32
1 DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO W’ABASHYINGIRANYWE, IMPANO N’IZUNGURA Kigali, Gicurasi 2008

DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

  • Upload
    others

  • View
    16

  • Download
    2

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

1

DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO

AGENGA IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO

W’ABASHYINGIRANYWE, IMPANO

N’IZUNGURA

Kigali, Gicurasi 2008

Page 2: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

2

Page 3: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

3

AMASHAKIRO

IRIBURIRO……………………………………………………… 5

IBYEREKEYE IMICUNGIRE Y’ UMUTUNGO

W’ABASHAKANYE, IMPANO N’IZUNGURA…………………

6

I. IMICUNGIRE Y’ UMUTUNGO W’ABASHAKANYE...... 6

I.1. Ubwoko bw’imicungire n’ihitamo………………………. 6

I.2. Uburyo bw’imicungire………………………………… 7

II. IMPANO………………………………………………… 8

II.1. Impano hagati y’abazima................................................... 9

II.2. Itangwa ry’umunani........................................................... 10

II.3. Itangwa ry’umurage (legs)................................................. 10

II.4. Isezerano ry’impano........................................................... 11

III. IZUNGURA....................................................................... 11

III.1. Izungura rikurikije irage.................................................... 12

III.1.1 Ubwoko bw’irage............................................................... 13

III.1.2. Ibimenyetso biranga irage.................................................. 14

III.1.3. Inshingano z’uwarazwe..................................................... 15

III.2. Izungura nta rage cyangwa izungura rishingiye ku

itegeko................................................................................

15

III.2.1. Uburyo bw’izungura nta rage............................................ 16

Izungura ry’umutungo bwite.............................................. 16

Izungura ry’umutungo rusange.......................................... 17

III.3. Iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo uzungurwa....... 18

IBYEREKEYE IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO W’ABANA

B’IMFUBYI MU MATEGEKO Y’U RWANDA............................

21

I. INKOMOKO Y’UMUTUNGO W’UMWANA UKIRI

MUTO...................................................................................

22

I.1. Kugira umutungo biturutse ku izungura............................... 22

I.2. Kugira umutungo biturutse ku nshingano zikomoka ku

masezerano............................................................................

23

I.3. Kugira umutungo biturutse ku kwishyura indishyi............... 23

I.4. Kubona umutungo biturutse ku bintu byiyometse ku mutungo yari asanganywe.....................................................

23

Page 4: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

4

I.5. Kugira umutungo ukomoka ku murimo yakoze................... 24

II. UBURYO BUKORESHWA MU KURENGERA

UMUTUNGO W’ABANA BAKIRI BATO........................

24

II.1. Ubwishingire (tutelle)........................................................... 24

II.2. Kubera umubyeyi umwana utabyaye(adoption).................. 25

III. GUCUNGA UMUTUNGO W’UMWANA UKIRI

MUTO..................................................................................

26

III.1. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi rikozwe

n’umwishingizi......................................................................

26

III.2. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi rikozwe

n’ubera umubyeyi umwana atabyaye...................................

27

III.3. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi urererwa mu kigo

cy’imfubyi cyangwa urererwa mu muryango wamwakiriye

n’ikibazo cy’abana bahindutse abakuru b’ingo.........................

29

UMWANZURO RUSANGE............................................................ 31

IBITABO BYIFASHISHIJWE......................................................... 32

Page 5: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

5

IRIBURIRO

Iyo umuhungu n’umukobwa bitegura gushyingiranwa,

buri muntu aba afite umutungo uturuka mu nzira

zinyuranye : akazi, impano y’ababyeyi cyangwa inshuti,

umunani, irage. Iyo bamaze gushyingirwa, buri wese

akomeza guhaha umutungo. Ari umutungo buri wese yari

asanganywe, ari uwahashywe nyuma y’ishyingirwa, uwo

mutungo ujya he? Uba uwa nde ? Ucungwa na nde ?

Ucungwa ute ? Abashakanye bawikenuza bate ? Buri

wese afite uruhare kuri uwo mutungo, haba kuwukoresha,

kuwucunga cyangwa kuwugena ?

Ibi bibazo byose bibona ibisubizo mu mategeko agenga

imicungire y’umutungo w’abashakanye.

Abashyingiranywe ni bo bagena, mu bwisanzure,

imicungire y’umutungo ariko ubwo bwisanzure

bushobora kugira umupaka : amategeko y’Igihugu

ashobora guteganya uburyo bubaze, buzwi bw’imicungire

abashyingiranywe bahitamo. Uwo mupaka ushyirwaho

kugira ngo bigabanye akajagari no guhuzagurika mu

micungire y’umutungo w’ingo kandi kugira ngo

byorohereze abashyingiranywe. Abashyingiranywe

ntibahatirwa kugena imicungire y’umutungo wabo

cyangwa guhitamo umwe mu micungire iteganijwe

n’itegeko ariko iyo badahisemo, itegeko ribahitiramo

uburyo bumwe mu micungire riteganya.

Page 6: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

6

IBYEREKEYE IMICUNGIRE

Y’UMUTUNGO W’ABASHAKANYE,

IMPANO N’IZUNGURA.

I. IMICUNGIRE Y’ UMUTUNGO

W’ABASHAKANYE

I.1. Ubwoko bw’imicungire n’ihitamo1

Ubwisanzure bw’abashakanye mu guhitamo imicungire

y’umutungo wabo bugarukiye ku buryo butatu :

- Ivangamutungo rusange (Communauté

universelle)

- Ivangamutungo w’umuhahano (Communauté

réduite aux acquêts)

- Ivanguramutungo risesuye( Séparation des biens)

Iyo abashakanye batahisemo imicungire, itegeko

ribahitiramo « ivangamutungo rusange ».

a. Ivangamutungo rusange : Ni amasezerano

abashyingiranywe bagirana bumvikana gushyira

hamwe umutungo wabo wose, ibyimukanwa

n’ibitimukanwa kimwe n’imyenda yabo yose ;

byose bigahinduka umutungo rusange.

b. Ivangamutungo w’umuhahano : Ni amasezerano

abashyingiranywe bagirana bumvikana gushyira

hamwe ibyo buri wese yazanye igihe

1 Ingingo 1-13 z’itegeko N

o 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza

igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano

kandi rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye imicungire y’umutungo

w’abashyingiranywe, impano n’izungura, in JORR No 22 yo kuwa

15/11/1999.

Page 7: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

7

cy’ishyingirwa, kugira ngo bibe iremezo

ry’ibihahano kimwe n’ibyo bungutse mu mibanire

yabo, bakorera hamwe cyangwa buri wese ku giti

cye, byaba impano cyangwa ibizungurwa.

c. Ivanguramutungo risesuye : Ni amasezerano

abashyingiranywe bagirana bumvikana gufata

neza urugo rwabo hakurikijwe ubushobozi bwa

buri wese, bakagumana ukwikenuza ; ugucunga

no gukoresha uko bikwiye umutungo wabo bwite.

Buri wese agira umutungo we, batandukanye

ndetse n’inyungu n’imyenda(amadeni). Bateranya

gusa umutungo bakenera mu buzima bwabo

bombi(gucumbika, kurya, kuryama, kwivuza,

kurera abana,…)

I.2. Uburyo bw’imicungire

Abagiye gushyingiranwa bumvikana kuri umwe muri

bo ushinzwe gucunga umutungo rusange hakurikijwe

ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore. Buri

wese mu bashyingiranywe acunga umutungo we

bwite, ibyo bigaragara cyane mw’ivanguramutungo

risesuye, no ku mutungo bwite mw’ivangamutungo

w’umuhahano.

Umwe mu bashyingiranywe ashobora kwamburwa

icunga ry’umutungo we bwite, bitewe n’isesagura

cyangwa uburangare bubangamiye inyungu

z’umuryango. Iyo bibaye bityo, icungamutungo

ryegurirwa mugenzi we cyangwa bibaye ngombwa

undi muntu.

Page 8: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

8

Uko imicungire y’umutungo iteye kose, buri gihe ni

ngombwa ko habaho ubwumvikane

bw’abashyingiranywe bombi ku mpano y’ibintu

bahuriyeho cyangwa ku mpano y’ikintu kitimukanwa,

n’aho cyaba icy’umwe muri bo. Imyenda yafashwe

mu gutunga urugo ihuriweho n’abashyingiranywe

bombi ku buryo bungana, ibarirwa mu myenda

rusange. Iyo myenda irimo iyafashwe

n’abashyingiranwe bombi, iyafashwe n’umwe mu

bashyingiranwe kubera inyungu z’urugo, uburere

bw’abana n’iz’umutungo rusange nk’inzu yo

guturamo, ibikoresho byo mu rugo, ingendo, ibyo

kurya no kwambara, kwivuza no kwidagadura.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa,

iyahukana(gutandukana by’agateganyo) cyangwa

iseswa ry’ivangamutungo rusange, abashyingiranywe

bagabana umutungo rusange(uriho n’imyenda) ku

buryo bungana. Uko imicungire y’umutungo iteye

kose, abashyingiranwe bagomba kubahiriza

inshingano n’uburenganzira bwabo bikomoka ku

ishyingirwa no kubahiriza amategeko arebana

n’ububasha bwa kibyeyi, icunga ry’umutungo

w’abana n’ubwishingire.

II. IMPANO

Impano ni igikorwa cyo guha umuntu ikintu gifite

agaciro nta kiguzi. Umuntu rero afite uburenganzira

bwo kugena umutungo we uko ashaka ariko kugira

ngo umutungo w’umuryango udasesagurwa, itegeko

riteganya ibishobora gutangwa ntarengwa (quotité

Page 9: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

9

disponible) n’ibibikirwa izungura (réserve

successorale).

Uburyo bw’icungamutungo bwatoranywa ubwo ari

bwo bwose, umugabane w’ibishobora gutangwa

ntushobora kurenga 1/5 cy’umutungo w’utanga iyo

afite umwana ; iyo nta mwana afite , uwo mugabane

nturenza 1/3 cy’umutungo.

Ibishobora gutangwa ntarengwa ni igice

cy’umutungo bwite umuntu ashobora kugena uko

ashatse, agatanga uko ashatse, agaha uwo ashatse.

Ibibikirwa izungura ni igice cy’umutungo umuntu

wese ategetswe kuzigamira abazungura be bagenwe

n’itegeko (4/5 iyo afite abana na 2/3 iyo nta mwana

afite). Abazungura bazigamirwa ni abana

n’uwapfakaye gusa.

Itegeko rigena uburyo bune bw’ impano :

- Itangwa ry’ibintu hagati y’abazima

- Itangwa ry’umunani

- Itangwa ry’umurage

- Isezerano ry’impano

II.1. Impano hagati y’abazima

Ni amasezerano y’ubugiraneza atuma umuntu aha undi

ku mutungo we ku buryo budasubirwaho, kandi uhawe

akabyemera. Impano ishobora guseswa kubera impamvu

zikurikira:

- Igihe uwahawe atubahirije inshingano ziyiturutseho

yari yarahawe;

Page 10: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

10

- Kubera ubuhemu bw’uwahawe;

- Iyo uwahawe yishe abishaka cyangwa yashatse kwica

uwamuhaye;

- Iyo uwahawe agiriye nabi cyangwa atutse bikabije

uwamuhaye;

- Iyo uwahawe yanze gufasha uwamuhaye kandi

abikeneye.

Iyo impano isheshwe, uwahawe ntategetswe gusubiza

ibyo yayibyaje cyangwa inyungu izo ari zo zose yakuye

kuri iyo mpano.

II.2. Itanga ry’umunani

Ni igikorwa ababyeyi bakora bakiriho kigamije kugabira

umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho,

bagahita bawegukana bikitwa ko bashoje inshingano yo

kubarera no kububakira. Abana bose nta vanguragitsina

bahabwa umunani keretse abaciwe kubera imyitwarire

mibi cyangwa ubuhemu.

II.3. Itangwa ry’umurage (legs)

Ni ikintu cyangwa ibintu bitanzwe na nyirabyo akiriho,

ubihawe akabyegukana uwabimuhaye atakiriho.

Hashobora kubaho umurage kuri byose, umurage ku

bintu bimwe n’umurage ku bintu bizwi:

Umurage kuri byose ugizwe n’umutungo wose w’uraga

Umurage kuri bimwe ugizwe n’igice kimwe

cy’umutungo w’uraga

Umurage ku bintu bizwi ugizwe n’ibintu bizwi mu

mutungo w’uraga

Page 11: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

11

II.4. Isezerano ry’impano

Ni ubwumvikane abantu bagirana bagamije guhana ibintu

mu gihe kizaza. Isezerano ry’impano ryemewe ni

irikozwe:

1º hagati y’abantu bagamije gushyingiranwa;

2º hagati y’abashyingiranywe;

3º hagati y’ababyeyi n’abana babo cyangwa

ababakomokaho haba abariho cyangwa abazavuka.

Ni ukuvuga ko isezerano rikozwe hagati y’abandi bantu

batari abamaze kuvugwa nta gaciro rifite. Isezerano

ry’impano rigira agaciro n’iyo uwasezeranye impano

yapfa.

Impano , iyo ariyo yose ita gaciro:

1º Iyo itanzwe ku buryo ishyirwa mu bikorwa ryayo

rishingira ku gushaka k’uyitanze wenyine;

2º Iyo itegeka uwahawe kuriha imyenda y’umuhaye;

3º Iyi utanga yisigarizamo uburenganzira bwo

gukoresha uko ashatse kimwe cyangwa bimwe mu

bintu yatanze;

4º Iyo itubahirije amategeko n’imigenzo myiza;

5º Iyo ari impano y’’iby’undi muntu.

III. IZUNGURA

Umuntu upfuye ntahambanwa n’umutungo afite. Uwo

mutungo wegurirwa abakiriho. Ubegukira ute? Ugenwa

ute? Ugenwa na nde? Wegurirwa ba nde? Ubagabanywa

ute? Uwashakanye na nyakwigendera bagenerwa iki?

Abana bagenerwa iki? Ababyeyi, abavandimwe n’abandi

Page 12: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

12

bafitanye isano na Nyakwigendera agenerwa iki? Ibi

bibazo byose bikemurwa n’amategeko agenga izungura.

Kuzungura ni uguhabwa ububasha n’inshingano ku

mutungo n’imyenda bya nyakwigendera . Izungura

ritangira iyo umuntu amaze gupfa, rikabera ku gicumbi

cya nyakwigendera cyangwa ku icumbi rye. Izungura

rikorwa nta vangura gitsina hagati y’abana.

Amategeko mbonezamubano y’u Rwanda ateganya

uburyo bubiri bwo kuzungura nyakwigendera: hari

izungura rishingiye ku itegeko n’izungura rikurikije

irage.

III.1. Izungura rikurikije irage2

Irage ni igikorwa cyo kwerekana uko umutungo

w’umuntu uzamera amaze gupfa. Ibintu nyakwigendera

atatanze mu irage bikurikiza amategeko agenga izungura

nta rage. Irage rishobora gukorwa mu mvugo, mu

nyandiko bwite cyangwa mu nyandikompamo. Umuntu

ku giti cye ni we uraga, ntawe ushobora kuraga mu

mwanya w’undi. Iyo uraga atazi kwandika, cyangwa

abizi ariko adashobora ubwe kwandika cyangwa gushyira

umukono ku irage rye, ahitamo ubimukorera. Irage

rikozwe muri ubwo buryo rigira agaciro iyo ryemejwe

n’umwanditsi w’irangamimerere cyangwa

2 Ingingo 56-62 z’itegeko N

o 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza

igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano

kandi rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye imicungire y’umutungo

w’abashyingiranywe, impano n’izungura, in JORR No 22 yo kuwa

15/11/1999.

Page 13: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

13

w’inyandikompamo y’aho ryandikiwe, uwaraze

ahibereye.

Umurage n’irage bitandukaniye he?

Umurage ni igikorwa cyo gutanga umutungo nta kiguzi.

Irage ni uburyo bwo gutanga uwo mutungo. Irage ni uko

byakozwe(mu nyandiko, mu nyandiko bwite cyangwa mu

nyandikompamo), umurage ni icyakozwe.

III.1.1 Ubwoko bw’irage

a. Irage mvugo cyangwa irage rivuzwe mu

magambo:

Irage mvugo ni irage rikorerwa imbere y’abazungura

b’ibanze bose(abazigamirwa) n’abatangabuhamya nibura

babiri bagejeje ku myaka y’ubukure. Iyo abazungura

badashoboye kuboneka, abatangabuhamya bagomba kuba

bane. Ubu bwoko bw’irage butera ingorane mu bijyanye

no kubungabunga ubuhamya kuko buba butakiriwe

n’umukozi ubishinzwe cyangwa ngo bushyirwe mu

nyandiko.

b. Irage rikozwe mu nyandiko bwite:

Ingingo ya 59 y’itegeko No 22/99 ivuga ko irage rikoze

mu nyandiko bwite ryandikwa rwose n’intoki za

nyirubwite, agashyiraho itariki kandi akanarishyiraho

umukono we. Kwandikisha intoki bituma habaho

ukwizera irage ku bijyanye n’ibyanditswemo n’ukuri

Page 14: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

14

kwabyo. Iyo hari inyandiko nyinshi zivuguruzanya, irage

ryakozwe bwa nyuma niryo rihabwa agaciro.

Iyo uraga atazi kwandika cyangwa adashoboye

kwiyandikira, uraga ashobora gushaka umuntu

umwandikira kugira ngo iryo rage rigire agaciro, iyo

nyandiko igomba gushyikirizwa umwanditsi

w’irangamimerere cyangwa noteri w’aho irage

ryandikiwe kugira ngo ayemeze, bigakorwa uraga ahari.

c. Irage mpamo cyangwa irage ry’umwimerere

Ni irage rikozwe n’uraga imbere ya Noteri cyangwa

y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga abarurirwa

cyangwa atuye. Iryo rage ryandikwa n’uraga, noteri

cyangwa umwanditsi w’irangamimerere akaryemeza.

Inyandiko ishyingurwa kwa Noteri, irebwaho gusa

uwaraze amaze kwitaba Imana kandi ikarebwamo gusa

n’abarebwa n’iryo rage.

III.1.2. Ibimenyetso biranga irage:

- Uraga abikora nta gahato;

- Agomba kuba abifitiye ubushobozi;

- Irage rigomba kuganisha ku kintu cyemewe

n’amategeko (gutanga irage ku kintu cy’undi

birabujijwe);

- Irage rigomba gushingira ku mpamvu yemewe

n’amategeko.

Page 15: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

15

III.1.3. Inshingano z’uwarazwe

Uwarazwe ashobora kugira inshingano nyinshi:

- Kubahiriza uburenganzira abandi bantu bafite ku

cyarazwe;

- Kwishyura imyenda ya nyakwigendera;

- Kubahiriza indi mirage ibangikanye n’uwe.

III.2. Izungura nta rage cyangwa izungura rishingiye

ku itegeko3

Izungura nta rage ni izungura rikorwa hakurikijwe

itegeko No 22/99, iyo nta rage ryabayeho. Mu kugena

abazungura, itegeko ryakurikije amasano ari hagati

y’umuntu n’abandi bo mu muryango ni ukuvuga hagati

y’abana n’ababyeyi, hagati y’abashakanye n’ari hagati

y’abavandimwe. Uretse Leta igihe habuze umuzungura,

abashobora kuzungura ni abo gusa mu muryango wa

nyakwigendera.

III.2.1. Uburyo bw’izungura nta rage

Abazungura b’itegeko n’uburyo bazungura bitandukanye

hakurikijwe ko umutungo uzungurwa ari umutungo bwite

wa nyakwigendera cyangwa ari umutungo rusange

w’abashyingiranywe. Umutungo bwite ugaragara cyane

3 Ingingo 65-73 z’itegeko N

o 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza

igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano

kandi rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye imicungire y’umutungo

w’abashyingiranywe, impano n’izungura, in JORR No 22 yo kuwa

15/11/1999.

Page 16: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

16

mu ivanguramutungo no mu ivangamutungo

w’umuhahano.

a. Izungura ry’umutungo bwite

Mu masezerano y’ivanguramutungo, umutungo bwite wa

nyakwigendera uzungurwa hakurikijwe uru rutonde:

1º Abana ba nyakwigendera

2º Se na nyina ba nyakwigendera

3º Abavandimwe ba nyakwigendera basangiye se na

nyina

4º Abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi

umwe gusa

5º Ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba

nyinawabo ba nyakwigendera

Usibye se na nyina ba nyakwigendera, abazungura

bapfuye mbere ya nyakwigendera bahagararirwa mu

izungura n’ ababakomokaho. Buri rwego rw’abazungura

ruziba izindi mu rutonde rw’izungura. Bigaragara ko

uwapfakaye atari mu bazungura. Umuntu yakwibaza

ibitunga uwapfakaye iyo adafite umutungo bwite wo

kumutunga. Ingingo ya 200 na 203 z’amategeko agenga

umuryango ziteganya ko abana bagomba guha abo

bakomokaho ibibatunga, kandi iyo nta bana, abazungura

bagomba gutunga umupfakazi wa nyakwigendera.

Byongeye, ingingo ya 75 y’itegeko rigenga izungura

iteganya ko uwapfakaye akomeza kuba mu nzu bwite ya

nyakwigendera babanagamo.

Abavandimwe ba nyakwigendera bahuje umubyeyi

umwe, ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyinawabo, ba

Page 17: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

17

nyirarume, ba bamwana n’abaramu, ntibazungura isambu

nyakwigendera yahawe n’umuryango akomokaho iyo

badahuriye ku gisekuru cyayimuhaye, keretse iyo

bigaragara ko abahuriye na we ku gisekuru cyamugabiye

iyo sambu batakiriho.

b. Izungura ry’umutungo rusange

Abashyingiranywe bafite amasezerano y’ivangamutungo

rusange bazungurwa ku buryo bukurikira:

1º Iyo umwe apfuye, usigaye asigarana umutungo wose

akubahiriza inshingano yo kurera abana no gufasha

ababyeyi ba nyakwigendera iyo babikeneye;

2º Iyo bombi bapfuye bagasiga abana, umutungo wose

uzungurwa n’abana bagafasha ba sekuru na ba nyirakuru.

Iyo hari abana badahuriyeho, umutungo ugabanywamo

kabiri buri mwana akazungura umubyeyi we;

3º Iyo bombi bapfuye badasize abana, umutungo

ugabanywamo kabiri, ½ kigahabwa abazungura

b’umugabo, ikindi ½ kigahabwa abazungura b’umugore;

4º Iyo uwapfakaye nta mwana afitanye na nyakwigendera

akongera gushaka, asigarana ½ cy’umutungo bafatanyije,

ikindi ½ kigahabwa abazungura ba nyakwigendera;

5º Iyo uwapfakaye ataye inshingano yo gufasha ababyeyi

ba nyakwigendera, inama y’umuryango igenera abo

babyeyi icyo bazungura mu mutungo wa nyakwigendera;

Page 18: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

18

6º Iyo uwapfakaye ataye inshingano yo kurera abana

yasigiwe na nyakwigendera, yamburwa ¾ by’umutungo

wose bigahabwa abana;

7º Iyo nta mwana wa nyakwigendera uwapfakaye akirera

akongera gushaka, atwara ½ cy’umutungo wose ikindi ½

kigahabwa abazungura ba nyakwigendera;

8º Iyo uwapfakaye agiye kongera gushaka akagumana

inshingano yo kurera abana yasigiwe na nyakwigendera,

ahabwa ¼ cy’umutungo wose, ¾ agakomeza kubicungira

abana ba nyakwigendera;

9º Iyo uwapfakaye atongeye gushaka, akabyara umwana

cyangwa abana batari aba nyakwigendera; igihe

cy’izungura ½ kiba umwihariko w’abana ba

nyakwigendera, ½ gisigaye abana bose b’uwapfakaye

bakakigiramo uruhare ku buryo bungana hatarebwe aba

nyakwigendera n’abo uwapfakaye yabyaye ahandi.

III.3. Iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo

uzungurwa

Iyo hari umutungo ugomba kuzungurwa, birasanzwe ko

abazungura bamwe cyangwa bose bagira umutima mubi

wo gushaka kwikubira, ubushake buke, kwituramira

cyangwa umururumba w’ibintu. Ni yo mpamvu itegeko

riteganya umuntu umwe cyangwa benshi ushinzwe

iyegeranya n’igabanya ry’ibizungurwa. Umuntu wese

afite uburenganzira bwo kwishyiriraho

umurangizazungura umwe cyangwa benshi ashatse (mu

bana be, mu muryango cyangwa mu nshuti). Ariko

ubusanzwe, umutware w’Umuryango ni we ushingwa

Page 19: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

19

irangizazungura. Iyo nyakwigendera atashyizeho

umurangizazungura, uwo murimo ukorwa n’inama

ishinzwe iby’izungura cyangwa uwabishinzwe n’urukiko.

Inama ishinzwe iby’izungura igizwe na:

- Uwapfakaye;

- Umwana uhagarariye abandi iyo hari abana

bakuru yasize;

- Uhagariye umuryango wa nyakwigendera;

- Uhagarariye umuryango w’uwapfakaye;

- Inshuti nyangamugayo imwe itangwa

n’umuryango wa nyakwigendera;

- Inshuti nyangamugayo imwe itangwa

n’umuryango w’uwapfakaye.

Umuyobozi w’inama ishinzwe iby’izungura atangwa

n’umuryango wa nyakwigendera, umwanditsi agatangwa

n’umuryango w’uwapfakaye. Ibarura ry’umutungo wa

nyakwigendera rikorwa Nyakwigendera akimara gupfa.

Ushinzwe iyegeranya n’igabagabanya ry’ibizungurwa

afite inshingano zikurikira:

- Gucunga umutungo uzungurwa;

- Kwishyura imyenda yasizwe n’uzungurwa igejeje

igihe;

- Kugena burundu abagomba kuzungura;

- Gufata icyemezo iyo habaye impaka no

kutumvikana ku migabane;

- Kugaragariza imicungire y’umutungo abagomba

kuzungura cyangwa urukiko.

Page 20: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

20

Mu kwishyura imyenda ikurwa ku mutungo uzungurwa,

ushinzwe iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo

uzungurwa, ni ngombwa ko akurikiza urutonde

rukurikira:

- Ibyatanzwe mu ishyingura rya nyakwigendera;

- Imishahara nyakwigendera yagombaga guhemba;

- Ibyatanzwe mu icunga, iyegeranya

n’igabagabanya-mutungo;

- Imyenda ya nyakwigendera;

- Umurage ku bintu bizwi watanzwe na

nyakwigendera.

Kubera ko rimwe na rimwe uwapfakaye ashobora gufata

nabi cyangwa gusesagura umutungo yasigiwe na

Nyakwigendera bityo abana bakaharenganira, itegeko

riteganya umupaka mu icunga ry’uwo mutungo mu

ngingo ya 76: “ Iyo uwapfakaye yifuje kugurisha,

kugwatiriza cyangwa kugurana umutungo yasigaranye,

inama ishinzwe iby’izungura igasanga bibangamiye

inyungu z’urugo, ishobora gusaba urukiko mu kirego

kihutirwa ko rumwambura ubwo burenganzira”.

Isambu itarengeje hegitari imwe n’icyaricyo cyose

kidashobora kugabanyika ntibishobora gucibwamo

imirwi, ahubwo ba nyirayo bumvikana uburyo bwo

kubigurisha cyangwa bwo kubibyaza umusaruro

ibivuyemo akaba aribyo bagabana(art.91).

Page 21: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

21

IBYEREKEYE IMICUNGIRE

Y’UMUTUNGO W’ABANA B’IMFUBYI MU

MATEGEKO Y’U RWANDA

Hambere umwana ukiri muto yabaga arindiwe mu

muryango mugari ugizwe na se, nyina, abavandimwe, ba

nyirarume na ba nyirasenge, ba sekuru na ba nyirakuru

n’abandi. Nta myaka yari iteganijwe kugira ngo umwana

yemererwe ko akuze. Amategeko y’iki gihe yagabanije

ingufu zahabwaga isano uhuza umwana n’umuryango

mugari. Umuryango muto ugizwe na se, nyina n’abana ,

niwo urengerwa n’amategeko. Iyo rero umwana apfushije

se na nyina, uburyo bwo kumurinda yaba we ubwe ndetse

n’ibintu bye binyura mu buryo bw’ubwishingire cyangwa

kubera umubyeyi umwana utabyaye.

Nyamara ubu buryo ntibwitabirwa cyane kuko buha

inshingano ziremereye umwishingizi ndetse n’ubera

umubyeyi umwana atabyaye. Ku ruhande rumwe abana

bataragira imyaka 21 y’amavuko ntibemererwa

kwicungira imitungo bonyine; ku rundi ruhande abana

bato benshi bahindutse abana bo mu mihanda, abandi

bibera mu miryango yiyemeje kubarera cyangwa mu bigo

by’imfubyi, ntibagire icyo bamenya ku mitungo yasizwe

n’ababyeyi babo.

Intambara, itsembabwoko na sida byagize abana benshi

imfubyi , imicungire y’imitungo yabo ubu yabaye ikibazo

kigaragara. Ese umutungo w’umwana muto ukomoka he?

Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kurengera abana

b’imfubyi? Imitungo yabo icungwa ite?

Page 22: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

22

I. INKOMOKO Y’UMUTUNGO

W’UMWANA UKIRI MUTO.4

Hari uburyo bwinshi umwana ashobora kubonamo

imitungo ariko turareba gusa uburyo bukurikira:

- Kugira umutungo biturutse ku izungura;

- Kugira umutungo biturutse ku nshingano

zikomoka ku masezerano;

- Kugira umutungo biturutse ku kwishyurwa

indishyi;

- Kugira umutungo biturutse ku bintu byiyometse

ku mutungo usanganywe;

- Kugira umutungo biturutse ku murimo wakoze.

I.1. Kugira umutungo biturutse ku izungura

Nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 49 y’itegeko No 22/99,

kuvuga izungura ni ukugaragaza urukurikirane

rw’ibikorwa bigaragaza uburyo umutungo wa

nyakwigendera amategeko ahita awugenera abazungura,

uburyo bawushyikirizwa, ukegeranywa,

bakanawugabana. Izungura rishobora gukorwa nta rage

cyangwa rigakorwa hakurikijwe irage. Uko byakorwa

kose, urazwe afite uburenganzira bwo guhitamo, ni

ukuvuga kwemera cyangwa kwanga uwo murage. Ubwo

rero umutungo w’umwana w’imfubyi cyangwa igice

cyawo, ushobora kuba ugizwe n’umurage w’ababyeyi be.

4 KALINDA F.Xavier, Ibyerekeye imicungire y’umutungo w’abana

b’imfubyi mu mategeko y’u Rwanda, U.N.R., 2003, p.9-13

Page 23: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

23

I.2. Kugira umutungo biturutse ku nshingano zikomoka

ku masezerano

Umwana muto ashobora kugira umutungo biturutse ku

masezerano y’ubuguzi cyangwa se yo guhabwa ikintu ku

buntu. Ariko kubera ko atemerewe gukoresha

uburenganzira ahabwa n’amategeko, ubuguzi bw’ikintu

bukozwe n’umwana muto bushobora kugira agaciro gusa

mu gihe ubikoze ahagarikiwe n’umuntu umufiteho

ububasha bw’ababyeyi ku bana. Uwo muntu na ni we

umuhagararira iyo agura ikintu cyangwa agurana ikintu

n’ikindi ariko akabikora mu izina ry’umwana. Umwana

kandi ashobora guhabwa impano(inka, imirima, ihene

n’ibindi).

I.3. Kugira umutungo biturutse ku kwishyura indishyi

Indishyi z’akababaro zikomoka ku rupfu rw’ababyeyi

b’umwana muto zishobora kugira umutungo w’uwo

mwana. Zishobora gutangwa n’abishe ababyeyi be,

Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi y’u Rwanda mu

gihe ababyeyi babo bari barafashe ubwiteganyirize mbere

yo gupfa cyangwa amasosiyete y’ubwishingizi mu gihe

urupfu rwaturutse ku mpanuka ifitanye isano

n’ibinyabiziga.

I.4. Kubona umutungo biturutse ku bintu byiyometse ku

mutungo yari asanganywe

Ingingo ya 22 y’igitabo cya kabiri cy’amategeko

mbonezamubano kirebana n’umutungo

n’imihindagurikire y’umutungo, nyir’umutungo, waba

Page 24: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

24

uwimukanwa cyangwa utimukanwa iteganya ko umuntu

agira uburenganzira ku kibyawe n’umutungo we n’ikije

kuwiyongeraho cyose ku buryo bwa kamere cyangwa ku

buryo bukozwe n’umuntu. Ni yo mpamvu umwana muto

agira uburenganzira ku musaruro uturuka ku bintu bye.

I.5. Kugira umutungo ukomoka ku murimo yakoze

Umwana ukiri muto ashobora guhabwa akazi mu kigo iki

n’iki yimenyereza. Muri icyo gihe yimenyereza, umwana

ashobora guhabwa umushahara ungana n’umushahara

umukoresha adashobora kujya munsi hakurikijwe

ubushobozi bw’umukozi cyangwa akazi ashinzwe ku

mpera z’amezi atandatu yo kwimenyereza nk’uko

bitegenywa n’ingingo ya 44 y’igitabo cy’amategeko

agenga umurimo. Uwo mushahara rero uza kongera

umutungo umwana ukiri muto yari asanganywe.

II. UBURYO BUKORESHWA MU KURENGERA

UMUTUNGO W’ABANA BAKIRI BATO5

Uretse abana barengerwa n’imiryango yabo, itegeko

rigena uburyo bubiri bukoreshwa mu kurengera abana

bakiri bato: Ubwishingire no kubera umubyeyi umwana

utabyaye.

II.1. Ubwishingire (tutelle)

Ubwishingire butangira ku mwana muto iyo se na nyina

bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa bambuwe ububasha

5 Idem, p.14 et ss

Page 25: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

25

bwa kibyeyi. Butangira kandi ku bana bavutse ku

babyeyi batashyingiranywe iyo nta numwe wabemeye.

Ubwishingire ni umurimo uteganywa n’amategeko,

uhabwa umuntu ufite ububasha mu rwego rw’amategeko,

kugira ngo yite ku muntu udafite ubwo bubasha,

amuhagararire anamucungire umutungo we. Uwo muntu

bamwita umwishingizi. Ni umuntu rero ushinzwe

guhagararira umwana ukiri muto amategeko yageneye

ubwishingire. Ubusanzwe umwishingizi ashyirwaho

n’umubyeyi upfuye nyuma akabikora igihe araga. Iyo

atamuhisemo, umwe mu bo uwo mwana akomokaho

bafitanye isano ya hafi ni we uhita amwishingia. Iyo

ababyeyi bombi bapfuye badasize umwishingizi kandi nta

n’uwo mu bo akomokaho ukiriho, urukiko rumuhitiramo

umwishingizi. Bikorwa n’Urukiko rw’Ibanze rw”aho

umwana atuye.

Urwo rukiko rugena kandi umugenzuzi w’umwishingizi

n’inama y’ubwishingire.

II.2. Kubera umubyeyi umwana utabyaye (adoption)

Kubera umubyeyi umwana utabyaye bishobora

gusobanurwa nk’uburyo bwateganijwe n’amategeko

bubyara isano hagati y’umubyeyi n’umwana, hagati

y’abantu babiri badafitanye isano y’amaraso. Ni uburyo

urukiko rurema isano hagati y’abantu babiri ubusanzwe

badafitanye isano y’amaraso.

Ingingo ya 332 y’Igitabo cya mbere cy’amategeko

mbonezamubano iteganya ko kubera umubyeyi umwana

Page 26: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

26

utabyaye byemerwa iyo bishingiye ku mpamvu nyazo

kandi bikaba bifitiye ugizwe umwana akamaro.

III. GUCUNGA UMUTUNGO W’UMWANA

UKIRI MUTO

Imicungire y’umutungo w’umwana w’imfubyi, bitewe

n’uko afite umwishingizi cyangwa uwamubereye

umubyeyi ataramubyaye, iba ishinzwe umwishingizi

cyangwa uwamubereye umubyeyi ataramubyaye.

III.1. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi

rikozwe n’umwishingizi

Umwishingizi ni we wenyine ufite uburenganzira bwo

guhagararira umwana mu mibanire ye na rubanda.

Acunga ibintu by’urerwa ku buryo bwa kibyeyi kandi

akaryozwa ingaruka zitewe n’imicungire mibi yabyo.

Ashobora gukorera ku mutungo w’umwana ibikorwa

byose bijyanye no kuwucunga mu gihe bigamije inyungu

z’uwo mwana.

Hari kandi ibikorwa umwishingizi atemerewe gukora ni

ibikorwa byose bigamije gutanga, kugurisha kimwe

n’ibindi byose bishobora kubangamira umutungo

w’umwana atabiherewe uburenganzira n’inama

y’ubwishingire.

Uko byagenda uko ari ko kose kirazira ko umwishingizi

yakora mu mutungo w’umwana atanga impano kuko

binyuranije n’icyo ashinzwe ari cyo kurengera umutungo

Page 27: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

27

w’umwana wishingiwe. Na none umwishingizi

ntashobora kugura ikintu cy’umwana yishingiye. Mu

kubuza iryo gura hagamijwe kubuza ko uhagarariye

umwana akaba ari na we ushinzwe kumugurishiriza

ibintu mu gihe ashatse kugura, inyungu ze zashyamirana

n’iz’umwana.

Umwishingizi rero afite inshingano nyinshi zirimo izi

z’ingenzi:

- Kubarura umutungo w’umwana;

- Gucunga umutungo w’umwana ku buryo bwa

kibyeyi;

- Kwirinda ko inyungu ze zashyamirana

n’iz’umwana yishingiye.

Ubwishingire burangira iyo umwana akuze cyangwa

yemerewe ubukure, iyo apfuye cyangwa umwishingizi

agapfa, iyo umubyeyi we yari yarabuze cyangwa

yarazimiye abonetse, iyo umwe mu babyeyi amwemeye.

Iyo ubwo bwishingire burangiye, umwishingizi agomba

kugaragaza mu nyandiko uburyo yacunze umutungo,

ikemezwa n’inama y’ubwishingire akayishyikiriza uwari

wishingiwe mu mezi abiri akurikira igihe yemerewe

ubukure.

III.2. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi

rikozwe n’ubera umubyeyi umwana atabyaye

Ingingo ya 336 igika cya mbere cy’igitabo cya mbere

cy’amategeko mbonezamubano igena ko “ugizwe

umwana agumana uburenganzira bwe mu muryango

Page 28: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

28

avukamo, muri bwo hakabamo uburenganzira bwo

kuzungura”. Ingaruka yo kugumaho kw’iyo sano ni uko

uwagizwe umwana agumana uburenganzira bwe bwo

kuzungura mu muryango avukamo. Ingingo ya 339

y’igitabo cya mbere cy’amategeko mbonezamubano

igaragaza ko abana barerwa n’umubyeyi utarababyaye

bagira uburenganzira n’inshingano bingana n’iby’abana

babyawe n’uwo mubyeyi.

Gusa uwo mubyeyi ni we wenyine ufite ku wo yagize

umwana ububasha ababyeyi bagira ku bana, nko

kumwemerera ubukure, kumuha uburenganzira bwo

gukora imirimo y’ubucuruzi cyangwa kwicungira

umutungo kandi akiri muto. Uwo mubyeyi ni we wenyine

ubazwa inshingano z’umwana ndetse akaba yahagarikwa

no ku murimo w’ubwishingire mu gihe yaba atarangije

neza iyo nshingano ye. Agomba rero gucunga umutungo

wose w’uwagizwe umwana we waba ukomoka mu

muryango avukamo ndetse n’ukomoka ku muryango

wamwakiriye.

Icyemezo cyo kugirwa umwana utabyawe gikurwaho iyo

bisabwe mu rukiko n’ubereye umubyeyi umwana

atabyaye kubera ubuhemu bw’umwana, iyo umwana

amaze kwemererwa ko akuze cyangwa ubushinjacyaha

iyo hari impavu zikomeye.

Page 29: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

29

III.3. Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi

urererwa mu kigo cy’imfubyi cyangwa urererwa mu

muryango wamwakiriye n’ikibazo cy’abana bahindutse

abakuru b’ingo.

Uko biteye ubu nta rwego rw’amategeko rwateganyijwe

rwo gucunga umutungo w’abana b’imfubyi, abo bana

ibyabo bigenda babibona, bikagenda bitwawe na bene

wabo mu muryango n’abaturanyi bitwaje ko ngo

babatunze. Ibigo birera abana b’imfubyi nabyo nta

butumwa byahawe bwo gucunga imitungo y’izo mfubyi.

Ikibazo cy’imitungo y’abana barerwa mu miryango

yabakiriye nacyo ni ingorabahizi. Umwana ushyizwe mu

muryango wo kumurera aba atagengwa n’ubwishingire

cyangwa n’ibyerekeye kugirwa umwana n’umubyeyi

utaramubyaye, bityo imicungire y’umutungo we

igahomberamo. Mu rwego rw’amategeko uwo muryango

wamwakiriye nta gikorwa na kimwe ushobora

kumukorera kijyanye n’icungwa ry’umutungo we.

Ikindi cyiciro kigizwe n’abana bahindutse abakuru b’ingo

nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo.Abenshi muri bo

ntabwo baba bazi imitungo ababyeyi babo basize ndetse

n’ingano yayo.Bibera mu bukene nubwo bamwe muri bo

baba bafite imitungo badashobora gucunga. Rimwe na

rimwe abaturanyi ni bo babatwarira imitungo yimukanwa

cyangwa itimukanwa, ntibashobora kugira icyo

bamarirwa n’amafranga ababyeyi basize mu mabanki

nyamara uburenganzira burengera ibyabo ntibuhagarara

kuzima.

Page 30: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

30

Hakorwa iki?

Kimwe mu bisubizo cyaba ko Leta yashinga

abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge

abo bana bakomokamo, bakabarindira imitungo nyuma

yo kuyibarura. Ikindi gishoboka ni ubwishingire bukozwe

na Leta nkuko buteganywa n’amategeko. Kugeza ubu

bigaragara ko ubu bwishingire butigeze bubaho,

birakwiye ko Leta yabushyira mu bikorwa bityo kikaba

igisubizo ku bibazo byinshi by’abana b’imfubyi.

Page 31: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

31

UMWANZURO RUSANGE Itegeko No 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya

mbere cy’Urwunge rw’Amategeko Mbonezamubano kandi

rishyiraho igice cya gatatu cyerekeye imicungire

y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura

ryasubije byinshi mu bibazo bitari byarabonewe umuti mu

mategeko mbonezamubano. Icyuho gikomeje kuboneka mu

micungire y’umutungo w’abana b’imfubyi. N’ubwo igitabo

cya mbere cy’amategeko mbonezamubano giteganya

uburyo bubiri bwo kurengera umutungo w’abana bakiri bato

aribwo ubwishingire no kubera umubyeyi umwana

utabyaye, ubwo buryo ntabwo bukoreshwa cyane. Ubwinshi

bw’abana b’imfubyi nabwo butuma ubushobozi bw’Igihugu

bwo guha imbaraga ubwo buryo bwo kubitaho buba buke.

Ni yo mpamvu bashyizwe mu miryango yiyemeje kubarera,

abandi mu bigo by’imfubyi, naho abandi basigara ari ba

nyamwigendaho batagira kivurira.

Abo bana batitaweho mu buryo burengerwa n’amategeko

imitungo yabo irugarijwe. Kugeza ubu nta tegeko ryari

ryajyaho rigamije kurengera imitungo yabo. Hakwiye

amategeko cyangwa nibura ibyemezo by’Ubuyobozi

bigamije kurengera imitungo ya bene abo bana.

Biranakwiye kandi gukangurira abantu bose ko uburyo

bw’ubwishingire no kubera umubyeyi umwana utabyaye

biriho kandi bifite akamaro. Urwego rw’Umuvunyi

rurakangurira izindi nzego za Leta n’amashyirahamwe

ategamiye kuri Leta kurushaho gukangurira abantu bose

kumenya ubwishingire n’ukubera umubyeyi umwana

utabyaye, bwo buryo bwonyine amategeko ateganya mu

rwego rwo kurengera imitungo y’abana b’imfubyi.

Page 32: DUSOBANUKIRWE N’AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE … ku... · 1 dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura kigali, gicurasi

32

IBITABO BYIFASHISHIJWE

1. Itegeko No 42/1988 ryo ku wa 27 Ukwakira 1988

ryerekeye interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere

cy”Urwunge rw’amategeko Mbonezamubano,

Igazeti ya Leta, 1989.

2. Itegeko No 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza

igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’Amategeko

Mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya

gatatu cyerekeye imicungire y’umutungo

w’abashyingiranywe, impano n’izungura, Igazeti

ya Leta, 1999.

3. Itegeko No 51/2001 ryo ku wa 30 ukuboza 2001

ryerekeye Amategeko agenga umurimo, Igazeti ya

Leta, 2002.

4. KALINDA F.Xavier, Ibyerekeye imicungire

y’umutungo w’abana b’imfubyi mu mategeko y’u

Rwanda, U.N.R., 2003.