ko bafite uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka
ababo na génocide bakorewe kandi ko ntawakagombye kubavutsa ubwo burenganzira. Kwicamo ibice
cyangwa kwemera gucibwamo ibice nta kamaro bidufitiye nk’abarokotse, nta n’ako bifitiye inshingano
zo kwibuka abacu uko bikwiye. Abarokotse (nka groupe) bagomba kumva ko mu bikorwa byo kwibuka
bataba bakorera Leta, kandi ko kugira uko bumva génocide yabakorewe bishobora gutandukana n’uko
abandi babibona atari ukurwanya Leta. Mu byo dukora byose cyangwa mu byo dukoreshwa
21 Reba: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-iri-gushaka-igisubizo-cya-politiki-kuri-zimwe-mu-manza-z-imitungo-za
nk’abarokotse twagombye kujya buri gihe twibaza tuti : « Ese iyaba abacu twabuze aho bari
bashoboraga gushima no kugaya, iki n’iki bakitugayira cyangwa bakidushimira » ? Ibi byatuma nta we
utera undi hejuru cyangwa amusabira urwa Pilato ngo kubera yatekereje gusa ibitandukanye n’ibye.
Igihe cyose abarokotse batazagira amashyirahamwe ahamye, atagendera buhumyi ku mirongo ya politiki
iriho, mémoire ya génocide izahora ihindura icyerekezo bitewe n’aho iyo mirongo iganisha. Iyi myaka 24
ishize yatweretse ko ishobora kuganisha aho umurescapé asabwa ibyo atagombye gusabwa kandi mu
by’ukuri nta n’ikibazo kigaragara bimukemurira, ahubwo bimushyira mu ntimba, agasanga nta kundi
yagira uretse kugwa neza agashirira imbere.
Hari abarescapés barokotse barokowe na FPR bayifata nk’ Imana rurema. Rwose birumvikana;
gushimagiza uwagukijije umupanga wari ugufatiwe ku gakanu utabiha agaciro ni utawufatiweho. Hari
abarescapés batarokowe na FPR ariko bumva kuvaho k’ubutegetsi bwabahigaga no kubaho
k’ubwabusimbuye ari ivuka rishya. Na byo birumvikana, ni uburenganzira bwa bo busesuye. Rwose
kuririmba uwo ubona nk’umucunguzi wawe cyangwa ugufatiye runini nta kibazo kirimo. Cyakora nta na
kimwe muri ibyo cyagombye kubibagiza ko gushira impumu ari uburenganzira bafite nk’ikiremwamuntu,
ko icyo ari cyo cyose kibashyira ku nkeke iyo ari yo yose kidakwiye. Uwo bafitiye icyo cyizere na we
yagombye kumenya ko igihe cyose hari umutwaro utari ngombwa bashyizweho icyo cyizere kitiyongera
ahubwo kigabanuka. Kandi nta cyizere kibura icyo kimara, n’iyo cyava ku nkeho cyangwa ku ncike.
Duharanire kwibuka uko bikwiye abacu bazize génocide kandi tumenye ko agaciro kacu nk’abarokotse
ari aho gashingiye.