13
1 Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona Thierry Manirambona

Bitama wa Bikari

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Bitama wa Bikari

1

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Thierry Manirambona

Page 2: Bitama wa Bikari

2

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Bitama wa Bikari yavutse ku munsi wa kabiri. Yavutse ari muto cyane ku buryo nyina

yibazaga niba azakura bikamuyobera. Imana yarabishatse arakura. Akura ari umwana

w’umukobwa mwiza, w'igikara. Cyari igikara cya se; niko abaturanyi bamubwiraga.

Bitama yavukiye i Nemba ya Gakenke, mu gishanga cy’umusozi wa Kabuye. Yavukiye mu

muryango w’abakene, utagira ihene ntugire n’intama.

Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’intashya ivuye gutashya mu

gitondo ngo itwike amatafari yo kubaka inzu, ibimubwira no ku mugoroba ayisanze ikata

urwondo. Bitama yari avuye gutashya, abona Ntashya akata icyondo icyuya cyamurenze.

Bitama amufasha kurukata no kubumba amatafari. Niho Ntashya yamwitegerezaga

akamubwira ati “Usa na so Bikari. So ukubyara ntiyanyuraga ku muntu arushye ngo akomeze

inzira”

Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’umuyaga wo ku mugoroba.

Umunsi umwe imvura yari igiye kugwa, Bitama asohoka ajya kwanura imyenda nyina yari

yanitse hanze. Arebye hejuru abona ibicu biriruka bijya kugama, abona amababi y’ibiti abyina

ikinimba, yumva umuyaga uvugiriza, uvuza ubuhuha, yibuka amagambo nyina yamubwiye

agira ati “Ukiri uruhinja, so yaraguterurega, akakuririmbira ugasinzira”.

Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe n’abaturanyi. Bitama yakuze

akunda igikatsi. Bamubwiraga ko na se Bikari na sekuru we Mbagara bagikundaga. Bitama

akanubaha abaturanyi, akabasuhuza bahuye mu nzira, akanabafasha. Bakamubwira bati “Uri

uwa Bikari.”

Bitama ntiyabonye se Bikari, ariko yaramumenye. Yamubwiwe na nyina. Buri gitondo, buri

joro.

Umunsi umwe Bitama yagiye kuvoma abona abandi bana barawitegereza cyane. Nibwo

umwe muribo amubajije ati “So yagiye hehe, mwa? », Bitama, umwana w’umukobwa

araceceka. Iminsi yose agiye kuvoma, abandi bana bakamubaza cya kibazo bati « Mbega so

yagiye hehe ? » Araceceka.

Umunsi umwe, yegera nyina bari ku ziko aramubaza ati « Mawe, iyo njyiye kuvoma, abandi

bana bambaza iyo Data yagiye nkabura icyo nsubiza.» Nyina aramubwira ati « So yagiye

gutashya ». Umwana araryama ariko bukeye yumva ntiyanyuzwe, ahengera nyina avuye

guhinga amubaza ati : “Yagiye gutashya he?” Nyina aramusubiza ati “ So yagiye gutashya

mu ishyamba rya Nyungwe. Ni ishyamba rigana i Bushi. Iryo shamba ni rinini cyane, ntawe

uritashyamo umunsi umwe ngo agaruke. Iryo shyamba mwana wanjye, rikubye nk'aha dutuye

inshuro ibihumbi n’ibihumbi. Ririmo ibiti binini cyane, hakabamo n’inkwi nyinshi cyane.

Gutashya bimara igihe kirekire cyane. Guhambira inkwi bigafata umwaka, kuzicyura bigafata

ikindi gihe. Ngaho icecekere so azagaruka”.

Umwana aratuza bwije ajya kuryama. Bukeye agiye ku mugezi abandi bana bamubaza cya

kibazo. Wa mwana na we akabasubiriramo uko nyina yamubwiye, abana ntibabyemere.

Bitama akababara, agataha yagera imuhira akabwira nyina uko byagenze ku mugezi. Agira

Page 3: Bitama wa Bikari

3

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

ati“Mawe, abandi bana bambwiye ngo ababyeyi babo bajya gutashya kandi bakagaruka

vuba.” Nibwo rero nyina amubwiye ati “Mwana wanjye, umva uko so byamugendekeye. So

yasohotse mu ishyamba avuye gutashya, asanga umugabo mwiza ku nzira arimo arasa. Uwo

mugabo yari Imana. Imana ibonye so, iramukunda cyane. Imusaba kuyifasha kwasa ibiti

yashakaga kujyana mu ijuru. So aratura, afasha Imana gushaka inkwi.Amaze kugwiza no

kuzirunda, nibwo Imana ibwiye so ngo nayitwaze. So, kubera kubaha Imana, yikorera inkwi

z’Imana azizamukana mu ijuru. Ngo agere mu ijuru, asanga Imana ikeneye abayifasha gucana

umuriro kugira ngo imurikire abari mu nsi, so nibwo ahise agumayo.”

Umwana yarebaga nyina adahumbya kugira ngo yumve neza ibyo amubwira. Hanyuma abaza

nyina ati“Ibyo se wabimenye ute?”. Nyina aramusubiza ati “Ukiri uruhinja, so yarabimbwiye

umunsi umwe nijoro. Kandi ngo njye ndeba hejuru ku kwezi igihe nshaka ko tuvugana”. Uwo

mwana yajyaga yumva bavuga Imana. Nyina yarabyukaga akayivugisha, bakaganira mbere

yuko ajya guhinga. Mbere yuko Bitama ajya kuryama, nyina yabanzaga kumucira imigani,

naho mbere yuko asinzira akamuganiriza ku byerekeye Imana. Bitama ntiyasobanukirwaga

neza ibyo nyina yamubwiraga ariko yaryamaga afite amahoro, ari mu maboko y’Imana.

Nyina yari yaramubwiye ko Imana ifata abana mu maboko yabo, ikabaririmbira, bagasinzira.

Iryo joro nyina yamubwiyemo ko se yagiye gufasha Imana kwatsa umuriro wo kumurika ku

isi, ryatumye yumva akunze Imana kurushaho. Iminsi yakurikiyeho, Bitama yari ameze

nk’uwabonekewe. Ku iriba, bamubajije aho se ari, akabereka ijuru akoresheje agatoki ke,

ntagire icyo avuga. Abandi bana babona ko yahindutse cyane, atakirakazwa n’ibyo

bamubwira cyangwa ngo ababazwe n’ibibazo bamubazaga. Bagatangara cyane. Mu gitondo,

Bitama yabyuka, agapfukama, agasenga, aseka, yishimye, abwira Imana ati “Wakoze kuba

nijoro wandirimbiye ngasinzira. Wakoze ko waririmbiye Mama agasinzira”. Akanabwira

Imana ati ‘Ubwire Data ko mukunda, ko ejo nagiye gucyura ihene habona kubera ko yari

yacanye.” Akajya mu turimo twe yishimye cyane.

Abamubazaga bose akababwira yisekera: “Data yagiye gutashya iyo i burengerazuba mu

ishyamba rinini, ry’ibiti binini cyane. Atashya umusave n’umunyegenyege. Atashye ahura

n’Imana yo mu ijuru igira iti “uraho wa mugabo we?” Data nawe ati “Nyagasani”. Imana

imukunze imusaba kumufasha. Data atora ishoka afasha Imana kwasa. Arasa bwije atwaza

Imana inkwi mu ijuru. Aguma mu ijuru kugira ngo afashe Imana kubonesha nijoro”.

Bitama yakuze akunda cyane inyamaswa. Wari umuco mwiza nyina yari yaramutoje wo

kudahohotera udusimba no kwita ku biremwa byose. Umunsi umwe Bitama atashye anyura

mu rutoki kurya imineke. Yari ashonje kuko mu gitondo atari yasamuye. Ageze ku rwina

aricara, akuyeho amakoma asanga umuneke wari usigaye ntawuhari. Ngo agire atya arebe

hirya, abona akabeba gato kihanagura karangije kuwurya. Arakegera, aragacakira. Agafashe

mu kiganza, gatangira gutitira gakomanya amenyo, ubwoba bwagatashye. Kararira cyane,

kamusaba imbabazi.

Page 4: Bitama wa Bikari

4

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Bitama yumva agize umubabaro mwinshi, afata ka kabeba aragatahana. Ageze imuhira asanga

nyina yamubikiye ikijumba. Aragifata arakimanyura aha ka kabeba igice nawe arya igice

gisigaye. Agaha n’utuzi karanywa. Akarekuye ngo kagende, kamubwira ko gafite ijambo

gashaka kumubwira. Bitama aragaterura agatereka ku rutugu rwe, nako karamubwira kati:

“Nzakwitura ibyiza ungiriye”. Bitama araseka, arageherekeza.

Undi munsi Bitama yari avuye kuvoma, ageze hepfo y’urugo kubera kunanirwa cyane no

gusonza, aranyerera aragwa, ikibindi kirameneka. Icyo kibindi nicyo nyina yari asigaranye.

Bakivomeragamo, bakanagishigishiramo. Mu gihe rero Bitama atangiye kwibaza uko

abigenza, ka kabeba kaza kiruka kamubaza impamvu yitangiriye itama. Bitama akabwira

ibyago agize. Kabeba abwira Bitama ngo niyicecekere. Kabeba niko kuvugiriza. Avugirije,

intashya zose zarimo gukina mu kirere zirahagarara, ziraceceka. Kabeba akomeza kuvugiriza

yamanitse utuboko twe hejuru, intashya ziramanuka. Zigeze hasi zibona injyo zandagaye za

cya kibindi. Kabeba azibwira ibyago Bitama yagize. Ako kanya, intashya zose zigurukira icya

rimwe zijya gushaka amazi. Inshishi nazo ziba zirahageze. Intashya zigarutse, zisuka amazi

zazanye ku butaka, inshishi zijyamo zikata ibumba, hanyuma zibumba ikibindi cyiza cyane.

Bitama asubira ku mugezi, aravoma atahana amazi.

Ageze i muhira, afata mu gipfunsi uburo ahereza intashya n’inshishi zirarya zirahaga,

zirishima, zirataha. Bitama yibuka ibyo Kabeba yamubwiye ko azamwishyura ineza

yamugiriye. Niho yumvise neza ko ineza yiturwa indi.

Bwari bwahumanye kare, igicuku kirihafi kuniha. Hanze igihunyira gihunyiza, kivuza induru

nyinshi cyane. Abandi bana bari barabwiye Bitama ko igihunyira ari inyoni mbi cyane.

Baramubwiraga bati: “Niwumva igihunyira k iguhamagara mu izina, ntuzakitabe. Uzabyuke,

utore amabuye, ugitere”.

Bitama akagerageza gupfuka amatwi ngo arebe ko yabasha gusinzira ariko bikanga. Uretse

n’icyo gihunyira, imvura yari iri kugwa ariko atari nyinshi. Niho rero Bitama yibutse ko

imyenda ye iraye hanze kandi ko irimo kunyagirwa. Bwacyaga ajya mu Misa kandi iyo

myenda niyo yari kwambara. Yishyiramo akanyabugabo, arabyuka, ajya hanze. Agifungura

urugi, yumva mu rutoki ngo “huu huu, huu huu” yibuka ibyo bamubwiye byose agira ubwoba

asubira mu nzu. Aratekereza cyane ariko yibuka ibyo nyina yamubwiraga buri gihe ati

“Kirazira mwana wanjye kumva cyane amabwire. Ntuzafate ibintu uko bitari, uzajye ubanze

ushishoze imbere yo guca urubanza”. Bitama arasohoka. Asohoka agendera ku mano. Cya

gihunyira kiramuhamagara. “Bitama we”. Arebye hejuru abona cyamuturumburiye amaso

Hari mu giti cy’avoka. Igihunyira cyari cyambaye ikoti ry’umweru, gifite n’inkoni mu ntoki.

Bitama aracyegera afite ubwoba bwinshi cyane abwira cya gihunyira ati “Uri nde wowe uri

mu giti aya masaha?”

Igihunyira kiti “Nitwa Gihunyira, umwana wa Gihunyira na Joro. Ndi umuzamu

w’abaryamye. Iyo mbonye abajura nijoro ndaboroga, abantu bagatabara. Mfite amaso manini

Page 5: Bitama wa Bikari

5

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

kugira ngo mbone neza kandi mbone kure. Kandi nijoro mperekeza abagenzi. Ngafasha

abashumba gutarama iyo baraririye inka. Ku manywa ndaryama nkaruhuka, nicyo gituma

utari wambona”

Bitama areba Gihunyira yumva aramukunze. Amubaza niba arara ayo majoro wenyine.

Gihunyira amubwira ko ararira ari kumwe na Gacurama urara acunze inka mu biraro, ku

manywa akaryama acuramye kugira ngo ntihagire umugwa gitumo. Bitama aguma aho,

ahamara nk’iminota icumi. Imvura yari ihise, ya myenda ayirekera hanze asubira kuryama

yishimye ko yabashije kumva ukuri Gihunyira yamwibwiriye.

Bukeye, ku cyumweru abwira nyina ibyo Gihunyira yamubwiye. Nyina araseka, ahita

umubwira neza uko byagenze ati “Mu ntangiriro nta kintu na kimwe cyabagaho uretse Imana.

Imana ikagira irungu, igashaka icyayifasha kwidagadura. Umunsi umwe, Imana ivuga iti: “Ni

habeho ikirere”. Ikirere kibaho. Imana iti “Umuyaga nubeho”. Umuyaga ubaho, urahuha.

Imana irishima. Imana irema isi. Ihinga ku isi umurima munini cyane. Itera ibiti mu murima

kugira ngo umuyaga ubihuhe bitange amajwi meza. Umuyaga ugahuha, amababi agatanga

amajwi meza cyane, Imana ikishima. Ariko ikumva ntibihagije. Imana irema amazi, irema

ibitare by’amabuye. Amazi aratemba, atemba ku bitare by’amabuye. Imana irema amasumo.

Amazi agasuma bigatanga amajwi meza. Imana ibona ni byiza cyane. Imana ifata ku mabuye,

iyakoramo ifi, igikeri, inyogaruzi, n’utundi dusimba. Utwo dusimba turarimba, Imana

ikishima cyane ariko ikumva hari ikibuze. Imana irema inkende n’inkima ibishyira mu biti.

Irema inkwavu zo mu ishyamba, irema inkware… Izo nyamaswa zose zikaririmba, zikivuga,

Imana ikumva ni byiza cyane ariko ikumva n’ubundi haracyabura ikintu. Umunsi umwe,

Imana ikoma mu mashyi utunyoni turaguruka twuzura ikirere. Imana irema inyombya, ifundi,

samusuri. Irema umununi, igishwi, inyamanza, igikona, inkotsa, n’izindi nyinshi cyane.

Zirarimba, zirabyina mu kirere. Imana yumva ni byiza cyane, ntiyari bwumve indirimbo

nkiyo yabera. Imana irongera iti “Nihabeho inyoni yo kubyutsa inyamaswa zose mu gitondo,

izibwire ko bukeye, igihe cyo kubyuka cyageze, ikabwira n’urume ko rwava mu nzira.

Itegeka kandi ko habaho inyoni irarira izindi nijoro, izorosa zisinziriye, izicira imigani kugira

ngo zisinzire.

Isake yemera kuzajya ibyutsa izindi. Ijeri ryemera gukora akazi ka nijoro. Nijoro, ijeri rigacira

imigani izindi nyoni, n’utundi dusimba, rikorosa iziyorosoye, bwajya gucya rikabyutsa isake

ikaririmba, ibiri mu isi yose bikabyuka, bikajya kwa Mana guteranirayo. Ijeri kubera ko ari

rito cyane, bwajyaga gucya ryananiwe cyane. Umunsi umwe riraryamira, isake ntiyicura ngo

ibyutse ibindi biremwa. Uwo munsi inyoni ntizabyuka, zirirwa ziryamye. Isake igize ngo

irakanguka, ibona bwakeye kera cyane. Irabika, Imana iza kureba ikibaye. Isake ibwira Imana

ko ijeri ritayibyukije. Imana isaba igihunyira n’agacurama gukora ako kazi. Imana iha

igihunyira amaso manini kugira ngo kibone neza, ibwira agacurama gufasha igihunyira.

Igihunyira kubera gukora cyane nijoro, igitotsi kirashira, amaso yacyo ahinduka ibishirira

kubera kutaryama. Agacurama nako kugira ngo ntibagire ngo karasinziriye kakaryama

gacuramye. Kera kabaye, Imana irema umuntu kugira ngo aganze izindi nyamaswa, azigishe

no kuririmbira Imana, azikingire, azigishe kubana neza hagati yazo. »

Page 6: Bitama wa Bikari

6

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Umunsi wa mbere ku ishuri. Bitama yagiye kw’ishuri abishaka cyane. Agiye kuvoma, yajyaga

yumva abana biga baririmba indirimbo nziza cyane, bavuga ibintu byinshi basomye mu

bitabo, akumva ashatse kujya mu ishuri. Yashatse kwiga agifite imyaka itanu ariko

ntibyakunda. Yagiye kwiga afite imyaka irindwi. Yabanje gufasha nyina imirimo yo mu rugo

dore ko nta mukozi bagiraga kubera amikoro make. Bitama byaramubabazaga ariko akabona

ko atasiga nyina wenyine imuhira. Nyina yamujyanye mu gitondo kare kare, amashuri

yatangiye.

Ku munsi wa mbere, yasanze mu ishuri rye ari kumwe n’abandi bana bagera kuri

makumyabiri. Bamwe barira, abandi bacecetse bigunze, abandi bakina hanze no mu ishuri.

Mbere yo kujya kumwandikisha, nyina yari yaramubwiye ngo ntazigunge, ajye ajya mu bandi

azahigira byinshi. Bitama niho kureba hanze maze abona abakobwa basimbuka umugozi,

abajyamo nawe arakina.

Igihe arimo arakina yagize atya abona akanyugunyugu kiruka cyane gahunga abana

b’abahungu bakirukagaho bafite amashami y’ibiti bashaka kukica. Bitama areka gusimbuka

umugozi, yegera ba bana b’abahungu ababuza kwiruka inyuma y’ako kanyugunyugu.

Bamubwira ko bikiniraga. Bitama ababwira ko kizira gukina ubabaza abandi, cyangwa

ubabaza utundi tuntu, nk’udusimba. Bitama abonye batabyumva neza, areba hejuru aravuga

ati “Kanyugunyugu”. Atega ikiganza cye, ka kanyugunyugu karamanuka kagwa mu kiganza

cya Bitama. Abana baratangara cyane.

Kari akanyugunyugu gato cyane, keza, gafite ibara ry’umuhondo ku mababa no ku mubiri

wose. Bitama yitegereje asanga ku mugongo kakomeretse kubera ishami umwe mu bana yari

yagakubise. Bitama ajya mu ishuri, afata ingwa y’umuhondo asiga ako kanyugunyugu,

agaterera mu kirere karigendera.

Bitama abonye ko abana bakomeje gutangara cyane, arababaza ati “Muzi impamvu

ikinyugunyugu kiguruka kijya mu mpande zose?” Abana bamusubiza bisekera bati “Kiba

cyasinze”. Baraseka cyane, na Bitama araseka. Bitama ababwira ati “Ni mureke mbabwire

impamvu”. Bose baratuza bamutega amatwi, nuko arababwira ati “Umunsi umwe, Imana

yatumye ikinyugunyugu gushaka irangi ryo gusinga inzu y’Imana. Ikinyugunyugu kijya

ahantu kure cyane cyari cyarabonye indabo nziza z’amabara yose. Kirazisoroma, kirazisekura,

kirazenga, kizivanamo amarangi meza cyane. Ayo marangi kirayafata, kirikorera, kiraguruka.

Kigeze mu kirere, imvura iragwa. Iyo imvura iguye, inkuba irasohoka ikajya gutembera. Mu

kanya gato, inkuba yihitira yakubise urushyi ikinyugunyugu ariko itabishaka. Rya rangi

rirameneka, rijya mu kirere. Nicyo gituma mubona umukorombyi, ni irangi ryari mu rwabya

ikinyugunyugu cyari cyikoreye. Kubera rero urushyi inkuba yakubise ikinyugunyugu,

ikinyugunyugu cyatarukiye kure cyane, kirahungabana, kugeza n’ubu. Iyo mubonye rero

ikinyugunyugu kigenda gihungabana, ni ukubera inkuba yagikubise, kandi kigakomeza

kugenda kiruka kirebe impande zose. Ahandi cyabona indabo nziza kugira ngo gikore irangi

ry’Imana”.

Page 7: Bitama wa Bikari

7

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Abana bumvise ibyo Bitama ababwira, baramutangarira, bamubaza aho yabyumvise, nawe

ababwira ko ari nyina wabimubwiye. Bitama, kubera ubwitonzi bwe agira inshuti nyinshi.

Abana benshi bakamukunda cyane kubera umutima mwiza we.

Bitama yakuze akunda kwiga. Ntiyari umuhanga cyane ariko ntiyasibaga ku ishuri.

Yarihataga cyane kandi akabitsinda. Yaritondaga mu ishuri, agakora umukoro we n’umutima

we wose. Yabyukaga kare, agasenga, agakubura, akavoma, arangije akoga. Imbere yo kurya

ku byaraye, agakora umukoro umwarimu yabaga yabahaye.

Ku ishuri, ibyo atumva akabibaza, agasobanuza abandi bana mu kinyabupfura. Ku ishuri

ntiyigungaga, yakinaga n’abandi bana. Ariko rimwe na rimwe akababara iyo nk’umwe mu

bana batahanye akanyura iwabo akabona nyina gusa amubajije cya kibazo ngo se yagiye he.

Bitama yaramusubizaga yabona uwo mwana atabyumvise akihangana, ariko nijoro

agatekereza se cyane.

Mbere y’uko bajya mu biruhuko Bitama yari yarasabye nyina uruhushya rwo kuzajya kubaza

Imana amakuru ya se. Bitama yari azi ko Imana ijya gutashya mu ishyamba yari

yarahuriyemo na Bikari se wa Bitama. Nyina yari yaramubwiye ati “nukora neza mu ishuri,

nzakureka ugende”. Anongeraho ko urugendo ari rurerure atazijyana.

Mu kiruhuko, Bitama aritegura, atumira inshuti ze zose: Kinyugunyugu, Fundi, Gikeri

n’izindi nyinshi cyane azibwira ko ashaka kujya kubaza amakuru ya se.

Umuseke utangiye gukeba ashyira nzira aragenda. Nyina yari yamupfunyikiye umutsima

munini w’uburo, amushyirira amata mu nkongoro, n’umutobe mu gacuma. Abishyira mu

nkangara arahambira. Amaze guhambira neza iyo mpamba, asohokana na Bitama, bageze ku

irembo basanga igisiga cyahageze kare, cyikorera rwa ruboho, kiraguruka kiba kiragenda.

Nyina wa Bitama aramuherekeza amurenza igishanga cya Nemba, arebye hejuru abona inyoni

zimusezera abona ko Bitama atari wenyine asubira imuhira.

Bitama ari kumwe na za nshuti aze bagenda umunsi wose n’amaguru. Banyura Rulindo,

bamanuka Shyorongi,bambuka Nyabarongo, bazamuka Ruyenzi. Saa sita zigeze barasonza

cyane. Bari barenze gato ku Ruyenzi. Baricara, bagiye gukaraba ngo barye, bumva hirya gato,

abana barira. Intashya iraguruka ijya kureba. Hashize akanya iragaruka ibwira Bitama ko

isanze hari abana batatu barira kubera ko bashonje kandi ko ababyeyi babo batari i muhira.

Bitama aricara aratekereza, yibuka ko nyina yamubwiye ko kizira kurya hari umuntu ashonje

hanze. Nyina yajyaga amubwira ati “Bitama Mwana wanjye, ejo nujya hanze ugasanga

umukene yicaye ku muhanda ntuzakomeze, urazahagarare umusuhuze, umubaze icyo akora

mu mbeho yo hanze. Nuba ufite igiceri ukimusigire, nuba ufite umugati umuheho igice,

ukomeze inzira yawe.

Imvura nigwa wibuke ko hanze hari imfubyi, wibuke ko nta nyina, nta na se ifite wo

kumubyutsa mu gitondo ngo amushyuhirize amazi yo koga mu mbeho, ngo amutekere

igikoma ajye ku ishuri anyoye.Wibuke ko nta nyina afite ngo amucire imigani imbere yo

kuryama. Bitama mwana wanjye nturi umukire, ariko bike ufite ubisaranganye, usabane;

Page 8: Bitama wa Bikari

8

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

gutanga ntibikenesha. Ufasha umukene ukaba ufashije Imana. Ukaba wihamagariye imigisha.

Urasure umurwayi, umushyire urukundo. Umusuhuze, umubaze uko amerewe. Ntuseke

ababana n’ubumuga ahubwo ubasengere”.

Bitama, arahambira bya bintu byose ajya kureba abo bana. Ahageze, asanga ni abana bato

cyane. Bamubwira ko se na nyina bagiye guhinga kure cyane hashize icyumweru. Bamubwira

kandi ko ibyo kurya ababeyi basize byashize. Bitama arabahoza, bareka kurira. Ahambura

rwa ruboho, baricara bararya. Bahereza na za nshuti za Bitama zirarya. Ibisigaye Bitama

abisigira ba bana, ababwira ati: “Mube murya ibi ngibi, nizeye ko ababyeyi banyu bazagaruka

hakiri kare”. Ba bana baramushimira, Bitama akomeza urugendo. Aragenda arenga

Musambira. Bwije arahagarara. Kubera aho hantu bari bari nta nzu zari zihari, Bitama na za

nshuti ze, biryamira munsi y’igiti.

Igicuku cyinishye, imvura itangira kugwa ari nyinshi cyane. Sakabaka iraguruka, igera ku

ijuru ibwira imvura ko hari umwana muto aryamye munsi y’igiti. Sakabaka itunga urutoki,

yereka inkuba aho icyo giti kiri, hanyuma imvura ireka kugwa aho hantu. Sakabaka

irimanukira isanga koko aho hantu imvura ntiyongeye kuhagwa. Bitama araryama, nijoro

ararota.

Abona nyina avuye kuvoma mu gitondo, amutekera igikoma ngo ajye ku ishuri agize icyo

ashyira mu nda. Akumva n’ijwi rya nyina rimubwira riti “witonde mu nzira”. Bitama akabona

inzira yose anyuramo agiye ku ishuri. Akabona umuntu wamugaye akunda gucaho agiye ku

ishuri, akabona n’abandi bana bajyana ku ishuri, bakina. Bitama akomeza gutekereza. Muri

izo nzozi agira atya abone se. Yari umugabo muremure avuga amagambo make cyane.

Akamubona ahantu heza cyane, Bitama agatekereza ko ari mu ijuru. Bitama aramuhamagara,

wa mugabo araza, Bitama amubaza uwo ariwe. Wa mugabo aramwegera, avuga ati “Bitama”.

Bitama arakanguka, asanga ni inkima imuhamagaye, araseka. Inkima imubwira ko bukeye.

Bitama arabyuka, ashaka kwiyuhagira mu maso, yibuka ko amazi bari bafite bayasigiye ba

bana batatu. Inkima imubwira ko yaretse amazi y’imvura mu gacuma. Iyahereza Bitama

yiyuhagira mu maso.

Ku munsi wa kabiri, Bitama ava Musambira, anyura Cyakabiri ya Muhanga, aminuka Ntenyo,

arara mu Ruhango. Aho yanyuraga hose, abantu baramurebaga bagatangara babonye umwana

w’umukobwa uherekejwe n’inyoni n’utundi dusimba twinshi. Bamubaza iyo agiye

akababwira iyo ava n’iyo agana. Abantu bakamwakira, bakamucumbikira, bakamugaburira,

bakagaburira n’incuti ze. Bitama abonye uko abantu batamuzi bamufata neza akibuka rya

jambo ngo ineza yiturwa indi.

Bitama kubera ko yari ananaiwe yamaze iminsi ine mu Ruhango. Amaze kuruhuka neza,

akomeza inzira ye. Anyura Nyanza, arenga Save ya Huye, ageze Huye yerekeza Nyamagabe.

Bitama aruhikira Nyamagabe. Ageze Nyamagabe, asanga inyoni nyinshi cyane

ziramutegereje. Inyombya bari bavanye i Nemba imubwira ko ariyo yari yarabwiye izindi ko

bazahaca. Zakira Bitama, zimwakiriza ibigori n’amasaka. Ziramutaramisha, araruhuka.

Page 9: Bitama wa Bikari

9

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Bitama agiye kugenda, za nyoni ziramuherekeza, zimwereka inzira ya hafi yo kugera mu

ishyamba kimeza rya Nyungwe.

Bitama n’inshuti ze binjira mu ishyamba bugorobye. Ni ishyamba ry’inzitane ku buryo

umuntu uririmo iyo arebye hejuru adapfa kubona ikirere. Kubera kuruha cyane, Bitama

abwira inshuti ze ko baryama bakaruhuka ariko kubera inzara ntibabasha gusinzira. Nibwo

inkima izamutse mu biti ikavugiriza, igahamagara izindi nkima. Nubwo bwari bwije, za

nkima zagiye mu biti zishaka imbuto. Nyuma y’akanya gato, zigaruka zizanye imbuto nyinshi

zo mu ishyamba: imitini, amatunda, hamwe n’inkeri nyinshi. Bitama ararya hamwe n’inshuti

ze barahaga, barangije birarira munsi y’igiti. Bitama yumva igihunyira kiririmba hejuru

yibuka ko cyamubwiye ko kirarira abantu kandi kivuza induru kibonye abajuru, ariryamira,

arasinzira kuko ntacyo yikangaga.

Mu gicuku, yumvise inyombya ziririmbye arabyuka.

Umunsi wa mbere mu ishyamba, Bitama n’incuti ze barazinduka cyane. Inyoni zose

ziraguruka zijya mu kirere hejuru y’ishyamba, Bitama asigarana n’udusimba tudashobora

kuguruka. Hari n’imbwa yari yemeye kumuherekeza. Bagenda bahamagara “Yemwe bantu

mujya gutashya mu ishyamba rinini”

Bakumva ngo: ce, cyangwa bakumva inyoni mu kirere, inkende n’inkima mu biti zibaza

izindi nyoni n’inkima niba zitarabonye umugabo muremure. Bakajyenda bahamagara.

Bagenze nka saa cyenda, bahura n’umugabo wikoreye igishyitsi. Wa mugabo aratangara

cyane kubona akana gato k’agakobwa mu ishyamba rinini. Wa mugabo abaza Bitama ati

-Wa mwana we witwa nde?

-Nitwa Bitama

-Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane?

-Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya.

Wa mugabo atura cya gishyiti, abwira Bitama ko uwo mugabo atamuzi. Amuha ibango ryo

kuri cya gishyitsi aramubwira ati “Ishyamba ni rinini kandi uko uryinjiramo niko bugenda

bwira cyane. Iri bango urarikoresha mu gucana umuriro kugira ngo ubone iyo ujya”.

Bitama yakira iryo bango, ashimira uyo mugabo, akomeza urugendo.

Yigiye imbere, yumva ikintu kinini cyane gifite umurindi uremereye. Bitama arahagarara,

arahumiriza. Yibuka ko mu ishuri bababwiye ko inyamaswa nini, yiruka cyane, ifite umurindi

munini ari imbogo. Bitama ahinda umushyitsi ariko yibuka ko banamubwiye ko imbogo

itagira amahane iyo utayishotoye. Kubera kugira ubwoba bwinshi, igikeri kibwira Bitama ngo

agishyire mu mufuka w’ishati. Bitama aragiterura aragihisha.

Imbogo ikomeza kuza yivuga amazina, ihamiriza, Bitama nawe ahagarara mu nzira

arahamagara “Mbogo we, Mbogo we”

Page 10: Bitama wa Bikari

10

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Imbogo yumvise ko bayihamagara iregera cyane, ivuga iti “Wowe uri inde utagira ubwoba

bw’imbogo?

-Ndi Bitama.

-Urava he ukajya he mu ishyamba ry’inzitane?

-Mvuye mu majyaruguru nje mu ishyamba rinini gushaka umubyeyi wanjye waje gutashya.

Imbogo iritaza gato, isubira inyuma kugira ngo irebe neza ako kana gato kinjiye mu ishyamba

rinini. Ibaza Bitama iti “Uwo mugabo ushaka yari ameze ate wa mwana we?”

-Yari umugabo muremure, afite uruhara runini, n’imbaraga nyinshi, kandi anywa inkono

y’itabi.

-Uyo mugabo yaje mu ishyamba rinini ryari?

- Hashize imyaka irindwi.

Mbogo akubita amaguru hasi, aratekereza cyane azunguza umutwe cyane, Bitama akagira

ubwoba ngo Mbogo ararakaye. Haciye akanya, ya mbogo irahagarara iravuga iti “So

ndamuzi sha”. Bitama yumva araruhutse, umutima usubira mu gitereko. Mbogo aramubwira

ati “So namumenye nkiri akana gato. Dore ko haciye imyaka irenga irindwi nkuko wabivuze.

Umunsi umwe nagiye kurisha mu gishanga kiri hagati mu ishyamba mbona ubwatsi bwiza

cyane, ndegera, mbugezemo nsanga hari isayo. Mfatwa mu cyondo ntangira kurigita. Nibwo

mvugije induru ntabaza cyane. Haza umugabo muremure, ameze nk’umuhigi, ariko angeze

iruhande mbona nta buhiri afite, nta cumu afite, nta ntorezo afite. Muhamagaye, afata

umugozi arawunterera, nywambika amahembe arankurura aransayura. Andokora atyo”.

Mbogo ahita aterera Bitama ku mugongo, amwambutsa ibishanga bibiri. Bwije, imbogo

imushyira hasi. Bararya, bararyama. Bitama ariko ananirwa gusinzira. Atekereza nyina,

yibaza icyo yaba ari gukora muri uyo mwanya. Ararira, yumva ubwoba buramutashye.

Bitama arabyuka, apfukama munsi y’igiti yari aryamyemo, atangira gusenga. Abwira Imana

ko yamufasha kubona umubyeyi we, ko yamugarura niba bishoboka. Kandi niba bidashoboka

ko yamumwereka gusa. Kubera kunanirwa cyane, Bitama yegamira cya giti, igitosti

kimufashe agendanirako, arasinzira.

Mu gitondo abyutse, abwira inshuti ze bakomeza urugendo. Bagenda nk’amasaha atatu,

bagera mu ishyamba hagati ku giti cy’Imana. Cyari igiti kinini cyane, gifite nk’imetero ijana

z’uburebure. Cyari gifite amashami menshi kandi manini, maremare, n’amababi menshi

cyane.

Hasi, iruhande, hari umuriro ucanye. Bitama yibwira ko ari umushumba wawucanye ariko

arebye neza abona nta muntu n’umwe uwuri iruhande. Kubera imvura yari yiriwe igwa mu

gitondo, Bitama n’inshuti ze begera umuriro barota.

Page 11: Bitama wa Bikari

11

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

Haciye nk’igihe cy’isaha, haza umuyaga mwinshi cyane inyoni n’inkima zihungira mu

mashami ya cya giti. Inyamaswa nazo zitashobora kuguruka ziguma iruhande rwa Bitama

ariko zifite ubwoba bwinshi. Bitama afunga amaso, arategereza. Niho yumvise ijwi riva

inyuma ya cya giti.

« Bitama wa Bikari, Bitama wa Bikari »

Bitama aritaba :

-Karame Nyagasani

Rya jwi rirongera riti

-Ntugire ubwoba, ni njyewe Mana uhora wumva .

Bitama ntiyubahuka gufungura amaso, ariko atega amatwi.

-Bambwiye ko ngo utagisinzira. Izuba riba rigihumba ukinjira mu gihugu cy’amaganya

atagira uko angana. Imvura yahinda mu gicu, mu mutima wawe hakagwa iy’amahindu.

Umubyeyi wawe yarakubabaje. Bitama mwana nkunda nabonye amarira yawe. Nababajwe

n’agahinda uterwa n’abakwita “utagira se”. Mbabazwa no kukubona wigunze utekereza

icyakwereka umubyeyi wawe.”

Bitama yumvise ayo magambo ubwoba buragabanuka. Afungura amaso. Abona ari ahantu

heza cyane, yicaye mu busitani, hari indabo nyinshi kandi nziza. Imbere ye hari igiti kinini

cy’umweru, akumva ijwi ry’Imana riva hejuru muri icyo giti.

Bitama aganira n’Imana umunsi wose. Hageze ku mugoroba arasinzira. Abyutse mu gitondo,

asanga ari munsi ya cya giti cya mbere, akikijwe na za nshuti ze, zimureba cyane zitangaye.

Bitama azibaza ati “Ko mundeba cyane?”

“Twumvise umuyaga mwinshi cyane turahunga. Tugarutse dusanga urimo kwivugisha

uhumirije, rimwe ukarira ubundi ugaseka”

Bitama araseka. Abwira inshuti ze ibyamubayeho byose uko byagenze. Bakiganira, wa

muyaga ugaruka uhuha cyane, Bitama n’inshuti ze bitura hasi barasinzira. Imana yari isubiye

mu ijuru.

Bwenda gucya, inyombya ibyutsa isake. Isake irabika, inyamaswa zirarabyuka, zijya guhiga.

Inyoni mu rubingo no mu miseke zivuza ingoma. Inyange, ku migongo y’inka zitangira

kwikinagura. Umusambi urambuye amababa yawo utangira guhamiriza ubyina ikinimba.

Naho hirya gato, indabyo nziza, zambaye ingori nziza zikamwenyurira Bitama. Bitama nawe

abwira inshuti ze ko igihe cyo gutaha kigeze. Akivuga ko igihe cyo gutaha kigeze, yumva ijwi

rimuhamagaye, “Bitama we! Bitama we!”

Bitama aritaba. Arahindukira, areba hepfo, haruguru no hejuru akumva ijwi ariko ntabone

umuhamagara. Aravuga cyane areba hejuru.

Page 12: Bitama wa Bikari

12

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

-Uri nde wowe umpamagara ntakubona?

-Ni njye so waje gushaka

Bitama yongera kugira ubwoba, agwa hasi noneho, yipfuka mu maso. Rya jwi rikamubwira

riti

“Ntugire ubwoba mwana wanjye. Ni jyewe so wagiye gutashya ntatahe kuko nahuye n’Imana

ikansaba kuyifasha imirimo yo mu ijuru. Bitama mwana mwanjye nkunda, nabonye urukundo

umfitiye ubwo wafataga umugambi wo kuza kunshaka. Nabonye ko uri umwana mwiza,

umwali w’umutima. Umwana wanjye Bikari, ukaba n’umukobwa wa Kamaliza, nasabye

Imana izakundindire. None rero mwana wanjye nkunda, itahire ariko turi kumwe. Nujya ku

ishuri bakakubaza iyo so yagiye uzababwire ko Imana yamuhamagaye akayitaba.

Uzababwire ko so yagiye mu ishyamba rya Nyungwe gushaka ibiti binini agahura n’Imana

ikamuhamagara mw’izina, maze akayitaba. Imana yamusaba kuyifasha mu mirimo yayo

akayemerera. Uzababwire ko so amerewe neza iyo ari kandi ubabwire ko Imana ifite umunsi

wo guhamagara uwo ari we wese. Ngaho rero igendere witurire mu mahoro. Wubahe nyoko

n’abandi bose wibere amahoro”.

Bitama aricara, aratuza, atekereza kubyo ijwi rya se rimubwiye. Inshuti ze ziramwegera,

zituje, zimureba cyane. Haciye nk’isaha, Bitama ntacyo avuga, nibwo Gikeri avuze ati

“Bitama ndamuzi. Iyo atuje igihe kirekire nk’iki, nuko aba afite ikibazo. Wenda ararushye,

wenda se arashonje”. Niho rero inyoni zose uko zari aho, inkima, inkende, n’izindi

nyamaswa zari zaherekeje Bitama zifashe icyemezo cyo kureka Bitama akaryama, akaruhuka.

Inkende zurira ibiti, zishaka amababi meza atoshye, zirayazana, ziramufureba ngo imbeho

ntimwice. Inkima zijya gushaka imicaca yo kuboha agatanda ko gutwaraho Bitama, inyoni

nazo zigurukira icyarimwe zijya guhamagara izindi kugira zize kuzifasha guterura Bitama.

Bitama we ntiyari azi ibyarimo kuba, yari yatwawe n’igitotsi kubera umuruho mwinshi n’ibyo

yaramaze kumva byose.

Bugorobye, inkende ziterura Bitama, zimushyira kuri ka gatanda, zicazaho igikeri kuko kitazi

kuguruka. Inkende n’inkima zirasezera, zisubira mu biti. Inyoni nazo zihambira imigozi ku

mababa yazo, iyindi ziyihambira kuri ka gatanda Bitama yari aryamyeho, zigurukira

icyarimwe.

Kubera ko bwari bwije cyane, ntizashobora kubona neza iyo zijya. Niho Ntashya yibutse ko

Bitama afitanye ubucuti bukomeye na Gihunyira na Gacurama, bo bamenyereye kumena

ijoro, arabahamagara. Gihunyira na Gacurama baraza. Ntashya atangiye kubabwira igituma

abahamagaye, bamubwira ko babizi. Bikoza hirya gato, bazana umuriro, baramurika.

Urugendo barukomeza habona.

Bagenda ijoro ryose badahagaze, banyura hejuru y’ishyamba rinini rya Nyungwe, banyura

hejuru y’i Kivu, bazamuka Kibuye, Gisenyi, banyura hejuru ya Ruhengeri, bucya Bitama

bamugejeje mu Gakenke. Mu gitondo Bitama akangutse, agasanga aryamye mu gatanda gato

Page 13: Bitama wa Bikari

13

Bitama wa Bikari, Thierry Manirambona

cyane hepfo y’imuhira iwabo. Inshuti ze zimubwira uko byagenze, araseka azishimira. Nazo

zishimye cyane, ziramusezera, ziragenda.

Bitama, azamuka gato agera iwabo, yinjiye mu rugo, asanga nyina yicaye hanze aganira

n’abaturanyi, amugwa munda n’amarira menshi yuko bataherukana, na nyina ararira. Bitama

asuhuza abandi, aricara.

Nijoro, Bitama aganirira nyina iby’uruzinduko rwe. Aravuga nk’amasaha atanu. Nyina

yamurebaga yishimye cyane. Bitama arangije kuvuga uko urugendo rwagenze, nyina

aramufata, aramuterura, aramwongorera ati “Uri uwa Bikari”. Bitama na nyina bararira

kubera ibyishimo, barasenga, bajya kuryama.

Kuva aho agarukiye avuye mu ishyamba rinini, Bitama abamubonaga bose babonaga ko

yahindutse, yakuze, asigaye ari inkumi, nubwo yari akiri umwana muto.

Bitama wa Bikari na Kamaliza yakuze nk’abandi bana. Yakuze aziko ari imfubyi itagira se,

akura yubaha nyina Kamaliza, akamubonamo nyina na se, akura akunda gusenga, gufasha

abandi, no gukunda kwiga.

Bitama yarangije amashuri mato mu Gakenke ajya kwiga amashuri yisumbuye i Musanze.

Ntiyahindutse cyane. Iyo yatahaga mu kiruhuko, yabyukaga kare, agakubura, akahura

amatungo, agacana, agateka igikoma, agafasha nyina.

Bitama yakuze ari Bitama wa wundi wa kera, yita ku bandi, akunda inyoni, agakunda

indabyo, agakunda umuyaga n’izuba. Bitama aho yanyuraga bamuzi, ntibamwitaga ukundi,

abamubonaga bose bagiraga bati “Ni Bitama wa Bikari na Kamaliza”.