8
Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. Inama ku babyeyi n’abarezi mu kwitabira gusoma.

Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

  • Upload
    others

  • View
    1

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo.

Inama ku babyeyi n’abarezi

mu kwitabira gusoma.

Page 2: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Kumenya gusoma ni ubumenyi

bw’agaciro gakomeye..

Iyo umwana atangiye kumenya gusoma, ni ngombwa ko akoresha

ibitabo. Na mbere y’uko umwana amenya gusoma neza, kureba

amashusho bimufasha kugerageza gusoma amagambo.

Ababyeyi n’abarezi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere

gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora

kugerwaho baramutse bahisemo igihe gihoraho buri munsi

kigenewe gusoma, byaba nk’igihe avuye ku ishuri ageze mu

rugo, nyuma yo koga, cyangwa mbere yo kuryama. Ikindi ujye

wibuka gushishikariza umwana wawe guhitamo ahantu hatuje

kandi hameze neza ho gusomera.

Kubona ababyeyi basoma bitera

abana ubushake bwo gusoma,

bikanubaka umuco wo gusoma mu

rugo.

Page 3: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Gucunga neza ibitabo mu rugo

Ni ingenzi kwigisha umwana wawe akamaro

k’ibitabo n’uko yabyitaho.

Fasha umwana wawe kumenyera imico ikurikira.

Gukaraba no kumisha intoki

mbere yo gusoma.

Kwirinda kwegereza

ibitabo ibiribwa n’ibinyobwa.

Ereka umwana wawe uko

bafata igitabo n’uko bahindura

impapuro bitonze.

Kugenzura abana bakiri bato igihe bafashe ibitabo.

Gutwara ibitabo mu kintu kibirinda

nk’agakapu cyangwa agafuka wikoreye haba mu mufuka cyangwa

mu mwenda.

Page 4: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Igihe cyo gusoma gishobora gukoreshwa

mu buryo butandukanye harimo ubu bune.

Gerageza kubikora mu

buryo bwizihiye abana, usomana

amarangamutima.

Ushobora gusomera hamwe n’abana bawe.1

Page 5: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Umwana wawe ashobora kugusomera.2

Mushimire cyane kandi

umuhe ubufasha igihe bibaye ngombwa.

Niba abana bataramenya

gusoma, basabe kukubwira inkuru

bifashishije amashusho.

Page 6: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Umwana wawe ashobora gusomera

abavandimwe n’inshuti ze.

3

Shishikariza abana gusimburana mu gusoma igitabo

cyangwa mu kugifata.

Saba umwana mukuru kujya afasha abato kuvuga neza amagambo.

Page 7: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

Umwana ashobora

gusoma bucece cyangwa buhoro.

Nyuma yo gusoma inkuru ku giti cye,

saba umwana kukubwira inkuru

yasomye.

Umwana wawe ashobora gusoma ku giti cye.4

Page 8: Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo. › sites › default › files › ... · gusoma bashishikariza abana gusomera mu rugo. Ibi bishobora kugerwaho baramutse bahisemo igihe

RWANDAN

‘Twese hamwe turyoherwe n’ibitabo mu rugo.’

Yateguwe na Gahunda y’Ibitabo by’Abana

b’Abanyarwanda.

yi nyandiko imenyesha ababyeyi akamaro ko gusoma

no mu gihe abana batari ku ishuri, inatanga inama

ku babyeyi n’abarezi ku bikorwa bakwifashisha

bashishikariza abana gusomera mu rugo.

Twizeye ko iyi nyandiko izagufasha

gutuma icyerekezo cyacu cyo

kubona abana benshi basoma

kenshi ibitabo byinshi kandi byiza

kigerwaho kigahinduka impamo.

Ku bindi bisobanuro cyangwa

ukeneye izindi nyandiko,

wakwandikira aha hakurikira

[email protected]