20
Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°34, Nyakanga 2013 komeza ku rup.4 Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo Icyizere Ubwoko bwatangiye hari abatangiye kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira – Prof Shyaka Iyi nteruro iri mu kiganiro Prof. Shyaka, Umunyamabanga Nginshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye I Gashora mu karere ka Bugesera tariki ya25 Nyakanga. Muri icyo kiganiro Prof Shyaka yashoboye kubereka ukuntu byinshi mu byigishijwe mu mateka y’uRwanda bishingiye ku ingengabitekerezo yiswe « hamitic theory), bikaba binyuranye n’imitekerereze mizima(illogical), no kubaka igihugu gishingiye ku bunyarwanda aho gushingira ku moko. Urubyiruko rugizwe n’abanyamakuru n’abahanzi, mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu babahaye ibiganiro. IBIRIMO Bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru bitabiriye ibiganiro. Byinshi mu biganiro byibanze ku mateka yagejeje uRwanda kuri Jenoside ....Page 4 Hifujwe ko ubuhamya butangwa mu mihango yo kwibuka mu Turere bwabikwa kandi bukohererezwa CNLG ....Page 7 Aho yari atuye n’uko atuye ubu nyuma yo gusanirwa ...Page 9 U hereye nko kuri iki kibazo cy’amoko y’abanyarwanda yabasobanuriye ko mu Rwanda rwa mbere y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga, abazigaba, abanyiginya n’andi yose nk’ayo. Ubwoko bwaje kugirwa igikoresho Prof. Shyaka yemera ko iriya ngengabitekerezo ya « hamitic theory » atari yo yazanye ijambo Abahutu cyangwa Abatutsi, emwe akaba atari n’abazungu b’abakoloni barizanye, ariko agahamya ko aribo barihaye imyumvire yindi yashingiweho mu mateka uRwanda rwanyuzemo. Maze ubwo bwoko bwa Hutu Tutsi, buba igikoresho gikoreshwa kugira ngo abantu bagire

IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

  • Upload
    others

  • View
    5

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) N°34, Nyakanga 2013

komeza ku rup.4

Turwanye Jenoside, turandure burundu ingengabitekerezo yayo

Bakiriwe muri St Lawrence University....Urup.9

Icyizere

Inka yahawe ashimirwa ubutwari bwe........Urup6

Ubwoko bwatangiye hari abatangiye kububyaza inyungu hari n’abatangiye

kubuzira – Prof Shyaka

Iyi nteruro iri mu kiganiro Prof. Shyaka, Umunyamabanga Nginshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye I Gashora mu karere ka Bugesera tariki ya25 Nyakanga. Muri icyo kiganiro Prof Shyaka yashoboye kubereka ukuntu byinshi mu byigishijwe mu mateka y’uRwanda bishingiye ku ingengabitekerezo yiswe « hamitic theory), bikaba binyuranye n’imitekerereze mizima(illogical), no kubaka igihugu gishingiye ku bunyarwanda aho gushingira ku moko.

Urubyiruko rugizwe n’abanyamakuru n’abahanzi, mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu babahaye ibiganiro.

IBIRIMO

Bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru bitabiriye

ibiganiro. Byinshi mu biganiro byibanze ku

mateka yagejeje uRwanda kuri Jenoside

....Page 4

Hifujwe ko ubuhamya butangwa mu mihango yo kwibuka mu Turere

bwabikwa kandi bukohererezwa CNLG

....Page 7

Aho yari atuye n’uko atuye ubu nyuma yo gusanirwa

...Page 9

Uhereye nko kuri iki kibazo cy’amoko y’abanyarwanda

yabasobanuriye ko mu Rwanda rwa mbere y’1900, iyo bavugaga

amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga, abazigaba, abanyiginya n’andi yose

nk’ayo.

Ubwoko bwaje kugirwa igikoresho

Prof. Shyaka yemera ko

iriya ngengabitekerezo ya « hamitic theory » atari yo yazanye ijambo Abahutu cyangwa Abatutsi, emwe akaba atari n’abazungu b’abakoloni barizanye, ariko agahamya ko aribo barihaye imyumvire yindi yashingiweho mu mateka uRwanda rwanyuzemo. Maze ubwo bwoko bwa Hutu Tutsi, buba igikoresho gikoreshwa kugira ngo abantu bagire

Page 2: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 20132

AMAKURU

Ijambo ry’Ibanze

IcyizereP.O Box 7035 KIGALI Toll Free: 3560

E-mail : [email protected]

Kubaka ubunyarwanda ni inkingi y’amahoro arambye

Gahunda y’ibiganiro bigamije kubaka ubunyarwanda yatangiriye mu rubyiruko ni iyo gushima. Kandi ikwiye kuzagera no bindi byiciro by’Abanyarwanda. Kuko

amateka mabi uRwanda rwanyuzemo yatangiye ari uko amoko atarabatanyaga ariyo aya yitwaga nk’Ababasinga, Abanyiginya, abazigaba, n’andi menshi nkayo amera nk’asibangana ahubwo hagashyirwa imbere ay’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, kuba Umunyarwanda bita agaciro, hashyirwa imbere ubwo bwoko uko ari butatu. Ariho Prof. Shyaka Anastase avuga ati ubwoko bwatangiye aho abantu batangiriye kububyaza inyungu, kuri bamwe, no kubuzira ku bandi. Umuntu ntiyabura gushima uduce tumwe tw’igihugu twatangiye gusana imitima kugira ngo abantu bongere kubaho basabana nk’uko byahoze hatitawe ku bwoko baba babarizwamo, dore ko umuntu atakwirengagiza ko abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababishe babikoraga ari uko bamaze kubashyira mu gatebo k’ubwoko. Abo badashyize muri ako gatebo ubwo amagara yabo akaba arasugiye. Aha niho nka Minisitiri James Kabarebe asobanura mu magambo nk’aya : Niba abari bashinze bariyeri baricaga Abatutsi bahanyuze, ariko abahutu bahaciye ntibicwe bagatambuka, bivuze ko uwiciraga kuri bariyeri yicaga mu izina ryabo(izina ry’ubuhutu), abo baticiwe kuri bariyeri(wenda bo batashakaga no kwica) bakaba bafite uburenganzira bwo kwitandukanya n’abo bicaga. Twumva ko uko kwitandukanya kwaba intambwe ya mbere yo gusaba imbabazi. Nta n’igishya kiri muri ibyo kuko n’igihe Inkiko Gacaca zakoraga, abaturage basabwaga kudahishira abakoze Jenoside, kabone n’iyo uwayikoze yaba ari so, nyoko umuvandimwe wawe. Uburemere bw’icyaha cya Jenoside bwatumye ihame risanzwe rikoreshwa mu mategeko ryemerera umuntu kudatanga ubuhamya ku byaha byaba bikurikiranyweho uwo bafitanye isano rya hafi rivanwaho. (kuko kudavugisha ukuri uzi cyari icyaha gihanirwa nta rundi rwitwazo cyane ko Jenoside yakozwe ku manywa y,ihangu). No muri Gacaca abantu rero basabwaga kwitandukanya n’abakoze ibyaha bya Jenoside. Uko kwitandukanya n’uwakoze ibyaha ndengakamere bya Jenoside, iyo abantu bashoboye kugushyikira baba bashobora no gutera indi ntambwe yo gusaba imbabazi mu izina ry’abishe bakarimbura ubwoko. Birushaho kuba byiza iyo abakoze ibyo byaha aribo bafashe iya mbere, cyangwa ntibasigare inyuma muri uko gusaba imbabazi nkuko byagenze muri Paruwasi ya Mushaka. Ariko n’aho abo bakoze ibyo byaha ndengakamere bya Jenoside baba binangiye ntibasabe imbabazi, abababajwe n’uko bishe kandi bica mu izina ry’ubwoko,cyangwa abababajwe n’uko abavandimwe babo n’abo bafitanye amasano bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uburenganzira bwabo bwo gusaba imbabazi mu izina ryabo.

Gusaba imbabazi mu izina ry’abakoze ibyaha bya Jenoside ntibabigeraho batabanje kumva ko bitandukanyije n’ibyo bakoze. Nkuko byagaragaye ubwo inkiko Gacaca zakoraga mu gihe cy’imanza za Gacaca no mu gihe cy’ikusanyamakuru, kugaragaza ibyaha byakozwe ku babibonye byagiye biba ingorabahizi. Ni ikimenyetso ko, kuri benshi hagikenewe izindi nyigisho nyinshi mbere yo gutera iyo ntambwe uretse ko binumvikana. Nta Bunyarwanda burambye buzubakwa iyo ntambwe idatewe. Mu gihe cy’Inkiko Gacaca babyitaga gusasa inzobe.

Gasasira Gaspard

Akarere ka Karongi kahagurukiye gukemura ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi

Ayo matsinda yari ayobowe n’Umuyobozi

w’Akarere ka Karongi, Umuyobozi w’Akarere ka karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu. Uburyo ibyo bibazo byakemuwe, Imirenge yagendaga itumira inama y’abaturage bose bari kumwe n’Abayobozi bose b’Inzego

zibanze, bakabanza bakaganira n’itsinda ryavuye ku Karere nyuma hagatangwa umwanya urambuye w’ibibazo aho buri muturage yisanzuraga akabaza ikibazo afite Ubuyobozi bw’Akarere bufatanije n’inzego z’ibanze bukamukemurira ikibazo cyangwa kigahabwa umurongo.Ubu buryo bwo gusura abaturage mu Mirenge

Kuva ku wa 16/07/2012 kugeza ku wa 24/07/2013, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanije n’inzego z’Umutekano na Police, biciyemo amatsinda agizwe n’inzego zitandukanye yo kujya Mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi.

yabo Abayobozi bakaganira nabo bwatanze umusaruro ushimishije kuko ibibazo byinshi byarakemutse kandi abaturage barabyishimiye cyane kubona Ubuyobozi bw’Akarere buhaguruka bukamusanga mu Mirenge yabo.

Uwamariya Pascasie CNLG Karongi/Rutsiro

Mayor w’Akarere ka Karongi yandika ibibazo b’Abaturage

Imbaga y’abaturage bitabiriye inama mu murenge wa Twumba

Page 3: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 3

AMAKURU

ICYIZERE ni ikinyamakuru cyaKomisiyo y’Igihugu yo

Kurwanya Jenoside

Umwanditsi Mukuru: Gaspard Gasasira

Umwanditsi Mukuru Wungirije: Antoine Rwagahirima

Ushinzwe Maquette: Jean Pierre TWIZEYIMANA

Inama y’ubwanditsi:

Bideri Diogène,Gasasira Gaspard,Jean Pierre Twizeyimana,Karengera Ildéphonse,Ndahigwa J.Louis,Nzayikorera Christophe,Rutagengwa Philibert,Ruzindaza Jean, Rwagahirima Antoine.

Ibyo bavuze

KWIBUKA KU NSHURO YA 19 JENOSIDE YAKOREWE

ABATUTSI - 2013

INSANGANYAMATSIKO/THEME:

“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

“LET US COMMEMORATE THE GENOCIDE AGAINST THE TUTSI BY STRIVING FOR SELF-

RELIANCE”

“COMMEMORONS LE GENOCIDE PERPETRE CONTRE LES TUTSI EN LUTTANT POUR LA

NON- DEPENDANCE”

“Gahunda mwashyize imbere yo gutoza abantu, umuco wo kumva no kwemera uruhare bagize muri Jenoside no kubisabira imbabazi ndetse no gusana imitima yabaye mukoresheje ijambo ry’Imana, dusanga ari iyo kwishimira. Akenshi bikunze kugaragara ko abantu batozwa kubabaririra kuruta uko batozwa gusaba imbabazi, tukaba tubashimira uwo mwihariko.(….). Nkaba mboneyeho mbikuye ku mutima gusaba ko iyi gahunda, yasakazwa mu gihugu hose”.

Ibi byavuzwe na Mme Jeannette Kagame mu muhango wo kwibuka Yubile y’imyaka 50 Paruwase ya Mushaka, ashima Padiri Ubaldo Rugirangoga watangije iyo gahunda.

Madame Jeannette Kagame, wari muri uwo muhango yashimye igikorwa cy'ubumwe cyatangijwe na Paruwasi ya Mushaka

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga, umuryango w’urubyiruko rugizwe n’abana b’imfubyi za Jenoside b ’ a b a k r i s t u ( R w a n d a Christian youth survivors of genocide Ministry), bafatanyije n’abagore biciwe abagabo mu gihe cya Jenoside bibumbiye mu Muryango wa AVEGA batuye mu Mudugudu wa AVEGA Kimironko, bakoze igikorwa cyo gushimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye Jenoside.

Iki gikorwa cyabereye ku Murenge wa Nyarugunga, gihuza urwo rubyiruko rwarokotse Jenoside n’abo bapfakazi kimwe n’abamugariye ku rugamba

batuye mu Mudugudu wa Nyarugunga ndetse n’abandi batumirwa.

Inkunga bari bakusanyije ni amafranga ibihumbi maganabiri(2000 frw) bishatsemo, bayashyikiriza abo bamugariye ku rugamba rwo kwibohora batuye mu Mudugudu wa Nyarugunga.

Ntibashimirwa ubunini bw’inkunga batanze, ahubwo bashimirwa icyo gitekerezo n’umutima mwiza bagize wo kwibuka no gutekereza ababakuye mu menyo ya rubamba mu gihe cya Jenoside, dore ko ibyo bihumbi magana biri bitagize byabaye iyanga mu gushyira mu bikorwa umunshinga abo bamugariye ku rugamba bafite wo

kugura inyakira mashusho (televiziyo) nini yazajya bashyira mu cyumba kinini bujuje bazajya berekaniramo filime, ndetse no kugura intebe zo gushyira muri icyo cyumba. Muri uyu muhango hatanzwemo ubuhamya bw'uko Ingabo zari iza RPF zitanze zikarokora abatutsi bicwaga.

Urubyiruko rwibumbiye muri RWANDA CHRISTIAN YOUTH SURVIVORS OF GENOCIDE MINISTRY rugizwe n'abana b'imfubyi za Jenoside bagera kuri 80, naho Umudugudu w’abamugariye ku rugamba wa Nyarugunga ugizwe n’ingo 59.

Ubwanditsi

Bashimirwa igitekerezo n’umutima mwiza bagize kuruta ubunini bw’inkunga bakusanyije

Page 4: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 20134

AMAKURU

Ibikurikira urup 1

Ubwoko bwatangiye hari abatangiye kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira-Prof Shyaka

ibyo bageraho, cyangwa bimwe uburenganzira bakwiye kuba bafite. Mu kwerekana ko amoko ya Hutu Tutsi nta mwanya yari afite yagaragaje ukuntu mu ntambara zashojwe zo kwagura igihugu, abari muri ubwo bwoko bwavuzwe (Abanyiginya, abasinga, abazigaba, …….) bazigiragamo uruhare. Ati mu by’ukuri « ubwoko bwatangiye ari uko hari abatangiye kububyaza inyungu n’abandi batangiye kubuzira », kandi nyamara ibyo by’ubwoko bwa hutu-tutsi iyo ubisesenguye : Ubushakashatsi bwa « archéologie » bwakubise hasi bimwe mu byigishijwe nk’ihame

Mu gihe mu mashuri hagiye higishwa ukuntu ngo uRwanda rwaba rwaratujwe hakabanza Abatwa ngo aribo barugezemo mbere, hagakurikiraho Abahutu nyuma Abatutsi hagati y’ikinyejana cya 9 n’icya 14, kandi ngo Abatutsi akaba aribo bazanye inka mu gihugu, yamenyesheje urwo rubyiruko ko hari ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu byerekeye « A r c h é o l o g i e » ( u b u h a n g a buzikura amagufa ari mu butaka amaze igihe kinini cyane bukerekana igihe ayo magufa amaze mu butaka), bwagaragaje ko aho iki gihugu cy’uRwanda giteretse hari inka na mbere ya Yezu Kristu. Akibaza ati se inka mu Rwanda zazanywe n’Abatutsi gute niba zarageze mu Rwanda mbere y’uko baza.Ahereye aha hari n’ikindi kigishijwe yakubise hasi, icyo kuvuga ngo « Abatutsi bageze mu Rwanda baravuze bati reka mfate ururimi rwabo, mfate umuco wabo, mbasangize amata y’inka zanjye mbone uko mbategeka ». Prof. Shyaka ati ese niba ko iriya ngengabitekerezo yigishijwe mu Rwanda, yavugaga ko Abatutsi baba baraturutse muri Ethiopia cyanga muri Tibet(agace k’igihugu cy’uBushinwa), ni gute umuntu atabona ibisigazwa by’indimi zaho baba baraturutse mu ruri rw’ikinyarwanda.

Mu bahanzi bari bitabiriye ibi biganiro harimo Miss Jojo (uri hagati uteze igitambaro)

Imbere: bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ibiganiro

Page 5: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 5

AMAKURU

Ubwoko bwatangiye hari abatangiye kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira-Prof Shyaka

Akongera ati icyo byo kwiga ururimi no gutora imico yose y’abo usanze byagombaga gufata imyaka myinshi cyane itajya munsi y’imyaka yagera (hagati y’imyaka ijana n’imyaka nka magana atanu), ubwo bushake bwo gutegeka ubwoka usanze baba barabuhererekanyije gute mu bana babyara, abuzukuru, n’ubuvivuza, kandi kugira ngo batore imico y’abo basanze binavuze ko bashyingiranwe bakivanga. Byasobanuka gute ko nyuma y’imyaka myinshi cyane nk’iyo(n’ukuvuga baramaze kwivanga) wongera kuvuga ko hari amoko y’umwimerere(pure races), Abatutsi cyangwa Abahutu.

Mu kubaka ubunyarwanda bushya, nta nyamucye, nta nyamwinshi, nta kimanuka Ku bindi bidasobanurwa n’abacuze iriya ngengabitekerezo yigishijwe ni ukwemeza ko ngo Abatutsi baba barakomotse mu gihugu cya Etiyopiya, mu gihe Abanya Etiyopiya ari bagufi kandi baremezaga ko ikiranga Abatuti ari ukuba barebare. Prof. Shyaka abwira urubyiruko ubundi mu biteye imbere inkomoko y’ababituye ntacyo iba ivuze, ko icyangombwa ari ubwenegihugu, ku bireba Abanyarwanda akaba ari ubunyarwanda. Ati « kugira ngo twubake ubunyarwanda ni ngombwa ko habaho inyabutatu y’ubushake, ubushake bw’umuntu ku giti cye, ubushake bw’abantu benshi, n’ubushake bw’ubuyobozi », bakagira imyumvire y’uko abenegihugu bareshya, ko nta kimanuka nta nyamucye nta na nyamwinshi (nk’uko byigishijwe mu bihe bitandukanye by’amateka y’uRwanda). Ibi bibazo byose uwatanze ikiganiro yibajije akagerageza no kubishakira ibisubizo, hari n’abandi benshi bagombye kuba barabyibajije, ariko n’impamvu baba batarabyibajije nabyo bifite ukuntu byasobanutse mu kiganiro yatanze aho agira ati « ingengabitekerezo ibuza abantu gutekereza, kuko izana ibitekerezo bidafite aho bihuriye n’imitekerereze ».

Antoine Rwagahirima.

Ibikurikira urup. 4

Uburyo uru rubyiruko rwakurikiranaga ibi biganiro, usanga ko rwari rubinyotewe

Pasteur Antoine Rutayisire ni umwe mu babahaye ibiganiro

Page 6: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 20136

AMAKURU

Beatrice Munyenyezi yakatiwe gufungwa imyaka 10

Munyenyezi (iburyo) na bamwe mu nshuti ze bari bamuhereje ku rubanza mu mpera z’umwaka ushize/photo AP

Umucamanza Steven McAuliffe niwe wamukatiye iki gifungo kuri uyu wa 15 Nyakanga. Munyenyezi ntacyo yigeze atangaza nkuko bitangazwa na Foxnews.

Uyu mugore ubu w’imyaka 43 mu kwezi kwa kabiri

uyu mwaka yahamijwe kwinjira muri Amerika abeshye akagera aho anabona ubwenegihugu nyamara ngo yari umwe mu bantu bavugaga rikijyana kuri za bariyeri i Butare muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu1994.Uyu munsi, umucamanza yamuhamije icyaha ashingiye ku kuba we ubwe afatwa nk’uwafashe umuhoro mu bwicanyi.Abunganira Munyenyezi bavuze ko bazajuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ubujurire, igikorwa kizatinza iyoherezwa rye mu Rwanda nkuko byatangajwe.Mu manza ebyiri ziherutse, uyu mugore watawe muri yombi mu 2010, ntakintu yigeze avuga mu rukiko yaricecekeraga. Nta buhamya yigeze atanga ndetse

yanze kuganira na Associated Press ubwo bamusabaga ikiganiro

ku rubanza rwe mu mpera za 2012.

Uyu mugore ufite abana batatu b’abakobwa yahamijwe ibyaha birimo ibyo yakekwagaho by’uko aho yari atuye i Butare mu gihe cya Genocide, yatangaga amazina y’abagombaga kwicwa muri Kaminuza (aho yigaga), kwaka indangamuntu kuri ‘bariyeri’, gutegeka abagabo n’abasore gufata abagombaga kwicwa ku ngufu, ibi ngo yabikoreye imbere ya Hotel Ihuriro hafi yaho bari batuye n’umugabo we Sharom Nyahobari ahitwa “Kumukoni” mu karere ka Huye munsi ya Kaminuza y’u Rwanda.Uyu mugore yahunze mu 1994 n’umukobwa we mukuru berekeza i Nairobi, aha niho abakobwa be babiri b’impanga bavukiye, baje kuva aha berekeza muri USA batura mu mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire aho bafite ubwenegihugu, akazi, inzu n’ubuzima bwishoboye.

JP GASHUMBA

UMUSEKE.RW

Toronto – Umugabo wahoze ari intumwa ya rubanda muri Leta ya mbere ya Jenoside byetegetswe n’urukiko rw’abinjira n’abasohoka muri Canada ko asubizwa iwabo ngo abazwe uruhare yaba yaragize muri Jenoside nk’umuyobozi muri Leta yayiteguye.

Niyoherezwa mu Rwanda azaba ari uwa kabiri nyuma

ya Mugesera

Jean Berchmans Habinshuti w’imyaka 58, yasabye ubuhungiro mu myaka ibiri ishize, kuva icyo gihe nibwo ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Canada byatangiye kugerageza

Canada: Uwahoze ari ‘deputé’ agiye koherezwa mu Rwanda kuryozwa Jenoside

kumusubiza mu Rwanda.

Habinshuti yari umunyamabanga wihariye wa Ministre w’Intebe Nyakwigendera Agathe Uwilingiyimana ndetse ngo yaba yari mu nama yaje kuganisha ku rupfu rw’uwari umuyobozi we Agathe na Jenoside nyuma gato.

Nubwo akanama gashinzwe impunzi mbere kari karatangaje ko Habinshuti atari umuyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda, inzego z’ubutabera muri Ottawa zajuririye icyo cyemezo ziza gutsinda mu cyumweru gishize.

Ku mategeko yo muri Canada nta muyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda yo hagati ya 1990 – 1994 wemerewe kwinjira muri Canada kubera Jenoside y’abatutsi bateguye igahitana abagera kuri miliyoni.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize Canada yohereje Leon Mugesera kuburanira mu Rwanda nyuma y’imyaka 15 agerageza kuguma muri icyo gihugu. Ubu ari kuryozwa amagambo ashishikariza ubwicanyi n’urwango byashyiraga kuri Jenoside.

National Post

UMUSEKE

Nubwo akanama gashinzwe impunzi

mbere kari karatangaje ko Habinshuti atari

umuyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda, inzego z’ubutabera muri Ottawa zajuririye icyo cyemezo ziza gutsinda mu cyumweru gishize.“

Page 7: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 7

AMAKURU

Hasuzumwe ibyakozwe mu kwibuka ku nshuro ya 19, hanategurwa ukwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni mu nama nyungurana bitekerezo yabereye i Remera ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside tariki ya 18 Nyakanga 2013. Iyo nama yari yitabiriwe n’abahagarariye inzego zinyuranye za Leta, zagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwibuka, harimo n’abari bahagarariye inzego zishinzwe umutekano, n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abacitse ku icumu rya Jenoside. Muri iyo nama hagaragajwe ibyiza byinshi byaranze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19, n’ibigomba kunonosorwa mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingingo zaganiriweho ni nyinshi zirimo uko igikorwa cyo

kwibuka cyagenze muri rusange, ku midugudu, mu bigo, ibya Leta n’ibyigenga, ndetse no hanze y’igihugu kimwe n’ubufasha bwahawe muri icyo gihe abacitse ku icumu batishoboye, igikorwa cyo gushyingura imibiri no guhuza inzibutso, ibiganiro bitangwa n’ubuhamya bitangwa mu gihe cyo kwibuka, ingengabitekerezo ihakana n’ipfobya bya Jenoside bikigaragara mu gihugu no hanze n’uburyo byarwanywa, kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri no ku kibazo cy’ihungabana. Muri iyo nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Hon. Jean de Dieu Mucyo, yatangarije abari mu nama ko muri rusange ibikorwa byo kwibuka ku nshuro

ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze neza, byitabirwa n’abaturage benshi haba ku Midugudu, haba mu bigo ndetse no hanze y’igihugu.

Inkunga yatanzwe isaga miliyoni 700

Ashima ibigo byateguraga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abari abakozi babikoreraga bishwe muri 94 by’umwihariko, bagiye banatanga ubufasha ku matsinda y’abacitse ku icumu batishoboye. Ku buryo inkunga yose yatanzwe igera kuri miliyoni 700, uteranyije iyakomotse mu bigo birenga 280(NDLR : ibi nibyo byari byoherereje CNLG ubutumire ariko hari n’ibyibutse bitohereje ubutumire) n’amafranga

yavuye mu duseke two gufata mu mugongo abacitse ku icumu twavuye mu Midugudu, tugahurizwa ku Mirenge no ku Turere. Ku bijyanye n’izo nkunga zitangirwa ku midugudu zo gufasha abacitse ku icumu, abari mu nama basanze hagomba kuba ikurikirana, hakazajya hamenyekana icyo ayo mafranga yakoreshejwe koko, kandi na mbere yaho abacitse ku icumu bakaba bagira uruhare mu kugena ibyihutirwa akwiye gukoreshwa. Ku bijyanye no kwibuka ku midugudu ndetse no mu mashuri abanza n’iyisumbuye, hifujwe ko ibiganiro biba bisanzwe byarateguwe bisubirwamo kugira ngo urubyiruko rubashe gusobanukirwa ubutumwa buba burimo. Ku bijyanye n’urubyiruko ruri mu mashuri rwo, hanifujwe

ko isomo ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryigishwa mu mashuri, nk’isomo ryihariye. Ku bijyanye n’ibigo bimwe na bimwe(n’ubwo ari bicyeya) bititabira gahunda yo kwibuka uko umwaka utashye Jenoside yakorewe Abatutsi, bizegerwa bikangurirwe akamaro ko kwibuka. Abari mu nama bakaba Barashimye igikorwa(cyari kibaye bwa mbere) cyabereye i Nyanza cyo kwibuka Abapadiri bo muri Diyosezi gatolika ya Butare bazize Jenoside.

Gutegura abaturage mbere yo kwimura imibiri no guhuza inzibutso

Kwibuka bijyana no gushyingura imibiri iba itarashyingurwa mu cyubahiro . Abari mu nama bishimiye ko abaturage bamaze kumva neza iyo gahunda yo gushyingura mu cyubahiro mu nzibutso, aho mbere wasangaga batishimira ko imibiri yongera kuzikurwa aho babaga barashyinguye ababo mu matongo, ijyanwa ku nzibutso rusange. Hakaba n’igihe biba ngomba ko inzibutso ntoya zihurizwa mu rwibutso runini (nk’urw’Akarere). Abari mu nama basanze n’ubwo abaturage bamaze kubyumva no kubyitabira ari ngombwa ko mbere y’uko ibikorwa nk’ibyo biba, abaturage baba bagomba gutegurwa hakiri kare, kugira ngo umubare w’abagira ikibazo cyo guhahamuka mu gihe icyo gikorwa kiba kirimo kuba, bagabanuke ku buryo bushoboka.Ni nako basanze ari ngombwa cyane no gutegura abatanga ubuhamya mu mihango yo kwibuka, kugira ngo mu gutanga ubuhamya b bw’ibyo babonye, usange harimo injyana. Ubwo buhamya buba buzakoreshwa n’abazavuka nyuma kugira ngo bamenye uko Jenosideyakorewe Abatutsi yagenze, basanze ari ngombwa ko ibigo biba byateguye imihango yo kwibuka bigira uburyo bwo kububika kandi na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ikaba yagira « kopi » yabwo, ikanabumenyekanisha .

Hifujwe ko aho ubuhamya butangwa mu mihango yo kwibuka mu Turere bwabikwa, kandi bukohererezwa CNLG. Hano ni Madame Agnès bita Mama Rafiki atanga ubuhamya Ku Mubuga, mu Karere ka Karongi

Komeza Ku rup. 20

Page 8: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 20138

AMAKURU

Ikibazo imfubyi ya Jenoside Kayiranga Aniseti afitanye na se wabo kizakemukira mu Nkiko

Kayiranga Aniseti avuga ko ari mwene

Harelimana Robert, naho uwitwa Mugabo Willy Gaston akaba ava inda imwe na Harelimana Robert. Harelimana Robert yabyaye Kayiranga amubyaranye n’umugore babanaga ariko batarasezeranye byemewe n’amategeko mbere ya 94. Mugabo wareze Kayiranga Aniseti kuva mu mwaka wa 1997, yaje kumwirukana mu mwaka w’2008 avuga ko atari uwa murumuna we, dore ko avuga ko murumuna we atitwaga Harerimana Robert ahubwo yitwaga Harelimana Albert. Iri zina rya Harelimana

Albert akaba ari ryo avuga ko rigaragara ku mpapuro za Harelimana zo mu isanduku y ’ u b w i t e g a n y i r i z e bw’abakozi(RSSB). N’ukuvuga ko Mugabo yirukanye Kayiranga avuga ko nta sano bafitanye, nako ko nta sano afitanye na murumuna we, mbese ko atari umwana we. Ariko aho makimbirane aturuka nk’uko Kayiranga abivuga n’uko Mugabo yagurushije imitungo ya murumuna we, wishwe we n’uwo babanaga mu gihe cya Jenoside, kandi atagombaga kuyigurisha mu izina rye kuko atari iye, ahubwo akaba ari

Ikibazo cya Kayiranga Aniseti ni cy’imitungo, yagurishijwe n’uwaba atabifitiye uburenganzira, uyu musore w’imyaka 23 akaba yarayisigiywe n’ababyeyi be bazize Jenoside, bakaba bari batuye I Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Iki kibazo n’ubwo kitari hafi gukemuka kuko usanga cyarafashe inzira y’inkiko, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagize icyo igikoraho kugira ngo kirusheho gusobanuka.

Kayiranga wagombye kuyizungura, azungura ibyase. Mu by’ukuri ipfundo ry’ikibazo ni ukumenya ufite uburenganzira bwo kuzungura ibya nyakwigendera Harelimana Robert, cyangwa Harelimana Albert bitewe n’uko buri umwe amwita. Iki kibazo cyo kumenya amazina nyayo ya se wa kayiranga ni cyo Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yagizemo uruhare, ijya kureba kuri paruwasi ya Nyamirambo aho bene Mparabanyi babatirijwe kugira ngo barebe izina ry’irikirisitu rya Harelimana, niba

ari Albert cyangwa ari Robert. Icyagaragajwe n’ayo mafishi ya batisimu ni uko nyakwigendera wavaga inda imwe na Mugabo Willy Gaston yitwa Harelimana Robert aho kuba Harelimana Albert. Ikindi ni uko muri urubanza uvugisha ukuri n’ubeshya azagaragara, kuko uretse ikibanza cyaguzwe amafranga menshi na sosiyete yavuzwe y’itumanaho, hari n’imitungo yangijwe muri gacaca ya Nyakwigendera yaba yarishyujwe n’uwo Mugabo Gaston.Kuba rero ko ibyakorerwaga mu nkiko gacaca byakorwaga mu ruhame rwa benshi kandi bikandikwa mu ikaye y’ibikorwa, kandi mu ntangiriro za gacaca hakaba hari hakozwe n’intonde zirimo iz’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, a b a y i r o k o t s e … … nta gushidikanya ko uru rubanza ruzaba urucabana. Hazarebwe imitungo Gaston yishyuje ari iyande kandi bapfana iki, banarebe n’uwo bafitanye isano abo yasize, urujijo ruveho. Magingo aya uyu mwana Kayiranga yashatse umwunganira mu nkiko, kugira ngo abashe kugaruza imitungo yase uwo avuga ko ari se wabo Mugabo(we akabihakana) yaba yaragurishije. Iyo sambu irimo ikibanza yaba yaragurishije amafranga menshi isosiyete imwe y’itumanaho).

Akaba yaragejeje ikirego mu rukiko cyo gushakisha se (recherché de paternité), mu by’ukuri kwemeza ko murumuna wa Mugabo Willy Gaston ari we se, bityo ko ari we muzungura we wa mbere. Kayiranga ahamya ko uwo yita se wabo ariko we umwihakana batangiye kugirana ibibazo byavuyemo kwirukanwa aho atangiye gukurikirana imitungo yase. Aha ariko yamwihakana yagira, umuntu yakwibaza niba muri iriya myaka yose yamureze isaga icumi, yaramureraga azi neza ko atari umwana wa murumuna we. Niba kandi yaramureze muri iriya myaka yose azi ko ari umwana wa murumuna we, cyaba ari iki cyaramwemeje ko atari amaraso ya murumuna we. Ibi bibazo byose bizakemukira mu rukiko. Icyo bigaragaza ni uko umururumba w’imitungo watumye hari abafitanye amasano n’abana biciwe ababyeyi muri Jenoside bakiri bato, bagiye biyandikaho cyangwa bagurisha imitungo y’abo bitwaga ko bareberera. Aha umuntu agasaba ababa bazi ukuri muri bene aya madosiye, kutaguhishira kugira ngo abagize ibyago byo kubura ababo bishwe muri Jenoside, batagira n’ibindi byago byo gucuzwa burundu ibyo ababyeyi babo basize, kandi babicujwe n’abakagombye kubibacungira.

Antoine Rwagahirima

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside irashimira Uturere twatangiye gushakisha uburyo bwo kubonera ilitiro y’amata abasaza n’abacyecuru b’incike, igashimira by’umwihariko ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (mutuel) cya Kaminuza y’uRwanda, kimaze kugenera litiro y’amata ndetse n’ubwisungane mu kwivuza Abacyecuru batatu.

Itangazo ryo gushima

Page 9: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 9

AMAKURU

GAKENKE : Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Muhondo barashimira farg yabahaye aho kuba.

Aho amariye kubonera inzu ubuzima bwe bwarahindutse

Umudamu witwa M u k a m u r e j u r u

Donatile utuye mu Mudugudu wa Base, akagali ka Gihinga,Umurenge wa Muhondo ni umwe mu bantu babana n’ubwandu

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, mu Karere ka Gakenke naho abarokotse Jenoside batishoboye baho bitaweho ku bijyanye no kubashakira aho baba heza. Twasuye bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Murenge wa MUHONDO harimo abubakiwe amazu mashyashya ndetse n’abasaniwe inzu bari basanzwe babamo zari zimeze nabi.

bwa virusi itera Sida. Twaramwegereye tuganira nawe atubwira ibyishimo afite nyuma yuko bamusaniye inzu ku kunga ya FARG. Yagize “nkiri muri iriya nzu itarasanwa nabonaga nta cyizere cyo kubaho mfite, nararyamaga nkumva ntariburamuke kuko yari ishaje cyane,

nabonaga izangwaho, nuko ngize Imana mbona FARG yo kabyara iransaniye, ubu ndishimye ndaryama ngasinzira”. Ubwo twamusuraga mbere atarasanirwa twasanze koko ubona ameze nk’uwihebye, ariko ubona ubungubu ubuzima bwe bwarahindutse aho amaze

kubonera inzu nziza.Twasuye kandi Ingabire Clarisse utuye mu kagari ka Ruganda Umudugudu wa Mubuga, ni umwana w’imfubyi yibana. Mbere atarubakirwa aho yabaga yarikodesherezaga ariko bikamugora cyane kuko amafaranga yishyuraga inzu yayakuraga ku dufaranga duke ahembwa aho yigisha mu ishuri ry’ikiburamwaka. Mu byishimo byinshi yagize ati “ubu ntimushobora kumva “morale” mfite, kuko mfite inzu yanjye ntagihangayikishwa no kwishyura inzu buri kwezi. Mbere ukwezi kwajyaga gushira nkumva ntangiye kwiheba kuko wasangaga udufaranga nagahahishije twarashiriraga mu kwishyura inzu ngasigarira aho. Ariko ubu byarahindutse kuko nshobora kuba nakwibonera icyo nkeneye bitangoye cyane. Harakabaho Leta yashyizeho FARG. Ubu se imfubyi nkatwe twari kuzavuganirwa nande koko?”

Nigeguye gukora nkazajya nanjye mfasha abandi

Mu by’ukuri uyu mwana umurebye ubona yishimye koko kandi ubona ari umwana wifitemo icyizere cy’ejo hazaza kuko agerageza gukora uko ashoboye ngo yiteze imbere. Avuga ko ahereye kuri iyi nzu yubakiwe agiye gukora cyane ntazongere kwitwa utishoboye, ati “ niteguye gukora ku buryo nanjye nzajya mfasha abandi babikeneye, izi mfashanyo duhabwa ubundi zakagombye kudufasha kuziheraho natwe tugakora aho kugira ngo tuzajye duhora dutegereje imfashanyo, erega burya iyo umuntu aguhaye akabona icyo aguhaye kikugiriye akamaro nawe Biramushimisha si kimwe no guha umuntu ukabona agumye aho yari ari.” Iyo urebye muri rusange usanga ikibazo gikunze guhangayikisha abarokotse Jenoside ari ukutagira aho baba, ariko nk’uko bigaragara mu Karere ka Gakenke kiragenda gikemuka.

MUKAMUKESHA Julienne

CNLG/GAKENKE & NGORORERO Aho yari atuye mbere

Uko atuye nyuma yo gusanirwa

Page 10: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 201310

AMAKURU

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Imfashanyigisho ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana

n’ipfobya rya JenosideIntangiriro

Muri iyi myaka cumi n’icyenda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, habaye ibikorwa byinshi mu Rwanda ndetse no mu mahanga bigamije kuyihakana. Ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya impamvu zituma abantu bashaka guhakana Jenoside kandi yarakozwe ku mugaragaro, ndetse ikemerwa n’isi yose. Igihe kikaba kigeze ngo Abanyarwanda bamenya uruhare runini ubwo buhakanyi bugira mu kwenyegeza amacakubiri n’urwango.

Iyi nyandiko igamije kwerekana uburemere bw’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi gikunze kwitiranywa n’ibindi byaha by’ivangura n’ihohotera bikorerwa mu Rwanda cyangwa ku banyarwanda. Aho icyaha cya Jenoside cyakorewe hose kw’isi, cyari kigamije kurimbura ubwoko, itsinda ry’abantu runaka bazira uko bavutse. Ku bihakana nabyo bikorwa mu buryo busa.

Kurwanya ubuhakanyi bwa Jenoside ni imwe mu ngamba zo kuyikumira. Iyo budakumiriwe mu maguru mashya, buhembera urwango, bukabangamira igikorwa cyo kwibuka no kwita by’umwihariko ku bacitse kw’icumu kandi abenshi bibagora kugirango bongere baharanire kubaho nyuma yo guteshwa agaciro kariya kageni.

Nyuma Jenoside, ubuhakanyi bwa Jenoside bwahise bwigaragaza, butangirira mu bayiteguye, abanyapolitiki bo mu mahanga bashyigikiye Leta yateguye ubwicanyi, ndetse n’abandi benshi kubera ko badafite amakuru ahagije cyangwa bakabikora ku nyungu zabo bwite. Abishe nabo bahakana Jenoside bagirango birwaneho, bahishe ukuri, bacike ubutabera, boroshye icyaha bakoze.

Nk’uko biza kugarukwaho, ubuhakanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwakunze gushingira ku bintu bibiri:

- Abagerageje kwemeza ko Jenoside itateguwe, ko ahubwo bwari ubwicanyi bwatewe n’ihanuka ry’indege ya Perezida Habyarimana. Aba ni abanyepolitiki bashakaga guhakana uruhare rwa Leta bari bayoboye. Aha twakwibuka ko kugirango ubwicanyi bwitwe Jenoside ari uko haba habayeho umugambi wateguwe na Leta kandi ikawushyira mu bikorwa.

- Abanyamahanga bakunze gushaka kwerekana ko muri Afurika amoko asubiranamo akicana ; abandi bakemera ko Jenoside yabaye ariko yabaye ku mpande zombi (double génocide) bagamije nabo kwiregura kuko ubundi amasezerano mpuzamahanga ibihugu byinshi byemeye avuga ko bafite inshingano zo gutabara aho Jenoside yabera aho ari ho hose kw’isi.

Ibikorwa, amagambo, n’ibimenyetso bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi tubisanga mu bitabo, mu nyandiko zitandukanye, mu mvugo (discours), kuri Internet, mu manza zibera Arusha, muri Gacaca, by’umwihariko, ndetse ubushakashatsi bugenda bwerekana ko mu Rwanda, imiryango, amashyaka n’amashyirahamwe bifite uruhare mu gusakaza umurongo ngenderwaho wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kurwanya ubuhakanyi bwa Jenoside ni ngombwa, n’ubwo bitoroshye kandi bikaba bisaba imbaraga nyinshi. Ushaka kurwanya ubuhakanyi bwa Jenoside yitegura guhura n’ingorane zibanze zikurikira:

• Imibanire y’abantu iba yarasenyutse, kubangikanya guhana no kunga umuryango bikaba ingorabahizi kandi byombi bigomba gukorwa kugirango i Gihugu cyongere kibeho, ibikorwa by’amajyambere bikomeze.

• Mu mategeko ahana asanzwe ntaho icyo cyaha kiba giteganyijwe. Mu Rwanda itegeko rihana ubuhakanyi ryaje kongerwa mu Itegeko rihana icyaha cya Jenoside mu 2004 nyuma y’imyaka icumi yose Jenoside ibaye. Naho rigiriyeho bisaba igihe kugirango rishyirwe mu bikorwa.

Ubuhakanyi bwa Jenoside ni icyaha gisaba ubushishozi bw’abacamanza kuko gikunze gukorwa n’abantu bakuru, babahanga, bazi kwiregura ahubwo akenshi bakwirakwiza ku mayeri ibyo bitekerezo, ukabibwirwa n’ibimenyetso ushobora gusangana abana nk’uko twabibonye mu mashuri amwe n’amwe mu Rwanda.

Mu kurwanya ubuhakanyi bwa Jenoside hashyirwa imbere ubutabera, kwibuka, kwigisha amateka ya Jenoside, kubika ibimenyetso byayo n’ubuhamya, kurwanya akarengane n’ubusumbane, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwita by’umwihariko ku bacitse kw’icumu batishoboye.

Ibice bigize iyi mfashanyigisho

Igice cya 1: Gusobanura «Jenoside», «Ubuhakanyi bwa Jenoside»

Igice cya 2: Uburyo bukunze gukoreshwa mu guhakana Jenoside

Igice cya 3: Ibimenyetso by’ubuhakanyi bwa Jenoside

Igice cya 4: Ingaruka z’ubuhakanyi bwa Jenoside

Igice cya 5: Amategko ahana icyaha cyo guhakana Jenoside

Igice cya 6: Ingamba zikwiye gufatwa mu kurwanya Jenoside

Intego

Ikigenderewe ni ukugirango muri iki gihe icyunamo cyegereje:

• dukangukire gukumira no kurwanya ubuhakanyi bwa Jenoside iyo buva bukagera mu Rwanda ;

• turusheho kugira uruhare mu gikorwa cyo kwibuka ;

• natwe tubyigishe mu miryango yacu, mu mashyirahamwe tubarizwamo, n’aho dukorera ;

• dushyire mu bikorwa ingamba zidushobokeye zo gukumira ubuhakanyi bwa Jenoside.

a

Page 11: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 11

AMAKURU

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Imfashanyigisho ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana

n’ipfobya rya JenosideIcyitonderwa

1. Iyi mfashanyigisho yanditswe mbwa mbere mu gifaransa, niba hari amagambo atumvikana neza uyifashisha afite uburenganzira bwo kuyasimbuza ayumvikana kurusha akurikije urwego abo abwira barimo. Iyi nyandiko yibanze cyane kandi kw’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bikorwa, ariko rimwe na rimwe byabaye ngombwa ko dufata n’ingero z’ibyabereye ahandi kugirango birusheho kumvikana.

2. Mu guhitamo aya magambo « ubuhakanyi bwa Jenoside » (négationnisme/denial) twifashijije abahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda kugirango bisobanuke neza ko ari ikgikorwa kitari icy’akanya gato ahubwo ari umurongo (mouvement/movement) wubakwa ugakurikizwa ukanagira ingaruka z’igihe kirekire.

3. Uwanya uramutse ubaye muto wo kuganira birambuye kuri izi ngingo zose, utanga ikiganiro yashyira mu gaciro agakuramo iby’ingenzi akibanda cyane cyane ku mvugo isezereza abantu bakwiye kwirinda kuko mu Rwanda usanga ifata umwanya munini kandi iruhije kurwanya. Ariko nanone habonetse umwanya uhagije, utanga ikiganiro yavuga birambuye ku ruhare rw’amahanga mw’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi byahawe umwanya muto muri iyi nyandiko.

3. Mu Karere/Umurenge/Akagali, utanga ikiganiro ashobora gusaba ko abantu batanga ingero zo muri ako gace kugirango barusheho kumenya ibimenyetso, ibikorwa n’imvugo bakwiye kwirinda.

Igice cya 1: Dusobanukirwe n’aya magambo

Jenoside ni iki ?

Iri jambo ryakoreshejwe bwa mbere mu 1944 igihe habaga amarorerwa yibasiye abayahudi i Burayi, andi magambo yakoreshwaga icyo gihe adasobanura neza umugambi wo kurimbura ubwoko, wateguwe ugashyirwa mu bikorwa wihishe inyuma ya Jenoside. Icyo cyaha kidasanzwe cyashyizwe mu mategeko mpuzamahanga mu 1948 nk’icyaha gitandukanwa n’ibundi bwicanyi kubera umugambi n’ubushake bwo kurimbura abantu bazira icyo bari cyo (ubwoko).

Jenoside itegurwa na Leta kuko niyo yonyine ifite uburyo n’ubushobozi bwo gufata icyemezo cyo kurimbura itsinda ry’abantu. Mu bihe bisanzwe, uwafata icyo cyemezo Leta itabishyigikiye yamuhagarika ikarengera abaturage ishinzwe kurinda. Jenoside ni icyaha kidasaza, gihanirwa aho ariho hose kw’isi. Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) wemeje, mu Gushyingo 1994, ko amarorerwa yakorewe Abatutsi mu Rwanda yitwa Jenoside, unafata icyemezo (Résolution) numero 955 cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga (TPIR/ICTR) rukurikirana abaregwaho icyaha cya jenocide.

Ubuhakanyi bwa Jenoside buvuze iki ?

Mu bisanzwe, umuntu wese, cyane cyane umubyeyi, yifuza gusiga

umurage mwiza kw’isi, ku bamukomokaho. Niyo mpamvu ugiye gukora amahano ashakisha uburyo bwose kugirango ibikorwa bye bibi bitazamenyekana.

Inzobere mu mateka ya Jenoside zihamya ko ubuhakanyi bwa Jenoside butangira umugambi wo kurimbura itsinda ry’abantu runaka ugicurwa. Akenshi abategura Jenoside baba biga amayeri y’ukuntu bitazamenyekana. Mu gihe cyo kwica bagerageza guhisha imirambo n’imva kuko n’ubwo Leta iba ibahagarikiye muri ubwo bwicanyi, batinya ubutabera mpuzamahanga kuko ibihugu byose bifite inshingano zo gutabara ahabereye Jenoside aho ariho hose kw’isi.

Kugeza ubu mu bihugu byinshi byo kw’isi hagiye haba ubwicanyi bukabije twavuga nko mu bihugu bya Cambodge na Arménia byo muri Asia, muri Afrika twavuga Namibia (itsinda ry’abantu bitwa aba Herero), n’ubwicanyi buriho bubera Darfour muri Sudan. Ariko ubwicanyi bwose bukabije siko bwitwa Jenoside. Kugeza ubu ubwicanyi bwibasiye abayahudi, n’Abatutsi nibwo bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko bwakwitwa jenocide ahanini kubera umugambi (intention) wo kurimbura n’uburyo wateguwe.

Ubuhakanyi bwa Jenoside rero ni umurongo ngenderwaho ugambiriye guhisha ukuri ; ni nayo mpamvu tutakoresha inshinga guhakana kuko itaba yereka umugambi wacuzwe nyuma ugashyirwa mu bikorwa. Ubuhakanyi bwa Jenoside busobanurwa nk’uburyo bwo kwirwanaho, ni ikinyoma gishingiye ku mvugo igoretse cyangwa ibikorwa bikorewe mu bwiru bigamije guhishira amakuru n’ibimenyetso bya Jenoside.

Ipfobya rya Jenoside risobanuye iki ?

Ubusanzwe Ipfobya (Révisionnisme/revisionism) rikunze gukoreshwa mu Mateka no mu Bucamanza aho usanga abantu barwana no kugabanyiriza uburemere ikintu runaka cyabaye. Ku bujyanye na Jenoside ariko ni icyaha gifite uburemere nk’icyaha cyo kuyihakana burundu. Akenshi rero bagerageza kwandika cyangwa kuvuga amateka ya Jenoside atariyo.

Akenshi ihakana n’ipfobya bya Jenoside bakunze kutabitandukanya kuko ipfobya riganisha kuguhana. Jenoside ntiba nto cyangwa nini yitwa uko kubera umugambi wo kurimbura ubwoko cyangwa istinda runaka ry’abantu bazira icyo baricyo.Gushaka gusubiramo nokwandika mateka yayo uko atari biba bigendereye kuzerekana ko icyabaye ari ikindi kitari Jenoside.

Igice cya 2: Uburyo bukunze gukoreshwa mu guhakana Jenoside

Kubeshya, kugoreka amateka ya Jenoside

1. Kubeshya1

1 Bernard Henri Levi, Philip Val n’abandi bavuga ko Jenoside iba igikomeza igihe cyose hakiri abantu bayihakana mu ruhame bikihanganirwa. a

Page 12: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 201312

TUZAHORA TUBIBUKA

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Imfashanyigisho ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana

n’ipfobya rya JenosideIkinyoma gikomeye kinaranga abahakanyi benshi ba Jenoside y’Abatutsi mu Rwanda ni ukuvuga ko n’Abahutu bapfuye muri 1994 bazize ubwoko bwabo, ko habaye umugambi wo kubarimbura nk’uko byagendekeye Abatutsi.

Byakunze kandi kugaragara mu manza za Gacaca mu byo bise «Kugura agasozi» aho umuntu ufite gihamya ko yishe yumvikana n’abandi bafatanije kwica batabonye ubashinja yigerekaho ibyaha byose ariko abo bafatanije bakemera kurwana ku muryango we ndetse nawe bagashakisha uburyo bwose yafungurwa cyangwa akagabanirizwa icyaha. Cyangwa se akabagura bose iyo bo ari abere bakamushinjura.

Hagiye habaho no guhimba inkuru ndende y’ubwicanyi bwabereye ahantu runaka bakabigereka byose ku bantu bazi neza ko bapfuye. Hari no guceceka ngo bativamo bashinja abo mu muryango wabo, abaturanyi, inshuti… Bose bagaceceka kuri ako kagambane.

2. Guhera ku nkuru yabaye ukayivuga uko itari / ukayigoreka

Ni uburyo bukunze gukoreshwa n’abahanga mu kuvuga inkuru cyangwa kwandika. Babyandika neza, mu magambo arambuye, akurikiranye ku buryo utabizi neza yahita abyemera. Urugero: Hari abavuga birambuye ukuntu barwanye ku batusti benshi bagasimbuka umwe bishe cyangwa bakamuvuga ariko bagahisha uruhare babigizemo. Abandi bagerageza gukora neza nyuma ya Jenoside ariko bagahisha amakuru bazi ku byabaye.

Ikindi abahanga bashyira muri uru rwego ni abacamanza bahita banga ubuhamya bwose bwatanzwe iyo umutangabuhamya, kubera ubwoba, agahinda, agize akantu gato yibagirwa mu byo yaba yaravuze mbere, yisobanuye nabi cyangwa agatangira inkuru ntayirangize.

3. Gusibanganya imva

Abicanyi bakunze guhisha aho bashyize imirambo, byagiye bigenda buhoro buhoro, bisa naho ari ukwinginga, kabone nubwo baba barafunguwe, barababariwe ibyaha. Hari n’abihutiye kubaka hejuru y’imisarane irimo imirambo, n’ahandi henshi hakorewe ibindi bikorwa hejuru y’imirambo ngo itamenyekana (twibaze impamvu nyuma y’imyaka 15 tugishakisha imirambo y’abazize Jenoside kandi hari abantu bafite amakuru bakicecekera).

4. Kutita by’umwihariko ku bacitse kw’icumu

Ubundi ikintu gifasha umuntu kwihanganira ububabare bw’umuntu yakundaga wapfuye ni umuryango umuba hafi akawutura aghinda afite, nawo ukamufasha, ukamugira inama iyo uwapfuye ariwe yari arambirijeho.

Muri Jenoside rero hagiye harimbuka umuryango wose hagasigara abana, abasaza, abakecuru, ibimuga. Iyo hatabayeho kubitaho by’umwihariko nk’abana bashobora guhinduka ibikange, ibyihebe n’i Gihugu kikahahombera.

Igice cya 3: Uburyo bukunze gukoreshwa mu Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

N’ubwo umubare w’abantu bapfuye atari cyo cyemeza ko ubwicanyi bwabaye bwitwa Jenoside, abantu benshi bakuze gutubya umubare w’inzirakarenga zazize Jenoside. Kuba Abatutsi barapfuye ari benshi, bakicirwa hantu hatandukanye mu gihugu hose, ntibyatumye mw’ikubitiro umubare w’abapfuye uhita umenyekana. Umuryango w’Abibumbye niwo wambere wahise ugereranya utanga umubare w’ibihumbi magana inani (800.000). Mu 1997, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’i gihugu yakoze ibarura mu gihugu hose itangaza umubare wa miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine na mirongo itanu n’abarindwi (1 074 057). Nyuma yaho ariko ntibyabujije abahakanyi ba Jenoside gukomeza kwandika no kuvuga ko yahitanye abantu ibihumbi magana atatu (300 000) cyangwa magana atanu (500 000) gusa.

Gupfobya Jenoside kandi bigaragarira mu kuvuguruza nkana ubuhamya bwatanzwe. Icyakunze kugaragara mu Rwanda n’Abahutu bari barashakanye n’Abatutsi ubu bakaba bashinja imiryano yabo yabiciye abagabo, abagore, cyagwa abana. Hari aho bumvikana (conspiration /conspirancy) bakemeza ko ahubwo ubarega ariwe wiyiciye / wagambaniye umuryango we !

Hari kandi no kugerageza gutesha umutwe abatanga buhamya (destabilisation, humiliation) nk’ubuhamya bujyanye no gufatwa ku ngufu, kwambikwa ubusa, gushinyagururwa mu buryo bunyuranye, abantu bakavuga ko ari ukubesya bitashoboka, bakabishyira mu rwenya. Ni kimwe no gushinyagurira abahungabanye kubera uburemere bw’ubuhamya bafite cyangwa bagiye gutanga mu gihe cy’imanza, cyo kwibuka, cyangwa bagize igituma babyibuka.

Gupfobya Jenoside bigaragarira no mu guhisha ibimenyetso: inyandiko nyinshi zashoboraga kwemeza umugambi wo kurimbura Abatutsi zaraciwe, ibimenyetso byerekana ko intwaro zaguzwe ku bwinshi byarasibanganijwe. Kwica abacitse kw’icumu burya ahanini baba bishe umutangabuhamya. Uwishe ntajya agira amahoro ahora yikanga ko umunsi umwe haba hari umutu wamubonye cyangwa wabyumvise wazamuvamo agashyikirizwa ubutabera, ashobora rero kwica uwamubonye koko, ariko ashobora no kwica n’undi wese akeka ko yaba abizi nubwo byaba ataribyo.

Ikintu kibabaje cyavuzwe kuri Jenoside y’Abatutsi mu buryo bwo kuyipfobya kwabaye kuvuga ko habaye kurimbura Abatutsi nyuma hakarimburwa Abahutu (double Jenoside). Nubwo ibyo bitekerezo byavuzwe cyane n’abafaransa kubera uruhare rwabo, byagize ingaruka nini ku banyarwanda n’abandi banyamahanga batazi neza u Rwanda. N’ubu hari abakibyandika. Ni urugamba tugomba gukomeza kurwana, dutanga ubuhamya, tuvugisha ukuri, twamagana ababyandika n’ababivuga.

a

Page 13: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 13

AMAKURU

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Imfashanyigisho ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana

n’ipfobya rya JenosideIgice cya 4: Ibimenyetso by’Ihakana n’ipfobya bya Jenoside

Bimwe mu bimenyetso mu Rwanda no mu no mu mahanga

Kuba Jenoside yaremewe mu Rwanda no kw’isi hose, hakajyaho n’amatekego ahana icyo cyaha, imanza zikaba zicibwa, ntibibuza abahakanyi ba Jenoside gukomeza. Abahakana n’abapfobya Jenoside babicisha mu nyandiko, cyangwa bakabivugira mu ruhame bigafatwa mu majwi, bikagira ingaruka nini kandi z’igihe kirekire kuko byumvwa na benshi, bikazasomwa n’abantu benshi.

N’uyu munsi turacyasoma inyandiko zavugaga ko Abahutu n’Abatutsi bo mu Rwanda basuburanyemo bakarwana (guerre civile/Civil war). Abashatse gusobanura ikibazo bakakivuga uko kitari bati: harwanye aborozi n’abahinzi cyangwa bati: ni Abanyarwanda barwana n’abakavantara.

Kuvuga ko Abanyarwanda bishe abandi banyarwanda, cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda (génocide rwandais/ rwandan genocide) biranditse mu bitabo byinshi by’u Rwanda n’iby’amahanga kubera kwanga no gutinya kwemeza ko mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi gusa nk’aho ari ukwiteranya n’Abahutu yitiriwe cyangwa kwishyiraho icyaha (amahanga) cyo kudatabara.

Gushyira imbere intambara ya FPR/RPF nka bwa buryo twavuze haruguru bwo gukabiriza inkuru nyayo cyangwa ukayigorerka. Ni uburyo bwo gushakira abandi ibyaha no kuyobya uburari (renverser la responsabilité/conspirancy). Aha twanga n’urugero rwa «Mandants d’arrêt/ Arrest warrant» zatanzwe ku bayobozi bakuru b’u Rwanda.

Hari igihe mu Rukiko rw’Arusha rwashyiriweho u Rwanda, hamaze igihe abashinjwa baburana ko Jenoside itateguwe, ko rwose ari ubaturage bashatse kwirwanaho (autodéfense populaire/people’s self defence) nyuma Umucamanza mukuru aza kubihagarika. Abaregwaga kuba barayiteguye barwanaga no kwikuraho icyo kirego kiremereye bakerekana ko nta bushobozi bari bafite bwo kubahagarika (légitimer l’action/to legitimise an action).

Abafite Internet bakunze gusoma aho bandika ko muri 1994 hapfuye Abahutu benshi kuruta Abatutsi. Nubwo umubare atariwo kamara, harimo ubushake bwo gupfobya Jenoside no gukomeretsa abayirokotse.

Hari kandi no kugerageza gutesha agaciro inyandiko zishyira mu kuri zikavuga uko byagenze. Usanga barashyizwe mu byiciro bibiri: bamwe ngo ni inshuti z’Abatutsi /RPF/FPR, abandi ngo ni abakunda Abahutu cyangwa bavugira ubutegetsi bwariho mbere ya 1994.

Iterabwoba, kubyina ku mubyimba, gushinyagura, byose n’ibimenyetso bishirwa mu rwego rw’icyaha cy’ubuhakanyi bwa Jenoside. Hari amagambo kera yari ananditse mu nkoranyamagambo y’igifaransa yasebyaga abayahudi ubu yavuyemo kuko yahemberaga urwango: urugero “gukunda amafaranga nk’umuyahudi = être radin comme un juif/ As stingy as a jew”. No mu Rwanda imvugo isesereza ikwiye gucika burundu: kwica umututsi si icyaha, icyaha ni ukutagisabira imbabazi, agasuzuguro k’umututsi ntakindi kari

gakwiye uretse agafuni, Abatutsi basigaye bakunda amagufa kurusha imbwa, icyampa ngo iyi mvura ihinduke amaraso y’Abatutsi, abishe Abatutsi bagira amahirwe kuko byo babisabira imbabazi hagowe abariye inka, abatwaye amabati n’abasahuye intebe kuko byo bazabyishyura, Abatutsi ntibarashira baracyabarirwa muri magana… Hari n’ibikorwa bitesha agaciro abazize Jenoside nko kwambaka imbwa agatambaro twambara igihe cy’akababaro (foulard mauve/ Mourning scaf).

Buri mwaka havugwa umubare w’abatangabuhamya bishwe (17 mu mwaka w’i 2008) ariko hari ingero nyinshi zerekana itotezwa ry’abacitse kw’icumu bakubitwa, baterwa amabuye hejuru y’inzu, bashimutirwa amatungo, bononerwa imyaka, n’inyandiko (tractes/ tracts) zibateguza kwicwa.

Ikindi kigaragara mu bimenyetso ni ukutitabira kwibuka, kutifatanya n’abacitse kw’icumu, abantu bakikomereza ibindi bikorwa birimo no kwidagadura igihe cyo kunamira abazize Jenoside. Ntabwo kwibuka bikwiye guharirwa abacitse kw’icumu n’abayobozi gusa, twese biratureba.

Igice cya 5: Ingaruka z’ubuhakanyi

Ubuhakanyi bwa Jenoside bubangamira ubwiyunge

Nkuko tubizi, nyuma y’amarorerwa nka Jenoside biba bikomeye ko abantu basubiza amaso inyuma ngo bagerageze kureba kimwe amateka yayo kuko iba yarbagizeho ingaruka zitandukanye. Abayirokotse baba bafite ibikomere bikabije, abayikoze cyangwa bayigizemo uruhare baba bafite ubwoba bwo gushyikirizwa ubutabera, abayobozi baba bashishikajwe no kugarura amahoro, gusana ibyangiritse, kubaka imibanire y’abantu kugirango i gihugu cyongere kubaho no gutera imbere.

Ubuhakanyi bwa Jenoside rero bushingira kuri ibyo, bukagira ingaruka zikomeye mu mibanire y’abantu: bwenyegeza urwango rushingiye ku moko kugirango abenegihugu bakomeze kwibonamo ibice bibiri (abishe n’abiciwe). Bubangamira bikomeye ubutabera muri kwa guhisha ibimenyetso no kutavugisha ukuri, bubangamira cyane igikorwa cyo kwibuka kuko ubusanzwe Abanyarwanda bose baba bakwiye gufatana mu mugongo bakibukira hamwe amarorerwa yabaye, bakayamagana, bagahumuriza abarokotse, bagafata umugambi wo gukumira Jenoside.

Uhakana Jenoside abangamira bikomeye ubumwe n’ubwiyunge kuko aba atesheje agaciro igikorwa cyo kwemera icyaha, kugisabira imbabazi, gutanga icyiru/indishyi… Mu bisanzwe ibyo nibyo bishingirwaho kugirango uwakorewe icyaha abashe nawe gutanga imbabazi.

Ndetse abahanga mu mibanire y’abantu bahamya ko haramutse habaye uburangare bw’abayobozi, ubuhakanyi bwa Jenoside bugafata

a

Page 14: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 201314

UBUHAMYA

Kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi : Imfashanyigisho ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana

n’ipfobya rya Jenosideintera ndende bushobora kugoreka amateka yayo no kuyikumira bikaba byananirana, abatotezwaga bagakomeza bagatotezwa cyangwa bakanakomeza bakicwa urusorongo2.

Igice cya 6: Amategeko

Ubuhakanyi bwa Jenoside ni icyaha gihanwa n’amategeko

Mw’Itegeko rihana icyaha cya Jenoside, mu ngingo yaryo ya 4, havugwamo igihano giteganyirijwe uhakana cyangwa agapfobya Jenoside. Iyo ngingo ivuga ko uzagaragaza ho mu ruhame ko ahakana, apfobya Jenoside yabaye akoresheje imvugo, inyandiko, amashusho, amarenga cyangwa ibindi bimenyetso, akagerageza gusobanura ko ifite ishingiro, agahisha ibimenyetso cyangwa akabisibanganya, ahanirwa igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 20.

U Rwanda rufite n’andi mategeko afasha guhangana n’abahakanyi ba Jenoside. Aha twavuga nk’itegeko nshinga rishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ; itegeko ryihariye rihana icyaha cy’ivangura, itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’itegeko rihana icyaha cy’ihohotera.

Igice cya 7: Ingamba zikwiye gufatwa

Kurwanira ku mpande zose

1. Kubahiriza ikiremwa muntu n’ubutabera

Hari icyakosowe gikomeye cyo guha abana bose uburenganzira bungana bwo kwiga, bwo kujya mu gisilikare, mw’iseminari, no mu gutanga imirimo ya Leta. Ibi bituma abantu bose bumva ko bareshya ko Abanyarwanda bose bafite amahirwe angana.

Kwitabaza amategeko ahari ahana abarenga kuri ayo mahame.

Mu Rwanda umuco wo kudahana wabaye umwe mu mpamvu zatumye abantu batinyuka kwica Abatutsi kuko kuva muri 1959, bakomeje guhohoterwa haba mu mvugo haba no mu bikorwa kandi ababigizemo uruhare ntibashyikirizwe ubutabera. Nyamara ubutabera bufite uruhare runini kugirango hagati y’abishe n’abiciwe bemeranye ko habaye ibintu bidasanze, bidakwiye gusubira.

Mu bihugu byinshi byabereyemo ubwicanyi bukomeye, akenshi ubucamanza burananirwa kubera umubare munini w’ababigizemo uruhare niyo mpamvu Leta zishakisha uburyo bwihariye nka Gacaca mu Rwanda, mu bindi bihugu byahohoteye bikomeye uburenganzira bwa muntu hagiye habaho za komisiyo zifasha mu butabera, kumenya ukuri n’ubwiyunge. Twataga ingero zo muri Afurika y’Epfo na Liberiya.

2. Kwibuka

Primo Lévi avuga kuri Jenoside y’abayahudi yarandiste ati: »Ntimwibagizwe ko byabaye, Oya ntimubyibagirwe: Aya magambo

muyahoze ku mutima, mubitekerezeho iwanyu, muri ku rugendo, mugiye ku ryama, mubyutse, mubisubiriremo abana banyu, n’ubwo inzu yabagwa hejuru, n’ubwo mwaba mushegeshwe n’indwara, kugirango abana banyu batazavaho bakora nka mwe».

Hitler we muri 1939 mu gihugu cya Pologne yabwiye abasilikare abashikariza kwica abayahudi ati: «Ni nde ukibuka aba Armeniya ?»

Aha turavuga cyane cyane kwibuka nk’Abanyarwanda kuko umuntu ku giti cye we agira igihe yibuka abe ku itariki bapfiriyeho, iyo hagize ikibamwibutsa … akagira nuko yibuka bimunogeye.

Ningomba ko Abanyarwanda bose bibuka ko ikiremwa muntu cyahohotewe birenze kamere mu Rwanda mu gihe cya Jenoside. Igikorwa cyo kwibuka cyatangiye gikwiye gushyigikirwa kikagenda kirushaho kwitabirwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose uko umwaka utashye. Dukwiye gusigira abana bacu umurage mwiza tugahora twamagana ikibi. Bimwe mu bifasha kwibuka ni ukwandika ubuhamya bwa Jenoside, kwegeranya ibimenyetso (amajwi, inyandiko, ibikoresho byakoreshejwe mu kwica, indangamuntu z’abapfuye, amafoto yabo n’ibindi. Guha icyubahiro inzirakarengane twubaka imva neza kandi ku buryo zitakwangirika.

Hakwiriye gukomeza kwandikwa amateka ya Jenoside duhereye ku buhamya, n’ibimenyetso byayo kugirango abayihakana banyomorwe. Gukomeza kuyisobanurira Abanyarwanda n’abanyamahanga, no kwigisha amateka yayo urubyiruko. Gusaba Radiyo na Televisiyo y’u Rwanda kubika neza amakuru n’mashusho ajyanye na Jenoside bigakorna na Komisiyo kuburyo amakuru menshi bafite ntazatakare.

Kubwumwihariko kubika neza inyandiko za Gacaca nk’igikorwa cyakozwe hose mu Rwanda cyerekana kurusha ubundi buhamya bwose uko byagenze byivugirwa n’ababaigizemo uruhare.

3. Kwita ku bibazo by’abacitse kw’icumu

U Rwanda rwagerageje kwita ku bacitse kw’icumu batishoboye cyane cyane rwafashije abana b’ipfubyi kwiga, gufasha bahungabanye ndetse hani miryango itegamiye kuri Leta nayo yagiye igira uruhare mu kubitaho. Umunyarwanda wese yari akwiye kumva ko bimureba mu bushobozi bwe akagira icyo afashamo: kubasura, kubagira inama, gusabana, kurwaza, gutabarana, n’izindi nkunga zose zishoboka.

Umusozo

Hari izindi ngamba zishobora gufatwa zihereye ku buryo ihakana n’ipfobya bya Jenoside biteye mu karere/Umurenge… Ni byiza ko abaganira bahabwa umwanya wo gutanga ubwabo umuti babona ukwiriye, n’uruhare bo ubwabo bakwiye kubigiramo kugirango turusheho guhangana n’ibi bibazo. Ni kimwe n’uko mu Rwanda haba hari ibindi bimenyetso bitavuzwe cyangwa bitaranamenyekana. Abaganira bashobora gukomeza kubyerekana, iyi nyandiko ikazajya igenda yuzuzwa.

Page 15: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 15

UBUHAMYA

Urukuta rwo kwibuka Abazize Jenoside mu Karere ka Muhanga ruzafasha Abanyamuhanga kubona ko kwibuka ari ngombwa

Kuwa 20 Kamena 2013, ku Karere ka Muhanga habereye umuhango wo kwibuka abari abakozi b’ibyahoze ari amakomini yaje kwegeranywa agakora Akarere ka Muhanga.Ayo makomini akaba ari: Nyamabuye, Rutobwe, Nyakabanda, Nyabikenke, Bulinga na Mushubati.

Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku rukuta

rwo kwibuka rwubatswe mu buryo bwiza, rukaba rwanditsweho amazina y'abakozi bishwe muri Jenoside bamaze kumenyekana.Umwaka ushize hari hamaze kumenyekana abakozi 14 gusa, ariko ubu hibutswe abakozi bagera kuri 48. Ndetse hakaba hariho gahunda yo gushakisha n'andi mazina ataramenyekana.Nyuma yo gushyira indabo ku mva, hakurikiyeho umuhango wo kwibuka

nyirizina, ahatanzwe amagambo atandukanye ahumuriza ababuze ababo.Uyu muhango wari witabiriwe n'abakozi b'akarere ka Muhanga, abakozi b'imirenge igize ako Karere, abakozi b'ibigo bitandukanye bikorera muri Muhanga, abakuru b'amadini n'abacitse ku icumu biciwe ababo bakoreraga amakomini twavuze haruguru na perefegitura ya Gitarama.Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari bwana Ntagungira Alexis waje ari intumwa ya MIFOTRA. Bwana Ntagungira Alexis yashimiye akarere ka Muhanga uburyo gaha agaciro ibikorwa byo kwibuka, aho yagize ati: “Iyaba n’utundi Turere twari tugize iki gikorwa cyo kubaka “Monument de mémoire” ku biro by’Uturere, ibi byajya bifasha

Kwandika amazina y'inzirakarengane zazize Jenoside ku rukuta nkuru ni no kugira ngo ntibazibagirane

abaturage bo muri utwo Turere ko kwibuka bifite agaciro gakomeye.Uru rukuta rwubatswe ku biro by’Akarere ka Muhanga, rukaba rwanditsweho amakomini yashyizwe hamwe agakora Akarere ka Muhanga.Mayor w'Akarere ka Muhanga, Madame Mutakwasuku Yvonne, yongeye gusaba ababa bazi amazina y'abishwe barakoreraga ariya amakomini na perefegitura ya Gitarama ko bakwiriye kuyabazanira, yongeye gusaba kandi abantu bose baba bazi aho imiri ikijugunye itarashyingurwa burundu ko bakwiriye kuhamenyekanisha.

Umukozi wa CNLG mu Turere twa Kamonyi na Muhanga, Bwana Nshimyimana Emmanuel yatanze ikiganiro ku kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside duharanira Kwigira. Aho yatangaje ko ubu hagiye

gushyirwa ingufu mu rubyiruko rukigishwa amateka ya Jenoside, ububi bwa Jenoside, ingaruka za Jenoside n’icyo abahakana n’abapfobya Jenoside baba bagamije. Abayobozi ku nzego zitandukanye basabwe kuba umusemburo wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.Akarere ka Muhanga katangiye ibikorwa byo kubaka neza Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rukazaba rwujuje ibyangombwa byose bikwiriye Urwibutso rwo ku rwego rw'Akarere.Muri Muhanga hazaba habonetse inzibutso zisa neza eshatu arizo: Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, urwa Nyarusange n'urwa Kiyumba.

Nshimyimana Emmanuel, Umukozi wa CNLG mu turere twa Kamonyi na

Muhanga

Page 16: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 201316

AMAKURU

ABARI ABAKOZI BA LETA B’ICYAHOZE ARI PEREFEGITURA YA GITARAMA MU MAKOMINI YA NYAMABUYE, RUTOBWE, NYAKABANDA, NYABIKENKE, BULINGA NA MUSHUBATI

N° AMAZINA YOMBI IGIHE YAVUKIYE ICYO YAKORAGA KOMINI

01 RUNIGA Cléophas Brigadier NYAKABANDA02 NKEZABERA Michel 1945 Véternaire MUSHUBATI03 HABIYAKARE Charles 1948 Agronome MUSHUBATI04 KARASIRA Sylidio 1947 Police (Brigadier) MUSHUBATI05 HABIMANA Joseph (MUDEBEREZA) - Chauffeur MUSHUBATI06 DUSABEYEZU Parfait - Assistant Bourgumestre NYAMABUYE07 RUTINYWA Louis de Gonzague - Umuvuzi w’amatungo/Véterinaire NYAMABUYE08 MUNYESHURI Jean Marie Vianney - Agronome NYAMABUYE09 MUNYAWERA Callixte - Responsable/Secteur Remera NYAMABUYE10 TWAGIRUMUKIZA Bernard - Conseiller/Secteur Ruli NYAMABUYE11 MUNYANKINDI Paul - Chauffeur w’ikamyo ya komini NYAMABUYE12 KARAKE Félix - Agronome/PAG NYABIKENKE13 NYABUTSITSI Robert Agronome/PAG NYABIKENKE14 RUGAHURA (NSENGIMANA Cyprien) Agronome/PAG NYABIKENKE15 Frère MUREKEZI Fidèle - Directeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE16 MUKANGAMIJE Bénigne - Secretaire GS St Joseph Kabgayi NYAMABUYE17 BIZIMANA Charles - Professeur GS St Joseph NYAMABUYE18 BUHIGIRO Bonaventure - Professeur GS St Joseph Kabgayi NYAMABUYE19 HODARI Eugène - Professeur GS St Joseph Kabgayi NYAMABUYE20 KAREKEZI Callixte - Professeur GS St Joseph Kabgayi NYAMABUYE21 KAYINAMURA Télésphore - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE22 MUNYANEZA Vital - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE23 MUSANA Onesphore - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE24 NDAYAHUNGWA Isaie - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE25 NIYOYITA André - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE26 NTIBYIRAGWA J.M.V - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE27 NYAKARASHI Ignace - Professeur G.S St Joseph Kabgayi NYAMABUYE28 INGABIRE Marie Josée Région Sanitaire GITARAMA NYAMABUYE29 NDAHAYO Paulin Région Sanitaire GITARAMA NYAMABUYE30 NDUSHABANDI Cassien Inspecteur du Travail Perefecture GITARAMA

31 NYAGATARE Joseph Directeur ACEJ KARAMA

32 MUTIMURA Joseph Professeur Petit Seminaire+St.Joseph33 RUKENKE Faustin Enseignant E.P MATA34 KAYUMBA Tharcisse Enseignant E.P KIVOMO35 NTABANA Trojan Assistant médical Hop.KABGAYI36 N.NGIRIMANA Rose Umuforomo Hop.KABGAYI37 UMUHIRE Béata Umuforomo/Maternité Hop.KABGAYI38 N.YADEDE Adelaide Umuforomo/Maternité Hop.KABGAYI

ABARI ABAKOZI BA PEREFEGITURA YA GITARAMA BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

N° AMAZINA YOMBI UMURIMO YAKORAGA AHO YAKORERAGA

01 NDUSHABANDI Cassien Inspecteur du Travail Perefegitura GITARAMA

02 UMURISA Marie Jeanne Dactylographie muri Inspection d’Arrondissement Perefegitura GITARAMA

03 GASANA Cyprien Sous- Préfet Sous Prefecture RUHANGO

04 Charité Agronome wa Perefegitura Gitarama Perefegitura GITARAMA

05 KAYIRANGA Ildephonse - Perefegitura GITARAMA

06 MUGANDE Adolphe - Perefegitura GITARAMA

07 NDAGIJIMANA Callixte Bourgumestre Komini MUGINA

08 KAYIRANGA - Perefegitura GITARAMA

09 RUTAJONGWA Alfred - Perefegitura GITARAMA

10 NKURUNZIZA Innocent - Perefegitura GITARAMA

11 BYUKUSENGE Narcisse - Perefegitura GITARAMA

“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

Page 17: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 17

UBUHAMYA

URUTONDE RW’ABAKOZI BIBUTSWE 2013 BABIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BAKORERAGA KOMINI ZAHUJWE ZIBA AKARERE KA NYANZA

No AMAZINA ICYO YAKORAGA AHO YAKORERAGA (KOMINI)1 NYAGASAZA Narcisse Bourgoumestre Ntyazo 2 GISAGARA JMV Bourgoumestre Nyabisindu 3 RUSANGANWA Police Muyira 4 Sebugabo Jean Baptiste Agronome w’amafi Muyira 5 MANIRAGUHA Joseph Comptable Nyabisindu 6 MAGEZA Faustin Encadreur Nyabisindu7 UWANYIRIGIRA Rose Social Nyabisindu8 MUKAMAZIMPAKA Jeanne Caissière Nyabisindu9 MUSONI Police Nyabisindu10 MWITENDE Claver Moniteur Agricole Ntyazo 11 KABERA Chauffeur Ntyazo12 GASIGWA Laurent Véterinaire Nyabisindu13 HIRWA Conseiller Nyabisindu14 TWAHIRWA Emmanuel Agronome Nyabisindu15 KABAGABE Bernadette Planton/Canton Muyira

Hubatswe plaque ku Karere yanditseho amazina yabo.

URUTONDE RW’ABAKOZI BIBUTSWE 2013 BABIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BAKORERAGA KOMINI ZAHUJWE ZIBA AKARERE KA RUHANGO

No AMAZINA ICYO YAKORAGA AHO YAKORERAGA (KOMINI)

1 RUDASINGWA Alfred Agronome Kigoma 2 UMUBYEYI Alice Assistante Bourgoumestre Kigoma 3 KAYISHEMA Umukozi w’iposita Masangano 4 GAHAYANA Pascal Planton Masangano5 NGIRUMPATSE Marc Agronome Masangano6 GAKWANDI Aron Police Masangano7 RUTABANA Christian Véterinaire Mukingi 8 MUSONERA Ildephonse Agronome Ntongwe 9 BISAMAZA Véterinaire Ntongwe10 KARAKE Felix Moniteur Agricole Ntongwe11 BALTHAZAR Moniteur Agricole Ntongwe12 NTIVUGURUZWA Alphonse Ubworozi bw’inzuki Ntongwe13 MUNYAMPUNDU Donat Sécrataire Tambwe 14 BOSCO Umucamanza Tambwe

MUTABAZI R. MoïseCNLG Coordinator/ Nyanza-Ruhango

Page 18: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 201318

UBUHAMYA

I Gatarange nta Batutsi bari bahari bandi. Abo twahasanze b’Abahutu twari dusanganwe

dusangira, duhisha inzoga bakatuvumba, tukabona ko isura yahindutse,

mbese tukabona ntituri kuvuga rumwe, n’ubwo

bari barinjira mu bitero nyirizina, ariko

byagaragaraga ko tutari kumwe nabo tutari

kuvaga rumwe tudafite imvugo imwe. “

Komeza Ku rup. 18

Ubuhamya bwa Casimir Habimana warokokeye i NyarushishiReka ntangire nihanganisha abacitse ku icumu muri rusange, ariko by’umwihariko abarokokeye kuri uyu musozi wa Nyarushishi. Inzira cyangwa urugendo twagenze, kugera ahangaha….. reka mbanze nibwirire abana b’abanyeshuri bato, abandi bo barabizi, ko urugendo narutangiye niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho namenyaga ko ndi umututsi, nyamara kandi njye nari nzi ko mu bwoko ndi umusinga. Kandi nkaza gukomeza urwo rugendo njya kwiga “pirimeri”, nkarenga Nyakabuye, nkarenga Gisuma, Karengera nkajya muri Nyakagano, kugira ngo ndebe ko nazatsinda, kuko gutsinda ho bakuzi ko uri umututsi bitashobokaga. Mvuka muri uyu Murenge, ahitwa Kinanura. Nihuta rero, muri 94, ubwo Jenoside yatangiraga ku ya 7, indege ya Habyarimana yaraye irashwe, niho hatangiye ibitero ariko bidakanganye, bikomeza kuya munani, hari kuwa gatanu, nabyo ntibyari bikanganye bikomeza kuya cyenda, hari kuwa gatandatu, ariko noneho biza ari simusiga. Icyo gihe, mu masaha nka saa cyenda saa kumi, nibwo twabonye uwitwa Nyamakara, kuko we yaratuye hirwa, ahegereye mu nzira igana kwa Bandetse, aza abwira abasore b’Abatutsi ndetse n’abagabo bari aho twari dutuye ku Kinanira ati “ko muri aha, muratuje muricaye abandi bashize hariya”. Nibwo abagabo, abasore bagiye gutabara, ariko igitero cyari cyaje ntabwo bashoboye kugihangara kuko bagarutse bavuga ko badashobora kukinesha. Hanyuma natwe duhinda tugenda, buri wese agenda ukwe undi agenda ukwe. Ndibuka najyanye n’umugabo bita Lambert, ndetse nari kumwe n’uwitwa Bandetse, abamuzi muzi ko ari uwo kwa Sebiziga, ndetse ndi kumwe n’umukobwa witwa Enata wo kwa Morisi, duhungira ahitwa I Gatarange dutekereza ko twahakirira. I

Gatarange nta Batutsi bari bahari bandi. Abo twahasanze b’Abahutu twari dusanganwe dusangira, duhisha inzoga bakatuvumba, tukabona ko isura yahindutse, mbese tukabona ntituri kuvuga rumwe, n’ubwo bari batarinjira mu bitero nyirizina, ariko byagaragaraga ko tutari kumwe nabo tutari kuvaga rumwe tudafite imvugo imwe. Hanyuma Lambert n’umuntu wari mukuru, we wari umugabo wari wubatse, ndetse wari wamaze gutakaza umugore we rugikubita, bamwishe bakamusiga ari intumbi ahetse umwana, akana gato cyane,niwe watubwiye ati muze tuve ahangaha, tuva aho twari turi tujya kwihisha. Hari nijoro, hari nka saa kumi n’ebyiri n’igice, tujya kwihisha mu mugano uri hafi y’ishuri ry’Abaporo, I Gatarange abahazi, hanyuma tuhagera bumaze guhumana, twinjiramo, tugira ngo twinjiremo hagati, tugira ngo ibitero bitaza kuhadusanga kuko ibitero byari byatangiye kwinjira mu baturage, mu gihe dukabakaba dushaka kwinjiramo dukora kubantu. Bagira ubwoba. Ntitwavuga ntibavuga, ariko mu minota micye, abari barimo bati “muri bande”. Lambert nk’uwari uturimo mukuru, ati ndi Lambert, nabo baratwibwira dusanga harimo umusaza Sinzinka Francois waje no kwimwa ubuhungiro na muramu we, Interahamwe Bandetse Edouard, ndetse akaza no gupfa agerageza guhungira muri Congo. Yari ari muri uwo mugano, dusangamo kandi umuhungu we, bari kumwe Jonatan turaranamo. Ariko bucya tuzinduka, buri wese ajya iwe kuko twumvaga ibitero byagabanyije umurego, bamaze kugenda, ariko ijoro ryose nko kugeza mu masasaba, baridogaga, batwara inka batwika amazu. Tugeze rero mu Kinanira, twahuriye ahantu hamwe, ndetse baranahamagarana. Ndibuka ko twe twahuriye haruguru

y’aho bita kwa Kanyemera, duhuza umugambi ko tugomba kuva ahongaho tugahunga, kuko abari abakuru muri twe batubwiye bati mbere si uku byari bimeze, batwaraga uwize, bagatwara utunze ariko ntabwo bicaga bose. Mbibutse ko kandi muri iryo joro ryo ku itariki ya cyenda, nibwo batemye umusaza Sitefano. Mw’icyo gitondo rero cyo ku itariki ya 10, nibwo abakuru batubwiye bati reka tuva ahangaha tugende kuko ibya cyera turabona ko byahindutse, intambara cyangwa itoteza ryahozeho ubu byazanye ingufu. Kubera ko Interahamwe zaturukaga mu nzira ituruka kuri antenne, ari naho inzira ijya kwa Bandetse n’abaturanyi be, n’izo nterahamwe ze yaturukaga, twe twafashe inzira igana ino, dushaka guhungira ahari Komini Gisuma. Duca aho bita Kiziguro, hanyuma abo twahasanze twababwiye uko bimeze, nabo baradukurikira

turazana, ndibuka imiryango yo kwa Karaveri, n’abaturanyi bose duhita tuzana, dushaka kujya mu Gisuma. Ariko tugeze ku ruganda, Abajandarume baraduhagarika bati nimusubireyo. Nibwo twaje, tuva ku ruganda turaza tugera ku mbibi z’icyayi ahangaha, niho twakambitse, tuvuga tuti tugiye kuguma ahangaha, turebe uko bimeze, kuko twatekerezaga ko mu Gisuma hari amahoro. Baratugaruye, ntitwanamenye uko byari bimeze ariko ntabwo byari byoroshye. Nko mu isaha imwe cyangwa abiri, niho umuyobozi w’uruganda, yazanye n’umujandarume bashaka kuturasa, bavuga ngo nimugende mujye muri Komine y’iwanyu. Kuko twari tuje duturuka muri Komine Nyakabuye. Kugera kuri komine Nyakabuye hari hafi cyane, kuko urugabano rw’icyahoze ari Gisuma n’icyahoze ari Komine Nyakabuye, ni hano hafi cyane. Twahise tuza rero, dutambika munsi y’iriya Pilone mubona hariya (yabwiraga abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabereye i Nyarushishi ku itariki ya 12/6/2013) niho twakambitse. Hari ku itariki ya 10. Ku itariki ya 11 Bandetse n’Interahamwe ze bamenya ko twahageze, ari hano turi, aradutera. Ariko badutera baturuka ruguru, twe turi munsi y’umuhanda, ariko biratworohera kubona amabuye yo mu muhanda, turabarwanya, turabatsinda baragenda. Hanyuma kandi mbibutse ko, nsubiye inyuma gato cyane, kuri iyo tariki cumi, tuva Kinanira, uwasigaye inyuma ntabwo byamworoheye kubarokoka, kuko, murabizi muribuka umuryango wo kwa Nzakamwita Polycarpe, umuryango we wose warazimye, ndetse ni naho umusaza Maja Jeraridi, umuhungu we Maritini, ndetse n’uwo muryango mvuze, babishe babatwitse. Ndetse na Ngarambe, Sebiziga, abasigaye

Page 19: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

Icyizere N°34, Nyakanga 2013 19

Ibikurikira urup 17

AMAKURU

Twari benshi, aba mbere baragenda, ariko dutungurwa

n’uko, mu kanya gato cyane, ari Abajandarume, ari Interahamwe bahise bamenya uko bimeze. Ndibuka nari namaze kugera hanze ya

sitade, tubona Interahamwe nyinshi cyane tutazi ahantu ziturutse. Hahise hatangira kuvuga amasasu menshi

cyane, rwa rugi rwa sitade bahita barufunga n’ingufu,

ariko harimo abasore (b’Abatutsi) bagerageza

gusunika, hanyuma bacye bashobora kwinjira ariko

abandi bari bamaze kugera hanze ndetse na kure,

bishe abantu benshi cyane. Hakoreshejwe amacumu,

amahiri, imipanga, amasasu, ari abasirikare ndetse

n’abanyururu bari hariya. “

Ubuhamya bwa Casimir Habimana warokokeye i Nyarushishi

inyuma bose, nta wabashije guhita, abona inzira. Tugeze ahangaha, niho uwitwa Eujeni wo Kiliyofasi yatubwiye nyine inkuru( yari yasigaye inyuma ariko abasha kutugeraho aratubwira ati muzi ko Ngarambe bamwishe, atubwira n’abandi uko byagenze. Ku itariki ya 11 nk’uko nababwiye niho Bandetse yaduteye, turabatsinda. Ku itariki ya 12 nibwo haje igitero gica hano hepfo, bazamuka kwa Mariseli, ntekereze ko hari n’abandi baturutse hirya, ariko bageze kwa Mariseli kuko hari Abajandarume batambikana n’umujandarume, bagera haruguru y’umuhanda, twe turi munsi y’umuhanda, n’ubundi dukomeza gukoresha ya ntwaro yacu y’amabuye. Tukabatera, baza kubona ko n’ubundi baza gutsindwa, biba ngombwa ko umujandarume arasa. Umujandarume amaze kurasa, twahise dupfusha umuntu, Tewojeni Zigiriza, yahise agwa hariya nyine, hakomereka Eujeni wo kwa Pasitori mu Kinanira nyine, waje gupfa nyuma, kandi hakomereka uwitwa Felisita, wo kwa Fabiyani mu Kiziguro. Nyuma y’urwo rupfu, nyuma y’ibyo bikomere, twahise dufata umwanzuro wo kujya kuri katederali. Bwakeye rero kuri 13 tugenda, tujya kuri katedarali. Mu nzira twaciyemo ababashije kutubona tugenda bahise badukurikira duhita dukomezanya urugendo. Tugeze kuri katedarali, twahabaye ku itariki ya 13, 14. Ku itariki ya 15 nibwo Bagambiki yaje, bavuga ko hariya ari hato, batabasha kuhaturindira, bati nimugende mujye kuri sitade. Turazamuka, hari abari kuri sitade, hari n’abari mu mashuri ya “primaire” kuko hari hato, twese tugenda tujya kuri sitade.Ariko kuri 16 nyine, ndumva hari kuwa gatandatu, nibwo baje gutwaramo abantu, abo nibuka harimo Gapfumu, harimo Trojani, harimo ndetse n’umusaza bavuze, wagiye

adusezera ubona yishimye, avuga ati mumvugire ishapule munsabire. Bigaragara nyine ko twinjiye mu buzima bw’umutekano mucye, n’ubwo byari byaratangiye, ariko tubona ko naho twagiye nta makiriro, ahubwo bahatuzanye kugira ngo bahadutsembere, mu buryo bworoshye. Mu minsi yagiye ikurikiraho, n’ubundi bagiye baza baroba abantu. Ku itariki ya 22 nabwo baraje baroba abantu, ndibukamo Visenti wo kwa Projegiti wavukaga hariya ku Kinanira nawe, birakomeza ndetse no ku itariki ya 28 aribwo batwaye abantu benshi cyane, tugira n’umujinya. Nduva ariyo tariki bwacyaga tugenda. Abari abakuru baravuze bati murabona ko nta mahoro dufite ahangaha, nimugerageze ejo,

saa kumi n’igice ndumva ariho bavuze, muzabe mwamaze kwitegura, murare muzinze ibintu byanyu, hanyuma duhite tugenda. Mu gitondo cya kare rero niho twazindutse, tuvuga ngo tugiye muri Zaïre, kuko twabonaga ahongaho nta mutekano turi bubone. Twari benshi, aba mbere baragenda, ariko dutungurwa n’uko, mu kanya gato cyane, ari Abajandarume, ari Interahamwe bahise bamenya uko bimeze. Ndibuka nari namaze kugera hanze ya sitade, tubona Interahamwe nyinshi cyane tutazi ahantu ziturutse. Hahise hatangira kuvuga amasasu menshi cyane, rwa rugi rwa sitade bahita barufunga n’ingufu, ariko harimo abasore (b’Abatutsi) bagerageza gusunika, hanyuma bacye bashobora kwinjira ariko abandi bari bamaze kugera hanze ndetse na kure, bishe abantu benshi cyane. Hakoreshejwe amacumu, amahiri, imipanga, amasasu, ari abasirikare ndetse n’abanyururu bari hariya. Icyo gihe ntekereze ko ariho hamenyekanye abantu benshi kubera amasasu yavuze icyo gihe. Muri iyo minsi nibwo hatangiye gutekerezwa kutuzana hano I Nyarushishi. Nihuse, ku itariki 11 uko babivuze, nibwo abantu bavuye muri sitade bwa mbere baje, bagera ahangaha. Njye naje mu baturutse muri sitade bwa kabiri,tuza hano, n’ubundi hari umutekano mucye. Abajandarume bari bari ahangaha, imbeho yari ahangaha, inzara yari ahangaha, nta myambaro, nta byo kurya. Indwara, abantu benshi hano bishwe n’indwara, ariko kandi abandi bantu bagiye bapfa bava mu nkambi bagiye gushaka inkwi, uciye ahangaha bakamuroba bakamwica, akaburirwa irengero. Wenda nibyo dusaba abantu bari batuye ahangaha baba bazi ahantu bagiye babicira, badufasha. Abatarabonetse, abo tutamenye bagiye baroba gutyo cyangwa bagiye bagenda gutyo, bakadufasha kugira ngo

baboneke. Umutekano mucye wagumye kugaragara ahangaha. Wenda mvuze ku bice byari bigize hano, hari sitade ya mbere, yaraje ikambika hepfo y’umuhanda,ariko mu gace kerekeza Mutimasi, Sitade ya kabiri rero (abavuye muri Sitade bwa kabiri) baraje bakambika haruguru y’umuhanda n’ubundi mu gace kerekeza hirya Mutimasi. Haje kuza abantu baturutse Mibilizi bari munsi y’umuhanda mu gice cyerekeza Nyarushishi hirya, ari naho haje kuza abantu bo ku Kibuye. Haruguru habaga aho bitaga Congo Nil, Camp Zaïre, hanyuma hariya haruguru habaga abana b’imfubyi, hari n’andi mahema yaje kugurwa y’abantu baje baturuka i Butare. Ku mutekano mucye rero, hari icyo nagirango mbibutse batavuzeho, muribuka umucyecuru wari ugiye gushaka inkwi bafatiye muri kariya gace ko hirya ku Kibuye, ariko akaza gutabarwa n’abasore b’Abatutsi bashakaga kuzamuka bihuta. Muribuka kandi undi muntu batwikiye hakurya: bacanye amashara, bamutwikira hakurya Mutimasi. Ibyo ni ibintu bigaragaza ko nta mutekano na mucye twari dufite ahangaha. Ibijyanye n’Abafransa bagiye babivuga uko bageze ahangaha, uko baje uko abantu bacyekaga ko wenda baje kuturindira umutekano. Amakuru ahari yandi, ni uko nabo icyari cyabazanye, si ukuturindira umutekano mu by’ukuri, ahubwo ni uko amakuru yari yamaze kugaragara ko hano hari impunzi, Inkotanyi kandi n’ubundi zabasumbirije, babona nta garuriro, kandi n’ubundi bamaze gutahurwa ko uruhare rwabo muri Jenoside rwamaze rugaragara. Numva rero inzira twaciyemo ari iyongiyo, ababaye sitade, ababaye Mibilizi tugahurira ahangaha. Inzira y’umusaraba, cyangwa se karuvariyo twaciye numva ari iyo ngiyo, tugumye twibuke kandi twiyubaka.

Dukomeze kwihangana.

Page 20: IBIRIMO kububyaza inyungu hari n’abatangiye kubuzira ......y’1900, iyo bavugaga amoko abanyarwanda batumvavaga Ubutwa, ubututsi n’ubuhutu ahubwo bumwaga amoko nk’abasinga,

“TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI DUHARANIRA KWIGIRA”

IBUKA, AMAGANA URWANYE JENOSIDE

Ku bw’ubuvugizi bwa CNLG, Nyirangeri Olive yasubijwe amasambu y’ababyeyi be bazize Jenoside

Nyirangeri Olive, ni umukobwa ufite imyaka 25. Yaganne Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, imukorera ubuvugizi abasha kugaruza amasambu yasigiwe n’ababyeyi be bazize Jenoside.

Nyirangeri atuye i Kigali, aho abana

na se wabo, ariko akaba yarakomokaga mu yahoze ari perefegitura ya Kibuye, mu gace ubu kabaye Akagari ka Kagusa, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro. Abasigaye bo mu muryango mugari,

bari baturanye, bari barigaruriye amasambu y’iwabo, bayahinga bagasarura amashyamba nk’atagira ba nyirayo.

Aho uwo mwana agereje ikibazo kuri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, mu ishami ry’ubuvugizi bw’Abacitse ku icumu, abakozi ba Komisiyo bihutiye kumukorera ubuvugizi bageza ikibazo cye k’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukura, bubasha gutumiza abari barigaruriye amasambu y’uwo mwana kuva

nyuma ya 94, bubahuza n’uwo mukobwa, magingo aya ayo masambu akaba yarasubijwe nyirubwite, ubu washyizemo uyamucungira. Ni nyuma y’uko abari barayigaruriye bakoze inyandiko mvugo, imbere y ’ U m u n y a m a b a n g a N s h i n g w a b i k o r w a w’Umurenge, bemera ko amasambu bahingaga agiye mu maboko ya Mukangeri

Iki kibazo cy’isambu, Nyirangeri yabajijwe impamvu atakigejeje ku itsinda ririmo inzego zitandukanye

zazengurutse igihugu zigamije gukemura ibibazo by’imitungo y’abacitse ku icumu yigaruriwe, avuga ko atabimenye. Ikizima n’uko ikibazo cye aho akigereje mu ishami ry’ubuvugizi rya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside cyacyemutse.

Uyu Munyangeri, yagize n’andi mahirwe yo kujya mu mubare w’abarihirwa na FARG, nyuma y’aho CNLG ikoreye ubuvugizi abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, bari

basanzwe birihira nyuma bakaza kubura ubushobozi bitewe wenda n’uko ababarihiraga batagifite akazi cyangwa izindi mpamvu, kugira ngo bajye barihirwa na FARG. Se wabo wamurihiraga nawe nta bushobozi yari agifite, ariko ubu ararihirwa na FARG, akaba ageze mu mwaka wa gatutu, muri Kaminuza ya INILAK.

Uru ni rumwe mu ngero zigaragaza ko ubuvugizi bwa CNLG kenshi bugira icyo bugeraho gifatika.

Antoine Rwagahirima

Kubika ubuhamya no kubumenyekanisha

N’ubwo ubuhamya butangwa buba b u g a r a g a z w a bidasubirwaho imitegurire n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye inzego zishinzwe umutekano, Ingengabitekerezo ya Jenoside ntiracika burundu, hari abiyigaragaza mu magambo cyangwa mu bikorwa, n’ubwo nk’uko babitangaje ngo yaba yaragabanutse kimwe cya kabiri. Ahubwo bagasanga hanze y’uRwanda ariho ingengabitekerezo ya Jenoside iteye inkeke

kurushaho, ukayisanga mu bitabo byandikwa n’inyandiko zinyura kuri Internet. Za ambassade z’uRwanda mu bihugu

ikunze kugaragaramo zikaba zigomba ngo gusuzuma zifatanyije na CNG ingamba zakoreshwa mu kuyirwanya.

Mu buryo bwa rusange, abari mu nama basanze ibikorwa byo kwibuka bigomba kujya bitegurwa, hakaba harashimwe

Hasuzumwe ibyakozwe mu kwibuka ku nshuro ya 19, hanategurwa ukwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibikurikira urup 7 uturere twateganyije kandi dutegura ibikorwa byose byari kuzakorwa mu kwibuka ku nshuro ya 19 mu gihe cy’iminsi ijana no mu Mirenge yose igize Akarere. (Ibi bishyizwe mu bikorwa byatuma igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 umwaka utaha kirushaho kugenda neza). Hanashimwe n’ibigo byemeye kuzashyira mu ngengo y’imari amafranga azatangwa mu kuremera, umwaka utaha, abacitse ku icumu batishoboye. Gushimangira ibyiza byagezweho no gukosora ibitaragenze neza bizatuma igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi kigenda uko umuntu wese yabyifuza.

Antoine Rwagahirima

Komiseri Rusanganwa François Xavier akikijwe iburyo na Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na Jean Damascène Gasanabo(ibumoso) uyobora ikigo cy’ubushakashatsi n’ububiko shakiro kuri Jenoside