13
IMIRIRE Y’AMATUNGO (INKA) Byateguwe na Dr. Gervais HABARUGIRA

Animal nutrition

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Animal nutrition

IMIRIRE Y’AMATUNGO

(INKA)

Byateguwe na

Dr. Gervais HABARUGIRA

Page 2: Animal nutrition

BIMWE MU BY’INGENZI TOGOMBA KUMENYA

1. Ibyo kurya bigabanije mu byiciro bikurikira: Ibitera

imbaraga, ibirinda indwara n’Ibyubaka umubiri;

2. 75% by’Umusaruro w’ibikomoka ku matungo biva

mubyo tugaburira amatungo yacu;

3. Hari uburwayi bwinshi bukomoka ku mirire mibi;

4. Hari ibyo kurya byinshi bibamo uburozi (Isogo,

Amasaka; Imyumbati imwe n’imwe)

5. Bimwe mu byo kurya iyo bibaye byinshi biba uburozi.

Page 3: Animal nutrition

AMOKO Y’IBYATSI BIGABURIRWA AMATUNGO N’IBICE BIRIBWA

1. Ibinyamahundoa. Urubingo (Pennisetum purpureum)b. Setariac. Umucaca (Kikuyu grass)d. Amasaka (Amababi, impeke)e. Ibigoli (Amababi, impeke)f.

2. Ibinyamisogwea. Mucuna (Mucuna pruriens)b. Desmodium (Desmodium intortum, Desmodium uncinatum)c. Luzerne d. Iminyegenyege (Cajanus cajan)e. Umuruku (Tephrosia vogelli)f. Kaliyandra (Calliandra callotrisus)g. Lesena (Leucena leucocephara na Leucena diversifolia)h. Sesibaniya (Sesbania sesban)

3. Ibinyabijumbaa. Ibijumba (Amababi, Ibijumba, Uruti)b. Ibirayi (Amababi, Ibijumba)c. Imyumbati y’imiribwa (Amababi, Ibijumba)

Page 4: Animal nutrition

UKO BAGABURA UBWATSI N’AMAZI

Uko bagabura ubwatsi

1. Inka igomba kurya 1/10 cy’ibiro ifite cy’ubwatsi ku munsi

Urugero: Inka ifite ibiro 400 igomba kurya ibiro 40 by’ubwatsi ku munsi

2. Ubu bwatsi bugomba kuba bugabuye ku bury bukurikira

Ibinyamahundo: 2/3 by’ubwatsi bwose

Ibinyamisogwe: 1/3 cy’ubwatsi bwose

Ubwatsi gugaburwa mu byiciro bitatu ku munsi ari byo:

o Mu gitondo: ¼ cy’ubwatsi bwose

o Saa sita: ¼ cy’ubwatsi bwose

o Nimugoroba: 2/4 by’ubwatsi bwose.

Page 5: Animal nutrition

Uko bagabura amazi

Akamaro k’amazi mu mubiri

1. Amazi agize 65-70% by’umubiri w’inyamaswa

(n’abantu);

2. Amazi niyo afashay ikoreshwa neza ry’ibindi turya;

3. Amazi niyo agize igice kinini cy’amata ku nka

z’amata(87-90%)

4. Amazi ni umuti ku ndwara nyinshi (impyiko, impiswi,

n’izindi ….).

Page 6: Animal nutrition

Ingano y’amazi akenewe ku munsi bitewe n’ikigero cy’inka

Ikigero cy’inka ikamwa (y’amata)

Umukamo Ingano ngombwa y’amazi (litiro)

Impuzandengo (moyenne) y’amazi akenewe (litiro)

Inyana (ukwezi 1-4) - 4,9–13,2 9

Ishashi (Amezi 5-24) - 14,4–36,3 25

Inka ikamwa 13,622,7

68–8387–102

85

Inka itetse - 34–49 41

Page 7: Animal nutrition

UKO BAHUNIKA UBWATSI

Impamvu yo guhunika ubwatsi

1. Kuzigamira ibihe bibi by’inzara (Izuba ryinshi)

2. Kwirinda gupfusha ubusa igihe hari ubwatsi

bwinshi.

Uburyo bwo guhunika ubwatsi

1. Uburyo bwo kwanika ubwatsi (fannage);

2. Uburyo bwo guhamba ubwatsi (ensilage).

Page 8: Animal nutrition

INYONGERA MU BYO KURYA BY’AMATUNGO

Impamvu y’inyongera mubyo kurya:Inyongera mubyo kurya by’inyamaswa ni ngombwa ku mpamvu zikurikira:

1.Kuba ibyo tugabura bitujuje intungamubiri itungo rikeneye mu mibereho

myiza yaryo;

2.Kuba inka irwaye ikeneye inyongera zimwe na zimwe;

3.Kuba inka ihaka ikeneye intungamubiri nyinshi zidashobora kuboneka mu

bwatsi bwonyine.

Amoko y’inyongera mubyo kurya:1.Invange y’igiheri (Concentrés) ku nka cyane cyane zikamwa;

2.Imyunyu ngugu (Bloc à lécher);

3.Vitamini (Imvange za Vitamini n’imyunyu ngugu);

4.N’ibindi ….

Page 9: Animal nutrition

AMAFOTO AJYANYE N’INYIGISHO

Page 10: Animal nutrition

1. Urubingo 2. Setaria

Page 11: Animal nutrition

3. Umucaca (Kikuyu grass) 4. Lesena

Page 12: Animal nutrition

5. Umuruku (Tephrosia vogelii) 6. Calliandra

Page 13: Animal nutrition

MURAKOZE MURAKAGIRA AMATA !!!