Upload
others
View
0
Download
0
Embed Size (px)
Citation preview
UBUGENI N’UBUHANZI/ MUZIKA
UMWAKA WA MBERE
W’AMASHURI ABANZA
IGITABO CY’UMWARIMU
© 2019 Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)Iki gitabo ni umutungo w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)
Uburenganzira bwa nyiri iki gitabo bugomba kubahirizwa.
iiiIgitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
IJAMBO RY’IBANZE
Mwarimu, Murezi,
Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda kinejejwe no kukugezaho igitabo cy’umwarimu k’isomo ry’Ubugeni n’Ubuhanzi/Muzika, umwaka wa mbere w’amashuri abanza. Iki gitabo kizagufasha mu kunoza imyigishirize y’ibiteganijwe ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri. Intego u Rwanda rufite mu burezi ni ugukora ku buryo umunyeshuri agera ku rwego rushimishije rujyanye n’ikiciro arimo, hagamijwe kumutegura gukoresha neza amahirwe y’akazi aboneka mu muryango nyarwanda.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gutegura imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho kugira ngo bifashe abanyeshuri mu myigire yabo. Hari impamvu nyinshi zituma abanyeshuri biga, ibyo bize bikabaha ubushobozi bwo gukora. Muri zo twavuga ibyigwa biteguye neza, abarimu beza, uburyo bw’imyigishirize, uburyo isuzuma rikorwa ndetse n’imfashanyigisho zateguwe.
Muri iki gitabo, twitaye cyane ku myitozo ifasha abanyeshuri mu myigire yabo. Iyo myitozo bayubakiraho batanga ibitekerezo ndetse banivumburira udushya, binyuze mu bikorwa bifatika bikorwa na buri wese ku giti ke cyangwa bari mu matsinda mato. Iyo myitozo ibafasha kandi kwimakaza indangagaciro zizatuma haboneka ubudasa kuri bo ubwabo ndetse no ku Gihugu muri rusange. Bafashijwe n’abarimu bafite inshingano zo kubayobora, turizera ko bazunguka ubushobozi bushya muzifashisha mu buzima bwabo buri imbere.
Mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, imyigire yubakiye ku munyeshuri, aho ategurirwa ibikorwa bimwinjiza mu isomo, bikamufasha kwiyungura ubumenyi, kongera ubushobozi ndetse no kwimakaza indangagaciro zikwiye. Ibi bitandukanye n’imyigire ya kera yari ishingiye ku bumenyi gusa, aho umwarimu yafatwaga nk’uzi byose bityo agahabwa uruhare runini mu myigishirize. Ikindi kandi, ubu buryo buzafasha abanyeshuri mu gukora ibikorwa bitandukanye, batekereza ku byo bakora kandi banakoresha ubumenyi basanganwe muri iyo myigire.
Ni muri urwo rwego, mu mikoreshereze y’iki gitabo, ukwiye kwita kuri ibi bikurikira:
• Gutegura isomo ukoresheje imfashanyiisho ziboneye ;
• Gushyira abanyeshuri mu matsinda mugendeye ku bushobozi bwa buri munyeshuri, bityo hakirindwa gukorwa amatsinda y’abahanga cyangwa ay’abadakurikira neza gusa;
• Guha abanyeshuri uruhare mu myigire yabo bajya impaka mu matsinda, bakorera imyitozo mu matsinda cyangwa buri wese ku giti ke kandi bakora ubushakashatsi.
iv Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
• Gutegurira abanyeshuri uburyo buzamura ubushobozi bwabo mukoresheje imyitozo ituma batekereza byimbitse, bakemura ibibazo, bakora ubushakashatsi, bahanga udusha kandi babasha gusabana, gukorera hamwe no kubana n’abandi.
• Gufasha no koroshya uburyo bw’ imyigire muha agaciro imyitozo abanyeshuri bakorera mu ishuri.
• Kuyobora abanyeshuri mu guhuza ibyo bakoze.
• Gushyigikira imyitozo yakorewe mu ishuri na buri munyeshuri ku giti ke, mu matsinda mato ndetse no mu matsinda magari no gukoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi hakoreshejwe uburyo buboneye bwo gusuzuma.
Ndashimira cyane abantu bose bagize uruhare mu myandikire y’iki gitabo, by’umwihariko abakozi b’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) bitanze ku buryo bugaragara muri iki gikorwa kuva gitangiye kugeza kirangiye.
Ndashimira kandi abarimu bigisha mu mashuri abanza bagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo.
By’umwihariko, ndashimira byimazeyo Kaminuza y`u Rwanda, Ishami ry’Ubugeni no Gutunganya Amashusho, yatanze abahanga mu gutunganya ibitabo no kugenzura ko amashusho yakoreshejwe muri iki gitabo ari umwimerere.
Habaye hari ubundi bwunganizi ku byanozwa muri iki gitabo twabyakira kugira ngo bizifashishwe mu ivugurura ry’ubutaha.
Dr. NDAYAMBAJE IrénéeUmuyobozi Mukuru wa REB
vIgitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
GUSHIMIRA
Ndashimira mbikuye ku mutima abantu bose bagize uruhare mu itegurwa ry’igitabo cy’umwarimu k’isomo ry’Ubugeni n’Ubuhanzi/Muzika, umwaka wa mbere w’amashuri abanza. Ntabwo iki gitabo cyashoboraga kwandikwa uko bikwiye, iyo hatabaho uruhare rw’abafatanyabikorwa banyuranye mu burezi.
Ndashimira abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye, kaminuza n’abandi bitanze batizigamye kugira ngo iki gitabo gishobore kwandikwa.
Ndashimira kandi abashushanyije amashusho yakoreshejwe muri iki gitabo.
By’umwihariko, ndashimira Kaminuza y`u Rwanda, Ishami ry’Ubugeni no Gutunganya Amashusho yatanze abahanga mu gutunganya ibitabo no kugenzura ko amashusho yakoreshejwe muri iki gitabo ari umwimerere.
Ndangije nshimira abakozi b’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi, cyanecyane abo mu Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho bagize uruhare rukomeye muri uyu mushinga wo kwandika ibitabo.
MURUNGI JoanUmuyobozi w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/REB
vi Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
Contents
IJAMBO RY’IBANZE iii
GUSHIMIRA v
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE 11.1. Imiterere y’inyoborabarezi 11.2. Imyigire n’imyigishirize 11.2.1. Guteza imbere ubushobozi 11.2.2. Kwita ku ngingo nsanganyamasomo 31.2.3. Kwita ku banyeshuri bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire 41.2.4. Isuzuma 41.2.5. Uburyo bw’imyigire y’abanyeshuri n’imiyoborere y’uburyo bw’imyigire
n’imyigishirize 61.2.6. Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri 6
IGICE CYA II: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO 10
UMUTWE WA MBERE: KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI 15
1.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe: 151.2.Ubushobozi shingiro: 151.3.Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho: 151.3.1.Umuco w’amahoro 151.3.2.Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: 151.3.3.Uburezi budaheza: 151.3.4.Kubungabunga ibidukikije: 161.4.Uburyo bwo gutangira umutwe 161.5.Urutonde rw’amasomo 161.6.Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo 161.7.Isuzuma risoza umutwe wa mbere 30
UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI HUBAHIRIZWA INJYANA 39
2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 392.2Ubushobozi shingiro 392.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho 392.3.1Umuco w’amahoro 39
viiIgitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
2.3.2 Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi 392.3.3 Uburezi budaheza 392.3.4 Kubungabunga ibidukikije 392.4 Uburyo bwo gutangira umutwe 402.5 Urutonde rw’amasomo 402.6 Ibiteganya gukorwa mu kwigisha aya masomo 402.7 Isuzuma risoza umutwe wa kabiri 502.8 Imyitozo y’inyongera 51
UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA WIGANA IBIVUGWA MU NDIRIMBO 57
3.2 Ubushobozi shingiro 573.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho 573.4 Uburyo bwo gutangira umutwe 573.5 Urutonde rw’amasomo 583.6 Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo 58
viii Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
1Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE
1.1. Imiterere y’inyoborabarezi
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Iki gitabo cyanditswe gihereye ku nteganyanyigisho y’ubugeni n’ubuhanzi ishingiye ku bushobozi yateguwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) mu mwaka wa 2015.
Iki gitabo cy’umwarimu gigizwe n’imitwe itatu. Buri mutwe usozwa n’isuzuma rusange rizafasha umwarimu gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri kugira ngo arebe ko ari ngombwa guhita atangira undi mutwe cyangwa se ko agomba gusubira mu masomo atarumvikanye neza. Buri mutwe ugizwe n’amasomo atanu. Muri iki gitabo cy’ umwarimu hateganyijwe isomo ntangarugero rimufasha gutegura no gutanga amasomo ye uko bikwiye.
Muri iki gitabo cy’umwarimu harimo imyitozo inyuranye igamije gusuzuma ubushobozi bw’umunyeshuri nyuma ya buri somo. Icyakora imyitozo irimo si kamara; ku bw’ibyo rero, umwarimu yayiheraho agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri rye riherereye.
Nk’uko isomo rya Muzika rigamije gukuza impano abana bifitemo ubwabo, twizeye ko iki gitabo cy’umwarimu kizamufasha kwigisha neza isomo rya Muzika ari na ko akundisha abanyeshuri kuririmba, bityo bikazabafasha kongera ubumenyi n’ubushobozi basanzwe bafite nk’uko bigaragara mu masomo atandukanye bazigishwa.
1.2. Imyigire n’imyigishirize
1.2.1. Guteza imbere ubushobozi
Guhera mu mwaka wa 2015 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye u Rwanda rwasezereye imyigire n’imyigishirize yari ishingiye ahanini ku bumenyi, rwinjira mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bukomatanya ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha. Bityo imyigire n’imyigishirize yahaga umwarimu umwanya munini isimburwa n’imyigire n’imyigishirize iha abanyeshuri uruhare runini. Muri iyi myigire kandi, umunyeshuri ahabwa ubumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubukesha bimufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize no gutanga ibisubizo by’ibibazo ahura na byo mu buzima bwe n’ubw’abandi.
2 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
Mu myigire ishingiye ku bushobozi, abanyeshuri ni bo bahabwa uruhare runini mu myigire yabo. Umwarimu ahera ku byo abanyeshuri basanzwe bazi kandi bafitiye ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bungurana ibitekerezo mu matsinda yabo. Iyo abanyeshuri bakorera mu matsinda umwarimu agenda abayobora atanga ubufasha ku babukeneye. Iyo barangije kungurana ibitekerezo mu matsinda, bamurika ibyo bagezeho, nyuma bagafatanya n’umwarimu kunononsora iby’ingenzi basigarana. Abanyeshuri ntibagomba gufatwa nk’aho nta cyo bazi. Umwarimu ntagomba kumva ko ari we ufite ubumenyi agomba kubapakiramo.
Uretse ubushobozi bwihariye bukubiye mu isomo, abanyeshuri biyunguramo ubushobozi nsanganyamasomo bageraho bitewe n’aho bigira n’ubuzima busanzwe babamo. Izi ni zimwe mu ngero z’ubushobozi nsanganyamasomo abanyeshuri bashobora kungukira mu isomo rya Muzika:
• Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gutekereza ahanga no gushyira mu gaciro ku buryo bwaguye, bituma abonera ibisubizo ibibazo ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
• Guhanga udushya:
Kunguka ubu bushobozi bizafasha umunyeshuri gufata iya mbere agatekereza ahereye ku byo azi, maze agahanga ibintu bishya.
• Ubushakashatsi:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gukemura ibibazo ahereye ku makuru no ku bumenyi busanzweho no gusobanura ibintu ahereye ku makuru yakusanyije.
• Gusabana mu ndimi zemewe gukoreshwa mu gihugu:
Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gusabana n’abandi nta mususu no gutanga ibitekerezo byabo ku buryo buboneye mu mvugo no mu nyandiko bakoresha imvugo n’amagambo bikwiye. Kubera iyo mpamvu, abarimu bose n’ubwo baba batigisha indimi, basabwa kugenzura ko abanyeshuri bakoresha uko bikwiye ururimi rwigishwamo.
3Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
• Ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri
munsi: Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gukorana n’abandi mu matsinda, mu kazi ako ari ko kose bahawe barangwa n’imyitwarire n’indangagaciro bikwiye, bubaha uburenganzira, ibitekerezo n’imyitwarire binyuranye n’ibyabo. Ibi bizafasha kandi abanyeshuri gukora ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, gukora ubuvugizi ku byerekeye ubuzima bwabo n’ubw’umuryango bita ku isuku n’imirire iboneye kandi na none bakemura ibibazo bahura na byo mu buzima.
• Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi:
Kunguka ubu bushobozi bizafasha abanyeshuri kujyana n’igihe biyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro batarinze gufashwa muri byose. Ibi bizabafasha kandi kujyana n’iterambere bibanda ku bumenyi n’ubumenyi ngiro bikenewe.
1.2.2. Kwita ku ngingo nsanganyamasomo
Zimwe mu ngero z’ingingo nsanganyamasomo zizibandwaho mu isomo rya Muzika ni izi zikurikira:
• Umuco w’amahoro:
Umuco w’amahoro ugaragara mu gihe umwarimu yigisha indirimbo: abanyeshuri bihatira gutega amatwi batuje, nta kumuvugiramo cyangwa kuvunda.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Bigaragara mu gihe umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abanyeshuri b’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda atarobanura ku gitsina kandi akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
• Uburezi budaheza:
Mu gihe mu ishuri harimo abana bafite ubumuga butandukanye, umwarimu abitaho kimwe na bagenzi babo batabufite. Abakeneye ubufasha bw’umwihariko abubaha uko ashoboye, kandi agakangurira abandi banyeshuri kubafasha nta kubaheza cyangwa kubanena.
• Uburere mbonezabukungu:
Aha, umwarimu yigisha abanyeshuri Muzika nk’isomo rizabagirira akamaro mu byerekeranye no kuba hari icyo bakwinjiza kijyanye n’umutungo, nk’uko hari abahanzi benshi bazwiho kuba binjiza amafaranga, bayakuye mu kuririmba ahantu hatandukanye: mu minsi mikuru, mu bitaramo n’ahandi.
4 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
1.2.3. Kwita ku banyeshuri bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire
Mu ishuri, umwarimu asabwa kwita ku bafite ibibazo byihariye kugira ngo bashobore kujyana n’abandi.Iyo umwarimu avuga, arangurura ijwi kugira ngo afashe abatumva neza. Ashobora kandi no kubicaza hafi, akabasaba kumureba avuga, agakoresha ibishushanyo aho bishoboka hose, agakoresha ibimenyetso n’amarenga uko abishoboye.
Abatabona neza abicaza akurikije imiterere y’ubumuga bwo kutabona bafite byaba ari imbonahafi cyangwa imbonakure. Bityo abafite imbonahafi abicaza hafi naho abafite imbonakure akabicaza ahitaruye. Abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri, umwarimu abashakira umwanya bicaramo ubafasha mu myigire yabo.Mu isomo, abaha amahirwe yo gukora ibyo bashoboye.Urugero: umunyeshuri ufite ukuboko kumwe, mu ndirimbo zisaba gukoma amashyi, igihe abandi bakoma amashyi, we akoma ku ntebe ajyana n’abakoma amashyi.
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva neza (kumva buhoro cyane), umwarimu ashobora kubaha utwumvisho (écouteurs/ earphones) bakaba bumva izo ndirimbo, aho gusigara bigunze mu gihe abandi bari gukora.
Abafite ubumuga bwo mu mutwe umwarimu atangira abafasha mu byo bakora ariko gahoro gahoro akagenda agabanya ubufasha abagenera. Umwarimu arabareka bagakorana n’abandi banyeshuri kandi akabatera umwete mu byo bagenda bageraho n’imbaraga bakoresha.
Abagenda buhoro mu myigire yabo bagomba gushyirwa mu matsinda y’ababyumva kurusha abandi kugira ngo babazamure, kandi umwarimu akabibandaho ababaza n’iyo baba batateye urutoki kugira ngo basubize. Bahabwa kandi imyitozo yihariye ituma bazamura ubushobozi bwabo.
1.2.4. Isuzuma
Isuzuma ni igenzura ry’imyigire n’imyigishirize hakusanywa amakuru ajyanye n’uburyo buri munyeshuri yiga ndetse no gufata umwanzuro ku byo umunyeshuri yagezeho hashingiwe ku bipimo byagenwe mbere yo gukora isuzuma. Isuzuma rero ni igice k’ingenzi mu myigire n’imyigishirize. Isuzuma rigizwe n’ubwoko butandukanye ari bwo ubu bukurikira:
1.2.4.1. Isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize
Mu isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize hakoreshwa uburyo busanzwe bukoreshwa n’amashuri mu gusuzuma ko abanyeshuri biga uko bikwiye. Mu gihe umwarimu ategura isomo rye, agomba kugena n’ibipimo bigenderwaho mu gusuzuma
5Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
ibyo abanyeshuri bize ndetse n’ubukesha bategerejweho bagitangira kwiga umutwe runaka. Umutwe urangije kwigwa, umwarimu asabwa kureba ko abanyeshuri bose bagaragaza uko bikwiye ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe mu mutwe bashingiye ku bigenderwaho mu isuzuma, mbere y’uko batangira kwiga umutwe ukurikiraho.
Ubu bwoko bw’isuzuma muri iyi nyoborabarezi buri ukubiri: imyitozo y’isuzuma umwarimu agomba guha abanyeshuri nyuma y’ikigwa asuzuma ko intego z’isomo zagezweho, hakaba kandi n’imyitozo y’isuzuma rusange risoza umutwe ituma umwarimu afata umwanzuro wo gutangira undi mutwe.
1.2.4.2. Isuzuma rigamije kumenya intera abanyeshuri bagezeho
Mu gihe isuzuma rikozwe mu rwego rwo kugira ikemezo gifatwa ku bijyanye n’ubushobozi cyangwa ibyo umunyeshuri ashoboye gukora, riba rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho. Isuzuma rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho rigaragaza ishusho y’ubushobozi umunyeshuri amaze kugeraho mu gihe runaka kihariye. Intego y’ibanze isuzuma rigamije ni ukureba intera umunyeshuri agezeho no kugenzura niba intego z’isomo zaragezweho.
Isuzuma ritegurwa hashingiwe ku ntego zihariye z’isomo cyangwa ku bigenderwaho mu isuzuma rya buri mutwe. Isuzuma riteguye ku buryo risaba umunyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo yize. Cyakora hagenda hagaragaramo n’ibibazo bike bimusaba kugaragaza ubumenyi bw’ibyo yize. Mu itegurwa ry’iri suzuma ibibazo bikurikirana hashingiwe ku nzego z’intego z’imyigire n’imyigishirize zagenwe n’umuhanga mu iyigandero Bloom. Ni ukuvuga ko ibibazo biri ku ntera zo hejuru ku rwego rw’intego ari byo bihabwa umwanya ugaragara muri iyi nyoborabarezi kurusha ibibazo bishingiye ku ntera zo hasi zijyanye n’ubumenyi.
Mu isomo rya Muzika, hibandwa cyane cyane ku isuzumabumenyingiro. Iri suzuma rifite agaciro gakomeye mu myigishirize y’isomo kuko buri mwitozo uha umwarimu umwanya wo kumenya intambwe buri munyeshuri yateye muri iryo somo, akaboneraho n’akanya ko gukosora ibitagenze neza. Ku rundi ruhande, buri munyeshuri abona umwanya wo gukora umwitozo wa wenyine cyangwa mu amatsinda.
Muri iyi nyoborabarezi, hateganyijwe ibibazo bibumbye amasomo yose yigishijwe mu mitwe yose igize isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere. Igihe asuzuma mu isomo rya Muzika, umwarimu akwiye gushingira ku ngingo zikurikira:
• Ijwi, • Injyana
Ibimenyetso byigana indirimbo
• Gufata mu mutwe, • Kutagira ubwoba imbere y’abandi, • Guhuza imbamutima n’ibikubiye mu ndirimbo, n’ibindi.
6 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
1.2.5. Uburyo bw’imyigire y’abanyeshuri n’imiyoborere y’uburyo bw’imyigire n’imyigishirize
Hari uburyo butandukanye bw’imyigishirize n’uburyo bwo kuyigeraho. Guhitamo uburyo bw’imyigishirize bigomba kwitonderwa cyane kandi hari ibigomba kwitabwaho nk’umwihariko w’amasomo, ubwoko bw’amasomo, intego zayo, imfashanyigisho uburyo abanyeshuri bicaye mu ishuri, ibikenewe kuri buri munyeshuri, ubushobozi bwe n’uburyo bwe bw’imyigire.
Hari uburyo bune bw’imyigire y’abanyeshuri busobanurwa mu buryo bukurikira:
a) Abanyeshuri b’umurava n’abanyeshuri b’abasesenguzi:
Abanyeshuri b’umurava basobanukirwa neza ikintu iyo bakiganiraho, bagishyira mu bikorwa cyangwa bagisobanurira abandi. Naho abanyeshuri b’abasesenguzi bo basobanukirwa ikintu ari uko babanje kugitekerezaho cyane.
b) Abanyeshuri bagendera mu murongo umwe n’abanyeshuri b’abacukumbuzi
Aba ba mbere bakunda ibintu bifatika. Bakemura ibibazo banyuze mu nzira zagenwe (ntibakunda ibibagora) mu gihe ab’abacukumbuzi bakunda guhanga ibishya kandi ntibakunda gusubira mu bintu bimwe.
c) Abanyeshuri bitegereza n’abanyeshuri babwirwa
Abanyeshuri bitegereza bagaragazwa no kwibuka neza ibyo babonye cyangwa bitegereje n’amaso yabo (ibishushanyo, amashusho, amafoto, amafirimi, n’ibindi...). Abanyeshuri babwirwa bo, bagaragazwa no kumva neza ibyo babwiwe mu magambo (ibyandikwa n’ibivugwa).
d) Abanyeshuri bumva intambwe ku yindi n’abanyeshuri bumva muri rusange
Abanyeshuri bumva intamwe ku yindi bo basobanukirwa binyuze mu gufashwa buhoro buhoro, berekwa isano iri hagati y’igice runaka n’ikikibanziriza cyangwa ikigikurikira, naho abanyeshuri bumva muri rusange bumva igitekerezo rusange cy’isomo, batagombye kwigora baryinjiramo ryose uko ryakabaye.
1.2.6. Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri
Uburyo butandukanye bw’imyigire bwavuzwe haruguru bushobora kugerwaho mu gihe umwarimu akoresheje uburyo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri, aho abanyeshuri bagira uruhare rw’ibanze mu myigire yabo.
7Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri ni iki?
Ni uburyo bwinjiza abanyeshuri mu gukora no gutekereza ku byo bari gukora. Muri iyi myigire, abanyeshuri bashishikarizwa kuzana ibyo bashoboye n’ibyo bazi igihe bari kwiga.
Uruhare rw’umwarimu mu myigishirize ishingiye ku bushobozi
• Umwarimu afasha abanyeshuri akoresha uburyo bwo kubaza, uburyo bwo kuganira mu matsinda, ubushakashatsi, ibikorwa by’ubucukumbuzi n’imikoro ku giti cyabo.
• Akoresha abanyeshuri isuzuma bwite cyangwa mu matsinda yaguye iyo bari mu ishuri kandi agakoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi.
• Aha abanyeshuri amahirwe yo kuzamura ubushobozi butandukanye bifitemo, abagenera ibyo gukora bizamura ubushishozi, ubushobozi bwo gukemura ibibazo, ubushakashatsi, guhanga ibishya, kuganira no gufatanya.
• Umwarimu afasha ubu buryo bw’imyigire mu guha agaciro uruhare rw’abanyeshuri mu bikorwa byabo ku ishuri.
Uruhare rw’abanyeshuri mu myigire yabo.
Abanyeshuri nibo urufunguzo rw’imyigire ibaha uruhare mu myigire yabo. Ntabwo ari abo gufatwa nk’aho ntacyo bazi, ko umwarimu agomba kubapakiramo ibyo agomba kubaha, ahubwo akabafata nk’abantu buzuye ibitekerezo, ubushobozi n’ubukesha byo kubakiraho imyigire ihamye. Umunyeshuri wiga muri ubu buryo
• Aganira kandi asangiza abandi banyeshuri ibyo yifitemo binyuze mu kwerekana, kuganira n’abandi, mu mikoro y’amatsinda, no mu bindi bimuha uruhare (kwigana, ubushakashatsi, ubucukumbuzi...)
• Kugira uruhare rugaragara no kugira inshingano ku myigire ye.
• Kuzamura ubumenyi n’impano yifitemo, mu gukora.
• Gukora ubushakashatsi n’ubucukumbuzi binyuze mu gusoma ibiri mu bitabo cyangwa kuri murandasi no kubaza abantu batandukanye, hanyuma akabwira abandi ibyo yagezeho.
• Gutuma buri munyeshuri mu bagize itsinda rye agira uruhare mu mukoro watanzwe mu itsinda binyuze mu gutanga ibisobanuro, ubushishozi, inshingano no kwigirira ikizere mu gihe avuga mu ruhame.
• Gutanga umwanzuro ushingiye ku byagezweho mu kwiga.
8 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
Ibice by’ingenzi by’isomo mu buryo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri
Ibiranga imyigire iha umunyeshuri uruhare byavuzwe haruguru bigaragara mu bice by’isomo bikurikira. Muri rusange, isomo rigabanyije mu bice bitatu by’ingenzi, aho buri gice na cyo kigabanyijemo ibikorwa byinjiza abanyeshuri mu gikorwa cyo kwiga. Ibyo bice ni ibi bikurikira:
1. Intangiriro
Intangiriro ni igice umwarimu yerekanamo ihuriro hagati y’isomo ry’uwo munsi n’isomo riribanziriza. Atangiza ikiganiro kigamije gufasha abanyeshuri gutekereza ku byo bize mu isomo ryabanje no kubihuza n’intego y’isomo ry’uwo munsi. Umwarimu yibanda ku bumenyi bw’ingenzi, ubumenyingiro n’ubukesha bifitanye isano n’ibyo mu isomo rishya mu rwego rwo kubaka ishingiro rihamye no gukurikiza neza uruhererekane.
2. Isomo nyirizina
Isomo nyirizina rikubiyemo inyigisho nshya rikorwa mu ntambwe nto zikurikira: ibikorwa by’ivumburamatsiko, kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho, kubibyaza umusaruro, gukora incamake n’imyitozo cyangwa kubishyira mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa muri ubu buryo:
Ibikorwa by’ivumburamatsiko
Intambwe ya mbere:
• Umwarimu asaba abanyeshuri kumenya ko uruhare rwabo mu myigire ari rwo rwa mbere.
• Abaha ibyo gukora akanababwira amabwiriza yose abigenga (niba barabikora mu matsinda yagutse, ya babiri babiri cyangwa niba ari buri muntu ukwe, kugira ngo bibafashe kuvumbura ubumenyi bugamijwe gutangwa).
Intambwe ya kabiri:
Umwarimu:
• aha umwanya abanyeshuri bagakora ibyo yabahaye mu matsinda.
• yirinda guhita asubiza abanyeshuri ku bijyanye n’ibyateganyijwe kwigwa uwo munsi.
• Agerageza kuba umuyobozi wabo ariko atabasubiriza ibibazo, ahubwo abayobora mu nzira igana ibisubizo, kandi agafasha abasigara inyuma.
9Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
Kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho:
• Muri aka gace, umwarimu atumira abahagarariye amatsinda bakaza kwerekana imbere y’abandi banyeshuri ibyo amatsinda yabo yagezeho.
• Nyuma y’uko amatsinda atatu cyangwa ane amaze kwerekana ibyo yagezeho, umwarimu asaba abanyeshuri bose kubyaza umusaruro ibyavuzwe n’amatsinda.
Kubyaza umusaruro ibyagezweho n’abanyeshuri
• Umwarimu asaba abanyeshuri kugenzura umusaruro wavuye mu byakozwe: ibishyitse, ibituzuye neza n’ibitari byo.
• Nyuma umwarimu agerageza kumva ukuri kw’ibyavuzwe n’abanyeshuri, akabafasha gukosora ibyo bibeshye, akuzuza ibituzuye, akemeza ibishyitse.
Umwanzuro/incamake/ingero
Umwarimu atanga incamake y’ibyizwe kandi agatanga n’ingero zisobanura neza ibyizwe.
Imyitozo/gushyira mu bikorwa ibyizwe
• Hatangwa imyitozo igendanye n’ibyizwe mu ishuri • Hatangwa kandi imyitozo ishingiye ku buzima bwa buri munsi ariko
bufite aho buhurira n’ibyizwe mu ishuri. Umwarimu afasha abanyeshuri guhuza ibyizwe n’ubuzima bwa buri munsi. Kuri iyi ntera, uruhare rw’umwarimu ni ukuyobora abanyeshuri mu gucengerwa n’ibyo bize.
3. Isuzuma
Kuri iyi ntambwe, umwarimu abaza abanyeshuri bimwe mu bibazo agamije kureba niba intego z’isomo zagezweho. Muri iki gikorwa k’isuzuma, buri munyeshuri asuzumwa ku giti ke. Umwarimu yirinda guhita atanga ibisubizo, ahubwo ibivuye mu isuzuma biha umwarimu icyo azakorera abanyeshuri muri rusange n’umunyeshuri ku giti ke. Rimwe na rimwe, umwarimu ashobora gusoza isomo atanga umukoro wo mu rugo.
10 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
IGICE CYA II: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO
Isomo ry’uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
Izina ry’ishuri: ........................................Amazina y’umwarimu:..............................
IGICE CYA II: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO
Isomo ry’uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
Izina ry’ishuri: ........................................Amazina y’umwarimu:...............................
Igihembwe: Itariki: Inyigisho Umwaka
wa
Umutwe
wa
Isomo
rya
Igihe
isomo
rimara
Umubare
w’abanyeshuri
cya mbere ........ Kuririmba mbere mbere 1 muri 5 Iminota
40
.......
Abafite ibyo bagenerwa byihariye
mu myigire no mu myigishirize
n’umubare wabo
Abanyeshuri 2 bafite ubumuga bwo kutumva neza.
Umutwe wa mbere Kuririmba uturirimbo tugufi
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe Kuririmba mu ruhame uturirimbo tunyuranye.
Isomo Uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri.
Intego ngenamukoro
Hifashishijwe ibishushanyo bigaragaza ishuri n’ibyiza byo
kwiga, umunyeshuri azashobora kuririmba neza mu
ruhame akaririmbo kavuga ibyiza by’ishuri kandi
kamukundisha ishuri.
Imiterere y’aho isomo ribera Isomo rizatangirwa mu ishuri cyangwa hanze y’ishuri.
Imfashanyigisho - Ibishushanyo bigaragaza ishuri, ibyiza by’ishuri
(nk’abanyeshuri bari mu ishuri, bakina, umwarimu ari
kubigisha) n’ibindi…
- Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
Inyandiko n’ibitabo byifashishijwe Integanyanyigisho y’ubugeni n’ubuhanzi ikiciro cya mbere
cy’amashuri abanza urupapuro rwa 16.
Ibice by’isomo
+ igihe
Gusobanura muri make igikorwa umwarimu
n’umunyeshuri basabwa gukora
Ubushobozi n’ingingo
nsanganyamasomo
11Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
IGICE CYA II: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO
Isomo ry’uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
Izina ry’ishuri: ........................................Amazina y’umwarimu:...............................
Igihembwe: Itariki: Inyigisho Umwaka
wa
Umutwe
wa
Isomo
rya
Igihe
isomo
rimara
Umubare
w’abanyeshuri
cya mbere ........ Kuririmba mbere mbere 1 muri 5 Iminota
40
.......
Abafite ibyo bagenerwa byihariye
mu myigire no mu myigishirize
n’umubare wabo
Abanyeshuri 2 bafite ubumuga bwo kutumva neza.
Umutwe wa mbere Kuririmba uturirimbo tugufi
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe Kuririmba mu ruhame uturirimbo tunyuranye.
Isomo Uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri.
Intego ngenamukoro
Hifashishijwe ibishushanyo bigaragaza ishuri n’ibyiza byo
kwiga, umunyeshuri azashobora kuririmba neza mu
ruhame akaririmbo kavuga ibyiza by’ishuri kandi
kamukundisha ishuri.
Imiterere y’aho isomo ribera Isomo rizatangirwa mu ishuri cyangwa hanze y’ishuri.
Imfashanyigisho - Ibishushanyo bigaragaza ishuri, ibyiza by’ishuri
(nk’abanyeshuri bari mu ishuri, bakina, umwarimu ari
kubigisha) n’ibindi…
- Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
Inyandiko n’ibitabo byifashishijwe Integanyanyigisho y’ubugeni n’ubuhanzi ikiciro cya mbere
cy’amashuri abanza urupapuro rwa 16.
Ibice by’isomo
+ igihe
Gusobanura muri make igikorwa umwarimu
n’umunyeshuri basabwa gukora
Ubushobozi n’ingingo
nsanganyamasomo
12 Igitabo cy’Umwarimu-Ubugeni n’Ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
bitsina byombi kandi
bagahabwa amahirwe
angana mu gutanga
ibitekerezo nta
vangura.
2. Isomo nyirizina:
Iminota 23
2.1. Igikorwa
cya mbere:
Kuririmbira
abanyeshuri
akaririmbo kagenewe
kwigishwa uwo
munsi, aririmba
umurongo ku
murongo.
Gutega amatwi mu matsinda basubiramo umurongo ku murongo.
Kumvikana n’abandi:
Igihe abanyeshuri
bateze amatwi
akaririmbo gashya.
2.2. Igikorwa cya kabiri
Gusaba abanyeshuri gusobanura amwe mu magambo akomeye ari mu karirimbo (ikinyabupfura, kuba umuntu muzima, ubwuzu...)
Kugerageza gusobanura amwe mu magambo akomeye ari mu karirimbo bize.
Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo: buri wese aharanira gutanga ibisubizo binoze.
2.3.Igikorwa cya gatatu
Kwegera buri tsinda ry’abanyeshuri agenda abunganira.
Mu itsinda, baririmbira hamwe akaririmbo bize, bakanagasubiramo kenshi.
Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo: buri wese aharanira kuririmba neza no gufata mu mutwe akaririmbo yize.
2.4.Umusozo w’isomo/ Ikomatanya
Iminota 5
Guhuza amatsinda no gusaba buri tsinda kuririmba ukwaryo.
Gusaba abanyeshuri kwigana itsinda ryaririmbye neza.
Buri tsinda riririmba uko ryateguye.
Guhitamo itsinda ryaririmbye neza rigashimwa.
Abanyeshuri bose baririmbira hamwe akaririmbo
Ubufatanye: abanyeshuri bose baririmbira hamwe.
Ubushishozi: bugaragara mu guhitamo itsinda ryaririmbye neza.
13Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Mbere
3. Isuzuma: Iminota 5
Gutoranya umunyeshuri umwe muri buri tsinda akaririmba akaririmbo kizwe.
Guha umwanya umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva neza na we akaririmba, Umwarimu akamushima.
Umunyeshuri watoranyijwe aririmba akaririmbo kizwe.
Umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutumva neza aririmba uko ashoboye.
Uburezi budaheza : umwana ufite ubumuga bwo kutumva neza na we ahabwa amahirwe mu baririmba.
Uburinganire n’ubwuzuzanye: mu gutoranya abari buririmbe abahungu n’abakobwa bahabwa amahirwe angana.
4. Umukoro Gutanga umukoro mu magambo: Umukoro: Vuga ibindi byiza uzungukira ku ishuri.
Gutega amatwi umukoro bahawe.
-Ubushakashatsi: Buri wese aharanira kunguka ibindi byiyongera ku byo yize.
-Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi: buri munyeshuri ashishikarira kunguka byinshi no kwirinda guta ishuri.
Kwisuzuma
(umurezi)
Kureba niba intego zari ziteganyijwe zagezweho (Urugero: Intego zari ziteganyijwe zagezweho)
Kujora impamvu zatumye isomo ryumvikana cyangwa ritumvikana (Urugero: Impamvu isomo ryumvikanye ni uko uburyo ryatanzwemo bwari bubereye abanyeshuri bose)
Kugena ibigomba kwitabwaho mu isomo rikurikira (Urugero: Mu isomo rikurikira, hazibandwa ku gusuzuma umunyeshuri ku giti ke)
15Igitabo cy’umwarimu
1.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Kuririmba mu ruhame uturirimbo tunyuranye.
1.2.Ubushobozi shingiro:
Kugira ngo ubushobozi bugamijwe muri uyu mutwe bugerweho, umuyeshuri agomba kuba ashoboye:
• Kuririmba
• Gufatanya n’abandi
• Kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
1.3.Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho:
1.3.1.Umuco w’amahoro
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara igihe abanyeshuri batega amatwi umwarimu uri kubigisha indirimbo no mu gihe baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zivuga ku kinyabupfura.
1.3.2.Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara mu gihe umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
1.3.3.Uburezi budaheza:
Bigaragara mu gihe umwarimu yita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku kwegera abafite ubumuga.
UMUTWE WA MBERE:KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI
16 Igitabo cy’umwarimu
1.3.4.Kubungabunga ibidukikije:
Iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara igihe abanyeshuri baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zijyanye n’ibidukikije.
1.4.Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwe umwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
1.5.Urutonde rw’amasomo
No Ibyigwa Intego Rusange Umubare w’amaso-mo
1. Uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri n’umuryango
kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
kuririmbana n’abandi
kuririmbira mu ruhame
Isomo 1
2. Uturirimbo tuvuga ku muryango
Isomo 1
3. Uturirimbo tuvuga ku isuku y’umubiri n’ibidukikije (mu rugo, aho anyura, ku ishuri)
Isomo 1
4. Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
Isomo 1
5. Uturirimbo tuvuga ku mibare y’ibanze
Isomo 1
6. Isuzumabumenyi Isomo 1
1.6.Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro:
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina:
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitoze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera kuririmba, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bumva neza amagambo
17Igitabo cy’umwarimu
avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Afasha abanyeshuri gusobanukirwa amagambo akomeye.
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga.
• Umwarimu aririmba umurongo umwe umwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose aafatanyije nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine.
Mu isuzuma:
Mu isuzuma ryo kuririmba, umwarimu asuzuma ko umwana ashobora kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa, yemye kandi agasobanura neza amagambo ari mo. Asaba umwana umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kuririmbira mu matsinda.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku byiza by’ishuri
a) Intego zihariye
• Kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Kuririmbira mu ruhame
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza ishuri n’ibyiza by’ishuri (nk’abanyeshuri bari mu ishuri, bakina, umwarimu abigisha n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo (telefoni, radiyo,…)
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba akaririmmbo bazi cyangwa akabaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero:
1) Mwavuye mu rugo mubwiye ababyeyi ko mugiye he?
=Ku ishuri
2) Ku ishuri muba mugiye gukora iki?
=Kwiga
3) Vuga ibindi mukora iyo muri ku ishuri.
=Gukina, gukora isuku...
18 Igitabo cy’umwarimu
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite cyangwa akabasha korohera abanyeshuri:
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Nikundira Umwarimu
Nikundira umwarimu tra-la-la-la-la-la-laMukundira yuko tra-la-la-la-la-la-laAtwigisha imikino do do so so do do so Tugahora dukina!
Akaririmbo ka 2: Ibyiza by’ishuri
Iyo ngeze mu ishuri
Nshimishwa no guhura na mwarimu
Na bagenzi bange nkahigira byinshi birimo n’ikinyabupfura,
gusoma no kwandika.
Nzakunda ishuri nzabe umuntu muzima (x2).
19Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 3:Nkunda ishuri
Iyo ngiye ku shuri ngenda nishimyeNsanga bagenzi bange Nkunda umwarimu ngakunda amasomo SinzarivamoIyo ngeze mu ishuri numva nishimyeBanyigisha imibaren’andi masomo y’ingirakamaro, Sinzarivamo.Iyo turi ku ishuri numva nishimyeNkina na bagenzi bangeNtozwa uburere ngakunda amasomo SinzarivamoIyo mvuye ku ishuri ntaha nishimye Nsanga ababyeyi bangeBanyakira neza n’ubwuzuSinzarivamo
Isuzuma:
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
20 Igitabo cy’umwarimu
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Nikundira Umwarimu (Ntambara Jean)
• Ninde wavuga icyo yumvise muri iyi ndirimbo?
• Muri iyi ndirimbo batubwira ko umwarimu akora iki?
• Ninde wavuga ibindi umwarimu akora bitavuzwe muri iyi ndirimbo?
2. Ibyiza by’ishuri
• Vuga ibintu wigira ku ishuri bivugwa muri iyi ndirimbo.
3. Nkunda ishuri:
• Ni iki kigushimisha kivugwa muri iyi ndirimbo?
Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku muryango
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Gukunda umuryango n’abawugize
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza umuryango n’abawugize (data, mama, abana, sogokuru, nyogokuru n’abandi).
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
Iyo barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero:
1) Ni bande mubana mu rugo?
=Ababyeyi, bakuru banjye, barumuna banjye...
2) Vugaabandibantumufitanyeisanoarikomutabanamurugo.
21Igitabo cy’umwarimu
=sogokuru, nyogokuru, mama wacu, data wacu, marume....
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Umuryango wangeUmuryango wange data na mama n’abavandimweDufashanya byinshi bituma dutera imbereTwumvira ababyeyi na bo bakatwitahoDushimiye Imana niyo ibidushoboza
NB: Abanyeshuri baririmba bakoma amashyi bakubita ibiganza bya bagenzi babo bari iburyo n’ibumoso.
Akaririmbo ka 2: Mubyeyi wambyaye
Mubyeyi wambyaye mama wandezeMubyeyi wambyaye nakwitura iki?Waraye amajoro udasinziriyeKugira ngo mvuke warababaye.Mubyeyi wambyaye data wandezeMubyeyi wambyaye na kwitura iki?Wafashije mama kumpa ubuzimaMwampaye uburere ndabashimira.
22 Igitabo cy’umwarimu
Bavandimwe bange tuvukanaNdabashimira mwampaye urugero
Nange nzababera umwana mwiza Nzabahesha ishema mu bandi babyeyi.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Umuryango wange:
• Niki batubwira muri iyi ndirimbo?
23Igitabo cy’umwarimu
• Umuryango wawe ugizwe na ba nde?
2. Mubyeyi wambyaye:
• Ugendeye ku karirimbo mwize, ni akahe kamaro k’ababyeyi?
• Ni iki wumva uzakorera ababyeyi bawe cyangwa abakurera kubera ibyiza bagukorera?
Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku isuku y’umubiri no ku bidukikije
a) Intego zihariye:
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kugira isuku no gufata neza ibidukikije
b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza uburyo butandukanye bwo kugira isuku y’umubiri (gukaraba, gufura imyenda…)
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibidukikije (Imisozi, amashyamba, inzuzi, ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa:
Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Nyuma yo kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero:
1)Mwese mugirira isuku umubiri wanyu?
=Yego
2)Muyikora mute?
=Turakaraba, tukamesa imyenda...
3)Iyo bavuze ibidukikije mwumva iki?
=Ibiti, imigezi, ibiyaga, imisozi...
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye
24 Igitabo cy’umwarimu
n’umwanya afite:
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Akamaro k’isuku
Isuku ni isoko y’ubuzimaNzisukura wese umubiri n’imyambaroNzamesa kenshi noge buri munsiNirinde indwara umwanzi w’ubuzima
Akaririmbo ka 2: Isuku ni ingenzi
Habayeho akana kagira umwanda kakundaga kurya kadakarabye,Ababyeyi bako bahoraga iteka bakabwira yuko isuku ari ingenziNyamara ako kana kakica amatwi Hm!Rimwe kararwara kajya kwa muganga.Kamazeyo iminsi kataza ku ishuriMu masomo yose gasigara inyuma.Ngaho rero bana mugire isuku,
isuku ni isoko y’ubuzima!
25Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 3: Mbega ibyizaUtunyoni twinshi turirimba nezatunyibutsa iwacu kare mu gitondo.Utugezi twiza dutemba mu mashyambatunyibutsa igihe ngiye ku ishuriMbega ibyiza mbega ibyiza mbega ibyiza we!Mbega ibyiza mbega ibyiza mbega ibyiza we!
Akaririmbo ka 4: Hafi y’iwacu
Hafi y’iwacu hari ibiti byiza
hahoramo utunyoni turirimba neza
ngo ncwi! ncwi! ncwi! Bikantera ibyishimo.
Ku ishuri ryacu hari ubusitani
26 Igitabo cy’umwarimu
Hateyemo uturabyo duhumura neza
hm! hm! hm! bikantera ibyishimo.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Akamaro k’isuku:
• Kuki tugomba kugira isuku?
• Ni gute tugomba kugira isuku ?
2. Isuku ni ingenzi:
• Akana kavugwa muri iyi ndirimbo karangwaga n’iyihe mico?
• Ababyeyi bako bahoraga bakabwira ngo iki?
• Mbese kakurikizaga ibyo ababyeyi bakabwiraga?
• Nyuma byaje kukagendekera bite?
• Ni irihe somo ukuye muri aka karirimbo?
3. Mbega ibyiza:
• Ni iki kivugwa muri aka karirimbo kikubwira ko bukeye?
• Ugendeye ku bivugwa muri aka karirimbo, ni iki kikubwira ubwiza bw’iwanyu cyangwa ku ishuri?
4. Hirya y’iwacu
• Ni iki kigutera ibyishimo kivugwa muri aka karirimbo?
• Mu busitani bwo ku ishuri dusangamo iki?
27Igitabo cy’umwarimu
Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kugira ikinyabupfura
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza imigenzo mbonezabupfura (Gusuhuza abantu, kwimukira umuntu mukuru umuha ikicaro, gutwaza utuntu umuntu wananiwe n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Iyo barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero:
1)Iyo winjiye mu rugo rw’umuntu ukora iki?
=Urasuhuza
2)Iyo umuntu ari kuvuga (nk’umwarimu) umutega amatwi umeze ute?
=Ucecetse
3)Iyo uri ku meza wirinda iki?
=Gusahuranwa, kurya uvuga,...
4)Iyo wicaye umuntu mukuru ahagaze ukora iki?
=Ndamwimukira
5)Umuntuukoraibyobyosetumazekumva,bavugakoafiteiki?
= Ikinyabupfura
Isomo nyirizina
Umwarimu yigisha akaririmbo gakurikira yabanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga:
28 Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ko kwiga:
Akaririmbo ka 1: Imbonezabupfura
Rimwe kabiri gatatu tworoherane,
Kane gatanu dukore cyane,
Gatandatu twishime,
Karindwi umunani twiteze imbere,
Ikenda icumi twamagane ibiyobyabwenge.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Vuga byibura ibintu bibiri bigaragaza ikinyabupfura bivugwa muri iyi ndirimbo.
Isomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku mibare y’ibanze
a) Intego zihariye
• Kwigana ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmbana n’abandi
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
• Kumenya neza imibare y’ibanze
29Igitabo cy’umwarimu
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza imibare y’ibanze (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9, 10)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Urugero: Vuga imibare y’ibanze uzi.
Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Nge nzi kubara
Nge nzi kubara
rimwe kabiri gatatu kane.
Nge nzi kubara
gatanu gatandatu karindwi
Nge nzi kubara.
umunani ikenda icumi.
30 Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 2: Imibare y’ibanze
Rimwe kabiri gatatu tworoherane,
twitoze umuco w’imbabazi
kane gatanu gatandatu tuzakore cyane
Karindwi umunane twiteze imbere
ikenda icumi twirinde ibiyobyabwenge
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I.Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Vuga imibare ivugwa mu ndirimbo mwize.
1.7.Isuzuma risoza umutwe wa mbere
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri afite ubushobozi bwo kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa, yemye kandi ashobora gusobanura neza amagambo akagize. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1.a) Ririmba udategwa kandi wemye akaririmbo gakurikira twize:
Habayeho akana kagira umwanda
kakundaga kurya kadakarabye,
Ababyeyi bako bahoraga iteka
bakabwira yuko isuku ari ingenzi
31Igitabo cy’umwarimu
Nyamara ako kana kakica amatwi Hm!
Rimwe kararwara kajya kwa muganga.
Kamazeyo iminsi kataza ku ishuri
Mu masomo yose gasigara inyuma.
Ngaho rero bana mugire isuku
isuku ni isoko y’ubuzima.
b) Akana kavugwa muri iyi ndirimbo karangwaga n’iyihe mico?
c) Ni irihe somo wakuye muri aka karirimbo.
2. Kuki tugomba kugira isuku?
3. Ni gute tugomba kugira isuku y’umubiri ?
4. Ni iki kigushimisha iyo ugiye, uri cyangwa uvuye ku ishuri ?
Ibisubizo biteganijwe
1. a) Umwarimu asuzuma niba umwana aririmba akaririmbo neza, yemye kandi adategwa.
b) Karangwaga no kutagira isuku ndetse no kutumvira ababyeyi.
c) Kugira isuku no kumvira ababyeyi.
2. Kugira ngo twirinde indwara ziterwa n’umwanda.
3. Koga buri munsi, kumesa imyambaro, koza amenyo (n’ibindi biganisha ku isuku).
4.
• Iyo ngiye ku ishuri mpura na bagenzi bange
• Iyo ndi mu ishuri mpura na umwarimu akanyigisha amasomo akampa n’uburere bwiza
• Iyo mvuye ku ishuri ababyeyi bange banyakira neza
a.Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi
1) Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza: umwarimu agerageza kuririmbana na we, uko atera agatambwe akamusaba gusubiramo kugeza igihe ijwi rinogeye:
Ririmba akaririmbo ako ariko kose mwize mu ishuri waba wibuka.
2) Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha kwigana neza ijwi yumvise:Umwarimu akoresha uburyo nk’ubwavuzwe haruguru kugeza igihe abashije kwigana neza ijwi ry’indirimbo:
32 Igitabo cy’umwarimu
Ririmba akaririmbo “Nikundira Umwarimu” (reba mu isomo rya mbere, akaririmbo ka mbere)
3) Uyu mwitozo uhabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame: Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose:
Ririmba akaririmbo mwize muri iki gihembwe.
Imyitozo nyagurabushobozi
Umwarimu asaba umunyeshuri kuririmba indirimbo ashatse itarizwe mu ishuri, hanyuma akareba niba aririmba adategwa kandi yifitiye icyizere. Ashobora no kumwemerera kuyiririmba uko ashatse (gushyiramo amashyi cyangwa umuyego, kubyina...).
39Igitabo cy’umwarimu
UMUTWE WA KABIRI: KURIRIMBA UTURIRIMBO TUGUFI HUBAHIRIZWA INJYANA
2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Kuririmbira mu ruhame uturirimbo duherekejwe n’amashyi hubahirizwa injyana zatwo.
2.2Ubushobozi shingiro
Kugira ngo ubushobozi bugamijwe muri uyu mutwe bugerweho, umunyeshuri agomba kuba ashoboye:
• Kuririmba
• Kwigana neza ijwi yumvise
• Gufatanya n’abandi
• Kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere
• Gutinyuka kuvugira mu ruhame
2.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
2.3.1Umuco w’amahoro
Twabibonye mu mutwe wa mbere, iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara nanone igihe abanyeshuri batega amatwi umwarimu uri kubigisha indirimbo no mu gihe bari mu matsinda, baririmba cyangwa bungurana ibitekerezo.
2.3.2 Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi
Iyi ngingo nsanganyamasomo na none igaragara mu gihe umwarimu asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gusubiza, kuririmba, gutanga ibitekerezo n’ibindi.
2.3.3 Uburezi budaheza
Bigaragara mu gihe umwarimu yita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku kwegera abafite ubumuga.
2.3.4 Kubungabunga ibidukikije
Kimwe no mu mutwe wa mbere, iyi ngingo nsanganyamasomo igaragara gihe abanyeshuri baririmba kandi banasobanurirana indirimbo zijyanye n’ibidukikije.
40 Igitabo cy’umwarimu
2.4 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwumwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
2.5 Urutonde rw’amasomo
No Ibyigwa Intego Rusange Umubare w’amasomo
1 Uturirimbo tuvuga ku bidukikije
Guhuza ijwi ry’indirimbo, amagambo aziherekeje n’injysana zazo.
Guherekeresha indirimbo amashyi
n’umuyego.
Kuririmbira mu ruhame
Amasomo 2
2 Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
Isomo 1
3 Uturirimbo tuvuga ku isuku (y’aho atuye n’aho yiga)
Isomo 1
4 Uturirimbo tuvuga ku mibare y’ibanze
Isomo 1
5 Isuzumabumenyi Isomo 1
2.6 Ibiteganya gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitoze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera kuririmba, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Afasha abanyeshuri gusobanukirwa amagambo akomeye.
41Igitabo cy’umwarimu
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga.
• Umwarimu aririmba umurongo umwe umwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose aafatanyije nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine.
Mu isuzuma:
Umwarimu asuzuma ko umwana ashobora kuririmba adategwa akaririmbo yigishijwe, kureba niba yubahiriza injyana ayiherekeresheje amashyi n’umuyego kandi agasobanura neza amagambo ari mo.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku bidukikije
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmbira mu ruhame
• Kwita ku bidukikije
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza bimwe mu bidukikije (Imisozi, amashyamba, imigezi, ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1) Vuga ibyo wabonye ku mafoto.
=Imisozi, amashyamba, imigezi, ibiyaga...
2) Ese bimariye iki umuntu?
=Imisozi bayiteraho amashyamba, amashyamba atanga inkwi....
Isomo nyirizina:
Umwarimu yigisha abanyeshuri aka karirimbo yabanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga.
42 Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 1: Akanyugunyugu
Mbega akanyugunyugu k’amabara meza
Icyampa ngo kaze nkagire inshuti
Nakigisha kubara gusoma no kwandika
Nkuko umwarimu yabitwigishije
Akaririmbo ka 2: Ibidukikije
Ndakurata Rwanda watatswe na Rurema,
Imisozi yawe ibereye abagusura.
Ibirunga byawe bicumbikiye ingagi,
Imigezi yawe izana ubuhehere.
Ibyo byiza byose nzabibungabunga,
mbibyaze umusaruro ndwanya ababyangiza.
43Igitabo cy’umwarimu
Isuzuma
Muri iri somo, umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba gusa, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe. Ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko y’indirimbo bibazwa mu isomo rikurikiraho.
Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku bidukikije
a) Intego zihariye:
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kwita ku bidukikije
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza bimwe mu bidukikije (Imisozi, amashyamba, imigezi, ibiyaga…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakibukiranya akaririmbo bize ubushize.
• Umwarimu ababaza utubazo dutandukanye twerekeye ku ndirimbo.
Ingero: 1) Indirimbo twize ubushize yitwa ngo iki?
=Ibidukikije
2) Vuga bimwe mu bidukikije twavuze mu ndirimbo
=Imisozi, ibiyaga, amashyamba....
Isomo nyirizina
Umwarimu asaba abanyeshuri kuva mu matsinda bakaza mu myanya yabo, bamara
44 Igitabo cy’umwarimu
kugeramo akabasaba kuririmba indirimbo yabigishije mu isomo riheruka (Ibidukikije). Baririmba itsinda ku itsinda bashyiramo amashyi n’umuyego. Iyo amatsinda arangije kuririmba, umwarimu areba niba bubahirije neza amashyi n’umuyego, byaba ngombwa akabakosora.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Iyi ndirimbo ivuga ku yihe ngingo?
• Ni ibihe bintu bitatse u Rwanda bivugwa muri iyi ndirimbo?
• Ni iki wakora kugira ngo urwanye ababyangiza ?
Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kugira ikinyabupfura
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza imigenzo mbonezabupfura (Gusuhuza abantu, kwimukira umuntu mukuru umuha ikicaro, gutwaza utuntu umuntu wananiwe n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
45Igitabo cy’umwarimu
Ingero: 1) Mu gihembe cya mbere twaririmbye indirimbo zivuga ku kinyabupfura. Vuga
bimwemubirangaumuntuufiteikinyabupfura
=Gukomanga iyo winjiye mu nzu,gusuhuza iyo ugeze mu rugo, gusuhuza
n’amaboko yombi ugukuriye,....Isomo nyirizina
Umwarimu yigisha abanyeshuri akaririmbo gakurikira abanje kukumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kukiga:
Akaririmbo: Kubaha
Akaririmbo ka 1: Kubaha
Dufatanye twese twebwe Rwanda rw’ejo
twitoze kubahana tube intangarugero
aho tunyura hose turangwe no kubaha
tuzatanga amahoro natwe tuyabone
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo:
• Iyi ndirimbo iradusaba kwitoza iki?
• Aho tunyura hose tugomba kurangwa n’iki?
46 Igitabo cy’umwarimu
Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku isuku
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kugirira isuku aho atuye n’aho yiga
b) Imfashanyigisho
Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’isuku (gukubura, guharura, kumena imyanda ahabugenewe…)
Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero: 1) Mu gihembe cya mbere twaririmbye indirimbo zivuga ku isuku y’umubiri.Vuga
uburyo butandukanye bwo gukora isuku y’umubiri
=Gukaraba, kumesa imyambaro...
2) Uretse umubiri se, nta handi twagirira isuku?
=Mu rugo, mu ishuri, mu bwiherero, mu busitani...
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Akarira 1: Isuku yo mu rugo
Nimbyuka mu gitondo ngasukura mu nzu nkitegura neza
Nyuma ngane ishuri
Nzabanza mpasukure sinshaka kurwara kubera umwanda
Ahubwo ndashaka iterambere
47Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 2: Amazi ni meza
Amazi ni meza mu buzima
Amazi ni meza koko,
Iyo tuyanyweye asukuye, tugira ubuzima bwiza
Iyo tuyakarabye twese, tugira ubuzima bwiza
Amazi ni ingenzi mu buzima
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
48 Igitabo cy’umwarimu
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Isuku yo mu rugo:
• Niki wumvise muri iyi ndirimbo?
• Vuga ingaruka mbi ziterwa no kugira umwanda.
Amazi asukuye:
• Vuga akamaro k’amazi asukuye.
Isomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku nyuguti z’ibanze
a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba akaririmbo agaherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yako
• kuririmbira mu ruhame
• Kumenya neza inyuguti z’ibanze
b. Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza inyuguti z’ibanze zikurikirana muri ubu buryo: a, e, i, o, u
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Barangije kuririmba, umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1) Vuga inyuguti mwize mu ishuri
=a,e,i,o,u
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, abanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite cyangwa akabasha korohera abanyeshuri.
49Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 1: inyuguti zibanze
Nzubaha Imana A A A
Nzirinda amahane E E E
Nzubaha ababyeyi I I I
Nzaba intangarugero O O O
Nzagira ubumuntu U U U
Nzaba umuntu wuzuye A E I O U
Akaririmbo ka 2: Dukunda gusoma
Iwacu mu rugo dukunda gusoma
Ibitabo ndetse n’ibinyamakuru.
Abana basoma batsinda amasomo
Ni umuco mwiza.
Iwacu mu rugo dukunda gusoma
Ibitabondetse n’ibinyamakuru.
Abana basoma batsinda amasomo
Ni umuco mwiza.
50 Igitabo cy’umwarimu
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
i. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
ii. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Inyuguti z’ibanze
1. Vuga inyuguti z’ibanze zivugwa muri iyi ndirimbo.
2. Ni iyihe mico ivugwa muri iyi ndirimbo ijyanye n’inyuguti z’ibanze zirimo.
Dukunda gusoma
1. Iwanyu mu rugo mukunda gusoma iki?
2. Abana basoma bibamarira iki?
2.7 Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri afite ubushobozi bwo kuririmba akaririmbo yigishijwe ahuza neza injyana y’indirimbo amashyi n’imiyego. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1. Ririmba udategwa kandi uherekeresha amashyi n’umuyego akaririmbo kavuga kuri izi ngingo zikurikira:
51Igitabo cy’umwarimu
a) Ibidukikije
b) Ikinyabupfura
c) Isuku y’aho utuye cyangwa aho wiga
d) Inyuguti z’ibanze.
2. Ni irihe somo wavanye mu turirimbo dutandukanye wize (urugero: uturirimbo tuvuga ku bidukikije, ikinyabupfura, isuku n’inyuguti z’ibanze)?
Bimwe mu bisubizo biteganyijwe
1. Umwarimu yumva niba umunyeshuri aririmba neza, yemye kandi adategwa.
2. Isomo navanye mu:
a) turirimbo tuvuga ku bidukikije: Gukunda ibidukikije no kubirinda.
b) turirimbo tuvuga ku kinyabupfura: kubaha.
c) turirimbo tuvuga ku isuku: Gusukura mu rugo, gusukura mu ishuri, kunywa amazi asukuye.
d) turirimbo tuvuga ku nyuguti z’ibanze: kubaha Imana, kwirinda amahane (kwitonda), kubaha ababyeyi, kuba intangarugero, kugira ubumuntu, kuba umuntu wuzuye no gukunda gusoma.
2.8 Imyitozo y’inyongera
• Imyitozo nzamurabushobozi
1. Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha kwigana neza ijwi yumvise. Umwarimu akoresha uburyo nk’ubwavuzwe haruguru kugeza igihe abashije kwigana neza ijwi ry’indirimbo:
Ririmba akaririmbo “Inyuguti z’ibanze” (reba mu isomo rya 5, akaririmbo ka mbere)
2. Uyu mwitozo uhabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame. Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose.
Ririmba akaririmbo wumva kakoroheye, mwize muri iki gihembwe.
3. Umwitozo ukurikira uhabwa umunyeshuri wagaragaje ikibazo cyo kutabasha guherekeresha indirimbo amashyi n’umuyego: akenshi abinanirwa kubera ko aba aririmba anakoma amashyi icyarimwe. Umwarimu amubwira gukomera abandi amashyi we ntaririmbe, cyangwa akamuha agati, akagakomanga ku ntebe ajyana n’abaririmba. Iyo abikoze neza, agerageza kwiherekeza agace ku kandi kugeza igihe abimenyeye.
52 Igitabo cy’umwarimu
Herekeresha amashyi indirimbo “Ibidukikije” (reba mu isomo rya mbere)
• Imyitozo nyagurabushobozi:
Kubera ko ubushobozi nsanganyamasomo bw’uyu mutwe ari ukuririmba mu ruhame uturirimbo duherekejwe n’amashyi hubahirizwa injyana zatwo, umwarimu atanga imyitozo ikurikira:
• Ahitamo indirimbo abonye iyo ari yo yose (itarizwe mu ishuri), akayiririmba, hanyuma agasaba umunyeshuri kuyiherekeresha amashyi n’umuyego.
• Asaba umunyeshuri kuririmba indirimbo ashatse (iyo ari yo yose itarizwe mu ishuri), ayiherekeresha amashyi n’umuyego.
57Igitabo cy’umwarimu
UMUTWE WA GATATU: KURIRIMBA WIGANA IBIVUGWA MU NDIRIMBO
3.2 Ubushobozi shingiro
Kuririmba, kwigana neza ijwi yumvise, kuririmbana n’abandi, kubahiriza injyana y’indirimbo, no kuririmbira mu ruhame.
Gufatanya n’abandi, kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere, gutinyuka kuvugira mu ruhame, no kugira imigenzo mbonezabupfura.
3.3 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
• Umuco w’amahoro
Ibi bigaragarira mu gutega amatwi mu gihe umwarimu yigisha indirimbo n’igihe abanyeshuri bakorera mu matsinda, bahana ibitekerezo.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi
Bigaragara mu gihe Umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abanyeshuri b’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
Uburezi budaheza
Hari abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwigana neza ibivugwa mu ndirimbo kubera ko bafite ubumuga bwo kutumva neza. Abo bana bashyirwa mu matsinda bagakorana n’abandi, kandi umwarimu akabitaho mu gihe yegera amatsinda. Mu isuzuma, umwarimu abaha amahirwe yo kuririmba, n’ubwo batabikora neza nk’abandi akabashimira ibyo babashije gukora.
Hari abanyeshuri bagira ubwoba ku buryo badashobora kuririmbira mu ruhame, na bo bajya mu matsinda, bagenzi babo ndetse n’umwarimu bagakomeza kubatera akanyabugabo, noneho mu isuzuma, Umwarimu akabashimira ibyo bagerageje gukora.
3.4 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwe umwe cyangwa bakaririmba bari mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
58 Igitabo cy’umwarimu
3.5 Urutonde rw’amasomo
No Ibyigwa Intego Rusange Umubare w’amasomo
1. Uturirimbo tuvuga ku Mana
Kwigana neza ijwi wumvise
Kwigana ibivugwa mu ndirimbo
Kuririmbira mu ruhame
Isomo 1
2. Uturirimbo tuvuga ku birori
Amasomo 2
3. Uturirimbo tuvuga ku bukwe
Isomo 1
4. Uturirimbo tuvuga ku munsi w’amavuko
Isomo 1
5. Isuzumabumenyi Isomo 1
3.6 Ibiteganywa gukorwa mu kwigisha aya masomo
Mu ntangiriro
• Umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye. Abanyeshuri babyitegereza batuje, nyuma yaho akabasaba kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi. Si ngombwa kwibanda ku tubazo twatanzweho ingero, umwarimu ashobora gutegura utundi tujyanye n’isomo agiye kwigisha.
Mu isomo nyirizina
• Umwarimu aririmba indirimbo nshya inshuro imwe yitonze, ashyiramo amarangamutima ashoboka. Icyo gihe, abanyeshuri baba bateze amatwi.
• Yongera gusaba abanyeshuri gutega amatwi bakumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
• Umwarimu kandi asaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe.
• Asobanura amagambo akomeye, yaba ayo abanyeshuri batanze cyangwa andi we ubwe yateguye.
• Abanyeshuri basobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga
• Umwarimu aririmba igika kimwe kimwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose akajyana n’abanyeshuri
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine
59Igitabo cy’umwarimu
Mu isuzuma:
Mu isuzuma ryo kuririmba, Umwarimu asuzuma ko umunyeshuri ashobora kuririmba akaririmbo yigishijwe adategwa kandi mu ruhame yigana ibivugwa mu ndirimbo. Asaba umwana umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu matsinda.
Isomo rya 1: Uturirimbo tuvuga ku Mana
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku Mana
• Kugorora no kunoza ijwi ry’iyo ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
• Kubaha Imana
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’iyobokamana (umuntu uri gusenga, Bibiliya, Urusengero, Kiliziya).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1)Iyo mugiye mu rusengero/mu Kiliziya, muba mugiye gukora iki?
=Gusenga
2) Iyo musenga, musenga nde (musenga iki)?
=Imana
3) Mbese Imana iragukunda?
=Yego!
4) Vuga bimwe mu byo Imana yagukoreye cyangwa igukorera.
=Yarandemye, yampaye ubuzima, yampaye ababyeyi, irandinda...
60 Igitabo cy’umwarimu
Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1:Imana ni nziza
Imana isumba byose,
Imana niyo yaturemye
Imana niyo dukesha byose
Imana ni nziza!
Akaririmbo ka 2: Mana urankunda
Mana urankunda, nanjye ndagukunda.
Nzakomeza ngukunde, kuko unkunda cyane.
Nzakomeza ngukunde, kuko unkunda cyane.
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
61Igitabo cy’umwarimu
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Imana ni nziza (NTABAJYANA Sylvestre)
• Ni nde waremye abantu bose?
• Ugendeye ku ndirimbo wize, vuga bimwe mu biranga Imana.
2. Mana urankunda (Kabalira Sauve Arsene)
• Mbese ukunda Imana? Uyikundira iki?
• Ukurikije iyi ndirimbo, ni iki uteganya kuzakorera Imana?
Isomo rya 2: Uturirimbo tuvuga ku birori
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu karirimbo kavuga ku birori
• Kunoza neza no kugorora ijwi igihe aririmba ako karirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu birori
b) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza ibirori bitandukanye (Abantu babyina, abantu baririmba, abaririmbira cyangwa babyinira umuntu wagize umunsi mukuru).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo ashatse, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1)Iwanyu (aho mutuye/ mu gace k’iwanyu) mujya mukora iminsi mikuru?
=Yego
2) Tanga ingero z’iminsi mikuru abantu bakora
=Kubatizwa, kwita izina, bonane...
3) Iyo abantu bari mu munsi mukuru barangwa n’iki?
=Kubyina, kuririmba, kurya, kunywa...
62 Igitabo cy’umwarimu
Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka1: Umwaka uratashye
Umwaka uratashye muze twishime,
dukore ibirori twizihirwe twizihirwe,
dore umwaka uratashye.
Akaririmbo ka 2: Ibirori byo kwita umwana izina
Abana twese turagukunda,
Twitabiriye kukwita izina.
Muvandimwe ndagukunda nkwise Mahoro
Muvandimwe ndagukunda nkwise Kagabo
Muvandimwe ndagukunda nkwise Mugabo
Muvandimwe ndagukunda nkwise Ndahiro
Muvandimwe ndagukunda nkwise Manzi
Muvandimwe ndagukunda nkwise Rugero
63Igitabo cy’umwarimu
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Umwaka uratashye
• Iyo umwaka utashye, abantu barangwa n’iki?
2. Ibirori byo kwita umwana izina
• Ukurikije ibivugwa muri iyi ndirimbo, iyo umwana akivuka bamukorera iki?
• Ririmba iyi ndirimbo ushyiraho andi mazina atavuzwe.
Umukoro wo mu rugo: Tanga izindi ngero z’iminsi mikuru.
Isomo rya 3: Uturirimbo tuvuga ku birori
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu karirimbo kavuga ku birori
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu birori
b) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza ibirori bitandukanye (Abantu babyina, abantu baririmba, abaririmbira cyangwa babyinira umuntu wagize umunsi mukuru).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
64 Igitabo cy’umwarimu
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bize mu isomo riheruka.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo ashatse, tuganisha ku isomo ryashize ndetse n’iry’umunsi.
Ingero: 1) Tanga izindi ngero z’iminsi mikuru uzi.
=(Abanyeshuri batanga izindi ngero z’iminsi mikuru)
2) Iyo abantu bari mu munsi mukuru barangwa n’iki?
=(Abanyeshuri bavuga ibindi bikorwa bikorwa mu minsi mikuru)
Isomo nyirizina
Umwarimu yigisha abanyeshuri akaririmbo gakurikira, yabanje kukumva (akoresheje kiwe mu bikoresho byumvikanisha indirimbo), no kukiga.
Akaririmbo ka3: Dore ibirori
Dore ibirori bitazibagirana
Turirimbe ducinye akadiho:
twishimire kwita izina uyu mwana wacu
twishimire ukubatizwa k’umuvandimwe wacu (kw’abavandimwe bacu)
twishimire ukubatizwa k’uyu mwana wacu (kw’aba bana bacu)
twishimire kuba dutangiye umwaka mushya.
65Igitabo cy’umwarimu
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Dore ibirori (Kabalira Sauve Arsene)
• Vuga bimwe mu byo abantu bakora iyo bizihiza ibirori.
• Tanga ingero z’ibirori abantu bizihiza.
Isomo rya 4: Uturirimbo tuvuga ku bukwe
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku bukwe
• Kugorora no kunoza ijwi ry’iyo ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu bukwe
b) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ubukwe (gusezerana imbere y’amategeko, gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’idini...)
66 Igitabo cy’umwarimu
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1) Iyo umusore n’umukobwa bagiye kubana, babanza gukora ibihe birori?
=Ubukwe
2) Ni iki abantu bakora mu bukwe iyo bishimye?
=Kuririmba, kubyina, kwivuga....
3) Ni ba nde akenshi bafasha abantu kuririmba no kubyina mu bukwe
=Itorero, abahanzi...
Isomo nyirizina
Umwarimu ahitamo kamwe muri turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka 1: Ubukwe
Ubukwe ni bwiza,
buhuza abavandimwe,
ababyeyi n’inshuti.
Twese tukaririmba,
Tukabyina, tukanezerwa.
67Igitabo cy’umwarimu
Akaririmbo ka 2: Umugeni mwiza
Umugeni mwiza ni uhuza imiryango;
Umwari warezwe neza araje: tambuka!
Mumurebe, uwo Imana yageneye uwo bazafatanya kurushinga.
IsuzumaIsuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Ubukwe :
• Ugendeye ku byo wumvise muri iyi ndirimbo, ni bande bahuzwa n’ubukwe?
• Iyo bahuriye mu bukwe, bagaragaza bate ibyishimo?2. Umugeni mwiza 3. Sobanura amagambo akurikira:
• Umugeni • Umwari • Kurushinga
68 Igitabo cy’umwarimu
Isomo rya 5: Uturirimbo tuvuga ku munsi w’amavuko
a) Intego zihariye
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo ivuga ku munsi w’amavuko
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
b) Imfashanyigisho
• Amashusho cyangwa amafoto bigaragaza umunsi w’amavuko. Urugero: abaririmbira, ababyinira cyangwa abaha impano uwizihiza umunsi w’amavuko, abakata umutsima (cake).
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba akaririmbo bazi cyangwa bize.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:
Ingero: 1) Ni bande muri mwe bazi amatariki bavukiyeho?
=(abayazi barayavuga)
2) Iyo mwujuje imyaka, babakorera iki?
=Isabukuru
3) Iyo bagukoreye isabukuru, bigenda bite?
=(Abana basubiza bitewe n’ibyo babakorera)
Isomo nyirizina:
Umwarimu ahitamo kamwe mu turirimbo dukurikira, yabanje kutwumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kutwiga, kugira ngo arebe agakwiranye n’umwanya afite.
69Igitabo cy’umwarimu
Uturirimbo two kwiga:
Akaririmbo ka1: Isabukuru nziza
Ishimire uyu munsi wavutseho,
ishimire uyu munsi wavutseho, isabukuru nziza!
Tukwifurije gukura utera imbere,
tukwifurije gukura utera imbere, isabukuru nziza!
Tukwifurije amahoro no kuramba,
tukwifurije amahoro no kuramba, isabukuru nziza!
Akaririmbo ka 2: Gira umunsi mwiza
Gira umunsi mwiza w’amavuko ibuka itariki wavutseho shimira Imana kuba ukiriho.Gira umunsi mwiza wo kubatizwa ibuka itariki wabatirijweho shimira Imana ko wabatijwegira umunsi mwiza w’abazina wawe ibuka itariki bamwizirizaho shimira Imana ko agusabira
70 Igitabo cy’umwarimu
Isuzuma
Isuzuma rikorwa mubyiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo bijyanye n’insanganyamatsiko.
I. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
II. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Isabukuru nziza
• Mu mwaka utaha, ku itariki n’ukwezi bisa nk’ibyo wavutseho, uzizihiza iki?
• Ukurikije ibivugwa mu ndirimbo, ni iki wakwifuriza uwizihiza umunsi w’amavuko?
2. Gira umunsi mwiza
• Vuga bimwe mu byo wakora iyo wibuka itariki wavutseho.
b) Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
Muri iri suzuma, umwarimu agenzura niba umunyeshuri ashobora kuririmba mu ruhame yigana ibivugwa mu ndirimbo. Harimo kandi na bimwe mu bibazo biganisha ku nsanganyamatsiko zigaragara mu masomo atandukanye ari muri uyu mutwe.
Ibibazo by’isuzuma
1. a) Vuga bimwe mu byiza Imana igukorera.
b) Ukurikije ibyo byiza igukorera, ni iki wumva uzayikorera?
c) Ririmba neza kandi udategwa, kamwe mu turirimbo mwize mu ishuri kavuga ku Mana.
71Igitabo cy’umwarimu
2. a) Tanga ingero z’ibirori bitandukanye abantu bizihiza.
b) Vuga bimwe mu biranga abantu bari mu birori.
c) Ririmba neza imwe mu ndirimbo mwize ivuga ku birori.
3. Ririmba imwe mu ndirimbo mwize ivuga ku bukwe.
4. a) Vuga bimwe mu byo bakorera umuntu wizihije umunsi w’amavuko.
b) Ririmba akaririmbo mwize mu ishuri ushobora kuririmbira incuti yawe yizihije umunsi wayo w’amavuko.
Bimwe mu bisubizo biteganyijwe:
1. a) Bimwe mu byiza Imana inkorera ni ibi bikurikira:
• Yampaye ubuzima (yarandemye)
• Yampaye amaboko, amaguru,...
• Yampaye ababyeyi
• Irankunda
• Yampaye ubwenge
• Impa amahoro
• Yampaye abavandimwe n’incuti.
• Irandinda....
b) Nkurikije ibyo byiza inkorera:
• Nzayikunda
• Nzayikorera
• Nzayubaha
• Nzayiririmbira
• Nzayisenga
• Nzayibyinira...
c) Aha, umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku Mana. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
4. a) Ingero z’ibirori bitandukanye abantu bizihiza:
• Kubatizwa, gukomezwa, gusezerana...
• Kwita izina
• ibirori by’iminsi mikuru y’igihugu (umunsi w’intwari, umunsi wo kwibohora...)
• Kwishimira kurangiza umwaka/ gutangira umwaka mushya
72 Igitabo cy’umwarimu
b) Bimwe mu biranga abantu bari mu birori:
• Barishima
• Bararirimba
• Barabyina
• Bakivuga...
c) Umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku birori. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
5. Kuri iki kibazo, umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo bize mu ishuri ivuga ku bukwe, Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri aririmba neza kandi yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
6. a) Umuntu wizihiza umunsi w’amavuko baramuririmbira, bakamubyinira, bakamuha impano...
b) Kuri iki kibazo, bigenda kimwe nk’uko bimeze mu bisubizo 1 (c), 2 (c), na 3.
c) Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi
1) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza: Umwarimu agerageza kuririmbana na we, uko atera agatambwe akamusaba gusubiramo.
Ririmba akaririmbo ako ariko kose mwize mu ishuri.
2) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo gufata mu mutwe: Umwarimu amusaba kuririmba agace gato k’indirimbo, agenda agasubiramo, nyuma akaririmba nk’igika cyose kugeza aririmbye indirimbo yose.
Ririmba indirimbo “Mana urankunda” (reba mu isomo rya mbere, akaririmbo ka kabiri)
3) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame: Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose.
Ririmba akaririmbo mwize muri iki gihembwe.
4) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke bwo kwigana ibivugwa mu ndirimbo cyangwa kugaragaza imbamutima zikubiye mu ndirimbo: aha, afata abana nka bane akabicaza ahantu, hanyuma agasaba umunyeshuri uhabwa uwo mwitozo kuririmba indirimbo Ibirori byo kwita umwana izina, akayiririmba abwira ba bana, buri wese amuvuga mu izina kandi amureba, anamukoraho.
Ririmba indirimbo “Ibirori byo kwita umwana izina” (Reba mu isomo rya 2, akaririmbo
73Igitabo cy’umwarimu
ka kabiri).
Ibisubizo:
Muri ibi bibazo, umwarimu agenzura niba ibisabwa kuri buri ntangiriro y’ikibazo byubahirizwa, agashyira ingufu aho bikenewe.
Imyitozo nyagurabushobozi
1. a) Ririmba indirimbo “Dore ibirori” (Isomo rya 3, Akaririmbo ka gatatu) wigana neza ibivugwamo.
b) Vuga imwe mu minsi mikuru igihugu cyacu kijya gikoraho ibirori.
2. a) Toranya umunyeshuri wifuza muri iri shuri, umuririmbire indirimbo mwize mu ishuri, ugaragaza ko wishimiye umunsi w’amavuko ye.
b) Muririmbire noneho indirimbo mutize mu ishuri iririmbwa ku munsi w’amavuko.
Ibisubizo
1. a) Umunyeshuri aririmba indirimbo agaragaza imbamutima zose ziri mu ndirimbo (kubyina, kumwenyura, gukoma amashyi...).
b) Imwe mu minsi igihugu cyacu kijya gikoraho ibirori ni:
• Umunsi w’intwari
• Umunsi w’abakozi
• Umunsi w’umwana w’umunyafurika
• Umunsi w’abagore
• Umunsi wo kwibohora
• Umuganura...
a) Umunyeshuri ubazwa iki kibazo, iyo amaze guhitamo umunyeshuri yifuje, amuririmbira imwe mu ndirimbo zivuga ku munsi w’amavuko zizwe mu ishuri. Umwarimu agenzura niba uwo munyeshuri yigana ibivugwa mu ndirimbo kandi aririmba areba uwo munyeshuri, mbese nk’uri kumubwira.
b) Umunyeshuri noneho amuririmbira indirimbo imwe mu ndirimbo ziririmbwa ku munsi w’amavuko ariko zitizwe mu ishuri, n’iyo yaba iri mu rundi rurimi. Aha, umwarimu agenzura ko umunyeshuri yigana neza ibivugwa mu ndirimbo.
74 Igitabo cy’umwarimu
IBITABO BYIFASHISHIJWE
1. Emma D. (1970). Children discover music and dance, New York.
2. Judy T. (1990). Understanding music, London.
3. Ministry of Education, REB (2015). Integanyanyigisho y’Ubugeni n’Ubuhanzi, Ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza, Kigali.
4. Ministry of Education, NCDC (2010). Teacher’s music reference book in primary school, Kigali.
75Igitabo cy’umwarimu
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Ni igitabo kijyanye n’integanyanyigsho ivuguruye ishingiye ku bushobozi yemejwe na Minisiteri y’uburezi muri Mata 2015. Ibiri muri iki gitabo bibumbatiye indangagaciro z’umuco nyarwanda zigaragara mu nteganyanyigisho.
Iki gitabo kizafasha umwarimu nk’imwe mu mfashanyigisho azakenera mu kwigisha isomo ry’ubuhanzi/Muzika. Ikoze ku buryo umwarimu wigisha ahera ku byo umwana azi, abona mu buzima bwa buri munsi, bikamufasha kwivumburira ibishya. Umunyeshuri ahabwa uruhare runini mu bikorwa bimugeza ku bumenyingiro n’ubukesha bizamufasha guhinduka neza, afite icyo ashobora gukora cyamuteza imbere, ndetse kigateza imbere n’umuryango rusange w’abantu.
Si ihame gukoresha ibikoresho byakoreshejwe muri iki gitabo gusa, umwarimu ashobora kwifashisha ibindi bikoresho biboneka aho atuye, ikigamijwe ni ukubakamo umunyeshuri ubushobozi mu byerekeye ubuhanzi/Muzika.