67
RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6 GASABO, 27.06.2014

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

  • Upload
    ull

  • View
    76

  • Download
    2

Embed Size (px)

DESCRIPTION

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6. GASABO, 27.06.2014. SOCIAL PROGRAMS. Imfubyi Abasabiriza Inzererezi Imitungo y’imfubyi za Jenoside Ibiza Abahejwe inyuma n’amateka Abagore Urubyiruko Abafite ubumuga Abana Impunzi & Abahunguka Indaya - PowerPoint PPT Presentation

Citation preview

Page 1: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZAMU GIHE CY’AMEZI 6

GASABO, 27.06.2014

Page 2: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SOCIAL PROGRAMS Ubuzima (amavuriro, Ibitaro, mutuelle,

CDLS, pharmacy,…) Isuku (greening and beautification,

isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi,…)

Malnutrition Uburezi (amashuri y’incuke, amashuri

abanza, ayisumbuye, amakuru, ay’imyuga, alphabetisation,…)

Kwibuka no kurwanya Jenoside Itorero Gender, GBV FARG (shelter, education, imishinga,

DS, Girinka, Ubuzima) VUP (DS, Public Works, FS) Ubudehe Abacitse ku icumu batishoboye Incike za Jenoside Abageze mu zabukuru – Abasheshe

akanguhe Abavuye ku rugerero Abarwayi bo mu mutwe

Imfubyi Abasabiriza Inzererezi Imitungo y’imfubyi za Jenoside Ibiza Abahejwe inyuma n’amateka Abagore Urubyiruko Abafite ubumuga Abana Impunzi & Abahunguka Indaya Abacuruza ku dutaro Abanywarumogi & abasinzi,…… Amarimbi Amashyirahamwe (abagore,

abajyanama b’ubuzima, urubyiruko,…)

Umuco Imikino n’Imyidagaduro Guhemba abarimu n’abaganga!!!

Page 3: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Muri rusange Umuyobozi wungirije ushinzwe

Imibereho myiza mu Karere ka GASABO yakoze imirimo itandundakanye hamwe n’abakozi bo mu rwego rw’imibereho myiza.

• Muri iyo mirimo yakozwe yibanze cyane cyane ku bikorwa byo kureba uburyo imibereho y’abaturage yarushaho kuba myiza twita mu kubafasha kwihangira imirimo, kugira isuku, imyidagaduro, kubakangurira kwitabira ubwisungane mu kwivuza,……..

Page 4: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho

Myiza mu Karere ka GASABO mu byo yashoboye gukora birebana n’inshingano ze harimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere, imyanzuro ya Komite Nyobozi yaguye y’Umujyi, gukurikirana umunsi ku wundi imirimo ikorerwa mu mashami mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, imitangire ya serivisi nziza, gutanga ubujyanama ku bakozi hagamijwe kugera ku ntego n’inshingano by’Akarere. Ibyakozwe mu buryo bw’umwihariko harimo imirimo ikurikira:

Page 5: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Hamwe na bagenzi be bakurikiranye umunsi ku

munsi ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo y’Akarere ya 2013-2014, inakurikirana n’igenzura ry’imihigo ryakozwe n’itsinda ryo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali;

• Imirimo y’itegurwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari by’Akarere mu mwaka wa 2013/2014

• Gutegura no kwitabira “launching” ya “EDPRS2” no guhigura imihigo ya 2012-2013 hamwe no guhiga imihigo ya 2013-2014 imbere y’Umukuru w’Igihugu.

• Gusura abaturage mu Mirenge mu rwego rwo kubakemurira ibibazo.

Page 6: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Gukurikirana itegurwa rya “monographie”

y’Akarere 2013/2014• Kumurikira abaturage n’abafatanyabikorwa

ibyagezweho mu mwaka wa 2012/2013 n’imihigo y’Akarere 2013-2014;

• Gusura,Gukemura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe ku bibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi zarokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994;

Page 7: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Gukurikirana no gukemura ibibazo by’abanyeshuri

birebana n’ibyiciro by’ubudehe biga muri za Kaminuza

• Gusura abaturage mu Mirenge mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubakangurira ubwisungane mu kwivuza.

• Gukurikirana isuzumamikorere yateguwe na MINALOC y’ishyirwamubikorwa ya gahunda za Leta mu Karere, mu Mirenge , no mu Tugali (Social sector Assessment);

Page 8: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE

• Gufatanya ni abafatanyabikorwa (UNICEF, FNUAP, Croix Rouge, World Visión, AHF, Women for Women, FHI road, ) kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry’igenamigambi no gufata ingamba y’uburyo ibikorwa byateza imbere abaturage mu buryo bwihuse;

• Gukurikirana ikorwa rya “Targeting” y’abagenerwabikorwa ba VUP;

• Gukurikirana ibikorwa bya VUP birimo kwishyura Direct Support, iyishyurwa ry’inguzanyo (Financial services), n’ibikorwa bya Public Works;

Page 9: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE

Page 10: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Gukurikirana ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu

mashuri abanza n’ayisumbuye;• Gutegura no kuyobora igikorwa cy’ivugururwa

ry’ingengo y’imari 2013/2014; • Gutegura no gukurikirana mu Mirenge

ibiganiro byo muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda;

• Gukora ubugenzuzi mu mashuri, mu bigo nderabuzima no mu bitaro;

Page 11: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Gushakisha ibigo by’amashuri bizakira itorero,

gutegura no gukurikirana itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye;

• Gukurikirana itahuka no gutuza abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bava mu nkambi y’agateganyo ya Kirehe bagatuzwa i Jabana;

• Gusesengura no gusubiza inyandiko zandikiwe serivisi

• Kwitabira inama zitandukanye

Page 12: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE

• Gukurikirana ibibazo by’imitungo y’abana b’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibibazo 28/48 byavuye muri MINALOC byarakemutse, naho ibibazo 12 byagiye mu nkiko, 8 biri mu nzira yo gukemuka.

Page 13: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

IBIKORWA BYAKOZWE• Kubonera amacumbi abacitse ku icumu rya

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye kandi batuye muri “high risk zones”, ku bufatanye n’inkeragutabara hamaze kuzura amazu 16/16 no gusana amazu 10/30 yubakiwe abatishoboye bababaje cyane bari batuye mu manegeka akabije cyane mu Murenge wa Kinyinya, Akagali ka Gasharu. Haraterwa ubusitani no kubaka “murs de soutenememt”.

Page 14: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE• Mu gutabara abagezweho n’ibiza, mu

Murenge wa Kimihurura Akagali ka Kimihurura, imiryango 64 yasenyewe n’imvura yakorewe ubutabazi bwihutirwa, baterwa inkunga zitandukanye zirimo amafaranga ibihumbi 900,000, ibikoresho byo mu rugo (ibiringiti, amajerikani, amavuta yo guteka, amasafuriya, amasabune yo kumesa, imyenda).

Page 15: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE• Gusura no kwemeza abacitse ku icumu rya

jenocide yakorewe abatutsi batishoboye batuye mu manegeka kurusha abandi bagomba gutuzwa mu mazu yubatswe mu Kagari ka Gasharu mu murenge wa Kinyinya

• Hemejwe abagenerwabikorwa ba FARG bahabwa inkunga y’ingoboka ihoraho, iki gikorwa cyabereye mu Mirenge yose, abantu 1259 batishoboye bazahabwa inkunga y’ingoboka y’ibihembwe bibiri ingana n’amafaranga 56, 655,000.

Page 16: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE

Aho bavuye n’aho bimukiye

Page 17: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE• Mu gufasha abageze mu zabukuru barokotse

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994 batishoboye (incike), ku bufatanye na FARG hamaze gutangwa inkunga yihariye ingana na 4,800,000frw batishoboye 29/50.

• Gusuzuma no kwemeza imishinga y’abatishoboye bagomba guterwa inkunga mu mishinga

• Gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Bumbogo, Nduba na Jabana bahuye n’ibiza baterwa inkunga y’ibikoresho by’ibanze (shitingi, amasahani, ibikombe, amasafuriya, amajerekani,....)

Page 18: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KU BAFITE UBUMUGA

• Kuzamura imibereho y’abantu bafite ubumuga, ku bufatanye na MIFOTRA haremewe Koperetive Dukorane ifite abanyamurwango bafite ubumuga 6/11 bagize iyo koperative ikora umwuga w’ubudozi bahabwa imashini nini idoda izabafasha kwiteza imbere.

Page 19: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

• Hamaze gutoranywa koperative 2 z’abafite ubumuga zikaba zaratoranyijwe na Komite y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga. Izo koperative ni Kopetricoka iri mu Murenge wa Kacyiru ikora ubudozi n’ububoshyi bw’imipira na Abatigayintege iherereye mu Murenge wa Nduba ikora ubworozi bw’inzuki, izo koperative zizahabwa inkunga ingana na 4,000, 000frw imwe igahabwa 2,000,000frs.

Page 20: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

• Mu rwego rwo kumenyekanisha amategeko arengera abantu bafite ubumuga no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, kubufatanye na Handicap International hakozwe amahugurwa y’abantu 40 bagizwe n’abashinzwe Imibereho myiza mu Mirenge; Abahuzabikorwa ba NCPD ku Mirenge no ku Karere, abahagarariye ibigo bifasha abana bafite ubumuga n’abahagarariye Polisi ku Karere.

Page 21: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

Amahugurwa y’abafite ubumuga n’inzindi nzego

Page 22: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA• Ni muri urwo rwego hatanzwe ibitabo 130 birimo

amategeko arengera abantu bafite ubumuga n’arengera abana twatewemo inkunga na NUDOR, ibi bitabo byatanzwe mu bakozi b’Akarere kugeza ku Mirenge. Kubufatanye na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu na none hateguwe hanakoreshwa amahugurwa ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aho aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 70 barimo abakozi b’Akarere kugera ku Murenge bakora muri serivisi y’imibereho myiza hamwe n’abari muri Komite za NCPD kuva ku Karere kugeza ku Mirenge.

Page 23: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

Amahugurwa ku burenganzira bw’abafite ubumuga

Page 24: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

• Muri gahunda yo kwitabira gahunda zisanzwe za Leta, Komite za NCPD/Gasabo mu nama yayo y’Inteko Rusange yayo yakusanyije kandi itanga amafaranga angana na 402 500 frw yo gushyira mu Agaciro Development Funds.

Page 25: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

Komite y’abafite ubumuga mu Karere itanga inkunga mu kigega cy’agaciro

Page 26: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA• Kwizihiza umunsi mukuru w’Abageze mu

zabukuru, Akarere ka Gasabo katanze imfashanyo yo gufasha abapfakazi ba Jenocide bageze mu zabukuru batuye mu Mudugudu wa Avega, iyo mfashanyo ikaba yari igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 500,000frw. Uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kimironko mu Mudugudu wa Avega maze abageze mu zabukuru bagera kuri 300 baturutse mu Mirenge baza kwifatanya n’abandi kwizihiza uwo munsi mukuru.

Page 27: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

• Mu kwita ku bafite ubumuga basheshe akanguhe, ku bufatanye n’Umurenge wa Ndera na Remera, Akarere kifurije umwaka mushya wa 2014 na Noheri abageze mu zabukuru bafite ubumuga bwo mu mutwe baba muri Home St Jules iherereye mu Murenge wa Ndera, bahawe ibiribwa n’imyambaro.

Page 28: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KUBAFITE UBUMUGA

Ubusabane n’abamugaye bageze mu zabukuru

Page 29: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI IFASHA ABATISHOBOYE

• Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga, uyu munsi wizihirijwe i Huye ku rwego rw’Igihugu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukureho inzitizi muri serivisi y’ubuzima, dukingure imiryango hagamijwe kubaka sosiyete ibereye buri wese”. Akarere koherejeyo abafite ubumuga 30 bahagarariye abandi.

Page 30: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI YITA KU BAFITE UBUMUGA

Kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga

watangijwe n’urugendo

Page 31: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• Muri gahunda y’ubukangurambaga bwo

kurwanya SIDA mu rubyiruko binyuze muri Clubs Anti-SIDA, hakanguriwe urubyiruko 800 kwirinda SIDA, kuboneza urubyaro, kwikebesha (Circoncision) hagamijwe gukumira ubwandu bushya (Nouvelles infections). Iki gikorwa cyakozwe kubufatanye na MYICT byakorewe mu Mirenge ya Jabana, Gatsata, Gikomero, Remera, Rutunga na Ndera.

Page 32: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• Gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya SIDA

mu rubyiruko binyuze muri Club Anti-SIDA, Club Anti-SIDA 8 zo mu Mirenge ya Remera, Kimironko, Gatsata, Jabana, Ndera, Gikomero, Rutunga, Kimihurura zahawe inkunga ingana n’amafaranga 1,823,400 agizwe na 1,265,000 frw y’ibikoresho na 558,400 frw yo kubafasha mu ngendo zo gutanga ibiganiro mu rwego rwo kurwanya SIDA mu rubyiruko.

Page 33: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

• Gukurikirana gahunda z’ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kugabanya ubwandu bwa SIDA, ku bufatanye n’Ingabo (Brigade ya 402/Kami), hakozwe igikorwa cyo kwikebesha (circoncision) cyabereye mu Kigo Nderabuzima cya Gihogwe, ku munsi hakorerwaga abantu 100 mu gihe cy’ibyumweru 2

Page 34: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• Ku bufatanye na CTB, hatanzwe ibikoresho by’ivuriro

rya Remera muri gahunda yo kuritangiza bifite agaciro k’amafaranga 130,000,000.

• Mu gukurikirana imikorere y’amavuriro yigenga hibandwa mu mitangire ya serivisi n’ibyangombwa byayo, hagenzuwe amavuriro 42/48 akorera mu karere, iryo genzura ryafunze amavuriro 7/42 yagenzuwe kuberako atujuje ibyasabwaga.

• Ubugenzuzi bwa Farumasi zikorera mu Karere

Page 35: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

Ububiko bw’imiti butubahirije amategeko

bwafunzweRimwe mu mavuriro yasuwe ryafunzwe kuko ritujuje ibyangombwa

Page 36: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• DHMT yakoze inama zitandukanye mu rwego

rwo kuganira kubibazo dusanga mu buzima mu karere kacu, muri iki gihembwe habaye inama ebyiri imwe mu kwezi kwa munani indi mu kwezi kwa cumi na kumwe. Hafatiwe ingamaba zitandukanye zigamije gutanga service nziza no kubaka ubushobozi bw’amavuriro.

Page 37: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

Inama y’Itsinda rikurikirana ibijyanye ni ubuzima mu Karere (DHMT)

Page 38: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko

kwirinda SIDA no gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, hizwe uburyo umubare wa Clubs Anti-SIDA zava ku 8 zikaba 10 zitanga ibiganiro mu rubyiruko rutiga. Imirenge 7 idafite clubs anti SIDA ziri muri gahunda yo gutanga ibiganiro ku bufatanye na MYICT yarandikiwe isabwa koherereza urutonde rwa Clubs bafite n’ibikorwa zikora kugirango bishingirweho hatoranywamo 2 ziyongera kuri 8 zari zisanzwe muri gahunda.

Page 39: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS• Kubufatanye bwa Rwanda Family Health Project

hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yabo n’amavuriro hatanzwe inkunga ingana na 281.640.450 FRW azakoreshwa mu kuzamura imikorere y’amavuriro no gutanga service nziza

• Kongerera ubushobozi Clubs 10 mu rwego rwo kuzifasha gutanga ibiganiro mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda SIDA n’inda zitifujwe, Clubs Anti-SIDA 8/10 zahawe inkunga kubufatanye na MYICT ingana n’amafaranga 976 896 (Rwf 122 112/ Club) yo kubafasha kugura ibikoresho ndetse no kubafasha mu ngendo mu gihe cyo gutanga ibiganiro mu rubyiruko rutiga.

Page 40: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

• Mu kwegereza service z’ubuzima abaturage, hakuriranywe iyimurwa ry’ikigo nderabuzima cya Kimironko mu nyubako nshya y’ikigo nderabuzima cya Remera, hanakirwa ibikoresho binyuranye byo mu buvuzi.

Page 41: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

Aho C.S ya Kimironko yakoreraga n’aho yimukiye I Remera

Page 42: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUZIMA & CDLS

• Muri gahunda yo gukurikirana imitangirwe ya serivisi mu mavuriro yigenga, hongeye gufungurirwa amavuriro 4/7 yari yarafunzwe kubera nta byangombwa bisabwa serivisi zitangwa bitari byuzuye.Ni muri urwo rwego rwo kurwanya SIDA mu rubyiruko rutiga, hateguwe amasezerano hagati ya Clubs Anti-SIDA 10, Akarere na MYICT y’ubufatanye mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA.

Page 43: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA

• Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, hakozwe inama zinyuranye n’abakangurambaga b’ubuzima, habaye kandi ubukangurambaga mu Mirenge yose igize Akarere no mu nsengero zinyuranye. Ni muri urwo rwego ukwezi kwa Nzeri kwarangiye Akarere gafite abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza 188,392/328,205 bagomba kwitabira bangana na 57%.

Page 44: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO

• Mu kubahiriza uburenganzira bwo kwiga ku mwana wese, ku bufatanye na NCC/GLOBAL FUND hatanzwe inkunga y’amafaranga 55,650,677 y’ishuri ku bana batishoboye b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ayo imyuga ku buryo bukurikira:

Page 45: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO

Inkunga Umubare w’abana Icyiciro/Amashuri Agaciro (Rwf) Igipimo

Frw y’ishuri 820/854 Ayisumbuye 52 466 877 96%

124/135 Imyuga iciriritse 3 183 800 91.8%

Page 46: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO• Kuzamura abagore babavana mu bukene,

kubufatanye na MIFOTRA hatoranyijwe abagore 150 bavanywe mu buraya, bagurirwa ibikoresho binyuranye birimo imashini zo kudoda n’ibikoresho bya solon byose bifite agaciro k’amafaranga 4 000 000.

Page 47: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO• Mu gusubiza abana bo mu muhanda mu

miryango yabo, kubufatanye na “Gikondo Transit center” aho abo bana baba bacumbikiwe mu gihe haba hategerejwe ko basubizwa mu miryango yabo, mu gihembwe cya mbere hacyuwe bose hamwe abantu 40

(abahungu 9 n’abakobwa 31) hamwe n’umukecuru wasabirizaga ku muhanda. u kigo kigisha imyuga.

Page 48: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO

• Abana 65 barererwaga mu bigo by’imfubyi bashubijwe mu miryango, hatangiye igikorwa cyo gukurikirana imibereho yabo aho barererwa mu miryango, mu gihembwe cya II hacyuwe abana n’abasabirizi 156 (abagabo 90, abagore 66) iwabo bo mu Karere ka Gasabo, urubyiruko rwo muri bo n’abandi bantu 74 bagiye i Wawa mu kigo kigisha imyuga.

Page 49: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ITERAMBERE RY’UMURYANGO• Mu gutegura inama nkuru y’Igihugu ya 9 y’abana,

hakusanyijwe ibitekerezo by’abana bahagarariye abandi mu mirenge byoherezwa muri NCC, nyuma abana 36 bitabiriye iyo nama, bateguwe bahabwa ibyangombwa byose, banaherekezwa muri iyo nama.

• Mu gufasha umugore kwiteza imbere, kubufatanye na CNF/National hatoranyijwe umugore w’indashyikirwa akazahembwa k’umunsi w’umugore wo mu cyaro. Hatoranijwe koperative izahembwa ariyo koparative UMUCO yo mu Murenge wa Rusororo yahawe inkunga y’amafaranga 200,000.

Page 50: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’URUBYIRUKO SIPORO N’UMUCO

• Muri gahunda yo gukurikirana imishinga y’urubyiruko yatewe inkunga na BDF no gushishikariza urubyiruko kugana ibigo by’imari biciriritse, hakurikiranywe imishinga 28 y’urubyiruko (abakobwa 20 & abahungu 8) yatewe inkunga ihwanye n’amafaranga

42 165 000.

Page 51: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’URUBYIRUKO SIPORO N’UMUCO

• Gukoresha amarushanwa mu mbyino gakondo, imivugo n’imbyino za kizungu mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugaragaza impano bafite, hitabiriye amatsinda 9 yarushanijwe, iya mbere mu byino gakondo/ dance traditionnelle yabaye KODURU ihembwa amafaranga 25 000, mu byino za kizungu/ danse moderne DUFATANYE yahembwe 25 000 , mu ikinamico iya mbere yabaye TUBEGERE ihembwa 30 000 naho abandi basigaye bose bahebwe ibihumbi

15 000.

Page 52: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’URUBYIRUKO SIPORO N’UMUCO

Zimwe mu mbyino zari mu marushanwa ndetse

n’abayakurikiranaga

Page 53: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’URUBYIRUKO SIPORO N’UMUCO

• Ku bubufatanye n’umuryango wa World Vision, hahuguwe urubyiruko 40 umwuga w’ububaji, urwo rubyiruko rwo mu Murenge wa Jabana, mu gusoza ayo mahugurwa rwahawe imashini z’ububaji zifite agaciro k’amafaranga 15 000 000.

Page 54: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

• Mu rwego rwo gukurikirana iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 70 n’ubwiherero 106 bya 9&12 YBE mu Karere mu mwaka wa 2013-2014, hasinywe amasezerano y’abatekinisiye A2 mu by’ubwubatsi 12/15 bitwaye neza umwaka ushize bakazakurikirana imyubakire muri uyu mwaka wa 2013/2014, abandi bashyizweho bapiganwe.

Page 55: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

Ibyumba biteganyijwe Ibigeze muri linteau na

finissage

Ibyarangiye

70 54 16

Page 56: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

Amashuri yubatswe ndetse n’ubwiherero

Page 57: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI• Mu rwego rwo kwita ku ireme ry’uburezi,

higwa uburyo abana bataye amashuri basubizwa kwiga, hasuwe abajyanama b’uburezi bo mu Mirenge ya Jali, Nduba, Gikomero na Rusororo. Basabwe ibi bikurikira: Kumenya abana bose bavuye mu ishuri bari mu Kagali, kujya batanga raporo ya buri cyumweru ku Murenge n’Imbuto Foundation kugirango bakurikiranywe kandi babashe gusubizwa mu ishuli.

Page 58: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

• Mu gutegura abana kuzakora neza ibizamini bya Leta, hakozwe isuzumabumenyi ku bana bitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka kuri buri cyiciro, imbonerahamwe igaragaza imibare y’abanyeshuri bakoze Mock Exam n’umubare w’abari bateganyijwe gukora:

Page 59: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZIIcyiciro Umubare w’abateganyijwe Umubare w’abakoze %

Abanza/ Primary 6799 6793 99.9

Ayisumbuye/ Secondary 3389 3247 95.8

Page 60: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

• Gukora isuzuma ry’amaraporo atangwa n’abashinzwe uburezi mu mirenge

• Gukurikirana iyubakwa ry’amarero mu mirenge ya Nduba na Gikomero

• Kugenzura imikorere y’ibigo by’amashuri hitabwa ku isuku n’ireme ry’uburezi

Page 61: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’UBUREZI

Inyubako y’irerero rya Gikomero

Ahakozwe ubugenzunzi aha umwarimu asobanura ubwoko bw’inyamaswa

Page 62: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ISUKU • Mu kwimakaza umuco w’isuku mu Mujyi wa

Kigali, k’ubufatanye n’Uturere tugize Umujyi wa Kigali n’Umujyi hakozwe isuzuma rusange mu isuku mu mirenge yose y’Umujyi, icyo gikorwa cyari gikuriwe na Polisi y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo uba uwa mbere n’amanota 76% mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali maze uhabwa igihembo cy’imodoka nshya ya Pick up ifite agaciro ka 28 000 000 frw.

Page 63: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ISUKU

Ahatewe ubusitani mu kigo cy’ishuri

Igihembo cyatanzwe ku murenge wa Kimihurura/GASABO mu marushanwa y’isuku

Page 64: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ISUKU

• Hatangijwe gahunda yo kurinda icyondo ahahurira abantu benshi , hamaze gukorwa pavement ku biro 2/73 by’utugari na 2/15 by’imirenge, hatewe ubusitani ku biro 71/73 by’utugari na 15/15 by’imirenge.

Page 65: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ISUKU

Gutera ubusitani ku biro by’Akagari ka

Rukiri II

Ahakozwe pavement ku biro by’Umurenge wa Kimironko

Page 66: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

SERIVISI Y’ISUKU• Mu rwego rwo gukumira umwanda mu ngo,

imiryango 35978/38719 iri mu mujyi yagiranye amasezerano n’amakoperative atwara imyanda yo mungo ingana na 93%. Ni muri urwo rwego hatangiye ubugenzuzi bw’isuku mu bigo by’amashuri 86/132 byagombaga kugenzurwa, amahoteri 27/30 yagombaga kugenzurwa, ibigo nderabuzima (centre de santé & poste de santé) 42/50 byagombaga kugenzurwa n’utubari na resitora 73/100 zagombaga kugenzurwa, hatewe ibiti by’umurimbo 103.847/150.000

Page 67: RAPORO Y’IBIKORWA  BYAKOZWE  KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6

H E Paul KAGAME, “Umuyobozi mwiza ni uwubaka urwego ruramba kugeza n’igihe atakiri ku buyobozi kandi agaharanira iterambere ry’ubuzima bw’abaturage n’icyo azabasigira mu gihe azava ku buyobozi.”

No time to loose for serving better our People!

Stay relevant