21
REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’IBURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO B.P : 103 GITARAMA E_mail: [email protected] Website: www.ngororero.gov.rw RAPORO Y’URUGENDOSHURI KU MIKUSANYIRIZE N’IMITUNGANYIRIZE Y’UBUKI Kamena 2016

RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

  • Upload
    others

  • View
    0

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’IBURENGERAZUBA

AKARERE KA NGORORERO

B.P : 103 GITARAMA

E_mail: [email protected]

Website: www.ngororero.gov.rw

RAPORO Y’URUGENDOSHURI

KU MIKUSANYIRIZE

N’IMITUNGANYIRIZE Y’UBUKI

Kamena 2016

Page 2: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

i

Ibirimo

Ibirimo i

Lisiti y’amashusho/ Photo ii

I. Intangiriro 1

II. IBYAHASHYWE MU URU RUGENDOSHULI (Key findings) 4

2.1. Uburyo bwo korora inzuki n’ibikoresho by’ubuvumvu/ How to keep bees 5

III. ISOMO ABARI MUR UGENDOSHULI BATAHANYE/ How to Start a Beekeeping

as Business? 13

IV. IMYANZURO YAFASHWE 15

Page 3: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

ii

Lisiti y’amashusho/ Photo

Photo 1: Photo y'agace k'ishyamba rya Nyungwe National Park .............................................. 2

Photo 2: Itsinda ryari mu rugendoshuli nyuma yo guhabwa inyigisho n'Ihuriro "Ubwiza bwa

Nyungwe" ku mitunganyirize y'ubuki ..................................................................... 4

Photo 3: Abavumvu muri uruvumvu rwa Koperative "Impashyi"/ Nyamashe/ Shangi ............ 5

Photo 4: Abari mu rugendoshuli barimo gusobanurirwa uburyo inzuki ziboneka n'ibikoresho

by'ibanze bikenerwa ................................................................................................. 6

Photo 5: Kugenzura ubuzima n'imikorere y'inzuki mu muzinga ............................................... 7

Photo 6: Ubuki bweze bugeze igihe cyo guhakurwa ................................................................. 8

Photo 7: Imashini yifashishwa mu guhakura ubuki, hatangijwe ibishasha (Manual Honey

Extractor) ................................................................................................................. 9

Photo 8: Abari mu rugendoshuli bigishwa gupima amazi ari mu buki hifashijwe

"Refractometer" ....................................................................................................... 9

Photo 9: Gufubika ibice by'umubirii bishobora kwanduza ubuki mbere yo kugira imirimo yo

kubutunganya ......................................................................................................... 10

Photo 10: Double boiling, hagamijwe ko ubuki burekurana kugira ngo bubashe

kuyungururwa ........................................................................................................ 10

Photo 11: Icyapa kiranga Ihuriro ry'abahuvumvu "Ubwiza bwa Nyungwe" ........................... 11

Photo 12: Etiquette y'ubuki bw’Ihuririro “Ubwiza bwa Nyungwe” ........................................ 12

Photo 13: Ikusanyirizo ry'Ubuki bw'Ihuriro" Ubwiza bwa Nyungwe" ................................... 14

Photo 14: Itsinda ryari mu rugendoshuli mu nama yo gufata imyanzuro i Nyamasheke kuwa

24/6/2016 ............................................................................................................... 15

Page 4: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

1

RAPORO KU RUGENDOSHULI KU BIKORWA BYO GUKUSANYA NO

GUTUNGANYA UBUKI N’IBIKOMOKA KU NZUKI (NYAMASHEKE

KUWA 23-25/06/2016)

I. Intangiriro

Ubworozi bw’inzuki mu Rwanda burateganya gukuba gatatu umusaruro busanzwe bubona

kugera mu mwaka wa 2018. Ni mu rwego rwo kugira ngo amakoperative y’ubworozi bw’inzuki

ashobore kubona ubuki buhagije ku isoko ry’imbere mu gihugu no ku masoko yo mu mahanga.

Umushoramari Esther Su wo mu isosiyeti Apiary Limited yatangaje ko u Rwanda rufite ahantu

heza ho kororera inzuki n’umusaruro mwiza w’inzuki. Avuga ko ari yo mpamvu barimo

gukorana n’aborozi b’inzuki mu Rwanda mu guteza imbere umusaruro w’inzuki no

kubumenyekanisha ku isi.

Umushoramari Su avuga ko kandi ubuki bw’u Rwanda bukeneye guhindurirwa isura kugira ngo

burusheho kubona isoko.

Su avuga ko nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u

Rwanda ko isura nshya y’ubuki bw’u Rwanda bugiye kugezwa ku biro byose by’abahagarariye u

Rwanda hirya no hino ku isi ngo nko mu zindi ngamba zo gushaka isoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yatangaje ko

ubufatanye hagati y’amakoperative 20 y’aborozi b’inzuki mu Rwanda akorera muri zone enye

z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko

buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri ubwo bworozi no gutuma ubuki bw’u Rwanda

bumenyekana no guhatanira isoko ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko guhuza aborozi b’inzuki n’isoko ry’ubuki, ngo

bizatuma igice cy’abacuruzi cyungukira ku borozi b’inzuki gihita kivaho

Mu mwaka wa 2013, abadepite batoye itegeko ryorohereza icuruzwa ry’ubuki mu mahanga no

guhatanira isoko.

Page 5: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

2

Ikilo cy’ubuki ku masoko yo mu Karere ka Ngororero kigura hagati y’amafaranga y’u Rwanda

800 n’amafaranga 3000. Amafaranga aturuka ku musaruro w’ubuki ashobora kwiyongera mu

gihe hatunganyijwe ubuki bwinshi, bukongera guhabwa indi sura no kubupfunyika neza mbere

y’uko bwoherezwa ku masoko.

Zimwe mu mbogamizi abavumvu bagaragaza bagenda bahura na zo zigatuma umusaruro

uagabanuka ni ubumenyi bukiri hasi muri uwo mwuga , uburwayi bwica inzuki bukururwa

n’imiti batera mu bihingwa byica udusimba , n’ibikoresho bidahagije.

Ni muri urwo rwego Akarere ka Ngororero, kabafashije amakoperative 10 z’abavumvu,

abacuruzi 3 b’ubuki, umuvumvu 1ufite uruvumvu rufatika ariko utagira Koperative abarizwamo,

Abakozi b’Akarere bafite aho bahurira n’umwuga w’Ubuvumvu n’iterambere ry’umuturage

muri rusange (V/M FED, DES, ES Kabaya sector, SME and Cooperatives Development officer,

District Animal Resources officer) bakoze urugendoshuli rw’iminsi itatu (23-25/6/2016) muri

zone y’Ubuki ya Nyungwe.

Iyi zone y’ubuki ya Nyungwe ihuza uturere dusaga dutanu ari two Nyamasheke, Nyamagabe,

Nyaruguru, Rusizi na Karongi. Utu turere twose uko ari dutanu dukora ku ishyamba rya Pariki

Nasiyonali ya Nyungwe.

Pariki Nasiyonali ya Nyungwe ni ishyamba

cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u

Rwanda kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga

cya Kivu. Iryo shyamba rifatanye na Pariki

Nasiyonali ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burund.

Iri shyamba riri mu misozi ifite ubutumburuke

bwa m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko

menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye

y’inyamaswa; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge.

Ishyamba cyimeza rya Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60%

by’amazi y’u Rwanda. Ikindi kandi isoko y’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba.

Photo 1: Photo y'agace k'ishyamba rya Nyungwe

National Park

Page 6: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

3

Ni igice gikize mu runyurane, rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti,

n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo lobelia n’izindi zitatse

amabara menshi. Kubera uru rusobe rw’ibiti birabya, Nyungwe National park ni ishyamba

riberanye n’ubworozi bw’inzuki, aho inzuki zibasha kubona ibizitunga ku bwinshi kandi nta

nkomyi (ibikorwa bya muntu byangiza ubuzima bw’inzuki).

Intego nyamukuru y’uru rugendoshuli ni “uguhaha ubumenyi buhagije mu bijyanye

n’Umwuga w’Ubuvumvu”.

Ibikorwa byibanzweho muri uru rugendoshuli ni ibi bikurikira:

Imirimo ikorwa mu buvumvu hagamijwe kongera umusaruro kandi ufite isuku;

Imicungire n’imigenzurire by’ubuvumvu hagamijwe inyungu z’abaguzi n’abakora

umwuga w’ubuvumvu;

Aho umuvumvu yagika imizinga;

Isuku n’ibibujijwe mu buvumvu hagamijwe isuku y’umusaruro w’ubuki;

Imikorere n’imicungire y’amakusanyirizo y’ubuki;

Inyongeragaciro y’ibikomoka ku nzuki.

Hashingiwe ku ntego twari twihaye, hasuwe abavumvu ku buryo bukurikira:

1. Ihuriro ry’Abavumbu “UBWIZA BWA NYUNGWE”/ Kitabi/ Nyamagabe, rigizwe na

Koperatives 13, 11 muri zo zifite ubuzima gatozi bwa RCA (Rwanda Cooperative

Agency), rigahuza abavumvu bakora (active beekeepers) 837, bakorera mu turere 5

dukora ku ishyamba rya Nyungwe.

2. Cooperative COOTEMUKA/ Nyamasheke/ Kagano;

3. Cooperative COOPRA/ Nyamasheke/ Kagano;

4. Cooperative IMPASHYI/ Nyamasheke/ Shangi

Page 7: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

4

Photo 2: Itsinda ryari mu rugendoshuli nyuma yo guhabwa inyigisho n'Ihuriro

"Ubwiza bwa Nyungwe" ku mitunganyirize y'ubuki

II. IBYAHASHYWE MU URU RUGENDOSHULI (Key findings)

Nyuma yo gusura

ibikorwa

bitandukanye

by’abavumvu bo

muri zone y’ubuki

ya Nyungwe,

ubumenyi bungutse

bukubiye mu bice

bitatu by’ingenzi mu

mwuga

w’ubuvumvu. Ibyo

bice ni ibi

bikurikira:

i. Uburyo bwo korora inzuki n’ibikoresho by’ubuvumvu (How to keep bees);

ii. Uburyo gukora umwuga w’Ubuvumvu nka Bizinesi (How to Start a Beekeeping as

Business);

iii. Imbogamizi mu mwuga w’ubuvumvu (Risk and challenges in beekeeping)

Page 8: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

5

2.1. Uburyo bwo korora inzuki n’ibikoresho by’ubuvumvu/ How to keep bees

Nk’uko bigaragara ku ifoto n0 3, abari mu rugendoshuli, bayobowe na V/M FED w’Akarere ka

Ngororero na V/M FED w’Akarere ka Nyamasheke, basuye aho imirimo y’ubuvumvu ikorerwa

kuva ku ruvumvu kugera aho ubuki n’ibikomoka ku nzuki bindi bicururizwa. Ibi byatumye abari

mu rugendoshuli bunguka ubumenyi bw’ibanze mu bishingirwaho mu gukora/ gutangiza

umwuga w’ubuvumvu. Hashingiwe ku bunararibonye bw’Abavumvu bibumbiye muri

Koperative “Impashyi”, byagaragaye ko kugira ngo umuntu atangire umwuga w’ubuvumvu

(Professional beekeeping) hari inzira/ intambwe eshatu zigomba kwibandwaho (6 Easy Steps To

Start Professional Honey Bees Apiray or Apiculture) kandi iyo zikurikijwe umusaruro

uraboneka. Izo ntambwe ni izi zikurikira:

1. Kumenya guhitamo “Aho uruvumvu rwubakwa“/ Select a Suitable Place

Uruvumvu ntabwo rwubakwa hafi y’inzira cyangwa hafi y’ingo, kugira ngo birinde ko inzuki

zadwinga abantu igihe zakozwemo.

Photo 3: Abavumvu muri uruvumvu rwa Koperative "Impashyi"/ Nyamashe/ Shangi

Page 9: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

6

Photo 4: Abari mu rugendoshuli barimo gusobanurirwa uburyo inzuki

ziboneka n'ibikoresho by'ibanze bikenerwa

Urutara rwicayeho imizinga rugomba kurindwa ibyonnyi hifashishijwe udukombe dusatuye

dushyirwamo amavuta ya vidange cyangwa grisse kugirango inshishi n‘utundi dukoko tutabasha

kurira urutara tukabangamira inzuki.

Abavumvu bagirwa inama yo kubaka imvumvu mu mashyamba aho inzuki zibona indabyo

nyinshi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Rugomba kubakwa ahantu inzuki zizabona aho zihova ( potetialités mellifères). Ahantu hari

imiyaga myinshi (hejuru ya 2.000 m) no mu bishanga si heza (imbeho n’igihu). Mu ruvumvu

inzuki zigomba gusohokera mu majyepfo cyangwa se mu majyaruguru. Iburasirazuba si heza

kubera imiyaga n’imvura bihaturuka, ndetse n’imirasire y’izuba. Mu ruvumvu hagomba guhora

hafite isuku, nta byatsi birimo, n’indi myanda ‘ibishashara,…) byakurura ibyonnyi.

Key finding 1: “Select a Suitable Place: Remember, all the places aren’t suitable for honey

beekeeping. A dark area with trees/garden, without any passage of people or animal is the best

place for bees, Far from Electric overhead line and Grocery market is an ideal place for

bees)”.

2. Uburyo bwo kubona inzuki n’ibikoresho by’ibanze mu bworozi bw’inzuki/ Collect Bee

Hives

Nk’uko abari mu

rugendoshuli

babisonuriwe, uburyo

inzuki zibonekamo ni

bubiri: Kwagika

inzuki zikizana mu

muzinga wateguwe

neza no kuba inzuki

wazisuka zivuye mu

muzinga wa

gakondo. Ibi

abavumvu bo mu

Page 10: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

7

Photo 5: Kugenzura ubuzima n'imikorere y'inzuki mu muzinga

Karere ka Ngororero bari basanzwe babizi ariko bakagira imbogamizi y’uko inzuki zica. Isomo

bahakuye ni uko babashije kumenya icyo gukora kugira ngo inzuki zidaca. Kugira ngo inzuki

zitogorora (kuvamo zikigendera ), “umuzinga watirishwa ingabo zirimo abana zavuye mu

mizinga ya gakondo kandi umuvumvu agomba kwirinda gukoresha ibishashara bishaje,

akanasuzuma ubushishozi ko mu irumbo asutse harimo impashyi zihagije, urwiru

rutarasaza ndetse na mpingwe/ mpambi zihagije“

Abavumvu bari mu rugendoshuli babashije kunguka ubumenyi ku bikoresho by’ibanze mu

mwuga w’ubuvumvu, aribyo: imizinga, akamirizi kanini, ifumba, uburoso, ibishashara byo

kwatiza, akeguzo, ivara, isarubeti n’udufibikantoki by’umuvumvu, ibikoresho byo kuyungurura

no kubika ubuki.

Icyitonderwa: Abari mu rugendoshuli, bibukijwe ko mu gusuka inzuki ari byiza kuba wateguye

nibura imizinga 2 irimo inzuki kugira ngo umwe n’uca cg inzuki zawo zidahagije

yunganirane. Bibukijwe kandi ko kwimura inzuki bikorwa mu masaha

y’umugoroba hagamijwe kugabanya umubare w’inzuki zishora gupfa.

Key finding 2 “Collect at least 2 Hives so that one can back up another and used to

interchange between them while necessary during maintenance; Buy a set of basic tools or

buy each of them separately. Basic tools include Smoker, Brush, Hand Gloves, & Scrape;

Transport bee hives in cold weather and preferable at night to keep death rate at minimum.

Remember, during transportation if a huge number of bees die you’ll be unable to recover it

and finally may be the colony collapse; Collect strong Bee Hives that include a teen aged

Queen, sufficient Female/worker bees, Pupa, Larva, nectar & Pollen Stock in the hive”

3. Gusura imizinga no kumenya ubuzima bw’inzuki zirimo/ Maintain Bee Hives

Abari mu rugendoshuli

bibukijwe ko gusura uruvumvu

ari ngombwa, banibutswa ibi

ba bigambiriwe.

Page 11: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

8

Photo 6: Ubuki bweze bugeze igihe cyo

guhakurwa

Iyo basura umuzinga, baba bagamije ibi bikurikira:

Gushaka urwiru, kureba ko rubyara no kurusimbuza igihe rushaje cyangwa rudatera

amagi menshi nkuko byifuzwa;

Guteranya umuzinga n’uwundi niba ari ngombwa;

Kugenzura ubwiyongere bw’inzuki bityo bakagereka cyangwa se bakagerukura;

Gusimbuza amakaderi ashaje;

Kubuza inzuki guca;

Kureba ko harimo ubuki ngo buhakurwe;

Kugenzura ibyonnyi n’indwara;

Gusimbuza ibishashara bishaje

Icyitonderwa: Aha byagaragaye ko gusura umuzinga no kumenya neza imikore y’inzuki zawo

bisaba ubumenyi buhagije, bityo abari mu rugendoshuli bagiriwe inama yo ibigo

n’imishinga ifite inararibonye mu mwuga w’ubuvumvu , bakabahugura. Urugero

rw’aho bakomanga ni RDB (Rwanda Development Board).

Key finding 3 “If you have spare time in hand, try to get at least few days training from any

Beekeeping Training Center or Beekeepers project. This will help you enough to maintain

your bees profitably; and Keep notes of important things suggested from Training center to

apply in your project”.

4. Gutunganya ubuki n’ibishashara/ Harvest/extract Honey

Abari mu rugendoshuli babashije kumenya ubuki

buhakurwa n’uburyo buboneye bukoreshwa mu

guhakura ubuki busukuye no kubuvangura

n’ibishashara kugira ngo bukomeze bube bwiza:

Page 12: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

9

Photo 7: Imashini yifashishwa mu guhakura ubuki,

hatangijwe ibishasha (Manual Honey Extractor)

Umuvumvu ashobora guhakura ingabo zirimo ubuki

bupfutse n’ubudapfutse, ni ngombwa kubutandukanya,

ubupfutse bukajya ukwabwo. Ubwo buki budapfutse

bugomba guhita bukoreshwa kubera ko buba buteze.

Mu gutunganya ubuki bupfutse, ufata ingabo

ukayijonjoramo intsinda (ugenda uzikatisha icyuma) kugira

ngo zitazabwangiza nibuvurugwa zirimo. Kugira

ngo ibishashara bizaboneka bizashobore

gutunganywa neza, Ingabo zirimo ubuki

uzigabanyamo amatsinda atatu ukurikije amabara yazo:

Ingabo z’umweru;

Ingabo zisa n’umuhondo cyangwa n’igikara;

Ingabo zisa n’umukara tsiriri.

Iyo umaze kubujonjora no kurema ayo matsinda, hari uburyo bwinshi bwo gutunganya ubuki

n’ibishashara.

Key finding 4: “Honey can be extracted either manually or Automatic Machine. For large

amount of extraction, Automatic machine is recommended. Only for few hives it’s not feasible

and manual is recommended”.

5. Kugenzura ubuziranenge bw’ubuki/ Process Honey

Abavumvu bari mu rugendoshuli banejejwe no kumenya

uko bapima amazi n’isukari biri mu buki hagamijwe

kugaraza ubwiza bw’ubuki.

Hifashishwe akuma gapima uburemere bw’ amazi ari mu

buki (Refractometer), umuvumvu amenya ijanisha

ry’amazi aburimo bityo bikamufasha kumenya

imikoreshereze yabwo n’igihe bushobora kumara ku isoko. Photo 8: Abari mu rugendoshuli bigishwa

gupima amazi ari mu buki hifashijwe

"Refractometer"

Page 13: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

10

Photo 10: Double boiling, hagamijwe ko ubuki burekurana

kugira ngo bubashe kuyungururwa

Ubuki bwakarishye buba bufite uburemere bw’amazi bunini hafi ya 20%. Ubuki bufite amazi ari

munsi ya 17 ku ijana, ntabwo buba bugomba gukariha. Ubwo rero nibwo buba ari bwiza. Naho

uburi hagati ya 17-20 ku ijana, nabwo buba ari bwiza ariko rimwe na rimwe bushobora gukariha

bitewe n’imisemburo (enzymes) iba mu buki cyangwa ahantu bubitse.

Hejuru ya 20 ku ijana, ubuki bwose buba bushobora gukariha (fermentation).Iyi foto irerekana

uburyo basuzuma ubwiza bw’ubuki hifashishijwe akuma gapima amazi.

Icyitonderwa: Abari mu rugendoshuli bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubwiza, bityo bagirwa

inama zikurikira:

Mbere yo gukora mu buki, ugomba kubanza gukaraba ugategereza ko intoki zumuka

utihanaguye kandi ukibuka

kwambara udufubikantoki,

agapfukamunwa n’akagofero

kabugenewe ko gutuma umusatsi

utahungukira mu buki;

Ibintu byose bigomba gukoreshwa

mu buki ntibigomba kuba bitose

kandi ntibigomba kwogeshwa ya

sabune y’ifu (OMO, SULFO,

SAKIRWA, ...) kubera ko

impumuro yayo itagivamo vuba, bikaba byatuma n’ubuki bukoreshejwemo bufata iyo

mpumuro. Byaba byiza hagiye hakoreshwa ya mazi yagenewe koza ibintu bijyana

ibiribwa.

Ubuki bugomba kuyungurwa

bugishyushye, ni ukuvuga

bugihakurwa kubera ko icyo gihe

akazi koroha, ubuki bubonetse

bukaba ari bwiza.

Si byiza gucanira ubuki kubera

Photo 9: Gufubika ibice by'umubirii bishobora kwanduza

ubuki mbere yo kugira imirimo yo kubutunganya

Page 14: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

11

ko buhindura impumuro n’uburyohe bwabwo biba byangiritse kandi bugatakaza

umwimerere wabwo.Mu gihe bwafatanye, bibukijwe ko hakorwa “Double boiling”

gucanira isafuriya imwe irimo amazi kandi iteretswemo indi irimo ubuki (amazi ntarenze

50 0C n’aho ubuki ntiburenze 45

0C).

Key finding 5: “Taste, quality and flavor of honey depends on the type of flowers and the

beekeepers’ attitude”

Gushyira ubuki ku isoko n’uko bugomba kuba bupfunyitse/ Enjoy the Taste of

honey/Package for Sale

Abari mu rugendoshuli babashije kumenya no gusobanukirwa n’ibikoresho byangombwa

byifashishwa mu bucuruzi bw’ubuki n’ingaruka

bigira ku buzima bw’abantu iyo bubitswe nabi.

Ubuki bugomba gucururizwa mu bikoresho

bidashobora kurwara umugese mu buryo bwo

kwirinda ingaruka z’umugese ku buzima

bw’abaguzi ba bwo. Aha twavuga ibintu bikozwe

muri plastique cyangwa mu birahuri.

Ikindi cyagaragaye ni uko ubwiza bw’ubuki

n’umwimerere wabwo biba bigomba

kugaragazwa.

Abari mu rugendoshuri, bagaragarijwe ko mu

gushyiraho ibirango umuntu yita kuri ibi

bikurikira:

i. Gukoresha ururimi abaguzi bumva,

ii. Kwerekana aho ubuki bwavuye (origine florale),

iii. Kwerekana ibigize ubuki burimo gucuruzwa;

iv. Kugaragaza ingano y’ubuki buri muri emballage;

Photo 11: Icyapa kiranga Ihuriro

ry'abahuvumvu "Ubwiza bwa Nyungwe"

Page 15: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

12

v. Gufunga ubuki ugendeye ku miterere yabwo;

vi. Kwerekana nyiri ubuki n’adresse ye.

Ibimaze kuvugwa haruguru, abari mu rugendoshuli barabyiboneye mu Ihurirory’Abavumvu

“Ubwiza bwa Nyungwe” aho ubuki bufunze hagendewe ku mitere yabwo n’indabyo inzuki

zatayeho bigaragara kuri “Etiquete iba iri ku bikoresho bifunzemo ubuki bashyira ku isoko,

ndetse bakanagaragaza ko bafite icyemezo cy’ubuziranenge cyatanzwe na “RSB: Rwanda

Standard Board”. Byakarusho bagaragaza igihe ubuki bwatunganyirijwe n’igihe nyacyo

bwagombye kuba bwakoreshejwe.

Key finding 5: “If you start Honey beekeeping as a hobby or in a small scale, packaging may

not very important. But while do it as business, nice packaging and marketing aspects are

necessary. Glass or ceramic bottle is the best for long lasting packaging. Plastic container may

be used only for short time. If you keep honey in plastic container long time, you’ll get bad

smell from honey. For packaging, you have to comply with local and central Government

Laws and policies. Such as – your product should be tested and approved by Govt. Authority

or Testing Institutions such as RSB (Rwanda Stands Board). Also regarding the Monogram

used in the label of packaging, quantity & date of production, date of expiry, batch #, MRP

with VAT etc. are required & must be registered and approved. Without prior approval from

Govt. authority you can’t use any label in product for sale”.

Photo 12: Etiquette y'ubuki bw’Ihuririro “Ubwiza bwa Nyungwe”

Page 16: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

13

III. ISOMO ABARI MUR UGENDOSHULI BATAHANYE/ How to Start a Beekeeping as

Business?

Nyuma gusura amakoperative y’abavumvu akorere muri Zone y’Ubuki ya Nyungwe, cyane

cyane Ihuriro ry’Abavumvu “Ubwiza bwa Nyungwe”, abari mu rugendoshuli, biyemeje kandi

batahanye amasomo akurikira:

Kugira intumbero y’aho bashaka kugera/ Determination: Aha abavumvu bari mu

rugendoshuli bimeje ko bagiye gukora ubuvumvu bw’umwaga (Determine how big you

wish to be: To do beekeeping as business not hobby);

Kugira imibare fatizo y’ibyo cooperatives cg abacuruzi bakora/ Accounting records

(umusaruro wabonetse, uwagiye ku isoko n’ibyawugiyeho/ (Keep your accounting

records in sequence. Ensure to keep good quality records);

Kongera integer mu guhitamo aho uruvumvu rushyirwa n’aho bwacururizwa/

Choose location (Choose a location. Ensure that your bee yards have adequate space,

forage, light, water, safety & security; Honey extracting and packaging facility should

be suitably located to your yards, and meet all state and local laws and inspection

requirements).

Kugira igitabo kigaragaza ishusho, intego n’intumbere y’abavumvu/ Make Business

Plan: Abari mu rugendoshuli, nyuma

kureba uko “Ihuriro ry’Abavumvu

Ubwiza bwa Nyungwe”, bafashe

ingamba yo kwiyegeranya nabo

bakibumbira hamwe bityo

bikabafasha kugaragaza amahirwe

bafite mu mwuga w’ubuvumvu mu

Karere, uko bayakoresha mu kwiteza

imbere, binabafashe no kwegera

ibigo by’imari n’amabanki bityo igishosho ntigokemeze kubabera imbogamizi.

Figure 1: Beekeeping Business Plan

Page 17: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

14

“Make a business plan. Whether you aim to fund your operation entirely, or have a

loan to get established, a business plan will act as road map to grow your business

gradually” and they not that. Feasibility study and SWOT Analysis are essential.

Gukora ku buryo buzwi kandi bakarengerwa n’amategeko/ Lunch their business

legally.

Nyuma

yo

kubona

aho

“Ihuriro

ry’Abavumvu Ubwiza bwa Nyungwe” biturutse kukba barishyize hamwe, bagahuza

ingufu, bakiyandisha muri RCA no muri RDB nk’ihuriro rigamije inyungu, abari mu

rugendoshuli biyemeje nabo kubaka amakoperative afite ubuzima gatozi bwa RCA kandi

bagaharanira kugira Ihuriro babarizwamo.

“Launch their business legally. This may consist of registering their business with your

RCA, RDD and to be satisfied by RSB. So they note that a valid

registration/Beekeeping license is essential”

Photo 13: Ikusanyirizo ry'Ubuki bw'Ihuriro" Ubwiza bwa Nyungwe"

Page 18: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

15

IV. IMYANZURO YAFASHWE

Tubifashijwemon’Abayobozi

bashinzwe Imari n’Iterambere

ry’Ubukungu mu Turere twa

Nyamasheke (yasuwe) na

Ngororero (yasuye), abari mu

rugendoshuli, bicaye barebera

hamwe ibyavuye mu rugendo

bari bamazemo iminsi ibiri,

hafatwa imyanzuro ikurikira:

1. Kujya habaho guhana

amakuru hagati

y’Akarere ka Ngororero

n’Akarere ka Nyamashe mu rwego guteza imbere umwuga w’ubuvumvu hagamijwe

gukora ubuvumvu nka business;

2. Abari mu rugendoshuli biyemeyeje kuba umusemburo w’iterambere ry’umwuga

w’ubuvumvu, bagaragaza impinduka mu mikorere yabo cyane cyane hibandwa ku isuko

y’ubuki no kongera umusaruro kandi bawuhuriza hamwe;

3. Abitabiriye urugendoshuli basabye ko Akarere ka Ngororero kashyiraho gahunda yo

kuzasura abitabiriye uru rugendo hagamijwe kureba impinduka bazatanga;

4. Abahawe ibikoresho byifashishwa mu bubuvumvu biyemeje kubishyirahamwe bagamije

kwegeranya ingufu no kugira ngo bazabashe gushakirwa ubwunganizi hirya no hino mu

bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero;

5. Abitabiriye urugendoshuri biyemeje gushyira ingufu mu ibarurushimari rya’ Koperative

baturukamo kuko babonye ko iyo rikozwe neza koperative itera imbere kandi inyungu

zikagera ku banyamuryango;

6. Abari mu rugendoshuli bifuje amahugurwa ku buryo burambye muri ibi bikurikira:

Photo 14: Itsinda ryari mu rugendoshuli mu nama yo

gufata imyanzuro i Nyamasheke kuwa 24/6/2016

Page 19: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

16

Gutunganya no kuyungurura ubuki;

Uburyo bwifashishwa mu gukumira ibyonyi mu ruvumvu;

Uburyo bwo gutunganya ibishashara n’ibindi bikoma ku nzuki cyane cyane itsinda;

Uburyo gukora business plan ya koperative hagamijwe kwiha icyerekezo n’umurongo

wafatizo w’iterambere rya koperative.

7. Mu rwego guteza imbere ubworozi bw’inzuki abari mu rugendoshuli biyemeje:

Gutera ibiti birabya hagamijwe kongera aho inzuki zihova “Flower nectar”;

Guhuza ibikorwa by’ubuhinzi n;ubuzima bw’inzuki;

Kugerageza kwikorera imizinga ya Kijyambere yo mu bwoko bwa “Langsthroth”

hagamijwe kongera umusaruro no kugaba ikizi cy’imizinga ituruka hanze y’Igihugu

kandi duha agaciro iby’iwacu.

Bikorewe i Ngororero, kuwa 27/06/2016

BIZIMANA François (DARO

Ngororero)

Umwanditsi w’Itsinda

KANYANGE Christine/ V/M FED

Ngororero

Umuyobozi w’Itsinda ryitabiriye

urugendoshuli

Page 20: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

xvii

Annexe 1: Urutonde rw'abitabiriye urugendoshuri ku mikorere y'amakusanyirizo

N0 Amazina Icyo akora Urwego/ Ikigo Indangamuntu Telephone

1 KANYANGE Christine V/M FED District 1197570054943190 0788896887

2 NIRAMIRE NKUSI ES DISTRICT District 0788417801

3 BIZIMANA François DARO District 1198180090402034 0788611894

4 HITAYEZU Alphonse SME AND COOP DVT District 1197880062519096 0788697520

5 TUYIZERE Anastase ES Kabaya Kabaya Sector 1197580054992051 0782252077

6 HATUNGURAMYE Jean

Bosco

Pres Ingandurarugo Nyange 1192080095092025 0783341815

7 KARAMUKA James Chaufeur ES District 1197580091902053 0788586101

8 HAKORIMANA Silas Chaufeur V/M FED District 1198980098200062 0788961209

9 MUKASHYAKA Perpetue Coop Dufatanye Kwiteza

imbere

Gatumba 1198070090724062 0787953023

10 HABIMANA J.M.V Umucuruzi w’Ubuki Ngororero 1196380032780063 0783498061

11 HAKIZIYAREMYE Théoneste Coop Humura Hindiro 1196380038488032 0784651373

Page 21: RAPORO Y’URUGENDOSHURI - Ngororero District...z’ubuki (Gishwati, Ibirunga, Akagera na Nyungwe) na sosiyeti Apiary Limited, biteganijwe ko buzongera amafaranga asanzwe aturuka kuri

xviii

12 URIMUBENSHI Jean Pierre KOTIDU Bwira 1198280114207010 0783259152

13 TUYIZERE Grace Umucuruzi w’ubuki Gatumba 1199370091683085 0788258489

14 NDANGAMIRA J.M.V Umuvumvu Gatumba 1198280108844004 0788666790

15 BATEGANYA Patrict BOMA Group Ngororero B0572004 (Passport) 0786170364

16 BIMENYIMANA Ferdinand Coop UMUTSAMA Ngororero 1195280028026092 0782933352

17 NIYONSENGA Anastase Coop

ZAMUKAMUVUMVU

Muhororo 1197580056218026 0783532764

18 UWAYEZU DAYIKORA Coop Tuzamurane Ndaro 1194980015805049 0787048211

19 BAKOMEZA Siméon Umucuruzi w’ubuki Kabaya 1198580080601014 0788767680

20 UWAMARIYA Marie Goretti Coop KABIKA Kabaya 1197470055401028 0788697520

21 BIGENIMANA Anicet Umuvumvu Kabaya 1194380052270008 0784328480