40
Issue # 2 | January - February 2015 MAGAZINE FREE COPY Mariya YOHANA MU BUTO BWANJYE (Embryonic and fetal development) Gushyira hamwe n’urukundo rw’Imana ni ryo banga ry’urugo rwacu Ngarambe Francois Xavier #2 Imikurire y’umwana uri mu nda

Cosmos Magazine issue 2

Embed Size (px)

DESCRIPTION

Maternal and child health information integrated with Photo-novellas and inspirational stories

Citation preview

Issue # 2 | January - February 2015MAGAZINE

FREE COPY

MariyaYOHANA

MU BUTO BWANJYE

(Embryonic and fetal development)

Gushyira hamwe n’urukundo rw’Imana ni ryo banga ry’urugo rwacu

Ngarambe Francois Xavier

#2

Imikurire y’umwana

uri mu nda

DIGITAL PRINTING

Printing as you’ve never seen it before!pbi b` q=h^i ^l p=i qa=abi f s bop

cr i i boI =of ` ebo=mof kqf kd=pbos f ` bpc l o=^=pr mbof l o=mof kqf kd=bumbof bk` bK

OFFSET PRINTING

LARGE FORMAT PRINTING

PACKAGING & LABEL PRINTING

Call 0788 300 890 or 0781 132 090www.selectkalaos.com

bnr f mmba=t f qe=qeb=pmbba j ^pqbo=pj =TQJR=` l i l op=j ^` e f kbI

Umuryango w’icyitegererezo

Umuryango utuma abawugize bumva uburyohe bwo kuwubamo bagahora bashishikariye kubungabunga isoko y’ubwo buryohe ngo budakayuka; aho umugabo, umugore ndetse n’umwana badatekereza gushakira umutuzo, umunezero cyangwa se ibyishimo ahandi hatari mu muryango wabo; umuryango buri wese yakifuza kubarizwamo! Ngiyo indorerwamo y’umuryango Cosmos Magazine yifuza kuboneramo imiryango yose y’abaturarwanda.

Umuhanzi Ngarambe Francois-Xavier abona umuryango w’icyitegererezo wagakwiye kurererwamo umwana ari aho umubyeyi aba utanga urugero rwiza ku bana haba mu myifatire ndetse no mu bikorwa. Yagize ati « niba ushaka ko umwana amenya gushimira uramushimira, niba ushaka ko amenya gusaba imbabazi urazimusaba ku makosa ushobora kumukorera, hakaza kandi kumutega amatwi ukamuha umwanya, mukamenya kwishimirana. »

Ni byiza kwishima mu muryango kuko ni naho kwishimira mu kazi bituruka ; ntago uzava mu rugo wazambije ibintu byose ngo ugire ngo nugera mu kazi ni ho uratanga amahoro. Benshi bagaragaza imyitwarire mibi mu kazi atari uko bateye nabi

Blandine UmuziranengeManaging Director

Cosmos Magazine “ahazaza h’abawe mu biganza byawe”

Publisher: Cosmos Multimedia Center [email protected] Director: Blandine [email protected]

Chief Editor: Saidath [email protected]

Sub Editor: Félicien [email protected]

Marketing Manager: AbdulKalim [email protected]

Journalist: Epaphrodite [email protected]

Cosmos Magazine ishyirwa ku isoko na Cosmos Multimedia Center Ltd.

Ushobora kuyisanga kandi ku rubuga rwacu rwa www.cosmosrwanda.com Ifatire kopi yawe ku buntu usome byinshi byiza Cosmos Magazine ibategurira.Inama zanyu ni ingenzi cyane mu kudufasha kubaka umuryango nyarwanda.

Mubyeyi ntuzabe nka ba “iyo mbimenya”!

Cosmos Multimedia Center Ltd.Kigali – Rwanda+250788536350+250728536350info@cosmosrwanda.comwww.cosmosrwanda.com

Cosmos Magazine@CosmosMagRwanda

ADVERTISE WITH US

Get the opportunity to deliver your message across millions of people in Rwanda.

With Cosmos Magazine your message will reach above the half of Rwanda’s population.

Cosmos Magazine’s issues are distributed nationwide in hospitals, schools, Hotels, coffee shops, super markets and libraries.

mu busanzwe, ahubwo ari uko nta mahoro arangwa mu miryango yabo muri icyo gihe bitwara uko bishakiye. Reka twese duharanire kuba isoko y’uburyohe n’ibyishimo mu miryango yacu.

Turashimira buri umwe wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iki gitabo, abaduteye inkunga, abafatanyabikorwa bacu, abagiranye natwe ibiganiro byubaka umuryango nyarwanda twabagejejeho muri uyu muzingo, by’umwihariko umuryango wa Ngarambe Francois-Xavier waduhaye ubutumwa bw’ingirakamaro kuri buri muryango ukeneye kuba icyitegererezo.

Twizeye ko ubutumwa bwanyu buzagira uruhare runini mu kugarura kwishima no kwishimirana mu miryango imwe n’imwe itajyaga imenya aho bipfira.

Tubifurije amahoro y’Imana mwese abakunda n’abasoma Cosmos Magazine.

“Kugira urugo rutuje biraharanirwa; umugabo, umugore ndetse n’abana bose bagomba kubigiramo uruhare.”-- Saidath Murorunkwere

“Abana ndabasaba kuba intangarugero mu byiza bahesha ishema ababyeyi n’igihugu by’umwihariko!” -- Mariya Yohana

“Jye navuga ko icya mbere ari Imana. Kuko Imana ni urukundo, ikaba ari isoko y’urukundo, ikaba yaraduhaye natwe kugira urwo rukundo. Icya kabiri ni ubushake n’ishyaka twifitemo, n’ishyaka ryo guharanira gutubura iyo ngabire twahawe y’urukundo.”-- Ngarambe Francois-Xavier

DIGITAL PRINTING

Printing as you’ve never seen it before!pbi b` q=h^i ^l p=i qa=abi f s bop

cr i i boI =of ` ebo=mof kqf kd=pbos f ` bpc l o=^=pr mbof l o=mof kqf kd=bumbof bk` bK

OFFSET PRINTING

LARGE FORMAT PRINTING

PACKAGING & LABEL PRINTING

Call 0788 300 890 or 0781 132 090www.selectkalaos.com

bnr f mmba=t f qe=qeb=pmbba j ^pqbo=pj =TQJR=` l i l op=j ^` e f kbI

4

| Cosmos Magazine September - October 20144

kumba hafi simbyanze ariko ugomba no kuba hafi ya mama wawe.

Nicole, nyemerera wakire umutima wanjye. ndabizi sinagusimburira Eric ariko ni ukuri nzagukunda ntizigamye. nta kindi mfite nakwitura. please!

ndamubwira pe. kandi nimuganira uzumva aho ukuri guherereye, ndabyizeye.

ntacyo wowe umubwire gutyo gusa

MU GIHE GISELE YAGIYE KUGANIRA NA MAMA YVAN

UKO BAGANIRA NIKO YVAN WE YIVUGIRA IRIMURI KU MUTIMA

IMINSI YVAN AMARANYE NA NICOLE YATUMYE AMWIYUMVAMO BIRENZE

MAMA YVAN ASEZERERA GISELE YACURURUTSE

MAMA YVAN BIMWANGA MU NDA AGARURA GISELE NGO BABIGANIREHO

YVAN AKOMEZA YINGINGIRA NICOLE KO YAMUFUNGURIRA UMUTIMA WE

wowe emera utahe, wenda uri kumwe nawe wajya ugenda ubimwumvisha akarushaho kubyumva.

Ese ubu mama wawe nakomeza kwanga kwemera ko ibyo umubwira ari ukuri koko bizagenda bite?

None se ubu koko arumva uhuriye he no kwibwa kwanjye?

wikomeza kumpatira kugusiza Nicole, sinabishobora! Basi nyemerera nkube hafi uko nshoboye, ndakwinginze.

ariko wakemera ugataha wenyine ibyanjye ukaba ubiretse wenda bikazaba bikemuka.

nta kuntu waba warankuye mu menyo y’urupfu ngo njye ngusige muri iyi zunguruka twaguteje.

sinakihanganira kubanza kugera mu rugo weee, reka mbanze mbabwire

January- February 2015

CONT ENTS

16

18

33

30

Mukura Victory Sport

yabonye umutoza mushya

OKOKOGODEFROID

IKAWANi byiza kunywa

ikawa mu rugero

MU BUTO BWANJYE

| Cosmos Magazine January - February 2015

INKURU MU MASHUSHOIGICE CYA 2

Mu ndiba y’umutima

| Cosmos Magazine January - February 20155

06

145. HARI RERO INGESO ZAMAZE

KUBA AKAMENYERO DUKORA BURI MUNSI ARIKO ZIKABA ZABA INTANDARO YO GUHORA TURIBWA CYANGWA ...........

19 N’UBWO BIDAKORWA HENSHI KU ISI NDETSE BIKAVUGWA KO BIHUNGABANYA UBURENGANZIRWA BWA MUNTU.....

40 UNE MAMAN PAS ORDINAIREJ’aurais voulu lui dire encore une fois combien je l’aimais, combien j’avais été ingrate avec elle, cette mère pas comme les autres, et pourtant si aimante, si courageuse…

11 SOBANUKIRWA N’IMIGENZO

YO KWITA UMWANA IZINA...

40 SI BYIZA KUNYWA ITABI MU GIHE UMUBYEYI ATWITE

GUSHYIRA HAMWE N’URUKUNDO RW’IMANA NI RYO BANGA RY’URUGO RWACU

NGARAMBE Francois-Xavier,

IMIKURIRE Y’UMWANA URI MU NDA

12UBUGENI NK’UMURIMO USABA UBWITONZI USHOBORA KUBA UMWUGA UBEREYE ABAKOBWA

| Cosmos Magazine January - February 20156

NGARAMBE Francois-Xavier, waririmbye indirimbo ‘Umwana ni umutware’ yamenyekanye cyane ikanakundwa na benshi kuva mu bihe byahise, ni umwe mu bahanzi bakuru baririmba injyana za gakondo bagikora umuziki wabo.

Ngarambe w’imyaka 52 y’amavuko, arubatse kuva mu mwaka wa 1994.

Kimwe mu bigaragara mu rugo rwe ni ubwuzu n’urugwiro rwinshi hagati ye n’umufasha we Yvonne Solange Kagoyire ndetse n’urubyaro rwabo.Ibi byatugaragariye ubwo twabasuraga mu rugo rwabo i Kibagabaga, aho batuye.

Mu kiganiro Cosmos magazine yagiranye n’uyu muryango, yifuje kumenya ibanga ribaha gukomeza gukundana no gushyira hamwe.

Ngarambe mumagambo ye yagize ati: “jye navuga ko icya mbere ari Imana. Kuko Imana ni urukundo, ikaba ari isoko y’urukundo, ikaba yaraduhaye natwe kugira urwo rukundo. Icya kabiri ni ubushake n’ishyaka twifitemo, n’ishyaka ryo guharanira gutubura iyo ngabire twahawe y’urukundo.” Ibyo rero bigatuma mu muryango tubana,

6

NGARAMBE Francois-Xavier, uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Umwana ni umutware’

twihanganirana, twubahana, buri wese yita ku wundi. Tujya tugira umwanya tukizihiza ugushyingiranwa kwacu buri cyumweru, ako ni akanya k’abashakanye, tukanagira n’akanya twita ‘temps pour famille’( akanya k’umuryango), aho twizihiza ububyeyi niko navuga, umubyeyi mu bana, umubyeyi wizihiwe mu bana, dusangira, dushobora kubyina hamwe, dushobora kuririmba hamwe, ibyo byose rero bitanga amahoro mu muryango.

Ku ruhande rw’umufasha we, Yvonne Solange Kagoyire, ngo kuba buri wese mu rugo amenya umwanya arimo n’inshingano ze ngo ni bimwe mu birungo by’urukundo n’ubufatanye muri uyu muryango.

Yvonne Kagoyire yunzemo ati :“ nibaza ko ibanga rya mbere ari Imana.

Twahujwe n’Imana, bityo rero ikabana natwe mu buzima bwa buri munsi, tukagerageza kugendera mu murongo iduhaye tuyumvira.”

Yakomeje agira ati: “ikindi ni ishyaka dufite ry’urukundo. Buri wese yaje afite ishyaka ryo kubaka no kubaka neza, hanyuma tukagaragaza ubwiza bw’urukundo, ubwiza bw’umuryango, ubwiza bw’urugo. Ngira ngo rero ni iryo banga, ni aho tuvoma ubwo bwiza abandi babona.”

Ngarambe Francois-Xavier abona umuryango w’ikitegererezo wagakwiye kurererwamo umwana, ari aho umubyeyi aba utanga urugero rwiza ku bana haba mu

myifatire ndetse no mu bikorwa.“Ahantu buri wese afite umwanya we, ababyeyi bakagerageza kuba intangarugero ari mu myifatire, ari mu mvugo, bakamenya kwihangana kuko kurera ari ukwihangana, ni nk’akabuto utera ukihangana ukakufira, bifata rero igihe ukihangana ukarera umwana wawe. Icyo dutoza abana bacu akaba ari cyo dukora nk’imico myiza no kugira ikinyabupfura.

Niba ushaka ko umwana amenya gushimira uramushimira, niba ushaka ko amenya gusaba imbabazi urazimusaba ku makosa ushobora kumukorera, hakaza kandi kumutega amatwi (umwana) ukamuha umwanya, mukamenya kwishimirana.

Mu bihangano bye, Ngarambe yakunze kwibanda ku bana cyane.

Kuri we ngo ni impano yahawe n’Imana yo kuvugira abana. Yongeraho ko yabitewe ahanini n’uko yavutse ari ikinege akitabwaho neza n’ababyeyi be, bityo rero ngo abana bose yumva bafatwa neza mu miryango barererwamo.

GUSHYIRA HAMWE N’URUKUNDO RW’IMANA NI RYO BANGA RY’URUGO RWACU

UMURYANGO

na KUBWIMANA J. Claude Fazil

Yagize uburyo ahuza inganzo ye, gukora umuziki no kwita ku muryango. yagize ati : “ngerageza kubifatanya neza ku buryo bitabangamirana, gusa icy’ibanze ni ukwita ku muryango wanjye.”

Nyuma yo gushyira hanze Album ya mbere, uyu muhanzi arateganya gukora indi yihariye ivugira abana ku burenganzira bwabo. Ikindi kandi ngo afite umushinga wo kuvugira abana abinyujije mu bihozo, aho ngo azakora CD y’ibihozo ndetse no ku babyeyi bazabishobora akajya abahugura mu guhoza abana , n’indi mishinga igamije gususurutsa no kuvugira abana ikanagirira akamaro ababyeyi babo.

Ngarambe Francois Xavier ni muntu ki?

Yavutse tariki 3/12/1962, avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC),amashuli abanza yayigiye mu Rwanda no muri Congo,

ayisumbuye ayigira muri Congo Kinshasa, kaminuza yayigiye mu gihugu cy’Uburundi aho yakurikiye ibijyanye n’amateka(Histoire).

Mu mirimo yakoze nyuma yo kwiga, yakunze kwibanda ku kwigisha mu mashuli yisumbuye, haba mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Yashinze urugo ku itariki ya 01/01/1994, arushingana na Yvonne Solange Kagoyire.

Mu mwaka wa 2011 yavuye mu bijyanye n’uburezi atangira umuziki by’umwuga, kwandika ibitabo, no gukora ubushakashatsi ku mateka.

Umuziki yawutangiye mu w’1982, naho indirimo ‘Umwana ni umutware’ , ari na yo yamenyekaniyeho cyane yayikoze mu w’1987.

Iyi ndirimbo kandi yabaye iya mbere mu zagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryategurwaga na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Umuzingo (album) wa mbere w’indirimbo yawushyize ahagaragara mu mwaka wa 2011,aho iyi album yayitiriye indirimbo ‘Umwana ni umutware’.

Kuri ubu Ngarambe Francois Xavier arubatse, afite abana batanu bose

b’abahungu.

Umuryango wabo ntawatinya kuvugako ari urugero rwiza rw’umuryango ubereye u Rwanda benshi bakwigiraho kubaka no gishyigikirana ndetse n’ubufatanye m’urugo n’abarurimo.

| Cosmos Magazine January - February 20157

8 | Cosmos Magazine January - February 2015

| IRATSINDA Gédéon wiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA arahamagarira abaturarwanda bose kubungabunga ibidukikije kuko bidufitiye umumaro munini, nko gukurura abakerarugendo bigatuma hinjira amadevize. Atanga urugero ku maparike yacu. Yakomeje avuga ko atari ukuzana amafaranga gusa; ahubwo ko bikurura imvura bikanatuma tubona umwuka mwiza ukururwa n’amashyamba n’ ibindi. Akaba yibutsa buri wese ko ari inshingano ze gufata neza ibidukikije kuko bimufitiye umumaro.

| VERONICA Gerald ufite imyaka 12 yiga mu mwaka wa gatandatu w’ amashuri abanza mu kigo cya KINUNGA arahamagarira bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari yo soko y’ ibibi byose. Akaba anababwira ko n’ubwo bamwe bibwira ko bibafitiye umumaro bibangiriza ubwonko bigatuma ntacyo bazigezaho mu buzima bubategereje.

| KARENZI M. Annette afite imyaka 12 akaba yiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA aributsa ko SIDA ari indwara ihangayikishije igihugu cyacu n’ isi

muri rusange ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina ahanini akaba asaba bagenzi be kwirinda kwishora mu busambanyi no kwirinda ibishuko bibaganisha kuri bwo, kuko byatuma igihugu cyacu kidatera imbere kandi ari bo ejo hazaza hacyo.

| MUTANGANA ISHIMWE Bertrand wiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA asanga uburenganzira bwa muntu ari kimwe mu bintu bikurura amahoro. Kuko mu gihe umuntu batamurenganyije ntabwo yakwigaragambya cyangwa ngo ateze urugomo akaba ashishikariza buri munyarwanda wese kwirinda kubangamira mugenzi we kandi anabibutsa ko bagomba kubarinda kuko ari ryo pfundo ry’ amahoro n’ ubusabane.

| NGOMA Osbone wiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA, asanga u Rwanda ari kimwe mu bihugu wasangagamo ko umugore nta jambo yari afite ibyo bigatuma hari byinshi atagombaga gukora nko kutiga, kutagira imyanzuro afata mu rugo, cyangwa ngo agire icyo yakora kindi cyamuteza imbere. Agasanga rero byaradindizaga iterambere rye n’ iry’ igihugu muri rusange.

Uburinganire kuri we bufitiye igihugu cyacu akamaro .

| NIYIBIZI Elysee wiga mu mwaka wagatandatu w’ amashuri abanza mu kigo cya KINUNGA. Arifuriza bagenzi be bose bazakora ikizamini gisoza amashuri abanza kugira amahirwe masa, kandi abagira inama yo kwiga bashyizeho umwete no gukurikiza inama abarezi babo babajyira kuko ari byo byazabageza ku byo bifuza kuzageraho mu buzima bwabo.

| NIYIGENA Ismail wiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA na we arashishikariza bagenzi be kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazakore neza ibizamini bisoza amashuri abanza bazakora mu kwezi k’ukwakira k’uyu mwaka, bibuka ko ari ryo terambere ryabo kandi akaba ari na bo mbaraga z’ igihugu cyabo. Akarangiza abifuriza amahirwe masa.

| TUYIHIMBAZE Claudine ufite imyaka 12 y’ amavuko yiga mu mwaka wa gatandatu mu kigo cya KINUNGA ; atubwira ko ruswa ari mbi ku iterambere ry’ igihugu n’ubwo bamwe bibwira ko ibafasha kugera ku byo bifuza cyangwa ibyo bagamije.

IRATSINDA Gédéon

KARENZI M. Annette

MUTANGANA Ishimwe

NGOMA Osbone

NIYIBIZI Elysée

NIYIGENA Ismail

Mu ijwi ry’umwana twaganiriye n’abana batandukanye badusangiza bimwe mubyo batekereza ndetse bamwe banatubwira zimwe mu nzira zikomeye

bagiye bacamo kugirango bagere aho bageze magingo aya.

IJWI RY’UMWANA

na GAPFIZI Félicien

| Cosmos Magazine January - February 20159

NIYIGENA Ismail

TUYIHIMBAZE Claudine

UMUKOBWA WO MU

MUHANDA

UMURERWA Lisa Ornela

UWASE Naomi

VERONICA Gerald

Aduha urugero nk’igihe umuntu ahawe akazi adashoboye kuko yayitanze ibyo bituma ubukungu bw’igihugu cyacu budindira. Akaba asaba abanyarwanda n’ batuye isi muri rusange kuyirwanya kuko ituma tutagira icyo twigezaho.

| UMURERWA Lisa Ornella wiga mu mwaka wa gatandatu muri KINUNGA PRIMARY SCHOOL; na we arashishikariza bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge kuko atari byiza ku mubiri wabo bibangiriza ubwonko, ari bwo bubafasha gutekereza uko bakwiteza imbere; ibyo bikaba byateza imbere imiryango yabo n’ igihugu cyababyaye muri rusange.

| UWASE Naomie afite imyaka 13 akaba yiga mu rwunge rw‘ amashuri abanza ya KINUNGA arasaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima bikanatuma bakora ibyo batateganyije. Aduha ingero z’ ibibi byabyo bimwe mu byo yaduhaye ni uko biteza urugomo, bikaba byanabashora mu busambanyi ari na yo soko ya SIDA kandi ihangayikishije abatuye isi. Arahamagarira bagenzi be kubirwanya kandi banatanga amakuru ku bo baba babonye babikoresha.

Abana bari ba mayibobo batanze ubuhamya.

| Uwineza Aline utuye mu Gatsata, avuga ko ari we wananiye ababyeyi ajya mu muhanda kuko batishoboye. Yagize ati “Najyaga kwa Mutangana, umubyeyi yaza kuntwara nkamukata nkirarira mu kiraro cyangwa muri gare”, nabaye ikirara kirara hanze. Icyatumye ajya mu muhanda, ngo nyina yamubwiraga kujya kwiga we akigira kwa Mutangana gukorera amafaranga.Yagize ati“ Mama yanjyanye ku ishuri, nigaga ku kigo cya Kimisagara. Aho kujyayo nkajya kwa mutangana gukorera amafaranga nkajya ku ishuri nakerewe. Umuyobozi akansubizayo; nkavuga nti n’ubundi nari ngiye kuza nkirirwa nicariye ubusa. Ubwo nkajya kwikorerera amafaranga nkayarira muri dobandi ubundi nkataha abandi bana batashye Mama ntarabukwe ko ntize”.

| Uwimana Joseline ufite imyaka 10, ntabwo yiga, we ngo mu buzima bwe ntiyigeze abona urukundo rw’ababyeyi; ati“Mama yari umuntu uzi guhiga yacuruzaga muri marato, akajya kunywa agasinda akaza akankubita kuko nta nzu twagiraga

twararanaga hanze, akenshi nkaburara bakamfunga ntaze no kumfunguza, nkaba mu buzima bubi gutyo kugeza ubu sinzi n’aho aba sinshaka no kumenya amakuru ye!Uwo mwana asaba ababyeyi ko bagombye kumenya abana babo bakabaha uburenganzira bwabo.Uyu mwana we ngo yavukiye mu muhanda aba ari na ho akurira bityo ntiyamenye urukundo rw’ababyeyi.

| MUREKATETE Agnes afite imyaka 15, we avuga ko yagiye mu muhanda kuko ababyeyi be batari bifashije, yabaga yagiye gushaka icyo ababyeyi barya. Yagize ati “Naragendaga nkirirwa nsabiriza cyangwa nkavomera abantu ngataha nka saa sita z’ijoro ntahanye nk’ibihumbi 2000 nkayaha ababyeyi”. Aba bana b’abakobwa ubundi bakiri mu muhanda kuko bagiriwe neza na Caritas ya Kigali ikabagarura mu buzima bwiza; Bavuga ko bameze neza, bishimiye uburyo babayeho. Kandi ngo basigaye bazi no kwikorera isuku ku mubiri no ku myambaro basanga bamaze gutera intambwe mu buzima. Bamwe muri bo ahubwo ngo banasubiye mu ishuri kandi barakurikira neza nta kibazo.

| Cosmos Magazine January - February 201510

“ Sobanukirwa n’imigenzo yo kwita umwana izina ”

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubiri w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubiri kugira umuze.

Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubiri bikanawurinda indwara kuko hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti.

Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira: mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye.

Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.

Amafi yo kwirindaAmafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu.

Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi

zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi.

Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish ‘zifite ikintu ku mugongo zihishamo’, na zo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye.

Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu benshi ku isi, bagira bati “ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi utwite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?”

Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi.

Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini.

Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko

aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.

Amafi mezaInzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi ‘mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi’ ari yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo.

Ariko hari aborozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye.

Ifi rero ni ikiribwa cyiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikaranze, yokeje cyangwa yumishijwe.

Fata indyo nziza kandi yuzuye bizagufasha kugira ubuzima bwiza buzira imisonga.

Ifi ni ingenzi mu mubiri

IMIRIRE

na MURORUNKWERE Saidath

| Cosmos Magazine January - February 201511

A ha wakwibaza uti ni mu wuhe mwaka se? Mu gihe cyo hambere

umubyeyi yabaga atwite agategereza amezi icyenda umwana avukira nk’uko Rurema yabigennye mu kurema muntu.

Aho ayo mezi yenda gushyikira umusozo umubyeyi yiteguraga kwakira uwo muziranenge aho benshi biyegerezaga ababyeyi bakuze nka Nyirabukwe, Nyina umubyara se, cyangwa Nyirasenge ngo ibise nibimufata abe ari kumwe n’uwo kumufasha cyane ko ubuvuzi bwari butaragera kuri benshi.

Umwana yavukaga hari igice cy’umubiri asangiye n’umubyeyi mu gihe yabaga akimutwite ari cyo bita “urureri” ( bitewe n’akarere hari n’aho bavuga ururerabana), ni kimwe mu byamufashaga guha umuri mu nda ibimutunga ari na ho dusanga ko hari ibyo umubyeyi utwite asabwa kureka kugira ngo bitangiza ubuzima bw’uwo afite mu nda.

Tugarutse mu gihe umwana avuka, urureri rwabanzaga gutunganywa, bakarukurura impande zombi ngo rubanze rukurwemo amaraso ndetse bakarukata bakarutandukanya na Nyababyeyi bakagobeka ipfundo hafi y’umukondo w’umwana ndetse no ku rundi ruhande.Nyuma bagahanagura umwana(uruhinja) ibice byose bakamufureba, cyane ko yabaga ahinduye ubuzima,hirindwa ko yagira

ikibazo. Akenshi umwana w’umuhungu yagombaga kuvuka igitsina cye gifite umurego cyangwa se mu yindi nyito ashyutswe ndetse kandi ku bana bose, umwana uvutse ararira kuko aba ahinduye ubuzima yinjiye mu bundi atari amenyereye.

Igihe yabaga yakorewe ibyo byose n’umubyeyi yabaga yitaweho mu bimutunga ndetse binamufasha kubona ibitunga umwana kugira ngo abashe kumwonsa (abone amashereka), ubwo aho yabaga ari hitwaga “ku kiriri” ,kuko mu muco ntiyabaga yemerewe gusohoka cyane ko yasohokaga mu gihe cya gice cyasigaye atandukanywa n’umwana cyumye kuko bagisigaga amavuta(ikimuri) cyangwa ikinetenete ku babaga badafite ayo mavuta yeze cyangwa akuze.

Iyo hamaraga kuma bavugaga ko umwana yakunguuye ndetse ubwo umuryango wabaga ukimutaramiye ,benga amarwa n’inturire maze wa munsi wagera akenshi yabaga iminsi irindwi cyangwa umunani bagahamagara abana,ababyeyi,abasaza n’abakecuru ndetse bagafata abana bakabaha ibiti bikwikiye mu buryo nk’ubw’amasuka tubona,bakabajyana hafi aho bagahinga maze umubyeyi mukuru akazana amazi mu ruho (igisate cy’igicuma cyifashishwaga nk’igikoresho cyo mu rugo)akayamena hejuru bati :“imvura iraguye nimuhingure”, ababyeyi bakavuza impundu bati: “umwana avukanye umugisha”,cyane

ko imvura ari kimwe mu bifatwa nk’umugisha no mu myemerere ya gikiristo n’ubu.

Babaga kandi baritse umutsima w’amasaka(Rukacarara), batetse ibishyimbo bigeretse imboga nk’ibisusa,inyabutongo (dodo),bagashyiramo ubututu(uburabo bwera ku ruyuzi rw’amadegede cyangwa ibihaza) abatebya bakavuga ko ari utubyi tw’uruhinja maze bakicaza ba bana ku kirago cyangwa inyegamo mu nzu bakabagaburira ku rutaara cyangwa inkooko bakabaha n’amata maze bagakaraba. Ubwo umubyeyi yabaga yasohotse yicaye hafi aho n’umuryango ateze urugori (uruheta),akikiye wa muziranenge ndetse ari kumwe n’umugabo we.

Umwana agahaguruka akamwegera ati: “mwise kanaka cyangwa naka” agatambuka hakaza undi gutyo gutyo cyane ko babaga bakoranyije abana bo ku musozi wose, maze basoza impundu zikavuga urwunge ababyeyi bagatanga ibiseke birimo imbuto maze umuryango ugatarama bigashyira kera.

Ese kuri ubu waba hari aho wasanga uwo muco uzira ico, cyane ko udasaba kwizera kundi? Ese wibaza iki nyuma yo kumenya uko byakorwaga? Reka mpine ntahetuye nzacutsa numfasha gusigasira umuco utazazima,burya agahugu kabuze umuco ……..

“ Sobanukirwa n’imigenzo yo kwita umwana izina ”

Mu bisigo,ibisingizo,imbyino

ndetse n’ibihangano byinshi bigaruka

cyane ko umwana ari “ umutware”, nyamara

hari bimwe mu bimukorerwa mu gihe akiri mu nda ya nyina ndetse kugeza avutse ni iyo mpamvu muri iyi nomero twifuje

kubagezaho bimwe mu byakorwaga umwana avutse kugeza igihe yitwa izina mu gihe

cyo hambere.

UMUCO

na RUSINE J. Pierre

| Cosmos Magazine January - February 201512

Umwana uri mu nda agaragaza imikurire y’imyanya y’umubiri we. Kuva ku rusoro habaho impinduka nyinshi kugeza umwana ageze igihe cyo kuvuka.

Reka turebe zimwe mu ntambwe twateye kugira ngo tugere ku isi:

Icyumweru cya 1 n’icya 2 cy’inda

Uruvangavange rw’uturemangingo

Icyumweru cya 3

Gukorwa k’ubwonko. -- mm1.5

Icyumweru cya 4

Umutima utangira gutera, aho amaso n’amatwi bizajya hatangira kugaragara, aho amaboko azafata naho haragaragara, ni naho ubwonko bukomeza gukura. --mm4

Icyumweru cya 5

Amaso atangira gukura, amazuru n’umunwa bitangira kuza. Ibice bizavamo amaboko n’amaguru biragaragara. Umukondo na wo ukorwa muri iki cyumweru. Amaso n’umutima bikomeza gukura. --mm8

Icyumweru cya 6

Umunwa n’amazuru biragaragara, amaso n’amatwi na byo biraboneka. --mm13

Icyumweru cya 7

Ingohi zitangira kuza, umutwe uba ari munini ariko akananwa kakiri gato. Ibice bizavamo imyanya ndangagitsina birakorwa. --mm18

Icyumweru cya 8

Amaboko atangira kuba maremare ndetse n’inkokora zigatangira gukorwa. Intoki na zo zitangira kugaragara ariko zifatanye, amavi n’amano birakorwa.Umutwe ugaragara ari munini cyane cyane agahanga. --mm30

IMIKURIRE Y’UMWANA URI MU NDA (Embryonic and fetal development)

na UMWANGANGE M. Louise,

Impuguke mu buzima

bw’umwana uri mu nda.

GUTWITA

| Cosmos Magazine January - February 201513

Icyumweru cya 9

Umwana atangira gukura rwose (fetal period begins). Amaso, amatwi, amaboko, ibiganza n’intoki, amaguru, amavi, ibirenge n’amano biraboneka. Umwana aryamye mu ngobyi (placenta) ya nyina. Gukomeza gukorwa kw’imyanya ndangagitsina. --mm50

Icyumweru cya 10

Isura itangira kugaragara, akananwa katangiye gukura, amatwi na yo aracyari mato. Imyanya ndangagitsina na yo ikomeza gukura. --mm61

Icyumweru cya 11-12

Gukura mu burebure. Amatwi mato, amaso arafatanye. Gukorwa kw’amagufa y’umutwe ndetse n’amagufa maremare (ay’amaboko n’amaguru). Gukorwa kw’inkari.

Icyumweru cya 13-16

Imikurire yihuta, gukorwa no gukomera kw’amagufa birakomezaUmwana akina mu nda (ariko nyina ntabasha kubyumva), Igitsina cy’umwana gishobora kumenyekana

Icyumweru cya 17-20

Imikurire itangira kugenda buhoro. Ingingo z’amaboko n’amaguru zarakuze (zifite uburebure zigomba kugira). Umwana arakina mu nda (nyina abasha kubyumva)Uruhu rutwikirwa n’amavuta n’ibinure bimurinda.

Icyumweru cya 21-25

Umwana yunguka ibiro. Gukorwa kwa “surfactant” ariko ibihaha biba bitarakura. Inzara z’intoki ziriho. Umwana ashobora kubaho aramutse avutse.

Icyumweru cya 26-29

Ibihaha bishobora guhumeka. Ubwonko na bwo bushobora gukontorora (to control) imihumekere, Amaso arafunguye.Inzara z’amano ziragaragara

Icyumweru cya 30-34

Ibinure ni 8% by’ibiro by’umwana. Guhera ku cyumweru cya 32 umwana abaho iyo avutse

Icyumweru cya 35-38

Umuzenguruko w’umutwe n’inda byenda kungana. Ibinure ni 16% by’ibiro by’umwana.

Umwana agejeje igihe cyo kuvuka.

Urwungano rw’ubwonko n’imyakura rukworwa ku cyumweru cya 3.

Urwungano rw’amaraso rukorwa mu cyumweru cya 3, mu ntangiriro z’icyumweru cya 4, amaraso atangira gutembera.

Urwungano rw’amaraso ni rwo rwa mbere rutangira gukora umwana ari mu nda.

Urwungano rw’ihumeka rutangira gukorwa ku cyumweru cya 5, rugakomeza gukura umwana avutse.

Umwana uri mu nda ahumekerwa na nyina bikozwe n’ingobyi (placenta) aho guhumekerwa n’ibihaha nk’uko tubizi. Ibihaha bitangira gukora iyo umwana atandukanye na nyina.

Urwungano ngogozi rutangira gukorwa guhera ku cyumweru cya 4 cy’inda.

Urwungano rw’inkari rutangira gukorwa guhera ku byumweru 4 kugeza ku byumweru 5.

N’ubwo bwose igitsina cy’umwana kimenywa agisamwa (XX: umukobwa, XY: umuhungu).

Imikurire y’imyanya ndangagitsina iba itagaragaza itandukaniro kugera ku cyumweru cya 7.

Ingingo nyishi zikorwa mu byumweru 12 (amezi 3) bya mbere by’inda ari cyo gihembwe cya mbere.

Ababyeyi bakangurirwa kudakoresha imiti ibonetse yose, yaba iya kizungu cyangwa iya Kinyarwanda, keretse iyo bayandikiwe na muganga; kugira ngo birinde icyahungabanya ikorwa ry’ingingo z’umwana, bishobora no gutera ubumuga buvukanwa.

13

| Cosmos Magazine January - February 201514

Ubugeni nk’umurimo usaba ubwitonzi ushobora kuba umwuga ubereye abakobwa

Kenshi usanga abakobwa cyangwa igitsina gore

bavugwaho kuba abantu bakunze kwitinya mu gukora imyuga isa n’aho ikomeye cyangwa isaba ubuhanga akenshi bugaragara ku gitsina gabo, nyamara ushingiye ku buhamya bwa bamwe mu babashije gutera intambwe yo kwitinyuka usanga abakobwa bifitemo ubuhanga buba budakekwa na benshi.

IJWI RY’UMUGORE

na NDAYISHIMIYE Justin

| Cosmos Magazine January - February 201515

Mu gushaka kumenya uburyo bamwe mu bakobwa batinyuka kugaragaza impano zabo, Cosmos Magazine twagiranye ikiganiro na KAKIZI Jemima, umwari ukora umwuga w’ubugeni.

KAKIZI Jemima, ni umwari w’imyaka 22 atuye i Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagali ka Mumena, avuga ko yatangiye gukora uyu mwuga w’ubugeni mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 ariko akaba ngo yarakundaga ibijyanye n’ubugeni kuva mu buto bwe. Kuva icyo gihe abantu benshi ngo bakomezaga kumubwira ko afite impano yo kuba umunyabugeni.

Ahereye ku kuba ubugeni ngo ari umurimo usaba ubwitonzi n’ubushishozi, Jemima avuga ko ari umwuga ushobora kuba ubereye abakobwa ahanini ngo bitewe no kwitwararika ndetse n’ubwitonzi abakobwa benshi bagira.

Ati “Abakobwa tugira ubwitonzi bigatuma dukora neza imirimo yacu, ubugeni rero ni umwuga utubereye kuko usaba ubwitonzi ndetse no kuba umuntu ari posee(atuje).”

Ku bijyanye n’uyu mwuga nyir’izina Jemima avuga ko nta yindi mpamvu ituma abakobwa bakiwugaragaramo ari bake kugeza ubu uretse kuba bitinya, gusa ariko avuga ko ku muntu wiyumvamo impano y’ubugeni ko ari umwuga utagoranye nk’uko benshi babyibwira iyo wamaze kwitinyuka.

Ku bijyanye n’inyungu Jemima avuga ko ubugeni ari umwuga

ushobora gutunga uwukora ariko ngo bisaba kutarambirwa ndetse no kwihangana. Asobanura ko umusaruro ugenda wiyongera uko ibihe bisimburana bitewe n’uko ibihangano nabyo bigenda birutanwa mu bwiza bitewe n’uburambe bw’umunyabugeni mu mwuga.

Gusa ariko na none ku bijyanye n’inyungu Jemima avuga ko uretse inyungu y’amafaranga cyangwa ibintu bifatika ngo hari n’izindi nyungu zitandukanye ushobora gukura muri uyu mwuga, muri zo agaragazamo nko guhura n’abantu benshi kubera uyu murimo bityo mu kungurana ibitekerezo bishobora no kugufasha mu buzima busanzwe.

Kuri we avuga ko mu byamushimishije kugeza ubu harimo kuba hari bimwe mu bihangano yakoze bikaba kuri ubu bitatse bimwe mu byumba bigize inyubako ndende ya hano mu mujyi wa Kigali: Kigali City Tower, ndetse ngo hari igihangano yigeze gukora gitoranywa nk’impano yagombaga guhabwa Miss Rwanda mu mwaka wa 2012.

Uretse kuba yarakundaga ibijyanye n’ubugeni kuva akiri muto, Jemima avuga ko nta handi yigeze abyiga ahubwo ko rimwe na rimwe yagiye agira amahirwe yo gufashwa

n’inshuti ze zitandukanye zanyuze mu mashuri yabugenewe yigisha ubugeni zikamufasha gutyaza ubuhanga afite muri uyu mwuga.

Mu mbogamizi agaragaza kuba zimubangamira kimwe n’abandi bakora uyu mwuga w’ubugeni Jemima avuga ko benshi mu banyarwanda bagifite imyumvire itarazamuka ku bijyanye no guha agaciro ibihangano by’ubugeni mu Rwanda.

Usesenguye neza ikiganiro twagiranye n’uyu mukobwa ndetse nk’uko na we abisobanura bigaragara ko hari umusaruro uhamye kandi unyuze nyirawo mu gukora umwuga ukunda kandi wumva ko ukunyuze, aha rero bisaba kwitinyuka kuko akenshi usanga indoto za benshi zitagerwaho bitewe no guhera mu gihirahiro aho gufata icyemezo.

Ubusanzwe ndetse nk’uko twabitangarijwe n’uyu mukobwa w’umunyabugeni, Jemima, iyo igihangano nk’iki gitatse mu nzu cyangwa ahantu runaka byongera ubwiza bw’aho hantu, ndetse kandi bitewe n’ishusho igize igihangano runaka bishobora kuba ikirango nyacyo cy’umuco runaka cyangwa imyemerere y’abatunze icyo gihangano.

MUKURA VICTORY SPORT

YABONYE UMUTOZA MUSHYA

IMIKINO

Na Gakuba Felix “Romario”

OKOKO GODEFROID,

| Cosmos Magazine January - February 201516

| Cosmos Magazine January - February 201517

Ikipe ya Mukura Victory Sport nyuma yo kwirukana Kayiranga Baptiste kubera umusaruro mubi, aho iyo kipe nyuma y’imikino 7 ifite amanota 3 kuri 21, ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo kumusezerera hafatwa icyemezo cyo kuzana OKOKO watozaga MUSANZE FC.

Umutoza OKOKO ni ku nshuro cya ya kabiri agarutse gutoza MUKURA nyuma yo gusezererwa muri saison ya 2010-2011.

Mu kiganiro yagiranye na cosmosmagazine, yatangajeko afite icyizere ko Mukura izitwara neza mu mikino isigaye ndetse abakunzi bayo ko idashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Cyakora nubwo asubiye muri Mukura yavuze ko bitoroshye agira ati”nziko gusubira muri Mukura ari ukwishyira mu muriro ariko mu buzima bwanjye nkunda gufata risqué, icyatumye mfata icyemezo cyo kuva muri Musanze FC nkaza muri Mukura, ni ukugirango ndebe urwego rwanjye rwo gutoza aho rugeze’’.

Kubyerekeye uko abona ikipe muri rusange OKOKO yagize ati’’Ikipe simbi ariko tuzagerageza kureba uburyo twakwitwara neza muri iki gice cya mbere cya shampiyona ariko tukazongeramo amaraso mashya mu kwezi kwa mbere ubwo hazaba habonetse uburyo bwo kugura no kugurisha abakinnyi”.

OKOKO, ni umutoza umaze kumenyerwa hano mu Rwanda ko ari umucunguzi w’amakipe aba agiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Urugero,mu mwaka wa 2007 yabashije kurokora Kiyovu Sport iri mu makipe yari afite amanota make ndetse ateye impungenge abafana bayo, muri 2010 abasha kurokora Mukura igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri.Hari icyizere ku bakunzi ba Mukura ko uyu mutoza OKOKO ashobora kubahoza amararira cyane cyane ko ubwo aheruka muri iyi kipe aribwo baheruka kwishima dore ko umwaka wa 2011 Mukura yarangije shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, abafana bayo bakaba bizeyeko ashobora kwongera kubasusurutsa.

Umutoza mushya wa MUKURA VICTORY SPORT

aratangaza ko gutoza iyi kipe nyuma yo gusezererwa kwa KAYIRANGA Baptiste

ari ugufata umuriro.

“ “

Umuhanzikazi Mukankuranga Marie

Jeanne uzwi ku izina rya Mariya Yohana avuga ko

akiri muto yumvaga azaba umubikira; arangije umwaka

wa gatanu w’amashuri abanza yagiye mu

yisumbuye i Save aho yize umwaka umwe , ubuzima

bwaho bukamunanira ntabe akibashije kugera ku nzozi

ze nk’uko yabyifuzaga, gusa ngo ntibyamubabaje cyane

n’ubwo ari ikintu yabuze yakundaga.

MU BUTO BWANJYE

| Cosmos Magazine January - February 201518

| Cosmos Magazine January - February 201519

Mariya Yohana

kuko yazigiyeho byinshi : “izo nshuti zanjye nazigiyeho uburyo umuntu abana n’abandi, ndetse no guhanana ku buryo umuntu akoze ikosa utatinya kumuhana” , akomeza avuga ko ntacyo bahishanyaga kugeza ubwo n’utwandiko babaga babandikiye batwerekanaga bakatujyaho inama.

Ibyamushimishije mu buto bwe!

Mariya Yohana avuga ko mu buto bwe Papa we yajyaga abigisha kuririmba bikamushimisha cyane ati : “Papa yaradufashaga, yatwigishaga utuntu twinshi cyane ku buryo nashimishijwe n’icyuma yari yaratuguriye cyitwaga Giramafone cyajyagaho za flash disk noneho indirimbo zariho icyo gihe nka za rumba, tukaziceza ku buryo nanakundaga guceza.” Akomeza avuga ko mu bindi byamushimishije bikimushimisha na n’ubu ari ukubona abana bakina bishimye.

Isomo yakuye ku babyeyi be!

Mariya Yohana avuga ko hari byinshi akesha ababyeyi be dore ko ngo banamufashije guhora yishimye kuko bamubaga hafi bo n’abavandimwe be, yagize ati “isomo rya mbere nabakuyeho ni Ugukunda gusenga cyane kuko Mama biri mu bintu yadutozaga cyane harimo no kutwigisha uturirimbo, ikindi kwihesha agaciro(kwiyubaha) kuko Papa yakundaga kudutoza

cyane kudata agaciro ndetse no gukundana.”

Uyu mubyeyi yagize ubutumwa aha abakiri bato!

Yagize ati : “icya mbere mbanza kubabwira ko mbakunda, nkunda umwana muto, nkamusaba kugira isuku, gukundana, ishyaka, ibyo byose akamenya ko atiremye agomba gusenga kuko umwana ukunda gusenga aranshimisha” Yongeraho ko umwana agomba kugira ikintu muri we akwiye kurwaniraho ishyaka akagikora aziko ari cyiza kimufitiye akamaro gishimisha ababyeyi niba abafite, niba gishimisha bagenzi be, niba kimuhesha ishema mu bandi; ati “ndabasaba kuba intangarugero mu byiza bahesha ishema ababyeyi n’igihugu by’umwihariko!”

Turashimira uyu mubyeyi wafashe umwanya we akadusangiza ubuto bwe; Imana imuhe kuramba.tuzakomeze kumukuraho byiza binyuze bose!

Ubuzima ntibwamwemereye kuba icyo yifuzaga kuba cyo!

Mariya Yohana ni umubyeyi w’imyaka 71, aganira na Cosmos Magazine ku buto bwe yatangaje

ko akiri muto yakundaga cyane kwiga no gutera agapira bya gikobwa, asobanura ibijyanye n’uyu mupira avuga ko mu gihe cye abakobwa bari bafite uburyo bakinaga umupira bawuhererekanya ku buryo iyo wituraga hasi aba atsinzwe akavamo akajya mu batsinzwe kugeza igihe bashiriye, akaba ari bwo haboneka abatsinze!Mariya Yohana ati: “Mu byo nakundaga kandi harimo no kuririmba , ku buryo nabaga no mu tugurupe tw’abaririmbyi cyane ko nigaga mu kigo cy’abababikira banadufashaga ari nako badutoza uturimo tw’abakobwa turimo kudoda udutambaro no kuboha imipira”

Mu ishuri na we yagiraga inshuti

Mariya Yohana avuga ko yari afite group y’abakobwa yafataga nk’inshuti zikomeye

na MURORUNKWERE Saidath

| Cosmos Magazine January - February 201520

Nta mvura

idahita

“Kuva Nyiramana

yakwahukana buri

munsi Kagabo

yatahanaga umugore,…

Kera kabaye yazanye

gashobya…”

Nta mvura idahita…

amashagaga yajye

ahindutse amashara !

Mu gitondo cya kare Kagabo aramuka arebana akana ko mu jisho na Prurukeriya, umugore yari yaraye atahanye

Purukeriya: ese cheri wansize hono ko uri buhansange?Kagabo: yego igikobwa ngaho hasigare.Purukeriya: urakoze chouKagabo: sawa turabonanaKagabo akirenga umutaruPurukeriya: mwa byana mwe muri he? dore uko biza!Abana: none se uri mama mushya ?Purukeriya: umva ye! Murasetsa! ngaho mukore akazi vuba!

Abana bayoberwa ibyo ari byo, batangira iby’akazi ko mu rugo. Umugore arahaguma

Hashize icyumweru, mu ma saa tatu z’ijoro…

Purukeriya: maze kumenya byishi; aho amafaranga ari, imyaka… ngomba kugenda! hahahahahah… ubu na we ngo ndamukunda! huu ubu se ibi byana nabirera? Na nyina yarabitaye ngo ni jye? Ariko we! Kagabo ataha asakuza mu gicuku nk’uko yabigenzaga akibana na Nyiramana.

Kagabo: mada! Madamu! kingura ni jye!Purukeriya: asyigariwe! twakumvise turaje! igihe wahereye

Kagabo: ni uko umbwiye? ariko nikururiye ishyano koko! Ibi ni ibiki koko?

Purukeriya: hahahaha ayayayaya…jye ntago ndi Nyiramana wari waraboneranye di! kandi ntukomeze kunsakuriza ndashaka kwiryamira!

Kagabo: akaje karemerwa koko di… Kagabo ndumiwe!

Bukeye kagabo ajya ku kazi

Purukeriya: iki ni cyo gihe; uwo twavuganye kugura imyaka amaze kumpa amafaranga, ahasigaye ndahafashe nta bintu byinshi.

Umurabyo utinda mu kirere!

Purukeriya arigendera, atwara n’amafaranga ya Kagabo ibihumbi Magana atanu.

Abana batashye basanga mu nzu nta cyitwa ikiribwa kihabarizwa!Kagabo atashye mu ma saa mbili z’ijoro asanga abana bihebye, byabayobeye.

Kagabo: nyoko ari he?Abana: ntago tubizi!Kagabo yihina mu nzu akoze aho yari yashyize amafaranga araheba, arebye ahabaga imyaka asanga haramuhamagara.

Kagabo: yeweweeee! kambayeho ndapfuye

we! Nyagasani Mana weee! koko ngo wanga uguguna igufa ukazana urimira bunguri! Ubuse koko weee ndakubiswe pe!

Abana: papa! Papa! Ni iki? Ni ibiki papa?Kagabo: mugende! Mugende! Mumve imbere akajye kashobotse!

Abaturanyi bumvise urusaku baza kureba

Abaturanyi: Mbe ni iki ko mwitonganya ?Kagabo: mundeke mwa bagabo mwe! noneho si umugore nari nazanye ni isiha rusahuzi!Abaturanyi: reka wumve ni wowe wizize! koko uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! wirukanye umugore wawe tutakubwira ?Abaturanyi bose bahita bigendera

Kagabo: ayiweee nta n’uwanyumva! Ubu se ndaza kuranguza iki? umva ko nigenje! Nyiramana se ubu azambabarira? yaba yangiriraga impuhwe irya none nakwisubiraho nkamwubaha tugafatanya kuko naramuhohoteye pe… reka isi impane! yewe nta mvura idahita… amashagaga yajye ahindutse amashara !

INKURU NDENDE

na MUREBWAYIRE Assouma

GUTWITA

SI BYIZA KUNYWA ITABI MU GIHE UMUBYEYI ATWITE

Impuguke zo muri iyo Kaminuza ya Californie-San Francisco zakoze ubwo bushakashatsi

zinemeza ko abana bavuka kuri abo babyeyi bakunze guhura n’ingorane zo kurwara asthme ifite ubukana bwinshi ku buryo ngo biba bigoranye kuba yavurwa.

Gusa ariko mu bundi bushakashatsi bwatangajwe mu kwezi kwa 6, 2014 n’ikinyamakuru Allergy hamwe na Clinical Immunology bugaragaza ko izi ngaruka zishobora kuba nke kuri abo bana iyo ababyeyi babo bahagaritse kunywa itabi mu gihe bari babatwite. Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri America y’amajyepfo ari ho higanje cyane abana bahura n’ubwo burwayi bwa asthme bitewe cyane cyane no kuba abo babyeyi bakomeza kunywa itabi mu gihe batwite cyangwa se bitewe n’ingaruka iryo tabi riba ryaragize mu buzima bwabo (effet biologigues) maze bigatuma abana babo nabo bagerwaho n’izo ngaruka.

Kunywa itabi ku bagore byongerera abana babo ibyago byo kurwara asthme (asima) Ubushakashatsibwakozwe na Kaminuza ya San Francisco muri Californie ku bana 2500 bakomoka muri Africa n’America bugaragaza ko ababyeyi banywa itabi cyane cyane mu gihe batwite byongera ibyago bigera kuri 50% by’uko abana babo bazarwara asthme mu gihe cy’ubugimbuke bwabo.

na NDAYISHIMIYE Justin

| Cosmos Magazine January - February 201522

Bikorwa cyane muri Africa kandi hifashishwa uburyo n’imiti gakondo, binavugwa ko hari amadini ategeka abayoboke bayo gukora uyu mugenzo, amenshi muri aya ariko ngo aba agendera ku myemerere n’imigenzo ya gakondo.

Gukebwa ku bagore (Female Genital Mutilation FGM) ni uburyo bwo gukata bimwe mu bice by’inyuma ku myanya myibarukiro y’abakobwa cyangwa abagore, muri iki gikorwa nta mabwiriza y’abaganga agenderwaho bitewe n’uko ibi bikorwa nk’umuco w’imwe mu miryango cyangwa amoko runaka atuye isi ndetse bikanamaganwa n’imwe mu miryango yita ku burenganzira bwa muntu.

Bitewe ahanini no kuba mu gukora iki gikorwa hatifashishwa inzobere z’abaganga bituma abagore bakorewe iri kebwa bahura na zimwe mu ngaruka zibakurikirana mu mibereho yabo.

Zimwe muri izo ngaruka ngo ntizigaragara inyuma ku mubiri ariko ngo zangiriza cyane imibereho y’abo bagore mu buzima bwa buri munsi. Muri zo ngo harimo:

• kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina,

• kubura urubyaro rimwe na rimwe, • kugira uburibwe mu myanya

myibarukiro, • gutakaza amaraso menshi mu gihe

barimo gukorerwaho uko gukebwa, • ihungabana mu mitekerereze bitewe

n’ibyabakoreweho, • kugira uburibwe mu gihe cyo kubyara

n’igihe batwite, • ndetse ngo hari n’ababura ubuzima

bwabo bakirimo gukebwa,…

Bashingiye rero kuri izi ngaruka, abagize imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ku isi bavuga ko ibi ari ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’abana, uburenganzira bw’abagore ndetse bikanangiriza uburenganzira bwo kurindwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Kugeza ubu imibare y’ubushakashatsi bukorwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yerekana ko abagore basaga millioni 140 ku isi babana n’ingaruka baterwa no kuba barakorewe ubu buryo bwo gukebwa; muri aba bose abenshi muri bo bagaragara ku mugabane w’Africa.

Amakuru agaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’umuryango UNICEF bwerekana ko ibihugu by’Africa ari byo biza ku isonga mu bikorerwamo uyu muco ku isi, abakobwa hafi 100% mu bakoreweho ubushakashatsi muri ibyo bihugu bavuga ko bakorewe ubwo buryo bwo gukebwa.

Muri ibyo bihugu harimo:

• Dijibouti (93.1%), • Egypt (91.1%), • Eritrea (88.7%), • Guinea (95.6%), • Mali (85.2%), • Somalia (97.5%) na • Soudan y’amajyaruguru (90%);

nk’uko imibare yatanzwe n’ubushakashatsi ibigaragaza ibi bihugu biza ku isonga haba ku isi yose no muri Africa mu gukorera abakobwa n’abagore babikomokamo ubwo buryo bwo gukebwa.

Gusa ariko hari n’amakuru yerekana ko bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, America, Australia n’Asia na byo bigaragaramo imigirire y’ubu buryo bwo gukebwa ku bagore bakomoka muri imwe mu miryango yo muri ibyo bihugu.

Zimwe mu ngaruka zo gukebwa ku bagore

N’ubwo bidakorwa henshi ku isi ndetse bikavugwa ko bihungabanya uburenganzira bwa muntu, nyamara usanga hamwe na hamwe mu moko no mu bihugu bitandukanye hari abagore n’abakobwa bakatwa bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro yabo, Africa iza ku isonga.

UBUZIMA

na NDAYISHIMIYE Justin

| Cosmos Magazine January - February 201523

Dore ibimenyetso bitandukanye bibigaragaza: ubusharire mu kanwa, agaseseme, ikirungurira, kubabuka mu kanwa, ububabare mu gatuza, agakorora kadakira, kuribwa mu nda,… Ni byiza rero ko dukuburira (turekera) imyenda itakidukwira abo ikwira maze natwe tukagura itadukanyaga

Ingeso dukunda gukora tutazi ko zihungabanya ubuzima

Hari rero ingeso zamaze kuba akamenyero dukora buri munsi ariko zikaba zaba intandaro yo guhora turibwa cyangwa tubangamiwe mu mubiri wacu. Dore zimwe muri izo ngeso dukesha urubuga fr.pourelles.yahoo.com

na Gapfizi Félicien

Kwinanura ukimara gukanguka. Iyo umuntu agikanguka ariko akiri mu buriri burya umubiri uba ugisinziriye. Ntabwo rero ingingo z’uruti rw’umugongo zihanganira imbaraga tuzishyiraho turi kwinanura. Iyo tubikoze akenshi bidutera ububabare mu mugongo cyangwa mu ijosi. Byaba byiza rero ko mbere yo kwinanura tukimara kubyuka tubanza gushyushya umubiri dukora uturimo dutandukanye twa buri munsi nko koza amenyo, guteka icyayi, gukora imyitozo ngororamubiri,…

Kugerekeranya amaguru. Burya iyo twicaye maze tukagereka akaguru ku kandi, cyane cyane hejuru y’amavi, bishobora gutuma imitsi y’amaraso (imijyana n’imigarura) irega. Ibyo bituma amaraso ashobora kuba menshi mu migarura ndetse bikanadutera rimwe na rimwe kubabara mu mitsi y’amaguru. Na none kandi niba duhagaze tujye dutekereza guhina amavi buhoro, kubera ko iyo tumaze umwanya munini amavi afunze kandi arambuye ndetse n’intege zireze cyane bituma imikaya (inyama) yo mu ngingo idakora neza bikanatera kurega kw’imitsi yegereye ingingo z’amavi ndetse no mu maguru hose.

Kurya cyane shikareti (chewing-gum). Ubusanzwe urwasaya rwacu rukoze ku buryo gukacanga (gukanjakanja) ibiribwa igihe kigenwe. Iyo rero duhoza shikareti mu kanwa tuba turunaniza. Si byiza guhora duhekenya

shikareti kuko binaniza inyama z’urwasaya; ibyo kandi bikaba byatuviramo guhora tubabara mu matama.

Kwifata igihe kirekire umuntu ashaka kujya kwihagarika (kunyara).

Akenshi iyo twumva dushaka kujya kunyara turifata kugira ngo tubanze turangize ibyo turi gukora. Hari n’abana mu ishuri batinya gusaba uruhushya mwarimu wabo rwo kujya kwihagarika, bikamuviramo kwinyaraho. Iyo dukora gutya tuba twiyongerera ibyago byo kwanduza inzira z’inkari (voies urinaires) kubera ko amabagiteri (bacteries) aba mu nkari aba ashobora kwiyongera cyane kandi vuba vuba muri icyo gihe tuba twifashe. Ni byiza rero kubahiriza ibimenyetso umubiri wacu utugezaho.

Guhengama. Kwicara, guhagarara no kugenda umuntu ahengamye byangiza uruti rw’umugongo. Iyo umugongo wacu utagororotse bishobora kuba isoko y’ububabare butandukanye dukunda kugira mu mubiri tutazi inkomoko. Urugero : gutwara agakapu karemereye ku rutugu rumwe iminsi yose udasimburanya intugu bitera ububabare ndetse n’ubusumbane bw’imikaya. Twihatire guhora twemye no kudatwara ku ntugu ibintu biremereye cyane byatuma tugenda duhengamye.

Kuryama wubitse inda. Iyo turyamye twubitse inda bidusaba guhengeka ijosi maze tukaryamira umusaya. Ibi rero ntabwo ari byiza kuko akenshi

bidukururira ububabare n’ibinya mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubu bubabare n’ibinya bikaba biterwa n’uko imitsi iba yikubye ndetse ikanagabanya umubyimba. Turinde rero gutera ububabare n’ibinya umubiri wacu turyama neza.

Kwambara imyenda ifunganye cyane mu nda. Hari abantu benshi bataramenya ko kwambara amapantalo cyangwa amajipo afata cyane mu nda bishobora kuba ari byo bibatera ibibazo by’igifu ! Burya iyo twambaye imyenda idufashe cyane bituma mu nda hikanyaga birenze urugero, maze ibyo bikaba bishobora gutera aside (reflux acides) zikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe ndetse zikaba zanasubira mu mvubura (les glandes) zazohereje.

UBUZIMA

na GAPFIZI Félicien

| Cosmos Magazine January - February 201524 Email : [email protected]: +250 788 89 59 53

WWW.IGIHE.ORG

WEBSITEDevelopment

GRAPHICDesign

ONLINEAdvertisement

APPLICATIONDevelopment

LIVEStreaming

SOCIAL MEDIAManagement

DOMAIN NAMERegistration

GIRAWebsite

NEW

And many more...

1. URUKUNDO Urukundo ntirukabure mu rugo rwawe. Ijambo ‘ndagukunda’ rijye rikoreshwa kenshi, ntirigaharirwe iminsi ya mbere yo kubana gusa kuko n’iyo warakaranije n’umufasha wawe mugomba kwiyunga nyuma yaho rya jambo ‘ndagukunda’ rikongera rikanezeza urivuga ndetse n’uribwiwe.

Urukundo kandi rugomba kugaragarira no mu bikorwa, ugerageza gukorera mugenzi wawe ikimunezeza utanibagiwe bimwe mu byo wajyaga umukorera mutarabana.

2. UMUNEZERO Gutera urwenya ndetse no gushimishanya byongera ubucuti mu muryango, bikanatuma mu rugo hazamo umunezero, mugaseka ndetse buri wese akishimira kuba iruhande rw’undi kuko aba azi ko bimutera ibyishimo n’akanyamuneza.

3. IBIGANIRO Ibiganiro hagati y’abashakanye ni imwe mu nkingi zo kwubaka urugo rwiza. Ibikorerwa mu rugo bigomba kubanza kuganirwaho n’abashakanye ndetse niba bireba abana, rimwe na rimwe igihe ari ngombwa, na bo bakagira umwanya wabo muri icyo kiganiro. Niba hari ikibazo mugomba kwicara mukakiganiraho mukagishakira umuti hamwe.

4. UKURI Kubeshya ni bibi cyane mu muryango kuko iyo ukuri kugaragaye bitera amakimbirane. Kubwizanya ukuri

bizanwa no kwizerana hagati y’abagize umuryango, bigatuma umwe abwira undi ibanga rimuri ku mutima bityo umunezero n’icyizere bigataha mu rugo rwanyu.

5. IMBABAZI Ngo ntazibana zidakomanya amahembe, buri wese bishobora kumushyikira ko yakosa cyangwa se akababaza mugenzi we mu buryo butandukanye. Kwemera ikosa ndetse ukanarisabira imbabazi bitanga amahoro mu muryango bikanakuraho uburakari bw’uwakoserejwe. Uwakorewe ikosa na we agomba gutanga imbabazi, kuko mugenzi we aba atari umumarayika ngo abe yamera uko abyifuza kose.

6. KUBAHANA Buri wese aba agomba kubaha undi, akubaha ibitekerezo bye ndetse n’imyumvire ye kuko agasuzuguro ,cyane cyane ku mugore usuzugura umugabo we, ari imwe mu mpamvu ituma urugo ruzamo umwiryane ndetse bikaba byatuma usuzugurwa ajya kwirebera abamuha agaciro.

7. KWIYAKIRA NO KWAKIRA MUGENZI WAWE

Akenshi iyo umuntu amaze kurushinga hari ibishobora guhinduka ku mubiri we, nko kubyibuha, gusaza,… ntago mugenzi wawe azahora ameze nk’uko mwamenyanye ameze igihe yari akiri muto ahubwo ugomba kumenya ko izo mpinduka zabaho, ibyo ntibibe impamvu zo guca inyuma uwo mwashakanye ngo ujye kwirebera

ahandi,byaba byiza mukarwanya ibishoboka, urugero mugakora nka siporo igihe mudashaka kubyibuha.

8. KWIYITAHO NO KWITA KURI MUGENZI WAWEKugera mu rugo ntibivuze ko uba warashyikiriye ngo urekere aho kwiyitaho. Isuku kuri buri wese ni ngombwa, ukiyitaho uko bigushobokeye kose bitewe n’ikigero ugenda ugeramo kugira ngo ukomeze guhesha ishema mugenzi wawe. Kwita kuri mugenzi wawe na byo birakenewe kuko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo uba umufitiye.

9. KWITA KU BANA Buri wese aba agomba kugira uruhare mu kwita ku bana mwabyaranye. Guharira umwe mu bashakanye kurera abana bituma urukundo rugabanuka kuko ibyo gukora bimubana byinshi bigatuma yita ku bana gusa akibagirwa umufasha we, ndetse bikanatuma ari we abana bikundira kuruta undi. Nyamara gufashanya bituma abana banezererwa ababyeyi bombi bikanatuma buri wese abonera undi umwanya.

10. UMURIMO W’IKAMBERE Gutera akabariro ni inkingi ndasimburwa kandi ikomeye yo kugira urugo rwiza ariko bigakorwa harimo urukundo, ubwumvikane n’ubushake.

KUGIRA URUGO RUTUJE BIRAHARANIRWA , UMUGABO, UMUGORE NDETSE N’ABANA BOSE BAGOMBA KUBIGIRAMO URUHARE. MU RUGO RUTUJE

TURAREBA AMWE MU MABANGA YAGUFASHA KUBAKA URUGO RUTUJE.

| Cosmos Magazine January - February 201525

URUGO RUTUJE

na MURORUNKWERE Saidath

| Cosmos Magazine January - February 20152626

INKURU NDENDE

J’ai ouvert le cahier, ce maudit jour qui sentait la chair roussie, la champagne blessée, enfouie au fond du siège de la voiture que mon mari conduisait, silencieux. Une larme a glissé sur la deuxième page, s’amusant à délayer l’encre violette, à dessiner autour des mots une sorte de fleur stylisée.« La vie n’est pas une fatalité. Elle est un ouvrage sur lequel chaque jour nous devons nous pencher, quitte a défaire ce que la veille nous avons construit, pour mieux avancer, pour nous retrouver, enfin débarrassés des artifices que les autres nous imposent. »Un jour, voilà bien des années, à une époque où les filles portaient de longues robes bariolées, les garçons des cheveux longs, je me sentis prisonnière du silence, celui qui depuis ma naissance m’accompagnait. Je vivais en lui, cultivant des rêves que jamais je n’avais pu partager.Peu importe le langage des signes que des maîtres agacés avaient tenté de m’inculquer dans cette école où nous étions des dizaines à nous regarder, à nous parler simplement avec les yeux, refusant d’agiter sottement nos mains devant notre nez pour tracer un O, un A.J’avais 10 ans, 15 ans, un père, une mère qui n’osaient plus m’aimer et me déposaient chaque lundi matin comme un colis encombrant dans cette pension bien sous tous rapports pour ne pas avoir à faire l’effort de me comprendre.J’ai grandi, les yeux grands ouverts, les mains tendues, le nez toujours en alerte, puisant autour de moi tout ce que ma bouche ne pouvait pas exprimer.J’ai grandi, heureuse de découvrir un oiseau perché sur le rebord de la fenêtre du dortoir, s’égosillant en vain, ignorant que tous les enfants de cette triste maison ne pouvaient pas l’entendre. J’ai imaginé le bruit du vent dans les branches des platanes quand l’automne incendiait son feuillage. Je me suis inventé le bruit des graviers sous les pas des parents pressés de fuir l’établissement, ces jours de fête où ils venaient en groupes assister au spectacle de leur pauvre progéniture affublée de cet affreux adjectif : « handicapé ».

J’ai fui à l’aube de mes 18 ans sur une route toute blanche de soleil, avec pour seule richesse un petit sac à dos et une irrésistible envie d’être heureuse, envers et contre tout…La liberté me grisait, me consolait de ne pas être comme les autres. J’ai rencontré celui qui allait devenir ton père, celui qui pourtant n’a pas pris le temps de l’être, mais jamais je ne lui en ai voulu, ce qu’il m’a donné a été merveilleux, unique !Laisse-moi te décrire cette journée

chaude du côté d’un petit village ardéchois où, assis devant leur porte, des anciens au visage fané nous regardaient passer en secouant la tête, affolés par nos tenues bariolées. Nous nous dirigions vers une maison communautaire, et ceux du hameau perdu entre châtaigniers et cascades disaient dans notre dos : « V’là les hippies ! » Peut-être te demanderas-tu comment moi, la sourde-

muette, j’ai pu rejoindre ce mouvement qui alors secouait la France ?Ce premier soir loin de l’institut où déjà ma fuite était connue des gendarmes, où mes parents déboulèrent, furieux, accusant le personnel de négligence, sur un bord de route taché de nuit, j’ai rencontré Elise. Comme moi, elle était affublée d’un sac à dos et elle fuyait.Tout de suite, elle me parla. Je regrettai alors de ne pas avoir correctement suivi les cours où un professeur nous enseignait à lire sur les lèvres. Mais Elise, au lieu de se lasser, de m’abandonner là, extirpa de son sac un carnet et écrivit : « J’en ai assez de mes parents. J’ai un ami qui vit en Ardèche, si tu veux, tu peux venir avec moi. »Je le voulais pour son doux sourire, pour son regard qui ne me jugeait pas.Ensemble, nous avons franchi le seuil de cette grande maison tournant le dos à la vallée, dans laquelle chiens, chats et enfants se disputaient un coin de canapé. Une jeune fille dansait pieds nus au milieu de la pièce. Elise me guida vers les immenses enceintes alignées

le long du mur et m’invita à y poser la main. J’ai senti la musique dans mes doigts, dans mon cœur, comme un carnaval de vibrations, et je me suis mise à danser. Celui qui allait devenir ton père est entré. Torse nu, avec ses beaux yeux d’homme braqués sur moi. La lumière grandissait dans ses prunelles, jaillissait d’elles, chaude et envoûtante. Il m’a tendu la main et l’ai saisie.J’aurais voulu ne jamais la lâcher, vieillir avec lui, avec toi, ici dans la demeure crème au citron, derrière mon allée de cyprès.Je n’ai eu droit qu’à quelques mois de bonheur, mais si intenses, si vrais qu’à jamais ils ont marqué mon cœur.J’ai aimé Fabien. Je l’ai aimé avec toute la force de mes souvenirs amputés de tendresse.Pour lui, j’ai été un brasier d’amour. Je me suis consumée dans des nuits sans fin, des nuits où mes mains, ma bouche, jamais n’étaient rassasiées de lui, où sur mes lèvres il cueillait mes soupirs de plaisir, et disait : « La caresse de la brise s’échappe de tes lèvres ».J’ai couru les bois pour ramasser les châtaignes, celles qu’ensuite nous allions vendre sur les marchés. J’ai aimé ces petits matins brumeux où il enroulait autour de mon cou des écharpes et habillait mes mains de mitaines. J’ai aimé le froid sur ses joues, sa peau et les petites routes qui n’en finissaient pas, nous conduisant vers une ville endormie au pied de son château. Nous déballions nos beaux fruits sombres. Nous attendions, serrés l’un contre l’autre, en buvant du thé. Quand un client ou une cliente s’avançait, il se détachait de moi, et ce manque soudain était comme une brûlure. Je me dressai pour l’aider, pour envelopper de papier journal le kilo de châtaignes, et je souriais, lisant sur des lèvres d’où s’échappait de la buée, un compliment, un « merci ».

A suivre

J’aurais voulu lui dire encore une fois combien je l’aimais,

combien j’avais été ingrate avec elle, cette mère pas

comme les autres, et pourtant si aimante, si

courageuse…

Une maman pas ordinaire.

Source : Nous Deux

| Cosmos Magazine January - February 201527

KUNYWA IKAWA NYINSHI BISHOBORA GUTERA INDWARA ZIRIMO N’UMUBYIBUHO UKABIJE.

NI BYIZA

KUNYWA IKAWA MU

RUGEROUbushakashatsi bwakozwe

n’itsinda ry’impuguke z’abanya Australie bwerekana ko kunywa ibirahure bigeze cyangwa birenze 5 by’ikawa ku munsi bishobora gutera indwara zitandukanye harimo n’umubyibuho ukabije mu gihe ngo ubusanzwe ikawa ifite akamaro kanini ku mubiri w’umuntu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi

bo muri Kaminuza ya Western Australian Institute for Medical Research bwerekana ko uretse gutera umubyibuho ukabije gukoresha ikawa nyinshi ku munsi irenze ibirahuri 5 bishobora no gutera indwara zirimo nka diabète (diabète de type 2), umutima ndetse n’indwara z’imitsi. Ubusanzwe ariko aba bashakashatsi bavuga ko iyo ikawa inyowe mu rugero hagati

y’ibirahure 3 na 4 ku munsi igira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu harimo nko kugabanya ibinure ndetse no kurinda indwara z’imitsi, diabète n’umutima. Vance Matthews, umwe mu bashakashatsi bagize itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, avuga ko muri rusange kunywa ikawa bigirira akamaro umubiri w’umuntu ariko ibi ngo bigerwaho iyo inyowe mu rugero; ngo niyo mpamvu rero ari byiza guhora abantu bitwararika kunywa ikawa mu rugero rukwiye.

UBUZIMA

Source : NDAYISHIMIYE Justin

| Cosmos Magazine January - February 201528

Ahantu hateraniye abantu benshi bagira imvugo zihariye ku buryo hari igihe ushobora kuba wicaranye na bo baganira ariko ntihagire ikintu na gito wumva mu byo barimo bigaragara kuvuga, ibi cyane mu banyeshuri, abashoferi, ndetse n’ahantu hakunze guhurira abantu bakora umwuga umwe.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amagambo akoreshwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, mushobora gutangazwa no kubona amagambo mwari muzi ukundi bo bayakoresha mu rurimi rwabo bihariye.

Bamwe mu biga muri iyi Kaminuza baganiriye na Cosmos Magazine bagize ubusobanuro batanga kuri izo mvugo bemeza ko zigenda zihinduka bitewe n’ibihe!

Bavuga batyaBavuga batya

Kurya abana: Ushobora kumva umuntu avuze ngo kanaka arya abana ukagira ngo koko wenda arabafata akabarya ariko mu mvugo yabo ijimije baba bashaka kuvuga ko aryamana n’abakobwa benshi cyane.

Kanaka yiteye icyuma: ukagira ngo ni iki cyuma dusazwe tuzi yisogose ariko si byo kuko aba ashatse kuvuga ko hari ifunguro rimwe atafashe mu mafunguro atatu aba agenewe ku munsi (mu gitondo, saa sita na nijoro)

Kugina: Bivuze kuvumba byaturutse ku musore Kagina wavuye i Butare akajya kuvumba i Muhanga

Yataye igifu: Buri wese ntiyakwiyumvisha ukuntu umuntu ata igifu ariko iyo aba basore n’inkumi babivuze baba bashaka kuvuga ko umuntu yataye ikarita basinyaho bagiye gufata amafunguro.

Gusirikiriza: Bisonuye guheza abo mubana mu cyumba kugira ngo uganire n’umukunzi wawe mwiherereye.

Isibo: Mu kugenekereza kwabo no kuvuga imvugo yihariye undi muntu atapfa kumva iyo bavuze ngo bagiye ku isibo cyangwa mvuyeyo baba bashatse kuvuga gutonda umurongo.

Kuvuga ibishegu:Kuvuga ibintu by’isoni nke bamwe bita ibishitani

Gutera indobo: Iri jambo rikoreshwa hagati y’abari basanzwe bakundana nyuma umwe akanga undi ni bwo wumva umuntu avuze ati yanteye akadobo cyangwa yanyohereje kuvoma.

Gufata: Nugera muri Kaminuza y’u Rwanda ukumva umuntu aravuze ati ngewe narafashe cyagwa narafashwe uzahite umenya ko ashatse kuvuga ko yabonye umukunzi.

Idoge (Dog): ubundi ijambo ‘dog’ni ijambo ry’icyongereza risobanuye imbwa mu kinyarwanda ushobora kugera muri iyi Kaminuza ukumva umuntu abwiye mugenzi we ati wabonye ukuntu kanaka yigize imbwa uyu munsi mu by’ukuri wagira ngo aramututse ariko aba ashatse kuvuga ko yambaye umwambaro w’itisi iteye ipasi akarenzaho n’agakweto keza gasongoye.

Kumama:Iri jambo rikoreshwa cyane muri iyi Kaminuza bashaka kuvuga ko umuntu akora akazi runaka ariko akiri ku ntebe y’ishuri.

Guhinda: Ubusanzwe rishobora gusobanura ibintu byinshi cyane (guhinda kw’ imodoka n’ibindi) ariko iyo rivuzwe muri kaminuza baba bashatse kuvuga gusubiramo amasomo watsinzwe.

Reka duhinire aha tuzakomeza kubasangiza byinshi abantu baba bibaza ku bintu runaka ariko ntibabashe kubibonera ubusobanuro!

TWEGERANE

na MURORUNKWERE Saidath

| Cosmos Magazine January - February 201529

gihe gito bikurikiranya mu kagari batuyemo ka Rwampala ho mu murenge wa Nyarugenge, ni uko ngo bonkaga ariko ngo amashereka ntabatindemo bagahita bapfa. Aha kandi ngo byabaye ku bana batatu ku buryo bumwe, bigatuma zimwe mu mpamvu nyamukuru z’izi mpfu ari uko ngo abaganga babyazaga ababyeyi b’abo bana ngo batabakuragamo ivata neza.Umwe mu babyeyi twaganiriye utarashatse ko tumuvuga izina yagize ati:”abo nzi ubu ni abana batatu bamaze gupfa bitewe n’icyo kibazo. Ubwo rero mwatubariza abaganga bimeze gute ko dukeka ko abana mutabakuramo ivata neza.”Nyuma yo kumva izi mpungenge twegereye umwe mu baganga b’abana mu bitaro bya kaminuza biri i Kigali, CHUK, adutangariza ko n’ubwo bidakunze kubaho cyane, burya ngo ivata rishobora

kugira ingaruka zirimo n’urupfu mu gihe abana batakurikiranwe neza bavuka.Dr Muzungu Kumwami yagize ati: “hari ingaruka abana bakivuka bagira iyo bamize ivata. Ritera kubura umwuka uhagije. Ibi rero bishobora gutera

ukwangirika k’ubwonko.”Mu rwego rwo gukumira izi ngaruka ku bana, Dr Muzungu arakangurira ababyeyi kujya bagana muganga guhera mu gihe batwite. “turakangurira ababyeyi kujya babyarira kwa muganga, ndetse bakanibuka gukurikiranwa kuva bagitwite kugira ngo mu gihe cyo kubyara hatazagaragara ikibazo cyo kumira ivata rikajya mu bihaha bikababuza guhumeka.” Dr. Muzungu Kumwami.Ubusanzwe ngo kugira ivata ni ibisanzwe kuri buri mwana, kuko ngo rifitanye isano n’ uburyo aba yari abayemo mu nda ya nyina mbere yo kuvuka kwe. Bityo rero ngo si indwara nk’uko bamwe bashobora kubyitiranya,n’ubwo ngo rishobora gukurura zimwe mu ndwara zishingiye ahanini ku z’ubuhumekero mu gihe umwana atarikuwemo mu buryo bunoze.

Ivata rishobora

kugira ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu ku bana bato.

“Burya ngo ivata rishobora kugira ingaruka nyinshi

zirimo n’urupfu ku bana mu gihe bavutse

ntibarikurwemo mu buryo nyabwo, nkuko

byemezwa na Dr Muzungu Kumwami,

umuganga w’abana mu bitaro bya kaminuza biri

i Kigali CHUK.”

Ni mu kiganiro yagiranye na Cosmos Magazine , nyuma y’uko hari ababyeyi bari bagaragaje impungenge ku mpfu zari zagaragaye mu murenge wa Nyarugenge hano mu mujyi wa Kigali zikurikiranya ku bana bari munsi y’amezi atatu, aho aba babyeyi bavuga ko ibi byaba biterwa n’impamvu zinyuranye bagahuriza ku ivata aba bana bavukanye ngo bigashoboka ko batarikuwemo mu buryo bukwiye.Zimwe mu mpungenge aba babyeyi bagaragaje nyuma y’uko babonye abana batatu batarengeje amezi atatu bavutse, bapfuye mu

ABANA

na KUBWIMANA J Claude Fazil

INKURU MU MASHUSHO

INK

URU

MU

MA

SHU

SHO

IGIC

E C

YA 2

Mu ndiba y’umutimaIgihe cyose Nicole na Yvan bamaze kwa Gisele bakoze uko bashoboye ngo barebe ko mama Yvan yakumva ukuri kwabo. Bamaze kumenya ko Cosma, inshuti ya Yvan na Eric kuva mu bwana, ari we wari ubyihishe inyuma, umuryango wongeye guhura wishimye, n’ubwo bari bazi ko Eric yapfuye! ariko Nicole we yamenye ko uwamuhoraga ku mutima mu minsi yose yari amaze ababaye akiriho amusezeranya ko azamutegereza.

Nicole: Tuyisingize ChantalYvan: Shema Bryan Mama Yvan: Mwenedata Zouzou ZoulaikaGisele: Ingabire PacifiqueAngelique: Mutembe Sifa VanessaCosma: Rukundo Moise

Yanditswe ndetse ikorwa na Blandine Umuziranenge

| Cosmos Magazine January - February 201530

IGIC

E C

YA 2

| Cosmos Magazine September - October 201431

kumba hafi simbyanze ariko ugomba no kuba hafi ya mama wawe.

Nicole, nyemerera wakire umutima wanjye. ndabizi sinagusimburira Eric ariko ni ukuri nzagukunda ntizigamye. nta kindi mfite nakwitura. please!

ndamubwira pe. kandi nimuganira uzumva aho ukuri guherereye, ndabyizeye.

ntacyo wowe umubwire gutyo gusa

MU GIHE GISELE YAGIYE KUGANIRA NA MAMA YVAN

UKO BAGANIRA NIKO YVAN WE YIVUGIRA IRIMURI KU MUTIMA

IMINSI YVAN AMARANYE NA NICOLE YATUMYE AMWIYUMVAMO BIRENZE

MAMA YVAN ASEZERERA GISELE YACURURUTSE

MAMA YVAN BIMWANGA MU NDA AGARURA GISELE NGO BABIGANIREHO

YVAN AKOMEZA YINGINGIRA NICOLE KO YAMUFUNGURIRA UMUTIMA WE

wowe emera utahe, wenda uri kumwe nawe wajya ugenda ubimwumvisha akarushaho kubyumva.

Ese ubu mama wawe nakomeza kwanga kwemera ko ibyo umubwira ari ukuri koko bizagenda bite?

None se ubu koko arumva uhuriye he no kwibwa kwanjye?

wikomeza kumpatira kugusiza Nicole, sinabishobora! Basi nyemerera nkube hafi uko nshoboye, ndakwinginze.

ariko wakemera ugataha wenyine ibyanjye ukaba ubiretse wenda bikazaba bikemuka.

nta kuntu waba warankuye mu menyo y’urupfu ngo njye ngusige muri iyi zunguruka twaguteje.

sinakihanganira kubanza kugera mu rugo weee, reka mbanze mbabwire

| Cosmos Magazine January - February 201532

ahwiii, ntago ushobora kumva uburyo ntuje. ibyishimo umpaye ubwabyo birahagije ngo anyumve!

mama si we kibazo, ahubwo yibaye wowe wanyumvaga, ukanyemerera…

yewe, urwishe ya nka ruracyayirimo pe!

humura Cosma ni umudjama wanjye kuva kera; buriya yayibonye tu. Ahubwo reka njye kumureba.

nari ngize ngo ndi kurota! disi bombi bahoberana kimwe! Ntacyo azajya ahora anyibutsa Eric wanjye.

ibaze ko ambwiye ngo azabyemera neza nimwereka ibimenyetso bifatika! Ubu se turabikura he Nico? Reka mbanze nitabe gato!

ntiwumva se! mbwira ahubwo! harimo kubona Yvan byo sinazuyaza.

maze ndebe aho Nicole azongera kuncikira. Ni binaba ngombwa hazapfa undi muntu tu! reka! Harimo n’abapfu se?

wowe emera ko uzamfasha gusa ubundi urebe ngo uregukana Yvan wakuzonze!

Yvan, gerayo ariko njye mfite ubwoba!

yooo! sha nishimiye ko yemeye ko muvugana; gusa Imana idufashe akumve.

YVAN AKIBONA UBUTUMWA GISELE YOHEREJE AHITAMO GUHITA AJYAYO

NICOLE ARIYUMVIRA BIRAMUYOBERA, ABURA N’UKO AMUHAKANIRA

NICOLE ASIGARA AMEZE NK’URI MU NZOZI!

COSMA WE AKENEYE UWO BAFATANYA KURANGIZA IMIGAMBI YE

ANGELIQUE WE BIMUTERA UBWOBA ARIKO AKOMEZA KUMUTEGA AMATWI

COSMA YAHAMAGAYE YVAN NGO AZE ATWARE IMODOKA YE BAYIFASHE

YVAN YAVUYE KUREBA MAMA WE NICOLE YATEGEREJE YUMIWE

njye ntago njya nizera Cosma rwose. Nkeka ko ari na we wateje ibi byose!

| Cosmos Magazine January - February 201533

reka! Harimo n’abapfu se?

COSMA YAHAMAGAYE YVAN NGO AZE ATWARE IMODOKA YE BAYIFASHE

imodoka nayibonye rwose, si ukuyireba gusa ushaka? ndaje nyizane!

urakoze cyane ahubwo kuba wongeye kunyakira; ni wowe mubyeyi nsigaranye, nta kuntu ntakubabarira.

cyangwa uze tunajyane sha, sibyo?

eeh! waragakosoye ni uko katumva! humura narangije kubimira, ntawe nabihingukiriza.

ariko abanyamabi ntibatana no gukangisha kwica ye! Ndabivuze singiye kubyimbana inda amabanga y’ubwicanyi da… niba Yvan atari uwanjye nyine ubwo si uwanjye! ikitari icyawe urarekura!

yewe mbahaye rugari mwikundanire rwose, Yvan azakubere aho Eric atari!

ntago ushobora kumva uburyo nishimiye ko umbabariye n’ukuntu njye nari nakubereye gito!

urakoze cyane mama. Nizere ko na Eric aho ari mu ijuru yishimiye umugisha uduhaye!

mbivuga kandi ko Cosma ntamushira amakenga; reka mpite mbwoherereza Yvan

ibi ni iki? Ngo Cosma ni we wishe Eric! Reka mbuguhe ngubu nawe wisomere

ka Nicole katinyutse kumbenga ngo gasanze Eric na njye mutsinda mu musarani w’aho bari bagiye kurira ukwezi kwa buki! Ariko singutumye kubivuga! Nimbyumva ahandi nawe nzamugukurikiza!

ariko se ubwo waretse kwistresa Nico? yegokooooo

oya genda mubanze mukirukane mwe ubwanyu, nanjye ibyacu bizakemuka nyuma.

YVAN YAGARUKANYE IMODOKA YE UKO YAKABAYE RWOSE NTA KINTU NA KIMWE BAKUYEMO! MU KUGERA MU RUGO KWA GISELE YIYUNGURA INAMA YO KUBA ARI YO YEREKA MAMA WE NK’IKIMENYETSO SIMUSIGA CY’UKO NICOLE ARENGANA.

BOSE IMITWE YARI YASHYUSHYE BASHAKA IBYO YVAN YAJYA KWEREKA MAMA WE NGO AKUNDE YEMERE KO BAMUBWIJE UKURI.

NICOLE WE YAHORAGA AHA

YVAN MORALE

ANGELIQUE NTIBYAMURAYEMO ATABIBWIYE GISELE, INSHUTI YE MAGARA

MAMA YVAN NAWE NTIBYATINZE KUMUGERAHO AHITA ASABA YVAN KO YAMUZANIRA NICOLE AKAMUSABA IMBABAZI

YVAN WE YAHISE AFATIRAHO AMENYESHA MAMA WE IBY’URUKUNDO RWE NA NICOLE

COSMA YEMEYE KUBWIRA ANGELIQUE IBYO YAKOREYE ERIC

YVAN AKIGENDA, GISELE AHITA ABONA UBUTUMWA BWA ANGELIQUE

| Cosmos Magazine January - February 201534

ngo singire uwo mbibwira?.. kubera iki?.. amafoto ndayohereza humura ntacyo nabaye!.. Nzagutegereza igihe cyose ukiriho rukundo rwanjye, ndabigusezeranyije.

wimvugira ibintu! Ubu nemerewe kugutetesha ahanjye n’aha Eric! Warakoze kubyemera sha Nico…

ni wowe ugomba kwifatira icyemezo cy’uwo muzamarana ubuzima bwawe bwose Nico, bitware gahoro, uzabukora nibikuzamo.

yewe ndi kumva nagenda nsimbuka inzira yose kuko byandenze

njye ndumva nta n’impamvu yo kwihutisha ibyo gusezerana na Yvan ariko! Nibanyitondeshe.

Yvan ndishiiimye, ndumva nduhutse! Sinzi niba hari ikindi gihe nigeze nishima gutya!

NICOLE NA YVAN IBYISHIMO BIRABASAGA

NICOLE AHAMAGARWA NA NUMERO ATAZI, YUMVISE IJWI…

NICOLE AMAZE KWITABA TELEFONE IBITEKEREZO BIMUBANA BYINSHI

NICOLE YASUBIYE MU NZU ABANZA KUBASABA KO BAKIFOTOZANYA IFOTO Y’URWIBUTSO RW’UMUNSI BONGEYE KWISHIMAHO

NICOLE YATANGIYE KWIGIZAYO IBY’UBUKWE BWE NA YVAN ARIKO NTIYERURE NGO ABWIRE GISELE IMPAMVU NYAMUKURU

N’UBWO NICOLE YISHIMIYE KUMENYA KO ERIC AGIHUMEKA, INDA ATWITE IMUBEREYE URUJIJO

ubu se nireme agatima mvuge ko ririya joro rimwe ry’ubukwe bwacu nahise nsama? Ubu se ibaye ari iya Yvan koko? Eric, umbabarire, nawe ntiwari wambwiye ko ukiriho, ibi ntibiba byarabaye pe!

MAMA YVAN WE YAHISEMO GUKORA UMUNSI MUKURU

Yvan yansezeranyije ko Eric aramutse azutse yamuharira! nizere ko akibizirikana.

reka tujye kubyizihiza kuko kuri njye birenze n’umunsi mukuru

ariko Gise, ari wowe njye, Eric agarutse wakora iki?

none se ko ari we mwasezeranye kugeza ubu, Yvan yahita akuraho nyine ubwo!

BUKEYE, GISELE YATANGIYE KUBONA KO NICOLE BYAHINDUTSE

| Cosmos Magazine January - February 201535

ngo singire uwo mbibwira?.. kubera iki?.. amafoto ndayohereza humura ntacyo nabaye!.. Nzagutegereza igihe cyose ukiriho rukundo rwanjye, ndabigusezeranyije.

INITIAL RELEASE: December 3, 2014 (South Korea)DIRECTOR: Ridley ScottPRODUCTION COMPANY: Scott Free ProductionsSTARRING: Christian Bale (Moses), Joel Edgerton (Ramesses II), Aaron Paul (Joshua), María Valverde (Zipporah), Sigourney Weaver (Tuya)RUNNING TIME: 154 minutes

RELEASE DATE: January 9th, 2015DIRECTOR: Olivier MegatonWRITER: Luc Besson, Robert Mark KamenSTARRING: Maggie Grace, Liam Neeson, Famke Janssen, Forest Whitaker, Dougray Scott STUDIO: 20th Century FoxOFFICIAL SITE: taken3movie.com, facebook.com/TakenMoviesRUNTIME: 1 hour 49 minutes

RELEASE DATE: January 2nd, 2015DIRECTOR: Tom HarperWRITER: Jon Croker, Susan HillSTARRING: Helen McCrory, Jeremy Irvine, Phoebe Fox, Leanne Best, Oaklee PendergastSTUDIO: Relativity MediaOFFICIAL SITE: https://facebook.com/TheWomanInBlackMovieRUNTIME:1 hour 30 minutes

TO BE RELEASED: 13 March 2015 (USA) DIRECTOR: Kenneth Branagh WRITER: Chris Weitz (screenplay) STARS: Lily James, Helena Bonham Carter, Hayley Atwell

Exodus: Gods and Kings

The Woman in Black 2 Angel of Death

CINDERELLA (2015)

Liam Neeson returns as ex-covert operative Bryan Mills, whose reconciliation with his ex-wife is tragically cut short when she is brutally murdered. Consumed with rage, and framed for the crime, he goes on the run to evade the relentless pursuit of the CIA, FBI and the police. For one last time, Mills must use his “particular set of skills,” to track down the real killers, exact his unique brand of justice, and protect the only thing that matters to him now – his daughter.

Egyptian Princes Moses (Christian Bale) and Ramses (Joel Edgerton) are raised together as brothers. When Ramses becomes pharaoh, Moses is his most-trusted adviser. However Moses soon discovers his Hebrew parentage, and Ramses banishes him to the desert -- often a death sentence. But God has a mission for Moses: Free the Israelites from slavery. Moses returns from exile and demands that Ramses let his people go, but the arrogant ruler is unmoved, leading to a battle of divine wills.

During the London bombings of World War II, school teachers Eve Parkins (Phoebe Fox) and Jean Hogg (Helen McCrory) lead a group of children in evacuation to Crythin Gifford, a remote village outside of the city. When the group takes up residence at the Eel Marsh House, 40 years after Arthur Kipps (Daniel Radcliffe) investigated the first haunting, Eve soon realizes they are not alone. The longer they stay in the house, the more the awful past of the residence unravels itself and the evil spirit that lurks around them threatens the well-being of the children. With the help of a pilot (Jeremy Irvine), Eve does all that she can to protect the children and discover the truth behind the Woman in Black.

A live-action retelling of the classic fairy tale about a servant step-daughter who wins the heart of a prince.

Genre: Action, Drama

Genre: Drama, Horror, Thriller

Genre: Adventure, Drama, Family

TAKEN 3

KIGALI’S TOP 5 SONGS

NI KO NABAYE BY ZIZZOU feat ALL STARS

DANGER BY DANNY VUMBI

TILL I DIE BY RIDER MAN feat URBAN BOYS

TULIA BY KNOWLESS

GANYOBWE BY KING JAMES

TWIDAGADURE

na NDUNGUTSE Epaphrodite

| Cosmos Magazine January - February 201536

na UMUZIRANENGE Blandine

“Solange, umwana wo mu bakire, yifuza kwiberaho nka Adela, umwana wo mu bakene!”

Solange ni umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ahora asa n’ufite agahinda kandi yumva akeneye uwamwumva, uwamuha umwanya we akamwereka ko amwitayeho. Abandi bana bigana ntibajya biyumvisha ukuntu umwana wo mu bakire, utabwirirwa cyangwa ngo aburare, yahora asa n’ubabaye nka Solange.

Adela we byaramurenze aramwegera aramubaza ati “ese Sola.., ko iwanyu muri abakire, ko bakuzana mu modoka bakakuzanira n’ibyo urakenera byose, ko utabwirirwa cyangwa ngo uburare, ko nta mirimo ivunanye ukora, ko udahangayikishwa n’aho uzakura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ibindi bikoresho, ni iki gituma uhora wigunze, urebana agahinda, udashaka guseka cyangwa ngo gukina n’abandi kandi njye Adela, umwana wo mu batindi, mpora nishimye, ngakina n’abandi nta kibazo ndetse bikananyibagiza ibibazo mba nasize imuhira?!”

Solange mu ijwi rituje ati “none se Ade.., ko

wowe uvuga ko muri abatindi ntago ukize ku rukundo rw’ababyeyi bawe baguhora hafi? Ko uza n’amaguru se, ntuva mu rugo bakuganirije nk’ababyeyi, baguhaye impamba y’ibyo byishimo uhorana cyangwa bakanaguherekeza kugera hano? Ko ukora imirimo ikuvuna se cyangwa ukanafatanya n’ababyeyi bawe gushaka ibibatunga, rimwe mukabwirirwa mukanaburara, ntibakuganiriza bagusekera ukibagirwa iyo nzara ikuri mu gifu? Nanjye rero ikimbabaza si ibyo biribwa, si ayo mafaranga, si ubuzima bwiza, si ibishashagirana ibyo ari byo byose kuko sinabibuze, ahubwo icyo nabuze ni urukundo rw’ababyeyi, kubona umubyeyi ufata umwanya we akamba iruhande, akaba yamenya ko nishimye cyangwa mbabaye.., urwo nararubuze ahubwo mbona urw’abakozi bahemberwa n’ababyeyi banjye kwita kuri buri kimwe nkeneye kandi njye si rwo nshaka!”

“Solange yahisemo kuba umuswa agira ngo atazababaza abana be!”

Rozariya, umwarimukazi wo mu mwaka wa gatanu, ishuri Solange yigamo, we iteka yibaza igitera Solange gutsindwa cyane mu bihembwe bibiri bya nyuma kandi mu myaka yabanje ndetse no mu gihembwe cya mbere cy’uwa gatanu atarajyaga arenga umwanya wa gatatu! Nyuma y’isuzumabumenyi

Ububyeyi si ukubyara gusa !

INKURU NDENDE

| Cosmos Magazine January - February 201537

rusange ry’akarere, Rozariya atumaho Solange mu masaha y’akaruhuko ngo aze baganire.

Rozariya atangira aganiriza Solange ku buzima busanzwe, akomeza amubwira uko abona yitwara mu bandi, asoza amubaza ikimutera gutsindwa cyane, mu magambo ye ati “mbe Sola.., ko mu buzima bwawe usanzwe uri umuhanga, ko utigeze urenga umwanya wa gatatu mu myaka yashize, ni ikihe kibazo wagize muri uyu mwaka ko usigaye ukabije gutsindwa koko? Mu gihembwe gishize wabaye uwa gatanu uturutse inyuma none muri iri suzumabumenyi ni wowe ubaye uwa nyuma mu karere! mbwiza ukuri, ufite ikihe kibazo?”

Solange amusubiza ubona nta bwoba na buke kuba uwa nyuma bimuteye, ati “mbese ni njye wabaye uwa nyuma? Ni ibyo nashakaga! Ntago nkikeneye kuba uwa mbere cyangwa ngo nze mu ba mbere kuko nabonye kwiga ukaminuza ntacyo bimaze!”

Rozariya ati “gute se?”

Solange ati “njye nakuze ababyeyi banjye batampa umwanya ngo mbone ko banyitayeho kuko birirwaga mu kazi bakarangiza bakajya kwiga bagataha nijoro nasinziye, nkihangana nkiga cyane kugira ngo wenda nimba uwa mbere mbashe kubabona hafi yanjye bishimira ko natsinze. Kuva dutangiye uyu mwaka rero bombi barifata ngo bagiye kuminuza i Burayi bansigira abakozi ngo ari bo bajya banyitaho ubundi njye tujye tuvugana kuri telefone buri uko mbakumbuye ! nanjye rero bindambiye mbona ko kuba ababyeyi banjye barize bakaminuza ndetse bakaba bagiye no kuzaba abadogiteri ari

byo byatumye nkura mbabaye, ntababona hafi yanjye, mpitamo kwibera umuswa kugira ngo njye nzite ku bana banjye nk’uko ababyeyi ba Adela ndetse n’ab’abandi nka we bita ku bana babo uko bikwiye !

“Solange yongeye kubona umubyeyi hafi ye yarongeye aratsinda karahava ! ”

Rozariya yumvise yumiwe ndetse anababazwa n’uko ababyeyi batekereza ku nyungu zabo bonyine ntibite ku bana babyaye, yiyemeza kuzahamagara ababyeyi ba Solange kugira ngo bazabiganireho. Nyuma yo kuganira bihagije, Karasira na Gatarina, ababyeyi ba Solange, na bo babiganiraho ukwaho, biyemeza ko umwe muri bo aba acumbikiye aho yari agereje akabanza akajya kuba hafi y’umwana wabo, Solange, hanyuma undi yazarangiza kwiga nawe akaza mu rugo akabona kuyakomeza. Karasira, papa wa Solange, ni we wabanje gusubika amasomo ngo aze kwita ku mwana wabo nuko Solange arongera asubira kuba mu ba mbere ; maze aho Gatarina, mama wa Solange, aviriye kwiga Karasira asubira gukomeza amashuri ye, na Solange akomeza gutsinda ndetse anagira amanota ya mbere mu karere kabo mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

| Cosmos Magazine January - February 201538

We leverage beauty and beauty related services

by bringing them to our customer’s based on their

convenience.

If you want a healthy, smooth and glowing skin, we have a Vaseline product for you

For booking or more information, Call us on 0788751248 or send us an email at [email protected]

Special offerBridal makeup

@ 10 000 rwf

| Cosmos Magazine January - February 201539

Contributors:Saidath Murorunkwere , Félicien Gapfizi, Epaphrodite Ndungutse, Jean Pierre Rusine, Justin Ndayishimiye, Jean Claude Kubwimana, Felix Gakuba “Romario”, Marie Louise Umwangange, Assouma Murebwayire, Blandine Umuziranenge, Belleza Inc, Family TV, Igihe Ltd, Select Kalaos.The following companies supported us in the publication of this issue #2:

Supporter: Select KalaosMedia partners: Access Ltd, Family TV, Igihe Ltd,Cosmos Magazine ishyirwa ku isoko na Cosmos Multimedia Center Ltd.

COSMOS MAGAZINE WAYISANGA AHA HAKURIKIRA:• Librairie Caritas (beside KCB town branch)• Librairie Ikirezi (beside Netherlands Embassy)• National Library (opposite US Embassy - Kacyiru)• Simba Supermarket (all branches)• Kanyana shop (opposite KCB town branch)• Rwanda Wines & Spirits Distributors Ltd (beside Mount

Kenya University town campus)• Janis (opposite Lycée Notre Dame des Cîteaux)• Ishabure boutik (Hotel des milles collines)

Publisher: Cosmos Multimedia Center [email protected]

Managing Director: Blandine [email protected]

Chief Editor: Saidath [email protected]

Sub Editor: Félicien [email protected]

Marketing Manager: AbdulKalim [email protected]

Journalist: Epaphrodite [email protected]

Cosmos Magazine ishyirwa ku isoko na Cosmos Multimedia Center Ltd.

Ushobora kuyisanga kandi ku rubuga rwacu rwa www.cosmosrwanda.com

Ifatire kopi yawe ku buntu usome byinshi byiza Cosmos Magazine ibategurira.

Inama zanyu ni ingenzi cyane mu kudufasha kubaka umuryango nyarwanda.

Mubyeyi ntuzabe nka ba “iyo mbimenya”!

Cosmos Multimedia Center Ltd.Kigali – Rwanda+250788536350+250728536350

[email protected] Cosmos Magazine@CosmosMagRwanda

Get the opportunity to deliver your message

across millions of people in Rwanda.With Cosmos Magazine your message will

reach above the half of Rwanda’s population.Cosmos Magazine’s issues are distributed nationwide in hospitals, schools, Hotels,

coffee shops, super markets and libraries.

ADVERTISE WITH US

Issue # 2 | June - July 2014MAGAZINE

FREE COPY

MariyaYOHANA

MU BUTO BWANJYE

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa....

Gushyira hamwe n’urukundo rw’Imana ni ryo banga ry’urugo rwacu

DADDY BIRORI

Ngarambe Francois Xavier

#2Issue # 1 | June - July 2014

MAGAZINE

KNOWLESS BUTERA

COLOMBE AKIWACU

“BUTERA”3 rd Album

anezezwa no kwambara kinyafurika

Indyo yemewe n’itemewe ku mugore utwite Uburyo bukomatanyije bwo kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu

MU NDIBA Y’UMUTIMAINKURU MU MASHUSHO

FREE COPY

| Cosmos Magazine January - February 201540

WATCH ALL UEFA CHAMPIONS LEAGUE

on Family tvEUROPA CHAMPIONS GAMES

Centenary House, 3rd floor, www.rwandafamily.tv