59
AMAHUGURWA KUBURYO BWO KUBUNGABUNGA NO KURUMBURA UBUTAKA Athanase Rusanganwa Cyamweshi Rwanda Agriculture Board (RAB) Humidtropics, PI&ASF Email. [email protected] Kadahenda, 28 April 2016 (Soil conservation and fertility management)

Soil conservation and fertility management in Rwanda

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Soil conservation and fertility management in Rwanda

AMAHUGURWA KUBURYO BWO KUBUNGABUNGA NO KURUMBURA

UBUTAKA

Athanase Rusanganwa CyamweshiRwanda Agriculture Board (RAB)

Humidtropics, PI&ASFEmail. [email protected]

Kadahenda, 28 April 2016

(Soil conservation and

fertility management)

Page 2: Soil conservation and fertility management in Rwanda

IGICE CYA MBEREIGICE CYA MBEREIGICE CYA MBEREIGICE CYA MBERE::::

KUBUNGABUNGA UBUTAKA BURINDWA ISURIKUBUNGABUNGA UBUTAKA BURINDWA ISURIKUBUNGABUNGA UBUTAKA BURINDWA ISURIKUBUNGABUNGA UBUTAKA BURINDWA ISURI

(Soil conservation)(Soil conservation)(Soil conservation)(Soil conservation)

Page 3: Soil conservation and fertility management in Rwanda

ISURI N’INGARUKA ZAYOISURI N’INGARUKA ZAYOISURI N’INGARUKA ZAYOISURI N’INGARUKA ZAYO

• U Rwanda ni igihugu

cy’iganjemo imisozi

ihanamye.

• Hejuru ya 80%

y’abaturage batunzwe

n’ubuhinzi.

Page 4: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Kubera imisoziihanamye, ubutakabw’ugarijwen’isuri bityobigatezaabahinziigihombo kinini

Ifoto muri Kanama, Rubavu

Ifoto y’isuri muri Rutsiro

Page 5: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ingamba• Kubungabungwa

ubutaka burindwa

isuri

• Ibi bizadufasha

1) Guhinga tukenza

2) kubona amafunguro

ahagije mu gihugu

hazirikanwa

n’abaturage

b’ibinyejana bizaza

3) kurwanya ubukene

Page 6: Soil conservation and fertility management in Rwanda

1.Kubungabunga ubutaka ni iki?

• Kuburinda icyo ari cyo cyose gishobora gutuma butakaza ubushobozi bwo kugaburira igihingwa.

• Muri ibyo byose ikiza ku isonga ni isuri

Page 7: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

ISURI= Gutwarwa kw’ubutaka

• Butwarwa n’amazi cyangwa n’umuyaga.

• Ubutaka bwose budakingiwe bushoboragutwarwa.

• Isuri ni mbi cyane :ituma ubutaka butakazaimiterere, ubushobozi n’ibyangombwa byosenkenerwa mu gutunga ibihingwa.

• Ni ngombwa ko umuhinzi wese ayisobanukirwa, aho ituruka, ubwoko bwayo ariko cyane cyaneuburyo bwo kuyirwanya

Page 8: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

a. Isuri y’Umuyaga(Serwakira). Iyi suri ikundakuboneka mubutayu

Page 9: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

(b) Isuri y’imigeziNi isuri iterwa n’imigeziyuzura, ikarengerwa, ingufu z’amazizigacukura kurushahozigakukumba ubutakabwose bwo kunkombeno mu nzira. Iyo suri nimbi cyane.

Page 10: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

c)Isuri y’Amazi/imvura

Iyi ni yo suri ikabije

duhura na yo hano

mu Rwanda.

Page 11: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

Isuri y’imvura igira

nayo amoko

menshi bitewe

n’ubukana bwayo,

ibyo yangiza n’uko

igaragara ku jisho

1. Isuri Rukukumbashingwe

2. Isuri iharatura ubutaka

3. Isuri y’imigende

4. Imikokwe

5. Inkangu

Page 12: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri

Isuri rukukumbashingweYibasira agace gato k’ubutaka

buhingwa bwo hejuru (cyane

cyane kubutaka budahanamye).

Ni mbi cyane bikabije kuko n’ubwo

itagaragara ku maso itwara

ubutaka bwiza n’imyunyu

nkenerwa ku bihingwa, bityo

ubutaka bugasigara

bwaragundutse bikabije

Page 13: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuriy’amazi

2. Isuri iharatura ubutaka(nappe)

Amazi atwara ubutaka bwo

hejuru agasiga aciye

utugende duto aho anyuze.

Utwo tugende tuba ari duto

ariko tugaragara n’amaso.

Abahinzi bamwe babona ari

ibisanzwe ariko haba hagiye

byinshi kandi bitagaruka (=>

loss by runoff )

Page 14: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuriy’amazi

3. Isuri y’imigende

• Amazi n’ubutaka bimanukanywe

n’isuri bigenda bihura

bikikusanyiriza mu migende

minini. Uko ingufu z’isuri

ziyongera, iyo migende na yo

igenda yaguka mu bugari no mu

bujyakuzimu kugera muri

sentimetero hagati ya 30 na 40

z’ubujyakuzimu.

Page 15: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Isuri y’imigende (cont’d)

• Icyo gihe isuri iba imaze gufata interandende.

• Bene iyo suri ishobora kugaragara ku gicecyo hepfo y’imiringoti idapimye neza iyoamazi yayirengeye bikaba ngombwa koyishakira inzira mu murima. Iyi suri yangizaibintu bitagira ingano.

Amoko y’isuri y’amazi

Page 16: Soil conservation and fertility management in Rwanda

4. Imikokwe

• Ibyarwa n’imigende na

yo igenda ihura

ikikusanyiriza hamwe.

Ingufu z’amazi avanze

n’ubutaka ziracukura

hakavuka imikokwe

minini cyane, ishobora

kurenza 20m

z’ubujyakuzimu.

Amoko y’isuri y’amazi

Page 17: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amoko y’isuri y’amazi

• Za ruhurura mu butaka buhingwa ziri muriuru urwego rw’isuri. Ubu bwoko bw’isurikandi bushobora guterwa n’inzira z’amaziyo mu mihanda zidatunganyijwe neza ahoamazi ayoborwa mu nsi y’umuhandahatitaweho ubutaka buhingwaho.

Imikokwe

Page 18: Soil conservation and fertility management in Rwanda

5. Inkangu

Ubu bwoko bw’isuri buterwa n’amazi yibumbira

mu butaka ntasohoke kugeza aburushije ingufu

bukariduka. Igaragara ku nkombe z’imihanda,

cyangwa amaterasi, cyangwa imiringoti bikoze

nabi. Ishobora guterwa kandi n’amazi yaretse

hagati mu butaka agatangirwa n’urutare Iyi suri

ni mbi, cyane cyane ko ishobora kwangiza ibintu

byinshi, ibihingwa, amatungo n’ubuzima

bw’abantu no mu gihe kitari icy’imvura.

Page 19: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Inkangu

Page 20: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ingaruka z’isuri

Page 21: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ingaruka z’isuriIsuri yatwaye ubutaka mu misozi ya

Kanama, mu karere ka Rubavu

Page 22: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Igihombo: Imirima y’ibihsyimbo yarangiritsemuri Kanama, Rubavu

Page 23: Soil conservation and fertility management in Rwanda

KURWANYA ISURI

• Kugabanya ingufu z’igitonyanga(gutwikira,gusasira,kuvanga imyaka)

• Guha ubutaka ubushobozi bwo kwirindaingufu z’ibitonyanga (kuraza,gufumbizaimborera)

• Gutuma amazi aguye ku butakaabwinjiramo yose aho gutembana nayo(Gufumbiza imborera)

Ishingiro ryo Kurwanya isuri

Page 24: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ishingiro ryo Kurwanya isuri

• Uburyo bwo kurwanya isuri bushingiyeahanini ku kugabanya ingufu z’umuyagacg amazi bitwara ubutaka.

• Bushingiye kandi ku guha ingufu imitererey’ubutaka ubwabwo ku buryo bushoborakwihanganira isuri.

• Iyo ushaka kurwanya isuri nyabyoukoresha ubu buryo bwombi

Page 25: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Uburyo bwo kurwanya isuri

1. Amaterasi yikora

�Ibyatsi,uduti,ibiti ndumburabutaka bivangwa

n’imyaka

�Imiringoti + Ibyatsi,uduti,ibiti ndumburabutaka

bivangwa n’imyaka

2. Amaterasi y’indinganire

Page 26: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Uburyo bwo kurwanya isuri

• Biterwa ku mirongo ndinganizabuhaname.

• Ibikoreshwa ni ibiti n’uduti ndumburabutakatuvangwa n’imyaka=ibitangiza imyaka.

• Ubwoko bukoreshwa butandukana bitewen’imiterere y’ubutaka, n’ibipimo by’imvuran’ubushyuhe

Amaterasi yikora- Imirongo y’ibyatsi, ibiti n’uduti bivangwa n’imyaka

Page 27: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Uburyo bwo kurwanya isuriAMATERASI YIKORA

Page 28: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Uburyo bwo kurwanya isuri

• Ibiti bivangwa n’ibihingwa biberanye n’kagace:

-Alnus acuminata, Grevillea, Calliandra, Ibyufe (Fruitiers) etc.

Amaterasi yikora

Page 29: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amaterasi akozwe n’ibiti n’uduti ndumburabutaka mu mirima ya RAB Gikongoro.

Site: Akanyirandori

Page 30: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Imiringoti

• Ikorwa ahantu hafiteubuhaname burihagati ya5% na 12%.

Ubushakashatsi bwavuba bwerekanye koishobora gukorwakugeza ku buhanamebwa 30%.

Page 31: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Imiringoti

• Ikorwa ahantu hafiteubuhaname burihagati ya5% na 12%.

• Ubushakashatsi bwavuba bwerekanye koishobora gukorwakugeza ku buhanamebwa 30%.

Page 32: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Imiringoti

• Ijyana n’ibiti n’uduti ndumburabutaka ku ruhande rwo haruguru aho bajugunya igitaka cyacukuwe.

• Ibamo ubwoko 2:ikomeje n’idakomeje.

• Ikomeje si myiza na gato : ishobora kuzura amazi agasandarira mu murima akahaca inkangu.

Page 33: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Imiringoti

Imiringoti ikomeje n’idakomeje

• Ingero: 4 – 6 m z’uburebure

• 40 cm Ubugari

• 50 cm Ubujyakuzimu

Page 34: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ibipimo by’imiringoti

• Uburebure :4 - 6 m

• Ubugari: 40 cm

• Ubujyakuzimu:50 cm

• Igomba gutandukanywa n’agace gato kadacukuwe kazwi ku ntebe ya agoronome ka 50 cm z’uburebure.

• Imiringoti yo ku mirongo ndinganizabuhaname yegeranye igomba kubusana ku buryo intebe ya agoronome y’uwo hefo iba iteganye no muri 1/2 cy’umuringoti wo haruguru.

• Umwanya hagati y’imiringoti utandukana bitewe n’ubuhaname n’ubwoko bw’ubutaka

Page 35: Soil conservation and fertility management in Rwanda

AMATERASI Y’INDINGANIRE

Page 36: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Amaterasi y’indinganire

• Acibwa ahari ubuhaname buri hagati ya30% na 55%.

• Ashobora no gucibwa ahari ubuhanameburi hagati ya 12% na 30% ariko singombwa cyane mu gihe imiringoti n’udutin’ibyatsi bifata ubutaka bihagije.

• Ntacibwa ahabonetse hose.

Page 37: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Birabujijwe

� gukora amaterasi ku butaka�bworoshye

�buseseka nk’ubw’amakoro,

� ibumba rifatira,

�ubutaka bw’amabuye menshi,

�ubutanywa amazi,

�ubw’amaninda

�ubutaka bugufi.

� Igihe kibonetse cyose.

• Ntakorwa mu itumba igihe cy’imvura nyinshicyangwa mu mpeshyi mu gihe cy’izuba ryinshi. Igihe kiboneye ni umuhindo.

Page 38: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Uko akorwa• Ibyangombwa bigomba kwitabwaho mu

gukora amaterasi ni

�ubuhaname bw’ubutaka,

� ubwoko bwabwo

�igipimo cy’imvura igwa aho

• Mu gukora amaterasi igitaka cyo hejuru kugeza muri sentimetero 10 gikurwaho kikarundwa ukwacyo, kuva kuri sentimetero 10 kugera kuri 20 bikaba uko no kuva kuri sentimetero 20 kugera kuri 30 bikaba uko.

Page 39: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Mu gihe cyo gusubiranya, igitaka cyavanyweho

mbere gisubizwaho nyuma.

• Hakurikiraho igikorwa cyo gusiza, ariko ku buryo

habaho guhinduriza ubuhaname.

• Kugirango bishoboke igice cyo hepfo batindaho

igitaka cyinshi.

• Ku mirongo ndinganizabuhaname batindaho

ibisinde byubitse bikaba ari byo byubaka

umugunguzi.

• Ku mugunguzi haterwa ibiti, uduti n’ibyatsi bifata

ubutaka, bikagaburirwa amatungo, bikabyazwa

ifumbire bikanakoreshwa mu mirimo itandukanye

Page 40: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Amaterasi y’indinganire agomba kwitabwaho mu gufumbirwa by’umwihariko kuko ubutaka buba bwatakaje imiterere yabwo y’ingenzi.

• Ifumbire y’imborera ni yo iba ikenewe cyane kugirango hakosorwe imiterere y’ubutaka iba yangiritse.

• Nibura toni 20 kuri hegitari ziba zikenewe kugirango ibyo bishoboke.

Page 41: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Amaterasi adakoze neza cg akozwe mu gihe

kidakwiriye cyangwa adafumbiye arangirika,

akagunduka bityo umusaruro ntube mwiza nk’uko

biba byitezwe.

• Umusaruro wa 1 w’amaterasi ntuba mwiza

cyane.Bisaba gutegereza umusaruro wa 2 n’uwa 3

kugirango ube mwinshi koko, kandi haboneke

inyungu ku mirimo iba yarakozweho.

• Ni byiza rero gufatanya imirimo yo gutunganya

amatersi no kuyarumbura no guhingamo ibihingwa

bifite umusaruro munini n’agaciro karemereye

kugirango inyungu iboneke vuba.

Page 42: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Amaterasi adakoze neza cg akozwe mu gihe

kidakwiriye cyangwa adafumbiye arangirika,

akagunduka bityo umusaruro ntube mwiza nk’uko

biba byitezwe.

• Umusaruro wa 1 w’amaterasi ntuba mwiza

cyane.Bisaba gutegereza umusaruro wa 2 n’uwa 3

kugirango ube mwinshi koko, kandi haboneke

inyungu ku mirimo iba yarakozweho.

• Ni byiza rero gufatanya imirimo yo gutunganya

amatersi no kuyarumbura no guhingamo ibihingwa

bifite umusaruro munini n’agaciro karemereye

kugirango inyungu iboneke vuba.

Page 43: Soil conservation and fertility management in Rwanda

IGICE CYA KABIRI:

KURUMBURA NO GUFATA NEZA UBUTAKA

(Soil fertility management)

Page 44: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Kurumbura ubutaka

= Kubuha ibyangombwa byose bituma bushobora gutungaigihingwa.

• Uretse kurindwa isuri, ubutaka bugomba kuvugururwa, bukagaburirwa.

• Hagomba gukosorwa amakosa amwe n’amwenk’ubusharire n’andi yaba atuma imyunyu imwe n’imweidashobora kuvomwa neza n’ibihingwa.

• Kuri ibyo hiyongeraho kubuha iyo myunyu ari byo bitagufumbira.

• Kubera ko iyo myunyu ijyanwa n’amazi ni ngombwakubuha amazi akenewe, ari byo kukivomerera.

Page 45: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ifumbire y’imborera

• ituma ubutaka bworoha bityo ntibugore guhinga;

• irinda isuri kuko ituma ubutaka bubika amazi aho gutwarwa nayo kandi bugahora buhehereye;

• ituma umwuka utembera neza mu butaka;

• igaburira ubutaka itanga imyunyu igihingwa gikeneye

• ivugurura imiterere y’ubutaka kuko ituma utunonkononko dukoze ubutaka twegerana;

• ni intungamubiri z’udukoko tumwe na tumwe twa ngombwa mu kugaburira ubutaka n’ibihingwa;

• igabanya ubusharire bw’ubutaka;

• igabanya uburozi bumwe na bumwe mu butaka

• yifitemo ubushobozi bwo gufasha igihingwa guhangana n’indwara.

Page 46: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ifumbire y’imborera

• Ifumbire y’imborera

uretse kugaburira

ibihingwa, ivugurura

imiterere y’ubutaka,

igatuma bunywa amazi

aho gutwarwa nayo.

• Ni ingenzi cyane mu

kurinda ubutaka isuri

ikomoka ku mvura no ku

muyaga

Page 47: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Gukora ifumbire y’imborera

Page 48: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Gukoresha neza ifumbire

y’imborera• Ishyirwa mu murima igihe cy’ihinga.

• Ntigomba kwanikwa kugirango idatakaza imyunyu imwe n’imwe nka azote.

• Nyuma yo gutabira inyanyagizwa mu murima igaherako itabwa ikavangwa n’igitaka igihe cy’isanza.

• Hakenerwa toni kuva kuri 20 kugera kuri 30 kuri hegitari kandi ishobora kumara mu murima ibihembwe 3 iyo ari nziza,yakoreshejwe neza, ku gipimo gikwiye kandi itatakajwe n’ubutaka.

• Iyo ari nkeya ibyiza ni ugufumbira igice gikwiranye n’uko ingana nyuma igice gisigaye kikazafumbirwa nyuma

Page 49: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Kuraza umurima

• Bituma ubutaka buruhuka.

• Ibyatsi birimeza. Ibiti n’amababi yabyo byumye bigwa ku butaka bikabora.

• Mu gihe cyo guhinga byose biratabwa, ubutaka bukahabonera ifumbire y’imborera ihagije n’imyunyu myinshi bityo bukisubiza

Page 50: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Gusasira umurima

• Uretse kurwanya isuri, gusasira ubutaka ni kimwe mu biburumbura Isaso ituma ubutaka buhora buhehereye bityo nko mu gihe cy’impeshyi ibihingwa bimwe na bimwe bikabasha kwihanganira izuba.

• Iyo iboze ibyara ifumbire ituma ubutaka bubasha kwiyubaka.Ibuza kandi ibyatsi bibi kwiyongera.

• Mu gusasira, hagati y’ibihingwa batwikiriza ubutaka ibigorigori, ibikenyeri, ibishwangara, ishinge cyangwa ibindi byatsi byumye bidashibuka. Bigera kuri cm 10 kugera kuri 20 mu buhagarike.

• Isaso ntigomba gukora ku gihingwa gisasirwa kugirango kirindwe umuswa, mikorobi cyangwa uduhumyo twacyangiza

Page 51: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Gutaba ibyatsi cyangwa ibisigazwa by’imyaka

Na byo birumbura ubutaka kuko iyo biboze bisubizamo igice kinini cy’imyunyu yari ibirimo. Ibyatsi bitabwa ni ibiba byatewe ku materasi, ku miringoti, ibiba byarajwe mu muri cyangwase

ibisigazwa by’imyaka.

Page 52: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Guhinga ibihingwa-fumbire

• Ni ibihingwa bihingirwa kuzatabwa.

• Ibyo ni ibihingwa biri mu muryango w’ibinyamisogwe nka Mucuna, desmodium,luzerne n’ibindi.

• Bifata azote iri mu mwuka ari na yo ituma ibihingwa bikura, bikayishyira mu butaka bikoresheje uduheri two ku mizi yabyo.

• Iyo batabye igihingwa-fumbire bari barateye kirabora kigatanga imborera

Page 53: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Ifumbire mvaruganda

• Ni ifumbire ikorerwa mu ruganda iba irimo imyunyu y’ubutaka.

• Iyo myunyu iba mu mafumbire ishongeshwa vuba n’amazi bikivanga. Bityo uko igihingwa kivoma amazi kikayivomamo. Iyo amazi acengera kure mu butaka ajyana n’iyo myunyu. Ibihingwa ntibishobore kuyikoresha. Ni cyo bita “ kurigita kw’imyunyu y’ubutaka“.Iyo ibumba n’imborera bihagije mu butaka bifata amazi avanze n’iyo myunyu. Bityo iyo myunyu ikaguma hafi y’ubutaka.

• Rero ifumbire mvaruganda igira akamaro iyo ikoreshejwe ku butaka bufite imiterere myiza, bukize ku mborera.

Page 54: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Iyo ikoreshejwe yonyine ari nyinshi, cyane cyane ikize mu myunyu nka azote, ituma mikorobi z’ubutaka ziyongera vuba vuba. Bityo zikanyunyuza imborera yose kandi ari yo ituma ubutaka bwegerana. Iyo irangiye, za mikorobi zirapfa n’ubutaka bugasigara bumeze nk’ivumbi ku buryo n’imizi ishobora kubura aho ifata. Icyo gihe ubutaka bubura ubuzima bukagunduka. Isuri na yo ishobora kuririraho kuko ubutaka buba butagifatanye. Ni ngombwa rero kwirinda kurenza urugero rw’ifumbire mvaruganda yo gukoresha no kwirinda kuyikoresha yonyine.

Page 55: Soil conservation and fertility management in Rwanda

• Amafumbire mvaruganda abamo amoko atandukanye.hari arimo umunyu 1 w’ubutaka, andi avanze mo imyunyu 2 andi 3.Imenyerewe cyane ni NPK irimo imyunyu 3 :azote, fosifore na potasiyumu.

• Ishobora gushongeshwa mu mazi nyuma agasukwa mu ifumbire y’imborera igiye guterwa mu murima.

• Kubera ko ihenda, ibyiza ni ukuyishyira hafi y’imizi y’igihingwa mu murongo hanyuma hakarenzwaho agataka.

• Ku butaka buhanamye ifumbire ishyirwa haruguru gato y’umwobo ujyamo igihingwa.

• Ku bihingwa bimwe na bimwe nk’imbuto y’ibirayi, ifumbire ishyirirwa rimwe mu mwobo n’imbuto.

• Ku biti by’imbuto, ikawa, insina ifumbire bayizengurutsaho.

Page 56: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Inkosorabutaka

• Ni inyongeramusaruro, zikoreshwa mu gukosora imiterere y’ubutaka nk’ubusharire n’imyunyu nka aluminiyumu.Urugero ni nk’ishwagara y’ubuhinzi ikoreshwa mu kugabanya ubusharire bw’ubutaka.

• Urugero rw’ishwagara yo gushyira mu butaka ruterwa n’urugero rw’ubusharire bwabwo ndetse n’igihingwa.

• Ubutaka burimo ifumbire y’imborera ihagije busaba ishwagara nkeya. Ibiro hagati ya 20 na 30 by’ishwagara kuri ari 1 biba bihagije. Ishwagara ivangwa neza n’ubutaka iterwa ibyumweru 2 mbere yo gutera imyaka. Guterana n’imyaka bishobora gutuma ibabuka.

Page 57: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Kuvomerera ubutaka

• Amazi ni ingenzi ku butaka no ku bihingwa byose iyo biva bikagera.

• Ubutaka budafite amazi ntibwabaho. Imyunyu yose ibihingwa bikenera itembera mu mazi y’ubutaka.

• Icyo wakorera cyose ibihingwa bidafite amazi nta cyo byabimarira.

• Ni ngombwa rero gushakira ubutaka n’ibihingwa amazi akenewe ku rugero, ni ukuvuga kugabanywa mu gihe abaye menshi no kuvomerera mu gihe abaye make.

Page 58: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Acknowledgements

We would like to acknowledge Humidtropics and the CGIAR Fund

Donors for their provision of core and project-specific funding

without which this research could not deliver results that eventually

positively impact the lives of millions of smallholder farmers in

tropical Americas, Asia and Africa.

This presentation was made at a training workshop on Integrated

Potato Crop Management organized by the International Potato

Center (CIP) for Innovation Platform (IP) members of Kadahenda,

Rwanda.

Page 59: Soil conservation and fertility management in Rwanda

Murakoze