12
Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina w’Imana koko? Abantu wabaza iki kibazo, mbere yo kugusubiza harimo abakubonamo umuntu ubaza ibyo azi nka « Mwalimu », kandi bizwi n’abakrisitu benshi. Hari nabandi bakubonamo umuswa utazi ibyo abaza kuko Imana yaremye Isi n’Ijuru n’ibirimo byose, ibigaragara nibitagaragara, ibyo tuzi nibyo tutaramenya, idashobora kubyarwa n’umugore kandi ari nayo yaremye uwo mugore nyine bavuga ko yabyaye Imana! Hari nabandi bakubonamo ubukunguzi kuko utinyutse kubaza ibyo abandi badatinyuka kubaza (kuko ari ihame

Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

  • Upload
    others

  • View
    1

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina

w’Imana koko?

Abantu wabaza iki kibazo, mbere yo kugusubiza harimo

abakubonamo umuntu ubaza ibyo azi nka « Mwalimu », kandi bizwi

n’abakrisitu benshi. Hari nabandi bakubonamo umuswa utazi ibyo

abaza kuko Imana yaremye Isi n’Ijuru n’ibirimo byose, ibigaragara

nibitagaragara, ibyo tuzi nibyo tutaramenya, idashobora kubyarwa

n’umugore kandi ari nayo yaremye uwo mugore nyine bavuga ko

yabyaye Imana! Hari nabandi bakubonamo ubukunguzi kuko

utinyutse kubaza ibyo abandi badatinyuka kubaza (kuko ari ihame

Page 2: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

ndakuka kandi ntavuguruzwa rya Kiliziya gatolika). Hari nabandi

bahita bumva ko utazi “Imana” icyo aricyo!

Nyamara mu byukuri, iki kibazo kirakomeye cyane kuko nicyo

nkomoko y’akavuyo n’akaduruvayo mu myemerere no mu

mitekerereze y’abakrisitu benshi kw’isi. Abakrisitu benshi batinya

kubaza iki kibazo kuko abenshi baba bafite ubwoba banga kwitwa:

« Abahakanyi », kuko iri zina ryicishije abantu benshi cyane.

Bazatinya kugeza ryari? Abakrisitu bazamenya ukuri bigenze bite?

Dore uko mu gitabo1 cy’umukrisitu (Kliziya Gatolika) basubiza icyo

kibazo.

Ikibazo 46: Nyina wa Yezu ninde? Igisubizo: Nyina wa Yezu ni

Bikira2Mariya.

Ikibazo 48: Igituma Bikira Mariya atasamanywe icyaha cy’inkomoko

ni iki? Igisubizo: Bikira Mariya ntiyasamanywe icyaha cy’inkomoko,

kuko kuva kera kose yari yaratowe n’Imana, ngo azabe Nyina

w’Umwana wayo Yezu.

1 Igitabo cy’umukrisitu : Achevé d’imprimer en Mai 1993 par Pallotti-Presse ; B.P 863 Kigali.

2 Bikira: Bikira Mariya, Ababikira; iryo jambo ryinjiye mu Kinyarwanda rivuye mu giswahili (Bikira) rikaba

risobanura “Isugi”. Iryo jambo“Bikira” kandi naryo rikomoka mu rulimi rwo muri Turukiya (Bakire), rivuye mu ndimi bita iza bene Shemu (langues sémitiques) ni ukuvuga: “Igiheburayo, Icyarameya, Icyarabu, Igiperesi, Icyamuhariki…). Aha twakwibutsa ko Shemu ari umuhungu w’imfura wa Nowa, bakeka ko ariwe Sekuru wabavuga izo ndimi za bene Shemu (Abayuda, Abarabu, Abaperesi, Abafarasha,..). Murizo ndimi rero “Isugi” ni: bekâret cyangwa bakârat (bakaarat). Ubusugi buvugwa ariko ni ubufitanye isano n’irari ry’umubiri (péché charnel). Umukobwa w’Isugi ni umukobwa utaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo (bikaba bivuga ko ari umukobwa utaranduzwa n’irari ry’umubiri we). Umubikira nawe rero, ni umukobwa w’isugi (utaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo). Bikira Mariya ni: Isugi Mariya. Nkeka ko kuba abanyarwanda bakoresha Bikira Mariya aho kuvuga Isugi Mariya, ari ukubera ko abamissiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda (bo mu idini ry’abagatolika) bakomokaga mu bihugu bivuga igiswayire. Icyitonderwa: Iryo jambo “Isugi”rikoreshwa bavuga ibintu byose bitarangizwa n’ibikorwa by’abantu: Uruhu rw’isugi: uruhu rw’intama rutarahekwamo umwana, Ingobyi y’isugi: ingobyi itarahekwamo umurwayi Isekuru y’isugi: isekuru icyimara kubazwa itarageramo umuhini, Ubwato bw’isugi : ubwato butaratwara abantu mu mazi, Agacuma k’isugi: agacuma katarashyirwamo urwagwa cyangwa se ikigage, Ishyamba ry’isugi: ishyamba bataratemamo igiti na kimwe,…

Page 3: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Ikibazo50: Igituma twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana ni iki?

Igisubizo: Twita Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, kuko Umwana we

Yezu ari Imana koko.

Nkuko twabibonye hejuru, Yezu ubwe ku giti cye, ntanahamwe yigeze

ahamya ko ari “Imana”.

Ikindi usesenguye neza ibisubizo bitangwa ku bibazo bibazwa,

urasangamo ukwivuguruza gukabije! Baragira bati:

o Nyina wa Yezu ni Bikira Mariya (ntabwo ari Nyina w’Imana)

o Bikira Mariya yari yaratoranijwe n’Imana, ngo azabe Nyina

w’Umwana wayo Yezu(Yeshuwa). Imana yagutoranya ngo uzabe

Nyina w’Umwana wayo, noneho ugahinduka Nyina w’Imana

yagutoye gute?

o Ntabwo Bikira Mariya yaba Umubyeyi w’Umwana w’Imana, ngo

yongere abe Nyina w’Imana! Yezu ni Umwana w’Imana ariko si

“IMANA” kandi Umwana na Se baratandukanye.

Muri aya mashusho atanu ya Bikiramariya ni irihe riberanye no kuba Nyina w’Imana?

Niba bigaragara ko Yesu atari Imana, Mariya nyina wa Yesu yaba

nyina w’Imana gute? Imana yahozeho kandi izahoraho. Ntibyarwa!

Imana ntibyara, Irarema. Mariya ni Nyina wa Yesu, akaba umugore

wa Yozefu. Nyuma ya Yesu, Mariya babyaranye nuwo Yozefu

abahungu bane bazwi n’abakobwa3 tutazi umubare, kuko amazina

3 Abakobwa: mu muco wa kiyahudi, ntabwo abana babakobwa babarwaga mu bana b’umuryango.

Page 4: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

yabo atavugwa muri Bibliya. (Soma Matayo 13, 55-58; Mariko 6, 1-4;

Luka 4, 22- 23)

Ihame ryuko Mariya ari nyina w’Imana ryemejwe na Consile yabereye

Ephèse mu mwaka wa 431 nyuma y’ivuka rya Yesu. Nyuma yicyo gihe

nibwo za Kiliziya nyinshi zitiriwe Mariya (Basilique Notre Dame, Eglise

Sainte Marie, Eglise de la Vierge Marie,…), ninabwo imiryango

myinshi y’abihaye Imana b’igitsina gore yavutse ari myinshi

ikamwitirirwa. Amasengesho yo kumwambaza aba menshi ndetse

amenshi ashyirwa hejuru yayo kwambaza Imana (Urugero:

“Ndakuramutsa Mariya: Ave Mariya”). Ibisigo n’ibisingizo biba byinshi

muri Kiliziya Gatolika, hafi kwibagirwa Imana n’intumwa yayo Yesu

Krisito (Messiya) mwene Mariya na Yozefu.

Mu cy’inyejana cya 6 (VI siècle) nyuma ya Yesu, nibwo Kiliziya

Gatolika yemeje ko umubiri na roho bya Mariya4 byajyanywe mu

ijuru, umubiri udashyinguwe (udahambwe). Umunsi mukuru wo

kwibuka iryo hame ushyirwa kuya 15 Kanama mu mizo ya mbere,

nyuma muwi1950, uza kwimurirwa ku itariki ya mbere zukwa 11, ku

cyemezo cya Papa Piyo wa XII. Ubwo nibwo hagiye havuka

n’imiryango y’abihaye Imana yitirirwa uwo munsi (Les Dames de

l’Assomption, Les petites Soeurs de l’Assomption et Les Orantes de

l’Assomption,…).

Muri Consile y’i Nicée II, yabaye mu mwaka wa787, nibwo hemejwe

ko amashusho ya Yesu, ya Mariya nay’Abatagatifu akwiye kujya

yambazwa (Soma : Mariko 7,6-9 ; Matayo4,10 ; Abaroma 1, 18-25 ;

Kuva 20,4-5).

Impamvu nuko mu myumvire y’abayahudi, bavugaga ko abakobwa bazashyingirwa bakajya kubarurwa mu miryango bazashakamo. Niyo mpamvu iyo bavuze abana ba Yakobo, abantu bavuga ko ari cumi na babiri (12) kandi ubundi mubyukuri Yakobo yarabyaye abana 13. Umukobwa we umwe (Dina) ntibamubara. Birababaje ariko nuko byari bimeze muricyo gihe. 4 Umubiri na roho bya Mariya byagiye mu ijuru: Uretse ko ntaho byanditse muri Bibliya, kwemera ihame nkiri

bisaba ukwemera kuvanze n’ubwemera gato kuko na Yesu Krisito (Umwana w’Imana, Intumwa y’Imana, Messiya) yabanje gupfa arahambwa kugirango ajye mu ijuru.

Page 5: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Muri Kiliziya Gatolika kw’isi hose, ishapule (le rosaire) ihabwa agaciro

gakomeye mu mihango yo gusenga iyo ariyo yose (yaba iyo gusenga

buri cyumweru, kubatizwa, gukomezwa, gushyingira cyangwa se

gushyingura,…). Nyamara soma mu gitabo cya Yesaya 42,8 urebe uko

havuga.

Soma nanone:

Yohana 4, 22- 24; Kuva 20, 4-5; 1 Abakorinto 10, 14-15;

Ibyahishuwe 21, 6-8; Matayo24,4-13

1 Timoteyo 4, 1-5; 1 Timoteyo 6, 3-5;

Bamwe mu bihaye Imana (twavuga nka Cyrille w’Alexandriya,

Dominique, Bernard w’i Clairvaux, Jean Eudes, Ignace de Loyala, Jean

de la Croix, Louise Marie Grignon de Monfort… , aba Papa nka

Clément XI, Pie IX, Léon XIII, Pie XII, Jean XXIII, na Jean Paul II,na

Benoît XIV…)bagize uruhare rukomeye muri Kliziya gatolika,mu

gushyigikira ko Mariya ahabwa ikuzo ku rwego rwo hejuru,

banashyigikira ibigo by’abihaye Imana bimwitirirwa,nandi mahame

menshi yamwitiriwe, yanavuyemo ubundi buryo bushya bwo:

« Kwemera ko Mariya ari we muhuza w’abantu n’Imana ». Mu

mwaka wi 1854 (umwaka witiriwe Mariya: année mariale) nibwo

hemejwe umunsi wo kumwizihiza, ushyirwa ku itariki ya 31 z’ukwezi

kwa gatanu. Kuva icyo gihe nibwo batangiye kujya bavuga ko Mariya

ari: “Umwamikazi w’Ijuru”, byemejwe na na Concile Vatican II

(Lumen Gentium 59). Nyamara mu byukuri ntaho byanditse muri

Bibliya,ntanubwo Yesu ubwe yigeze afata nyina Mariya

nk’umwamikazi. Na Mariya ubwe ntanahamwe yigeze yitwara,

cyangwa se yiyerekana ko ari umwamikazi (yaba uw’isi cyangwa se

uw’ijuru). Ahubwo yiyerekana yicishije bugufi nk’umuja.

Page 6: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Soma Luka 1, 38: “Mariya aramubwira ati: ‘Dore, ndi umuja

w’Umwami Imana; bimbere uko uvuze’. Nuko marayika amusiga aho,

aragenda.”

Luka1, 46-49: “Mariya aravuga ati: ‘Umutima wanjye uhimbaza

Umwami Imana, n’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza

wanjye. Kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo; kandi uhereye

none, ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe, kuko Ushobora byose

ankoreye ibikomeye…”. Mariya ntabwo ari Umwamikazi ahubwo ni

“Umuja Uhiriwe!”, kumwita Umwamikazi w’isi n’ijuru ni ugutandukira

bikomeye!

Kuba yaratoranijwe ngo abe Nyina wa Yesu, ni ubuntu yagiriwe

n’Imana (ku mpamvu zayo bwite) ntabwo bimugira “Umwamikazi

w’ijuru!” Ku mpamvu zitumvikana kandi zidashingiye ku byanditswe

byera(Bibliya Yera), iryo kuzo yaryiherewe na Kiliziya Gatolika mu w’I

1954 byemejwe na Papa Piyo waXII.

Nyamara na Yesu ubwe, ntiyigeze abonamo nyina umubyara

“Umwamikazi w’ijuru!”,ahubwo yamubonaga nkabandi bagore

basanzwe.

Soma muri Yohana 2, 4: “Yesu aramubwira ati “Mugore 5tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera”

5 Mugore: muri Bibliya zimwe z’ikinyarwanda, banditse “Mubyeyi”. Nyamara mu nyandiko z’ikigereki

n’igiheburayo byakoreshwaga icyo gihe handitse ko ari “Mugore”.Niyo kandi bakwandika “Mubyeyi”, ntabwo kuba umubyeyi bigira umuntu “Umwamikazi w’ijuru”. Imana niyo yonyine Mwami w’ijuru n’isi nibirimo byose! Kandi Imana nta mugore igira! Mariya ni Nyina wa Yesu, akaba muka Yozefu ,umuyahudi w’umubaji, kandi Yozefu ntiyigeze aba “Umwami”, haba ku isi cyangwa se mu ijuru. Mu kwemera kwacu kwa gikrisito, tuvuga ko Yesu ariwe Mwami w’abami. Tubishyize mururwo rwego, Mariya nyina wa Yesu ntiyaba “umwamikazi” ahubwo yaba “Umugabekazi”.

Page 7: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Muri make dore ibyo abakrisito bo muri Kiliziya

Gatolika bemera kuri Mariya:

o Mariya yitwa Nyina w’Imana(byemejwe na Consile ya Ephèse:

431)

o Mariya yasamye inda y’Umwuka wera ari isugi(Credo y’I Nicée

Constantinople: 381),

o Mariya yakomeje kuba isugi na nyuma y’ivuka rya Yesu na bene

nyina(byemejwe mu w’1854): “Virginité ante-partum et

Virginité post-partum)

o Umubiri wa Mariya na roho ye byagiye mu ijuru uko byakabaye

bitangiritse, bidahambwe(byemejwe mu w’I 1950)

o Mariya ni Umwamikazi w’ijuru (byemejwe mu w’I 1954) nyuma

inkabyamurava zaje kwitwaza iryo hame zimwita n’Umubyeyi

wa Kliziya Gatolika (Mère de l’Eglise).

o Umwamikazi w’isi n’ijuru (Reine de l’Univers) : byemejwe na

Concile Vtican II: Lumen Gentium 59

o Mariya yakomeje kuba isugi na nyuma y’ivuka rya Yesu na bene

nyina (Vierge immaculée)(byemejwe na Concile Vatican

Page 8: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

II(Lumen gentium 59), mu w’I 1854 na Papa Piyo wa IX). Kuri iri

hame hari inkabyamurava zaryuririyeho zemeza ko nandetse

Mariya yabaye isugi ubuzima bwe bwose.

o Mariya ni Umuhuza, Umuvugizi (Umuvunyi) w’abakristo

n’Imana (Marie Médiatrice) iryo hame ryemejwe na Concile

Vatican II(lumen gentium 62).

Nyamara dore uko Bibliya ibivuga: 1 Timoteyo 2, 3- 5: “Ibyo

nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, ishaka

ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri. Kuko hariho Imana

imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we

ni umuntu, niwe Yesu Kristo, witangiye kuba incungu ya bose”.

Mariya ni Nyina w’Imana? Igisubizo ni : Oya ! Mariya ni nyina wa

Yesu Krisito: Messiya.

(Soma muri Yobu 4, 17)

Mariya yasamye inda y’Umwuka wera? Igisubizo ni: Yego, kugirango

umuntu wese abe icyo aricyo, bisaba ingufu z’Imana (Umwuka Wera).

Mariya yakomeje kuba isugi na nyuma y’ivuka rya Yesu? Igisubizo

ni: Oya, Mariya yari isugi atarahura na Yozefu. Ikindi ntabwo yaba

yarakomeje kuba isugi kandi Yesu yaravutse mu buryo abantu bose

bavukamo. Ikindi nuko na nyuma ya Yesu, havutse abandi bana nkuko

bigaragazwa na Bibliya (Matayo12, 46-47; Matayo13, 54-58;

Mariko6,2-3) kandi abo bana bazwi n’amateka y’abayahudi.

Umubiri wa Mariya na Roho byagiye mu ijuru bidahambwe?

Igisubizo ni: Oya, kuko na Yesu ubwe (Umwana w’Imana, Messiya)

yabanje gupfa, arahambwa, arazuka, nyuma aba ariho ajya mu ijuru.

(Soma Abaroma5, 12-17; Umubwiliza3,19-20;)

Page 9: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Ku mukrisito wese uzi kwisomera Bibliya, arabona neza ko ubuyobe

mu myemerere yacu ya gikrisitu ikomoka ku bakrisitu ubwabo. Ba

antikrisito bari mu bakrisitu ubwabo!

Dore rimwe mu mashengesho akomeye ryo muri Kiliziya gatolika bita

“Manyifikati”: “Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana

n’Imana. Wahebuje abagore bose umugisha na Yezu umwana

wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye

udusabira twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amen”

Iri sengesho rifite umwanya ukomeye muri Kiliziya gatolika,

uwarihimbye yifashishije amagambo yo muri Luka1, 26-35; ariko

ryuzuyemo ukwivuguruza gukomeye:

1. Kuba Mariya yarahebuje abagore bose umugisha nibyo, kuko

yatoranijwe kugirango abe nyina wa Yesu, Umwana w’Imana;

2. Ntabwo yaba nyina wa Yezu ngo abe na nyina w’Imana, kuko

Imana itabyarwa kandi ariyo irema abantu. Ikindi muri iri sengesho

harimo ukwivuguruza gukabije kuko, baravuga ko Yezu ari umwana

wabyawe na Mariya, hanyuma bakongera bakavuga ko ngo Mariya

ari umubyeyi w’Imana.

3. Ikibazo rero kikaba ari ukuntu umuntu yakwemera ko: “Mariya

yabyaye umwana Yezu, hanyuma akaba umubyeyi w’ Imana”. Iyo

mana Mariya abereye nyina,Imana yabyawe n’umugore , ntabwo

ari Imana Data wa twese wo mu ijuru, yaremye ijuru n’isi nibirimo

byose, kandi duhuriyeho twese abakrisito, abayahudi

n’abayisilamu.Tukaba tunemera ko ariyo yaremye amoko yose

atuye isi(Abashinwa, abahinde, abazungu, abirabura, abajapani,

impunyu, hamwe nibindi biremwa biriho byose…).

4. Ikindi muri iri sengesho barasaba Mariya gusabira abanyabyaha

kuri ubu n’igihe bazapfira. Ibi ntabwo biri mu shingano ze. Ntaho

Imana y’abimusabye nta naho Umwana we Yezu (Umwana

w’Imana) yigeze abimusaba. Ntaho byanditse! Haba mu Isezerano

rya cyera cyangwa se mu Isezerano rishya. Ntanaho bigaragara mu

Page 10: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

buhanuzi, bwaba ubwambere y’ivuka rya Yesu cyangwa se nyuma

y’ivuka rye. Ahubwo nkuko tubisoma muri Bibiliya, umukrisito

wenyine agomba kw’isabira ibyo ashaka, akabisaba Imana ariko

mu izina ry’Umwana wayo Yesu Krisito (Messiya) we Muhuza

w’Imana n’abakristo (1Timoteyo2,5-6; 1Yohana 2, 1-2;

Matayo6,5-15).

Reba uburyo bwiza bwo gusenga muri Bibliya: “Matayo 6, 5-14;

Luka11, 2-4; Abaroma3, 21-27; 1Timoteyo2, 1-8”kandi ubwo buryo

bwo gusenga ni Yesu ubwe wabwigishije intumwa ze.

Nyamara dore uko mu gitabo cya gatigisimu (Kiliziya Gatolika)

babivuga.

Ikibazo cya163: Iyo dusenga tubigenza dute?

Igisubizo: Iyo dusenga tuganira n’Imana nk’uko umwana aganira

n’umubyeyi, ariko ibyo bigakorwa mu kwemera.

Ikibazo cy’ 165: Iyo dusenga tubwira iki Imana?

Igisubizo: Iyo dusenga dusingiza Imana tukayishimira, tukayisaba

imbabazi z’ibyaha byacu, tukayisaba n’ibyo dukeneye byose.

Ibisubizo bitangwa ku bibazo bibazwa kubyerekeranye no “Gusenga”

nibyo. Ariko se kuki babirengaho bakambaza amashusho, ya Yesu, ya

Mariya, n’ay’Abatagatifu6?

Kuki babirengaho bagasaba Bikira Mariya, ibitari mu nshingano ze?

Igisubizo kiri mu Abaroma igice cya 3 kuva ku murongo wa 10

kugeza kuwa 18: “Nta wukiranuka n’umwe, Nta wumenya, nta

wushaka Imana: Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari: Nta

wukora ibyiza n’umwe.” Umuhogo wabo ni imva irangaye,

Bariganishije indimi zabo.” Ubusagwe bw’incira buri mu minwa

6 Abatagatifu: Abatagatifu muyandi madini babita “Abera= Saints). Ntabwo umuntu ashobora kumenya ko undi

muntu ari « Umutagatifu = Umwere». Imana yonyine niyo ifite ubwo bubasha. Niyo mpamvu Yesu wenyine ariwe mutagatifu(Uwera) uzwi, kuko yabigizwe n’Imana yamuhisemo ngo abe « Umwana wayo n’Intumwa yayo». Imana niyo ubwayo yamugize « Uwasizwe= Messie ». Abitwa ko ari « Abatagatifu ba Kliziya Gatolika », ni benshi cyane kuburyo na Kliziya ubwayo kubamenya bitayoroheye kuko hari nabo yavanye kurutonde rwabo. Abatagatifu kandi bashobora kuboneka no muyandi madini yose ntabwo ari umwihariko wa Kliziya Gatolika yonyine. Ikindi ntaho byanditse, ntanubwo ari byiza kwambaza abatagatifu (Soma Yobu4, 17 ; Kuva 20,1-5 ; Zaburi115 ,3-8 ; Umubwiliza9,3-6).

Page 11: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

yabo.” Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n’amagambo abishye.” Ibirenge

byabo byihutira kuvusha amaraso, Kurimbuka n’umubabaro biri mu

nzira zabo, Inzira y’amahoro ntibarakayimenya.” Kubaha Imana

ntikuri imbere yabo.” Soma na none Abaroma1, 18-32

Zaburi y’146, 5-9: “Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we:

Akiringira Uwiteka Imana ye: Ni we waremye ijuru n’isi, N’inyanja

n’ibibirimo byose; Akomeza umurava iteka ryose: Aca imanza

zitabera zirenganura abarenganwa; Agaburira abashonji ibyokurya.

Uwiteka niwe ubohora imbohe: Uwiteka ni we uhumura impumyi;

Uwiteka ni we wemesha abahetamye; Uwiteka ni we ukunda

abakiranutsi; Uwiteka ni we urinda abasuhuke; Aramira impfubyi

n’umupfakazi; Ariko inzira y’abanyabyaha arayigoreka.

Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose, Imana yawe, Siyoni,

izayihoraho ibihe byose. Haleluya!”

Gutegeka kwa kabiriri 18, 18-21: “Nzabahagurukiriza umuhanuzi

umeze nkawe, ukomotse muri bene wabo; nzashyira amagambo

yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose. Kandi

utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye,

nzabimuhora. Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo

ntamutegetse kuvuga, akarivuga mu izina ryanjye cyangwa akavuga

mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azapfa. Kandi niwibaza uti

“Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze? Umuhanuzi navuga mu

izina ry’Uwiteka, hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore: icyo

kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka:uwo muhanuzi azaba ahangaye

kucyihimbira ntuzamutinye.”

Yobu 4, 17: “Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka? Mbese

umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?”.

Ibyakozwe n’Intumwa20, 28-30: “Mwirinde ubwanyu, murinde

n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi,

kugirango muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

Page 12: Ese Mariya nyina wa Yesu Krisito(Messiya) ni nyina...o Umwamikazi wisi nijuru (Reine de lUnivers) : byemejwe na Concile Vtican II: Lumen Gentium 59 o Mariya yakomeje kuba isugi na

Nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntabarire

umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu, hazaduka abantu bavugira

ibigoramye kugirango bakururire abigishwa inyuma yabo. Nuko rero

mube maso...”. Soma nanone : “2Petero igice cya kabiri cyose; Zaburi

146; Imigani 8”.

BIZIREMA Augustin

Agrégé en Sciences religieuses

Bruxelles- BELGIQUE Voir aussi: bisaugus.wordperess.com